
Marina yafashe icyemezo cyo gusibisha iyi ndirimbo yari yakoranye na Uworizagwira Florien [Yampano] nyuma y'uko uyu muhanzi atubahirije amasezerano y'ikorwa ry'amashusho (Video).Â
Uyu mukobwa asobanura ko bitewe n'urwego rw'umuziki we, atakiri mu mubare w'abantu basohora indirimbo buri kwezi nubwo mu kabati ke abitse indirimbo 45.
Ni umukobwa wumvikanisha ko anafite indirimbo yahurijemo abakobwa bose baririmba mu Rwanda, ndetse hari imishinga n'abahanzi Mpuzamahanga.
Mu kiganiro na Kiss Fm, Marina yanavuze ko ari gukora kuri Album ye ya mbere ndetse afite icyizere cy'uko yasohoka muri uyu mwaka, akayikorera n'ibitaramo.
Nubwo bimeze gutya ariko, avuga ko muri iki gihe yashyize imbere gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, birimo no mu mpamvu yari yemeye gukorana na Yampano.
Agasobanura ko gukorana na Yampano ari kimwe mu byo yifuzaga nubwo bataje kumvikana ku isohoka ry'iyi ndirimbo, kugeza ubwo yayisibishije kuri Youtube.
Marina yavuze ko gufata kiriya cyemezo yashingiye mu kuba Yampano atarubahirije amasezerano bari bagiranye. Ati 'Nibumve ngo nayiciye umutwe, bagira ngo nayiciye umutwe gusa, hari ukuntu abantu bari mu kazi bakora bino bintu nk'akazi, hari ibintu badashobora gukinisha bakora, nanjye rero hari igihe ukorana n'umuntu ntashyikire urwego rwawe, cyangwa ntiyubahirize amasezerano mwagiranye, cyangwa hakabaho kutumvikana. Iyo ibyo bintu bibaye rero, ibintu biricwa.'
Uyu mukobwa yavuze ko yiteguye gushyira iherezo ku makimbirane ye na Yampano, mu gihe cyose uyu muhanzi yajya mu itangazamakuru akavugisha ukuri kw'ibyabaye mbere y'uko bakorana indirimbo ndetse n'ibyo bari bemeranyije.Â
Avuga ati 'Ashobora kujya mu itangazamakuru akavugisha ukuri, akavuga ukuri ku kuntu ibintu byagenze, erega nta mutima mubi uhari.'Â
Marina yatangaje ko yiteguye kurangiza amakimbirane ye na Yampano mu gihe cyose yavugisha ukuri

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YAMPANO KU KIBAZO CYE NA MARINA
">ÂYAMPANO YISHE AMASEZERANO BITUMA INDIRIMBO YE NA MARINA ISIBWA
 ">