Umutimanama ukwiye kuruta amashuri mwize - Mutesi Scovia abwira abanyamakuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Mata 2025, ubwo hibukwaga Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mutesi Scovia yagaragaje ko aterwa ipfunwe no kuba hari abanyamakuru bagize uruhare mu gushishikariza abantu kwitabira gushyira mu bikorwa Jenoside, asaba ko umutimanama ukwiye kuruta amashuri abanyamakuru bize mu rwego rwo gukora umwuga wabo kinyamwuga no kuwunoza kurushaho.

Ati 'Umutimanama ukwiye kuruta impamyabumenyi mubitse, ukwiye kuruta amashuri mwiza, uko bababwiye. Ukaruta uko ababyeyi banyu bababwiye ko ibi bitavugwa ibi bivugwa. Umutimanama ukwiye gufata iya mbere mu gutuma abapfobya Jenoside, abayihakana bakoresheje itangazamakuru… iyi nzira dufite y'umurongo uranguruye, uvugira ahirengeye mu byiciro byose, dutuma Abanyarwanda bumva neza ubukana Jenoside yakoranywe.'

Yagaragaje ko bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga bikomeje kugira uruhare mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko abanyamakuru bo mu Rwanda kugira uruhare mu kubirwanya.

Ati 'Mureke twange kwemera ko kuba umuntu yarabaye igihangange mu kinyamakuru cye, bimuha ubuhangange bwo kuvuga ukuri kw'igihugu cyacu. Nemera ko umunyamakuru adakwiye kubeshya kandi adakwiye gukoreshwa n'indonke.'

Mutesi Scovia yatangaje ko kuri ubu hari abanyamakuru babirinduwe n'indonke, inda igasumba umurage w'igihugu cyabo barimo n'abashobora kuba bavuka mu miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakayipfobya.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), Barore Cléophas, yagaragaje ko itangazamukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi naryo ryakozwe mu nda.

Ati 'Itangazamukuru ryakozwe mu nda kuko ryabuze abagabo n'abagore, bazizwa ko ari Abatutsi, ntibahowe ko ibyo batangazaga byari byishe amahame y'umwuga kandi n'iyo biza kuba ari byo bakoze, uwishe amahame y'umwuga ntiyicwa arakeburwa, yananirana agahanwa n'amategeko atarimo igihano cy'urupfu.'

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside n'ipfobya ryayo ryafashe indi ntera, bigashimangira ko nta somo abagize umuryango mpuzamahanga basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yasabye abanyamakuru ko mu gihe ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwira mu Karere u Rwanda ruherereyemo by'umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikwiye kugira uruhare mu kugaragaza ukuri.

Ati 'Kubera icyizere itangazamakuru rigirirwa ni ngombwa ko abanyamakuru mwumva ko mufite inshingano yo guhora ku ruhembe rwo gutanga amakuru nyayo, no kugaragaza ukuri ku mpamvu zitera umutekano muke muri RDC. Ari uko Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo burimo ubwo kubaho, bahora bitwa Abanyarwanda, bicwa bunyamaswa biturutse ku mvugo z'urwango z'abanyapolitiki barimo n'abo mu nzego nkuru zacyo, ibikorwa bitandukanye birimo kwangiza imitungo yabo ndetse n'ibindi bikorwa bibi byinshi bakorerwa.'

Yagaragaje ko bibabaje kubona bamwe mu banyamakuru b'Abanyarwanda batinyuka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bazi uburemere bw'ingaruka zayo.

Yabasabye kandi kugira uruhare mu bikorwa byo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Minisitiri Uwizeye yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gushyigikira iterambere ry'itangazamakuru.

Visi Perezida wa IBUKA, Christine Muhongayire, yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwira no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Mutesi Scovia, yagaragaje ko abanyamakuru bakwiye gushyira imbere umutimanama
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), Barore Cléophas, yagaragaje ko itangazamukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi naryo ryakozwe abanyamakuru bishwe bazizwa ko ari Abatutsi
Uhagarariye imiryango y'ababuze ababo bari abanyamakuru, Karangwa Francois yashimye iki gikorwa cyo kubibuka, asaba abato kugira uruhare mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n'imvugo z'urwango
Minisitiri Uwizeye Judith yasabye abanyamakuru kuba ku ruhembe mu kugaragaza ukuri
Visi Perezida wa IBUKA, Christine Muhongayire, yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuhanzi Bonhomme yafashije abanyamakuru kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu ndirimbo
Senateri Emmanuel Havugimana yagaragaje ko itangazamakuru ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kubiba urwango mu baturage
Mbungiramihigo Peacemaker wakoze itangazamakuru mbere ya Jenoside yagaragaje uko batotezwaga na bagenzi babo babita ibyitso by'Inkotanyi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, Habumuremyi Emmanuel akurikiye ubuhamya
Abayobozi muri RBA barimo Paul Rutikanga, Munyarukumbuzi Emmanuel, Nzabandora Leon na Jean Pierre Kagabo
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Hacanwe urumuri rw'icyizere cyo kubaho
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyamakuru batandukanye n'abayobozi bitabiriye
Ingabire Egidie Bibio wayoboye iki gikorwa

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutimanama-ukwiye-kuruta-amashuri-mwize-mutesi-scovia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 13, May 2025