WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayIGIHE.com

Pakistan: Indege yari itwaye abagenzi bagera ku ijana yahanutse

By IGIHE

Indege ya sosiyete Pakistan International Airlines (PIA) yari ivuye mu mujyi wa Lohore yerekeza mu mujyi wa Karachi yakoze impanuka igiye kugwa ku kibuga cy'indege.

- Amakuru /

Urwibutso rwa Ariana Grande ku bapfiriye mu gitero cyagabwe mu gitaramo cye

By Uwiduhaye Theos

Umuhanzikazi Ariana Grande yagaragaje ko umunsi ku wundi azirikana abantu 22 bahitanywe n'igitero cyagabwe mu gitaramo cye mu Bwongereza mu myaka itatu ishize.

- Imyidagaduro /

Umubiri wa Bwitare uri mu babohoye igihugu ugiye kugezwa mu Rwanda

By Ishimwe Israel

Umubiri wa Bwitare Nyirinkindi Eulade wabaye umudipolomate igihe kinini, uzagezwa mu Rwanda ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2020.

- U Rwanda /

Malawi: Perezida wa Komisiyo y'amatora yeguye habura iminsi mike ngo habe amatora ya Perezida

By Umwali Zhuri

Jane Ansah wari Perezida wa Komisiyo y'amatora muri Malawi yeguye habura ukwezi kumwe ngo hasubirwemo amatora ya Perezida.

- Muri Afurika /

Huye: Mu kigo cya Radiyo SALUS harakekwa ko hari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

By Prudence Kwizera

Mu kigo cya Radiyo SALUS giherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye harakekwa ko haba hari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibimenyetso bihari birimo imyenda n'ibindi.

- U Rwanda /

Tchabalala wakiniraga Bugesera FC yerekeje muri AS Kigali

By Eric Tony Ukurikiyimfura

Umurundi Shabani Hussein β€˜Tchabalala' wari umaze umwaka umwe akinira Bugesera FC, yasinye imyaka ibiri muri AS Kigali kuri uyu wa Gatanu.

- Football /

U Bufaransa bwasabwe kutihisha inyuma y'ifatwa rya Kabuga ngo buhishire abarimo Agatha Kanziga

By Ferdinand Maniraguha

Umuryango Survie uharanira ko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wasabye u Bufaransa kutitwaza ko bwafashe umunyemari Kabuga FΓ©licien ngo bukomeze gukingira ikibaba abandi bashakishwa n'ubutabera bw'u Rwanda barimo Agatha Kanziga.

- Amakuru / ,

U Burundi: Abayoboke ba CNL barenga 200 batawe muri yombi ku munsi w'amatora

By Habimana James

Ishyaka rikomeye mu Burundi rya Agathon Rwasa, CNL, ryatangaje ko abayoboke baryo barenga 200 bafashwe ku wa Gatatu ubwo habaga amatora y'umukuru w'igihugu barafungwa.

- Muri Afurika /

Abaminisitiri icumi muri Sudani y'Epfo banduye coronavirus

By Bukuru JC

Abaminisitiri icumi muri Guverinoma ya Sudani y'Epfo byemejwe ko banduye coronavirus.

- Muri Afurika /

Ibigo byemerewe gukora udupfukamunwa mu Rwanda byongerewe bigera kuri 76

By IGIHE

Ibigo byemerewe gukora udupfukamunwa mu Rwanda, byongerewe bigera kuri 76, ni nyuma y'uko bigaragaye ko ibyari bihari bitabashije kugera ku ntego kubera impamvu zirimo gukoresha abakozi bake hubahirizwa guhana intera mu kwirinda Coronavirus.

- U Rwanda /

Urugendo rwa Aissa Cyiza waretse bourse ya leta yo kwiga kaminuza kubera gukunda itangazamakuru

By Nsengiyumva Emmy

Hari abahoza amatwi ku nyakiramajwi zabo bashaka kumva ijwi ryiza rya Aissa Cyiza uri mu banyamakurukazi bavuga neza kandi bamaze kugwiza igikundiro mu ngeri z'abantu bose.

- Imyidagaduro / ,

Tariki ya 22 /5/1994: Ingabo za FPR-Inkotanyi zafashe ikibuga cya Kanombe zigikura mu maboko y'abicanyi

By Dr Bizimana Jean Damascène

Ku munsi nk'uyu w'itariki ya 22 Gicurasi 1994, Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kanombe cyakuwe mu maboko y'abicanyi, iyo tariki ikaba ari imwe mu matariki akomeye mu guhagarika Jenoside. Mu bindi bice by'Igihugu twari tuitarabohorwa n'Inkotanyi, ahari hasigaye Abatutsi bakihishahishe, Leta y'abicanyi yari ikomeje kubica.

- U Rwanda /

APR FC yasinyishije Ndayishimiye na Ruboneka bakiniraga AS Muhanga

By Eric Tony Ukurikiyimfura

Bidasubirwaho, ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakiniraga AS Muhanga aribo Ndayishimiye DieudonnΓ© na Ruboneka Jean Bosco, buri umwe amasezerano y'imyaka ibiri.

- Football /

Umuryango wa Jamal Khashoggi wahaye imbabazi abamwishe

By Bukuru JC

Abahungu b'umunyamakuru Jamal Khashoggi, wiciwe i Istanbul mu myaka ibiri ishize, kuri uyu wa Gatanu batangaje ko bababariye abahamijwe icyaha cyo kwica umubyeyi wabo.

- Mu Mahanga /

Amerika igiye kwivana mu masezerano ihuriramo n'u Burusiya agenga ikoreshwa ry'ikirere

By Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye kigiye kwivana mu masezerano ya gisirikare azwi nka β€˜Open Skies', yemerera indege za kimwe mu bihugu biyagize kunyura mu kirere cy'ikindi igihe ziri mu bugenzuzi.

- Mu Mahanga /

Umunyarwenya Idris Sultan yafunzwe azira gusebya Perezida Magufuli

By Uwiduhaye Theos

Idris Sultan uri mu banyarwenya bakomeye muri Tanzania watwaye irushanwa rya Big Brother mu 2014, yatawe muri yombi azira gusebya Perezida wa Tanzania, John Bombe Magufuli.

- Imyidagaduro /

Amafaranga yahererekanyijwe hifashishijwe telefoni yiyongereyeho ku kigero cya 450% mu mezi atatu

By Ferdinand Maniraguha

Umubare w'amafaranga yehererekanyijwe mu Rwanda hifashisijwe ikoranabuhanga hagati ya Mutarama na Mata 2020, wageze kuri miliyari 40 Frw, bivuze ko yiyongereye ku kigero cya 450 % avuye kuri miliyari 7.2 Frw zahererekanyijwe mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2020.

- Ubukungu /

Muvunyi yasabye Munyakazi Sadate kwegura arabyanga

By Eric Tony Ukurikiyimfura

Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports yahishuye ko Perezida w'icyubahiro muri iyo kipe, Muvunyi Paul, yasabye Umuyobozi wayo, Munyakazi Sadate, kwegura ku neza, akabyanga.

- Football /
❌