Ubumenyi budakenewe ku isoko, ibikoresho bya kera: Amasubyo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ari mu cyiciro gihanzwe amaso mu kugeza u Rwanda ku bukungu bushingiye ku bumenyi, bizanavana u Rwanda mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere rukajya mu bifite ubukungu buciriritse mu 2035, n'ibikize mu 2050.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri biga mu mashuri ya tekinike imyuga n'ubumenyingiro barenga ibihumbi 115 barimo abakobwa 51.557 bangana na 44,6% mu gihe abahungu ari 63.959 bangana na 55,4%.

VTC 66 zingana na 41,8% zari zujuje ibisabwa mu gihe VTC 92 zinganana 58,2% zitujuje ibisabwa.

Imibare igaragaza ko abiga muri iki cyiciro bavuye kuri 31% ugera kuri 43% mu myaka itanu ishize.

Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, Umuhire Adrie, yatangaje ko amashuri menshi y'imyuga n'ubumenyingiro aba afite abarimu n'integanyanyigisho zabigenewe.

Imibare y'Ikigo cy'igihugu cy'Ibarurishamibare ya 2024 igaragaza ko abarangije amashuri ya TVET babona akazi ku ijanisha rya 67,2% mu gihe icyiciro cy'ubushomeri muri iyi ngeri kiri kuri 15,7%.

Ati 'Abanyeshuri basohoka mu mashuri ya TVET harimo abakora mu nganda, mu mahoteli, hari abajya mu dukiriro bakikorera, bagakora imyuga isa nk'iyo bize.'

Amashuri amwe afite ibikoresho bitajyanye n'igihe

Senateri Umuhire yavuze ko hari amashami mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro usanga yiganjemo abakobwa andi ugasanga ari abahungu gusa. Ingero ni ubudozi no guteka n'iby'ubwiza byihariwe n'abakobwa, ubwubatsi, gukanika n'ibindi bikiganzamo abahungu.

Ati 'Hari amashuri twabonye afite ibikoresho bitajyanye n'igihe ugereranyije n'aho iterambere rigeze, ugasanga baracyafite ibikoresho bya kera ndetse abafite inganda bamwe baranatubwiraga bati abanyeshuri baza kwimenyereza umwuga usanga n'impamvu babasaba amafaranga ari uko baba bafite ubumenyi budakenewe niba ari igikoresho asanze ugasanga baba bafite ubwoba ko aracyica kuko ku mashuri bigiraho ntabyo babonye.'

Muri aya mashuri kandi hari ayo basanze adafite mudasobwa zihagije, adafite isomero ryo kuri internet [e-library], na hamwe hari amashami adahura n'ibihaboneka.

Ati 'Hari uturere twagezeho ugasanga abenshi bafite inganda [urugero nko mu karere ka Ngoma] bafite inganda zitunganya ibiribwa ariko ugasanga muri TVET bafite nta yigisha ibyo gutunganya ibiribwa, byumvikana ko umunyeshuri nakenera kwimenyereza umurimo azajya mu kandi karere.'

Hari amashuri yigishirizwamo akoresha ibikoresho byashaje

Ibyo bigisha si byo bikenewe ku isoko ry'umurimo?

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko abikorera bagaragaza ko babuze abakozi nyamara hari abana barangije amashuri badafite akazi.

Ati 'Hari inzego nk'amahoteli no kwakira abantu, ubukerarugendo ujyamo ugasanga amahoteli yacu amenshi aracyakoresha abantu akura muri Kenya. Abanya-Kenya ni benshi hano rwose ni cyo kigaragara ukibaza ngo ikibazo ni ikihe? Ese uku kubusanya kuri hagati ya porogaramu z'amashuri n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo yakemuka ite?'
Yavuze ko mu bihe byashize hari abikorera bagiye bagaragaza ko baba bafite imashini zihenze mu nganda zabo, bakerekana ko batakwakira abana bakiga kuko bashobora no gukora ibidakenewe ugasanga barazitwitse.

Ati 'Izo mpungenge na zo barazigaragaje kandi nanjye ntabyo nakora. Ni nko gufata umuntu utazi imodoka ukavuga ngo nagutware, umuntu ubyiga. Muzarebe za modoka z'amashuri ukuntu zigenda mu muhanda, hanyuma iyo modoka ukayijyamo utari umwarimu wigisha gutwara imodoka ndatekereza ko ari ikibazo.'

'Ubu najyana imodoka yanjye mu Akagera Motor hanyuma ngasanga umunyeshuri arimo arakorogoshora muri moteri yayo? Wambwira ngo iki? Wambwira ngo imodoka yanjye ni yo bigiraho? Njye ndatekereza ko impungenge ziba zumvikana.'

Bigira ku modoka zapfuye?

Gusa ubugenzuzi bwa NESA, bwagaragaje ko mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025, amashuri ya TVET yari 558, arimo TSS 272 zingana na 59,4% zujuje ibisabwa, mu gihe TSS 186 zingana na 40,6% zitujuje ibisabwa.

Bisobanurwa ko ishuri basuzumye ibisabwa bagasanga rifite 65% byabyo ari ryo riba rifite iby'ibanze, mu gihe ari munsi y'icyo kigereranyo ari yo abarirwa mu yatujuje ibisabwa agahabwa igihe cyo kubyuzuza byayananira agafunga.

Abasenateri bagaragaje impungenge z'uko umunyeshuri wigiye mu ishuri rifite ibikoresho bitajyanye n'igihe cyangwa bike cyane atagira ubumenyi buhagije bwatuma ahangana ku isoko ry'umurimo.

Senateri Umuhire ati 'nk'abiga ibyo gukanika mu mashuri cyane cyane ya TSS natwe twarabibonye aho bigira ku modoka usanga zanapfuye. Ukavuga uti ese niba yigira ku modoka yapfuye iyo agiye kwimenyereza umwuga abikora gute? Mu by'ukuri usanga bikwiye guhabwa umurongo.'

Sena y'u Rwanda yasabye Guverinoma gukemura ibibazo by'ibikoresho bike kandi birimo n'ibishaje n'abarimu badahagije mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro, no gushyiraho ingamba zihamye zikemura ibibazo by'imenyerezamwuga ku bayagannye.

Amashuri menshi afite ibikoresho ariko hari n'atabifite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumenyi-budakenewe-ku-isoko-ibikoresho-bya-kera-amasubyo-mu-mashuri-y-imyuga-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)