WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Yesterday — August 20th 2019Kigali Today

Rubavu: Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bishimiye urukingo rwa Ebola #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

Dr. Jean Jacques Muyembe, umuyobozi w'ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Congo tariki ya 19 Kanama 2019 yatangaje ko hari umugambi wo gukingira Abanyekongo ibihumbi 64 bambuka umupaka bajya mu Rwanda.

Dr. Muyembe avuga ko n'u Rwanda rwatumije inkingo zigera ku bihumbi ijana (100,000) mu gufasha abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Nubwo hataramenyekana igihe izi nkingo zizatangira gukoreshwa, ni inkuru nziza ku baturage bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka. Ubu bavuga ko batamerewe neza kubera ingamba zo kugabanya abantu bajya muri Congo mu rwego rwo kwirinda Ebola.

Umuturage witwa Karasira wo mu Karere ka Rubavu wavuganye n'umunyamakuru wa Kigali Today avuga ko ubuzima bubakomereye kuko aho bakuraga imibereho ubu batemererwa kujyayo.

Yagize ati «Ubuzima ubu buragoye. Hano mu Rwanda kubona imirimo ni ihurizo rikomeye, ubutaka na bwo ntabwo, gushaka imibereho twajyaga muri Congo none dore inzira zarahagaze, abana mu rugo ni ukubakubitira kuryama. »

Karasira avuga ko kugira ngo umunyarwanda ukoresha indangamuntu yemererwe kujya i Goma agomba kuba yikoreye umutwaro nk'ugiye gucuruza cyangwa afite akazi kazwi agiye gukorayo, utabifite agasubizwa inyuma.

Ati « Ntibakwemerera kurenga umupaka utikoreye umutwaro. Ubu tugera aha tukarindira Abanyekongo baje kugura ibintu tukabatwaza nabwo tubishyuye kugira ngo tubone uko twambuka. Ubuyobozi budutabare kuko ubuhahirane hano bumeze nabi. »

Mu gihe abakoresha indangamuntu bavuga ko bagorwa no kuva mu Rwanda, abafite ibyangombwa byambukiranya imipaka nka Laissez-passer na Passeport mu Rwanda bavuga ko kujya muri Congo na bo bitaborohera kuko basabwa amafaranga ya visa utayifite agasubizwa inyuma.

Imipaka ihuza Goma na Gisenyi mu bihe bisanzwe yakoreshwaga n'abantu babarirwa mu bihumbi 55 na 60 ariko ubu umubare waragabanutse. Abaturage bavuga ko uru rukingo rubagezeho ubuhahirane bwakongera gusubira uko bwahoze bagashobora kwambuka.

Kuva icyorezo cya Ebola cyagaragara mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru muri Kanama 2018 abantu 1808 bamaze guhitanwa na Ebola naho 2765 bamaze kuyandura mu gihe abarwayi 847 bashoboye kuvurwa bagakira.


Turamutse duhimba imibare, ni twe twaba twibeshya aho kubeshya abandi – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Perezida Kagame na Mugenzi we wa Namibia baganiriye n
Perezida Kagame na Mugenzi we wa Namibia baganiriye n'abanyamakuru

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kanama 2019 ubwo yari mu ruzinduko rw'iminsi itatu muri Namibia, we na Perezida wa Namibia bakagirana ikiganiro n'abanyamakuru.

Yashimiye Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob, ku bw'ubutumire bwo gusura Namibia, Perezida Kagame avuga ko we na Madame Jeannette Kagame ndetse n'itsinda bari kumwe ryaturutse mu Rwanda bishimiye gusura Namibia.

Perezida Kagame yavuze ko urwo ruzinduko ari umwanya mwiza wo guhura kw'ibihugu byombi ku buryo bishobora kugira byinshi byakorera hamwe ndetse bikabisangiza n'ibindi bihugu bya Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko abaturage ba Namibia ubwabo bashobora kwikemurira ibibazo bibugarije, ashingiye ku ngero z'ibyo Abanyarwanda bigejejeho. Yavuze ko ari byiza ko abaturage baganira ku bibazo bihari, no ku bisubizo by'ibyo bibazo, hitawe ku nyungu za bose, aho kwita ku nyungu z'umuntu umwe cyangwa inyungu z'itsinda ry'abantu runaka.

Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yasobanuye ko uko gukorera hamwe kandi mu nyungu za bose ari uburyo bwiza bwo kwirinda amacakubiri n'ivangura rishingiye ku moko, yongeraho ko yizera ko ibyo byose babigeraho kuko bafite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Hage Geingob.

Ku kibazo cy'ivangura rishingiye ku moko, Perezida Kagame yavuze ko no mu Rwanda icyo kibazo cyahabaye, ariko ko u Rwanda rwashoboye kugikemura.

Ati “Twarabirenze, kandi ndizera ko na Namibia yabishobora.”

Icyakora umukuru w'Igihugu yanenze abirengagiza iterambere u Rwanda rugenda rugeraho, bakagumana mu mutwe gusa amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu myaka 25 ishize.

Yagize ati “Dutera imbere tutagamije kuvugwa no kubyitirirwa, tubikora tugamije kwigeza aheza. Aho kugira ngo abantu bumve amabwire, biba byiza kuhigerera, ukareba ndetse ukiyumvira n'ubuhamya bw'abaturage.”

Yavuze ko gukora cyane ari byo bifasha Abanyarwanda kwiteza imbere, ibyo bakabigeraho bafatanyije n'abayobozi, intego bahuriyeho ari imwe yo kugira u Rwanda rutandukanye n'uko rwari rumeze mu myaka 25 ishize.

Ku kibazo cy'ubukene usanga buba intandaro y'ibindi bibazo byinshi, perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo cy'ubukene u Rwanda rwagihagurukiye, ubukene bukaba mu Rwanda bumaze kugabanuka ku buryo bugaragara.

Ati “Ibyo bidufasha cyane gukemura n'ibyo bibazo bindi biterwa n'ubukene.”

Ku bijyanye n'ubwiyongere bw'ubukungu bw'u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko imibare itangwa ari yo, kandi ko bigaragara no mu baturage b'u Rwanda, dore ko byose bituruka mu gukora cyane kwabo.

Ati “Nko mu buhinzi, imibare igaragaza ko habayemo iterambere ku buryo abantu barimo kurushaho kwihaza mu biribwa ugereranyije n'uko byahoze bimeze kera.”

Ati “Iterambere mu buhinzi ryagaragaye cyane nko mu myaka 12 ishize. Ntabwo ari iterambere ry'imibare gusa, ahubwo iryo terambere rigaragara mu mifuka y'abahinzi, rikagaragarira mu musaruro babona, ndetse rikagaragarira no mu buryo babasha kwihaza mu mirire.”

Ati “Rero biroroshye kumenya uko u Rwanda rutera imbere ushingiye ku ngero zigaragara. Ntushobora guhimba iyo mibare. Ubashije kuyihimba, n'abagufasha kuyigenzura bakabyemeza, ubwo haba hari ikibazo ku rwego rw'isi, atari mu Rwanda gusa.”

Perezida Kagame yanenze abavuga u Rwanda nyamara bataruzi, ahubwo bagendera gusa ku byo babwirwa n'ibyo basoma.

Ati “Kuri Internet si ho heza ho kumenyera ukuri. Yego habaho amakuru meza, ariko ugomba guhitamo ukamenya ay'ukuri n'atari ukuri.”

Yongeyeho ati “Rero turamutse duhimba imibare, ni twe twaba twibeshya, aho kubeshya abandi.”

Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yanenze imyumvire usanga abantu barafashe nk'ihame, aho usanga ibyo Abanyafurika bakora bigira agaciro ari uko byemewe n'abo hanze ya Afurika.

Asanga bidakwiye ko ibyo Abanyafurika bageraho bigira agaciro bibanje kwemezwa n'abanyamahanga, ahubwo ko Abanyafurika bakwiye gukora ibyo babona bibahesha agaciro kandi bibanyuze kuruta uko babikora bagamije gushimisha abandi.


Hakajijwe isuku ku bazitabira imikino ya beach volley ibera i Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

Rubavu Beach Volleyball Tour rizatangira ku wa 21 Kanama kugera ku wa 24 Kanama 2019 rikazitabirwa n'amakipe 28 y'abagabo na 28 y'abagore, azaba avuye mu bihugu 12 birimo ibihugu bya mbere ku isi muri uyu mukino.

Mu Karere ka Rubavu ahari gutegurwa kwakirirwa iyi mikino, ibikorwa bigeze kure ndetse hashyizweho aho gukarabira mbere yo kwinjira ahabera imikino.

Karekezi Leandre umuyobozi wa FRVB yatangarije Kigali Today ko "Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019" igiye kubera bwa mbere mu Rwanda izagenda neza kuko ibisabwa byateguwe kare.

Karekezi avuga ko irushanwa ry'u Rwanda rizaba rifite inyenyeri imwe kubera ko ari inshuro ya mbere, ariko ubusanzwe ngo ayandi marushanwa agira inyenyeri zitandukanye bitewe n'uburambe mu kuyategura n'amafaranga azahembwa abayitabira.

Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019 rizarangira hakinwe imikino 86 ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba bukaba bwarashyizeho uburyo bwo gutanga serivisi nziza haba aho abazitabira bazacumbikirwa, umutekano mu nzira na ho imikino izabera.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko u Rwanda rugomba kugaragaza ko icyizere rwagiriwe rugikwiriye, asaba abaturage kwitabira kureba iyi mikino izajyana no kwidagadura.

Mu gihe benshi mu banyamahanga bahangayikishijwe n'icyorezo cya Ebola kibarizwa mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru yegeranye n'akarere ka Rubavu, Guverineri Munyantwari avuga ko kitaragera mu Rwanda kandi abanyarwanda barinzwe.

Yagize ati “Mu Rwanda nta Ebola irahagera, kandi abazitabira iyi mikino ku rwego rw'isi turabizeza ko nta kibazo bazagira, kuko ntidukora tugirira bo ahubwo natwe twirinda.”

Mu marushanwa Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019 Karekezi Leandre umuyobozi wa FRVB avuga ko hazabanza ijonjora rya mbere aho amakipe azajya ahura agakuranwamo bakinnye umukino umwe.

Amwe mu makipe yamaze kwemera kwitabira amarushanwa azava mu bihugu bya Cote d'Ivoire, u Bwongereza, u Buholandi, Slovenia, Denmark, Japan, Canada, Czech Republic, Norway, Suwede, Cyprus n'u Rwanda ruzaba rufite amakipe atatu mu bagore n'abagabo.


RSSB iricuza kuba yarubatse inzu zihenze gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Richard Tusabe, Umuyobozi mukuru wa RSSB
Richard Tusabe, Umuyobozi mukuru wa RSSB

Uwo muyobozi avuga ko kuva kera icyo kigo cyubatse inzu zihenze zikagurwa n'abishoboye, cyane cyane Abanyarwanda baba hanze, zikaba zirenze kure ubushobozi bw'abagombye kuzigura mbere ari bo banyamuryango bacyo.

Tusabe avuga ko yemera icyaha cy'uko hubatswe inzu nyinshi ariko zihenze, ku buryo ngo hatatekerejwe ku bantu b'ingeri zose.

Agira ati “Twubatse umudugudu wa ‘Vision 2020', Umucyo ndetse na ‘Vision City', ni inzu nziza zateje imbere urwego rw'imyubakire mu mujyi wa Kigali. Icyakora icyaha nishinja ni uko twubatse izo nzu zihenze gusa ntitwubake n'izihendutse, icyo cyaha ndacyemera”.

Ati “Niba hari inzu za miliyoni 400 z'Amafaranga y'u Rwanda, kuki nta zihari za miliyoni 15 z'Amafaranga y'u Rwanda! Icyo ni icyaha nemera ariko nzi uko nzagikemura. Abo twari tugiye gufatanya mu mudugudu wa Gasogi nasanze bidakunda ndabireka, kuko ngo inzu iciriritse ni miliyoni 30Frw, ntabwo yaba iciriritse rero”.

Yakomeje avuga ko hari aharimo kubakwa inzu ziciriritse ku buryo yumva abo ari bo bafatanya kuko hakubakwa nyinshi.

Ati “Hari inzu zirimo kubakwa ahitwa Rugarama, zifite agaciro ka miliyoni 20 ariko ngo bazubaka n'iza miliyoni 15 ndetse n'iza miliyoni 13 zizaboneka. Abo rero ni bo numva twafatanya kuko twebwe dufite amafaranga, bityo no kugabanya ibiciro bikaba byakoroha, ubu nkaba mbabazwa n'uko izo nzu zakwibonwamo na buri Munyarwanda tutarazishyira ku isoko”.

Yongeyeho ko bazakomeza gushakisha ibigo by'ubwubatsi bizobereye, bikoresha ikoranabuhanga rituma hubakwa inzu zidahenze ariko nziza kandi zikomeye, bityo umuntu uhembwa umushahara uri hasi na we amahirwe yo gutunga inzu ye abe yamugeraho kuko ngo ibyiza by'u Rwanda bitagomba kugera kuri bamwe.

RSSB iricuza kuba yarubatse inzu zihenze gusa
RSSB iricuza kuba yarubatse inzu zihenze gusa

Urugero rw'inzu zafatwaga nk'aho ziciriritse nk'uko RSSB yabitangaje umwaka ushize, ni izo mu mudugudu wa Vision City mu Karere ka Gasabo zo mu bwoko bwa ‘Apartments', zikaba zari zagabanyirijwe igiciro.

Iy'ibyumba bibiri yaguraga miliyoni 63Frw, iy'ibyumba bitatu ikagura miliyoni 94Frw na ho iy'ibyumba bine ikagura miliyoni 108Frw.

Izo nzu zashyizwe kuri ibyo biciro bivugwa ko biciriritse bivuye kuri miliyoni 108Frw ku y'ibyumba bibiri, miliyoni 163 ku y'ibyumba bitatu no kuri miliyoni 183Frw ku y'ibyumba bine, icyo gihe zikaba ngo zari zarabuze abaguzi.

Inyubako z'icyo kigo zo mu bwoko bwa ‘Pension Plaza', haba izo mu Mujyi wa Kigali n'izo mu ntara, na zo ngo ntizikoreshwa nk'uko bikwiye kuko kugeza ubu ngo zikoreshwa ku gipimo cya 58%, gusa ngo ntibikanganye kuko bizera ko bizazamuka.

Tusabe avuga kandi ko bateganya kubaka izindi nyubako nk'izo ariko RSSB ikazafatanya n'abikorera, ngo bakazahera mu turere twa Muhanga na Rubavu, ahazubakwa iz'ubucuruzi.


Ebola mu ngagi na ho irashoboka, hari ingamba zafashwe - RDB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Belise Kariza avuga ko hafashwe ingamba zo kurinda ingagi Ebola
Belise Kariza avuga ko hafashwe ingamba zo kurinda ingagi Ebola

Agira ati "Ingagi ifite uturemangingo tw'isano y'umuntu tungana na 99%, hakaba rero hari ingamba zafashwe, aho abavuzi bazo hamwe n'abazikurikirana bamaze guhabwa amahugurwa".

Avuga kandi ko abasura ingagi n'ababajyanayo bagomba kubanza gukaraba intoki, ariko ko hashyizweho na gahunda yo gukumira no kuvura abantu n'ingagi mu gihe icyo kibazo cyaramuka kigaragaye mu Rwanda.

Belise Kariza avuga ko mu mwaka wa 2005 icyorezo cya Ebola kijya kwaduka mu bihugu bya Afurika y'Iburengerazuba, ngo cyahitanye ingagi zitari izo mu misozi miremire zigera ku bihumbi bitanu.

Ati "Urumva ko Ebola iramutse ifashe ingagi cyaba ari ikibazo ku Rwanda, impungenge zirahari kuko iri mu gace ziherereyemo ka pariki y'ibirunga ihuriweho n'ibihugu by'u Rwanda, Congo na Uganda".

Kuri ubu izi nyamaswa zifatwa nk'iziri mu nzira yo kuzimira ku isi kuko zisigaye muri pariki ihuriweho n'ibi bihugu bitatu, ziragera ku 1004 gusa kandi ubwiyongere bwazo ngo buba buri ku muvuduko muto cyane.

Uyu muyobozi muri RDB akomeza asobanura akamaro ingagi zifitiye u Rwanda, aho avuga ko iyo amahanga arutekereza mu bukerarugendo arumenyera ku ngagi zo mu misozi miremire.

Mu mwaka ushize wa 2018 ingagi ngo zinjirije u Rwanda amadolari miliyoni 19 (akaba ahwanye na miliyari zirenga 17 z'amafaranga y'u Rwanda).

Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu igiciro gisabwa umuntu wifuza gusura ingagi ni amadolari 1,500 akaba ari amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n'ibihumbi 400.

Mu muhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b'ingagi ku nshuro ya 15 muri uyu mwaka, abana b'ingagi 25 ni bo bazitwa amazina ku itariki ya 06 Nzeri 2019.


  • August 20th 2019 at 07:46

Kidum na Sintex ni bo bemejwe ko bazahurira na Johnny Drille muri Kigali Jazz Junction #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Johnny Drille aritegura gutaramira Abanyarwanda
Johnny Drille aritegura gutaramira Abanyarwanda

Iki gitaramo, kizaba kiyobowe n'umunya Nigeria John Ighodaro uzwi nka Johnny Drille, nawe wamenyakanye mu Rwanda, cyane ku ndirimbo nka Romeo and Juliet, Wait for me n'izindi.

Hari hashize iminsi mike n'ubundi RG Consult ivuze ko umunyarwanda Sintex nawe, azigaragariza abakunzi be muri iki gitaramo.

Bimaze kumenyerwa ko ibi bitaramo bya Kigali Jazz Juction, bitumirwamo abahanzi bazwi ku rwego mpuzamahanga bakunzwe n'abanyarwanda, ariko ntibibagirwe guha amahirwe n'abahanzi nyarwanda, kugira ngo nabo bagaragaze impano zabo. Ibi, ngo ni mu rwego rwo kubafasha kuzamuka, nabo bakagera ku rwego bamenyekanaho mu mahanga.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni 240,000Frw ku meza y'abantu umunani (VVIP) 20,000 Frw mu myanya y'icyubahiro (VIP) naho mu myanya isanzwe ni 10,000Frw.

Umva indirimbo Romeo and Juliet ya Johnny Drille


Louis Van Gaal, NE-YO na Tony Adams ni bamwe mu bategerejwe mu Kwita Izina (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Belise Kariza atangaza ko ibyamamare mu mupira w
Belise Kariza atangaza ko ibyamamare mu mupira w'amaguru hamwe n'abahanzi, bazaza Kwita Izina

Uwahoze akinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Tony Adams hamwe na Louis Van Gaal wanyuze mu ikipe ya Barcelona muri Espagne, bari mu bamaze kwemeza ko bazaza mu Rwanda mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b'Ingagi.

Mu bahanzi, Umunyamerika Ne-Yo hamwe n'Umunyarwanda Meddy (uba muri Amerika), na bo ngo bamaze kwemeza ko bazaza nk'uko RDB ibitangaza.

Ku itariki ya 06 Nzeri 2019 mu murenge wa Kinigi w'akarere ka Musanze, nk'uko bisanzwe, hazabaho kwita izina abana b'ingagi 25.

Ikigo RDB kivuga ko kirimo gufatanya n'Urugaga rw'abikorera PSF mu kwakira abashyitsi muri iki gikorwa kizabanzirizwa na bimwe mu bikorwa ndetse n'ibindi bizagiheruka.

Louis Van Gaal watoje amakipe nka FC Barcelone na MAN UTD ni umwe mu bategerejwe mu Rwanda
Louis Van Gaal watoje amakipe nka FC Barcelone na MAN UTD ni umwe mu bategerejwe mu Rwanda

Ibi birimo igitaramo ‘concert' izayoborwa n'abahanzi Ne-yo na Meddy ku itariki ya 07 Nzeri 2019.

Belise Kariza agira ati "Nibaza ko ari ubwa mbere dukoze igitaramo kirimo umuhanzi mpuzamahanga, kikazabera muri Convention Center".

Akomeza avuga ko mu bandi bazagaragara mu Kwita Izina harimo icyamamare ku isi, Sherrie Silver wigisha abantu kubyina, hamwe n'Umuyobozi w'Ikigo Vertuozo cya mbere ku isi mu gutegura imyidagaduro (Leisure).

Belise Kariza akomeza avuga ko bishimiye kuba u Rwanda rumaze kumenyekana kubera amasezerano yo kurwamamaza yiswe "Visit Rwanda" bagiranye n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Umuhanzi NE-YO na we ategerejwe i Kigali
Umuhanzi NE-YO na we ategerejwe i Kigali

Ati "Abantu bamenye u Rwanda kubera ubufatanye twagiranye na Arsenal ubu bageze kuri miliyoni 4.3, bakaba barikubye inshuro enye umubare wa ba mukerarugendo badusuye muri 2018".

"Bivuze ko ubushake bwo kuza mu Rwanda na bwo burimo kwiyongera kuko ntiwajya gusura igihugu utazi".

Nyuma yo kwita izina kandi, ku matariki ya 08-09 Nzeri 2019 hateganyijwe inama mpuzamahanga ku kubungabunga ibidukikije hamwe n'imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda(Exhibition).

Mu biteganyijwe mbere yo Kwita izina harimo umukino wa Tennis i Musanze hamwe n'umuganda ku matariki ya 31 Kanama n'iya mbere Nzeri.

Ikirangirire mu kubyina ukomoka mu Rwanda Sherry Silver na we azaba ahari
Ikirangirire mu kubyina ukomoka mu Rwanda Sherry Silver na we azaba ahari

Hazabaho umukino wo gusiganwa n'amaguru ibirometero bitatu i Musanze ku itariki ya 05 Nzeri, gusiganwa ku magare byitiriwe inkura bikazabera i Burasirazuba ku itariki 24 z'uku kwezi.

RDB ikavuga ko iyi mikino iba igamije ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije.

Tony Adams wabaye capitaine wa Arsenal ubwo yahaga ibyishimo abakunzi b'iyi kipe
Tony Adams wabaye capitaine wa Arsenal ubwo yahaga ibyishimo abakunzi b'iyi kipe
Ngabo Medard uzwi nka Meddy nawe azaza kwita izina
Ngabo Medard uzwi nka Meddy nawe azaza kwita izina

Reba munsi ikiganiro gisobanura ibijyanye no #KwitaIzina19


Abakekwaho kwicira umuntu i Kinyinya bafashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

RIB yatangaje ko uwo Callixte Ndahimana w'imyaka 35 akomoka mu Karere ka Kamonyi akaba yari atuye mu mudugudu wa Rubingo. Abakekwa kumwica na bo ngo bafashwe barimo umugore we na basaza b'umugore we babiri.

Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko impamvu ikekwa yatumye bamwica ari amakimbirane uwo mugabo yari afitanye n'umugore we, iperereza rikaba rikomeje.

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 19 Kanama 2019 nibwo abantu babonye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina irimo umuntu usa n'uwapfuye, ntibabasha kumumenya kuko yarimo imbere apfutse, hitabazwa RIB itangira iperereza, ari na ryo ryaje gutuma uwapfuye amenyekana ndetse n'abakekwaho kumwica batabwa muri yombi, nk'uko urwego rwa RIB rwabitangaje.

Isuzuma ryakorewe umurambo wa Ndahimana ryagaragaje ko ashobora kuba yarapfuye abanje gukubitwa no kunigwa.

Iperereza kandi ryamenye ko Ndahimana Callixte yiciwe iwe mu rugo, abakekwaho kumwica bamushyira mu modoka ye, bayivana muri urwo rugo bayijyana hirya mu kandi gace kugira ngo basibanganye ibimenyetso.

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste yemeje aya makuru y'itabwa muri yombi ry'abo bantu batatu, ashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye abo bantu batabwa muri yombi.

Itegeko rikubiyemo ibyaha n'ibihano, mu ngingo yaryo ya 107 rivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.


Abaturuka mu bihugu bitandatu bari guhugurwa ku kurinda abasivire mu ntambara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Ingabo, Polisi n'Abasivire 23 bitabiriye amahugurwa ni abaturutse mu bihugu bitandatu binyuranye bya Afurika
Ingabo, Polisi n'Abasivire 23 bitabiriye amahugurwa ni abaturutse mu bihugu bitandatu binyuranye bya Afurika

Col Jill Rutaremara, Umuyobozi w'icyo kigo (RPA) wafunguye ayo mahugurwa kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2019, yibukije abitabiriye ayo mahugurwa ko ikigamijwe ari ukumenya uruhare rwa buri wese mu bwuzuzanye bw'Ingabo, Polisi n'Abasivire, mu kunoza imikoranire hagamijwe gushakira Abasivire amahoro.

Agira ati “Iyi Kosi yatangiye, ni iyo kurinda abasivire mu gihe cy'imvururu. Impamvu turinda abasivire, nuko imvururu zikunze kubibasira mu buryo bwinshi. Hari abicwa, hari abakomeretswa, hari abagore bafatwa ku ngufu. Icyo kintu ni ukucyitaho kuko nibo bantu bakunzwe kwibasirwa cyane”.

Akomeza agira ati “Ubutumwa bwinshi bwa L'ONU usanga bukubiyemo gahunda yo kurinda abasivire. Niyo mpamvu ikigamijwe muri aya mahugurwa ari ukureba, ese uruhare rw'Abasirikare, Abapolisi n'Abasivire ni uruhe? buzuzanya bate?.

Izi nzego nubwo ziba zifite igenamigambi zitandukanye ariko barasabwa guhura kugira ngo bumvikane kandi banoze n'imikorere. Niyo mpamvu hano hateraniye Inzego zinyuranye zigizwe n'Abasirikare, Abapolisi n'Abasivire kandi basabwa gukorana bakuzuzanya”.

Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa RPA
Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa RPA

Abenshi mu bitabiriye ayo mahugurwa, bavuga ko bagiye boherezwa mu butumwa bw'amahoro ariko bagahura n'akazi kenshi mu kurinda abasivire mu ntambara kuko baba batarabihuguriwe mu buryo bwimbitse.

Niho bahera bemeza ko ayo mahugurwa ari igisubizo mu kunoza inshingano zabo ubwo bazaba boherejwe mu butumwa bwo kurinda amahoro, barinda abasivire uko bikwiye.

Maj Fulgence Nkurunziza wo mu ngabo z'u Rwanda agira ati “Maze kujya mu butumwa bw'amahoro inshuro ebyiri. Aho nagiye hose twagiye duhura n'akazi gakomeye mu kurinda abasivire”.

Akomeza agira ati “Ndatekereza ko tuzahugurwa birushijeho kugira ngo tubashe kuzuza inshingano. Tuzabikora neza kurushaho tumaze kubona ubumenyi burushijeho bw'uburyo twakwitwara mu kurinda abasivire, baba abagore, abana n'abandi basivire bahungabanyijwe n'intambara”.

IP (Ltd) Mukakamanzi Albertine wahoze muri Polisi y'u Rwanda agira ati “Ni amahugurwa ntegerejeho ubumenyi burenze ubwo nari mfite. Ikiba kigamijwe muri misiyo zose ni ukurinda abasivire.

BADOUI Maecha waturutse muri Comoros yishimiye cyane ayo mahugurwa
BADOUI Maecha waturutse muri Comoros yishimiye cyane ayo mahugurwa

Twaje no kwiga imikoranire hagati y'Umusirikare Umupolisi n'Umusivire. Nkanjye icyo nshinzwe nk'umusivire ni ukwegera abo bantu bari mu bibazo, kandi burya ni imirimo akenshi ikorwa n'abasivire”.

BADOUI Maecha waturutse muri Comores agira ati “ Mbere ya byose mumpe umwanya nshimire iki kigo cya RPA kubwaya mahirwe kiduhaye yo guhugurwa. Tuzi ko Afuruka yugarijwe n'ibibazo by'amakimbirane bitwara ubuzima bw'abana ba Afurika.

Uyu mwanya turi hano, ni ubumenyi twaje gushaka mu kurengera ubuzima bw'abantu, iyo tuVuze abasivire humbikanamo abo babyeyi bacu, abavandimwe bacu, bashiki bacu n'abana bacu”.

Ni amahugurwa ahagarariwe n'umunyakenya, Maj Gen (rtd) Tai GITUAI wemeza ko ayo mahugurwa afite umwihariko mu mahugurwa yose L'ONU yateguye, kuko harimo kuva imuzi ibijyanye n'amategeko arengera ikiremwamuntu n'umusivire muri rusange.

Ingabo, Polisi n'Abasivire 23 bitabiriye ayo mahugurwa azasozwa ku itariki 23 Kanama 2019, ni abaturuka mu bihugu bitandatu bigizwe na Comoros, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia na Tanzania.


Uko ukwezi kw'ibikorwa bya Polisi kwagenze mu Ntara y'Iburasirazuba (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

Hirya no hino mu gihugu hakozwe ibikorwa bitandukanye, ibi bikaba ari bimwe mu byakozwe mu turere two mu Ntara y'Iburasirazuba.

Bugesera

Mu Karere ka Bugesera, ukwezi kw'ibikorwa bya Polisi y'igihugu byasorejwe mu mudugudu wa Rutukura akagari ka Murama umurenge wa Nyamata ahatashywe inzu y'umuturage utishoboye witwa Mukantwari Liberatha.

Hatanzwe kandi ubwisungane mu kwivuza ku baturage 1000 mu murenge wa Rweru ndetse hatangwa n'urumuri rukomoka ku mirasire y'izuba mu murenge wa Shyara.

Mukantwari Liberatha ashyikirizwa urufunguzo rw
Mukantwari Liberatha ashyikirizwa urufunguzo rw'inzu ye n'umuyobozi w'akarere ka Bugesera

Gatsibo

Umudugudu wa Kagarama wubakiwe ibiro kubera kutarangwamo icyaha
Umudugudu wa Kagarama wubakiwe ibiro kubera kutarangwamo icyaha

Mu Karere ka Gatsibo gusoza ukwezi kw'ibikorwa bya Polisi y'igihugu byabereye mu murenge wa Remera akagari ka Kigabiro umudugudu wa Rwikubo.

Umuyobozi w'akarere n'inzego z'umutekano batashye inzu y'umuturage utishoboye ndetse n'ingo 100 zahawe urumuri rukomoka ku mirasire y'izuba.

Bakomereje mu murenge wa Gitoki, hatahwa ibiro by'umudugudu utarangwamo icyaha wa Kagarama.

Umuturage utishoboye yashyikirijwe inzu irimo ibikoresho n
Umuturage utishoboye yashyikirijwe inzu irimo ibikoresho n'intebe zo mu ruganiriro
Inzu yubakiwe umuturage utishoboye mu murenge wa Remera
Inzu yubakiwe umuturage utishoboye mu murenge wa Remera
Umuyobozi w
Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abaturage kwirinda ibyaha

Kayonza

Mu Karere ka Kayonza, ibikorwa byasorejwe mu murenge wa Nyamirama. Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, ari kumwe n'inzego z'umutekano, bashyikirije umuturage utishoboye witwa Nyirabahutu Immaculée, inzu irimo n'ibikoresho byo mu nzu.

Iyi ni yo nzu yubakiwe umuturage utishoboye witwa Nyirabahutu
Iyi ni yo nzu yubakiwe umuturage utishoboye witwa Nyirabahutu

Ingo 100 zahawe urumuri rukomoka ku mirasire y'izuba ndetse mu karere ka Kayonza abaturage 1000 batishoboye bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

Nyirabahutu Immaculée yashimiye Polisi y
Nyirabahutu Immaculée yashimiye Polisi y'igihugu kubera iyo nzu yamwubakiye

Kirehe

Ukwezi kw'ibikorwa bya Polisi y'igihugu kwasorejwe mu mudugudu wa Rusamaza akagari ka Nyabikokora umurenge wa Kirehe. Hatashywe inzu yubakiwe umukecuru witwa Mwamvuwa Uwantege wacitse ku icumu utishoboye, ndetse ingo 100 zihabwa urumuri rukomoka ku mirasire y'izuba.

Inzu yubakiwe Mwamvuwa Uwantege ifite agaciro ka miliyoni 7 n
Inzu yubakiwe Mwamvuwa Uwantege ifite agaciro ka miliyoni 7 n'igice z'Amafaranga y'u Rwanda
Muzungu Gerald uyobora Akarere ka Kirehe n
Muzungu Gerald uyobora Akarere ka Kirehe n'umuyobozi wa Polisi muri ako karere bashyikiriza Uwantege imfunguzo

Ngoma

Mu Karere ka Ngoma, ukwezi kw'ibikorwa bya Polisi y'igihugu kwasorejwe mu murenge wa Sake, ahatashywe inzu mu mudugudu wa Nyarurembo akagari ka Rukoma yubakiwe Hakizimana Emmanuel wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Hatanzwe kandi urumuri rukomoka ku mirasire y'izuba ku ngo 100 mu mudugudu wa Agatare akagari ka Nkanga.

Hanatashywe ibiro by'umudugudu utarangwamo icyaha wa Nyagasozi akagari ka Rukoma.

Inzu yubakiwe Hakizimana Emmanuel wakomerekeye ku rgamba rwo kubohora igihugu
Inzu yubakiwe Hakizimana Emmanuel wakomerekeye ku rgamba rwo kubohora igihugu
Umuduggudu wa Nyagasozi wabonye ibiro byo gukoreramo kubera kutarangwamo icyaha
Umuduggudu wa Nyagasozi wabonye ibiro byo gukoreramo kubera kutarangwamo icyaha
Nambaje Aphrodis umuyobozi w
Nambaje Aphrodis umuyobozi w'akarere ka Ngoma yashimiye Polisi y'igihugu ku kubungabunga umutekano no gufasha mu iterambere ry'umuturage

Nyagatare

Ukwezi kw'ibikorwa bya Polisi kwasorejwe mu murenge wa Rwempasha. Umuturage waho witwa Uwazayire Mariam yashyikirijwe inzu yubakiwe ndetse no mu mudugudu wa Gacundezi ya 2 akagari ka Gacundezi umurenge wa Rwimiyaga, ahatujwe bamwe mu Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bahabwa urumuri rukomoka ku mirasire y'izuba.

Guverineri Mufulukye Fred uyobora Intara y'Iburasirazuba yasabye abaturage kwitura, bafata neza ibikorwa bahawe, bagafatanya n'ubuyobozi gukumira ibibi.

Iyi ni yo nzu yubakiwe Uwazayire Mariam wo mu murenge wa Rwempasha
Iyi ni yo nzu yubakiwe Uwazayire Mariam wo mu murenge wa Rwempasha
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya babwiye abayobozi ko ibihugu babayemo ntaho bihuriye n
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya babwiye abayobozi ko ibihugu babayemo ntaho bihuriye n'u Rwanda kubera ukuntu bakiriwe mu Rwanda, bakubakirwa inzu, bagahabwa amazi n'ubutaka bwo guhingaho none bakaba bahawe urumuri rukomoka ku mirasire y'izuba

Rwamagana

Ukwezi kw'ibikorwa bya Polisi kwasorejwe mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Nyakagunga umurenge wa Fumbwe. Umukecuru Bujamire Daphrose yashyikirijwe inzu yo kubamo irimo n'ibikoresho byo mu nzu.

Inzu yubakiwe Bujamire Daphrose utagiraga aho aba
Inzu yubakiwe Bujamire Daphrose utagiraga aho aba
Uhagarariye Polisi mu karere ka Rwamagana ashyikiriza Bujamire Daphrose imfunguzo z
Uhagarariye Polisi mu karere ka Rwamagana ashyikiriza Bujamire Daphrose imfunguzo z'inzu bamwubakiye

Kutavugurura inyubako zubatswe mbere ya 2013 birazishyira mu manegeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Agakiriro ka Gisozi ubwo kari kamaze gushya ku nshuro ya gatatu
Agakiriro ka Gisozi ubwo kari kamaze gushya ku nshuro ya gatatu

Amanegeka ni imvugo irimo ikoreshwa mu gusobanura ahantu umuntu atuye cyangwa akorera hashobora guterwa n'ibiza cyangwa ibyago binyuranye, bigahitana ubuzima bwe cyangwa bikamwangiriza.

Umujyi wa Kigali uvuga ko inyubako zirimo iz'udukiriro twa Gisozi na Kimironko zatewe n'inkongi y'umuriro biturutse ku byagombaga kubahirizwa iyo haza kubaho igishushanyombonera mbere y'igihe.

Umuyobozi w'Imiturire n'Imitunganirize y'Umujyi wa Kigali, Enjeniyeri Mugisha Fred agira ati "Turiya dukiriro ni utwa kera mbere y'uko hashyirwaho igishushanyombonera, hagomba kuba hari 'risks'(ibyago)".

"Abubaka udukiriro n'andi mazu babisabira uruhushya bakaruhabwa ari uko bujuje ibisabwa, abafite amazu ya kera rero tubagira inama yo kuyubaka mu buryo bujyanye n'igishushanyombonera kigezweho cyangwa gushyiraho uburyo bwo kubungabunga ibyo ukoresha kugira ngo bidateza impanuka".

Uyu muyobozi mu Mujyi wa Kigali avuga ko bakomeje gusuzuma niba ibyubatswe mbere y'igishushanyombonera cya mbere byubahirije ibisabwa mu gishya kikirimo kwigwaho muri iki gihe.

Igishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali cya mbere cyari cyashyizweho mu mwaka wa 2013 kirangira muri 2018, ubu hakaba harimo gutorwa ikindi kizamara imyaka irindwi.

Ibigo by'ubwishingizi byanze kwishingira ku giciro cyoroheje abafite ibicuruzwa mu Gakiriro ka Gisozi, kuko ngo byasuzumye bigasanga intsinga z'amashanyarazi zaho zitajyanye n'ubushobozi buhambaye bw'imashini zihakoreshwa, zagiye zongerwa uko agakiriro kaguka.

Ibyo bigo kandi byahanenze kutagira imihanda ikoze neza, mu rwego rwo korohereza imodoka zikora ubutabazi kujya kuzimya inkongi cyangwa guhungisha ibikoresho.

Mu mpera z'ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, ubwo mu Gakiriro ka Gisozi hari hamaze gushya ku nshuro ya gatatu, ubuyobozi bw'Umurenge bwatangarije Kigali today ko ibyangiritse bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda miliyari ebyiri.

Uwitwa Nzasenga Alfred yavugaga ko asubiye ku isuka nyuma yo guhombera ibifite agaciro k'amafaranga miliyoni 17 muri iyo nkongi, aho nta wari kumushumbusha kuko nta bwishingizi yari yarafatiye ibicuruzwa bye.

Ati "Nta mafaranga na make nsigaranye, ndasubira ku Kamonyi aho ntuye, njye guhinga".

Nzasenga ari mu bacuruzi 54 bahishirije ibicuruzwa byabo mu Gakiriro ka Gisozi, kandi muri abo, bane gusa nibo bari barabifatiye ubwishingizi.

Umujyi wa Kigali uvuga ko igishushanyombonera cya kabiri kikirimo kunozwa, kikaba ari cyo ngo gihesha abacuruzi kumenya imiterere y'inyubako bazajya bubaka n'ibyo bagomba kuzishyiramo.


The Ben yahakanye urukundo rwe n'abakobwa ashyira mu mashusho y'indirimbo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

The Ben utarakunze kugaragaza umukobwa bakundana, yavuzweho gukundana n'abakobwa beza bagaragara mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, nk'umunyafurikakazi uba muri Amerika wagaragaye mu mashusho y'indirimbo Vazi aheruka gushyira hanze.

The Ben abajijwe n'umunyamakuru wa Kigali Today niba akundana n'uyu munyamideri yashyize mu mashusho, yahakanye aya makuru avuga ko uyu mukobwa bahuriye mu kazi kuko ngo asanzwe agaragara no mu mashusho y'izindi ndirimbo z'abanyafurika harimo n'iza Eddy Kenzo na Khaligrapher wo muri Kenya.

The Ben yagize ati “Umukobwa twakoranye ntabwo ari umukunzi wanjye, ni umukobwa ukora ibintu by'amashusho mu buryo bw'akazi, navuga ko ari umukobwa w'umunyamwuga twahuriye mu kazi ntabwo ari umukobwa dukundana.

Mu minsi ishize ubwo The Ben yashyiraga hanze amashusho ya ‘Naremeye' byavuzwe ko umukobwa ugaragara muri iyi ndirimbo yambaye umwambaro wo kogana, ngo yaba ari umukunzi we, ndetse benshi bavuze ko ashobora kuba amaranye igihe na The Ben ariko bombi nta kintu bigeze batangaza kuri ibi.

The Ben yavuze ko muri iyi minsi afite inganzo yisuka nk'imvura ituma ahanga akanashyira hanze indirimbo nyinshi, iki kikaba ari cyo gisobanuro atanga ku bijyanye no gushyira hanze indirimbo nyinshi muri iyi minsi ugereranyije n'indi minsi ishize.

‘Vazi' ni indirimbo nshyashya ya The Ben yiganjemo amagambo menshi y'urukundo. Iyo ndirimbo yayiririmbye mu ndimi z'igifaransa, ikinyarwanda ndetse n'icyongereza. Amashusho yayo yakorewe muri Amerika aho The Ben asanzwe atuye ndetse no mu Bwongereza, afashwa na Lick Lick na Cedru bamaze kumenyerana.

Reba hano amashusho y'indirimbo nshya ‘VAZI' ya The Ben


Bugesera yateye Gapapu Kiyovu iyitwara Francis Mustafa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports yari yaramaze kwizera ko izasinyisha Francis Mustafa wahoze ayikinira, ntibyaje kuyikundira kuko yerekeje muri Bugesera Fc.

Uyu rutahizamu w'umurundi wakiniraga Gor Mahia yo muri Kenya yaje gutandukana nayo Shampiyona ikirangira, akaba yari yarayigiyemo avuye muri Kiyovu Sports


Perezida Kagame ari muri Namibia mu ruzinduko rw'iminsi itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Namibia Hage Gottfried Geingob, akazanasura kompanyi yitwa ‘Namibia Diamond Trading Company', itunganya Diyama, ikayiteza imbere, ikayongerera agaciro, no kuyicuruza hagamijwe guteza imbere amabuye y'agaciro acukurwa muri icyo gihugu.

Muri uru ruzinduko kandi, byitezwe ko abakuru b'ibihugu byombi bazanasinya amasezerano y'imikoranire rusange, yitezweho kuzafungurira imiryango y'ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo,amahoro n'umutekano, ibikorwa remezo, ingufu, ikoranabuhanga, ibidukikije, umuco n'uburezi ndetse n'ibindi.

U Rwanda na Namibia bisanzwe bifitanye imikoranire myiza mu bijyanye n'umutekano, nyuma y'uko polisi z'ibihugu byombi zashyize umukono ku masezerano y'imikoranire muri 2015.


Kinamba:Abakozi batekaga icyayi barakekwaho gutera inkongi mu ruganda(Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Imodoka zizimya umuriro zahise zihagera
Imodoka zizimya umuriro zahise zihagera

Abakorera kuri urwo ruganda babwiye Kigali Today ko inkongi yadutse mu ma saa cyenda z'igicamunsi,igatangirira ahari habitse ibikoresho (matieres)bakora mo ibindi.

Ntiharamenyekana amakuru agaragaza neza icyateye iyo nkongi, gusa hari amakuru avuga ko aho yatangiriye hari umukozi wahoze ahatekeye ibyo kurya, bigakekwa ko yaba yibagiwe kuzimya umuriro ukaba ari wo wateye inkongi.

Abakozi bari bakoze ku manywa bose uko ari batandatu, bahakanye ayo makuru, bavuga ko nta mukizi wemerewe gutekera mu ruganda, bityo ko ntawigeze abikora.

Umwe mu bakozi yagize ati "Hano ntabwo turya! Umuntu uteka ni umusekirite wenyine kandi na we atekera hariya hirya aho aba! Hano iyo saa saba zigeze, abakozi twese tujya kurya hanze, nta muntu utekera hano! Ahubwo bishobora kuba byatewe n'amashanyarazi"!

Polisi yatabaye vuba izimya umuriro utarangiza byinshi
Polisi yatabaye vuba izimya umuriro utarangiza byinshi

Nyamara ariko, mu gushakisha inkomoko nyayo y'uwo muriro, byaje gutahurwa ko hari abakozi babiri batekeye icyayi inyuma gato y'uruganda, bakabikora rwihishwa kuko bitemewe gutekera mu ruganda, hanyuma bakibagirwa kuzimya umuriro, bigakekwa ko ari wo waje gutera inkongi mu ruganda.

Nyir'urwo ruganda Madamu Meenal, yabwiye Kigali Today ko ataramenya neza inkomoko y'iyo nkongi, gusa nawe avuga ko yabwiwe ko hari abakozi bari bahatekeye ibyo kurya.

Madame Meenal kandi yavuze ko kugeza ubu atarabasha kumenya agaciro k'ibyangirikiye muri iyi mpanuka.

Bamwe mu bakozi b
Bamwe mu bakozi b'uruganda bafatanyaga na polisi mu kuzimya umuriro

Yagize ati "Abakozi banjye bampamagaye mu ma saa cyenda, bamwbira ko uruganda rufashwe n'umuriro, mpita nza nihuta. Mu minota 15 nari mpageze, nsanga ububiko bwahiye.Ntabwo ndamenya ibyangiritse, ndacyabanza kureba ko ububiko bwanjye budafatwa.

Icyateye umuriro nacyo ntiturakimenya. hari abavuze ko hari umukozi wari utetse ibyo kurya hariya inyuma, ariko ntiturabimenya neza. Ndaza kubabwira nyuma, mufate nomero yanjye ningira icyo menya ndaza kubabwira".

Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryatabaye vuba, rizimya iyo nkongi itarangiza ibikoresho byinshi.

Polisi kandi yabwiye itangazamakuru ko yatabaye hakiri kare, ibyinshi mu bikoresho bikabasha kurokoka, uretse gusa impapuro zishaje, ibikarito byashaje n'ibindi bintu bishaje.

Uretse ibikoresho bya plastics bivugwa ko byangirikiye muri iyi nkongi, hari n'abari bahafite ububiko bw'impapuro bwbwiye Kigali Today ko zahiye.

Andi mafoto

Amafoto: Fiston Nyirishema


Dore impamvu imboga zidakwiye kubura ku ifunguro ryawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

Nubwo hari abazi ibyiza by'imboga rwatsi banazirya, hari abatazi akamaro k'imboga rwatsi ku buryo zitanaboneka ku mafunguro yabo nkuko bisobanurwa n'urubuga pagesjaunes.ca.

Imboga rwatsi zikungahaye cyane ku ntungamubiri zikaba zikaba zifasha umubiri w'umuntu mu buryo butandukanye.

Mu byiza byo kurya imboga rwatsi, harimo kuba zifasha mu kugenzura urugero rw'isukari mu mubiri w'umuntu, ku buryo kurya imboga nyinshi byafasha mu kwirinda ibyago byo kurwara indwara ya diyabete.

Imboga rwatsi zifasha umutima kugira ubuzima bwiza, kuko zigiramo ubutare bwa ‘potassium', ‘magnésium', bufasha mu kugenzura umuvuduko w'amaraso.

Imboga rwatsi zifasha abifuza gutakaza ibiro, kuko nta bintu bibyibushya zigiramo.

Imboga rwatsi zifasha mu kurinda indwara ya kanseri, kuko zikize cyane kuri za ‘antioxydants' zitwa ‘caroténoïdes' izo zikaba zirinda utunyangingo tw'umubiri w'umuntu kwangirika, kuko uko kwangirika k'utwo tunyangingo ni byo bishobora gutera kanseri.

Imboga rwatsi kandi zifasha amaso kugira ubuzima bwiza, kuko zifitemo za ‘antioxydants' zitwa ‘lutéine' na ‘zéaxanthine' izo zikaba zifitemo ubushobozi bwo gukumira indwara y'ishaza ryo mu maso ndetse no guhuma kw'amaso bizanwa n'izabukuru.

Ku rubuga https://docteurbonnebouffe.com, bavuga impamvu zagombye gutuma umuntu utarya imboga atangira kuzirya n'usanzwe azirya akaba yazongera.

Imboga rwatsi zirinda umuntu guhura n'ikibazo cy'imirire mibi, kuko uziriye zimufasha kuzuza indyo ye.

Imboga rwatsi ni isoko ya za vitamine zitandukanye, zikigiramo ‘fibres' ari zo zituma igogora rigenda neza, zigakumira impatwe, zikagabanya ibyago byo gufatwa n'indwara zo mu mara, zikanarinda kanseri y'urura runini.

Imboga rwatsi zituma uruhu rurushaho kuba rwiza, kuko zigiramo ikitwa ‘bêta-carotène' kizwiho kurinda utunyangingo tw'umubiri w'umuntu ‘cellules' kwangirika, kikarinda uruhu rw'umuntu gusaza imburagihe, ahubwo kigatuma rurushaho kuba rwiza.

Imboga rwatsi zituma umubiri w'umuntu ubona amazi ukeneye, burya kunywa amazi si byo byonyine byafasha umuntu kubona urugero rw'amazi akeneye, ahubwo n'imboga zifasha umuntu kuyabona, kuko zigizwe ahanini n'amazi.

Imboga rwatsi ni ingirakamaro ku buzima bw'amagufa, ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya imboga rwatsi ku buryo buhoraho byatuma amagufa akomera, bikayarinda no kurwara, bitewe n'uko zigiramo ‘potassium' na ‘magnésium' izo zombi zikaba zifasha ‘calcium' mu gukora akazi kayo ko gukomeza amagufa.


RSSB ihomba miliyari 20Frw buri mwaka kubera itangwa nabi rya mituweri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Richard Tusabe mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kanama 2019
Richard Tusabe mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kanama 2019

Byatangajwe n'umuyobozi mukuru w'icyo kigo, Richard Tusabe, ubwo yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kanama 2019, kikaba cyari kigamije kugeza ku Banyarwanda ibyo icyo kigo cyagezeho mu mwaka w'ingengo y'imari 2018-2019.

Tusabe yavuze ko icyo kibazo giteye inkeke, gusa ngo barimo gushakisha uko cyabonerwa umuti urambye hagamijwe serivisi nziza.

Yagize ati “Iyo urebye amafaranga yinjira ava mu bafatabuguzi ba mituweri ari bo banyamuryango bacu, ukareba n'ayo tubatangaho bivuza, usanga harimo ikinyuranyo cya miliyari 20Frw buri mwaka. Biragomba kubonerwa igisubizo rero kuko umwaka ku wundi ni ko abivuza biyongera kubera kwegerezwa serivisi”.

Ati “Icyakora ubu turimo gushaka uko icyo kinyuranyo cyavamo, hari itegeko ryatowe rizatuma mituweri ibona andi mafaranga. Tugiye gutangira kwakira amafaranga, urugero nko mu bigo by'itumanaho bizajya biduha miliyari 3.5, hari serivisi za Polisi na zo zizagira ayo zitanga ku buryo byazagera kuri miliyari 10, gusa dukomeje gushaka aho n'andi azava”.

Icyo kinyuranyo nikimara kuvamo ngo serivisi zizaba nziza kurushaho kuko nta bigo by'ubuvuzi bizongera kuvuga ko RSSB ibifitiye imyenda.

Tusabe kandi yavuze ko RSSB igifite ikibazo cy'abanyamuryango bagombye kuba bishyura imisanzu ariko ntibayitange bikadindiza mikorere yayo.

Ati “Turacyafite imbogamizi ku bwitabire bw'abanyamuryango, iyo urebye imibare itangwa n'Ikigo cy'ibarurishamibare, ku isoko ry'umurimo hiyongeraho nibura abantu ibihumbi 200 buri mwaka. Wabigereranya n'abo twabonye basaga gato ibihumbi 133, ugasanga ikinyuranyo ni kinini”.

“Bivuze ko hari abantu bagombye kuba batanga umusanzu bataratangira kubyitabira, hakaba kandi hari n'abawutanga ariko bawutanga nabi. Turagomba gukomeza kwigisha kuko ahanini bigira ingaruka ku mukozi mu gihe agiye gutangira gufata pansiyo ye”.

Mu bindi bibazo byagarutsweho, hari icy'imiti iva hanze ikomeza kuzamura ibiciro, hakaba ikibazo cy'amavuriro amwe afite abaganga bandikira abantu serivisi batabahaye cyangwa imiti batatwaye, twebwe tukishyura.

Ikindi kibazo ngo ni icy'ikoranabuhanga rikiri ku rwego rwo hasi muri serivisi z'icyo kigo, ari byo ngo bituma batabasha gukurikirana neza abivuza hirya no hino mu gihugu ari byo bivamo uburiganya bikagiteza igihombo.

Uwo muyobozi ariko yavuze ko bagiye kuvugurura ikoranabuhanga bakoresha, ndetse ko bamaze gutanga isoko, akavuga ko kugira ngo bitungane bizatwara amafaranga agera kuri miliyari enye, bikazamara igihe cy'umwaka n'igice.

Kugeza ubu RSSB ngo ifite umutungo mbumbe wa miliyari 1000Frw, ikagira abanyamuryango bizigamira buri kwezi ibihumbi 500 ndetse n'abishyura mituweri muri mwaka bagera kuri miliyoni 10, bihwanye na 78%.


Busingye yasabye ababyeyi kwita ku miryango hagamijwe kugabanya ibyaha byo gufata ku ngufu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Minisitiri Busingye aganira n'abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare
Minisitiri Busingye aganira n'abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare

Minisitiri Busingye avuga ko ikibazo cy'abana benshi bafungirwa gufata ku ngufu gishingira ku mibereho yabo mu miryango bakomokamo.

Ati “Umuntu kumenya ngo niba afite urugo ruriho rute, abana barurimo babayeho bate, bacunzwe bate, bari hehe, igihe runaka. Ibyo ni ibintu bikomeye cyane abantu bakwiye kwitwararika bagakurikirana bakamenya ko bifashe umurongo umwe.”

Yabitangaje ubwo yasuraga gereza y'abana ya Nyagatare hagamijwe kureba imibereho yabo.

Ubuyobozi bwa gereza ya Nyagatare bwamugaragarije ko 85% by'abana bayifungiyemo bafungiye ibyaha byo gufata ku ngufu.

Minisitiri Busingye ati “Umwana yari wenyine ababyeyi bose badahari, uko tubayeho mu ngo zacu, uko turera abana, uko ubuzima bwa buri munsi bucungwa. Kugira ngo bicike birasaba ubufatanye bwa buri wese.”

Abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare batumye minisitiri Busingye kubashimirira Perezida wa Repubulika ukunda abana atibagiwe n'abakoze ibyaha bafunze.

Yagize ati “Abana b'abanyarwanda turishimira ko abayobozi b'igihugu cyacu barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bimakaje Politiki y'imiyoborere myiza ishingiye ku iyubahirizwa ry'uburenganzirwa bwa muntu.”

“By'umwihariko uburenganzira bw'umwana kuburyo n'abana nkatwe tuba twakoze ibyaha binyuranye tugahanwa hakurikijwe amategeko, natwe duhabwa uburenganzira bwose bukwiye umwana w'u Rwanda.”

Mu bibazo yagejejweho harimo ibya Laboratoire ku banyeshuri biga mu kiciro cy'amashuri yisumbuye kuko bibasaba gutira ahandi bajya kwitoreza imikoro ngiro. Iki kandi kijyanye n'icy'ibitabo bicye kuburyo abana batabona ibyo basoma.

Hari kandi n'abagaragaje ikibazo cy'itizwa muri kasho za RIB ndetse n'abavoka badakurikirana imanza zabo kuburyo hari ababura amahirwe yo kujuririra ibyemezo by'inkiko kubera ubukerererwe.

Gereza y'abana ya Nyagatare ifungiyemo abana 430.

Mbere yo gusoza imirimo ye mu Rwanda amabasaderi wa Suwede yafunguraga icyumba cya mudasobwa muri iyi gereza
Mbere yo gusoza imirimo ye mu Rwanda amabasaderi wa Suwede yafunguraga icyumba cya mudasobwa muri iyi gereza

Abana bafunze barataka ibitabo bicye byo gusoma

Abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare bavuga ko bafite ikibazo cy'ibitabo byo gusoma bavuga ko bibangamiye ubumenyi bakagize.

Hashize imyaka 3 abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'ikiciro rusange cy'ayisumbuye.

Izi ncuro zose nta mwana uratsindwa ahubwo bamwe baza mu kiciro cya mbere cy'abatsinze neza ibizamini.

Nyamara n'ubwo batsinda neza ngo bafite ikibazo cya Laboratoire n'ibitabo byo gusoma kuko ngo isomer ririmo bicye cyane byifashishwa n'abarimu gusa.

Ati “Twabonye mudasobwa dusoma ibitabo kuri internet (Soft copy)gusa ariko urumva ntituzigendana ariko tubonye ibyo tugendana byatwongerera ubumenyi. Nta Laboratoire ndetse na novels twasoma ni internet gusa.”

Avuga ko kutagira ibitabo bajyana aho baryama cyangwa igihe batari mu cyumba cy'ikoranabuhanga (Smart class room) gusoma ibitabo bihagararira aho.

Ubuyobozi bwa gereza y'abana ya Nyagatare buvuga ko koko iki kibazo gihari ariko bafite ibigo bifashisha cyane kuri Laboratoire gusa hari igihe bihurirana na gahunda za gereza abana ntibabone uko bagenda.

Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta yabizeje ubuvugizi kuri ibi bibazo.

Yavuze ko ibitabo byo bishobora kuboneka ariko icya Laboratoire gishobora kugorana kubera amikoro n'umubare w'abayikenera.

Yababwiye ko n'ibindi bigo by'amashuri bisanzwe habaho gutizanya kubera ko kubaka Laboratoire kuri buri kigo bitari byashoboka kuko ibikoresho bihenze.

Abana biga imyuga y'ubudozi, ubusuderi, ububaji n'ubwubatsi basabye minisitiri ko yabakorera ubuvugizi bakabona ibikoresho by'ibanze (Tool kit) igihe bafunguwe basubiye mu miryango yabo.


Polisi n'Akarere ka Kicukiro barimo gukurikirana ikibazo cy'uwahohotewe n'abashinzwe umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Iyi modoka ni yo yari irimo umuntu bivugwa ko yagendaga ahohoterwa n
Iyi modoka ni yo yari irimo umuntu bivugwa ko yagendaga ahohoterwa n'abashinzwe umutekano

Amashusho yafashwe n'uwitwa Alex Mwebaze akayashyira kuri Twitter agaragaza abashinzwe umutekano basa n'abanyerondo bari mu modoka inyuma hejuru basa n'abakubita imigeri umuntu wari wicaye muri iyo modoka.

Mwebaze yanditseho ko iyo modoka ari iyo mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, anenga ibyo abo bantu barimo bagenda bakorera uwo muntu bafashe, mu gihe we yumvikanaga abasaba imbabazi.

Muri ubwo butumwa kandi, iby'ako karengane Mwebaze yabimenyesheje inzego zitandukanye zirimo izirwanya akarengane, iz'umutekano, iz'ubutabera n'iz'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, azisaba kugira icyo zikora.

Mu butumwa bwashyizwe munsi y'ayo mashusho, harimo ubwa Polisi y'u Rwanda aho yashimiye Mwebaze ku makuru yatanze, yongeraho iti “Mwaramutse, Polisi yafashe abakoze iri hohoterwa, bagomba gukurikiranwa. Uwahohotewe, yagejejwe kwa Muganga ndetse aravurwa.”

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye na we yashimiye Polisi y'u Rwanda ku bwo gukurikirana icyo kibazo no gufata abakekwaho guhohotera uwo muntu.

Mu bagize icyo babivugaho babinyujije kuri Twitter harimo n'Akarere ka Kicukiro kagize kati “Tugiye kubikurikirana vuba vuba. Urakoze kuduha amakuru.”

Hari abandi benshi batanze ubutumwa bashimira Alex Mwebaze wagaragaje ako karengane, basaba ko abo bantu bakwiye kubihanirwa kuko bidakwiriye, kugira ngo kandi bibere n'abandi urugero.


❌