Trump yishoye mu ntambara y'ubucuruzi, ubushinwa burunguka. #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Perezida Donald Trump yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitagishishikajwe n'abafatanyabikorwa bazo mu bucuruzi ndetse n'abafatanyabikorwa ba gisirikare harimo na Tayiwani. Mu by'ukuri, intambara y'ubucuruzi yamutangije yagize utsinze ugaragara: ni Ubushinwa, si Amerika.

Nyuma y'uko Perezida w'Amerika atangaje imisoro ihanitse ku bicuruzwa byinjira mu gihugu biturutse mu bihugu byinshi birimo n'abafatanyabikorwa bayo ba hafi mu bucuruzi n'igisirikare, isoko mpuzamahanga ryaguye. Ibi byatumye Trump yisubiraho mu buryo bugaragara. Ariko ibyangiritse ntibishobora gusubizwa. Igitangaje cyane kuri lisiti y'ibihugu byashyizweho imisoro, harimo ibirwa bituwe n'inkwavu gusa, ariko u Burusiya na Koreya ya Ruguru ntibigeze bibarwamo. Ibi byose byagaragaje ko Amerika yafashe ingamba zikakaye ku bihugu byashingiraga ku bufatanye bwayo mu bijyanye n'umutekano kuva kera.

Ubuyapani, Koreya y'Epfo na Tayilande ibihugu bitatu biri ahantu h strategic kandi bifite ubukungu buteye imbere byashyizweho imisoro iri hejuru ya 24%. Ibindi bihugu nka India na Vietnam, n'ubwo bitari abafatanyabikorwa ba gisirikare ba Amerika, ariko bihuriye nayo ku nyungu yo guhangana n'imbaraga z'Ubushinwa muri Aziya, na byo byahuye n'imisoro ihanitse. Tayiwani, ikirwa kiyoborwa mu buryo bwa demokarasi gitanga microchips y'ingenzi ku isoko rya Amerika kandi gifite ubwoba bw'igarurirwa n'Ubushinwa, cyahabwaga umusoro wa 32%. N'ubwo Trump yaje guhagarika izi misoro mu gihe cy'iminsi 90 kubera ingaruka mbi z'ubukungu byari biteje, zirasigaye nk'igihunga cyihishe.

Trump yerekanye ko ashobora kurenga ku mahame y'ubufatanye amaze igihe kirekire agahungabanya umutungo w'ibindi bihugu nta nkomyi kandi nta kintu na kimwe mu mategeko ya Amerika gishobora kumubuza guhana inshuti za Amerika azira inyungu za politiki yo mu rugo.

Ibi ntibizatuma abafatanyabikorwa b'igihe kirekire bonyine bata Amerika, ahubwo bishobora kubashora mu mubano wa hafi w'ubukungu n'ubundi butegetsi bukomeye ku isi Ubushinwa. Ubushinwa butanga amahirwe yo kubona ibikoresho by'ingenzi nk'amabuye y'agaciro n'imiyoboro y'itangwa ry'ibicuruzwa ikora neza. Abategetsi b'Ubushinwa bashobora kwiyerekana nk'abafatanyabikorwa beza batandukanye n'Abanyamerika bazahindagurika, bagaragara nk'abizewe kandi bahamye.

Icyarimwe, urugamba rwa Trump ku bucuruzi rurushaho gufasha intego y'i Beijing yo kugenzura Tayiwani. N'ubwo Amerika itigeze isezeranya kurinda iki kirwa mu buryo bwa gisirikare, yari ifite politiki yiswe 'strategic ambiguity' aho ibyemezo by'Amerika bitavugwa ku mugaragaro ariko bigaragaza ko ishobora kwinjira mu ntambara mu gihe Tayiwani yatewe, bikaba intwaro itera ubwoba Ubushinwa. Uburyo Amerika ishingiye kuri microchip za Tayiwani bwatumaga ibyo bigaragare nk'impamo. Ariko imyitwarire ya Trump irahindura ibyo byose. Amerika iri gufata inshuti zayo zo mu Burengerazuba bwa Pasifika nk'ibibazo by'ubukungu aho kuzirikana nk'abafatanyabikorwa b'ingenzi.

N'ubwo hari amasezerano y'ubufatanye mu by'umutekano Amerika isinyanye n'ibihugu bimwe, ibyo bihugu bifite impamvu yo gushidikanya ku kuba Amerika ishobora kubaba hafi. Perezida Trump yigeze gutangaza umusoro wa 20% ku bicuruzwa byinjira biva mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, aho abarimo ibihugu bya NATO byari bifatanyije na Amerika mu ntambara yo muri Afghanistan imyaka 20 yose. Niba Amerika ishobora gutangiza intambara y'ubukungu ku nshuti n'abafatanyabikorwa bayo, iziringirwa ite ko yazarwana ku nyungu zabo? Abafatanyabikorwa b'igihe kirekire babona uko Trump abasuzugura, abagayira ndetse akanabashyiraho iterabwoba. Iyo avuze ko azagira Kanada leta ya 51, cyangwa agirana ubucuti bwa hafi na Vladimir Putin akirengagiza Ukraine y'ubutegetsi bwa demokarasi, isi yose irabyumva.

Trump ntiyumva imvano y'imbaraga za Amerika ku rwego mpuzamahanga. Mu myaka myinshi ishize, ukwiyemeza kwa Amerika gufasha Ubuyapani na Koreya y'Epfo kwatumye ibyo bihugu byiyubaka bigera ku rwego rwa demokarasi ikora neza. Mu mwanya w'icyo, byahindutse inkingi y'imbaraga za Amerika muri Aziya y'Iburasirazuba. Nubwo Trump avuga ko ibyo bihugu bibangamira Amerika, mu by'ukuri bitanga inyungu zikomeye ku rwego rwa gisirikare: ibirindiro bikomeye, ubufasha bw'ibikoresho, n'ingabo zabo zikomeye kandi zigezweho.

Iyo hatabaho izo mbaraga z'abafatanyabikorwa, Amerika ntishobora no gutekereza intambara muri Pasifika y'Iburengerazuba. Ibikorwa by'inganda Trump abona nk'uruhare ruri mu guhatana kutari ku kuri bifasha Amerika mu bya gisirikare: mu gihe Ubushinwa burimo kongera inganda z'ubwubatsi bw'amato ya gisirikare, Amerika ikeneye cyane ubufatanye n'amasosiyete yo mu Buyapani na Koreya y'Epfo mu rwego rwo kutasigara inyuma.

Mu isi ya Trump yuzuye ingofero zitukura n'ibendera biri mu kirere, gutuka abafatanyabikorwa b'iyo mu mahanga birashobora kutagaragara nk'ingaruka ikomeye. Ariko ibindi bihugu bifite ibyemezo bifatika bigomba gufata. Niba Amerika itagishoboye kwizerwa ngo ibe umufatanyabikorwa, ubwo gukorana n'Ubushinwa bizatangira gusa nk'ibintu bifatika kandi bidashoboka kwirengagizwa.

 



Source : https://kasukumedia.com/trump-yishoye-mu-ntambara-yubucuruzi-ubushinwa-burunguka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)