WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayUMUSEKE

Karongi: Impanuka ikomeye ishobora kuba ihitanye benshi

By Jean Pierre Nizeyimana

Muri iki gitondo mu Kagari ka Burunga mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye ya coaster ya Kopmpanyi itwara abagenzi izwi nka Ugusenga Campany bikekwa ko yaba ihitanye benshi [inzego zibishinzwe ntiziratangaza umubare]. 

Aha niho yabirindutse. Ni mu murenge wa Bwishyura, Akagari Burunga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana avuga ko bakireba umubare nyawo w’abapfuye no kureba niba hari abagihumeka mu gihe Hari amakuru avuga ko kugeza ubu hapfuye abantu 20.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba yabwiye Umuseke ko bigoye kumenya neza umubare w’abo iriya mpanuka yahitanye kuko ubu bari gutabara abakirimo umwuka.

Ati “ Ubu nibwo mpageze turimo turatabara abagifite akuka. Imibare y’abitabye Imana turayimenya hakeye gusa hari abo turi gukuramo bagihumeka.”

Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko iriya coaster yaguye munsi y’umuhanda nko muri metero 30, ubu bakaba bari gushaka imigozi yo kuyizamurayo.

Impanuka yabaye hagati ya 6h45 na 7h20 z’igitondo. Ababonye iriya  modoka ita umuhanda, bavuga ko yari ifite umuvuduko uri hejuru.

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

Ngoma: Abaturage basabwe gukomeza ubufatanye na polisi mu gucunga umutekano

By Jean Pierre Nizeyimana

Mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma kuri uyu wa mbere hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’igihugu.  Police yashimiye abaturage b’akarere ka Ngoma uruhare rwabo mu gushyigikira ibikorwa byayo kandi ibasaba gukomeza gufatanya nayo bakajya bayiha amakuru kandi bagakumira ibyaha.

Polisi n’abaturage mu bikorwa by’iterembere rusange

Mu byakozwe harimo umuganda wahuje abari bahagaraiye Police hamwe n’abaturage, ibi bikaba byagaragaje ubufatanye.

Umuyobozi mukuru wa polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Marizamunda Juvenal, yashimiye abaturage b’akarere ka ngoma  gushyigikira ibikorwa bya police, ariko abasaba kurushaho kongera ubwo bufatanye cyane cyane muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Police mu iterambere ry’abaturage.

Ati”Akarere ka Ngoma dufitenye ubufatanye bukomeye kimwe n’utundi turere, ubufatanye dufitanye ni ubujyanye n’umutekano abaturage bakumva ko bagomba kuwugiramo uruhare”.

Umuyobozi w’intara yiburasirazuba Mufulukye Fred, yashimiye uruhare rw’abaturage mugufatanya na police, ariko anabasaba kujya bakumira ibyaha bitaraba nkimwe munzira yo kurushaho kwicungira umutekano.

Ati: “Icyo nabasaba ni uko mugomba kwitura ibyo polisi idukorera, ntabwo tubasaba kwitura inzu, si umudugudu twabubakiye, si mituweri tubatangira, oya icyo turabasaba kuba abaturage beza birinda gukora ibyaha.”

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo akaba n’imboni ya Guverinoma  mukarere ka Ngoma, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari umushyitsi mukuru, yashimye uruhare rw’abaturage bakorana na police mu gucunga umutekano.

Ati: “Ni igikorwa gikwiye kutubera umwanya mwiza wo gushimangira no kongera ubufatanye na polisi y’u Rwanda mu kurinda umutekano no kuzamura imibereho myiza yacu muri rusange.  Ibyagezweho byose tubikesha ubufatanye bwanyu.  Ndabasaba gukomeza gufatanya na polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mukwirindira umutekano.”

Muri uku kwezi Police yu Rwanda irateganya kubaka inzu 30, imidugudu itandatu 6, ikazaha abaturage ibyuma bikurura imirasire y’izuba ibyara ingufu z’amashanyarazi bigera ku 3000 hirya no hino mu gihugu.

Iyi nzu ni imwe mu nzu 30 zizubakirwa abatishoboye mu gihugu hose

Minisitiri Kayirangwa afite umwiko atangiza ibikorwa bya polisi mu iterambere ry’abaturage mu karere ka Ngoma

Rwanyindo Kayirangwa Fanfan Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yashimiye uruhare rw’abaturage mu gukorana na polisi

Elia BYUKUSENGE

UMUSEKE.RW/Ngoma

Mayor wa Kigali yagizwe Ambasaderi mu Busuwisi asimbura Amb.Ngarambe

By Ange Eric Hatangimana

Mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga Umukuru w’Igihugu yakoze impinduka kuri zimwe muri za Ambasade z’u Rwanda, ndetse ashyiraho ba Ambasaderi bashya barimo na uwari Meya w’Umujyi wa Kigali, Mme Marie Chantal Rwakazina wasimbuye Amb. Francois Xavier Ngarambe wari umaze igihe mu Busuwisi akaba yimuriwe mu Bufaransa na Major Gen Charles Karamba wari usanzwe ayobora ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere yahawe guhagararira u Rwanda muri Tanzania.

Mme Rwakazina Marie Chantal wari Mayor w’Umujyi wa Kigali kuva muri Gicurasi 2018

Gasamagera Wellars na we yari mu Komiseri mu Muryango RPF-Inkotanyi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola.

Amb. Kimonyo James yari ahagariye u Rwanda muri Kenya ubu azaruhagarira mu Bushinwa azahasimbura Lt Gen Charles Kayonga.

Marie Chantal Rwakazina wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi.

Amb. Higiro Prosper yagizwe High Commissioner muri Canada, Vincent Karega azahagararira u Rwanda muri DR Congo yari asanzwe aruhagarariye muri Afrika y’Epfo, yahise asimbuzwa Eugene Segore Kayihura wagizwe High Commissioner.

Maj. Gen Karamba yagizwe High Commissioner muri Tanzania na ho Eng. Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi azahagararira u Rwanda nka High Commissioner muri Singapore.

Emmanuel Hategeka wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB yagizwe Ambasaderi mu bihugu byiyunze by’Abarabu (EAU).

Dr Aissa Kirabo Kacyira yagizwe High Commissioner muri Ghana.

Amb. Sheikh  Habimana Saleh azahagararira u Rwanda muri Maroc akaba yari asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Misiri.

Yasmin Amri Sued akaba yagizwe Ambasaderi muri Koreya. Uyu akaba yari umujyanama muri ambasade y’u Rwanda mu Buhinde.

Muri Leta ya Qatar hoherejwe François NKULIKIYIMFURA.

Amb. Francois Xavier Ngarambe yari ahagarariye u Rwanda mu Busuwisi yimuriwe mu Bufaransa

Marie Chantal Rwakazina

Marie Chantal Rwakazina yatorewe kandi atsindira kuyobora Umujyi wa Kigali taliki 25, Gicurasi, 2018. Icyo gihe yari asimbuye Pascal Nyamurinda weguye muri Mata, 2018.

Rwakazina yatsinze ariya matora afite amanota 146 kuri 32 y’uwo bari bahanganye.

Marie Chantal Rwakazina yagize gukora mu ihuriro ry’inzego zibanze , Rwanda Association of Local Government(RALGA) guhera 2008 kugeza 2013.

Pascal Nyamurinda yasimbuye ku mwanya wo kuyobora Umujyi wa Kigali nawe yari yawugiyeho asimbuye Monique Mukaruliza wagiye guhagararira u Rwanda muri Zambia.

Rwakazina ni impuguke mu by’iterambere, akaba yarakoranye igihe kinini n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere mpuzamahanga( UNDP) akaba yarigeze gushingwa ibikorwa byawo mu Rwanda.

Yigeze no kwigisha ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Francois Xavier Ngarambe:

Uyu mugabo yari ahagarariye  u Rwanda muri UN, ari intumwa yarwo ihoraho mu ishami ryayo rikorera i Geneve mu Busuwisi.

Yakoze kandi mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, ahagarariye Africa.

Major Generals Charles Karamba:

Yari asanzwe ari Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.  Yarahiriye gusohoza inshingano ze kuri  uyu mwanya taliki 29, Werurwe, 2016.

Dr Aissa Kirabo Kacyira

Dr. Aisa Kirabo Kacyira  yari asanzwe ari umuyobozi nshingwabikorwa wungirje akaba n’umunyamabanga wungirije mu buyobozi bukuru bw’ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire( UN-Habitat).  Aka kazi akaba yari akarimo kuva muri 2011.

Yayoboye kandi Intara y’Iburasirazuba mu Rwanda guhera muri Gashyantare, 2011 kugeza mu Ukwakira, 2011. Mbere yaho akaba yaranabaye Meya w’Umujyi wa Kigali.

Yize muri Kaminuza yitwa James Cook University muri Australia aho yavanye impamyabumenyi ihanitse mu buvuzi bw’amatungo no mu bukungu.

Yize no mu zindi kaminuza harimo iya Makerere muri Uganda n’indi yo muri Buholandi yitwa Maastricht aho yigaga iby’amabanki n’icungamutungo.

UMUSEKE.RW

Abadepite bemeje itegeko rikuraho amategeko yose yashyizweho ku bw’Abukoroni

By Martin NIYONKURU

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’itegeko rikuraho amategeko yose yashyizweho mbere y’itariki y’ubwigenge. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode avuga ko aya mategeko yasubizaga igihugu mu gihe cy’ubukoroni.

Inteko rusange y’uyu munsi

Uyu mushinga wasuzumwe na komisiyo ya politike, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo mu iterambere ry’igihugu.

Komisiyo y’Igihugu ishizwe kuvugurura amategeko yatangije gahunda yo kuvugurura amategeko yose y’u Rwanda igamije gusesengura amategeko yose  yakoreshwaga kuva mu 1886  ubwo mu Rwanda hashyirwagaho itegeko rya mbere ryanditse  harebwa akwiye kuvanwaho, kuvugururwa, guhindurwa no guhuzwa n’igihe.

Ikiciro cya mbere k’iyi gahunda cyatangiye harebwa amategeko yashyizweho mbere y’itariki ya o1 Nyakanga  1962 mbere y’ubwigenge.

Perezida wa komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzizanye bw’abagore n’abagabo, Furaha Emma Rubagumya avuga ko mu isesengurwa ryakozwe na komisiyo yo kuvugurura amategeko ryagaragaje ko amategeko yose yashyizweho mbere y’ubwigenge ashyira imbere inyungu z’abakoroni hatitawe aho kurengera inyungu z’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ikindi ni uko u Rwanda rufite inteko Ishinga Amategeko nk’Urwego abanyarwanda  bishyiriyeho binyuze mu Itegeko Nshinga mu gukomeza gusaba abanyarwanda gukurikiza amategeko y’abakoroni byogorana kubibasobanurira kuko bitumvikana.”

Avuga ko hari iteka ryaciwe n’ubutegetsi bw’ububirigi ku wa 10/6/1929 riteganya ko amategeko yose  yakurikizwaga muri kongo mbirigi akurikizwa no muru Rwanda–Urundi

Naho mu ijambO rya  perezida Kayibanda Gregoire ryo ku wa 25/7/1962 yavuze ko amasezerano yose mpuzamahanga ububirigi bwagiranye n’ibindi bihugu yakubahirizwa no  mu Rwanda.

Ati “Ibyo ubwabyo bigaragaza ko  gukomeza  gukurikiza  amategeko yashyizweho n’ababirigi ari ubukoroni budashira.”

Amwe mu mategeko ababirigi  bashyizeho n’ayo perezida Kayibanda yemeye ko akurikizwa mu Rwanda ntashobora kuboneka mu masomero  y’amategeko, muri icyo gihe u Rwanda ntirwari rufite uburyo bw’ishyinguranyandiko akaba ariyo mpamvu zimwe mu nyandiko zitaboneka.

Umunyamabanga wa leta  muri Ministeri w’ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana avuga ko  ayo mategeko ya mbere y’ubwigenge atagaragaza uko yagiyeho.

Ati “Ntakwiye kuba akigaragara muri iki gihugu kuko ntabubasha na buke agifite, ikintu mutashyizeho ntikibe cyarashyizweho n’itegeko mpuzamahanga nta gaciro gifite.”

Evode Uwizeyimana avuga ko ibyakozwe hashingiye ku mategeko mu gihe cyubukoroni nk’imanza zaciwe bizakomeza kugumaho.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Nyamirambo: Abaturiye ahakozwe umuhanda hashize ukwezi nta mazi, ijerikani ni Frw 500

By Jean Pierre Nizeyimana

Abatuye munsi y’umuhanda ujya i Karama unyura i Nyamirambo bavuga ko bamaze ukwezi batabona amazi nyuma y’uko ikorwa ry’uwo muhanda ryangije amatiyo yayagezagayo ijerekani bayigura Frw 500. Iki kibazo gihuriweho n’abaturage batuye munsi y’aho uwo muhanda unyura, mu Murenge wa Nyamirambo Akagari ka Kivugiza mu mudugudu w’Ingenzi.

Gukora uyu muhanda byatumye uruhombo rw’amazi rwangirika none abaturage babuze amazi. Ijerekani bayigura Frw 500

Bavuga ko iki kibazo kimaze ukwezi kuko amatiyo yangiritse uwo muhanda ugitangira gukorwa.

Babwiye Umuseke ko babwirwa ko kiriya kibazo kizakemurwa vuba ariko ngo kuva watahwa ubwo Perezida Kagame yajyaga gufungura umudugudu w’ikitegererezo w’i Karama mu murenge wa Kigali mbere gato y’umunsi wo kwibohora ntawe uragaruka ngo agire icyo akora ku matiyo yangijwe.

Umuturage witwa Jeremie ati: “uyu muhanda twari tuwukeneye  cyane kuko umuhanda wari usanzwe warangiritse unyerera cyane, ariko nanone  haziyemo n’ibindi tutari twiteze kuko inzira z’amazi batarazikora neza tukaba tumaze ukwezi kurenga amazi yaragiye.”

Muzora Aimé, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura avuga ko icyo kibazo cyari gihari gusa ngo hari gushakwa uko cyakemuka mu minsi ya vuba.

Ati: “Ikibazo turakizi, turi kugerageza uko twataba itiyo yari yazamutse inyuramo amazi kugira ngo abagereho. Turi gushakisha uburyo iki cyumweru kirangira babonye amazi.”

Abaturage bavuga ko kuba uyu muhanda warabakuye mu bwigunge ukaborohereza ingendo ndetse ukanabahuza n’abaturanyi babo batuye i Karama na Ruriba bizabagirira akamaro ariko nanone bagasaba ko bahabwa amazi kuko ari isooko y’ubuzima.

Ikindi kibazo gihari ni uko imashini zakoze umuhanda zasize zikoze umukingo muremure k’uburyo imodoka iramutse itaye umuhanda mu ikoni rihari ishobora kwica abantu isanze mu ngo.

Bemeza ko gutura munsi y’ikoni riri kuri uriya muhanda ari ugushyira ubuzima mu kaga

Mu minsi mike ishize amazi y’imvura aturuka muri uwo muhanda yasenyeye abaturage batuye hafi yawo ndetse yangiza na bimwe mu bikoresho byabo bitewe n’ubukana ayo mazi yari afite.

Ariya mazi kandi yatijwe  umurindi n’uko imiyoboro iyatangira iba ikikije amasangano y’umuhanda yari itarakorwa.

Kuri ubu abasenyewe n’ayo mazi batangiye kubarirwa ngo harebwe ingano y’ibyangiritse bihabwe agaciro kugira ngo ba nyirabyo bahabwe amafaranga kandi bafashwe kongera kwiyubaka.

Uriya ni umukingo

Imvura iherutse kugwa muri biriya bice yasenyeye abaturage cyane

Gutura munsi y’uyu mukingo bishobora kuzashyira abaturage mu kaga

Bafite impungenge ko hari ubwo imodoka yazamanuka ikabura feri ikamara abantu

Dieudonné NSHIMIYIMANA wimenyereza umwuga ku UMUSEKE.RW

Uwo muri Sosiyete sivile ati: “Kwaka ruswa y’igitsina ni ingeso yokamye nyirayo”

By Jean Pierre Nizeyimana

Kagame Geoffrey uyobora Umuryango w’abahoze bayobora abandi banyeshuri muri za Kaminuza( YEC) avuga ko kuba hari abarimu bagisaba abakobwa ruswa y’igitsina biterwa n’ingeso iba yarabokamye. Ikindi kandi ngo bakunda kuyaka abakobwa b’abaswa.

Geoffrey Kagame asanga abarimu baka ruswa abakobwa bigisha babikora kubera ingeso yabo yababayeho karande. Ngo ntabwo byakwirirwa bose

Ikindi ngo bituma ireme ry’ubumenyi rituba  kuko amanota bagaragaza ko bafite mu by’ukuri aba atari ayabo.

Kagame avuga ko icyo babonye ari uko abarimu baka ruswa y’igitsina abanyeshuri b’abakobwa bayaka abanyeshuri b’abaswa batabasha kubona amanota akwiye.

Ati: “ Icyo twabonye ni uko abarimu baka ruswa y’igitsina abanyeshuri b’abaswa, batabasha gutsinda ngo babone amanota akwiye.”

Ku rundi ruhande Geoffrey Kagame avuga ko abarimu baka ruswa abakobwa nabo biba bari ingeso yabokamye kandi buri wese ku giti cye.

Avuga ko kugira ngo iki kibazo kigabanuke ndetse kizacike, abakobwa bakiri mu mashuri abanza bagiye gutangira gushishikarizwa kumva ko kwiga ukitsindira aribyo byiza kurusha gushaka kubona amanota batakoreye mu buryo nyabwo ahubwo basabwe ruswa y’igitsina.

Umukobwa witwa Shemsa Mukankiko wungirije uyobora abanyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali, yavuze ko ubushakatsi aheruka gusoma bwerekana ko abakobwa batanga ruswa y’igitsinda ihari.

Kuba bitamenyekana ngo bikorwa ku bwumvikana kandi bamwe bakanga kuregana kubera impamvu zitandukanye.

Mukankiko avuga ko niyo umukobwa yabona amanota muri ubwo buryo nta kintu gifatika abyungukiramo kuko hari ubwo agera ku isoko ry’umurimo agasanga bumenyi afite bwatuma akora akazi ashinzwe, akirukanwa.

Ati: “ Nifuza ko amategeko ahana abafashwe yajya akazwa wenda byatuma abandi bacika intege bakabireka. Abakobwa bagenzi banjye nabo bumve ko kwihesha agaciro ari ibya imbere umuntu akarya ibyo yaruhiye.”

Aviga ko abarimu n’abayobozi muri za Kaminuza nabo bajya bategurirwa ibiganiro bakabwirwa ko imyitwarire nk’iriya yangiza abana b’u Rwanda kandi ko nabo ibatesha agaciro.

Celine Babonamahoro ukora akazi k’ubujyanama muri Plan International Rwanda yateye inkunga biriya bikorwa avuga ko guhohotera abakobwa bakakwa ruswa y’igitsina bibabaje.

Ngo abakobwa bagomba gufashwa kumva ko kuvuga Oya biri mu nshingano zabo kandi bikaba uburenganzira bwabo.

Umushinga bise Girls Get Equal ngo uzamara imyaka itanu kandi ufashe abakobwa baba abiga cyangwa abatiga.

Celine Babonamahoro avuga ko gufasha abakobwa kumenya ko ubuzima bwabo ari ubw’agaciro ari ikintu k’ingenzi ariko nabo bagomba kugiramo uruhare

Abakobwa basabye kureba ubunebwe bakiga cyane aho gushakira amanota mu nzira z’ubusamo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Muhahirane n’ab’i Goma ariko mwirinde Ebola- Min Gashumba abwira ab’i Rubavu

By Jean Pierre Nizeyimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane uyu munsi yasuye abatuye Akarere ka Rubavu ababwira ko n’ubwo indwara ya Ebola yaraye ibonetse kuri umwe mu batuye Goma muri DRC, bitagomba guhagarika urujya n’uruza mu baturiye imipaka yombi. Ngo bakomeze bahahirane ariko Ebola ikomeze icungirwe hafi, habeho guhana amakuru ku mpande zombi.

Min Diane Gashumba ubwo yari ageze i Rubavu agiye kuganira n’abaturage

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yatangaje ko hari umugabo waraye wishwe na Ebola.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba ahamagarira  Abanyarwanda kwirinda kujya ahavugwa Ebola kandi  abaturage bakongera  isuku mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola.

Ati: “Ntidufite gahunda yo gufunga umupaka icyo dusaba abaturage ni ukwirinda kujya ahari ebola. Ikindi ni isuku no kwirinda gukora k’umuntu ugaragaza ibimenyetso aho kwihutira kumufasha.”

Dr Gashumba yasabye abaturage gutanga amakuru mu gihe cyose babonye ufite ibimenyetso by’umuriro ukabije, kuva amaraso n’ibindi.

Ngo Leta yamaze gutegura abantu kugira ngo bazafashe mu guhangana na Ebola igihe yaba igaragaye kandi babikore vuba. Ubu ngo hahuguwe abantu ibihumbi 26.

Abaturage ba Rubavu bo bafite ubwoba…

Abaturage batuye mu mugi wa Rubavu basanzwe bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo gucururiza i Goma babwiye Umuseke ko bumva bafite ubwoba ko iriya ndwara yagezwa mu Rwanda ku buryo ubu bari kujya i Goma bikandagira.

Ikindi bavuga ko ni uko ngo kubuza abaturage gusuhuzanya ari ikibazo gikomeye kuko biri mu muco w’abatuye ibihugu byombi.

Umuhoza Diane akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka avuga ko bakomeje kwumva inama z’abayobozi ariko ko batareka gucururiza mu mujyi wa Goma kuko ariho bakura amaramuko.

Ati “Ntituzabura gucururiza i Goma kuko ariho haduha icyo kurya ariko tuzajya twigengesera ntitujye ahari ebola gusa biragoye kumenya uwanduye.”

Kugeza ubu mu bice by’u Rwanda bikora ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu byagaragayemo ebola hashyizwe ibikoresho n’abakozi biteguye kuba batabara igihe cyose Ebola  yaba igaragaye.

Bumwe mu buryo bukoreshwa harimo gupima umuriro ku baturage b’impande zombi haba abavuye mu Rwanda ku ruhande rwa DRC nabavuye muri DRC ku ruhande rw’u Rwanda no gushyiraho amazi arimo imiti ahantu habugenewe kugira ngo abinjira mu gihugu bakarabe ndetse  n’ibyuma bifata amashusho kandi  bigapima umuriro.

Ibi byuma bishobora no gupima abantu bari mu kivunge kugira ngo bamenyekane uwaba afite ibimenyetso bya Ebola agafashwa kugira ngo atanduza abandi.

Ku mupaka muto aho Minisitiri Gashumba yahuriye n’abaturage

Kimwe mu byuma bipima ko abantu barwaye Ebola niyo bari bari mu kivunge

Minisitiri Gashumba aganira n’abayobora inzego z’umutekano muri Rubavu

Yasabye abaturage gukomeza guhahirana n’abaturanyi ariko bakirinda kwitegeza ahari Ebola

Patrick MAISHA
UMUSEKE.RW/Rubavu

Kompanyi y’imideri yo muri Nigeria ije gutoronya Abanyarwanda izaha akazi

By Martin NIYONKURU

Ikompanyi y’abamurika imideri yitwa Elite Model Look ikorera muri Nigeria igiye kuza gutoranya abanyarwanda bazakorana na yo ikanabamenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

Abamurika imideri basanzwe bakorana n’iyi kompanyi hari ubwo bamurika imideri ikorwa n’nzu y’imideri ya Balamain nkimwe muzizwi cyane ku Isi

Iyi kompanyi iri mu zikomeye muri Nigeria, yabengutse abamurikamideri b’abanyarwanda mu mpera za 2017 ubwo bigaragazaga neza mu gitaramo cya GT bank

Si abanyarwanda gusa bazakorana n’iyi kompanyi kuko no mu bindi bihugu bya Africa birimo nka Ethiopia, Ghana, Nigeria na Kenya hose hazatoranywa abamurika imideri bazakorana n’iyi Kompanyi.

Muri 2017 iyi kompanyi yohereje abamurika imideri babiri mu irushanwa ryagombaga gutoranya umuntu uzi kumurika imideri ku Isi icyo gihe ribera mu Butariyani.

Mu bindi bisanzwe bikorwa n’iyi kompanyi harimo gutanga amahugurwa agezweho mu bijyanye no kumurika imideri bishingiye ku bashabitsi, bohereza abamurika imideri gukorera mu bihugu bitandukanye birimo iby’iburayi, America n’ahandi.

Iyi kompanyi ifasha abamurika imideri bayo kwitabira ibitaramo by’imideri bikomeye ku Isi birimo n’icya New York Fashion Week kiri muri 4 bikomeye ku Isi.

Abahagarariye iyi kompanyi bavuze ko bazaza mu Rwanda gutoranya abamurika imideri ku wa 23 Nyakanga.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibinyabutabire bikoze ukwezi

By Jean Pierre Nizeyimana

Taliki 20, Nyakanga, 1969 nibwo abagabo ba mbere babiri bo muri USA bakandagiye ku kwezi. Abo ni Neil Armstrong na Buzz Aldrin. Mu masaha ari hagati y’abiri n’atatu bahamaze, bafashe bimwe mu byo bahasanze barimo amabuye, umukungugu n’ibindi babizana muri za Laboratoire za NASA ngo abahanga mu binyabutabire bazige ibikoze ukwezi.

Ukwezi ni ikiyega(moving object) kigenda kigaragiye isi.

Izindi ngendo zakomeje gukorerwa ku kwezi, abahanga bakomeza kuzana ku isi bimwe mu bigize ukwezi, ubu hakaba ku isi hari ibinyabutabire bipima ibilo 300 byavanywe ku kwezi.

Kuva icyo gihe kugeza ubu abahanga mu butabire(chemistry) bakomeje kwiga uko ibinyabutabire bikoze ukwezi biteye n’uko bikorana hagati yabyo.

Incamake y’uko ubuhanga ku miterere y’ukwezi bwagiye bukura:

Umuntu wa mbere wavuze mu buryo bwa gihanga imiterere y’ukwezi ni Galileo Galilei mu gitabo yasohoye mu 1610.

Uyu mugabo wari ugeze mu zabukuru yanditse ko akorikije amashusho yahabwaga n’icyuma kireba mu kirere yasanze ukwezi gufite ibibaya, imisozi n’ibindi.

Yemeraga ko ukwezi guteye nk’uko isi yacu iteye uretse ko bitandukanira ku butumburuke ndetse no guhehera kw’ikirere kuko ku isi hagwa imvura igizwe n’amazi( H2O)

Igitekerezo cya Galilei cyamaganiwe kure n’abahanga muri Tewolojiya naFilozofiya bemeraga igitekezo cy’umuhanga muri Filozofi ukomeye wabayeho kera cyane witwaga Aristote( uyu yabaye n’umwarimu w’umwami w’abami w’Ubugereki Alexandre le Grand).

Aristote we yemezaga ko imibumbe yose iri mu kirere ifite k’uburyo bw’uruziga rudafite ahantu barambitse na hamwe.

Mu mpera z’Ikinyejana cya 17 abahanga hafi ya bose mu Burayi bemeraga ko igitekerezo cya Galilei cy’uko ukwezi guteye nk’isi ari ukuri, ko gufite ibisiza, imisozi, ibibaya, ibirunga n’ibindi.

Mu gitabo yanditse muri 1687 yise Principia Mathematica Isaac Newton yavuze ko ireme bwite ry’ukwezi( densite) rituma ingufu rukuruzi z’isi zibasha kugukurura kukaguma aho guherereye kandi ntikwegere isi cyane.

Mu kinyejana cya 19 abahanga mu bugenge bashoboye gupima neza ubunini bw’ukwezi ariko ntibashobora kumenya ibigukoze, ibinyabutabire bikoze ubutaka n’ikirere by’ukwezi.

N’ubwo muri iki kinyejana bashoboye gupima uko ubushyuhe bwo mu zuba bukorwa n’uko bugenda busimburana ariko ntibamenye uko ukwezi guteye.

Inyandiko z’abahanga zivuga ko ukwezi kwabayeho bitewe n’uko isi yagonganye n’undi mubumbe, ikiyomotseho kikaba ukwezi.

Bizwi ko ukwezi kutaka ahubwo kumurikira Isi binyuze mu kwakira no gukwirakwiza urumuri ruturuka ku izuba.
Mu kinyejana cyakurikiyeho( icya 20) inganda zikomeye zikora iby’ikoranabuhanga zakoze ibyuma bireba kure bibasha gufasha abashakashatsi mu bumenyi bw’ikirere kumenya neza uko ukwezi guteye, ariko hasigara impaka zo kumenya niba hariyo ibirunga.

Izi mpaka zagaragaye hagati y’umunyabutabire witwa Harold Urey n’umuhanga mu by’isanzure witwa Gerard KuIzi mpaka z’urudaca ziri mu byatumye abantu batangira kumva ko ari ngombwa kuzajyayo kugira ngo birebere n’amaso uko hameze bave mu magambo.
Muri 1959 nibwo icyogajuru cya mbere cy’Abarusiya cyagezeyo. Iki cyogajuru kiswe Luna

Abahanga barimo bakusanyije bimwe mu byo bahabonye birimo imiterere y’ubutaka, kureba niba nta mitingito yigeze kuhaba. Nyuma hakurikiyeho ikindi cyogajuru cy’Abarusiya kiswe Luna 10. Icyo gihe abahanga bakusanyije ikinyabutabire bita basalt iri rikaba ari ibuye rikomoka ku iruka ry’ibirunga.

Muri 1967 Leta zunzwe ubumwe z’Amerika zohereje icyogajuru kiswe Surveyor 5  nacyo gikusanya basalt nyinshi.
Ubundi basalt ntabwo ari ibuye ukwaryo ahubwo ni uruhurirane ry’ibyo bita silicates ariko birutanwa mu byinshi. Hagati ya1969 na 1972 ingendo z’ibyogajuru bise Apollo byakusanyije basalt zipima ibiro 381.

Muri 1983 hari umuhanga wo muri New Zealand witwa Brian Mason wakoraga mu kigo cy’ubushakashatsi kiri Washington kitwa Smithsonian Institute wavumbuye ubundi bwoko bw’amabuye agize ukwezi.

Ayo yitwa  Iron-Manganese.

Gusesengura ibinyabutabire bigize ukwezi si akazi koroshye kubera ko gukozwe n’ibintu byinshi byiteranyije.

Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku miterere y’Isi, ukwezi ntikugira igice kirimo rukuruzi( magnetosphere) ituma umwuka wa hydrogen utangizwa n’imirasire izanwa n’izuba.

Ibi bituma ibyinshi mu bikugize bigenda byangizwa n’ubukana bw’imirasire y’izuba.

Ikindi gituma imiterere y’ukwezi itandukana cyane n’iyi si ni uko guhora kwikubitwaho n’ibibuye biva ku yindi mibumbe, bigatuma uko iteye bihora bihindagurika.

Igice kinini kigize ubutaka bw’ukwezi kimeze nk’ifu ivanze mo ibikomoka ku mabuye byagiye bishanyaguzwa no kwikubitwaho n’ibibuye biva mu isanzure, hakiyongeraho n’ubushyuhe butangwa n’izuba.Ibipimo bitangwa na za laboratwari bivuga ko 45% by’ibigize igice kigaragara cy’ukwezi ari umwuka wa Oxygen naho 21% bikaba bigizwe na silicon( Si) ivanze na aluminium(Al), Calcium(Ca), Iron( Fe), na Titanium( Ti).

Ubushakashatsi ku kwezi buracyakomeje. Muri Gashyantare, 2019 Abashinwa babaye aba mbere mu kugeza icyogajuru mu gace kitaruye cyane k’ukwezi. Ni agace bavuga ko karimo ibirunga byinshi. Icyogajuru cyabo bakise Chang’e 4.

Perezida wa USA Donald Trump aherutse kuvuga ko igihugu cye kigomba kongera ingufu mu bushakashatsi gikora ku kwezi.

Imiterere y’ubutaka bwo ku kwezi ishushe nk’iyo ku isi

Chemistry World

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Abakozi 2 b’Akarere baregwa ruswa bakatiwe imyaka 3 n’ihazabu y’ibihumbi 800Frw

By Jean Pierre Nizeyimana

Ribanje Jean Pierre na Kabalisa Emmanuel bakoreraga akarere ka Ruhango, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwabakatiye igifungo cy’Imyaka itatu runategeka no gutanga ihazabu y’ibihumbi 800 Frw  nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bwabo ku byaha birimo ibyo  kwakira Ruswa bahamijwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Ku rukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza, ahabereye isomwa ry’imyanzuro

Mu mpera z’Icyumweru gishize Urukiko Rukuru, urugereko rukorera i Nyanza rwasabye ko Kabalisa Emmanuel Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu Karere ka Ruhango na Ribanje Jean Pierre umukozi ushinzwe amashuri y’incuke n’abanza mu Karere ka Ruhango  bafungwa Imyaka itatu bakanatanga ihazabu y’Ibihumbi Frw 800.

Iyi myanzuro y’urubanza isomwe nyuma y’uko Kabalisa Emmanuel na mugenzi we bajuririye ikemezo cy’igifungo cy’imyaka itatu bari bahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga muri Mata Umwaka ushize.

Rwasuzumye ibyo Niyomugabo Ereneste washinjaga aba bombi kwakira ruswa y’ibihumbi Frw 400 kugira ngo ahabwe akazi k’uburezi nta shingiro bifite.

Rwemeje ko imikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga Umwaka ushize ihindutse ariko ko rutegetse ko inyito y’ibyaha bihama abaregwa ihinduka aho kuba icyaha cyo gusaba, gutanga no kwakira indonke kugira ngo hakorwe umurimo, ahubwo cyaba icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.

Ibi ngo nibyo byahamye  Niyomugabo Erenest ndetse n’icyaha  cyo gusaba no kwakira indonke kugira ngo  hakorwe ikinyuranyije n’amategeko gihama Kabalisa Emmanuel na Ribanje Jean Pierre.

Urukiko rutegetse ko  hagumishwaho igihano k’imyaka itatu y’igifungo  bagatanga n’ihazabu y’ibihumbi Frw 800, ibi bikaba bireba  Kabalisa Emmanuel na Ribanje Jean Pierre mu rubanza bajuririye.

Rutegetse  ko igihano cy’umwaka umwe cyahawe Niyomugabo Erenest kigumaho n’ihazabo y’ibihumbi Frw 800.

Urikiko rwategetse kandi ko hagumaho ingwate y’amagarama yatanzwe na Kabalisa na Ribanje ahwanye n’ibyakoreshejwe mu manza zabo mu rwego rw’ubujurire.

Niyomugabo Erenest akaba agomba kwishyura ahwanye n’Ibihumbi Frw 75 y’ibyakoreshejwe mu rubanza rwe ku rwego rw’ubujurire.

Mu rubanza rw’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwarezwemo abakozi 3 b’Akarere bo mu Ishami ry’Uburezi uwitwa Gatete Egide we ntiyigeze ajurira.

Amakuru Umuseke wahawe n’abakozi bakoranaga avuga ko uyu Gatete yahise acika ubutabera.

Umuseke kandi ufite amakuru avuga ko Kabalisa Emmanuel na Ribanje Jean Pierre batagera ku kazi kuva isomwa ry’Urubanza ribaye.

Abo bakorana babwiye Umuseke ko na Telefone zabo ngendanwa bazihamagara ntizicemo.

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Nyanza

Mayor wa Kigali yagizwe Ambasaderi mu Busuwisi asimbura yo Amb.Ngarambe

Queen Cha wakoranye indirimbo na Melody ati “Aho ageze nta rungu ryaharangwa”

By Martin NIYONKURU

Queen Cha yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Twongere’ yakoranye na Bruce Melody avuga ko ari umuhanzi w’umuhanga buri wese yakwifuza ndetse ko afite umwihariko wo gusetsa ku buryo aho ari hadashobora kugera irungu.

Queen Cha ngo Bruce Melody yasetsa n’uvuye…

Twongere ni indirimbo y’urukundo ya Queen Cha na Bruce Melody, umwe aba aririmba abwira mugenzi we ko baryohewe mu rukundo rwabo bifuza ko nibasaza abato bazabigiraho.

Inyikirizo y’indirimbo bagira bati “Iyo nza kuba ibihe nari gufata isegonda rikangana n’umwaka nkafata ubuzima tubayemo ntibushire bigatuma dukundana cyane…”

Queen Cha aganira na Umuseke yavuze ko uyu mwaka yiyemeje gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Kuba yarahisemo Melody ngo ni uko ari umwe mu bahanzi babahanga u Rwanda rufite.

Ati “Gukora na Melody ntacyantunguye kuri we ntari nsanzwe muziho gusa ni uko ari umuntu usetsa cyane aho ari nta rungu riharangwa ikindi kiza kuri we ni uko ari umuntu ukunda akazi akanakubaha.”

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

❌