U Rwanda na Afurika bigiye gushyiraho ingamba zo guhangana n'intambara y'ubucuruzi Amerika yatangije - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yabwiye RBA ko we n'abandi baminisitiri b'ubucuruzi muri Afurika mu cyumweru gishize bakoze inama bemeranya ibyakorwa ngo uyu mugabane uhangane n'ingamba z'ubucuruzi Amerika yashyizeho.

Yagize ati 'Twumvikanye ibintu bine by'ingenzi bizadufasha guhangana n'ingaruka z'iyi ntambara y'ubucuruzi ihari. Icya mbere ni uko tugomba gushyira hamwe tugashyiraho politiki ihamye y'ubucuruzi ya Afurika twumvikanyeho. Ikindi ni ukwihutisha ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika.'

Sebahizi yakomeje avuga ko izindi ngingo ebyiri abaminisitiri b'ubucuruzi nyafurika bumvikanyeho ari ugushaka andi masoko y'ibicuruzwa bya Afurika by'umwihariko mu bindi bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Abo baminisitiri kandi bemeranyije ko hagomba kubaho kongerera agaciro ibikomoka ku mabuye y'agaciro ava muri Afurika noneho akajya yoherezwa hanze yayo atunganyije ku kigero runaka kugira ngo bibashe kwinjiriza Abanyafurika amafaranga afatika.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yagaragaje ko nubwo u Rwanda ruri ku rutonde rw'ibihugu byinshi Amerika yazamuriye amahoro ya gasutamo nta ngaruka zitaziguye rwahuye na zo ku bw'icyo cyemezo kuko ruri mu byashyiriweho amahoro ari ku ijanisha ryo hasi ugereranyije n'ibindi.

Yagize ati 'U Rwanda ntabwo ruri mu bihugu twavuga ko byagizweho ingaruka zitaziguye [n'icyemezo cya Amerika] kuko ruri mu bihugu byashyiriweho amahoro ya gasutamo ya 10% ari na yo ari hasi ugereranyije n'ibindi bihugu Amerika isa n'aho yigirijeho nkana.'

Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Mata 2025, ni bwo Perezida Donald Trump uyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika yazamuye amahoro ya gasutamo ku bihugu bitandukanye by'Isi.

Muri Afurika ibihugu nka nka Botswana, Angola, Libya, Afurika y'Epfo na Algeria, Donald Trump yabishyiriyeho amahoro ari hagati ya 30 na 37% ku bicuruzwa byabyo bijya muri Amerika.

Mu bindi bihugu birimo u Rwanda n'u Burundi byo byashyiriweho amahoro ya 10% ku bicuruzwa byohereza muri Amerika mu gihe muri Afurika Lesotho ari cyo gihugu cyashyiriweho amahoro ari hejuru ku bicuruzwa cyohereza muri Amerika kuko agera kur 50%.

Ibihugu byo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, byo byashyiriweho na Amerika amahoro ya 20% ku bicuruzwa byoherezayo mu gihe u Bushinwa ari bwo bwashyiriweho amahoro menshi kurusha ibindi bihugu kuko yageze kuri 54%.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yakoze impinduka zikumeye mu bijuanye n'imisoro ku bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-afurika-bigiye-gushyiraho-ingamba-zo-guhangana-n-intambara-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 25, May 2025