Uwarokotse Jenoside amaze imyaka irenga 14 arera abana b'abafungiwe ibyaha bya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Nkurikiyinka w'imyaka 73, yatangiye kurera aba bana mu 2011, nyuma yo guhura nabo barabuze kivurira. Ababyeyi b'aba bana Evode Musonera n'umugore we Margret Nyirimana, bakatiwe muri Gacaca mu 2009.

Nkurikiyinka ni umwe mu Batutsi bacye barokotse ku musozi wa Kibenga wo mu Karere ka Gasabo aho abicanyi barimo Musonera n'umugore we bishe Abatutsi, maze we agahungira mu Karere ka Gicumbi ahari haramaze kwigarurirwa n'Ingabo za FPR Inkotanyi.

Nkurikiyinka yabwiye Kigali Today ko abona aba abana bwa mbere yabonye umukuru icyo gihe wari ufite imyaka 12, ari gukora mu murima w'umuturanyi, abajije asanga uwo mwana aba ashakira amaramuko bashiki be babiri bato, nyuma yuko mushiki wabo mukuru ashatse akananirwa kubafasha.

Nkurikiyinka yavuze ko kumubona aca muri ibyo bibazo byatumye yumva amugiriye impuhwe.

Yagize ati 'Numvise mugiriye impuhwe, kumubona ari guca muri ubwo buzima kubera ubugome bw'ababyeyi be, ibintu atagizemo uruhare.'

Nkurikiyinka avuga ko icyo gihe ari bwo yafashe umwanzuro wo kubajyana iwe akabarera, gusa kuko icyo cyemezo atari kugifata wenyine yabanje kubiganiraho n'umuryango we, na we abyumva vuba.

Nubwo uyu muryango wari ufashe abo bana, ikigeragezo cya mbere bahuye na cyo cyari amacakubiri ndetse no kutizerana byari bikiri hagati y'abarokotse n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo uwarokotse atari gukandagiza ikirenge mu kabari k'uwakoze Jenoside.

Ibi byatumye abantu batangira gucengeza urwango muri ba bana babwira umuryango wa Nkurikiyinka wabafashe ngo ubarere ariko ufite mugambi wo kuzabihimuraho.

Umugore wa Nkurikiyinka, Speciose Mukagakwaya, yavuze ko ibyo byatumye bagira ubwoba bumva ko abana baziheza mu muryango bakabatinya cyangwa bagatoroka bakagenda.

Yagize ati 'Twari dufite ubwoba ko ibyo babwiraga abana bizatuma bigunga cyangwa bikabatera guhunga bakava mu muryango. Cyari ikibazo kigoye kugikemura kuko nta bisobanuro bihagije byo kubaha twari dufite.'

Icyakora uko iminsi yagiye ishira abantu bageze aho barabyakira, abana bariga, ndetse umukuru muri bo yarangije amashuri yisumbuye ashinga urugo rwe.

Nkurikiyinka yavuze ko igikorwa bakoze ari imbuto y'ubumwe n'ubwiyunge igihugu cyashyize imbere nyuma y'uko Ingabo za RPA zihagaritse Jenoside.

Yagize ati 'Twibutse gahunda ya guverinoma y'Ubumwe n'Ubwiyunge, kandi abo bana bari inzirakarengane rero niba hari umuntu wagombaga gushyira mu bikorwa iyi gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge ni uwarokotse.'

Se w'aba bana, Musonera aracyafunze kuko yakatiwe imyaka 30, ariko umugore we yarangije igifungo cy'imyaka 15 mu 2024, abana be basubira kubana na we.

Nkurikiyinka wiyemeje kurera abana b'abakoze Jenoside kuko bo nta cyaha bakoze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwarokotse-jenoside-amaze-imyaka-irenga-14-arera-abana-b-abafungiwe-ibyaha-bya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)