Rutunganya toni 60 z'urusenda: Ibyihariye ku ruganda Incuti Food Ltd rwashibutse ku bucuti bw'abasore babiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Rwatangijwe na Gashonga Tresor agamije gukora urusenda rwujuje ubuziranenge. Ni urusenda uzabone no mu maguriro yubatse izina nka Simba Supermarket na Sawa Citi.

Mu 2021 Gashonga Tresor washinze uru ruganda yakoraga mu bijyanye no guhuza abaguzi n'abahinzi.

Icyo gihe ubwo yerekezaga i Rwamagana mu Karere avukamo, yahuye n'umuhinzi wari ufite urusenda rwa piripiri rungana na toni 10 ariko rwabuze abarugura, biba igitekerezo cy'ubucuruzi, ahera ko ashinga uruganda.

Gashonga Tresor wize ibijyanye no gutunganya ibiribwa yakoze ubushakashatsi atangira gukora irusenda rwo gusuzuma, rurakundwa.

Yaje guhamagara inshuti ye, Gatsinzi Rafiki amusangiza igitekerezo cye, batangira gukorana, hashibuka uru ruganda rwa Incuti Food LTD.

Mu kiganiro na Gatsinzi Rafiki ushinzwe ibikorwa by'uru ruganda yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko baje kwisuganya bashaka amakuru y'isoko nko kumenya insenda zikunda gukoreshwa, uburyo izihari zikorwamo, bo bihangira agashya ko gukora iz'amoko atandukanye zakundwa na bose.

Kugeza ubu bakora amoko ane y'insenda. Ntizibamo amavuta menshi ndetse zikozwe mu mwimerere wazo.

Ubwoko bumwe bw'uru rusenda ni urukoranwa n'inanasi, mu rwego rwo kugabanya ubukare bwarwo, n'abatinya ko rubarya bakabona andi mahitamo.

Gatsinzi ati 'Twumvaga abantu bavuga ko batarya urusenda kubera rubarya cyane ndetse bakabona inyinshi zikoranwa amavuta menshi bigatuma batarurya. Ni yo mpamvu twakoze urusenda rudafite amavuta, n'ururimo inanasi zitaryana cyane, gusa n'abakeneye urukarishye bakarubona.'

Yavuze ko Leta yashyigikiye ibikorwa byabo kuko yabishyuriye 50% by'ikiguzi cya servisi z'ubuziranenge, bagabanyiriza ikiguzi cyo gupimisha muri laboratwari.

Ikindi ni uko bahabwa amahugurwa ku kubahiriza amabwiriza y'ubuziranenge.

Bitabira kandi amamurikagurisha atandukanye muri bihugu nka Kenya, Tanzania ndetse n'ingendoshuri mu Bushinwa no muri Bostwana.

Kuri ubu iki kigo gifite abakozi 20 barimo 12 bahoraho n'abandi umunani ba nyakabyizi. Bafite abahinzi 50 bakorera mu turere twa Ngoma, Rwamagana na Kayonza.
Abahinzi bahabwa ibyo bakeneye byose nk'ifumbire, imiti ikenerwa, bamara kweza ikiguzi cyabyo kigakurwa ku mafaranga bari kwishyurwa.

Uru ruganda rwahaye akazi abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rukoresha abagore bangana na 60%, mu gihe abagabo ari 40%.

Mu mbogamizi bahura na zo harimo impinduka z'ikirere, imvura ikaba yabura cyangwa izuba rikaba ryinshi, bigatuma umusaruro wari witezwe mu bahinzi uba muke.

Indi ikomeye ni iy'ibiciro by'ubwikorezi biri hejuru kandi bafite abantu baba mu bihugu bya kure bakunze urusenda rwabo, ariko wabara igiciro cyo kubyohereza, wongeyeho n'ibindi byatakajwe mu kurutunganya, bikabasaba kuruhenda cyane.

Gatsinzi agira inama urubyiruko ko rugomba kubanza gushaka ubumenyi, ariko rukabanza kumenya icyo rushoboye n'icyo rushaka, rwamara guhitamo ibyo rukora rukagerageza kugira umwihariko mu bikorwa byarwo.

Incuti Food Ltd itunganya toni 60 z'urusenda ku mwaka
Incuti Food Ltd itunganya amoko atandukanye y'urusenda. Ni urusenda rukundwa na buri wese bijyanye n'ibyifuzo bye
Gatsinzi Rafiki ashinzwe ibikorwa mu ruganda rwa Incuti Food Ltd
Urusenda rwa Incuti Food Ltd ruzwiho kutagira amavuta menshi
Incuti Food Ltd imashini zitandukanye zifashishwa mu gutunganya urusenda
Urusenda rwa Incuti Food Ltd rukundwa n'abo mu bihugu bitandukanye
Trasor Gashonga ni umwe mu bari kugira uruhare mu bukangurambaga 'Empower30' bwatangijwe na Carcarbaba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutunganya-toni-60-z-urusenda-ibyihariye-ku-ruganda-incuti-food-ltd-rwashibutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)