WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayYour RSS feeds

Byakoroha by Nel Ngabo

By YEGOB HIT
Nel Ngabo
byakoroha
Nel NgaboΒ byakoroha
Nel Ngabobyakoroha
Download Now

Ibaze Mpfuye by HighVibes OG Kheinz & BuchaMan &HervisBeats & JAZZYBEATS

By YEGOB HIT
HighVibes_OG Kheinz & BuchaMan &HervisBeats & JAZZYBEATS
Ibaze Mpfuye
HighVibes_OG Kheinz & BuchaMan &HervisBeats & JAZZYBEATSΒ Ibaze Mpfuye
HighVibes_OG Kheinz & BuchaMan &HervisBeats & JAZZYBEATSIbaze Mpfuye
Download Now

Kontrola by Amalon

By YEGOB HIT
amalon
kontrola
amalonΒ kontrola
amalonkontrola
Download Now

Original by Safi Madiba

By YEGOB HIT
Safi Madiba
original
Safi MadibaΒ original
Safi Madibaoriginal
Download Now

Uzamvuganire by Naason Dream Boyz

By YEGOB HIT
naason-dream-boyz
uzamvuganire
naason-dream-boyzΒ uzamvuganire
naason-dream-boyzuzamvuganire
Download Now

Vazi by The Ben

By YEGOB HIT
the-ben
vazi
the-benΒ vazi
the-benvazi
Download Now

Ikibazo cyawe by Amag the black

By YEGOB HIT
Amag-the-black
ikibazo-cyawe-by-amag-the-black
Amag-the-blackΒ ikibazo-cyawe-by-amag-the-black
Amag-the-blackikibazo-cyawe-by-amag-the-black
Download Now

DJ Paulin on the low feat Meddy MB Data

By YEGOB HIT
dj-paulin-feat-meddy-mb-data
on-the-low
dj-paulin-feat-meddy-mb-dataΒ on-the-low
dj-paulin-feat-meddy-mb-dataon-the-low
Download Now

Dj-marnaud reka turye show ft Malaika

By YEGOB HIT
dj-marnaud-ft-malaika
reka-turye-show
dj-marnaud-ft-malaikaΒ reka-turye-show
dj-marnaud-ft-malaikareka-turye-show
Download Now

In the name of the game by Bulldogg

By YEGOB HIT
bulldogg
the-name-of-the-game
bulldoggΒ the-name-of-the-game
bulldoggthe-name-of-the-game
Download Now

Uko bategura Potage y'ifi

By Olexa

Iyo ugiye hirya no hino muri za resitora zikomeye no mu mahoteli, usanga abantu ari urujya n'uruza bifuza kwifata neza, cyane cyane bigurira bimwe mubyo badakunze kubona imuhira.

Nyamara ntibikiri inzozi kuko birashoboka ko n'iwawe wakwitegurira ifunguro ryiza kandi ryuzuye intungamubiri, Niyo mpamvu tugiye kubagezaho uko wakwitegurira Potage y'ifi.

Ibirungo

β€’ Ifi (filets) 500 g
β€’ Karoti ebyiri
β€’ Igice cy'umweru cyo ku gitunguru cya poireaux
β€’ Ibihumyo (champignons) 100g

β€’ CΓ©leri imwe & Tungurusumu
β€’ Ibirayi 300 g
β€’ Agafu ka fumet de poisson
β€’ 10 cl de cidre brut

β€’ Margarine 20 g;
β€’ 1 pincΓ©e de noix de muscade.
β€’ Umutobe w'indimu
β€’ Umunyu, poivre

Hakunze kubaho ikibazo cyo kubura bimwe mu birungo byavuzwe haruguru, ariko uhahiye kuri murukali.com ushobora kubona ubwoko butandukanye bw'ibirungo mugihe wabuze bimwe ugakoresha ibindi. urug: ushobora kwitabaza Crème flesh na Cube Maggi mu gihe habuze pincée de noix de muscade, cidre brut cyangwa bikaba nta cyo byatwara cyane ku buryohe wifuza.

Uko wategura ibirungo

β€’ Vanga yafu ya fumet y'ifi muri litiro y'amazi nubona byivanze neza, shyira ku muriro.

β€’ Kata ya fi yawe mo udusate duto cyane maze ube utubitse ahantu hakonje ( nko muri rΓ©frigΓ©rateur).

β€’ Hata karoti zawe zikate mo udu-cube duto cyane. Kata cΓ©leri mo uduce duto cyane, kurikizaho gukata za poireaux ( igice cyo hazi gisa n'umweru), ukatemo uduce dusa n'uruziga (rondelles), Hata bya birayi nyuma ubikate mo za cube.

Oza bya bihumyo byawe hanyuma ubikademo uduce (lamelles), usukeho wa mutobe w'indimu.

Uko potage y'ifi itekwa

β€’ Camutsa isafuriya ushiremo margarine,shyiramo bya bitunguru bya poireaux hamwe na za karoti ibigumishe ku ziko iminota icumi, Nyuma shyiramo bya bihumyo na celery ubirekereho iminota itanu ku kariro karinganiye. Aha washyiramo ka kumyu na Poivre.

β€’ Noneho ongeramo ibirayi, muri ya safuriya, ongeramo fumet de poisson na cidre brut none ucane iminota 10.

β€’ Fata ya mafi uyashyire muri iyo mvange,ukomeze ucane nyuma y'iminota ibiri ubonye bimaze guhwana ongeramo ya pincΓ©e de muscade kugirango birusheho guhumura neza, ugumishe ku muriro indi minota ibiri.

Nyuma y'iyi minota hafi mirongo itatu Potage yawe iba imaze gutungana neza noneho ukaba wayigaburira abantu bakuru, by'umwihariko ubutaha tukazababwira uko wategurira abana bato potage.

Niquita/ murukali

Uko bateka ifunguro rizwi kw'izina ry'IGISAFURIYA'

By Olexa

Ibikoresho :

Ibirayi ibiro 3kg
Ibitoke ibiro 2kg
Inkoko 1
Ibitunguru 4
Puwavuro 3
Sereli umufungo
Ifu y'ubunyobwa ikiro 1kg

Uko bikorwa :

Fata ibirayi
Ibitoke
Kata inkoko ibice (partie) 4 cyangwa nyinshi bitewe n'izo ushaka
Togosa inkoko mu mazi menshi
Shyiramo bya birayi n'ibitoke inyama zitarashya neza
Shyiramo
Ibitunguru
Puwavuro
Seleri
Canirana byose
Shyiramo sauce tomate +Inyanya
Nihabura iminota 5 cyangwa 10 ngo bishye
Karanga ifu y'ubunyobwa
Busukemo amazi ahoze
Vanga icyo gikoma na bya bitoke n'ibirayi
Canira gato nk'iminota itanu
Bigire isose nyinshi
Ntibikarangwa

Bikureho ubigabure

Gutegura indyo yuzuye ntibisaba guteka amafunguro ahenze

By admin

Ibiribwa abantu barya buri munsi, nibyo bigize indyo yuzuye. Ikibazo kiba mu mitegurire ya byo, aho usanga bamwe mu babyeyi batita ku ntungamubiri ziri mu mafunguro bagiye kugabura, maze bikabaviramo kurwaza indwara ziterwa n'imirire mibi.

Mukamwezi Venantie, umukozi ushinzwe imirire ku kigo Nderabuzima cya Kamonyi, atangaza ko mu kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, batabasaba gushaka amafunguro ahenze. Ahubwo babigisha umumaro wa buri biribwa basanganywe, maze bakabereka n'uko babitegura ngo bigirire akamaro ababirya.

Mu biribwa bw'ingenzi bikenewe kugira ngo umuntu ategure indyo yuzuye, Mukamwezi avuga ko hakenewe ibyubaka umubiri; aribyo ibinyampeke n'ibinyamisogwe, bigaragaramo ibigori, ibishyimbo, amasaka, inyama, indagara ndetse na soya.

Hakenewe kandi ibitera imbaraga, aribyo ibijumba, imyumbati, umuceli, ibirayi n'ibindi. Hakaza ibirinda indwara aribyo mboga (dodo, amashu, Karoti, ….) n'imbuto nk'imineke, avoka, inanasi, amatunda n'ibindi.

Ibi byose Mukamwezi avuga ko bishobora kubonwa na buri rugo rugize umuryango nyarwanda. Hakaba hakiri ikibazo cy'ababyeyi basuzugura bimwe muri ibi biribwa cyane cyane imboga, maze bakagaburira abana indyo imwe, rimwe na rimwe bakanga no kubaha igikoma ngo n'uko badafite isukari yo gushyiramo.
Bamwe mu babyeyi barwaje indwara ziterwa n'imirire mibi, batangaza ko abana ba bo bazize uburangare no kutamenya, kuko mu byo bigishwa guteka nta kiribwa na kimwe kigoye kubona. Bavuga ko kubona ibiribwa byujuje intungamubiri bitagoranye.

Ngo mbere bagiraga ubute bwo gusoroma imboga za dodo cyangwa kugura indagara zo kuvanga n'ibiryo. Ubundi hakaba ubwo abana bagiraga ibyo banga kurya, maze bakabihorera. Ariko ku bw'inama z'ikigo nderabuzima , bamenye buri kiribwa n'akamaro kacyo mu gutunga umubiri.

KAROTI igihingwa cy'ingirakamaro kurusha uko abantu babitekereza

By Olexa

karoti(carrot) ni ikimera kiribwa cyane cyane gishyirwa mu bwoko bw'imboga ariko abantu benshi bakaba banakunda cyane kukirya ari kibisi. Iki kiribwa ni ingirakamaro ku mubiri w'umuntu kurusha uko abantu bamwe na bamwe babitekereza .

Soma hano akamaro ka karoti mu mubiri w'umuntu :

Karoti igufasha kurwanya indwara ya diabete:
Karoti ifasha mu gushyira isukari iri mu mubiri ku rugero kubera intungamubiri yifitemo zitwa carotenoids.carotenoids zifasha umubiri guhangana nβ€˜ubwinshi bw'isukari bigatuma haguma isukari nke mu maraso ,kandi nkuko bizwi isukari nyinshi mu mubiri niyo itera indwara ikomeye ya diabetes.

Irwanya indwara y'umutima:
Mu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kwerekana agaciro ka karoti, abashakashatsi bo muri laboratoire yitwa Wolfson Gastrointestinal yo muri ecosse(scotland) bagaragaje ko iyo uriye ama garama(grams) 7 ya caroti urwego rw'ibinure mu mubiri rugabanuka kugeza kuri 11 ku ijana. Kandi bivugwa ko indwara y'umutima iterwa n'ibinure byinshi mu mubiri .

Yongera ubwirinzi bw'umubiri:
Karoti ifite imbaraga zirwanya udukoko twa bagiteri biyihindura ingirakamaro mu kongera ubwirinzi .Uretse nibyo karoti ikungahaye kuri vitamine c igenzura imikorere y'abasirikare b'umubiri b'umweru(white blood cells) bimwe mu bice by'ingenzi mu mubiri w'umuntu.

Ifasha mu igogora:
Karoti kimwe n'izindi mbonga nyinshi ifite intungamubiri bita fiber muri irya mizi yayo isa orange kandi iyo fiber ni imwe mu ntungamubiri z'ingenzi mu igogora.

Irinda umuntu gusaza vuba:
Kubera intungamubiri yitwa beta carotene nyinshi isangwa muri karoti bifasha kurwanya iyangizwa ry'ingirangingo z'umubiri bigafasha mu kugabanya gusaza vuba.

Ifasha umuntu kugira uruhu rwiza:

Vitamine A kimwe n'izindi ntungamubiri zizwi nka antioxidants birinda uruhu kwangizwa n'izuba . Iyo umuntu afite vitamine A nkeya cyane mu mubiri bitera uruhu ,umusatsi n'inzara bye kwuma.Vitamine A irinda umuntu kuzana iminkanyari akiri muto no kuzana uruhu rwumye. Kandi karoti ni kimwe mu biribwa bikungahaye cyane kuri vitamine A.

Ifasha kurwanya indwara y'ubwonko izwi nka stroke:
Stroke ni indwara ifata ubwonko mu gihe imiyoboro cyangwa se imiheha ijyana amaraso mu bwonko iba yazibye bigatuma tumwe mu turemangingo tw'ubwonko dupfa. Mu bushakashatsi rero bwakozwe mu kigo cyo muri leta zunze ubumwe za Amerika cyitwa Harvard university bwagaragaje ko abantu barya byibuze karoti eshanu buri cyumweru baba bafite ibyago bike byo kurwara indwara ya stroke kurusha abarya karoti imwe mu kwezi .

Menya akamaro k'ibihumyo mu mikorere y'ubwonko

By Olexa

Ibihumyo ni ibimera bigira amoko atandukanye ku buryo usanga bidahuje umubyimba imiterere ndetse yewe n'umumaro. Hari ibihumyo byifitemo uburozi bishobora gutera ingorane ku buzima bw'umuntu ndetse bikaba byanamuviramo urupfu. Ibihumyo twe tugiye kuvuga aha ni ibihumyo biribwa, ni ukuvuga bya bindi biboneka ku gasozi cyangwa se bihingwa hagamijwe kubirya.

Ibihumyo bigira vitamin B kandi iyi vitamin ifasha ubwonko gokora neza, kandi na za cellules zigakura neza, abasirikare b'umubiri na bo bagakora neza, bityo hakabaho no kuba umubiri wibikira ingufu zidasanzwe.

N'ubwo igihumyo gishirwa mu cyiciro kimwe n'imboga, byagaragaye ko ari rwo ruboga rwonyine rugira vitamin D ifasha amagufwa gukomera ikunda kuboneka mu mata, fromage n'amagi…gusa ibihumyo byo bifite umubare mucye w'ikigero cy'ibitera imbaraga kuko bigira kalori 25 (Calies) mu magarama 100 (g) yabyo n'ubwo intungamubiri zo ziba ari nyinshi kurusha imboga rwatsi.

Mu bushakashatsi bwakozwe ku bana bakiri bato, cyane cyane abakiri munsi y'imyaka itatu, byagaragaye ko ibihumyo biseyemo potage biri kumwe n'ibirayi ngo bibafasha cyane mu mikurire yabo yaba iy'umubiri cyangwa se iy'ubwenge. Kuba wasya ibirayi biri kumwe n'ibihumyo bihuza vitamin A na C ziba mu birayi na vitamin B ndetse na D biba mu gihumyo.

Ibihumyo ntibifasha abana bari munsi y'imyaka itatu gusa kuko n'abayirengeje nabo babona inyungu nk'izo abato cyane babona hiyongeyeho kuba mu mutwe wabo hagenda neza. Gusa ku mwana uciye akenge ho bishobora kuba byanavangwa n'imboga zisanzwe.

Iyo utegura ibihumyo ni ukwirinda gushyiramo amavuta menshi kuko ntibikundana n'amavuta menshi bitewe n'uko biba byoroshye cyane kandi kubiteka ntibisaba umuriro mwinshi ubwabyo.

Ibihumyo ntibikunda kuba intandaro ya allergies kuko bitewe n'uburyo bimeze kandi bikaba binoroha mu igogora kandi hari n'ibyo umuntu aba ashobora kurya bidatetse cyangwa se bibisi ariko bivanze na Salade.

Mwitondere biriya bihumyo biba ku gasozi kuko akenshi hari igihe biba bijya gusa n'ibiribwa uretse ko abahanga batangaza ko byo bikunda kuba bifite agasongero gasongoye. Uretse n'ibyo kandi, irinde kuba wanabikura ahantu handuye cyangwa hafi n'umuhanda kuko byakira imyanda iba mu bidukikije vuba byihuse.

Ibintu 5 wakitwararika k'umukunzi

By Olexa

Ubusanzwe urukundo akenshi usanga ari impano abantu bavukana gusa urukundo ruvugwa aha ni rumwe rwabaye hagati ya Adam na Eva ubwo bivuzeko ari urukundo ruba hagati y'umuhungu n'umukobwa cg umugabo n'umugore . rero akenshi usanga abahungu bafite uburyo bagaragazamo urukundo, n'abakobwa nabo bafite ubwabo usanga akenshi bitandukanye. Aha rero twabateguriye bimwe mu bintu 6 umusore/umukobwa uzi gukunda akorera umukunzi we

1.Kubwirana amagambo meza ajyanye n'igihe mugezemo

Buri muntu wese ahava akagera yishimira umuntu umuzirikana habe mubyiza cg ibibi, niyo mpamvu uzasanga abantu batazi kugaragaza amaranga mutima yabo bataryoshya urukundo. nibyiza burya kubwirana amagambo meza uwo ukunda kuko azirikana ko umutekereza kd umuzirikana kenshi. si amagambo akomeye arimo imitoma myinshi, usibye kandi kuba byongera urukundo hagati yanyu binagaragaza ikinyabupfura. urugero: nimba mugiye kuryama ibuka kumubwira ijoro ryiza/ibitotsi byiza, nimba asitaye ibuka kumubwira Komera, nimba agiye gufungura ibuka kumwifuriza kuryoherwa, nimba afashe urugendo ibuba kumwifuriza urugendo ruhire, nimba yababaye ibuka kumwihanganisha, nimba wamukoshereje ibuka gusaba imbabaza kandi abone ko ukomeje(uri serious), nimba yambaye umwenda mushya ibuke kumubwira ko aberewe, n ibindi n'ibindi. ku bakobwa bo bakunze kugira umwihariko w'utuntu bakunda, nko kumufata akaboko igihe muri murugendo, kumwereka ko umwitayeho igihe muri kumwe n'abandi, kumuhamagara utuzina dutetesha dutandukanye, kumubwira umwinginga...

2.Gutanga Impano

Impano ni ikintu gikomeye hagati y'abakundana, singombwa ko urindira guha umukunzi wawe impano kumunsi mukuru runaka, gira gutya umutungura ntanicyabaye umuhe impano kandi yoroheje kandi biba byiza iyo ari impano iramba gusa n'impano zitaramba(ibiribwa/ibinyobwa) nazo niziza cyane iyo uziko icyo umuhaye agikunda, hano twabibutsa ko rwose umuntu ufite inshuti akaba atazi gutanga impano aba abishya, cyane cyane igitsina gore gishimishwa n'impano yahawe n'umukunzi we kuko akenshi usanga babyirata muri bagenzi babo, niyo aziko afite umusore/umugabo utazi gutanga impano usanga yigurira ibintu akajya avuga ko ari impano yahawe n'umukunzi we, ibi ntakindi biba byerekana ni kagaciro k'impano yatanzwe n'uwo mukundana. abasore benshi ntibabona umwanya wo kujya guhaha impano zo guha abakunzi babo, hano twabagira inama ko murukali.com wahahahira impano yoroheje yo guha umukunzi wawe wanabyifuza bakayikugereza kuwo wayigeneye.

3.Kumenya Kuganira

Kumenya kuganira nabyo n'ingenzi igihe uri murukundo, abakobwa bamwe bibwirako guceceka aribyo bigaragaza umuntu ko yitonda, kereka iyo ariko umuntu ateye kuva mubwana bwe, kuko akenshi iyo aribyo yihanzemo usanga abantu bakuvuga ukundi, abasore benshi nabo hari abavuga cyane ugasanga aravuga nibitari ngombwa cg nimba ari umuntu ukunda urugero umupira cyane yaba yagiye nko gusura umukobwa bakundana agasanga abandi iwabo aho kugirango muhuze ibiganiro we agashaka kubinjiza muby'umupira kandi wenda batawukunda cg ataribyo bari biteze ko mwaganira. nibyiza rero k umusore/umukobwa kumenya guhuza ibiganiro nabo muri kumwe ukirinda kuvuga byinshi ndetse no gutandukira kd nanone ntube igifura cg ngo ube uri kumwe n'abandi ube uwo kubumva gusa.

4.Ndagukunda ntabwo bihagije

Hari abantu benshi bibwirako kuvuga ndagukunda kesnhi uwo ukunda azabona ko umukunda byukuri, ntibishoboka urukundo niko ruteye rurigaraza ubwarwo, ibikorwa ukorera uwo mukundana nibyo byonyine bishobora kuzamura intera y'urukundo rwanyu, umwanya uha uwo mukundana, agaciro umuha, ibyo byose iyo urengejeho ndagukunda iza ishimangira rwa rukundo noneho bikarushaho kuryoshya urukundo rwanyu.

5.Kunyurwa n'uwo mukundana

Kwishimira uwo mukundana bigaragaza kunyurwa, nimba unyzwe nuwo mukundana wibyihererana bimubwire unabibwire n'inshuti n'umuryango, bityo nuwashaka kubinjirira murukundo rwanyu azatinya azumva ko hari ibanga mufitanye ridasanzwe, nufata ijambo waba uri hagati yabakomeye cg aboroheje wibuke kumukomoza ho umushiimira cg umuvugaho byoroheje. kugirango wishimire umuntu twabagira inama ko bisaba umuntu uzirikana, uha agaciro ibyiza yakorewe kurusha kwita kubibi, kwirinda guhuzagurika ugereranya incuti yawe n'abandi, gusenga ushimira Imana umukunzi yaguhaye nabyo birafasha bikurinda gutekereza abandi, gutekereza ko bitakorohera igihe yaba atariho...

Hari ibintu byinshi twakitwararira murukundo, hano twabahitiyemo 5 by'ingenzi ibindi tuzagenda tubibagezaho....

MUGENI Olexa/ Murukali ltd

Ibanga ry'Umugore Ukundwakazwa

By Olexa

Abagore benshi ntibamenya ko kumenya guteka neza ari kimwe mu byabongerera gukundwa n'abagabo babo. nyamara kumenya guteka neza kimwe mu bituma abagabo bishimira abagore babo ku buryo no kurya hanze rimwe na rimwe biba ikizira kuri bo bumva ibiryo bitatetswe n'abagore babo batabirya.

1.Ni uburyo bwiza bwo kwigarurira umutima w'umugabo

Imibonanano mpuzabitsina ntago ihagije kugira ngo umugabo agukunde kurushaho, ahubwo biba byiza iyo hiyongereyeho kumwereka ko umukunze ukita ku ifunguro rye. Akenshi usanga ibi bizirikanwa cyane n'abagore bakuze, ariko ngo iyo umugabo afashe ifunguro ryateguwe n'umugore we urukundo ruriyongera.

2.Bimwereka ko umwubaha kandi umwitayeho

Umugabo afata umugore ushobora kumutekera nk'umuntu umwubashye cyane, ibi bigatuma ngo umukobwa udashobora guteka afatwa nk'utararezwe neza ndetse atanashobora kwita ku muryango we, mu gihe ushobora guteka aba afatwa nk'ushobora kuba umubyeyi.

3.Ifunguro ryateguwe n'umugore rimuhumurira ukwaryo

Ifunguro ryose ryateguwe n'umugore, Umugabo rimugwa neza kabone niyo ryaba ritihariye, umugabo afungura yimva anezerewe kuko aba azirikana ko umugore we yafashe umwanya akarimutegurira, ikindi kandi akenshi rigira impumuro yaryo, ibi bikanatuma umugabo yumva ko ifunguro ryatetswe n'umugore we rifite impumuro yihariye.

4.Bituma umugabo yishimira kuba mu rugo

Uburyo bwiza bwo gutuma umugabo akunda kwicara mu rugo rwe no kumugaburira ifunguro ryiza birimo. N'ubwo kandi ngo yaba ari hanze, ibi bituma yihutira gutaha mu gihe yibutse ko ifunguro umugore yamuteguriye rimutegereje ndetse bigatuma adakunda kurya hanze nko mu tubari, kuko azi neza ko nagera iwe ahasanga ifunguro ryiza rimutegereje.

Burya kandi ngo umugabo ukunda urugo ruhora rumufata nk'umushyitsi murugo. yahagera bakamwakiriza amazimano icyo kunywa cyangwa irindi funguro ryoroshye.

Janet/murukali

Baza, Usubizwe kuri service za murukali.com

By Olexa

Baza: Nubuhe bwoko bw'ibicururizwa hano?
Subizwa : hano hacururizwa ibiribwa, ibinyobwa, ibyifashishwa mugukora isuku, amavuta, ibyo abana bakenera nk'amata,impano zitandukanye harimo indabo,..

Baza: ushaka guhahira murukali abigenza ate?
Subizwa : Ushaka guhahira murukali anyura ku rubuga www.murukali.com ushobora kandi gutanga commande yawe ukoresheje Whatsapp.
ushobora gukora list y'ibyo wifuza ikayifotora ukayohereza cg ukatwandikira ubutumwa bugufi(SMS) tukaguhahira kuri murukali.com tukakubwira ibiciro wabyemeza tukakugezaho ibyo wahashye.

Baza: Ese mpahiye murukali byatwara igihe kingana iki kugirango bingereho?
Subizwa : igihe kirekire bitwara kugirango ibyo uhashye bikugereho ni amasaha atatu, bitabujije ko byanakugeraho mu isaha imwe bitewe n'ibyo uhashye naho wifuza ko tubikugereza.

Baza: Byagenda bite muramutse munzaniye ibyo ntishimiye?
subizwa : Twe dukora ku buryo tukugezaho ibyo wahashye ukabibona nk'aho ari wowe wigiriyeyo. Ariko bibayeho ntunyurwe n'ibyo uhawe, ubisubiza umuntu ubikuzaniye akakuzanira ibindi, kandi n'ibindi tukuzanira nta kindi kiguzi.

Baza: kugiciro kibyo nahashye ntayandi mafaranga yiyongeraho?
Subizwa : kugiciro kibyo wahashye hiyongeraho amafaranga yo kubikugezaho (delivery cost) nko kubatuye cyangwa kubifuza ko twabibagereza mu bice bya hafi mu Mujyi hagati, no mu duce tuwukikije(mu Kiyovu, Biryogo, Muhima, kimihurura.. hiyongeraho mafaranga igihumbi (1000 frw), naho mu bindi bice nka za Remera, Kicukiro, Nyarutarama n'ahandi nk'aho hajyaho ibihumbi bibiri gusa (2000 frw).

Baza:izindi service mutanga nizihe?
subizwa : Serivisi zindi dutanga nazo ni izijyanye nabyo. Urugero twaguha:
Abakundana: Wifuza guha umukunzi wawe indabyo, twe turazikora tukazikuzanira wabyifuza tukanazimushyira, icyo ukora ni ukuduha aho address ze, ubundi tukazimukugerezaho ku gihe ushaka.
Ababyaye: wifuje guha indabyo umufasha wawe, Umuvandimwe wawe cyangwa inshuti yawe yabyaye, ariko kubera nta mwanya ufite, turagufasha. turazikuzanira cyangwa tukazimukugerezaho kwa muganga cyangwa aho atuye.
Abana: Abana bizihije isabukuru aho biga babatuma impano kugira ngo babashe kwizihirwa na bagenzi babo bigana, nabo turabafasha tukabagezaho izo mpano n ibindi bikenerwa nk'ibishashi (fireworks), Gateau, n'utundi tuntu tw'abana.
Abagize ibyago: Aha ni igihe bifuza nk'indabo zo kwifashisha mu muhango wo gushyingura, hano si ngombwa ngo ujye ku rubuga rwacu, udusanga aho dukorera cyangwa ukaduhamagara kuri 0788525816.

Baza: kugurira kuri internet se bimfasha iki?
subizwa ; guhahira kuri internet byagufasha gukoresha igihe n'amafaranga byawe neza.
urugero:gutinda munzira ujya guhaha, guhaha ibyo utateganyije, guhenderwa mubiciro, guhaha wizeye ko ibyo uhashye bimeze neza, bikunda kugenda wikoreye imizigo, kugenda wishyura amafaranga ya parking, bigufasha kumenya ibicuruzwa bimwe biri kubiciro bitandukanye, gutanga impano muburyo bworoshye,...

Baza:Nakoresha ubuhe buryo bwo kwishyura?
subizwa : uhitamo uburyo bwo kwishyura bukoroheye, ushobora gukoresha MTN mobile money, ikarita yo kuri banki, kohereza amafaranga kuri banki, cyangwa akishyura ibyo uhashye bikugezeho.

Baza:Niryari nshobora guhaha sibingereho?
subizwa : igihe wiyandikishije kurubuga ntushyireho E-mail na telephone byawe bwite.

baza: Abahahira hano ni abatuye mu mujyi wa Kigali gusa?
subizwa :abatuye hanze y'umujyi wa Kigali(mu ntara) tubagezaho ibyo bahashye kuwa mbere kuwa gatanu. hiyongereyeho amafaranga ibihumbi bitatu yo kubibagezaho, aho uherereye hose mu Rwanda. bitewe nibyo aribyo tubyohereza kuri agence de transport
*N'abari hanze y'igihugu tubagezaho ibyo bahashye bitewe n'ingano yabyo ndetse n'ubwoko bwibicuruzwa dukorana n'iposita y' u Rwanda (N.B Ntago twohereza ibicuruzwa bibora cg biri mumacupa ameneka)

Baza: Ni akahe karusho mufite mukutwitaho nk'abakiriya?
subizwa : Tubitaho neza, harimo nko kubatungura tukaboherereza impano z'ubuntu igihe bahashye, kubagezaho ibyo baguze ku buntu ku minsi imwe n'imwe. akarusho, hari ikarita duha abakiliya babisabye tukagirana amasezerano aho umuntu tumuhahira akaba yazishyura nyuma y'ibyumweru bibiri.

Baza: mugihe ndangije guhahira kuri internet, niki kimpamiriza ko ibyo nahashye ndibubibone?
subizwa : iyo umaze guhaha tuguhamagara kuri telephone yawe tukumenyesha ko ibyo wahashye byateguwe bigiye kukugeraho. ukanatubwira uburyo uhitamo bwo kwishyura, ndetse naho wifuza ko bijya

Baza: nkoresheje uburyo bwo kwishyura na mobile money ntibanca amafaranga yo kohereza?
subizwa : uhisemo kwishyura ukoresheje MTN mobile money wohereza amafaranga kuri iyi numero 0781460736. Wohereza ho amafaranga ugomba kwishyura ntayandi wongeyeho.

Baza : nkeneye ubundi bufasha nabaza nde?
subizwa : ukeneye ubundi bufasha watwandikira kuri address e-mail [email protected] cyangwa ukaduhamagara kuri telephone 0788525816.

Murukali,Market smart.

Akamaro gahebuje k'Indimu mubintu bitandukanye

By Olexa

Indimu ikungahaye kuri vitamine C ikaba ifite akamaro kanini karimo kurinda
uturemangingo (cellules) tw'umubiri w'umuntu.

Usibye vitamine C, indimu ikungahaye kandi mu ntungamubiri za potassium,
acide folique, calcium, thiamine, niacine, vitamine B6, phosphore, magnΓ©sium,
cuivre, riboflavine, acide pantothΓ©nique n'izindi.

Hamwe no kuba ifite intungamubiri zitandukanye, indimu ishobora kwifashishwa mu buzima busanzwe

Hari imimaro yashyizwe ahagaragara indimu ishobora kugufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi.

1. Indimu ibuza ibiribwa bihase kugira ibara ryirabura, Iyo wahase imbuto zitandukanye nka Pomme, avoka, cyangwa se ibiribwa bisanzwe nk'ibirayi, amashu n'ibitoki, nyuma y'iminota mike bigenda bifata ibara ry'umukara.

Ibi biterwa n'uko umwuka uba wakoze akazi kawo ukabyara ingesi iyo uhuye n'ibigize izo mbuto n'ibiribwa kimwe k'uko iyo uhuriye n'amazi ku cyuma bigenda. Ubutaha nubihata uzabitonyangirizeho umutobe w'indimu ntibizasa umukara.

2. Indimu itera akanyamuneza Ubushakashatsi bwagaragaje ko zimwe mu ntungamubiri zigize ibishishwa by'indimu, zibasha gukorana n'amarangamutima y'umuntu bityo bikamutera akanyamuneza.

Uburyo bwiza bwo kugiramo akanyamuneza gaturutse ku ndimu ni ukuyinywa mu cyayi wayishyiranyemo n'ibishishwa byayo.

3. Indimu isibanganya inkovu Ahanini ni inkovu ziterwa n'uduheri. Indimu ibasha kwica udukoko (bacteries) dutera ibiheri ari natwo dutura ku ruhu tukazana inkovu.

Ushobora kwihanaguza umutobe w'indimu aho ufite inkovu cyangwa se ukawumena mu mazi uri bukarabe ahari ikibazo.

4. Indimu ihashya umwuka mubi w'ibirenge Nk'uko twabivuze haruguru, indimu
ibasha kwica udukoko dutera ibibazo bitandukanye ku mubiri w'umuntu.

Niba ufite ikibazo cyo guhumura nabi mu birenge, jya ufata santilitiro 6 z'amazi
ushyiremo umutobe w'indimu imwe nini uyakarabe ku birenge kandi ubikore buri munsi ku minsi ibarirwa ku byumweru bibiri (nibishira utarakira, uzakomeze)
uzaca ukubiri n'ikibazo cyari cyarakuzengereje.

5. Indimu isubiza ubushyashya salade yawe Reti (laitue), amashu, cyangwa se ibindi biribwa bifite amababi (cyane cyane ibyifashishywa mu gukora salade), iyo
byabitswe igihe muri firigo bitakaza amazi, bigasa n'ibyumagaye, byashaje
cyangwa se byanambye. Aha rero indimu ishobora kugufasha kubigarurira ububisi. Shyira amazi akonje mu gikoresho (igisorori, isafuriya) hanyuma uyavange n'indimu, rambikamo ya mababi yashaje wongere ubishyire
muri Firigo. Nyuma y'iminota mike ya mababi uzasanga ameze nk'uko wayahashye ari.

Aha kandi unayifashisha mu guhisha salade iyo ufashe umutobe w'indimu ugashyiramo umunyu ukawusuka muri Salade isimbura vinegre.

6. Ifu y'ibishiswa by'indimu yifashishwa cyane mu gukora Gato(gΓ’teau) n'umutobe wayo.

7.ushobora kwifashisha igice cy'indimu mu gusukura bimwe mu bikoresho byo mu gikoni wica udukoko bactΓ©rie.

Indimu ikorwamo amavuta yo kwisiga kandi yifashishwa mu nganda zitandukanye zikora ibyo kurya n'ibyo kunywa kuko ivangwamo kugira ngo ifatanye

Indimu zigira amoko atandukanye

Tukwibutse byibuze kuyikoresha kabiri mu cyumweru bifasha umubiri wawe guhangana n'indwara.

Akamaro inkeri zifitiye umubiri w'umuntu

By Olexa

Inkeri(strawberry) ni urubuto rukomoka ku mugabane wa Asia aho bayita umwamikazi w'imbuto(queen of fruits) kubera akamaro kenshi igira ku buzima bw'umuntu.
Uru rubuto rufite umutobe mwinshi ndetse kinateye nk'umutima ntigikundirwa gusa uburyohe bwacyo ahubwo banayikundira ko ari urubuto rufite imbaraga.

soma akamaro inkeri zifitiye ubuzima:

Ifasha mu kugabanya amvuta ari mu mubiri:

Muri ruriya ruhu rw'umutukurw'inkeri harimo intungamubiri bita anthocianins igenzura gutwikwa kw'amavuta ari mu mubiri.Mu bushakashatsi bwakozwe umukumbi w'inyamaswa wagaburiwe indyo irimo amavuta menshi ariko inafite iyo ntungamubiri ya anthocianin. Izo nyamaswa zinjije ibiro 24 bicye ku byo izariye iyo ndyo itarimo anthocianin zinjije.bisobanura ko iyo anthocianin iasha mu kugabanya amavuta mu mubiri ikaba kandi isangwa mu nkeri.

Ifasha ubwonko bw'umuntu mu kwibuka:

Iyo anthocianin iba mu ruhu rw'umutuku rw'inkeri kandi ifasha mu kwibuka ijana ku ijana mu gihe kingana n'ibyumweru umunani.

Ifasha mu kirwanya no gukumira indwara y'umutima:

Intungamubiri zitwa flavonoids zifasha mu guha ibara n'impumuro inkeri zigabanya
ibyago by'umuntu byo kurwara indwara y'umutima.

Ifasha mu gukomeza amagufwa:

Inkeri zifite vitamineK n'ibinyabutabire potassium na magnesium bifasha mu kugira ubuzima bwiza bw'amagufwa.

Ifasha mu kurwanya kanseri y'umuhogo(oesophagus cancer):

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko wanitse inkeri zitoshye ku izuba ukazisya ifu izivamo ifasha mu kurwanya kanseri y'umuhogo w'umuntu.

Ifasha mu kurwanya gussaza vuba:

Inkeri zirimo intungamubiri yitwa Biotin ifasha mu gufasha umusatsi n'inzara(nails) bikomera. Yifitemo kandi intungamubiri ya anti-oxidant yo mu bwoko bwa ellagic acid zirinda ingirangingo zo mu ruhu bikarinda umuntu gusaza.

Ifasha mu kugabanya ibiro:

Ikinyabutabire basanze mu nkeri bita nitrate mu cyongereza bifasha mu gutemba kw'amaraso na oxygene mu mubiri ari nabyo bifasha mu kugabanya ibiro.

Izamura ubuzima bw'ijisho:

Kurya inkeri eshatu cyangwa izirenze kuri izo bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara y'amaso abantu bazi nk'igishaza itera ubuhumyi.

❌