WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayRUHAGOYACU.com

Musanze FC yahagamye AS Kigali mu maso ya Masudi, Police FC itsindwa na AS Muhanga yazamutse uyu mwaka

Imikino isoza umunsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, AZAM Rwanda Premier League 2018/19 yabaye kuri iki Cyumweru, isize gutungurwa gukomeye ku ikipe ya Police FC yatsindiwe i Muhanga ibitego 2-1 mu gihe kuri Stade ya Kigali, ikipe y'Umujyi yanganyije na Musanze FC igitego 1-1.

Muri uyu mukino wabereye i Nyamirambo, Musanze FC yakiniraga imbere y'abafana bayo batari bake, dore ko yamanukanye coaster zigera kuri esheshatu z'abafana mu gihe AS Kigali yari ifite abafana umunani gusa n'abandi bake baje kwihera ijisho, yihariye iminota myinshi y'igice cya mbere cy'umukino.

Ubwugarizi bwarimo Uwamungu Mussa na Dushimumugenzi Jean bwagize amahirwe ku mupira bananiwe guhagarika mu masegonda 100 ya mbere gusa umukino utangiye, Ndarusanze Jean Claude ateye ishoti umupira ukurwaho na Mbarushimana Emile mbere yo kuwufata neza n'ibiganza bye. Musanze FC yahise ikanguka, itangira gukinisha ikipe y'abanyamujyi, aho babonye umupira wahinduwe na Barirengako Frank, uruhukira mu biganza bya Bate Shamiru. Mu minota 20 ibanza, Musanze FC y'umutoza Ruremesha Emmanuel, yari imaze kurema uburyo bugera kuri bune bugana ku izamu, aho Mohamed Med na Mugenzi Cedrick bahaye akazi gakomeye ubwugarizi bwa AS Kigali n'umunyezamu Bate Shamiru mbere y'uko Barirengako Frank abona ubundi buryo ku mupira mwiza yahinduye mu izamu, Cedrick ashatse gushyiraho umutwe uramusumba, urarenga.

Ndarusanze Jean Claude wabaye rutahizamu mwiza wa shampiyona ishize, yongeye kubona uburyo bwo gushyira imbere AS Kigali, umupira awutera hanze ku munota wa 28, aza gukosorwa na Imurora Japhet watsindiye Musanze FC habura iminota itanu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, aho yacomekewe umupira mwiza na Med, aroba Bate wagiye mu rundi ruhande. Iminota y'ikiruhuko, ni yo yabaye itandukaniro rinini mu gihe Musanze FC yari iyoboye umukino kuko yaje kwishyurwa mu masegonda 80 gusa, amakipe yombi avuye kuruhuka, igitego cyatsinzwe na Ndarusanze n'umutwe, umupira mwiza wahinduwe na Fuadi Ndayisenga.

JPEG - 566.7 kb
Bate umupira wavuyemo igitego waje awureba
JPEG - 831.8 kb
Umaze kumucaho waruhukiye mu nshundura

Imurora Japhet yishimira igitego Imurora Japhet yishimira igitego
Musanze FC bishimira igitego cyabo cyabonetse mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhukaMusanze FC bishimira igitego cyabo cyabonetse mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka

JPEG - 960.6 kb
Yatangiye kubwira ba myugariro be ko batamubaniye

Musanze FC bongeye kugaruka mu mukino, basatira ikipe y'umutoza Mateso Jean De Dieu dore ko Masudi Djuma azatangira akazi kuri uyu wa Mbere, Barirengako Frank ahusha ubundi buryo bwiza, aho byanashobokaga ko bahabwa penliti, ariko umusifuzi arabyirengagiza. AS Kigali yashoboraga kuyobora umukino ku munota wa 50 ubwo Ndarusanze yatsindaga igitego ariko bigaragara ko yarayemo. Mbere gato y'uko umukino umara isaha bakina, Ruremesha yakoze impinduka Umugande Kylene Mohamed Med asimburwa n'umunya-Cameroun Nkondjock Rene Donald mu gihe ku ruhande rwa AS Kigali, Mateso yakuyemo Fuadi Ndayisenga, asimburwa na Benedata Janvier ku munota wa 64.

JPEG - 703.7 kb
Umutoza mushya wa AS Kigali Irambona Masudi Djuma yakurikiranye imikinire y'ikipe ye

Habura iminota 20 ngo umukino urangire, Iradukunda Laurent yasimbuye Mugenzi Cedrick ku ruhande rwa Musanze FC yongeye guhusha ubundi buryo bwiza bwabonetse kuri Nkondjock Rene Donald. Nsabimana Eric ‘Zidane' yagize amahirwe make ubwo yabonaga ishoti rye rikomeye yateye, rica hirya gato y'izamu mbere y'uko ikipe ye yongera gukora impinduka; Muhozi Fred asimbura Murengezi Rodrigue. Kibengo ‘Mbaraga' Jimmy yakabaye yatsindiye AS Kigali igitego cy'intsinzi ubwo haburaga iminota wa 12 ngo umukino urangire, ariko ku bw'amahirwe make umupira ukurwamo n'umunyezamu Emile, ujya muri koruneri itagize icyo itanga. Habura iminota icyenda ngo umukino urangire, Niyonzima Jean Paul 'Robinho' yasimbuye Nkondjock Rene Donald wari umaze iminota 23 mu kibuga, gusa uburyo bumwe bwabonetse mu minota yari isigaye ntibwagira icyo bihundira ku musaruro amakipe yombi yari afite.

JPEG - 964.2 kb
Muganga mukuru wa Rayon Sports Cgarles Mugemana nawe yakurikiranye umukino

Ni iki kiza gukurikiraho?

Musanze FC izakira APR FC mu mukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona uzabera kuri Stade Ubworoherane kuwa Gatandatu mu gihe AS Kigali yo izerekeza i Nyakarambi gukina na Kirehe FC.

Ku bindi bibuga, AS Muhanga yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yakiriye Police FC, iyizimanira ibitego 2-1. Bizimana Yannick na Aime Ntirushwa batsindiye iyi kipe y'umutoza Abdou Mbarushimana wari mu rugo mu gihe Eric Ngendahimana yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku ruhande rw'ikipe ya Police FC itozwa n'umunya-Zambia Albert Joel Mphande. Undi mukino wahuje Marines FC na Bugesera FC kuri Stade Umuganda, banganya igitego 1-1. Tuyishime Benjamin yafunguye amazamu ku gitego cyabonetse kuri penaliti yo ku munota wa 26 mu gihe Rucogoza Djihad yishyuriye abashyitsi mu gice cya kabiri cy'umukino.

JPEG - 1.2 Mb
Ikipe AS Kigali yabanjemo

AS Kigali: Bate Shamiru 21, Harerimana Rachid Leon 3, Niyomugabo Claude 14, Rurangwa Mossi 4, Bshira Latif 5, Nsabimana Eric 8, Muregenzi Rodrigue 7, Ndayisenga Fuadi 10, Ntamuhanga Tumaine 12, Ndarusanze Jean Claude 11, Mashingilwa Kibengo Jimmy 16.

Abasimbura: Nizeyimana Alphonse 1, Kanamugire Moses 2, Ntate Djumaine 17, Muhozi Fred 13, Nshimiyimana Marc Govin 15, Benedata Janvier 27 na Nininahazwe Fabrice 9.

JPEG - 1.3 Mb
Ikipe yabanjemo ku ruhande rwa Musanze FC

Musanze FC: Mbarushimana Emile 1, Harerimana Obed 17, Habyarimana Eugene 2, Uwamungu Mussa 20, Dushimumugenzi Jean 24, Nduwayo Valeur 13, Mugenzi Cedric 22, Gikamba Ismaël 5, Kylene Mohamed Med 23, Barirengako Frank 6, Imurora Japhet 7

Abasimbura: Ndayisaba Olivier 32, Shyaka Philbert 14, Hakizimana François 3, Nkondjock René Donald 21, Niyonzima Jean Paul 9, Iradukunda Laurent 16, Niyonkuru Ramadhan 8.

JPEG - 729.7 kb
Ni umukino utoroheye ba myugariro ba AS Kigali
JPEG - 717.6 kb
Bate Shamiru yigaragaje muri uyu mukino nubwo yaje kwinjizwa igitego
JPEG - 935.4 kb
Bate yagiye atabara kenshi ikipe ye ya AS Kigali
JPEG - 638.8 kb
Nsabimana Eric Zidane wakinaga ugarira

JPEG - 802.7 kb
Ndarusanze Jean Claude yatsinze iki gitego
JPEG - 851.4 kb
Atangiye kukishimira
JPEG - 797.6 kb
Umusifuzi wo ku ruhande amwereka ko yaraririye
JPEG - 672.6 kb
Izuba ryari ryinshi byasabaga Mbarushimana Emile wa Musanze gukinga ikiganza ku maso ngo abone neza
JPEG - 995.3 kb
Abatoza ba AS uhereye ibumoso Higiro Thomas , Mateso ndetse na Kodo
JPEG - 635.3 kb
Iri cenga baryita Cobo
JPEG - 871.7 kb
Zidane agarura umupira wari ugiye kurenga
JPEG - 715.8 kb
Umutoza Masudi Djuma wasimbuye Eric Nshimiyimana aganira n'uzamwungiriza Nshutiyamagara Ismael Kodo nyuma y'umukino
JPEG - 687.1 kb
Migi nawe yakurikiranye uyu mukino
JPEG - 807.2 kb
Hategekimana Bonheur (hagati) kuri uyu mukino ntabwo yabonetse muri 18 ba AS Kigali
JPEG - 591 kb
Perezida wa Gicumbi Antoine Dukuzumuremyi "Birabakoraho" nawe ashobora kuba yatangiye gufana Gicumbi
JPEG - 817.7 kb
Umutoza wa Kiyovu Sports Cassa Mbungo Andre nawe yari ahari
JPEG - 716.2 kb
Uwahoze ari umutoza wungirije wa Rayon Gatera Moussa nawe yari ahari
JPEG - 309.9 kb
Abatoza ba APR FC bari bahabaye uhereye ku mutoza mukuru Dr Petrovic
JPEG - 525.6 kb
N'umwungiriza yarebaga umukino yandika
JPEG - 530.7 kb
Kuri Mulisa we ntibisaba kwandika
JPEG - 556.7 kb
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amvubi Mashami Vincent nawe yakurikiranye umukino
JPEG - 1011.8 kb
Perezida wa Musanze Tuyishimire Placide "Trump" (hagati) yari yaherekeje ikipe ye
JPEG - 684.7 kb
Ukora uko ushoboye ngo bibe umutuku n'umukara
JPEG - 641.1 kb
Musanze yari yamanukanye Coasters zirindwi
JPEG - 971.7 kb
Iri darapo rya Musanze ryazamuwe kenshi muri stade ya Kigali
JPEG - 811.8 kb
Musanze ifite abafana bakomoka mu nguni zose z'isi
JPEG - 1 Mb
Indoro y'umufana ushaka intsinzi
JPEG - 551.5 kb
AS Kigali yari yakoze ku nkorokoro z'abafana bayo nubwo Musanze yabagoye cyane

JPEG - 684.1 kb
Mateso wari wungirije Eric Nshimiyimana niwe watoje ikipe ya AS Kigali ,iyo igitutu cyakurenze hari igihe wisanga mu kibuga
JPEG - 512.1 kb
Kodo amwungirije
JPEG - 396.9 kb
Uyu mufana yaje yitwaje amatara ku buryo iyo umuriro uza kugenda ngo yari gucana aye
JPEG - 1.2 Mb
Umukinnyi wo hagati Niyonzima Ally ushobora kuva muri AS Kigali nawe yakurikiranye umukino
JPEG - 1020.3 kb
Nyuma y'umukino abanya Musanze bafashe amafoto y'urwibutso mu kibuga banganyirijemo na AS Kigali iwayo

Umunsi wa Mbere wa shampiyona ARPL 2018/19

Kuwa Gatanu

  • APR FC 2-0 Amagaju FC

Kuwa Gatandatu

  • Etincelles 0-1 Rayon Sports
  • Gicumbi FC 0-0 Espoir FC
  • Mukura VS 1-0 Sunrise FC
  • Kirehe FC 0-2 Kiyovu SC

Ku Cyumweru

  • As Muhanga 2-1 Police FC
  • As Kigali 1-1 Musanze FC
  • Marines FC 1-1 Bugesera FC

AMAFOTO: NTARE Julius

  • October 21st 2018 at 13:06

Mukura VS y'abakinnyi 10 yatsinze Sunrise, Rayon Sports na Kiyovu SC zikura amanota hanze

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ciza Hussein mu gice cya mbere cy'umukino, cyahesheje Mukura Victory Sports intsinzi ya mbere ku mukino wa mbere iyi kipe yakinnnye muri shampiyona ya 2018/19, yawakiriyemo Sunrise FC kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatandatu.

Ciza Hussein yatsinze iki gitego ku munota wa 17 w'umukino ku mupira mwiza wavuye mu ruhande rw'ibumoso uhinduwe na Iradukunda Bertrand, ni nyuma y'uko Sunrise FC batari babashije kubyaza umusaruro uburyo bw'umupira w'umuterekano babonye hafi y'izamu ryari ririnzwe na Rwabugiri Omar, Jules Ulimwengu agatera umupira hanze mu gihe na Djuma Iddy Saidi yagerageje ishoti ku ruhande rwa Mukura Victory Sport mu minota ya mbere y'umukino, umupira ukajya hanze.

Sunrise FC yarimo amasura mashya, yabonye uburyo butandukanye bwashoboraga kuyifasha kujya mu karuhuko bamaze kwishyura igitego, gusa uburyo burimo ishoti ryatewe na Uwambazimana Leon ku munota wa 30, umupira ufatwa na Rwabugiri Omar mu gihe na Niyonshuti Gad yafashe icyemezo cyo kwinjirana ba myugariro ba Mukura, bikarangira umupira ushyizwe muri koruneri ndetse n'ubundi buryo bwageragejwe na Jules Ulimwengu, umupira ufatwa na Omar. Rugirayabo Hassan yahinduye umupira mwiza ku ruhande rwa Mukura, uruhukira mu biganza bya Gahungu, umunyezamu wa Sunrise FC.

Mukura VS yatangiye umwaka mushya wa shampiyona yakira Sunrise FC kuri Stade ya HuyeMukura VS yatangiye umwaka mushya wa shampiyona yakira Sunrise FC kuri Stade ya Huye

Mbanzumutima yagerageje kandi undi mupira ugana mu izamu, uturutse mu ruhande rw'iburyo ubwo igice cya kabiri cyari kimaze gutangira, ku bw'amahirwe make ujya hanze, hari mbere y'uko Iddy Djuma na we afata icyemezo cyo kuzamukana umupira wenyine hagati y'abakinnyi ba Sunrise, ateye ishoti umupira uca ku ruhande rw'izamu.

Mukura Victory Sports bakinnye iminota isaga 31 y'umukino yari isigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga, ubwo Nkomezi Alexis yahabwaga ikarita ya kabiri y'umuhondo akiniye nabi Mbanzumutima Mamadou, icyemezo cyafashwe n'umusifuzi Kagabo Ahmed utagiye yumvikana n'abafana ku byemezo bitandukanye byafashwe mu mukino.

Sunrise FC y'umutoza Bisengimana Justin yahise yungukira ku buke bw'abakinnyi ba Mukura Victory Sports, ibashyiraho igitutu cyavuyemo n'umupira w'umuterekano watewe na Uwimana Emmanuel Nsoro, bawukuraho ugarutse usanga Vivien wateye ishoti rikomeye mu izamu umupira ujya hejuru. Nzayisenga Jean d'Amour wahoze muri Rayon Sports, yabonye ubundi buryo bwiza ku ruhande rwa Sunrise FC, gusa na we umupira yahinduye ushyirwa muri koruneri n'umunyezamu Rwabugiri Omar.

Abafana ba Mukura VS bari baje gushyigikira ikipe yabo mu mwaka mushya wa shampiyonaAbafana ba Mukura VS bari baje gushyigikira ikipe yabo mu mwaka mushya wa shampiyona

Nyuma yo kubona ko hagati ha Sunrise FC hafite ingufu nyinshi kurusha ah'ikipe ye, umutoza wa Mukura Haringingo Francis yakoze impinduka za mbere ku munota wa 67, Munyakazi Youssuf Lule ajya mu mwanya wa Ciza Hussein wakoreweho amakosa menshi muri uyu mukino. Ntibyahagaritse Sunrise FC yongeye kubona ubundi buryo ubwo Mushimiyimana Regis yateraga ishoti, umupira ukajya hanze mbere y'uko Niyonshuti Gad atera coup-franc nziza ku ruhande rwa Sunrise FC, umupira ugonga umutambiko w'izamu ujya hanze.

Hasigaye iminota igera muri 16 ngo umukino urangire, Twizerimana Onesme yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa Mukura Victory Sport, asimbuye Mutebi Rachid mu gihe ku ruhande rwa Sunrise FC, Mutwewingabo Fidele yasimbuye Landry habura iminota 10 ngo umukino urangire. Onesme yananiwe kubyaza amahirwe uburyo yabonye ku makossa yakozwe na Mushimiyimana Regis watakaje umupira, umupira ari we nyine awutera mu biganza by'umunyezamu mu gihe na Duhayindavyi Gael yagerageje ishoti umupira ujya hanze.

Bisengimana Justin utoza Sunrise FCBisengimana Justin utoza Sunrise FC
Haringingo Francis Christian utoza Mukura VS ari kumwe na Rwaka Claude umwungirijeHaringingo Francis Christian utoza Mukura VS ari kumwe na Rwaka Claude umwungirije

Mukura Vctory Sport yakomeje kuryama ku gitego cyayo, icunganwa n'iminota ya nyuma, bakora impinduka za nyuma aho Lomami Frank yinjiye mu kibuga asimbura Iradukunda Bertrand wavunitse ku munota wa 85. Jules Ulimwengu yabonye uburyo bwa nyuma bwabonetse mu mukino ku munota wa kabiri w'ine y'inyongera, umupira ufatwa na Rwabugiri Omar. Amanota asigara kuri Stade ya Huye.

Ni iki kiza gukurikiraho?

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona, Mukura Victory Sport izakirwa na Rayon Sports mu mukino uzabera i Kigali ku Cyumweru gitaha mu gihe Sunrise FC yo izakira Gicumbi FC i Nyagatare, kuwa Gatandatu.

Ku bindi bibuga, Rayon Sports yakuye amanota i Rubavu, ihatsindiye Etincelles yari mu rugo, igitego 1-0 cya Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa cyenda mu gihe Kiyovu Sports yatsindiwe na Ngirimana Alexis na Habyarimana Innocent yatsindiye Kirehe FC iwayo ibitego 2-0. Gicumbi FC yari yakiriye Espoir FC y'umutoza Okoko, banganya 0-0.

Mukura Victory Sport: Rwabugiri Omar, Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Iragire Saidi, Nshimirimana David, Nkomezi Alexis, Iddy Djuma Saidi, Mutebi Rashid, Iradukunda Bertrand, Ciza Hussein (C) na Duhayindavyi Gael.

Abasimbura: Wirondja Ismael, Lomami Frank, Munyakazi Youssuf, Ndizeye Innocent, Twizerimana Onesme, Tubane James, Gashugi Abdoul Karim.

Sunrise FC: Habarurema Gahungu, Nzayisenga J D'Amour, Niyonshuti Gad, Mushimiyamana Regis (C), Tuyisenge Niyonkuru Vivien, Uwambazimana Leon, Ndikumana Landry, Mbanzumutimana Mamadou, Babuwa Samson, Uwimana Emmanuel, Ulimwengu Jules.

Abasimbura: Itangishaka Jean Paul, Sinamenye Cyprien, Mucyo Junior Didier, Mutwewingabo Fidele, Hakizimana Arnaud, Mutabazi Hakim, Niyonshuti Modeste.

  • As Muhanga vs Police FC
  • As Kigali vs Musanze FC
  • Marines FC vs Bugesera FC

APR FC yahawe igikombe yegukanye, itangira shampiyona nshya itsinda Amagaju

Nyuma y'amezi atatu n'iminsi isaga 22 begukanye shampiyona y'umwaka ushize w'imikino, APR FC yashyikirijwe igikombe cyayo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2018, ari na wo munsi hatangiye shampiyona nshya, batsinda Amagaju FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yegukanye shampiyona y'umwaka w'imikino 2017/18 mu mpera z'ukwezi kwa gatandatu, umunsi umwe mbere y'uko yerekeza muri CECAFA Kagame Cup yabereye mu gihugu cya Tanzania. Iyi kipe y'ingabo z'igihugu, yagombaga gukinira umukino wa nyuma usoza shampiyona i Rusizi, yakirwa na Espoir FC.

APR FC yashyikirijwe igikombe cya 17 cya shampiyona yegukanye mu mwaka ushize w'imikino 2017/18APR FC yashyikirijwe igikombe cya 17 cya shampiyona yegukanye mu mwaka ushize w'imikino 2017/18

Biturutse ku bwumvikane bw'amakipe yombi, umukino wabereye kuri Stade Amahoro, APR FC iwukina ifite amanota 63 mu gihe AS Kigali bari bahanganye yagiye i Musanze, nayo ifite icyizere cy'igikombe kuko yari ku mwanya wa kabiri n'amanota 60 mbere y'umunsi wa nyuma wa shampiyona.

APR FC yatsinze Espoir FC ibitego 3-0 yegukana shampiyona ifite amanota 66 mu gihe AS Kigali yo yahagamwe na Musanze FC, bakanganya igitego 1-1, isoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri, ndetse irushwa amanota atanu.

Umuhango wo gutanga iki gikombe cya 17 ku ikipe ya APR FC, wabaye kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali, uyobowe na Perezida wa FERWAFA Sekamana Jean Damascene ari kumwe n'umuyobozi wa Azam TV mu Rwanda Ndagano Faradjallah, ibirori byabihijwe n'imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali, igatuma bitangira bikerewe.

Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi ahereza igikombe Visi Perezida w'ikipe ye Gen.Maj. Mubaraka MugangaKapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi ahereza igikombe Visi Perezida w'ikipe ye Gen.Maj. Mubaraka Muganga
Umuyobozi wa Azam TV mu Rwanda Ndagano Faradjallah ashyikiriza Migi sheke ya miliyoni 25 nk'ikipe yegukanye shampiyonaUmuyobozi wa Azam TV mu Rwanda Ndagano Faradjallah ashyikiriza Migi sheke ya miliyoni 25 nk'ikipe yegukanye shampiyona

Nyuma yo gushyikirizwa igikombe, APR FC yakinnye n'Amagaju FC mu mukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona watangiye i saa Kumi n'imwe zibura iminota mike, iwutsinda ku bitego 2-0 bya Hakizimana Muhadjili wanatowe nk'umukinnyi w'umwaka ushize mu Rwanda, kuwa Gatanu mu gihe ikindi gitego cyatsinzwe na Nshuti Savio Dominque. Ibitego byombi byinjiye mu gice cya mbere ku munota wa 6 n'uwa 12.

APR FC: Ntaribi Steven, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Rugwiro Herve, Ngabo Albert, Mugiraneza Jean Baptiste (c), Buteera Andrew, Hakizimana Muhadjili, Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio na Issa Bigirimana.

Amagaju FC: Muhawenayo Gady,Ndikumana Tresor (c), Mugisha Josue Alberto, Irambona Fabrice, Kagabo Ismi, Manishimwe Jean de Dieu, Safari Christophe, Dusabe Jean Claude, Biraboneye Aphrodis, Munyentwari Charles na Usengimana Jean Pierre.

  • Etincelles vs Rayon Sports
  • Gicumbi FC vs Espoir FC
  • Mukura vs Sunrise FC
  • Kirehe FC vs Kiyovu SC

Ku Cyumweru

  • As Muhanga vs Police FC
  • As Kigali vs Musanze FC
  • Marines VS vs Bugesera FC

Amafoto: APR FC

Masudi Djuma yaba yagizwe umutoza wa AS Kigali yifuzaga Andreas Spier

Irambona Masudi Djuma wari umutoza wungirije muri Simba SC yo muri Tanzania yaba yagizwe Umutoza mukuru w'ikipe ya AS Kigali yari imaze kurambagiza abandi barimo Andreas Spier, Mbungo Cassa Andre, Seninga Innocent na Haringingo Francis.

Nyuma yo gusezererwa ku mirimo ye kwa Eric Nshimiyimana mu cyumweru gishize, Masudi Djuma yagaragaye ku kibuga cy'imyitozo ya AS Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2018, benshi bakemeza ko yamaze guhabwa amasezerano yo gutoza iyi kipe.

Masudi Djuma na Nshutiyamagara Ismail Kodo, umutoza wungirije muri AS Kigali (Ifoto: IGIHE)Masudi Djuma na Nshutiyamagara Ismail Kodo, umutoza wungirije muri AS Kigali (Ifoto: IGIHE)

Icyakora Masudi Djuma yahakanye aya makuru, akavuga ko yari yagiye kwirebera imyitozo gusa, ibintu benshi bafashe nko kudashaka kugaragaza ukuri ku miterere y'ahazaza he, dore ko byanavugwaga ko yaba ari mu biganiro n'ikipe ya Rayon Sports ngo ayerekezemo mu gihe yaba idashoboye kumvikana n'Umutoza wayo Robertinho kubirebana n'umushahara we.

Mu cyumweru gishize ni bwo Masudi Djuma yatandukanye n'ikipe ya Simba SC nyuma yo kutumvikana n'umutoza Umubiligi Patrick Uassems yari yungirije, wamushinjaga kuba ari we ukunzwe n'abafana cyane bikaba bituma atamwumvira, ibintu bamwe bafata nk'ishyari.

Masudi Djuma yakundwaga cyane n'abafana ba Simba SCMasudi Djuma yakundwaga cyane n'abafana ba Simba SC

Masudi yabaye umukinnyi w'icyamamare mu Burundi no mu Rwanda, cyane cyane mu makipe ya APR FC na Rayon Sports yabereye Kapiteni nyuma akanayibera umutoza wungirije mu 2016, nyuma akaza no kuyibera umutoza mukuru maze akayihesha igikombe cy'Amahoro.

Nyuma yo kutumvikana n'abayobozi ba Rayon Sports yaje guhita asezera ku mirimo ye maze yerekeza muri Simba SC yari amazemo umwaka umwe, dore ko yagezemo tariki ya 19 Ukwakira 2017, asimbura umutoza wungirije Jackson Mayanja, agakorana n'umutoza mukuru Joseph Omog wo muri Cameroun waje kwirukanwa asimburwa n'Umufaransa Pierre Lechantre batwaranye igikombe cya shampiyona mbere y'uko yirukanwa hakaza Umubiligi Patrick John Aussems.

Bivugwa ko Ivan Minnaert wakoranye na Masudi bwa mbere nk'abatoza ba Rayon Sports ari we watumye yirukanwa muri Simba SCBivugwa ko Ivan Minnaert wakoranye na Masudi bwa mbere nk'abatoza ba Rayon Sports ari we watumye yirukanwa muri Simba SC

  • October 17th 2018 at 12:53

UGB BBC yateguye irushanwa rya 'Legacy Tournament' hibukwa abayishinze

Guhera tariki 26 kugeza 28 Ukwakira 2018 muri Petit stade hazabera imikino y'irushanwa ryiswe ‘Legacy Tournament' ryateguwe n'ikipe ya UGB BBC ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka abahoze ari abayobozi b'iyi kipe banayishinze.

Ni abagabo babiri bafashije Basketball y'u Rwanda gutera imbere guhera mu mwaka wa 1995 kugeza 2007.

Shampiyona Aimable, yahoze ari umyobozi mukuru w'ikigo cy'amashuli cya Lycée De Kigali (LDK), yanashinze kandi ikipe ya Basketball y'iki kigo cya LDK aho yari na we muyobozi wayo.

Shampiyona Aimable wari umuyobozi wa UGB BBCShampiyona Aimable wari umuyobozi wa UGB BBC

Nizeyimana Jean de Dieu yakinnye Basketball anaba umutoza mu makipe agiye atandukanye harimo na UGB BBC, yatoje kandi LDK, KCBC yanatoje kandi ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

Bombi bari mu bashinze ikipe ya UGB BBC, aho Shampiyona Aimable yari umuyobozi mukuru wayo mu gihe Nizeyimana yari umutoza.

Nizeyimana yitabye Imana mu mwaka wa 2007 naho Shampiyona yitaba Imana muri 2004.

Nizeyimana Jean de Dieu yabaye umutoza wa UGB BBCNizeyimana Jean de Dieu yabaye umutoza wa UGB BBC

Iri rushanwa ryateguwe rizakinwa n'amwe mu makipe asanzwe akina shampiyona mu bagabo no mu bagore, abakanyuijijeho ndetse n'icyiciro cy'abato.

Ikipe ya mbere mu bagabo no mu bagore zizahabwa igikombe na sheke ingana n'amafaranga ibihumbi magana atanu y'u Rwanda (500.000 FRW) naho mu bakanyujijeho no mu bato bo bazahabwa igikombe gusa.

Amakipe azitabira irushanwa:

Abagabo: PATRIOTS BBC, APR BBC, UGB, REG BBC, IPRC-Kigali BBC, ESPOIR BBC
Abagore: IPRC-South BBC, UBUMWE BBC, THE HOOPS-Rwanda, APR Women

Abakanyujijeho: ESPOIR BBC, UGB, PATRIOTS, CSK

Abato: Lycée De Kigali na College St André.

  • October 17th 2018 at 12:21

Ibikoresho n'ubumenyi buke, icyita rusange ku bigo bitoza abana gukina umupira w'amaguru

Ibikoresho bidahagije ndetse n'ubumenyi kuri benshi mu batoza abana mu bigo bibigisha gukina umupira w'amaguru, ni byo bibazo rusange abayobozi babonye mu rugendo bari bamazemo ukwezi basura ligues zose zigize Ijabo Ryawe Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukwakira 2018, Abayobozi ba IJabo Ryawe Rwanda basuye Ligue ya 4 igizwe n'Ibigo byigisha abana gukina umupira w'amaguru (Centres) mu Ntara y'Amajyaruguru, iyi ikaba ari na yo ya nyuma isuwe, dore ko ari na yo nshya.

Umuyobozi wa IjaboRyawe Rwanda yibukije abahagarariye ibigo bitoza abana ko mu kunoza imikorere bagomba kubanza kugira inzego z'ubuyobozi zihamye kandi zikorana nezaUmuyobozi wa IjaboRyawe Rwanda yibukije abahagarariye ibigo bitoza abana ko mu kunoza imikorere bagomba kubanza kugira inzego z'ubuyobozi zihamye kandi zikorana neza

Nk'uko Sheikh Hamdan Habimana, Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda yabitangarije RuhagoYacu, mu rugendo bakoze hamwe n'Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru mu Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Eng.Alexis Redumptus Nshimiyimana, hari ibibazo rusange basanze muri ibyo bigo, ibi bikaba inzitizi ku hazaza h'umupira w'amaguru mu gihe byaba bidakemutse byihuse.

Sheikh Hamdan Habimana yagize ati “Ibibazo rusange twabonye ni ibikoresho bidahagije, ikindi ni amahugurwa ku batoza. Usanga mu kuri ari abantu bitanga kandi bakorana ubushake akazi kabo ariko bakeneye amahugurwa ahagije kuko umupira w'abana ni ryo shingiro ry'umupira w'amaguru kandi igiti kigororwa kikiri gito.”

“N'ubwo hari ababihuguwemo ariko si ku rwego rushimishije. Turatekereza ko tugomba gukora ubuvugizi buhagije bikazamuka, kuko ubu twavuga ko ari nko ku rwego rwa 30%, ndifuza ko nko mu mwaka umwe twaba tugeze kuri 70% kugirango abana koko bahabwe ibibakwiye kandi ntawe utanga icyo adafite.”

Abahagarariye ibigo bitoza abana mu Ntara y'Amajyaruguru (Ligue 4) mu ifoto y'urwibutso n'abayobozi ba Ijabo Ryawe RwandaAbahagarariye ibigo bitoza abana mu Ntara y'Amajyaruguru (Ligue 4) mu ifoto y'urwibutso n'abayobozi ba Ijabo Ryawe Rwanda

Imipira yo gukina idahagije, ibibuga bike cyangwa bidatunganyije mu duce tumwe na tumwe ndetse n'ibindi bikoresho bifasha abana kwiga neza gukina umupira w'amaguru mu buryo bugezweho, ni byo abahagarariye ibigo bitoza abo bana bagejeje ku buyobozi bwa Ijabo Ryawe Rwanda, ibi bikazaba ari byo byibandwaho mu gukora ubuvugizi mu nzego bireba.

Ijabo Ryawe Rwanda ni ihuriro ry'ibigo byigisha abana gukina umupira w'amaguru mu Rwanda, rikaba rigizwe n'abanyamuryango basaga 200 bakorera mu bice byose by'u Rwanda, muri Ligues ziteye kimwe n'inzego zisanzwe z'Ubutegetsi, aho ligue imwe iba igizwe n'ibigo bikorera mu Ntara ndetse n'Umujyi wa Kigali, abakorera mu Karere kamwe bakaba bagize Zone.

Abahagarariye ibigo bitoza abana banasobanuriwe ibisabwa ngo 'Centre de Formation' ibe yemeweAbahagarariye ibigo bitoza abana banasobanuriwe ibisabwa ngo 'Centre de Formation' ibe yemewe

Hashize iminsi hinubirwa umusaruro w'ikipe y'igihugu Amavubi, aho benshi batunga agatoki imitegurire yayo, bakavuga ko itegurwa ari uko igiye mu marushanwa, Ijabo Ryawe Rwanda ikaba yitezweho igisubizo kirambye kizatuma u Rwanda na rwo ruba indahangarwa mu mupira w'amaguru.

  • October 17th 2018 at 12:03

Liverpool yategeye indege yihariye Naby Keita wavunikiye i Kigali

Nyuma yo kuvunikira mu mukino wahuzaga ikipe y'igihugu cye n'Amavubi y'u Rwanda, umunya-Guinea Naby Keita yategewe indege yihariye n'ikipe ya Liverpool, ahta asubizwa mu gihugu cy'u Bwongereza igitaraganya.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bo Liverpool igenderaho, ariko na we akaba yiyongereye mu bafite ibibazo bitandukanye by'imvune, nyuma ya Mohamed Salah, Sadio Mane na Virgil Van Djik.

Naby Deco Keita wabanjemo mu mukino w'umunsi wa kane w'amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2019 izabera muri Cameroun, u Rwanda rwanganyijemo na Guinea igitego 1-1 kuri uyu wa Kabiri, yakinnye iminota 45 gusa y'umukino.

Naby Keita hagati ya Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul/ Foto: Hardi UwihanganyeNaby Keita hagati ya Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul/ Foto: Hardi Uwihanganye
Naby Keita yishyushya mbere y'umukino/ Foto: Ntare JuliusNaby Keita yishyushya mbere y'umukino/ Foto: Ntare Julius

Mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Keita yagize imvune, ajya kuvurirwa hanze n'abaganga mbere y'uko asubira mu kibuga gato, igice cya mbere kirarangira. Mu kujya kuruhuka, uyu mukinnyi yagiye ahetswe ku mugongo na mugenzi we ndetse ntiyagaruka mu kibuga kuko yahise asimburwa na Soumah Yeydouba.

Uyu mukinnyi yamaze kwerekeza mu Bwongereza, aho yategewe indege yihariye umukino ukirangira kugira ngo ajye gukurikiranwa n'inzobere z'abaganga b'iyi kipe.

Soumah Seydouba wasimbuye Naby Keita acungira hafi Manishimwe Djabel/ Foto: Hardi UwihanganyeSoumah Seydouba wasimbuye Naby Keita acungira hafi Manishimwe Djabel/ Foto: Hardi Uwihanganye
Naby Keita Deco yavunitse ku munota wa 45 ajya kuvurirwa inyuma y'izamu ry'u Rwanda/ Foto: Hardi UwihanganyeNaby Keita Deco yavunitse ku munota wa 45 ajya kuvurirwa inyuma y'izamu ry'u Rwanda/ Foto: Hardi Uwihanganye
Naby Keita yahise ategerwa indege yihuse umukino ukirangira/ Foto: Ntare JuliusNaby Keita yahise ategerwa indege yihuse umukino ukirangira/ Foto: Ntare Julius

Naby Keita ni umwe mu bakinnyi bahenze ikipe ya Liverpool, aho yamuguze muri Nyakanga uyu mwaka kuri miliyoni 48 z'ama-pound, imukuye muri RB Leipzig.

Liverpool ya gatatu ku rutonde rwa Premier League n'amanota 20 nyuma y'imikino 8, ifite umukino izasuramo Huddersfield kuwa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018.

  • October 17th 2018 at 01:17

Ngama Emmanuel wa AS Kigali agiye kwerekeza muri Hull City yo mu Bwongereza

Rutahizamu w'Umurundi Ngama Emmanuel wakiniraga ikipe ya AS Kigali ashobora gusubira mu Bwongereza, aho yifuzwa n'ikipe ya Hull City yo mu cyiciro cya kabiri, ikaba yamutangaho agera ku bihumbi 220 by'ama-pound ni ukuvuga, asaga gato miliyoni 220 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ngama Emmanuel yatsinze ibitego birindwi muri shampiyona iheruka, mu mwaka we wa mbere akinira ikipe ya AS Kigali yari yagezemo avuye muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wakiniye Reading FC yo mu Bwongereza mu bakiri bato, ashobora gusubira mu Bwongereza, aguzwe n'ikipe ya Hull City kuri ubu ibarizwa ku mwanya wa nyuma mu makipe 24 akina icyiciro cya kabiri, English Championship.

Ngama yageze muri AS Kigali avuye muri Mukura Victory SportsNgama yageze muri AS Kigali avuye muri Mukura Victory Sports

Ngama w'imyaka 27, yavukiye mu Ngagara mu mujyi wa Bujumbura, yatangiriye umupira mu ikipe nto Inter Petrol mu 2000 atangira ubuzima bwa ruhago mu ikipe nkuru ya Prince Louis, yavuyemo ajya muri Atletico.

Uyu yaje kwerekeza muri Reading mu Bwongereza, agaruka mu Burundi mu gihe cy'amezi 6 abona kujya mu Bubiligi muri FC V Dende. Avuye mu Bubiligi, Ngama yaje mu Rwanda muri Nyanza Fc yo mu Rwanda na Etincelles.

JPEG - 1 Mb
Ngama Emmanuel amaze imyaka itatu mu Rwanda

Mu 2014, Ngama yari muri URA Fc ya Uganda ayivamo ajya muri Leopards ya Kenya atatinzemo kuko yahise yerekeza muri Tusker yavuyemo aza muri MVS bagatandukana mu mwaka ushize w'imikino ayimazemo amezi 16, ni nyuma y'uko yari yayigezemo muri Mutarama 2016.

FERWAFA na Azam TV batangaje abazavamo abahize abandi muri Shampiyona y'u Rwanda 2017/18

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ku bufatanya n'umuterankunga waryo, Azam TV, bamaze gutangaza urutonde rw'abahatanira ibihembo by'umwaka ushize w'imikino 2017/18 mu Rwanda, umuhango uzabera kuri Kigali Marriot Hotel kuwa Kane tariki ya 18 Ukwakira saa 18:00.

Uru rutonde rwaraye rushyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, rurimo icyiciro cy'umukinnyi w'umwaka, umukinnyi ukiri muto wigaragaje kurusha abandi, umutoza w'umwaka, n'umutoza wigaragaje kurusha abandi mu gihe kandi na Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali watsinze ibitego 15 muri shampiyona, azahembwa.

Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutangwa ibi bihembo mu Rwanda, uhereye mu 2006, aho ku nshuro ebyiri ziheruka, igihembo cyegukanwe n'umurundi Kwizera Pierrot wakiniraga Rayon Sports kuri ubu akaba abarizwa muri shampiyona ya Qatar.

Kwizera Pierrot wakiniraga Rayon Sports yabaye umukinnyi w'umwaka mu nshuro ebyiri ziherukaKwizera Pierrot wakiniraga Rayon Sports yabaye umukinnyi w'umwaka mu nshuro ebyiri ziheruka
Azam TV ifatanyije na FERWAFA bazatanga ibi bihembo ku nshuro ya gatatuAzam TV ifatanyije na FERWAFA bazatanga ibi bihembo ku nshuro ya gatatu

Abazahembwa batowe n'abatoza 16 ba shampiyona y'u Rwanda; Azam Rwanda Premier League, ba kapiteni b'amakipe 16 n'abanyamakuru 16 batoranyijwe n'Ishyirahamwe ry'abanyamakuru mu Rwanda, AJSPOR. Muri buri cyiciro hari hatowe abagera kuri batanu, bahuje amajwi yose, bahitamo batatu ba mbere bazahatanira igihembo. Kuri uwo munsi kandi nibwo hazatangazwa n'ikipe y'umwaka n'ayo izahabwa ibihembo.

Mu bijyanye n'ibihembo, umukinnyi w'umwaka azahabwa miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda, Ndarusanze watsinze ibitego byinshi ahabwe ibihumbi 750,000. Umukinnyi ukiri muto wahize abandi azahabwa ibihumbi 500,000 mu gihe abazatoranywa mu ikipe y'umwaka buri umwe azahabwa ibihumbi 100,000.

Muhadjiri Hakizimana na Bizimana Djihad bahataniye igihembo cy'umukinnyi w'umwakaMuhadjiri Hakizimana na Bizimana Djihad bahataniye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka
Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali ni we watsinze ibitego byinshi muri shampiyonaNdarusanze Jean Claude wa AS Kigali ni we watsinze ibitego byinshi muri shampiyona

Umwaka w'imikino ushize mu Rwanda, shampiyona yatwawe na APR FC na yo izahabwa igikombe ku munsi wa mbere wa shampiyona ya 2018/19, kuwa Gatanu bakira Amagaju FC kuri Stade ya Kigali.

Urutonde rw'abahatanira ibihembo mu mwaka w'imikino 2017/18

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi

  1. Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali)- Ibitego 15

Umukinnyi w'umwaka

  • 1. Bizimana Djihad (APR FC, ubu yaguzwe na Waasland-Beveren yo mu Bubiligi)
  • 2. Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali)
  • 3. Hakizimana Muhadjiri (APR FC)

Umunyezamu w'umwaka

  • 1. Rwabugiri Omar (Mukura VS)
  • 2. Kimenyi Yves (APR FC)
  • 3. Bate Shamiru (AS Kigali)

Umukinnyi ukiri muto (U-21) w'umwaka

  • 1. Buregeya Prince (APR FC)
  • 2. Muhire Kevin (Rayon Sports FC)
  • 3. Byiringiro Lague (APR FC)

Umutoza w'umwaka

  • 1. Ljubomir Ljupko Petrovic (APR FC)
  • 2. Haringingo Christian Francis (Mukura VS)
  • 3. Ruremesha Emmanuel (Musanze FC)

Umutoza wigaragaje mu mwaka ushize w'imikino

  • 1. Ruremesha Emmanuel (Musanze Fc)

  • 3. Mphande Joel Albert (Police FC)
  • October 17th 2018 at 00:02

Minisitiri Uwacu yasabye imbabazi nyuma yo kubura indirimbo y'igihugu cya Guinea bakina n'u Rwanda

Minisitiri w'Umuco na Siporo mu Rwanda Madame Uwacu Julienne yasabye imbabazi nyuma y'aho habuze indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zagombaga kuririmbwa mbere y'uko umukino Amavubi y'u Rwanda yakiriyemo Syli National ya Guinea kuri uyu wa Kabiri utangira.

U Rwanda rwari rwakiriye uyu mukino w'umunsi wa kane w'amatsinda yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali, amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Amavubi yari yakiriye Guinea kuri Stade ya KigaliAmavubi yari yakiriye Guinea kuri Stade ya Kigali

Iminota itanu mbere y'uko umukino nyir'izina utangira, ubwo amakipe yombi yari amaze kugera mu kibuga, hagombwaga kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, aho bari guhera ku ndirimbo yubahiriza igihugu cya Guinea.

Abari bashinzwe ibijyanye n'amajwi kuri uyu mukino, bamaze iminota itatu bataracuranga indirimbo yubahiriza igihugu cya Guinea maze umusifuzi ahitamo ko umukino utangira zombi zitaririmbwe, dore ko iy'u Rwanda yari gukirikira iy'abashyitsi.

Byageze saa 17:45 abari bashinzwe gucuranga izi ndirimbo hari ibyo bakibazwa na Polisi y'Igihugu / Foto: Ntare JuliusByageze saa 17:45 abari bashinzwe gucuranga izi ndirimbo hari ibyo bakibazwa na Polisi y'Igihugu / Foto: Ntare Julius

Nyuma y'ibi, abinyujije ku rubuga nkoranyamabaga rwa Twitter, Minisitiri w'Umuco na Siporo w'u Rwanda, Uwacu Julienne yasabye imbabazi ikipe y'igihugu ya Guinea Conakry n'abanyarwanda muri rusange.

Minisitiri Uwacu yagize ati:” Mu izina rya Minisiteri y'Umuco na Siporo (MINISPOC) n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ndisegura ku ikipe y'igihugu ya Guinea (Syli National) ndetse no ku banyarwanda bitewe n'ikibazo tekinike cyabaye ku mukino w'u Rwanda na Guinea uyu munsi kuri Stade ya Kigali, indirimbo zubahiriza ibihugu byombi ntiziririmbwe mbere y'uko umukino utangira.”

Minisitiri Uwacu yasabye imbabazi nyuma y'uko indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zibuzeMinisitiri Uwacu yasabye imbabazi nyuma y'uko indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zibuze

Umukino warangiye Amavubi anganya na Syli National ya Guinea igitego 1-1. Jacques Tuyisenge yatsinze igitego cy'Amavubi cyabonetse ku munota wa 78, yishyura icya Guinea cyatsinzwe na Jose Kante Martinez ku munota wa 33 w'umukino.

Guinea ikomeje kuyobora itsinda H n'amanota 10 ku mwanya wa mbere. Côte d'Ivoire ifite amanota arindwi ku mwanya wa kabiri mu gihe Centrafrique ifite amanota ane imbere y'u Rwanda rwa nyuma mu itsinda n'inota rimwe.

  • October 16th 2018 at 13:13