WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — May 25th 2019Your RSS feeds

Umunyarwandakazi Kantarama yitabiriye iserukiramuco rya filime rya Cannes

By Kunda Berchmas

Yatumiwe muri gahunda y'ikigo Institut Français yo kuzamura impano yo gukora filime mu batuye mu bihugu biri mu nzira y'iterambere bakizamuka,

Kantarama Gahigiri yavukiye i Genève mu Busuwisi mu 1976 kuri nyina w'Umusuwisi na Se w'Umunyarwanda.

Ari mu bategura filime batumiwe na Institut Français mu iserukiramuco rya Cannes ngo bafashwe mu mishinga yabo ari nako bungukira ubumenyi muri filime zo muri iryo serukiramuco.

Avuga ko guhamagarwa byamutunguye cyane. Ati « Bambwira ko natoranyijwe naratitiye umubiri wose. Ni amahirwe akomeye yo kuba hano. Muri Afurika umuntu abona abo bungurana ibitekerezo bake kandi nahoze ndota kuba muri iyi gahunda.

Muri iyi minsi Kantarama akunda kuba mu bihugu bitandukanye hagati ya Kenya, Uganda n'u Rwanda.

Ati «Mu mwaka ushize nabaye mu Burayi ibyumweru bitatu gusa. »

Kantarama i Cannes ari gutegura filime Tanzanite ivuga kuri Afurika yo mu gihe kizaza

Muri 2015 nabwo yari i Cannes aho yari yajyanye filime Tapis Rouge yaherekanwe.

Gahigiri afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bubanyi n'amahanga n'iy'icya gatatu mu gutunganya amajwi n'amashusho.

Afite byinshi avuga ko bimuhuza n'u Rwanda kuko yarugezemo bwa mbere afite umwaka umwe gusa.

Filime ari gutunganya ‘Tanzanite' ifite inkuru ivuga kuri Kenya mu myaka icumi iri imbere, ateganya ko izasohoka muri 2022.

Gahigiri yishimira uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akifuza kuzagira uruhare mu guteza imbere umuco wa sinema mu gihe kizaza.

Iserukiramuco rya Cannes ryatangiye ku wa 14 Gicurasi 2019 rirasozwa kuri uyu wa 25 Gicurasi. Ryerekanwemo filime zikomeye nka Rocket Man y'umuhanzi Elton John.

Neza yaherekeje umunya-Nigeria bakundana i Kigali

By Our Reporter

Neza yahishuye ko yageze mu Rwanda mu gicuku cyo ku wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019. Akigera mu Rwanda yahise yandika ati “Nta heza habaho nk'iwanyu.”

Uyu mukobwa usanzwe uba muri Canada, we n'umukunzi we Skales bahise bajya gucumbika muri Park Inn Hotel mu Kiyovu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, Skales yakoreye igitaramo i Nyarutarama aho uru ruganda rwamurikiye inzoga nshya rugiye gushyira ku isoko. Neza, umukunzi we yanamuherekeje muri iki gitaramo gusa ntiyagize icyo avugana n'itangazamakuru.

Uyu mukobwa yaje mu Rwanda aturutse muri Nigeria aho yari yaciye muri gahunda y'akazi. Yahuriyeyo n'abahanzi batandukanye, by'umwihariko yagiranye ibiganiro na Harmonize wo muri Wasafi Records.

Neza ni umwe mu bahanzi b'abanyempano bakomoka mu Rwanda. Umuziki awukorera muri Canada aho abana n'umuryango ariko mu gihe gishize yajyaga kenshi muri Nigeria agikorana na MCG Empire ya MC Galaxy. Mu minsi mike ishize yahishuye ko asigaye abyumva kimwe n'icyamamare Skales wo muri Nigeria.

Skales ni we musore wa mbere Neza yagaragaje nk'umukunzi we mu buryo bweruye nubwo mu gihe gishize agikorana na MC Empire byavuzwe kenshi ko akundana na MC Galaxy wamwinjije ku isoko ry'umuziki wa Nigeria.

Skales yaririmbiye i Kigali, umukunzi we Neza yamuherekeje
Skales wo muri Nigeria yaraye akoreye igitaramo i Kigali
Neza yari acumbitse kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu
Muri Nigeria, Neza yahahuriye na Harmonize

Oda Paccy uvugwaho gukundana na Producer Junior yasohoye indirimbo batangiye akiri mu bitaro

By Murungi Sabin

Oda Paccy yatangije Empire Records muri Gashyantare 2019, nyuma gato Producer Junior wayikoragamo yahise akora impanuka ajya mu bitaro akazi gasa n'agahagaze.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019 nibwo Oda Paccy na Junior bashyize hanze indirimbo ya mbere yakorewe muri Empire Records. Yitwa ‘Happy', ni rap y'urukundo, Oda Paccy agaragara mu mashusho aririmbira Junior ibintu bisa n'ibishimangira inkuru zimaze iminsi zivugwa ko bombi bakundana.

Paccy yabwiye Isimbi.rw ko iyi ndirimbo batangiye kuyikoraho Producer Junior akiri mu bitaro. Nibwo batangiye gutekereza umudiho wayo n'inyikirizo hanyuma Junior amaze gukira ahita ayinonosora neza.

Yagize ati “Yagiye kuva kwa muganga ariko atarakira neza twaratangiye gukora kuri iyi ndirimbo. Ni indirimbo yakoze atuje, yarakoraga yananirwa akaruhuka nyuma y'iminota 30 akongera, kugeza irangiye.”

Yongeyeho ati “Ni indirimbo ya mbere Empire Records yasohoye, ikoze neza ku buryo abantu bari buyumve barasanga Junior yakoze neza bitandukanye na kera.”

Yavuze ko inkuru y'urukundo ivigwa hagati ye na Producer Junior imugoye kuyisobanura ndetse avuga ko nta byinshi yayivugaho.

Ati “Icyo kintu navuga, mbonye Junior aka kanya namubaza nti ‘harya turakunda'. Gusa biransaba kubitekerezaho, ntabwo mbizi nanjye, ndumva ntacyo nabivugaho.”

Abajijwe inyito y'ubumwe bwe na Producer Junior, Oda Paccy yagize ati “Mu buzima icy'ingenzi ni uko abantu babaho bishimye, yaba njye ndishimye ndetse na Junior ku ruhande rwe arishimye, iby'urukundo ntacyo nabivugaho byo.”

Oda Paccy abaze ibikoresho byose, kubaka studio n'amatike y'indege, byamutwaye miliyoni zigera kuri cumi n'imwe z'amafaranga y'u Rwanda. Ngo nyuma ya ‘Happy' hari izindi ndirimbo nyinshi bagiye gushyira hanze.

REBA INDIRIMBO 'HAPPY' YA ODA PACCY

Wode Maya wamamaye kuri YouTube yashimagije u Rwanda bihambaye

By Murungi Sabin

Wode Maya, ni Umunya-Ghana uba mu Bushinwa ari naho yasoreje amasomo ya Kaminuza akiyegurira umwuga ko gukoresha YouTube yerekana by'umwihari ishusho ya Afurika amahanga atavuga.

Muri iyi minsi yagiye muri Singapore gukora inkuru ari nako kazi asanzwe akora bihoraho. Yahuriyeyo n'undi mukobwa wo muri Kenya witwa Miss Trudy, bombi bakora akazi ko gusangiza abantu amakuru baciye kuri YouTube ndetse bibaha amafaranga menshi.

Wode Maya amaze kugwiza abantu bakabakaba ibihumbi hafi Magana abiri bamukurikira, mugenzi we Trudy amaze kugeza abasaga ibihumbi 40.

Aba bombi bakoze ikiganiro cyo kugereranya Singapore n'u Rwanda nk'ibihugu bibiri bifite byinshi bihuriyeho haba mu mutekano, gutwara abantu n'ibintu mu buryo buri ku murongo, isuku, iterambere ryihuse, kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'ibindi.

Maya yatangiye agira ati “Ubu, umuntu ashobora kuvuga ngo ‘uri igicucu kugereranya Singapore n'u Rwanda'. Ntabwo ndi hano kugira ngo ngereranye ibyo bihugu byombi, nasuye u Rwanda, nagiye no muri Singapore, ibyo ngiye kuvuga ni ibyo nabonye mu bihugu byombi. Mpagaze ku byo ngiye kuvuga uyu munsi.”

Yahise abaza Miss Trudy ati “Wagiye mu Rwanda, uri no muri Singapore? Undi ati ‘Yego'.

Miss Trudy yongeyeho ati “Ibi bihugu biri ku murongo mu buryo bujya gusa. Kuko nka hano muri Singapore ntabwo imodoka zipfa guhagarara aho zibonye, ni nako bimeze mu Rwanda.”

Wode Maya yahise yerekana amashusho yafashe mu Mujyi wa Kigali agaragaza uburyo umutekano wo mu muhanda ari munange. Ati “Nanjye nakoze video nsobanura uburyo mu Rwanda imodoka zihagarara mu buryo buri ku murongo, navuzemo uburyo ibinyabiziga byubaha cyane abanyamaguru.”

Aba bombi bahurije ku kuba Kigali ifite imihanda ishushanyije neza kandi ijya gusa n'iyo muri Singapore banavuga uburyo basanze Umujyi wa Kigali utoshye cyane nk'uko bimeze muri Singapore.

Maya arongera ati “U Rwanda ni Singapore ya Afurika. Singapore irasa neza”. Miss Trudy na we ati “Harasa neza nk'u Rwanda”. Wode Maya yahise yerekana amashusho yifashe yicaye mu muferege i Kigali arimo gufata ifunguro.

Trudy yahise avuga ko i Kigali yahasuye atungurwa no kubona abakozi bashinzwe gukura imyanda mu mihanda ku buryo hahora hashashagirana.

Ati “Icyo bihuriyeho ni uko muri Kigali usangamo abantu barimo gukora isuku ahantu hose. Na hano muri Singapore naho uhasanga abantu barimo gukoropa imihanda.”

Yunzemo ati “Singapore haratekanye cyane, usiga ibintu byawe ukabisanga nta wabikozeho.” Maya na we ati “u Rwanda narwo ruratekanye cyane 99,999%. Nituvuga gutekana kwa Afurika, abantu usanga abantu bibwira ko Afurika idatekanye ariko bakirengagiza ko Afurika ari umugabane. Hari igihugu cyitwa u Rwanda, kiratekanye ku kigero cya 99%. Nateretse igikapu cyanjye mu mujyi rwagati ubwo nari nagiyeyo hafi iminota 30 ariko nta muntu n'umwe wigeze agikoraho.”

Miss Trudy aramwunganira ati “Muri hoteli twabagamo, wasangaga abantu bavuga ngo ‘gufunga si ngombwa kuko nta mujura wakwinjira'.”

Maya yavuze ko Kigali ifite iterambere ryihuta cyane ku buryo bidatinze izahinduka nka Singapore

Ubwo aheruka mu Rwanda, Wode Maya yahakoreye inkuru nyinshi zigaragaza ishusho nziza y'igihugu, uburyo cyateye imbere byihuse muri iyi myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Nyuma y'aho yahise ajya muri Uganda ariko mu gutaha yageze ku kibuga cy'indege inzego z'umutekano ziramufunga, yaryojwe ko yinjiranye camera mu kibuga. Yavuye muri Uganda yirukanwe ku butaka bw'iki gihugu, icyo gihe yahise agaruka i Kigali ari naho yasobanuriye ibyamubayeho.

Ubwo Wode Maya aheruka kuza i Kigali yafashe ifunguro rya saa sita yicaye ku muhanda hafi y'umuferege

Nasogongeye ku rupfu, narubonye n'amaso-Ikiganiro na Producer Junior uherutse kurusimbuka (VIDEO)

By Murungi Sabin

Producer Junior afite imbamutima z'ishimwe ku mana yamurokoye we n'abo mu muryango we mu mpanuka ikomeye bakoze ku tariki ya 30 Werurwe 2019, ahagana saa yine z'ijoro, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yabagongeraga i Remera ku gahanda gahuza kaburimbo n'Ivuriro Polyfam, hepfo gato ya The Mirror Hotel.

Nyuma yo kuva mu bitaro, Producer Junior yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru Isimbi.rw, yavuze ko amaze gutora agatege ndetse yahise asubira mu kazi asohora indirimbo ya mbere ya Oda Paccy bise ‘Happy'.

Yagize ati “Nyuma yo kuva mu bitaro ndagenda noroherwa, ndi mu nzira yo gukira, Nyagasani aracyaturambitseho ibiganza kuko tubayeho ku buntu bw'Imana.”

Producer Junior ahamya ko yarokowe n'ukuboko kw'Imana yatumye imodoka igonga icyapa cyo ku muhanda ikagabanya umuvuduko kandi yari igiye kumukandagira umutwe.

Yagize ati “Icyabayeho gituma n'iyi saha nicara ngashima Imana , hari abantu bavuga ngo ntabwo barabona Imana, ariko njyewe narayibonye. Ntabwo niyumvisha uburyo imodoka yaba irimo kugukaraga igiye guhita ikandagira umutwe hanyuma igahita ikubita kiriya cyapa cyanditseho Stop ku muhanda.”

Yongeraho ati “Abantu baje kunkiza bari bazi ko napfuye, mushiki wanjye yahagurutse yabaye nk'umusazi, masenge na we yahagurutse avuza induru ngo ‘umwishywa wanjye arapfuye'.”

Ku ruhande rwe, Producer Junior avuga ko impanuka ikimara kuba ngo yahise abona ko yapfuye byarangiye ndetse ahita yiyunga n'Imana yicuza ibyaha byose.

Ati “Njye nasogongeye ku rupfu, kuko napfuye ndi kureba. Impamvu namenye ko ndi gupfa, ni uko ibyambayeho byose nahise mbibona, ariko Imana yaramfashije impa amasegonda make, muri uwo mwanya wa nyuma nahise nsaba Imana imbabazi, nahise nihana.”

Kwakira ko ukuboko kwe kugomba gucibwa byaramugoye cyane. Umuryango we na wo wabanje kubyanga abaganga babanza kugoragoza, byaranze burundu abaganga bafata umwanzuro ndakuko wo kugakuraho.

Yagize ati “Ikintu cya mbere nari mfite icyizere ko batazanca ukuboko, nabonaga intoki zikiriho. Baransuzumye basanga ntabwo kumvura byakunda bafata umwanzuro baca akaboko. Nabanje kubyanga, umuryango warabyanze, n'abantu bacu baba hanze barabyanga, nyuma banshyizemo icyuma mbana nacyo hafi iminsi itatu nyuma bagaruka kunsuzuma ariko basanga nta kigenda bafata umwanzuro wa nyuma baca ukuboko.”

Mu burwayi bwe, Producer Junior ngo yeretswe urukundo rukomeye n'abahanzi baba abo yakoranye na bo ndetse n'abandi.

Ati “Uburwayi bwanjye bwatumye abahanzi bishyira hamwe, berekanye urukundo rudasanzwe, sinzi uko nabikubwira, mbonereho n'umwanya mbashimire. Abansuye ntabwo ari abo nakoreye indirimbo gusa, bose baraje, banagize uruhare mu kuvurwa kwanjye. Ndabashimira cyane.”

Intego afite uyu munsi, ni ugukomeza umuziki kugeza ku munsi wa nyuma w'ubuzima bwe.

Ati “Nzakomeza nkore umuziki, banciye ukuboko kw'ibumoso kandi burya ugukora akazi kenshi muri studio ni ukw'iburyo. Hari ikintu nkunda kuvuga iyo nsoje indirimbo, iyo nizihiwe mvuga ko ‘umuziki nzawubamo kugeza mpfuye'. Umuziki undimo, ndawukunda kandi nzawukora kugeza mpfuye.”

Uyu musore ni umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo mu Rwanda, yubatse izina mu myaka irenga icumi ishize. Yamenyekanye cyane muri Studio yitwa Unlimited Records yari ahuriyemo na Producer Lick Lick ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomereza mu zindi nka Super Level, Round Music ya Lil G, ubu ari kubarizwa mu yitwa Empire Records ya Oda Paccy.

VIDEO: Eustachie wishwe atemaguwe yashyinguwe, umugabo we ushinjwa kumwica ngo yiyahuye muri Mukungwa

By Murungi Sabin

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019, Jean de Dieu Ndahayo utuye mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze ngo yishe umugore we Ntakirutimana Eustachie amutemesheje umuhoro.

Icyo gihe Polisi yahise itangaza ko Ndahayo yahise acika ariko iri kumushakisha kandi ifite icyizere ko izamufata, igasaba buri wese umubona gutanga amakuru.

Ntakirutimana yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2019. Nyuma y'amasaha make ashyinguwe byatangajwe ko umurambo w'umugabo we Ndahayo Jean de Dieu watoraguwe mu mugezi wa Mukungwa bigakekwa ko yiyahuye.

Kigali Today ikimara kumva iby'ayo makuru, yavuganye n'Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, avuga ko ayo makuru na we yayumvise ariko ko atahita yemeza ko ari we, avuga ko bategereje kumenya icyo ibitaro bya Ruhengeri byemeza nyuma yo gusuzuma uwo murambo kuko umurambo ari ho wahise woherezwa.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Ruhengeri yavuze ko uwo murambo wamaze kugezwa muri ibyo bitaro, na we akaba yari ategereje ibiva mu isuzuma ririmo gukorerwa uwo murambo.

Icyakora uwo murambo ukimara kuboneka mu mugezi wa Mukungwa, abantu ngo bahamagaye undi mugore wa Ndahayo (inshoreke) yemeza neza ko uwo murambo ari uwa Ndahayo.

Ntakirutimana Eustachie amaze gupfa, hahise hakekwa umugabo we Ndahayo Jean de Dieu w'imyaka 45 y'amavuko wahise aburirwa irengero.

VIDEO: Assia yahagaritse ikirego cya Njuga wari wamwise indaya

By Murungi Sabin

Mutoni Assia na Njuga basanzwe bakinana muri filime y'uruhererekane ikunzwe izwi nka ‘Seburikoko'.

Njuga yari amaze iminsi atangiye kwitaba ubugenzacyaha bumukoraho iperereza ku byaha Mutoni Assia yamureze. Mu cyumweru gishize uyu musore yaje guca bugufi asohora amashusho arimo asaba imbabazi Assia bityo batangira inzira y'ubwiyunge.

Mutoni Assia yavuze ko Njuga yamuhamagaye kenshi kuri telefone amusaba imbabazi ngo ahagarike ikirego. Inshuti za Njuga ziganjemo abanyamakuru na bo baratakambye kugeza Assia yemeye guhagarika ikirego.

Yagize ati “Ni ibintu byari bitangiye gukomera kurusha uko nabitekerezaga. Numvaga wenda bazamujyana bakamugorora ariko nza gusanga natsindwa bazamuha ibihano bikomeye, Njuga na we yagiye ampamagara kenshi akansaba imbabazi, abanyamakuru b'inshuti ze na bo bakampamagara ngo muhe imbabazi.”

Yongeyeho ati “Abantu bangiriye inama banyereka uburyo nahagarika ikirego nemera kumuha imbabazi. Nabonye ashobora kuzafungwa imyaka myinshi, nk'umuntu ugira umutima wa kimuntu nemeye kumubabarira ariko mubwira ko aho yaciye ansebya hose asubireyo asabe imbabazi kandi nanjye azinsabe.”

Assia avuga ko yahaye imbabazi Njuga nyuma y'uko yubahirije ibyo yamutegetse ko azenguruka mu binyamakuru asaba imbabazi.

Ati “Niko yabigenje, yaciye aho yagiye anyura ansebya asaba imbabazi. Nanjye nagerageje guhagarika ikirego ubu igisigaye ni ubwiyunge. Icyo nifuzaga gukora ni uko yasaba imbabazi, mwaramubonye ko yasabye imbabazi yaciye bugufi, ni kuriya rero nifuza ko yakomeza kuba umuntu ucishije make kandi ubanza gutekereza mbere yo kugira icyo atangaza.”

Mutoni Assia yemeye kubabarira Njuga nyuma yo kubona ibihano bikomeye yari guhabwa

VIDEO: Umuririmbyi Momo wari umaze umwaka muri gereza yavuze ingamba agarukanye

By Murungi Sabin

Momo ubusanzwe witwa Mbabazi Maureen yari akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu, yatangiye kugikekwaho mu ntangiriro za Mata 2018.

Yavuye muri gereza tariki ya 30 Mata 2019 nyuma yo kurangiza igihano.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru Isimbi.rw, Momo yavuze ko icyatumye afungwa agifata nk'ibyago byamugwiririye yari yarandikiwe n'Imana.

Yagize ati “Nyine nagize ibibazo nk'uko n'undi wese yabigira, nagize ibibazo bamfata banshinja ko nacuruje abantu ariko mu by'ukuri ni kwa kundi nsanzwe njya gutembera hanze y'u Rwanda. Uwo muntu twari kumwe ni inshuti bisanzwe, buriya biriya nari mbyandikiwe.”

Yongeraho ati “Twari tugiye gutembera, gusura inshuti. Tugeze ku kibuga uwo mukobwa twari kumwe bamubajije niba agiye kuva mu gihugu iwabo babizi avuga ko iwabo batabizi, bahise bavuga ko kubera atasabye uruhushya ko ubwo nari ngiye kumucuruza.”

Momo avuga ko urukiko rwamukatiye umwaka umwe w'igifungo kuko “ngo bwari ubwinjiracyaha mu gucuruza abantu. Urebye mu gitabo cy'amategeko iyo icyo cyaha kimpama bari kumpanisha imyaka myinshi […] Nta kintu bigeze babona kigaragaza ko ncuruza abantu.”

Yemeza ko muri Gereza ya Muhanga aho yari amaze umwaka yahigiye byinshi. Ati “Ubona ko hari ibishoboka mu buzima. Hari igihe ibintu bibaho kugira ngo bigire ibindi bikwigisha, nahigiye byinshi.”

Muri Gereza ngo yahoraga yumva ari inzozi arimo, yarinze ataha atariyumvisha neza uburyo yafunzweho ndetse ngo aracyajurira.

Ati “Nahoraga numva ari inzozi, narinze ntaha numva bikiri inzozi. Nagezeyo abantu bahita bambwira ngo bumvise bamvuga kuri Radio, bamwe bari banzi abandi bataramenya ariko naje kumenyakana.”

Nyuma yo gufungurwa, Momo yemeza ko agiye gushyira imbaraga mu muziki, ku ikubitiro afite inshyashya yahuriyemo na Gisa cy'Inganzo na we wari umaze imyaka ibiri afungiwe i Mageragere.

Ati “Mfite indirimbo nshya ngiye gusohora nakoranye na Gisa, iyo ndirimbo iravuga uburyo nyuma y'ibintu byose bikubaho ubuzima burakomeza.”

Nyuma y'iyi ndirimbo ngo azahita akomeza gushyira hanze n'izindi harimo izo yanditse akiri mu buroko.

Ikiganiro kirambuye na Momo nyuma yo kuva mu buroko:

Umunyarwenya Eric Omondi yashwanye n'umukunzi we bisiga urujijo

By Kunda Berchmas

Mu butumwa uyu musore usekeje yashyize ku rubuga rwa Instagram yasezeye kuri Chantal ariko atsindagira ko bombi bakiri inshuti nubwo batangiye inzira zitandukanye z'ubuzima.

Nubwo atigeze agaragaza neza icyatumye ko batandukanye, ubutumwa bwe bwaciye amarenga y'uko uwo mukobwa yasubiye mu gihugu cye u Butaliyani, akaba atazagaruka muri Kenya vuba, kandi koi by'urukundo rwabo byashiriye aho.

Ati “Twabaye inshuti igihe kinini mbere y'uko dukundana kandi ubucuti bwacu buzagumaho ubuzima bwose. Naho abo basore n'inkumi bahitamo kwicana mu gihe urukundo rwabo rugeze ku musozo, reka ibi mwese bibabere isomo. Ntabwo umukunzi ari umutungo wawe kandi buri gihe siko ibintu bigenda neza.”

View this post on Instagram

I WILL MISS YOU. I met you when you were only 19...I have known you for 4 and ahalf years...Shared and created some of the best moments in life with you. You changed my life COMPLETELY...As you move into your new phase in life with or without me I want to wish you all the best My Love❤️...The paths that brought us together are now facing different directions and as you move on in your path I WISH you the BEST life has to offer. I PRAY to GOD ALMIGHTY that he MAY keep you🙏🏽🙏🏽🙏🏽...MAY he lead you.. May he watch over you...I want to let you know that I will always be here for you ANYTIME, EVERYTIME. As you fly away my Love❤️ May you glow, Shine like the Angel that you are. I WILL MISS YOU😰 Every moment...Every Single moment. You are the best thing that happened to me!!! Na kwa wale wadau wadaku, Chantal and I are okay. We were friends long before we were lovers and our Friendship stays for life. And to those young Men and Women who prefer to take each others lives at the end of a relationship, let this be a LESSON to you all. You do not own a person and it doesn't always work out. Anyway guys have yourselves a blessed day and remember to wish Chantal a HAPPY BIRTHDAY this coming Friday. BLESS🙏🏽. @miss.chanty

A post shared by Eric Omondi (@ericomondi) on

Mu myaka itatu ishize Chantal na Eric Omondi bafatwaga nk'icyitegerezo ku bakundana dore ko Omondi atahwemaga kwerekana impano zihenze ahundagaza ku mukunzi we zirimo n'imodoka ihenze ya BMW X6.

Mu kiganiro cyihariye Eric Omondi yagiranye n'ikinyamakuru Tuko ntiyashimangiye niba koko batandukanye, ahubwo yavuze ko muri iyi minsi we n'umukunzi we bari kwibaza ikizakurikiraho nyuma y'uko asubiye mu Butaliyani.

Ibi ariko ntibikuraho ko abafana be b'inyaryenge bahise bashimangira ko batandukanye burundu bashingiye ko kuva muri mu ntangiriro z'uyu mwaka uyu munyarwenya atigeze yongera guhingukiriza rubanda iby'iyo nkumi yihebeye.

Ejo hashize Omondi yari yatangaje ko impamvu batarashyingiranwa ari uko akeneye miliyoni 80 z'amashilingi ya Kenya yo gukora ubukwe.

Diamond yacanye umubano n'abana yabyaranye na Zari

By Our Reporter

Diamond yakuye Zari mu bantu bashobora kumureba kuri Instagram[block], ibyari umunabi hagati yabo byahindutse ibindi ubwo mu minsi yashize uyu muhanzi yashinjaga Zari ko mu gihe babanaga yaryamanaga na Peter Okoye wahoze muri P Square.

Diamond ubu asigaye akundana na Tanasha Donna, umunyamakuru ukomeye muri Kenya; Zari na we afite undi musore bahararanye ariko ntajya yerekana isura ye gusa urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Zari aheruka gushinja Diamond kuba umubyeyi gito wanigeze kwihakana umwana we[uwo yabyaranye na Mobeto], yanavuze ko yanze gusura abana be mu gihe uyu muhanzi amushinja ko yamusibiye amayira yamuhuza na bo.

Mu buryo busa no kwihimura, Diamond yakuye abana yabyaranye na Zari mu bantu akurikirana ubuzima bwabo kuri Instagram mu gihe uwo yabyaranye na Hamisa Mobeto amwitaho ndetse hari igihe yandika ibitekerezo ku mafoto ye.

Zari aherutse kugaragaza ko yarakajwe n'amagambo Diamond yatangaje, yandika ubutumwa bw'uruhererekane kuri Instagram agira ati “Ntuzigere wizera umugabo wihakanye inshuro nyinshi amaraso ye, ndabishimangira amaraso ye. Urumva ari ukuhe kuri kwasohoka mu kanwa ke?”

Yongeyeho ati “Niba naraguciye inyuma mbure abana banjye. Menya amakosa yawe uyakoreshe ukure uhinduke ube umugabo uhamye.”

Diamond ngo asigaye yita ku mwana wa Mobeto, aba Zari yabashyize ku ruhande

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zarashe abacuruzi ba magendu bateye amahane

By Tuyizere JD

Ku wa gatanu, tariki ya 24 mu ijoro, mu murenge wa Tabagwe, akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano z’u Rwanda zari ku burinzi zahagaritse umucuruzi wa magendu wari utwaye moto, ubwo yashakaga kunyura ahatemewe ku mupaka. Polisi y’igihugu ivuga ko, uyu mucuruzi yabyanze, ahubwo atera amahane. Ubwo haje abandi bari bafite...

The post Inzego z’umutekano z’u Rwanda zarashe abacuruzi ba magendu bateye amahane appeared first on bwiza.com.

“Sobanukirwa ibintu by’ ingenzi bizagukomeza mu byo uhura nabyo”: Rev. / Ev. Eustache Nibintije

By Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira...

The post “Sobanukirwa ibintu by’ ingenzi bizagukomeza mu byo uhura nabyo”: Rev. / Ev. Eustache Nibintije appeared first on bwiza.com.

TNSP ltd yazanye internet ikenerwa mu ngo ku mafaranga make

By Mecky Merchiore Kayiranga

Telecom Network Solution Provider (TNSP ltd) ni ikigo kimaza imyaka irenga 5 mu Rwanda gitanga serivisi za murandasi (internet) kugeza magingo aya. Ku bantu bari basanzwe bakenera murandasi bakoresha mu rugo bakayibona bibagoye cyangwa se idahagije ibyifuzo byabo, ibyo TNSP yabikemuye mu buryo bunoze kdi bwizewe. Kuri ubu, icyo kigo,...

The post TNSP ltd yazanye internet ikenerwa mu ngo ku mafaranga make appeared first on bwiza.com.

Ngororero: Min. Nyirahabimana yakoranye umuganda n’Intore ziri ku rugerero- AMAFOTO

By Itangishatse Theoneste

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango Amb. Nyirahabimana Soline, yasabye Intore ziri ku rugerero mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, ubufatanye mu gukemura ibibazo bicyugarije imiryango, hirya no hino aho batuye. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’aka karere ndetse n’izi Ntore nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi wabaye kuri...

The post Ngororero: Min. Nyirahabimana yakoranye umuganda n’Intore ziri ku rugerero- AMAFOTO appeared first on bwiza.com.

Polisi ya Uganda irashinja igisirikare cy’u Rwanda kurasa abantu babiri

By Tuyizere JD

Ikinyamakuru, Chimp Reports gikorera muri Uganda cyanditse inkuru ivuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyarasiye ku mupaka abantu babiri barimo Umugande n’Umunyarwanda. Aya makuru ashimangirwa n’igipolisi cy’iki gihugu avuga ko aba bantu bishwe barashwe. Iki kinyamakuru kivuga ko ubu bwicanyi bwabereye ku isoko rya Hamisavu, mu karere ka Rukiga. Umuvugizi wa...

The post Polisi ya Uganda irashinja igisirikare cy’u Rwanda kurasa abantu babiri appeared first on bwiza.com.

Burundi: Umupolisi yarashe umusirikare ahita apfa

By Itangishatse Theoneste

Caporal Alexis Ndihokubwayo wari umusirikare w’u Burundi yarashwe n’umupolisi mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira iryo ku wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, ahita apfa. Alexis yarasiwe ku muhanda w’igihugu nimero ya cyenda, mu mujyi wa Bujumbura, akaba yari umwe mu basirikare bari bagize batayo ya gisirikare ya...

The post Burundi: Umupolisi yarashe umusirikare ahita apfa appeared first on bwiza.com.

Kenya: Icyifuzo cy’abatinganyi cyo gukurirwaho itegeko ribahana cyatewe utwatsi

By Itangishatse Theoneste

Urukiko rukuru rwa Kenya rwanze icyifuzo cy’impirimbanyi zishaka ko hakurwaho itegeko ribuza imibonano mpuzabitsina ku bantu b’igitsina kimwe. Abacamanza batatu bayobowe na Roselyne Aburili batesheje agaciro ibirego by’uko iryo tegeko ryo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza rinyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu, itegekonshinga riteganya uburinganire, icyubahiro no kutavogera ubuzima bwite. Itegeko mpanabyaha rya...

The post Kenya: Icyifuzo cy’abatinganyi cyo gukurirwaho itegeko ribahana cyatewe utwatsi appeared first on bwiza.com.

Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’irahira rya Cyril Ramaphosa muri Afurika y’Epfo

By Itangishatse Theoneste

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abaturage ba Afurika y’Epfo n’abandi bashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi, mu birori by’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa w’iki gihugu. Perezidansi y’u Rwanda ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, itangaza ko Perezida Kagame yageze muri Afurika y’Epfo, akaba yitabiriye ibi birori byitabiriwe...

The post Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’irahira rya Cyril Ramaphosa muri Afurika y’Epfo appeared first on bwiza.com.

Uganda: Fresh Kid w’imyaka 7 wari uhanganye n’ubuyobozi yasubiye mu ishuri

By Itangishatse Theoneste

Umuraperi w’Umwana, Patrick Ssenyonjo uzwi ku izina rya Fresh Kid w’imyaka irindwi wo mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gukimbirana n’ubuyobozi bwamusabaga guhagarika ibikorwa bya muzika akabanza kwiga yagaragaye yarisubiyemo. Mu myenda y’ishuri, Fresh kid yambaye ishati y’umweru iteye ipasi, ikabutura yahambirije umukandara ufite ibara ritukura rijyanishije n’iriri ku masogisi...

The post Uganda: Fresh Kid w’imyaka 7 wari uhanganye n’ubuyobozi yasubiye mu ishuri appeared first on bwiza.com.

Min. Shyaka yabwiye Abajyanama ko bashobora kugira uruhare runini mu gukemura ibibazo by’abaturage

By Itangishatse Theoneste

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof.Shyaka Anastase, avuga ko abajyanama bashobora kugira uruhare rw’ikigero cya 70% rwo gukemura ibibazo bitandukanye by’abaturage hirya no hino mu gihugu. Min.Shyaka yabitangarije kuri Petit Stade i Remera, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gusoza Icyumweru cy’Umujyanama....

The post Min. Shyaka yabwiye Abajyanama ko bashobora kugira uruhare runini mu gukemura ibibazo by’abaturage appeared first on bwiza.com.

❌