WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — June 17th 2019Agakiza

Kingirana amajwi y'urucantege kuko uwo ukorera ni umunyembaraga

By Martha

2 ABAMI 6:32

Kandi Elisa yari yicaye mu nzu ye, yicaranye n'abatware. Nuko umwami amutumaho intumwa yo mu bahagaze imbere ye, ariko intumwa itaramugeraho Elisa abwira abo batware ati"Ntimureba ko uwo mwana w'umwicanyi atumye uwo kunca igihanga? Nuko intumwa niza, muyikingirane mukomeze urugi. Mbese ntimwumva ibirenge bya shebuja ko aje amukurikiye?"

Dusomye inkuru z'umwami Benihadadi ubwo yagotaga i samariya hateraga inzara mbi kugeza ubwo batangiye kugura igihanga cy'indogobe ibice by'ifeza mirongo inani, n'igice cya kane cy'agakondwe kamwe k'amahurunguru y'inuma ibice by'ifeza bitanu. inzara irakomeza batangira kurya abana babo bisobanye ko byageze igihe kwihangana kwa bamwe birangira

Ubundi iyo umuntu atakigira kwihangana arya ibitaribwa, avuga ibidakwiye ,yumva ko ariwe wenyine ufite ibigeragezo arira igihe gikwiye n'ikidakwiye,atakira ubonetse wese ntamenya igihe cyo kuvuga n'icyo kutavuga, Nyuma yuko bariya babyeyi barya abo bibyariye, umwe yasanze umwami aramutakira ngo namurengere arko, Umwe yamubwiye amagambo meza ati “Uwiteka natakurengera ninde wakurengera, kandi koko Uwiteka akwiye kuba ariwe uturengera kuko inzara yo mu mwuka ibaye nyinshi, akwiye kuduha imbaraga zo gukingirana amajwi y'urucantege, turikumva mu matwi yacu.

Inzara itumye abari abakristo bahinduka abahemu,itumye abahanuraga bajya gucisha,itumye abungeri barya izo baragijwe,ayiweeeee.
Uwiteka tabara uduhe imbaraga zo gukingirana ubitwicira ubugingo ,kandi nta kindi kibiteye ni ukubera kwihangana bibuze mu bantu.

Ariko ni iki gitumye muvuza induru nk'umugore utwite, nkabatagira umurengezi? mbese umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk'umugore uri ku nda?
Egekaho urugi rw'umutima wawe wikwemerera amajwi y'urucantege ko akwinjirana.

Tugeze mu minsi abantu muhura, uwo muvuganye wese akakubwira ngo ntakigenda ntakindi burya kwihangana muriwe byabuze, ugendera mu kagare murahura ati “ntakigenda ubuzima burangoye, ugenda n'amaguru ati ntakigenda iminsi ni mibi, ugenda n'imodoka ati ntakigenda inzu yanjye bagiye kuyiteza, ntakigenda yabaye indirimbo wagira ngo ni inyikirizo y'indirimbo y'abaririmbyi, umukire ni ntakigenda, umukene ni nawe ni uko, udakijijwe ni ntakigenda, ukijijwe nawe ngo ntakigenda, inkuru nziza ni uko kuba uriho burya kiragenda, kandi kuba ufite Yesu biragenda, ahubwo wowe kingirana ayo majwi ashaka ko utakaza ubugingo.

Umukozi w'Imana Elisa yiyicariye, n'abandi biturije reka mbibutseko nabo bari muri cya gihugu kirimo inzara baratuza bategereza Imana yiyicariye, Umwami nyuma yo kumva ko basigaye barya abana niko gushishimura imyenda ye ararahira ati uyu munsi Elisa nawirenza agifite umutwe we, Imana ibimpore mwene data niba urikumwe n'Imana humura ntacyo uzaba,Elisa arabimenya arababwira ati ntimureba uwo mwana w'umwicanyi utumye uwo kunca igihanga ati nimwumva ibirenge bye mwegekeho inzugi mukomeze.

Nuko akivugana na bo, intumwa iraza imugeraho iramubwira iti"Umwami arantumye ngo ko ibi byago byaturutse k'Uwiteka, aracyamwiringirira iki kandi?"yumvise ko atangiye kumusuzugurira Imana ye, arahaguruka ati umva Imana yanjye irashoboye, aho imbaraga zanyu zirangiriye niho iz'Imana zigiye gutangirira, nuko
Elisa aravuga ati"Nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uwiteka avuze ngo “ejo nk'iki gihe, ku irembo ry'i Samariya indengo y'ifu y'ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe."

Nshuti z'Imana nubwo ibyago n'amakuba,intambara zikaba zirushaho kwiyongeranya ,bikaba bitumye urya ibitaribwa ,iby'ubugingo ubitesha agaciro ariko umva gutabarwa kwawe kuri hafi ahubwo saba nyiribiremwa akongerere imbaraga kandi amajwi y'urucantege yakingirane, yikubuza ubugingo dore data aravuzengo “ejo nkikigihe uratabawe”

Burya buri wese afite ibye bimugoye, muri iyi minsi, abami bararira ,ibikomangoma birahogoye,uwabyaye ararira, utabyaye yavugije induru,ufite akazi arifuza akarenze, utagafite yashyize induru ku munwa, wowe kuko wamenye Yesu, humura iminsi ishize siyo isigaye ejo ku irembo ry'i Samaliya habonetse gutabarwa

Ngaho ibuka cya gihe urwaye, ibuka muri ya mpanuka nabyo warabyibagiwe ?ibuka umufasha wawe igihe yarwaraga, ibuka bakugambaniye uko Imana yakuvugiye, wakwibutse muri, bwa bushomeri ko yakwimanye ntihagire umenya ibyawe? Wakwibutse ya magambo ko yarigutuma usara?
Humura Uwiteka azanwe no kuguteturura, wowe irinde ibicantege kandi, gira kwihangana ibyo wumva byakubuza ubusabane n'Imana bikingirane, maze utuze data arakuzi kandi ubeho wumva unyuzwe nuko wahisemo kwizera Yesu.

[email protected]

UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa mbere, tariki 17.Kamena.2019

By Martha

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n'UMURYANGO W'ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n'Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa mbere, taliki ya 17, Ukwezi kwa gatandatu, turasoma muri Yeremiya 13.15-27

15. Nimwumve kandi mutege amatwi, ntimukibone kuko Uwiteka ari we uvuga.
16.Nimuhe Uwiteka Imana yanyu icyubahiro itarazana umwijima, ibirenge byanyu bitarasitara ku misozi iriho umwijima, kandi mwategereza umucyo akawuhindura igicucu cy'urupfu, akawugira n'umwijima w'icuraburindi.
17. Ariko ibyo nimutabyumvira, nzaririra ku mutima ahiherereye ndizwa n'ubwibone bwanyu, kandi amaso yanjye azasesagura amarira menshi atembe kuko umukumbi w'Uwiteka wajyanywe ho iminyago.
18. Ubwire umwami n'umugabekazi uti “Nimwicishe bugufi mwicare hasi, kuko ikamba ryarimbishaga imitwe yanyu riguye hasi.
19. Imidugudu y'ikusi yugariwe kandi nta wo kuyugurura uhari. Ab'i Buyuda bose bajyanywe ho iminyago, bose bagiye ari imbohe.
20. “Nimwubure amaso yanyu murebe abaturutse ikasikazi, umukumbi wari warahawe uri he, wa mukumbi wawe mwiza?
21. Uzavuga iki ubwo azaguhana akagusumbisha abo wagiraga incuti, noneho bakaba ari bo bagutwara? Mbese imibabaro ntizagufata nk'iy'umugore uri ku nda?
22. Kandi niwibwira mu mutima wawe uti ‘Ni iki cyatumye ibyo byose bingeraho?' Igicumuro cyawe gikabije ni cyo cyatumye ibinyita by'imyambaro yawe bibehurwa, n'ibitsinsino byawe bigakomereka.
23.Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry'umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi.
24. Ni cyo gituma ngiye kubatatanya nk'umurama utumurirwa kure n'umuyaga wo mu butayu.
25. Ibyo ni byo bihembo byawe, ni rwo rugero nakugezeho, ni ko Uwiteka avuga, kuko wanyibagiwe ukiringira ibinyoma.
26. Ni cyo gituma nzabeyura inkanda yawe ureba, nkagaragaza ubwambure bwawe.
27. Nabonye ibizira byawe ndetse n'ubusambanyi bwawe, n'ijwi ryawe ry'ubusambanyi, n'ibizira byo kwibunza kwawe wakoreye ku misozi no mu bibaya. Uzabona ishyano Yerusalemu we! Wanze kwezwa, mbese ibyo bizahereza he?”

Ikibazo kidufasha gusobanukirwa umusomyi:

Mbese mu byo nsomye harimo:
Ijambo rimburira?

Ubusobanuro bw'umusomyi

Nimuhe Uwiteka Imana yanyu icyubahiro (16): Yeremiya araburira abibone ko nibadahindukira ngo bahe Imana icyubahiro bazarindagira mu mwijima w'icuraburindi uberekeza mu rupfu. Umwami n'umugabekazi na bo barasabwa kwicisha bugufi kuko bitabaye ibyo hari umubabaro mwinshi umeze nk'ibise ubategereje. Abaturage bayobora bagiye kujyanywaho iminyago. N'abo ubwabo abo biringiraga ko ari inshuti zabo nibo bazabahinduka babagire ingaruzwamuheto. Ibi byose nta kindi kibiteye ni ibyaha banze kwihana. Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry'umubiri we? (23): Abantu bakabije kuba indyarya, bahindukirira ibigirwamana, bitwara nk'indaya, buzura irari, bishora mu busambanyi bukabije, bareka Imana yo mugabo wabo w'isezerano (Yes.54.5). Kubera ibyo byaha byose Imana izabahana, bakorwe n'isoni nk'abambitswe ubusa ku mugaragaro. N'uyu munsi wa none iri jambo rituburira ngo tuve mu byaha, kuko icyaha cyose cyambika ugikoze ubusa. Mu mbaraga zacu ntitwakwikiza icyaha. Amaraso ya Yesu yonyine niyo ashobora kutwoza, akatugira abere mu maso y'Imana. (1Yoh.1.7). Indirimbo ya 84, mu Gushimisha.
[email protected]

Korari Naioth yateguye igitaramo, gikomeye cyiswe Revival Concert.

By Martha

Korari Naioth yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa, Tuza(Uzajye utuza), Nyigisha kubara, Igihe, hari uburuhukiro n'izindi nyinshi, kuko kuri ubu imaze gukora Imizingo igera kuri ibiri y'indirimbo z'amajwi, umwe muri izo ukaba unafite amashusho .

Korari Naioth ni korari ibarizwa mu itorero rya Pentekote mu Rwanda, ho mu itorero ry'Akarere rya Kicukiro, Paruwasi ya Rwampala, umudugudu wa Sgeem, iyi korari yatangiye umurimo w'Imana, ahagana mu mwaka wa 2003, itangizwa n'abanyeshuri basengeraga kuri uyu mudugugu wa Sgeem, birumvikana ko bakoraga mu gihe bari mu kirukuko, bitwaga korari y'abanyeshuri.

Mu mwaka wa 2008 nibwo iyi korari yahawe izina, kuri ubu Korari Naioth ni korari imeze neza cyane, kuri ubu ikaba ifite abaririmbyi bagera ku 110.
Kuri iyi nshuro, iyi korari ikaba yateguriye igitaramo cy'ivugabutumwa, abakunzi bayo ndetse n'abandi bakunda ibitaramo by'ivugabutumwa, iki gitaramo, gifite intego dusanga mu gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa 3:19(Nuko mwihane, muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Mana).

Kuri ubu korari Naioth igeze kure imyiteguro y'iki gitaramo, cyiswe REVIVAL CONCERT, kizaba ku cyumweru, cyo kuwa23 Kamena.2019, kikazabera mu rusengero rwa ADEPR Sgeem, i Gikondo, isaha yo gutangira ni saa saba(13hoo'), naho iyo gusoza ni saa moya z'ijoro(Saa19hoo').

Iki gitaramo Korari Naioth yatumiyemo, umuramyi Bosco Nshuti, ndetse n'umuvugabutumwa ukunzwe cyane Ev.Edissa, Rev.Pasteur Richard niwe uzayobora iki gitaramo, ndetse na Benaiah W.T yo kuri uyu mudugudu, nayo izaba yabukereye, mu gutaramira Imana.

Korari Naioth ifite umunezero mwinshi wo guha ikaze, umuntu wese, kuko biringiye ko uzahaboneka azahabwa umugisha n'Imana bityo ibihe byiza by'ububyutse bikaza mu mitima ya benshi biturutse ku Mwami Mana.
[email protected]

Dutandukane na kamere, aho iva ikagera.

By Martha

ABAGALATIYA5:19-21.
19.Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, 20.no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,
21.no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana.

Hari igihe dushobora kwibwira ko aya magambo atakitureba kuko twakijijwe tukumva twageze iyo tujya,mbese ubu kamere yararandutse burundu muri twebwe nta gasigisigi dusigaranye?
Imana itugirire neza.

Amasezerano yacu abitse mu byo Imana itubuza

Muri iki gice Pawulo yahuguraga Abagalatiya,ba bari abanyetorero ariko barasubiye inyuma.
Imbabazi z'umukiza ziracyahari turebe neza niba natwe tutameze nk'aba Bagalatiya, bari basigaye ku mihango y'amategeko,bata imbararaga ku gukebwa ku mubiri nk'itegeko basanze ryahawe ba sekuruza guturuka kuri Aburahamu.

Tubanze turebe imirimo ya kamere Pawulo yarondoye:

1. Gusambana
2. Gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke
3. Gusenga ibishushanyo
4.Kuroga
5. Kwangana
6. Gutongana
7. Ishyari
8. Umujinya
9. Amahane
10. Kwitandukanya
11. Kwirema ibice
12. Kugomanwa
13. Gusinda
14. Ibiganiro bibi
15. N'ibindi bisa bityo...

Ni ukuvuga ngo imirimo ya kamere ni myinshi. Asoza avuga ko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana.

Si Pawulo wavuze ku mirimo ya kamere gusa, na Yohana ku kirwa cy'i Patimo yeretswe byinshi yandika igitabo cy'ibyahishuwe. mu byo yeretswe harimo n'abazaba hanze ntibinjire mu bwami bw'Imana. Reka tujyeyo turebe:hanze hazaba imbwa n'abarozi n'abasambanyi, n'abicanyi n'abasenga ibishushanyo, n'umuntu wese ukunda kubeshya akabikora(Ibyahishuwe 22:15).

Yeretswe iby'amatorero arindwi( 7), yo muri Aziya, muri yo harimo itorero ryabwiwe ko ridakonje kandi ntiribire ryarabaye akazuyazi, Ni ukuvuga ko ryari ryarafashe impu zombi kandi ryitirirwaga Kristo. nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka(Ibyahishuwe 3:16)

Muri iyi minsi usanga hari abakristo basigaye ku izina gusa. Iyi mirimo ya kamere irahari kandi ubona hari ibyabaye nk'ibisanzwe. Abaririmbyi barasambana kandi bagakomeza bakabyurirana uruhimbi bakaririmba.

Mbese muri iyi mirimo ya kamere nta n'umwe waba ubona ukikugonga?

Pawulo yaburiye Abagalatiya abereka inzira bakwiye kunyura.

Ndavuga nti" Muyoborwe n'Umwuka", kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira (Abagalatiya 5:16)

Turacyari mu minsi ya Pentekote. Mureke dukomeze dushishikarire gushaka umwuka wera kuko azadushoboza gutsinda kamere.

Ushobora kwibwira ko gusinda ari ukunywa inzoga gusa, nyamara amagambo na yo arasindisha.

Ushobora kwibwira ko kuroga ari ugutanga uburozi bwica gusa, nyamara Yakobo yavuze ku rurimi uburyo ari nk'agashashi k'umuriro gatwika ishyamba rinini(Yakobo 3)

Pawulo yagiriye inama Abefeso yo guhagarara bashikamye no kwambara intwaro zose z'Imana. (Abefeso 6:10-18)

Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose(Abefeso 6:18)

Uwiteka atugenderere muri iyi minsi itoroshye kandi atwigarurire kuko nibwo tutazagengwa na kamere.
[email protected]

UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa gatanu, tariki ya 14.Kamena.2019

By Martha

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n'UMURYANGO W'ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n'Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 14,, Ukwezi kwa gatandatu, turasoma muri Zaburi 77:1-21

1. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi mu buryo bwa Yedutuni Ni Zaburi ya Asafu.
2.Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye, Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye, Na yo irantegera ugutwi.
3. Ku munsi w'umubabaro wanjye nashatse Umwami Imana, Nijoro nayitegeye amaboko sinacogora, Umutima wanjye wanga kumarwa umubabaro.
4.Nibuka Imana ngahagarika umutima, Ndaganya umutima wanjye ukagwa isari. Sela.
5. Ufata ibihene by'amaso yanjye kugira ngo bidahumiriza, Mfite umubabaro utuma ntabasha kuvuga.
6. Njya nibwira iminsi ya kera, Imyaka y'ibihe bya kera.
7. Nibuka indirimbo yanjye ya nijoro, Nkibwira mu mutima, Umwuka wanjye wibazanya umwete uti
8. “Umwami azaduta iteka ryose? Ntazongera kutwishimira ukundi?
9. Imbabazi ze zagiye rwose iteka ryose? Isezerano rye ryapfuye ibihe byose?
10. Imana yibagiwe kugira neza? Umujinya wayo utumye ikingirana imbabazi zayo?” Sela.
11. Maze ndavuga nti “Ibyo ni indwara y'umutima wanjye. Mbega natekereje yuko ukuboko kw'iburyo kw'Isumbabyose guhinduka!”
12. Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera.
13. Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, Nzita ku bikomeye wakoze.
14. Mana, inzira yawe iri ahera, Ni nde mana ikomeye ihwanye n'Imana Rurema?
15. Ni wowe Mana ikora ibitangaza, Wamenyekanishije imbaraga zawe mu mahanga. 16. Wacunguje ubwoko bwawe ukuboko kwawe, Ni bwo bene Yakobo na Yosefu. Sela.
17. Mana, amazi yarakurebye, Amazi yarakurebye aratinya, Imuhengeri hahinda umushyitsi, 18.Ibicu bisuka amazi, Ijuru rirahinda, Imyambi yawe irashwara.
19. Ijwi ry'inkuba yawe ryari muri serwakira, Imirabyo yawe imurikira isi, Isi ihinda umushyitsi iratigita.
20. Inzira yawe yari mu nyanja, Inzira zawe zari mu mazi y'isanzure, Ibirenge byawe ntibyamenyekanye.
21. Wayoboje ubwoko bwawe nk'umukumbi, Ukuboko kwa Mose na Aroni.

Ikibazo kidufasha gusobanukirwa umusomyi

Mbese mu byo nsomye harimo:
Urugero rwiza nakurikiza?
Urugero rubi nakwirinda

Ubusobanuro bw'umusomyi

Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye, nayo irantegera ugutwi (2): Asafu ku manywa na nijoro yahagaritse umutima, araganya, kugeza aho umutima we ugwa isari. (3-4). Muri ibyo byose arahamya ko Imana imuteze ugutwi. Hari igihe ibigeragezo byisukiranya, umuntu akibwira ko Imana yamuretse (10). Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze (12): Iryo ni ryo banga ryo kunesha ibigeragezo: Kwatura ibikomeye Imana yakoreye ubwoko bwayo n'ibyo yadukoreye twebwe ubwacu, kwatura ubutware bwayo ku biri mu isi byose, ibiri mu nyanja no mu kirere.

Satani atinya bene ubwo buhamya. Bumwibutsa ko Imana yamutsindiye mu ijuru, Yesu na we akamutsindira ku musaraba (Ibyah.20.1-3; Kol.2.15), akamwambura imfunguzo z'ikuzimu. Hari icyo usabwa kugira ngo ugire bene ibyo byiringiro binyeganyeza ubwami bwa Satani. Ni ukwezwa. Kuko Imana yacu ari iyera, n'abayikorera bagomba kuba abera. iyo rero umutima utagucira urubanza uratinyuka. Indirimbo ya 373 Gushimisha.

[email protected]

Sobanukirwa byinshi, utari uzi kuri kokombure.

By Martha

Muri iyi nyandiko, tugiye kubagezaho ikiribwa kitwa kokombure, turavuga intungamubiri gikungahayeho, turavuga kuri imwe mu mikorere yacyo ituma kigira ubushobozi bwo kuvura indwara, ndetse n'indwara ifasha mu kuzivura.

Kokombure ni urubuto rwera nk' igihaza, rukaribwa nk' imboga, kandi rukaribwa rutarashya kuko iyo ruhiye rukomera rugata amazi yarwo. Kokombure ishobora kureshya na santimetero 15 kugeza kuri 25 z' uburebure, na santimetero 5 z' ubugari. Kuba kokombure igizwe n' mazi angana na 96% y' biro byayo, bituma mu kurya kokombure imwe umuntu aba ameze nk' unyoye ikirahure cy' amazi. Ni ukuvuga ko umuntu uriye amagarama 250 ya kokombure aba afashemo amagarama 240 y' amazi.

Uretse kuba kokombure ari ikiribwa kimara inzara, ni ikiribwa kinafitiye umumaro munini umubiri wacu mu kuwuvura indwara. Uku kuvura indwara kokombure ifite, ahanini bituruka ku kuba ifite imyunyungugu igabanya ubusharire mu mubiri( alicanisant) nka K (Potasiyumu), Ca(kalisiyumu), na Mg (Manyeziyumu) ndetse n' izindi nkingira mubiri nka pinoresinol, lariciresinol n' ibindi…..

Dore imwe mu mikorere ya kokombure ituma igira ubushobozi bwo kuvura indwara:
•Kugabanya ubusharire mu maraso buterwa no kurya ibyo kurya bituruka ku matungo.
•Gusukura umubiri ikanyuza imyanda mu ruhu ndetse no mu nkari.
•Yihutisha gukorwa kw' inkari no kuzisohora.
•Itera kwituma neza bitewe no kuba ahanini igizwe n' amazi, ikaba inafite ibikatsi biyonga.
•kubobeza uruhu,no gufata neza inzara n' umusatsi bitewe n'uko ifite S(sufure).

Zimwe mu ndwara kokombure idufasha kuvura:

Indwara z' uruhu nka Eczémas, dermatoses, psoriasis. Kokombure kandi nanone ishobora gufasha uruhu rwangiritse bitewe no kubaburwa n' imirasire y' izuba ariko aha igakoreshwa mu kuyishyira inyuma ku ruhu.
Indwara yo kwituma impatwe(constipation). Aha biterwa n' uko kokombure itera imbaraga amara mato n'amanini.
Indwara zo mu nteranyirizo z' ingingo nka goute, aha ahanini kokombure ibiterwa n' uko ifite ya myunyungugu igabanya ubusharire mu maraso.
Umubyibuho w'ikirenga. Kuko ifite ibivumbikisho bike ikanarinda inzara, ibi bituma kokombure igabanya umubyibuho.
Diabete. Kokombure ifasha abarwaye indwara y' isukari nyinshi mu maraso(diabete). Bitewe n' uko ikennye ku isuka ariko ikaba ifite andi ma vitamin nka A, B1, C, E. bituma igira uruhare mu kugabanya isukari mu maraso.
Kugabanya umunaniro w' ikerenga no kurinda kanseri cyane cyane iy' ibere, na porositate.

Uburyo ikoreshwa:
Kokombure ishobora kuribwa ari mbisi nka salade igihe ishyizwemo amavuta ndetse n' indimu, kimwe n' uko yavangwa n' izinzi mboga zikora salade.
Ishobora gutekwa nk' izindi mboga zisazwe

Aho byavuye:

1.Santé par les aliments page 324
2.Diabetes prevention and treatment page 79
[email protected]

Imibereho ikwiriye, umukozi w'Imana.

By Martha

KUVA 3.1-6

1. Icyo gihe Mose yaragiraga umukumbi wa Yetiro sebukwe, umutambyi w'i Midiyani. Aturukiriza umukumbi inyuma y'ubutayu, ajya ku musozi w'Imana witwa Horebu.

2 .Marayika w'Uwiteka amubonekerera mu kirimi cy'umuriro kiva hagati mu gihuru cy'amahwa, arareba abona icyo gihuru cyakamo umuriro nticyakongoka.
3. Mose aribwira ati “Reka ntambike ndebe iri shyano riguye, menye igituma igihuru kidakongoka.”
4. Uwiteka abonye yuko atambikishwa no kubireba, Imana imuhamagara iri hagati muri icyo gihuru, iti “Mose, Mose.” Aritaba ati “Karame.”
5. Iramubwira iti “Wikwegera hano, kandi kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.”
6. Kandi iti “Ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo.” Mose yipfuka mu maso, kuko atinye kureba Imana.

Iri jambo Imana yaribwiye Mose igihe yari aragiye intama,maze akabona igihuru cyaka umuriro ariko ntigikongoke, akajya kureba ibibaye.

Uwo muriro Mose yabonye wakaga mu gihuru ariko ntigikongoke, ni Umwuka Wera: uhora waka urudaca!
Mose rero yari yibereye mu mirimo ye isanzwe, noneho agiye kureba ahita afatirwa yo, Imana iramutuma:

Uku Mose yafashwe, ni ko nawe wari wagiye mu nzu y'Imana kwirebera maze Uwiteka akahagufatira, akagutuma;

Kandi nk'uko Mose akigera iruhande rw'icyo gihuru yasabwe kubanza gukwetura inkweto mu birenge, ni kimwe n'uko nawe ukigera mu nzu y'Imana wasabwe kubanza kwihana ibyaha;

Nyuma y'icyo gikorwa ni bwo Imana yibwiye Mose, nk'uko nawe yakwibwiye ukimara kwihana, maze ikanakumenyesha ko uri ubwoko bwatoranijwe, umutambyi w'ubwami, ishyanga ryera, ... kugira ngo ugende wamamaze ishimwe ryayo (1Petero 2.9-10).

Nk'uko kandi yatumye Yeremiya ikamubwira iti ‘'dore ngushyiriye hejuru y'amahanga n'ibihugu by'abami,kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.” (Yeremiya 1.10):

Nawe ni ko igutuma, ni yo mpamvu usabwa kwiyeza ukitandukanya n'ibidatunganye kugira ngo ubashe kuba igikoresho kiza kigirira nyiracyo umumaro (2Timoteyo 2.21).

Nuko rero ugire umwete wo gukorera Imana, ufasha indushyi, ntugasibe na rimwe kuyikorera.

[email protected]

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa...

By Martha

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n'UMURYANGO W'ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n'Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa kane, taliki ya 13, Ukwezi kwa gatandatu, turasoma muri Zaburi 76.1-13

1. Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.
2. Mu Bayuda Imana iramenyekana, Mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye.
3. Kandi i Salemu ni ho hema ryayo, I Siyoni ni ho buturo bwayo.
4. Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto, N'ingabo n'inkota n'intwaro z'intambara. Sela.
5. Uri uw'icyubahiro n'ubwiza bwinshi, Utabarutse mu misozi y'iminyago.
6. Intwari mu mitima ziranyazwe zisinzira ubuticura, Kandi nta bo mu banyambaraga babonye amaboko yabo.
7. Mana ya Yakobo, Gucyaha kwawe kwatumye amagare n'amafarashi bisinzirira guhwera. 8. Wowe ni wowe uteye ubwoba, Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye? 9. Wumvikanishije amateka uri mu ijuru, Isi yaratinye iraceceka,
10. Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka, Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose. Sela. 11. Ni ukuri umujinya w'abantu uzagushimisha, Umujinya uzasigara uzawukenyera.
12. Muhige umuhigo muwuhigure Uwiteka Imana yanyu, Abayigose bose bazanire amaturo Iteye ubwoba.
13. Izarimbura imyuka y'abakomeye, Ni yo iteye ubwoba Abami bo mu isi.

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi

1. Ibyo nsomye birambwira ibya nde, kandi biranyigisha iki?
2. Ibyo nsomye biranyigisha iki
Ku Mana data wa twese?
Kuri Yesu kristo?
Ku mwuka wera?

Ubusobanuro bw'umusomyi

Mu Bayuda Imana iramenyekana (2): lyi Zaburi yaba yararirimbwe igihe Uwiteka yari amaze gutsemba ingabo za Senakerubi (2Ngoma 32.20-22). Ubwoko bwe buramushimira ibitangaza n'ibikomeye yakoze, ari na byo bimumenyekanisha. Kandi i Salemu ni ho hema ryayo (3): Salemu ari yo Yerusalemu, risobanura amahoro. Imana itura ahari amahoro, n'ubutumwa bwayo ni imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n'abahesha abandi amahoro (Yak.3.18). Ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi (13): Imana yasezeranije Aburahamu ko azahesha amahanga yose umugisha (ltang.12.3).- Amahanga atayubaha yo ariko iyatera ubwoba. Yanyaze intwari izisinziriza ubuticura. Isi yumvise amateka y'imirimo yayo iratinya. Iteye ubwoba ntawuhangara kuyihagarara imbere. Gucyaha kwayo kwasinzirije amagare n'amafarashi icyarimwe. Ni yo mpamvu Abisirayeli bayumvira bayihigira imihigo bakayihigura, bakayitura amaturo, bakayitambira amashimwe (12). Ibuka ibyo yagukoreye byose maze nawe ugenze utyo.
[email protected]

  • June 13th 2019 at 03:20

UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa Gatatu, Tariki ya 12.Kamena.2019

By Martha

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n'UMURYANGO W'ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n'Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatatu, taliki ya 12, Ukwezi kwa gatandatu, turasoma muri Zaburi 68.21-36

21. Imana itubera Imana y'agakiza idukiza kenshi, Kandi Uwiteka Umwami ni we ubasha gukūra mu rupfu.
22. Ariko Imana izamenagura imitwe y'abanzi bayo, N'igikoba kiriho umusatsi cy'umuntu wese ukomeza kwishyiraho urubanza.
23. Umwami Imana yaravuze iti “Nzabagarura bave i Bashani, Nzabagarura bave imuhengeri w'inyanja,
24.Kugira ngo winike ikirenge cyawe mu maraso, Indimi z'imbwa zawe zigabane abanzi bawe.” 25. Mana, barebye amagenda yawe, Amagenda y'Imana yanjye, Ni yo Mwami wanjye yinjira ahera.
26. Abaririmbyi bagiye imbere, Abacuranzi bakurikiyeho, Hagati y'abakobwa bavuza amashako. 27.Muhimbarize Imana mu materaniro, Mwa bakomotse ku isōko ya Isirayeli mwe, Muhimbaze Umwami Imana.
28. Nguriya umuryango wa Benyamini umuhererezi, Ni wo mutware wabo, Harimo n'abakomeye b'Abayuda n'umutwe wabo, N'abakomeye b'Abazebuluni, N'abakomeye b'Abanafutali.
29. Imana yawe igutegekeye imbaraga, Mana, komeza ibyo wadukoreye,
30.Uri mu rusengero rwawe, I Yerusalemu ni ho Abami bazakuzanira amaturo.
31. Hana ya nyamaswa yo mu rufunzo, N'amapfizi menshi n'inyana zo mu mahanga, Kugira ngo bakuramye bazanye ibice by'ifeza, Tatanya amahanga yishimira intambara.
32. Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho.
33.Mwa bihugu by'Abami bo mu isi mwe, Muririmbire Imana, Muririmbire Umwami ishimwe. Sela.
34. Ni we ugenda ku ijuru ryo hejuru y'amajuru yose, Ryahozeho na kera kose, Dore avuga ijwi, ijwi rikomeye.
35. Mwāturire Imana ko ifite imbaraga, Ubwiza bwayo buri hejuru y'Abisirayeli, Imbaraga zayo ziri mu bicu.
36. Mana, uteye ubwoba uri ahera hawe, Imana y'Abisirayeli ni yo iha abantu bayo imbaraga no gukomera. Imana ihimbazwe.

Ku Mwuka Wera?

3. Mbese mu byo nsomye harimo:
Urugero rwiza nakurikiza?
Urugero rubi nakwirinda?

Ubusobanuro bw'umusomyi

Imana itubera Imana y'agakiza, idukiza kenshi (21): Uyu mwanditsi hari ukuntu azi Imana. Yagiye yigaragaza kenshi mu mibereho ye, iramukiza. Muri iyi si tunyura muri byinshi biturushya. Uburwayi, ubukene, akarengane, intambara, ibibazo byo mu ngo, mu itorero... Aho hose haba ibirushya imitima yacu. Ariko Imana dusenga irahadusanga ikatubera Imana y'agakiza. Ni Imana ifite ubushobozi bwo kudukura ikuzimu, ikadukiza urupfu. (Ef.4.9s-10). Muhimbarize Imana mu materaniro... (27): Umutambagiro nk'uyu tuwubona ubwo Sawuli na Dawidi batabarukaga bamaze kunesha abafilisitiya (1 Sam. 18.6). Abaririmbyi, abacuranzi n'ababyinnyi bari imbere y'lmana yanesheje abanzi. Abitabiriye uyu mutambagiro barahamagarirwa guhimbaza Imana. Ababenyamini n'Abayuda bahagarariye imiryango yabyaye abami Sawuli na Dawidi, Abazeburuni n'Abanafutali bahagarariye intwari zose zarwanye iyo mu butayu (Abac.5.18). Intwari z'igihugu cyose zirangajwe imbere n'Uwiteka Imana, zirabyina intsinzi y'lmana. Ibyo Imana yadukoreye, bitubere impamvu yo guhora mu munezero wo kuyihimbaza, kuko ari Yo iduha imbaraga no gukomera (36).

[email protected]

Imana yavuga, itavuga, itubereye maso( Igice cya mbere).

By Martha

ITANGIRIRO 31:42
Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubaha itabanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n'umuruho w'amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangara."

Izi nkuru ni iza Yakobo na nyirarume Labani,Yakobo uyu ni wawundi uva indimwe na Esawu bakaba abahungu ba Isaka.

Yakobo ubwo yariganyaga mwene se Esawu abonye ko agambiriye kuzamwica arahunga agera ku musozi bwije araharara ninjoro arota abona urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru, abamarayika b'Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho.

Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati"Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n'urubyaro rwawe,

Nyuma arahaguruka ahungira kwa nyirarume Labani ahageze akunda umukobwa we Rasheli amutendera imyaka irindwi(7), ishize baramuriganya bamushyingira mukuru we Leya, ariko arongera amutendera indi myaka irindwi(7), yakomeje kumukorera nawe akomeza kugenda amuriganya kuko yamuriganyije incuro icumi(10), ariko kuko Imana yariyaramusezeranije kuzabana nawe nayo, ikomeza kugenda imuha umugisha hari ikintu nabonye k'ingenzi nukwibikaho amakuru y'ijuru

Yakobo yakomeje kugirira umugisha kwa Labani,bukeye Labani n'abahungu be batangira kumureba nabi ariko, Imana iramugenderera ivugana nawe.

Itangiriro 31:3

Uwiteka abwira Yakobo ati"Subira mu gihugu cya ba sogokuruza muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe."Yakobo yagiye yibitseho amakuru y'ijuru kandi kuko Imana irinda ijambo ryayo ntijye kure yaryo yagendanye nawe

Ageze kwa Labani ibyo yahuye nabyo yarabyihanganiye kubera amakuru yibitseho nubwo Labani yamuriganyije izo inshuro ariko Imana yarimubereye maso igenda imwagura, kugeza aho agize ubutunzi bwinshi, baramu be aribo bahungu ba Labani bamurebye batangira kumwanga kugeza aho babwiriye se bati mwirukane atuvemo ariko, bakiri muri iyo migambi Imana itubera maso, yayindi yavuganye nawe agihaguruka iramubonekera mu nzozi iramubwira iti ( Itangiriro 31:3)

Uwiteka abwira Yakobo ati"Subira mu gihugu cya ba sogokuruza muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe." bene data Imana yavuga itavuga itubereye maso ninayo mpamvu uko tugenda tunyura mu butayu turirimba amahoro bigatuma umwanzi atavugiriza impundu kunesha

Yakobo amaze kumva Imana ivuga atumira Rasheli na Leya ngo baze mu rwuri, aho umukumbi we uri,arababwira ati"Nabonye so atakindeba nk'uko yandebaga mbere, ariko Imana ya data ihorana nanjye.

Marayika w'Imana ampamagarira mu nzozi ati 'Yakobo.'Nditaba nti 'Karame.'

Ndi Imana y'i Beteli, aho wasigiye amavuta ku nkingi ukampiga umuhigo, haguruka uve muri iki gihugu usubire mu gihugu wavukiyemo.' "

Rasheli na Leya baramubaza bati"Mu rugo rwa data, hari umugabane cyangwa ibyo tuzaragwa tugifiteyo?

Ntaduhwanya n'ab'ahandi, ko yatuguze akarya ibiguzi byacu? Nubwo satani yaturwanya nta cyo yadutwara kuko ntacyo tugifiteyo ahubwo twibitseho ijambo rya nyir'ijambo.

Benedata ntamugabane tugifite kwa Labani (satani), nimuhaguruke twigire muri gakondo nihodufite umugabane, twarguzwe igiciro nkuko Yakobo yatendeye abagore be imyaka cumi nine ashyirwa ababonye niko natwe Yesu yahuye nibimugora kugeza apfuye ku bwacu azukana icyubahiro aba aradutsindiye, none turabe, nawe ni uwacu.
Haleluya!

Ku bw'ijambo rya nyir'ijambo no mu ijuru tuzabanayo, twimane ingoma na kristo ibihe bidashira.Amen

M[email protected]

Amateka yaranze Sawuli wahindutse Pawulo uwahoze arenganya ubwoko bw'Imana

By Ismael KAYISHEMA

Mu buzima bwa hano mu isi umuntu agira urugendo agomba kugenda rushobora kuba rugufi cyangwa rurerure gusa ntawugenda arungana n'urwundi. Uru rugendo muri rusange rwitwa ubuzima, ubuzima bushobora kuba bwiza cyangwa bubi, ibi bamwe babishingiraho bakavugako ubuzima ari ishuri umuntu agomba kwiga uhereye akiremwa ukagezai gupfa. Ibi byose iyo bifatanye bikora amateka, ukobyagenda kose inzira ya muntu igomba kubera abandi inyigisho uburyo rwose yitwaye agihumeka.

Bibiliya ivuga ubuzima n'imibereho itandukanye abantu bagiye babamo kuri uyu munsi akaba ari inyigisho kubantu benshi cyane abatuye isi mu buzima bwa Gikiristo.

Na none bibiliya itubwirako ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bikagira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya no kumuhanira gukiranuka. (2Timoteyo 3:16). Bibiliya ivuga kubantu benshi gusa reka tugaruke kubuzima bwaranze Sawuli waje guhinduka intumwa y'Imana akagira izina rishya akitwa intumwa Pawulo.

Uyu musore akaba ari muri bake bahinduriwe amazina n'Imana. Pawulo nk'umuntu wanditse ibitabo byinshi kimwe cya ½ kirenga cy'ibitabo bigize isezerano rishya ni ukuvuga ibitabo 14, ese yari muntu ki ? ese yabitewe niki ? ese yaba yarabyanditse mu gihe kingana ute ? Pawulo nkumwe mubarenganyaga ubwoko bw'Imana akaba yaranagaragaye mu iyicwa rya Sitefano intumwa ya Yesu wishwe atewe amabuye .

Pawulo wamwenyekanye mu rugomo n'iyica rubozo by'indengakamemere, yahindutse ute imbata ya Kristo uwo yarenganyirizaga abandi? Pawulo atandukaniyehe ni izindi ntumwa? Wakibaza uti amaherezo ya Pawulo ufite amateka atandukanye n'izindi ntumwa yabaye ayahe ? yadusigiye irihehe somo? Kimwe n'izindi ntumwa zose baziraga, kuvugira muruhame kandi bashize amanga ko Yesu kristo ko ari Umwana w'Imana.

Iyo habaye guhindura izina biba bisobanura na none ikintu gishya kibayeho ku buzima bw'umuntu. Ni ukuvuga imibereho itandukanye niya mbere, umuntu aba ahindutse icyaremwe gishya ndetse atangiye kugirana ubusabane n'Imana.

Mu isezerano rishya Bibiliya ivuga simoni wahinduriwe izina ubwo yakurikiraga Yesu hamwe na mwenese Adereya, aha Simoni yiswe petero(Kefa) Risobanuro urutare siwe wenyine haje no kubaho uwitwa Sawuli nawe yaje kwitwa Pawulo.

Sawuli ari wabaye Pawulo we yahinduriwe izina agiye kurenganya ubwoko rw'Imana ageze i Damasco kuri ubu akaba ari umurwa mukuru wa Siriya ku mugabane wa aziya. Uyu sawuli tuvugaho atandukanye nundi wabaye umwami wambere wa Isirayeli ahagana mu kinyejana cya 11 mbere yivuka rya Yesu, uyuwe akaba yarapfuye yiyahuye.

Pawulo uyu uvugwa ni umwe washinjaga abantu b'Imana ibinyoma murukiko i Yerusaremu nk'uko nawe abyivugira mu nzandiko yagiye yandika zitandukanye ko yabaje kuba umunyarugomo, umutukanyi, urenganya nyamara yakishijwe bugufi ari mu nzira ajyanye inzandiko yarakuye ku mutambyi mukuru azishyiriye abo mu masinagogi y'i Damasiko kugirango bajye bafata umuntu wese uvuga neza izina ry' Yesu.
Ari mu rwo rugendo Yesu Kristo yaramusanze atungurwa n'umucyo mwinshi umuhuma amaso aho yamaze iminsi igera muri itatu atabona. (ibyakoz 9)

Pawulo yavukiye ahitwa i Taruso, usibye kuba yariyarize imigenzo y'idini ya kiyahudi ndetse akaba yari afite ubumenyi buhagije mu by'amategeko nawe nyuma yo guhinduka yarabyivugiye avuga ko hari impamvu nyinshi zamutera kuba yakiringira umubiri aho yavuzeko yabyawe ku munsi wa munani , akaba ari umwisirayeli, mu muryango wa Benjamini, akaba umuheburayo ndetse ku by'amategeko yari umufarisayo (Abafilipi3:4), akaba yarigishijwe n'umugabo w'umufarisayo witwaga Gamaliyeli, wari uzwi cyane w'umuhanga akaba n'umwigishamategeko. (ibyak 5:34).

Kimwe n'ubundi bushakashatsi bwose bwakozwe hagendewe ku ijambo rigaragara 1abakorinto 7:6-8 bigaragarako Pawulo atigeze agira umugore.
Urubuga twakuyeho aya makuru rugaragazako Pawulo yakoze igendo eshanu z'ivugabumwa nkuru gusa. Bibiliya mu isezerano rishya igaragazako Pawulo yakoze ingendo mu mijyi mirongo itanu, aho akaba yarabashije kwigisha abandi harimo Timoteyo na Yohana.

Pawulo yamaze imyaka itanu mu buroko akorerarmo ivuga butumwa aho yakubitiwe azira kuvuga ubutumwa. Yatangiye ivugabutumwa afite imyaka 31 apfa agize imyaka 66. nubwo ubushakashatsi butabivugaho kimwe ku gihe yaphiriye. Gusa http://www.biblestudy.org yemezako Pawulo yapfuye aciwe igihanga hagati y'ukwezi kwa Gatanu nukwa Gatandatu mu mwaka wa 68 nyuma ya Yesu ku ngoma y'Umwami Nero wategekaga i Roma, nawe waje gupfa yiyahuye.

Intumbero Pawulo yagize itwigisha iki mu rugendo rugana mu Ijuru ?

Gushaka ni ugushobora kandi umusaruro umuhinzi ateganya mu isarura niwo umutera umwete n' imbaraga zo kubiba ibihe byose haba ku izuba ryinshi cyangwa mu mvura nyinshi. Kujya mu ijuru ni urugendo rwo mu bugingo, bisaba umunsi ku munsi ku menya aho umuntu avuye kugirango amenye niyo ajya.

Bibiliya igaragazako Pawulo yariyaramamaje kujya mu ijuru mu ubutumwa yatanze yagiye agaragaza zimwe mu ngeso mbi zamurangaga mbere hanyuma agashimangirako yaziretse aho yavuze ati ”nubwo nabanje kuba umutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera” (1timoteyo 1:13).
Na none yagaragaje impinduka zamubayeho avuga ati ” Nkiri umwana muto navugaga nk'umwana muto, ngatekereza nk'umwana muto nkibwira nk'umwana, ariko maze gukura mva mu by'ubwana” umukirisito akwiye kurangwa no kuva no kujya, kugira ibibi uvamo yinjira mu byiza bishimwa n'Imana.

Guhora atekereza u Bwami bw'ijuri ni kimwe mubyashoje Pawulo hamwe n'izindi ntumwa zose kwihanganira urupfu rw'agashinyaguro : Gucibwa ibihanga, gutwikwa bumva , kubambwa bumva no gukurwaho impu bumva bakababaga. Pawulo yagaragaje icyatumaga yirengagiza ipfunwe no gucunaguzwa ubwo yariyazanywe mu urukiko imbere y'umwami Agiripa kwisobanura yagize ati ” none mpagaritswe gucirwa urubanza, kuko niringira kuzabona ibyo Imana yazeranyije ba sogokuruza ” (ibyakozw 26:6).

Ubuzima bwa pawulo butwigisha guca bugufi no guhanga amaso ku Mana, Dusenga ibihe byose mu byiza no bibi kuko Imana ijya yemerako ko ibintu byose bigera kumuntu wayo igamije kumuhindura.

❌