WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Yesterday — August 20th 2019ISIMBI.RW

APR FC itsinze TPDF ya Tanzania yuzuza imikino 3 idatsindwa mu mikino ya gisirikare

By Canisius Kagabo

Ikipe y'igisirikare cy'u Rwanda(APR FC) ikomeje kwitwara neza mu mikino ya gisirikare irimo kubera muri Kenya, yatsinze TPDF y'igisirikare cya Tanzania(Tanzania People's Defense Force) 3-1.

Iyi mikino ihuza amakipe ya gisirikare yo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, irimo kuba ku nshuro ya 12, uyu mwaka irimo kubera muri Kenya, aho yatangiye tariki ya 13 Kanama, ikipe y'ingabo z'u Rwanda ikaba ikomeje kwitrwara neza.

Uyu munsi yakinaga umukino wa 3 aho yahuye na TPDF yo muri Tanzania iyitsinda ibitego 3-1.

APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 10 gitsinzwe na Sugira Ernest, ku munota wa 14 bishyura iki gitego ariko mbere y'uko amakipe ajya kuruhuka ku munota wa 41, Ishimwe Kevin yashyizemo icya 2 maze ku munota wa 64 Sugira atsinda icya 3.

Nyuma yo gutsinda Uganda, Burundi na Tanzania ubu ifite amanota 9/9 aho isabwa kunganya gusa umukino usoza irushanwa uzayihuza na Kenya tariki ya 24 Kanama 2019 igahita yegukana igikombe.

Sugira yishimira igitego cye

Ne Yo na Meddy bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye i Kigali

By Our Reporter

Shaffer Chimere Smith, Umunyamerika wamenyekanye muri muzika nka Ne Yo agiye gutaramira abanyarwanda mu ntangiriro z'ukwezi gutaha mu gitaramo cyo Kwita Izina abana b'ingagi aho azafatanya n'umunyarwanda Meddy.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2019 na Belise Kaliza Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB)ushinzwe ubukerarugendo , ni mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru.

Aba bahanzi uko ari babiri bazataramira abanyarwanda tariki ya 7 Nzeri, ni nyuma y'umuhango wo Kwita Izina uzaba tariki ya 6 Nzeri 2019.

Bimaze iminsi bivugwa ko Meddy we yamaze kugera mu Rwanda, aho yari avuye muri Ethiopia n'umukunzi we banyura mu Rwanda aho yaje muri iki gitaramo kizaba muri Nzeri 2019.

Ne Yo w'imyaka 39, ni umubyinnyi, umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo, afite umugore n'abana 4, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Miss Independent, One In A Million n'izindi.

Meddy we ngo yamaze kugera mu Rwanda

Bwa mbere Ne Yo agiye gutaramira abanyarwanda

Lousi Van Gaal watoje Manchester United na Tony Adams bategerejwe i Kigali

By Canisius Kagabo

Uwahoze ari umutoza w'ikipe ya Mancehster United, umuholandi Louis Van Gaal ndetse na Tony Adams wabaye kapiteni wa Arsenal bategerejwe mu Rwanda mu muhango wo kwita izina abana b'ingangi.

Tariki ya 6 Nzeri muri Pariki y'Iburunga mu karere ka Musanze, hateganyijwe umuhango wo kuzita amazina abana b'ingangi, uyu muhango uzitabirwa n'ibihangange ku Isi birimo umuhanzi w'umunyamerika Ne Yo, kongeraho n'aba banyabigwi muri ruhago.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere 'BRD' cyakoze uyu munsi tariki ya 20 Kanama 2019, bemeje ko aba bagabo bazaza mu Rwanda kwita izina, ni umuhango uteganyije tariki ya 6 Nzeri 2019.

Louis Van Gaal ni umuholandi w'imyaka 68, yakiniye amakipe atandukanye nka Ajax, Royal Antwerp n'andi menshi, yanabaye umutoza aho yatoje amakipe atandukanye arimo FC Barcelona, ikipe y'igihugu y'Ubuholandi, Bayern Munich, Ajax, na Manchester United batandukanye muri 2016.

Tony Adams ni umwongereza w'imyaka 52, ubuzima bwe muri ruhago yabumaze mu ikipe ya Arsenal aho yazamuwe muri Arsenal nkuru avuye mu bato bayo mu 1983, yayivuyemo muri 2002, mu mikino 504 uyu myugariro yayikiniye, yayitsindiye ibitego 32.

Muri gicurasi 2018 u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Arsenal aho iyi kipe isigaye yamamaza u Rwanda, ibi bikaba ari bimwe mu bifasha u Rwanda gukurura ba mukerarugendo

Louis Van Gaal utegerejwe i Kigali

Tony Adams wabaye kapiteni wa Arsenal igihe kirekire

VIDEO: Tidjara Kabendera yaturitse ararira yibutse uko yababaje ababyeyi be

By Our Reporter

Tidjara Kabendera ni umwe mu bagore bubatse izina mu itangazmaakuru, avuga ko mu buzima bwe bwose ahora ashengurwa n'uburyo yababaje ababyeyi be akabyara akiri umwana atarageza imyaka 18.

Tidjara Kabendera umunyamakuru w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru(RBA), aho amaze imyaka irenga 15, ni umwana wa 2 mu bana batanu ba Kantarama Salama na Shinani Kabendera wahoze na we ari umunyamakuru wakoze kuri Radiyo Rwanda na BBC mbere y'uko yitaba Imana mu 2000.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Isimbi, Tidjara yavuze ko mu buzima bwe bwose yababajwe n'ukuntu yahemukiye ababyeyi be kandi baramufashaga buri kimwe ariko akaza gutwara inda atarageza imyaka 18.

Yagize ati"Nakoze byinshi, ni amabara ariko uyu munsi sinababyita amabara nabyita umugisha, ariko ababyeyi banjye narabababaje, papa wanjye iyo aza kuba ahari mba musabye imbabazi cyane ariko niduhura nzazimusaba, na mama wanjye ambabarire, uzi kubyara ufite imyaka cumi na? umubyeyi yaguteganyagaho kwiga ukaminuza, yego narakomeje ndiga ariko bakubiswe n'inkuba, nabyaye ntarageza imyaka 18."

"Bamfatiraga ibyemezo bakumva ko bagomba kunshyira mu nzira nziza ariko birangira bigenze kuriya, iriya myaka ababyeyi barayizi, ni imyaka kugira ngo ubone umwana ayisimbutse ushimira Imana cyane, ukavuga uti Mana warakoze[...] kubona umwana wawe w'umukobwa abyariye mu rugo ni ikimwaro ariko ababbyeyi banjye bambabarire."

Yakomeje ashimira se Shinani Kabendera kuko ya muhagazeho aramufasha, ngo iyo ataza kumugira ntazi aho aba ari.

Yagize ati"ntabwo narushye icyo gihe, ababyeyi banjye ndabizi ko bababaye ariko ntabwo bigeze banyereka bwa bubabare kuko baramfashije, bahagararanye nanjye, papa wanjye aho ari, iyo ntangira papa ngo ampagarareho ntabwo nari kuba ndi aho ndi uyu munsi, papa yaravuze ngo umwana wanjye ni ijuru rimugwiriye, ntabwo yigeze asaba kuba yabyara ari muto natwe ntidushobora kumutererana nk'ababyeyi."

Tidjara Kabendera ni umubyeyi w'abana 4, yatangiye gukora kuri radiyo Rwanda mu 2003, amaze imyaka igera kuri 16 muri RBA, uyu mugore wamenyekanye mu biganiro b'igiswayili yatangiriye ku kiganiro se yakoraga cya ‘Hodi Hodi Mitaani', cyatumye agira abakunzi benshi.

Amaze imyaka 16 muri RBA

Shinani Kabendera(uri hagati) se wa Tidjara ngo yaramufashije cyane akimara kubyara

Reba habo ikiganiro na Tidjara Kabendera

VIDEO: 'Ababouncers' batawe muri yombi na polisi mu gitaramo cya Diamond bavuze intandaro yabyo

By Canisius Kagabo

Nyuma y'uko bamwe mu basore bari bateguwe gucunga umutekano mu gitaramo cya Diamond (Bouncers), batawe muri yombi na polisi hagati muri iki gitaramo, bemeje ko intandaro yabyo ari imyenda iteye urujijo bari bambaye muri iki gitaramo.

Mu mpera z'icyumweru gishize tariki ya 17 Kanama 2019, mu Rwanda hari habereye igitaramo cy'umuhanzi ukomeye muri aka karere, Diamond Platnumz.

Mu rwego rwo kumucungira umutekano hari hateguwe abasore b'ibigango bibumbiye mu itsinda rya B-KGL risanzwe rikora akazi ko gucungira umutekano abantu ku giti cyabo(Bouncers).

Aba basore bitewe n'uko bari bambaye byateje impamagarara ahantu hose kuko utashoboraga kubatandukanya n'inzego z'ishinzwe umutekano za leta. Bari bambaye amajiri, butini, bafite ibyombo, utumwa tw'itumanaho two mu matwi n'ibindi, byatumaga bamwe bibeshya ko ari abasirikare cyangwa abapolisi.

Ubwo igitaramo cyari kirimbanyije, aba basore baje kuburirwa irengero aho bari bajyanywe na polisi y'igihugu bagaruka nyuma y'amasaha 2 batambaye ya myenda.

Mu kiganiro Jean Luc uzwi nka Mubi Cyane umwe mu basore 8 bajyanywe kuri polisi akaba n'umuyobozi wabo, yabwiye Isimbi.rw ko intandaro yo kujyanwa yatewe n'imyenda bari bambaye, gusa na we yemeza ko bari bakabije.

Yagize ati"Ntabwo bumvuga ukuntu twambaye kuriya, ariko twari twakabije nanjye nabonye amafoto mbona byari bikabije ariko nanjye sinabikoze ngo ndwanye igihugu. Ariya majire ni yo yateje ikibazo n'abiriya byo mu maguru. Baratubwiye ngo tubikuremo tubisige, ngo tugende mu rugo twambare indi myenda tugaruke, ni bwo wabonaga tugarutse twambaye kuriya turongera turakora ibintu bigenda neza, iyo baba badufunze ntitwari kugaruka."

Yakomeje avuga ko nta muntu n'umwe wigeze abahohotera nk'uko byavuzwe ndetse ko polisi yanabatwaye neza nta kibazo na kimwe bahuye nacyo.

yaize ati"baraje baradutwara, abavuze ko badutwaye muri panda gali sibyo, badutwaye muri V8 n'ibintu byacu tubyambaye, badutwara kuri sitasiyo ya polisi y'i Remera, baratubaza dukora iki turababwira turaganira mbese, habayeho ikibazo cy'uko kampani ntayisobanukiwe neza hari umuntu wayiyobiraga witwa Kanimba agiye vuba, njye sindayisobanukirwa neza[...] gutindamo kwacu ntabwo badukubitaga kuko twari twicaye mu ntebe nta kibazo."

Jean Luc yashimiye polisi y'igihugu kuko nyuma y'ibiganiro bagiranye ubu noneho polisi yabemereye kubaha amahugurwa ku buryo bagiye kujya bakora kinyamwuga kandi banazwi mu gihugu ko bakora ako kazi aho bagiye no guhabwa na nimero, buri umwe akagira nimero imuranga.

Iyi myambarire yabo yatumye polisi yitambika mu kazi bari bateguriwe

Reba hano ikiganiro na Jean Luc

Icyo Rutanga azakumbura kuri Robertinho

By Canisius Kagabo

Nyuma y'uko umutoza w'umunya - Brazil atandukanye n'ikipe ya Rayon Sports ayimazenmo umwaka, , Rutanga Eric avuga ko atakwibagirwa Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bitewe n'ibihe byiza bagiranye.

Tariki ya 13 Kanama 2019, nyuma yo kugenda bivigwa ko atarimo yumvikana n'ubuyobozi ku masezerano mashya agomba aguhabwa, yafashe umwanzuro wo gusezera ku buyobozi bw'iyi kipe.

Rutanga Eric, kapiteni w'iyi kipe yemeje ko azakumbura ibihe byiza bagiranye n'uyu mutoza, harimo kugera muri 1/4 cy'imikino Nyafurika n'ibindi.

Yagize ati"Robertinho ngomba kumukumbura kuko hari byinshi byiza twagiranye, ntabwo navuga ko ari umutoza mubi cyangwa nta bintu yadukoreye, hari byiza byinshi yadukoreye, twatwaranye igikombe cya shampiyona, twageze muri 1/4 cya CAF Confederations Cup, ni byinshi byiza twakoranye."

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yinjiye muri Rayon Sports Kamena 2018 atandukana nayo tariki ya 13 Kanama 2019, muri uyu mwaka akaba yarahesheje Rayon Sports ibikombe bitandukanye harimo icya shampiyona, ayigejeje muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Ngo byanze bikunze agomba kuzamukumbura

Itorero Angilikani Diyosezi ya Kigali yabonye umwepisikopi mushya

By Dushimirimana Onesphore

Musenyeri Rusengo Nathan Amooti yimitswe kuba umwepisikopi w'itorero Angilikani Diyosezi ya Kigali asabwa gukomeza kugendera ku ndangagaciro asanganywe z'ubunyangamugayo, ukuri, ubushishozi, kwicisha bugufi, kuba intangarugero, ubutabera n'izindi.

Uyu muhango wo kwimika Bishop Rusengo nk'umushumba wa diyosezi ya Kigali, wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2019 kuri stade ya Kigali, I Nyamirambo.

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi b'inzego zitandukanye za leta, abahagarariye amadini n'amatorero, abakirisitu b'itorero Angilikani n'abandi.

Rusengo w'imyaka 53 yahize ko icya mbere azitaho muri Diyosezi ya Kigali ari ivugabutumwa ryo mu mujyi.

Yagize ati “Murabona ko Kigali n'u Rwanda birimo guhinduka kandi hahinduka buhoro buhoro n'uburyo bwo kubigisha ijambo ry'Imana bukwiriye guhinduka”.

Musenyeri Rusengo yavuze ko ‘azaharanira gusubiza Abapasitori ku mashuri mu rwego rwo kubafasha kwagura impano Imana yabahaye yo kwigisha ijambo ry'Imana.

Dr. Mukabaramba Alvera wari uhagarariye Minisitiri w'Intebe, yavuze ko nta gushidikanya imirimo Musenyeri Rusengo yakoreye muri Diyosezi ya Cyangugu, itanga icyizere ko inshingano nshya ahawe azazuzuza neza.

Mukabaramba yibukije Musenyeri Rusengo ko mu mihigo yihaye yo kuvugurura imisengere akwiye kugendera kuri gahunda za Leta zo kugira abaturage beza, agendeye ku ndangagaciro asanganywe z'ubunyangamugayo, ukuri, ubushishozi, kwicisha bugufi, kuba intangarugero, ubutabera n'izindi.

Ati “Uzubakire ku bushake bwa Leta y'u Rwanda bugaragarira mu cyerekezo igihugu cyihaye n'ibyo Perezida wa Repubulika ahora adutoza birebana no kwigira, kuba umwe, kwihesha agaciro no kureba kure. Uzubakire ku mahoro, ubumwe n'umutekano birangwa mu gihugu cyacu n'ubufatanye burangwa hagati ya Leta n'amadini.”

Yavuze ko kandi Leta y'u Rwanda ishimira Itorero Angilikani mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage mu nzego zitandukanye, by'umwihariko ibyubaka abanyarwanda binyuze mu nyigisho z'isanamutima.

Safi Madiba yavuze ku mugore we baherukana mu kwa 2

By Our Reporter

Safi Madiba yeruye avuga ko aherukana n'umugore we Juduth mu kwezi kwa 2 ndetse ko ari naho hashobora kuba hava igihuha cy'uko we n'umugore baba baratandukanye.

Umuhanzi wahoze mu itsinda rya Urban Boys, ubu akaba asigaye akora wenyine aho abarizwa mu nzu ityunganya umuziki ya The Mane, Safi Madiba hari hamaze iminsi igihuha kivuga ko yatandukanye n'umugore we Juduth.

Aganira n'umunyamakuru wa Isango Star, Safi yavuze ko amezi abaye 6 atabonana n'umugore we, gusa ngo nta kibazo kirimo kuko bavugana buri munsi.

Yagize ati“ameze neza duherukana mu kwa 2, biranyorohera rwose, umuntu aba yaravutse wenyine akabasha kuba umugabo, ntabwo rero iyo umaze gukura ari bwo wabura umuntu ngo uhangayike, ahubwo ugerageza gushaka uburyo wakoresha ibyateye imbere mukuvagana, ibintu nk'ibyo.”

Yakomeje agira ati“Ushohobora kubaka urugo n'udahari rukaba rwiza kuruta uwo mwaba muri muri kumwe, ibyo nta kibazo kirimo, ibyo gutandukana simbizi ni ibintu by'ibihuha, twatandukanye nabikubwira ariko sibyo.”

Tariki ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba na Niyonizeye Judith basezeranye imbere y'amategeko bemeranya kubana akaramata, kuri uwo munsi ni nabwo hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa ababyeyi babiha umugisha, uyu mukobwa wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ho akorera, amaze amezi 6 atabonana n'umugabo we kubera impamvu z'akazi.

Ngo n'ubwo amaze igihe kinini atamubona nta kibazo kiri hagati yabo

Marina yavuze kubivugwa byo kuryamana n'umukoresha we Bad Rama

By Our Reporter

Umuhanzikazi Marina yateye utwatsi ibivugwa ko Bad Rama yamuzanye muri The Mane agamije kuzajya aryamana na we, aho yavuze ko atamuzanye nk'indaya ahubwo yamuzanye nk'umuhanzi.

Uyu muhanzikazi abarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane irimo n'abandi bahanzi nka Queen Cha, Jay Polly, Safi Madiba, iyobowe na Bad Rama.

Muri 2017 ubwo yinjiragamo, byagiye bivugwa ko we na Bad Rama hari ukuntu bigenza, ibi byarakomeje kugeza aho Queen Cha na we yinjiyemo, na we akigeramo byavuzwe ko yaba ari mu rukundo na Bad Rama.

Nyuma y'ibyagiye bivugwa byose ko impamvu yazanye aba bahanzi harimo inyungu ze bwite, Marina yabiteye utwatsi aganira na XY Rwanda, aho yavuze ko yabanzanye nk'abahanzi atabazanye nk'indaya.

Yagize ati"ibyo ntabyo nzi, none se twebwe turi indaya kuko akazi k'indaya ni ukuryamana n'abagabo kugira ngo bagire icyo bageraho, none twebwe turi abahanzi, yatuzanye nk'abahanzi, atuzana muri The Mane twaje nk'abahanzi ntabwo twaje nk'abantu bagomba kujya bamufasha kuryama neza, dufite impano zacu nizo zatumye aduhamagara."

Marina yinjiye muri The Mane mu Gushyingo 2017 aho nyasinye imyaka 10, nyuma yaho muri Werurwe 2018 Queen Cha nawe aza amusangamo ubu barimo gukorera mu nzu imwe itunganya umuziki ya The Mane.

Muri 2017 ubwo yasinyaga muri The Mane

Umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranational yakoze impanuka

By Our Reporter

Queen Mutoni Peace uhatanira ikamba rya Miss Supranational 23019 yakoze impanuka ubwo yarimo ajya mu kiganiro kuri televiziyo.

Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa 20 barimo guhatana mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Supranational 2019, aho bagomba gutoranyamo 15 bazajya mu mwihererero wa nyuma.

Ku mugoroba w'ejo hashize ku Cyumweru, ubwo yari agiye mu kiganiro kuri televizyo ya Goodrich yakoze impanuka amaze kuva kuri moto.

Uyu mukobwa akaba yarikubise hasi agakomereka akananwa, akaba yarahise ajya kwa muganga baramupfuka.

Queen wahawe nimero 13, iyi mpanuka ntiyamubujije kujya mu kiganiro kuko akiva kwa muganga yahise ajya gukora ikiganiro nk'uko yari yatumiwe.

Mutoni Prace akaba ahanganye n'abandi bakobwa 19 barrimo Umutoniwase Rose, Umulisa Divine, Umufite Anipha, Nyaki Benedicta, Neema Nim, Umwali Bella, Uwababyeyi Rosine, Nsabayezu Akanyana, Hagambe Yvette, Gihozo Alda ,Umwari Sandrine, Igiraneza Ndekwe Paulette, Uwase Aisha, Umuhoza Karen, Ingabire Grance, Umutoniwase Anastasie, Umunyana Shanitah, Umukundwa Clemence na Muzirankoni Cynthia.

Tariki ya 1 Nzeri 2019 ni bwo hazaba ijonjora rya nyuma rizasiga hamenyekanye abakobwa 15 bazajya mu mwiherero wa nyuma, aba akaba ari bo bazavamo uzegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 akaba ari we uzanahagararira u Rwanda muri Miss Supranational muri Poland mu kwezi ku Kuboza.

Yahawe nimero 13

Yikubise hasi akomereka akananwa

Kera kabaye umutoza w'Amavubi yamenyekanye

By Canisius Kagabo

Nyuma yo gusoza amasezerano nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu, Mashami Vincent yongerewe amasezerano y'umwaka atoza Amavubi.

Tariki ya 31 Nyakanga 2019, ni bwo uyu mutoza yasoje amasezerano ye, byari byavuzwe ko FERWAFA na MINISPOC barimo gushaka undi mutoza mushya, ni mu gihe Mashami we byavugwaga ko umusaruro yatanze utishimiwe.

Hagiye havugwa abatoza benshi, barimo Haringingo Francis umurundi utoza Police FC, Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi n'abandi.

Mu minsi ishize, umunyabanga FERWAFA yatangarije Isimbi ko barimo gukora ibishoboka byose ngo umutoza w'ikipe y'igihugu aboneke anatangire akazi cyane ko guhera mu kwezi gutaha Amavubi afite imikino myinshi.

Nk'uko umwe mu nshuti za hafi z'uyu mutoa yabibwiye Isimbi.rw, ngo Mashami nyuma y'uko MINSIPOC na FERWAFA zigiriye ibiganiro birebire, bitewe kandi n'umwanya usigaye kugira ngo u Rwanda rukine umukino wa mbere w'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, basanze Mashami ari we mahitamo meza kuko asanzwe azi abakinnyi yanabakurikiranye kuruta kuzana undi agahamagara abakinnyi atakurikiranye igihe kinini.

Muri bimwe yasabwe ngo yasabwe kubanza kurenga ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, guhesha Amavubi itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021, mu gihe atabikora azahita asezererwa nta nteguza.

Mashami Vincent akaba azatangira akazi tariki ya 2 Nzeri 2019 akina na Seychelles mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi, umukino uzabera muri Seychelles, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 10 Nzeri 2019.

Mashami yongeye kugirirwa icyizere cyo gutoza Amavubi

Ceceka ikibazo cyawe - Ama G The Black

By Our Reporter

Umuraperi Ama G The Black, yakoze mu nganzo ahimba indirimbo yise 'Ikibazo Cyawe', aho aba abwira abantu guceceka ibibazo byabo ntibagire undi muntu babibwira kuko bashobora gusanga we afite ibirenzeho.

Indirimbo 'Ikibazo Cyawe', yasohokanye n'amashusho yayo, ikaba yaratunganyirijwe muri The Mane ikozwe na Li John.

Ama G yumvikana avuga ko Imana yonyine ari yo ikwiye kumenya ibibazo by'umuntu kuko ari nayo ifite ubushobozi bwo kubikemura, naho ubundi kubwira umuntu ikibazo cyawe bisa no kukwikoza ubusa ushobora gusanga we afite ibirenze ibyawe.

Atangira agira ati"Ceceka ikibazo cyawe hari abafite ibitabarika, iyi Si tubamo tugira byinshi bituvuna, ceceka, ni ukubona tugenda dufite byinshi ku mitima, buri wese afite ibye kandi buri wese amenya ibye, ceceka ikibazo cyawe hari abafite ibitabarika, ceceka[...] Witura ikibazo umuntu giture Rurema bintu, na we akubwiye ibye wasanga ibyawe bidahwitse."

Reba hano amashusho y'indirimbo ikibazo cyawe

Ibyo Diamond yatangaje kuri Kigali Arena ageze muri Tanzania

By Canisius Kagabo

Diamond Platnumz, nyuma yo gutemberezwa inyubako igezweho y'imikino n'imyidagaduro u Rwanda rwujuje 'Kigali Arena', yageze muri Tanzania asaba Perezida w'iki gihugu kuyibubakira cyangwa agahabwa ubutaka akayiyubakira.

Uyu muhanzi wari mu Rwanda mu mpera z'icyumweru gishize aho yari yaje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo gisoza ibitaramo by'iserukiramuco rya muzika 'Iwacu Muzika Festival', yatemberejwe Kigali Arena.

Ku wa Gatandatu mu gitondo tariki ya 17 Kanama, mbere y'igitaramo yagombaga gukora, yatemberejwe Kiali Arena anasobanurirwa icyo yubakiwe.

Akigera muri Tanzania, uyu muhanzi yavuze ko Arena yabonye mu Rwanda ntahandi iri muri Afurika y'Iburisirazuba, ngo ni inyubako nziza igezweho yujuje byose, asaba Perezida Magufuli kububakira Arena yabo.

Yagize ati"nkigera mu Rwanda nkabona iriya Arena (Kigali Arena) byankoze ahantu, ariko Perezida wanjye ndamwizeye natwe turayishaka, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena, ni yo ya mbere muri Afurika y'Iburasirazuba, nazengurutse ibice bitandukanye biyigize, iriya niyo Arena ya mbere.'

Yakomeje agira ati"ubwo nababazaga bambwiye ko bakoresheje amezi 6 gusa bubaka Arena, natwe twabishobora, Imana idufashe ihe imbaraga Perezida wacu, n'umutima wo gukorera igihugu atwubakire Arena natwe twishime."

Diamond yakomeje avuga ko na we aramutse abonye ubutaka yayibukira kuko amafaranga yo arayafite.

Yagize ati"mpawe ubutaka nakubaka Arena, nayubaka, ni miliyari zingahe, simbizi, ni eshatu, enye, njye nayubaka."

Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, yatashywe kumugaragaro na Perezida Kagame Paul tariki ya 09 Kanama 2019, izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tenis, izajya kandi yifashishwa mu kwakira ibitaramo bikomeye.

Ubuyobozi bwa EAP ni bwo bwamutemebereje Kigali Arena

Diamond yifotorejemo imbere ahagenewe gukinirwa imikino itandukanye nka Basketball na Volleyball

Hanze yayo

Amaherena yatumye Nshuti Dominique Savio atabanza mu kibuga

By Canisius Kagabo

Umukinnyi ukina mu ikipe ya Police FC, Nshuti Dominique Savio amaherena yanze kuva mu gutwi bituma atabanza mu kibuga ku mukino ikipe ye yaraye ikinnyemo na AS Kigali.

Wari umukino wa gishuti, waraye ubereye kuri Stade Amahoro maze Police FC itsinda AS Kigali 2-1. Mu bakinnyi ba Police FC bagombaga kubanza mu kibuga harimo na Savio, ariko abantu batunguwe no kuba uyu musore atabanjemo.

Nyuma y'uyu mukino Savio yatangaje ko byatewe n'amaherena yari yanze kuva mu matwi bituma abanza ku ntebe y'abasimbura.

Yagize ati“habaye akabazo k'amaherena, amaherena yari yanze kuvamo, biba ngombwa ko mbanza kuyavanamo, utuntu tuyafunga ntabwo ari twa tundi dusanzwe niyo mpamvu byagoranye.”

Savio wanyuze mu makipe atandukanye , yavuze ko ubu yiteguye gukora ibishoboka byose akegukana igikombe we n'abagenzi be bakinana dore ko avuga ko ubushobozi babufite.

Nshuti Dominique Savio yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, yakuriye mu Isonga, aca muri Rayon Sports, AS Kigali, APR FC ubu akaba ari muri Police FC.

Se wa Miss Mutesi Aurore yitabye Imana

By Canisius Kagabo

Nyampinga w'u Rwanda 2012, Mutesi Kayibanda Aurore ari mu gahinda gakomeye nyuma y'uko se umubyara yitabye Imana azize indwara, ni nyuma y'igihe kinini yari amaze arwaye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo y'uko Kayibanda Ladislas, akaba se wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yitabye Imana.

Uyu mubyeyi yari amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana nyuma y'iminsi itari mike yari amaze arwaye.

Miss Mutesi Aurore, mu minsi ishize aherutse gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram yiyegamije se wari urwaye, bigaragara ko afite intege nke.

Inkuru y'urupfu rwa Kayibanda Ladislas, bwa mbere yatangajwe na Isimbi Melisa wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2014, akaba yabikoze mu rwego rwo kwihanganisha Miss Mutesi Aurore mu bihe bitoroshye arimo byo kubura umubyeyi.

Miss Kayibanda Aurore, bucura bwa Mukazera Olive na Kayibanda Ladislas, mu muryango w'abana 4, abuze se umubyara nyuma y'uko muri 2012 yari yapfushije musaza we Hirwa Henry waririmbaga mu itsinda rya Kigali Boys(KGB).

Ifoto Mutesi Aurore aherutse gushyira kuri Instaram yiyegamije se

Isimbi Melisa yihanganisha Kabayibanda

AMAFOTO: Irebere uburanga bw'umukobwa Kimenyi Yves yavuze ko yasimbuje Didy d'Or

By Our Reporter

Umunyezamu w'ikipe ya Rayon Sports, Kimenyi Yves yemeje ko ubu ari mu rukundo n'umukobwa wahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2019, Uwase Muyango Claudine benshi bazi nka Kibaruma.

Nyuma y'igihe kinini akundana na Diane Keza wamenyekanye nka Didy d'Or, muri Kamena 2019 ni bwo hamenyekanye inkuru y'uko Kimenyi Yves yatandukanye na we, aho buri umwe yanasibye amafoto y'undi yari afite ku rukuta rwa Instagram.

Nyuma yaho hagiye havugwa inkuru y'uko uyu munyezamu w'ikipe y'igihugu yaba ari mu rukundo n'umukobwa wahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2019 wanegukanye ikamba rya Miss Photogenic uzwi ku kazina ka Kibaruma.

Kimenyi Yves akaba yemeje aya makuru, aho yavuze ko urukundo rwa bo rurimo gushibuka umunsi ku munsi.

Yagize ati“kuba ari rwo ni rwo, turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini, ni mubyara wanjye waduhuje kuko basanzwe ari inshuti, ubu tumaranye amezi 2 arenga, urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.”

Yemeje ko kandi Muyango atari we watumye atandukana na Didy d'Or, ko ahubwo yatangiye kuvugana na we nyuma y'uko urukundo rwe na Didy rurangiye.

Uwase Muyango Claudine ari mu rukundo mu gihe hari amakuru yavugaga ko hari umusore uba muri Leta Nzunze Ubumwe za Amerika bari mu rukundo witwa Razak, bamenyanye muri 2017.

Uwase Muyango Claudine, umukunzi mushya wa Kimenyi Yves

Kimenyi yatandukanye na Didy d'Or

Diamond yavuze amagambo akomeye ku banyarwandakazi

By Canisius Kagabo

Abdul Naseeb Juma wamenyekanye nka Diamond Platnumz mu muziki, yatangaje ko Abanyarwandakazi ari bo bakobwa beza amaze kubona ndetse ko bafite umuco wihariye, badashobora guca inyuma uwo bihebeye kimwe n'uko n'uwo bahaye urukundo atabibasha.

Ibi yabitangarije mu gitaramo cy'amateka yaraye akoreye i Kigali muri parking ya Stade Amahoro.

Ubwo yari ku rubyiniro, yageze hagati arahagara arangije afata umwanya atakagiza abakobwa b'abanyarwanda, yumvikanisha uburyo ari beza ku mubiri no ku mutima.

Yagize ati"buri gihe iyo mvuga ko u Rwanda rufite abagore beza cyane simba mbeshya, sintekereza ko ufite umukunzi w'umunyarwanda watekereza kumuca inyuma, ntabwo wabibasha kuko ni beza cyane. Bakobwa muri beza cyane"

Uyu muhanzi witegura kwibaruka umwana w'umuhungu n'umukunzi we w'umunya -Kenya, Tanasha, yigeze kuvugwa mu rukundo n'umukobwa w'umunyarwandakazi, Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ariko impande zombi zibitera utwatsi.

Yanafashe umwanya ahoberana nabo ku rubyiniro

Uriya nta mupasiteri umurimo - Igisupusupu yasubije uherutse kumwibasira aho yamurangiye igitabo azasoma

By Canisius Kagabo

Nsengiyumva Francois wamenyekanye mu muziki nk'Igisupusupu yasabye pasiteri Zigirisnhuti Michel uherutse kuvuga ko kwamamara kwe hari ikindi kibyihishe inyuma ko yasoma Bibiliya igitabo cya Luka cyose akakirangiza.

Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya pasiteri Zigirinshuti yifatiye ku gahanga Nsengiyumva Francois[Igisupusupu], atiyumvisha ukuntu yamamaye mu mezi atatu gusa.

Amwe mu magambo yavugaga yagiraga ati"sha, igiki? Igisupusupu kiragatsindwa, ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Ukuntu cyamamaye mu mezi 3, ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe, ikintu nka kiriya kikava Rwagitima uwo mwanya kikaba kiramamaye."

Nyuma y'igitaramo cya Iwacu Muzika yari amaze kuririmbamo, Nsengiyumva akaba yahise asubiza uyu mupasiteri aho yavuze ko nta mupasiteri umurimo, amugenera ubutumwa yavuze ko azasanga mu gitabo cya Luka.

Yagize ati"Nakabonye cyane, ahubwo nk'abanyamakuru ndabatumye, mumubwire muti uriya nta mupasiteri umurimo kweli, buriya se umuntu yamufata mu ruhe rwego, [...] Iyo avuga kuriya haba harimo imigisha myinshi, ariko buriya ni ukubera iki? Numvishe avuga ngo yatanze amashimwe, yagize ate [...], Azasome uwuhe murongo ra, azasome muri Luka yose."

Yakomeje avuga ko ibyo uriya mupasiteri yavuze nta na kimwe kiri cyo ndetse nta n'ibyo yigeze yerekwa.

Yemeje ko kandi atafata ikosa rye ngo arishyire ku bapasiteri bose kuko bose batameze nka we, ngo buri umwe aba afite gahunda ze kandi icyo umuntu yishyize mu mutwe ntawakimukuramo.

Aherutse kwifatira ku gahanga Igisupusupu

Nyuma yo gukora amateka mu gitaramo cya Diamond, yahise asubiza pasiteri Zigirinshuti

AMAFOTO: Diamond yabyinishije abakobwa b'i Kigali abantu barumirwa

By Our Reporter

Diamond Platmunz mu gitaramo yaraye akoreye i Kigali gisoza Iwacu Muzika Festival, uyu muhanzi yaraye abyinishije bamwe mu bakobwa bari baje muri iki gitaramo, bamukurira ingofero.

Ni igitaramo cyatangiye saa 18h n'indi minota zo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019, gisozwa saa saba zirengaho iminota, uyu munyatanzania wigaruriye imitima ya benshi akaba yashimishije abanyarwanda.

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro saa sita zibura iminota 10, yakiriwe n'abantu benshi cyane, byabanje kumutonda abura icyo avuga bitewe n'urukundo yeretswe akigera ku rubyiniro, yamaze hafi umunota acecetse, nyuma aza kuvuga ati"muri tayali turye umuziki?".

Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe nka Tetema, Inama yakoranye na Fally Ipupa, Mbagala n'izindi.

Igitaramo cyahinduye isura ubwo yasabaga abaokobwa b'abanyarwanda biteguye kuza kubyina ko baza bakabyinana na we, maze abakobwa bazamutse ari benshi baramuhobera ariko ku rubyiniro hasigaye 4.

Aba bakobwa babyinanye na we indirimbo ye yise 'Nasema Nawe', iyi ndirimbo Diamond yabyinishije aba bakobwa maze igitaramo gihindura isura bitewe n'uburyo babyinagamo. Benshi batashye banyuzwe.

Diamond akaba yaraye ataramiye mu Rwanda nyuma y'igitaramo na cyo cy'amateka yari yaraye akoreye i Burundi tariki ya 16 Kanama 2019.

Bamuhobeye bimara ipfa
Yabyinishije aba bakobwa karahava
Bamanutse mpaka hasiiii
Ikirori cyari cyahinduye isura
Nabo bazunguje ikibuno karahava

Simba, Simba, Simba - Mu Rwanda Diamond yakiriwe nk'Intare ku rubyiniro(AMAFOTO)

By Canisius Kagabo

‘Simba', ‘Simba', ‘Simba', ni ko umuhanzi Diamond Platnumz yakiriwe n'abakunzi ba muzika mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival, uyu muhanzi akoreye amateka i Kigali aho yerekanye ko mu muziki yamaze gufata Afurika y'Iburasirazuba nta wundi bahanganye.

Iyi Ntare ya Morogoro, Abanyarwanda bashimangiye ko niba hari ahantu yandika ibihugu afitemo abakunzi benshi akwiye kongeramo u Rwanda, byari igitaramo gisoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byari bimaze iminsi bizenguruka igihugu, cyaraye kibaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019.

Ibi bitaramobyahereye i Musanze mu Majyaruguru, hakurikiraho Iburenerazuba mu karere ka Rubavu, mu Majyepfo mu karere ka Huye aho ibitaramo byo mu Ntara byosorejwe i Ngoma mu ntara y'Iburasirazuba, igitaramo cyo kubifunga uyu mwaka kikaba cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Parking ya Stade Amahoro.

Diamond Platnumz akaba yari yatumiwe muri iki gitaramo cyo kubisoza cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro kuri uyu wa 17 Kanama 2019.

Uyu muhanzi wari we nyamukuru muri iki gitaramo, akaba yafatanyije n'abandi bahanzi nyarwanda barimo Intore Masamba, Bull Dogg, Itorero ry'Igihugu Urukerereza, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Bushali, Marina, Amalon na Sintex.

Saa 18:53', Itorero ry'igihugu Urukerereza ni ryo ryabimburiye abandi bahanzi kugera ku rubyiniro, mu njyana gakondo abasore bahamiriza, abakobwa babyina bishimiwe cyane n'ibihumbi byaje muri iki gitaramo.

Sintex ni we muhanzi wakurikiyeho ku rubyiniro ahagana mu ma saa 19:30', uyu musore yaririmbye indirimbo ze zitandukanye nka ‘You and I', ‘Byina', ‘Super Star' ageze ku ndirimbo ze 2 zikunzwe muri iyi minsi ‘Twifunze' na ‘Akuka' biba ibindi b'indi.

Itorero ry'Igihugu Urukerereza ku rubyiniro

Sintex ni we wahise uza kurikorera mu ngata

Mu ndirimbo ‘Like That', ni yo Marina yinjiriyeho ku rubyiniro, yanaririmbye ‘Ni wowe'. Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane muri iyi minsi, yageze ku ndirimbo ‘Marina' maze abafana barishima cyane bitewe n'uburyo we n'abakobwa bari kumwe bayibyinnye batigisa ikibuno.

Uyu muhanzikazi yakurikiwe na Amalon waririmbye indirimbo ze ‘Impanga' na ‘Derila', byari bimaze kugera saa 20h zirengaho iminota mike.

Saa 20:40', Queen Cha yari ageze ku rubyiniro aho yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Promise', akurikizaho ‘Twongere' yakoranye na Bruce Melody. Yageze ku ndirmbo yakoreye Rayon Sports yitwa ‘We are the winners' maze abantu ibihumbi n'ibihumbi bitera hejuru bigaragaza ko bihebeye iyi kipe.

Mu ndirimbo Kanjogera", "Mama Shenge" na "Nyaruguru”, Intore Masamba ni we wakurikiyeho.

Marina ku rubyiniro

Uyu muanzikazi yahise akurikirwa na Amalon

Queen Cha yasusurukije abantu mu ndirimbo ze zitandukanye

Mu mjyana gakondo, Intore Masamba yerekanye ko igifite abakunzi benshi

Mu njyana nshya yise Kinyatrap, Bushali yinjiye ku rubyiniro yakirwa n'abantu benshi cyane biganjemo urubyiruko, uyu musore yariribye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Zunguzayi iri kuri Alubumu yise ku ‘Gasima'.

Saa 21:42', Safi Madiba yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo ye ‘Kimwe Kimwe', yaririmbye Nisamehe, Got It yakoranye na Meddy asoreza kuri Kontwari indirimbo ikunzwe cyane. Uyu muhanzi wahoze muri Urban Boys yeretswe ko yishimiwe cyane.

Saa 22h zirengaho iminota mike, umuraperi rukumbi wari mu bagomba kuririmba, Bull Doggg yinjiye ku rubyiniro, yaririmbye Mechament aho yafatanyaga na bakunzi ba rap kuririmba indirimbo ze za kera. Yaririmbye indirimbo ze ‘Nk'Umusaza', ‘Cinema' n'izindi.

Hakurikiyeho Nsenguyumva Francois [Igisupusupu], agihamagarwa ibintu byahise bihindura isura, abantu barahaguruka barasakuza cyane bitewe n'uburyo uyu musaza akunzwe cyane muri iyi minsi, mu ndirimbo ze 3, ‘Mariya Jeanne', ‘Icange' na ‘Rwagitima' yaririmbiye abari bahari ava ku rubyiniro batabishaka.

Umuhanzi wasoje urubyiniro mbere y'uko hazaho Diamond ni Bruce Melodie winjiye ku rubyiniro saa 22:51' aririmba ‘Umuhungu wa muzika' yahuriyemo na Fireman, avangamo iyitwa ‘Amashuri' yakoranye na Ama G, ‘Am Back' yakoranye na Jay C ahita yanzika n'indirimbo ‘Ikinyarwanda' yakoranye na Riderman.

Bushali mu njyana ya Kinyatrap, yinjiye ku rubyiniro yipfutse isura

Safi Madiba yari afite umubyinnyi w'umukobwa watangaje benshi

Bull Dogg yabwiye abafana ko atishimiye uko bamwakiriye

Nsengiyumva Francois[Igisupusupu], yerekanye ko indirimbo ze zamaze kugera mu mitima ya benshi, ni we muhanzi nyarwanda wishimiwe kuruta abandi

Bruce Melody ni we waririmbye nyuma y'abandi bahanzi nyarwanda

Saa Sita zibura iminota 10, ni bwo uyu muhanzi yinjiye ku rubyiniro yakiranwa ubwuzu bwinshi bigaragara ko bari bamutegereje ari benshi.

Diamond Platnumz yabajije ni ba biteguye kurya umuziki ubundi ahita ahera ku ndirimbo ye aherutse gusubiramo ‘Tetema.'

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Afurika, abanyatrwanda bamweretse ko bakunda kandi bishimira ibihanano bye, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye nka ‘Inama' yakoranye na Fally Ipupa yanabyinnye abari bahari bakamukurira ingofero.

Uyu muhanzi uheruka gutaramira abanyarwanda muri 2017 mu gitaramo cya Rwanda Fiesta, yakiriwe n'abafana baririmba akazina ka gatazirano ke akunda kwiyita ka ‘Simba', yaririmbye The One”, “Ntampata Wapi”, “Mbagala'', "Tandale" n'izindi.

Yaririmbye mu buryo bwa Semi –Live ariko yashimishije abanyarwanda nk'uko bari babyiteze, dore ko yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka.

Diamond yasusurukije abantu baremera

Yashimishije abanyarwanda mu mbyino ze

Abantu bo bari benshi cyane

❌