WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — June 17th 2019Panorama

Ibaruwa ku bahanzi Alain Mukuralinda na Nsengiyumva François

By Editor

Bwana Mukuralinda Alain,

Bwana Nsengiyumva François,

Nkurikije ibaruwa ifunguye nandikiye abahanzi bose b’abanyarwanda mu gihe gishize mbabaza nti «indangamuziki cyangwa indangamuntu y’umuziki nyarwanda iyo uhuye n’iyindi ni iyihe?»

Nkurikije ubushakashatsi nkora ku bijyanye n’umuco hamwe n’iterambere ry’imibereho y’abantu n’ibindi;

Maze gusuzuma, kureba   no kumva inshuro nyinshi ndetse no kureba agace k’indirimbo yanyu Bwana Mukuralinda Alain aho mwafashije umuhanzi Nsengiyumva François gutunganya no gushyira hanze cyane cyane iyo igeze aho muyibona;

Nejejwe no gusanga bishimishije kubonamo ko hari ikizere ko kuri ubwo bwoko bw’injyana n’imibyinire harimo  intangiro nziza  y’umukono wanyu cyane cyane  ku mibyinire ya kinyarwanda, ikaba yanashobora kuba yaba  kimwe mu byerekezo by’indangamuziki nyarwanda ifite umuzi mu muco nyarwanda, igihe  iramutse icukumbuwe kurushaho igatezwa imbere.

Ni intangiro kuko nahisemo agace gato kandi ntabwo nzi aho muzagenda muganisha ubuhanzi bwanyu kubireba injyana n’imibyinire.  Ariko ikigaragara cyo n’uko hariya harimo imibyinire mishya kandi yaba umwihariko umeze nk’ivomo iramutse icukumbuwe igatezwa imbere.

Iyi ni n’intambwe nziza mu kerekezo igihugu cyacu kirimo aho byinshi mu biranga igihugu cyacu mu rwego rw’ubuzima bikomeje kwiyubaka haba mu muco n’ururimi, iterambere ry’imibereho y’abaturage, ikoranabuhanga n’ibindi.

Bruxelles, ku wa 12/06/2019

RUTAYISIRE Boniface

Tel : +32 466 45 77 04 (tele and watsapp)

Ubarizwa muri Diaspora Belgique

Abanyarwanda barasabwa kugira umuco wo gutanga amaraso

By Editor

Ku wa 14 Kamena 2019, ni umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, kuri uyu munsi u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika wizihirijwemo, ukaba wahujwe n’isabukuru y’amavuko w’uwavumbuye amatsinda y’amaraso, Karl Landsteiner, ku wa 14 Kamena. Gutanga amaraso, abanyarwanda basabwa kubigira umuco.

U Rwanda ni cyo gihugu cya kabiri muri Afurika kizihirijwemo umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, nyuma ya Afurika y’Epfo iheruka kwizihirizwamo mu myaka 15 ishize.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko Guverinoma izakomeza gushyigikira no gutera inkunga ibikorwa byo gutanga amaraso kuko afasha indembe. Ati “Turashimira cyane abantu batanga amaraso, burya kuyatanga ku bushake ni ikintu cyiza Icyo dushaka ni uko abantu basanzwe bayatanga babikomeza.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, Dr. Gatare Swaibu, yabwiye abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, ko kugeza uyu munsi u Rwanda rumaze kugira ibibuga bibirii drones zikuraho amaraso ziyajyana ku bitaro n’amavuriro 25.

Yavuze ko ‘Drones’ zimaze kugeza udupaki 27.114 kuri ibyo bitaro biri hirya no hino mu gihugu, zituma ingano y’amaraso yononekaraga ava kuri 6 agera kuri 0.3 ku ijana.

Uyu munsi witabiriwe n’abantu baturutse mu mpande zose z’Isi (Ifoto/Munezero)

Muri rusange mu Rwanda abatanga amaraso bavuye ku bihugu 25 mu 2014, uyu munsi bakaba barenga ibihumbi 47. Icyo gihe batangaga udushashi tw’amaraso dusaga ibihumbi 42 ariko mu 2018 twari tumaze kugera kuri 65.512, intego ni uko tuzagera ku bihumbi 90 muri uyu mwaka, naho igipimo cyo kwihaza cyavuye kuri 73,6 ku ijana mu 2014, ubu kirarenga 93,6 ku ijana.

Rwagasore Jean de Dieu, umaze gutanga amaraso inshuro zirenga 90, yavuze ko yatangiye kuyatanga yumva atazarenza inshuro 20 ariko yageze aho yumva agaciro kabyo, yiyemeza kubikomeza ndetse atangiza itsinda ry’abayatanga bihoraho. Ati “Ngasaba abateraniye hano barimo cyane cyane abanyamadini n’amatorero gushishikariza abantu gutanga amaraso.”

Ashimwe Christine wahawe amaraso bitewe nuko aye yaramaze kuvura. Yagize ati “iyi ndwara narindwaye abantu benshi bayirwaye irabahitana kuko usanga iyo irwaye abantu abantu bane, batatu nibo usanga bapfuye.”

Yari afite ikibazo cyokuvura kw’amaraso ubwo byatangiriraga mu kuguru bikazamukana mu bihaha ndetse no mu bwonko.  Yaje guhabwa imiti imubuza kuvura ahubwo amaraso akaba utuzi byarakomeje aza gucika utuzi cyane bijya ku kigero cyo hejuru, hanyuma aza kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku buryo bwari bukabije.

Yaje gutangira guhabwa amaraso mazima. Agira ati “ndashimira buri muntu wese utanga amaraso, kuko ni igikorwa cy’ubutabazi. Nanjye nabashije kurokoka. Uwayampaye simuzi ariko yarakoze cyane kandi nifuza ko mu Rwanda buri wese yabigira umuco, tugatanga maraso.”

Uyu munsi wabaye kandi uwo gushishikariza abantu gutanga amaraso ku bushake no gushimira abayatanze kurusha abandi. Mu bashimiwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Nyamvumba Patrick; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney; Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, n’abandi.

Munezero Jeanne d’Arc

Burera: Hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni hafi umunani

By Editor

Mu karere ka Burera, kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, ku wa 12 Kamena 2019, Polisi y’igihugu n’ingabo z’igihugu bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 7,800,100. Abaturage bakanguriwe kutishora mu biyobyabwenge kuko byangiza ubuzima kandi bigatera ubukene.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr. NDIMUBANZI Patrick yavuze ko hari gahunda ya Leta ikomatanyije ihuriyemo inzego zitandukanye, aho bigisha bagakumira, bakavura ariko ngo ikigamijwe ni ukurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ryabyo mu Rwanda.

Ati “Icyo dusabwa ni uguhozaho tugasaba n’uruhre rwa buri muntu wese mu kurwanya ibiyobyabwenge. Iyo wabikoresheje, ukabyivuza hakiri kare birakira, ukagaruka muri sosiyete ariko ku ndwara zose kwirinda biruta kwivuza.”

Dr. NDIMUBANZI Patrick yakomeje avuga ko abaturage basabwa kubyirinda, gutanga amakuru ku gihe, no gukorana n’inzego za Leta mu kubirwanya.

Abanyarwanda barasabwa gukunda ubuzima bwabo, kubwitaho ndetse no kububungabunga , ndetse no kwita ku buzima bwa bagenzi babo.

Ibiyobyabwenge ntabwo bwangiza ubuzima gusa, binangiza iterambere ry’umuryango ariko n’iterambere ry’igihugu.

Mu Ntara y’Amajyaruguru ikibazo k’ibiyobyabwenge kiriganje cyane kubera ko ihana imbibi n’igihugu cya Uganda nk’uko ubuyobozi bubitangaza. Ubu bukangurambaga buzamara ukwezi.

Mugiraneza Alphonse yakoreshyeje ibiyobyabwenge igihe kirekire. Avuga ko yakunze gukoreshya kanyanga, kuragwa n’ubusambanyi kandi byamuteye gusenya kuko yanyweraga arenze ayo yinjije bikamutera gukena rimwe na rimwe bakanamufunga.

Avuga ko yaje kwigira inama yo kubireka kuko uko yabinywaga yataye ibiro byinshi aho yarafite 68 yisanze asigaranye 40 gusa. Ku munsi yanywaga litiro eshatu agenda agabanya bukebuke kugeza igihe abirekeye ubu mu rugo ni amahoro

Hakizimana Jules umunyeshuri wa TTS Kirambo yagize ati “ibiyobyabwenge ni kimwe mu bitera ubukene ndetse no kwangiza abana.  Leta yakagiye ihana cyane uwo babifatanye,  kuko byangiza igihugu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, avuga ko uwanyoye ibiyobyabwenge iyo abiretse kare ingaruka byamugizeho zikira burundu (Ifoto/Panorama)

Munezero Jeanne d’Arc

Kamonyi: Abahinzi b’imyumbati bafite ikibazo k’isoko ry’umusaruro

By Editor

Abahinzi b’imyumbati mu karere ka Kamonyi bafite ikibazo cy’aho bagurisha umusaruro wa bo kuko uruganda rwa Kinazi rutawutwara wose.

Abahinzi bahitamo kwanika imyumabati ku muhanda bagategereza ko hari umucuruzi cyangwa uyirangura akajya kuyicuruza mu mujyi wa Kigali. Igiciro kigenwa n’abaje kuyigura bitewe n’uko isoko rihagaze mu mujyi wa Kigali.

“Utabashije kubona isoko ku ruganda ngo ayijyane yo, ariyinikira, yakuma agategereza abaza kurangura kandi nta cyizere bitanga ku mafaranga umuhinzi yateganyaga gukuramo”. Ibi ni ibivungwa na Ndahimana Innocent, umuhinzi wo mu kagari ka Mukinga, mu murenge wa Nyamiyaga, ubona umusaruro usaga toni 20 ku mwaka.

Akomeza avuga ko ikiro cy’imyumbati bakigurisha amafaranga y’u Rwanda150 no munsi yayo, bitewe n’uko isoko muri Kigali rihagaze. Ati “ni make ugereranyije n’imvune ziba zakoreshejwe; gukura, gutonora, kwinika, … byose usanga biba byatwaye amafaranga”.

Imyumbati yongeye gutanga umusaruro nyuma y’imyaka ibiri abahinzi bari mu gihombo batewe n’uburwayi bwa Kabore bwateye mu mbuto y’imyumbati kuva mu mwaka wa 2013, aho byabaye ngombwa ko bahindura ubwoko bw’imbuto yahingwaga.

Tuyizere Thaddée, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, atangaza ko ubuyobozi bwishimira ko abaturage babonye imyumbati yo kurya.

Ku kibazo k’isoko, uruganda rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo kwakira toni 120, mu gihe umusaruro w’abahanzi mu turere twa Kamonyi na Ruhango, ukubye gatatu uwo uruganda rwakira. Tuyizere asanga bikwiye ko abahinzi bashyiraho inganda zirwunganira.

Aragira, ati “uruganda rwa Kinazi ntirufite ubushobozi bwo kuwutwara wose, bitewe n’ingano y’uruganda n’ubushobozi bwa rwo. Ariko turimo no kubwira amakoperative ngo na yo yishyire hamwe akore uruganda nayo abe yakwitunganyiriza umusaruro”.

Igihombo cya Koperative Ituze yakoraga ifu y’Akanoze, cyabaciye intege

Ifu y’imyumbati y’akanoze yakorwaga na Koperative Ituze yamenyekanye cyane ku isoko mu mwaka ya 2008 ariko nyuma y’imyaka micye uruganda rwarahombye. Abayobozi barwo bakurikiranwa mu nkiko bashinjwa kunyereza umutungo wa Koperative. Kugeza ubu hari umwenda koperative icyishyuzwa na Banki y’abaturage kubera inguzanyo itishyuye.

Iki gihombo gica intege abahinzi b’imyumbati bo mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga, bigatuma batinya kongera kwishyira hamwe. Ndahimana Callixte wo mu kagari ka Mukinga, muri Nyamiyaga, avuga ko mu “Kanoze” yari afitemo umugabane w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250.

Kuri we, ngo kuvuga gushinga uruganda no gukoresha abakozi nta muhinzi wabishyigikira kuko avuga ko abakoreraga koperative bacitse bakajya hanze y’igihugu bakabura uko baryozwa ibyo bakoze.

Ahakoreraga uruganda rwa Koperative ituze, hasigaye hakorera umushoramari wongeye gukora ifu y’Akanoze. Hari na Koperative y’abahinzi b’imyumbati bo mu murenge wa Nyamiyaga KOMINYA, igura imyumbati y’abanyamuryango ba yo ikayitunganya neza, ikayigurisha n’amasoko ya Kijyambere akeneye kuyisheshereza.

Uwiringira Marie Josee

Nyagatare: Ubukangurambaga bwatumye abanduye Virusi itera SIDA basaga 6000 bafata imiti igabanya ubukana

By Editor

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba. Gahana imbibi n’ibihugu bya Uganda na Tanzania. Muri aka karere, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bagera ku 6143, muri bo 228 akaba ari abana. Muri rusange, ubwandu muri aka karere buri kuri 0,95 ku ijana.

Umurenge wa Karangazi uza ku isonga kuko abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bangana na 56 ku ijana by’abafata imiti muri ako karere, hagakurikiraho imirenge ya Matimba na Rukomo. Umurenge ugaragaramo abantu bake bafata imiti ni uwa Kiyombe, nk’uko bigaragazwa n’Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare.

Bigirumuhirwa Levis, Umuganga mu bitaro bya Nyagatare ushinzwe gukurikirana ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA, atangaza ko iyo serivisi ashinzwe yatangiye mu 2004 muri ibyo bitaro.

Avuga kandi ko abafatira imiti muri ibyo bitaro bangana na 423, muri bo abana bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko bafata imiti bagera kuri 21. Abafata imiti y’amezi atatu bagera kuri 244.

Agira ati “Ubwitabire mu kwisuzumisha ku bushake ndetse no kwitabira gufata imiti ku bamaze kumenya ko banduye, tubifashwamo n’abajyanama b’ubuzima. Iyo tumaze kumenya ko umuntu yanduye duhita tumutangiza imiti, ariko ntiduterera iyo habaho na gahunda yo kumukurikirana na yo dufashwamo n’abakangurambaga b’uburungano.”

Akomeza avuga ko mu bafite ingorane zo kwandura cyangwa kwanduza abandi cyane ari abakora uburaya, ubu abakurikiranwa n’ibyo bitaro ari babiri.

Wibabara Jolly, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Musheri, kiri mu murenge wa Musheri, umwe mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, avuga ko bafite abantu 250 bakurikirana bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, muri bo abagera ku 150 bafata imiti y’amezi atatu. Avuga ko hari imbogamizi kuri bamwe mu bafata imiti.

Agira ati “Kuba duturiye umupaka kandi kwambuka ujya muri Uganda bikaba bidakomeye, hari abamara kumenya ko banduye bakiyambukira umupaka, bagera yo kubera gufata imiti nabi cyangwa kutayifata bakaremba, bakagaruka barasubiye inyuma. Ibi biratugora kubakurikirana.”

Avuga kandi ko bakurikirana abafata imiti babasura mu ngo aho batuye ndetse hakaba na gahunda yo gusuzuma umuryango wose ku babishatse.

Indangamirwa ziratanga inama

Indangamirwa ni izina ry’abakoraga uburaya mu karere ka Nyagatare. Marie Chantal ni umwe muri bo ariko yaje kubuvamo. Abana na Virusi itera SIDA. Avuga ko inyigisho yahawe zamufashije kwiyakira, akurikiza inama agibwa, ubu akaba ari umwe mu bakangurambaga b’urungano.

Agira ati “Hari bamwe muri bagenzi bacu baba baranduye bagahitamo kujya gufatira imiti ahandi, ariko kandi hari n’abatinya kwipimisha ngo barebe uko bahagaze. Abo bose tubagira inama kandi zirabafasha. Ubu twakoze ishyirahamwe dutangira kwizigamira, kandi twatangiye kwiteza imbere no kubaho neza. Icyo duharanira twese ni ugukumira ubwandu bushya.”

Ubuyobozi bubona bute ikibazo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko ikibazo cy’ubwandu bushya kigenda kigabanyuka cyane cyane mu mirenge ya Karangazi na Matimba yakunze kugaragaramo abantu benshi banduye Virusi itera SIDA.

Agira ati “Kuba iyo mirenge iza ku isonga si ikibazo cy’ubwandu bushya, ahubwo ni ubukangurambaga bwiyongereye. Ikibazo cyagaragaye ni uko Umurenge wa Matimba wakira abantu benshi baturuka mu bihugu binyuranye, ariko nta bwandu bushya bugaragara. Hiyongeraho ariko umubare munini w’abaturage bimuka baza gutura muri aka karere.”

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2012 rigaragaza ko Akarere ka Nyagatare gatuwe n’abaturage bagera ku 466,944. Aka karere gafite ibitaro by’akarere bya Nyagatare, ubu hubakwa ibindi bya Gatunda. Gafite ibigo nderabuzima 20, amavuriro y’ibanze 20 yatangiye gukora hateganyijwe kubakwa andi 34. Ubwandu bwa Virusi itera SIDA buri aka karere bugeze kuri 0,95 ku ijana, mu gihe mu ntara yose y’Iburasirazuba bugeze kuri 2.4 ku ijana.

Rwanyange Rene Anthere

Nyaruguru: Hari abana bareka ishuri bakajya gukora imirimo ibyara inyungu

By Editor

Mu murenge wa Nyagisozi ubarizwa mu karere ka Nyaruguru, haracyagaragara abana bateshwa ishuri bagashorwa mu mirimo ibyara inyungu. Akenshi bakoreshwa n’abacuruzi, bikanabashora mu ngeso mbi nk’uko abaturage babivuzeho mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 11 Kamena 2019.

Umwe mu babyeyi batuye uyu murenge wa Nyagisozi, Mukakalisa Beatha, avuga ko ari ikibazo kibugarije ndetse gikwiye guhagurukirwa n’inzego zose z’abo bafatanya mu burere bw’abana.

Agira ati “Rwose abana baratutaniye! Ubohereza kw’ishuri uyu munsi bakaza gutaha bitinza mu dusanteri barebareba. Hari ibibarangaza byinshi nka za televiziyo n’ibiryabarezi biba byakuruye abantu benshi bakina. Iyo umwana ahegereye ashungera rero, akenshi niho bababonera bakabashuka, bakagenda babangisha ishuri gahoro gahoro.”

Akomeza avuga ko ibi bikorwa akenshi n’abacuruzi bajya kubaha akazi mu ngo zabo, cyangwa bakajya babafasha gucuruza.

Ati “Iyo umwana batamushukishije amafaranga ngo bamujyane gukora akazi ko murugo, bamusaba kuzajya aza nko kubacururiza amagi n’amandazi avuye ku ishuri n’igihe atize. Bikazarangira ibyo kwiga abyanze akajya muri bwa bucuruzi bwonyine.”

Yongeraho ko igihangayikishije kurutaho ari uko ngo umwana wataye ishuri muri ubwo buryo, ahita akurizaho kujya mu ngeso mbi ku buryo umubyeyi ajya kubimenya kera karabaye.

Ndamage Callixte, ufite umwana wataye ishuri ageze mu mwaka wa gatanu, agira ati “Byarangoye kuvumbura ko umwana ari kwanga ishuri kuko yatangiye ajya gufasha umucuruzi nyuma y’amasomo, yaramuhembaga agataha yewe akajya agira n’ibyo amugenera akazana mu rugo.”

Akomeza avuga ku ngaruka byaje kugira ku myigire ye kuko ngo atari ko byakomeje, ahubwo umwana yishimiye amafaranga bigenda bimwangisha ishuri kugera ubwo ariretse.

Ati “Twaje kubimenya tubibwiwe n’abandi basore bari basigaye bakorana mu kubaga amatungo rimwe na rimwe babaga bibye, batumwe kuyazanira abayotsa ku tubari aho bayishyuye. Bo bagahitamo kwiba rero kugira ngo amafaranga bayikoreshereze mu bindi, dore ko abenshi muri bo batangiye no kunywa itabi.”

Ni ikibazo gikwiye guhagurukirwa n’abo kireba bafatanyije

Ari ababyeyi ari n’abayobozi, bose uburere bw’abana burabareba. Ababyeyi basabwa kudateshuka ku nshingano zo kurera abana babo, ahubwo hamwe n’inzego z’ubuyobozi  bagafatikanya kubareberera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Umuhoza Josephine, agira ati “Ubu ishuri rikorana n’Akagari ndetse rikagera no ku Murenge tukamenya abana bataje kwiga mu cyumweru, tugakurikirana tukabasura mu ngo. Iyo hari ikibazo cyagaragaye twigisha wa mwana n’umubyeyi we kuko bibareba bombi, tukabunganira nk’abafite intege nke batinya ko abana babakubita bakomeje kubabwiriza gusubira mu ishuri.”

Ubwo umuryango ADENYA ushyira mu bikorwa muri aka karere umushinga PPIMA, ugamije guha abaturage umwanya n’uruhare mw’ishyirwa mu bikorwa rya politiki rusange, waganiraga n’abahagarariye inzego mu bibazo byavuye mu baturage mu gikorwa bita “Kuganira ku byo ikarita nsuzumamikorere yagaragaje” (ni amakuru runaka atangwa n’abaturage ku bibazo babona bibugarije, akaganirwaho n’inzego z’Umurenge n’Utugari n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushaka icyakorwa ngo habeho impinduka); icyi nacyo cyagarutsweho.

Bamwe mu bayobozi bemeye ko icyo kibazo kiriho. Bagaragaje ko abana bata ishuri bakigira mu du santeri aho baba bafasha abacuruzi mu mirimo itandukanye nko kwica ihene n’ingurube, guteka amandazi n’ibindi. Ibi bituma bigira ibyigenge bashishikajwe cyane n’amafaranga ukaba utabakoza iby’ishuri. Hamwe ngo usanga n’ababyeyi barakuyeyo amaso bavuga ko iyo abo bana ubashyizeho igitsure bamwe bakubwira ko bakwambura n’ubuzima, bigatera bamwe gutinya abo bibyariye.

Umuhoza Josephine yibukije kandi ababyeyi ko bagomba kwitwararika mu mibanire yabo mu rugo nk’abashakanye, kuko ngo akenshi imibanire mibi ari nayo ibera abana intandaro yo guta ishuri.

Umurenge wa Nyagisozi ugizwe n’Utugari 4 (tune), twose dutuwe n’abaturage batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo yiganjemo amagufi. Mu bibafasha kubona amafaranga harimo gucuruza Kawa, kuko iri mu bihingwa ngengabukungu beza.

Umubyeyi Nadine Evelyne

Ngarama: Gushyira hamwe imbaraga z’abaturage byabagejeje ku kwiyubakira inzu y’abunzi

By Editor

Mu murenge wa Ngarama uherereye mu karere ka Gatsibo, ni hamwe mu hamaze kubakwa inzu y’abunzi yuzujwe ivuye mu mbaraga z’abaturage. Ibi byabasabye ubwitange bwagiye bunyuzwa mu bikorwa by’umuganda, ndetse n’ubufatanye bwabashoboje kwigurira ibikoresho ngo huzuzwe iyo nyubako.

Abaturage bo mu murenge wa Ngarama bishimira icyo gikorwa k’indashyikirwa bigejejeho, bivuye mu mbaraga za buri wese bafatanyije.

Kagabo Erneste, agira ati “Nkeka ko turi aba mbere mu gihugu babashije kwiyubakira inzu nk’iyi, kuko ahenshi mu tundi turere tucyumva ko bakorera ibikorwa byabo munsi y’ibiti; mu gihe abunzi baba bakwiye ahantu nk’aha rwose ho gutunganyiriza ibyo bakora. Ugereranije n’akazi k’indashyikirwa bakora mu butabera no kunga abantu, ikicaro gusa ntigihagije ariko byibura twishimira n’aka gahigo uyu murenge wacu waciye.”

Avuga ku buryo bakoresheje ngo iyi nyubako babashe kuyiyuzuriza, agira ati “Ntabwo ari ibyapfa korohera buri wese kuko byadusabye guhuza imyumvire ku gikorwa kimwe cyari kituraje ishinga, habayeho rero ubwitange n’ubufatanye mu baturage twese buri wes uko ashobojwe.”

Akomeza avuga ko usibye kwikusanyamo inkunga y’amafaranga bifashishije bagura ibikoresho bimwe na bimwe, hagiye habaho n’ibikorwa by’umuganda aho buri muturage muri uyu murenge wa Ngarama yagiye atanga umwanya n’imbaraga z’amaboko igihe iyi nyubako yubakwaga.

Uruhare rwa Leta

Nubwo iyi nzu y’abunzi yujujwe n’imbaraga z’abaturage, ibijyanye n’ikibanza byo ngo ntibyagombye amafaranga yabakusanyijwemo nk’uko bisobanurwa na Perezida w’abunzi b’Umurenge wa Ngarama, Mulisa Gervais.

Agira ati “Habayeho ubwitange bwa buri muturage muri uyu murenge wa Ngarama binyuze mu gikorwa k’indashyikirwa cy’umuganda, dore ko Leta yari imaze kutwemerera ikibanza. Ibindi natwe twaratekereje dusanga bidakwiye kutunanira duhuje amaboko, niko kwikusanyamo amafaranga make twifashishije mu kugura ibikoresho nk’imisumari, isakaro, sima n’ibyo kuyikingisha.”

Kutagira aho gukorera ngo ni ikibazo cyari gikomereye abunzi bo muri Ngarama, kuko ibijyanye no koroherezwa mu ngendo n’itumanaho Leta yabageneye amagare na telefoni byo kwifashisha bakemura ibibazo by’abaturage.

Iyi nzu y’abunzi yubatswe mu murenge wa Ngarama yujujwe itwaye asaga miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yitezweho kuzabafasha bayugamamo izuba n’imvura bahuraga na byo igihe bari bagikorera mu nsi y’ibiti. Ubu nta mpungenge mu kunoza ibikorwa byabo byo kunganira inkiko, mu gufasha abaturage gukemura ibibazo by’amasambu n’ubwambuzi.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Itangazo rya Cyamunara y’imitungo itimukanwa i Masaka ahagenewe nganda

By Editor

Mu rwego rwo kurangiza Urubanza No RCOMA 0294/14/HCC rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge ku wa 24/07/2017, n’urubanza No RCOM 1286/13/TC/NYGE rwaciwe r’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge;

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa Kabiri, tariki ya 18/06/2019 hazagurishwa muri cyamunara imitungo ya Rwagasana Thomas na Mukakimenyi Marie Rosineikurikira:

UPI: 1/03/08/04/1417; UPI: 1/03/08/04/2288; UPI: 1/03/08/04/2285; UPI: 1/03/08/04/2366; yose iherereye mu kagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka, Akarere ka KicukiroUmujyi wa Kigali, ahagenewe inganda. Cyamunara izaba guhera saa tanu z’amanywa (11h00).

Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefoni igendanwa 0788307398/0788482817.

Bikorewe i Kigali, ku wa 10/06/2019

Me Ndayobotse Silas

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga

Itangazo rya Cyamunara y’umutungo utimukanwa i Nyarupfubire

By Editor

Kugira ngo harangizwe urubanza RC 00033/2018/TB/NYG rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ku wa 30/01/2019,

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa 18/06/2019, guhera saa yine za mugitondo (10h00), azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’ubutaka wa Musoni James bita Kayihura, ubaruwe kuri UPI: 5/02/13/05/2578; uherereye mu mudugudu wa Nyarupfubire, Akagari ka Nyarupfubire, Umurenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare; kugira ngo havemo ubwishyu bwa Ngendahimana Jean Claude n’igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko.

Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri nomero zikurikira: 0788898121/0788571713/0780923573.

Ifoto n’igenagaciro ryawo biboneka ku rubuga rw’imanza zirangizwa.

Bikorewe i Nyagatare ku wa 07/06/2019

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga

Me Mutsindashyaka François Xavier

Rwanda Rugby: 1000 Hills RFC the 1st qualifier for semi-finals

By Editor

KIGALI, Rwanda, June 11, 2019/ — Rwanda Rugby Federation (RRF) the Day Five of Rwanda Rugby National League 2019 (Seniors) definitely made Thousand (1000) Hills RFC the 1st team in the Central (Kigali) Zone, and the 1st to qualify for the semi-finals of the National League 2019.

On the last Saturday 8th June 2019, two games played; one in Kigali, and the other in South. Muhanga Thunders RFC hosted UR Grizzlies RFC at Kabgayi Ground, Muhanga District. The game kicked off at 12:30am, and Muhanga Thunders won with 17-03 UR Grizzlies.

Afterward, at 3PM, Lions de Fer RFC played against 1000 Hills RFC at Red-Cross Ground/Kacyiru in Kigali, and 1000 Hills came up with the victory of 20-13 Lions de Fer. Actually, 1000 Hills RFC is definitely both the 1st team in the Zone of Kigali, and the 1st to qualify for semi-final games of Rwanda Rugby National League 2019.

Meanwhile, 1000 Hills RFC is now waiting for the 2nd team in the Southern Region to face in semi-finals. This team will be known after the game of Muhanga Thunders RFC vs Rusizi Resilience RFC expected on the 3rd August 2019 in Rusizi, because this game’s results will finally determine the first and the second team in the Southern Region.

Whilst the 2nd team in South will face 1000 Hills RFC (the 1st in Kigali), the first team in south will play against the second team in Kigali to be identified after the game of Kigali Sharks RFC vs Lions de Fer RFC on 6th July 2019 at the Red-Cross Ground/ Kacyiru in Kigali.

Provisionally;

The Central Region

  1. Thousand Hills RFC 17 Pts
  2. Lion de Fer RFC 10 Pts
  3. Kigali Sharks 10 Pts
  4. Remera Buffaloes 0 Pt

Southern Region

  1. Muhanga Thunders RFC 15 Pts
  2. Rusizi Resilience RFC 14 Pts
  3. Kamonyi Puma 6 Pts
  4. UR Grizzlies RFC 1 Pt

Panorama

Before yesterdayPanorama

Umuryango w’Abibumbye watangije umuganda muri Sudani y’Amajyepfo

By Editor

Abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no kugarura umutekano muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) bakoze umuganda wo gusukura no gutera ibiti mu mujyi wa Juba n’inkengero zawo mu rwego rwo kurushaho kuwugira mwiza.

Iki gikorwa cyo gutangiza uyu muganda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019, kitabiriwe n’abayobozi ba UNMISS, abapolisi, abasirikare n’abasivili bose bibumbiye mu mu muryango w’Abibumbye muri iki gihugu, aho bakoze umuganda wo gutoragura amacupa n’ibindi bikoresho bitabora mu duce dutandukanye ndetse banatera ibiti.

Mu Rwanda buri kwezi igikorwa cyo gukora umuganda cyamaze kuba umuco, aho inzego z’umutekano n’abaturage n’abayobozi bahurira muri uwo muganda. Akaba ariyo mpamvu iki gikorwa kinakorwa aho inzego z’umutekano ziri kubungabunga amahoro ku isi hose.

Uyu muganda ukaba warayobowe n’intumwa nkuru y’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS) muri Sudani y’Amajyepfo, David Shearer wishimiye iki gikorwa uko cyateguwe kandi kikanakorwa neza.

Yagize ati “Ni byiza kugira aho dukorera heza, umujyi ucyeye, abaturage dushinzwe kurinda bafite isuku n’umutekano bihagije.”

Twabibutsa ko u Rwanda rufite amatsinda atatu y’abapolisi bagera kuri 560 muri Sudani y’Amajyepfo ndetse n’andi atatu y’Ingabo z’u Rwanda bose baka bafite inshingano zo kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.

Muri ayo matsinda atatu harimo abiri afite abapolisi 160 imwe imwe baherereye mu mujyi wa Juba  abandi 240 bakaba mu mujyi wa Malakal.

Iki gikorwa cyatangijwe cyo gukora umuganda wa buri kwezi muri iki gihugu, kikaba cyarahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibidukikije.

Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku isi hose bakora igikorwa cy’umuganda rusange ubahuza n’abaturage bashinzwe kurinda nyuma y’umuganda bagasangira ibitekerezo.

Muri uwo mu ganda bakoramo ibikorwa bitandukanye birimo nko kubaka amacumbi y’abadafite aho baba, imihanda,imiyoboro y’amazi,gutera ibiti bikumira isuri n’ibindi.

Panorama

Gitoki: Ukubura kw’igitsure cy’ababyeyi ni nyirabayazana y’inda ziterwa abangavu

By Editor

Mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, haravugwa abana 60 batwaye inda bakiri abangavu! Nubwo mu mpamvu havugwamo ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere, ubukene no kugira irari ry’ibintu; benshi barimo n’ubuyobozi, baratunga agatoki kuba nta gitsure ababyeyi bakigira ku bana babo, nka nyirabayazana y’inda ziterwa abangavu.

Injyana zinyuranye z’umuziki zirikiranya n’amarira y’impinja zaje ari nyinshi mu isoko ry’amatungo rya Nyamirama, mu murenge wa Gitoki i Gatsibo. Impamvu y’ayo marira ni ibanga ryazo! Zimwe zaba se zishonje zishaka konka? Cyangwa izindi zarambiwe umugongo zirashaka gukikirwa ku bibero bya ba nyina?

Ubona bashyugumbwa kumenana uwo muziki n’urungano! Mu rungano harimo abanyamakuru b’umuryango PAX PRESS bahuje iyo mbaga y’abaturage n’abayobozi ngo baganira ku bibazo byabo. Wasanga ayo marira y’impinja ari rwo ruhare bashoboye gutanga muri iki kiganiro mpaka ku ivuka ryabo rifatwa nk’ikibazo mu muryango?

Koko rero ibyari imyidagaduro mu kanya gato byahise bihinduka impaka. Ni bande batera inda abangavu bo mu murenge wa Gitoki? Ese ko iki kibazo kimaze kuba icyorezo cyaba giterwa n’iki? Ngo “Abe ari umwe, babiri se cyangwa batatu, akabi ngo ntikaba gato. Cyane cyane iyo biciye ukubiri n’umuco na kirazira”.

Kuri uyu musore w’imyaka 20, Abikunda Nepo uvuka muri Gitoki, “Ipfundo ry’ikibazo riri mu muco wononekaye”, akaba “Ari na ho hakwiye gushakirwa igisubizo: ababyeyi n’umuryango”. Ese aba bangavu babyara, ababyeyi babo bari he?

Habuze igitsure cy’ababyeyi

Nubwo bamwe barimo umukobwa NC, wabyariye iwabo afite imyaka 15, kimwe n’umugabo Horere Leonidas, bemeza ko ubukene butuma abo bana bashukishwa uduhendabana, hari abasanga habura uburere n’igitsure by’ababyeyi byagombye kuba rutangira.

Umukecuru Mukangango Sarah,utuye kandi wavukiye muri uyu murenge wa Gitoki, ni umwe mu babyeyi bemeza ko kugira ngo abana b’abakobwa batware inda zitateguwe bigirwamo uruhare na bamwe mu babyeyi usanga barataye inshingano zabo, ku buryo usanga nta mwanya baha abana babo ngo babegere babaganirize.

Agira ati “Ababyeyi ntibagiha abana babo umwanya wo kubaganiriza ngo babereke indangagaciro na za kirazira, ngo babereke uko bakwiye kwitwara mu kigero bagezemo. Ni gutyo abana b’abakobwa bagwa mu bishuko bibatera gutwara izo nda”. Nubwo ariko yemera ko hari abana bananirana, asanga uku guhozaho umwana ijisho byaravagamo ubujyanama buhoraho no kubagumisha cyangwa kubagarura mu murongo.

Mushumba John, ahuza cyane n’uyu mubyeyi ku kuba ababyeyi ari bo ba nyirabayazana n’umuti wakemura iki ikibazo kimaze gutera intera ndende. Asanga nyuma yo kwitwaza guhugira muri rwinshi, ababyeyi barateshutse ku nshingano, maze abana bakabyuririraho bakagira ubwisanzure bukabije burenze n’ubwo bemererwa n’amategeko abarengera. Yemeza ko “kuba abana bafite amategeko abarengera, bidakuraho igitsure cy’ababyeyi cyahoze gifite ishingiro n’akamaro kanini ku burere no kugena imyitwarire y’abana babo”, bityo umuti uzaba uwo “kugarura no guhuza icyo gitsure n’ubwisanzure bw’urubyiruko”.

Uyu munsi ni uwanjye, ejo ni uwawe!

Bwana Mugabo John asanga umuti ugomba kunyuzwa mu biganiro n’ababyeyi n’urubyiruko. Ariko cyane cyane ibyo biganiro bikabera muri za gahunda abaturage basanzwe bahuriramo baganira ku buzima bwabo bwa buri munsi, nk’inteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi byaba byiza. Amakuru aturuka mu isibo, aho abantu bose baba baziranye, ngo «akwiye gushingirwaho muri ibyo biganiro», nk’uko abisobanura. Inda ziterwa abana b’abangavu, nk’icyorezo cyibasiye umuryango, ngo gikwiye gushakirwa umuti uvura kandi unakumira. Aha ni ho, uriya mubyeyi Mukangango ahera avuga ko « nta mubyeyi ukwiye kwifata nk’aho bitamureba» kubera ko nta mwana we birabaho. Ubitekereza atyo, amuburira agira ati « uyu munsi ni uwanjye, ariko ejo ni uwawe utahiwe!»

Nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gitoki, ngo iki kibazo cy’inda ziterwa abangavu gifatwa mu rwego rw’ibibazo bihungabanya umudendezo w’abantu kimwe n’ibiyobyabwenge. Kugeza ubu ngo hari abana b’abakobwa 64 babyaye, muri bo 32 banze kugaragaza ababateye izo nda; abateye izo nda bagera kuri 11 bari mu maboko y’ubutabera, mu gihe 17 bagishakishwa.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 ku buzima bw’abaturage bwagaragaje ko Akarere ka Gatsibo, uyu murenge ubarizwamo, kari ku isonga mu gihugu cyose mu kugira abangavu batwara inda zitateguwe; mu gihe muri 2018, umubare wabo wari 494.

Inkuru dukesha Pax Press; Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro

❌