
Amasezerano y'imikoranire yashyizweho umukono ku wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025. Uruhande rw'u Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, mu gihe Chery International yari ihagarariwe n'Umuyobozi Mukuru wayo, Xu Hui.
Impande zombi zemeranyije gukorana mu bijyanye n'ibinyabiga bikoresha umuriro w'amashanyarazi, ingufu zitangiza ikirere, ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Xu Hui n'itsinda ry'abo bari kumwe bari bamaze iminsi ibiri mu Rwanda.
Chery International ni ikigo cyamenyekanye cyane mu bijyanye no gukora imodoka mu Bushinwa, ndetse kiza guca agahigo ko ari cyo cya mbere cyo muri iki gihugu cyagurishije bwa mbere imodoka zirenga miliyoni imbere mu gihugu.
Chery International yashinzwe mu 1997. Kugeza ubu ikorera mu bihugu birenga 100 ndetse ikaba ikomeje gushaka uko yarushaho kwagukira hirya no hino.
Chery International ikora amoko y'imodoka zitandukanye harimo izijya ku isoko zitwa Chery, zirimo amoko nka Tiggo 7 Pro Max, Tiggo 8 Pro Max, Arrizo 5.
Uru ruganda kandi rukora imodoka zizwi ku mazina ya Jetour, Exeed, Kaiyi, iCar, Jaecoo, Luxeed na Soueast.
Uretse imodoka uru ruganda rwikorera, runafitanye imikoranire n'uruganda rwa Jaguar Land Rover rwo mu Bwongereza, ari narwo rukora imodoka za Range Rover na Jaguar.
Mu 2024 Chery International yagurishije hirya no hino ku Isi imodoka miliyoni 2.6. uyu mubare wazamutseho 38.4% ugereranyije n'izo uru ruganda rwari rwagurishije mu mwaka wabanje.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza uko u Rwanda ruzakorana na Chery International, gusa ubu bufatanye buje mu gihe rukomeje gushyira imbere ibijyanye n'ikoreshwa ry'ibinyabiziga bitangiza ibidukikije, dore ko ruteganya ko mu 2030 ruzaba rugeze ku kigereranyo cya 20% by'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Bitewe na gahunda zitandukanye u Rwanda rwagiye rushyiraho, buri mwaka mu gihugu hinjira abashoramari bashya bifuza gushyira amafaranga mu bijyanye no gushyiraho uburyo bw'ubwikorezi no gutwara abantu butangiza ikirere.
Mu bigo biri muri iri shoramari mu Rwanda harimo VW Mobility Solutions, Victoria Autofast Rwanda, Kabisa, Ampersand, Rwanda Electric Motorcycle Ltd na Safi/Gura Ride.
Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko gahunda Leta y'u Rwanda yihaye yo gutangira gukoresha imodoka z'amashanyarazi izarusaba nibura gushora agera kuri miliyoni 900$ (Miliyari 900 Frw).
Aya mafaranga azakoreshwa mu kugeza izi modoka mu gihugu ndetse no gushyiraho ibikorwaremezo bitandukanye zikenera kugira ngo zikore neza. Uru kandi ni urugendo rudashoboka bitagizwemo uruhare n'abashoramari.
Guverinoma y'u Rwanda yafashe gahunda yo korohereza abashoramari bari muri uru rwego haba mu buryo bw'amafaranga cyangwa n'ubundi bwose bushoboka.
Mu byo aba bashoramari bazagabanyirizwa harimo n'igiciro cy'amashanyarazi kuri sitasiyo izi modoka zizajya zikoresha zongerwamo amashanyarazi. Ikindi, ni uko ibyuma bisimbura ibindi by'izi modoka bizajya bigabanyirizwa umusoro.
Uretse kutishyura umusoro ku nyongeragaciro no kuri gasutamo, ibi byuma bizajya byishyura umusoro ugabanyijeho 5%.
Ubundi bufasha aba bashoramari bazahabwa harimo kuba batazajya bishyura ubukode bw'aho bubatse sitasiyo z'amashanyarazi mu gihe cyose ari ku butaka bwa Leta.
Imodoka zo muri ubu bwoko kandi ngo zizajya zihabwa ibirango byihariye ku buryo zizajya zoroherezwa kubona aho guparika. Mu gihe izi modoka ziri gukoreshwa mu bikorwa by'ubucuruzi, zizajya zoroherezwa kubona ibyangombwa.
Mu gihe Leta igiye gukodesha imodoka mu bikorwa bitandukanye hazajya haherwa kuri izi zikoresha amashanyarazi. Mu gihe ibigo bizikora n'ibizicuruza bizajya bigabanyirizwa umusoro kandi bigashyirirwa igihe runaka bizajya bimara bitawishyura.
Nubwo gushyira mu bikorwa gahunda y'ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi mu Rwanda bisa n'ibihenze, Leta y'u Rwanda igaragaza ko mu gihe kirekire ibifitemo inyungu.
Mu nyigo yakozwe na Guverinoma byagaragaye ko bizagera mu 2025 u Rwanda rumaze kuzigama arenga miliyari 20 Frw yajyaga agenda mu bikorwa byo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga.
Imibare yerekana ko mu 2008 mu bicuruzwa u Rwanda rwatumizaga mu mahanga, ibikomoka kuri peteroli byari byihariye 3,3%.
Mu 2008 iri janisha ryaje kuzamuka rigera kuri 8,1%, byageze mu 2014 ibikomoka kuri peteroli byihariye 19,5% by'ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga. Mu 2019 iri janisha ryari kuri 16,7%.
Imibare ya The Observatory of Economic Complexity (OEC) igaragaza kandi ko ibikomoka kuri peteroli ari bimwe mu bicuruzwa u Rwanda rukenera cyane kandi rukabishoramo akayabo, nk'aho nibura buri mwaka miliyoni 411$, amafaranga ari hejuru y'ayo rushora mu kugura imiti.



