
Aya marushanwa yasojwe ku wa 2 Mata 2025, yitabiriwe n'ibigo by'amashuri 44. Ishuli ryabaye irya kabiri ni College du Christ Roi de Nyanza.
Ikigo cy'ishuri cyabaye icya mbere gihabwa igikombe, na 'certificat', mu gihe itsinda ry'abanyeshuri bacyo ryitabiriye amarushanwa, buri wese yahawe mudasobwa, ibihumbi 400 Frw ariko BNR ihita iyabagurira impapuro mpeshamwenda za Leta.
Ikigo cy'ishuri cya kabiri na cyo cyahawe igikombe na 'certificat', abanyeshuri bacyo bahabwa mudasobwa kuri buri wese n'ibihumbi 200 Frw yahise agurwa impapuro mpeshamwenda za Leta.
Abarimu bafashije abanyeshuri mu rugendo rw'amarushanwa bo mu ishuri ryabaye irya mbere bahawe ibihumbi 400 Frw, mu gihe abo mu ishuri rya kabiri bahawe ibihumbi 300 Frw, yose ashorwa mu mpapuro mpeshamwenda za Leta.
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yatangaje ko aya marushanwa agamije gufasha iyi banki gusobanura neza ibyo ikora.
Ati 'Binyuze muri aya marushanwa, tuba tugamije gusobanura neza ibyo dukora ariko tukanatanga ibishoboka byose ngo basobanukirwe ibijyanye n'ubukungu n'imyanzuro ku bijyanye n'ubukungu igira ingaruka ku buzima bwawe bwa buri munsi. Twizera ko ubumenyi mu by'imari ari ubumenyi bufasha kubaka ikiragano gikomeye.'
Hakuziyaremye yavuze ko ibyo bakora ari nko kubiba imbuto y'amatsiko mu by'imari ariko banafasha urubyiruko kugira intego mu byo rukora.
Ati 'Twifuza kubakundisha iby'ubukungu n'imari tugategura Abanyarwanda bazi iby'ubukungu n'abayobozi b'ejo hazaza. Tunizera ko n'abari kurangiza uyu munsi harimo abazakorera Banki Nkuru y'u Rwanda mu gihe kizaza.'
Aya marushanwa agaragaza imyumvire y'abanyeshuri ku ruhare rwa Banki Nkuru y'u Rwanda ndetse n'ibitekerezo byagutse ku bukungu ariko akanerekana uruhare rw'abarimu mu gutegura abo barera.
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yatangaje ko ibibazo abanyeshuri babajijwe bimwe byari bikomeye cyane ariko bagaragaje ubumenyi buhanitse mu kubisubiza.
Ati 'Ubu ni uburyo bumwe bwo gushishikariza abanyeshuri gukunda ibintu bitandukanye byerekeye ubukungu bw'igihugu no kubashishikariza kwiga cyane ngo bazagire uruhare mu iterambere ry'igihugu.'
Minisitiri Nsengimana yavuze ko nubwo hari amashuri atabaye aya mbere ariko bose bungutse ubumenyi ku mikorere y'ubukungu bw'igihugu.
Lauren Keza w'imyaka 18, wiga muri St Ignatius High School yavuze ko amarushanwa ya BNR amwongerera imbaraga nk'umunyeshuri wiga ibijyanye n'ubukungu.
Ati 'Byamfashije gusobanukirwa birushijeho uko BNR ikora binatuma nshaka gukomeza kwiga ubukungu no mu byiciro bikurikira kandi nizeye ko umunsi umwe nzakora muri BNR.'
Amarushanwa yatangiye ku wa 10 Gashyantare mu cyiciro cy'ibanze cyahuje ibigo by'amashuri byo mu ntara zose na ho ibyiciro bisoza (kimwe cya kane na kimwe cya kabiri) biba ku wa 12 Werurwe 2025.






