WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayBusiness

Nikezwe Mima

By Olexa

Hі Murukali! Sօmeone in my group shared this site with us ѕо I camᥱ to check it ߋut.

I'm definiteⅼy enjoying the online market in Rwanda. I'm a good buyer and will
Ьe tweeting this tΞΏ my followers! Wonderful Online supermarket and amazing design аnd style.

Thank you and best of luck.

  • June 12th 2019 at 23:50

Abantu 10 bashobora guhahira kuri internet bakabyungukiramo

By Olexa

U Rwanda ruza mu bihugu bya mbere muri Afurika mu kugira umubare munini w'abaturage bakoresha Internet aho mu mwaka ushize bari ku kigero cya 32%, umubare ugenda wiyongera uko iminsi igenda ihita biturutse ku kuba leta ikora ibishoboka ngo iyikwirakwize.

Ubu kandi ubwiyongere bw'umubare w'abahahira kuri internet nawo ugenda wiyongera bitewe nuko abantu begenda basobanukirwa, bigaterwa kandi nanone nagaciro baha igihe cyabo. kuko kugeza ubu abantu barenga 5000 batuye mumujyi wa Kigali bamaze guhahira kuri murukali.com iduka ricururiza kuri internet ibyo abantu bakenera mubuzima bwa buri munsi.

Nubwo ushobora kubona itandukaniro rito riri hagati y'ibiciro biri kuri internet nibiri ku isoko igihe wigirireyo ariko urebye neza uzasanga ridahwanye nibyo ushobora kunguka mugihe uhahiye kuri internet.

Hano turababwira abantu bashobora guhahira kuri internet bakabyungukiramo.{{}}

1. Abantu bakora mu bigo bya Leta cg by'abikorera

Abantu nkaba baba bafite akazi bakora kuva kuwa 1 kugeza kuwa 5 cg kuwa 6 akenshi baba bahuze cyane kubera akazi, usanga kandi baba bafite igihe gito kuburyo kubona umwanya wo kujya guhaha aba ari ikibazo kuribo nyamara bagomba kujyayo kuko hari ibyo bakenera kugirango babashe kubaho. aba kandi kuko baba bahembwa ku kwezi haruburyo baba baba bifuza gukoresha amafaranga neza kugirango hato atazajya arenza umushara ahembwa bityo bikaba byamutera ibibazo byo guhora mumadeni, guhahira kuri internet rero byabarinda kujya mumasoko hirya no hino bakaba banagura ibyo badafite muri gahunda cg ngo bagure ibintu byinshi bidakewe ngo nuko bagiye mu isoko bagasanga bigura amafaranga make.

2. Ababyeyi babyaye

ababyeyi nabo cyane cyane abamaze igihe gito babyaye ntibibashobokere gusiga uruhinja ngo babe bajya guhaha, nyamara hari byinshi bakenera byaba ibyabo kugiti cyabo cg iby'umwana wavutse ndetse n'ibyo murugo muri rusange, ugasanga kandi kuba batuma abakozi bo murugo bidahagije kuko usanga hari ibyo yifuza umukozi atazi cg atazi aho babigurira

3. Ababyeyi bashyingije

Mumuco nyarwanda mugihe cy'ubukwe habaho umuhango wo gutwikurura,
Akenshi usanga ababyeyi baba bafite ibintu byinshi bitandukanye baba bagomba kugurira umwana bashyingije ngo abitahane ,muribyo harimo nibyo bakoresha mubuzima bwaburimunsi , mugihe ubusanzwe haruwo babishingaga mugihe kitegurwa ry'ubukwe ngo abihahe rimwe na rimwe ugasanga haribyo yigiwe mugihe uhahiye kuri internet numugeni abasha kwibutsa icyo yifuza kandi bikaza uko abishaka ,Bibafasha kandi kuba bahaha batuje ntakavuyo Bibafasha kutagira nakimwe bibagirwa .

4. Urugo rushya

Aha iyo tuvuze urugo rushya uhite wumva urugo rw'abageni bagi shakana nabo guhahira kuri Internet bibagirira akamaro kuko akenshi ubusanga baba bakeneye kwitanananaho. nabo bahitamo guhaha bakoresheje internet kuko bibasanga murugo bityo bikabagabanyiriza imirimo

5. Ingaragu

Abasiribateri nabo rero guhahira kuri internet bibafitiye akamaro kuko akenshi usanga bataba bazi uko ibiciro bihagaze ku isoko rimwe na rimwe bagahendwa bitewe nuko batabasha gukurikirana iby'isoko cg bakabahangika bitewe nuko batamenyereye guhaha, birabafasha guhaha bakoresheje internet kuko izo ngorane ntaho bahurira nazo

6. Abanyamahanga

Umunyamahanga cg se umushyitsi mu gihugu nawe Guhahira kuri internet bimufitiye akamaro kuko iyo haribyo yakenera ariko akaba atazi aho yabisanga bikaba byamusaba kubwira umuntu kumuherekeza ngo ataza kuzimira nk umuntu utamenyereye ahantu, guhahira kuri internet rero nibwo buryo bwiza bwamufasha kubona ibyo yifuza ntampungenge, abayirinze kandi ko yahendwa kuko hari aho ajya kugura bamubona nk umunyamahanga bakamuhendera icyo kuko baba bizeye neza ko atamenyereye ibiciro.

7. Abayobozi

Abayobozi bakuru nubwo akenshi hari ababa bafite abashwinzwe kubahahira nabo harigihe bifuza kwihahira ibintu runaka ariko kuko aba atajya ahantu hahurira abantu benshi nko mu isoko murwego rwumutekano wabo guhahira kuri internet nibwo buryo bwiza bakoresha kugirango bahahe ibyo bifuza byose biboneka ku isoko. sibyizako bahora mu masoko ngobarahaha ubusanga nabamubonye bashobora kumubwira ibyakazi kandi mubyukuri Atari ngombwa guhaha bakoresheje internet

8. Ibyamamare

Ibyamamare / Abasitari ni abantu, abantu benshi baba bifuza kureba kubwizina baba barubatse iyo rero bahora kwisoko bituma agaciro karyazina kagabanuka kubera guhora barebwa nabantu benshi batandukanye ,guhaha bakoresheje internet bibafasha guhaha ibyo bifuza byose batagiye ahantu hatandukanye bahaha ibyo bashaka bikabageraho aho batuye.

10. Abifuza gutanga impano

Kubantu baba bifuza gutanga impano / guhemba cg se ukundi wabyita nabo guhahira kuri internet birabafasha kuko ashobora guhaha yibereye iwe akoresheje internet akaza kuvvuga ahantu yifuza ko bijya ndetse n isaha yifuza ko bigererayo bityo akaba akoze icyo yifuza kandi bitamugoye hano kandi bifitiye n'akamaro abantu bafite inshingano zo guhahira ababyeyi mugihe batabana nabo bageze muzabuku batakibasha kujya kwihahira, kuko ubahahira ibyo uhashye bakabijyana kubo byagenewe nawe akaba yakishyura mbere cg nyuma auko abo yahahiye byabagezeho.

Ibintu 5 byagufasha kugira igikoni kiza.

By Olexa

Igikoni ni hamwe mu hantu h' ingenzi hategurirwa amafunguro afasha abantu kubaho no kwiyubakira ubuzima. Nyamara kandi na none igikoni ni hamwe mu hantu hashobora kubika no gutuma udukoko dutera indwara twororoka kurushaho bitewe n'uko hatagiriwe isuku.

Kugirira isuku igikoni kandi ni ingenzi kuko bitera imbaraga urimo guteka bityo agateka neza kandi yuhuse. bigafasha n'ufungura kugira apeti y'amafunguro yateguriwe ahantu hasa neza.

bimwe mubyagufasha kugirango ugire isuku mu gikoni

1. Gusukura igikoni

Igihe uri gukora isuku munzu ibuka no mugikoni uhafate nkaho ari ikindi cyumba kiri munzu, uhakoropeshe amazi nyuma uhacishe agatambara/itorosho, ibuka guhanagura amadirishya no kumanura imirayi mugihe irimo, ibuka guhanagura buri kimwe cyose kirihafi wifashisha muguteka

2. Gupanga ibintu
mugikoni ni ahantu ho kubahwa kuko niho hategurirwa amafunguro atubeshaho kandi buri munsi, gushyira ibintu kumurongo mu gikoni ni ingenzi, kumenya ibikwiye kuhajya nibidakwiye kuhagera. igikoni kigomba kuba ari icyumba kinini gihagije gifite amadirishya byoroshye gufungura kugirango umwuka mwiza winjire, mugikoni hajya ibikoresho wifashisha uteka gusa, ningombwa kwirinda kuhashyira ibintu nkibi"inkweto, Imyenda, ibikoreshyo by'isuku, ibintu bitagikoreshwa n'ibindi.

3. Gupfuka cg Gupfundikira
niba umaze gukeka ibuka gupfundikira ibyo watetse kugirango hatagira udusimba tujyamo cg se ngo bikomeze bizamure umwuka bityo impumuro zitandukanye zibiryo zihumuze igikoni muburyo bwiza cg se bubi bitewe nubyumva.

4. Kwandurura
mugihe dutetse twifashisha ibikoresho bitandukanye yaba ibyo guteka cg bitari ibyo guteka. ibuka kwandura mugihe ukimara gukoresha ikintu ugisubize mu bubiko bwacyo ukimara kugikoresha kugirango wirinde ko biba byinshyi bityo bigateza akavuyo.

5. Gutegura.
iyo igikoni gisa neza ukibonye wese yumva bimunejeje, igikoni naho hagomba gutegurwa. nimba harimo akabati cg imeza ushobora gushyira hejuru yaho ivase irimo ururabo/ indabo, indabo nizo nziza kuko ushyizemo indi mitako uwabibona yagirango nibikoresho byo mugikoni, biba byiza kandi no gutereka ivase nini ahantu munguni irimo urundi rurabo bityo bizatuma mugihe wakoze isuku igikoni cyawe gihora gikeye rwose. ushobora no gushyira tableau/cadre nini iriho ibijyanye n'ibiribwa/ibinyobwa kugikuta kimwe mugikoni.

ibindi: ibuka gutera irangi mugikoni, ibuka gusukura inzugi n'amadirishya no kubirangaza igihe utetse, ibuka gukoresha umwambaro wabigenewe igihe utetse, ibuka koza amasafuriya n'amasahane neza ahorane umucyo,ibuka gusukura amacupa arimo ibyo ukoresha mugikoni(mayonaise, umunyu, ikawa,..) ibuka gupanga neza ibiri mugikoni, ibuka kudashyira icyibonetse cyose mugikoni, ibuka kugira agatambaro kihariye ko guhanaguza ibintu mukoni, ibuka gushyira poubelle ipfundikiye hafi mugikoni wibuke no kumena ibirimo umunsi kuwundi.

Ibi nubikurikiza ukaba wanabitoza umukozi wo mugikoni ntakabuza uzumva ufitiye ishema igikoni cyawe bityo ntugire ipfunwe ryo kugira uhabona.

Impamvu 10 wahitamo guhahira kuri internet

By Olexa

Iterambere ni ryiza ariko noneho iyo bigeze mu ikoranabuhanga biba akarusho. Mugihe hari ibintu byibanze umuntu akenera mubuzima busanzwe bikenerwa kenshi bityo bikagusaba guhora munzira ujya kubihaha ndetse bikaba byaragaragaraye ko harabatabona uwo mwanya kandi nabo babikeneye. Kurubu icyo kibazo bamwe mubareba kure, bamenyereye kugendana n'iterambere icyo kibazo bakiboneye umuti.
Nkuko twaganiriye nabamwe mubakunda guhahira ku isoko ryo kuri internet, twifashishije kandi ubuhamya bwamwe mu maguriro yateye imbere mubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga batubwira impamvu nyinshi zitandukanye abantu benshi bakunda guhahira kuri internet.
Abenshi bemezako byoroshye iyo uguriye ibintu kuri internet bikakugeraho utavuye aho uri cyangwa se ukabyoherereza uwo wabuguriye.

Impamvu 10 wahitamo guhahira kuri internet

Biroroshye kandi birashimishije: guhahira kuri internet niho honyine ushobora guhahira igihe ushakiye no mu masaha ya ninjoro ugihe wicuye, uryamye wambaye umwambaro wa ninjoro cg ukangutse, guhahira kuri internet kandi nibyiza kuko ntamirongo utonda ujya kwishyura. Ikindi kandi haguha amahirwe yo guhaha igihe cyose uboneye umwanya 24/7.
1. Ibiciro bihendutse: guhahira kuri internet biguha amahirwe yo kumenya ibicuruzwa biri kugura make mugihe runaka(promotion) ukabimenya bitagutwaye igihe, niho honyine byakorohera kugura ibicuruzwa bikava kuruganda cyangwa se umucuruzi ntahandi biciye ngo biba byakwangirika bitewe n'igihe kinini bimaze mububiko.

2. Ibicuruzwa bitandukanye: uhahiye kuri internet biramworohera kubona ibicuruzwa bitandukanye biri ku isoko ukaba yabasha kwihahira ibyo yifuza byose kubacuruzi batandukanye bitamugoye

3. Ushobora gutanga impano muburyo bworoshye: guha impano abavandimwe n'inshuti utitaye aho baherereye biroroshye cyane, ntarwitwazo wagira mugihe utatanze impano ku minsi mikuru itandukanye, k'umunsi w'abakundanye, k'umunsi w'isabuku y'amavuko, k'umunsi wo gushimira,kumunsi wo gufasha abatishoboye no kuyindi minsi.
4. Bigabanya depense: ni kenshi umuntu ajya guhaha akaba yakoresha amafaranga menshi atabiteganyije ayo ukoresha mungendo bitewe nuko haribyo washakaga ubuze hamwe ukajya ahandi, igihe uhuye n'ikintu ukagikunda bikaba ngombwa ko ukigura, ugihe ushonje ukifuza kugura ibyo kurya munzira tutibagiwe n'igihe wabona amafaranga agushiranye ntacyo waguze kigaragara.
5. Kugereranya ibiciro: uhahiye kuri internet uko ubona ibicuruzwa bitandukanye niko ubona n'ibiciro bitandukanye ukaba Wabasha guhaha bitewe n'ubushobozi bwawe, uhahiye kuri internet kandi birakorohera kumenya amakuru arambuye kubicuruzwa igihe isoko ryo kuri internet rigufasha kumenya amakuru ku kintu ugendeye kubuhamya abandi bakubanjirije kukigura basize.

6. Nta rusaku: igihe urumuntu udakunda urusaku, ushobora kugenda uhura narwo munzira igihe habaye amayerekwa cg abamamaza ku mihanda cg kubibuga bitandukanye ushobora gucaho, cg andi majwi yose yakubangamira igihe ugeze mu isoko ririmo abantu benshi, tutaretse n'abantu batandukanye bagenda bakongorera ibyo utishimiye. Uhahiye kuri internet uba wirinze ibyo byose bishobora kugutera umutwe.

7. Kugura ibintu byataye igihe cyangwa bidakoreshwa: abakubeshya ibintu bitandukanye bukugerageza ngo ukunde ugure ibyo babona byaheze mu iduka, rimwe na rimwe bakabiguhera kugiciro gito kugirango bibaveho nawe wabigura ntube ukibikoresheje.

8. Kubahiriza igihe: biragoye kugena igihe runaka ushobora kumara mu isoko uhaha, kuko igihe kinini uhura n'ibikurangaza bitandukanye. Ngaho uhuye n'ibicuruzwa utaruzi agafata umwanya wo kubyitegereza, ngaho uhuriyeyo n'abantu muziranye mufashe akanya ko kuganira, ngaho ugize icyo ubura ukaba wafata umwanya munini ujya ahandi kubishakirayo

9. Kwirinda impanuka: impanuka zishobora kukubaho igihe wafashe umwanya ugiye ahantu ziba ari nyinshi. Ushobora guhura n'abambuzi bakakwaka ibyo wari witwaje byose ugasubira inyuma tutirengagijeko bashobora no kukugirira nabi

10. Guhora Ukeye: kwirinda kujya ahantu henshi hatandukanye ku zuba cg se mumvura bigufasha guhorana itoto kuko uba utahuye n'imyuka mibi ihumanya ikirere cyangwa se ngo uhure n'ivumbi, imiyaga ikomeye, ibyondo n'ibindi bitandukanye byatuma utagaragara neza mubandi.

Twabahaye impamvu nyinshi wahitamo guhahira kuri internet nimba harindi mpamvu nawe itari murizi igutera gukunda guhahira kuri internet wayitubwira.

Kamikazi Jolie

By Olexa

Murukali Muraho, Tubifurije ibihe byiza. Twagirango tubashimire ko mutugezaho ibyo duhaha, mwatuzaniye ibintu byiza, abakozi bafite ikinyabupfura...mwubahirije igihe turabishimye. N'impano mwanyoherereje narayibonye, mukomereze aho. Tuzajya dukorana. Imana ibahe umugisha.

Nyiramaliza Doroth

By Olexa

β€œIt's a blessing to have an online store to shop for my needs, know how much my groceries will total, and be assured that it will be chosen with the care and concerns as if I had shopped for it myself. This is a real convenience for me since my health isn't as well as it used to be, so it's too hard for me to get out to shop. It is just great. Thank you for being there, Hometown!”

  • June 12th 2019 at 05:58

Ibintu 5 wakitwararika k'umukunzi

By Olexa

Ubusanzwe urukundo akenshi usanga ari impano abantu bavukana gusa urukundo ruvugwa aha ni rumwe rwabaye hagati ya Adam na Eva ubwo bivuzeko ari urukundo ruba hagati y'umuhungu n'umukobwa cg umugabo n'umugore . rero akenshi usanga abahungu bafite uburyo bagaragazamo urukundo, n'abakobwa nabo bafite ubwabo usanga akenshi bitandukanye. Aha rero twabateguriye bimwe mu bintu 6 umusore/umukobwa uzi gukunda akorera umukunzi we

1.Kubwirana amagambo meza ajyanye n'igihe mugezemo

Buri muntu wese ahava akagera yishimira umuntu umuzirikana habe mubyiza cg ibibi, niyo mpamvu uzasanga abantu batazi kugaragaza amaranga mutima yabo bataryoshya urukundo. nibyiza burya kubwirana amagambo meza uwo ukunda kuko azirikana ko umutekereza kd umuzirikana kenshi. si amagambo akomeye arimo imitoma myinshi, usibye kandi kuba byongera urukundo hagati yanyu binagaragaza ikinyabupfura. urugero: nimba mugiye kuryama ibuka kumubwira ijoro ryiza/ibitotsi byiza, nimba asitaye ibuka kumubwira Komera, nimba agiye gufungura ibuka kumwifuriza kuryoherwa, nimba afashe urugendo ibuba kumwifuriza urugendo ruhire, nimba yababaye ibuka kumwihanganisha, nimba wamukoshereje ibuka gusaba imbabaza kandi abone ko ukomeje(uri serious), nimba yambaye umwenda mushya ibuke kumubwira ko aberewe, n ibindi n'ibindi. ku bakobwa bo bakunze kugira umwihariko w'utuntu bakunda, nko kumufata akaboko igihe muri murugendo, kumwereka ko umwitayeho igihe muri kumwe n'abandi, kumuhamagara utuzina dutetesha dutandukanye, kumubwira umwinginga...

2.Gutanga Impano

Impano ni ikintu gikomeye hagati y'abakundana, singombwa ko urindira guha umukunzi wawe impano kumunsi mukuru runaka, gira gutya umutungura ntanicyabaye umuhe impano kandi yoroheje kandi biba byiza iyo ari impano iramba gusa n'impano zitaramba(ibiribwa/ibinyobwa) nazo niziza cyane iyo uziko icyo umuhaye agikunda, hano twabibutsa ko rwose umuntu ufite inshuti akaba atazi gutanga impano aba abishya, cyane cyane igitsina gore gishimishwa n'impano yahawe n'umukunzi we kuko akenshi usanga babyirata muri bagenzi babo, niyo aziko afite umusore/umugabo utazi gutanga impano usanga yigurira ibintu akajya avuga ko ari impano yahawe n'umukunzi we, ibi ntakindi biba byerekana ni kagaciro k'impano yatanzwe n'uwo mukundana. abasore benshi ntibabona umwanya wo kujya guhaha impano zo guha abakunzi babo, hano twabagira inama ko murukali.com wahahahira impano yoroheje yo guha umukunzi wawe wanabyifuza bakayikugereza kuwo wayigeneye.

3.Kumenya Kuganira

Kumenya kuganira nabyo n'ingenzi igihe uri murukundo, abakobwa bamwe bibwirako guceceka aribyo bigaragaza umuntu ko yitonda, kereka iyo ariko umuntu ateye kuva mubwana bwe, kuko akenshi iyo aribyo yihanzemo usanga abantu bakuvuga ukundi, abasore benshi nabo hari abavuga cyane ugasanga aravuga nibitari ngombwa cg nimba ari umuntu ukunda urugero umupira cyane yaba yagiye nko gusura umukobwa bakundana agasanga abandi iwabo aho kugirango muhuze ibiganiro we agashaka kubinjiza muby'umupira kandi wenda batawukunda cg ataribyo bari biteze ko mwaganira. nibyiza rero k umusore/umukobwa kumenya guhuza ibiganiro nabo muri kumwe ukirinda kuvuga byinshi ndetse no gutandukira kd nanone ntube igifura cg ngo ube uri kumwe n'abandi ube uwo kubumva gusa.

4.Ndagukunda ntabwo bihagije

Hari abantu benshi bibwirako kuvuga ndagukunda kesnhi uwo ukunda azabona ko umukunda byukuri, ntibishoboka urukundo niko ruteye rurigaraza ubwarwo, ibikorwa ukorera uwo mukundana nibyo byonyine bishobora kuzamura intera y'urukundo rwanyu, umwanya uha uwo mukundana, agaciro umuha, ibyo byose iyo urengejeho ndagukunda iza ishimangira rwa rukundo noneho bikarushaho kuryoshya urukundo rwanyu.

5.Kunyurwa n'uwo mukundana

Kwishimira uwo mukundana bigaragaza kunyurwa, nimba unyzwe nuwo mukundana wibyihererana bimubwire unabibwire n'inshuti n'umuryango, bityo nuwashaka kubinjirira murukundo rwanyu azatinya azumva ko hari ibanga mufitanye ridasanzwe, nufata ijambo waba uri hagati yabakomeye cg aboroheje wibuke kumukomoza ho umushiimira cg umuvugaho byoroheje. kugirango wishimire umuntu twabagira inama ko bisaba umuntu uzirikana, uha agaciro ibyiza yakorewe kurusha kwita kubibi, kwirinda guhuzagurika ugereranya incuti yawe n'abandi, gusenga ushimira Imana umukunzi yaguhaye nabyo birafasha bikurinda gutekereza abandi, gutekereza ko bitakorohera igihe yaba atariho...

Hari ibintu byinshi twakitwararira murukundo, hano twabahitiyemo 5 by'ingenzi ibindi tuzagenda tubibagezaho....

MUGENI Olexa/ Murukali ltd

Baza, Usubizwe kuri service za murukali.com

By Olexa

Baza: Nubuhe bwoko bw'ibicururizwa hano?
Subizwa : hano hacururizwa ibiribwa, ibinyobwa, ibyifashishwa mugukora isuku, amavuta, ibyo abana bakenera nk'amata,impano zitandukanye harimo indabo,..

Baza: ushaka guhahira murukali abigenza ate?
Subizwa : Ushaka guhahira murukali anyura ku rubuga www.murukali.com ushobora kandi gutanga commande yawe ukoresheje Whatsapp.
ushobora gukora list y'ibyo wifuza ikayifotora ukayohereza cg ukatwandikira ubutumwa bugufi(SMS) tukaguhahira kuri murukali.com tukakubwira ibiciro wabyemeza tukakugezaho ibyo wahashye.

Baza: Ese mpahiye murukali byatwara igihe kingana iki kugirango bingereho?
Subizwa : igihe kirekire bitwara kugirango ibyo uhashye bikugereho ni amasaha atatu, bitabujije ko byanakugeraho mu isaha imwe bitewe n'ibyo uhashye naho wifuza ko tubikugereza.

Baza: Byagenda bite muramutse munzaniye ibyo ntishimiye?
subizwa : Twe dukora ku buryo tukugezaho ibyo wahashye ukabibona nk'aho ari wowe wigiriyeyo. Ariko bibayeho ntunyurwe n'ibyo uhawe, ubisubiza umuntu ubikuzaniye akakuzanira ibindi, kandi n'ibindi tukuzanira nta kindi kiguzi.

Baza: kugiciro kibyo nahashye ntayandi mafaranga yiyongeraho?
Subizwa : kugiciro kibyo wahashye hiyongeraho amafaranga yo kubikugezaho (delivery cost) nko kubatuye cyangwa kubifuza ko twabibagereza mu bice bya hafi mu Mujyi hagati, no mu duce tuwukikije(mu Kiyovu, Biryogo, Muhima, kimihurura.. hiyongeraho mafaranga igihumbi (1000 frw), naho mu bindi bice nka za Remera, Kicukiro, Nyarutarama n'ahandi nk'aho hajyaho ibihumbi bibiri gusa (2000 frw).

Baza:izindi service mutanga nizihe?
subizwa : Serivisi zindi dutanga nazo ni izijyanye nabyo. Urugero twaguha:
Abakundana: Wifuza guha umukunzi wawe indabyo, twe turazikora tukazikuzanira wabyifuza tukanazimushyira, icyo ukora ni ukuduha aho address ze, ubundi tukazimukugerezaho ku gihe ushaka.
Ababyaye: wifuje guha indabyo umufasha wawe, Umuvandimwe wawe cyangwa inshuti yawe yabyaye, ariko kubera nta mwanya ufite, turagufasha. turazikuzanira cyangwa tukazimukugerezaho kwa muganga cyangwa aho atuye.
Abana: Abana bizihije isabukuru aho biga babatuma impano kugira ngo babashe kwizihirwa na bagenzi babo bigana, nabo turabafasha tukabagezaho izo mpano n ibindi bikenerwa nk'ibishashi (fireworks), Gateau, n'utundi tuntu tw'abana.
Abagize ibyago: Aha ni igihe bifuza nk'indabo zo kwifashisha mu muhango wo gushyingura, hano si ngombwa ngo ujye ku rubuga rwacu, udusanga aho dukorera cyangwa ukaduhamagara kuri 0788525816.

Baza: kugurira kuri internet se bimfasha iki?
subizwa ; guhahira kuri internet byagufasha gukoresha igihe n'amafaranga byawe neza.
urugero:gutinda munzira ujya guhaha, guhaha ibyo utateganyije, guhenderwa mubiciro, guhaha wizeye ko ibyo uhashye bimeze neza, bikunda kugenda wikoreye imizigo, kugenda wishyura amafaranga ya parking, bigufasha kumenya ibicuruzwa bimwe biri kubiciro bitandukanye, gutanga impano muburyo bworoshye,...

Baza:Nakoresha ubuhe buryo bwo kwishyura?
subizwa : uhitamo uburyo bwo kwishyura bukoroheye, ushobora gukoresha MTN mobile money, ikarita yo kuri banki, kohereza amafaranga kuri banki, cyangwa akishyura ibyo uhashye bikugezeho.

Baza:Niryari nshobora guhaha sibingereho?
subizwa : igihe wiyandikishije kurubuga ntushyireho E-mail na telephone byawe bwite.

baza: Abahahira hano ni abatuye mu mujyi wa Kigali gusa?
subizwa :abatuye hanze y'umujyi wa Kigali(mu ntara) tubagezaho ibyo bahashye kuwa mbere kuwa gatanu. hiyongereyeho amafaranga ibihumbi bitatu yo kubibagezaho, aho uherereye hose mu Rwanda. bitewe nibyo aribyo tubyohereza kuri agence de transport
*N'abari hanze y'igihugu tubagezaho ibyo bahashye bitewe n'ingano yabyo ndetse n'ubwoko bwibicuruzwa dukorana n'iposita y' u Rwanda (N.B Ntago twohereza ibicuruzwa bibora cg biri mumacupa ameneka)

Baza: Ni akahe karusho mufite mukutwitaho nk'abakiriya?
subizwa : Tubitaho neza, harimo nko kubatungura tukaboherereza impano z'ubuntu igihe bahashye, kubagezaho ibyo baguze ku buntu ku minsi imwe n'imwe. akarusho, hari ikarita duha abakiliya babisabye tukagirana amasezerano aho umuntu tumuhahira akaba yazishyura nyuma y'ibyumweru bibiri.

Baza: mugihe ndangije guhahira kuri internet, niki kimpamiriza ko ibyo nahashye ndibubibone?
subizwa : iyo umaze guhaha tuguhamagara kuri telephone yawe tukumenyesha ko ibyo wahashye byateguwe bigiye kukugeraho. ukanatubwira uburyo uhitamo bwo kwishyura, ndetse naho wifuza ko bijya

Baza: nkoresheje uburyo bwo kwishyura na mobile money ntibanca amafaranga yo kohereza?
subizwa : uhisemo kwishyura ukoresheje MTN mobile money wohereza amafaranga kuri iyi numero 0781460736. Wohereza ho amafaranga ugomba kwishyura ntayandi wongeyeho.

Baza : nkeneye ubundi bufasha nabaza nde?
subizwa : ukeneye ubundi bufasha watwandikira kuri address e-mail [email protected] cyangwa ukaduhamagara kuri telephone 0788525816.

Murukali,Market smart.

Uburyo bwiza bwo kwitegura abashyitsi

By Olexa

"Abashyitsi ni umugisha" iyo ni imvugo ikunzwe kuvugwa n'abakirisitu ariko muri rusange urugo ni urugendwa. kwitegura abashyitsi ni kimwe bintu byiza ariko bitewe nuburyo byakozwemo ugasanga nyuma yo kubakira mugize crise(ubukene) bityo bikaba byatera bamwe kutishimira kwakira abashyitsi.
tugiye kubagezaho uko wakwakira abashyitsi kandi ntibihungabanye ingengo y'imari y'igihe runaka mwateganyije.

1. Kugira gahunda

nimba uri umuntu ukunze gusurwa nibyiza ko nimba hari abantu runaka bazagusura bajya gakumenyesha umunsi n'isaha bazagusuriraho bityo nawe ukabasha kubitegura neza.

2. Kwitegura
umunsi n'isaha abashyizi bazagusuriraho wageze. ushobora kugena kimba uri bubakirize ibyo kunywa gusa cg kunywa no kurya. umenya icyo abashyitsi bawe bakunze kunwa no kurya. umenya umubare wabo bantu, umenya uburyo baribwicaramo nimba biri bigusabe gukodesha intebe ukongera izo ufite cg atari ngombwa, ukamenya uza kubakira(kubabaza icyo bafata) kumenya uzabategurira amafunguro(mu gikoni), kumenya uzabaha ikaze nibyiza iyo bikozwe na nyiri urugo.

3. Ingengo y'imari
nibyiza kwicara hamwe ugashyira kuruhande amafaranga wateganyije yo kwakira abashyitsi bitewe nuko wabiteguye, ukirinda gukoresha y'amafaranga mubindi bintu bitagenewe icyo gikorwa(kwakira abashyitsi). Ushobora kwandika kugapapuro ibyo wumva uzakoresha byose, nujya kubihaha ntutandukira ngo ugure byinshi kuko ngo nibisigara uzabikoresha, wirinda kugura igikoresho runaka ngo nuko ufute abashyitsi
urg:ushobora gushaka kugura urufunguzo rwa fanta rushyashya kd harurwo usanganwe ngo nuko ufite abashyitsi kd itwo tuntu duto ugura nitwo turi butume yamafaranga wateguye aba make ukaba wakoresha nayo wizigamiye kd wenda iyo abashyitsi bataza ntabyo wari kugura kuko haribyo usanganwe.
nimba uri buteke andika ibyo uri bukoreshe byose uteka ubigure uko wabyanditse nimba wiyiziho ingeso yo kugenda ugura icyo ubonye cyose, cyangwa wumva unaniwe kugirango bataza kukwiba wicare iwawe uhahire kuri internet babikuzanire.

  • May 31st 2019 at 07:30

Wakora iki ku ihindagurika ry'ibyiyumviro ( mood swings)

By Olexa

Guhinduka kw'ibyiyumviro ni igihe umuntu yumva ahindutse mu buryo bugaragarira amaso kandi mu gihe gito. Buri muntu agira uku guhinduka kw'ibyiyumviro mu buzima busanzwe. Turishima nyuma tukababara, rimwe tugira icyizere, ikindi gihe tugacika intege. Uku guhinduka ni ibintu bisanzwe mu buzima bwa muntu.

Ariko, hari abantu uku guhinduka kuba gukabije kandi kwihuse ku buryo kwivanga mu mikorere yabo ya buri munsi. Indwara yitwa bipolar disorder ni imwe mu bigaragaza ubukare bwo guhindagurika. Iyi ikaba itera guhora uhinduranya ibyiyumviro. Ndetse ushobora guhinduranya ibyiyumviro mu buryo bibiri , Ukaba wava mu kwishima ukajya mu kababaro cg se ukava mubushake ukajya mu kwicuza.

Ni iki nakora kuri iyi mihindagurikire?

Abantu bamaranye iyi mihindagurikire igihe kirenze icyumweru kandi bikaba biri kugira ingaruka ku mibanire yabo n'abantu ndetse bikaba bizambya imirimo yo ku ishuri no ku kazi. N'ibindi.. agomba gutekereza ku gushaka ubufasha bwa umuntu ubishinzwe ariwe bita therapist. Uzobereye mu bijyanye n'ubuzima bwo mu bwonko yamenya aho ikibazo gihera akakugira n'inama y'uko wakwivuza ngo ugabanye uku guhindagurika kw'ibyiyumviro.

Iri hindagurika ntago ari ikibazo cy'umuntu, kandi ntago igihe kibitwara ahubwo birakomera kurushaho. Iyo utaboneye ubufasha ku gihe birakomera kurushaho aho koroha uko igihe kigenda. Ihindagurika ry'ibyiyumviro rishobora gutuma umuntu atajya ku ishuri ndetse no ku kazi cyangwa se akanga guhura n'abantu. Kwirengagiza ko ufite ikibazo cy'ihindagurika ntacyo bigabanya cyane cyane niyo abandi babikubonaho. Ibifasha nuko washaka ubufasha bw'umuganga.

Ihindagurika ridakabije ryo umuntu yarikoraho iki?

Ntago buri hindagurika ariko riteje ikibazo, kuko ari ibisanzwe bibaho mu buzima busanzwe, hari n'igihe ariko umuntu aba ameze mu bihe bisanzwe. Uburyo umuntu yamenya ikimutera iri hindagurika ritunguranye, ni ukureba icyo yari ari gukora cyangwa kurya igihe yahinduye ibyiyumviro. Agasubiza inyuma akareba ibiryo, ibinyobwa, n'ibikorwa yari arimo mu gihe ibi byabaye. Kubimenya ibitera iri hindagurika neza byatuma abyirinda kugirango yirinde ihindagurika ridakenewe. Ibi bikoreshwa n'abadafite ikibazo gikomeye.

Ibintu 10 bigaragaza umugabo ukunda

By Olexa

umugabo wakunze inkumi muri rusange aba afite uburyo bubiri bwihariye yitwara, usibye gusa kuba ari mubuzima busanzwe aba atekerezako yatse urukundo kandi yarwemerewe rero aritwararika cyane kugirango atagira icyo akora ntikinezeze umukunzi we bityo akaba akomye rutenderi, akora kandi ukwashoboye kugirango agaragare neza imbere y'umukunzi we.

1. Agushyira muri gahunda ze z'ejo hazaza.
Uyu muhungu ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose.
2. Kumva ibinezaneza igihe muri kumwe cg agutekereje
Umuhungu ugukunda niyo yaba ababaye, iyo akubonye kubera ko uba uri umuntu w'agaciro imbere ye no mu buzima bwe, aba yumva agiye kugutura agahinda ke akaruhuka kuko aba yizeye ko umutwaro afite ugiye kuwumwakira. Ni kimwe n'iyo yishimye, ahora yumva ashaka kugusangiza ibyishimo bye bya buri munsi ndetse bya buri mwanya.

3. Kugucira bugufi yagukorera ikosa akagira ishyaka ryo kugusaba imbabazi
uyu musore ababazwa no gukorera ikosa iryo ariryo ryose umukunzi we, bigatuma agira ishyaka ryo kugusaba imbabazi vuba kandi aciye bugufi, n'igihe ari wowe kandi wamukoshereje, iyo umusabye imbabazi ubikuye ku mutima arakumva akaziguha kandi akakugira n'inama ku buryo wazajya wirinda amakosa.

4. Kuguha impano
akuzirikana muri byose ndetse akanezezwa no kuguha impano zisanzwe zidahanitse kandi n'igihe runaka kitateguwe, nta mpamvu aziguhereye, nta kintu kidasanzwe wabaye. Izi mpano si izihanitse kuko akantu kose uhawe n'uwo ukunda kandi nawe agukunda wumva ari impano.

5. Gukunda kukwitegereza.
Umuhungu ugukunda uzasanga akunda kukureba, aguhozaho ijisho, akantu kose ukoze niyo waba uzi ko atakubonye uzisanga yakubonye kare kandi neza, niho nusitara gahoro cyane uzumva yakubwiye ngo komera, niwitsamura cyangwa ukajya kwitsamura bikanga azahita akubwira ngo urakire, nimuvugana utishimye utari wabimubwira uzumva ahise akubaza ngo wabaye iki cyangwa ngo uravuga nk'utameze neza.

6. Kukwisanzuraho
akwisanzuraho kugeza ubwo akubwira amateka y'ubuzima bwe atandukanye ndetse akihatira kukubaza amateka yawe yose, uzasanga ashaka kumenyana n'abo mu muryango wawe, amateka yawe ya kera. Ibyo uzamubwira waciyemo bibabaje uzajya wumva bimubabaje n'ubwo byashize azajya akwihanganisha kandi ubyumve ko abikuye ku mutima koko.

7. Kukwemera uko uri kose
.Umuhungu wagukunze akagera n'igihe agusaba urukundo ni uko uba waramunyuze mu by'ukuri. Igihe rero muzamarana igihe kirekire mukundana agakomeza kukubwira ko umunyura, akwishimira kandi agakomeza kukubaha nk'uko byatangiye. Abakundana bemerana ingeso buri umwe afite iyo ntacyo zibangamiraho urukundo rwabo, ariko nabwo abakundana barafashanya mu buryo butandukanye harimo gutozanya imico myiza no kwigishanya kureka utugeso tumwe na tumwe tubangamira ubuzima bwa buri munsi bakatureka.

8. Kukugirira ishema.
Umuhungu ugukunda aterwa ishema na we, niho uzabona igihe mugendana agufata akaboko, ari nk'umurinzi wawe. Iki ni kimwe mu bimenyetso by'ingenzi bikoreshwa igihe abakundana bari kugendana. Iyo umuhungu agukunda aba yumva yanabyereka buri wese ko mukundana, aba yumva nta banga ririmo ko mukundana kuburyo abayumva n isi yose yabimenya.

9. yirinda kukubwira amagambo y ibitangaza
hari abahungu bafite akarimi karyoshya ryoshya,Ntibyoroha kwirengagiza amagambo aryoheye amatwi ariko ayo magambo akenshi aba yuzuye uburyarya kuko uyabwirwa aba yumva yuzuye ibitangaza byakataraboneka, umukobwa utareba kure yumva abonye ibyo yarakeneye. naho umukobwa ureba kure aba yamuvumbuye kera akenshi ntiyirirwa anayatega amatwi abameze nkababandi bambwira vuba wigendere. Hari abahungu benshi bigarurira abakobwa bakoresheje utugambo turyoshye kandi mu mitima yabo bafite izindi nyungu bagendereye bashaka kugeraho zitandukaye n'urukundo rw'ukuri. Uyu we rero arabyirinda kuko nawe azineza ko bene abo bateye gutyo babaho kandi atariko ameze.

Inama : Murukali.com turagufasha kwita k'umukunzi wawe, nk'igihe uguze impano runaka tukayimukugerezaho. urg: Indabo n' ikarita y'urukundo.
Tubafitiye kandi iduka ririmo impano zitandukanye waha umukunzi wawe. riherereye munyubako ya DownTown L4-29

Urwibutso rukomeye mu rukundo

By Olexa

Mu rukundo hari ibihe bikomeye ugirana n'umukunzi wawe ntazakwibagirwe, haba hari ibihe byiza mwagize mwasohotse, amagambo meza wamubwiye, iminsi mikuru mwizihije, impano nziza mwahanye.
hano tugiye kurebera hamwe bimwe mubintu bitajya byigabirana murukundo kuburyo niyo mwatandukana umwe adashobora kwibagirwa ibyo bihe.

Indabo ni imwe impano nziza waha umukunzi wawe ntazakwibagirwe.

Murukali, turagufasha kumenya ubusobanuro bw'amabara y'indabo waha umukunzi wawe.

Burya rero buri rurabo n'ibara ryarwo biba bifite icyo bisobanuye.

Ururabo rw'iroza : umuntu aha umukunzi we indabo z'iroza ashaka kumwereka urukundo mufitanye ari rwiza cyane kandi ko umwishimiye.

Gusa uru rurabo nanone si aha honyine rukoreshwa ahubwo rukoreshwa no mu birori by'isabukuru y'amavuko cyangwa mu bukwe,kuko rusobanura ibyishimo bidasanzwe.

Indabo z'amabara atukura :Indabo zitukura zo zivuga urukundo rurenze ku buryo iyo umuntu aziguhaye aba akweretse ko urukundo agufitiye rwamurenze. Cyakora nazo ntizitangwa zonyine ahubwo uvanga n'andi mabara ariko umutuku ukiganza

Indabo z'ibara ry'umweru : Izi ndabo nazo zigaragaza ibyishimo ufitiye umuntu bitewe n'impamvu runaka ariko akenshi zikoreshwa mu makwe.

Indabo z'amabara avanze :Ntizikunda gukoreshwa n'abakundana kuko ziba zivuga ko hari ubutumwa runaka bugenewe abantu bugomba gutangwa, zikunda gukoreshwa n'abanyabukorikori iyo hari icyo bashaka kuvuga nk'ubutumwa bashaka guha abantu runaka. ariko ntibyakubuza kuziha uwo ukunda mugihe uziko akunda amabara waba wamuhitiyemo.

Indabo zirimo amabara y'idoma(move) : Izi ndabo zivuga amahoro n'ubugwaneza izi zo uziha umuntu kubera ibyiza yagukoreye kandi zigatanwa zivanze n'iz'ibara ryera ndetse n'iz'iroza

Murukali, turakwibutsa ko mugihe uhaye umuntu impano y'indabo umunyuriramo muri make icyo washatse kumubwira.

[email protected]

Ubuki: Umuti w'indwara zirenga 50

By Olexa

Urubuga rwa internet www.honey-health.com, ruvuga ko ubuki ari kimwe mu biribwa no mu binyobwa biryoha, bifite intungamubiri nyinshi, nka vitamini B1, B2, B3, B5, B6, C ndetse na Iode hamwe na zinc, na byo bibubonekamo ku rugero ruto. Bukaba buri mu bivamo imiti ivura indwara nyinshi, harimo indwara y'umwijima, giripe, ibicurane n'izindi.

Dr Paul Juan, umuhanga wakoze ubushakashatsi ku buki avuga ko ibikomoka ku nzuki bikoreshwa mu buvuzi bw'indwara zirenga 50 zirimo asima, indwara zo mu muhogo, iz'uruhu, izo mu kanwa, ubushye, kubabara mu mutwe, inkorora, kugenda buhoro kw'amaraso mu mitsi cyangwa umuvuduko ukabije w'amaraso ( hypotension na hypertension), indwara y'umwijima, giripe, ibicurane, umunaniro n'izindi.

Imisemburo imwe n'imwe umuntu akenera mu mubiri na yo ibubonekamo nk'uko abyemeza. β€œ Uretse kuba ubuki bwakoreshwa nk'ikiribwa cyangwa ikinyobwa, bukanakoreshwa hategurwa ibindi biribwa bifatirwa hamwe na bwo, ni n'umuti ukomeye ku ndwara zimwe na zimwe abantu bahura na zo”.

Imbuga www.benefits-of-honey.com ndetse na www.bees-online.com nazo zisobanura ko ubuki ari umuti ukomeye, kuko bwifashishwa mu kuvura ubushye, aho muri Irak bukoreshwa havurwa ibikomere ku bana. β€œ Bwifashishwa havurwa ibikomere muri rusange, kuko bwica udukoko tunyuranye dushobora kuboneka hejuru cyangwa mu gikomere imbere ”.

Ubuki bushobora gutuma ubwonko bw'umuntu butuza, bikaba byagabanya ububabare umuntu ashobora kuba yiyumvamo, nk'ubwo mu gifu. Kuba udukoko twinshi tutakurira mu buki, Ibyo bituma bukorwamo amavuta menshi yo kwisiga, kuko bushobora kurinda uruhu no gutuma rukura neza.

Ubuki bwifashishwa mu kuvura indwara y'impiswi cyangwa umuntu yagize ikibazo
cyo kuruka bikamuviramo gutakaza amazi menshi mu mubiri. Ubuki rero bufasha kugarura amazi mu mubiri, bugakiza ikibazo cy'umwuma umuntu aba yatewe n'uko gutakaza amazi bitewe n'impamvu zitandukanye.

Ubuki buvura indwara y'umutima, indwara ifata mu myanya y'ubuhumekero ndetse n'indwara yo mu mara, kuko bufite ubushobozi bwo guhindura isukari ya fructose mu yindi yitwa glucose igira akamaro mu gufasha amara n'igifu gukora neza. Ubuki bushobora guhembura umuntu wanyoye inzoga nyinshi zigatinda kumushiramo afashe gusa utuyiko tubiri tw'ubuki akatuvanga n'igice cy'igikombe cy'umutobe w'amacunga ndetse n'igice cya yawurute nyuma akanywa, ubundi mu gihe gito zikaba zimushizemo.

Aurore/ murukali.com

Impamvu icyayi cy'icyatsi "the vert" ari ingenzi mu mubiri w'umuntu

By Olexa

Icyayi cy'icyatsi "green tea" ni icyayi kidakenera isukari ku bakinywa , ni ingenzi cyane nk'uko bigaragazwa n'abashakashatsi , aho batugaragariza imimaro ikurikira:

1. kigufasha gukomera no kugira ubuzima buzira umuze.
2. gifasha urwungano rw'amaraso gukora neza.
3. Gikungahaye kuri β€˜ polyphenols β€˜igabanya β€˜cholesterol' mbi mumubiri ikongeramo inziza.
4. Gishobora kugabanya amahirwe yo kurwara kanseri y'uruhu ,iy'ibihaha niy'amabere .
5. Gifasha umuntu kugabanya ibiro mugihe abyifuza .
6. Gishobora kugufasha kugabanya stress iturutse ku mihumekere mibi.
7. Gifasha umuntu mu kutibagirwa kikamufsha kwibuka vuba
8. Iki cyayi kinarinda umuntu kurwara indwara zo mu ngingo , kugagara cyangwa guhinara mu ngingo.
Niba rero hari bimwe muri ibi tumaze kurebera hamwe waba wifuza kugera ho ibanga ni uko wakwikoreshereza iki cyayi kuko kiboneka hano i wacu mu Rwanda.

  • May 29th 2019 at 04:25

Menya akamaro k'ikawa ku buzima bwacu.

By Olexa

Ikawa ifitiye akamaro kanini ubuzima kuko yuzuyemo ibitunga, ibisohora n'ibisukura umubiri biwukuramo uburozi, byose bifasha mu mikorere myiza y'umubiri muri rusange.

Ubushakashatsi butandukanye bugenda bukorwa bwerekana ko abayinywa ibafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe zikomeye, nka diyabete n'indwara zibasira umwijima.

Ikawa yatangiye kunyobwa cyera cyane, ikaba ari kimwe mu bihingwa kandi byinjiriza amafranga u Rwanda kuko yoherezwa hanze. Muri rusange ku isi hanyobwa ibikombe birenga miliyari 400 ku mwaka.

Ese ni iki gituma ikawa ikundwa cyane?

Akamaro k'ikawa gatandukanye ku mubiri

1. Yongera imbaraga ikaba yanakongera ubushobozi bw'imitekerereze

Ikawa ishobora gufasha umubiri kutumva ko unaniwe, ikaba yaguha imbaraga zagufasha gukora cyane. Ibi biterwa nuko irimo ikinyabutabire caffeine, gikabura imyakura.

Iyo umaze kuyinywa, yinjira mu maraso, nuko ikagana mu bwonko. Iyo igeze mu bwonko ibuza ihererekanya makuru ry'umusemburo wa adenosine, iyo ibi bibaye bituma urugero rw'indi misemburo nka noradrenaline na dopamine yiyongera. Bityo ugahorana imbaraga, kwibuka cyane, kugira mood nziza n'ubushobozi bw'ubwonko bwo gukora bukiyongera.

2. Ishobora kugabanya ibyago byo kurwara diyabete y'ubwoko bwa 2

Diyabete yo mu bwoko bwa 2, yibasira abantu benshi cyane, igaragazwa no kuzamuka cyane kw'isukari mu maraso nuko umusemburo wa insulin ntubashe kuyikuramo.

Abantu banywa ikawa baba bafite ibyago biri hasi byo kuba barware iyi diyabete. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 bugabanukaho 25-50%

4. Irinda umwijima kwibasirwa n'indwara zitandukanye

Umwijima ni urugingo rufatiye runini umubiri. Indwara zitandukanye ziwibasira nka hepatite, abanywa inzoga nyinshi n'ibinure byinshi ku mwijima bituma umwijima urwara indwara ya cirrhosis (aho inyama y'umwijima itangira guhindura imiterere igacikagurika).

Ikawa ifasha mu kurinda indwara ya cirrhosis. Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa udukombe 2 cg 3 ku munsi bigabanya ibyago byo kwicwa n'indwara ya cirrhosis.

Ikawa ifasha kandi mu kurinda kanseri y'umwijima ku kigero cya 50%.

5. Ifasha mu gutwika ibinure

Ibintu byinshi byo kunywa bicuruzwa, bigabanya ibinure uzasangamo caffeine.

Caffeine ni kimwe mu binyabutabire bisanzwe bishobora gufasha mu gutwika ibinure. Yongera imikorere y'umubiri ku kigero cya 3 kugeza kuri 11% , bityo ku babyibushye cyane umubiri ukaba wakoresha cyane ibinure byabo, ibi kandi biba no mu bananutse.

6. Ishobora kukurinda indwara yo kwigunga, ikongera ibyishimo

Kwigunga ni indwara ikomeye yibasira imitekerereze, ndetse igatera n'ubuzima bwiza kugabanuka bityo ugatakaza ibyishimo.

Ikawa igabanya ibyago byo kurwara kwigunga ikanagabanya bitangaje ibyago byo kwiyahura. Ubushakashatsi bwakozwe n'ishuri rya Harvard mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko abagore banywa udukombe 4 cg hejuru yatwo bigabanya ibyago byo kwigunga bikabije.

7. Abanywa ikawa bagira ibyago biri hasi byo kurwara amoko amwe n'amwe ya kanseri

Kanseri ni imwe mu ndwara zibasiye isi kandi zihitana benshi muri rusange.

Ikawa igabanya ibyago bya kanseri, cyane cyane kanseri y'umwijima n'ifata mu mara aho arangirira (colorectal cancer). Izi kanseri ziza mu myanya y'imbere ya kanseri zihitana benshi ku isi.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko kunywa ikawa bigabanya ibyago byo kurwara izi kanseri.

8. Ikawa ntitera indwara z'umutima ndetse ishobora no kugabanya indwara ya stroke

Abantu benshi bazi ko yongera umuvuduko w'amaraso. Ibi nibyo, kuko yongera hagati ya 3 na 4 mmHg ku muvuduko usanzwe w'amaraso, ibi ariko birongera bigasubira hasi, mu gihe uyinywa buri munsi.

Ariko hari igihe umuvuduko uguma hejuru ntumanuke, ugahora wumva umutima utera cyane, niba ufite ikibazo cy'umuvuduko uri hejuru w'amaraso ntugomba kuyinywa.

Abanywa ikawa kandi bagira ibyago biri hasi byo gufatwa na stroke.

Ibyo ugomba kwitondera

Kunywa nyinshi bishobora gutera ibibazo bitandukanye. Caffeine nyinshi mu mubiri, ishobora gutera ibibazo byo kudatuza.

Ku bantu bafite ikibazo cy'umuvuduko ukabije w'amaraso kabone n'ubwo waba woroheje, kuyinywa byongera ibyago byo kuwongera no ndetse ishobora gutera umutima guhagarara.

MERRY GUYLYNE

By Olexa

Heya i'm for the fiгst timе heге. I found this board and I іn finding Ⅰt reаlly helpful &
it helped me оut a lot. I'm hoping to offer оne thіng ƅack and
heⅼp othеrs ⅼike yоu aided me.GO murukali.com!!

  • May 27th 2019 at 11:08
❌