WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — June 17th 2019UMUSEKE

Rayon Sports yarekuye kapiteni wayo Manzi Thierry na Sefu

By Jean Claude Ndayishimye

Nyuma y’imyaka ine bakinira ikipe ya Rayon Sports bakanayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2018-2019, Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu bamaze gutandukana n’iyi kipe.

Manzi Thierry wari kapiteni ejo ubwo bakinaga na Marines FC

Ni nyuma y’uko aba bakinnyi batumvikanye n’ubuyobozi ku bijyanye no kuba bakongera amasezerano muri iyi kipe nk’uko bigaragara mu mabaruwa bahawe yasinyweho n’umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi.

Manzi Thierry wari kapiteni w’iyi kipe, atandukanye na yo nyuma y’uko nyuma y’umukino basezereyemo Marines mu gikombe cy’Amahoro yari yagaragaje ko ikipe ya Rayon Sports ikunda guhura n’ikibazo cy’amafaranga cyane ko bigaragara iyo abakinnyi banze akazi kubera ibirarane baba baberewemo n’ikipe. Kuri Manzi kandi we ngo si ikibazo cy’ubu kuko ngo ari no guhera mu myaka 20 ishize.

Mu ibaruwa Rayon Sports yageneye Manzi Thierry ndetse na Sefu bababwiye ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019 bemerewe gusinya mu ikipe bashaka kandi ko babashimira umusanzu bahaye ikipe ndetse bakanabifuriza amahirwe ahandi bakerekeza.

Gusa amabaruwa bahawe yanditseho tariki 18 Kamena, aho bishoboka abayanditse bibeshye ku minsi.

Manzi Thierry yatangiye gukinira Rayon Sports mu 2015 avuye muri Marines FC mu Karere ka Rubavu na ho Niyonzima Olivier Sefu mu 2015 avuye mu Isonga FA akaba ari bwo yahise yinjira muri Rayon Sports.

Niyonzima Olivier Sefu na we yasezerewe

Ibaruwa yahawe Niyonzima Olivier Sefu

Ibaruwa yahawe Manzi Thierry

Yvonne IRADUKUNDA 

UMUSEKE.RW 

Mohamed Morsi wayoboye Misiri yapfiriye mu rukiko

By Martin NIYONKURU

Mohammed Morsi wayoboye Misiri (Egypt) akaza guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare cya kiriya gihugu muri 2013, uyu munsi yitabye amana ari mu urukiko.

Mohamed Morsi yari amaze igihe aburana ku byaha yaregwaga by’intambara

Ikinyamakuru Euronews dukesha iyi nkuru, kiravuga ko urupfu rwa Mohamed Morsi rwatangajwe na Television ya kiriya gihugu yigeze kuyobora.

Iki kinyamakuru kivuga ko Morsi w’imyaka 67 yagaragaje ibibazo byo guta ubwenge akagwa mu rukiko ari mu iburanisha ry’uyu munsi agahita anapfa.

Mohamed Morsi waregwaga ibyaha birimo kugira uruhare mu itoroka ry’abafungwa n’icyo kumena amabanga ya Leta, muri 2015 yari yakatiwe igihano cy’urupfu.

Icyo gihe amadini n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yashinjaga ubutegetsi bwa kiriya gihugu gukoresha ubucamanza ngo burwanye uyu wahoze ari umukuru wa kiriya gihugu n’abari bamushyigikiye.

UMUSEKE.RW

Muhanga: Ababyeyi baribaza aho imisanzu yo kubaka uruzitiro rw’ikigo yazimiriye

By Jean Claude Ndayishimye

Bamwe mu babyeyi barerera mu Ishuri ryisumbuye rya Nkakabanda (Ecole Secondaire de Nyakabanda) riherereye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko batazi aho imisanzu yo kubaka uruzitiro yarengeye. Bavuga ko babaza ubuyobozi bw’ishuri ntibanyurwe n’ibisobanuro bahabwa.

Ababyeyi baribaza aho imisanzu yo kubaka uruzitiro rw’ikigo yagiye

Uwineza Placidie umwe mu bagize Komite y’Ababyeyi barerera mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda yabwiye Umuseke hari inama bakoranye n’ubuyobozi bw’ishuri mu mwaka wa 2017 bemeranya ko buri mwana wese muri iki kigo agomba gutanga ibihumbi 10 ku gihembwe akavuga ko ayo mafaranga yatanzwe mu gihe cy’umwaka n’igice bategereza ko uruzitiro rwubakwa baraheba.

Yagize ati ”Gewe nari mfitemo umwana uhiga narayatanze muri iki gihe cyose ariko iyo tubibajije umuyobozi araturindagiza nta gisubizo gifatika aduha.”

Mu nama yahuje komite y’ababyeyi n’Ubuyobozi bw’Ikigo yabaye kuri iki Cyumweru Uwineza avuga ko bongeye kukigarukaho na none  Umuyobozi w’iri shuri ababwira ko atibuka neza niba uwo musanzu waratanzwe.

Ababwira ko agiye kureba ibikuye mu nyandiko mvugo z’uwo mwaka.

Uwera Marie Chantal Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Nkakabanda yabwiye Umuseke ko umusanzu yibuka ababyeyi batanze ari uw’ibihumbi 5 gusa.

Cyakora yemera ko mu nama yabahuje ku munsi w’ejo bongeye kukimubaza abasubiza ko agiye kwifashisha ibikubiye mu nyandiko mvugo z’inama bagiye bagirana n’aba babyeyi.

Ati:”Usibye no kuba ntibuka ko uyu musanzu watanzwe, nta n’inyigo nibuka twakoze yo kubaka Uruzitiro rw’Ishuri.”

Uwera ahamya ko umusanzu yibuka ari uwo ungana n’ibihumbi 5 wagenewe gusana icyumba k’inama no kugura bimwe mu bikoresho by’Ikigo birimo na muvero.

Nsabimana Augustin Perezida wa Komite y’Ababyeyi avuga ko  nta makuru abifiteho akavuga ko ushobora kuba waratanzwe mbere yuko atorerwa uyu mwanya.

Ati ”Ejo twakoranye inama, ababyeyi barabitubwira twasabye ko ubuyobozi bw’ikigo bukitaho bareba niba koko uyu musanzu waratanzwe.”

Gusa akavuga ko Umusanzu ababyeyi batanze azi ari uw’ibihumbi 6.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Muhanga Sebashi Claude avuga ko bagiye gusuzuma ibi bibazo ababyeyi n’abakozi bavuga kugira ngo bamenye ukuri kuko nta makuru bari bafite.

Hari amakuru Umuseke ufite yemeza ko hari raporo yakozwe n’abagenzuzi ku rwego rw’akarere agaragaza umubare w’amafaranga ubuyobozi bw’Ikigo bwanyereje harimo n’ay’imisanzu ababyeyi batanze ndetse no kwiha amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Kugeza ubu nta ruzitiro ikigo gifite ababyeyi bavuga ko hari umusanzu w’Ibihumbi 10 buri mwana yatangaga ku gihembwe

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Muhanga

UNESCO iragira inama U Rwanda yo kurinda inzibutso n’ahandi hari amateka yaruranze

By Jean Pierre Nizeyimana

Umwe mu bahanga bo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bushakashatsi, Ubumenyi, Umuco na Siporo, (UNESCO), ukomoka muri Benin, Dr Ogou Frank Komlan avuga ko Leta y’u Rwanda ikora byiza mu kurinda inzibutso za Jenoside kuko ari ikintu gikomeye cyaruranze ariko ngo n’ibindi byaranze amateka yarwo byongerwemo ingufu.

Dr Ogou Frank Komlan avuga ko Leta y’u Rwanda ikora byiza mu kurinda inzibutso za Jenoside kuko ari ikintu gikomeye cyaruranze ariko ngo n’ibindi byaranze amateka yarwo byongerwemo ingufu

Yemeza ko kubera uburemere Jenoside yakorewe Abatutsi ifite kandi ikaba yarasenye buri kintu cyose cyari kigize ubuzima bw’igihugu byumvikana ko Leta yayihagaritse yagombaga gushyira ingufu mu kurinda ibyayiranze kandi igaharanira ko itazongera kubaho.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko hari ibindi byaranze amateka y’u Rwanda biri mu murage warwo bikeneye kongerwamo ingufu mu kubirinda harimo ahantu hafite amateka nko mu Bisi bya Huye, Urutare rwa Kamegeri n’ahandi.

Ibi ngo bitarinzwe cyane hari ubwo abantu bazabisenya kandi na byo biri mu bigize umurage w’u Rwanda.

Ati: “U Rwanda rwahozeho mbere ya Jenoside, rufite amateka yaranze Ubwami bwarwo n’ibindi biyashingiyeho bigomba kurindwa.”

Dr. Ogou Frank Komlan avuga ko inama barimo izamara iminsi itatu mu Rwanda igamije gukomeza kumvikanisha amasezerano mpuzamahanga yasinywe muri 1954 agamije kubwira amahanga ko igihe cyose hari intambara abarwana baba bagomba kurinda ibintu byaranze amateka.

Ngo kubera uko u Rwanda ruri mu bihugu bya Africa byohereza ingabo na Police hanze kurinda umutekano, byabaye ngombwa ko ingabo zarwo na Police n’abandi bafite aho bahuriye n’ibyaranze umuco buhugurwa kuri ariya masezerano.

Jerôme Kajuga ukora muri Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO kumvikanisha ko ikintu cyose gifitanye isano n’umurage kiba kigomba kurindwa

Jerôme Kajuga ukora muri Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO, avuga ko ibizigirwa muri iriya nama bigamije kumvikanisha ko ikintu cyose gifitanye isano n’umurage kiba kigomba kurindwa.

Ati: “Ubusanzwe abantu bagomba kumva ko kurinda ibintu bifitanye isano n’umurage biri mu nshingano zabo kandi bikubahirizwa na buri wese.”

Ku byerekeye umurage wanditse waranze amateka y’u Rwanda u Bubiligi n’u Bufaransa ubitse muri ibyo bihugu, ngo uzagaruka mu Rwanda kuko ari uw’Abanyarwanda byatinda cyangwa bigatebuka.

Abavuga ko u Rwanda rutaragira uburyo bugezweho bwo kubika ibyaranze umurage warwo ngo nta shingiro bafite kandi ngo kubika umurage w’umuntu ari uburenganzira bwe, nta we ukwiye kubimwibutsa cyangwa ngo abimwime yitwaje ko adafite ubushobozi.

Iyi nama y’iminsi itatu yateguwe ku bufatanye na UNESCO hamwe n’Ikigo kigisha ibyerekeye umutungo nyafurica n’uko warindwa, Ecole du Patrimoine Africain, kiba Porto Novo muri Bénin.

Cyafatanyije kandi n’ikigo cy’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe kitwa Centre for Linguistic and Historical Studies by Oral Tradition (CELHTO-UA), iki kigo kikaba kiba Niamey muri Niger.

Abapolisi bari bahagarariye RNP muri iyi nama

Captaine Theoneste Mvuyekure wo muri RDF

Captaine Emmanuel Nsengiyumva nawe wari muri iyi nama

Lt Col Aboui Veronique Hortance wo mu ngabo za Cameroun

Brig General Victor Moukanda wo mu ngabo za Congo Brazzaville

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Izamuka ry’ibiciro ku isoko ni ibisanzwe ikibazo ni ababyuririraho bakabihanika- Min Soraya

By Martin NIYONKURU

Ministiri w’ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko izamuka rya bimwe mu bicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda ari ibisanzwe ariko ko hari abacuruzi babikabiriza bakabyongera ku buryo buhanitse kugira ngo bungukire muri izo mpinduka ziba zabayeho.

Min Soraya Hakuziyaremye avuga ko hari aburirira kuri iryo zamuka bakabikabiriza

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa mbere, agaruka ku izamuka ry’ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa birimo Isukari ubu yiyongereye amafaranga 300.

Yavuze ko kuba ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa bizamuka ari ibisanzwe ku masoko kuko hari igihe bimwe bibura cyangwa umubare w’ababikeneye ukaba urengeje ibicuruzwa biri ku isoko.

Yagize ati “Aho tubona ikibazo ni aho abantu bongeza ibiciro ku buryo buhanitse igihe ibyo bicuruzwa bihari ahubwo ugasanga hari abashaka kubyungukiramo.”

Min Soraya asaba abaturage bagiye guhaha bakabahenda bakwiye gutungira agatoki Minisiteri cyangwa izindi nzego zishinzwe ubucuruzi kugira ngo abo bacuruzi babiryozwe.

Yagarutse ku biciro by’isukari biri kuzamuka, avuga ko buri mwaka uruganda rwa Kabuye Sugar rutunganya isukari rumara ukwezi kwa Mata rudakora kugira ngo hakorwe imirimo yo kurusukura, ariko ko uyu mwaka rwamaze amezi abiri bigatuma umusaruro warwo ubura ku isoko.

Ati  “Twari twagerageje kuganira n’abacuruzi b’isukari n’abayikura hanze cyane muri aya mezi aho uruganda rwa Kabuye sugar ruri gutunganwa igikorwa kiba buri mwaka mu kwezi kwa mata ugasanga isukari yabuze ku isoko.”

Minisitiri Hakiziyaremye Soraya avuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje intego y’uko iki gihugukihaza mu bicuruzwa birimo n’isukari, amavuta yo guteka, amasabune n’ibikoresho byo kubakisha.

Ati “Twarebye ukuntu twashyira imbaraga mu gushaka abashoramari mu nganda  zishobora gukora yaba isukari, amavuta, yaba amasabune tukazongera ku buryo uko isoko ribishaka hano mu Rwanda twashobora kubikorera hano bikaba biri mu gice k’ibikorerwa mu Rwanda.”

Mu minsi ishize ubwo umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangiraga gufata indi sura, abacuruzi barimo n’abasanzwe bo mu duce dutuwemo bahise bazamura ibiciro bavuga ko bari kurangura bahenzwe.

Bavugaga ko ibicuruzwa byinshi bituruka muri kiriya gihugu kandi abajyaga kubirangurayo bahinnye akarenge kuko Leta yagiriye inama Abanyarwanda kutajya muri kiriya gihugu kuko bagerayo bakagirirwa nabi ndetse ko n’umupaka imodoka nini zanyuragaho zibizana wafunzwe.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Me Richard Mugisha yiyemeje kuburanira Abanyarwanda barega Leta ya Uganda

By Ange Eric Hatangimana

*Umuryango wa Muhawenimana Ezekiel na Dusabimana Esperance urasabirwa indishya ya 100 000$
*Hakorimana Venant Musoni we agasabirwa indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari.

Me Richard Mugisha yaganiriye n’abanyamakuru ku Rubanza Abanyarwanda batatu bamwiyambajemo ngo abunganire, bararega Leta ya Uganda bavuga ko bakorewe iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibi nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano ba Uganda bakabafunga ku mpamvu bavuga ko babwirwa ngo bariyo binyuranije n’amategeko.

Me Richard Mugisha avuga ko yiyemeje kunganira aba Banyarwanda ku buntu kubera ko ashyigikiye ko abatuye EAC bishyira bakizana aho ariho hose

Mu bigaragara ni Abanyarwanda badafite amikoro ahambaye, Me Mugisha avuga ko azabunganira ku buntu.

Yagize ati “Baranyegereye bambwira ko bakorewe ihohotera muri Uganda, babakoreye ibintu bibi, bansaba kubaburanira muri East African Court of Justice, uyu munsi twatanze ikirego.”

Abo aburanira ni batatu, umuryango wa Muhawenimana Ezekiel na Dusabimana Esperance bari mu kigero k’imyaka 35 na 37, n’uwitwa Hakorimana Venant Musoni w’imyaka 36 ariko ngo hari n’abandi Banyarwanda bari mu biganiro na we.

Uyu Musoni avuga ko yari umwarimu muri Ethiopia akaba asaba Leta ya Uganda indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari ya America (1 000 000$) naho umuryango Muhawenimana Ezekiel na Dusabimana Esperance ugashaka indishyi igera ku bihumbi 100$.

Me Richard Mugisha avuga ko bariya bantu batatu atazabaca amafaranga kubera ko ngo ibyo baregera ni ibintu na we yumva ko abantu batuye mu Karere k’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bakwiye kubana bari hamwe, havuka ikibazo Urukiko rukagikemura cyangwa kigakemuka mu bundi buryo.

Ati “Nizera ko abatuye muri EAC twakorera hamwe, tugashyira mu bikorwa ibyiyemejwe n’inzego zikorera uyu muryango.”

Uyu Munyamategeko yayoboye Urugaga rw’Abavoka bo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Avuga ko abandi Banyarwanda bamwegereye ubu bari gutegura ibirego ku buryo bizashyikirizwa urukiko mu gihe kitari icya kure cyane.

Avuga ko ibihugu bigize EAC bifite amategeko abigenga, arimo guharanira kugendera ku mategeko, imiyoborere myiza no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Muhawenimana na Esperance bafatiwe ahitwa Rubanda muri Uganda, babanje gufungwa nyuma bajyanwa mu Rukiko rubahamya icyaha cyo kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakatirwa gufungwa amezi 13 cyangwa gutanga ibihumbi 600 y’amashilingi ya Uganda, ariko kubera ko nta mafaranga bari bafite, ngo n’ayo bari bafite barayambuwe bafungiwe muri Gereza ya Ndorwa bamaramo amezi 9 bafungurwa muri Mata 2019.

Uyu muryango wanabyariye umwana muri gereza yo muri Uganda. Bafashwe bagiye gushyingura umuntu muri Uganda.

Me Mugisha ati “Ibyo bakorewe ni ukwamburwa uburenganzira bwabo, kwamburwa amafaranga, gukorerwa iyica rubozo no gukoreshwa imirimo y’agahato n’ibindi bitesha agaciro.”

Yavuze ko ruriya Rukiko arwizeye ari na yo mpamvu barutanzemo ikirego. Abarushyizeho ngo bari bazi ko hazavuka ibibazo rukajya rubikemura.

Aba bantu ngo banyuze mu Rugaga rw’Abavoka rwo mu Rwanda, na rwo rubagira inama ko Me Richard Mugisha abunganira, akaba yemeza ko iki kirego kitakwitwa icya politiki kuko ibyakozwe bihari, Urukiko ngo ruzaca urubanza rukurikije ibimenyetso rwabonye, kuko ngo mu manza nk’izi ntabwo umuntu arega urwego rwamuhohoteye ahubwo arega Leta.

Me Mugisha yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yaregaga Leta ku ngingo zimwe na zimwe zirimo n’iyo gutuka Umukuru w’Igihugu, n’izijyanye no guhana abacanye inyuma kandi bafitanye isezerano, yasabaga ko zimwe zivanwa mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, cyangwa zigashyirwa mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano, ndetse mu rubanza rwasomye tariki 24 Mata 2019 hamwe yaratsinze.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Dore amakosa 11 ugomba kwirinda mu gihe woza amenyo

By Ange Eric Hatangimana

Abantu benshi ntabwo bita ku isuku y’amenyo uko bikwiriye, kuko ahanini usanga bakora isuku idahagije mu kanwa kabo.

N’ubwo kugira ngo ugire amenyo ateye neza kandi akomeye bisaba kujya usura Muganga nibura inshuro ebyiri mu mwaka, isuku yo mu kanwa itangirira mu rugo aho tuba.

Uburyo wozamo amenyo neza ni ingenzi mu kuyabungabunga yo kimwe n’ishinya yawe.

Urubuga rwa Real men real style, rwaganiriye n’umuganga w’amenyo abahishurira amakosa 11 akunze gukorwa n’abantu mu gihe bakora isuku y’amenyo yabo. 

Ikosa rya 1: Gukoresha uburoso bw’amenyo igihe kirekire

Uburoso bwawe ugomba kubuhindura mu gihe kitarenze amezi atatu, byibura ubukoresha 2 ku munsi mu gihe k’iminsi 7 igize icyumweru.

Ugereranyije muri icyo gihe cyose uba umaze kubukoresha inshuro hafi 200, muri icyo gihe uba ugomba kubuhindura kuko bushobora kuba bwatangiye kwigonda cyangwa gupfukagurika.

Uburoso bwigonze ntabwo busukura amenyo yawe neza.

Guhindura uburoso ugomba kubikora mu gihe ubona bwamaze kwangirika kabone nubwo cya gihe cyagenwe cyaba kitararangira. Nyuma y’amezi ubukoresha buri munsi, bagiteri (bacteria) ndetse n’ibiryo bitangira gufata ku buroso bwawe ku buryo bishobora kugukururira izindi ndwara.

Ikosa rya 2: Kumara igihe gito cyane woza amenyo
Ni byiza ko woza amenyo yawe hagati y’iminota 3 na 5. Iyo wogeje amenyo ntugeze byibura ku minota 2, Fluoride iri mu muti w’amenyo ukoresha ntibona umwanya wo gufata ku ryinyo ryawe.

Ku bantu bakoresha uburoso bukoreshwa n’umuriro ni bo biba byiza kuko ubwo buroso buba bufitemo ahantu ushyiramo igihe kugira ngo bube buri gukoreshwa (Electronic toothbrush with timer).

Ku bantu bakoresha uburoso busanzwe budakoresha umuriro, ni byiza gukora isuku ariko utagejeje ku gihe cyateganyijwe nta kamaro bigira.

Biba byiza iyo mu gihe ugiye gusukura amenyo yawe ukoresha isaha cyangwa telephone ikagufasha kumenya igihe igikorwa kimara.

Wakoresha ikintu cyose ushaka ariko ukamenya neza ko wogeje amenyo yawe hagati y’iminota 3 na 5. 

Ikosa rya 3: Kwiyunyuguza ukoresheje amazi nyuma yo koza amenyo yawe
Ntukiyunyugurishe amazi nyuma yo gusukura mu kanwa. Nyuma yo kwoza, ushobora gucira ibyo umaze kwogesha biri mu kanwa. Ariko mu gihe wahita ukoresha amazi, ahita agenda akinjira ku ryinyo akabuza ya Fluoride gukora akazi kayo neza.

Bivuze ko ushaka wakoza mu kanwa ukoresheje umuti, ubundi ntiwiyunyuguza ukigendera.

Tegereza nibura iminota 30 nyuma yo koza amenyo yawe kugira ngo ubone kunywa amazi cyangwa ikindi kinyobwa icyo ari cyo cyose. 
Ikosa rya 4: Kubika nabi uburoso
Usanga abantu babika uburoso bwabo ahantu hagiye hatandukanye, bamwe babusiga mu bwogero (bathroom), mu cyumba cy’uruganiriro, mu kabati, mu bikapu n’ahandi hatandukanye.

Iyo ubitse uburoso bwawe ahantu hadafite isuku, si byiza kuko imyanda itumuka yose yirundaho ku buryo iyo wongeye kubukoresha ushobora kuba wahandurira izindi ndwara zitandukanye.

Shaka ahantu wizeye wajya utereka uburoso bwawe kuko si byiza kubusiga aho ubonye hose.

Ikosa rya 5: Kudakoresha akadodo ko gucisha mu menyo

Niba utagakoreshaga, icyi nicyo gihe ngo utangire kugakoresha. Aka kadodo kugacisha hagati y’amenyo bikorwa 1 ku munsi kugira ngo kagufashe gukura bagiteri (bacteria) n’imyanda hagati y’amenyo yawe aho uburoso bw’amenyo butagera.

Hari ibintu biba bifashe ku menyo yawe (calculus) biba bidashoboka ko byavaho ukoresheje akadodo cyangwa uburoso bw’amenyo, ibyo bikurwaho na Muganga w’amenyo. Ni wowe ugomba guhitamo niba ako kadodo ugacishamo mu gitondo cyangwa nimugoroba, mbere cyangwa nyuma yo koza ukoresheje uburoso.

Ikintu kigora ni ugutangira, banza wumve ko ugiye gukoresha ako kadodo ku ryinyo rimwe, maze nurirangiza urabona ko bidakomeye, uhereho ukomeze usigasira n’andi yose asigaye. 

Ikosa rya 6: kudasukura neza ururimi

Nyuma yo gusukura amenyo yawe, ibuka gusukura ururimi rwawe kugira ngo wirinde kunuka mu kanwa ndetse unakureho za bagiteri (bacteria) ziba zihishe ku rurimi. Niba nta gakoresho kabugenewe ko kogesha ururimi ufite (tongue scraper), wakwifashisha uburoso bwawe bw’amenyo. Gusa n’ubwo bwagufasha gusukura ururimi, ntabwo bwakora neza kurusha kariya gakoresho kabugenewe.

Gerageza koza ururimi rwawe mu gihe cyose wogeje amenyo yawe. 

 Ikosa rya 7: Gukoresha uburoso bukomeye
Mu gihe uburoso bwawe bw’amenyo bukomeye, bishobora kwangiza ishinya yawe. Mu gihe ugiye kubugura, shaka uburoso bufite aho gukoresha horohereye (soft bristles) kugira ngo bugufashe gukura ibiryo byafashe ku menyo no hagati yayo neza.

Nukoresha uburoso bukomeye ukongeraho ingufu nyinshi ukoresha woza amenyo, bishobora gukuraho agace k’inyuma ku ryinyo (protective enamel coating), ndetse no gutuma uva amaraso mu gihe woza amenyo bitewe n’uko ishinya uyikomeretsa.

Ibi byazakuviramo kujya uribwa mu menyo yawe mu gihe unyoye cyangwa uriye ibintu bikonje cyangwa bishyushye. 

 Ikosa rya 8: Gukoresha uburyo bubi woza amenyo
Uburyo bwiza bwo koza amenyo ni ubwo kuzenguruka (in circles), Ntukwiriye gufata uburoso ngo ubunyuze mu menyo ujyana hirya ugenda ugarura (back and forth).

Kugenda ukora ibiziga ku ryinyo mu gihe ukorera isuku amenyo yawe, bigufasha mu gusukura neza hagati y’amenyo.

Uburoso bugomba gukora ku ryinyo ndetse no kwishinya. Ntushyiremo imbaraga nyinshi. Mu gusukura amenyo y’imbere n’ayo hasi, fata uburoso bwawe buhagaze maze unyuzeho gahoro witonze. Irinde koza ushyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo uburoso butihinira ku ryinyo.

Ikosa rya 9: Koza amenyo mu mfuruka itariyo (wrong angle)
Igihe cyose uba ugomba gufata uburoso bwawe ku mfuruka ya 45, kandi akayasukura ugenda ukora uruziga. Iyo mfuruka niyo izagufasha kugira ngo ube wasukura neza amenyo yawe. Gusukurira kuri iyi mfuruka bituma uburoso bwawe busukura hejuru no mu ishinya.

Gusukura ishinya bizagufasha kwirinda indwara z’ishinya ndetse no gucukuka kw’amenyo. Iyi niyo mpamvu uzabona uburoso bumwe na bumwe bufite aho bakoresha boza harimo imfuruka (angled bristles).

Ikosa rya 10: Kudahindura uko usanzwe woza amenyo
Kwoza amenyo ni ikintu dukora tudatekerezaho cyane, usanga abantu benshi boza amenyo bagatangirira ahantu hamwe buri gihe ndetse rimwe na rimwe ahandi ntibibuke kuhageza uburoso.

Ugomba guhindura aho watangiriye ejo hashize kandi akaba ari ikintu ugomba kujya wibuka. Ibyo bizagufasha koza amenyo yawe ubyitayeho.

Ikosa rya 11: Koza amenyo inshuro zirenze izikenewe ku munsi
Nta kamaro bifite koza amenyo inshuro nyinshi ku munsi. Abantu bamwe batekereza ko ari byiza koza amenyo inshuro nyinshi kugira ngo bagire amenyo akeye.

Mu bushakashatsi butandukanye bwakozwe, bugaragaza ko bihagije koza amenyo mu gitondo nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo (breakfast), saa sita ndetse na nimugoroba mbere yo kuryama.

Koza amenyo kenshi byangiza ishinya yawe ndetse bikaba byatuma igice k’inyuma ku ryinyo kigenda gishiraho.

Amenyo ni kimwe mu bice by’ingenzi umuntu afite. Iyo yatangiye kwangirika, bitera ikibazo gikomeye kuko uba utakibasha kwisanzura mu gihe ibiganiro biba byaryoshe. Ni byiza rero kuzirikana kunoza neza icyadufasha kubungabunga urwo rugingo, kuko rumeze nka zahabu y’agaciro umuntu yaremanywe.

NSHIMIYIMANA Dieudonné akora Stage /UMUSEKE.RW

Nigeria: Boko Haram yishe abarenga 30

By Jean Pierre Nizeyimana

Kuri iki Cyumweru abarwanyi ba Boko Haram bishe abantu bagera kuri 30 mu gace koa Borno. Bivugwa ko hakomeretse abandi bagera kuri 40. Boko Haram ngo yakoze buriya bwicanyi binyuze mu kwiturikirizaho ibisasu.  Ngo byakozwe n’abiyahuzi batatu.

Boko Haram yaraye yishe abaturage bagera kuri 30 barebaga umupira mu nzu mberabyombi

Buriya bwicanyi bwakorewe mu nzu mberabyombi aho abaturage bari bateraniye bareba umukino w’amaguru mu mugi wa Konduga, uri mu bilometero 38 uturutse ahitwa Maiduguri, umurwa mukuru w’Intara ya Borno, muri Nigeria.

Hari hashize igihe abarwanyi ba Boko Haram bibasira ibirindiro bimwe na bimwe byingabo za Nigeria bakabigabaho ibitero shuma bigatuma hari ubwo babasha kwigarurira zimwe mu ntwaro harimo n’imodoka z’intambara.

 Taliki 10, Gicurasi, 2019 bariya barwanyi bagabye igitero ku basirikare bari ahitwa  Gajiganna bica batatu.

Ikigo gikora ubushakashatsi ku mitwe y’iterabwoba ikorera muri Nigeria kitwa Nigeria Security Tracker kivuga ko guhera mu mpera za 2018 Boko haram yongereye ingufu mu bikorwa byayo.

Abishwe ni abo muri Leta ya Borno

Abishwe ni abo muri Leta ya Borno

Jeune Afrique

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Ikinyabupfura kiza imbere y’ibindi mu mubano wa Charly&Nina

By Ange Eric Hatangimana

Charlotte Rulinda na Fatuma Nina Muhoza basuye abana biga mu mashuri yisumbuye mu kigo cya College Marie Reine de la Paix Rwamagana bababwira ko ikinyabupfura ari cyo bubakiyeho cyane kugira ngo babane neza birinda gusenya itsinda bashinze.

Aba bakobwa ngo kuba bamaze imyaka 9 babana nta kindi gituma babigeraho uretse kuba umwe yubaha undi akamenya akazi ke

Aba bahanzi bagize itsinda rya Charly na Nina bari kujya mu bigo by’amashuri yisumbuye bigisha abakobwa uko bagomba kwitwara kugira ngo bategure neza ahazaza habo.

Bagiye bajya mu bigo binyuranye batoranyije mu Turere dutandukanye.

Mu cyumweru dusoje bagiye mu kigo cya College Marie Reine de la Paix giherereye mu Karere ka Rwamagana. Aba bahanzi baganirije abanyeshuri baho bababwira ibyo bagendeyeho kugira ngo bavemo abahanzi bakomeye.

Charly yavuze ko yahuye na Nina bose bakuze.  Mu rugendo rwabo ngo bagiye bahura n’imbogamizi nyinshi, ngo hari n’igihe baburaga amafaranga yo gukora indirimbo ariko bakihangana.

Kuba barahuye bakuze kandi badahuje imico n’imyumvire ngo na byo byari mu bintu bishoboraga kubatandukanya ariko babyitwayemo neza buri wese amenya ibyo mugenzi we  akunda n’ibyo yanga hakabaho kumvikana no kwihanganirana.

i Rwamagana bigishije abakobwa kugira inshuti zitabashora mu bibi

Charly ati “Mu myaka ikenda tumaranye ntihabura kuzamo utubazo hagati yacu, ariko tubikemura mu bwumvikane kuko tumaze kumenyana bihagije, ik’ingenzi kiruta ibindi tugenderaho ni ukugira ikinyabupfura no kubahana.”

Aba bahanzi basabye abana b’abakobwa kudacika intege mu byo bifuza kuzakora ngo nkuko nabo batazicitse kandi baranyuze muri byinshi by’inzitane byashoboraga gutuma bahagarika umuziki.

Bombi batangiye bafasha abandi bahanzi mu irushanwa rya Guma Guma ari naho bahuriye.

Charly ufite Se w’umu Pasiteri kuri we ngo ntabwo byari byoroshye no kubwira iwabo ko ari kujya kuririmba mu irushanwa ryamamaza inzoga, ngo ntabwo babyumvaga ariko ngo kuba yarakundaga umuziki yarabyirengagije.

Bagiriye inama abo bakobwa babasaba kumvira ababyeyi no kureka gukubagana kuko aribyo bizabafasha kugera ku byiza bifuza.

Nina ati: “ Amahirwe mufite yo kwiga ntimuzayapfushe ubusa kuko hari abayabuze. Mwigirire ikizere mwirinde inshuti mbi, abababeshya urukundo n’ibindi byabaganisha mu kubasambanya.”

Abana bishimiye kuganira n’abahanzi bakunda

Kuba ari abahanzi bakomeye uyu munsi ngo nabo hari imbogamizi nyinshi bagiye bahura nazo

Abanyeshuri bahawe umwanya babaza Charly na Nina ibyo bashaka

Nyuma yo kubagira inama barabaririmbiye

Charyl na Nina bazajya no mu bindi bigo

Umushinga bafite uzabageza mu Turere tunyuranye babwira abakobwa uko bakwitwara mu buzima bwabo ngo bavemo abantu biyubashye

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

OMS ivuga ko Ebola itaraba icyorezo mpuzamahanga

By Jean Pierre Nizeyimana

Nyuma y’inama yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize hateranye inama idasanzwe yatumijwe n’impuguke z’Ishami ry’umuryango w’abibumbyi ryita ku buzima, OMS, kugira ngo irebe ubukana bwa Ebola, kuri uyu wa Mbere hasohotse itangazo ko Ebola itaraba icyorezo mpuzamahanga.

OMS ivuga ko Ebola itaraba icyorezo mpuzamahanga kugeza ubu

Ibi OMS ibitangaje nyuma y’uko iriya ndwarayamaze kugera muri Uganda iturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Bamwe mu bahanga bari muri iriya nama bavuga ko kuba OMS itatangaje ko Ebola ari icyorezo ndengamipaka, byatewe no kwanga ko byateza ibibazo bikomeye mu bukungu kubera ko ubuhahirane bwahita buhungabana.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko ibihugu nka Kenya na Tanzania nabyo biri kwikanga ko iriya ndwara yaba yabigezemo.

Hari kandi abavuga ko iyo amahanga yemera ko Ebola ari icyorezo ndengamipaka byari butume amahanga ahuriza hamwe amafaranga kugira ngo ikumirwe.

Kugeza ubu ngo Ebola  yari imaze guhitana abantu 2, 148 muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Dr Preben Aavitsland wari uyoboye itsinda ry’impunguke zari muri iriya nama yabereye i Geneve mu Busuwise yabwiye abanyamakuru ko mu by’ukuri Ebola atari indwara ndengamipaka ahubwo ko ari icyorezo muri DRC no mu bihugu bituranye.

Icyumweru gishize hari abantu batatu bahitanywe na Ebola abandi barenga 20 bashyirwa mu kato.

OMS yari iherutse gutangaza ko indwara runaka ari ibyorezo mpuzamahanga mu myaka yaza 2014 kugeza 2016 ubwo hadukaga Ebola n’indi ndwara yose Zika.

Itangazo rya OMS ryasabye ibihugu bituranye na DRC kuba maso bigakomeza ingamba zo gukumira ko virus ya Ebola ibigeramo.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda iherutse kuvuga ko nta Ebola irahagera kandi ko yafashe ingamba zikomeye zo kuyikumira.

Ebola yatangiriye muri DRC ibi yageze muri Uganda

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Rayon Sports yarekuye kapiteni wayo Manzi Thierry na Sefu

By Jean Claude Ndayishimye

Nyuma y’imyaka ine bakinira ikipe ya Rayon Sports bakanayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2018-2019, Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu bamaze gutandukana n’iyi kipe.

Manzi Thierry wari kapiteni ejo ubwo bakinaga na Marines FC

Ni nyuma y’uko aba bakinnyi batumvikanye n’ubuyobozi ku bijyanye no kuba bakongera amasezerano muri iyi kipe nk’uko bigaragara mu mabaruwa bahawe yasinyweho n’umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi.

Manzi Thierry wari kapiteni w’iyi kipe, atandukanye na yo nyuma y’uko nyuma y’umukino basezereyemo Marine mu gikombe cyAmahoro yari yagaragahe ko ikipe ya Rayon sport ikunda guhura n’ikibazo cy’amafaranga cyane ko bigaragara iyo abakinnyi banze akazi kubera ibirarane baba baberewemo n’ikipe. Kuri Manzi kandi we ngo si ikibazo cy’ubu kuko ngo ari no guhera mu myaka 20 ishize.

Mu ibaruwa Rayon Sports yageneye Manzi Thierry ndetse na Sefu bababwiye ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019 bemerewe gusinya mu ikipe bashaka kandi ko babashimira umusanzu bahaye ikipe ndetse bakanabifuriza amahirwe ahandi bakerekeza.

Gusa amabaruwa bahawe yanditseho tariki 18 Kamena, aho bishoboka abayanditse bibeshye ku minsi.

Manzi Thierry yatangiye gukinira Rayon Sports mu 2015 avuye muri Marines FC mu Karere ka Rubavu naho Niyonzima Olivier Sefu mu 2015 avuye mu Isonga FA akaba aribwo yahize yinjira muri Rayon Sports.