WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today β€” June 17th 2019UMURYANGO.rw

Umuraperi Young Grace uri hafi kubyara yakorewe ibirori bya Baby Shower[AMAFOTO]

By Martin Munezero

Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bagize izina rikomeye muri muzika y'u Rwanda. Ubu rero ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye, akaba yakorewe ibirori bya Baby Shower.

- Imyidagaduro
  • June 17th 2019 at 13:55

Umunyarwandakazi Neza n'umuhanzi ukomeye muri Nigeria bateraniye imitoma ku karubanda

By Martin Munezero

Neza Patricia Masozera umwe mu bahanzi b'abanyempano bakomoka mu Rwanda, yateranye imitoma n'umukunzi we Skales wakunzwe mu ndirimbo β€˜Fire Waist' yahuriyemo n'umuhanzi. Bombi bamaze umwaka bakundana byeruye.

- Imyidagaduro
  • June 17th 2019 at 13:39

Abarwanyi ba Boko Haram bishe abantu 30 barebaga umupira

By Martin Munezero

Abarwanyi ba Boko Haram bishe abantu bagera kuri 30 mu gace ka Borno, mu bwicanyi bwakorewe mu nzu mberabyombi aho abaturage bari bateraniye bareba umukino w'umupira w'amaguru mu mujyi wa Konduga, uri mu bilometero 38 uturutse ahitwa Maiduguri.

- Mu mahanga
  • June 17th 2019 at 13:23

Myugariro wo ku ruhande rw'Ibumoso muri APR FC n'ikipe y'Igihugu Amavubi uzwi nka Magwende n'umukunzi we bibarutse umwana wabo wa mbere[AMAFOTO]

By Martin Munezero

Myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso muri APR FC n'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Emmanuel Imanishimwe uzwi ku izina rya β€˜Mangwende' n'umukunzi we Uwase Claudio bibarutse umuhungu kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019.

- Imikino
  • June 17th 2019 at 13:09

Mohammed Morsi wahiritswe ku butegetsi bwa Misiri yapfiriye mu rukiko

By Dusingizimana Remy

Uwahoze ayobora Misiri akaza guhirikwa ku butegetsi mu mwaka wa 2013, Mohamed Morsi, yitabye imana ari mu rukiko kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Kamena 2019.

- Mu mahanga
  • June 17th 2019 at 12:47

Radamel Falcao yihanije abafana bakomeje kwibasira Messi nyuma yo gutsindwa na Colombia

By Martin Munezero

Radamel Falcao usanzwe ari kapitani w'ikipe y'igihugu ya Colombia, yarengeye Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine ukunze kwibasirwa n'abatari bake bamushinja kwitangira FC Barcelona ariko agatererana Argentine.

- Imikino
  • June 17th 2019 at 12:39

Rayon Sports yamaze gusezerera Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry

By Dusingizimana Remy

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze gushyira hanze amabaruwa yemeza ko bwamaze gutandukana n'abakinnyi babo bakomeye barimo Niyonzima Olivier uzwi nka Seif na Manzi Thierry,nyuma yo kurangiza amasezerano bagasaba kwigendera.

- Imikino
  • June 17th 2019 at 11:32

Gafotozi yaciye ibintu ku isi kubera amafoto yafashe uruziramire ruri kumira ingona nini cyane [AMAFOTO]

By Dusingizimana Remy

Gafotozi ukomoka muri Australia witwa Martin Muller yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yafashe uruziramire ruri kumira ingona nini cyane yari ivuye mu mazi y'ibiziba.

- Udushya
  • June 17th 2019 at 11:19

Umusore yafashwe ari kuroga ababyeyi be bamubujije gukina imikino yo kuri telefoni yamubase

By Dusingizimana Remy

Umusore witwa Sak Duanjan w'imyaka 29 ukomoka muri Espagne yafashwe ari kuroga ababyeyi be bageze mu zabukuru abahora ko bamufungiye internet ari gukina imikino yo kuri telefoni yamugize imbata.

- Udushya
  • June 17th 2019 at 10:18

Itangazo rya cyamunara y'umutungo utimukanwa uherereye mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo

By Ubwanditsi

Umuhesha w'inkiko w'umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatanu taliki 25/06/2019 saa tanu za mu gitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa wanditse ku mazina ya Gatete Egide na Cyiza Polisi Clarisse iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagali ka Nyagahinga Umududu wa Kigarama (hafi n'Ingoro ya FPR) ngo harangizwe urubanza RC 00442/2017/TB/KCY
Cyamunara ikazabera aho umutungo uherereye. Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri 0785345782. Ku (...)

- Kwamamaza
  • June 17th 2019 at 09:30

Ba banyeshuli b'abakobwa barwaye indwara y''amayobera mu mavi batangiye kuvuzwa

By Dusingizimana Remy

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cy'indwara y'amayobera yateye mu bigo by'amashuli byigamo abakobwa gusa birimo GS Rambura Filles yo mu karere kaNyabihu na NEGA Girls School y'i Bugesera aho bamwe batangiye kujyanwa kwa muganga.

- Mu Rwanda
  • June 17th 2019 at 09:26

Akayabo Nsengiyumva uzwi nka gisupusupu ahembwa ku gitaramo kamaze kumenyekana

By Dusingizimana Remy

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu kubera indirimbo ye Mariya Jeanne akomeje kwandika amateka kuko nyuma yo kuva ku gucurangira amafaranga 100,agiye kujya ahembwa nibura ibihumbi 500 FRW ku gitaramo kimwe.

- Imyidagaduro
  • June 17th 2019 at 05:49

Umwana w'umukobwa w'imyaka 4 yakuwe mu musarane nyuma yo gusambanywa n'abagabo babiri

By Martin Munezero

Mu gihugu cya Uganda mu karere ka Loweero, umwana w' imyaka 4 yakuwe mu musarane yari yatawemo n' abamushimuse bakanamusambanya.

- Mu mahanga
  • June 17th 2019 at 05:33

Abapadiri basomeye misa muri Cathedrale ya Notre Dame iherutse gushya bambaye ingofero z'abubatsi [AMAFOTO]

By Martin Munezero

Ku nshuro ya mbere abantu bagera kuri 30 barimo n'abapadiri basengeye bwa mbere muri CathΓ©drale Notre-Dame bambaye ingoferi z'abubatsi kubera ikibazo cy'umutekano wayo.

- Udushya
  • June 17th 2019 at 05:24

Umusore yatunguye benshi ubwo yasobanuriraga Polisi impamvu yatumye atera icyuma umukunzi we akamwica

By Martin Munezero

Salu Ladayo, umusore w'imyaka 24 y'amavuko yatunguye benshi, ubwo yasobanuriraga inzego za polisi zamutaye muri yombi, impamvu yatumye atera icyuma umukobwa bakundanaga agapfa.

- Udushya
  • June 17th 2019 at 05:07

Abana bo muri Afurika y'Epfo batangiye urugendo rwerekeza mu Misiri bari mu ndege bikoreye bazanyuza no mu Rwanda

By Dusingizimana Remy

Abana b'ingimbi n'abangavu bakomoka mu gihugu cya Afurika y'Epfo baciye ibintu kubera indege bikoreye ndetse iri gukora urugendo rwo kuva mu mujyi wa Cape Town muri iki gihugu yerekeza i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri.Yahagaze bwa mbere muri Namibia nta kibazo igize.

- Mu mahanga
  • June 17th 2019 at 04:31

TP Mazembe yongeye gutumirwa muri CECAFA I Kigali nyuma y'amahano iheruka kuhakorera

By Dusingizimana Remy

Ikipe ya TP Mazembe iheruka gukorera amahano I Kigali muri 2010 ubwo umukinnyi wayo Tresor Mputu yakubitaga umusifuzi w'umunya-Ethiopia,yongeye gutumirwa muri CECAFA Kagame Cup uyu mwaka kugira ngo isimbure amakipe yo muri Tanzania yateye inyoni amahirwe yo kwitabira iri rushanwa.

- Imikino /

β€œSobanukirwa uburyo wamanika ibibazo byawe ku ijambo ry' Imana nkuko wiyambura imyenda yawe ukayimanika ahantu runaka”: Rev./Ev. Eustache Nibintije

By Ubwanditsi

Umukozi w'Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y'ivugabutumwa yise β€œNibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry'Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

- Kwamamaza /

KAMONYI:Gerard yiyiciye umukobwa bari bagiye kurushinga yaramaze no gufata irembo

By Martin Munezero

Mu masaha ya mugitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019, nibwo abaturage bo mu mudugudu wa Gihembe, mu kagari ka Buhoro ho mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, babyutse babikirwa urupfu rw'umukobwa witwaga Delphine bivugwa ko yiciwe mu rugo rw'umuvugabutumwa yari yahurijwemo n'umusore witwa Gerard bendaga gukora ubukwe, ndetse ngo yamwishe umunsi bari basigaye ari bonyine ngo banoze iby'ubukwe bwabo byari birimbanyije cyane ko hari haramaze no kubaho imihango yo gufata irembo.

- Mu Rwanda /

Manzi Thierry yavuze byinshi ku kibazo cy'agahimbazamusyi katumye banga gukora umwiherero wa Marines FC

By Dusingizimana Remy

Kapiteni wa Rayon Sports,Manzi Thierry yemeje ko we na bagenzi be banze gukora umwiherero[ local] wo kwitegura umukino wo kwishyura baraye batsinzemo Marines FC ibitego 2-1 kubera ko batarishyurwa agahimbazamusyi ko ku mukino wa AS Kigali ndetse n'ubanza wa Marines FC.

- Imikino
  • June 17th 2019 at 03:06
❌