WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayKigali Today

Kenya: Hatangijwe banki y'amashereka mu rwego rwo kurwanya igwingira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Abagore bafite umutima ukunda muri Kenya barakangurirwa kwitabira iyi gahunda yo gutanga amashereka ku buntu
Abagore bafite umutima ukunda muri Kenya barakangurirwa kwitabira iyi gahunda yo gutanga amashereka ku buntu

Ibi bizakorwa abagore bajyana amashereka kuri iyi banki akabanza gupimwa kugirango abone kubikwa cyangwa se bakajya kuri iyo banki bakabakama.

Gloria ni umugore utaragize amahirwe yo konsa umwana we bitewe n'uburwayi avugako aya mashereka yafashije umwana we cyane.

Agira ati “Umwana wanjye yirirwaga arira najye bikantera agahinda… Ubu ari gukura neza ndetse abasha gusinzira ntakibazo. Ndashimira ababyeyi bagenzi banjye ku mutima w'ubumuntu.”

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko John Martin, umugabo wapfushije umugore we ari kubyara, yavuze ko aya mashereka ari kugoboka abana be b'impanga yasigiwe na nyakwigendera.

Agira ati “umugore wanjye amaze gupfa namenya amakuru ko ku ivuriro bashobora guha impanga zanjye amashereka. Nabanje kugira impungenge z'uko hari ingaruka amashereka yabatera kuko atari aya nyina wababyaye, ariko nyuma yo kunsobanurira ubu ntakibazo mfite ndetse abana banjye batangiye kongera ibiro kandi nta gihe kinini baramara. Biragaragara ko amashereka y'ikiremwamuntu ari ingirakamaro.”

Abagore ngo biteguye gukorera ubushake no gutanga ubu bufasha bw'amashereka kugirango bagoboke bagenzi babo batabasha konsa cyangwa abana bato batagira amahirwe yo konswa na ba nyina.

Aya mashereka kdi ngo abanza gupimwa ku buryo buhagije kugira ngo harebwe niba nta ndwara zirimo zishobora kugira ingaruka ku bana bayahawe.

Leta ya kenya ivuga ko izakomeza gufungura umubare wa banki z'amashereka nyishi mu bice bitandukanye by'igihugu harebwe uko iyi gahunda igenda yitabirwa.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ivuga ko abana barenga ibihumbi 800 bapfa buri mwaka bazize kutabona amashereka y'umubyeyi.


BRD yatanze inguzanyo zo kwegereza amashanyarazi abaturage ntizitabirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Liliane Igihozo Uwera, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri BRD
Liliane Igihozo Uwera, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri BRD

Nkuko bivugwa na Liliane Igihozo Uwera, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri BRD, avuga ko guhera hagati mu mwaka ushize wa 2018 hari SACCO bagiye bashyiramo miliyoni 20, hagamijwe ko abaturage bazifashisha mu kugura amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira, urugero nk'akomoka ku mirasire y'izuba.

Ibi ni ukugira ngo umuhigo wa Guverinoma y'u Rwanda w'uko mu mwaka w'2024 abaturarwanda bose bazaba baragezweho n'amashanyarazi ugerweho, bitewe n'uko hari uduce tutabasha kugerwamo n'amashanyarazi asanzwe y'imiyoboro rusange.

BRD yari yatse inguzanyo ya miLiyoni 48,9 y'amadorari y'Amerika muri Banki y'isi, agenewe kugurizwa za sacco na banki z'ubucuruzi kugira ngo na zo zizayagurize abashaka kwiyegereza amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.

Aya mafaranga kandi yagombaga kugurizwa abashaka gukora ingomero ntoya z'amashyanyarazi ndetse n'amasosiyete acuruza ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba.

Nyuma y'umwaka wose BRD itangiye iyi gahunda, ku mafaranga miriyari na miriyoni 110 n'ibihumbi 500 yamaze kugezwa muri za sacco basanze zujuje ibyifuzwa, ayamaze gutangwaho inguzanyo n'abigurira ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba ni miriyoni 65 n'ibihumbi 35, n'amafaranga 500.

Mu ntara y'Amajyepfo, kuri miriyoni 200 zatanzwe ngo abaturage bafateho inguzanyo, miriyoni 14 n'ibihumbi 858 ni yo yonyine yifashishije n'ingo 492. Muri iyi ntara ngo hari na SACCO zanze gufata aya mafaranga.

Abayobozi ba za sacco zagejejwemo aya mafaranga abaturage ntibitabire kuyafata, bavuga ko urebye biterwa n'uko n'amasosiyete agurisha ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba aba ashakisha abakiriya mu biturage.

Marie Josée Mukeshimana, umucungamutungo wa Sacco Ganaheza y'i Nyagisozi mu Karere ka Nyanza yakiriye ariya mafaranga muri Nzeri 2018 ariko kugeza ubu bakaba nta na makeya barabasha gutanga, agira ati “Hari abari biyandikishije ngo tuzabahe inguzanyo, bahuye na kampani irabatwara.”

Avuga kandi ko hari n'abavuga ko kuba umurasire wa makeya ari ibihumbi 110 bica abaturage intege biturutse ku bushobozi, ku buryo hari abifuza ko haza n'igura makeya.

Ikindi atekereza gituma abantu batitabira gusaba ariya mafaranga ngo ni ukuba ku maradiyo hajya havugwa abaturage bahawe amashanyarazi y'imirasire ku buntu. Ati “bituma n'abandi bakomeza gutegereza ko hari igihe na bo iby'ubuntu byazabageraho.”

Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2019-2020 uturere two mu Ntara y'Amajyepfo twiyemeje ko ingo 7,593 zizagerwaho n'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba.

Liliane Igihozo avuga ko uyu muhigo utazagerwaho hatabayeho ubukangurambaga mu baturage bubagaragariza ko hari amafaranga bashobora kuguza, bakazayishyura buke bukeya, ariko bakareka gukomeza kumurikisha za buji n'udutadowa bibangiriza ubuzima.

Agira ati “Za sacco zahawe ariya mafaranga zizayishyura ku nyungu ya 3,5%, ariko abo zizaguriza bo bazajya bayishyura ku nyungu iri hagati y'9% na 11%. Ariya mafaranga si menshi ugereranyije n'uko ubusanzwe abagujije muri za sacco bishyura ku nyungu ya 24%”.

Yanabibwiye abayobozi bo mu turere n'imirenge yo mu Ntara y'amajyepfo mu nama bagiranye tariki 7/8/2019.

Aba bayobozi bavuze ko batari bazi ko aya mafaranga yahawe za sacco, ariko ko bagiye gufasha mu bukangurambaga kugira ngo akoreshwe, bityo n'imihigo biyemeje igerweho.

Jean Paul Hanganimana, umuyobozi wungirije w'Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry'ubukungu yagize ati “Icyari cyarabuze ni ubufatanye. Turaza kwicarana na za sacco hamwe na BRD, imbogamizi zihari tuzishakire umuti. Ubusanzwe abaturage bareba sacco nk'abacuruzi ariko twe tuzabereka icyo ziriya nguzanyo zizabamarira.”

Icyakora, abayobozi bo mu Ntara y'amajyepfo bavuga ko kugira ngo ubu bukangurambaga bushoboke neza, ari uko bagezwaho gahunda y'ahazagezwa amashanyarazi afatiye ku mirongo rusange n'aho atazagezwa.

Ibi ngo bizabafasha kwegera abaturage, babereka ko aho batuye nta bundi buryo bwo kugerwaho n'amashanyarazi bushoboka.

Gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka 7 uhereye muri 2017 ni uko muri 2024 ingo zose zo mu Rwanda zizaba zimurikisha amashanyarazi. Kugira ngo bigerweho, ni uko hari ingo 1,601,063, zingana na 48%, zizifashisha akomoka ku ngufu zisubira.

Kugeza ubu ingo 256,763 kuri ziriya 1,601,063 ni zo zamaze kugerwaho n'aya mashanyarazi. Kugira ngo 1,344,300 zisigaye zizabe zarayabonye muri 2024, bisaba ko buri mwaka agera ku ngo 268,860 .

Haracyari intambwe ndende yo guterwa kuko ariya mafaranga yagafashije mu gutuma uyu muhigo ugerwaho yifashishijwe n'ingo 492 gusa mu Rwanda hose, mu gihe cy'umwaka.


Abagera ku 133 ni bo basoje amahugurwa y'ubugenzacyaha naho bane barirukanwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Abanyeshuri 133 basoje amahugurwa y'ubugenzacyaha
Abanyeshuri 133 basoje amahugurwa y'ubugenzacyaha

Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa wabereye mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda riherereye i Musanze kuri uyu wa kane ku itariki 8 Kanama 2019, abo banyeshuri baremeza ko ubumenyi bahawe ari kimwe mu bisubizo mu gutahura abagizi ba nabi.

Abitabiriye ayo mahugurwa ni abasiviri 113 bafite impamyabumenyi za Kaminuza mu by'amategeko, hamwe n'Abapolisi 20 bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police(AIP).

Uwamahoro Alima, wahawe igihembo cy'umunyeshuri wa mbere wahize abandi, avuga ko abarangije ayo mahugurwa, hari byinshi bagiye gufasha ubugenzacyaha mu Rwanda bagendeye ku bumenyi bungutse.

Agira ati “Uretse amasomo twize arebana n'amategeko, hari andi twize tutari twakabonye arimo ay'ubugenzacyaha nk'uburyo barinda ahabereye icyaha, uburyo bakora ubutabazi bw'ibanze, uburyo babaza abatangabuhamya n'ibindi byinshi birebana n'ubugenzacyaha.

Basobanuye ubumenyi bahawe babikora mu myitozo inyuranye
Basobanuye ubumenyi bahawe babikora mu myitozo inyuranye

Twize n'ibindi byinshi birebana no kugenza ibyaha bigenda bivuka kubera ikoranabuhanga, tukaba dufite ingamba z'uburyo tugomba kubirwanya bitewe n'ubumenyi buhambaye twahawe. Twiteguye gutanga umusanzu ufatika mu bugenzacyaha bw'u Rwanda”.

Magera Gildas agira ati “Abanyabyaha bagenda bunguka ubumenyi umunsi ku wundi mu gukora ibyaha, ni ngombwa rero ko natwe dushyiramo imbaraga mu gukaza ingamba zo gutahura no gukumira ibyo byaha. Mu mezi ane tumaze twiga habayeho uburyo bwo kwiga no kumenya amayeri bakoresha mu kugenza ibyo byaha”.

Akomeza agira ati “Ibyo badutoje tugiye gukora hari ugukorana ubunyamwuga no kugira ikinyabupfura mu kazi. Nicyo dushyize imbere kugira ngo Abanyarwanda babone ko ubugenzacyaha ariyo ntangiriro y'ubutabera, nicyo tugiye gushyira imbere kugira ngo umwuga w'ubugenzacyaha ubashe gukorwa neza”.

Muri ayo mahugurwa yatangiranye abanyeshuri 137, abayasoje ni 133 nyuma yuko abanyeshuri bane birukanwe bazira imyitwarire mibi.

Isabelle Kalihangabo yasabye abasoje amahugurwa kuba igisubizo mu kugenza ibyaha
Isabelle Kalihangabo yasabye abasoje amahugurwa kuba igisubizo mu kugenza ibyaha

Iyo myitwarire niyo yagarutsweho na CP Christophe Bizimungu, Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze, aho yashimiye imyitwarire yaranze abanyeshuri basoje amahugurwa, anenga abirukanwe bazira imyitwarire mibi.

Akaba yasabye abasoje amahugurwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, ariko bakarangwa n'ikinyabupfura n'ubunyangamugayo, kugira ngo ubutumwa bazahamagarirwa burusheho kugenda neza.

Agira ati “Nubwo bamwe batashoboye kurangiza amahugurwa kubera imyifatire itari myiza, mwe murangije turabashimira imyifatire myiza mwagize. Turabifuriza kuzakoresha neza ubumenyi muvanye hano, ariko ubumenyi gusa ntibuhagije. Hari ikindi gikomeye cyane mugomba kuzagaragaza kugira ngo mukore akazi neza, icyo ni ubunyangamugayo n'ikinyabupfura”.

Kuba abo banyeshuri barangije ayo mahugurwa ntibivuze ko bahita batangira akazi mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) nk'uko bahawe inyito y'abatozwa kuba abagenzacyaha barangije amahugurwa, ni abazatoranywamo abazahabwa akazi muri urwo rwego rushinzwe ubutabera.

Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga mukuru wungirije w'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, avuga ko abo banyeshuri basoje amahugurwa bafite ubumenyi buhanitse mu kugenza ibyaha, kuko bose bafite impamyabumenyi za Kaminuza ziyongera kuri ubwo bumenyi bakuye muri ayo mahugurwa.

Agira ati “Ni abatozwa kuba abagenzacyaha barangije amahugurwa, kandi bose barayatsinze uko ari 113, biyongeraho Abapolisi 20. Icyo basabwa ni ugukora kinyamwuga kuko ubumenyi bwo barabufite bose ni abafite impamyabumenyi ihanitse mu by'amategeko, bakaba rero bahawe n'amahugurwa ku bugenzacyaha”.

Kalihangabo, avuga ko abahawe amahugurwa bagomba kubanza kurangwa n'imyitwarire myiza kugira ngo n'abo bagiye gufasha babagirire icyizere cyo kubisanzuraho no kubaha amakuru.

Ati “Akazi mugiye gukora ni umurimo utagira amasaha,utagira ikiruhuko. Murasabwa ubwitange no kuba inyangamugayo imbere y'abaturage kuko ntawe utanga icyo adafite”.

Abo banyeshuri bamaze amezi ane mu ishuri rikuru rya Polisi bahugurwa
Abo banyeshuri bamaze amezi ane mu ishuri rikuru rya Polisi bahugurwa

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rumaze kugira abakozi basaga 900 bakorera hirya no hino mu turere tw'igihugu.

Ni urwego rwiteguye kongera abakozi bakagera ku 1400, kugira ngo akazi bashinzwe k'ubugenzacyaha karusheho kugenda neza.

Muri ibyo birori byo gusoza ayo mahugurwa, abanyeshuri batatu ba mbere bahize abandi, bahawe ibihembo binyuranye birimo ibikoresho bizabafasha mu mwuga w'ubugenzacyaha.

Uwamahoro Alima niwe wahawe igihembo cy'uwabaye uwa mbere, akurikirwa na AIP Antony Sesonga mu gihe ku mwanya wa Gatatu haza Ndaziramiye Emmanuel.

CP Christophe Bizimungu Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Polisi
CP Christophe Bizimungu Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Polisi

Mushobora no gukora imodoka na telefone - Kagame abwira Indangamirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

Yabivuze kuri uyu wa kane tariki 08 Kanama 2019, ubwo yasozaga icyiciro cya 12 cy'itorero Indangamirwa, rigizwe n'abanyeshuri biga muri za kaminuza zo hanze, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda, abanyehsuri babaye indashyikirwa bitegura kujya kwiga muri kaminuza, ndetse n'abakozi mu bigo bya Leta babaye indashyikirwa.

Urwo rubyiruko rwari rumaze ibyumweru bitandatu rutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aho bahawe ubumenyi bw'ibanze ku masomo ya gisirikare bwari bufite 65% y'amasomo yose bahawe.

Bahawe kandi amasomo ku kumenya u Rwanda no kurukunda, intambwe y'intore, gutarama no guhiga, uburyo bwo kurinda igihugu, kandi biyubakamo imbaraga z'umubiri n'umutima.

Perezida Kagame yavuze ko itorero ari umwanya mwiza wo kumenya gukoresha ubumenyi baba bariherewemo, kandi rikababera icyerekezo kibafasha kumenya umusanzu bagomba gutanga mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Itorero riguha uburyo, impamvu, riguha icyerekezo kivuga ngo ariko ko wize imibare, wize ubumenyi, indimi, n'ibindi, ubukoresha ute, mu buryo bwo kwiyubaka, kubaka umuryango wawe no kubaka igihugu ngo kigere aho cyifuza kugera”!

Perezida Kagame yasabye urwo rubyiruko ko mu byo biga byose bakwiye gutekereza uburyo barushaho kongera ibikorerwa mu Rwanda, kandi bikaba ari ibintu byo ku rwego rwo hejuru ntibagarukire gusa mu gukora utuntu dutoya.

Ati “Iyo ndi mu modoka njya nibaza nti ariko imodoka ikorerwa he?Nkongera nkibaza nti ese kuki itakorerwa mu Rwanda?Kuki tugendera mu modoka zikorerwa ahandi gusa! Ni ukuvuga ngo tujya kuzigurayo tukazizana hano, ariko se twe tuzikoze tukazigurisha ahandi, si byo bifite inyungu!

Ni ukuvuga ngo kuzikora bishaka ubumenyi, kumenya uko ikintu gikorwa. Twe ntitugarukire gusa ku gukora umugati. Ugakora umugati ukavuga ngo ‘made in Rwanda'! Gukora umugati nabyo birimo ubumrnyi, ariko ubigereranije, gukora umugati no gukora imodoka, ubumenyi buratandukanye cyane”.

Perezida Kagame kandi yasabye urubyiruko kugendera ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda batojwe, kuko kwitwara nabi bishobora no kubaviramo ko n'ubumenyi bafite bubapfira ubusa.

Abasoje iri torero bijeje Perezida Kagame ko amasomo yose baherewe muri iri torero bazayakurikiza uko yakabaye, by'umwihariko bakazarushaho kumenyekanisha u Rwanda mu bihugu bigamo, nk'uko byavuzwe na Bizimana Emmanuel umwe mu basoje itorero.

Yagize ati “Duhize gusigasira no kumenyekanisha umuco wacu, no kuwukundisha abanyamahanga, tubashishikariza gusura u Rwanda no kurushoramo imari. Kwigisha ururimi rw'ikinyarwanda ku bataruzi n'ibindi bikorwa bitandukanye mu bihugu turimo”.

Abasoje itorero bose hamwe ni 698, barimo abakobwa 214, n'abahungu 484.Urubyiruko 78 baturutse mu bihugu 23 byo hirya no hino ku isi aho biga muri kaminuza.


Rayon Sports irateganya gukoresha arenga Miliyari mu mwaka w'imikino 2019/2020 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Sports

Kuri uyu wa Kane ikipe ya Rayon Sports yakoze ikiganiro n'itangazamakuru, aho yatangazaga gahunda y'ibikorwa biteganyijwe, uko izinjiza amafaranga, ndetse n'uko biteguye umwaka w'imikino ku mpande zose.

Bimwe mu by'ingenzi byagarutsweho na Perezida wa Rayon Sports muri iyi nama, harimo aho Rayon Sports izakura amafaranga ndetse n'icyo izakora, hagarutswe kandi ku myenda ikipe ya Rayon Sports ifite ndetse n'uburyo bwo kuyishyura.

Munyakazi Sadate Perezida wa Rayon Sports, yatangaje ko Rayon Sports izakoresha arenga Miliyari
Munyakazi Sadate Perezida wa Rayon Sports, yatangaje ko Rayon Sports izakoresha arenga Miliyari

Bimwe mu by'ingenzi byavugiwe mu nama

Rayon Sports izakoresha Miliyari irenga ( 1, 338, 150, 000) muri saison 2019/2020.

Bagateganya kuzinjiza 1, 522, 300, 000, bakunguka agera kuri Milioni 180 Frws.

Barateganya gutangira kwishyura imyenda bafite harimo 75 millions zikaba zishyuwe Rwanda Revenue.

Barateganya gushyiraho ikigega cyo kugoboka ikipe ya Rayon Sports, aho buri gikorwa cyinjiriza Rayon hazajya hakurwaho 10% akajya muri icyo kigega (reserve obligatoire).

Gushyiraho abakozi bahembwa buri kwezi mu nzego zirimo urw'imiyoborere, icungamutungo n'izindi.

Muri uku kwezi kwa 7 Rayon Sports yinjije Milioni 57, ikibuga cy'imyitozo cyinjije 1,300,000.

Bus yarafatiriwe kubera ibirarane bya 16M, aho buri kwezi hishyurwa Milioni 4.

Ikibazo cya bus Perezida wa Rayon Sports yavuze ko mu masaha 24 baba bamaze kubona igisubizo.

Hagiye gushyirwaho Ifishi ngenzuramyitwarire ya buri mukinnyi kugira ngo buri kwezi bajye bareba uko bitwaye.

Abatoza bagomba gushyiraho gahunda y'icyumweru ikajya igezwa ku buyobozi.


  • August 8th 2019 at 11:29

Manzi, Sefu na Djabel ntibazahabwa agahimbazamusyi ka Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Sports

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane kiyobowe na Perezida w'ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, yatangaje ko bari gutegura guha agahimbazamusyi abakinnyi bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Abakinnyi ba Rayon Sports bari bemerewe buri wese ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda, ariko kugeza ubu ayo mafaranga akaba ataratangwa.

Munyakazi Sadate yavuze ko Manzi Thierry na bagenzi be bajyanye muri APR nta gahimbazamusyi bazabona
Munyakazi Sadate yavuze ko Manzi Thierry na bagenzi be bajyanye muri APR nta gahimbazamusyi bazabona

Munyakazi Sadate yavuze ko ayo mafaranga bari kwisuganya kugira ngo bayatange, ariko abakinnyi batavuye muri Rayon Sports neza bakaba ntayo bazagenerwa.

"Nka komite nshya turi kwisuganya ngo dutange aya mafaranga, ariko hari abatazayabona nk'abakinnyi bavuye muri Rayon Sports nabi namwe murabazi"

"Nka Manzi se n'ubwo yanditse ibaruwa mugira ngo yagiye neza? Ako gahimbazamusyi se murumva yakabona? Sefu se murumva yakabona? Djabel se yakabona? abandi bo bazakabona"

Iki kiganiro cyabereye ku kibuga cy'imyitozo mu Nzove, ni ikiganiro Perezida wa Rayon Sports yavuze ko kizaba ngarukakwezi.


  • August 8th 2019 at 10:26

Kuba hari Abanyarwanda badakoresha ‘.rw' bihombya igihugu akayabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

Ibi ni ibyagaragajwe ku wa gatatu tariki 07 Kanama 2019 ubwo Minisiteri y'ikoranabuhanga no guhanga udushya yatangizaga gahunda y'ubukangurambaga yitwa “Nahisemo” yo kumvisha Abanyarwanda akamaro ko gukoresha ‘akadomo rw.'

Ngo iyi gahunda izatuma Leta y'u Rwanda ikorana n'abikorera mu gutanga izi serivisi bumvikane uburyo Leta yabafasha kugira ngo batange iyi servisi ku kiguzi cyo hasi. Ikindi ni uko Leta itenganya kuganira n'ibigo binini bikorera mu Rwanda ngo bihindure bive ku gukoresha ‘akadomo com' zijye kuri ‘akadomo rw.'

Gufunguza izina cyangwa konti y'urubuga nkoranyambaga (website) rwa akadomo rw ubu bihagaze ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi 12, naho kuyakira kuri murandasi ni amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 80.

Ni mu gihe umuntu wahisemo gufungura izina rya website hanze y'u Rwanda iriho akadomo com, yishyura hagati y'Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 18 na 20 ($18-$20) cyangwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 40.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga, Minisitiri w'Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Paula Ingabire, yavuze ko kongera umubare w'abantu bakoresha akadomo rw bifite inyungu kandi bigatuma u Rwanda rurushaho kumenyakanisha ibikorerwa mu gihugu, byongere na serivisi zitangwa mu Rwanda no hanze.

Kuri ubu, mu Rwanda harabarirwa indangarubuga zirenga ibihumbi umunani. Izigera ku bihumbi bine zanditse hakoreshejwe ‘.rw' mu gihe izisigaye zandikishije .com, .org n'izindi.


Muri gereza ya Ntungamo Abanyarwanda ngo bakubitishwa insinga z'amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Bizimana Frank w
Bizimana Frank w'imyaka 31 avuga ko yari amaze umwaka urenga afungiwe i Ntungamo

Bizimana Frank w'imyaka 31 avuga ko yari amaze umwaka urenga afungiwe i Ntungamo mu karere gahana urubibi na Nyagatare mu Rwanda.

Ni umugabo ufite umugore n'umwana umwe i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, akaba avuga ko yajyaga muri Uganda kugura imyenda akaza kuyicururiza mu Rwanda.

Ubwo yahagurukaga i Kigali yerekeza i Kampala ku itariki 23 Mata umwaka ushize wa 2018, ngo yavuye mu modoka bageze i Ntungamo ashaka kugura ibyo kurya ntiyongera kuyisubiramo.

Ati"Nari kumwe na mugenzi wanjye, muri 'supermarket' twari tugiye kuguramo ibyo dukoresha mu rugendo, haje umupolisi abaza ngo 'abo Banyarwanda barashaka iki hano?"

"Baraje baradufata batujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntungamo tuhamara icyumweru, twaje kujyanwa imbere y'urukiko babanza kudukatira imyaka ibiri, ndajurira kubera ubumuga mfite baza kunkatira umwaka umwe".

"Gereza twafungiwemo bagira imvugo mbi bakadukubita, Abanyarwanda bose nahabonye ntawe utarakubiswe insinga z'amashanyarazi bakunze kwita 'black mamba".

"Abenshi tuba tuzira kutamenya indimi zabo, amategeko yabo akomeye ndetse no kuba abo dufunganywe bari mu gihugu cyabo baba batadushaka".

Akomeza asobanura ko we bamubwiraga ko batanemera icyangombwa kimuhesha kwambuka umupaka cyitwa (jeto).

Bizimana avuga ko muri gereza yabanje kuhagirira ubuzima bubi bwo kurwara ibihaha, ariko ko nyuma ngo yaje gukira ndetse abasirikare bamufunze bakajya bamurekura akagira imirimo ajya kubakorera hanze ya gereza.

Avuga ko muri iyo gereza yumvise bagenzi be bavuga ko abakobwa b'Abanyarwanda bakoreshwa imirimo ivunanye ndetse n'iyo kwicuruza.

Ati"Icyo nshishikariza ababyeyi bafite abana b'abakobwa muri Uganda, ni uko bareka kwicara ngo abana bari mu gihugu hanze batazi icyo bakora n'ikibabeshejeho".

Bizimana avuga ko yagaruwe mu Rwanda mu mpera z'ukwezi gushize kwa Nyakanga, ariko ko atigeze asubizwa amafaranga ye ibihumbi 350 y'amanyarwanda hamwe n'ibihumbi 600 by'amashilingi ya Uganda yari yaratanze ku barinda gereza ngo bayamubikire.


Rayon vs Al-Hilal: Nyuma y'imyaka 25 Tigana witwaye neza muri uwo mukino abayeho ate? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

Gasangwa Celestin wamamaye ku izina rya Tigana ni umwe mu bitwaye neza muri uwo mukino bikarangira anabihembewe kwakirwa mu ngoro y'umukuru w'igihugu. Kigali Today yaramusuye asobanura byinshi ku buzima abayemo nyuma yo kwamamara mu myaka ya 1990.

Mu Majyepfo y'u Rwanda, mu Mujyi wa Huye mu gace ko mu Matyazo, Tigana ni izina ryahindutse ikimenyabose kubera amateka yakoze muri ruhago.

Nubwo yakoze amateka muri ruhago ariko, nyuma y'imyaka irenga 20 ahagaritse gukina ruhago ntiyigeze ajya mu kazi gafitanye isano na ruhago ahubwo yahisemo kwerekana filimi zizwi nk'agasobanuye no kwikinira igisoro.

Yamenyekaniye muri Kilo Volte FC yakiniye ahembwa ibihumbi umunani

Tigana avuga ko yatangiye ruhago ari umwana w'imyaka 10 aho yatangiye gukina yambara ibirenge. Icyo gihe atangira, yajyaga kuri Stade Huye agafata umupira agatera ku ipoto y'izamu imipira icumi nta guhusha.

Ati “Nyuma yo kubona ko ibyo nakoraga byari bitangaje umuzungu witwaga Wilfried watozaga Mukura mu 1984 yampaye imiguro ibiri y'inkweto ariko kuzikinisha birananira icyo gihe. Barazinyatse, nakina nambaye ibirenge ngacenga abakinnyi bose ba Mukura.”

Tigana ntiyahiriwe no gutangirira ruhago muri Mukura. Mu 1983 yatangiye akina muri Electrogaz yitwaga Kilo Volte yakinaga mu cyiciro cya kabiri. Icyo gihe yari umukozi ugengwa n'amasezerano aho yagenerwaga umushahara w'ibihumbi umunani.

Nyuma yo kuva mu ikipe ya Kilo Volte (yaje kwitwa Electrogaz) nibwo Tigana yagarutse muri Mukura aho atahiriwe n'urugendo rwe agitangira gukina umupira.

Tigana wakinaga mu cyiciro cya kabiri yari afite inzozi zo gukina mu cyiciro cya mbere. Icyo gihe yagarutse muri Mukura aho yishimira ko yari agiye gukinana n'uwari inshuti ye ari we Ngiruwonsanga. Tigana yaje muri Mukura mu 1985 asinye amasezerano y'imyaka ibiri yahawe nyuma yo guhabwa ibihumbi 150 by'Amafaranga y'u Rwanda.

TIGANA yamamaye cyane ageze muri Rayon, aza no kwakirwa mu ngoro y'umukuru w'igihugu

Tigana wakinaga muri Mukura yaje kugurwa na Rayon Sports. Ni nyuma y'uko ngo yagoraga Rayon Sports, we avuga ko yamworoheraga iyo babaga bahuye. Muri Rayon Sports, umwaka wa 1993 ni wo yibuka nk'uwo yagize ibihe byiza nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana ibikombe bitatu byakinirwaga mu Rwanda birimo n'igikombe cya shampiyona.

Umukino ahora yibuka ariko ni uwabaye mu 1994, aho bari bahuye na Al-Hilal mu mikino nyafurika aho bayinyagiye ibitego 4-1.

Kuri uwo mukino wagaragayemo n'abandi bakinnyi bari bakomeye nka Hamiss Aimé bakundaga kwita Aimé Dollar, Kalisa Claude, Kayiranga, Mateso, Mudeyi Nazeri na Mbusa Kombi Billy. Tigana yatowe nk'uwitwaye neza kurusha abandi . Amaze gutorwa nk'uwitwaye neza yabaye ikirangirire hose mu Rwanda bituma aho yageraga hose abantu bamwishimira.

Tigana yakiriwe n'uwari umukuru w'igihugu amusaba ko bifotozanya kubera uko yari yitwaye mu mukino bahuyemo na Al-Hilal. Iyo foto baje kwifotozanya ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga ngo yagize uruhare mu kumurokora kuko iyo yayerekanaga kuri za bariyeri interahamwe zaramurekaga agatambuka.

Ikipe ya Al-Hilal yahise imwegera baraganira ariko avuga ko atabashije kujya kuyikinira kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira muri Mata 1994.

Filime zagize uruhare mu irokoka rye muri Jenoside bituma azegurira umutima we

Uyu mugabo usigaye werekana filimi zizwi nk'agasobanuye avuga ko yazikunze kuko zagize uruhare mu kumurokora.

Agira ati “Njyewe kuva nkiri muto nakundaga filimi kuko umuntu yigamo uko yakwirwanaho igihe ahuye n'ikibazo. Muri Jenoside interahamwe zanteye mu nzu nari nihishemo ziza zifite imbunda zije kumfata turayirwanira uko tuyirwanira ikarasa amasasu aza gushiramo nibwo mpisemo kwiruka ndazicika , icyo gihe navuze ko ninsoza ruhago ngomba kuzerekana filimi”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,Tigana yerekeje mu gihugu cy'u Burundi asanze Desiré Mbonabucya, Eric Nshimiyimana na Mateso Jean de Dieu na Raul Shungu wari umutoza we.

Nyuma yaje kuva muri Vitalo'o yakinagamo agaruka mu Rwanda we n'abandi bakinnyi bari barokotse Jenoside biyemeza kongera gutangiza Rayon Sports, gusa avuga ko amafaranga bamwemereye angina n'ibihumbi 300 ubwo yavaga muri Mukura mu 1985 n'ubu batarayamuha ndetse ngo biri mubyatumye azinukwa ruhago.

Avuye muri Rayon Sports yasubiye muri Mukura aho yagiye aguzwe ibihumbi 400 aza no gusoza ruhago.

Mu bakinnyi bakinanye icyo gihe iyo muganira avuga ko abo afata nk'abarushaga abandi ubuhanga ari Sembagare Jean Chrysostome , Mbusa Kombi Billy na Mateso Jean de Dieu.

Tigana yakundwaga n'abakobwa cyane, aza no gukura mu rugo umugeni wari waraye asezeranye

Tigana avuga ko uyu mukobwa bakundanaga umuryango w'uyu mukobwa wahisemo kumushyingira umugabo wari umukire ariko umukobwa we ngo ntiyifuzaga kujya kuri uwo mukire.

Nyuma yo gukora ubukwe bwari bwabereye i Kigali, Tigana avuga ko yanze kureba ishyingirwa ry'uwo yakundaga ahitamo kujya i Butare kuko umugabo w'uwo mukobwa yari yavuze ko azahemukira Tigana.

Umukobwa bakundanaga nubwo yari yamaze gukora imigenzo yose y'ubukwe ngo iryo joro ntiyaraye mu rugo ahubwo yaraye agenda ijoro ryose ajya gushaka Tigana i Butare.

Ubwo biteguraga kubana, uwo mugabo ngo yagarutse i Butare n'imodoka aje gushaka umukobwa amusangana na Tigana abo bari kumwe baranamukubita ,umukobwa bamugarura i Kigali ahageze akomeza kwanga kubana n'uwo mugabo niko gusubira i Butare kubana na Tigana maze biyemeza kubana birangira abo bari basezeranye nk'umugabo n'umugore batabanye.

Gasangwa Celestin uzwi nka Tigana wibukwa ku mateka yakoze ku mukino wa Al Hilal na Rayon Sports ubu asigaye aba mu Matyazo aho atunzwe no kwerekana Filime, ahari urukundo rwa ruhago Hashibutse urukundo rwa filimi no kwikinira igisoro.

Usahaka kumva ibindi ku mateka ya Tigana wakurikira iki cyegeranyo kigaruka ku mateka ye cyakozwe na KT Sports


Amasengesho afite imbaraga zo guhindura abantu, imiryango n'ibihugu – Madame Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Madame Jeannette Kagame yari umushyitsi mukuru muri ayo masengesho
Madame Jeannette Kagame yari umushyitsi mukuru muri ayo masengesho

Yashimiye n' umuryango wa gikirisitu witwa Rwanda Leaders Fellowship ufite intego yo gusengera ubuyobozi bw'igihugu ukaba ari na wo wateguye ayo masengesho.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko amasengesho yo kuri uyu wa gatandatu yagarutseho igira iti “Ubwiyunge bugamije amahoro n'iterambere birambye”, Pasiteri Antoine Rutayisire watanze inyigisho muri ayo masengesho, yavuze ko mu bihe byashize u Rwanda rwaranzwe na politiki mbi y'amacakubiri n'iheza, yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora igishimishije muri iki gihe ngo ni uko iyo politiki y'amacakubiri itakirangwa mu Rwanda ndetse mu gihugu hakaba nta n'iheza rikiharangwa. Pasiteri Rutayisire yavuze ko ubu igihugu gifite Politiki y'Ubumwe n'Ubwiyunge, ndetse abaturage bakaba bareshya imbere y'amategeko.

Pastor Antoine Rutayisire yatanze inyigisho ku bwiyunge bugamije amahoro n
Pastor Antoine Rutayisire yatanze inyigisho ku bwiyunge bugamije amahoro n'iterambere birambye

Yanasobanuye ko buri munyarwanda asabwa kugira uruhare mu bumwe n'ubwiyunge kugira ngo Abanyarwanda barusheho kubana nk'abavandimwe.

Mu ijambo rye, Madame Jeannette Kagame yabwiye abari bateraniye muri ayo masengesho ko guterana kwabo ari ikimenyetso kigaragaza ko bizera imbaraga amasengesho yagira mu guhindura abantu, imiryango n'ibihugu.

Ati “Impinduka mvuga kandi nizera ko twese twifuza, ntitwazigeraho tutabanje kwitekerezaho ngo tubanze kumenya ibikeneye guhinduka.”

“Nk'Igihugu, iyo ni yo nzira twahisemo, tubanza gusana ibyari byarangijwe n'ubuyobozi bubi. Iyo miyoborere mibi yatumye abantu baba abakene mu bitekerezo no mu mitima, barangwa n'amacakubiri n'urwango byagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Madame Jeannette Kagame hamwe na Mrs Grace Nelson umwe mu bari bahagarariye abaturutse mu mahanga (Sisters
Madame Jeannette Kagame hamwe na Mrs Grace Nelson umwe mu bari bahagarariye abaturutse mu mahanga (Sisters' delegation) na Eric Munyemana uyobora umuryango Rwanda Leaders Fellowship utegura ayo masengesho

Madame Jeannette Kagame ati “Rero kugira ngo tubirenge twiteze imbere, byadusabye gukora ibyo benshi batekerezaga ko tutashobora, dusubiza amaso inyuma, turisuzuma, dusuzuma imiryango yacu n'igihugu muri rusange, twiyemeza kurwanya amacakubiri n'ingengabitekerezo yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abasaga miliyoni.”

Madame Jeannette Kagame yavuze ko iyo mitekerereze yo kureba ibitaragenze neza mu bihe byashize yafashije Abanyarwanda gukorera hamwe bishakira ibisubizo by'ibibazo bari bafite, biyubakira igihugu.

Ati “Byatweretse ko kugira ngo tugere ku mpinduka n'iterambere rirambye bisaba gushyiraho politiki y'ubumwe n'ubwiyunge kandi idaheza.”

Yasobanuye ko ubwiyunge nyabwo bugamije amahoro n'iterambere birambye bitagarukira ku gusaba imbabazi no kubabarira gusa, ahubwo ko bisaba imikoranire y'igihe kirekire, irambye.

Abitabiriye amasengesho barimo abo muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga amategeko, mu bikorera no mu banyamadini n
Abitabiriye amasengesho barimo abo muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga amategeko, mu bikorera no mu banyamadini n'amatorero

Ati “Ubwiyunge nyabwo busaba ko abantu imiryango n'ibihugu biba bifite intego imwe bishaka kugeraho kandi abantu bagafatanya buri wese agakora ibyo asabwa.”

Yatanze urugero rwa bimwe mu bikorwa Abanyarwanda bahuriramo nk'Umuganda, Umushyikirano n'Imihigo, avuga ko ibyo bikorwa bituma Abanyarwanda baba abayobozi n'abayoborwa bakomeza gukorana bagamije kugera ku ntego imwe.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko ibikorwa nk'ibyo bihuza abantu bikwiye kongerwa no gushyirwamo ingufu kuko bifasha abantu gusubira mu mateka yabo, bakungurana ibitekerezo, noneho bagafatanyiriza hamwe bagashaka icyabateza imbere buri wese abigizemo uruhare.

Ayo masengesho ngarukakwezi, yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kanama 2019 yitwa National Prayer Breakfast, muri Mutarama ategurwa ku rwego rw'igihugu.

Mrs. Grace Nelson wari uhagarariye the Sisters
Mrs. Grace Nelson wari uhagarariye the Sisters' delegation yagajeje ijambo ku bitabiriye ayo masengesho


Iburasirazuba: Bagiye gukora ubukangurambaga bwo kurandura Rwiziringa ifatwa nk'ikiyobyabwenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Guverineri Mufulukye n
Guverineri Mufulukye n'abandi bayobozi bareba igiti cya Rwiziringa bemeza ko ari ikiyobyabwenge gikwiye kurandurwa

Mutesa David umuturage w'umudugudu wa Nyagatare ya gatatu akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare avuga ko Rwiziringa ari igiti kibi cyane kandi abana bakunda kurya imbuto zacyo bakarwara.

Ati “Rwiziringa iboneka ahantu henshi kandi hari ababyeyi bamwe batayizi, jye ubwanjye maze kubona abana mu bitaro hano inshuro zirenze enye. Barya imbuto babeshywa kugira ubwenge, si ikiyobyabwenge bagura ni ikimera ahantu hose.”

Mutesa David yifuza ko hakorwa ubukangurambaga bwo kurandura igiti cya Rwiziringa kuko giteye inkeke mu bana.

Agira ati “Byibura guhera ku bayobozi b'amasibo n'imidugudu buri wese agahiga Rwiziringa ikarandurwa kandi kikarandurwa hakiri kare kuko iyo kimaze kuma iyo gituritse ziriya mbuto zisa n'izibibwe zikongera zikamera.”

Iki ni cyo cyatsi bita Rwiziringa. Uriye imbuto zacyo amera nk
Iki ni cyo cyatsi bita Rwiziringa. Uriye imbuto zacyo amera nk'uwafashe ikiyobyabwenge

Mufulukye Fred, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga bwo kurwanya rwiziringa nk'uko barwanya ibindi biyobyabwenge.

By'umwihariko ubwa Rwiziringa bukaba bugiye guhera mu mashuri cyane ko abanyeshuri aribo bayikoresha cyane bashaka ubwenge.

Ati “Dukangurire ibigo by'amashuri kuko kenshi bikunze kugaragara mu bigo by'amashuri, icyo twakwizeza abaturage bacu ni uko Rwiziringa tuza kuyihagurukira tukayirwanya nk'uko turwanya ibindi biyobyabwenge.”

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo abana batangiye kugera mu bitaro bya Nyagatare.

Uko kwezi kwarangiye abana 13 ari bo bagejejwe mu bitaro bose bakaba baravuwe barataha.

Dr. Munyemana Ernest umuyobozi w'ibitaro bya Nyagatare avuga ko abariye imbuto za Rwiziringa barangwa n'umuriro mwinshi bakayoba ubwenge.

Nyamara ariko ngo Rwiziringa n'ubwo ari ikiyobyabwenge ngo imbuto zayo iyo zinyujijwe mu ruganda zivamo umuti uvura ububabare.


AS Kigali yaguye miswi na KMC mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Sports

Ni umukino watangiye i Saa Cyenda zuzuye aho amakipe yombi yakinnye uyu mukino abura abakinnyi benshi, aho AS Kigali yaburaga abakinnyi batandatu naho KMC ibura abakinnyi icyenda.

N'ubwo amakipe yombi yagiye abona amahirwe yo kubona igitego, umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga

AS Kigali

Bate Shamiru
Rusheshangoga Michel
Ishimwe Christian
Bishira Latif
Songayingabo Shaffy
Ntamuhanga Tumaini Tity
Kalisa Rachid
Ssentongo Saifi Farouq
Nsabimana Eric
Cyitegetse Bogarde

KMC

Juma Kaseja
Boniphace Maganga
Abdallah Mfuko
Yussuf Ndikumana
Amos Kadikilo
Ken Mwambangu
Ismael Gambo
Vitalisy Mayanga
Serge Nogues
Salim Aiyee
Hassan Salum Kabunda


  • August 10th 2019 at 10:54

Duhora dusenga dusabira RIB gukorana ubunyangamugayo - Busingye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Minisitiri Busingye asaba RIB kuba maso kugira ngo hatagira abakozi bayo bishora mu byaha birimo ruswa
Minisitiri Busingye asaba RIB kuba maso kugira ngo hatagira abakozi bayo bishora mu byaha birimo ruswa

Atangiza umwiherero w'iminsi itatu urimo gukorwa n'abayobozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha(RIB) ku wa gatanu tariki 09 Kanama 2019, Minisitiri Busingye yabasabye guhoza ijisho ku bakozi b'uru rwego bakiri mu mirimo.

Agira ati "Nka Minisiteri, duhora dusenga Imana dusabira RIB gukorana ubupfura n'ubunyangamugayo(discipline), ariko hari abarenze kuri ayo masengesho bagira imyitwarire mibi".

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot avuga ko mu gihe cy'umwaka umwe n'amezi atatu uru rwego rumaze rushinzwe, abarukorera 28 bamaze gufatirwa mu byaha byiganjemo ruswa.

Muri abo bakoze amakosa ngo harimo 12 birukanywe mu mirimo yabo, abandi bahabwa ibihano bitandukanye.

Abayobozi ba RIB bari mu mwiherero w
Abayobozi ba RIB bari mu mwiherero w'iminsi itatu mu Bugesera

RIB ivuga ko ifite abakozi barenga 900 hirya no hino mu gihugu, ariko ko bakiri bake ugereranyije n'inshingano bafite.

Col Ruhunga akomeza agira ati "Twahitamo kuguma turi bake bafite ubunyangamugayo aho kugira benshi b'abanyamakosa".

Mu mbogamizi RIB yagaragarije Minisitiri w'Ubutabera, harimo icyo kibazo cy'abakozi bake ngo badashobora kubona ibiruhuko bitewe no kutagira abo basimburana, hamwe n'ibikoresho bikiri bike.

Minisitiri Busingye asaba RIB ko umwiherero irimo gukorera mu karere ka Bugesera, yasuzuma impamvu y'ikorwa ry'ibyaha bimwe na bimwe birimo icyo gukuramo inda n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Akomeza yizeza uru rwego ko hazashakwa amikoro kugira ngo RIB igire ubushobozi bwo gukora ubwo bushakashatsi ndetse no gushyira mu bikorwa inshingano zayo.

Kugeza mu kwezi kwa Werurwe k'uyu mwaka wa 2019 (ubwo RIB yari imaze umwaka umwe ishinzwe), RIB ivuga ko yari imaze kugenza ibyaha birenga ibihumbi 39.


Congo yakuyeho Jeton ku bakoresha indangamuntu ku mupaka munini #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

Mu gitondo ku wa gatandatu tariki 10 Kanama 2019 abantu bari benshi ku mupaka munini uzwi nka La Corniche kubera ko bangiwe kwambuka. Ni abantu baturiye imipaka bakoresha indangamuntu mu kwambukiranya imipaka aho bahabwaga ako gapapuro kitwa Jeton bagenderaho.

Kubangira kwambuka byashyizwe mu bikorwa nyuma y'uko mbere yaho tariki ya 09 Kanama 2019 hari hasohotse itangazo rivuga ko ubuyobozi bw'urwego rw'abinjira n'abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakuyeho Jeton ku mupaka wa La Corniche. Iryo tangazo rivuga ko kuva tariki ya 10 Kanama 2019 abashaka Jeton bagomba gukoresha umupaka muto uzwi nka 'Petite barrière'.

Ni bimwe mu byatumye haboneka umuvundo ku mipaka ku bamenyereye kwambukira ku mupaka munini bakoresheje Jeton batari bemerewe kwambuka haba ku ruhande rw'u Rwanda cyangwa ku ruhande rwa Congo.

Ku mupaka muto, ingamba zo gushyira abantu ku murongo zakomeje aho hambukaga bake, abandi bagasubizwa inyuma haba ku ruhande rw'u Rwanda no ku ruhande rwa Congo.

Ku mipaka ihuza Goma na Gisenyi urujya n'uruza rwaragabanutse ugereranyije n'uko byari bisanzwe ukoreshwa n'abantu ibihumbi 55 ku munsi.

Minisitiri w'Ubuzima wa Congo n'uw'u Rwanda baherutse guhurira i Rubavu ku mupaka w'ibihugu byombi baganira ku bijyanye n'urujya n'uruza kuri uwo mupaka. Icyo gihe Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba, yavuze ko abantu bagomba kwirinda ingendo zitari ngombwa ahari icyorezo cya Ebola.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase ubwo aheruka mu karere ka Rubavu yavuze ko abantu bagomba kwirinda icyatuma Ebola igera mu Rwanda kubera ibyo bajya gushaka muri Congo.

Yagize ati “Amagara araseseka ntayorwa, nta mpamvu yo kwiziringa hakurya kwambuka atari ngombwa, nta mpamvu yo guca mu cyuho nka magendu, nta mpamvu abana bacu bajya kwiga hariya hakurya kandi natwe dufite amashuri cyane cyane muri ibi bihe hari ibibazo.”

Ni umwanzuro ushobora kutorohera abatuye mu mijyi ya Gisenyi na Goma bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu gihe basabwe kugabanya ingendo bakora kandi benshi bari batunzwe n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka harimo n'imirimo.

Mu mujyi wa Gisenyi, ku munsi habagwa inka zibarirwa hagati ya 50 na 60 kandi 80% zicuruzwa mu mujyi wa Goma, ikilo kigurishwa ibihumbi bitatu by'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe umupaka iyo ufunzwe ikiguzi cy'inyama ku kilo kigera munsi y'amafaranga igihumbi.

Ubucuruzi bw'imboga, amafi, imbuto n'ibindi bicuruzwa bikunzwe mu mujyi wa Goma bikurwa mu mujyi wa Gisenyi na bwo bugerwaho n'ingaruka mu gihe habayeho ingorane mu kwambuka umupaka.

Iri ni itangazo ryatanzwe n'uruhande rwa Congo rivuga ko kwambukira kuri Jeton ku mupaka munini byahagaze


Igikorwa cyo gutaha Kigali Arena mu mafoto 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor


Ni inyubako ya mbere mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba, ikaba mu icumi za mbere muri Afurika. Yubatswe neza kandi vuba kuko ibikorwa byo kuyubaka bimaze amezi atandatu gusa.

Niba utarabashije kuba mu bantu 10,000 bakwira muri iyi nyubako ubwo yatahwaga ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, umunyamakuru ufotora wacu Muzogeye Plaisir, arakugezaho ibi birori nk'uwari uhari mu mafoto 30 twaguhitiyemo.


Urubyiruko nirukoreshe Kigali Arena ruzavemo ibihangange – Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

Mu ijambo rye yavuze afungura iyi nyubako, Perezida Kagame yibanze ku gushimira abagize uruhare kugira ngo iyi ntambwe iterwe, kuva ku gitekerezo kugeza inzu itashywe.

Perezida Kagame yatangiye ashimira abubatse iyi nzu, uburyo bagaragaje ubuhanga mu kubaka ibintu bidasanzwe, byiza kandi mu gihe gito.

Yavuze ko sosiyete Summa yo muri Turikiya, ikwiye kubera urugero n'abandi.

Ati “Ubwo natwe tuziga gukora neza, vuba kandi ibintu binoze. Abubatse hano, batwaye igihe gito, bakoresheje Abanyarwanda, umubare ungana nka 70% by'abakoze hano, abandi 30% ni abafatanyije n'Abanyarwanda kubera ubumenyi bafite ... Nubwo byatwaye igihe gito, ntabwo byagabanyije ubuziranenge bw'ibyo mureba hano.”

Perezida Kagame yashimiye kandi Abanyarwanda biturutse ku ngengo y'imari yayubatse kuko yaturutse mu bikorwa byabo.

Mu bandi yashimiye harimo Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors hamwe n'abandi bagize uruhare kugira ngo Basketball itere imbere muri Afurika.

Yagize ati “Hari ab'ingenzi nshaka gushimira. Hari umugabo witwa Masai Ujiri, ni Perezida wa Toronto Raptors. Yazanye igitekerezo cyo kubaka uyu mukino w'amaboko wa Basketball, kuwukuza, kuwuteza imbere, muri Afurika afatanyije n'undi witwa Amadou Fall afatanyije na Komiseri wa NBA, Adam Silver, bafite Porogaramu yitwa Giants of Africa.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ijambo ‘Giants' risobanura ‘ibihangange' avuga ko kuba u Rwanda rubasha kuzuza igikorwa nka Kigali Arena bivuze ko ari igihugu cy'igihangange. Ibyo bivuze ko n'abazayikoresha bagomba kuyikoresha bakazavamo ibihangange.

Ati “Kwitwara nk'ibihangange bituruka mu bikorwa, ntabwo ari uko ungana gusa cyangwa uko ukora, iyo ugaragara nk'igihangange, ugakora nk'igihangange uba cyo.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi nyubako itubatswe ngo ibe igikorwa nyaburanga gisa neza abantu bazajya basura bakishima, ahubwo ko yubatswe kugira ngo ibihangange by'u Rwanda na Afurika bijye bihitoreza binahakirire imikino.

Kuri uyu munsi kandi, shampiyona ya basketball igeze muri Playoffs yakomereje muri Kigali Arena. Mu bakobwa, The Hoops yakinnye na APR naho mu bagabo REG icakirana na Patriots.

Kigali Arena ni inyubako ya mbere y'imikino muri Afurika y'Iburasirazuba, ikaba mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatse kimwe na Dakar Arena yo muri Senegal, na yo yubatswe n'iyi sosiyete y'abanya Turikiya, bigatandukanira ku mubare zakira kuko Kigali Arena yakira abantu 10,000 mu gihe Dakar Arena yakira abantu 15,000.


Kate Bashabe yagaragaje ko ari umufana ukomeye wa Liverpool #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Kate Bashabe mu iduka ry
Kate Bashabe mu iduka ry'ikipe ya Liverpool

Kate Bashabe uri mu rugendo mu Bwongereza, yifotoreje mu iduka ry'imyenda y'ikipe ya Liverpool yandika kuri Instagram ye ko arimo agura umwenda aza kwambara ubwo aba areba umukino wa Liverpool na Norwich ubera Unfiled ku kibuga cya Liverpool.

Mu nteruro ngufiya yanditse munsi y'ifoto yifotoje agura umupira w'ikipe, yagize ati “Guhahira umukino wa nijoro, Ikipe y'umutuku mureke ndebe ibiganza byanyu”.

Kate Bashabe aha yari muri Restaurant yo mu mujyi wa Liverpool
Kate Bashabe aha yari muri Restaurant yo mu mujyi wa Liverpool

Mu masaha yari yabanje, Kate Bashabe yari yashyize hanze ifoto yicaye muri restaurant yo mu mujyi wa Liverpool, asa n'uri kwiruhukira.

Umukino Kate Bashabe ashaka kureba, ni umukino wa mbere wa shampiyona y'u Bwongereza uhuza Liverpool na Norwich, ukaba ari umukino witezweho kurebwa n'abakunzi benshi mu Bwongereza ndetse n'ahandi hatandukanye ku isi mu bakunda Liverpool.

Nyuma yo kugura umwambaro w'iyo kipe, Kate Bashabe yagaragaye ari ku kibuga umukino wabereyeho yambaye umupira wa Liverpool ndetse afana cyane iyo kipe.

Ni umukino warangiye utanze ibyishimo ku bafana ba Liverpool kuko yabashije gutsinda Norwich City ibitego bine kuri kimwe (4-1).


Perezida Kagame ntiyumva ukuntu ibicuruzwa byoroherezwa kugenda kurusha abantu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

Yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki 09 Kanama 2019 mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga y'iminsi ibiri ihuza abashoramari bo muri Afurika ndetse n'abaturutse ku yindi migabane, ikaba igamije ko abayitabiriye bahanahana ubunararibonye mu rwego rwo kunoza imikorere hagamijwe iterambere.

Iyo nama yateguwe n'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF) yahawe izina rya ‘Golden Business Forum', yitabiriwe n'abantu 700 baturutse mu bihugu 23 ikaba ibaye ubwa mbere ariko bikaba byemejwe ko igiye kuba ngarukamwaka kubera umusaruro bayitegerejeho.

Perezida Kagame yavuze ko bigoye kumva uko ibicuruzwa ari byo byoroherezwa kugenda mu bihugu ariko byagera ku bantu bikagorana.

Ati “Ni gute twakoroshya uko ibicuruzwa bigenda mu bihugu ariko ntitworoshye urujya n'uruza rw'abantu muri Afurika? Tugomba kumenya ko n'ubwo hari inzitizi mu kugenda kw'abantu cyangwa kubona viza, abantu ntibigeze bareka kugenda, banyura ku mipaka wabaha viza cyangwa utayibaha”.

Ati “Akenshi abo bantu baba ari abavandimwe, batandukanyijwe gusa n'icyitwa umupaka hagati y'ibihugu. Ni ubushake bwacu rero nk'abayobozi cyane cyane abayobozi mu rwego rwa politiki kugira ngo tubyoroshye, cyane ko twese tubyungukiramo nta wusigaye”.

Akomeza avuga ko koroshya na none isoko ry'uburyo bwo gutwara abantu mu ndege muri Afurika, bizakuraho imbogamizi ibigo nyafurika by'indege byahuraga na zo, ibyo ngo bikazatuma ubukungu bwa Afurika buzamuka kurushaho.

Perezida Kagame kandi yashimiye PSF kuba yarateguye iyo nama, ndetse anemera ko azajya ayitabira igihe cyose.

Ati “Ndashimira PSF kuba yarateguye iyi nama nkanasaba ko yahoraho, kandi kuva umuyobozi wa PSF yayintumiramo, niyemeje kuzajya nyitabira igihe cyose izaba. Kuyitabira nkazabikora naba nkiri Umukuru w'igihugu cyangwa ntakiri we, ubutumire bupfa kuzaba buhari”.

Yakomeje ashimira n'abandi bose bayitabiriye baturutse hirya no hino ku isi, by'umwihariko Abashinwa bayitabiriye ari benshi.

Umuryango w'Abibumbye utangaza ko Afurika izaba ifite miliyari imwe na miliyoni 100 by'abantu bakiri bato bari mu myaka yo gukora muri 2034, kandi ko mu myaka 10 iri imbere imijyi ya Afurika izaba ituwe n'abantu bagera kuri miliyoni 187, bityo ko ari ngombwa ko boroherezwa gukora bizinesi hagati y'ibihugu by'uwo mugabane kugira ngo utere imbere.


Ubukene butuma bamwe mu bahanzi batazamuka ngo batere imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor

‘Gukubitwa' nk'uko babikoresha mu mvugo yabo bashaka kuvuga ubukene, ni kimwe mu byo abahanzi bakunze guhurizaho gituma batazamuka ngo biteze imbere bakoresheje impano bafite.

Bamwe mu bahanzi bakizamuka barimo Munyurangabo Steven uzwi nka Siti True Karigombe, Ngabo Richard uzwi nka Kade, Dusenge Eric uzwi ku izina rya Alto ndetse na Kivumbi King, baganiriye na Kigali Today bagaruka kuri byinshi mu bibagora.

1. Igishoro

Benshi mu rubyiruko, bavuga ko igishoro mu gukora Bizinesi ari ikibazo. Si mu muziki gusa ibi biri hose. Aba bahanzi bavuga ko umuziki na wo usaba amafaranga menshi, cyane ko iyo ugitangira nta nyungu uba uratangira kukubyarira. Bavuze ko gukora indirimbo y'amajwi gusa “Audio” bibatwara nibura amafaranga ibihumbi ijana (100.000Frw), naho waba ushaka kuyikorana n'amashusho bikaba byagera ku bihumbi Magana atanu (500.000Frw).

Kade wamenyekanye ku ndirimbo yise Sofia
Kade wamenyekanye ku ndirimbo yise Sofia

Aha kandi umuhanzi aba akeneye no kwimenyekanisha, agahangana n'abandi asanze ku isoko, bamaze kumenyekana, ndetse no kugira umufasha mu bikorwa bye (manager), ibi byose bikaba ari amafaranga. Ibi byose ngo bituma hari n'ubwo umuntu yaba afite impano, akora indirimbo imwe ubundi akarangiriza aho.

2. Kumenya ko umuhanzi afite impano koko

Bamwe mu bahanzi babijemo vuba, babikora bagamije kwigana abo babonye babikoze bagakundwa, nyamara muri bo nta mpano bifitemo. Aba, usanga bakora gusa kugira ngo bitwe aba Stars (ibyamamare), ariko mu byo bakora nta kintu gifatika kirimo.

Alto aherutse gusinyana amasezerano na Empire Records
Alto aherutse gusinyana amasezerano na Empire Records

Iki kibazo kiri mu rubyiruko cyane, ndetse gishobora kuzabyara ibindi bibazo kuko hari n'abata amashuri ngo bagiye kuba aba stars, ahubwo bikarangira basa n'aho babaye inzererezi. Hari n'umuntu ukora indirimbo imwe gusa, itaranamenyekana mu bantu, akumva ko yabaye umu Star, agashaka kumenyekana kurusha ibikorwa bye. Mu gihe umuntu akoze umuziki ashaka kumenyekana gusa, nta mpano afite, ntaho bishobora kumugeza.

3. Kumenya kubyaza umuziki amafaranga

Iyo ushaka gukora umuziki nk'uzakubyarira amafaranga, uwufataho igihe, ukareba ubwoko bw'umuziki, ibiwukubiyemo (Content), isoko rya muzika rikenewe, n'ibindi. Bavuga ko hakiri ikibazo mu gukora indirimbo ku buryo bw'umwuga, kubanza kwiga no kwitondera indirimbo umuhanzi agiye gukora ku buryo koko izacuruza.

Kivumbi King kuri ubu ufite indirimbo nshya yise Locate
Kivumbi King kuri ubu ufite indirimbo nshya yise Locate

Hari umuhanzi ubyuka mu gitondo atazi n'amagambo y'indirimbo ari buririmbe, ariko bikagera nimugoroba indirimbo yarangije no kuyikora muri studio. Bavuga ko imikorere nk'iyo ntaho yageza umuhanzi.

Hashingiwe no ku bibazo byo kugira umujyanama (management) byavuzwe haruguru, biragoye ko umuhanzi ukizamuka we ubwe amenya aho yacuruza ibihangano bye. Ategereza gusa ko indirimbo ye izacurangwa ku maradiyo abantu bakayimenya, nyuma yagira amahirwe, hakaba abamuhamagara bakamuha amafaranga ngo abakorere nk'ibitaramo.

Abahanzi bakizamuka bavuga kandi ko benshi mu banyamakuru na bo bakunda kwibanda ku bahanzi bamaze kwamamara, ariko abahanzi bakizamuka ntibahabwe umwanya uhagije kugira ngo na bo bamenyekane, n'ubwo bavuga ko byatangiye guhinduka, mu gihe umuhanzi yakoze indirimbo nziza.

Siti True Karigombe ukora injyana ya Hip Hop
Siti True Karigombe ukora injyana ya Hip Hop

Ikindi kibazo aba bahanzi bagarutseho ni ugukora umuziki uzakundwa ku rwego mpuzamahanga. Usanga indirimbo nyinshi z'abanyarwanda, zicurangwa mu Rwanda gusa.

4. Ibiyobyabwenge

Hari abakitiranya kuba umu Star no gukoresha ibiyobyabwenge. Hari utangira umuziki akumva ko agomba guhita anywa urumogi, itabi, inzoga, yigana uwo azi wabikoze atyo. Bamwe mu bahanzi bamenyekanye mu myaka yashize, kuri ubu batagisohora ibihangano kubera gusarikwa n'ibiyobyabwenge. Ibi bibera imbogamizi abahanzi bakizamuka, kuko batakarizwa icyizere, abantu babona umuhanzi, bakamubonamo ibiyobyabwenge bitewe n'uko hari uwo bazi wakoze umuziki nk'uwo byasaritse.

N'ubwo ngo harimo ibi bibazo ariko, aba bahanzi bavuga ko mu bahanzi bato harimo impano nyinshi, zigenda zigaragara buri munsi, aho bafite intego yo gukora bakagera kure, aho bakuru babo batageze.


Meddy yateye utwatsi ibyo kuba afite ‘Fiancée' #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

By Editor
Umuhanzi Ngabo Medard muri studio za KT Radio mu mpera za 2018
Umuhanzi Ngabo Medard muri studio za KT Radio mu mpera za 2018

Ibi bije bikurikira amakuru amaze iminsi azenguruka, avuga ko uyu muhanzi Nyarwanda ubarizwa Dallas muri Leta ya Texas yaba yarambitse impeta y'urudashira amusaba kuzibanira akaramata uyu mukunzi we ukomoka muri Ethiopia.

Uyu muhanzi ufite indirimbo iri kubica bigacika yitwa All Night, yasobanuye ibi mu kiganiro yakoranye na BBC, asobanura ibijyanye n'igitaramo afite i Bujumbura mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Nta Fiancee ndabona. Mimi ni umukunzi bisanzwe. Abantu bakomeje gukwirakwiza ibihuha by'uko ari twitegura kurushinga nyamara si ko bimeze. Wenda Imana nibishaka azambera fiancée.”

Meddy uzwi kandi mu ndirimbo yarebwe cyane kurusha izindi zose yakoze yitwa Slowly, yaje mu Rwanda avuye muri Amerika mu Kuboza 2018, ari kumwe n'umukunzi we maze bishimisha abakunzi b'uyu muhanzi cyane.

Meddy, mama we n
Meddy, mama we n'umukunzi we bari kwishimana kuri Noheli y'umwaka ushize

Kuri Noheli y'umwaka ushize, uyu mukunzi wa Meddy uzwi kandi ku gahimbano ka Mimi, yagaragaye ari kumwe n'umubyeyi wa Meddy bashyikiranye cyane, mu rugo aho atuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Remera.

Aba bombi bakunze kugaragara bagirana ibihe byiza kurusha ibindi ku micanga haba muri Amerika ndetse no muri Mexique, bigatuma benshi batekerezako baba benda kurushinga.

Muri iki kiganiro kandi, Meddy yabwiye itangazamakuru ko atekereza ibyo kujya akora igitaramo buri mwaka mu Rwanda, gusa ngo akaba akinoza uwo mushinga.

Meddy yakunze kuza ku isonga ry'abahanzi bakunzwe kurusha abandi kuva yatangira kwamamara mu Rwanda mu 2010 n'indirimbo ze zambere nk'amayobera. Ubwo yimukiraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu muhanzi yakomeje kwamamara atari mu Rwanda gusa, ahubwo ari n'ahandi mu karere.


❌