WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayubukungu

Inama 10 zagufasha kwiyubakamo ubumuntu no gutera imbere vuba

By Ubukungu

Imyitwarire y'umuntu n'imigenzereze ye ni kimwe mu bimufasha kugena ahazaza he. Uko umuntu yitwara nabi ni nako aba ashyira mu kaga ubuzima bwe, mu gihe nyamara imyitwarire myiza y'umuntu imusunikira ku mahirwe, imigisha no kugera ku byiza mu buzima bwe.

Kwiyubakamo ubumuntu no kwiyumvamo ubushobozi ni intambwe nziza ifasha umuntu kugera ku ntego ze mu buzima. Dore inama 10 zagufasha kwiyubakamo ubumuntu no gutera imbere vuba.

1. Igihe urakaye ntukihutire gufata icyemezo kuko uyobowe n'uburakari kwiyobora aheza biramugora.

2. Igihe ujijinganya utabona neza icyo gukora aho guhuzagurika shaka akanya ko gutuza no kwitaza abandi utekereze neza ubone igisubizo.

3. Igihe ubukene buguteye umuntu runaka akakuguriza amafaranga, jya uzirikana kumwishyura kandi umwishyurire igihe kuko ari ejo ari ejobundi uzongera umukenere burya ibibazo ni ibihoraho wihemurwa n'ikibazo kizagaruka.

4. Nutera umukobwa inda, ntuziyumvishe ko umuteye inda gusa ahubwo uzumve ko wowe nawe mwatangiye urugendo rwo kuzana umuntu mushya kuri iyi si. Aho guhunga no kwihakana uwo wabeshyaga urukundo, shikama nk'umugabo kandi wikureho umugayo wo kuzagira umwana ukugaya.

5. Abakunegura bose si ko baba bakubeshyera, burya umuntu uzavuga intege nkeya zawe, aho gushwana nawe uzagerageze kuba mwiza kurushaho, nurangiza n'ibanga ryinshi umusabe ko ikibi akubonyeho ajya akikubwira mu ibanga ugikosore ataguteje rubanda.

6. Burya twese tuzapfa kandi tubitinya kimwe. Ubabaye wese ubishoboye uzamufashe kandi intwari mu gukunda mugenzi wayo isumba intwari ijana mu kurasana.

7. Icyo ushoboye uzagikore kandi ugikunze cyane cyane impano yawe uzirikane kuyikoresha uko bikwiriye.

8. Ntabwo amafaranga akemura ibibazo byose mu buzima, bityo rero uzirinde guhemuka kubera yo.

9. Kuba wowe ni wowe wa mbere bifitiye akamaro. Igihe ushaka kwisuzugura nta muntu uzakubaha kandi nutagaragaza akamaro kawe kuri iyi si abandi bazaheraho bakuzimanganya.

10. Ufite impano n'ubwenge bihagije kugira ngo ntiwicwe n'inzara kuri iyi si. Igihe utabona aho kwerekeza, pfukama hasi usenge Imana niyo rumuri rumurikira abatazigera bayoba.

Amabuye y'agaciro azinjiza miliyari 1260RWf mu myaka irindwi iri imbere

By Ubukungu

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ngo buragenda bwongera umusaruro kubera ikoranabuhanga ryashyizwemo ku buryo muri 2024 umusaruro wabwo uzagera kuri Miliyari 1260RWf.

Byatangarijwe mu biganiro byahuje zimwe mu nzego za Leta n'abakora umwuga wo gucukura amabuye y'agaciro, bikaba byahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ku itariki ya 04 Ukuboza 2017.

Francis Gatare, umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe mine,peteroli na gaz (RMB), avuga uko iyo ntego izagerwaho nubwo ihanitse. Agira ati “Icya mbere ni ukuzamura ikoranabuhanga mu kuyungurura umusaruro kuko hari mwinshi ujyana n'ibitaka n'amazi yakoreshejwe mu buryo butanoze. Ibi byonyine bishobora kongera umusaruro birenze 50%.”

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje andi mabuye atari asanzwe azwi mu gihugu cyacu. Icyo ni icyizere cy'umusaruro ufatika mu gihe abashoramari bazaba batangiye kuyacukura, tukumva iriya ntego tuzayigeraho ndetse ikaba yanarenga.”

Kalima Jean Malic, umuyobozi w'ihuriro nyarwanda ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro (RMA) avuga ko biteguye nk'abacukuzi ngo iriya ntego igerweho. Ati “Twebwe turiteguye, tugomba gukora cyane kugira ngo iyo ntego Leta yifuza izagerweho kuko natwe abacukuzi tuzaba duteye imbere. Tuzongerera amahugurwa abacukuzi cyane ko hari n'abo tujya twohereza hanze hagamijwe ubumenyi butuma umusaruro wiyongera.”

Hubakimana Thomas, ufite ikigo gicukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Ruhango, avuga ko hari byinshi yungukiye muri iyo nama bituma agiye kongera umusaruro. Agira ati “Ngiye kongera ingufu mu byo nkora, niba nabonaga toni imwe mu kwezi ngere kuri ebyiri. Ngiye kongera abakozi b'abahanga n'ikoranabuhanga ku buryo umusaruro uzazamuka mu buryo bugaraga nanjye niteze imbere.”

Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwinjizaga miliyoni 200 z'Amadorari ya Amerika (Miliyari 170RWf) buri mwaka aturutse mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Ibyemezo by'inama y'abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

By Ubukungu

None tariki ya 5 Ukuboza 2017, inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Dore imyanzuro yafashe:

1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano igeze.

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje:

a) Ishyirwaho ry'Ikigo Mpuzamahanga cy'i Kigali gishinzwe Ibikorwa by'Ubucuruzi n'Imari (Kigali International Financial Center/KIFC);

b) Uburyo burambye bwo gushakira umutungo wunganira gahunda y'ubwisungane mu kwivuza;

c) Politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n'ingamba zo kuyishyira mu bikorwa;

d) Politiki y'Igihugu y'Itangwa ry'impeta z'ishimwe;

e) Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'Umushoramari “Gatare Tea Company Ltd” yerekeranye n'ubufatanye mu gucunga amashyamba ya Leta akurikira: Nyankenke A, Nyankenke B, Gakomeye, Shungwe, Mutazimiza, Shariyo, Shariyo-Rwambogo, Shariyo-Matare na Rwanyamwaso aherereye mu mirenge ya Mahembe, Kanjongo na Macuba mu Karere ka Nyamasheke.

f) Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'Umushoramari “Rwanda Mountain Tea (RMT) Ltd” yerekeranye n'ubufatanye mu gucunga amashyamba ya Leta akurikira: Mashya IA, Mashya IB, Mashya IC, Mashya II, Rutare na Gapfunsi aherereye muri Gishwati mu Turere twa Ngororero na Nyabihu.

g) Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Rwanda Energy Group (REG) yerekeranye no gucunga no gufata neza inganda za Leta z'amashanyarazi umunani
(8) zikurikira: Nyabarongo, Jabana I; Jabana II; Mukungwa I; Ntaruka; Nshili; Nyabahanga na Gatsata.

4. Inama y'Abaminisitiri yemeje Imishinga y'Amategeko ikurikira:

a) Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni ijana na makumyabiri n'imwe n'ibihumbi ijana na mirongo itatu na birindwi z'amadolari y'Abanyamerika (121.137.000 USD) agenewe gahunda irambye yo gukwirakwiza amazi n'ibikorwa by'isukura;

b) Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ihagarariye Africa Growing Together Fund, yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itanu z'amadolari y'Abanyamerika (50.000.000 USD) agenewe gahunda irambye yo gukwirakwiza amazi n'ibikorwa by'isukura;

c) Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'lkigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu za Units of Account (60.000.000 UA) agenewe gahunda yo guteza imbere ubumenyi n'ubucuruzi;

d) Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 04 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni mirongo inani n'umunani n'ibihumbi magana atanu z'Amadetesi (88.500.000 DTS) agenewe gahunda ya mbere yo gutera inkunga politiki y'iterambere y'urwego rw'ingufu;

e) Umushinga w'Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 14/2008 ryo ku wa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry'abaturage n'itangwa ry'ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

a) Iteka rya Perezida rigena imiterere, imitangire n'imenyekanisha ry'Impeta z'Ishimwe;

b) Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo, imishahara n'ibindi bigenerwa Abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB);

c) Iteka rya Minisitiri w'Intebe rivana ubutaka mu mutungo rusange wa Leta buri kuri hegitari 155, 9 buherereye mu murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke rikabushyira mu mutungo bwite wayo no kubutanga bitanyuze mu ipiganwa bugahabwa Umushoramari Gisakura Tea Company;

d) Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku Rwego rw'Ibanze. Abo ni :

1. Madamu IGENA Marie Louise;

2. Madamu UWIMANA Angelique;

3. Bwana TWAGIRAYEZU Ildephonse.

e) Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryemerera Bwana SEBUDANGA Augustin wari Chief Cabinet Notes Taker muri Serivizi za Minisitiri w'Intebe kujya mu kiruhuko cy'izabukuru;

f) Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryemerera Bwana RUTAKAMIZE Joseph wari Umuyobozi wa Serivisi ya Porogaramu y'Ishami ry'Ubumenyi n'Ubugeni mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) kujya mu kiruhuko cy'izabukuru;

g) Iteka rya Minisitiri rishyiraho Koleji z'Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro: Koleji ya Kigali, Koleji ya Ngoma, Koleji ya Karongi, Koleji ya Huye, Koleji ya Tumba, Koleji ya Musanze, Koleji ya Gishari na Koleji ya Kitabi.

6. Inama y'Abaminisitiri yashyize Bwana KARANGWA Charles ku mwanya wa Director of Public Institutions Accommodation and Office Management Unit mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe Guteza imbere imiturire/RHA.

7. Mu Bindi:

a) Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Inama Nkuru y'Abana ya 12 ku rwego rw'Igihugu iteganyijwe ku itariki ya 7 Ukuboza 2017 ikazabera mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni: “Uburere buboneye: inkingi yo kubaka u Rwanda twifuza”.

b) Minisitiri w'Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko:

 Ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru “Amavubi” iri mu marushanwa ya CECAFA arimo kubera muri Kenya kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 17 Ukuboza 2017. Ikipe y'Igihugu “Amavubi” iri mu itsinda rya A hamwe n'Amakipe y'Ibihugu bya Kenya, Libiya, Tanzania na Zanzibar.

 Ikipe y'Isonga Academy yitabiriye Amarushanwa yiswe “Tournoi International du District d'Abidjan” yahuje amakipe y'ingimbi 12 y'umupira w'amaguru yo muri Afurika n'Uburayi. Iyo mikino iteganyijwe kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 6 Ukuboza
2017.

c) Minisitiri w'Urubyiruko yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko:

 Gahunda y'Itorero “Urunana rw'Urungano” iteganyijwe kubera i Gabiro kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2017. Muri uyu mwaka, iri Torero rizahuza urubyiruko rusaga 500 ruzava hirya no hino mu Gihugu n'urundi rusaga 100 ruzava mu bindi bihugu. Ibiganiro muri iryo Torero bizibanda ku gukunda igihugu,
kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza Ubumwe
n'Ubwiyunge.

 Gahunda y'Intore mu biruhuko yatangiye tariki ya 25/11/2017 ikazasozwa tariki ya 13/01/2018. Iyi gahunda igamije kurinda urubyiruko kwishora mu bikorwa birwangiza muri ibi bihe by'ibiruhuko rushyirwa muri gahunda ziruteza imbere harimo kwigishwa indangagaciro z'umuco nyarwanda, guteza imbere impano zarwo, kwirinda ibiyobyabwenge, kwita ku isuku aho rutuye, kugira uruhare mu kubaka ibyumba by'amashuri n'ibindi.

d) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ingengabihe y'amashuri Abanza n'Ayisumbuye igizwe n'ibyumweru 39 bigabanyijwe mu bihembwe bitatu ku buryo bukurikira:

 Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira tariki ya 22 Mutarama 2018, kirangire tariki ya 29 Werurwe 2018;

 Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira tariki ya 16 Mata 2018, kirangire tariki ya 03 Kanama 2018.

 Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki ya 21 Kanama 2018, kirangire tariki ya 23 Ugushyingo 2018.


Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE,
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri

Abize ubukanishi barabuvuga imyato

By Ubukungu

Abanyeshuri barangije kwiga ubukanishi mu ishuri ryigenga rya EMVTC Remera muri Gasabo bemeza ko butanga akazi gahoraho kandi kinjiza amafaranga vuba.

Babitangaje ubwo abarirangijemo bahabwaga impamyabushobozi zabo zemewe n'Ikigo cy'igihugu giteza imbere imyuga n'ubumenyingiro (WDA), ku cyumweru tariki 03 Ukuboza 2017. Abahawe impamyabushobozi ni abanyeshuri 382 bize ubukanishi bw'imodoka mu gihe cy'umwaka umwe, muri bo abakobwa bakaba ari 30.

Uwineza Aline waje muri iryo shuri arangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ahamya ko akunze umwuga we. Agira ati “Ndi mu iyimenyerezamwuga nakoraga neza, ku buryo n'abankuriye mu igaraje bampaga ku mafaranga twinjije nkikenura.” Akomeza agira “Abandi bakobwa na bo nibatinyuke baze bige, bakore cyane kuko udakoze ntacyo wageraho kandi bazabishobora kuko na twe twabigezeho.”

Mugenzi we ati “Kera hari abavugaga ko umuntu yiga imyuga ari uko ibindi byamunaniye. Ubu si ko bimeze, nk'ubukanishi butanga akazi gahoraho, akazi katagira ‘pansiyo' ndetse katanagira amasaha ari ko gatanga n'amafaranga mu gihe gito.”

Umuyobozi w'ishuri ryigenga rya EMVTC Remera, Nshimiye Jacques avuga ko abanyeshuri barangije muri icyo kigo badatinda kubona akazi. Ati “Kugeza ubu mu banyeshuri basaga 950 twasohoye, 80% bafite akazi kabahemba. Benshi mu basigaye bakomeje muri kaminuza kuko hari abaza hano barangije amashuri yisumbuye bashaka kumenya umwuga w'igihe gito.”

Akomeza agira ati “Kugira ngo tubone integanyagisho tubifashwamo na WDA bigatuma dushobora gushyira mu bikorwa gahunda zo kwigisha imyuga nk'uko Leta ibyifuza ndetse tukanayishimira kubera inama itugira.” Yongeraho ariko ko bagifite ikibazo gikomeye cy'abarimu b'inzobere mu kwigisha ubukanishi ndetse no kutagira ibikoresho bihagije abanyeshuri bimenyererezaho kuko ngo bihenze cyane.

Kimenyi Burakari, umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gasabo yabahamagariye kuzaba inyangamugayo mu mirimo yabo. Agira ati “Murasabwa kuba inyangamugayo, mukagira ubupfura no gukunda akazi, mwirinde gushaka gukira vuba.” Akomeza agira ati “Umukiriya ntazakubwire kumugurira icyuma gishya ngo umugurire igishaje, hari ababikora. Ubunyangamugayo n'ubwenge mufite ni byo bizatuma ibyo mukora ibiramba.”

"Made in Rwanda" ku ibere: Ubu igiye kwegukana 65% by'amasoko ya Leta

By Ubukungu

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko hari gukorwa impinduka zigamije kuzamura urwego rw'inganda, kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda birusheho guhabwa umwihariko mu masoko ya leta, kurusha ibiva hanze. Ubu noneho leta irateganya kwegurira 65% by'amasoko yayo ibikorerwa mu Rwanda.

Guverinoma y'u Rwanda iheruka gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko umushinga w'itegeko rigenga amasoko ya leta, urimo ingingo ziha amahirwe yihariye ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byaba bikozwe n'Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bahafite inganda.

Hagendewe ku itegeko ryari risanzweho, ibikorerwa mu Rwanda bihabwa amahirwe mu masoko ya leta, aho biba bifite inyongera ya 10% y'amahirwe mu ipiganwa. Ni ukuvuga ngo ukorera mu gihugu ashobora kurenzaho nka 9% ku giciro cye kandi akaba ariwe utsindira isoko kubera ko afite rya 10% ry'inyongera y'amahirwe kuko akorera mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Minisitiri Munyeshaka yavuze ko itegeko rishya rirarushaho gutanga amahirwe ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ugereranyije n'iby'ahandi. Yakomeje agira ati “Twarivuguruye kugira ngo turusheho guha amahirwe ibicuruzwa byacu bikorerwa mu gihugu. Twabiteganyije mu nzego ebyiri z'ingenzi. Ku bicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu, kimwe n'ibikorerwa mu nganda z'abanyamahanga ziri mu gihugu.”

“Mu kuvugurura itegeko, ku bufatanye n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe amasoko ya leta (RPPA), twifuzaga kubaka uburyo bwo gukurikirana ngo turebe ko nibura 65 ku ijana by'amasoko ya leta yagenerwa ibikorerwa imbere mu gihugu. Igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa.”

Minisitiri Munyeshyaka yanakuyeho impungenge ku buziranenge bw'ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bizagenda bihabwa umwihariko usesuye, ngo hato bitazahabwa isoko bidashobora gukoreshwa mu buryo burambye. Yakomeje agira ati “Ako ni n'akazi gasigaye ku bakorera ibicuruzwa mu gihugu ngo bazamure urwego rw'ibyo bakora. Ikigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) nacyo kizabafasha mu gukemura ibibazo by'ubuziranenge, ikoranabuhanga rikenewe n'uburyo bwo gupfunyika.'

Iryo tegeko ngo rizakora mu gihe ibicuruzwa bihanganira isoko bizaba binganya ubwiza, habone kubaho igicuruzwa gihabwa umwihariko. Ati “Ntabwo hazigera habaho kwirengagiza ubuziranenge bw'igicuruzwa.”

Ibiciro by'amashanyarazi bigeye kongera kuvugururwa

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko ukuboneka kw'amashanyarazi n'igiciro cyayo bikunze kugaragazwa nk'imwe mu mbogamizi ku nganda zo mu gihugu biri kuvugutirwa umuti. Yagize ati “Turi muri gahunda yo kureba uko hajyaho ibiciro bishya ku mashanyarazi mu nganda. Hari no gushakwa uburyo bwafasha Ikigo Gishinzwe Ingufu kumenyesha abafatabuguzi mbere y'igihe amashanyarazi agiye kubura, kugira ngo bafate ingamba kubyo bari gukora.”

“Hari kuganirwa ku biciro by'amashanyarazi ku nganda, ku buryo muri Mutarama umwaka utaha tuzaba twabonye ibitekerezo bya nyuma twashingiraho. Nasaba abacuruzi kuba bihanganye. Guverinoma izi neza iki kibazo kandi iri kugikurikirana.”

Ugendeye ku biciro bisanzwe by'amashanyarazi, inganda nini zishyura 83 Frw kuri kilowatt, abafite inganda ziciriritse bakishyura 90 Frw kuri kilowatt, mu gihe abafite inganda nto bishyura 126 Frw kuri kilowatt.

Munyeshyaka yanavuze ko inganda zifite ibibazo ku kubona ibyo zikoresha zivanamo ibindi bicuruzwa rimwe na rimwe n'umusaruro wazo ntube mwiza, biterwa no kutabona ibyo zikoresha mu buryo buhoraho, nko mu nganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Usanga ngo koperative zakabaye zitanga ibyo bikoreshwa mu nganda nazo zifitemo ibibazo. Yavuze ko nka guverinoma bifuza gufasha mu kunoza imikorere za koperative, kuko hari ibibazo by'imiyoborere bigira ingaruka ku rwego rwose muri rusange.

Urwego rw'ibikorerwa mu Rwanda rukomeje kuzamuka ari nako rugabanya icyuho cy'ibitumizwa n'ibyoherezwa mu mahanga, kuko nko mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka, cyagabanyutseho 25%.

Abazunguzayi bakuwe mu muhanda baracyakomerewe no kubona igishoro

By Ubukungu

Abahoze bacururiza mu mihanda bazwi ku izina ry'abazunguzayi bagasiye bakorera mu masoko bubakiwe muri Nyarugenge bifuza kongererwa igishoro kugira ngo bakore bakunguka ntibazongere gusubira mu muhanda.

Abatangaza ibyo ni abakorera mu masoko bubakiwe muri Nyabugogo. Iyo ubasanzemo ubona abenshi bafite ibicuruzwa bike bakavuga ko biterwa n'uko nta gishoro gihagije bafite ngo bongere imari.

Uwimana, umwe muri bo umaze igihe gito avuye mu muhanda, avuga ko ikibazo kibakomereye ari ukubura igishoro. Agira ati “Nkiri mu muhanda nacuruzaga 2000RWf nkabasha gutunga abana banjye, ariko hano mu isoko ntibikunda hasaba menshi. Tubonye uwatwishingira bakatuguriza twakora twunguka kandi tukishyura neza, natwe mu muhanda ntituhishimiye kuko haba ibibazo byinshi.”

Mugenzi we ati “Nk'ubu ibi ncuruza baranyizera nkabifata ntishyuye (babyita ‘dovize'), namara kugurisha nkajya kwishyura uwabimpaye wenda nkungukaho 1000RWf cyangwa 2000RWf byo kurya, urumva ko nta terambere nta gishoro. Nibura mbonye ibihumbi 200RWf nakora nkiteza imbere.” Akomeza avuga ko mu isoko ari heza kuko bakora ntacyo bikanga, kandi ko n'abakiriya basigaye babagana ari benshi kuko abazunguzayi bagabanutse cyane mu muhanda no muri gare.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney , avuga ko hari uburyo bafashamo abo bantu babahuza n'amabanki. Agira ati “Tumaze iminsi tuganira na bo tubashishikariza kwegera amabanki no kwishyira hamwe kugira ngo babone igishoro.”

Akomeza agira ati “Igisigaye ni ukuganira n'ayo mabanki ku bijyanye n'ingwate binyuze muri gahunda ya ‘Gira ubucuruzi', amafaranga twabakodesherezaga ibibanza akaba ari yo banki zibaguriza bakayishyura agahabwa n'abandi.” Yongeraho ko intera bagezeho bakura abazunguzayi mu muhanda ishimishije n'ubwo batarawuvamo bose. Ati “Aho tugeze ubu harashimishije kuko tugeze nibura kuri 95% dukura abazunguzayi mu muhanda. Gusa ntitwirara kuko bakiwurimo ariko n'abinangira bakomeza gufatwa hifashishijwe inzego z'umutekano n'abandi babishinzwe kugeza bawuvuyemo burundu.”

Hashize umwaka bamwe mu bazunguzayi bavuye mu muhanda, bajya gukorera mu masoko bubakiwe n'Akarere ka Nyarugenge. Aho bacururizaga mbere ntacyo bishyuzwaga ariko ubu batangiye kujya basorera ibibanza bacururizamo.

Ibintu ukwiriye kwitondera mu ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga

By Ubukungu

Ha mbere umuntu wasangaga agira amakenga y'ingutu agiye gushyira ahagarara cyangwa se y'icyo agomba kuvana kuri internet n'impamvu zacyo ariko ubu ibintu bisigaye bisa nk'aho byose bidatekerezwaho.

Ku mbuga nkoranyambaga hari ibyaha byinshi bihakorerwa ndetse n'abantu b'abagome baba bashaka kugukuririra mu byago cyangwa se kugutekaho umutwe bakazifashisha.

Imbuga nkoranyambaga ubwazo si mbi ariko ikibi ni uburyo usanga abantu baha urwaho abo batekamutwe bazikoresha mu kuborohereza kubona amakuru n'ibindi bakwifashisha. Uburyo bwose waba ukoreshamo imbuga nkoranyambaga hari ibyo uba ugomba kwitondera.

Kwirinda gukoresha umubare w'ibanga umwe hose

Nubwo ari byiza kugira umubare w'ibanga umwe ku mbuga nkoranyambaga, kuri za email kuko bikurinda kubyibagirwa ariko bifite n'ingaruka mbi kuko iyo bikundiye abajura bo kuri internet kugera hamwe n'ahandi hose bihita biborohera kuhagera.

Nanone kandi abantu bagirwa inama yo kujya bakoresha umubare w'ibanga ugoranye kuba watahurwa, ukaba byibuze uvanze inyuguti n'imibare.

Kirazira gutanga umubare wawe w'ibanga

Abantu benshi usanga ntacyo bibabwiye guha umubare w'ibanga inshuti zabo za hafi. Nubwo waba ubizeye ko bataguhemukira ariko bashobora kutabyitaho ngo bayibike cyangwa bayisibe aho wayiboherereje bigatuma n'umuntu utatekerezaga ayibona, akakwinjirira. Iyo rero uwo mubare w'ibanga ubonywe n'abatakwifuriza ibyiza, urabyumva nawe ibikurikiraho.

Kwitwararika kuri ‘links'

Links zimwe ziherekanwa hari ubwo ziba zifite ibibazo ku buryo kuzihererekanya no kuzifungura bishobora kukugiraho ingaruka.

Abajura bo kuri internet (hackers) bakunze kohereza link, ukayisanga nko kuri email yawe cyangwa se mu butumwa bugufi, uba ugomba kutazitaho ngo uzifungure kuko zishobora kuguteza ibibazo bakinjira mu mabanga yawe.

Guhuza imbuga nkoranyambaga zose

Nubwo usanga abantu bose babikora, icyo ashyize ku rubuga rumwe kikajya no ku zindi mbuga nkoranyambaga akoresha, iyo ubirebye witonze usanga atari byiza na gato. Iyo urebye usanga zimwe zidakoresha amagambo angana, udafite abagukurikira bameze kimwe n'imvugo zikoreshwaho zitandukanye. Biba byiza iyo buri rubuga urukoresheje ukwarwo, ukamenya n'ibyo uha abagukurikira.

Hari ibyo ushobora gutanga ntibyumvwe kimwe kuko wabitanze aho utagombaga kubitanga ndetse ubutumwa bwose umuntu asanga ahantu agasanga burasa, amagambo ku magambo usanga butishimirwa, igihe nta mwimerere bufite.

Amashirakinyoma ku kiyaga kizahangwa i Nyabugogo

By Ubukungu

Igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali cyashyizwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013, kigaragaramo igice kizaba kigizwe n'ikiyaga gihangano kizahera ahahoze ari ‘parc industriel' kugeza mu gishanga cya Nyabugogo. Benshi bibazaga aho imirimo yo guhanga iki kiyaga yaba yarahereye ariko noneho umujyi wa Kigali watangaje ko ugikora inyigo y'umushinga w'iki kiyaga.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, yatangarije itangazamakuru ko bitebuke mu gishanga cya Nyabugogo hazahangwa ikiyaga. Yagize ati « Si inzozi ni umushinga ufatika kandi uzashyirwa mu bikorwa nubwo ntakubwira ngo igihe iki n'iki uzaba warangiye. Ikiyaga kizava hariya hahoze ari muri ‘parc industriel' kize mu gishanga cya ‘point lourd' cyose kigende kigere muri kiriya gishanga cya Nyabugogo.»

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mushinga uri gukorerwa inyigo n'Umujyi wa Kigali ufatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije ‘REMA'. Akomeza avuga ko mu gihe kitarenze umwaka umwe n'igice abafite ibikorwa muri icyo gice kizajyamo ikiyaga kizahangwamo bakazaba bimuwemo kuko batangiye ibiganiro n'umujyi no kubabarira byaratangiye.

Iyo nyigo y'imiterere y'iki kiyaga ngo izagaragaza uko kizaba giteye, kikaba cyakubakwa nk'umushinga wa wa leta cyangwa mu bufatanye bwayo n'abikorera kuko cyaba ari igikorwa kizabyazwa inyungu. BIteganyijwe ko icyo kiyaga kizaba gikikijwe n'ubusitani abantu baruhukiramo, hakanabera ibindi bikorwa bitandukanye by'imyidagaduro.

Ku wa 19 Nyakanga 2017, ubwo perezida Kagame yiyamamarizagaga i Nyabugogo, yizeje abantu ibihumbi n'ibihumbi bari baje kumusanganira yuko mu myaka 7 iri imbere Nyabugogo izahindura isura. Yongeye kuvuga ko Nyabugogo igaragaza isura y'umuryango w'Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Yagize ati “Aha turi Nyabugogo, ibihakorerwa, abahari mwese, ubu ngubu Nyabugogo ni ikimenyetso cya East African Commmunity. Aha muri ibi bice byose n'ibihakorerwa hari abaturuka Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi hirya no hino hose. Rero ni ikimenyetso cy'ukuntu dushaka uko u Rwanda rukura rugatera imbere ariko noneho dufatanya n'abaturanyi n'abanyamahanga…”

Nta gushidikanya iki kiyaga nikimara guhangwa i Nyabugogo kizaba kimwe mu byiza nyaburanga bitatse umujyi wa Kigali kandi kizagira uruhare mu kwinjiza amafaranga binyuze mu bikorwa by'ubushabitsi n'ubukerarugendo bugishamikiyeho. Iki kiyaga kandi kizagira uruhare mu guhindura isura y'umujyi wa Kigali by'umwihariko agace ka Nyabugogo.

RDB igiye guhemba ibyiciro 8 by'abashoramari

By Ubukungu

Ikigo k'igihugu k'iterambere (RDB) kiratangaza ko kigiye guhemba abashoramari bo mu byiciro 8, mu rwego rwo kubashimira ko bakoze neza ndetse no mu buryo bw'imikoranire myiza.

Nk'uko bisobanurwa n'Umuyobozi w'iki kigo, Clare Akamanzi, mu kiganiro n'itangazamakuru, ngo iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwereka abashoramari banini n'abaciriritse ko igihugu kizirikana ibyo bakora birimo kugiteza imbere no kwiteza imbere ubwabo ndetse bakanatanga imirimo. Ati “Ubusanzwe RDB ifite umuco wo gutanga ibihembo ku bantu bakoze neza n'abatanga serivisi nziza, kuri iyi nshuro tukaba tuzahemba ibyiciro 8 by'abashoramari bazaba bagaragaye ko bahize abandi.”

Akamanzi yagarutse ku ruhare rw'abikorera mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda, abashishikariza kongera imbaraga no gukomeza kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw'igihugu mu byiciro byose.

Umuyobozi wungirije wa RDB ushinzwe ibikorwa, Hategeka Emmanuel, yasobanuye neza ibyiciro bizaba bigomba kwitabira aya marushanwa yamaze gutangira, kwiyandikisha bikazasozwa tariki ya 10 Ukuboza 2017. Yagize ati “Ubundi kwiyandikisha mu marushanwa ku byiciro binyuranye by'abashoramari byaratangiye, bizasozwa tariki ya 10 Ukuboza 2017, maze abatsindiye ibihembo babihabwe tariki ya 12 Mutarama 2018.” Yavuze ko muri ibyo byiciro by'abashoramari harimo umushoramari w'umwaka, akaba ari uwageze ku ishoramari riruta abandi.

Hari ikiciro cy'umucuruzi wohereje mu mahanga ibicuruzwa ku rugero ruciriritse ariko bifite inyongeragaciro igaragara. Muri ayo marushanwa kandi hazahembwa umushoramari w'udushya.

Hari n'ikiciro cy'umushoramari muto w'umwaka, ufite imyaka itarenze 35. Muri ayo marushanwa kandi hazaba harimo ikiciro cy'umushoramari wahize abandi mu gukora no gucuruza ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda.” Hategeka yongeyeho ko hari n'ikiciro cy'abashoramari ba serivisi, ubukerarugendo, ibigo by'imari, iby'ubwishingizi n'ibindi.

Umuyobozi wungirije muri RDB avuga ko abo bireba baziyandikisha banyuze ku rubuga rwa RDB, bagashyiraho amakuru aberekeye bitewe n'ibyo babazwa, nyuma bikazashyikirizwa abakemurampaka, bagahitamo abakwiye ibyo bihembo bagendeye ku barusha abandi, abatowe bakongera bagashyikirizwa ku nshuro ya nyuma abakemurampaka 3 bazaba bagomba kwemeza ibyo aba mbere bakoze.

Bamwe mu bari muri ibi byiciro bitabiriye imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda baganiriye n'Imvaho Nshya ku bijyanye n'aya marushanwa, bishimiye ko hagiye kubaho amarushanwa azanitabirwa n'ikiciro cyabo, bavuga ko bishimye ko na cyo kitibagiranye kandi ko basanga ibyo bakora bihabwa agaciro gakomeye.

Bizimana Hamdan ukora inkweto, akaba aturuka mu karere ka Nyarugenge, yagize ati “Sinishimye kuko ari jye uzabona igihembo cya mbere, ahubwo nshimishijwe n'uko ikiciro cyacu k'ibikorerwa mu Rwanda kitibagiranye mu rwego rw'abashoramari, bigaragaza ko igihugu kiduha agaciro ku byo dukora, ndetse ni n'uburyo bwo kudushishikariza kwigira no kwihesha agaciro.”

Mukakabano Sifa na we ucuruza ibikorerwa mu Rwanda, yishimira ko Leta y'u Rwanda yabahaye urubuga rwo gukoreramo ndetse ngo n'isoko rikaba rihari, akanishimira kurushaho ko ikiciro cy'abashoboramari b'imbere mu gihugu bakora bakanacuruza ibikorerwa mu Rwanda batibagirana.

Ati “Ubu ni bumwe mu buryo bwinshi bwo guteza imbere ibikorerwa iwacu mu Rwanda, bizarushaho kugira agaciro ndetse n'umurimo dukora utange ikizere.”
Abashoramari banini n'abaciriritse ni bamwe mu bagira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, bakaba bashishikarizwa kwitabira aya marushanwa.

❌