WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — June 17th 2019Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry ntibakibarizwa mu ikipe ya Rayon Sports

By Bikorimana Alexis

Kapiteni wa Rayon Sports, Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu bamaze kwemererwa n'Ubuyobozi bwa Rayon Sports kwishakira andi makipe bakwerekezamo.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Kamena 2019, ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwandikiye Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu bubamenyesha ko bakwishakira andi makipe bajya gukinamo mu gihe kiri imbere.

Mu ibaruwa yandikiwe Niyonzima Olivier yasubizaga ibyifuzo uyu mukinnyi yari yagejeje ku ikipe ya Rayon Sports ayisaba ko atakongera amasezerano muri iyi kipe.

Ibaruwa igira iti, "Dushingiye ku cyemezo cyawe cyo kutongera kugira amasezerano na Rayon Sports. Dusanze ari ngombwa ko tukumenyesha ko ubuyobozi bwa bw'iyi kipe bukwemereye kwerekeza mu ikipe wihitiyemo "

JPEG - 38.2 kb
Sefu yemerewe kwishakira indi kipe nyuma yo kwanga kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports

Manzi Thierry wahawe ibaruwa idatandukanye cyane n'iya Sefu, aherutse kwerura avuga ko ibibazo by'amafaranga biba muri Rayon Sports bigoranye ko byakemuka.

JPEG - 39.8 kb
Manzi yemerewe kwishakira indi kipe nyuma y'ibiganiro yagiranye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports

Aba bakinnyi bombi basezerewe nyuma yo kuba ikipe ya Rayon Sports yaragize umwaka mwiza igatwara Azam Rwanda premiere League 2018-2019 ndetse ikaba yaramaze no kugera muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro ikaba igomba kwisobanura na Gicumbi.

Aba bakinnyi bombi (Kapiteni Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu) bemerewe gushaka indi kipe bakwerekezamo uhereye uyu munsi tariki ya 17 Kamena 2019.

JPEG - 471.6 kb
Manzi Thierry yari amaze igihe ari Kapiteni wa Rayon Sports
JPEG - 37.3 kb
Niyonzima Olivier Sefu yari amaze imyaka ine akinira ikipe ya Rayon Sports

Afurika y'Epfo: Abana bakoze indege....ubu bayitembereyemo berekeza mu Misiri, barateganya kugera mu Rwanda

By Makuruki

Indege yakozwe n'ingimbi n'abangavu bo muri Afurika y'Epfo iri gukora urugendo rwo kuva mu mujyi wa Cape Town muri iki gihugu yerekeza i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri ndetse yamaze guhagarara bwa mbere muri Namibia mu rugendo rwayo nta kibazo igize.

Bavuga ko bizabafata ibyumweru bitandatu mu kurangiza urwo rugendo rwa kilometero 12000 rwerekeza mu Misiri.

Iyo ndege y'ibyicaro bine yo mu bwoko bwa Sling 4 yateranyijwe n'itsinda ry'abanyeshuri 20 bakomoka mu miryango y'amikoro atandukanye.

Megan Werner w'imyaka 17 y'amavuko ari na we mupilote w'iyi ndege, yagize ati: "Intego y'iki gikorwa ni ukwereka Afurika ko buri kintu cyose gishoboka iyo ugishyizeho umutima".

Abo bana bakoze iyo ndege mu gihe cy'ibyumweru bitatu, bagendeye ku bikoresho byakorewe muri Afurika y'Epfo n'uruganda rukora indege zo muri ubwo bwoko.

Inkuru ya BBC ivuga ko ibyo bikoresho byazanwe hamwe n'ibice bito by'indege bibarirwa mu bihumbi byagombaga guteranywa.

Agnes Seemela w'imyaka 15 y'amavuko ati, "Iyo ndebye iyi ndege, numva nishimye cyane, sinshobora kwiyumvisha ibyo twakoze. Mba numva ari nk'umwana wanjye. Ndayikunda cyane".

Avuga ku rugendo rwabo rwa mbere bava mu mujyi wa Johannesburg berekeza i Cape Town, mbere yo gutangira urugendo nyirizina rwerekeza i Cairo, Agnes yagize ati, "Iguruka neza cyane ndetse uba ubona neza ibice bitandukanye by'aho tunyura.

Akomeza agira ati: "Bwa mbere, abaturanyi baguye mu kantu - ntabwo babyiyumvishije ubwo nababwiraga ko nafashije mu gukora indege tuzagendamo tuva i Cape Town twerekeza i Cairo".

Megan ni we watangije umushinga wo gukora iyo ndege, ndetse abandi bo muri iryo tsinda bajonjowe mu bakandida barenga 1000 bari babisabye.

Megan ni umwe muri batandatu muri iryo tsinda babonye uruhushya rwo gutwara indege.

Uko ari batandatu, bazagenda bakuranwa gutwara iyo ndege - iriho amakarita y'Afurika ku mababa yayo yombi ndetse n'ibirango by'abaterankunga.

Megan yagize ati: " Kubona uruhushya rwo gutwara indege bingana no kubona impamyabumenyi. Kubigeraho mu gihe nari mfite n'ibizamini byo hagati mu mwaka nagombaga gukora, ntabwo byari byoroshye".

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, Megan ni bwo yakoze ibizamini bisoza amasomo, akaba yarabyiteguraga ari nako akora imyiteguro y'uru rugendo rw'indege.

Gahunda yo kugera mu rwanda iteye gute?

Papa we, Des Werner, ni umupilote utwara indege zisanzwe z'abagenzi. Avuga ko ubusanzwe bifata amasaha 3000 abantu bakuze guteranya indege yo mu bwoko bwa Sling 4.

Yagize ati: "[Ayo masaha] Uyagabanyije n'abana 20 niyo mpamvu ushobora kubikora mu byumweru bitatu. Moteri n'ibyuma by'imbere mu ndege byakozwe n'impuguke, ariko ibindi byose bijyanye no gukora indege byakozwe n'abana".

Mu gusubira muri Afurika y'Epfo basoje urugendo rw'i Cairo, aba banyeshuri bavuga ko bazanyura mu yindi nzira, bagahagarara muri Uganda, mu Rwanda, Zambiya na Botswana.

Indi ndege yo muri ubu bwoko bwa Sling 4 itwawe n'abapilote b'impuguke, izaherekeza abo bana mu rugendo rwabo.

Aba bana bavuga ko bateganya kugenda baganiriza urundi rubyiruko rw'aho bazagenda banyura mu kurukangurira gushirika ubute.

Megan yagize ati, "Ni ibintu byiza cyane kubona ukuntu abantu bishimiye igikorwa cyacu. Byanteye gusesa urumeza".

Minisiteri y'Uburezi yahagurukiye indwara iri kwibasira abakobwa b'abanyeshuri mu bigo bitandukanye

By Bikorimana Alexis

Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yahagurukiye indwara yo gufatwa ukababara mu mavi ku bana b'abakobwa yagaragaye bwa mbere mu kwezi kwa gatanu ubwo abakobwa bo biga ku kigo cya GS Rambura Filles kiri mu karere ka Nyabihu bafatwaga.

nubwo uyurwaye atabasha gutambuka neza ndetse akaba ababara cyane ngo iyo bageze imbere y'abaganga barabasuzuma bagasanga nta ndwara bafite.

Kugeza ubu iyi ndwara ifitwe na bamwe mu banyeshuri bo ku bigo bibiri by'abakobwa mu Rwanda ntabwo iramenyekana.

Ikimenyetso cy'iyi ndwara ni ukubabara cyane mu mavi kugera ku rwego rwo kudashobora kwigenza.

Imaze kuboneka ku rwunge rw'amashuri rwa Rambura y'abakobwa mu karere ka Nyabihu Iburengerazuba, n'ishuri ryisumbuye ry'abakobwa rya NEGA mu Bugesera, Iburasirazuba.

Abanyeshuri bafashwe n'iyi ndwara bo mu Kigo cya NEGA mu Bugesera bajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo bapimwe kandi bakurikiranwe n'inzobere zo ku bitaro bya gisirikare by'u Rwanda.

Umuyobozi w'iri shuri, kuwa gatanu w'icyumweru gishize yatangaje ko ku banyeshuri 300 bacumbikiye 24 muri bo bafite ubu burwayi, kugeza ubu bataramenya ubwo ari bwo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w' Uburezi Dr Eugene Mutimura yavuze ko iyi ndwra ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima bagiye kuyishakira umuti.

Ubutumwa bwagiraga buti,“ Ikibazo cy'abana barwaye mu mavi cyagaragaye mu mashuri ya GS Rambura Filles, Nyabihu na NEGA Girls School y'i Bugesera turimo kugikurikiranira hafi ku bufatanye na MINISANTE n'izindi nzego.”

Mu kwezi gushize (Gicurasi) nibwo iyi ndwara yatangiye kugaragara ku kigo cya G.S Rambura Filles mu karere ka Nyabihu, nyuma gato yongera kumvikana mu karere ka Bugesera yafashwe n'abakobwa 24 nabwo mu kigo kigamo abakobwa bonyine.

Nigeria:Abantu 30 barebaga umupira w'amaguru biciwe mu gitero cy'abiyahuzi

Ikigo gishinzwe serivisi z'indembe muri Nigeria kiratangaza ko abantu abagera kuri 30 biciwe mu bitero byabereye mu majyaruguru y'iburasirazuba bw'iki gihugu ni mugihe abaguye muri iki ibi bitero barebaga umupira abandi 40 batangajwe ko bakomeretse.

Aba biyahuzi bateye ibisasu hanze y'icyumba kigari, abarebaga umupira kuri televisiyo bari barimo giherereye muri leta ya Konduga, Borno mirongo itatu bahita bahasiga ubuzima naho mirongo ine barakomereka.

Iki gitero biravugwa ko cyagabwe n'umutwe w'iterabwoba wa Islamic state, itsinda rya Boko haram aho izi nyeshyamba zikomeje gushinga ibirindiro muri aka gace zikibasira abatari bake.

Ali Hassan, ushinzwe umutekano muri Konduga yabwiye ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP ko nyiri sale bareberagamo umupira ari umwe mu bateye ibyo bisasu kuko uyu nyiri iyi sale yagerageje kwinjira aho hantu ari kumwe n'uwateye ibyo bisasu.

Ali Hassan warushinzwe umutekano aho bareberaga uwo mukino yagize ati," Hari amakimbirane akomeye yari hagati y'umukozi n'uwateye igisasu nawe waje kwiyahura.”

Boko Haram yigambye guhitana ubuzima bw'abantu bagera kuri 27,000 naho 2,000,000 bakurwa mu byaho ku ngufu.

Nshimiyimana Valens/Makuruki.rw

INGINZO Z'I NGENZI Z'URWANDIKO RWA AKEZA SANDRA RUSABA GUHINDURA IZINA

Uwitwa Akeza Sandra mwene Sahlu HAILE na Gloriosa MUKURALINDA, ubarizwa mu Mudugudu wa Rumuri, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe, AKEZA Sandra, akongera amazina HAILE na BRUGGER kuri ayo mazina akitwa SANDRA AKEZA HAILE BRUGGER mu irangamimirere.

Impamvu atanga ni uko izina HAILE ari izina ry'umuryango wabo, naho BRUGGER akaba ari izina ry'umugabo bashyingiranywe mu buryo bwemewe n'amatageko mu gihugu cy'Ubusuwisi.

Akaba asaba kwemererwa, binyuze mu nzira zemewe n'amategeko kongera amazina HAILE na BRUGGER ku mazina asanganywe, AKEZA Sandra, bityo akitwa Sandra AKEZA HAILE BRUGGER mu gitabo cy'irangamimerere kirimo Inyandiko ye y'ivuka.

Kimisagara ngo umugoroba w'ababyeyi wakemuye ibibazo byabaga mu ngo

By Bikorimana Alexis

Umugoroba w'Ababyeyi nk'imwe muri gahunda yya leta igamije kumvikanisha abagize umuryango no gufatanya mu bikorwa by'iterambere ukorwa hakoreshejwe uburyo bwinshi burimo gukora ibiganiro, ibitaramo, gusura imiryango, kuremerana, guhanga udushya, n'ibindi.

Umugoroba w'ababyeyi ufite icyerekezo cyo kugira ngo umuryango uhurire hamwe uganire utekanye, wuzuzanye muri byose, wihaze mu bukungu, aho abawugize (umugore, umugabo n'abana) bubahana hagati yabo kandi wubakiye ku ndangagaciro z'umuco Nyarwanda.

Makuruki.rw yasuye umwe mu mirenge igize akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kugira ngo tumenye aho gahunda y'Umugoroba w'Ababyeyi igeze iteza imbere abaturage ndetse niba hari icyahindutse mu mibereho, n'imibanire yabo ya buri munsi.

Abo twasanze mu murenge wa Kimisagara, akagari ka Kimisagara bagaragaje ko iyi gahunda yaje ikenewe ndetse ko umusaruro wayo ubonekera buri wese ugeze mu ngo zabo.

Mukagatera Judith, utuye mu mudugudu wa Nyakabingo mu kagari ka Kimisagara, umurenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge avuga ko Umugoroba w'Ababyeyi ari imwe mu nkingi ibafasha kubasindagiza bagana ku iterambere aho nta makimbirane akirangwa muri aka gace kuko akenshi iyo bahuye bigiramo uko babana neza.

Mukagatera ati, “Umugoroba w'ababyeyi ugenda ugera ku ntego zawo kuko duhura bigatuma twigishanya, bigafasha ingo zacu gutekana, tukaba mu mahoro kuko waturemyemo umutima w'urukundo utuma twiyumvanamo buri wese akiyumva muri mugenzi we.”

Yakomeje agira ati, “Kubera guhura kwacu, nta muturage utakigira mituweli kuko iyo duteranye duhanahana amakuru tukabamenya bityo tukazibatangira, ku buryo n'umuntu ufite ikibazo cy'ubukene tumusura tukamuremera.”

Kuva leta yatangiza gahunda y'Umugoroba w'Ababyeyi, imwe mu midugudu igaragaza ko hari icyahindutse mu mibereho yabo ya buri munsi aho nko mu mudugudu wa Nyakabingo bifungurije konti ubu bakaba babitsaho amafaranga (Amenshi bayakura mu bikorwa by'ubugeni bakora harimo no kudoda udutambara two ku mezi) abagoboka iyo bagize ikibazo no kuyashora mu mishanga ibyara inyungu.

Ndikumana Valens umwe mu bagabo bitabira umugoroba w'ababyeyi avuga ko umusaruro w'umugoraba w'ababyeyi ugaragarira impande zombie bityo abagifite imyumvire ko ari iby'abagore gusa bahinduka.

Valens ati, “Nanjye mbere nari nzi ko umugoroba w'ababyeyi urebe abagore gusa, ariko naje gusanga ari ukwibeshya kuko ibyiza byawo bigera kuri buri umwe. Ubu nta nduru zigipfa kuvuga nijoro ngo abantu bararwanye kubera mu mugoroba mwigiramo uko mugomba kubana mu mahoro.”

Nyiramajyambere Belancille umuhuzabikorwa w'Inama y'igihugu y'abagore mu murenge wa Kimisagara avuga ko umugoroba w'ababyeyi umaze kugeza abaturage kuri byinshi gusa ko bagiye gushyiramo imbaraga kugira ngo abatarabyumva nabo babyumve.

Ati, “Umugoroba w'ababyeyi umaze kugera kuri byinshi no gutera intambwe tugereranije n'uko mbere kubyumvisha abantu byari bigoranye ariko ubu abaturage bawugize uwabo ntawugipfa kuwusiba nta mpamvu zikomeye afite.”

Akomeza vuga ko bagifite inzitizi z'abagabo bavuga ko umugoroba w'ababyeyi ugenewe abagore gusa mu gihe ibyigirwamo bifitiye akamaro impande zombie.

Umugoroba w'Ababyeyi ni igitekerezo cyavutse mu mwaka 2010, watangiye ari “Akagoroba k'abagore” kabafashaga kuganira ku bibazo bahura nabyo no kubikemura, ariko kubera akamaro kagaragaje hafashwe icyemezo ko waba “Umugoroba w'Ababyeyi” maze ugahuza ababyeyi bombi, abagore n'abagabo.

Umugoroba w'Ababyeyi watangijwe ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame, ku itariki ya 8 Werurwe 2013 ku Munsi Mpuzamahanga w'Umugore ku rwego rw'Igihugu icyo gihe wari wizihirijwe mu Karere ka Musanze.

Umugore yakatiwe imyaka 20 nyuma yo kwica umugabo we ku munsi w'abakundanye.

Umugore w'imyaka 27 muri Uganda yakatiwe gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica umugabo we nk'uko bitangazwa n'urukico rukuru ruherereye mu karere ka Mukono muri Uganda rwagati.

Umushinjacyaha uhagarariye leta, Agnes Kiconco yambwiye umuyobozi w'urukiko Justice Susan Okalony ko ku ya 14, Gashyantare 2018 Jackline Nakku aho batuye mu mu dugudu wa Nabuuti mu mujyi wa Mukono yahondaguye umugabo we Eric Ssenyonjo Kiddu yibasira cyane umutwe we awuhondaguza itabureti ikozwe mu byuma umugabo we ahita ahasiga ubuzima.

Umushinjacyaha kandi yabwiye urukiko ko umubiri wa nyakwigendera Ssenyonjo watoraguwe mu kidendezi cy'amaraso yanyakwigendera akikijwe n'icyo gikoresho yamwicishiije , umuhoro, n'itafari biri iruhande rw'uwo murambo.

Hanyuma y'aho urukiko rwumvise ko nyuma yo kwica umugabo we uyu mugore Nakku yahuruje abaturanyi. Kiconco yabwiye urukiko mu gihe Nakku yaburanaga ati, “ Nakku yahuruje abaturanyi ababwira ko umugabo we yatewe n'abantu batazwi bamusanze mu buriri bwabo.”

Gusa abatangabuhamya babwiye urukiko ko Nakku na Ssenyonjo bari basanganywe amakimbirane aturutse ku kutumvikana byateye imirwano yazaniye Ssenyonjo kuhasiga ubuzima

Jackline Nakku , yahise ajyanwa n'abatwara imfungwa ava mu cyumba cy'urukiko. Ssenyonjo nyakwigendera atarapfa ngo yajyaga ashinja umugore we Nakku kugirana agakungu n'undi mugabo.

Nshimiyimana Valens/ Makuruki.rw

Rubavu : Babiri bafatiwe mu bikorwa by'ubucuruzi bw'amafaranga mu buryo bunyuranyije n'amategeko

By Makuruki

Abantu babiri batuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, kuri uyu wa 15 Kamena, bafashwe na Polisi ihakorera bari mubikorwa byo kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Abafashwe ni Bahati Nzabara Christian w'imyaka 37 afite amafaranga y'amakongomani 4,590,000 amadorali 3,045$ n'amafaranga y'u Rwanda 130,000fr,Musabyimana Elina imyaka 49 we yafatanwe 670,200 by'amakongomani,ibihumbi 147 by'amafaranya y'u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze aba bantu bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bw'amafaranga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Yagize ati. “ Nyuma yo kubona ko hari abantu bakora umwuga wo gucuruza amafaranga mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse binateza umutekano mucye n'akajagari aho babukorera , Polisi niko gutegura igikorwa cyo kubafata aba bombi bagifatirwamo.”

Yakomeje avuga ko ubu bucuruzi buri mu buteza akajagari cyane ko ababukora usanga babukora bihishahisha bashaka abantu bavunjira bityo bikaba byanateza ubujura

CIP Gasasira yakomeje avuga ko Polisi itazahwema kurwanya abantu bameze gutya ,agasaba abantu bifuza gukora ubu bucuruzi kwegera inzego zibishinzwe zikabafasha, mu kubukora mu buryo bwemewe n'amategeko.

Ati. “Kuvunja amafaranga bifite inzira bicamo n'amategeko abigenga.Niyo mpamvu ushaka gukora ubu bucuruzi asabwa kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibimufashemo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka kuri bwo.”

CIP Gasasira yibukije abantu ko kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n'amategeko bigira ingaruka nyinshi k'ubukungu bw'Igihugu kubera ko bavunja ku giciro gito ugereranyije n'ikiba cyaragenwe na BNR bishobora kandi gutesha agaciro ifaranga ry'Igihugu n'ibindi byinshi.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw'Ubugenzacyaha bukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi

Mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusanga mu ngingo yaryo ya 223 ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y'Igihugu cyangwa amafaranga y'amahanga, mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.

  • June 17th 2019 at 01:24

Umutungo utimukanwa ugurishwa muri cyamunara ku wa 19 Kamena 2019 uherereye ku Mugina mu Karere ka Kamonyi (3)

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko ku wa 19/06/2019 guhera saa tanu (11h00) za mugitondo azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa UPI: 2/08/05/03/2075 uherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi .

Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri numero 0788358040 cyangwa mugasoma itangazo rirambuye riri hasi:

  • June 15th 2019 at 10:48

Iyo politiki ari mbi, ubuzima buba bubi -Dr Bideri Diogène asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ahari

By Bikorimana Alexis

Dr Bideri Diogène asanga urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka, bakabyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira ababitaho.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu, tariki ya 14 Kamena 2019 ubwo yasobanuraga imiterere n'ibikubiye mu gitabo yanditse cyiswe la couleur d'un génocide kiri mu rurimi rw'Igifaransa.

Muri iki gitabo la couleur d'un génocide agaragazamo uko abantu bhindutse impfubyi abandi bakaba bakigerwaho n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yavuze ko kugira ngo habeho ahazaza heza hakenewe kubaho politiki nziza ifite umurongo ugaragara, ati, "Nashakaga kubabwira ko iyo politiki ari mbi, ubuzima bw'abantu buba bubi mu gihe iyo ari nziza, imiyoborere ari myiza nta kabuza usanga abaturage babayeho neza. Abana baravuka bagakura bakarinda basaza nta ngaruka zibagezeho. Niyo mpamvu mvuga ngo umurage, mugomba kwitondera ibi nimutabyitondera muzagira ubuzima bubi, nimukomeza gukurikiza ibyiza muzabaho neza. Aheza harategurwa kandi ntihategurwa nta zindi mbaraga zibayeho za politiki, imiyoborere myiza. ”

Yakomeje avuga ko iyo umwana wese avutse aba ashaka kugira ngo arerwe akure neza ukamumenyera ibyo kurya no kunywa ariko naho akurira agakura neza, agakurira ahantu hazima yishimye hatuma yumva atekanye amerewe neza.

Ati, “Nanjye sinitindaho muri iki gitabo ariko hari ibyo mvuga byambayeho ndi mu mashuri abanza ariko bikagenda bihinduka nabi, ugakura utishimye, utishimiye aho uri ugasanga birangiye nabi ubona abapfu. Abato tugomba kubakundisha imbere. Icyo nifuza uyu munsi ni ugukurira ahantu heza bafite ababyeyi bakunze bagakura babona ba nyirasenge, ba sekuru, ba nyirakuru abavandimwe,….”

Yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe bahawe kuko kuri ubu babayeho neza ugereranije n'abo mu minsi yatambutse , “Kuri ubu umwana aravuka akitabwaho, yagwingira bakamwitaho agakura neza, mu ishuri atakumva bakagoragoza, urumva ko ibyo ari ibintu byiza kandi imbere hagenda haba heza.”

Igitabo La couleur d'un génocide kivuga cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kikaba kandi kigaruka no ku bihe bya kera byaranze u Rwanda n'abanyarwanda, cyanditswe na Dr Bideri Diogène mu gihe cy'imyaka itatu, gisohokera mu nzu igurisha ibitabo iba mu Bufaransa, gusa ngo nubwo iki gitabo kiri mu rurimi rw'Igifaransa arateganya ko nashobozwa azagihindura no mu Kinyarwanda ndetse no mu Cyongereza.

JPEG - 189.5 kb
Abantu batandukanye barimo abayobozi bari bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo
JPEG - 164.1 kb
Iki gitabo cyatwaye, Dr Bideri Diogène imyaka itatu

Abagore mu Busuwisi barigaragambya basaba amafaranga, igihe no kubahwa

By Makuruki

Mu Busuwisi abagore uyu munsi barigaragambya kuko babona igihugu cyabo kigenda buhoro ku buryo batakwihanganira, kigana ku buringanire bw'ibitsina byombi.

Iyi myigaragambyo yo kuri uyu wa gatanu irasa n'iyabaye mu myaka 28 ishize ubwo mu 1991 abagore bagera ku bihumbi magana atanu bagiye mu mihanda muri iki gihugu ku mpamvu nk'iyi.

Hashize igihe abagore muri iki gihugu bakora ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga basaba igihugu cyabo kwihuta mu buringanire.

Nyuma y'intambara ya mbere y'isi mu 1918, abagore mu Burayi barigaragambije basaba uburenganzira bwo gutora, gusa babuhawe mu 1971.

Mu myigaragambyo yo mu 1991, nta mugore n'umwe wari muri guverinoma y'Ubusuwisi, ndetse nta kiruhuko cyo kubyara bagenerwaga n'amategeko.

Hari ibyahindutse, bagira abaminisitiri umunani b'abagore muri guverinoma, n'ikiruhuko cyo kubyara ku bagore kiri mu itegeko.

Gusa mu Busuwisi, abagore binjiza ikigereranyo cya 20% munsi y'abagabo, baracyari bacye mu myanya ifata ibyemezo, kwita ku bana birahenze kandi ntibihabwa ibihagije.

Mu kwezi gushize, ubushakashatsi bw'ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku murimo bwashyize Ubusuwisi ku mwanya wa nyuma w'ahari ubusumbane mu mishahara hagati y'abagabo n'abagore bari mu myanya imwe y'ubuyobozi.

Beatrice Born ni umunyamakuru, mu 1991 yagiye mu myigaragambyo atwite umwana we wa mbere, uyu munsi nyuma y'imyaka 28 nabwo arayijyamo.

Yemeza ko hari impinduka zabayeho muri icyo gihe gishize, ariko ko hakiri ibibazo mu mishahara, kubahwa, ubwiteganyirize bw'abari mu zabukuru no guhabwa igihe.

Ubwiteganyirize bw'abagore mu Busuwisi buri ku kigero cya 37% munsi y'ubw'abagabo, bashingiye ko abagore bafata ibiruhuko mu kazi mu gihe cyo kubyara no kwita ku bana.

Umwaka ushize, inteko y'Ubusuwisi yasabye ko hakurikiranwa cyane ikibazo cy'ubusumbane bw'imishahara.

Guverinoma yavuze ko ibi bireba gusa kompanyi zikoresha abakozi barenga 100, ikintu cyarakaje inzego zihuza abagore bagatangira gutegura iyi myigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga.

Nadine, umunyeshuri mu mategeko wari utaravuka haba imyigaragambyo yo mu 1991, avuga ko iya none ayitabira kuko abona iwabo hakiri ubusumbane budaha amahirwe abagore.

Ati: "Abantu baraza kurushaho kumva iby'ubu busumbane tugihura nabwo, ntiduhembwa angana, abagabo baracyahabwa amahirwe menshi ku mirimo imwe n'imwe".

Kuri uyu wa gatanu, mu Busuwisi abagore benshi bamenyesheje abakoresha babo ko badakora bajya kwigaragambya.

Abandi barakora kugeza saa cyenda n'igice, basige 20% y'igihe cy'akazi ku munsi, basobanura 20% y'ubusumbane buriho ku mishahara hagati yabo n'abagabo.

  • June 14th 2019 at 09:31

Umutungo utimukanwa ugurishwa muri cyamunara ku wa 19 Kamena 2019 uherereye ku Mugina mu Karere ka Kamonyi (2)

By Makuruki

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko ku wa 19/06/2019 guhera saa tanu (11h00) za mugitondo azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa UPI: 2/08/05/03/2075 uherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi .

Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri numero 0788358040 cyangwa mugasoma itangazo rirambuye riri hasi:

  • June 14th 2019 at 08:43

Uganda: Museveni yatunguwe na radiyo ikorera muri Kontineri , igakora iminsi ibiri gusa mu kwezi

By Makuruki

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yatunguwe no gusanga radiyo ,The unreliability of the Uganda Broadcasting Cooperation (UBC) ivugira mu gace ka Moroto ikorera muri kontineri.

Ubwo perezida Museveni yari mu nzu yo kuruhukiramo iherereye hafi y'aho iyi radiyo ikorera, umuyobozi wayo, Jones Othieno uzwi nka DJ Jones, yatakambiye Museveni amubwira ibibazo iyi radiyo ifite harimo ko aho ikorera hadashimishije no kuba idakora igihe kirekire.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda dukesha iyi nkuru kivuga ko Jones Othieno yabwiye Perezida Museveni ko nka radiyo ikorera abaturage ikabagezaho gahunda za leta bitari bikwiye ko yumvikana kabiri mu kwezi.

Othieno yamenye ko Museveni ari muri ako gace akora uko ashoboye ngo babonene amugezeho ikibazo bafite kuko ngo niwe yumvaga afite umuti wacyo.

Akomeza avuga ko iyi radiyo idashobora kugera ku ntumbero zayo zo kubwira abaturage aho igihugu kigeze mu gihe ihorana ibibazo bya tekiniki.

Yasabye Perezida Museveni kwinjira muri icyo kibazo ngo agira icyo agikoraho. Perezida Museveni akibyumva we yasetse cyane bitewe n'ibyo yari abwiwe, amusezeranya ko agiye gukurikirana icyo kibazo kigakemuka.

Perezida Museveni yagize ati, " Radiyo ikwiye gukora buri munsi, si mu gihe/igihembwe runaka rimwe na rimwe. Ikaba ikora gusa kabiri muri buri kwezi!, iki kintu ni ikintu kidasanzwe. Gusa nishimiye ko mubimbwiye. ngiye kubikurikirana .”

Radiyo izwi ku izina rya UBC yashyizweho na Prerezida Museveni muri Werurwe 2015, ikorera mu giturage cya Singila. Iyi radiyo ikorera mu gakontineri gato, mu kizu kirangaye kandi ibangamirwa cyane n'amase y'inka.

Ibikoresho bya radiyo harimo n'icyuma gisakaza amajwi wakwita insakazamajwi (transmitter) byose biri muri ako gakontineri gato. Radiyo UBC kandi izwi ku izina rya Totore ikora gusa igihe hari umuriro w'amashanyarazi.

Inshuro nyinshi , abayobozi ba guverinoma muri Uganda bashinzwe gukangurira abaturage gahunda za leta bahisemo guha agaciro amaradiyo yigenga bitewe n'uko UBC ikennye cyane.

Nshimiyimana [email protected]

Minisiteri y'Uburezi yahagurukiye indwara iri kwibasira abakobwa b'abanyeshuri mu bigo bitandukanye

By Bikorimana Alexis

Minisitiri w'uburezi mu Rwanda yatangaje ko 'ikibazo cy'abana barwaye mu mavi' cyagaragaye mu mashuri abiri bari kugikurikirana bafatanyije na Minisiteri y'ubuzima n'izindi nzego.

Kugeza ubu iyi ndwara ifitwe na bamwe mu banyeshuri bo ku bigo bibiri by'abakobwa mu Rwanda ntabwo iramenyekana.

Ikimenyetso cy'iyi ndwara ni ukubabara cyane mu mavi kugera ku rwego rwo kudashobora kwigenza.
Imaze kuboneka ku rwunge rw'amashuri rwa Rambura y'abakobwa mu karere ka Nyabihu Iburengerazuba, n'ishuri ryisumbuye ry'abakobwa rya NEGA mu Bugesera, Iburasirazuba.

Abanyeshuri bafashwe n'iyi ndwara bo mu Kigo cya NEGA mu Bugesera bajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo bapimwe kandi bakurikiranwe n'inzobere zo ku bitaro bya gisirikare by'u Rwanda.

Umuyobozi w'iri shuri, kuwa gatanu w'icyumweru gishize yatangaje ko ku banyeshuri 300 bacumbikiye 24 muri bo bafite ubu burwayi, kugeza ubu bataramenya ubwo ari bwo.

Uyu munsi ku rubuga rwa Twitter, minisitiri w'uburezi mu Rwanda yatangaje ko ikibazo cy'ubuzima bw'abanyeshuri bo kuri biriya bigo byombi "dukomeza kugikurikiranira hafi no kubitaho".