WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — June 17th 2019Rwanda Paparazzi

David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe amabuye nyuma yo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 2

By Chaba Ally Promo
David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe...

David Aporu, abaturage bashinjaga kuba umusambanyi ruharwa yishwe mu gitondo cyo ku wa Kane w’ iki cyumweru. Abaturage bavuga ko yahengereye ababyeyi b’ uyu mwana bagiye mu murima agahohotera ako kana k’ agakobwa.

Samuel Okurut , Umuyobozi w’ agace byabereyemo avuga ko abaturage bakose amakosa kuba barihaniye gusa nawe yemera ko ko uyu musaza yari amaze kuba ikibazo ku bana ba rubanda.

Yagize ati “Ntabwo nshingikiye gusambanya abana ariko abaturage bakabaye bararetse ubutabera bugakora akazi kabwo, bakamufata bakamushyikiriza polisi. Ibyo abaturage bakoze ni bibi”.

Ababyeyi b’ uyu mwana bavuye mu murina basanga umwana wabo arira, anavirirana amaraso mu myanya myibarukiro.

Okurut akomeza avuga nyina w’ uyu mwana yamubajije uko byagenze akavuga ko ari umusaza Aporu wabikoze.

Uyu mubyeyi yahise avuza induru abaturage barahurura, niko kwadukira Aporu bamutera amabuye kugeza apfuye nk’ uko byatangajwe na Dail monitor.

Umurambo wa nyakwigendera Aporu wajyanywe mu buruhukiro bw’ ikigo nderabuzima cya Bukedea mbere y’ uko ushyikirizwa benewo ngo ushyingurwe.

Umuyobozi wa Polisi ku karere ka Budekea Ezra Tugume, yavuze ko bari gushakisha abaturage bagize uruhare mu kwica uwo musaza kugira ngo babiryozwe n’ ubutabera.

Umujyanama w’ akarere ushinzwe umurenge wa Kidongole byabereyemo, Sam Okello yavuze ko bisanzwe bizwi ko Aporu yasambanyaga abana, gusa ngo ntabwo yari akwiye kwicwa uko yishwe.

Ati “Mbere y’ ibi yari yasambanyije umukobwa w’ imyaka 12”.

Ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze buvuga ko uyu musaza yasambanyaga umwana bamugeza kuri Polisi ya Uganda akongera akitahira ntibamenye uko byagenze.

The post David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe amabuye nyuma yo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 2 appeared first on Rwanda Paparazzi.

Xavi yatangaje ingeso mbi yokamye Lionel Messi ku buryo atashobora kuyivaho

By Chaba Ally Promo
Xavi yatangaje ingeso mbi yokamye Lionel...

Uwahoze ari kapiteni wa FC Barcelona ndetse wayubatsemo amateka akomeye, Xavi Hernandez, yatangaje ko muri kamere ya Lionel Messi ari umuntu ukunda kwishyiraho igitutu ndetse ngo aba yumva yakora buri kimwe ngo FC Barcelona itsinde.

Ubwo Xavi yaganiraga n’umunyamakuru w’Umurusiya yamubwiye ko Messi ahorana igitutu yishyiraho ndetse ngo kubera ubuhanga bwe ahora yumva yakora byose.

Yagize ati “Ingeso imwe mbi ya Messi.Ntayo.Ahora yishyiraho igitutu.Yumva ko agomba gutanga ibyo afite byose bikamutera kwishyiraho igitutu.Ni umuhanga cyane kandi bihora muri kamere ye.”

Ikigaragaza ko Messi yishyiraho igitutu cyane ni uko nyuma yo guhabwa igitambaro cy’ubukapiteni yasezeranyije abafana ko bagomba gutwara UEFA Champions League mu mwaka w’imikino ushize gusa baje gusezererwa na Liverpool ibatsinze ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Xavi yavuze ko aticuza kuba yaratwawe Ballon d’or na Messi ngo kuko iyo badakinana FC Barcelona itari kuba yaratwaye ibikombe byinshi ndetse ngo we ntabwo yari kuzafatwa nk’ umukinnyi ukomeye nkuko yasezeye umupira w’amaguru yubahwa.

Abajijwe ku cyatuma FC Barcelona yongera gutwara Champions League,Xavi yavuze ko ikeneye kugura abakinnyi bakomeye bo gufasha Messi kuko nta bakinnyi beza afite ngo atabasha gutwara ikipe wenyine.


Xavi yavuze ko Messi yishyiraho igitutu kirenze muri FC Barcelona

The post Xavi yatangaje ingeso mbi yokamye Lionel Messi ku buryo atashobora kuyivaho appeared first on Rwanda Paparazzi.

Miss Amanda wigeze gufotorwa ari mu birori atambaye ikariso yishimiwe bidasanzwe mu kabyiniro k’i Kigali bamumenaho Amadorali atagira ingano[AMAFOTO]

By Chaba Ally Promo
Miss Amanda wigeze gufotorwa ari mu...

Miss Amandah Isimbi umwe mu bakobwa bamaze kumenyekana cyane kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga, akaba yarigeze no kuba igisonga cya Nyampinga ubwo yigaga mu ishuri rya SFB ubu yahawe izina rya CBE, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019 yarunzweho amadorari menshi mu kabyiniro.

Ibi byabereye mu kabyiniro ka Sky Lounge gaherereye mu mujyi wa Kigali i Remera aho yari yateguriwe umugoroba wamwitiriwe. Ubwo amasaha yari atangiye kwisunika abantu nawe ubwe ahamya ko atabashije kumenya bari bicaye hamwe bamuhamagaye bityo uyu mukobwa uzwiho kubyina cyane abyinana nabo baramwishimira bamurundaho amafaranga atari make.

Uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko aba bamuhaye amafaranga atabazi. Yagize ati: “Urumva nk’umuntu wateguye uyu mugoroba nari ndi kubyinana n’inshuti zanjye barampamagara ngo tubyinane ni bwo rero bizihiwe bampa amafaranga ariko sinari mbazi.”

Aya mafaranga yahawe Amandah Isimbi yatangaje ko atazi umubare cyane ko atigize ayabara gusa ngo yibuka ko yari amadorali gusa.

Mu Rwanda naho hadutse umuco wo gutumira abantu bazwi bagahabwa umunsi bityo bagahamagarira ababakurikira kuza gusohokera aho batumiwe bityo bakabona abakiriya baza bakurikiye aba bantu b’ibyamamare.

The post Miss Amanda wigeze gufotorwa ari mu birori atambaye ikariso yishimiwe bidasanzwe mu kabyiniro k’i Kigali bamumenaho Amadorali atagira ingano[AMAFOTO] appeared first on Rwanda Paparazzi.

Kenya: Umudepite yatawe muri yombi nyuma yo gukubitira mugenzi we w’umugore mu nteko

By Chaba Ally Promo
Kenya: Umudepite yatawe muri yombi nyuma...

Umudepite witwa Rashid Kassim wo muri Kenya yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Kamena ashinjwa gukubita mugenzi we w’umugore amuziza ko atageneye amafaranga agace uyu ahagarariye.

Rashid Kassim arashinjwa gukubita inshyi Fatuma Gedi uba muri komisiyo y’imari kubera ko atageneye amafaranga agace avukamo gusa bwana Kassim ntacyo aravuga ku byo aregwa.

Ifoto ya depite Fatuma Gedi ari kurira ndetse ava amaraso mu kanwa biravugwa ko ari iyafashwe amaze kumukubita, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bimaze kuba, abagore bose b’abadepite bahise basohoka mu Nteko mu gikorwa cyo kwamagana ibyabaye kuri mugenzi wabo.

Depite Kassim uhagarariye agace ka Wajir mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kenya.

Arashinjwa gukubita uyu mugenzi we aho imodoka zihagarara mu nyubako y’Inteko ubwo yamubazaga impamvu atageneye amafaranga agace ahagarariye.

Ku rundi ruhande,abadepite b’abagabo bateye urwenya baseka bagenzi babo b’abagore nk’uko depite Sabina Wanjiru Chege yabibwiye BBC.

Yagize ati: “Bamwe muri bagenzi bacu b’abagabo bahise batangira kutunnyega bavuga ko ari umunsi wo kudukubita inshyi”.

Avuga ko ibi byatumye abadepite b’abagore bahita basohoka mu Nteko, haburaga umwanya muto ngo Minisitiri w’imari ageze ku Nteko ingengo y’imari ya Kenya.

Aba bagore basabaga ko Bwana Kassim abazwa ibyo yakoze, nyuma yahise atabwa muri yombi.
Depite Sabina ati: “Twese turi abadepite…ntabwo twe turi munsi yabo”.

Inkuru ya BBC

The post Kenya: Umudepite yatawe muri yombi nyuma yo gukubitira mugenzi we w’umugore mu nteko appeared first on Rwanda Paparazzi.

Umugore yafunzwe azira kuruma ururimi rw’umukunzi we amuhoye kumubwira ko atakimukunda

By Chaba Ally Promo
Umugore yafunzwe azira kuruma ururimi...

Umugore witwa Adaia Lopez Esteve yakatiwe igifungo cy’imyaka 8 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guca ururimi umugabo bakundanaga ubwo yari amaze kumusaba ko batandukana,undi nawe amusaba ko basomana bwa nyuma mu rwego rwo kugira ngo amwihimureho.

Adaia yabwiwe n’umukunzi we ko yifuza ko batandukana biramubabaza niko kumusaba ko nibura yareka bagahana utubizu twa nyuma [French kiss],uyu mugore aba aramusumiriye afata ururimi rwe araruruma ruracika arucira hasi.

Adaia yakoze aya mahano mu rwego rwo kwihorera kuri uyu musore bari bamaze igihe babana arangije amusaba ko batandukana buri wese aca ukwe.

Adaia Lopez Esteve ukomoka I Barcelona muri Espagne yaciye ururimi rw’umukunzi we muri Kamena umwaka wa 2017 ariko yakatiwe n’urukiko muri iki cyumweru.

Ibitangazamakuru byo muri Espagne byatangaje ko uyu mugabo n’umugore bahuriye ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2016,bakundana amezi abiri aratandukana ariko bongeye gusubirana baza gutandukana ku nshuro ya kabiri aribwo uyu mukobwa yaciye ururimi uyu mugabo.Uyu Adaia ngo yari afite imico mibi y’ubusinzi bukabije n’ubusambanyi byabangamiraga umukunzi we.

Adaia Lopez Esteve akimara kubwirwa n’umukunzi we ko atacyifuza ko bakundana,uyu mukobwa yahise arira cyane aramuhobera amusaba ko niba amuretse yabanza akareka bagasomana bwa nyuma bahuza indimi,ahita amwiba umugono amuruma ururimi araruca ahita yiruka amusiga yicaye hasi ari kuvirirana.

Biravugwa ko uyu mukobwa afungiwe I Catalunya,gusa gereza arimo ntizwi gusa ngo ababuranira umugabo bifuzaga ko afungwa imyaka 10.


The post Umugore yafunzwe azira kuruma ururimi rw’umukunzi we amuhoye kumubwira ko atakimukunda appeared first on Rwanda Paparazzi.

Madamu Jeanette Kagame yitabiriye marathon mpuzamahanga ya Kigali yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi[AMAFOTO]

By Chaba Ally Promo
Madamu Jeanette Kagame yitabiriye...

Kuri iki cyumweru, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame, yifatanyije n’abagera ku bihumbi bine muri marathon mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro.

Iyi marathon izwi nka Kigali International Peace Marathon yabaye ku ncuro yayo ya 15.

Yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi. Marathon y’uyu mwaka yari yatumiwemo ibihangage nka Usain Bolt ukomoka muri Jamaica, Mohamed Farah ukomoka mu Bwongereza na Tirunesh Dibaba Ethiopia; gusa nta n’umwe washoboye kuyitabira muri bo.

Abitabiriye iyi Marathon basiganwe mu byiciro bitatu, birimo gusiganwa ku maguru ku ntera y’ibilometero 42, 21 na 10 ku birukanse mu buryo bwo kwishimisha. Hari mu byiciro byose, ni ukuvuga abagabo n’abagore.

Uretse Madamu Jeanette Kagame, abayobozi batandukanye muri za Minisiteri na bo bitabiriye iyi Marathon aho birukanse mu kiciro cy’abishimisha.






The post Madamu Jeanette Kagame yitabiriye marathon mpuzamahanga ya Kigali yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi[AMAFOTO] appeared first on Rwanda Paparazzi.

Nyuma yo gupimwa Abafana ba Real Madrid buzuye stade ikiniraho baje kwakira kabuhariwe Eden Hazard[AMAFOTO]

By Chaba Ally Promo
Abafana ba Real Madrid buzuye stade...

Umukinnyi Eden Hazard yakiriwe nk’umwami mu ikipe ya Real Madrid kuko abafana barenga ibihumbi 50 binjiye muri stade Santiago Bernabeu baje kwakira uyu musore baguze mu ikipe ya Chelsea.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo uyu Mubiligi w’umuhanga cyane yageze I Madrid kwerekwa abafana no gukora ikizamini cy’ubuzima mu bitaro bya La Moraleja University Hospital cyagenze neza.

Eden Hazard yatangaje ko yakabije inzozi yarose akiri umwana zo gukinira Real Madrid ndetse yemeza ko yayijemo aje kureba uko yaba umukinnyi w’igihangange ku isi agatwara na Ballon d’Or.

Hazard yazengurutse iyi stade yari yuzuye abafana agenda abereka ubuhanga bwe mu gukina ruhago ari nako yabasuhuzaga bigera ubwo bamusaba gusoma ikirangantego cy’ikipe arabikora ndetse asubiramo ngo “Hala Madrid !”.

Ubwo yari kuri Real Madrid TV Hazard yagize ati “Ntegerezanyije amatsiko umunsi nzambara uyu mwenda wa Real Madrid natangiye gukina.Ni inzozi gukina mu ikipe y’igihangange ya Real Madrid.”

Hazard waguzwe agera kuri miliyoni 150 z’amapawundi,yabaye umukinnyi wa 3 wa Real Madrid wakiriwe n’abafana benshi nyuma ya Cristiano Ronaldo na Kaka.Byitezwe ko azambara nimero 7 yambawe n’ibihangange muri iyi kipe.

Hazard yabaye umukinnyi wa 5 waguzwe na Real Madrid muri uyu mwaka nyuma ya Luka Jovic, Ferland Mendy, Eder Militao na Rodrygo.









The post Nyuma yo gupimwa Abafana ba Real Madrid buzuye stade ikiniraho baje kwakira kabuhariwe Eden Hazard[AMAFOTO] appeared first on Rwanda Paparazzi.

Ibyaranze Umukino wa APR FC na AS KIGALI [REBAUKO TOMBOLA YA ¼ YAGENZE]>>>>

By Chaba Ally Promo

Ikipe yaAPR FC yari iteze amakiriro ku gikombe cy’Amahoro kugira ngo izaserukire u Rwanda,yamaze gusezererwa nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 0-0 mu mukino wo kwishyura cyane ko yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza.Rayon Sports yabanje kubizwa icyuya na Marines FC, byarangiye iyitsinze ibitego 2-1 byiyongera kuri 1-0 yayitsinze mu mukino ubanza.

APR FC imaze gutwara igikombe cy’Amahoro inshuro icyenda,yasezerewe rugikubita muri 1/16 uyu mwaka, aho yananiwe kwishyura igitego 1-0 yatsinzwe na Nshimiyimana Marc Govin mu mukino ubanza ku munota wa nyuma.

Mu mukino wo kwishyura waberaga kuri Stade ya Kigali.,APR FC yananiwe kwinjiza igitego mu izamu rya AS Kigali yaje mu mukino isabwa kunganya gusa,birangira amakipe yombi anganya 0-0.

Ku rundi ruhande Rayon Sports yari yaratsindiye Marines FC igitego 1-0 I Rubavu,yacyishyuwe hakiri kare ku munota wa 29 gitsinzwe Dusingizemungu Ramadhan bituma aba Rayons bahangayika cyane.

Rayon Sports yakomeje kurwana no kwishyura iki gitego cyane ko iri mu makipe adahirwa na penaliti, birangira itsinze ibitego 2 mu minota ya nyuma ibifashijwemo na Irambona Eric ku munota wa 77 na Manzi Thierry ku mutwe ku munota wa 87 nyuma ya coup franc yatewe neza na Rutanga Eric.

APR FC yasezerewe rugikubita,igomba gusenga cyane kugira ngo Rayon Sports itware iki gikombe cy’Amahoro kugira ngo izahagararire u Rwanda muri CAF Confederations Cup kubera ko yabaye iya kabiri muri shampiyona.

Nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/16 cy’irangiza,amakipe yageze muri ¼ ni : AS Kigali, Rayon Sports FC, Gasogi Utd, Etincelles FC, SC Kiyovu, Police FC, Gicumbi FC na Intare FC yahise atomborana byihuse.

Uko imikino y’uyu munsi yarangiye ndetse nuko Tombola yagenze:

AS Kigali FC 0-0 APR FC (Aggr 1-0)
Rayon Sports FC 2-1 Marines FC (Aggr 3-1)
Rwamagana City 0-0 Gasogi United (Aggr 0-1)
Etincelles FC 3-0 Hope FC (Aggr 5-2)

Tombola ya 1/4

19/06/2019
Etincelles Fc vs Police Fc
As Kigali vs Gasogi FC

20/06/2019
Rayon Sports vs Gicumbi Fc
Intare FC vs Sc Kiyovu


Rayon Sports yatsinze Marines FC yayibijije icyuya mu mukino wo kwishyura

The post Ibyaranze Umukino wa APR FC na AS KIGALI [REBAUKO TOMBOLA YA ¼ YAGENZE]>>>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

Kenya: Abapolisi 8 bapfiriye mu modoka yaturikijwe n’igisasu bivugwa ko cyatezwe mu muhanda na Al Shabab

By Chaba Ally Promo
Kenya: Abapolisi 8 bapfiriye mu modoka...

Abapolisi umunani ba Kenya bapfiriye mu modoka barimo,yaturikijwe n’igisasu cyatezwe mu muhanda hafi y’umupakawa Kenya na Somalia bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano.

Iyi modoka yari itwaye abapolisi 11, yakandagiye iki gisasu cyari gitezwe mu muhanda ihita iturika ubwo yari mu karere ka Wajir muri Kenya.

Umuyobozi wa polisi ya Kenya, Hillary Mutyambai,yasohoye yatangaje ko abo bapolisi bapfuye bari mu bikorwa byo kurinda umupaka,ariko ngo hahise hashyirwa ingabo nyinshi n’izo mu kirere.

Abayobozi ba polisi muri Kenya babwiye AFP ko bakeka ko umutwe wa Al-Shabab ariwe nyirabayazana w’iki gitero cyane ko basanzwe barwanya ubutegetsi bwa Somalia n’ibihugu bibushigikiye, harimo na Kenya.

The post Kenya: Abapolisi 8 bapfiriye mu modoka yaturikijwe n’igisasu bivugwa ko cyatezwe mu muhanda na Al Shabab appeared first on Rwanda Paparazzi.

Amerika irashinja Iran kuba nyirabayazana w’ibisasu bya Torpedo byatwitse amato yari yikoreye petrol mu nyanja

By Chaba Ally Promo
Amerika irashinja Iran kuba nyirabayazana

Ubwato bw’Ubuyapani n’ubwa Norvege bwari bwikoreye petrole bwarasiwe mu kigobe cya Oman n’ibisasu bya Torpedo kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Kamena 2019,bwaturikijwe n’ibintu bitaramenyekana, burashya bituma Amerika ikora ikiganiro n’itangazamakuru ivuga ko ari Iran yabikoze

Nubwo uwarashe ibi bisasu ataramenyekana,umunyamabanga wa USA, Mike Pompeo yavuze ko bakeka ko ari igihugu cya Iran bamaze igihe barebana ay’ingwe.

Yagize ati “Mu iperereza US yakoze,yasanze Leta ya Islam ya Iran ariyo yihishe inyuma y’ibi bitero bikomeye byabereye mu kigobe cya Oman.”

Iri perereza ryakozwe hagendewe ku bisasu byarashwe,urwego rw’ubuhanga rwakoreshejwe mu kurasa,ibitero byagabwe bisa n’ibyo Iran yaherukaga gukora,n’ibindi.

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi iraterana mu mwiherero uyu munsi byihutirwa bisabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Iyi nteko irasuzuma inkurikizi z’amato abiri manini cyane atwara peteroli yahiye mu kigobe cya Oman, inzira ikomeye inyuramo peteroli ijya mu bihugu byinshi by’isi. Ibiciro bya peteroli byahise bizamukaho 4%.

Umutwe wa gatanu w’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi, ufite icyicaro gikuru muri Bahrein, watangaje ko wohereje abatazi. Naho Irani ivuga ko yarangije gutabara abasare 44 b’aya mato ya peteroli.

Ibi bitero byateye impungenge abayobozi b’isi, muri iki gihe cy’umwuka mubi ugenda wiyongera mu Burasirazuba bwo hagati, by’umwihariko hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Irani.



The post Amerika irashinja Iran kuba nyirabayazana w’ibisasu bya Torpedo byatwitse amato yari yikoreye petrol mu nyanja appeared first on Rwanda Paparazzi.

Kenya: Abapolisi 8 bapfiriye mu modoka yaturikijwe n’igisasu bivugwa ko cyatezwe mu muhanda na Al Shabab

By Chaba Ally Promo
Kenya: Abapolisi 8 bapfiriye mu modoka...

Abapolisi umunani ba Kenya bapfiriye mu modoka barimo,yaturikijwe n’igisasu cyatezwe mu muhanda hafi y’umupakawa Kenya na Somalia bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano.

Iyi modoka yari itwaye abapolisi 11, yakandagiye iki gisasu cyari gitezwe mu muhanda ihita iturika ubwo yari mu karere ka Wajir muri Kenya.

Umuyobozi wa polisi ya Kenya, Hillary Mutyambai,yasohoye yatangaje ko abo bapolisi bapfuye bari mu bikorwa byo kurinda umupaka,ariko ngo hahise hashyirwa ingabo nyinshi n’izo mu kirere.

Abayobozi ba polisi muri Kenya babwiye AFP ko bakeka ko umutwe wa Al-Shabab ariwe nyirabayazana w’iki gitero cyane ko basanzwe barwanya ubutegetsi bwa Somalia n’ibihugu bibushigikiye, harimo na Kenya.

The post Kenya: Abapolisi 8 bapfiriye mu modoka yaturikijwe n’igisasu bivugwa ko cyatezwe mu muhanda na Al Shabab appeared first on Rwanda Paparazzi.

David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe amabuye nyuma yo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 2

By Chaba Ally Promo
David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe...

David Aporu, abaturage bashinjaga kuba umusambanyi ruharwa yishwe mu gitondo cyo ku wa Kane w’ iki cyumweru. Abaturage bavuga ko yahengereye ababyeyi b’ uyu mwana bagiye mu murima agahohotera ako kana k’ agakobwa.

Samuel Okurut , Umuyobozi w’ agace byabereyemo avuga ko abaturage bakose amakosa kuba barihaniye gusa nawe yemera ko ko uyu musaza yari amaze kuba ikibazo ku bana ba rubanda.

Yagize ati “Ntabwo nshingikiye gusambanya abana ariko abaturage bakabaye bararetse ubutabera bugakora akazi kabwo, bakamufata bakamushyikiriza polisi. Ibyo abaturage bakoze ni bibi”.

Ababyeyi b’ uyu mwana bavuye mu murina basanga umwana wabo arira, anavirirana amaraso mu myanya myibarukiro.

Okurut akomeza avuga nyina w’ uyu mwana yamubajije uko byagenze akavuga ko ari umusaza Aporu wabikoze.

Uyu mubyeyi yahise avuza induru abaturage barahurura, niko kwadukira Aporu bamutera amabuye kugeza apfuye nk’ uko byatangajwe na Dail monitor.

Umurambo wa nyakwigendera Aporu wajyanywe mu buruhukiro bw’ ikigo nderabuzima cya Bukedea mbere y’ uko ushyikirizwa benewo ngo ushyingurwe.

Umuyobozi wa Polisi ku karere ka Budekea Ezra Tugume, yavuze ko bari gushakisha abaturage bagize uruhare mu kwica uwo musaza kugira ngo babiryozwe n’ ubutabera.

Umujyanama w’ akarere ushinzwe umurenge wa Kidongole byabereyemo, Sam Okello yavuze ko bisanzwe bizwi ko Aporu yasambanyaga abana, gusa ngo ntabwo yari akwiye kwicwa uko yishwe.

Ati “Mbere y’ ibi yari yasambanyije umukobwa w’ imyaka 12”.

Ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze buvuga ko uyu musaza yasambanyaga umwana bamugeza kuri Polisi ya Uganda akongera akitahira ntibamenye uko byagenze.

The post David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe amabuye nyuma yo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 2 appeared first on Rwanda Paparazzi.

Xavi yatangaje ingeso mbi yokamye Lionel Messi ku buryo atashobora kuyivaho

By Chaba Ally Promo
Xavi yatangaje ingeso mbi yokamye Lionel...

Uwahoze ari kapiteni wa FC Barcelona ndetse wayubatsemo amateka akomeye, Xavi Hernandez, yatangaje ko muri kamere ya Lionel Messi ari umuntu ukunda kwishyiraho igitutu ndetse ngo aba yumva yakora buri kimwe ngo FC Barcelona itsinde.

Ubwo Xavi yaganiraga n’umunyamakuru w’Umurusiya yamubwiye ko Messi ahorana igitutu yishyiraho ndetse ngo kubera ubuhanga bwe ahora yumva yakora byose.

Yagize ati “Ingeso imwe mbi ya Messi.Ntayo.Ahora yishyiraho igitutu.Yumva ko agomba gutanga ibyo afite byose bikamutera kwishyiraho igitutu.Ni umuhanga cyane kandi bihora muri kamere ye.”

Ikigaragaza ko Messi yishyiraho igitutu cyane ni uko nyuma yo guhabwa igitambaro cy’ubukapiteni yasezeranyije abafana ko bagomba gutwara UEFA Champions League mu mwaka w’imikino ushize gusa baje gusezererwa na Liverpool ibatsinze ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Xavi yavuze ko aticuza kuba yaratwawe Ballon d’or na Messi ngo kuko iyo badakinana FC Barcelona itari kuba yaratwaye ibikombe byinshi ndetse ngo we ntabwo yari kuzafatwa nk’ umukinnyi ukomeye nkuko yasezeye umupira w’amaguru yubahwa.

Abajijwe ku cyatuma FC Barcelona yongera gutwara Champions League,Xavi yavuze ko ikeneye kugura abakinnyi bakomeye bo gufasha Messi kuko nta bakinnyi beza afite ngo atabasha gutwara ikipe wenyine.


Xavi yavuze ko Messi yishyiraho igitutu kirenze muri FC Barcelona

The post Xavi yatangaje ingeso mbi yokamye Lionel Messi ku buryo atashobora kuyivaho appeared first on Rwanda Paparazzi.

Madamu Jeanette Kagame yitabiriye marathon mpuzamahanga ya Kigali yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi[AMAFOTO]

By Chaba Ally Promo
Madamu Jeanette Kagame yitabiriye...

Kuri iki cyumweru, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame, yifatanyije n’abagera ku bihumbi bine muri marathon mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro.

Iyi marathon izwi nka Kigali International Peace Marathon yabaye ku ncuro yayo ya 15.

Yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi. Marathon y’uyu mwaka yari yatumiwemo ibihangage nka Usain Bolt ukomoka muri Jamaica, Mohamed Farah ukomoka mu Bwongereza na Tirunesh Dibaba Ethiopia; gusa nta n’umwe washoboye kuyitabira muri bo.

Abitabiriye iyi Marathon basiganwe mu byiciro bitatu, birimo gusiganwa ku maguru ku ntera y’ibilometero 42, 21 na 10 ku birukanse mu buryo bwo kwishimisha. Hari mu byiciro byose, ni ukuvuga abagabo n’abagore.

Uretse Madamu Jeanette Kagame, abayobozi batandukanye muri za Minisiteri na bo bitabiriye iyi Marathon aho birukanse mu kiciro cy’abishimisha.






The post Madamu Jeanette Kagame yitabiriye marathon mpuzamahanga ya Kigali yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi[AMAFOTO] appeared first on Rwanda Paparazzi.

Nyuma yo gupimwa Abafana ba Real Madrid buzuye stade ikiniraho baje kwakira kabuhariwe Eden Hazard[AMAFOTO]

By Chaba Ally Promo
Abafana ba Real Madrid buzuye stade...

Umukinnyi Eden Hazard yakiriwe nk’umwami mu ikipe ya Real Madrid kuko abafana barenga ibihumbi 50 binjiye muri stade Santiago Bernabeu baje kwakira uyu musore baguze mu ikipe ya Chelsea.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo uyu Mubiligi w’umuhanga cyane yageze I Madrid kwerekwa abafana no gukora ikizamini cy’ubuzima mu bitaro bya La Moraleja University Hospital cyagenze neza.

Eden Hazard yatangaje ko yakabije inzozi yarose akiri umwana zo gukinira Real Madrid ndetse yemeza ko yayijemo aje kureba uko yaba umukinnyi w’igihangange ku isi agatwara na Ballon d’Or.

Hazard yazengurutse iyi stade yari yuzuye abafana agenda abereka ubuhanga bwe mu gukina ruhago ari nako yabasuhuzaga bigera ubwo bamusaba gusoma ikirangantego cy’ikipe arabikora ndetse asubiramo ngo “Hala Madrid !”.

Ubwo yari kuri Real Madrid TV Hazard yagize ati “Ntegerezanyije amatsiko umunsi nzambara uyu mwenda wa Real Madrid natangiye gukina.Ni inzozi gukina mu ikipe y’igihangange ya Real Madrid.”

Hazard waguzwe agera kuri miliyoni 150 z’amapawundi,yabaye umukinnyi wa 3 wa Real Madrid wakiriwe n’abafana benshi nyuma ya Cristiano Ronaldo na Kaka.Byitezwe ko azambara nimero 7 yambawe n’ibihangange muri iyi kipe.

Hazard yabaye umukinnyi wa 5 waguzwe na Real Madrid muri uyu mwaka nyuma ya Luka Jovic, Ferland Mendy, Eder Militao na Rodrygo.









The post Nyuma yo gupimwa Abafana ba Real Madrid buzuye stade ikiniraho baje kwakira kabuhariwe Eden Hazard[AMAFOTO] appeared first on Rwanda Paparazzi.

Miss Amanda wigeze gufotorwa ari mu birori atambaye ikariso yishimiwe bidasanzwe mu kabyiniro k’i Kigali bamumenaho Amadorali atagira ingano[AMAFOTO]

By Chaba Ally Promo
Miss Amanda wigeze gufotorwa ari mu...

Miss Amandah Isimbi umwe mu bakobwa bamaze kumenyekana cyane kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga, akaba yarigeze no kuba igisonga cya Nyampinga ubwo yigaga mu ishuri rya SFB ubu yahawe izina rya CBE, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019 yarunzweho amadorari menshi mu kabyiniro.

Ibi byabereye mu kabyiniro ka Sky Lounge gaherereye mu mujyi wa Kigali i Remera aho yari yateguriwe umugoroba wamwitiriwe. Ubwo amasaha yari atangiye kwisunika abantu nawe ubwe ahamya ko atabashije kumenya bari bicaye hamwe bamuhamagaye bityo uyu mukobwa uzwiho kubyina cyane abyinana nabo baramwishimira bamurundaho amafaranga atari make.

Uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko aba bamuhaye amafaranga atabazi. Yagize ati: “Urumva nk’umuntu wateguye uyu mugoroba nari ndi kubyinana n’inshuti zanjye barampamagara ngo tubyinane ni bwo rero bizihiwe bampa amafaranga ariko sinari mbazi.”

Aya mafaranga yahawe Amandah Isimbi yatangaje ko atazi umubare cyane ko atigize ayabara gusa ngo yibuka ko yari amadorali gusa.

Mu Rwanda naho hadutse umuco wo gutumira abantu bazwi bagahabwa umunsi bityo bagahamagarira ababakurikira kuza gusohokera aho batumiwe bityo bakabona abakiriya baza bakurikiye aba bantu b’ibyamamare.

The post Miss Amanda wigeze gufotorwa ari mu birori atambaye ikariso yishimiwe bidasanzwe mu kabyiniro k’i Kigali bamumenaho Amadorali atagira ingano[AMAFOTO] appeared first on Rwanda Paparazzi.

Kenya: Umudepite yatawe muri yombi nyuma yo gukubitira mugenzi we w’umugore mu nteko

By Chaba Ally Promo
Kenya: Umudepite yatawe muri yombi nyuma...

Umudepite witwa Rashid Kassim wo muri Kenya yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Kamena ashinjwa gukubita mugenzi we w’umugore amuziza ko atageneye amafaranga agace uyu ahagarariye.

Rashid Kassim arashinjwa gukubita inshyi Fatuma Gedi uba muri komisiyo y’imari kubera ko atageneye amafaranga agace avukamo gusa bwana Kassim ntacyo aravuga ku byo aregwa.

Ifoto ya depite Fatuma Gedi ari kurira ndetse ava amaraso mu kanwa biravugwa ko ari iyafashwe amaze kumukubita, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bimaze kuba, abagore bose b’abadepite bahise basohoka mu Nteko mu gikorwa cyo kwamagana ibyabaye kuri mugenzi wabo.

Depite Kassim uhagarariye agace ka Wajir mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kenya.

Arashinjwa gukubita uyu mugenzi we aho imodoka zihagarara mu nyubako y’Inteko ubwo yamubazaga impamvu atageneye amafaranga agace ahagarariye.

Ku rundi ruhande,abadepite b’abagabo bateye urwenya baseka bagenzi babo b’abagore nk’uko depite Sabina Wanjiru Chege yabibwiye BBC.

Yagize ati: “Bamwe muri bagenzi bacu b’abagabo bahise batangira kutunnyega bavuga ko ari umunsi wo kudukubita inshyi”.

Avuga ko ibi byatumye abadepite b’abagore bahita basohoka mu Nteko, haburaga umwanya muto ngo Minisitiri w’imari ageze ku Nteko ingengo y’imari ya Kenya.

Aba bagore basabaga ko Bwana Kassim abazwa ibyo yakoze, nyuma yahise atabwa muri yombi.
Depite Sabina ati: “Twese turi abadepite…ntabwo twe turi munsi yabo”.

Inkuru ya BBC

The post Kenya: Umudepite yatawe muri yombi nyuma yo gukubitira mugenzi we w’umugore mu nteko appeared first on Rwanda Paparazzi.

Umugore yafunzwe azira kuruma ururimi rw’umukunzi we amuhoye kumubwira ko atakimukunda

By Chaba Ally Promo
Umugore yafunzwe azira kuruma ururimi...

Umugore witwa Adaia Lopez Esteve yakatiwe igifungo cy’imyaka 8 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guca ururimi umugabo bakundanaga ubwo yari amaze kumusaba ko batandukana,undi nawe amusaba ko basomana bwa nyuma mu rwego rwo kugira ngo amwihimureho.

Adaia yabwiwe n’umukunzi we ko yifuza ko batandukana biramubabaza niko kumusaba ko nibura yareka bagahana utubizu twa nyuma [French kiss],uyu mugore aba aramusumiriye afata ururimi rwe araruruma ruracika arucira hasi.

Adaia yakoze aya mahano mu rwego rwo kwihorera kuri uyu musore bari bamaze igihe babana arangije amusaba ko batandukana buri wese aca ukwe.

Adaia Lopez Esteve ukomoka I Barcelona muri Espagne yaciye ururimi rw’umukunzi we muri Kamena umwaka wa 2017 ariko yakatiwe n’urukiko muri iki cyumweru.

Ibitangazamakuru byo muri Espagne byatangaje ko uyu mugabo n’umugore bahuriye ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2016,bakundana amezi abiri aratandukana ariko bongeye gusubirana baza gutandukana ku nshuro ya kabiri aribwo uyu mukobwa yaciye ururimi uyu mugabo.Uyu Adaia ngo yari afite imico mibi y’ubusinzi bukabije n’ubusambanyi byabangamiraga umukunzi we.

Adaia Lopez Esteve akimara kubwirwa n’umukunzi we ko atacyifuza ko bakundana,uyu mukobwa yahise arira cyane aramuhobera amusaba ko niba amuretse yabanza akareka bagasomana bwa nyuma bahuza indimi,ahita amwiba umugono amuruma ururimi araruca ahita yiruka amusiga yicaye hasi ari kuvirirana.

Biravugwa ko uyu mukobwa afungiwe I Catalunya,gusa gereza arimo ntizwi gusa ngo ababuranira umugabo bifuzaga ko afungwa imyaka 10.


The post Umugore yafunzwe azira kuruma ururimi rw’umukunzi we amuhoye kumubwira ko atakimukunda appeared first on Rwanda Paparazzi.

Amerika irashinja Iran kuba nyirabayazana w’ibisasu bya Torpedo byatwitse amato yari yikoreye petrol mu nyanja

By Chaba Ally Promo
Amerika irashinja Iran kuba nyirabayazana

Ubwato bw’Ubuyapani n’ubwa Norvege bwari bwikoreye petrole bwarasiwe mu kigobe cya Oman n’ibisasu bya Torpedo kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Kamena 2019,bwaturikijwe n’ibintu bitaramenyekana, burashya bituma Amerika ikora ikiganiro n’itangazamakuru ivuga ko ari Iran yabikoze

Nubwo uwarashe ibi bisasu ataramenyekana,umunyamabanga wa USA, Mike Pompeo yavuze ko bakeka ko ari igihugu cya Iran bamaze igihe barebana ay’ingwe.

Yagize ati “Mu iperereza US yakoze,yasanze Leta ya Islam ya Iran ariyo yihishe inyuma y’ibi bitero bikomeye byabereye mu kigobe cya Oman.”

Iri perereza ryakozwe hagendewe ku bisasu byarashwe,urwego rw’ubuhanga rwakoreshejwe mu kurasa,ibitero byagabwe bisa n’ibyo Iran yaherukaga gukora,n’ibindi.

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi iraterana mu mwiherero uyu munsi byihutirwa bisabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Iyi nteko irasuzuma inkurikizi z’amato abiri manini cyane atwara peteroli yahiye mu kigobe cya Oman, inzira ikomeye inyuramo peteroli ijya mu bihugu byinshi by’isi. Ibiciro bya peteroli byahise bizamukaho 4%.

Umutwe wa gatanu w’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi, ufite icyicaro gikuru muri Bahrein, watangaje ko wohereje abatazi. Naho Irani ivuga ko yarangije gutabara abasare 44 b’aya mato ya peteroli.

Ibi bitero byateye impungenge abayobozi b’isi, muri iki gihe cy’umwuka mubi ugenda wiyongera mu Burasirazuba bwo hagati, by’umwihariko hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Irani.



The post Amerika irashinja Iran kuba nyirabayazana w’ibisasu bya Torpedo byatwitse amato yari yikoreye petrol mu nyanja appeared first on Rwanda Paparazzi.

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 20 bari bamaze igihe batoterezwa muri gereza zo muri Uganda [AMAFOTO]

By Chaba Ally Promo
U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 20 bari...

U Rwanda rwaraye rwakiriye abanyarwanda barenga 20 bari bamaze igihe batoterezwa mu gihugu cya Uganda nyuma yo gufatwa mu bagafungwa mu buryo budakurikije amategeko.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 12 Kamena 2019,nibwo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga,Amb.Nduhungirehe yakiriye aba banyarwanda arabihanganisha nyuma y’inzira ibabaje banyuzemo muri gereza zo muri Uganda.

Yagize ati “Uku gufata mu buryo budakurikije abantu,gutoteza no guhohotera Abanyarwanda nicyo gituma Leta y’u Rwanda ibuza abaturage bayo kujya muri Uganda.Turacyahamagara Uganda tuyisaba kureka gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC,gufunga mu buryo budakurikije amategeko no gubatoteza abanyarwanda.Turasaba Uganda gukoresha inzira y’ubutabera igihe hari umunyarwanda wishe amategeko aho kumuhohotera.”

Aba banyarwanda bageze mu Rwanda bamwe barahungabanye kubera ibikorwa bya kinyamaswa bakorewe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda,birangira batawe ku mupaka.



The post U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 20 bari bamaze igihe batoterezwa muri gereza zo muri Uganda [AMAFOTO] appeared first on Rwanda Paparazzi.

❌