WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — October 22nd 2018Your RSS feeds

Prof. Shyaka yasigiye RGB umukoro wo gukurikirana amadini #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 111 kb
Prof. Shyaka ashyikiriza impapuro z'akazi Dr. Kayitesi ugiye kuyobora RGB by'agateganyo

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukwakira 2018, ubwo yari mu muhango wo guhererekanya ububasha na Dr Usta Kayitesi uyoboye urwo rwego by'agateganyo, nyuma y'uko Prof Shyaka Anastase agizwe Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu.

Prof. Shyaka Anastase yongeye kwibukiranya n'abayobozi b'amashami atandukanye mu rwego rw'igihugu rw'imiyoborere zimwe mu nshingano zarwo, abasaba kuzakomeza gusigasira isura nziza urwo rwego rufite mu gihugu no hanze yacyo.

Prof Shyaka yasabye umuyobozi w'agateganyo w'urwo rwego Dr Usta Kayitesi, kuzakomeza gushyira imbaraga cyane cyane mu gukurikirana inozwa ry'imitangire ya serivisi, gahunda ya "nk'uwikorera" ikarushaho gushingo imizi mu bigo bya leta n'iby'abikorera.

Yamusabye kandi kuzamomeza guharanira ko itangazamakuru ryongererwa ubushobozi ku buryo abarishoyemo imari n'abarikora rishobora kubatunga.

Ikindi kandi ngo haracyakenewe imbaraga mu gukurikirana ko Abanyamadini n'amatorero bubahiriza amategeko, abantu ntibavutswe uburenganzira bwabo,ariko nabo bagakora ibyemewe n'amategeko.

Ati ”Amadini n'amatorero ni abafatanyabikorwa bakomeye, ariko murabizi si ibanga, hari aho byageze biduca mu myanya y'intoki n'ibyo amategeko ateganya ntibyubahirizwe, ibirinda Umunyarwanda ntibimurinde ahubwo bikamwonona.
“Ibyo rero ni inshingano z'uru rwego kugira ngo tubikosore. Abasenga basenge, batendereze Imana n'abatabikora babireke ariko bubahirije amategeko, ntawe babangamiye”.

Dr Usta Kayitesi uyoboye by'agateganyo urwego rw'igihugu rw'imiyoborere,yashimiye Minisitiri muri MINALOC ku murava yakoranye igihe cyose yayoboye urwo rwego, kandi aboneraho no kumwizeza ko we n'abakozi bafatanije bazakomereza aho yari agejeje kugira ngo bakomeze kuruteza imbere.

Ati ”Turakwizeza ko ishyaka wagiriraga urwego rw'igihugu tutazarishyira hasi.Ikindi ni ugusaba bagenzi banjye kugora inshingano z'icyo uru rwego rutegerejweho”.

Kuva urwego rw'igihugu rw'imiyoborere rwahabwa iryo zina muri 2011, rwayoborwaga na Prof Shyaka Anastase, kugeza ku itariki 18 Ukwakira 2018, ubwo yagirwaga Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu.


U Buyapani bwashimiye FERWAKA kuba iteza imbere karate mu Rwanda #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 4.4 Mb
Ambasaderi Takayuki Miyashita nyuma yo gushyikiriza igihembo FERWAKA

Karate ni kimwe mu bigize umuco w'Abayapani, ukuba ari umukino umaze gutera imbere cyane mu Rwanda, aho igihugu cy'u Buyapani kibinyujije muri Ambasade yacyo mu Rwanda, kibigiramo uruhare rukomeye.

Ni muri urwo rwego Leta y' u Buyapani ibinyujije muri Minisiteri yayo y'Ububanyi n'amahanga, yageneye ishimwe ishyirahamwe ry'umukino wa Karate mu Rwanda, FERWAKA, iyishimira uruhare rukomeye ishyira mu guteza imbere Karate nk'umuco w'Abayapani mu Rwanda.

Ambasaderi Takayuki Miyashita uhagarariye u Buyapani mu Rwanda, yashimiye FERWAKA, avuga ko guteza imbere Karate, ari uguteza imbere u Buyapani, kuko ari umuco wabwo uba utera imbere .

Ati” U Rwanda rubonye iki gihembo rugikwiye, kuko ni igihugu kimaze guteza imbere umukino wa karate ku buryo bushimishije. Urugero rufatika ni Shampiyona ya Afurika ya karate rwakiriye ikagenda neza ndetse rukegukanamo imidari igeze kuri itandatu.”

JPEG - 4.4 Mb
Ambasaderi Takayuki na Perezida wa FERWAKA Uwayo Theogene

U Buyapani butera inkunga Karate y'u Rwanda bwoherea abatoza bafasha kuzamura urwego rwa Karate cyane cyane mu bana, ndetse bugatanga inkunga y'ibikoresho byifashishwa mu gukina mu buryo mpuzamahanga.

Uwayo Theogene uyobora FERWAKA, amaze kwakira icyo gihembo yashimiye Ambasaderi Takayuki, anamwizea ko batazatezuka ku gukomeza guteza imbere Karate.

Ati” Umuco w'Abayapani ufitanye isano n'umuco wacu, ni yo mpamvu natwe duterwa ishema no kwimakaza Karate cyane cyane mu bato. Iki gihembo kiradushimishije kandi kiduteye imbaraga zo kurushaho gukora cyane tuzamura urwego rwa karate mu Banyarwanda.”

JPEG - 4.1 Mb
Bamasangiye ikirahure bishimira imikoranire myiza

Uwo muhango wari witabiriwe na Rurangayire Guy ukuriye Siporo muri Minisiteri y'umuco na Siporo.

Nawe yashimiye u Buyapani ku nkunga badahwema gutera FERWAKA, ndetse n'uruhare budahwema kugira mu iterambere ry'u Rwanda.

Yanabijeje ubufatanye mu gukomeza guharanira iterambere ry'imikino mu Rwanda.


Rude Boy wahoze muri P Square ngo yari azi ko nyakwigendera Radio yari umunyarwanda

By Welcome Fred


Ibi Rude Boy yabitangaje ubwo yari abajijwe n'umunyamakuru abahanzi yaba azi bo mu Rwanda, avuga ko ntabo azi.

Ati "Nta bahanzi bo mu Rwanda nzi, ahubwo buriya Radio wahoze muri Good Life najyaga ngira ngo ni umunyarwanda, kuko ndabyibuka ko twigeze guhurira mu gitaramo i Kigali".

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko kugira ngo umuhanzi amenyekane bisaba kudahanga yibanda ku mico y'ahandi ahubwo ko niba aririmbye akwiye kuririmba ajyanisha n'umuco w'igihugu cye ndetse akanagerageza gukorana n'abandi bahanzi bakomeye kugira ngo arusheho kumenyekana.

Rude Boy yageze mu Rwanda kuwa kane w'icyumweru gishize ubwo yari aje gutaramira abitabiriye itangwa ry'ibihembo bya AMAA, bihabwa abakinnyi ba Filimi bitwaye neza.

Tubibutse ko uyu muhanzi yatandukanye n'impanga ye Peter Okoye baririmbanaga muri P-Square,ubwo yageraga ikigali yabajijwe uko umubano we n'impanga ye wifashe maze afatwa n'uburakari atwama umunyamakuru.

Rudeboy mu gusubiza asa nk'uwafashwe n'uburakari avuga ko ibyo ari ibibazo by'umuryango bidakwiye kwivangwamo na buri wese.avuga ko adakunda n'umuntu ubimubazaho.

Filime “The Mercy of the Jungle” y'umunyarwanda yahawe igihembo gikomeye i Chicago

By Machad
Umunyarwanda Joel Karekezi nyiri iyi filimi

Joël Karekezi nyiri iyi filime ‘The Mercy of the Jungle' yahawe igihembo cyiswe Silver Hugo aho yari mu cyiciro cya New Directors Competition muri iri serukiramuco ryitwa Chicago International Film Festival ryatangiye kuya 10 Ukwakira 2018 risozwa kuya 21 Ukwakira 2018, iyi yari inshuro ya 54 ibi bihembobyari bitanzwe.

Iyi filime iba ivuga inkuru y'abasirikare babiri babanyarwanda batakara bagatandukana n'abagenzi babo muntangiro y'intambara ya kabiri ya Congo ,aba basirikare bisanga mu ishyamba ry'inzitane aho bahangana n'ubuzima butoroshye bwo muri iryo shyamba.

Joël Karekezi kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Zanzibar yavuze ko yishimiye cyane kuba iyi filime yaregukanye iki gihembo akavuga ko ari ibintu bimwongerera amahirwe yo gutsinda no muyandi maserukiramuco arimo ahaba ku mugabane wa Amerika ndetse no kumugabane w'Iburayi.

Miss Chanelle agaragara muri iyi filimi

Iyi filime imara iminota 91' ikinwamo na Marc Zinga ukina yitwa Sergeant Xavier, Stéphane Bak ukina yitwa Private Faustin, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel (Miss Shannel ), Abby Mukiibi Nkaaga ukina ari Major ,Kantarama Gahigiri, n'abandi.

Iyi filime yagizwemo uruhare rukomeye na Aurelien Bodinaux, Joël Karekezi na Casey Schroen, yasohotse ku wa 08 Nzeri 2018.

  • October 22nd 2018 at 08:01

Umugore yakatishije icyuma igitsinda cy'umugabo we amushinja gusohokana n'abandi bakobwa

By Machad


Uyu mugore wo mu karere ka Mukono muri Uganda yabwiye abayobozi ko yaherengereye umukunzi we asinziriye akabona kumuca igitsina.
Uwaciwe igitsina yitwa Anthony Sekawa. Uyu mugore yamaze gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Mukono akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwica.

Abaturanyi bumvishe uyu mugabo aboroze biruka batabara basanga igitsina cyamaze kuvaho kare. Uyu mugabo avuga ko yagerageje kwirwanaho ngo atabare ubuzima kuko uyu mugore yari yanamufashe ingoto ashaka kumumaramo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ishami rishinzwe gucunga umutekano w' abantu n' ibintu byabo, Luke Owoyesigyire yavuze ko uyu mugore yavuze ko ibyo yakoze yabitewe no gukeka ko umugabo we amuca inyuma agakundana n' abandi bakobwa.

Uyu mugore yabwiye polisi ati “Navumbuye ko agenda mu ibanga agasohokana n' abandi bakobwa mu tubari birambabaza cyane. Agahinda karanyishe ku buryo ntashoboraga kubyihanganira”.
Urusaku rw' uyu mugabo rwahuruje abaturanyi na polisi bahita bamujyana kwa mugana.

Iperereza ry' ibanze ryerekanye ko uyu mugore yari amaze igihe kinini yihanagiriza umukunzi we amubuza gukururukana n' abandi bakobwa, no kubasekera ariko umugabo ntabihagarike.
Uwaciwe igitsina yabwiye polisi ko akunda uyu mugore avuga ko umugore yamuciye igitsina ngo atazagira umukobwa yongera gutereta.

Sekawa siwe mugabo wa mbere ubuze igitsina cye acyambuwe n' umukunzi. Mu Ukuboza 2014, Abdul Ibinga wo mu karere ka Kamuli yaciwe igitsina na Madinah Namuwaya wahoze ari umugore we.

Mu Rwanda naho mu mpera za Nyakanga 2018, umugore wo mu karere ka Ruhango yakase igitsina cy' umugabo we akoresheje urwembe ku bw' amahirwe nticacika

  • October 22nd 2018 at 07:47

Umudepite araregwa umugambi wo gushaka kwica perezida

By Machad


Pierre-Célestin Ndikumana, Umudepite wo mu mutwe wa politiki «Amizero y'Abarundi » wa Agatho Rwasa. Iyi nkuru yabaye kimomo ubwo kuri televiziYo ya Leta hagaragaye umusore watanze ubuhamya avuga ko ari mu bo depite Ndikumana yahaye ikiraka mugushyira mubikorwa uwo mugambi.

Uyu musore wanyuze kuri Televiziyo yavuze ko mu byumweru 2 bishize bagombaga kwica bwa mbere, umugabo n'umugore b'Abadepite

Uwo mugambi wo kwica Perezida w'u Burundi n'abandi banyepolitiki benshi bakora muri Leta, Radiyo Mpuzamahanga y'u Bufaransa (RFI) itangaza ko ngo byongeye gushimangirwa na Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Minisiteri y'umutekano werekanye kuri televizio inyandiko z'uko umugambi w'ubwicanyi wari uteye, inyandiko uwo mukozi yakoranye na se buja depite Pierre-Celestin Ndikumana ngo bicaye mu modoka.

Nkurikiye yatangarije RFI ko mu bagombaga kwicwa harimo Abakuru b'igihugu bungirije bombi na Perezida w'Inteko Ishingamategeko.

Ati « Nanjye Pierre Nkurikiye uriya mutangabuhamya yamvuze mu bari ku rutonde rwo kwicwa kuko ngo ndi mu babuza amahoro ishyaka rya politiki depite Ndikumana akomokamo ».

Depite Pierre-Celéstin Ndikumana nyuma yo kumva ibi byaha aregwa byo gucura umugambi wo guhitana abayobozi barimo na Perezida wa Repubulika, yabeshyuje ibyo bamuvugaho anaboneraho kwishinganisha mu Nteko Nshingamategeko.

Avuga ko abamushinja ibi bashaka kumukuraho ubudahangarwa ahabwa n'umwanya w'ubudepite kugira ngo bamugirire nabi.

  • October 22nd 2018 at 07:41

DRC&RWANDA LIVE MUSIC igitaramo kizagaragaza ishusho y'umuziki wo mu karere k'ibiyaga bigari

By Welcome Fred

lntego y'iki gitaramo ngo ni uguhuriza hamwe abahanzi bo ku mpande zombi mu rwego rwo kumenyana ndetse no gufashanya. Buri ruhande ruzajya rukorana n'urundi kandi kinyamwuga nk'uko byatangajwe.

Umwe mu bateguye iki gitaramo yagize ati: “lntego ikomeye y'iki gitaramo ni ugufasha abahanzi gutinyuka Live Music no kugerageza kwagura imbibi z'ibikorwa byabo kandi bakamenyana bo ubwabo ndetse n'abakunzi ba muzika bakaryoherwa n'umuziki nyawo w'umwimerere”

Mu bahanzi Nyarwanda bazitabira DRC & RWANDA LIVE MUSIC ni nka Mc Tino, Gabiro Guitar, Salim ldibia [umwe mu bakunzwe i Rubavu], Lil Paul, umuraperikazi Fifi Rox uri kwigaragaza cyane mu ruhando rwa Muzika muri Hip Hop n'abandi bahanzi biganjemo abafite ejo hazaza mu muziki Nyarwanda nka Pasco, Ruban n'abandi.

Ku ruhande rwa Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo, hazaba hari abahanzi bakunzwe bikomeye cyane cyane mu mujyi wa Goma nka: Willow Miller [umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu baturanyi, IRA IRENE uyu yamamaye cyane mu bitaramo bya FESTIVALE AMANI ndetse n'ibindi binyuranye i Goma], LS97Lifesong baheruka gutsindira kuzitabira Festivale Amani2019, Barca Ls Sheguey w' i Buniya ndetse n'abamwe mu itsinda ryitwa MASLAND rikomoka mu karere ka Masisi.

lki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n'imwe zuzuye. Kwinjira ni amafaranga y'u Rwanda ibihumbi (2000rwf) Si aba bahanzi gusa bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo kuko hazaba hari na LIVE BAND ikomeye mu mujyi wa Goma yitwa BAGDAD BAND hari n'aba DJs bazavangavanga imiziki ku buryo bugezweho.

Iki gitaramo kandi byitezwe ko kizitabirwa na bamwe mu banyamakuru bakomeye bo mu mujyi wa Goma bazaza baherekeje abahanzi babo no kuza kwihera amaso urwego muzika Nyarwanda imaze kugeraho ndetse n'aba Congoman benshi bazaza gushyigikira abahanzi babo.

  • October 22nd 2018 at 07:18

Musanze FC yahagamye AS Kigali mu maso ya Masudi, Police FC itsindwa na AS Muhanga yazamutse uyu mwaka

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Imikino isoza umunsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, AZAM Rwanda Premier League 2018/19 yabaye kuri iki Cyumweru, isize gutungurwa gukomeye ku ikipe ya Police FC yatsindiwe i Muhanga ibitego 2-1 mu gihe kuri Stade ya Kigali, ikipe y'Umujyi yanganyije na Musanze FC igitego 1-1.

Muri uyu mukino wabereye i Nyamirambo, Musanze FC yakiniraga imbere y'abafana bayo batari bake, dore ko yamanukanye coaster zigera kuri esheshatu z'abafana mu gihe AS Kigali yari ifite abafana umunani gusa n'abandi bake baje kwihera ijisho, yihariye iminota myinshi y'igice cya mbere cy'umukino.

Ubwugarizi bwarimo Uwamungu Mussa na Dushimumugenzi Jean bwagize amahirwe ku mupira bananiwe guhagarika mu masegonda 100 ya mbere gusa umukino utangiye, Ndarusanze Jean Claude ateye ishoti umupira ukurwaho na Mbarushimana Emile mbere yo kuwufata neza n'ibiganza bye. Musanze FC yahise ikanguka, itangira gukinisha ikipe y'abanyamujyi, aho babonye umupira wahinduwe na Barirengako Frank, uruhukira mu biganza bya Bate Shamiru. Mu minota 20 ibanza, Musanze FC y'umutoza Ruremesha Emmanuel, yari imaze kurema uburyo bugera kuri bune bugana ku izamu, aho Mohamed Med na Mugenzi Cedrick bahaye akazi gakomeye ubwugarizi bwa AS Kigali n'umunyezamu Bate Shamiru mbere y'uko Barirengako Frank abona ubundi buryo ku mupira mwiza yahinduye mu izamu, Cedrick ashatse gushyiraho umutwe uramusumba, urarenga.

Ndarusanze Jean Claude wabaye rutahizamu mwiza wa shampiyona ishize, yongeye kubona uburyo bwo gushyira imbere AS Kigali, umupira awutera hanze ku munota wa 28, aza gukosorwa na Imurora Japhet watsindiye Musanze FC habura iminota itanu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, aho yacomekewe umupira mwiza na Med, aroba Bate wagiye mu rundi ruhande. Iminota y'ikiruhuko, ni yo yabaye itandukaniro rinini mu gihe Musanze FC yari iyoboye umukino kuko yaje kwishyurwa mu masegonda 80 gusa, amakipe yombi avuye kuruhuka, igitego cyatsinzwe na Ndarusanze n'umutwe, umupira mwiza wahinduwe na Fuadi Ndayisenga.

JPEG - 566.7 kb
Bate umupira wavuyemo igitego waje awureba
JPEG - 831.8 kb
Umaze kumucaho waruhukiye mu nshundura

Imurora Japhet yishimira igitego Imurora Japhet yishimira igitego
Musanze FC bishimira igitego cyabo cyabonetse mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhukaMusanze FC bishimira igitego cyabo cyabonetse mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka

JPEG - 960.6 kb
Yatangiye kubwira ba myugariro be ko batamubaniye

Musanze FC bongeye kugaruka mu mukino, basatira ikipe y'umutoza Mateso Jean De Dieu dore ko Masudi Djuma azatangira akazi kuri uyu wa Mbere, Barirengako Frank ahusha ubundi buryo bwiza, aho byanashobokaga ko bahabwa penliti, ariko umusifuzi arabyirengagiza. AS Kigali yashoboraga kuyobora umukino ku munota wa 50 ubwo Ndarusanze yatsindaga igitego ariko bigaragara ko yarayemo. Mbere gato y'uko umukino umara isaha bakina, Ruremesha yakoze impinduka Umugande Kylene Mohamed Med asimburwa n'umunya-Cameroun Nkondjock Rene Donald mu gihe ku ruhande rwa AS Kigali, Mateso yakuyemo Fuadi Ndayisenga, asimburwa na Benedata Janvier ku munota wa 64.

JPEG - 703.7 kb
Umutoza mushya wa AS Kigali Irambona Masudi Djuma yakurikiranye imikinire y'ikipe ye

Habura iminota 20 ngo umukino urangire, Iradukunda Laurent yasimbuye Mugenzi Cedrick ku ruhande rwa Musanze FC yongeye guhusha ubundi buryo bwiza bwabonetse kuri Nkondjock Rene Donald. Nsabimana Eric ‘Zidane' yagize amahirwe make ubwo yabonaga ishoti rye rikomeye yateye, rica hirya gato y'izamu mbere y'uko ikipe ye yongera gukora impinduka; Muhozi Fred asimbura Murengezi Rodrigue. Kibengo ‘Mbaraga' Jimmy yakabaye yatsindiye AS Kigali igitego cy'intsinzi ubwo haburaga iminota wa 12 ngo umukino urangire, ariko ku bw'amahirwe make umupira ukurwamo n'umunyezamu Emile, ujya muri koruneri itagize icyo itanga. Habura iminota icyenda ngo umukino urangire, Niyonzima Jean Paul 'Robinho' yasimbuye Nkondjock Rene Donald wari umaze iminota 23 mu kibuga, gusa uburyo bumwe bwabonetse mu minota yari isigaye ntibwagira icyo bihundira ku musaruro amakipe yombi yari afite.

JPEG - 964.2 kb
Muganga mukuru wa Rayon Sports Cgarles Mugemana nawe yakurikiranye umukino

Ni iki kiza gukurikiraho?

Musanze FC izakira APR FC mu mukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona uzabera kuri Stade Ubworoherane kuwa Gatandatu mu gihe AS Kigali yo izerekeza i Nyakarambi gukina na Kirehe FC.

Ku bindi bibuga, AS Muhanga yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yakiriye Police FC, iyizimanira ibitego 2-1. Bizimana Yannick na Aime Ntirushwa batsindiye iyi kipe y'umutoza Abdou Mbarushimana wari mu rugo mu gihe Eric Ngendahimana yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku ruhande rw'ikipe ya Police FC itozwa n'umunya-Zambia Albert Joel Mphande. Undi mukino wahuje Marines FC na Bugesera FC kuri Stade Umuganda, banganya igitego 1-1. Tuyishime Benjamin yafunguye amazamu ku gitego cyabonetse kuri penaliti yo ku munota wa 26 mu gihe Rucogoza Djihad yishyuriye abashyitsi mu gice cya kabiri cy'umukino.

JPEG - 1.2 Mb
Ikipe AS Kigali yabanjemo

AS Kigali: Bate Shamiru 21, Harerimana Rachid Leon 3, Niyomugabo Claude 14, Rurangwa Mossi 4, Bshira Latif 5, Nsabimana Eric 8, Muregenzi Rodrigue 7, Ndayisenga Fuadi 10, Ntamuhanga Tumaine 12, Ndarusanze Jean Claude 11, Mashingilwa Kibengo Jimmy 16.

Abasimbura: Nizeyimana Alphonse 1, Kanamugire Moses 2, Ntate Djumaine 17, Muhozi Fred 13, Nshimiyimana Marc Govin 15, Benedata Janvier 27 na Nininahazwe Fabrice 9.

JPEG - 1.3 Mb
Ikipe yabanjemo ku ruhande rwa Musanze FC

Musanze FC: Mbarushimana Emile 1, Harerimana Obed 17, Habyarimana Eugene 2, Uwamungu Mussa 20, Dushimumugenzi Jean 24, Nduwayo Valeur 13, Mugenzi Cedric 22, Gikamba Ismaël 5, Kylene Mohamed Med 23, Barirengako Frank 6, Imurora Japhet 7

Abasimbura: Ndayisaba Olivier 32, Shyaka Philbert 14, Hakizimana François 3, Nkondjock René Donald 21, Niyonzima Jean Paul 9, Iradukunda Laurent 16, Niyonkuru Ramadhan 8.

JPEG - 729.7 kb
Ni umukino utoroheye ba myugariro ba AS Kigali
JPEG - 717.6 kb
Bate Shamiru yigaragaje muri uyu mukino nubwo yaje kwinjizwa igitego
JPEG - 935.4 kb
Bate yagiye atabara kenshi ikipe ye ya AS Kigali
JPEG - 638.8 kb
Nsabimana Eric Zidane wakinaga ugarira

JPEG - 802.7 kb
Ndarusanze Jean Claude yatsinze iki gitego
JPEG - 851.4 kb
Atangiye kukishimira
JPEG - 797.6 kb
Umusifuzi wo ku ruhande amwereka ko yaraririye
JPEG - 672.6 kb
Izuba ryari ryinshi byasabaga Mbarushimana Emile wa Musanze gukinga ikiganza ku maso ngo abone neza
JPEG - 995.3 kb
Abatoza ba AS uhereye ibumoso Higiro Thomas , Mateso ndetse na Kodo
JPEG - 635.3 kb
Iri cenga baryita Cobo
JPEG - 871.7 kb
Zidane agarura umupira wari ugiye kurenga
JPEG - 715.8 kb
Umutoza Masudi Djuma wasimbuye Eric Nshimiyimana aganira n'uzamwungiriza Nshutiyamagara Ismael Kodo nyuma y'umukino
JPEG - 687.1 kb
Migi nawe yakurikiranye uyu mukino
JPEG - 807.2 kb
Hategekimana Bonheur (hagati) kuri uyu mukino ntabwo yabonetse muri 18 ba AS Kigali
JPEG - 591 kb
Perezida wa Gicumbi Antoine Dukuzumuremyi "Birabakoraho" nawe ashobora kuba yatangiye gufana Gicumbi
JPEG - 817.7 kb
Umutoza wa Kiyovu Sports Cassa Mbungo Andre nawe yari ahari
JPEG - 716.2 kb
Uwahoze ari umutoza wungirije wa Rayon Gatera Moussa nawe yari ahari
JPEG - 309.9 kb
Abatoza ba APR FC bari bahabaye uhereye ku mjutoza mukuru Dr Petrovic
JPEG - 525.6 kb
N'umwungiriza yarebaga umukino yandika
JPEG - 530.7 kb
Kuri Mulisa we ntibisaba kwandika
JPEG - 556.7 kb
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amvubi Mashami Vincent nawe yakurikiranye umukino
JPEG - 1011.8 kb
Perezida wa Musanze Tuyishimire Placide "Trump" yari yaherekeje ikipe ye
JPEG - 684.7 kb
Ukora uko ushoboye ngo bibe umutuku n'umukara
JPEG - 641.1 kb
Musanze yari yamanukanye Coasters zirindwi
JPEG - 971.7 kb
Iri darapo rya Musanze ryazamuwe kenshi muri stade ya Kigali
JPEG - 811.8 kb
Musanze ifite abafana bakomoka mu nguni zose z'isi
JPEG - 1 Mb
Indoro y'umufana ushaka intsinzi
JPEG - 551.5 kb
AS Kigali yari yakoze ku nkorokoro z'abafana bayo nubwo Musanze yabagoye cyane


JPEG - 684.1 kb
Mateso wari wungirije Eric Nshimiyimana niwe watoje ikipe ya AS Kigali ,iyo igitutu cyakurenze hari igihe wisanga mu kibuga
JPEG - 512.1 kb
Kodo amwungirije
JPEG - 396.9 kb
Uyu mufana yaje yitwaje amatara ku buryo iyo aza kugenda ngo yari gucana aye
JPEG - 1.2 Mb
Umukinnyi wo hagati Niyonzima Ally ushobora kuva muri AS Kigali nawe yakurikiranye umukino
JPEG - 1020.3 kb
Nyuma y'umukino abanya Musanze bafashe amafoto y'urwibutso mu kibuga banganyirijemo na AS Kigali iwayo


Umunsi wa Mbere wa shampiyona ARPL 2018/19

Kuwa Gatanu

  • APR FC 2-0 Amagaju FC

Kuwa Gatandatu

  • Etincelles 0-1 Rayon Sports
  • Gicumbi FC 0-0 Espoir FC
  • Mukura VS 1-0 Sunrise FC
  • Kirehe FC 0-2 Kiyovu SC

Ku Cyumweru

  • As Muhanga 2-1 Police FC
  • As Kigali 1-1 Musanze FC
  • Marines FC 1-1 Bugesera FC

AMAFOTO: NTARE Julius

  • October 21st 2018 at 13:06

Mukura VS y'abakinnyi 10 yatsinze Sunrise, Rayon Sports na Kiyovu SC zikura amanota hanze

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ciza Hussein mu gice cya mbere cy'umukino, cyahesheje Mukura Victory Sports intsinzi ya mbere ku mukino wa mbere iyi kipe yakinnnye muri shampiyona ya 2018/19, yawakiriyemo Sunrise FC kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatandatu.

Ciza Hussein yatsinze iki gitego ku munota wa 17 w'umukino ku mupira mwiza wavuye mu ruhande rw'ibumoso uhinduwe na Iradukunda Bertrand, ni nyuma y'uko Sunrise FC batari babashije kubyaza umusaruro uburyo bw'umupira w'umuterekano babonye hafi y'izamu ryari ririnzwe na Rwabugiri Omar, Jules Ulimwengu agatera umupira hanze mu gihe na Djuma Iddy Saidi yagerageje ishoti ku ruhande rwa Mukura Victory Sport mu minota ya mbere y'umukino, umupira ukajya hanze.

Sunrise FC yarimo amasura mashya, yabonye uburyo butandukanye bwashoboraga kuyifasha kujya mu karuhuko bamaze kwishyura igitego, gusa uburyo burimo ishoti ryatewe na Uwambazimana Leon ku munota wa 30, umupira ufatwa na Rwabugiri Omar mu gihe na Niyonshuti Gad yafashe icyemezo cyo kwinjirana ba myugariro ba Mukura, bikarangira umupira ushyizwe muri koruneri ndetse n'ubundi buryo bwageragejwe na Jules Ulimwengu, umupira ufatwa na Omar. Rugirayabo Hassan yahinduye umupira mwiza ku ruhande rwa Mukura, uruhukira mu biganza bya Gahungu, umunyezamu wa Sunrise FC.

Mukura VS yatangiye umwaka mushya wa shampiyona yakira Sunrise FC kuri Stade ya HuyeMukura VS yatangiye umwaka mushya wa shampiyona yakira Sunrise FC kuri Stade ya Huye

Mbanzumutima yagerageje kandi undi mupira ugana mu izamu, uturutse mu ruhande rw'iburyo ubwo igice cya kabiri cyari kimaze gutangira, ku bw'amahirwe make ujya hanze, hari mbere y'uko Iddy Djuma na we afata icyemezo cyo kuzamukana umupira wenyine hagati y'abakinnyi ba Sunrise, ateye ishoti umupira uca ku ruhande rw'izamu.

Mukura Victory Sports bakinnye iminota isaga 31 y'umukino yari isigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga, ubwo Nkomezi Alexis yahabwaga ikarita ya kabiri y'umuhondo akiniye nabi Mbanzumutima Mamadou, icyemezo cyafashwe n'umusifuzi Kagabo Ahmed utagiye yumvikana n'abafana ku byemezo bitandukanye byafashwe mu mukino.

Sunrise FC y'umutoza Bisengimana Justin yahise yungukira ku buke bw'abakinnyi ba Mukura Victory Sports, ibashyiraho igitutu cyavuyemo n'umupira w'umuterekano watewe na Uwimana Emmanuel Nsoro, bawukuraho ugarutse usanga Vivien wateye ishoti rikomeye mu izamu umupira ujya hejuru. Nzayisenga Jean d'Amour wahoze muri Rayon Sports, yabonye ubundi buryo bwiza ku ruhande rwa Sunrise FC, gusa na we umupira yahinduye ushyirwa muri koruneri n'umunyezamu Rwabugiri Omar.

Abafana ba Mukura VS bari baje gushyigikira ikipe yabo mu mwaka mushya wa shampiyonaAbafana ba Mukura VS bari baje gushyigikira ikipe yabo mu mwaka mushya wa shampiyona

Nyuma yo kubona ko hagati ha Sunrise FC hafite ingufu nyinshi kurusha ah'ikipe ye, umutoza wa Mukura Haringingo Francis yakoze impinduka za mbere ku munota wa 67, Munyakazi Youssuf Lule ajya mu mwanya wa Ciza Hussein wakoreweho amakosa menshi muri uyu mukino. Ntibyahagaritse Sunrise FC yongeye kubona ubundi buryo ubwo Mushimiyimana Regis yateraga ishoti, umupira ukajya hanze mbere y'uko Niyonshuti Gad atera coup-franc nziza ku ruhande rwa Sunrise FC, umupira ugonga umutambiko w'izamu ujya hanze.

Hasigaye iminota igera muri 16 ngo umukino urangire, Twizerimana Onesme yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa Mukura Victory Sport, asimbuye Mutebi Rachid mu gihe ku ruhande rwa Sunrise FC, Mutwewingabo Fidele yasimbuye Landry habura iminota 10 ngo umukino urangire. Onesme yananiwe kubyaza amahirwe uburyo yabonye ku makossa yakozwe na Mushimiyimana Regis watakaje umupira, umupira ari we nyine awutera mu biganza by'umunyezamu mu gihe na Duhayindavyi Gael yagerageje ishoti umupira ujya hanze.

Bisengimana Justin utoza Sunrise FCBisengimana Justin utoza Sunrise FC
Haringingo Francis Christian utoza Mukura VS ari kumwe na Rwaka Claude umwungirijeHaringingo Francis Christian utoza Mukura VS ari kumwe na Rwaka Claude umwungirije

Mukura Vctory Sport yakomeje kuryama ku gitego cyayo, icunganwa n'iminota ya nyuma, bakora impinduka za nyuma aho Lomami Frank yinjiye mu kibuga asimbura Iradukunda Bertrand wavunitse ku munota wa 85. Jules Ulimwengu yabonye uburyo bwa nyuma bwabonetse mu mukino ku munota wa kabiri w'ine y'inyongera, umupira ufatwa na Rwabugiri Omar. Amanota asigara kuri Stade ya Huye.

Ni iki kiza gukurikiraho?

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona, Mukura Victory Sport izakirwa na Rayon Sports mu mukino uzabera i Kigali ku Cyumweru gitaha mu gihe Sunrise FC yo izakira Gicumbi FC i Nyagatare, kuwa Gatandatu.

Ku bindi bibuga, Rayon Sports yakuye amanota i Rubavu, ihatsindiye Etincelles yari mu rugo, igitego 1-0 cya Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa cyenda mu gihe Kiyovu Sports yatsindiwe na Ngirimana Alexis na Habyarimana Innocent yatsindiye Kirehe FC iwayo ibitego 2-0. Gicumbi FC yari yakiriye Espoir FC y'umutoza Okoko, banganya 0-0.

Mukura Victory Sport: Rwabugiri Omar, Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Iragire Saidi, Nshimirimana David, Nkomezi Alexis, Iddy Djuma Saidi, Mutebi Rashid, Iradukunda Bertrand, Ciza Hussein (C) na Duhayindavyi Gael.

Abasimbura: Wirondja Ismael, Lomami Frank, Munyakazi Youssuf, Ndizeye Innocent, Twizerimana Onesme, Tubane James, Gashugi Abdoul Karim.

Sunrise FC: Habarurema Gahungu, Nzayisenga J D'Amour, Niyonshuti Gad, Mushimiyamana Regis (C), Tuyisenge Niyonkuru Vivien, Uwambazimana Leon, Ndikumana Landry, Mbanzumutimana Mamadou, Babuwa Samson, Uwimana Emmanuel, Ulimwengu Jules.

Abasimbura: Itangishaka Jean Paul, Sinamenye Cyprien, Mucyo Junior Didier, Mutwewingabo Fidele, Hakizimana Arnaud, Mutabazi Hakim, Niyonshuti Modeste.


Umunsi wa Mbere wa shampiyona ARPL 2018/19

Kuwa Gatanu

  • APR FC 2-0 Amagaju FC

Kuwa Gatandatu

  • Etincelles 0-1 Rayon Sports
  • Gicumbi FC 0-0 Espoir FC
  • Mukura VS 1-0 Sunrise FC
  • Kirehe FC 0-2 Kiyovu SC

Ku Cyumweru

  • As Muhanga vs Police FC
  • As Kigali vs Musanze FC
  • Marines FC vs Bugesera FC

Urugaga rw'abaganga rwagize umwere uwavuzweho gutanga serivise mbi i Masaka

By Mathias Hitimana

Umuganga uherutse guhagarikwa mu Bitaro bya Masaka ashinjwa guha serivise mbi abarwayi, arasabirwa gusubira mu kazi nyuma ya raporo yakozwe ikagaragaza ko arengana.

- Ubuzima /

Minisitiri wo muri Cȏte d'Ivoire yasuye umudugudu w'icyitegererezo wa Rweru (Amafoto)

By Niyonzima Moïse

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburere Mboneragihugu muri Côte d'Ivoire, Siaka Ouattara, yasuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rweru uherereye mu karere ka Bugesera, aho yari kumwe n'itsinda ayoboye ryari mu Rwanda guhera kuwa 18 Ukwakira.

- U Rwanda /

De Bonheur yasezeranye ikiniga muri Guverinoma

By Evariste Nsengimana

De Bonheur Jeanne D'Arc wari Minisitiri w'Ibiza n'Impunzi, yahererekanyije ububasha na Kamayirese Germaine wahawe inshingano z'iyi Minisiteri mu nshya yitwa iy'Ubutabazi; mu muhango waranzwe n'imbamutima ku muyobozi ucyuye igihe.

- U Rwanda / ,

USA: Ahatunganyirizwa imirambo hatahuwe ibisigazwa by'impinja 63 bimaze imyaka itatu

By Emma-Marie Umurerwa

Polisi ya Michigan yavumbuye ibisigazwa by'impinja 63 zapfuye zitaravuka, mu nzu itunganyirizwamo imirambo iri ahitwa Détroit, ni mu iperereza yakoraga ku mikorere mibi yavuzwe kuri iyo nzu.

- Mu Mahanga /

U Bushinwa bugiye gutaha ikiraro cya mbere kirekire ku Isi kinyura mu nyanja

By Mukaneza M.Ange

U Bushinwa bugiye gufungura ku mugaragaro ikiraro cya mbere kirekire kinyura mu nyanja, gihuza Umujyi wa Zhuhai n'imijyi ya Hong Kong na Macau.

- Utuntu n'Utundi /

Ubushinjacyaha bwiteguye gukora iperereza ku mvugo za Twagiramungu

By IGIHE

Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yatangaje ko biteguye gukora iperereza ku magambo ya Faustin Twagiramungu uba mu buhungiro mu Bubiligi, ashobora kuba agize ibyaha byo gupfobya Jenoside.

- U Rwanda / ,

Ore arahatanira ikamba rya Miss East Africa The Netherlands arota n'irya Miss Rwanda

By Uwiduhaye Theos

Umukobwa witwa Ore Hoogendijk, ukomoka mu Rwanda arahatanira ikamba ry'ubwiza ritangirwa mu Buholandi, ku banyafurika bakomoka mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, ari nako arota kuzahatanira Miss Rwanda.

- Imyidagaduro /

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana basamwe muri Jenoside bashobora kugira ihungabana

By Mukaneza M.Ange

Ubushakashatsi bushya bwakorewe ku turemangingo, bwagaragaje ko abana basamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ibyago byinshi byo kugira ihungabana.

- U Rwanda /

Rubavu: Hari abakibona mu ndorerwamo y'Abagoyi n'Abagogwe

By Mukwaya Olivier

Mu Karere ka Rubavu hari abaturage bakibona mu ndorerwamo y'amoko, ku buryo usanga baka cyangwa bagatanga serivisi zitandukanye babigendeyeho.

- U Rwanda /

Imiryango isaga 6000 y'i Kirehe yahawe amashanyarazi mu mwaka umwe

By IGIHE

Abatuye n'abakorera imirimo ibyara inyungu mu Karere ka Kirehe, batangaza ko kubona umuriro w'amashanyarazib yahinduye byinshi mu mibereho yabo birimo kuva mu kizima n'ibindi bibaganisha ku iterambere.

- U Rwanda /

Rutsiro: Ishuri ryatangije amatsinda yo kwizigama, umunyeshuri w'inkwakuzi yarengeje ibihumbi 240 Fw

By Evariste Nsengimana

Mukashema Marie Claire, umunyeshuri w'imyaka 13, ntagisabiriza ababyeyi be amafaranga y'isabune n'amavuta, nyuma yo kuyoboka gahunda yo kwizigamira yatangijwe n'Urwunge rw'Amashuri rwa Congo Nil i Rutsiro.

- U Rwanda /

‘Agasani Online Market' izanye umwihariko mu bucuruzi bwo kuri Internet

By Akayezu Jean de Dieu

Kompanyi ya Agasani Online Market ikora ubucuruzi kuri Internet, yatangiye gukorera mu Rwanda yizeza ubunyangamugayo mu mikorere no kugeza ibicuruzwa aho bikenewe, yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

- U Rwanda /

Burundi: Umudepite ushinjwa gucura umugambi wo kwica Nkurunziza yagize icyo abivugaho

By Itangishatse Theoneste

Mu gihe Hon Ndikumana Pierre Celestin ashinjwa n’inzego z’umutekano mu Burundi kuba umwe mu bategura umugambi wo kwivugana perezida Pierre Nkurunziza n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, yavuze ko ari agakino yateguriwe ko kumuvana mu ruhando rwa politiki. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo inzego z’umutekano zerekanye abasore babatu, bivugwa ko aribo Hon  Ndikumana Pierre Celestin wo mu ishyaka Amizero y’Abarundi rya Agathon Rwanda, akoresha mu bwicanyi bukorerwa abayobozi bakuru. Aba basore batatu ngo bafungiye mu biro bishinzwe iperereza i Bujumbura, ngo bakaba biyemerera ko ari bo bari bagiye kwica Depite Niyongabo Justine watowe na CNDD FDD, n’umugabo we Niyongabo Hilaire, ariko umugambi urabapfubana. Aba badepite ngo bakaba bari bagiye kwicwa ku wa 10 Ukwakira 2018, mu rugo rwabo i Gihosha mu Mujyi wa Bujumbura, aba basore bakaba babyemera ko aribo bari inyuma y’uwo mugambi w’ubwicanyi, ariko ku bw’amabwiriza bahabwa na Hon. Ndikumana. Hon Ndikumana atangaza ko atatunguwe, ko hari hashize icyumweru cyose amenye amakuru y’uko harimo gucurwa umugambi wo kumugerekaho ibyaha by’ubwicanyi, maze yamburwe ubudahangarwa, afungwe mbere y’amatora yo mu 2020. Akomeza avuga kandi ko iryo fungwa rye rishingiye ku iremekanya ry’ibinyoma, ngo rifitanye isano no gushyira ku ruhande abatavuga rumwe na Leta iyobowe n’Ishyaka CNDD FDD. Aba basore batatu berekanwe na polisi, mu gihe ngo hari inzandiko zimaze iminsi zitoragurwa hirya no hino mu gihugu zidafite imikono, zivuga ko hari umugambi urimo gutegurwa na Depite Agathon Rwasa wo kwica bamwe mu bayobozi bakuru barimo na Perezida Nkurunziza.

The post Burundi: Umudepite ushinjwa gucura umugambi wo kwica Nkurunziza yagize icyo abivugaho appeared first on bwiza.com.

Perezida wa FC Barcelona yateye utwatsi abibwira ko ishobora kwisubiza Neymar

By Itangishatse Theoneste

Perezida w’ikipe ya FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu avuga ko kugaruka kwa Neymar muri iyi kipe bitari mu mishanga bafite. Atangaje ibi mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi avuga ko uyu musore wavuye muri iyi kipe umwaka ushize akerekeza muri Paris Saint Germain (PSG) ashobora kuyigarukamo, ku mafaranga arenga ayo yaguzwe. Kuri uyu wa Mbere tariki tariki ya 22 Ukwakira 2018, ubwo yagiranaga ikiganiro na radiyo Catalunya, Josep Maria Bartomeu yatangaje ko Neymar yavuye muri Barcelona adateganya kugaruka. Yagize ati “Neymar yaragiye, ntabwo yateganyaga ko yagaruka muri Barcelone”. Umutoza w’iyi kipe ya FC Barcelona, Ernesto Valverde mu cyumweru gishize yari yatangaje ko muri ibi bihe ikipe ya Barcelona itarimo kugura abakinnyi. Ati “Ndabize neza ko buri gihe aba ari igihe cyiza cyo kubaza ubwo bwoko bw’ibibazo ariko Neymar, ubu, ari mu yindi kipe, ntabwo turi mu bihe byo kugura abakinnyi, ayo mateka yari meza mu bihe byashize ariko ntihazwi ikizaza ejo hazaza”. Neymar da Silva Santos Júnior ni umusore w’imyaka 26 y’amavuko,  yerekeje muri Paris St-Germain aguzwe miliyoni 222 z’amayero, avuye mu ikipe ya FC Barcelona.        

The post Perezida wa FC Barcelona yateye utwatsi abibwira ko ishobora kwisubiza Neymar appeared first on bwiza.com.

Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

By Nsengiyumva Denis

Umubyeyi wa nyakwigendera Muhammad Kirumira wigeze kuyobora Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Buyende yakuye icyasha ku Gipolisi cya Uganda na Gen Kale kayihura avuga ko nta ruhare bagize mu iyicwa ry’umuhungu we. Hajji Kawooya Abubaker yatangaje ibi kuri iki Cyumweru mu giturage cya Mpambire mu Karere ka Mpigi ahari hateraniye amagana y’abantu bari bitabiriye amasengesho ya nyuma yo gusabira Kirumira. Abitabiriye uyu muhango barimo abanyapolitiki n’abayobozi b’idini ya islam bagaragaye nk’abatunguwe n’ibyatangajwe na Hajji Kawooya. Uyu akaba yaburaniye Gen Kayihura n’Igipolisi cya Uganda cyose avuga ko nta ruhare na ruto bagize mu kwica umuhungu we, ahubwo atunga urutoki agatsiko k’iterabwoba agashinja kuba ari ko kishe umuhungu we. Hajji Kawooya ati: “Ndasubiramo ko atari igipolisi cya Uganda, ndetse atari na Gen. Kayihura bishe Kirumira,” Uyu mugabo yakomeje avuga ko hari amakuru y’ingenzi afitiye Perezida Museveni ku bibazo by’ubwicanyi bukorwa hirya no hino mu gihugu ashimangira ko azayatangaza nahabwa amahirwe yo kubonana na perezida Museveni. Igipolisi cya Uganda kikaba giherutse guta muri yombi abantu 9 mu mukwabu ku gatsiko bikekwa ko ari akabakora iterabwoba ahitwa Namungoona muri Kampala, bakaba barashinjwe ubugambanyi mu iyicwa rya Muhammad Kirumira. Muri uyu mukwabu, uwitwa Abdul Kateregga bivugwa ko ari we wasutse amasasu kuri Kirumira, yarashwe mu mutwe n’abashinzwe umutekano bo mu rwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) nyuma biza kwemezwa na perezida Museveni ubwe mu itangazo. Muhammad Kirumira akaba yararashwe kuwa 08 Nzeri 2018 arasiwe ahitwa Bulenga ubwo yari mu nzira ataha iwe ari mu modoka ye, aho yarasanywe n’umugore witwa Nalinya bose bakahasiga ubuzima.    

The post Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura appeared first on bwiza.com.

Gukorera hamwe nibyo byonyine bizafasha Afurika kugira ijwi ryumvikana- Perezida Kagame

By Itangishatse Theoneste

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) avuga ko gukorera hamwe ariyo nzira nziza yafasha Afurika kugira ijwi mu ruhando mpuzamahanga. Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya mbere y’Inteko Nyafurika ya Gatanu, irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere Tariki ya 22 Ukwakira 2018, nibwo Perezida Kagame yakomoje ku gukorera hamwe kw’Abanyafurika nk’inzira yabafasha kumvikanisha ijambo ryabo. Yagize ati “Gukorera hamwe nibyo byonyine bizafasha Afurika kugira ijwi ryumvikana mu ruhando rw’amahanga. Ibyo kwibwira ko hari imigabane iruta indi ndetse n’abaturage baruta abandi biragenda bishira buhoro buhoro nkuko tubibona hirya no hino ku Isi”. Ku itariki ya 21 Werurwe 2018, nibwo abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’andi mabwiriza. Perezida Kagame akaba asaba abitabiriye iyi nama inkunga mu kwihutisha ishyirwa mu ngiro ry’amasezerano ashyiraho iri soko n’izindi gahunda za AU. Ati “Nashakaga kubasaba inkunga yanyu mu kwihutisha ishyirwa mu ngiro ry’amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe Nyafurika, amasezerano ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ndetse n’ibindi bijyanye na gahunda ya 2063 Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wihaye, ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda zose rizafasha mu kongera ubukungu bwa Afurika ndetse no gukuraho icyasha uyu mugabane ugifite mu maso ya benshi”. Inteko Nyafurika ni ihuriro rihuza abagize Inteko Zishinga Amategeko za Afurika n’abaturage bahagarariye n’inzego zitandukanye z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika; Perezida Kagame akaba abashimira akazi bakora. Ati “Umumaro w’akazi mukora muri iyi Nteko ushimangirwa n’uko mwese muri mu Nteko zitandukanye z’ibihugu byanyu. Twizeye ko muzakomeza guharanira ukwishyira hamwe kwa Afurika, Turabashimira akazi keza mukora”. Umukuru w’igihugu avuga ko bagomba kugera ku miyoborere myiza no guhanga ibishya cyane cyane binyuze mu kwigira ku muco n’uburambe bikungahaye Afurika ifite, hadahejwe n’ibitekerezo biva ahandi ku Isi. Iyi nama ihuza Abadepite bava mu bihugu bitandukanye bya Afurika, izamara ibyumweru bibiri, kuva mu 2004, u Rwanda ni igihugu cya kabiri iyi nama ibashije kuberamo, atari ku kicaro cyayo ubu kiri i Midrand muri Afurika y’Epfo.

The post Gukorera hamwe nibyo byonyine bizafasha Afurika kugira ijwi ryumvikana- Perezida Kagame appeared first on bwiza.com.

Jay-z yiswe inkende, Chris Brown azurirwa akaboze

By Masengesho Fred

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko, Kelvin Pena uzwi nka ‘brother nature’ yibasiye umuraperi Jay-Z avuga ko asa n’inkende, anibutsa abantu uburyo Chris Brown yakubise Rihanna. Uyu musore wamenyekanye cyane mu 2016 bitewe n’uburyo yegerana n’inyamaswa, mu mpera z’icyumweru yavanye ku karubanda urukuta rwe rwa twitter nyuma yaho abakunzi be bagaruye ibyo yajyaga yandikakuri twitter mu myaka ya 2012 na 2013 mu myaka yashize byiganjemo irondaruhu, imvugo zirwanya abagore, ibitekerezo by’abanazi n’ibindi.   Mu byo yandikaga harimo aho yavugaga ati” Jay-Z asa n’inkende” ubundi ati” Ninkura  nshaka kuba nka Chris Brown. Umukobwa w’inshuti yanjye yashaka kureba muri telefoni yanjye mu gihe ntwaye imodoka nkamukubita ibipfunsi nkamuzahaza.” Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu abafana ba ‘Brother Nature’ bazuraga akaboze bagarura ibyo yanditse bikocamye. Uyu musore Pena yamenyekanye mu myaka itandatu ishize mu mashusho yamenyekanye nka ‘Money and the deer squad’. Yakomeje kujya ashyiraho amashusho  ari kumwe n’inyamaswa kugeza ubwo yiyitaga ‘Umuvandimwe w’ibiremwa’. Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru gitangaza ko cyashatse kuvugana na Kelvin Pena ariko kugeza ubu ntacyo aratangaza.        

The post Jay-z yiswe inkende, Chris Brown azurirwa akaboze appeared first on bwiza.com.

Gicumbi: Hari umuryango umaze imyaka 3 uba mu ishyamba

By Nsengiyumva Denis

Mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi hari umuryango w’abantu batatu wibera mu ishyamba ku gasozi kuko nta bushobozi ufite bwo kwiyubakira inzu yo kubamo. Nyiranambajimana Marie Louise na Nyiranzabonimana Sandrine bavuga ko bamaze imyaka itatu babana mu ishyamba na nyina ubabyara Nakure Theresa kuri ubu bivugwako afite uburwayi bwo mu mutwe. Uyu muryango w’abantu batatu ubarizwa mu mudugudu wa Gashirwe ,akagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba umwe mu mirenge y’umujyi mu karere ka Gicumbi. Ubwo umunyamakuru wa TV na Radio One dukesha iyi nkuru yageraga aho uyu muryango wibera mu gihuru bamwe mu bawugize bamusobanuriye ko baba mu ishyamba kubera ko nta bushobozi bwo kwiyubakira inzu yo kubamo bafite. Uyu muryango uvuga kandi ko iyo imvura iguye cyane cyane nijoro ibanyagira utibagiwe n’ibikoko bibabuza amahwemo. Gusa iyo ugeze aho uyu muryango uba nta bimenyetso bihambaye uhasanga bigaragaza ko haba abantu icyakora aba bakobwa bombi bakavuga ko udushami tw’inturusu baba bagondagonze ndetse n’ibitambaro byo kwiyorosa nyina ubabyara abyikorera akirirwa abibungana ku gasozi kubera uburwayi bwo mu mutwe dore ko ubwo umunyamakuru yahageraga atahamusanze. Ubuzima bubi uyu muryango ubayemo n’abaturanyi bawo ngo bubateye impungenge aho bemeza ko nta gihe batabibwira ubuyobozi cyane cyane ubw’umurenge wa Byumba n’akarere ariko ntihagire igikorwa imyaka itatu ikaba yirenze. Ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko ari gishya kuri bwo icyakora bukavuga ko bugiye guhita bukodeshereza icumbi uyu muryango mu gihe hari gushakwa uko wakubakirwa nk’uko Ndayambaje Felix uyobora akarere ka Gicumbi abivuga. Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tw’igihugu dukunze kugaragaramo abantu baba badafite aho kuba kandi bakanagaragaza ko badahwema gutakambira ubuyobozi ngo bubafashe ariko bikaba iby’ubusa. Hakaba na bamwe mu bayobozi itangazamakuru ribaza ku bibazo nk’ibi ntibatinye kuvuga ko ari ubwa mbere babyumvise nyamara abaturage baba bagaragaza ko babibamenyesha inshuro nyinshi ariko bakabima amatwi.  

The post Gicumbi: Hari umuryango umaze imyaka 3 uba mu ishyamba appeared first on bwiza.com.

Noble Marara wabaye mu barinda Perezida Kagame yirukanwe mu ishyaka yashinze

By Nsengiyumva Denis

Inama y’abayobozi bakuru b’ishyaka RRM rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera hanze y’igihugu kuri iki Cyumweru, itariki 21 Ukwakira 2018 yafashe icyemezo cyo gusezerera mu ishyaka abayoboke batatu ari bo; Noble Marara, Camille Nkurunziza na Andrew Kazigaba. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’iri shyaka Bwiza.com yabashije kubona, riravuga ko iki cyemezo cyo gusezerera aba banyamuryango bari mu barishinze gifashwe nyuma y’igihe kirekire ubuyobozi b’ishyaka RRM bwihanganira ibikorwa n’imyitwarire byabo byerekana ubwigomeke ku murongo ngenderwaho w’ishyaka no ku buyobozi bwaryo. Umwe muri aba; Noble Marara, wigeze no kuba mu bashinzwe kurinda perezida kagame ari umushoferi mbere yo guhunga, we ngo akaba amaze n’igihe yigaragaza mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga arwanya umurongo ngenderwaho w’ishyaka n’ibikorwa RRM ihuriyeho n’andi mashyaka yo mu rugaga rwa MRCD cyane cyane igikorwa ngo cyatangijwe mu mezi ashize n’umutwe wa FLN uherutse kwigamba gutangiza urugamba rwo gukuraho guverioma y’u Rwanda ariko hakaba hatazwi aho warengeye. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Straton Nahimana, Umunyamabanga Mukuru wa RRM, risoza rimenyesha ko ibikorwa, imyitwarire n’imvugo z’abo bantu bose uko ari batatu uhereye ubu bidakwiye kwitirirwa RRM, MRCD cyangwa FLN, harimo ibyavugirwa kuri Radio Inyenyeri, ndetse n’ibyavugirwa ku rubuga rwa internet http:/rrm.rwanda.org kuko ngo Atari ibya RRM ahubwo ari ibyashinzwe na Noble Marara ku giti cye.  

The post Noble Marara wabaye mu barinda Perezida Kagame yirukanwe mu ishyaka yashinze appeared first on bwiza.com.

Burundi: Urubyiruko hafi ya rwose rwitabiriye imyigaragambyo mu 2015 rurwaye mu mutwe – Min. Ndikumana

By Nsengiyumva Denis

“Urubyiruko hafi ya rwose rwagize uruhare mu myigaragambyo yo mu 2015 rwabaye abarwayi bo mu mutwe”, ibi ni ibyatangajwe na minisitiri w’ubuzima w’u Burundi, Dr Thaddeus Ndikumana. Minisitiri w’ubuzima w’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu ushize akaba yarahamagariye urubyiruko kwirinda kugwa mu mutego w’abarukoresha bita mu Kirundi ‘Bansesankuyoze’ avuga ko basunikira urubyiruko mu myigaragambyo. Ibi minisitiri Dr Thaddeus Ndikumana akaba yarabibwiye imbaga y’abaturage yarimo n’abanyeshuri b’amashuri yisumbuye muri Komini Muyinga ubwo u Burundi bwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe. Nk’uko tubikesha SosMediasBurundi, ngo Minisitiri w’ubuzima w’u Burundi yavuze ko abakoraga imyigaragambyo bagiye bakoresha ibyo kunywa birimo urumogi akaba ari byo byatumye bagira uburwayi bwo mu mutwe. Uyu muyobozi akaba yarakomeje avuga ko abantu batoza urubyiruko gufata ibiyobyabwenge bibatera indwara zo mu mutwe nabo bakwiye guhanwa.  

The post Burundi: Urubyiruko hafi ya rwose rwitabiriye imyigaragambyo mu 2015 rurwaye mu mutwe – Min. Ndikumana appeared first on bwiza.com.

Uganda: Yaciye igitsina cy’umugabo we amuziza kumuca inyuma

By Nsengiyumva Denis

Igipolisi cya Uganda muri Mukono cyataye muri yombi umugore ukurikiranweho gukata igitsina cy’umugabo we akoresheje icyuma amuziza ko yamuciye inyuma. Rehema Kabayana w’imyaka 24, yabwiye igipolisi ko yategereje kugeza ubwo umugabo we, Anthony Sekawa w’imyaka 28, yafataga igitotsi yarangiza akamukata igitsina akoresheje icyuma gifite centimeter 10. Igipolisi kikavuga ko Sekawa yarwanyije ngo atabare ubuzima bwe kuko uyu mukunzi we atarekeye aho ahubwo yashatse no kumuca ingoto. Kubw’amahirwe, abaturanyi bumvise umuborogo w’umugabo uri mu buribwe nyuma yo kumuca igitsina, bahamagara polisi yahise ihagera byihuse. Mu guta muri yombi ushinjwa, yabwiye polisi ko yari aherutse kuvumbura ko umugabo we hari abandi bakobwa yajyagamo bagahurira mu macumbi ari ahitwa Wanton Mukono, ahita atangira gutegura umugambi wo kwihorera. Yagize ati: “Navumbuye ko yasohokaga mu ibanga akajya guteretana n’abandi bakobwa mu tubari dutandukanye. Ibi byarandakaje cyane. Nari nuzuye umujinya imbere kandi sinashoboraga gutuza.” Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga ko Sekawa yajyanywe kwa muganga ku Bitaro bya Namirembe ngo akurikiranwe, mu gihe Kabayana yatawe muri yombi akaba afunze. Umuvugizi w’igipolisi muri Kampala, Luke Oweyesigire yemeje ko polisi ya Mukono yakiriye telephone itabaza ivuga umugabo waciwe igitsina ihita itabara byihuse. Avuga ko igipolisi cyatabaye kiri kumwe n’itsinda ry’abatabazi bagasanga umugabo yakomeretse bikomeye bakamwihutishiriza kwa muganga. Abashinzwe iperereza ngo bakaba bamenye ko aba bari bamaranye igihe kirekire mu mubano urimo ubwumvikane bukeya ndetse ngo ushinjwa akaba yajyaga abuza umugabo we kubonana n’abandi bagore harimo no kutabavugisha, kwitaba telephone zabo ndetse no kubasekera, ariko undi ntiyabyubahiriza. Kabayana rero ngo amaze kubona ibyo yasabye bitubahirizwa  nibwo yapanze kugira icyo akora kitari cyiza na gato, kuri ubu akaba afunzwe akurikiranweho icyaha cyo kugerageza kwica. Sekawa kandi ngo siwe mugande wa mbere waba uburiye igitsina cye mu biganza by’uwo bashakanye kuko ngo mu Ukuboza 2014, undi mugabo w’imyaka 28 wo mu Karere ka Kamuli witwa Abdul Ibinga yaciwe igitsina n’umugore we Madinah Namuwaya nawe amuziza kumuca inyuma.    

The post Uganda: Yaciye igitsina cy’umugabo we amuziza kumuca inyuma appeared first on bwiza.com.

RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

By Itangishatse Theoneste

Abantu 12 bishwe n’inyeshyamba mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2018, i Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Raporo yashyizwe hanze na Burugumesitiri wa Komini Rwenzori ndetse na sosiyeti Sivile, igaragaza ko nyuma y’ubwo bwicanyi ikivunge cy’abantu bigaragambije mu mihanda bamagana ubwo bwicanyi bukomeje gukorerwa muri Beni. Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa ibitangaza, ngo amakuru yatanzwe n’ingabo na Polisi, avuga ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) aribwo inyeshyamba za ADF zageze muri ako gace, zifite intwaro ziturika, imihoro,… zitangira kwigaba mu baturage, zica abantu 12. Nyuma yo kwica 12, ngo abandi bagera kuri 15 izi nyeshyamba zarabashimuse ndetse zinasahura amaduka n’amavuriro hafi y’isoko rya Mayangose. Imirwano yazihuje n’ingabo za Leta ikaba yaramaze amasaha agera kuri ane kugira ngo zive muri ako gace. Mu gitondo cyo ku Cyumweru, ngo ubwo imirambo yari yandagaye aho hose muri ako gace, yateye agahinda abaturage bahita birara mu mihanda bigaragambya ariko bamagana akarengano bakomeje gukorerwa. Raporo y’umutekano y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ko abantu 235, bamaze gusiga ubuzima mu bitero 100 byagabwe n’inyeshyamba za ADF kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri 2018.    

The post RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF appeared first on bwiza.com.

Abayinga 70% by’abarangiza amashuri abanza mu Rwanda ntibazi gusoma

By Masengesho Fred

Imibare mishya ya raporo yitwa ‘World Development 2018’ yakozwe na Banki y’Isi igaragaza ko abasaga 70% by’abanyeshuri barangiza amashuri abanza mu Rwanda  baba batazi gusoma. Banki y’Isi ivuga ko ubushakashatsi yakoreye mu bihugu 10, bitandatu muri ibyo hari aho kimwe cya kabiri cyangwa se munsi yacyo cy’abanyeshuri usanga batabasha gusoma. Banki y’Isi ivuga ko kutamenya gusoma kuvugwa aha ari ukuba umunyeshuri atabasha gusoma neza interuro eshatu mu rurimi runaka nta muntu umufashije  cyangwa  atabasha gusoma neza niyo yaba afite umuntu umufasha. Iyo witegereje neza imbata yakozwe n’abashakashatsi, bigaragara ko 70% by’abanyeshuri barangiza amashuri abanza mu Rwanda bari mu batazi gusoma nk’uko inshoza ya Bank y’Isi ibivuga. Mu bihugu nka Kenya, Tanzaniya, Bangladesh, Nigeriya haracyagaragara abana basoza amashuri abanza bataramenya gusoma. Muri ubu bushakashatsi kandi igihugu cya Ghana nicyo gifite umubare munini ungana na 75% by’abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu birimo Bangladesh, Ghana, Ubuhinde, Indonesia, Kenya,Nigeria, Pakistan,Tanzania, Uganda n’U Rwanda. N’ubwo bimeze gutya, ni kenshi humvikana amajwi  avuga ko ireme ry’uburezi mu mashuri mu Rwanda rikemangwa. Ahanini biterwa ibibazo by’ingutu birimo  nk’ihindagurika ry’integanyanyigisho rya hato na hato,abarimu bataka guhabwa umushahara w’iyanga udahuye n’isoko, ababyeyi babaye batita uko bikwiye ku burezi bw’abana babo  n’ibindi bituma kwigisha neza biba ikibazo.        

The post Abayinga 70% by’abarangiza amashuri abanza mu Rwanda ntibazi gusoma appeared first on bwiza.com.

Umugandekazi w’imyaka 40 yabyaye abana 44

By Itangishatse Theoneste

Mariam Nabatanzi, ni umugore w’imyaka 40, ukomoka i Mukoono muri Uganda, yabyaye abana 44, akaba ari we mugore wa Mbere muri Afurika wabashije kwesa umuhigo wo kubyara abana banga uku. Mu gace akomokamo ka Kabimbiri, Mariam azwi ku izina rya ‘Nalongo Muzaala Bana’. Yabyaye inshuro esheshatu abyara abana babiri, abyara inshuro enye abyara batatu, inshuro eshatu abyara bane n’abandi bagiye bavuka umwe umwe. Ku myaka ye 44 Mariam afite abana 38 muri 44, abandi batandatu bitabye Imana, abenshi muri bo bakaba babana na nyina ubu udafite umugabo, ngo akaba akora ibishoboka byose aba bana be bahurira ku meza, akabashakira ibibatunga kandi bibahaza. Mariam ngo yagiye aca mu buzima bugoranye, ku myaka 12 yashakanye n’umugabo wari ufite imyaka 28, baza gutandukana nyirabukwe amushinja kumurogera abahungu bane n’umukobwa, avuga ko yashyize ibirahure biseye mu biryo. Nyuma yaje gushaka undi mugabo ukuze cyane ndetse wari ufite abagore benshi, ngo na we wahorara amuhohotera. Ati “umugabo wanjye yari afite abagore benshi, n’abana benshi yabagara yarabyaranye n’abandi bagore batandukanye kandi nabaga ngomba kwitaho, kuko ba nyina babaga baratandukanye. Yari mubi cyane, yankubitaka uko umutima uteye ubwo nabaga mubwiye igitekerezo cy’ibyo yabaga adashaka”. Mariam yabyaye bwa mbere mu 1994 afite imyaka 16, abyara abana babiri, nyuma y’imyaka ibiri nibwo yabyariye rimwe abana batatu, nyuma aza kubyara bane, akomeza abyara umwe umwe, ari nako anabyara babiri cyangwa batatu na bane kugeza kuri 44. Se ubyara Mariam yari afite abana 45 yabyaranye n’abagore batandukanye, ngo abagore be barabyaraga abana barenze umwe icyarimwe, ibyabaye ku mukobwa we, ngo bikaba ari ibyo mu miryango. Dr Charles Kiggundu, umuganga ushinzwe kwita ku bagore babyara, mu bitaro bya Mulago i Kampala, yatangarije ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko uku kubyara kwa Mariam, ari ibyo akomora mu muryango. Mu nzozi za Mariam ngo yifuzaga kubyara abana batandatu, ubwo yari ageze ku mbyaro ya gatandatu yari amaze kugira abana 18, ngo anifuza guhagarikira aho. Ku myaka 23, Mariam yari afite abana 25, mu mwaka wa 2016, ngo nibwo yari amaze kwibaruka umwana wa 44, mu gihe muganga yabonaga ashobora no kuzagira abarenze abo, amusaba kumuhagarikira urubyaro burundu.

The post Umugandekazi w’imyaka 40 yabyaye abana 44 appeared first on bwiza.com.

Igor Mabano wigisha mu ishuri rya muzika yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Iyo utegereza’ Yirebe hano

By admin

Igor Mabano n’umwe mu bahanzi bize mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo ubu ryimukiye i Muhanga, kubera ubuhanga uyu musore yagaragaje nyuma yo gusoza amasomo yahise agirwa umwari waho kuri irishuri. Kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Iyo utegereza’ ikunzwe n’abatari bake muri iyi minsi.

Igor Mabano ari mu bahanzi bashya bagaragaza impano n’ubuhanga bidasanzwe.

Igor yarangije amasomo mu cyiciro cy’imfura z’irishuri ahita agirwa umwarimu kubera ubuhanga yagaragaje mu gucuranga ibikoresho bitandukanye by’umwihariko ingoma za kizungu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Igor yinjiye muri muzika atangira gushyira hanze ibihangano bye, kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu arizo ‘Ndagutegereza’ Iyo utegereza’ na ‘Back’ ariyo nshyashya yari aherutse gusohora.

Nubwo izi ndirimbo zose zakiriwe neza n’abakunzi bamuzika Nyarwanda iyitwa ‘Iyo utegereza’ yanakoreye amashusho niyo yahogoje benshi ituma atangira kumenyekana cyane.

‘Iyo utegereza’ amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh naho amajwi akorerwa muri KINA music ari naho uyu musore akunze gukorera indirimbo ze.

Uretse kuririmba no kwigisha muzika, Igor akunze kugaragara mu bitaramo bikomeye mu gihugu ari gufasha abahanzi batandukanye.

REBA HANO MASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO

 

 

Ivan Heritier

Silk Plaster Rwanda ikomeje kurimbisha abifuza amarangi meza usiga munzu igashashagirana,Kanye West yahuye na Trump agiye kumubwira ibyiza by’aya marangi(Amafoto)

By admin

Abantu benshi bakomeje gushima no gukunda amarange akorwa n’uruganda rwa Silk Plaster, ni amarangi meza cyane akomeje gukundwa na benshi kubera ko iyo uyasize mu nzu yawe uba ubona ifite umucyo udasanzwe ndetse ibi bikaba byaratumye umuraperi Kanye West ajya muri White House agiye kubwira Perezida Donald Trump ibyiza by’aya marangi.

Aya marangi akunzwe cyane ku mugabane w’iburayi, aturuka mugihugu cy’Uburusiya, kuri ubu akaba yaramaze nokugera mu Rwanda azanwe na Kompanyi izoberewe mubwubatsi ya Anotherway Contractors.

Iyi ni imwe mu nzu twari yumaze gusigamo aya marangi yacu, murabonako ikeye cyane

Aya ashobora gusigwa mu Nzu, abafite Restaurant, amahoteli, insengero, utubari, kumabaraza z’amazu, aya ni amarange meza bashobora kwifashisha kugirango babashe kuryoshya imiturirwa yabo.

Aya marangi afite umwihariko uyatandukanya n’andi yose yari asanzwe amenyerewe mu Rwanda, ushobora kuyakoresha wirinda ko urusaku rwinjira mu nzu yawe, ushobora kuyakoresha ugamije gutaka inzu yawe gusa, ushobora kuyakoresha ushushanya mubyumba by’abana cyangwa n’ahandi wifuza gushushanya ukoresheje amarangi, akarusho ni uko aya mafaranga atajya afatwa n’inkongi y’umuriro.

Umuraperi w’umunyamerika nawe ni umwe mubakunze amarangi ya Silk Plaster, hano yabwiraga Perezida Donald Trump ibyiza by’aya marangi

Iyo kandi aya marangi yanduye ushobora kurihanagura rikongera kubengerana.
Umuyobozi wa Silk Plaster Rwanda, Uwizeyimana Theoneste avuga ko iki aricyo gihe kiza kubifuza kurimbisha amazu yabo mu buryo bugezweho. Kubafite abana bato n’umwihariko kuko ngo iyo yikubise ku nzu mu gihe ari gukina, warasize ‘Silk Plaster’ ntashobora kubabara.
KANDA HANO UREBE VIDEO

Avuga kandi ko iyo uguze aya marangi baguha abakozi babo bayagusigira ku buntu ndetse bashobora no ku kwereka uko bayasiga nawe ukabasha kubyikorera mu buryo bwawe waba wifuza, iyo uranguye nabwo baguha ibikoresho bigufasha gusobanurira neza abakugurira.
KANDA HNAO UREBE VIDEO 

Silk Plaster Rwanda ikorera ku Muhima munsi ya Hotel Okapi, ku muhanda wa Panafrica, aya marangi ushobora kuyasanga hano mu mujyi wa Kigali ndetse no mubindi bice bitandukanye by’igihugu, aya marange yamaze gukwira no mubihugu bya East Africa, kuri ubu ushobora kuyabona mubihugu byose bituranye n’u Rwanda, Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0783737985 cyangwa 0784002062. Ushobora no kubandikira kuri email ariyo: [email protected]

Aya marangi akesha inzu yawe agasa neza cyane

Uburundi buri gutabariza Perezida Nkurunziza ngo hari umugambi wo kumwica

Uburundi bwasohoye itangazo ritabariza Perezida waboPierre Nkurunziza ngo kuko havumbuwe umugambi w'umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi ushaka kumwica.

Mu itangazo ryaciye kuri televiziyo y'igihugu, Minisiteri ishinzwe umutekano imbere mu gihugu yavuze ko Pierre Celestin Ndikumana utavuga rumwe n'ubutegetsi afite umugambi wo kwica Perezida Nkurunziza.

Iri tangazo rivuga ko Ndikumana ari gutegura umugambi w'abantu batatu bagomba kwica Perezida Nkurunziza, abategetsi bakomeye ndetse n'abadepite babiri.

BBC yanditse ko Ndikumana yaba agiye kwamburwa ubudahangarwa kugirango akurikiranwe n' ubutabera. Ndikumana ariko we avuga ko ibyo bamurega bigamije kumutera ubwoba.

Yavuze ko mu gihe leta yibasira amashyaka atavuga rumwe nayo bituma abanyagihugu baterwa ubwoba mu Burundi.

Kuva mu mwaka wa 2015 mu Burundi hari imidugararo yatewe no kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza nyamara abatavuga rumwe nawe baravugaga ko manda yemerewe n'amategeko zarangiye.

Iyo midugararo yatumye abantu basaga 1000 bapfa naho abarenga ibihumbi 500 bata ingo zabo barahunga.

Kugendana n'Imana / Pastor Desire HABYARIMANA

By Ismael KAYISHEMA

Abantu benshi iyo bakijijwe baba batazi inshingano ikurikiraho ariko icyo Imana itwifuzaho ni ukugendana nayo.

Ndagirango uyu munsi twifashishe urugero rw'abisirayeli muri iyi nzira yo kugendana n'Imana. Iyo urebye urugendo rw'abisirayeli uhita ubona kugendana n'Imana icyo bivuze. Imana yahamagaye aburahamu imubwira kuva mu nzu ya se no mu muryango wa se hanyuma akajya aho izamwereka, ahaguruka atazi aho agiye. Iyo umuntu agikizwa akacyira Yesu nk'umwami n'umukiza mu byukuri ntabwo aba azi icyerekezo agiyemo ariko yumva ahamagarwa gusa.

Akumva umutima uramuhata gusa agahaguruka akagenda, agatangira ubundi buzima bushyashya bwogukizwa no gusenga no kubana n'Imana. Imana yasezeranyije Aburahamu igihugu kandi ko urubyaro rwe ruzahindura amahanga. Rimwe Imana imubwirako ajya kuyitambira igitambo kandi igiye kugirana isezerano nawe, ajyezeyo arasinzira yari yiriwe arwana n'inkongoro zo ku gasozi kugirango zitagwa ku gitambo ageze nimugoroba arasinzira. Mu byo Imana yavuganye nawe igihe yarimusuye, yaramubwiyengo urubyaro rwawe ruzakorera abandi bantu Imyaka Magana ane nyuma nzabakuzayo amaboko akomeye. Bibiliya iravugango abisirayeli baje kujya muri Egiputa awababanjirije ni Yozefu , nyuma bakurikirwa n'umuryango w'abantu mirongo irindwi, bajya kuba muri egiputa mu buryo bukomeye, babatuza i Gosheni, niho habaga abantu baragira inka , nyuma y'imyaka Magana ane haje kwima undi mwami utazi amakuru ya Yezefu.

Kurikira inyigisho yose

Twige gukora ibyiza/ Pastor Desire HABYARIMANA

By Ismael KAYISHEMA

“Uwitura ibyiza ibibi ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe” Imigani 17:13

Ndagirango muri iyi nyigisho, turebere hamwe icyo ijambo ry'Imana rishaka kuvugana natwe ko tudakwiye gukora ibibi mu gihe tubikorera abantu badukoreye ibyiza kandi nubwo baba baradukoreye ibi ntabwo bibiliya itwemerera kwitura abantu ibibi badukoreye.

Ndagirango tubanze turebe ibi byaratangiye ryari ! kuva adamu yakora icyaha mu ngobyi ya Edeni, ibi byaratangiye,abantu babaye babi bigeza nubwo mu gihe cya Nowa, Imana yicuza icyo yaremeye umuntu . Hari igihe yababaye ihitamo kurimbuza abantu amazi bitewe nuko abantu bari babaye babi. Abantu bakomeje kuba babi kubw'imbuto adamu yariyabibye. Kugeza uyu munsi abantu baracyari babi, bakora ibi bitandukanye bitewe nuko umuntu ukomoka kuri adamu wese akora ibibi, hanyuma Yesu icyamuzanye ni ukukwigisha gukra ibyiza nubwo umuntun afite kamere mbi. Ibyo bibiliya idusaba gukora ni ibitandukanye ni biri muri kamere yacu. Mu muntu harimo kwangana, harimo kwikunda, harimo kurarikira , harimo ubwibone, harimo urugomo. Icyazanye Yesu ni uguhindura umuntu mubi wa kamere agahinduka kuba umwana w'Imana. Nubwo waba warakoze ibi ukababarirwa ahubwo ukitoza kugera ku gukora ibyiza.

Pawulo yaravuze ngo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anyway, ntukihorere ahubwo ureke Imana ihoreshe ubukar bwayo, hanyuma aravugango ikibi cyere kukunesha ahubwo unesheshe ikibi ikiza. Pawulo yashakaga kuvugako abantu bakwiye kwitoza gukora ibyiza babikorera ababakoreye nabi kandi nabatabakoreye nabi nabo bakagerageza kubakorera ibintu byiza.

Bibiliya yatubwiye ngo “Uwitura ibyiza ibibi ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe” Nagirango mbabwireko hano nubwo bibiliya itoza gukorera abantu ibyiza, umuntu wamugiriye nabi we akwitura ibyiza ariko ibibi wakoze ntabwo bizabura kugira ingaruka. Imbuto yose ubibye ni yo usarura. Nubwo bibiliya idusaba no kubabarira nabatadusabye imbabazi , kugirira neza bantu bose ntabwo umuntu wakoze ibibi atarabyihanye bizabura kumugiraho ingaruka iyo umuntu ahawe imbabazi atarazisabye umutima uhora umucira urubanza. Bibiliya itanga ingero z'abantu bagiye bakora ibintu bibi ingaruka zabyo zikabagora, reka ntange urugero kuri Dawidi yigeze gusambana Imana iramubwira ngo ibintu ukoze ni bibi bintu bizagira ingaruka ku rugo rwawe,ku muryango wawe no ku gihugu cyawe ntekerezako yumvaga ari ibintu bisanzwe ariko hashize iminsi Amunoni akinda Tamari, ni ukuvuga abana yabyaye mu nda umwe afata undi ku ngufu, mutekereze umuntima wa Dawidi uko warumeze, hashize iminsi umunguwe Abusalomu amwigomekaho, baramubwirango kugirango wemeze so ko ntaho mu gihurira uryamana n'abagore ba so, mwumve uko umutima wa Dawidi warumeze, ahunze bamunyaze ubwami, hashize iminsi muribukako Salomo yarongoye abagore igihumbi n'umwe kubera umuvumo wa se, ntakerezako Dawidi yahoranaga umutima ubabaye, si ibyo gusa Imana yaramubwiyengo nuwo mwana wabyaye mu musambanyi nawe azava nta nubwo aribyo gusa ahubwo ntabwo inkota izongera kuva mu rugo rwawe bitewe nuko wakoze ibintu Uwiteka yanga.

Iyo Imana ikugiriye neza nka Dawidi, Imana ikagukura inyuma y'intama, ikakuzamura ikaguha umugisha, ikabana nawe hashira iminsi ibyiza wakorewe ukabyitura ibibi, ibyo bintu bizagira ingaruka ku buzima bwawe n'abazagukomokaho. Ni yo mpamvu dukwiye kwitoza gukora ibyiza kugirango tutabiba imbuto mbi, iyo mbuto mbi ikazagira ingaruka itari nziza. Imana ibabarira icyaha ariko hari ubwo ingaruka z'icyaha zigucisha bugufi, iyo umuntu abiba imbuto aba akwiye no gutekereza igihe kirekire. Hari igihe ingaruka z'ibyo wakoze zishobora kuzajya zikubabaza zikagucisha bugufi kandi Imana yarakubabariye, ukijijwe uri mu nzu y'Imana. Ingaruka z'icyaha ziraremera. Ikindi nagirango mbabwireko amahame y'ubwami bw'Imana ntabwo ihinduka.

Tubereyo inyungu za rusange. Imana nikugaburira, uzibuke kugaburira abandi, Imana nikwambika uzibuke kwambika abandi, Imana nikuzamura nawe uzashake abandi uzamura kuko Imana ikugirira neza kugirango uhinduke umuyoboro w'ibyiza ku bandi ariko birababaje iyo ibyiza wakorewe utabihaye agaciro ahubwo ukajya witura abantu ibibi kandi Imana yarakugiriye neza, Imana birayibabaza.

Imana yabwiye abisirayeli ngo nimugera mu gihugu cy'isezerano: Mugahinga mukeza, mukaba mu mazu mutubatse, mugatera imbere ntimuzimbagirwe Imana yabakuye mu gihugu cya Egiputa ikabayobora mu butayu imyaka mirongo ine, ikabambika, ikabaha umutsima mwarimutazi witwa manu, ikabashakira amazi mu rutare ikabambutsa inyanja itukura igakamya Yorodani ntimuzabyibagirwe. Ariko ikintu gitangaje umuntu wese yibagirwa vuba , iyo umuntu amaze iminsi ibiri ashonje yakwemezako kuva yavuka atararya. Abisirayeli bageze mu gihugu bamaze kurya , babyibushye bameze neza bibagirwa Imana yabakuye mu gihu cya Egiputa. Imana yabakoreye ibyiza bayitura ibibi ndagirango mbabwireko muri iyo kamere y'ubwibone no kwikunda n'ibindi, bitera abantu gukora ibibi bitandukanye. Ntabwo dukwiye dukorera abantu ibintu bibi ahubwo dukwiye guhinduka umuyobora w'ibyiza ku bantu bose kuko Uwitura ibyiza ibibi ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe.

Kera najyaga numva mu bantu bakuze ba cyera bavugango ibiganza byaguhaye amata, bikakugaburira hanyuma ugahemuka byagiraga ingaruka zikomeye kuko iyo umuntu gaukoreye ibyiza biba bias nk'igihango. Iyo wituye umuntu ukamwitura ibibi kubera kwikunda, kubera umwanya urimo, kubera igihe urimo umuntu wagukoreye ibyiza ukamwitura ibibi biba bizagira ingaruka z'umuvumo w'igihe kirekire. Birababaje kuba ahari abantu bikunda, bizirikana, badatekereza gukorera abandi ibyiza.

Ijambo ry'Imana ridutoza guhinduka rikatubuza kwikunda, rikatubuza kwizirikana ahubwo ugahinduka umuyoboro w'umugisha ku bantu benshi ku gihugu, ku muryango , ku itorero mu bandi bantu ugahinduka umuyoboro w'umugisha kuko Imana yaturemeye gukora ibyiza. Hari igihe umuntu abyibagirwa bitewe naho ari, nuwo ariwe.

Urezare amategeko y'Imana atanu areba umuntu n'Imana andi atanu areba imibanire y'abantu n'abandi. Reka tuyahinire muri yayandi abiri Yesu yavuze : Yaravuzengo ukundishe Imana umutima wawe n'ubwenge bwawe n'imbaraga zawe hanyuma ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda. Hano bibiliya isa nkaho yashyizeho imbago kugirango hatagira abantu bakorera bandi ibintu bibi ariko ubona atriryo hame twubahiriza. Ukunze mugenzi wawe nkuko wikunda buriya ntiwasambana, ntiwakwambura, ntiwakwiba, kuko ibyo mudashaka ko abandi bantu babakorera namwe ntimuzabibakorere. Niba ushako abandi bagukunda nawe ubakunde, niba ushakako bakwihanganira nawe wihangane. Ibyo mudashakako abandi babakorera nawe ntimuzabibakorere. Ntekerezako turamutse tubigze ihame mu buzima bwacu twabaho neza. Twabaho abantu bakundana ntawusiga undi ku muhanda, twabaho abantu batizirikana, tukibukako hari impfubyi n'abapfakazi hari abatagira shinge na rugero.

Dukwiye kwiga kubiba imbuto nziza umuntu wese kugira neza yabishobora, ntabwo Imana yagusaba ibyo itaguhaye. Ibike ufite ushobora kubikoramo ibyiza bigakunda.

Kurikira inyigisho yose

RDC : l'UDPS pose des conditions avant de participer à la marche du 26 octobre

By Jovin Ndayishimiye

« Le fait que nous n'avons pas signé la lettre annonçant cette marche prouve à suffisance qu'il y a des divergences majeures qu'il faut vider avant que nous ne puissions nous engager dans quoi que ce soit. Avant d'avancer sur ce schéma, nous devons nous mettre d'accord sur bon nombre de questions, notamment sur le boycott ou la participation aux élections. Nous devons nous rassurer tous que nous allons aux élections ou nous les boycottons. Nous ne pouvons pas être embarqués dans une logique de boycott tout en se présentant à l'opinion comme si nous étions d'accord pour les élections », a dénoncé Jean-Marc Kabund.

Il reproche à ses partenaires de l'opposition de prendre un schéma unique, contraire aux attentes de son parti.

« Nos amis sont dans un schéma unique. Ils ne veulent écouter personne et nous on ne peut pas continuer à avancer comme ça. Ce qui est grave ce que je suis là, je participe à toutes les réunions. Je ne vois pas les choses avancer dans le sens de la désignation d'un candidat commun. C'est ce qui est déplorable », note M. Kabund.

Radio Okapi

Finances : le Bénin obtient son premier prêt commercial international

By Jovin Ndayishimiye

Ministre de l'Économie et des Finances depuis le premier gouvernement de Patrice Talon en 2016, Romuald Wadagni est au cœur des réformes destinées à transformer structurellement l'économie béninoise. Homme de confiance du président, il conduit la politique de l'assainissement des finances publiques axée sur une amélioration continue des techniques de collecte des recettes, une recherche de l'investissement privé et une lutte acharnée contre la corruption.

Résultat : les capacités de mobilisation des ressources du pays augmentent, permettant au gouvernement d'avoir les moyens de faire face à ses charges et surtout au financement gigantesque de son programme d'actions (PAG), soit 9 039 milliards de francs CFA (13,8 milliards d'euros) pour la période 2016-2018. Rencontre.

Jeune Afrique : Le Bénin vient de procéder à son premier emprunt commercial, d'un montant de 260 millions d'euros. À quoi serviront les fonds obtenus ?

Romuald Wadagni : Ce prêt, que nous avons obtenu à des conditions très avantageuses pour le Bénin – une maturité de douze ans et une marge de moins de 3,5 % – sera utilisé pour rembourser des dettes domestiques au coût élevé, plus de 7 %, et à la maturité courte, en moyenne deux ans.

Les économies générées sur le service de la dette serviront à financer les dépenses sociales prioritaires. Notre priorité en la matière est essentiellement axée sur les mesures d'accompagnement pour les cantines scolaires. Nous voulons dépasser les 50 % d'écoles couvertes par cette mesure pour atteindre une couverture confortable à la rentrée 2019-2020. La santé et l'approvisionnement en eau dans les milieux ruraux sont aussi nos priorités.

Comment avez-vous obtenu ces conditions préférentielles ?

L'emprunt que nous avons souscrit est garanti à 40 % par la Banque mondiale. Compte tenu de la notation AAA de la Banque mondiale, cela nous a permis attirer des fonds privés à un coût exceptionnellement bas.

En clair, nous avons utilisé des moyens publics mis à notre disposition par des organisations multilatérales pour attirer des investisseurs privés internationaux de premier plan et donc diversifier nos sources de financement. C'est une stratégie dite de crowding in, qui élargit la base d'investisseurs à laquelle le Bénin s'adresse.

Et côté assurance, y a-t-il des aspects innovants ?

L'emprunt est assuré à 60 % par l'Agence pour l'assurance du commerce en Afrique (ATI-ACA), une organisation multilatérale spécialiste de l'assurance-crédit en Afrique.

Il est fréquent que des banques se tournent vers des assureurs pour couvrir le risque de crédit de l'emprunteur – généralement dans un second temps après avoir garanti une traçabilité sur les origines du prêt, mais cette discussion ne fait normalement pas intervenir l'emprunteur et celui-ci n'en tire aucun avantage. Ici, nous avons préempté cette possibilité de couverture : nous avons mis les parties ensemble dès le départ et nous sommes parvenus à rehausser notre qualité de crédit en jouant sur la présence d'assureurs. C'est grâce à la combinaison de la garantie partielle et de cette couverture supplémentaire que les termes sont si favorables au Bénin.

Le recours à ce type d'opération va-t-il devenir la règle pour le financement des projets du gouvernement ?

Cette opération nous a permis de démontrer que nous pouvions financer des projets à un coût réduit dans un contexte où les marchés internationaux étaient quasiment fermés aux pays émergents. Cette alternative sera désormais toujours une option pour le Bénin si les termes sont avantageux ou si le contexte l'exige.

Nous avons par ailleurs pour objectif de continuer à diversifier les financements du pays et d'être toujours plus innovants dans notre approche.

L'augmentation de la dette est un sérieux problème sur le continent. Dans quelle situation se trouve le Bénin sur ce point ?

Nous avons une politique de gestion rigoureuse de la dette. Actuellement, notre taux d'endettement est autour de 50 % du PIB, bien loin du seuil d'alerte de 70 % prôné par le FMI. Il n'y a donc pas lieu de s'inquiéter.

Jeune Afrique

  • October 22nd 2018 at 03:05
❌