WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayIGIHE.com

Adrien Misigaro yihariye imyanya myinshi mu bahatanira ibihembo bikomeye muri gospel

By Muvunyi Arsène

Abahanzi b'abanyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gentil Misigaro uba muri Canada na Adrien Misigaro uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihariye imyanya myinshi mu guhatanira ibihembo bya Maranat Awards Eastern Africa 2019.

- Imyidagaduro /

Umunya-Nigeria Maleek Berry agiye gutaramira i Kigali

By Uwiduhaye Theos

Umunya-Nigeria, Maleek Shoyebi, wamamaye mu muziki nka Maleek Berry, yatumiwe mu Rwanda mu gitaramo gikomeye kizaba mu mpeshyi cyiswe β€˜Sounds of Summer'.

- Imyidagaduro /

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara byemejwe ko akurikiranwa afunzwe

By Cyprien Niyomwungeri

Saa 15:10 umucamanza yari yinjiye mu cyumba cy'iburanisha gusoma icyemezo ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe ndetse mu cyumba harimo abanyamakuru benshi ariko Nsabimana Callixte 'Sankara' ntiyagaragaye.

- U Rwanda /

Minisitiri Sezibera yifatanyije n'abanya-Ethiopie kwizihiza umunsi wo kwibohora atera n'igiti

By Ferdinand Maniraguha

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yifatanyije n'abaturage ba Ethiopie kwizihiza umunsi wo kwibohora uzwi nka Ginbot 20, anatera igiti mu busitani bw'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe w'icyo gihugu.

- U Rwanda /

Uburyo Uganda yarengereye ikifashisha umurambo w'umunyarwanda ku mpamvu za Politiki

By Albert Rudatsimburwa

Kubera urwego umwuka mubi hagati ya Uganda n'u Rwanda uriho, hari imyumvire rusange abaturage b'ibihugu byombi bafite ko intambara idashoboka.

- Ubibona Ute? /

Umugore umwe kuri batanu ku Isi aba yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

By Emma-Marie Umurerwa

Umuryango w'Abibumbye ugaragaza ko umugore umwe muri batanu aba yarahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buzima bwe, ibi bikaba bigira ingaruka no ku muryango we muri rusange.

- U Rwanda /

United Scholars igiye guhuza ubuyobozi bwa kaminuza yo muri Canada n'abifuza kuyigamo

By IGIHE

Abanyarwanda bifuza gukomeza amashuri mu gihugu cya Canada bagiye guhuzwa banagirane ibiganiro n'ubuyobozi bwa kaminuza ya Coast Mountain College yo mu Ntara ya British Columbia.

- U Rwanda /

Ubushakashatsi bwagaragaje ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'iribabaza umubiri rikorerwa abana bafite ubumuga

By Evariste Nsengimana

Ubushakashatsi bushya bwa Minisiteri y'Ubuzima bwerekanye ko abana b'abakobwa barererwa mu bigo byita ku bafite ubumuga mu Rwanda bakorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina kurusha abahungu ariko aba [abahungu] nabo bagakorerwa iribabaza umubiri no guhozwa ku nkeke ryinshi.

- U Rwanda /

Umukirigitananga Deo Munyakazi yatangije umushinga wo kuremera abatishoboye (Amafoto)

By Ishimwe Israel

Itsinda Inanga Family rigizwe n'abakunzi b'Umukirigitananga Munyakazi Deo baremeye uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamuha ibikoresho by'ibanze bikenerwa mu rugo, banatanga umusanzu wo gusana inzu atuyemo.

- Imyidagaduro /

Best World Link yashyiriyeho amahirwe abashaka kwiga ubuganga i Burayi

By IGIHE

Ikigo Best World Link Group Ltd, kigiye gufasha abanyeshuri 15 bifuza gukomeza amasomo muri kaminuza zo mu gihugu cya Turukiya ku mugabane w'i Burayi, aho bazishyurirwa 90% by'amafaranga y'ishuri.

- Advertorials / ,

Chris Brown yanze kwitaba urukiko mu rubanza ashinjwamo gufata umugore ku ngufu

By Muvunyi Arsène

Umuhanzi w'umunyamerika Chris Brown yanze kwitaba ubutabera bw'u Bufaransa bwari bwamutumiye mu nama y'imbonankubone yagombaga kumuhuza n'umugore umushinja kumufata ku ngufu.

- Imyidagaduro /

Ingagi Poppy iheruka gukora amateka yo kubyara iruta izindi mu Rwanda yarapfuye

By Rabbi Malo Umucunguzi

Dian Fossey Gorilla Fund yatangaje ko yababajwe n'inkuru y'urupfu rw'ingagi Poppy, nyuma y'uko mu mpera z'umwaka ushize yaburiwe irengero mu ikoranabuhanga ry'uyu muryango wakurikiranaga imibereho yayo.

- Ubukerarugendo /

Naramukanyije na Satani- Ubuhamya bw'umuvugabutumwa watoterejwe muri Gereza ya CMI

By Musangwa Arthur

Inkubiri y'ibikorwa by'Abanyarwanda bafatwa, bagafungwa, bakanatoterezwa muri gereza za gisirikare muri Uganda biriyongera ubutitsa; ibi byatumye muri Werurwe 2019, Guverinoma y'u Rwanda isaba abaturage guhagarika kujya muri icyo gihugu kubera impungenge z'umutekano.

- U Rwanda
  • May 28th 2019 at 16:59

Sibomana Patrick β€˜Pappy' yerekeje muri Yanga SC

By Eric Tony Ukurikiyimfura

Umukinnyi w'ibumoso mu kibuga ukina asatira izamu, Sibomana Patrick β€˜Pappy' wakiniraga Mukura Victory Sports, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania ku masezerano y'imyaka ibiri.

- Football /

Iserukiramuco rishya rigiye gutuma abahanzi bakomeye bataramira mu ntara zose z'u Rwanda

By Uwiduhaye Theos

East African Promoters [EAP] yateguye ibitaramo bitandukanye mu Rwanda birimo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryamaze imyaka umunani, igiye gutangiza iserukiramuco ryihariye rizahuriramo abahanzi batandukanye rikazenguruka igihugu cyose.

- Imyidagaduro /

U Burundi bwangiwe kuba umunyamuryango wa SADC

By Evariste Nsengimana

Umuyobozi w'Umuryango w'Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) akaba na Perezida wa Namibia, Hage Geingob, yahishuye ko ubusabe bwa Leta y'u Burundi yifuza kuba umunyamuryango wayo bwanzwe kuko butujuje ibisabwa.

- Muri Afurika /

RwandAir igiye gutangiza ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Tel Aviv

By Rabbi Malo Umucunguzi

Ikigo cy'igihugu cy'indege, RwandAir, cyatangaje ko guhera ku wa 25 Kamena kizatangira ingendo zihuza Kigali n'umujyi wa Tel Aviv nta handi indege ihagaze, uyu ukaba ari umujyi w'ubukungu n'ikoranabuhanga wa IsraΓ«l.

- Ishoramari /

Gasabo: Umuryango β€˜Shelther Them Batarure' wafunguye irerero ry'abana bo mu miryango itishoboye

By Emma-Marie Umurerwa

Abana bakomoka mu miryango itishoboye mu Karere ka Gasabo by'umwihariko mu Murenge wa Kimironko, bafunguriwe irerero n'Umuryango Shelther Them Batarure.

- U Rwanda /

U Rwanda rwahawe igihembo rukesha guteza imbere uruhare rw'urubyiruko mu buhinzi

By Evariste Nsengimana

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (Minagri) yagenewe igihembo cyitiriwe Γ‰douard Saouma gitangwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa n'ubuhinzi (FAO), kubera ibikorwa by'indashyikirwa yagaragaje mu gutuma urubyiruko rugira uruhare mu iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.

- U Rwanda /

Minisitiri wo muri RDC yiyemeje gushishikariza abikorera gushora imari yabo mu Rwanda (Amafoto)

By Akayezu Jean de Dieu

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo n'imibereho myiza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lambert Matuku Memas, yasuye ibikorwa by'iterambere mu Ntara y'Amajyaruguru, agaragaza inyota yo gukangurira abikorera mu gihugu cye gushora imari mu Rwanda by'umwihariko muri iyo Ntara.

- U Rwanda /
❌