Umutekano dufite ntabwo twawurengwa - Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Yabigarutseho ku wa 8 Mata 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Karere ka Musanze.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente n'abandi bitabiriye icyo gikorwa bunamiye Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komine Mukingo baruhukiye mu Rwibutso rwa Busogo, yizeza abaturage baho ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera ukundi.

Yavuze ko iyo abantu badashyize hamwe batabasha kurinda umutekano wabo, ariko ubu umuntu ava i Musanze akajya i Rusizi, cyangwa akava i Rusizi akajya Nyagatare atekanye kubera umutekano igihugu gikesha Perezida Paul Kagame.

Ati 'Ntabwo rero nava hano muri aka Karere ntagarutse kuri icyo kintu cy'umutekano w'Igihugu muri rusange, umutekano mu miryango, umutekano muri sosiyete, imibanire myiza hagati y'ingo n'abaturanyi. Tubane neza mu ngo, tubane neza muri sosiyete, turinde umutekano w'Igihugu. Umutekano dufite ntabwo twawurengwa. Kuwurengwa ni ukuvuga gutangira kuwutatira noneho umutekano ukangirika. Ibyo rero ndibaza ko twese tugomba kubyumva kimwe.'

Yavuze ko hari abantu n'ibihugu usanga bishaka kubiba amacakubiri mu Banyarwanda ariko hakwiye gufatwa ingamba zo kutazemera icyasubiza u Rwanda mu mateka mabi.

Ati 'Nta kintu tuzongera kwemera gihungabanya umutekano w'Igihugu, kandi nta n'ubwo tuzemera ikintu kidusubiza mu mateka mabi, ameze nka Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Dr. Ngirente yasobanuye ko igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari n'umwanya mwiza wo kongera gushimira izahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi zayihagaritse.

Ati 'Ariko kuzishima bisobanuye no kuba natwe dukora ibyo dusabwa gukora kugira ngo dutunganye u Rwanda rwacu rw'ejo, ari byo navuze twirinda kuba hagira umuntu twemerera gusubira mu bikorwa bigana kuri Jenoside.'

Yasobanuye ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo 'turushaho gushimangira ubumwe bwacu nk'Abanyarwanda ndetse no gukumira no kurwanya indi ngengabitekerezo yose yatuma habaho gusubira mu mateka mabi twavuyemo.'

Dr. Ngirente yasabye urubyiruko guhangana n'ibintu byose by'ingengabitekezo mbi n'abayikwirakwiza bose.

Ati 'Tube urubyiruko rwiza, ariko kugira ngo tube urubyiruko rwiza, birasaba uruhare rw'ababyeyi. Ababyeyi twigisha iki abana bacu mu ngo? Tubigishe indangagiciro z'Umunyarwanda zimujyana kubana neza na mugenzi we.'

'Uruhare rw'ababyeyi rurakenewe cyane, kuva ku ruhare rw'ababyeyi, hakaba uruhare rw'abarimu mu mashuri, bikagera no ku ruhare dufite nka Leta natwe turarukora.'

Yashimangiye ko nibigenda gutya u Rwanda ruzaba igihugu gitekanye, kizira amacakubiri, kizira Jenoside.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatangiye ku wa 7 Mata, bikazamara iminsi 100.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yunamiye Abatutsi biciwe muri komine Mukingo, yizeza abaturahe ko bitazongera
Inzego z'ubuyobozi zagiye kwifatanya n'abanyamusanze
Abaturage b'i Musanze basabwe gusigasira ubumwe
Urubyiruko rw'i Musanze rwasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yashimangiye ko umutekano igihugu gifite Abanyarwanda batagomba kuwurengwa
Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu kwigisha abana amateka y'u Rwanda

Amafoto: Primature




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutekano-dufite-ntabwo-twawurengwa-minisitiri-w-intebe-dr-ngirente

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 16, April 2025