WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — July 21st 2018Your RSS feeds

Rwamagana: Ntezimana wabaze umugore we yakatiwe burundu, uwo bafatanyije akatirwa itanu

By Nsanzimana Ernest

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma mu Karere ka Rwamagana, rwakatiye igifungo cya burundu Ntezimana Jean Damascène wiyemereye imbere y'urukiko n'imbaga y'abaturage mu Murenge wa Karenge ko yishe umugore we amutemaguye.

- Ubutabera
  • July 21st 2018 at 08:35

A very dangerous practice. If you sleep with your phone then read this message!

By Nsanzimana Ernest

Staying reachable at any time is important to you. Still, keeping your cell phone on all night, under your pillow or on your bedside table, is not necessarily the best idea. What do you really risk keeping your mobile device active next to you? Here is a tragic story that should dissuade you from falling asleep while playing Candy Crush or leaving the phone in charge.

- Lifestyle
  • July 21st 2018 at 08:07

Rwandans are the fastest growing senders of mobile-to-mobile remittances in East Africa

New data reveals that 90% of WorldRemit's international money
transfers to Rwanda go to mobile money wallets

- eng
  • July 21st 2018 at 06:41

Umukecuru w'imyaka 64 yakorewe ubugome bw'indengakamere n'abuzukuru be kubera kurambirwa kumwitaho

By Dusingizimana Remy

Umukecuru w'imyaka 64 yatoraguwe ku muhanda ubwo yari amaze gutabwa n'abuzukuru be bamushyize mu modoka bakamujyana ibirometero byinshi barangiza bakamuta ku muhanda w'ahantu atazi.

- Udushya
  • July 21st 2018 at 06:12

Abakerarugendo babonye umukecuru w' imyaka 190 yihishe ngo yari aziko intambara ya mbere y' Isi igikomeje

By Nsanzimana Ernest

Mu gihe hashize imyaka irenga 100 mu Nyanja ya Atlantic habereye impanuka ikomeye y' ubwato TITANIC itazibagirana mu mateka y' Isi, abakerarugendo babonye umukecuru ufite imyaka 190, umaze imyaka irenga 100 yihishe ngo atinya gusoka aho yabaga aziko intambara ya mbere y' Isi yose igikomeje. Uyu mukecuru avuga ko yabonye TITANIC irohama.

- Udushya
  • July 21st 2018 at 05:36

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde arateganya kuza mu Rwanda yitwaje impano y’inka 200

By Nsengiyumva Denis
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Buhinde aravuga ko ubwo kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu azaba aza mu Rwanda azaza yitwaje impano y’inka 200 azatanga mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Gahunda ya Girinka (igamije ko buri muryango utifashije ugira inka yo kuwufasha) yatangijwe na […]

Rwamagana :Ubuyobozi bw’akarere buremeza ko umuhigo wa mituweli ariwo wonyine  utaragezweho 100%

By Nsengiyumva Denis
Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Nyakanga, umuyobozi w’akarere Mbonyumvunyi Radjabu yatangaje ko akarere imihigo 71 muri 72 kahize yeshejwe 100 ku ijana uretse umuhigo wa Mituweli weshejwe ku kigero cya 90.5 ku ijana Meya Mbonyumuvunyi yatangaje ko bishimira uburyo akarere kesheje imihigo ndetse yemeza […]

USA: Abantu hafi 20 baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga

By Nsengiyumva Denis
Abantu bagera kuri 17 barimo abana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga Table Rock mu ijoro ryo kuwa kane ushize bitewe n’umuyaga mwinshi uvanze n’imvura byagaragaye muri Leta ya Missouri. Abayobozi bo mu mujyi wa Branson, mu Karere ka Stone, ahabereye iyi mpanuka, kuri uyu wa Gatanu batangaje […]

Polisi yafatiye ibiyobyabwenge na caguwa za magendu mu Majyaruguru no mu Burengerazuba

By Nsengiyumva Denis
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu, mu mikwabu ya Polisi yakoreye mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Uburengerazuba, hafashwe amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge n’imyenda ya caguwa byinjiraga mu gihugu mu buryo bwa magendu. Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rukomo, mu ijoro ryo ku itariki ya 18 Nyakanga hafatiwe […]

L’Association Imbaraga dans un plaidoyer pour promouvoir la production et la consommation des produits biofortifiés

Kigali: L’Association Imbaraga et les autres associations partenaires comme Caritas, Duhamic ADRI, ADECOR, RDO, SunAlliance, se sont lancées dans un plaidoyer à des fins de promouvoir la production et la consommation des produits biofortifiés, selon Juvénal Musine de l’Association Imbaraga.

Refoulés ou évadés du Rwanda, des Burundais arrivent désemparés à la frontière

Kigali: Des Burundais en provenance du Rwanda continuaient hier d’affluer au poste frontière de Gasenyi-Nemba (province de Kirundo).

Rwanda joins Africa50

Kigali: Rwanda has officially joined Africa50, a Pan African infrastructure platform that was created to bridge the infrastructure gap by developing and investing in bankable projects, catalyzing public sector capital, and mobilizing private sector funding.

Le Président Mozambicains a rendu hommage aux Victimes et aux Survivants du Génocide des Tutsi

Le Président Mozambicain a rendu hommage aux Victimes et aux Survivants du Génocide de 1994 contre les Tutsis

Kigali: Le Président Mozambicains a visité ce Vendredi le site Mémorial de Gisozi et il a rendu hommage aux Victimes et aux Survivants du Génocide de 1994 contre les Tutsis. Il a déposé une gerbe de fleurs sur ce site où reposent plus de 250 mille victimes. Il était accompagné d'une délégation de fonctionnaires des Secteur Public et Privé.

“Rwanda and Mozambique have a similar liberation trajectory, as well as a common vision for African integration” – Kagame

Kigali: President Kagame yesterday delivered a message at State Banquet in Honour of President Filipe Nyusi of Mozambique, and he indicated that Rwanda and Mozambique have a similar liberation trajectory, as well as a common vision for African integration. Read the message below:

“Fiston yakoze ikosa ry'ubugoryi, ndaza kumukosora”- Mphande washimiye umusifuzi

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Umunya-Zambia utoza ikipe ya Police FC; Albert Mphande ntabwo yashimishijwe n'imyitwarire yaranze umukinnyi we Munezero Fiston wakubise umutwe Hakizimana Muhadjiri agahabwa ikarita y'umutuku mu mukino bahuyemo na APR FC kuri uyu wa Gatanu.

Police FC yari yakiriye APR FC mu mukino ubanza wa ¼ cy'igikombe cy'Amahoro, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Dr. Petrovic utoza APR FC aganira na Albert Mphande wa Police FC / Foto: Ntare Julius/RuhagoYacuDr. Petrovic utoza APR FC aganira na Albert Mphande wa Police FC / Foto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Ku munota wa 89 w'umukino, Munezero Fiston yahawe ikarita itukura n'umusifuzi Twagirumukiza Abdul ubwo yari akubise umutwe Hakizimana Muhadjiri.

Aganira n'itangazamakuru nyuma y'umutoza, Albert Mphande utoza Police FC yanenze imyitwarire y'umukinnyi we, ashimira umusifuzi uko yabyitwayemo.

“Umukinnyi wanjye yakoze ikosa ry'ubugoryi. Ndaza gushaka uko mukosora. Ntabwo nkunda abakinnyi batagira ikinyabupfura kandi ni byo yagaragaje. Yabonaga ko ari we bakiniye nabi, yashaka iki? Ndashimira umusifuzi ko yabikoze neza, hariya ni ikarita itukura.”

“Arica ahazaza he. Biriya ni ukugurisha ikipe. Yakinnye neza, ariko ni gute akora ubugoryi nka buriya? Imyitwarire nk'iriya ntabwo nyikunda”

Munezero Fiston yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita umutwe Muhadjiri /Foto: Ntare Julius/RuhagoYacuMunezero Fiston yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita umutwe Muhadjiri /Foto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Albert Mphande yavuze ko bari bafite amahirwe yo gutsinda uyu mukino, ariko batabshije kubyaza umusaruro amahirwe yose babonye.

“Ntabwo nyuzwe n'uko umukino urangiye kuko twari tuwufite neza. Twabonye uburyo bwinshi mu gice cya mbere ariko ntitwatsinda.Tugiye kubikoraho. Ni umupira w'amaguru, ntabwo dutsinzwe, dufite undi mukino kuwa Mbere.”

Albert Mphande ntiyishimiye imyitwarire ya Munezero Fiston ubwo yahabwaga ikarita itukura /Foto: Ntare Julius/ RuhagoYacuAlbert Mphande ntiyishimiye imyitwarire ya Munezero Fiston ubwo yahabwaga ikarita itukura /Foto: Ntare Julius/ RuhagoYacu

Nk'uko bigaragara ku rubuga rw'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, APR FC izakira Police FC mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya Peace Cup tariki ya 26 Nyakanga 2018.

  • July 21st 2018 at 02:25

Play offs 2018:Patriots BBC yatangiranye intsinzi mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.

By Yvonne IradukundaYvonne Iradukunda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga2018 muri Petit stade i Remera ikipe ya Patriots BBC yatsinze REG BBC mu umukino wa mbere wa kamarampaka muri Basket aho yatsinze ku manota 63-58.

Wari umukino utoroshye ku mpande zombi kuko amakipe yombi yashakaga gutsinda byanatumaga nta kipe ishyira ikinyuranyo kinini cy'amanota hagati yayo n'indi.

Agace ka mbere k'umukino karangiye amakipe yombi anganya amanota 14-14 mu gihe agace ka kabiri k'umukino karangiye ikipe ya REG BBC iri imbere ku kinyuranyo cy'inota rimwe kuko yari ifite amanota 27 kuri 26 ya Patriots BBC.

JPEG - 88.5 kb
Shyaka Olivier wa REG BBC ashaka uburyo yatsinda

Mu gace ka gatatu k'umukino ikipe ya Patriots BBC nyuma yo kuruhuka yakayoboye kugeza igasoje iri imbere ho ikipe ya REG BBC amanota 28 kuko karangiye ari amanota 50-38.

Mu gace ka nyuma k'umukino ikipe ya Patriots nabwo yakomeje kuyobora umukino n'ubwo ikipe ya REG BBC yagendaga ishaka amanota ireba uko yakuramo ikinyuranyo cy'amanota yari yashyizwemo gusa ntibyayihira kuko Patriots BBC ibifashijwemo na Sagamba Cedar cyane cyane mu gutsinda amanota 3 ndetse na Hagumintwari Steven batsinze REG BBC amanota 63-58.

JPEG - 96.6 kb
Sagamba Sedar (ufite umupira)umwe mubafashije ikipe ya Patriots BBC muri uyu mukino kuko yatsinzemo amanota 17

Hakizimana Lionel wari umaze amezi atandatu adakina kubera imvune y'urutugu kuri uyu mukino yari yagarutse mu kibuga aho yakinnye amasegonda 36 y'umukino agatsinda inota rimwe.

Aganira n'itangazamakuru nyuma y'umukino yavuze ko kugaruka mu kibuga ari ibintu yishimiye kandi ko yari abikumbuye cyane kandi ko n'intsinzi babonye ari ibyishimo kuri we.

Yagize ati “Gutsinda uyu mukino ni ibyishimo kuri njyewe ubwanjye kandi ni ibyishimo ku ikipe yose muri rusange kuko uyu mukino byari ngombwa kuri twebwe kugirango tuwutsinde byanaduteye ingabo mu bitugu njyewe na bagenzi banjye.”

JPEG - 93.7 kb
Hakizimana Lionel wari wagarutse mu kibuga abuza Kami Kabange wa REG uburyo bwo gitsinda

Yakomeje agira ati"Byanshimishije cyane kuko nari nkumbuye uno mwanya,urabizi neza ko iyo uri umukinnyi ukamara igihe kinini hafi umwaka udakina ufite imvune niyo wakina isegonda rimwe kuri wowe uba wumva ubyishimiye mu cyumweru kimwe mubaza mwongeye kubona Lionel wa nyawe akaboko kameze neza mfite umuganga unkurikirana.

Umutoza w'ikipe ya Patriots BBC Henry Mwinuka avuga ko baje bafite intego zo gushyira mu bikorwa ibyo bitoje .

Ati “Ndishimye iyi ni imikino ya Playoffs,abakinnyi banjye bakurikije ibyo nababwiye bakina neza ,ndishimye nishimiye gutsinda umukino wa mbere .”

JPEG - 59 kb
Umutoza wa Patriots Henry Mwinuka aha amabwiriza abakinnyi be

“Intego kwari ugukina ibyo twitoje , twaritoze cyane by'umwihariko mu kugarira ndetse no kugumana umupira gusa abakinnyi banjye ntago babikurikije mu gace ka mbere k'umukino gusa bugariye neza.” Mwinuka

JPEG - 109.3 kb
Ni umukino wari witabiriwe n'abafana benshi
JPEG - 60.8 kb
Eric Rutanga ukinira ikipe ya Rayon Sports FC nawe yari yaje kwirebera umukino wa Basketball
JPEG - 60.1 kb
Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane ukinira AS Kigali nawe yarahabaye

Mu guhatanira umwanya wa Gatatu APR BBC na IPRC-Kigali zirakina umukino wa mbere utegenyijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Club Rafiki ku isaha ya saa Kumi z'umugoroba (16h00).

Mu cyiciro cy'abari n'abategarugori ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18 nayo yatsinze The Hoops Rwanda mu mukino w'ikirarane wari warasubitswe kubera ibura ry'umuriro amanota 61-54 bakatisha itike iberekeza mu mikino ya playoffs iza Kuba itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2018 Kuri Club Rafiki.

JPEG - 86.5 kb
Butera Hope ukinira ikipe y'igihugu y'abangavu batarengeje imyaka 18 yari ahanganye na bagenzi bakinanaga muri The Hoops Rw
JPEG - 85.3 kb
The Hoops yatsinzwe na U-18 ibura mu makipe ane ya mbere

Ikipe y'igihugu gutsinda The Hoops bikaba byayihaye gusoza mu makipe ane ya mbere.

Imikino yakinwe:

Kuwa Gatanu;21/7/2018

Patriots BBC 63-58 REG BBC (Playoffs)
The Hoops Rwanda 54- 61U-18 (Shampiyona)

Imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatandatu;22/7/2018

14:00: Ubumwe WBBC vs APR WBBC (Club Rafiki)
16:00: APR BBC vs IPRC-Kigali BBC (Club Rafiki)
18:00:IPRC-South WBBC vs U-18 (Club Rafiki)

  • July 21st 2018 at 01:57

Mukura 1-0 Amagaju: Sosthene washwanye n'abasifuzi yazamuwe mu bafana na Polisi

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Umutoza w'ikipe y'Amagaju FC Habimana Sosthene ntiyishimiye kuzamurwa mu bafana n'umusifuzi mu mukino batsinzwemo na Mukura Victory Sports igitego 1-0, aho yakuwe ku ntebe y'abatoza na Polisi y'igihugu.

Mukura Victory Sports yaraye itsinze Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy'igikombe cy'Amahoro, igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Gael Duhayindavyi mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri, umutoza w'Amagaju FC, Habimana Sosthene utumvikanaga n'abasifuzi ku byemezo bimwe na bimwe yazamuwe mu bafana, atabyiyumvisha kugeza ubwo abakinnyi be na Polisi y'igihugu babigizemo uruhare.

Nyuma y'umukino, Habimana Sosthene yatangaje ko nta kosa abona ryabaye ku buryo umusifuzi yari akwiye kumuhana.


“Imisifurire ntacyo nayivugaho. Ni akazi kabo, niba ari amategeko baba bayakurikije. Niba baba bayishe ubwo bayishe, hari abashinzwe kubagenzura. Njyewe ku ruhande rwanjye navuga ko ntazi icyo yampaniye. “


“Nta kintu cyari cyabaye, ahubwo nabonaga atwibasira cyane atava kuri bench yacu, sinzi n'ikibazo cyabayeho kugira ngo mbe nazamuka, ariko buriya ni amahitamo ye, afite icyo yabikoreye.”

Habimana Sosthene ntiyiyumvisha ikosa ryabaye kugeza aho azamurwa mu bafanaHabimana Sosthene ntiyiyumvisha ikosa ryabaye kugeza aho azamurwa mu bafana

Agaruka ku mukino, Habimana Sosthene yatangaje ko batahiriwe n'umukino w'uyu munsi, aho baje kuvinikisha abakinnyi babiri, bagasimbuza uko batari babiteganyije.

“Turatsinzwe. Dusigaje indi minota 90, ni ukujya gutegura undi mukino usigaye tukareba ko hari umusaruro twabonamo.”

“Ntacyo baturushije. Twagize imvune, dusimbuza abakinnyi babiri uko tutari twabiteguye. Abakinnyi basimbura ntabwo baba bafite urwego nk'urw'abasanzwe bamenyereye gukina.”

Amagaju FC azakira Mukura Victory Sports mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy'igikombe cy'Amahoro uteganyijwe kuwa Kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018.


Kenya: Abatekamutwe bavumbuye uburyo bushya bwo kwiba amafaranga kuri telefoni

By Bikorimana Alexis

Muri Kenya, telefoni zigendanwa ni nka konti zo muri banki aho bamwe bazibitsaho amafaranga yabo yose, none ababatekamutwe bari kugerageza kuzinjiramo bakoresheje ubujura bwisunze ikoranabuhanga kugira ngo bibe ayo mafaranga.

Sammy Wanaina wibwe ibihumbi 18 by'amadorali avuga ko yakiriye ubutumwa kuri telefoni ye igendanwa ku cyumweru, bumusaba gutanga umubare we w'ibanga kugira ngo inimero ye ya telefoni akomeze kuyikoresha idahindutse.

Yagize urujijo, cyane ko atari yigeze asaba guhindurirwa nimero ye ya telefoni. Mbere yaho gato, yari yahagaritse (yakupye) uwamuhamagaraga atarangije kumuvugisha.

Ubu ni bwo yari amaze kubona ko uwo muntu wamuhamagaraga yigize ushinzwe kwita ku bakiriya mu kigo cy'itumanaho, mu by'ukuri yari umutekamutwe ugamije kumwiba amafaranga.

Wanaina yabwiye bbc dukesha iyi nkuru ko uwamuhapamagaye yakoresheje igihe kigufi cyane nyuma ntiyagira amakuru na make y'umwirondoro ye amubwira.

Ako kanya Wanaina yahise ahamagara muri kompanyi y'itumanaho ya Safaricom abereye umufatabuguzi, kugira ngo atange amakuru yuko hari abari kugerageza gukora ubutekamutwe kuri nimero ye ya telefoni igendanwa.

Nubwo Wanaina nta makuru ajyanye n'umwirondoro we yatanze ndetse agahita anahamagara mu kigo cy'itunamaho cya Safaricom, ntibyongeye kumushobokera ako kanya gukoresha nimero ye ya telefoni igendanwa.

uyu mugabo yongeye kwemererwa gukoresha haciye iminsi itatu baramukuye ku murongo.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yavuze ko ibyo bintu byamuteye ubwoba.

Wanaina avuga ko ikigo cy'itumanaho cya Safaricom cyamuhamagaye nyuma yo kukigezaho ikibazo cye, kikamuha simukadi nshya mu buryo bwo kwirinda., ariko nticyamubwira impamvu yari yananiwe gukoresha inimero ye ya telefoni.

Mu butumwa bwanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ubuyobozi bwa Safaricom bwavuze ko bushishikajwe no kurinda amakuru ajyanye n'abakiriliya bayo, ndetse bumusezeranya ko buzakomeza gukurikirana ikibazo cye.

Inkuru ye yatumye abandi nabo batangira kuvuga ibyababayeho - benshi muri bo nabo bitewe n'ubutekamutwe bakorewe.

Umunyapolitiki Stanley Wanjiku na we wo muri Kenya yahishuye ko yaguye mu mutego w'abatekamutwe, akibwa ibihumbi 18 by'amadolari y'Amerika.

Yakomeje avuga ko yatangiye kugira ibibazo ubwo yakiraga ubutumwa bumubwira ko atagishoboye gukoresha uburyo bwo guhererekanya amafaranga kuri telefoni igendanwa keretse amaze guhamagara kuri nimero yari yohererejwe. Nuko abigenza uko, arayihamagara.

Nyuma yaho yamenye ko umubare we w'ibanga wahinduwe, agahabwa uwundi. Ntabwo yari agishoboye gukoresha amafaranga ye abitse kuri telefoni ye igendanwa, yagize ati: "Sinzi ukuntu umubare wanjye w'ibanga wahinduwe ugahabwa abantu ntazi."

Wanjiku yongeyeho ko na konti ye yo muri banki isanzwe - idafite aho ihuriye na konti ye yo kuri telefoni igendanwa - nayo yinjiwemo n'abatekamutwe bakora ubujura bunyuze kuri mudasobwa.

Kenya iza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira abantu benshi bahererekanya amafaranga kuri telefoni zigendanwa. Ni na yo mpamvu y'ingenzi ubutekamutwe buciye ku makarita ya Simukadi bwateje impagarara mu gihugu.

Hafi kimwe cya kabiri cy'abaturage miliyoni 47 batuye Kenya, bakoresha uburyo bwogeye bwa M-Pesa mu kwishyura amafaranga ku bintu bitandukanye cyangwa mu gukora ubucuruzi.

Banki nazo, zigirana amasezerano n'ibigo by'itumanaho, bigafasha abafatabuguzi b'ibigo by'itumanaho guhuza nimero zabo za telefoni na nimero zabo za konti za banki, mu buryo bwo koroshya gukura amafaranga hamwe ajya ahandi.

William Makatiani, ukora mu kigo cy'ubwirinzi bwo kuri interineti cya Serianu, yavuze ko ubutekamutwe bukorewe kuri telefoni zigendanwa buri kugenda bwiyongera cyane.

Ati, "Guhindura nimero ya telefoni bimaze kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane muri Nigeria, guhera mu mwaka wa 2016. Cyatangiye no kuba ikibazo gikomeye muri Kenya guhera hagati mu mwaka ushize."

Ni gute wakwirinda ubu bujura?

Ntabwo bizwi neza uko ubu butekamutwe buri gukorwa, ariko muri iki cyumweru ubuyobozi bugenzura ibigo by'itumanaho muri Kenya, bwabwiye abafatabuguzi b'ibi bigo uburyo bakwirinda:

- Kutagira uwo uha amakuru y'umwirondoro wawe

- Kudatanga umubare wawe w'ibanga

- Gusiba ubutumwa bugusaba amakuru ajyanye n'uko ukorana n'ibigo by'imari cyangwa ubugusaba umubare w'ibanga

- Kwitondera ubutumwa utigeze usaba ko ubwohererezwa

Ikigo cy'itumanaho cyasabye abafatabuguzi bacyo kurinda cyane umubare wabo w'ibanga, itariki yabo y'amavuko, na nimero yabo y'indangamuntu.

Umuhanzikazi w'Umwongereza yateye abasore benshi kuvugishwa kubera amafoto yashyize hanze yambaye utwenda tw'imbere [AMAFOTO]

By Dusingizimana Remy

Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomoka mu Bwongereza witwa Louisa Johnson yateye benshi mu basore kuvugishwa kubera amafoto yashyize hanze agaragaza umubiri we yambaye utwenda two kogana.
Uyu muhanzikazi w'imyaka 20 uri mu bakunzwe muri iki gihugu,yateye benshi kuvuga by'umwihariko kubera uburanga bwe ndetse n'imiterere ye irangaza benshi.
Ubwo yari ku mucanga yambaye utwenda tw'imbere,yifotoje amafoto menshi yakwirakwiriye hirya no hino ndetse bamwe mu bakunzi be baramutaka (...)

- Imyidagaduro
  • July 21st 2018 at 05:11

Kuki Kagame, Papa Francis , Obama n'abandi benshi batakaje ababakurikira kuri Twitter ?

By Muhire Jason

Guhera ku wa Gatatu w'iki Cyumweru, Twitter yatangiye gufunga konti zikekwaho gukoreshwa mu buryo budakurikije amategeko agenga uru rubuga nkoranyambaga bituma konti z'abantu bakurikirwa cyane barimo abaperezida, ibyamamare mpuzamahanga bitakaza umubare mwinshi w'ababakurikira.

- Amakuru
  • July 21st 2018 at 04:17

Dr Munyakazi yahanaguweho gukora Jenoside ahanishwa gufungwa imyaka 9

By Nsanzimana Ernest

Urukiko Rukuru rwahamije Dr Léopold Munyakazi icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside rumuhanisha igifungo cy'imyaka icyenda, ariko rumuhanaguraho icyaha Jenoside bitewe n'abatangabuhamya bagiye bavuguruzanya.

- Ubutabera / ,

Real Madrid yinjiye mu rugamba rwo gushaka myugariro w'Umwongereza

By Dusingizimana Remy

Nubwo idakunze kuhakura abakinnyi,ikipe ya Real Madrid yatangiye urugamba rwo guhiga myugariro witwaye neza mu ikipe y'igihugu y'Ubwongereza Kieran Trippier usanzwe akinira Tottenham kugira ngo aze afatanye na Daniel Carvajal.

- Imikino
  • July 21st 2018 at 04:12

Griezmann yakoze igikorwa cyashimishije abaturage bo mu gace yavukiyemo [AMAFOTO]

By Dusingizimana Remy

Umukinnyi Antoine Griezmann uherutse gufasha ikipe y'Ubufaransa kwegukana igikombe cy'isi mu Burusiya yaraye akoreye abaturage bo mu gace ka Macon avukamo igikorwa gikomeye ubwo yazaga kubereka igikombe cy'isi we na bagenzi be baherutse kwegukana.

- Imikino
  • July 21st 2018 at 03:38

Ibyo umugore yakwitaho agahorana ubwiza bushimwa n'umugabo

By Muhire Jason

Urubuga aufeminin.com rugaragaza zimwe mu ngingo umugore yakwitaho kugira ngo ahore asa neza imbere y'umugabo we.

- Urukundo
  • July 21st 2018 at 03:03

UR students in Gikondo campus likely to shift to Huye

By IGIHE

The relocation is said to concern the Day Programme students while those in the Evening Programme will remain in Gikondo.

Speaking to IGIHE on Wednesday, the Deputy Vice-Chancellor of the UR in charge of institutional advancement, Dr Charles Murigande said the relocation plan is under discussion but promised to announce the decision soon.

“There are still internal discussions, no decision has yet been taken. We shall let the media know as soon as it is decided,” he said.

Asked if the decision concerns Day Programme students only, Dr Murigande answered “Yes, but that is still under discussion too. We shall let you know in a few days.”

The plan has ignited discontent among students who have asked the UR to announce the decision earlier so that they can prepare for the relocation if it is to happen starting the next academic year which opens in September.

Some students told IGIHE that they have heard speculations that the relocation is caused by the insufficiency of buildings in Gikondo while there are vacant buildings in Huye campus as a result of relocations of many students from there to other UR's campuses around the country.

The expected CBE relocation comes three months after the UR announced plans to also relocate its School of Journalism and Communication (SJC) from Gikondo to Huye as well but no final decision has come to the public yet.

SJC was relocated from Huye to Nyarugenge campus in September 2011 and then to Gikondo in February, last year.

Among the CBE students to shift, include some among over 600 students in Accounting and Business Administration who were relocated from Huye end of 2016.

Matheus Bizimana, a third-year student in Accounting, said they struggled to settle in Kigali and that taking them to Huye can cause him a loss of home equipments as it happened when they shifted to Kigali in 2016.

“We are not happy with those stories of relocation. I was in second year when we unhappily shifted to Kigali because we sold our materials cheaply and left others there unsold but we have settled now and are comfortable especially because we are getting temporary jobs in Kigali. We couldn't carry some materials like the bed, saucepans and stoves. We are likely to lose again,” he said.

Bizimana pleaded with the UR officials to allow those in Gikondo to complete their studies on the campus and lead those starting the first year to Huye, adding that taking them back to Huye especially those going to the fourth and final year is preventing them from job opportunities.

Gisèle Ishimwe, a student who started her studies at CBE in Gikondo said the relocation challenges the students with limited means while those with good financial means are considering joining private higher learning institutions in case their request to join the Evening Programme is not granted.

University of Rwanda, the sole country's public higher learning institution, was founded in 2013 bringing together the former seven public institutions which were reduced to six colleges. Three colleges are in the City of Kigali while others are in the districts of Huye, Musanze and Nyagatare.

Since its inception, the university has made numerous reforms especially in relocating students from college to college, something that has often made the public question the effectiveness of the reforms.

Jean d'Amour Mugabo

Alisson yerekeje muri Liverpool, aca agahigo k'umuzamu uguzwe menshi muri ruhago

By Welcome Fred


Ku myaka 25 y'amavuko, Alisson Becker yaciye agahigo kari gafitwe na Gianluigi Buffon ubwo yavaga muri Parme yerekeza muri Juventus aho yari yatanzweho miliyoni 53 z'amayero kuva ubwo mu mwaka wa 2001 kugeza ubu akaba ari we wari umuzamu wa mbere uhenze ku isi.

Ikipe ya AS Roma yari yaguze uyu muzamu mu 2016 ku mafaranga miliyoni 8 gusa z'amayero, yamushimiye uburyo yayifashije, maze bamwifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rwe rushya.

Alisson wari umuzamu wa mbere wa Brazil mu gikombe cy'isi giheruka, asanze muri Liverpool abazamu babiri bashidikanywagaho cyane ku bushobozi bwabo barimo umubiligi Simon Mignolet n'umudage Loris Karius wagarutsweho cyane nyuma y'amakosa akomeye yakoze ku mukino wa nyuma uheruka wa UEFA Champions League Liverpool yatsinzwemo na Real Madrid 3-1.

  • July 21st 2018 at 04:03

Cecafa Women Challenge: Kayiranga urges players against complacency

By Mugabe

The national women's senior football team head coach Jean Baptiste Kayiranga has urged his players to remain ‘humble and focused' ahead of their second Cecafa Senior Challenge game against Ethiopia on Monday.

The on-going regional tournament started on Thursday and will run through July 28 at Kigali Stadium in Nyamirambo.

She-Amavubi got off to a flying start as they stunned defending champions Tanzania 1-0 on Thursday afternoon, courtesy of Alice Kalimba's header in the 34th minute.

“The win over Tanzania is a fantastic start; we set the pace that we should keep throughout the tournament. If we can beat champions, then we can defeat anyone. However, the players need to remain grounded and determined till end of the championship – the target is to win all the games and lift the title unbeaten,” Kayiranga told Saturday Sport in a post-match interview.

He further added that, “We showed zeal and character, absolutely the victory was a deserved one. If we keep the momentum, there will be no stopping us.”

In another game played on Thursday, Uganda also edged Kenya 1-0, thanks to a 7th minute striker from teenager Lillian Mutuuzo.

Action resumes today with the 2016 finalists Ethiopia facing Uganda at 2pm in search for first win while Kenya will be up against holders Tanzania at 4:30pm – both games at Kigali Stadium.

The hosts defending champions Tanzania, Kenya, Uganda and Ethiopia are taking part in the Fifa-sponsored championship which will climax on July 28 in Kigali.

CECAFA Women Challenge Cup 2018
Fixtures/Results
Thursday, July 19

Kenya 0-1 Uganda – (Stade de Kigali, 14:00)
Rwanda 0-1 Tanzania Mainland – (Stade de Kigali, 16:30)

Friday, July 20: Rest Day

Saturday, July 21
Ethiopia v Uganda – (Stade de Kigali, 14:00)
Kenya v Tanzania – (Stade de Kigali, 16:30)

Sunday, July 22: Rest Day

Monday, July 23
Uganda v Tanzania – (Stade de Kigali, 14:00)
Rwanda v Ethiopia – (Stade de Kigali, 16:30)

Tuesday, July 24: Rest Day

Wednesday, July 25
Kenya v Ethiopia – (Stade de Kigali, 14:00)
Uganda v Rwanda – (Stade de Kigali, 16:30)

Thursday, July 26: Rest Day

Friday, July 27
Ethiopia v Tanzania – (Stade de Kigali, 14:00)
Rwanda v Kenya – (Stade de Kigali, 16:30)

Photo: Rwanda international Clementine Mukamana clears the ball from She-Amavubi's box against Tanzania on Thursday as skipper Sifa Nibagwire( #17) and goalie Judith Nyirabashyitsi (#18) watch on. Courtesy.
Source: Newtimes.co.rw|Additional Reporting: Ferwafa.rw

Nshuti Innocent wakiniraga APR FC yaguzwe n'ikipe yo muri Tunisia

By IGIHE

Rutahizamu Nshuti Innocent wakiniraga APR FC, yasinye amasezerano y'imyaka itatu mu Ikipe ya Stade Tunisien, ikina mu cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Tunisia.

- Football /

Beauty For Ashes yatumiye Christafari iri ku isonga ku Isi muri Reggae ihimbaza Imana

By Ishimwe Israel

Itsinda Beauty For Ashes (B4A) ryatumiye Christafari ihuriyemo inkorokoro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Reggae ku Isi, mu gitaramo gikomeye kizabera i Kigali.

- Gospel /

Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kivura indwara z'umutima mu bana

By Ferdinand Maniraguha

Umuryango wo muri Israel udaharanira inyungu, Save a Child's Heart (SACH) ufatanyije na Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda, bagiye gushyiraho Ikigo cyihariye kizajya gikurikirana indwara z'umutima mu bana.

- U Rwanda /

Uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bugiye korohereza abishyura imisoro n'imisanzu by'abakozi

By Evariste Nsengimana

Ikigo cy' icy'imisoro n'amahoro (RRA) n'Ikigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) byatangije uburyo bwo kumenyekanisha imisoro n'imisanzu by'abakozi hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo korohereza ababigana kubona izo serivisi mu buryo bunoze kandi bwihuse.

- U Rwanda /

Abaturarwanda bavugiye kuri telefoni iminota isaga miliyari 3.5 mu mezi atatu ya 2018

By Dusabimana Aimable

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rugaragaza ko mu mezi atatu ya mbere ya 2018, abakoresha telefoni ngendanwa mu Rwanda bakoresha imirongo itandukanye, bazivuganiyeho iminota isaga miliyari eshatu n'igice, bohererezanya ubutumwa bugufi burenga miliyoni 600.

- Mobayilo /

Abigira i Gikondo muri Kaminuza y'u Rwanda bashobora kwimurirwa i Huye

By Mugabo Jean d'Amour

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'Icungamutungo n'Ubucuruzi (CBE) riherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bumvise amakuru yo kubimurira mu ishami riherereye mu Karere ka Huye ariko nta buyobozi burayabatangariza ngo bamenye aho bazerekeza ubwo bazaba batangiye umwaka w'amashuri utaha uzatangira muri Nzeri uyu mwaka.

- U Rwanda /

Gicumbi: Bikanze polisi bapakiye magendu, imodoka barayita bakizwa n'amaguru

By IGIHE

Polisi y'Igihugu yatangaje ko mu mikwabu yakoreye mu Ntara y'Amajyaruguru niy'Iburengerazuba, hafashwe amoko atandukanye y'ibiyobyabwenge n'imyenda ya caguwa byinjiraga mu gihugu mu buryo bwa magendu.

- U Rwanda /

Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde azasura u Rwanda yitwaje inkuyo mu biganza

By Cyprien Niyomwungeri

Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi, azagirira uruzinduko rw'amateka mu Rwanda kuwa 23-24 Nyakanga 2018, aho azaba yitwaje impano y'inka 200 yageneye abaturage bo mu Murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera.

- U Rwanda / ,

Abatarashyikirijwe ibihembo byabo muri tombola ya TECNO bahawe amahirwe ya kabiri

By IGIHE

Ikigo gikora kikanacuruza telefone zigezweho, TECNO Mobile, cyahaye andi mahirwe abakiliya bacyo batabashije gufata ibihembo batsindiye muri tombola iheruka, yahaye amahirwe abakiriya 23 baguze SPARK 2, yo gutombola ibintu binyuranye mu gihe cy'Igikombe cy'Isi.

- Advertorials / ,

Perezida Kagame na Nyusi wa Mozambique biyemeje guhangana n'abashaka kubavangira

By Bikorimana Alexis

Perezida Kagame na Filipe Nyusi wa Mozambique bemeranijwe kutarebera abashaka kuvangira ubusugire bw'ibihugu byombi ko ahubwo bagomba guhangana baharanira ko abaturage babaho neza kuko umutungo ibihugu byombi bifite uhagije.

Mu ruzinduko rw'iminsi itatu perezida Nyusi yari ari kugirira mu Rwanda, rusize hasinywe amasezerano azagirira akamaro ibihugu byombi no kwishyira ukizana kw'abaturage b'ibi bihugu.

Perezida Kagame yavuze ko yaganiriye na mugezi we wa Mozambique ku butwererane bw'ibihugu byombi, ati “Twaganiriye byinshi bijyanye n'uturere duherereyemo, umugabane wacu no hanze yawo. Twishimiye kwakira Perezida Nyusi hari byinshi bigiye gukomeza gukorwa mu butwererane bw'ibihugu byacu.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko bagomba gukorera hamwe kugira ngo hatagira abasigara mu iterambere ati, “ubwiyunge ni urugendo rukomeza, ntabwo rugira igihe kizwi rurangirira. Uko dutera imbere, tugomba gukorana n'abandi kugira ngo nk'ibihugu bamwe badatera imbere bonyine ahubwo tugendere hamwe twese.”

Perezida Nyusi wa Mozambique we yavuze ko batagomba guha agaciro abashaka kuvangira ubusugire bw'ibihugu byombi ati, “Igifitiye akamaro ibihugu byacu ni ugukoresha uburyo n'umutungo bihari bikagirira akamaro abaturage. Ntabwo dutewe ubwoba n'abashaka kutuvangira, tugirana ubutwererane n'uwo ariwe wese bitewe n'inyungu dusangiye.”

Muri uru ruzinduko ibihugu byashyize umukono ku masezerano yo gukuraho Visa ku ba diplomate n'abandi bafite passport z'akazi, ay'ubufatanye mu birebana no gutwara abantu n'ibintu mu kirere, ajyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga, ay'imikoranire ya kaminuza n'amashuri makuru ndetse n'andi yasinywe hagati y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere, RDB n'Igishinzwe guteza imbere ishoramari muri Mozambique.

Mu minsi itatu Perezida Nyusi amaze mu Rwanda yasuye ibikorwa bitandukanye by'ikoranabuhanga n'inganda ndetse akunamira inzirakarengane za Jenoside zishyinguwe mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, arateganya gusura Ingoro y'Umwami mu Rukali mu Karere ka Nyanza n'inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izwi nka 'La Corniche One Stop Border Post' mu Karere ka Rubavu.

❌