WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — October 19th 2019UMUSEKE

Ikiraro gihuza Burera na Musanze cyarangiritse bikabije, ngo biri kudindiza ubuhahirane

By Ange Eric Hatangimana

Ikiraro cyangijwe bikabije n’amazi ava mu Birunga, gihuza Umurenge wa Gahunga w’Akarere ka Burera n’umurenge wa Cyuve wo muri Musanze. Abaturage basaba ko kiriya kiraro gikorwa kuko ari cyo kiborohereza mu buhahirane, usibye umuhanda wa Musanze-Cyanika, nta wundi bagira utari uyu uhuza turiya Turere.

Ikiraro cyangijwe n’amazi ava mu Birunga hashize amezi 4

Ubwo twasuraga iki kiraro, abaturage bo mu Murenge wa Gahunga twaganiriye batubwiye ko kimaze amezi arenga ane gisenywe n’amazi ava mu birunga.

Batubwira ko begereye ubuyobozi bw’Umurenge ngo bugisane bukababwira ko kugira ngo cyubakwe bizaganirwaho n’impande zombi zigihuriyeho, hagati ya Musanze na Burera.

Umwe mu baturage twaganiriye ati “Urabona uyu muhanda ni wo utworohera iyo tugiye mu Ruhengeri (Musanze), kuba rero iki kiraro cyarasenyutse, byadushyize mu gihombo kuko hari abakura umusaruro mu gace kamwe bawujyana mu kandi. Ubu ibyo byose byarahagaze. Icyo twifuza ni uko mwadukorera ubuvugizi bakakidukorera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, MUHIRE Silas yatubwiye ko iki kiraro babizi ko cyangiritse ariko akavuga ko kugisana bisaba ingengo y’imari irenze ubushobozi bw’Umurenge.

Yagize ati “Uburyo iki kiraro cyasenyutse ntibishoboka ko cyasanwa, niba nawe warakigezeho wabonye ko cyangiritse ku buryo bisaba kongera kucyubaka. Ku bushobozi bw’Umurenge wacu bigoranye, gusa twabimenyesheje Akarere kandi na ko karahasuye ubu dutegereje icyo kazatubwira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, MUNYANEZA Joseph yabwiye Umuseke ko iki kiraro bakigezeho ndetse banasaba “One Stop Center” kugisura ikagikorera raporo; hanyuma hakazakurikiraho gusubira mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bakareba niba cyakorwa vuba cyangwa se niba cyashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Twamubajije niba kuba kidakorwa byaba ari uko gihuriweho n’Uturere tubiri nk’uko bamwe babyibaza.

Ati “Ntabwo ari uko gihuriweho n’Uturere tubiri, kiriya kiraro ni icy’Akarere ka Burera. Gusa birashoboka habaho kuganira kigakorwa ku bufatanye n’Akarere ka Musanze, ariko bidakuyeho ko kiri mu maboko y’Akarere kacu.”

Mu gihe iki kiraro kitarakorwa, ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Gahunga bwabaye bushyizeho ikiraro gito cyo kwifashishwa n’abanyamaguru.

Aka ni akararo k’abanyamaguru kashyizweho mu rwego rwo kwifashisha by’igihe gito

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/Musanze

Basketball: Patriots BBC yatsinze Hawassa mu mukino wa kabiri muri BAL2020

By Ange Eric Hatangimana

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019, Patriots BBC yatsinze umukino wa kabiri mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya BAL 2020, yatsinze Hawassa yo muri Ethiopia amanota 125-50.

Ruzigande Ally ukinira Patriots BBC agerageza gucika abakinnyi b’ikipe yo muri Ethiopia

Patriots BBC yanyagiye Hawassa yo muri Ethiopia mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya kane (D) iri kubera i Dar Es Slaam muri Tanzania, iyitsinda amanota 125-50.

Agace ka mbere k’uyu mukino, Patriots BBC yakarangije iri imbere n’amanota 29-16 byahise byerekana ko Hawassa itari ikipe igoranye kuri Patriots BBC.

Igice cya mbere cy’umukino cyasize Patriots BBC irusha cyane Hawassa iyikubye inshuro zirenga ebyiri n’amanota 62-25 Hawassa City.

Agace ka gatatu ni ko kasize kerekanye urwego ruto rwa Hawassa kuko yari imaze kugira amanota 40 mu gihe Patriots BBC yari fite amanota 95 bityo n’umukino urangira Patriots BBC itsinze imibarwa itatu (125-50).

Iri rushanwa ririmo gukinwa ku nshuro ya mbere ryatangiriye mu matsinda tariki ya 16 kugeza 20 Ukwakira 2019.

Ikipe ebyiri za mbere mu matsinda atandatu ndetse n’izindi enye zizahabwa ’Wild Card’ ari zo zizazamuka muri ’Elite 16’ kugeza ubwo hazaboneka ikipe zizagera muri 1/2 na ’Finale’ izakinirwa mu Rwanda, muri Kigali Arena muri Werurwe 2020 nk’uko biteganyijwe.

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa irakina umukino wa gatatu ku Cyumweru taliki ya 20 Ukwakira na City Oilers, ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice (17h30’) bizaba ari saa kumi n’igice i Kigali (16h30’).

Uyu mukinnyi yigaragaje cyane muri uyu mukino

Nijimbere Gubert umukinnyi wa Patriots BBC agiye gushota mu nkangara

Hawassa yo muri Ethiopia yatsinzwe na Patriots BC yo mu Rwanda amanota 125-50.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Episode 37: Kevine yibutse Ganza, amuhamagaye aramukupa 

By Ange Eric Hatangimana

Muri ako kanya nongeye kwishimira andi mahirwe nari mbonye kubera Gaelle, byongeye kunyereka ko nahinduye inzira nkava mu gatsibanzira nkinjira mu nzira y’ igihogere, ngikinkura umuryango w’ imodoka natunguwe no guhuza amaso na Annie.

Njyewe-“Annie!”

Annie yahise anyereka ikimenyetso cyo guceceka ndaruca ndarumira, ariko Papa Gaelle ahita ahindukira aravuga,

Papa Gaelle-“Uwo musore se muraziranye madamaze?”

Annie-“Oya ntabwo muzi, ahubwo nari ngiye kumubaza aho anzi?”

Papa Gaelle-“Uwo mukobwa umuzi he sha musore?”

Nagiye kuvuga ariko Annie yongeye kunshira isiri ryo guceceka, ndamwumvira avuga aseka,

Annie-“Eeeh! Hhhh! Ndibutse, uyu ashobora kuba anzi ahantu nakoze stage, birashoboka pe”

Nakomeje narebye gukomeza guceceka nibaza impamvu Annie anyitakanye, ariko ngiye gutera hejuru nkeka ko ashobora kuba ari bimwe yambwiraga by’ akazi, nongera kwibaza niba ari akazi gaciye  mu mucyo cyangwa ari ibanga rizitse.

Ntabwo nabitinzeho kuko nari nzi neza ko uko byagenda kose, inzira byacamo yose tugomba gushaka uko tubaho, nkuko Ntwari yari yarabidutoje kuva tukiri bato.

Twakomeje kugenda tugeze aho naviragamo Annie andya urwara,

Njyewe-“Ndasigara hano”

Papa Gaelle-“Eeeh! Parika sha, Parika uwo musore avemo, we n’ umukobwa wanjye ni inshuti, Harya witwa nde musore?”

Njyewe-“Nitwa Ganza! Murakoze kumpa lift”

Papa Gaelle-“Sawa sha, ntureba, ufite ikinyabupfura ndumva uzi gushimira ni nayo mpamvu wumvikana n’ umukobwa wanjye, ntabwo umeze nkuyu mushoferi wanjye w’ ikigoryi mbwira gukata iburyo agakata ibumoso, namugurira Fanta ntanshimire, naba ndi kumwe n’ abashyitsi banjye akaza kwipendekeza imbere yacu? ”

Ako kanya wa musore w’ umushoferi yahise avuga cyane,

Shoferi-“Shyuuuu! Ariko Boss! Ngo nta kinyabupfura ngira? Ahubwo se wowe ugifite byibura iyo udata abana bawe ukakibatoza buriya ntiwari kubarinda ntibashukwe ngo baterwe inda z’ indaro?”

Uwo musore akivuga atyo, Papa Gaelle yahise amukubita urushyi rwiza, aramusunika cyane akomeza kumudiha, uwo musore afungura umuryango asohoka yitotomba cyane.

Kuri twe twabirebaga byasaga n’ ikinamico isekeje, gusa nanjye amagambo ya shoferi yankozeho kubera Gaelle umukobwa w’ umutima nzi, numvise nanjye nafasha Papa Gaelle kumudiha ariko nanga kubyivangamo.

Papa Gaelle yarasohotse bakomeza gutongana, njye na Annie twari dusigaye mu modoka, nari nibagiwe ko ndasigara aho twari duparitse,

Njyewe-“Annie! Bite bya Papa Gaelle! Muziranye hehe kuburyo aguha lift?”

Annie-“Ganza! Wowe va mu modoka ugende ariko atabona ko tuziranye, kukwihakana wagize ngo byantunguye?”

Njyewe-“Oya mbwira, uriya mugabo ndamuzi, uriya mukobwa twari kumwe numwana we, yataye abana be bakiri bato, ubu nta mugore agira, none yaba ashaka,…”

Annie-“Oya yewe va mu modoka ugende ibindi ndimenya”

Koko nibutse ko Gaelle atari wawundi nkwiriye kugira inama ibyo akora yari abizi, naramuretse mva mu modoka, wa musore w’ umushoferi yagiye ajyanye izo nshyi z’ amatwi, Papa Gaelle asigara yitotomba,

Papa Gaelle-“Urambonera uriya mushenzi ngo arankorogoshora? Mwumvise ukuntu ambwiye?”

Njyewe-“Papa Gae! Akubwiye nabi rwose pe! Nanjye ahubwo nari ngiye…sha nuko yirutse!”

Papa Gaelle-“Mwirukankane, mwirukankane umumfatire ahubwo nkwereke”

Njyewe-“Oya..oya mwirukankanye namucaho nicyo kibazo, buriya njye nzi kwirukanka cyane ntiwabyumva… mureke agende ashyi ariye zirahagije”

Papa Gaelle-“Ahubwo se ubu ko agiye ndava hano gute ra?”

Njyewe-“None se nta modoka muzi gutwara Papa Gae?”

Papa Gaelle-“Kuba nyizi ndayizi ariko ndwara amaso niyo mpamvu ntajya nyitwara”

Njyewe-“Ubu se urabigenza ute ra?”

Papa Gaelle-“Gahunda yanjye ihise ipfa, irapfuye pe!”

Njyewe-“Ni ukwihangana niko bigenze”

Papa Gaelle yasubiye mu modoka, sinzi ibyo bavuganye na Annie hashize akanya mbona arasohotse, anshaho,

Papa Gaelle-“Uzibuke umpamagare disi we!”

Annie yarahindukiye aramupepera, nakomeje guhagarara  akanya gato, nkomeza kugenda nkurikiye Annie, hari hafi yo mu rugo, nasanze yantanze yo ahagaze ku rugi.

Annie-“Kingura Ganza!”

Njyewe-“Nkingure iki utarambwira imikino urimo wowe na Papa Gaelle?”

Annie-“Imana ishimwe kuba umuzi, kingura umbwire ibye nanjye nkubwire uko byagenze yewe”

Muri ako kanya natangiye gufungura, bya bindi by’ inzugi iyo uzihatirije nazo zikwereka ko byose bishoboka rwafungutse amatsiko nari mfite yagiye nka nyomberi.

Tumaze kwicara,

Njyewe-“Ngaho bwira, ni uwuhe mukino uri gukina nuriya mugabo?”

Annie-“Ganza! Uriya mugabo nta kindi ndi gupanga nawe, twahuye ampa lift busanzwe”

Njyewe-“Uuuh? Annie! Urabizi njye nawe dufitanye amateka, byongeye kandi duhuje amaraso, burya umaze kugenda nibwo natekereje kabiri ngize ngo nguhamagare tujye inama yaho ugiye nsanga wagiye,

Nasigaye nibaza byinshi ndetse mpangayikira ko ushobora kuba unaniwe kwihangana, ukayoboka inzira itari nziza, kuko Ntwari adahari ngo agukebure, ikimwaro kikazaba cyose agarutse”

Hashize akanya Annie acecetse,

Annie-“Ganza! Reka nkubwize ukuri inkuru yanjye y’ impamo, urabizi ibyo sibyo gusubiramo nabikubwiye mu gitondo, ubundi byatangiye ubwo nari nagiye gusura umwana twiganye tubana, maze muri uwo mugoroba aransohokana tujyana ahantu hamwe turasangira, turarya turanywa nuko…”

Njyewe-“Komeza umbwire ndakumva, se ko mbona ufite isoni n’ ubwoba”

Annie-“Oya da! Nta kibazo, ubwo nyine yatangiye kumbaza impamvu ntambara neza ngo nke nk’ abandi bakobwa,  nanjye ntangiye kumutura amaganya, niho yahereye angira inama naje kukugisha mu gitondo ukambwira kugenda ibindi nkazabikubwira nyuma”

Njyewe-“None se ushatse kumbwira ko ikosa ari iryanjye utakumvise? Reka reka nabikoreye ko nawe uri mukuru wakwigira inama”

Annie-“Ganza! Nashatse kukubwira ko yambwiye ngo nzajye kumureba anyereke inzira yoroshye nabonamo akazi bitengoye, ko aziranye n’ abantubenshi bamfasha”

Njyewe-“Reka yewe?”

Annie-“Ganza, Nkiva hano nagiye duhurira aho twari twavuganye, tujyana aho nari ngiye gukora ikizamini, ngezeyo nisanga ndi njyenyine, we n’ uriya mugabo twazanye mu modoka barambwira ngo mu bari gukora ni njye njyenyine wujuje ibisabwe bityo rero ngo natsinze!”

Njyewe-“Ntibishoboka? Annie! Watsinze ikizamini cy’ akazi?”

Annie-“Yego sha, natsinze Ganza, buriya twari tujyanye ngiye gusinya Contract  ngo kuwa mbere nzatangire”

Njyewe-“Ntabwo mbyumva neza ariko? Ibyo umbwira ni ukuri cyangwa?”

Annie-“Ubu se nkubwize iki Ganza! Ko ntazi kubeshya ubizi, ahubwo uriya muswa w’ umushoferi abyishe byose…”

Nacecetse akanya gato, hashize akanya niyumviira,

Njyewe-“Ariko se Annie, byibuza bakubwiye akazi uzajya ukora watsindiye?”

Annie-“Ntako bambwiye ariko akariko kose ngomba kuzagakora?”

Njyewe-“None se ko wari ugiye gusinya contract, wari gusinya ibyo ubonye byose ngo nuko ari akazi?”

Annie-“Hmm! Umva Ganza! Ariko uziko nta byawe? Nako akari kuwundi karahandurika, itaba uzi ko ari njyewe wasigaye inyuma mu bandi”

Njyewe-“Annie! Byambabaza cyane ibyo uharanira wibwira ko bizakugira uwo wifuza biguteye amarira atazakama, cyaba ari igisebo kuri njye Ntwari aje agasanga warabaye undi, niba urambiwe kubaho ukubayeho ukifuza kubaho nkuko abandi babayeho udashishoza kakubayeho”

Annie-“Ngo iki? Ngo kambayeho?”

Njyewe-“Ahaaa! None se mu gihe uwo ari we wese atangiye kukujyana agucunga nk’ ingorofani, ukajya gusinya ibyo utazi ngo bipfa kuba ari akazi, niki kigukingirije mu maso gituma utareba neza?”

Annie-“Ariko Ganza! Nawe…”

Njyewe-“Annie! Tekereza kabiri wibuke abo twaribo kera, maze wibaze niba ubu aribwo ubayeho nabi kuburyo wakurikira uwo ubonye wese ngo ushaka kubaho neza”

Annie nyuma y’ akanya gato acecetse yongeye kwitsa umutima telephone yanjye ihita isona, mu kureba uwari umpamagaye yari Kevine.

Nkibona ko ari we numvise igisa n’ umujinya muri njyewe, nongeye kwibuka akahise, ndongera nyisubiza mu mufuka.

Annie-“None se ko utitabye Ganza! Uwo ninde uguhamagaye?”

Akimbaza atyo ako kanya telephone yongeye gusona, nkanda yes nshyira ku gutwi ndaceceka,

Kevine-“Hello! Hello!…

Hashize akanya nshecetse,

Kevine-“Ganza! Ntabwo uri kunyumva ko utavuga?”

Njyewe-“Ndakumva mbwira erega”

Kevine-“Mana yanjye, Ganza nuko unyitabye tumaze igihe tutavugana?”

Njyewe-“Uragira ngo nkwitabe gute se Kevi?”

Kevine-“Ese ubwo waretse kumbwira nabi Ganza?”

Njyewe-“Niki gishya se ugiye kumbwira noneho Umwiza wo mu nzozi? Ariko ibintera ikiniga byo ntiwabibura buriya ugiye kumbwira ngo nsibe nimero yawe burundu sinzongere kuyitera imboni bitazatuma nguhamagara”

Kevine-“Waretse kumbwira utyo Ganza! Basi nyumva gato ureke kumvugira ibyo ntavuze”

Njyewe-“Ahaaa! Ndakumva nyabuna”

Kevine-“Ganza ndashaka ko duhura muri uyu mugoroba, kandi ntumpakanire sibyo?”

Ako kanya sinzi uko byanjemo mpita nkupa telephone, ubwenge buransiga bwibuka ibihe ntazibagirwa, amagambo Kevine yambwiye ampamiriza ko ibyacu birangiye, igihe ampunga musanga musanga, inkoni n’ ibitutsi bya Se….ako kanya mfunga telephone nifata mu gahanga, Annie atangira kunyinginga ambaza,

Annie-“Ganza! Ganza! Ninde? Ni Ntwari? Ninde Ganza?………………….…………

Ntuzacikwe na Episode ya 38 y’iyi nkuru ku wa mbere mu gitondo

Ethiopia yakoze imyitozo ya nyuma, kuri uyu wa gatandatu irakina n’Amavubi 

By Ange Eric Hatangimana

Mu gihe habura amasaha make ngo ikipe y’igihugu Amavubi ikine na Ethiopia mu mikino nyafurika y’ibihugu ihuza abakinnyi bakina imbere (CHAN2020), Ethiopia yakoze imyitozo ibanzira umukino uzaba kuri uyu wa gatandatu.

Abakinnyi ba Ethiopia mu kanama nyuma y’imyitozo

Umutoza wa Ethiopia yitwa Abraham Mebratu nyuma y’imyitozo yavuze yo yari iya kabiri kuva bagera i Kigali ku mugoroba w’ejo hashize ku wa kane tariki 17 Ukwakira.

Ati “Ni uyu munsi dukoze imyitozo itegura umukino w’ejo dufitanye n’u Rwanda, byanze bikunze tuzakina neza.”

Umutoza wa Ethiopia yavuze ko ikipe y’ u Rwanda ari nziza kandi ayubaha, ariko ngo ntibizamubuza gukinisha neza abakinnye be yazanye.

Mu mukino ubaza u Rwanda rwari rwatsinze Ethiopia 1-0 cyatsinzwe na SUGIRA Erneste, umukino wo kuri uyu wagatandatu uzabera kuri Stade ya Kigali saa kenda z’amanywa.

Abraham Mebratu avuga ko muri Ethiopia bakinnye neza no kurusha Amavubi ariko Babura amahirwe yo gutsinda, ngo i Kigali birashoboka ko na bo bahatsindira.

Umutoza avuga ko i Kigali bishoboka cyane kuhatsindira

Morale iragaragara ko iri hejuru ku bakinnyi ba Ethiopia

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Nyamasheke Kivu Belt Festival ngo izagaragaza amahirwe Akarere gafite mu ishoramari

By Ange Eric Hatangimana

Ni igikorwa Akarere ka Nyamasheke gafatanyijemo n’urugaga rw’abakora mu by’amahotel mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Ubukungu avuga ko Akarere gafite amahirwe menshi yatuma abaturage babaho neza

Nyamasheke mu bushakashatsi bugaragaza imibereho y’ingo (EICV 5) bukorwa n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare bwasohotse mu mwaka ushize wa 2018,  ni ko Karere ka mbere gafite abaturage bakennye kurusha ahandi mu Rwanda.

Iki gikorwa kiswe Kivu Belt Festival kigamije kwereka abantu batandukanye amwe mu mahirwe yo gushora imari muri Nyamasheke cyane mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Ubukungu, Ntaganira Josue Michel mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru muri iki cyumweru yavuze ko bitumvikana ukuntu Nyamasheke ifite ibintu byinshi byatuma abaturage babaho neza ariko Akarere kakaba aka mbere mu dufite imibereho mibi.

Yavuze ko ubwo Perezida wa Repuburika Paul Kagame aheruka muri Nyamasheke yababwiye ko ubutaka bw’ako Karere nta bibwubatseho byakurura abakerarugendo.

Ati “Nyamara dufite ubutaka bukora ku kiyaga cya Kivu, dufite ibirwa, imyigimba kirwa n’ibindi, ibyo byose byakabyajwe umusaruro. Muri Nyamasheke dufite amahoteli abiri yonyine, turasaba abatandukanye kuhashora imali.”

Nyamasheke ifite inganda 60 z’ikawa, ngo kiriya gikorwa cya Kivu Belt Festival nicyo kizaberamo kwereka abaturage amahirwe yo gushora imali muri Nyamashe.

Ntaganira Josue Michel yongeraho ko Nyamasheke ari Akarere gafite ubutaka bwera cyane, ndetse gafite n’umusaruro ukomoka ku mafi n’isambaza ku buryo abaturage batakwiye kubaho nabi.

Avuga ko umuhanda wa Kivu Belt ari andi mahirwe mu bijyanye n’ubuhahirane haba ku Banyarwanda n’abaturage bo muri Congo Kinshasa.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo Kivu Belt Festival kizahuriza hamwe gahunda zitandukanyie zirimo imikino, n’abikorera bakazamurika ibyo bakora.

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

Mukura VS yamaze gutandukana n’umutoza Olivier Ovambe

By Ange Eric Hatangimana

Kuri uyu wa gatanu taliki 18 Ukwakira 2019, ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwasezereye umutoza Olivier Ovambe. Uyu mutoza yari amaze iminsi umunani ahagaritswe by’agateganyo azira imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino wahuje Mukura VS na Sunrise FC.

Mathurin Olivier Ovambe ukomoka muri Cameroun yari yasimbuye Francis Haringingo

Ku wa gatatu taliki 09 Ukwakira 2019, Ovambe yinjiye mu kibuga atabyemerewe n’abasifuzi, kandi arenga ku mabwiriza bamuhaye bimuviramo guhabwa ikarita itukura.

Siboyintore Theodate, Umunyamabanga Mukuru wa Mukura VS asobanura ko ubuyobozi bwakomeje gukurikirana andi makuru ajyanye n’imyitwarire ye n’umwuka mubi wari mu ikipe, bufata ikemezo cyo kumusezerera.

Ati : “Twamusezereye binyuze mu ibaruwa twamuhaye, twagerageje gushaka andi makuru, tugerageza guhura na we, hari ibyo tutumvikanye na we bijyanye n’imikorere n’imyitwarire, dufata umwanzuro wo kumuhagarika.”

Mathurin Olivier Ovambe ukomoka muri Cameroun yari yasimbuye Francis Haringingo wari wafashije Mukura VS kujya mu irushanwa nyafurika rya CAF Confederation Cup nyuma aza kwerekeza muri Police FC.

Ovambe yatandukanye na Mukura VS mu gihe yabahaye igikombe cy’Agaciro Tournament 2019, atsinze Rayon Sports ku mu kino wa nyuma.

Mukura igiye gukomeza gutozwa na Tony Hernandez wari umutoza wungirije kugeza igihe hazafatwa ikemezo cya nyuma.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

P. Kagame yakiriye intumwa yihariye ya mugenzi we Ramaphosa wa S. Africa

By Martin NIYONKURU

Perezida Kagame Paul kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu biro bye Jeff Radebe intumwa yihariye yoherejwe na mugenzi we Cylil Ramaphosa wa Africa y’Epfo.

Perezida Kagame yahuye n’intumwa yihariye yoherejwe na Ramaphosa

Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru, RBA (Rwanda Broadcasting Agency) kiravuga ko iyi ntumwa yihariye yahuye na Perezida Kagame i Kigali mu Rwanda.

RBA ntivuga ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’iriya ntumwa yoherejwe na Ramaphosa gusa Leta z’Ibihugu byombi zakunze gutangaza ko ziri kubaka umubano wabyo wigeze kuzamo igitotsi giturutse ku kuba S. Africa icumbikiye bamwe mu bashinze umutwe wa RNC uvuga ko urwanya leta y’u Rwanda

Perezida Cylil watangiye kuyobora S. Africa muri Gashyantare 2018, mu kwezi kwakurukiyeho kwa Werurwe yaje i Kihali mu nama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe. Icyo gihe yahuye na mugenzi we Perezida Kagame.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Kagame Paul ari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye irahira rya Cylil Ramaphosa warahiriye kuyobora Africa y’Epfo nyuma y’uko ishyaka rye ANC ryari rimaze gutsindira ku bwiganze bwinshi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Mu mpera za 2018, Leta ya Africa y’Epfo yahamagaje uwari uhagarariye iki gihugu mu Rwanda, George Nkosinathi Twala n’uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu, Vincent Karega.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya S. Africa yatangaje ko yahamagaje aba badipolomate ku mpande zombi ngo mu rwego rwo gukomeza gusubukura umubano mwiza hagati y’ibi bihugu.

Gusa na none Leta ya Africa y’Epfo yatangaje ko yababajwe n’ibitutsi byatutswe Lindiwe Sisulu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu.

Ibi bitutsi bishingiye ku nkuru yatangajwe muri kimwe mu binyamakuru byandikwa mu Kinyarwanda cyatangaje amwe mu magambo afatwa nko gusebya uyu muyobozi mukuru muri S. Africa ndetse bikanakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bakunze kuzikoresha mu Rwanda.

Yamwakiriye i Kigali

Bagiranye ibiganiro byihariye

Iriya ntumwa yaje iherekejwe

Umwaka ushize wa 2018 Perezida Kagame yakiriye Cylil Ramaphosa wari waje muri AU Summit

Photos © Urugwiro Village

UMUSEKE.RW

MINISPOC irazenguruka Igihugu ishaka abajya mu Itorero Urukerereza

By Ange Eric Hatangimana

Kuva ku wa 16 Ukwakira 2019,  hatangiye amarushanwa agamije gushaka abantu 100 bazajya mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza. Amarushanwa abera mu Ntara zose z’Igihugu akaba yatangiriye mu y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze, abagera kuri 70 bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo Imbyino, Indirimbo, Intore,  Ibicurangisho gakondo,….

Mu Ntara y’Amajyaruguru niho aya majonjora yahereye

Atangiza ku mugaragaro aya marushanwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Bagirishya Pierre Claver yashimiye MINISPOC ko yahisemo Musanze kuba ari yo itangirizwamo aya marushanwa ku rwego rw’Igihugu.

Yasabye kandi abadakomeza ku rwego rw’Igihugu ko bakomeza imyitozo kugira ngo bongere ubumenyi bazatoranywe ubutaha.

Intore Masamba, Umutoza w’itorero ndangamuco ry’Igihugu “Urukerereza” ari na we ukuriye akanama gatanga amanota,  yavuze ko iki ari igikorwa kiba buri myaka ibiri, kandi ababyinnyi baba basanzwe mu Itorero Urukerereza na bo bemerewe kongera guhatana, utsinze agahabwa amahirwe yo kugumamo.

Aya marushanwa mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amyaruguru yahabereye tariki 16-17

Kuri uyu wa  gatanu tariki 18-19 Ukwakira 2019 yakomereje mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Karongi.

Bazakomereza mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyanza tariki 20-21 Ukwakira 2019, hakurikireho i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 22-23 Ukwakira 2019.

Bazasoreza mu Mujyi wa Kigali tariki 24-25 Ukwakira 2019 muri Petit Stade i Remera.

Tariki 2-4 Ugushyingo 2019 muri Petit Stade i Remera hazatoranywa ku rwego rw’Igihugu abinjira mu Itorero ry’Igihugu, Urukerereza.

Uyu musore aragerageza uko ashoboye ngo atigise ibitugu abatanga amanota bamubone ko azi kubyina neza

Amatorero yo kubyina gakondo i Musanze yitabiriye iki gikorwa ari menshi

Abasore b’inkorokoro basohotse baca umugara, ni Intore z’u Rwanda

Hakurya Masamba, Mariya Yohana na bagenzi babo barareba uzi gucinya umudiho bakandika ko ashoboya cyangwa hari ibyo akeneye kunoza

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

‘Umuti’ wa Charly na Nina wasohotse…Barasaba abafana kuyitangirana Weekend

By Jean Pierre Nizeyimana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Charly yari yabwiye Umuseke ko indirimbo ‘Umuti’ iri buge hanze saa munani, ubu iri hanze. Charly avuga ko ije mu gihe kiza k’impera z’Icyumweru ko bagomba kuyibyina kuko ibikwiye.

Charly na Nina

Avuga ko ubutumwa burimo ari urukundo gusa. Ngo  hari igihe umuntu akunda ariko yabona uwo akunda atinze kurumwereka, undi akaba yamureka akajya kurushakira ahandi.

Ibi ngo sibyo kuko hari igihe urukundo ruba rugomba gutegerezwa kandi kuri Charly ngo ushobora kujya kurushakira ahandi ukavunikira ubusa.

Ati: “Ni indirimbo y’urukundo. Hari igihe umuntu arwara indwara y’urukundo akumva yajya gushakira umuti ahandi. Biba byiza iyo utegereje muganga wawe akaba ari we uguha umuti, si byiza kujarajara.”

Ku byerekeye imyambarire n’imibyinire iri mu ndirimbo ‘umuti’ Charly avuga ko nta kidasanzwe kirimo. Ngo ni ibintu bimenyerewe!

Charly yasabye abakunzi babo gukomeza inzira batangiye kandi ngo abashimira n’abakunda muzika muri rusange ko bakomeje gukorana n’abandi bahanzi kugira ngo uruganda rwa muzika mu Rwanda rukomere kurushaho.

Amajwi y’indirimbo Umuti yakorewe muri Uganda ariko amajwi n’amashusho bitunganywa n’umugabo wo muri Nigeria.

Kuva batangira umuziki baracyari mu bahanzikazi bakunzwe

Indirimbo yabo bayikoreye muri Uganda no muri Nigeria

 

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ngo birababaje ko akenshi abafite uburwayi bwo mu mutwe batavuzwa

By Jean Pierre Nizeyimana

Clever Haragirimana uyobora ihuriro ry’abahoze bafite uburwayi bwo mu mutwe bakaza gukira anenga umuryango nyarwanda muri rusange ugifata abafite uburwayi bwo mu mutwe nk’abantu badafite agaciro. Abishingira ku ngingo y’uko iyo hagize ubona umwe muri bo ubufite atamutabariza ngo ajyanwe ku muganga kandi nawe ari umurwayi nk’abandi.

Claver Haragirimana anenga abadafata abafite uburwayi bwo mu mutwe nk’abandi batwayi

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Ukwakira, 2019 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wagenewe ubuzima bwo mu mutwe usanzwe wizihizwa taliki 10, Ukwakira, buri mwaka.

Insanganyamatsiko yagarukaga ku byerekeye uko ubuzima bwo mutwe bwifashe mu bana no mu rubyiruko.

Abatanze ibiganiro bavuze ko akenshi uburwayi bwo mu mutwe mu bana no mu rubyiruko buterwa n’ikoresha ry’ibiyobyabwenge n’intonganya zihora mu miryango.

N’ubwo iki kibazo ngo gisanzwe kizwi, Haragirimana avuga ko ikibabaje kurusha ho ari uko ugaragawe ho buriya burwayi atitabwaho ngo agezwe kwa muganga nk’abandi ahubwo hakaba bamwe bamuhohotera.

Ati: “Birababaje ko iyo hari undi muntu ufite ubundi uburwayi ugaragaye bihutira kumubatabaza imbangukiragutaba ikamugeza kwa muganga ariko ufite uburwayi bwo mu mutwe akirengagizwa. Ibi bigaragaza kuvangura no kudaha agaciro abafite ubumuga mu mutwe.”

Haragirimana avuga ko n’ubwo ari kuriya bimeze iyo umuntu avuwe neza aba ashobora kongera kwigarurira ikizere agakora akireza imbere.

Undi mugabo wigeze kurwara mu mutwe kubera kunywa inzoga zikomeye witwa Iyakare nawe yemeza ko yakize kandi ubu abaye ho neza.

Ngo ubu yatandukanye n’izahoze ari inshuti ze kuko ari zo zari nyirabayazana wo kunywa inzoga zikomeye zamwangije.

Ati: “ Ndasaba urubyiruko kwirinda urungano rubi kuko rukurura ibyago harimo no kubatwa n’ibiyobyabwenge.”

Ku rwego mpuzamahanga insanganyamatsiko yo kuzirikana umunsi mpuzamahanga yari igamije gukumira impamvu zitera kwiyahura.

Abitabiriye igikorwa cyo kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe barimo abakorera Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima ( RBC) n’abayobora ikigo kivura indwara zo mu mutwe( CARAES) n’abandi bakora muri uru rwego.

Beretse abari aho ibyo bakora mu rwego rwo kuvura abafite uburwayi bwo mu mutwe no kubafasha kugaruka mu muryango nyarwanda, bayumva nk’abandi baturage.

Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bari bahuye ngo baganire ku miterere y’iki kibazo mu Rwanda

Uwo abaganga basanze akeneye imiti isanzwe barayimwandikira akayigura

Muri bimwe mu bifatwa nk’ibiyobyabwenge harimo itabi n’inzoga zikomeye

Babanje gusobanurira abitabiriye uriya muhango uko bigenda kugira ngo umurwayi afashwe

Iyakare atanga ubuhamya bw’uko urungano rwatumye yishora mu biyobyabwenge ariko ubu yarabiretse abaye ho neza

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Yesterday — October 18th 2019UMUSEKE

Gatsibo: Ba DASOO ngo ntibacungira umutekano ababayeho nabi…Hari abo bubakiye

By Martin NIYONKURU

Bamwe mu bagize urwego rwunganira akarere ka Gatsibo mu gucunga umutekano bazwi nka ba DASSO baravuga ko batakomeza gucungira umutekano abaturage bari mu mibereho mibi, ubu bakaba bubakiye bamwe mu batishoboye batagiraga aho baba n’ababa mu nzu ziteye inkeke.

Bari kubakira bamwe mu batagira aho kuba

Aba bacunga umutekano baniyemeje gufasha bamwe mu bana bafite ibibazo by’imirire mibi, bavuga ko ubusanzwe inshingano yabo ari ugucunga umutekano ariko ko abo bawucungira na bo baba bagomba kwita ku mibereho yabo.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Gatsibo, Rugirinka Rigati ati “Ariko kandi ntiwacungira umutekano umuturage udafite aho aba cyangwa afite umwana wugarijwe n’imirire mibi.”

Mukankuranga Speciose umwe mu baturage bubakiwe utuye mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki, yari asanzwe acumbika ariko ko nta mahoro yo mu icumbi.

Avuga ko ubu agiye kujya aryama agasinzira kandi n’abana be bazabona aho basigara ku buryo batazakomeza gusiragira bacumbika.

Niyonsaba Ziyada uturanye n’uyu mukecuru wubakiwe inzu avuga ko kubakira umukecuru nk’uyu ari igikorwa cy’ubugwaneza gikwiye gushimirwa.

Ati “Kuko umuntu nk’uyu wirirwaga azenguruka adafite aho aba kandi ashaje none bakaba bamwubakiye n’ibintu byiza rwose byadushimishije kuko nibura azajya ajya gushaka icyo kurya ariko abone aho aruhukira.”

Umyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard ashimira aba bacunga umutekano bazwi nka DASSO bafashije ubuyobozi kugeza bamwe mu baturage ku mibereho myiza. Avuga ko

Avuga ko bifuza kubaka inzu 448 zirimo 292 zamaze kuzura ku buryo ukwezi gutaha kwa Ugushyingo kuzarangira n’izisigaye na zo zaruzuye.

Zimzwe zamaze kuzura

UMUSEKE.RW

Rubavu: Imifuka 5000 ya sima yangirikiye mu bubiko mu gihe abasenyewe n’ibiza 1000 bakeneye inzu

By Ange Eric Hatangimana

Mu gihe hari abatishoboye bafite inzu zimeze nka Nyakatsi abandi bakaba barasenyewe n’ibiza batari bubakirwa bahora batakambira ubuyobozi bw’Akarere kubaha ibikoresho ngo bubake, imifuka ya sima igera ku 5078 imaze igihe yangirikira mu bubiko bw’Akarere ka Rubavu.

MU Karere ka Rubavu hari imiryango isaga 1000 ikennye indi yasenyewe n’ibiza ikaba ikeneywe sima ngo bubake inzu zikomeye n’ubwiherero

Iyi mifuka ya sima zatanzwe na Minisiteri y’Ingabo z’igihugu mu 2018 kugira ngo izafashe abatishoboye ndetse n’abahuye n’ibiza kubakirwa nk’uko bikubiye mu ibarwa isaba ubusobanuro yandikiwe uwitwa Dukundimana Esperence umukozi w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe Ubuyobozi (Administration).

Iyi baruwa yanditswe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu tariki 14/10/2018 isaba ibisobanuro, hagaragazwa amatariki sima zatangiweho.

Sima zageze mu bubiko bw’Akarere ka Rubavu tariki 12,15, 18/8/2018 na tariki 10/10/2018.

Yari igenewe abatishoboye n’abandi baturage basenyewe n’ibiza kugira ngo bubakirwe.

Uburangare bwabayeho mu gukoresha vuba iyi sima, imifuka 5078 yangirikiye aho irunze, ari yo mpamvu uriya mukoze w’Akarere asabwa gutanga ibisobanuro mu minsi itanu.

Iyi mifuka ya sima yangirikiye mu bubiko mu gihe hari imiryango isaga 1000 ifite inzu n’ubwiherero butameze neza “bita ko zisa na nyakatsi”.

Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa utuye mu Murenge wa Nyundo, yasenyewe n’ibiza avuga ko kugeza ubu yirwariza mu kubaka inzu yaguye mu 2018, n’ubu iyo nzu ye ntiruzura kuko nta bushobozi afite, aracyakodesha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias we avuga ko hari imifuka ya sima yangirikiye mu bubiko igera kuri 700, ariko ibarwa banditse babasaba ibisobanuro ndetse Umunyamakuru w’Umuseke yarayisomye, bavuga  ko imifuka ya sima yangiritse ari 5078.

Nzabonimpa Deogratias yongeyeho ko abazagaragaraho uburangare bazabibazwa.

Akarere ka Rubavu gahanganye no kubakira abatishoboye n’abasenyewe n’ibiza barenga 1000 ari na cyo iyi mifuka ya sima yari yatangiwe.

Amakuru agera ku Umuseke ni uko hari abakozi bagiye basaba izi sima ntibazihabwa mu gihe hari n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bazisabye ngo bazihe abaturage babo ariko ntibazihabwa.

Abandikiwe amabarwa basabwa ibusobanuro barimo n’Umukozi ushinzwe kurwanya Ibiza, ushinzwe ibikoresho (logistic) n’Umuyobozi w’ishami ry’imibereho y’Abaturage (Social).

Minisiteri y’Ingabo yari yatanze iriya mifuka ya sima kugira ngo ihabwe abayikeneye bayikoreshe

Ibaruwa y’Ubuyobozi bw’Akarere isaba ibisobanuro abakozi bamwe kubera uko barangaye iriya sima ikangirika

UMUSEKE.RW/Rubavu

Charly&Nina baje mu ndirimbo ‘Umuti’ bakoreye Uganda na Nigeria

By Jean Pierre Nizeyimana

Umwe mu bahanzi babiri b’abakobwa bihuje bagakora itsinda bise Charly&Nina yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Ukwakira, 2019 indirimbo bakoreye muri Uganda na Nigeria bise Umuti ari bwo iri busohoke.

Aba ni bamwe mubari  butange umuti wavuguswe na Charly&Nina

Kuri YouTube Channel yabo banditseho ko amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Uganda akorwa n’uwitwa Nessim Pan n’aho amashusho n’amajwi bitunganyirizwa muri Nigeria bikowa n’uwitwa Paul Gambit.

Charly yabwiye Umuseke ko atatangaza ubutumwa bugizi uriya muti, ko abantu bategereza saa munani ikaza gusohoka, asaba abafana babo kwihangana ‘umuti ukaza gukora’ saa munani.

UMUTI

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Buravan arasohora indirimbo yise INKURU

By Jean Pierre Nizeyimana

Umuhanzi ukora indirimbo zituje hamwe n’izihuta ariko ziganjemo iz’urukundo witwa Burabyo ariko uzwi ku izina rya Yvan Buravan kuri uyu wa Gatanu arasohora indirimbo yise ‘Inkuru’. Yabitangarije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yvan Buravan arasohora indirimbo yise ‘Inkuru’

Imwe mu ndirimbo yaherukaga gusohora yakunzwe ni iyo yise ‘Feel it’.

Buravan ni umwe bahanzi bo mu myaka ya vuba aha ariko wazamuye inganzo ye cyane bituma ndetse aza no kubihemberwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa yamugeneye igihembo bita Prix Decouverte.

Twagerageje kuvugana na Buravan ngo atubwire ibikubiye muri iyi nkuru ariko ntibiradushobokera.

Bidatinze abafana be arabageze ho ‘inkuru’

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Basketball: Patriots BBC yatsinze Dynamo mu mukino wa mbere w’irushanwa rya BAL 2020

By Jean Pierre Nizeyimana

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa riri kubera muri Tanzania rya Basketball Africa League (BAL) yatangiye yitwara neza itsinda Dynamo amanota 73-64 mu mukino wa mbere wayo yakinaga waranzwe no kubura k’umuriro muri Sitade.

Patriots BBC yo mu Rwanda yatsinze Dynamo yo mu Burundi

Wari umukino wa mbere Patriots BBC  ihagarariye u Rwanda i Dar es Salaam muri Tanzania warangiye itsinze Dynamo ihagararaye u Burundi. Nta gace na kamwe Dynamo yashoboye gutsinda.

Agace ka mbere kaje gutwarwa na Patriots BBC itsinze Dynamo 22-16, agace ka kabiri iyitsinda 20-14.

Bahise bajya kuruhuka Patriots BBC ifite amanota 42 kuri 30.

Agace ka Gatatu karangiye umuriro wahise ubura abakinnyi basubira kwiyicarira ndetse imvura iragwa.

Ntibyatinze  umukino urasubukurwa Patriots BBC itozwa na Henry Mwinuka ikomeza kwitwara neza itsinda agace ka gatatu ku manota 22 kuri 20 bituma umukino urangira Patriots BBC iwutsinda wose ku manota 73 kuri 64.

Uyu mukino watojwe n’umunya Angola witwa Bernado Antonio.

Patriots BBC muri iyi mikino iri mu itsinda rya Kane (D) aho umukino wayo izahura na  Hawassa City yo muri Ethiopia  saa 5:30PM ku masaha yo muri Tanzania ni ukuvuga ku i saa 6:30 PM z’i Kigali mbere y’uko ihura na City Oilers yo muri Uganda ku Cyumweru.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Azzedine yatwaye agace ka mbere ka Grand Prix Chantal Biya, asiga Munyaneza amasegonda 8

By Jean Pierre Nizeyimana

Kuri uyu wa Kane taliki ya 17 Ukwakira, 2019  Azzedine Lagab ukomoka muri Algeria yatwaye agace ka mbere ka Grand Prix Chantal Biya 2019 akoresheje 2h28’32’’ mu ntera ya kilometero 109,6. Asiga umunyarwanda Didier Munyaneza amasegonda umunani (8).

Abanyarwanda ntibashoboye kuza mu myanya itanu ya mbere

Wari Umunsi wa mbere w’isiganwa ku magare ryitiriwe umugore w’Umukuru w’igihugu cya Cameroon Grand Prix Chantal Biya.  Lagab Azzedine wo muri Algeria ari we uza imbere y’abandi, mu gihe Munyaneza Didier bakunda kwita Mbappe ari we waje ku mwanya wa hafi mu Banyarwanda ni ukuvuga umwanya wa munani muri rusange.

Mu bakinyi 17 basizwe amasegonda umunani harimo uUmunyarwanda Nzafashwanayo Jean Claude warangije ari ku mwanya wa cumi (10), Byukusenge Patrick kapiteni w’ikipe y’u Rwanda uri ku mwanya wa 15 na Eric Manizabayo yaje ku mwanya wa 19.

Umunsi wa mbere wa Grand Prix Chantal Biya 2019 wasize Team Rwanda iri ku mwanya wa kane mu makipe arindwi (7) yitabiriye iri rushanwa uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatanu, Grand Prix Chantal Biya 2019 irakomeza ku munsi wayo wa kabiri bakina agace gafite intera ya kilometero 150,6 Km.

Ni irushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 19. Ryitabiriwe n’abakinnyi 35 baturuka mu makipy’ibihugu bya Afurika birimo  u Rwanda, Cameroon na Algeria  ikipe ya SNH yo muri Cameroon ndetse n’amakipe avuye i Burayi nka Auvergne Rhône Alpes yo mu Bufaransa na Dukla yo muri Slovakia, hamwe n’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Episode 36: Ganza ahuriye na mushiki we Annie muri lift

By Ange Eric Hatangimana

Duherukana ubwo Annie yari avuye mu rugo ambwiye ko agiye gukora ikizamini ariko akambwira ko hari ibyo asabwa bikomeye ndetse ari nayo mpamvu yari aje kungisha inama….

Nyuma y’ akanya gato amaze kugenda, narahagurutse ngenda niruka mukurikiye ariko biba iby’ ubusa yari yagiye cyera, ngiye kumuhamagara kuri telephone bambwira ko nta mafaranga mfitemo, mpina akagogongo nsubira mu rugo.

Nashakishije aho narambikaga amafanga mbura igiceri, nongera kwitangira itama nibaza wo mbaye uwe, ntacyo nari ngifite mubyo nakekaga ko mfite, kwa guhangayika nibaza uko nzabaho ejo ahubwo natangiye kwibaza uko ndabaho muri uwo mwanya.

Nakomeje gutekereza cyane kubya Annie ariko ndamureka ngo agende akore icyo aricyo cyose, nongeye kwibuka ko twavukiye ku rugamba rwo kwirwanaho, ndetse icyo gihe twari kurugamba rwa twenyine aho Intwari yacu itari iri twagombaga kwirwanaho ibyatumaga kenshi ngira ikiniga ariko ngakomera.

Nakomeje kwibaza icyo nakora muri ako kanya ariko mbura amajyo, maze kubura inzira nitera utuzi ndambara nerekeza kuri studio.

Mu nzira njyayo hari moto yanshiyeho numva umuntu aransifuye, igeze imbere irahagarara, havuyeho umukobwa agikuramo casque natunguwe no kubona ari Mwiza.

Ngitangara nsubira inyuma hari indi moto nanone yahagaze, natunguwe nanone no kubona Valens we kiraro cyangejeje mu ruganda rw’ injyana yanogeye amatwi benshi, aho muri ako kanya naganaga ngo nongere ntekereze kabiri.

Mwiza yaje ansanga nanjye nihuta musanga ndamuhobera cyane,

Mwiza-“Yoooh! Ganza twongeye kubonana koko?”

Njyewe-“Nari mbyiteze, nari nzi ko umunsi umwe bizaba, ndaguhobeye nibuka byinshi”

Mwiza-“Yego sha, ibuka nanjye nibuke, Mana yanjye wee!”

Muri ako kanya Valens yahise adutandukanya vuba,

Valens-“Urabona igihe mwahereye, muri guhoberana ibiki bidashira? Ese ubundi Mwi! Wowe uhagaze bigenze bite? Aha niho twari tugiye?”

Mwiza-“Ariko se Cheri! Ubu koko nariguca kuri Ganza twabanye nkamwirengagiza?”

Numvise ijambo Cheri ndatungurwa, narasetse ntangira gutebya mbaza niba koko aribyo numvise ariko Valens mbona bisa nibimurakaje atangira kuvuga nabi anyishongoraho,

Valens-“Waza ubaza iki hagati yacu ko aho mwaduheje twihuje? Hahaa! Icyo nicyo utari uzi ariko ugomba gusobanukirwa, ubu njye na Mwiza turi umwe, twahuje impano kandi twiteguye gukora byinshi, ahubwo Mwi! Urira moto tugende”

Mwiza-“Ganza! None se uracyaririmba….”

Valens yarategetse burira moto baragenda, bamaze kurenga nibwo nikije umutima, ntangira kwicuza,

Njyewe-“Abandi bana? Ubu se njyewe nsigaye hehe? Ubu kuki koko ari njyewe byose byabayeho, ngasigara njyenyine aho niririmbira nkiyumva nkicuza kuba nararirimbye umwiza wo mu buto munzozi zibeshya?

Hmm! Ubu ngiye gusekwa aho nasekewe, ngiye kuvugirizwa induru aho nakomewe amashyi kubera gutabwa naratowe? Kuki koko nemeye ko nshobora gukundwa n’ umwana w’ abandi ntirebye?

Kuki ntumvise Annie mushiki wanjye nko menye ko ukwitayeho wese aba atagukunze ahubwo hari ubwo aba akugiriye impuhwe?

Ni njyewe wabyiteye mbanza ikiza nyuma y’ ibindi, iyo menya ko urukundo ruza nyuma yo gushaka ubuzima samba nkabakaba nkabura n’ igikoroto ku meza, harya ngo navuye ku kazi kubera Kevine?”

Nkiri aho numvise amahoni menshi nikanga cyane ndi kwambuka umuhanda mu mwanya w’ imodoka, igihe abanyamaguru bose bari bategereje ko igihe kigera.

Nafunze umwuka nkomeza kwambuka, nta kabuza bagenzi banjye n’ abambonye baketse ko mfite ikibazo mu mutwe.

Nakomeje kugenda bidatinze ngera kuri studio, Gaelle twakubitaniye mu muryango afite akajerekani gato k’ amata n’ envelope, aba arikanze, ampobeye nibuka ya minsi yanjye nawe ku ishuri haruguru gato y’ ikibuga….ibihe bikomeza kwisimburana mu ntekerezo…

Nyuma y’ akanya gato twarebanye mu maso,

Gaelle-“Eeeh! Ganza! Ko amaso yawe yatukuye ni bite?”

Njyewe-“Yatukuye? Ni cyane se?”

Narebye kumubwira impamvu yo gutukura amaso kwanjye ariko ndirengagiza, numvaga ko uwo nabwira ibyanjye uwo ari we wese yatseka, nari ndi mu bihe byanjye byo kwicuza.

Gaelle-“Ni kalibu Ganza! Tambuka wicare, mbega!”

Naricaye Gaelle wagaragazaga kwishima muri we yongeye kundenza ibitekerezo byinshi ngaruka muri njyewe nyawe, ansukira amata ndetse bazana ibiryo yari yatumye kuri restaurant twari duturanye dutangira kurya tuganira nk’ abaziranye mu kahise,

Gaelle-“Amakuruyo gutuza se Ganza? Habe no kumpamagara koko? Niki cyatumye wiheza bigeze aha?”

Njyewe-“Ahaaa! Gae! Byose ni njyewe, ntabwo wibeshya rwose byose ni njyewe”

Gaelle-“Ganza! Wageze naho wiyakira ukumva ko kuba ikibazo ntacyo bikubwiye? Ubu nari nzi ko umunsi umwe tuzicara tukongera gusubira mu kahise, ngaca bugufi nkakubwira impamvu yatumye nkubeshya ngukunda,

Twabaye turetse gukomeza kurya kuko nabonaga Gaelle asa nuhindutse mu maso maze atangira kumbwira,

Gaelle-“Kenshi njya nibuka ibihe byahise nkareba urugwiro twari dufitanye mbere rwavuyemo gutandukana burundu kugeza ubwo tutongeye kwibukana nkibaza igisobanuro cy’ urukundo bigatuma ndutinya,

Ganza! Ibihe byarahise ibindi biraza gusa ntabwo nigeze mpinduka ngo nkwibagirwe nkuko wowe byagenze, urwo nagukundaga nirwo nkigukunda, niyo mpamvu nifuza kukugira inama”

Muri ako kanya nongeye kwibuka koko urwo Gaelle yankundaga, rwari rwa rundi rw’ impuhwe yangiriye, rwa rundi rwatumye ambeshya ko ari njye gusa ngo nkunde ntuze umutima, rwa rundi rwanyambitse nkaberwa kubw’ impuhwe ze…nongeye kwibuka ko ari narwo naketse ko Kevine yankunze umunsi ampa agakayi n’ agakaramu.

Amaso yarahumutse ntangira kubona neza ko burya bwose nishutse ngashyira imbere nkambaza icyo ntazi numvaga ndetse ntari nsobanukiwe, maze mpita mbwira Gaelle,

Njyewe-“Gae! Mbabarira kubyabaye, ntabwo nari nzi ko wazirikanye kugeza kuri iyi saha. ukibuka byose, buriya sinzi icyanshutse nkagira intekerezo z’ abashyitse iyo bagera, ngaha umutima kwifuza urukundo nkaho aricyo gisabwa mu buzima ngo umuntu abeho,

Gae! Unzi neza unzi cyane kuva ku ishuri, uwo ndi we ni wowe mu mateka amwe yanjye, ntabwo nshobora kwibagirwa ko nakwituye kugukunda ariko inzira zikanyerera simenye icyo wabikoreraga,

Umwiza wo mu buto nawe yaje cyera nkawe ngira ngo ibyo byo urabizi, ibyanjye nawe ni igitabo utasoma umunsi umwe, ibiri cyangwa itatu, aricyo cyatumye nzinukwa nkava mubyo kuririmba”

Gaelle-“Ariko se Ganza koko ibyo kuririmba wabivuyemo? Nari ngize ngo wisubiyeho uraje none?”

Njyewe-“Gae! Ntakubeshye nje aha kubera kubura aho ngana, yego narabiretse ariko sinzi uko bije ndagaruka, burya aho wakuye igeno uhora wifuza kuhanyura cyane iyo byagenze nabi ndavuga iyo wabuze agafu mukebo  n’amavuta mu keso”

Gaelle-“Yoooh! Ganza! Ndabibona wari unashonje, gusa nyamara iyo wumvira Producer ntuve mubyo kuririmba, imbere yawe hari kuba heza, sinzi niba utaratekereje kabiri”

Njyewe-‘Gae! Imbere hanjye haba heza gute mukuru wanjye afunzwe kabitera akaba umwiza wo mu buto, Papa Kevine wansabye kwibagirwa Burundu umukobwa we akantegereza ku rubyiniro, aho umukobwa we ubu adshaka kumbona mu maso ye?”

Gaelle-“Yeee? Ngo Papa Kevine ashaka ko umuririmbira?”

Njyewe-“Gae! Erega nafashe umwanzuro wo kuva muri ibi mbona binjyana mu mwobo nacukuriwe no gukunda ariko ngarutse nisunze inkingi itazigera impuza narwo, sinzongera kururirimba”

Gaelle-“Eeeh! Ganza! Wemeye kugaruka kuririmba?”

Njyewe-“Ndagarutse Gae! Ndagarutse kandi ngarutse ngarutse”

Gaelle yarishimye cyane mu gihe yakomaga amashyi Producer yarinjiye, akimbona arikanga,

Producer-“Eeeh! Ganza! Bite? Ni wowe wateye Gaelle urusaku runsanze ku muhanda ngikata ninjira hano?”

Gaelle-‘Ehee! Ganza yagarutse! Agarutse kuririmba”

Producer-“Hhhhhh! Nari narabivuze ko uzatekereza kabiri erega, Ahubwo atinda gufata umwanzuro yakagombye kuba yaragarutse cyera? So, ni kaliibu kandi nizereko noneho uje uje, utaje gukina mu kazi gatunze benshi kuri ubu?”

Nikirije nkomeje cyane gusa ku mutima si nari nje kuko nkunze kuririmba, yewe kugeza nueo munsi ntabwo numvaga ko ndi nyir’ imapo yo kuririmba, nari nje ngo byibuza ndebe ko nabona amafaranga ambeshaho mu buzima bwo kwirwanaho ngo nzabe umugabo.

Producer-“Ganza! Tugende se umbwire imigambi mishya uzanye?”

Narahagurutse ngeze ku muryango ndahindukira Gaelle arampepera, dukomeza imbere tugera muri cya cyumba nabonye nkibuka umunsi wa mbere, Producer yicara ku nanga, atangira gucuranga injyana yayobeje ubwenge bwanjye ikanyura amatwi, hashize akanya arekera gucuranga maze arambwira,

Producer-“Hanyuma se Ganza! Ni ueuhe mushinga mushya uzanye? Hari inzirimbo nshya witeguye kuririmba?”

Nyuma y’ akanya gato ntuje nahise mbwira Producer…

Njyewe-“Yari uwo mu nzozi”

Producer-“Uuuh? Bishatse kuvuga ko ariyo ndirimbo yawe shya? Haaa! Ataba ari umwiza wo mu buto se uvuga? Yaba ari urwibutso rwo gusezera urukundo rudashoboka?”

Njyewe-“Iyo ndirimbo ni inkuru y’ impamo, inzozi zanjye mu rukundo ntari nzi ko rwagenewe abashyitse, rukanza ho nk’ umushyinsi maze nkarota inzira yanjye ishashe itatse itanaze, nkumva ko mfite byose naho…”

Producer-“Eeeh! Ganza!”

Njyewe-“Ahubwo niba bishoboka, mwampa akanya ngataha nkajya mu nganzo,kazagaruka ejo?”

Producer-“Ganza! Urisanga rwose, nemeye kugufasha umunsi umwe utagira uwa kabiri nkubona bwa mbere, ntabwo nzigera mpina intoki zanjye, ubwo ugarutse nandi mahirwe kuri wowe nanjye, nzakora ibishoboka byose nkuzamure ukore ku bicu impano yawe igaragare, naho ubundi nazabibazwa n’ Imana uburyo nagufashije kucukura umwobo ugahishamo itarento”

Nongeye kwishimira Producer, akubita mu kiganza, dusezerana kuzagaruka ejo, nkigera ku muryango ngenda,

Producer-“Eeeh! Ganza! Ko wari ugiye ntaguhaye itike se? Wiyibagije ko ariko byahoze?”

Ku mutima naravuze nti saho unkuye, muri byinshi nari nkeneye amaboko yakiranye ishimwe, ndasohoka nsezera Gaelle,

Gaelle-“Ganza! None se uratashye?”

Njyewe-“Yego mbaye ntashye, nzagaruka ejo”

Gaelle-“Urisanga Ganza! Ntakubeshye nishimiye kongera kukubona iruhande uba iruhande rwanjye, ndifuza kuba Gaelle wakera muri uru rugendo urimo rwa wenyine, gusa nizere ko utazongera kwibeshya?”

Njyewe-“Urakoze Gae! Humura ntabwo nzongera kwibeshya ko ari urukundo……”

Nagarukiye aho Gaelle anshyize urutoki ku munwa, uwo mubyeyi aramperekeza tugeze ku muhanda ako kanya hari imodoka yanyuzeho, igeze imbere irahagarara,

Gaelle-“Uuuh” Iriya modoka se?”

Njyewe-“Buriya wasanga uyitwaye akuzi akaba ashakakugusuhuza”

Gaelle-“Ko utivuze se kandi ari wowe mustar?”

Njyewe-“Iyo muvuze ibyo ariko buriya muba munyibutsa kwireba cyangwa? Ego ko Ganza w’ umustar”

Iyo modoka yasubiye inyuma itugezeho irahagarara, ikirahuri kiramanuka, nakubise amaso isura y’ umugabo nabonye nkamenya, yari Papa Gaelle naherukaga kubona I Butare ubwo we na Directeur badusangaga njye na Gaelle twicaye ahantu hamwe twifata neza, ari kunyifuriza amahirwe masa, yari kumwe n’ umushoferi umutwaye, abicaye mu nteze z’inyuma bo ntabwo twahise tubabona kubw’ ibirahuri byari byijimye.

Papa Gaelle-“Bite Gae?”

Gaelle-“Ni byiza!”

Papa Gaelle-“Aha se uri kuhakora iki nuwo musore?”

Gaelle-“Niho nsigaye nkorera”

Papa Gaelle-“Harya uwo musore siwe nigeze kubasangana I Butare? Niwe mwabyaranye se?”

Gaelle-“Oya, ntabwo ariwe”

Papa Gaelle-“Niba ajya muri iki kerekezo se yakwinjiye mu modoka tukajyana?”

Gaelle-“Ganza! Injira mu modoka baguhe lift, sawa ni ahejo turaza kuvugana kuri telephone”

Muri ako kanya nongeye kwishimira andi mahirwe nari mbonye kubera Gaelle, byongeye kunyereka ko nahinduye inzira nkava mu gatsibanzira nkinjira mu nzira y’ igihogere, ngikinkura umuryango w’ imodoka natunguwe no guhuza amaso na Annie…………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 37 yiyi nkuru ku munsi wejo

Nzarora Marcel yizeye gukina mu ikipe y’i Burayi amaze igihe akoramo igerageza

By Ange Eric Hatangimana

Umunyezamu Nzarora Marcel wa Mukura VS umaze icyumweru mu Rwanda nyuma y’ukwezi n’igice ari i Burayi avuga ko agiye gusinya amasezerano yo gukinira ikipe yo mu gihugu cya Ecosse/Scotland ibarizwa mu kiciro cya gatatu, aho yari amaze igihe ayikorera igeregeza.

Nzora Marcel uri mu igerageza mu ikipe yo muri Ecosse

Nzarora Marcel amaze ukwezi n’igice ku mugabane w’Uburayi muri Scotland akora igeregeza mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu, ariko yabwiye Umuseke ko azayivuga ibye na Mukura VS byarangiye.

Avuga ko we yamaze gutsinda iryo gerageza, ngo hakaba habura utuntu duke ngo abe yakwerekeza yo.

Kuri telephone Nzarora Marcel yatangarije Umuseke ko yamaze gutsinda igerageza icyakora akaba atarashyira umukono ku masezerano yo gukina muri iriya kipe.

Nzarora Marcel ati: “Nibyo nari maze igihe ntari mu Rwanda, nari ku Mugabe w’Uburayi muri Scotland, nari mu igeregeza ngo mbe nabasha kwerekeza mu ikipe yo muri kiriya gihugu. Ntabwo navuga ko byarangiye 100% kuko ntabwo ndashyira umukono ku masezerano, gusa ibyo nasabwaga namaze kubikora igisigaye ni ugusinya.”

Yavuze ko uyu mwaka w’imikino atazagaraga muri Shampiyona yo mu Rwanda kubera ko afite amahirwe menshi yo kwerekeza muri kiriya gihugu cya Scotland akajya gukinayo.

Nzarora Marcel yavuye mu Rwanda mu ntangiriro ya Kanama uyu mwaka,  akaba amaze ukwezi n’igice akora igeregeza.

Avuga ko afitanye inama kuri uyu wa gatanu taliki 18 Ukwakira 2019, n’ubuyozi bwa Mukura VS kugira ngo baganire neza ku bikubiye mu masezerano yagirana n’iriya kipe.

Nzarora Marcel yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arimo Rayon Sports, Police FC, Musanze FC ndetse na Mukura VS akinira ubu.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Bugesera: Abahinzi b’ibigori barashinja Urwego Bank kubishyuza miliyari batahawe

By Ange Eric Hatangimana

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, bavuga ko ubuyobozi bwa Urwego Opportunity Bank bubishyuza amafaranga agera kuri Miliyari 1,3 kandi nta nguzanyo bigeze barusaba.

Ku kicaro cya UOB Abakozi n’Umuyobozi banze kugira icyo batangaza.

Mu kiganiro n’Umuseke, aba bahinzi bavuze ko amasezerano bagiranye na URWEGO Opportunity Bank n’uruganda rutunganya ibikomoka ku bigori rwa Bugesera (Agri Business Ltd, BABC Ltd) yavugaga ko amafaranga iyi banki ugirije amakoperative bibumbiyemo ari ayo kwifashisha mu gushaka umusaruro w’ibigori, hanyuma ukagemurwa ku ruganda na rwo rukazishyura inguzanyo.

Kuva batangira kugemurira uruganda umusaruro w’ibigori kugeza muri 2016 babwirwaga ko bishyurirwa neza ariko mu mwaka ushize wa 2018 batunguwe no kwandikirwa ibaruwa na UOB bishyuzwa umwenda w’amafaranga agera kuri miliyari isaga ndetse bashyirwa ku rutonde rwa ba bihemu.

Niyonzima Sosthène wo mu Murenge wa Nyarugenge, avuga ko niba hari inguzanyo amakoperative yakiwe itarishyurwa, yakabaye yishyuzwa uruganda kuko ari ko amasezerano abivuga.

Yagize ati:  “Ntabwo tuzi aho uyu mwenda wavuye, kuko nta mafaranga y’inguzanyo twigeze dusaba batugeretseho ideni tutemera.”

Avuga ko hashize n’imyaka irenga ibiri batagemurira uruganda umusaruro kuko babwiwe ko hari “transfo” yahiye, kandi ko amafaranga bahabwaga yari ahwanye n’umubare w’abanyamuryango ba koperative ndetse n’umusaruro bagemuye.

Hategekimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Rilima yabwiye Umuseke ko urutonde Banki ifite ari na rwo iheraho ivuga ko bayifitiye umwenda, baruberetse basanga ari ruriho abantu batari abanyamuryango bagemuraga umusaruro ku ruganda, bityo bakabiheraho bemeza ko habayemo amanyanga.

Ati: “Banki yafashe urutonde rw’abanyamuryango ba baringa batazwi irutanga mu nzego z’ubugenzacyaha igaragaza ko aba bantu ari bo bayifitiye umwenda.”

Hategekimana yifuje ko hakorwa igenzura ryimbitse, kugira ngo abibigizemo uruhare babiryozwe.

Mukeshimana Didace uhagarariye uruganda rwa Bugesera Agri-Business Company Ltd, avuga ko na bo batunguwe no kumva ko aba bahinzi bafitiye Banki umwenda, kandi bazi ko amafaranga bagombaga kubishyurira bayishyuye.

Avuga ko bagiye kubibaza Banki isubiza ko hari uburyo bwerekana uko konti yagiyeho amafaranga n’uko yagiyeho bwapfuye ari naho ahera yemeza ko Banki yakoze amanyanga.

Yagize ati: “Inguzanyo uruganda rwagombaga kwishyurira abahinzi b’ibigori zose twarazishyuye, ntabwo tuzi rero aho banki ihera ibishyuza kuko dufite n’inyandiko zigaragaza ingano y’ayo twishyuye n’uko twagiye tuyishyuramo.”

Umuyobozi Mukuru w’URWEGO Opportunity Bank ltd, Bayingana Christine avuga ko nta gisubizo afite kuri iki kibazo, kuko ari mu kiruhurko (Congé) ko ahubwo amakuru yabazwa abamwungirije bari mu kazi.

Ati: “Ntabwo mpari niba uri ku kicaro gikuru cy’Urwego wabaza abahari bakaguha amakuru jye sinshoboye kubafasha, ndi muri konji.”

Gusa abo twasanze mu kazi banze kugira icyo batangaza bavuga ko Umuyobozi Mukuru ari we wenyine wagira icyo avuga kuri iki kibazo.

Banki irishyuza aba bahinzi Miliyari 1 na miliyoni 380Frw yagombye kwishyurwa n’uruganda nk’uko biri mu masezerano, mu gihe uruganda rwo ruvuga ko nta faranga na rimwe rusigayemo iyi Banki.

Gusa uruganda ruvuga ko n’iyo ruza kuba rutarishyuye n’ifaranga na rimwe, uyu mwenda utari kugera kuri izi miliyari, rukemera ko yose hamwe atigeze arenga miliyoni 700Frw kandi yose rukaba rwarayishyuye.

Mukeshimana Didace Uhagarariye Uruganda avuga ko nabo batunguwe kumva ko Banki yishyuza abahinzi umwenda itabahaye

Hategekimana Jean Pierre avuga ko hari abantu ba baringa Banki yishyuza batari abanyamuryango.

Niyonzima Sosthene umwe muri aba bahinzi avuga ko nta mwenda bafitiye Urwego Bank

Ntabanganyimana Beatha ahakana ko nta mwenda abahinzi bafitiye uruganda.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Bugesera.

Sugira Ernest yavuze imbogamazi ituma adatsinda ibitego muri APR FC

By Ange Eric Hatangimana

Uyu mukinnyi ngo yiteguye cyane gufasha Amavibi gusezera ikipe y’igihugu ya Ethiopia,  Rutahizamu w’Amavubi ndetse na APR FC, Sugira Ernest akaba yavuze impamvu atitwara neza muri APR FC, ngo atsinde ibitego ariko mu ikipe y’igihugu agatsinda, ngo imikinishirijwe ye muri ayo makipe iratandukanye.

Sugira Erneste avuga ko muri APR FC adakinishwa ku mwanya umuha amahirwe yo gutsinda ibitego

Shampiyona y’ikiciro cya mbere ya 2019-2020, (Rwanda Premier League) igeze ku munsi wa kane, ariko Sugira Erneste ntabwo ari kwitwara neza, ku mukino w’umunsi wa kabiri APR FC yatsinzemo Bugesera FC 1-0 ntiyari no mu bakinnyi 18 bakoreshejwe.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda nyuma y’imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Gatatu taliki ya 16 Ukwakira, yabajijwe impamvu mu ikipe y’Amavubi atsinda ibitego ariko muri APR FC bikaba bigenda byanga, avuga ko imikinishirize ye muri ayo makipe itandukanye.

Yavuze ko yiteguye umukino u Rwanda ruzakinamo na Ethiopia ku wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019.

Sugira ati: “Umukino tuzakina na Ethiopia ku wa Gatandatu tuwiteguye neza nta kibazo dufite. Dufite morale mu ikipe nta mvune dufite, navuga ko twiteguye neza. Navuga ko Ethiopia ari ikipe ikomeye twayitsinze igitego kimwe bigoranye, kuyisezerera ni akazi katoroshye.”

Sugira avuga ko Umutoza Mashami Vincent abereka uko bazitwara neza bagatsinda ibitego, kandi akabasaba gutanga ibyo bafite byose bagasezerera Ethiopia.

Sugira yakomeje agira ati: “Igitego natsinze kiramfasha kikantera imbara zo gushaka kuba natsinda ikindi. Ndifuza ko natsinda kugira ngo mfashe igihugu cyange kuba twagera mu kiciro gikurikiyeho.”

Abajijwe uko yitwara muri APR FC yagize ati “Ntabwo abatoza bagira imikinishirize imwe, muri APR FC bansaba kugaruka  hagati imbere (Holding Midfielder) mu gihe mu ikipe y’Amavubi nsabwa kubuza amahwemo ba myugariro nishakira ibitego,  ni ibintu bitandukanye bimwe bigenda neza, ndetse bikananyorohera ahandi bikangora. Gusa nzagerageza kwitwara neza hose.”

Sugira Ernest ni Rutahizamu mpuzamahanga ukunze kugoboka Amavubi, ariko abatoza ba APR FC ntabwo bakunze ku mukoresha kugira ngo abe yayobora ba Rutahizamu bayo.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent ashyira hanze urutonde rw’abakinnyi 27 azakoresha, Sugira Ernest yarwisanzeho gusa abafana babyakira mu buryo butandukanye bamwe batumva impamvu umuntu udakina muri APR FC yaba nimero ya mbere mu ikipe y’Amavubi.

Sugira Ernest ariko umusaruro we mu ikipe y’igihugu uragaragara, aheruka gutsinda Ethiopia igitego (1-0) ndetse no mukino wari wabanje wa gicuti hagati y’u Rwanda na DR. Congo (3-2) Sugira yatsinze igitego.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

❌