
Bitandukanye n'uko Abanyarwanda n'inshuti zabo b'i Liège bangiwe gukora igikorwa cyo kwibuka mu nzu y'ubuyobozi bukuru bw'uyu mujyi, abatuye i Bruges bo bemerewe gukora urugendo rwo kwibuka bafite byibura umutekano wa Polisi y'uyu mujyi. Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Mata 2025.
Yvette Umutangana Uhagarariye Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batuye i Bruges, bategura iki gikorwa buri mwaka, yasabye ko abantu bakwiriye gusigasira amateka u Rwanda rwanyuzemo, bikabaha imbaraga zo kurwanya ikibi no guhangana n'abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside.
Ati 'Murabizi barahari haba mu Bubiligi no mu bindi bihugu ni benshi, icyakora ntabwo baturusha imbaraga nubwo baturusha kuvuga. Mwabibonye i Liège ntabwo bemerewe gukora urugendo rwo kwibuka, hano nubwo baruduhaye ariko hari ibindi batwimye kandi dufititiye uburenganzira. Icyakora abacu tuzabibuka mu buryo bwose bushoboka.'
Umutangana yagaragaje ko imyaka 31 ishize Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe, rwari urugendo rukomeye mu kwiyubaka, agaragaza ko nubwo abarokotse bahorana igikomere, bakwiriye gukomera, bakumva ko nubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside, abarokotse batazatuma bibagirana na rimwe.
Ati 'Ni ikintu gikomeye cyane cyo kumva ko ubereyeho undi ntabwo uriho ku bwawe gusa ahubwo ubereyeho n'uwawe wishwe azira ubusa. Ndasaba nkomeje ko mugomba gukomeza urugamba. Ntitugomba kwemera ko abantu bafata ibintu uko bitari. Turi ururimi rw'abacu.'
Ibiro bya Komine ya Bruges byafunze imiryango, ntihagira umuyobozi n'umwe uhagaragara
Muri iki gikorwa Abanyarwanda bimwe ibiro bya Komine ya Bruges kugira ngo hakorerwemo ibiganiro byo kwibuka nk'uko bisanzwe, ndetse ntihagira n'umuyobozi n'umwe wifatanya na bo.
Umutangana yagaragaje ko nubwo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuri kudashidikanywaho, bibabaje kubona hari abakiyikerensa.
Yagarutse kuri Burugumesitiri wa Komini ya Bruges wanze kwifatanya n'Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka nk'uko byari biteganyijwe, kuko yari yarabyemeye ashyirwa kuri gahunda.
Ati 'Ni ukuvuga ko dufite urugendo rukomeye rwo kumenyekanisha amateka yaranze u Rwanda, ndetse mbakomeza kugira ngo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho ari hose, ntatinye kuvuga amateka y'ibyamubayeho [...]. Ntituzatezuka kwibuka abacu. Tuzabibuka imyaka yose.'
Ubwo ku wa 12 Mata 2024, ahitwa Park d'Avroy mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi, Abanyarwanda n'inshuti zabo bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwa Liège bwanze kwifatanya na bo.
Umutangana yasabye ko abantu bakwiriye gutandukanya politiki no kwibuka Jenoside jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ati: 'Iyo twibuka tuba twibuka abacu bishwe ntabwo tuba dukora politiki.'
Uhagarariye IBUKA, Twagira Mutabazi Eugène, yavuze ko ibyakozwe n'Ababiligi bidakwiriye guca Abanyarwanda intege ahubwo bikwiriye kubongerera imbaraga zo guhangana n'ibikorwa bigamije gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagarutse ku buryo ubwo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bakoraga urugendo rwo kwibuka wabonaga ko abaturage bari Mujyi wa Bruges, bo bari mu buzima bwabo busanzwe, yibutsa ko ari na ko byari bimeze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati ' Ibyo byose ntabwo bitandukanye n'ibyo twanyuzemo kiriya gihe. Muri biriya bihe batwirukagaho badutema, uyu munsi baduhejeje hanze ntabwo dushobora kwinjira mu nzu. Ni nk'aho twahawe akato. Ariko nta kibazo turahari, kuba dukoze uru rugendo twerekanye ko duhari. Uyu munsi ntibadukinguriye ariko ubutaha byanga bikunze bazakingura.'
Yagaragaje ko uyu mwaka bagize imbogamizi nyinshi zibangamira Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko agaragaza ko ari ibintu bidakwiriye kuko kwibuka ntaho bihurira na politiki.
Ati 'Kubona batubuza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibintu bihahamura abarokotse. Bituma dusubira inyuma. Icyakora ntibizaduca intege. Abatwishe babikoze banategura ibikorwa byo guhakana. Ibi ni ibisanzwe tuzabicamo neza.'
Deo Mazina uhagarariye ishyirahamwe RESIRG, mu yagarutse ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko bihera mu 1959 ubwo Abatutsi bicwaga bakanameneshwa, mu 1994 biza ari rurangiza.
Ati 'Aho Abatutsi bishwe hakoreshejwe imihoro, amafuni, ibyuma, amasuka, ubuhiri, udufuni n'ibindi, abagore bakorerwa ibyamfurambi, mbere y'uko bicwa.'
Mazina yakomeje avuga ko kwibuka Jenoside bikorewe i Bruges ari uburyo bwo kongera gutekereza kuri ayo mateka ngo bayasangize n'undi ushaka kubyumva, kugira ngo bitazongera kubaho.
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Bruges cyaranzwe n'ibice bibiri, aho
cyatangijwe n'urugendo rwo kwibuka, hakurikiraho umugoroba wo kwibuka waranewe n'ibiganiro n'ubuhamya bwatanzwe na Claudine Mukakinani.
Ni igikorwa kandi cyaranzwe n'ubutumwa bw'abana bagaragaje ko nubwo batamenye bamwe bo mu miryango yabo, bashibutse ngo buse ikivi.
































































