
Igenzura rya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) rigaragaza ko ibice by'Intara y'Amajyaruguru n'Iburengerazuba ari byo byibasirwa n'ibiza kurusha ahandi mu gihugu.
Imibare yerekanye ko hari uduce 522 turimo ingo ibihumbi 22 dushobora kwibasirwa n'ibiza by'umwihariko mu bihe by'imvura y'itumba.
Ingo zifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'ibiza mu Karere ka Rusizi ni 88, muri Rubavu ni 452, izo muri Rutsiro ni 424, Nyabihu ni 364, mu gihe ingo zishobora kwibasirwa n'ibiza mu Karere ka Nyamasheke ari 100.
Mu biganiro Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yagiranye n'Abasenateri ku wa 2 Mata 2025, yavuze ko ibyo bice babihozaho ijisho kugira ngo baburire abaturage mbere y'uko hagira icyago kibagwira ariko n'ikibaye bagatabara bwangu.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yabajije niba hari ubushakashatsi bujya bukorwa ngo hamenyekane ubwoko bw'ubutaka buri mu bice bitandukanye by'igihugu kugira ngo 'bifashe gukoresha bwa butaka hagendewe ku miterere yabwo.'
Ati 'Nk'Akarere ka Nyabihu kari mu turere dukunze kwibasirwa n'ibiza kandi bamwe mu bashakashatsi bagiye bavuga ko ubutaka bwo mu karere ka Nyabihu ari bugufi, hasi usanga ari urutare, hahanamye, bunoroshye, rimwe na rimwe ugasanga hamwe haratuwe hatari hakwiye guturwa ahandi ugasanga harahingwa wenda hari hakwiriye inzuri cyangwa amashyamba. Haba hari gukorwa iki cyatuma hakorwa ubushakashatsi bumenya uturere twose hamenyekane icyo ubutaka bukwiriye gukoreshwa.'
Igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cya buri karere giteganya ibigomba gukorerwa ku butaka bwose bubarizwa muri buri gage.
Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira yavuze ko hari kaminuza basanzwe bakorana mu byerekeye ubushakashatsi ariko bifuza kujya bakoresha ikoranabuhanga mu kumenya uko ubutaka bumeze bikanafasha kwitegura guhangana n'ibiza.
Ati 'Dushaka ko tujya dukoresha za drone tukajya tureba uko ubutaka buhagaze kuko hari nk'ibice byinshi by'igihugu nka za Shyira hari ubutaka bwicara bumanuka ku buryo tutari twabona ubushobozi ku buryo ubona ikibitera ku buryo warebamo ufite wenda satellites zifite imirasire imanuka igatanga ibisubizo by'uko ubutaka buteye.'
MINEMA ivuga ko ubudahangarwa bw'ibice bitandukanye byo mu gihugu ku guhangana n'ibiza buri ku rugero rwa 46%, bitewe n'ibikorwa bimwe byibasirwa n'ibiza ntibihite bisanwa byihuse.
Ni mu gihe mu Rwanda hari site 14 zishobora kwimurirwaho abantu mu gihe bibasiwe n'ibiza.
Imibare igaragaza ko ibiza byibasiye u Rwanda mu 2023 byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari zirenga 222,3 Frw.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwifuza-gukoresha-drones-mu-gukumira-ibiza