WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayKigali Today

Ihohoterwa ryangiza ubwonko bw'uwarikorewe - Impuguke #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Aziza Aziz-Suleyman, umuyobozi w
Aziza Aziz-Suleyman, umuyobozi w'umushinga (SDC) ukurikirana iby'ihohoterwa mu Rwanda, u Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Ibyo ngo biterwa ahanini n'uko ari ihohoterwa rikorerwa mu mubiri, bigatuma ahora atekereza ku byamubayeho, agahorana ubwoba bityo ibyo yari asanzwe akora ukabona arabihagaritse ndetse na we ubwe ntiyongere kwiyitaho nk'uko byari bisanzwe ari yo mpamvu buri wese asabwa kurirwanya.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango (MIGEPROF), Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko ihohoterwa rigira ingaruka nyinshi ku warikorewe kuko hari byinshi bihinduka mu mubiri we.

Agira ati “Iyo umuntu yahohotewe agira ibibazo by'imbamutima, ntabwo yongera kumva ko ari umuntu, akenshi niba yanigaga arabihagarika. Niba hari n'ibindi yakoraga bimufasha mu buzima ntabasha kubikomeza kuko aba yakorewe icyaha cyo mu mubiri gituma atongera gutekereza ibindi”.

“Iyo rikorewe umwana w'umukobwa cyangwa umugore, ntiyongera kugira ubuzima yari afite. Ni icyaha kigira ingaruka zikomeye ku muryango kuko bishobora kuvamo gutandukana kw'abashakanye bigatuma abana batabona uburere bukwiye, ni ikibazo twese tugomba kurwanya”.

Dr Yvonne Kayiteshonga, umuyobozi w'ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y'Ubuzima, we avuga ko ihohoterwa riri mu bitera ihungana ari ryo ritera uwarikorewe kugira imyitwarire idasanzwe.

Umutoni Gatsinzi Nadine, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF
Umutoni Gatsinzi Nadine, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF

Ati “Ihungabana rikazwa n'ibindi bibazo umuntu abana na byo mu buzima igihe kirekire nka SIDA, diyabete n'izindi ndwara zidakira. Ikindi cyongera ubukana ihungabana ni ihohoterwa ririmo ibikorwa by'ubugome umuntu yagiriwe, akarikizwa no kubana n'abantu bamwumva bakamwitaho”.

Iby'ihohoterwa byagarutsweho mu nama y'iminsi itatu ibera Kigali yatangiye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019, ikaba yahuje inzego zitandukanye zaba iza Leta n'izabikorera bo mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, u Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagamije kureba uko ihohoterwa muri rusange ryahashywa.

Umuyobozi w'umushinga (SDC) ukurikirana iby'ihohoterwa muri ibyo bihugu uko ari bitatu, Aziza Aziz-Suleyman, avuga ko ihohoterwa rigihari ari yo mpamvu y'inama zo kurikumira.

Ati “Mu Rwanda habye ibibazo by'ihohoterwa rikabije kubera Jenoside ariko ubu hari intambwe yatewe mu kurikumira ku buryo n'abandi bahafatira urugero rwiza. Muri RDC ho n'ubu riracyahari kubera intambara zihahora kimwe n'ubwumvikane buke bwaje mu Barundi muri 2015 na ho habaye ihohoterwa ari yo mpamvu duhura ngo turebe uko twarirwanya”.

Impuguke mu by'ihohoterwa zivuga ko ritagira ingaruka ku wo ryakorewe gusa ahubwo ko ari ikibazo kuri sosiyete yose irimo abahohotewe.


U Rwanda rugiye kwakira ibihugu bitandatu mu isiganwa ry'amagare #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Ni amasiganwa yateguwe n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) ifatanyije na Comité National Olympique et Sportif du Rwanda (CNOSR).

Ni irushanwa rizahuza abakinnyi bakiri bato
Ni irushanwa rizahuza abakinnyi bakiri bato

Aya masiganwa abiri azitabirwa n'amakipe y'abahungu n'abakobwa aturutse mu bihugu bitandatu byo muri Afurika ari byo Burkina Faso, Burundi, Cote d'Ivoire, Niger, RDC n'u Rwanda.

Amasiganwa yombi azaba bazenguruka mu bice bya Kimihurura aho bazahagurukira bakanasoreza kuri Rwanda Revenue banyuze Kimihurura MU MYEMBE – ECOLE INTERNATIONALE – OGOPOGO – Sundowner – KU KABINDI – NIDA (Umushinga w'indangamuntu)

Abakobwa bazahaguruka Saa mbiri za mu gitondo bazenguruke inshuro 10 ku ntera y'ibirometero 55, naho abahugu bahaguruke Saa ine bazenguruke inshuro 15 ku ntera y'ibirometero 80.

Aimable Bayingana uyobora FERWACY ni nawe uyobora Union Francophone de Cyclisme
Aimable Bayingana uyobora FERWACY ni nawe uyobora Union Francophone de Cyclisme

Aya niyo masiganwa ya mbere mu mateka ateguwe na Union Francophone de Cyclisme ubu iyoborwa na Bayingana Aimable usanzwe unayobora Ferwacy, akaba yaratewe inkunga n'umuryango w'aba maires (mayors) b'imijyi yo mu bihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa binyuze muri CNOSR.


Abiga guteka i Nyanza ntibazongera gushakira kure aho bimenyereza umwuga #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Akimana i (Buryo) yize amashanyarazi arko ubu ari kwiga guteka
Akimana i (Buryo) yize amashanyarazi arko ubu ari kwiga guteka

Bavuga ko mbere byabagoraga bajya kuhashakisha kure dore ko Akarere ka Nyanza nta mahoteri ahagije kagira.

Iryo shuri rimaze imyaka itatu ritangiye kwigisha guteka, ryakira abanyeshuri barangije Kaminuza bakabura akazi n'abarangije ayisumbuye mu yandi mashami.

Akimana Rugamba Claudine w'imyaka 28 yarangije amashuri yisumbuye mu gukora amashanyarazi ariko abona bitamuha umusaruro ahitamo kongera kwiga noneho ibijyanye no guteka.

Agira ati, “Nararangije sinabona uko niga Kaminuza, cyakora ubu nimara kurangiza nzakora muri Hotel nziza kuko umwuga ari ikintu gikenewe cyane, hanze aha nintabona n'akazi nshobora kwikorera amandazi nkayagemura”

Usibye kwiga ubumenyi kandi Ikigo Rera Umwana Centre kimaze gufungura Bare na Resitora bizafasha abanyeshuri imenyereza mwuga.

Iyi Bare na Resitora bikaba byuzuye mu gihe abanyeshuri n'ubuyobozi bw'ikigo bagaragazaga ikibazo cyo kujya gushaka aho gukorera imenyereza mwuga, bikagorana cyangwa n'ahabonetse ntibahavane ubumenyi buhagije.

Abarangije kaminuza bakabura akazi na bo Ishuri rirabakira
Abarangije kaminuza bakabura akazi na bo Ishuri rirabakira

Irakoze Agnes wize ibyijyanye n'ubukungu n'ubuvanganzo, na mugenzi we bigana bafite icyizere cyo gukorera ahantu hazatuma bamenya neza guteka kinyamwuga.

Agira ati, “Wasangaga kubona aho ukorera imenyereza mwuga bigorana bigasaba ndetse kwiyambaza abakomeye, ariko ubu niamahirwe kuri twe na barumuna bacu bazaza kwiga hano”.

Umuyobozi wa “Rera Umwana Centre” Marie Claire Wisnhower (soma Wizenihoveri) avuga ko nyuma y'uko ikigo cy'igihugu gishinzwe amashuri y'Ubumenyi ngiro WDA gisabiye ibigo byigisha ubumenyi ngiro kwishyiriraho aho gukorera imenyereza mwuga bashatse ubushobozi bashyiraho Bare na Resitora.

Usibye kuba bizabinjiriza amafaranga kuko bazanacuruza, ngo ni igisubizo ku banyeshuri basanzwe bagorwa no kujya gushaka aho bimeneyereza umwuga.

Agira ati, “Twasabwaga kujya gushakira umwana aho yimeneyereza umwuga, tukanategekwa kujya tujya kumusura ariko ubu resitora na Bare byacu bizatuma bakorera hafi kandi tubakurikirane neza”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuka ko nk'Akarere gafite ubukerarugendo bushingiye ku muco bagiye kubona aho bakirira abashyitsi kuko nta mahoteri menshi ahari.

Ntazinda avuga ko rera Umwana centre izafasha kwakira abasura amateka ya Nyanza
Ntazinda avuga ko rera Umwana centre izafasha kwakira abasura amateka ya Nyanza

Cyakora akabasaba gukora kinyamwuga, kugirango bigaragaze mu ruhando rw'abatanga serivisi nk'izabo.

Ku bijyanye no kuba Akarere ka Nyanza kakigaragaramo abana bafite ikibazo cy'imirire mibi, ngo ishuri “Rera Mwana Centre” rizitabazwa mu gukora imfashanyigisho zakwifashishwa mu kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye.

Agira ati, “Ndatekereza ko izaba ari Resitora na Bare byo ku rwego rwiza ku buryo abantu bazajya baza hano bategereje kwakirwa n'ababigize umwuga koko, nta gucapacapa”.

“Rera Umwana Centre” rije ari irya kabiri mu Ntara y'Amjayepfo ryigisha guteka, rikaba ritanga impamyabumenyi zemewe na WDA.

Rikaba ryakira abarangije amasomo ya kaminuza n'amashuri yisumbuye mu yandi mashami bifuza kwiga guteka, bakiga amezi 12 ndetse abanyeshuri biga amezi ane muri gahunda ya NEP Kora wigire.

Rera Umwana Bar Resto yahise ifungura imiryango
Rera Umwana Bar Resto yahise ifungura imiryango

Urwibutso rwa Kinigi rushyinguyemo imibiri 136 y'Abatutsi bishwe mbere ya 1994 #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kinigi
Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kinigi

Abazi neza amateka ya Jenoside muri ako gace, n'abayanyuzemo bemeza ko Abatutsi batangiye kwicwa mu mwaka wa 1991, babaziza kuba ibyitso by'inkotanyi.

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace kuri iki cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2019, Rwasibo Jean Pierre, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Musanze, yavuze ko ako gace kari muri tumwe twatangirijwemo igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko ubwo bwicanyi bwatewe n'ubuyobozi bubi bwaranze iyahoze ari Komini Kinigi, burangajwe imbere na Burugumesitiri Gasana.

Ati “Uru ni uwributso rw'umwihariko, nta mututsi numwe ushyinguye hano wishwe muri 1994, bose bishwe mbere yaho, hari Burugumesitiri Gasana, yari umuntu wanga Abatutsi cyane, rimwe na rimwe bavugaga ko yabyawe n'umuntu w'Umututsi, kugira ngo agaragaze ko atabyawe nawe, niwe wabarimbuye cyane”.

Rwasibo avuga ko umututsi wa mbere yishwe mu mwaka wa 1991, afunguwe n'Inkotanyi mu bari bafungiye muri Gereza ya Ruhengeri bafatwaga nk'ibyitso.

Avuga ko yishwe n'abagore nyuma yuko Interahamwe zari zamusuzuguye kubera ko yari afite igihagararo gito, zimushumuriza abagore bamwicisha amabuye.

Ati “Umututsi wa mbere yishwe ku itariki 26 Mutarama 1991, yirwaga Bagayindiro Ndagijimana Samuel, yari umugabo mugufi, muto muto,yari mugufi cyane.

Yari amaze gufungurwa mu byitso by'Inkotanyi, ajya kwa Muramu we ahitwaga muri IDR, Interahamwe zanga kumwica kuko yari muto, ngo ntibashaka gukoresha intoki zabo ku muntu muto nk'uwo, bamushumuriza abagore ngo abe ari bo bamwica”.

Akomeza agira ati “Abagore bamuteraniyeho bamwicisha amabuye kugeza ashizemo umwuka”.

Abagore bo mu murenge wa Kinigi baganiye na Kigali Today, bavuga ko batewe ipfuwe n'abagore babaye ibigwari bica inzirakarengane.

Bavuga ko ayo ari amahano akabije ku bantu b'abagore, aho bemeza ko bitandukanyije n'abo bicanyi, ubu bakaba baramaze gufata ingamba zo kurwanya uwariwe wese wabazanamo amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyirazibanje Winifrida ati “Kuba bariya bagore barishe uriya mututsi Bagayindiro, natwe baduteje umwanda mubi mu bagore b'abakecuru, kuba umugore yafata ibuye nk'iri akaritura ku mugabo byaduteye ipfunwe, byaratubabaje cyane na n'ubu tunakibabaye, ubu rero twamaze guhindura amateka ,umuntu anabonye umuntu umeze gutyo yatangira amakuru ku gihe bagashoka bamushikiye”.

Nyiramaherezo ati “Kuba abagore baratangije ubwicanyi inaha, byaratubabaje cyane, natwe nubwo turi abagore ariko kugira ngo umugore nya mugore ahangare guteza Jenoside byaratubabaje Pe.

Turi gufata ingamba yo kugenda duhanana nkatwe abagore, ku buryo nta mugore uzongera kugira umujinya nk'uwo mu mutima, ntabwo bizongera kubaho byararangiye byararangiye, Jenoside twarayanze ntabwo izongera kubaho ukundi”.

Mu gihe ubuyobozi bwa Ibuka busaba ubuyobozi bw'akarere ka Musanze n'ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru gushyira ibimenyetso Ndangamateka n'urwibutso rw'icyitegererezo mu murenge wa Kinigi nk'ahantu hanyura umubare munini w aba Mukerarugendo bagana intara y'Amajyaruguru basura pariki y'Ibirunga.

Ni icyifuzo cyakiriwe neza na Gatabazi JMV, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, avuga ko hagiye kwigwa uburyo mu murenge wa Kinigi hashyirwa urwibutso nk'ahantu hafite amateka yihariye.

Guverineri Gatabazi kandi asaba abaturage kwigira ku mateka ya Jenoside, birinda uwariwe wese waza abashora mu macakubiri, abasaba kugendana na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ababyeyi batoza abana babo imico myiza y'urukundo.


Wari uzi ko Imbuto z'ipapayi zifasha mu kurwanya inzoka zo mu nda? Sobanukirwa ibyiza by'ipapayi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Ni urubuto usangamo ubutare bwa fibres, calcium, phosphore, fer, papaïne ,thiamine, niacine, n'izindi vitamine. Ibyo byose bituma amara akora neza ndetse n'umubiri muri rusange ugakora neza. Nk'uko tubikesha urubuga www.objectifsante.mu , kurya urwo rubuto bifite akamaro kanini.

1. Ipayayi ni isoko nziza y'ubutare butandukanye ndetse na za vitamine

Ipapayi ikungahaye kuri vitamine A, vitamine C na B, ndetse na magnésium. Vitamine A na C zikize ku byitwa antioxydants , ibyo bivuze ko ipapayi yabaganya indwara nyinshi nka za kanseri n'indwara z'umutima.

2. Ipapayi igabanya ingano y'ibinure mu mubiri

Ipapayi ibuza ibinure gufata ku mitsi itembereza amaraso, ibyo bigatuma habaho itembera ryiza ry'amaraso, bikarinda ibibazo byo gufatwa n'indwara y'umutima bitunguranye cyangwa no guturika imitsi yo mu mutwe.

3. Ipapayi ituma igogora rigenda neza kuko igira fibres nyinshi

Kugira ngo amara akore neza, ndetse umuntu anirinde impatwe (constipation), ni ngombwa ko arya ibintu bikize kuri fibres. Ipapaye ni nziza mu gukemura ibyo bibazo kuko ikungahaye kuri fibres.

4. Ipapayi irinda kubyimbirwa kubera za ‘enzymes' zihariye igira

Ipapayi igira ibyitwa enzymes zihariye ari zo ‘chymopapaïne na papaïne', izo zifasha umubiri kwinjiza za poroteyine bikawufasha mu kutabyimbirwa.

5. Ipapayi yongerera umubiri ubudahangarwa

Vitamine A na C ziba mu ipapayi zongerera umubiri imbaraga ndetse n'ubudahangarwa, bityo bikawufasha kurwanya indwara zimwe na zimwe.

6. Ipapayi yafasha mu kurwanya kanseri

Ipapayi igira ibyitwa antioxydants byinshi bituma yafasha mu kurwanya kanseri. Ipapayi iri kumwe n'icyayi cy'icyatsi kibisi (thé vert), yagabanya ibyago byo kurwara kanseri ifata imyanya y'ibanga y'abagabo.Ipapayi kandi irwanya kanseri y'amaraso ndetse na kanseri y'urura runini.

7. Ipapayi irinda ubuhumyi

Kubera ibyitwa ‘bêta-carotène' na Vitamine A biba mu ipapayi bifasha umuntu kureba neza kandi bikamurinda ubuhumyi .Ubushakashatsi bwatangajwe muri ‘Archives of Ophtalmology' bwagaragaje ko kurya imbuto byarinda ubuhumyi buzanwa no gusaza. Kugira ngo umuntu abwirinde, akaba agomba kurya ubwoko butatu bw'imbuto nibura, muri izo eshatu rero, umuntu yagombye gushyiramo ipapayi kubera intungamubiri ifite.

8. Ipapayi irinda amaraso kwipfundika mu mitsi

Iyo amaraso yipfunditse mu mitsi, abuza amaraso gutembera uko bikwiye. Hari ubwo ayo maraso yipfunditse mu mitsi akora utuntu tumeze nk'utubuye, tukaba twagenda tukagera ku mutima cyangwa ku bwonko, bikaba byatuma umuntu aturika imitsi yo mu mutwe.

9. Ipapayi igabanya umuhangayiko (stress)

Ipapayi igira uburyohe ku bayikunda ariko uyiriye yumva yijuse kandi aguwe neza . Ikindi kandi Vitamine C iba mu ipapayi igabanya umuhangayiko umuntu akagubwa neza.

10. Ipapayi ni nziza ku ruhu rw'umuntu

Ipapayi yifashishwa mu gukora amavuta n'amasabune by'ubwiza, cyane cyane mu mavuta y'umusatsi. Vitamine E na bêta-carotène biba mu ipapayi birinda uruhu kwangirika, bikarurinda.

Imbuto z'ipapayi na zo zigira akamaro

Imbuto z'ipapayi ziba zifitemo ibyitwa ‘lipides' na Poroteyine, zikagira ‘Calcium' nyinshi , ‘magnesium' ndetse na ‘phosphore'.

Imbuto z'ipapayi zifasha mu kurwanya inzoka zo mu nda. Kimwe n'ipapayi ubwayo, imbuto zayo na zo zishobora kurwanya kanseri zimwe na zimwe . Imbuto z'ipapayi zishobora kuribwa zonyine cyangwa zikavangwa n'ibindi byo kurya.

Nubwo kurya ipapayi ari ingirakamaro, ni ngombwa ko abantu bamenya ko hari abatemerewe kurya ipapayi.

Nk'uko tubikesha food.ndtv.com , nubwo ipapayi ari urubuto rwiza, ariko hari ibindi bibazo rushobora gutera.

1. Ipapayi si nziza ku bagore batwite

Abahanga benshi mu by'ubuzima, bagira abagore batwite inama yo kutarya amapapayi, kuko ashobora kugira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda.Kuko ipapayi igira ibyitwa ‘latex' bishobora gutuma umubyeyi agira ibise imburagihe. Ibyitwa ‘papain' biba mu ipapayi bishobora kwangiza ibintu bimwe na bimwe mu mubiri kandi bikenewe mu mikurire y'umwana uri mu nda.

2. Hari ubwo ipapayi ishobora gutera ibibazo by'igogora

Ipapayi ikize kuri fibres cyane ibyo bikaba ari byiza ku bantu bakunda guhura n'ikibazo cy'impatwe, ariko kuyirya kenshi, bishobora gutuma umuntu agira ikibazo mu gifu. Ikindi kibi kurushaho, ni uko mu gishishwa cy'ipapayi habamo latex nyinshi ishobora gutuma igifu kimererwa nabi ntigishobore gukora akazi kacyo neza.

3. Ipapayi ntijyana n'imiti imwe n'imwe

Nk'uko tubikesha ikigo cyitwa US National Library of Medicine, hari imiti umurwayi aba afata akaba atemerewe kurya ipapayi, kuko bishobora kumuviramo ibindi bibazo.

4. Ipapayi igabanya isukari mu maraso ku buryo bugaragara

Ipapayi ishobora kugabanya isukari mu maraso ku buryo bukabije, ibyo bikaba byatera ibibazo ku bantu barware diyabete. Ni yo mpamvu ari byiza ko abantu bari ku miti ya diyabete bajya babanza kubaza muganga niba bashobora kurya ipapayi.

5. Ipapayi ishobora gutera ingaruka zirimo gufuruta n'ibindi (allergies)

Icyitwa ‘papain' kiba mu ipapayi gishobora gutuma umuntu agira ingaruka zirimo kubyimbirwa, kubabara umutwe, gufuruta, kwishimagura.

6. Ipapayi ishobora gutuma umuntu agira ibibazo byo guhumeka

Icyitwa ‘Papain' kiba mu ipapayi gishobora gutera ibibazo by'ubuhumekero harimo na Asima, kubura umwuka n'ibindi.

Kugira ngo umuntu yirinde ibibazo by'ubuzima biterwa n'ipapayi, ibyiza ni ukwirinda kurya ipapayi nyinshi. Mu gihe umuntu afite indwara runaka, agomba kubaza umuganga urugero rw'ipapayi adakwiye kurenza.


Uko wahitamo indorerwamo z'izuba ugendeye ku miterere y'isura yawe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Hari abatekereza ko guhitamo indorerwamo z'izuba byoroshye nyamara siko biri. Kuko hari imiterere y'indorerwamo ijyanye n'isura yawe bityo ukarushaho kugaragara neza, n'ukubonye akabona ko usirimutse.

Nkuko tubikesha theychromosome.com mbere na mbere menya imiterere y'isura yawe niba ufite mu maso h'uruziga, kare, mu maso harehare nukuvuga imisaya miremire cyangwa se nk' ahakoze nk'umutima. Ibi nabyo kubimenya biroroshye ubaza inshuti yawe cyangwa ukireba mu ndorerwamo kubafite telephone zifotora wafata ifoto imenyerewe ku izina rya selfie hanyuma ukamenya ubwoko bw'indorerwamo wambara.

Uburyo bwagufasha guhitamo indorerwamo z'izuba wambara

1. Umuntu ufite mu maso h'uruziga:


Urubuga suglasswarehouse.com ruvuga ko uyu muntu aba akwiye gushaka indorerwamo zifite mpande enye: Twavugamo kare, urukiramende (rectangular). Izi zigaragaza neza isura yawe kandi ukaba unaberewe.

2. Umuntu ufite imisaya miremire:

Uyu we agira umwihariko wo kuberwa n'ubwoko bwose, ariko akirinda indorerwamo zuzura isura cyangwa se nto cyane. Ahuza n'ingano y'isura ku buryo ingohe zigaragara kandi zikaba zimufashe.

3. Umuntu ufite mu maso hakoze nk'umutima:

Uyu nawe aberwa n'indorerwamo zikoze mu ruziga ku buryo hejuru haba hanini ariko munsi zikaba hato, kugira ngo zigaragaze neza imiterere yo mumaso ku buryo bwiza. Aha twavugamo izizwi nka (butterfly, aviator, shield...) ubu ni ubwoko wagura bundi kugirango urusheho kuberwa.

4. Umuntu ufite mu maso hameze nka kare:

Ku muntu nanone ufite isura ikoze mu buryo bwa kare na we agira ubwoko bw'indorerwamo zimubera. Aha twavuga izikoze mu buryo bw'uruziga, kandi akibanda ku zikwira isura zidahishe ingohe. Ibyo bituma agaragara neza igihe azambaye.


Urukiko rutegetse ko Nsabimana Callixte afungwa by'agateganyo iminsi 30 #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Nsabimana Callixte ubwo yerekwaga itangazamakuru ku wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019
Nsabimana Callixte ubwo yerekwaga itangazamakuru ku wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019

Umucamanza yabanje gusubiramo ibyaha byose Nsabimana aregwa uko ari 16, byiganjemo iby'iterabwoba. Umucamanza yavuze ko ibyaha byose Nsabimana yabyemeye.

Umucamanza yasubiyemo mu nshamake, uko ubushinjacyaha bwaketseho kandi bugashinja Nsabimana ibyo byaha, ndetse n'uburyo Nsabimana n'abo bari bafatanyije bashinze amashyaka akaza kwihuriza hamwe, kugira ngo arwanye Leta y'u Rwanda.

Umucamanza kandi yanagarutse ku byaha ubushinjacyaha bwareze Nsabimana by'ibitero umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi wagabye mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze impamvu zikomeye ubushinjacyaha bwagaragaje zatuma Nsabimana akekwaho ibyaha, rusanga zifite ishingiro.

Umucamanza ati "Sankara ubwe na we arabyemera. Kuba abyemera, hakaba hari abantu bamushinja, hari amavidewo agaragara uburyo yigambye, rurasanga ari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha".

Kuba Nsabimana yakurikiranwa afunze by'agateganyo, umucamanza yavuze ko "urukiko rurasanga hari impamvu zikomeye kandi zidashidikanywaho zituma uregwa akekwaho ibyaha, hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe ashobora gutoroka, akaba yasubira mu ishyamba, kandi hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe yakomeza ubufatanye n'imitwe bakoranaga".

Umucamanza yavuze ko n'ubwo Nsabimana yemera ibyaha akanabisabira imbabazi, mu gutaha kwe atatashye ku bushake kuko yafashwe, hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe ashobora gusubirayo.

Urukiko rukaba rutegetse ko Nsabimana afungwa by'agateganyo mu gihe cy'ukwezi, iperereza rigakomeza.


Indirimbo zose ni iz'Imana... Izo bitirira Satani ubwo yarazibye - Roi G #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Umuhanzi Gilbert Irakiza, uzwi ku izina rya Roi G
Umuhanzi Gilbert Irakiza, uzwi ku izina rya Roi G

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Roi G yavuze ko abantu bakunda kwibaza ku mpamvu aririmba mu njyana zibyinitse, abenshi bashobora kwitiranya n'injyana ‘z'isi'.

Yavuze ko ababyibazaho bose yabaha igisubizo kimwe. Yagize ati «Indirimbo zose burya ni iz'Imana, Satani nta ndirimbo agira, n'izo bamwitirira zose aba yazibye, si ize». Ibi yabisobanuye avuga ko umuntu wese nubwo yaririmba indirimbo itagamije guhimbaza Imana, ariko ko Imana ari yo ituma atekereza amagambo yandika, ikanamuha ubushobozi bwo gukora iyo ndirimbo. Ati «Niba Imana igushoboza ibyo byose, ni gute wagaruka ukavuga ko indirimbo atari iyayo?

Nk'indirimbo yasohoye mu mwaka wa 2018 yise Let Me Dance, iri mu njyana na Afro Pop.

Roi G, aheruka gushyira hanze kandi indirimbo yise «Ntacyo Ngushinja» yafatanije na El Dave yo ikaba iri mu njyana ya Zouk. Iyi, avuga ko yayiririmbye nk'indirimbo yo gushimira Imana, ku byiza byinshi iba yarakoreye umuntu, aho kenshi abantu bibagirwa gushimira Imana mu gihe imaze kuguha icyo bayisabye.

Yagize ati «Kuba Imana yarakurinze ukaba ukiriho hari benshi batariho, byonyine ni ibyo gushima. Ukongeraho n'ibindi ikora rimwe na rimwe uba utiteguye. N'abantu turabashima iyo bakoze neza, Imana siyo tutashimira.»

Roi G, avuga ko afitanye Isezerano n'Imana, kandi ko azakomeza gufasha abantu kuyegera, abinyujije mu ndirimbo.

Dore indirimbo «Ntacyo Ngushinja» ya Roi G na El Dave.


Irushanwa ryitiriwe gukunda igihugu mu karere ka Kicukiro riragana ku musozo #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Ni imikino yatangiye tariki ya 11 Gicurasi 2019, ihuza ibigo bitandukanye byo mu karere ka Kicukiro harimo kaminuza ziitandukanye, amakipe ya Gisirikare na Polisi ndetse n'amakipe y'imirenge abarizwa muri aka karere ka Kicukiro.

Ni imikino imaze iminsi ibera ku bibuga bitandukanye muri Kicukiro
Ni imikino imaze iminsi ibera ku bibuga bitandukanye muri Kicukiro
Ni irushanwa ryanitabiriwe n
Ni irushanwa ryanitabiriwe n'amakipe ya gisirikare

Muri aya marushanwa y'umupira hatangirwamo kandi ubutumwa bugamije gufasha urubyiruko gukunda igihugu, kuba umusingi w'iteramber, ndetse bakanagarizwa ku isabukuru y'imyaka 25 imaze u Rwanda rwibohoye.

N
N'abana bakiri bato baba baje gukurikira iyi mikino

Uko amakipe yatsindanye muri 1/8 cya Youth Patriotism Cup 2019 ku wa Gatandatu

MKUR (Mount Kenya University) 1-2 Kigarama
IPRC Kigali 2-2 Kagarama (Pen 4-2)
Kicukiro 0-0 Gahanga (Pen 6-7)
Gatenga 3-0 Police (Mpaga)
Kanombe 0-3 Masaka
UTB 3-0 Niboyi
RDF Btn105 0-3 Gikondo (Mpaga)
KIM University 0-3 Nyarugunga (Mpaga)

Uko amakipe azahura muri 1/4 cy'irangiza

1.Masaka Vs Gatenga (Gatenga kwa Carlos)

2.Gikondo Vs Gahanga (EP Muyange)

3.UTB Vs KIGARAMA (Mburabuturo)

4.NYARUGUNGA Vs IPRC KIGALI (Kagarama Secondary School.)

Biteganyijwe ko imikino ya 1/4 ibanza izaba tariki 30/05/2019, iyo kwishyura izaba tariki ya 08-06-2019, imikino ya 1/2 iteganyijwe tariki ya 15/06/2019, iyo kwishyura ikazaba tariki ya 22/06/2019.

Umwanya wa gatatu uzahatanirwa a tariki ya 29/06/2019, naho umukino wa nyuma (Final) ukazakinwa tariki ya 30/06/2019 ubwo u Rwanda ruzaba rubura iminsi mike ngo rwizihze isabukuru y'imyaka 25 yo kwibohora.


  • May 28th 2019 at 09:09

Sibomana Patrick wakiniraga Mukura yerekeje muri Yanga yo muri Tanzania #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Nyuma y'iminsi yari amaze yerekeje muri Tanzania mu biganiro n'ikipe ya Yanga Africans, ibiganiro byaje kurangira Sibomana Patrick uzwi nka Pappy yemeye gusinyira ikipe amasezerano y'imyaka ibiri.

Sibomana Patrick yari amaze amezi atatu yerekeje mu ikipe ya Mukura
Sibomana Patrick yari amaze amezi atatu yerekeje mu ikipe ya Mukura

Uyu musore wanyuze mu makipe arimo Isonga Fc, APR Fc ndetse na Mukura yagiyemo avuye muri Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus, akaba yerekeje mu ikipe ya Young Africans (Yanga) ifite gahunda yo kwiyubaka cyane muri uyu mwaka w'imikino utaha

Ikipe ya Yanga ibinyujije kuri Twitter yamuhaye ikaze
Ikipe ya Yanga ibinyujije kuri Twitter yamuhaye ikaze

Imisatsi y'Abanyarwanda ishobora gusimbura meshe zitumizwa hanze #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Urugaga rw'Abikorera (PSF) rwatangarije Kigali today ko rutarabasha kumenya umubare w'amafaranga akoreshwa mu gutumiza imisatsi hanze, ariko rukemeza ko ari menshi cyane.

Muri rusange Afurika y'Abirabura ngo itanga amadolari y'Amerika arenga miliyoni 155 ku mwaka agurwa imisatsi yogoshwa Abahindekazi, itunganywa ikagera ino igurishwa nka meche cyangwa se ‘perique'.

Urubuga Afriquefemme.com rugira ruti “Buri mwaka Abahinde babarirwa muri za miliyoni mu gihe basenga ibigirwamana, bariharanguza (bariyogoshesha bakamaraho) mu rwego rwo gusingiza ibyo bigirwamana”.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko iyo misatsi ipima ibiro birenga toni 500 buri mwaka, igurwa ubundi igatunganywa ikagarurwa ku isoko ikagurwa cyane nka meshi(meches) z'umwimerere (naturelles), amafaranga azivuyemo akaba ari yo akoreshwa mu kwita ku nsengero zo mu Buhinde.

Ikigo gishinzwe Ubuziranenge cy'u Rwanda (RSB) kiremeza ko imyinshi mu misatsi yifashishwa mu gutunganya ubwiza bw'Abanyarwandakazi ari iyogoshwa abantu, ariko ko hari n'iva mu ivangwa ry'ibinyabutabire bitandukanye.

Umuvugizi wa RSB, Simeon Kwizera akomeza agira ati “Hari imisatsi ikorwa mu binyabutabire bitandukanye ariko hari n'ikomoka ku mitwe y'abantu cyane cyane Abahindekazi mu gihe cy'imihango y'idini yabo”.

“Natwe turibaza ngo ‘harya iyi misatsi y'abantu yirirwa ijugunywa nta buryo natwe yatuviramo umusaruro!' Ibi ni ibintu abashakashatsi bakwicara bakareba.”

Uwimana Hamida, umucuruzi, impuguke akaba n'umwigisha mu bijyanye n'imisatsi, aremeza ko imisatsi y'abirabura n'ubwo yaba injwiri, ngo ishobora gutunganywa ikavamo za meshi zisimbura izitumizwa hanze.

Agira ati “Dukeneye kubyaza umusaruro imisatsi yacu yogoshwa muri ‘salon' ijugunywa, tugiye gukora ingendo tujye kwiga uko twatunganya izi njwiri zacu kandi birashoboka ko zivamo imisatsi myiza”.

“Mu mwaka umwe hari ikintu kinini tuzaba tugezeho, tugomba kubyihutisha kuko ni ubucuruzi bwunguka cyane, ushobora gusanga amagarama nka 20 y'umusatsi wogoshwe abantu babiri agurwa amayero nka 1,000 (ahwanye na miliyoni ebyiri z'u Rwanda)”.

Hamida na bagenzi be bagize ishyirahamwe ry'abatunganya ubwiza, baravuga ko bagiye gukora ingendo zo kwiga uburyo imisatsi itunganywa, bakazagaruka bashaka abashoramari mu nganda ziyitunganya.

Ikigo gishinzwe Ubuziranenge nacyo gikomeza kibizeza ko hari amabwiriza y'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba arimo kwemezwa, kugira ngo borohereze uwashaka gushora imari mu bijyanye no gukora imisatsi.


Uwumva ahaze ubuzima ajye muri Uganda - Apôtre Muhirwa wafungiweyo #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Paul Muhigirwa wari uzwi muri Uganda nka Apôtre Muhirwa araburira abashaka kujyayo ko inzira zitakiri nyabagendwa
Paul Muhigirwa wari uzwi muri Uganda nka Apôtre Muhirwa araburira abashaka kujyayo ko inzira zitakiri nyabagendwa

Baraburira umuntu wese wifuza kujya muri Uganda ko icyo gihugu kitakigendwa, ndetse ko Umunyarwanda ufatiweyo wese iyo atishwe ngo afungirwa mu mwijima w'icuraburindi cyangwa mu muyaga n'imbeho.

Ngo habaho no kumenwaho amazi akonje buri kanya kugira ngo umuntu ufungiwe muri ubwo buvumo adasinzira. Avuga ko barazwa hasi ku isima yuzuye amazi, ubundi bakicishwa inzara n'umwanda.

Muhigirwa Paul wageze muri Uganda akitwa Apôtre Paul Muhirwa, avuga ko yari umushumba mu Itorero 'Community Church' mu Karere ka Kanungu, n'ubwo ngo yarivuyemo mu mwaka ushize.

Avuga ko yafashwe yitwa maneko w'u Rwanda ku itariki 11/4/2019 ajyanwa gufungirwa muri gereza z'Igisirikare cya Uganda(CMI), aho ngo yakomeje yimurirwa ahantu hatandukanye kandi we n'abandi bari kumwe ngo bajyanwaga bapfutswe mu maso.

Ati "Umusirikare wamfashe yaje ansanga ku muturanyi wanjye dusangira icyayi. Yarambajije ati ‘Kagame yagutumye iki?' Kuko nari ntunguwe, ntacyo namushubije, yahise anjyana".

"Ubu undebye wasanga mfite inda (udusimba duterwa n'umwanda), hari n'abandi benshi twagiye duhurira muri izo gereza. Niboneyeyo Abanyarwanda bagera nko muri 50, uwumva ahaze ubuzima bwe ni we wajya muri Uganda".

Muhirwa Paul akeka ko umuntu wamuvuganiye kugira ngo afungurwe, ngo yaba ari umuntu yabwirije "ubutumwa bwiza".

Imodoka za gisirikare za Uganda zaraye zimugejeje ku mupaka wa Kagitumba we na Mibungo Emmanuel w'imyaka 32, bakaba bakiriwe mu Rwanda n'ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro (Rwanda Revenue Authority).

Mibungo Emmanuel na we yateshejwe umuryango we n
Mibungo Emmanuel na we yateshejwe umuryango we n'imitungo

Mibungo wagiye muri Uganda muri 2014 agamije gusura mwene wabo wari usanzwe atuyeyo, avuga ko ubuzima bwari bumaze kumuhira ku buryo ngo yari yarabaye umworozi w'inka, afite n'ikirombe cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Ati" Nsizeyo umugore n'abana babibiri, sinzi ko nzongera kubabona, sinshobora kumenya n'uwasigaranye imitungo yanjye".

"Abadufata baravuga ngo amafaranga dufite ni ayo Kagame aduha, twamara kurengwa tugatangira kuneka".

Mibungo uvuga ko yafungiwe muri Uganda kuva tariki 14 Mata 2019, yibutse bagenzi be asize muri gereza barimo uwitwa Karangwa wari umuyobozi w'ishuri.

Ati "Hari n'undi witwa Edmond w'umugogwe, Damascene w'umunya Cyangugu ukora akazi k'uburobyi, undi ntibuka ariko ni mwarimu w'aba ADEPR ndetse n'umupasteri muri iryo torero akaba ari umusaza w'imyaka nka 46".

Abanyarwanda barimo koherezwa mu Rwanda baravuga ko bahemukirwa na bene wabo bo mu mutwe wiyita RNC wa Kayumba Nyamwasa, uvugwaho gukorana n'Urwego rw'ubutasi rw'igisirikare cya Uganda(CMI).


Barifuza ko urwibutso rwa Gashirabwoba rwashyirwa mu murage w'isi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Abafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Gashirabwoba barifuza ko rwashyirwa mu murage w
Abafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Gashirabwoba barifuza ko rwashyirwa mu murage w'isi

Ibi babisabye ubwo uru rwibutso rwashyingurwagamo imibiri 15,629 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yimuwe mu nzibutso zo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, zishaje ndetse n'indi yakuwe aho yari yarashyinguwe mu ngo z'abaturage mu rwego rwo guhuza inzibutso kugira ngo zirusheho kwitabwaho mu buryo burambye.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguwe muri uru rwibutso bishimiye ko ababo bishwe muri Jenoside bagiye kuruhukira aheza cyane ko bahoraga bababazwa no guhora babimura bya hato na hato kubera inzibutso zishaje bari bashyinguyemo.

Icyakora na none basaba ko bakurikije amateka ya Jenoside muri aka gace ko uru rwibutso rwa Gashirabwoba rwashyirwa ku rutonde rw'umurage w'isi rwa UNESCO, nk'uko Kayisire Aristarque, uhagarariye imiryango y'abashyinguwe muri uru rwibutso abivuga.

Abantu benshi bitabiriye gushyingura mu cyubahiro imibiri y
Abantu benshi bitabiriye gushyingura mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenoside ba Rusizi na Nyamasheke bashyinguwe mu rwibutso rwa Gashirabwoba

Yagize ati “Ndashimira abavandimwe turi kumwe muri iki gikorwa cyo guherekeza abacu bwa nyuma. Abashyinguye gake ubu ni ubwa kabiri kuko abenshi ubu bashyinguye bwa gatatu.”

Yakomeje ati “Muyobozi wa CNLG twagize amahirwe yo kubana namwe tuzi ko hari inzibutso enye mwasabiye kujya mu rwego rw'inzibutso ziri mu mutungo w'isi. Twabasabaga niba UNESCO itarahagaritse iyo gahunda ko mwadusabira natwe urwibutso rwacu rukajyamo, cyane ko ari n'amateka yadushimisha nk'abantu bakunze kwitwa ko turi ab'inyuma y'ishyamba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko inzibutso zose zifite agaciro kangana, asobanura ko zose zitajya ku rutonde rw'umurage w'isi cyane ko n'izatanzwe harimo urwa Bisesero, Gisozi, Murambi na Nyamata na zo hagitegerejwe ko zemezwa na UNESCO.

Dr BIZIMANA avuga ko inzibutso zose zingana rwaba urwo ku rwego rw
Dr BIZIMANA avuga ko inzibutso zose zingana rwaba urwo ku rwego rw'isi n'urwo ku rwego rw'igihugu

Yagize ati “Inzibutso zose zifite agaciro kamwe, icyubahiro kimwe n'umurongo umwe. Kuvuga ngo zimwe zive ku rwego rw'akarere zijye ku rwego rw'Igihugu cyangwa ku rwego rw'isi, ni gahunda Leta yatangiye ku rwego rw'isi twasabiye inzibutso enye ni ukureka icyo kikabanza kigakemuka ntabwo rero twahita dushyiraho izindi ubu ariko inzibutso zose nongere mbisubiremo zifite agaciro kamwe hose mu gihugu.”

Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Harerimana Fatu, we yagarutse ku bahoze ari abategetsi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakagirwa abere n'inkiko mpuzamahanga, avuga ko u Rwanda rwo ruzakomeza kubakurikirana cyane ko iki cyaha kidasaza.

Ati “Ku ruhande rwacu nk'u Rwanda twanze kwemera icyemezo cyafashwe n'inkiko zo hanze cyo kurekura cyangwa kugira abere abakoze Jenoside bivuga ko tuzakomeza kubakurikirana, icyaha cya Jenoside ntigisaza.”

Urwibutso rwa Gashirabwoba rugizwe n'icyumba cy'inama, igice cyo kwibukiramo, icy'amateka ya Jenoside, igice kigaragaza amateka ya Jenoside y'abana, ibikoresho byifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside ndetse n'ahagenewe ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside. Urwo rwibutso ruhuriweho n'uturere twa Rusizi na Nyamasheke kuko n'ubwo ruri mu Karere ka Nyamasheke, hari imibiri 1,309 yimuwe i Rusizi ijyanwa muri urwo rwibutso.

Abarokokeye i Gashyirabwoba bavuga inzira y
Abarokokeye i Gashyirabwoba bavuga inzira y'umusaraba banyuzemo
Abayobozi batandukanye bashyize indabo ku rwibutso
Abayobozi batandukanye bashyize indabo ku rwibutso
Amasanduku ajyanywe mu rwibutso
Amasanduku ajyanywe mu rwibutso
Amasanduku arimo imibiri
Amasanduku arimo imibiri
Hanacanwe urumuri rw
Hanacanwe urumuri rw'icyizere
Visi Perezida w
Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Harerimana Fatu, avuga ko bazakomeza gukurikirana abagizwe abere n'inkiko zo mu mahanga
Urwibutso rwa Gashirabwoba rwashyinguwemo imibiri 15,629 bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke
Urwibutso rwa Gashirabwoba rwashyinguwemo imibiri 15,629 bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rwuzuye runashyingurwamo
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rwuzuye runashyingurwamo

Ubukwe Nyarwanda: Ibyiciro 10 bigoye bamwe bigatunga abandi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Ubukwe Nyarwanda bukorwa mu byiciro bigera ku 10, byagiye byiyongera hagamijwe kujyana n'igihe tugezemo ari nako ibyo hambere bisigasirwa hirindwa guta umuco, bukaba bwatwara abashaka kurushinga agera kuri miliyoni 17 z'amanyarwanda.

Bamwe mu basore n'inkumi bo muri Kigali, bavuga ko uko uburebure bw'inzira umusore cyangwa inkumi basabwa kunyuramo ngo bitwe umugabo cyangwa umugore kandi mu buryo busobanutse, bisaba kwitegura cyane no gutegereza imyaka myinshi.

Eric Musabyimana agira ati ”njye mbona nta kigenda cy'ubukwe bw'ubu! Nawe se, cyera ubukwe bwahuzaga imiryango, ufite urubanza agafashwa, ariko ubu buri kimwe cyose ni ukukishyura!”

Yemeza ko umusore wese ujyanye n'igihe yanga kuba yakora ubukwe butujuje ibisabwa byose kugirango umuryango n'inshuti batamucishamo ijisho, bigatuma abasore benshi badashaka vuba, abakobwa bakagumirwa.

Uwera Nadine avuga ko kubera uburyo ubukwe bw'ubu busigaye buhenze kandi busigaye busaba ibyiciro byinshi mu kubutegura, benshi bahitamo kubyihorera bakaba bakwishyingira, cyangwa bakibera ingaragu burundu.

Ati “iyo ubonye ukuntu ubukwe bw'ubu buhenze, uhitamo guca mu rukiko ukisangira umugabo, cyangwa se bamwe bikabatera no kugumirwa kuko abasore benshi bahita banga gushaka, abakobwa bakagumirwa!”

Musanabera Masinzo Alice, ni umwe mu bakora umwuga wo kubyina, aho abyinira mu itorero ryitwa Amariza y'u Rwanda. Avuga ko ubukwe bw'ubu ari business nziza kandi iha akazi benshi.

Agira ati ”Kubyina ni umurimo nkunda cyane kuva nkiri umwana! kuba tubyina, tukaririmba ndetse tukavuga n'ibihozo bakatwishyura, ni ikintu kidutera umurava wo gukora cyane kandi byiza, kuko dukoze ibitabanezeza ntibakongera kuduha akazi, kandi tutabibonyemo inyungu, dushobora gucika intege, n'ababikora bakaba bake, kandi bitunze benshi.”

Maniragaba Bosco ni umwe mu bavuga amahamba, akaba avuga ko kuba bishyurwa, abifata nk' iterambere.

“kwishyura abagira uruhare mu birori, ni ikintu nishimira nk'iterambere ku banyarwanda. kuko nka mbere hari uwavugaga amahamba nk'uku kwanjye,agahora ari umukene. Ariko ubu iyo umuntu antumiye mu birori,nshimisha ababyitabiriye,kandi nange nkabona antunga n'abanjye bose kuko kubera ukuntu ninjiza,nta n'ikindi nakora ngo ndeke ibintunze kandi bingejeje ku rwego rushimishije!.”

Dore bimwe mu byiciro bikunze kwibandwaho ku muntu ugiye gukora ubukwe kuri ubu.

1.kumurika umushinga w'ubukwe (Launch)

Uyu ni umwe mu mihango mishya y'ubukwe itari imenyerewe mu Rwanda, ariko ikorwa n'abasirimu n'abandi bifuza ko ubukwe bwabo bwazasigara mu mitwe y'inshuti n'imiryango.

Urubuga weddingwire.com bavuga ko ari igikorwa gikorwa n'ufite ubukwe, aho atumira inshuti ze, akazigezaho umushinga w'ubukwe cyangwa urubanza nk'uko Abanyarwanda babyita, akababwira uko yifuza ko ubukwe bwe bwazaba bumeze, nabo bakamugira inama bakurikije amikoro ahari, ibyo bazamufasha (intwererano)..., Aho buri wese ahava avuze icyo yishingiye kuzakora, ndetse n'igihe bumva ubukwe bwabera.

Uwo muhango nawo ubwawo, utwara amafaranga, kuko muri iyo nama baganira bafite icyo baganiriraho, cyane icyo kunywa. Utegura ubukwe ashobora kubatumira iwe, iwabo, mu kabari se, cyangwa n'ahandi hantu abona baganirira nta kibarogoye.

Umwe mu bantu baherutse gukora ubukwe vuba, agira ati ”ubundi launch iba igamije gukuramo abantu amafaranga! Nawe rero bitewe n'abo watumiye, wikoramo ukabakira. Ku muntu uciriritse wo muri Kigali, ufite akazi, byamutwara hagati y'ibihumbi Magana ane na Magana atunu (400,000frw - 500,000frw). Gusa biterwa n'amikoro umuntu afite.”

Akomeza agira ati ”hari nka launch nagiyemo umuntu akuramo miliyoni icumi (10,000,000frw). Gusa nawe ntiyari yashoye munsi y'ibihumbi Magana atanu (500,000frw). kuko urumva ko abantu nk'abo wizeyemo ubushobozi, utabakiriza ubusa.”

2. Kwerekana umugeni

Ibi na byo ni bimwe mu bitwara amafaranga, kuko abafite umushinga wo kurushinga,bafata igihe cyo kwiyereka imiryango n'inshuti,bityo bikabasaba gushaka uburyo bwo kugera aho bari (transport), n' ibyo mwiyakiriza.

Rwibutso avuga ati ”kwerekana umugeni byo urebye ntibitwara amafaranga menshi kuko ni ugusura abantu gusa. Ariko ntibyabura kugutwara nk'ijana na mirongo itanu(150,000frw), kuko uba ukenera nka esanse (essence) cyangwa gutega imodoka bitewe n'aho baherereye akenshi haba hatandukanye. Kuko uba ujyanye n'umuntu w'agaciro ugomba no kwisukura, ukagura umwenda mushya n'ibindi.”

3. Gutera ivi

Myugariro wa Rayon Sports, Irambona Eric Gisa, atera ivi
Myugariro wa Rayon Sports, Irambona Eric Gisa, atera ivi

Uyu nawo ni umwe mu mihango mishya y'ubukwe itarahozeho. uyu ni umuhango ukorwa n'umusore wifuza kurushinga, aho atumira inshuti ze z'inkoramutima ndetse n'iz'umukunzi we, bagahurira ahantu yateguye, ariko bikaba mu ibanga ku buryo umukobwa atabimenya, kuko aba ashaka kumutungura akamwambika impeta yerekana ko yafashwe, afite uwo bazabana.

Wikipedia isobanura ko iyo mpeta, iba ari ikimenyetso cy'uko muri mu myiteguro yo kurushinga, ndetse ko ari ikimenyetso kiyama abandi abandi bifuza kumugezaho ikifuzo cyo kurwubakana. Ibi rero na byo bikaba bisaba amikoro kuko bisaba kugura impeta uri bwambike umukunzi, ururabo rwo kumuha, ibyo wakiriza abatumirwa, aho ubakirira, ndetse n'umuziki. Gusa, impeta z'uwo muhango ziratandukanye, kuko hari iza zahabu, diyama,n'ibindi. Bitewe rero n'ubushobozi ufite ndetse n'uko mwaganiriye mu kiciro cyavuzwe haruguru cyo kumurika umushinga, utegura impeta ijyanye n'amikoro yawe.

Rwibutso Anicet we avuga ko gutera ivi bikorwa kwinshi, ariko we bitamuhenze cyane, kuko we yaritereye mu birori byo gusezeranaho nk'abanyeshuri barangije kaminuza, bimusaba kugura impeta gusa.

Ariko asobanura uko abibona ku bandi, ati ”nk'umusore wo muri Kigali cyangwa undi wese ufite akazi uciriritse, ntibyabura kumutwara amafaranga ari hagati y'ibihumbi Magana atatu na Magana atanu (300,000frw - 500,000frw), utirengagije ko hari n'abakoresha miliyoni(1,000,000 frw)!”

4. Gufata irembo

Uyu ni umwe mu mihango ibanziriza ubukwe nyir'izina, kuko ari bwo imiryango ihura, ni ukuvuga uwo ku mukobwa no ku muhungu. Aha rero, ababyeyi b'umuhungu cyangwa abahagarariye umuryango w'umusore bajya iwabo w'umukobwa bitwaje ibinyobwa, bakavuga ikibagenza maze bakemererwa bagatanga inzoga mu rwego rwo guhamya ko umukobwa afashwe akazaba uw'umuhungu wabo nyuma yo gusaba no gukwa.

Ntwari pierre ati “gufata irembo ntibyabura kugutwara amafaranga atari munsi y'ibihumbi magana abiri (200,000frw), kuko umuntu asigaye agenda yihagazeho akajyana inzoga ihenze, ugasanga wenda icupa rimwe ry'inzoga uriguze ibihumbi mirongo itandatu (60,000frw), ukagura nk'eshatu, n'imodoka mwagiyemo ziba zikoresha essence n'ibindi.”

5. Gusaba Umugeni

Umunyamakuru Karangwa Mike mu muhango wo gusaba
Umunyamakuru Karangwa Mike mu muhango wo gusaba

Uyu muhango hambere wakorwaga ukwawo, gusa ubu ufatanywa n'uwo gukwa. Mu gusaba hagenda umuryango w'umusore urongojwe imbere na Se w'umuhungu cyangwa undi muntu wo mu muryango wabo wizeye bakajyana inzoga, bagahera mu misango, batebya baganira, kugeza ubwo bavuze ikifuzo cyabo kugeza ubwo bemerewe umugeni.

Kigali Today yaganiriye n'abantu batandukanye, bemeza ko gukwa kuri ubu bihenze cyane mu kiciro waba urimo wese!

Umwe yagize ati”gusaba biragora ku mpande zose, yaba ku ruhande rw'umusore cyangwa urw'umukobwa. Ariko nko ku ruhande rw'umusore, hari igihe wenda ushobora gusanga nk'umukobwa ari uwo mu ngaga (bafite amafaranga menshi,mu baherwe). Urebye rero ibisabwa ku bazakwambarira, imodoka, bishobora no gutwara miliyoni enye (4,000,000frw), ariko hari n'abo bitwara miliyoni imwe bitewe n'ubushobozi bwawe.” Arongera ati”ntitwirengagize ko hari n'ibyo iwabo w'umukobwa batwakiriza ndetse n'aho batwakirira bitabura gutwara nka miliyoni (1,000,000frw)!

6. Gukwa

MC Murenzi amaze gukwa umugeni we yamwambitse impeta
MC Murenzi amaze gukwa umugeni we yamwambitse impeta

Uyu muhango, kuri ubu ukorwa umukwe mukuru asaba umukwe mukuru mugenzi we wo ku muryango w'umukobwa kubakosha, maze bakabakwera. Uyu muhango ahenshi usigaye ku izina, kuko inkwano (akenshi igizwe n'amafaranga kuri ubu) iba yaratanzwe mbere, umukobwa n'umuryango we bakaba banayifashisha bitegura ubukwe.

Hambere bamwe bakwaga inka, amasuka, n'ibindi. Hari n'aho batangaga amasaka n'uburo. Bisaba kandi inzoga z'ubwoko butandukanye, n'impano (cadeaux) z'abantu batandukanye.

Bamwe bavuga ko kuri ubu inkwano zahenze,kuko n'ubwo abantu bakwa bitewe n'uko bahagaze, ariko bitakimeze nka kera.

Umwe ati ”Gukwa kuri ubu biri hagati ya miliyoni enye n'esheshatu (4,000,000frw - 6,000,000 frw). Ariko njye nabikoreye rimwe no gusaba bintwara eshanu (5,000,000frw).

Gusa abakobwa na bo ngo bahenderwa mu mpano batanga, ibyo kwakira abatashye ubukwe, aho bakirira abashyitsi n'ibindi, ku buryo bitatwara munsi ya Miliyoni ebyiri n'igice (2,500,000frw).

7. Gusezerana byemewe n'amategeko

MC Murenzi yasezeraniye imbere y'amategeko n'umukunzi we ku mugabane wa Amerika
MC Murenzi yasezeraniye imbere y'amategeko n'umukunzi we ku mugabane wa Amerika

Uyu ni umuhango wazanywe n' iyubahirizwa ry'amategeko mu gihugu. Aha abageni bajyana n'abaherekeza harimo ababasinyira, bakajya ahagenewe gusezeranyirizwa mu buyobozi, hashobora kuba ku murenge,ku karere cyangwa ku kagari bitewe n'uko ubuyobozi bwabigennye. Iyo bamaze gusezerana bajya kwiyakira. Ibyo rero nabyo bisaba amikoro kuko bisaba ikihabageza, n'ibyo mwiyakiriza.

Aha ho yavuze ko biterwa n'uko washatse kubigenza, kuko ntibisaba gutumira abantu benshi, ngo kuko utumira abo ubasha kwakira. Ati ”hari abo bitwara nka miliyoni imwe (1,000,000 frw) bitewe n'imyenda wambaye, abantu wakiriye ndetse na transport. Gusa hari n'abo bitwara n'ibihumbi Magana atatu (300,000frw) .”

8. Gusezerana imbere y'Imana

Ibi na byo bisaba amikoro kuko bisaba uburyo bwo kugeza abageni n'ababaherekeje aho basezeranira, yaba mu rusengero, mu kiriziya,mu musigiti n'ahandi. Hari igihe kandi bisaba kuba wakodesheje ugusezeranya, wishyuye isaha yo gusezeraniraho,korari izakuririmbira n'ibindi.

Ni umuhango wazanye n'umwaduko w'amadini n'insengero mu Rwanda. Ni umwe mu mihango idatwara ubushobozi bwinshi, kuko ahenshi gusezerana nta mafaranga yabyo asabwa cyangwa bagasaba udufaranga duke.

Abantu b'ingeri zitandukanye bemeza ko gusezerana imbere y'Imana, bihendutse ugereranyije n'ibindi, gusa, bahendwa n'ibyambarwa.

Bertrand Nkurunziza ati ”biriya byo njye byantwaye nka miliyoni ebyiri (2,000,000frw), ariko hari abo nabonye bitwara nk'umunani (8,000,000frw).

Uwitwa Ange Mutesi ati “Njye byantwaye miliyoni zirindwi (7,000,000frw), kuko nagombaga gukodesha imyenda yanjye n'abamperekeje bose, gukodesha umubyeyi wa batisimu dufitingana (tuberanye), transport, umupadiri unsezeranyiriza aho nifuza kandi ku gihe nshakiye, n'utundi duke ntapfa kwibuka nonaha. Gusa ni uko ari njye wabishatse, ubundi biroroshye ugereranyije n'ibindi.”

9. Gushyingira (Kwiyakira)

Aha ubukwe buba buri kugana ku musozo, kuko abageni baba baramaze gushyingirwa haba mu mategeko, mu rusengero ndetse n'ababyeyi barabyemeye. Muri uyu muhango niho havugirwa amagambo agaragaza ko umuryango w'umukobwa waje uhekeye uw'umuhungu. Uyu muhango nawo usa nko kwizihiza ibirori kuko mu by'ukuri, ibyinshi mu bivugwa mo biba bihabanye n'ibyabaye.

Aha twatanga urugero rw'uburyo umukwe mukuru w'umuryango w'umukobwa avuga ko nyuma y'igihe basabwe umugeni (nyamara akenshi byabaye muri icyo gitondo) babahekeye umugeni mu rugo rw'umusore (nyamara aba ari muri salle yakodeshejwe).

Ibi kandi bivugwa ko ari bimwe mu bihenda cyane, ku ruhande rw'umuhungu, n'ubwo no ku mukobwa hari ibyo asabwa.

Ange Mutesi agira ati ”ibi njye mbona bihenda umusore cyane, kuko kuri njye byantwaye aya transport ku bamperekeje bo mu muryango, kuko njye n'abanyambariye ari umugabo wange waje kudutwara. Byantwaye nka Magana ane (400,000 frw). Ubundi ibindi byakozwe n'umusore, nko gukodesha sale, ibyo kwiyakiriza, abaririmbyi n'ibindi.”

Bertrand we,ati ”ibi byo Biragora kuko ntibyabuze gkuntwara ari hagati ya miliyoni ebyiri n'igice n'e enye (2,500,000Frw - 4,000,000frw).”

10. Gutwikurura

Heaven Bukuru wo mu itsinda The Worshipers n'umukunzi we Annet batwikururwa
Heaven Bukuru wo mu itsinda The Worshipers n'umukunzi we Annet batwikururwa

Uyu ni umwe mu mihango ya mbere mu bukwe Nyarwanda. Ukorwa mu rwego rwo guha uburenganzira umugeni bwo kujya ahabona agatangira gukora imirimo. Abakuru bavuga ko ”Umugeni yatinyaga, akihisha ntagaragare, kugera igihe bamubwira ko hari umurimo wo gukora. Kera iyo umugeni yabaga ataratwikururwa ntiyagaragaraga byeruye.”

Aha benshi bagaragaza ko gutwikurura bihenda iwabo w'umukobwa, kuko basabwa byinshi mu biribwa ,kandi kubera ko kuri ubu baba bashaka kugaragara neza.
Kabayiza, umwe mu babyeyi waganiriye na kigali today aragira ati ”ibintu byo gutwikurura si none bihenze gusa, kuko na cyera n'ubwo watwikururaga umukobwa wawe uko wifite, wakoraga iyo bwabaga, ukirinda ko kwa bamwana bagucishamo ijisho. Ubwo rero urumva ko bitabura kugutwara amafaranga atari make, kuko nk'uwo nashyingiye ejobundi, sinabuze miliyoni (1,000,000frw) ahagendera!”

Ibyo byose bijyana no kwifotoza, kimwe mu bitoroheye abakora iminsi mikuru muri iyi minsi, kuko n'ufotora yishyurwa Atari munsi ya Magana atatu (300,000frw) Umusangiza w'amagambo (M.C) abakwe bakuru, abambarira abageni, abakira n'abayobora abatashye ubukwe, imitako n'imiteguro y'ahabereye ubukwe, utibagiwe imyambaro y'abafite imirimo muri ubwo bukwe bose byose bishobora gutwara amafaranga atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).

Muri iyi minsi kubera gushaka kwiyorohereza ibisabwa, benshi bahitamo gukorera rimwe iyi mihango yo gusaba, gukwa, gusezerana imbere y'amategeko n'Imana, gushyingira no gutwikurura umunsi umwe cyangwa ibiri, bityo bikaborohereza bimwe mu bikenerwa nko gukodesha icyumba cy'ubukwe no kwiyakira.

Tugendeye ku igereranya twakorewe n'abo twaganiriye, ubukwe mu Rwanda bushobora gutwara ababiri agera kuri miliyoni cumi na zirindwi (17,000,000 Frw). Cyakora aya mafaranga ashobora kwiyongera cyangwa se akagabanuka.


Ibitaramo bisa na Guma Guma bigiye kubera mu Ntara zose n'Umujyi wa Kigali #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru na EAP yateguye iryo serukiramuco hamwe n'abaterankunga baryo, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2019, byasobanuwe ko ibyo bitaramo bizatangirira mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru tariki 22/06/2019 kuri Stade Ubworoherane, nyuma y'icyumweru kimwe bizakomereze mu Karere ka Rubavu Iburengerazuba tariki 29/06/2019 kuri Stade Nengo.

Nyuma ya Rubavu, igitaramo cya gatatu kizabera i Huye mu Majyepfo tariki 13/07/2019 kuri Stade ya kaminuza, icya kane kibere i Ngoma mu Burasirazuba tariki 20/07/2019 ku Cyasemakamba.

Ibyo bitaramo bizasozwa n'ikizabera i Kigali tariki 17/08/2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro, bikazajya biba ku manywa guhera saa saba.

Kujya muri ibi bitaramo kuri iyi nshuro yabyo ya mbere bigiye kuba ni Ubuntu ahasanzwe hose, n'ibihumbi bibiri (2000Frw) mu myanya y'icyubahiro.

Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo barimo Jay Polly, Bull Dogg, Bruce Melody, Social Mula, Jules Sentore, Allioni, Cecile Kayirebwa, Makanyaga Abdoul, Christopher, Victor Rukotana, Riderman, Queen Cha, Yverry, Orchestre Impala, Amalon, Urban Boys, Active, Rafiki, Masamba, Safi, Senderi, Uncle Austin, AmaG The Black, Marina.

Icyakora bagabanyijemo amatsinda, buri tsinda rikaba rifite intara imwe rizaririmbamo.

Abazataramira i Kigali bo ntibatangajwe, bakaba bazatangazwa mu minsi ya vuba nk'uko byasobanuwe.

Iyi kompanyi EAP ni yo yari isanzwe itegura ibitaramo bya East African Party n'ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star byamaze gushyirwaho akadomo, bikaba byaraterwaga inkunga na Bralirwa yabyamamazagamo ikinyobwa cyayo cya Primus.

Kuri iyi nshuro, uruganda rwa Bralirwa rukaba nabwo rugaragara mu baterankunga b'iri serukiramuco rwamamaza cya kinyobwa cya Primus.

Ibi bitaramo bigaragaramo abahanzi bakuze bakanyujijeho mu bihe byahise ariko na n'ubu bagikunzwe, aho bazaba bari kumwe n'abandi bahanzi barimo kwamamara muri iki gihe.

Hello #Rwot
Its been a long time without shaking the land
Instead of GUMA GUMA SUPER STAR then Iwacu Muzika Festival arrived where there will be several shows
Where Rwandan Legends artists and upcoming artists will perform on the same stage
What do you expect from this summer?💥 pic.twitter.com/D0xOnsKgLK

— Iwacu Muzika Festival (@IwacuMuzika) May 28, 2019


Issa Bigirimana wakiniraga APR FC na we yerekeje muri Yanga yo muri Tanzania #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Issa Bigirimana usanzwe ari rutahizamu wa APR FC nawe wari umaze iminsi atari mu Rwanda, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Young Africans izwi nka Yanga, aho yayisinyiye imyaka ibiri.

Issa Bigirimana yerekeje muri Yanga yo muri Tanzania
Issa Bigirimana yerekeje muri Yanga yo muri Tanzania

Uyu rutahizamu wari umaze iminsi adahabwa umwanya wo gukina muri APR FC n'umutoza Zlatko, yerekeje muri iyi kipe aho bivugwa ko yari yerekeje muri Tanzania ikipe ye itabizi, akaba asanzeyo Sibomana Patrick nawe wasinye ku munsi w'ejo.


Imikino yo Kwibuka muri Handball iratangirira i Zaza na Huye #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa ku bufatanye na Ministeri ya Siporo n'Umuco, Komite Olempike y'u Rwanda ndetse n'ama federasiyo y'imikino mu Rwanda, rikaba rigamije kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Imikino yo Kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngarukamwaka
Imikino yo Kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngarukamwaka

Mu mukino w'intoki wa Handball, ni irushanwa rizatangirira mu majonjora azakinirwa mu matsinda, aho itsinda rimwe rizakinira i Huye, naho irindi rikazakinira i Zaza mu ntara y'i Burasirazuba, imikino ku Cyumweru tariki 02/06/2019.

I zaza hazakinira APR, Gicumbi, GS Adegi, Zaza, Karembo, Es Kabarondo, UR Rwamagana, UR Nyagatare, naho i Huye hakazakinira Police, Es Kigoma, UR Huye, UR Nyarugenge, Nyakabanda, UR Remera.

Abakobwa nabo bazakina aya marushanwa
Abakobwa nabo bazakina aya marushanwa

Nyuma y'iyi mikino amakipe 3 ya mbere azakina imikino ya nyuma, aho azahita ahuzwa n'andi makipe azaturuka hanze y'u Rwanda, aho amakipe amaze kwemera kwitabira ari Ngome na JKT zo muri Tanzania, Makerere University na Evergreen zo muri Uganda, ndetse na Cereals na Black Mamba zo muri Kenya, iyi mikino yo ikazabera i Kigali tariki 08-09/06/2019.

Handball ni umwe mu mikino ugaragaramo ubuhanga buryohera abafana
Handball ni umwe mu mikino ugaragaramo ubuhanga buryohera abafana

Amakipe yo hanze y
Amakipe yo hanze y'u Rwanda ajya yitabira akanegukana ibikombe

Abakanishi b'Abanyarwanda bamaze gutwara isoko Abanyamahanga #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Ubu hari ibikoresho bigezweho bituma umukanishi akora imodoka atekanye
Ubu hari ibikoresho bigezweho bituma umukanishi akora imodoka atekanye

Ramathan Hamoud, umukanishi winjiye muri uyu mwuga mu 1997 n'ubu akaba akiwukorera mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali ndetse akaba anafite igaraji mu igorofa rya Koperative Icyerekezo yibumbiyemo abakanishi, abanyamagaraji n'abacuruza ibyuma by'ibinyabiziga, yibuka ko ubwo yinjiraga muri uyu mwuga yawugezemo ahasanga Abanya-Uganda benshi ndetse akanabigiraho byinshi.

Agira ati “Nk'urugero agasanduku ka vitesi (boîte de vitesse) iyo kapfaga utabonye Umugande washoboraga guhita ujuganya imodoka yose, ariko ubu umukanishi w'Umunyarwanda ashobora gukora boîte, ashobora gukora moteri, nta kintu na kimwe atakora.”

Hamwe n'ishyaka ryinshi ryo guteza imbere uyu mwuga, kimwe n'indi myuga yari ikiyubaka nyuma ya Jenoside, Hamoud avuga ko yatangiye kuba yashobora gufungura “boîte” mu 1998, ariko na bwo akavuga ko bitari byoroshye kuko byasabaga kuyipimisha ijisho, dore ko ikoranabuhanga ritari ryagateye imbere.

Nubwo Abanyarwanda wasangaga batavugwa cyane muri uyu mwuga ariko, Musa Buhinja, Perezida wa Koperative Icyerekezo, yibumbiyemo abakanishi n'abacuruza ibyuma by'ibinyabiziga, avuga ko mu bukanishi harimo Abanyarwanda benshi, ariko ugasanga batavugwa kubera imyumvire, na bo bagahitamo kwishyira mu ruhu rw'abanyamahanga.

Agira ati “Nkanjye natangiye ubukanishi hano mu Gatsata mu 1996, kandi ntacyo Umugande cyangwa Umunyakenya yashoboraga gukora ntakora, ariko icyo banyitaga Mugande kubera iyo myumvire yo kumva ko nta Banyarwanda bari mu bukanishi.”

Iki gikoresho gituma ubasha kumenya ikibazo imodoka ifite utarinze kuyihambura ushakisha
Iki gikoresho gituma ubasha kumenya ikibazo imodoka ifite utarinze kuyihambura ushakisha

N'ubwo imyumvire no kuba abenshi mu Banyarwanda bari bakivuga indimi z'amahanga bari baturutsemo, Buhinja avuga ko mu bukanishi icyo gihe harimo Abanyarwanda babarirwa muri 30%.

Cyakora, ubwinshi bw'abanyamahanga bari muri uyu mwuga ngo si bwo bwatumaga ukorwa neza, dore ko ahamya ko kugeza muri za 2005, ubukanishi mu Rwanda bwari bugifite icyuho kinini.

Ati “Ubumenyi bwacu nk'Abanyarwanda wasangaga buri nko kuri 30% ubw'abo banyamahanga na bo ugasanga bigiciriritse buri kuri 40%, mbega twari dufite icyuho cya 30% muri serivisi ikinyabiziga cyashoboraga gukorerwa hano mu Rwanda.”

Iki cyuho, Bushayija akavuga ko ahanini cyaturukaga ku kuba baba abakanishi b'abanyamahanga ndetse n'ab'Abanyarwanda batari bakageze ku rwego rwo gusuzuma ibinyabiziga bifashishije ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Ati “Baba abo banyamahanga, baba twebwe ntabwo twari
twakageze ku rwego rwo kumenya ikibazo imodoka ifite tutabanje kuyishwanyuza.”

Bamwe bakoreshaga imodoka zabo mu mahanga cyangwa bagatumaho abakanishi b'Abanyamahanga

Musa Buhinja, Perezida wa Koperative Icyerekezo
Musa Buhinja, Perezida wa Koperative Icyerekezo

Uyu muyobozi wa Koperative Icyerekezo, ntashidikanya ko iyo myaka wasangaga hari bamwe mu bari bafite imodoka bahitagamo kujya gukoresha imodoka zabo muri bindi bihugu byo mu karere cyangwa bagatumaho abakinishi b'abanyamahanga.

Agira ati “Uko imyaka yagiye isimburana, Abanyarwanda bakomeje kugenda biyongera muri uyu mwuga ku buryo ubu utembereye muri Kigali mu nkengero wasanga mu bakanishi dufite, Abanyarwanda ari 98% kandi uyu munsi nta kamyo n'imwe yatunanira.”

Avuga ko mu igorofa ry'Icyerekezo bakora imodoka zose kuva ku ivatiri kugera ku ijipe iyo ari yo yose, ariko muri Kigali hakaba hari n'andi magaraji yazobereye mu gukanika amakamyo ku buryo ahamya ko bitakiri ngombwa ko ikinyabiziga kijya gukorerwa mu mahanga kubera kubura umukanishi uzobereye mu kugikanika.

Akomeza avuga ko kugeza ubu abakanishi b'Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora imodoka kuva ku ma-rotir ( gukora ibyuma byo munsi ku buryo imodoka igenda itajegera), bazi gukanika moteri ndetse no gukora udusanduku twa moteri.

Agira ati “Niba bashobora gufungura moteri bakongera bakayiteranya, bagafungura agasanduku ka vitesi kayo bakongera bakagateranya, nta kindi kintu kiba gisigaye kuko ibindi ni igihimba cyayo kandi uwo ari we wese ibyo yabyiga mu cyumweru kimwe akabikora neza.”

Mu gihe byajyaga bivugwa ko hari imodoka zipfa zikabura ibyuma bisimbura ibyapfuye mu Rwanda, bityo izo na zo zikaba zarambutswaga imipaka zigatwarwa mu bihugu by'abaturanyi, iki kibazo Buhinja avuga ko na cyo cyakemutse ko nta modoka n'imwe itabonerwa ibyuma bisimbura ibyapfuye.

Ati “Izajyaga zivugwa n'izi Hyundai nshya za Santa Fé ariko na zo ubu ibyuma byazo birahari.”

Mu gihe hari abantu bazana ibyuma by'imodoka bitaboneka bakabiryamaho bagamije guhenda abakiliya, Buhinja avuga ko ijambo Perezida Kagame aheruka kuvugira muri Musanze kuri icyo kintu cy'abatindana ibicuruzwa mu bubiko bagamije guhenda, cyabafashije cyane, ubu bakaba barimo kuganiriza abacuruza ibyuma by'ibinyabiziga babikoraga.

Ramathan Hamoud, amaze imyaka 22 akora aka kazi
Ramathan Hamoud, amaze imyaka 22 akora aka kazi

Agira ati “Iki kintu cyaradufashije cyane, ubu isoko riraguye turimo kuganira na bo ariko uzatinda kumva azahomba kuko byose tuzi aho bituruka.”

Ikoranabuhanga mu bukanishi

Akoresha mudasobwa asuzuma imodoka, Mohamoud avuga ko kuva muri za 2005, umwuga w'ubukanishi mu Rwanda warushejeho gutera imbere kuko hajemo ikoranabuhanga aho basigaye bifashisha mudasobwa mu gusuzuma ikinyabiziga ndetse igahita ibereka icyuma kigomba gusimbura icyapfuye.

Agira ati “Nk'icyo gihe nta scanner yari iriho, kugira ngo ushakishe ikosa wabikoreshaga amatwi yawe bitewe n'ubumenyi ufite, ariko ubu ngubu ushobora gukoresha scanner igahita ikwereka ikosa utiriwe ufata umwanya munini urishakisha.”

Uretse izo scanner, mu gihe abakanishi binjiraga munsi y'imodoka mu buryo bwa gakondo ariko ubu bafite imashini ziterura imodoka umukanishi akabona uko ayijya munsi akayikanika, kandi akagira n'ibikoresho byabugenewe aryamaho aho kuryama hasi cyangwa ku bikarito.

Avuga ko bitewe ahanini n'iryo koranabuhanga, abakanishi b'Abanyarwanda hafi ya bose ubu bazi gukora mu bintu by'insinga z'imodoka, ibyo bita “wiring”.

Ati “Iyo urebye nko ku modoka zo guhera muri za 2010, Abanyarwanda bose bazi kuzikora kuri wiring.”

Bashoye miliyari 6FRW mu kunoza umwuga w'ubukanishi

Iyo atekereje ku rugendo umwuga w'ubukanishi wanyuzemo, Buhinja arushyira mu byiciro bitatu by'ingenzi.

Avuga ko mu gihe kuva muri 1994 u Rwanda rukimara kubohorwa, babanje mu rugamba rwo kureba uko bakwiyubaka, muri 1996 na za 1998 bakoresheje ingufu zidasanzwe mu mwuga ariko nyamara bakabona umusaruro bakuramo ntuhwanye n'imbaraga baba bashyizemo.

Ati “Twakoraga inama twese tukisuzuma tukibaza tuti ‘ibyo dukora ni ibyo, aho tugana turahabona cyangwa ibyo dukora nta cyizere cy'ahazaza bitanga?”

Buhinja akomeza avuga ko nyuma yo kumvikana ku guha icyerekezo ubukanishi n'ibijyana na wo, hagati ya 1998 - 2000 byabasabye kwishakamo ibisubizo begeranya ubushobozi batangira gushakisha ubushobozi bwo kugura ibikoresho.

Kuva muri 2000 kugera muri 2005, avuga ko bahuye n'akazi k'ingutu ko gushakisha amafaranga kugira ngo barebe ko ibikoresho by'ibanze byose biboneka, birangira babigezeho.

Kuva muri 2007, abakanishi bakoreraga mu Gatsata biyemeje ko bagomba kuva mu gishanga batangira gushakisha uburyo bwo kugura ikibanza bagombaga kubakamo igorofa y'amagaraje n'ubucuruzi bw'ibyuma by'ibinyabiziga.

Avuga ikibanza cyubatsemo amagorofa y'amagaraji mu Gatsata, agira ati “Ubwo rero buno butaka twabuguze miliyoni 470 FRW adukomotsemo.”

Muri 2007, iyo koperative igizwe n'abanyamuryango 99 ni bwo yatangiye kuzamura igorofa ya mbere ikorerwamo n'abacuruza ibyuma by'ibinyabiziga yuzura muri 2010 itwayi Miliyari 1 na Miliyoni 502FRW, noneho muri 2017 batangira kubaka igorofa izajya ikorerwamo n'amagaraji none ubu bayikoreramo.

Ubu iyi koperative iteganya ko muri 2020 bazasubukura bakubaka icyiciro cya nyuma kizubaka indi gorofa y'amagaraje ifite parikingi hejuru.

Saïd Mazimpaka, umukanishi akaba n'umunyegarage ukuriye abakanishi bakorera mu magorofa ya Koperative Icyerekezo, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari abakanishi bari mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere avuga ko ari abakanishi babigize umwuga, kuri ubu babarirwa muri 650, icyiciro cya kabiri kikaba icy'abafasha abakanishi b'umwuga (aba-aides) babarirwa mu 100 babafasha mu gufungura ibice by'imodoka bikeneye gukorwa cyangwa bakabatuma kureba hirya no hino mu gihe barimo kwiga umwuga, naho abandi ngo bakaba ari abaza kwimenyereza umwuga baturuka mu mashuri atandukanye.


Rusizi: Baracyafite impungenge ku kuboneza urubyaro #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Barasaba ko basobanurirwa byimbitse gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo imyumvire yabo ihinduke
Barasaba ko basobanurirwa byimbitse gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo imyumvire yabo ihinduke

Ni muri urwo rwego Umuryango Imbuto foundation watangije igikorwa cy'ubukangurambaga muri aka karere bushishikariza ababyeyi kuboneza urubyaro.

Abenshi mu byabyeyi baganiriye na Kigali Today bavuga ko badasobanukiwe neza kuboneza urubyaro ku buryo bamwe basa n'aho aribwo babyumvise bwa mbere abandi bigasa n'ibibateye isoni.

Ku rundi ruhande ariko iyo ubabajije uburyo bazatunga abana bari kubyara ku bwinshi bibabera ihurizo rikomeye, bagasaba ubuyobozi kongera imbaraga mu kubacengezamo iyi gahunda kugira ngo bose bayumve kandi bayishyire mu bikorwa.

Umwe muri abo babyeyi witwa Mukandangira Nowela agira ati “Gahunda yo kuboneza urubyaro se namenya mvuga iki? Ntabyo nzi. Akenshi kutabikora hari ababa bifite kandi umuntu wifite agomba kubyara. Hari n'abandi batinya ingaruka bigira bakabyihorera. Turasaba ubuyobozi kutwegera bakabidusobanurira neza twese tukabyumva kimwe.”

Bamwe mu babyeyi b
Bamwe mu babyeyi b'i Rusizi ntibaritabira gahunda yo kuboneza urubyaro kubera impungenge babifiteho

Undi witwa Mukamazimpaka Odette yungamo ati “Impamvu abenshi bataboneza ni uko hari ababyara bafite ibyo kubaha ariko nyuma yaho iyo bimaze gushira abana barandagara ugasanga bakwiriye mu gasozi, ni bo usanga babaye inzererezi cyangwa ibirara.”

Jackson Vugayabagabo, Umukozi wa Imbuto Foundation mu ishami ry'ubuzima avuga ko ubu bukangurambaga bwa Baho Neza bwateguwe na Leta y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y'Ubuzima bugashyirwa mu bikorwa n'abafatanyabikorwa batandukanye harimo na Imbuto Foundation. Ubwo bukangurambaga buri kwibanda ku bice by'uturere tukiri inyuma muri gahunda yo kuboneza urubyaro. Vugayabagabo yizeza ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro.

Jackson Vugayabagabo, umukozi wa Imbuto Foundation ahamya ko ubukangurambaga barimo buzatanga umusaruro
Jackson Vugayabagabo, umukozi wa Imbuto Foundation ahamya ko ubukangurambaga barimo buzatanga umusaruro

Ati “Turareba ibice bitagerwaho cyangwa bitarasobanukirwa na gahunda zo kuboneza urubyaro. Ubu turava i Rusizi, tujye muri Rutsiro hanyuma dusoreze i Gicumbi, kandi abaturage bari kubyumva.
Icyaburaga ni ukubasobanurira bihagije kugira ngo bagire imyumvire ihagije kuri iki kintu. Nyuma yo kubasobanurira, abatari bake bahise bitabira kuboneza urubyaro kandi turizera ko bizatanga umusaruro.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko nubwo imyumvire yo kuboneza urubyaro muri aka karere ikiri ikibazo, ngo hari icyizere ko hamwe no guhozaho mu bukangurambaga butandukanye bizagenda bihinduka.

Ati “Hamwe n'ubukangurambaga turi gukorana na Imbuto Foundation, ndetse n'ibikorwa tugiye gufatanyamo muri aka karere turizera ko bizatanga umusaruro ushimishije imibare y'ababoneza urubyaro igakomeza kwiyongera nubwo bigaragara ko hakiri ikibazo cy'imyumvire ikiri hasi.”

Umuyobozi w
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko imyumvire y'abaturage ikiri hasi

Muri ubwo bukangurambaga, ababyeyi bibutswa ko kutaboneza urubyaro bigira ingaruka nyinshi mu miryango zirimo kubaho nabi kubera kubyara abo badashoboye kurera, kurwara indwara zikomoka ku mirire mibi harimo kugwingira, gucikiza amashuri kw'abana, n'ibindi.

Ni muri urwo rwego umuryango nyarwanda ukangurirwa kumva neza iyi gahunda no kuyishyira mu bikorwa.

Kugeza ubu Akarere ka Rusizi kageze kuri 39%, muri gahunda yo kuboneza urubyaro.


Mu Rwanda abasaga 2,200 bishwe n'indwara z'ubuhumekero mu mwaka umwe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Munyazikwiye Faustin, Umuyobozi mukuru wungirije wa REMA yigisha abaturage uko bagomba kurinda umwuka bahumeka
Munyazikwiye Faustin, Umuyobozi mukuru wungirije wa REMA yigisha abaturage uko bagomba kurinda umwuka bahumeka

Ni mu bukangurambaga bw'icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije, bwakorewe mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera, aho REMA yakanguriye abaturage kubungabunga ibidukikije, birinda gutwika cyangwa gucana ibyahumanya umwuka bahumeka.

Muri ubwo bukangurambaga bwabaye ku itariki 28 Gicurasi 2019, Munyazikwiye Faustin, Umuyobozi mukuru wungirije wa REMA, yeretse abaturage ingaruka zikomeje guterwa no gucana ibyangiza umwuka bahumeka, agaragaza n'uburyo ingaruka bitera zikomeje kwambura ubuzima abantu benshi.

Yavuze ko ku isi, buri mwaka, indwara z'ubuhumekero zitwara ubuzima bw'abantu basaga miliyoni esheshatu n'igice, mu gihe mu Rwanda, Raporo y'umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), yo mu mwaka wa 2016, yagaragaje ko muri uwo mwaka abapfuye bazira guhumeka umwuka uhumanye basaga ibihumbi bibiri n'abantu magana abiri.

Agira ati “Impamvu tugaruka cyane kuri izo ndwara z'ubuhumekero, ni uko raporo n'ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko ku rwego rw'isi, abarenga miliyoni esheshatu n'igice ku mwaka, bapfa bazize izo ndwara z'ubuhumekero.

By'umwihariko ku Rwanda, ubushakashatsi Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima washyizwe hanze muri 2016, hapfuye abantu ibihumbi bibiri na magana abiri na cumi na barindwi, ni abapfuye muri uwo mwaka wakozwemo ubushakashatsi”.

Abaturage beretswe uburyo bagomba gusigasira ibiyaga, batera ibyatsi ku buso bungana na metero 50 ahakikije ibiyaga
Abaturage beretswe uburyo bagomba gusigasira ibiyaga, batera ibyatsi ku buso bungana na metero 50 ahakikije ibiyaga

Abenshi mu batuye muri ako gace, bagaragaje ko batari basobanukiwe neza uburyo bakwirinda guhumeka umwuka mubi no kwirinda ingaruka zo guhumanya ikirere.

Nubwo abo baturage bagaragaza ubumenyi buke mu gusigasira umwuka bahumeka, nyuma yo guhabwa inyigisho ku bubi bwo guhumeka umwuka mubi, abaturage bavuze ko hari isomo babikuyemo, ngo bajyaga bangiza umwuka bahumeka batabizi, ariko ngo hari icyo bagiye guhindura.

Munyakazi Alphonse ati “Bavuze umubare w'abantu bapfa kubera guhumeka umwuka mubi numva ubwoba buranyishe, najyaga mpinga narangiza ngatwika ibyatsi, nkabifata nkibisanzwe ariko barampuguye, sinzabisubira, ndabibwira n'abandi babicikeho”.

Nsanzimana Saveri ati “Turacana ku gasozi, ariko ntitwari tuzi ko iyo myuka y'imyotsi itera uburwayi, bamwe bajyaga mu bitaro bakabasangamo indwara z'ibihaha ariko ntibamenye uburyo bazanduye, ndababona abatwika amakara abandi bagatwika ibyatsi ku gasozi, ni akarusho kuba badusobanuriye ububi bwabyo”.

Mujyanama Alphonse nawe ati “Ziriya miliyoni z'abantu bapfa buri mwaka zinteye ubwoba, nta kongera kwangiza umwuka, nacanaga inkwi mu rugo umugore wanjye agahisha yarwaye, ariko ndabizezerera nshake biyogaze, ubu nibwo menye impamvu abayobozi bahoraga badukangurira gukoresha biyogaze”.

Muri uwo murenge wa Kagogo, abagore bavuga ko aribo benshi bibasirwa n'izo ndwara z'ubuhumekero kubebera guteka bifashishije inkwi.

Nyirangorore Devotha ati “Eh!, ngira ikibazo cyane iyo ndi gucana ngiye guteka, ugasanga umutwe urandya kubera imyotsi natsa umuriro, ubu ndwaye umutwe udakira, murampuguye ngiye gusezera ku nkwi nshake ibyo byuma by'abazungu”.

Nyirakanyana ati “Nabonaga impamvu mpora ndwaye nkayibura naho ni iriya myotsi, abantu bapfa ni benshi, binteye ubwoba nibwo mbimenye, usanga ndi gupfuneka umuriro ukaka umutwe undya nkumva ndazungereye. Mwadufasha mukadutera inkunga mukaduha ibyo byuma bihisha vuba”.

Munyazikwiye Faustin, yasabye abaturage kwirinda ingaruka zishobora gutuma umwuka bahumeka uhumana.

Ati “Dutandukane n'umuco wo gutwika imbagara ahubwo tuzifumbize tugendane n'iterambere, tuve kuri twa dutodowa, ducane umuriro w'amashanyarazi, ducane umuriro uturuka ku mirasire kandi tunatekeshe n'izo biogaz”.

Mu gufasha abaturage kwirinda ibicanwa bihumanya ikirere, REMA, ku bufatanye n'Akarere ka Burera, yamaze gutanga imirasire y'izuba mu miryango 60, no kuri uyu munsi w'ubukangurambaga, imiryango ijana ikaba yemerewe imirasire y'izuba.

Muri ubwo bukangurambaga kandi, abaturage bafatanyije n'ubuyobozi, bakora umuganda wo wo gutera imbingo ku nkengero z'ikiyaga cya Burera, mu kwirinda ko icyo kiyaga cyangiza imirima yabo mu gihe cy'imvura.

Uwambajemariya Florence,Umuyobozi w'Akarere ka Burera, avuga ko akarere kashyize imbaraga mu kubungabunga ibiyaga, isoko y'umuriro w'amashanyarazi acanira uturere tunyuranye tw'igihugu.

Ati “Dukomeje kubungabunga umutungo kamere dufite, cyane cyane amashanyarazi akomoka kuri ibi biyaga dufite(Burera na Ruhondo), binyuze m'Urugezi rugaburira iki kiyaga cya Burera tukabona urugomero rwa Ntaruka, n'ikiyaga cya Ruhondo, tukabona urugomero rwa Mukungwa.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku itariki 25 Gicurasi, bukazasozwa tariki 05 Kamena 2019, bufite insanganyamatsiko igira iti “Turwanye ihumana ry'umwuka duhumeka”.


❌