
Ni ambasade yatashywe ku wa 22 Mata 2025. Ikorera mu Murwa Mukuru wa Pakistan, Islamabad.
Yafunguwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe mu ruzinduko yari amaze iminsi itatu ari kugirira muri Pakistan.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iyi ambasade izafasha mu kuzamura umubano w'ibihugu byombi haba mu bya politiki, ubukungu, ubucuruzi n'ibindi.
Yashimangiye ko Pakistan n'u Rwanda ari ibihugu bifite amahirwe atandukanye yafasha abaturage babyo gutera imbere.
Impande zombi ziri gukorana mu buryo bw'amategeko kugira ngo harebwe uburyo hazamurwa ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.
Yavuze ko hari kurebwa uburyo hasinywa amasezerano ajyanye n'ubucuruzi azwi nka 'Preferential Trade Agreement: PTA'.
Ni amasezerano ajyanye no koroherezanya mu bijyanye n'ubucuruzi, nko kugabanya imisoro ku bicuruzwa runaka n'ibindi.
Ati 'Imikoranire mu bucuruzi isanzweho ntabwo iragera ku rugero rwifuzwa. Dukeneye kuyongera ku rugero rwo hejuru.'
Yavuze ko kuba u Rwanda rufite miliyoni zigera kuri 14 z'abaturage ari isoko rinini ku bicuruzwa byo muri Pakistan, mu gihe na rwo rubona Pakistan ifite abaturage barenga miliyoni 250 nk'isoko rinini cyane rugomba kubyaza umusaruro.
Minisitiri Muhammad Junaid Anwar Chaudhry ushinzwe ibijyanye n'ibyambu, ubwikorezi bw'ibicuruzwa bukoresha amazi, uburobyi n'ibindi birebana n'amazi magari muri Pakistan, yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru mu guteza imbere ubukungu n'ubucuruzi.
Yavuze ko ibyambu bya Gwadar na Karachi byo muri Pakistan bishobora gufasha u Rwanda kubyaza umusaruro isoko rya Aziya y'Amajyepfo n'iyo hagati.
U Rwanda rutashye ambasade muri Pakistan mu gihe iki gihugu cyo muri Aziya cyo cyafunguye iyacyo mu Rwanda mu 2021.
Guverinoma y'u Rwanda n'iya Pakistan kandi byasinye amasezerano y'imikoranire ajyanye no guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.
Ku wa 15 Nyakanga 2024 ni bwo Ambasaderi Fatou Harerimana, yashyikirije Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Pakistan iri mu bihugu bya mbere bitumiza bimwe mu bicuruzwa by'u Rwanda nk'icyayi, ikawa, avoka n'ibindi bikomoka ku buhinzi n'ubworozi.
U Rwanda rwo rutumizayo ibikoresho by'ubuvuzi, umuceri, ibikoresho bikenerwa mu gukora imyambaro, ibyifashishwa mu ikoranabuhanga ry'ubuhinzi n'ibindi.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatashye-ambasade-yarwo-muri-pakistan