WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — June 17th 2019Imirasire.com

Minisitiri Shyaka yasabye abayisilamu kwita ku ruhare rw'umunyarwanda mu mibereho y'iterambere

By Welcome Fred

Minisitiri Shyaka yabibasabye ubwo yari yitabiriye isozwa ry'igikorwa cyo kurushanwa gusoma Korowani cyabereye i Kigali kuri uyu wa 16 Kamena 2019. Iryo rushanwa ryitabiriwe n'abana baturuka mu bihugu 25 bya Afurika, rikaba ryari rimaze iminsi mu majonjora yaberaga mu karere ka Gicumbi.

Minisitiri Shyaka

Iryo rushanwa ngarukamwaka ribereye mu Rwanda ku nshuro ya 8 ryikurikiranya, ibi ngo bigaterwa n'uko abaritegura bifuza ko ryagira igicumbi mu Rwanda rikazabona gukorerwa no mu bindi bihugu.

Minisitiri Shyaka yavuze ko inyigisho zikubiye muri Korowani ari nziza, cyane ko zirimo n'izo kurwanya ubukene ari yo mpamvu yasabye Abayislamu guharanira imibereho myiza.

Yagize ati “Igitabo cya Korowani gikubiyemo inyigisho zihindura imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ryabo. Ni ukuvuga kurwanya ubukene, guteza imbere isuku n'isukura, kurwanya igwingira ry'abana no kurwanya amacakubiri, ikigisha kugira umuryango mwiza uzira amakimbirane”.

Ati “Nagira ngo mbyubakireho nsabe umuryango w'Abayislamu mu Rwanda n'abo bafatanyije gukomeza gushyira imbaraga mu guharanira imibereho myiza y'Abanyarwanda muri rusange n'iy'Abayislamu by'umwihariko. Ndavuga abagore, abagabo n'abana kuko ubuzima bwabo ari ingenzi kuri twe”.

Yakomeje abasaba kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda nk'umusingi w'iterambere, kwimakaza imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko Abayislamu ubu bishimira ko bahawe uburenganzira bwabo ari yo mpamvu bakora n'ibikorwa bitandukanye.

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y'Ubumwe yakuyeho akarengane kagirirwaga Abanyarwanda n'ubutegetsi bwariho mbere. Abayislamu rero na bo basubiranye uburenganzira bari barambuwe kuva kera, bituma batangira gukora ibikorwa batemererwaga kera”.

“Ibyo bigaragarira mu burezi, mu bukungu n'iterambere ndetse no mu ibwirizabutumwa rya kiyislamu kuko kugeza ubu dufite Abayislamu bagera ku 100 bafashe Korowani mu mutwe. Ibyo tubikesha Leta y'Ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame, bivuze ko idini rya Islamu rimaze imyaka 25 risubiranye ubwisanzure busesuye”.

Uhagarariye abaterankunga b'ayo marushanwa, Khalid al Hajaj, yavuze ko bahisemo gukorera icyo gikorwa mu Rwanda kuko babonye ari igihugu gikorera mu mucyo.

Ati “Twifuje ko bikorerwa mu Rwanda kuko ari igihugu kigendera kandi gikorera mu mucyo. Ni ngombwa rero ko ari ho dukorera kuruta uko twajya mu gihugu izina rya Korowani ryangijwe, cyane ko twifuza ko u Rwanda rwaba igicumbi cy'aya marushanwa yo gusoma Korowani muri Afurika no ku isi yose”.

Uwabaye uwa mbere muri ayo marushanwa ni umwana wo muri Kenya ufite imyaka 12 ahembwa asaga miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana ane uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda, akurikirwa n'uwo muri Tchad, uwa gatatu aba uwo muri Tanzaniya naho Umunyarwanda waje imbere aba uwa gatanu.

Paris : Abapadiri basomye misa bambaye ingofero z'abubatsi

By Machad

Iyi Kiliziya ihabwa icyubahiro gikomeye ku Isi, bitewe nuko ibitse ubutunzi bukomeye mu myemerere y'abakirisitu gatolika, harimo n'ikamba ry'amahwa bivugwa ko Yezu yambitswe ku musaraba, yafashwe n'inkongi y'umuriro muri Mata uyu mwaka.

Nk'uko BBC yabitangaje, iyi misa yabereye muri Chapelle iri muri iyi kiliziya, yitabiriwe n'abakirisitu bake, abubatsi bari mu mirimo yo kuyisana, abanyamakuru bose bambaye ingofero zera ziranga abubatsi bari ku gikwa.

Ku bw'impamvu z'umutekano, iri tsinda ryitabiriye iyi misa ntiryari rirenze abantu 30.

Bivugwa ko inkongi yatwitse iyi kiliziya yatewe n'insinga z'amashanyarazi, yatumye igisenge cyayo cyangirika, habasha kuramirwa iby'agaciro birimo, ikamba ry'amahwa Yezu yambitswe ku musaraba yo yabashije gukurwamo.

Kugeza ubu asaga miliyoni 950 z'amadolari ya Amerika ni yo amaze kwemerwa nk'azatangwa n'abantu batandukanye mu bikorwa byo gusana iyi kiliziya.

  • June 17th 2019 at 03:38

Ingengo y'imari yavuye kuri Miliyali 174 igera kuri 2.876 mu myaka 20

By Machad

Iyi Minisiteri igaragaza ko mu mwaka wakurikiyeho mu 2001, ingengo y'imari yari Miliyari 184,8 frw, igera kuri Miliyali 207,6 frw muri 2002, Miliyali 252frw muri 2003, Miliyali 334,5 frw muri 2004, Miliyali 368,2 frw muri 2005, Miliyali 396,1 frw muri 2006, Miliyali 527,9 frw muri 2007, Miliyali 673,9frw muri 2008, Miliyali 898,9 frw muri 2009-2010.

Miliyali 984frw muri 2010-2011, Miliyali 1.194,1 frw muri 2011-2012, Miliyali 1.549,8 frw muri 2012-2013, Miliyali 1.653,4 frw muri 2013-2014, Miliyali 1.762,4 frw muri 2014-2015, Miliyali 1.808,8 frw muri 2015-2016, Miliyali 1.954,2 frw muri 2016-2017, Miliyali 2.115,3 frw muri 2017-2018, Miliyali 2.585,1 frw muri 2018-2019 na Miliyali 2.876,9 frw muri 2019-2020.

Intego nyamukuru igaragazwa n'iyi Minisiteri ni iyo ukwihutisha izamuka ry'ubukungu bugera kuri bose, bishingiye ku rwego rw'abikorera, ku bumenyi, n'umutungo kamere by'igihugu.

Gishari: DASSO 429 basoje amahugurwa abongerera ubumenyi

By Machad

Mu byumweru bitatu bamaze muri aya mahugurwa bahawe amasomo yiganjemo gukunda igihugu, gutanga serivisi inoze kandi neza, akarasisi, imikoreshereze y' imbunda, gutanga amakuru ku gihe no gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo.

Muri aya masomo abongerera ubumenye mu kazi kabo ka buri munsi bayahawe n'inzego zitandukanye zirimo iz'umutekano, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu, Urwego rw'Umuvunyi Mukuru ndetse n'izindi.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango wari uhagarariye Polisi n'ishuri by'umwihariko, Assistant Commissioner Police Uwimana Safari yibukije abarangije aya mahugurwa ko imikoranire y'inzego ariyo yubaka igihugu kandi icyinyabupfura no gukora kinyamwuga bisigasira isura y'urwego rwabo.

Yagize ati

“Ubumenyi mwahawe mugende mubushyire mu ngiro, musangize bagenzi banyu ibyo mwize, muharanire guhesha isura nziza akazi mukora n'igihugu muri rusange.”

Ubwo yabasuraga muri iki cyumweru, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase yabashishikarije gukunda umurimo bakora no kwigirira icyizere, kumva no kwita ku muturage barushaho ku muha serivisi nziza, kwihutira gutanga amakuru y'ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano n'umudendezo w'umuturage.

Nzasingizimana Innocent umwe muri aba banyeshuri basoje aya mahugurwa uturuka mu karere ka Huye avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko abenshi nyuma y'amahugurwa y'ibanze batabona andi.

Yagize ati

“Aya mahugurwa atugaruyemo imbaraga kuko twabashije kuganira na bagenzi bacu bo mutundi turere twungurana inama. Aya mahugurwa twahawe azadufasha cyane mu gutinyuka gutanga amakuru ku gihe, kurwanya ruswa n'akarengane.”

Yakomeje avuga ko azanabafasha kwita ku iterambere ry' umuturage no kunoza imikorere barwanya icyadindiza icyerekezo cy'igihugu muri rusange.

  • June 17th 2019 at 03:31

Umuhanzi Provis Bruce yashyize hanze indirimbo nshya yahurijemo abahanzi bakomeye muri Zambia

By Machad

Iyi ndirimbo ikaba ije nyuma y'izindi uyu mwaka uyu muhanzi yashyize hanze zakunzwe muri iki Gihugu zikigarurira imyanya myiza ku ntonde z'indirimbo zitandukanye ku bitangazamakuru bitandukanye.

Izo ndirimbo zindi harimo iyabiciye bigacika nka Signal yakoranye n'umuhanzi ufatwa nk'uwa mbere muri iki gihugu ariwe Izrael , hakaza iyo yise Tingayambe ari kumwe na Bolokiyo izi ziza zisanga izari zabanje nka I love you ari kumwe na Dacosta.

Provis Bruce

Mu ntego ze ngo ni ugukomeza gukora cyane akigarurira isoko ryo muri iki gihugu nk'umuhanzi w'umunyarwanda ndetse no kuzamura idarapo ry'igihugu cye muri Zambia.

Imishinga ye ikomeje kwiyongera aho ubu ari gukorana cyane n'abatunganya umuziki bo mu Rwanda; harimo kandi no gukorana n'abahanzi nyarwanda batandukanye nubwo atarabadutangariza. Gusa amakuru agera ku imirasire.com avuga ko ku isonga ry'abo ari gukorana batunganya indirimbo harimo Producer Iyso.

Indiirmbo Forever ya Provis Bruce:

  • June 17th 2019 at 03:21

Skol yerekanye amacumbi abakinnyi ba Rayon Sports bazajya baruhukiramo inahemba umukinnyi w'ukwezi

By Welcome Fred

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 14 Kamena 2019,ku kicaro cy'uruganda rwa Skol ahazwi nko mu Nzove,aho ubuyobozi bw'uru ruganda n'ubwa Rayon Sports ndetse n'abakinnyi bari babukereye hamurikwa ibyo byumba bizajya bifasha abakinnyi kuruhuka.

Paul Muvunyi , Perezida w'iyi kipe, Muhirwa Frederic, Visi Perezida , King Bernard, umunyamabanga ndetse n'abandi banyuranye nibamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bitabiriye ibi birori,naho ku ruhande rwa Skol abayobozi bari barangajwe imbere n'umuyobozi mukuru w'uruganda Ivan Wulffaert.

Aya macumbi agizwe n'ibyumba bitandatu bikaba birimo ibitanda 18 ndetse n'icyumba cy'umutoza mukuru azajya aruhukiramo haba yitegura imikino ikomeye cyangwa basoje imyitozo.Si ibyo gusa kuko hari n'icyumba kizajya gikorerwamo inama ku bakinnyi.

Mu gihe iyi kipe yitegura umukino kandi,abakinnyi bazajya bakorera umwiherero muri aya macumbi aho bazajya bakora imyitozo kabiri ku munsi, mu gitondo na nyuma yo gufata amafunguro dore ko hubatswe n'igikoni kizajya gitegurirwamo amafunguro kijyanye n'igihe.

Ibitanda by'abakinnyi bimeze gutyo
Icyumba cya Capitain w'ikipe cg Perezida wayo

Paul Muvunyi,yatangaje ko itazahwema gushimira skol ikomeje gutuma Rayon Sports idatezuka ku mihigo,asezeranya afana n'abandi bari bitabiriye ibyo birori ko bazakora ibishoboka byose ntibatenguhe abafana bahora bayiri inyuma.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bwa Skol,Ivan ashimangira ko Rayon Sports ari ikipe nziza utuma intsinzi ikayikuzanira ashingiye ku kuba iherutse gutwara irushanwa rya Azam Rwanda Premier anabasaba kuzatwara igikombe cy'amahoro n'icya CAF.

Hanahembwe kandi umukinnyi w'ukwezi witwaye,aho Jules Ulimwengu ariwe wahize abandi ahita anashyikirizwa igihembo cye.Guhemba umukinnyi w'ukwezi wahize abandi bikaba ari gahunda ngarukakwezi mu rwego rwo gutera umwete abakinnyi.

Jules Ulimwengu (wambaye ingofero) niwe wahembwe nk'umukinnyi w'ukwezi kwa Gicurasi
Abafana bishimiye Jules cyane ajya kuri stage bamuteruye

Ndacyayisenga Fred

  • June 14th 2019 at 14:15

Umudepite afunzwe azira gukubita mugenzi we

By Welcome Fred

Rashid Kassim arashinjwa gukubita inshyi Fatuma Gedi uba muri komisiyo y'imari kubera ko atageneye amafaranga agace avukamo gusa bwana Kassim ntacyo aravuga ku byo aregwa.

Ifoto ya depite Fatuma Gedi ari kurira ndetse ava amaraso mu kanwa biravugwa ko ari iyafashwe amaze kumukubita, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bimaze kuba, abagore bose b'abadepite bahise basohoka mu Nteko mu gikorwa cyo kwamagana ibyabaye kuri mugenzi wabo.

Depite Kassim uhagarariye agace ka Wajir mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Kenya.

Arashinjwa gukubita uyu mugenzi we aho imodoka zihagarara mu nyubako y'Inteko ubwo yamubazaga impamvu atageneye amafaranga agace ahagarariye.

Ku rundi ruhande,abadepite b'abagabo bateye urwenya baseka bagenzi babo b'abagore nk'uko depite Sabina Wanjiru Chege yabibwiye BBC.

Yagize ati: "Bamwe muri bagenzi bacu b'abagabo bahise batangira kutunnyega bavuga ko ari umunsi wo kudukubita inshyi".

Avuga ko ibi byatumye abadepite b'abagore bahita basohoka mu Nteko, haburaga umwanya muto ngo Minisitiri w'imari ageze ku Nteko ingengo y'imari ya Kenya.

Aba bagore basabaga ko Bwana Kassim abazwa ibyo yakoze, nyuma yahise atabwa muri yombi.
Depite Sabina ati: "Twese turi abadepite…ntabwo twe turi munsi yabo".

  • June 14th 2019 at 06:16

Rutsiro: Umuganga yafashwe acyekwaho kwiba ibikoresho by'ikigo nderabuzima yakoreraga

By Welcome Fred

Ibyo bikoresho birimo inshinge amapaki abiri (2), udukoresho bifafisha bapima ubwandu bwa virusi itera Sida amapaki atatu (3) n'ibikoresho birinda intoki umwanda amapaki 13.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko Ngiruwonsanga yafashwe n'abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu kazi.

Yagize ati “Ubwo abapolisi bari mu kazi bahagaritse moto yo mu bwoko bwa TVS ifite icyapa kiyiranga RB151U basaka mu gikapu cy'uwari uyitwaye basanga harimo ibikoreho byo kwa muganga abajijwe aho abikuye avuga ko abivanye kubitaro bya Murunda abijyanye ku kigo nderabuzima cya Nyakiriba kuko ngo bari babigurijwe n'umukozi w'ikigo nderabuzima cya Nyakiriba witwa Richard.”

Yakomeje avuga ko Polisi yakomeje ku mubaza aho bigiye avuga ko abijyanye ku kigo nderabuzima cya Kinunu bamusaba gutanga nimero ya telefoni y'umukoresha we kugira ngo abahe ubusobanuro burushijeho arabyanga. Ako kanya nimero y'umukoresha we Polisi yahise iyishaka, bamuhamagaye avuga ko ibyo bikoresho atigeze atanga amabwiriza yo kugira aho bijya.

Nyuma basuzumye ibyo bikoresho basanga bihuje nimero n'ibikoresho byahawe ikigo nderabuzima cya Kayove aho Ngiruwonsanga yakoraga, niko guhita bamushyikiriza Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kivumu, naho ibikoresho bisubizwa ikigo Nderabuzima cya Kayove.

CIP Gasasira yasabye abakozi kwirinda gusahura umutungo w'ikigo bakorera kimwe n'uw'igihugu kuko bihanwa n'amategeko kandi leta iba yawutanzeho amafaranga kugira ngo ufashe abaturage.

Yagize ati “Leta igura imiti n'ibikoresho byo kwa muganga kugira ngo abaturage barusheho kugira ubuzima buzira umuze, iyo umuntu yibye ibikoresho byo kwa muganga abashyira ubuzima bw'abarwayi mu kaga, bikanasubiza inyuma serivisi zitangirwa kwa muganga kuko umurwayi uje kwivuza abura ikimuvura.”

CIP Gasasira yaburiye abagura ibikoresho by'ibyibano kubireka kuko bihanirwa n'amategeko, anasaba n'abayobozi b'ibigo runaka kujya bakurikirana abakoresha babo no kugenzura ibikoresho by'ikigo bashinzwe.

Yasoje asaba abaturage kurangwa n'ubunyangamugayo mu kazi bakora kuko aribyo bizateza imbere igihugu n'imiryango yabo muri rusange.

  • June 14th 2019 at 06:03

Amerika yikomye Iran nyuma y'amato abiri yahiriye mu kigobe cyayo

By Welcome Fred

Irasuzuma inkurikizi z'amato abili manini cyane atwara peteroli yahiye mu kigobe cya Oman, inzira ikomeye inyuramo peteroli ijya mu bihugu byinshi by'isi. Ibiciro bya peteroli byahise bizamukaho 4%.

Ubwato bumwe ni ubw'Ubuyapani. Ubundi ni ubwo muri Norvege. Yombi yaturikijwe n'ibintu bitaramenyekana, burashya ndetse n'Icyabiteye ntibiramenyekana.

Umutwe wa gatanu w'ingabo z'Amerika zirwanira mu mazi, ufite icyicaro gikuru muri Bahrein, watangaje ko wohereje abatasi. Naho Irani ivuga ko yarangije gutabara abasare 44 b'aya mato ya peteroli.

Iby'aya mato byateye impungenge abayobozi b'isi, muri iki gihe cy'umwuka mubi ugenda wiyongera mu Burasirazuba bwo hagati, by'umwihariko hagati ya Leta zunze ubumwe z'Amerika na Irani.

Umunyamabanga wa Amerika Mike Pompeo yavuze ko ntakabuza ari Iran yihishe inyuma y'iki gitero.

Ati"Urebye uko byabaye,ibi bitero bidafite icyo biturukaho biragaragaza uguhungabana kw'amahoro n'umutekano ku isi.Gushaka guhungabanya umutuzo bw'inzira z'amazi n'ubukangurambaga butemewe bwongera umwuka mubi uterwa na Iran".

Gusa Minisitiri w'ububanyinamahanga wa Iran,Javad Zarif yahise avuga ko uwucyekwa ataratangira kugaragazwa kuri biriya byabaye mu kigobe cya Oman.Avuga kandi ko nubwo kibaye,ariko cyabanjirijwe n'igitero cyagabwe na Israel ishaka gusenya ibikorwa bya Iran.

Mu kumusubiza,Mike Pompeo yagize ati"Zarif,uratekereza ko ibi bisekeje ariko ntawundi muntu ku isi ubiri inyuma".

Naho Umuvugizi wa perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Sarah Sanders, yatangaje ko Perezida Trump akurikirira iki kibazo hafi cyane. Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'ibihugu by'Abarabu, Ligue Arabe, Ahmed Aboul Gheit, yamaganye igikorwa gishobora gutuma umuriro waka mu Burasirazuba bwo hagati.

Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yamaganye ibitero ibyo ari byose ku mato ya gisivili kandi agaragaza ko afite impungenge z'uko intambara ikomeye ishobora kurota mu kigobe cy'Abarabu.

  • June 14th 2019 at 05:53

Hari abatazi ko umuntu watanze amaraso ayasubirana mu gihe cy'amasaha 24

By Welcome Fred

Byatangajwe na Dr Swaibu Gatare, umuyobozi mukuru w'icyo kigo, ku wa 13 Kamena 2019, ubwo yari mu nama mpuzamahanga y'iminsi ibiri ku gutanga amaraso ibera i Kigali, aho yavuze ko icyo kibazo kitari mu Rwanda gusa ahubwo ko n'ahandi ku isi gihari kuko abafite ubwoko bw'ayo maraso ari bake.

Dr Gatare avuga ko imibare y'abafite ayo maraso banayatanga iri hasi ku buryo bishobora guteza ikibazo, gusa ngo bafite uko bababona iyo bibaye ngombwa.

Dr Swaibu Gatare ukuriye ikigo cyo gutanga amaraso mu Rwanda

Agira ati “Icyo kibazo turagifite mu Rwanda, imibare dufite yerekana ko abafite amaraso akunda kuboneka (Rhésus positif), urugero nka O+ ifitwe na 77% mu gihe abafite O- ari 11% by'abashobora gutanga amaraso. Noneho muri abo 11%, 4% bonyine ni bo batanga amaraso, bivuze ko ibyago by'uwakenera ayo muri ubwo bwoko biri hejuru kuko mu bubiko aba ari make”.

Dr Gatare yongeyeho ati “Icyo twakoze ni uko abo bantu bose bafite amaraso adakunze kuboneka, twakoze urutonde rwabo n'imyirondoro yabo ku buryo iyo tubonye mu bubiko bene ayo maraso yabaye make tubahamagara bakaza gutanga. Icyiza twishimira ni uko iyo tubahamagaye bitabira kuza kuyatanga kugira ngo baramire abarwayi”.

Dr Gatare avuga kandi ko hari uburyo bwo gufasha umurwayi waba akeneye ayo maraso mu gihe ntayahari mu bubiko kugira ngo adatakaza ubuzima.

Ati “Umurwayi ukeneye ayo maraso yo mu bwoko bwa Rhésus négatif adahari mu bubiko, tumuha ayo dufite, ni ukuvuga ayo mu bwoko bwa Rhésus positif, ubuzima burakomeza kuko umubiri uhita ukora abasirikare bigendanye. Ikibazo kiboneka iyo akeneye amaraso na none, icyo gihe agomba kubona aya Rhésus négatif kuko andi yamugiraho ingaruka mbi”.

Uwo muyobozi kandi asaba Abanyarwanda gukomeza kugira umuco wo gutanga amaraso kuko abayakeneye ari benshi ugereranyije n'atangwa nubwo kugeza ubu ngo nta murwayi urayabura.

Amara kandi impungenge abatinya gutanga amaraso kuko ngo ayo umuntu atanze, umubiri ukora andi ku buryo ayasubirana mu gihe cy'amasaha 24 gusa, insoro zitukura aba yatakaje na zo azisubirana mu minsi 56, nta kibazo na kimwe utanze amaraso agira, cyane ko babanza kumupima.

U Rwanda kugeza ubu ngo ntiruragera ku ntego y'Umuryango w'Abibumbye ku bijyanye n'abaturage batanga amaraso, y'uko nibura 1% by'abatuye igihugu bagombye kuba batanga amaraso buri mwaka, kuko u Rwanda rwo rugeze kuri 0.5%, rufatiye ku mibare y'umwaka ushize.

Iyo nama irimo kubera mu Rwanda yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye biganjemo impuguke mu byo gutanga amaraso, ikazasoza imirimo yayo ku itariki 14 Kamena 2019, umunsi mpuzamahanga wahariwe gutanga amaraso, uba buri mwaka kuri iyo tariki.

  • June 14th 2019 at 05:41

Tom Close n'umugore we biyemeje kurera umwana watoraguwe ku muhanda i Nyagatare

By Welcome Fred

Tom Close yemeye kurera uru ruhinja bivugwa ko rufite ibyumweru bitatu rwatoraguwe i Nyagatare ku muhanda cyane ko yakuze afite icyifuzo cyo kuzafasha umwana wahuye n'iki kibazo.

Umuryango wa Tom Close ugiye kurera umwana watoraguwe

Inkuru y'uko Tom Close yafashe uyu mwana w'umuhungu akiyemeza kumurera, yamenyekanye kuri uyu wa Kane ubwo ifoto ye n'umugore we Tricia Niyonshuti yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga bateruye urwo ruhinja.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi b'uyu muryango, avuga ko Tom Close aherutse kubwirwa ko hari umwana watoraguwe ku muhanda i Nyagatare ariko ko ababyeyi be batazwi.

Bigendanye n'icyifuzo yari amaranye igihe cyo kuzashaka umwana arera, ngo yahise afata inzira ajyayo, ahageze abwirwa ko umubyeyi w'uwo mwana yabonetse.

Nyuma y'iminsi mike, ngo hongeye gutoragurwa undi mwana, abimenya abibwiwe n'umwe mu baganga niko guhita yerekeza i Nyagatare yiyemeza kumurera.

Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close aherutse gushingwa Ishami rishinzwe ibyo gukusanya amaraso mu Mujyi wa Kigali mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC n'inama y'abaminisitiri.

  • June 13th 2019 at 11:03
❌