WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayUMUSEKE

Umutoza muri Gasogi ati “Rayon kuba twaranganyije ikadukuraho inota yagize amahirwe”

By Martin NIYONKURU
  • Ngo abakinnyi babo bazajya bajya gukina iburayi

Nshimiyimana Maurice, umutoza wa kabiri Gasogi FC yanganyije na Rayon Sports mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko iriya kipe ifite abafana benshi yagize amahirwe kuko ahubwo iyi kipe ye yagombaga kuyitsinda kuko byakinnye inayirusha cyane.

Umutoza wa Gasogi United wungirije w’ibumoso

Uriya mukino wabaye tariki ya 05 Ukwakira kuri Stade Amahoro, wabanjirijwe n’amagambo atandukanye by’umwihariko ibyari byatangajwe na KNC nyiri Gasogi FC wari wavuze ko ikipe ye izariza abafana ba Rayon nk’impinja.

Nyuma y’uyu mukino amakipe yombi yanganyirijemo 0-0, umutoza wa kabiri wa Gasogi FC, Maurice Nshimiyimana bakunda kwita Maso yavuze ko bagiye gukira na Rayon Sports bayiteguye ku buryo bari bizeye insinzi.

Avuga ko nubwo amakipe yanganyije ariko ikipe ye yarushije cyane Rayon Sports ku buryo kuba umukino wararangiye ari 0-0 ari amahirwe iriya kipe yagize kuko byatumye itahana inota rimwe.

Avuga ko ikipe yabo ihagaze neza kuko 60% by’abakinnyi bayigize ari na bo bayizamuye mu kiciro cya mbere muri Shampiyona y’uyu mwaka wa 2019-2020.

Ati «Twagerageje kongeramo imbaraga, tugura abakinnyi bakomeye navuga nka Tidiane Kone ni umukinnyi ukomeye nari narabanye na we muri Rayon Sports, ari mu bakinnyi bazadufasha cyane muri uyu mwaka w’imikino.»

Avuga ko intego y’iyi kipe ari ugufasha abakinnyi b’abana b’abanyarwanda kubona amakipe bakinamo ku mugabane w’Iburayi ariko «Ari na ko dukora ubundi bucurizi mu kiciro cya mbere. »

Gasogi United irakina umukino wayo na Marines kuri uyu wa kabiri, kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo, naho Rayon Sports yanganyije n’iyi kipe yo izakira AS Kigali na yo kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya sakumi n’ebyiri (18H00’).

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Ukizamuka winjiye muri the Mane ngo bizeye ko indirimbo ze zizanyura amatwi y’Abanyarwanda

By Martin NIYONKURU
  • Indirimbo ye ya mbere [Audio na Video] irajya hanze muri iki cyumweru

Label ya The Mane isanzwe irimo abahanzi bakomeye mu Rwanda, ubu yakiriye umuhanzi mushya witezweho kuzakora ibihangano bizakundwa n’Abaturarwanda kubera impano bamubonyemo.

Calvin Mbanda winjiye muri The Mane ngo ibihangano bye bizeye ko bizakundwa

John Calvin AKA Mbanda winjiye muri The Mane ku itike yo gutsinda amarushanwa yari yateguwe ku bufatanye n’iyi label n’imwe muri Kompanyi zicuruza Telephone mu Rwanda, nta ndirimbo n’imwe itunganyije yari yashyira hanze.

The Mane ivuga ko indirimbo ya mbere y’uyu muhanzi ukiri muto izajya hanze kuri uyu wa Kane, amashusho n’amajwi yatunganyijwe na studio y’iyi Label.

Umuyobozi wa The Mane, Aristide Gahunzire avuga ko bakurikije ubuhanga uyu muhanzi yagaragaje muri ariya marushanwa bamwitezemo kuzakora indirimbo zizashimisha Abanyarwanda.

Ati «Ibikorwa bye bindi bizahita bikomerezaho nk’umuhanzi mushya twizeye ko Abanyarwanda bazakunda ibikorwa. »

Aristide utifuje gutangaza imiterere y’amasezerano The Mane yagiranye na Calvin Mbanda, avuga ko bazakorana igihe kinini ku buryo bizeye ko bizafasha uyu muhanzi kumenyekana dore ko ari zimwe mu ntego za The Mane.

Ati «Imwe mu mpamvu za The Mane yashyizweho ni ukuvumbura impano no gufasha urubyiruko kwiteza imbere biciye mu mpano zarwo. »

Uyu muhanzi mushya uririmba mu njyana ya R&B na Afro-Beat aje muri The Mane asangamo abahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda barimo Jay Polly wanatwaye PGGSS, Queen Cha, Marina na Safi Madiba.

UMUSEKE.RW

Tour de Vendée 2019: Umunyarwanda umwe yarangije irushanwa, abandi byanze

By Jean Pierre Nizeyimana

Kuri iki Cyumweru cya tariki ya 6 Ukwakira, 2019 Vendée mu  Bufaransa habaye isiganwa ngaruka mwaka ry’amagare ryitwa Tour de Vendée ryatwawe na Sarreau Marc akoresheje 4h26’21’ mu ntera ya km 199.5, Uwizeyimana Jean Claude ni we Munyarwanda washoboye kurirangiza, aza ku mwanya wa 65 abandi bacitse intege bageze hagati.

Uwizeye niwe munyarwanda wabashije kurangiza isiganwa wenyine

Umufaransa Sarreau Marc yegukanye iri rushanwa akoresheje 4h26’21’ mu ntera ya Km 199.5. Uyu mugabo w’imyaka 26 y’amavuko asanzwe akinira Groupama–FDJ y’iwabo mu Bufaransa.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu, Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Manizabayo Eric, Nzafashwanayo Jean Claude na Mugisha Moise.

Umunyarwanda umwe ni we washoboye kurangiza ririya rushanwa riba umunsi umwe rikarara rirangiye.

Uwizeye Jean Claude ni we waje ku mwanya wa 65 mu bakinnyi 73 bari bitabiriye iri rushanwa.

Uyu munyarwanda yaje inyuma ya  Sarreau Marc wabaye uwa mbereho iminota itandatu isagukaho amasogonda make.

Irushanwa rya Tour de Vendée ryabaga ku nshuro ya 48 ryatangiye gukinwa ku nshuro ya mbere  mu 1972.

Kugeza ubu umunya-Estonia witwa Jaan Kirsipuu wahagaritse kwitabira amarushanwa yo gutwara igare ni we ufite agahigo ko gutwara iri siganwa kenshi kuko yaritwaye inshuro enye.

Ni isiganwa riba umunsi umwe. Kuritsinda biterwa n’uko umuntu’ yaramutse’

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Episode 27: Imana ikuye Ganza mu mazi abira, atsinda amarushwana mu byishimo byinshi

By Martin NIYONKURU

Duherukana….

Ubwo wa musore nawe wari waje kurushanwa twari twahuriye muri restaurant ku munsi wa mbere tukamenyana, amaze gutsinda amarushanwa akansaba ko twasohoka tukajya kunywa inzoga yewe akongeraho n’ agatabi ngo ko  ari bwo ndabasha kurepeta neza nkitegura irushanwa, natangira guhakana muri ako kanya hakaza abandi basore nka batatu, bakaba barantwaye tugasohoka hotel tukagenda dutyo…..

Twagiye nseta ibirenge ariko ndagenda, feri ya mbere twahitiye mu kabari kari karimo n’ umuziki mwinshi.

Abasore twari tujyanye batangiye gutumiza inzoga zikaze ndetse batangira kunywa bagotomera mbona ntabwo bisanzwe, nabonaga bisa no kwiyahura, si ukubeshya nibwo nari mbonye abantu banywa inzoga gutyo,

Jay Jay-“Yooo! Men! Akazi kose nagakoze! Ewana tunywemo! Nahandi hose nzajya nzajya ntambuka mbere nk’ umwami mwe munkurikire nk’ abambari banjye”

Undi-“Ariko uyu mudjama ko atarohayo vip ze wangu? Uyu musani ni bwoko ki ra?”

Bose-“Hhhhhhh!”

Jay Jay-“Ni njye namuzanye wangu, kuva twasangira ku meza nabonye ashobora kuba ari imari izitse, yajya andirimbira choras basaza, njye ndeba umuntu nkabona ko ashoboye”

Nakomeje kubitegereza yewe no ku kirahuri bansukiye nasomyeho rimwe, nkiri aho nibutse ubuto bwanjye, nibuka inzira ikomeye y’ ubuzima bwanjye, nongeye kwibuka amagambo mukuru wanjye Ntwari yambwiye.

Burya mu buzima kutamenya aho uva bituma utamenya aho ugana, kandi nyir’ ukuvuka iyo atimenye nta wundi umumenya, nongeye gutekereza niba icyo ari cyo cyanzanye, nibuka ko natoranyijwe mu bandi, nongera kandi kubona Kevine mu ntekerezo , nibajije niba ari umukobwa unkwiye njye wari uwundi muri ako kanya kubera aho nari ndi, ngitekereza ibyo, numvise umuntu unkubiseho ndikanga,

Jay Jay-“Urasigaye se?”

Ako kanya nahise ngira ngo turatashye ndahaguruka mbakurikira vuba, twakase mu muhanda wo hepfo y’ akabari twanyweragamo turakomeza ntangira kubona bayoboka ibigunda n’ ibihuru ndahagarara,

Njyewe-“Jay! Iyi nzira iragana he wangu? Ntabwo mubona ko mwayobye?”

Jay Jay-“Ngwino Man! Tugiye gufata ku myotsi twongere dusubire mu kabari, ariko uba waheze hehe wana? Ntukigire idage”

Njyewe-“Ngo…ngo imyotsi?”

Jay Jay-“Ntabwo ufataho se? Ni agatabi gakaze wangu, karatuma ugira ibitekerezo ejo uzitware neza kuri stage”

Njyewe-“Wapi….wapi Jay! Ntabwo namenye ko muje kunywa itabi, niba ari ibyo reka njye mbe nsubiye inyuma  muransanga hariya tuvuye”

Jay yakomeje kumbwira buryo ki nkwiye kuza tukajyana ariko mubera ibamba, ba basore bari bari kumwe,

Umwe-“Reka iryo dage uze twigendere Man, wowe ntubona ko ari umurezi”

Undi-“Nabibabwiye kare nyamara, mureke agende wana twigendere”

Bandetse utyo baragenda, ndahindukira aho kugira ngo nkomeze nsubire muri ka kabari nahise nsubira hamwe twari ducumbitse, nkomeza mu cyumba cyanjye ndakingura nicara ku buriri ntangira gutekereza aho nari mvuye

Naratekereje ndongera ndatekereza, namenye neza ko nari nayobye ntangiye kwibuka ibyo Producer yambwiye, ndibuka wa munsi ambuza kutazakoresha ibiyobyabwenge, koko yari azi ko nzahura nunyobya nka Jay Jay.

Nararyamye ndasinzira mu gitondo nabyutse nakerewe birumvikana kuko nari naryamye ntinze, niteguye vuba manuka ngana muri salle, kubw’ amahirwe nasanze abandi bakiva kunywa icyayi, birumvikana ntabwo niriwe njyayo, nahise ninjirana nabo.

Tugezemo twategereje nkuko bisanzwe ko abafite amateka muri muzika binjira bagatangira kuduhugura ariko ntibaza, dukomeza kwibaza ibyo ari byo tukiri aho abantu bakomeje gucaracara basohoka bongera bagaruka ari nako bongorerana bishoboke ko hari icyari kiri hanze bajyaga kureba.

Byanyanze mu nda nanjye ngiye guhagarara wa mukobwa w’ umuhanzikazi wari uyoboye gahunda yahise avugira muri micro cyane,

We-“Mutuze….mutuze mwicare gato”

Twaratuje twese ngo cee! Hashize akanya arakomeza,

We-“Biratangaje kandi birababaje cyane kumenya inkuru y’ inshamugongo itumenyesha ko bamwe mu bahanzi bari muri aya marushwanwa bafatiwe mu cyuho banywa ibiyobyabwenge nk’ urumogi”

Akimara kuvuga atyo nahise menya ntashidikanya ko Jay Jay na ba basore baguwe gitumo, nubitse umutwe umutima utera insigane ndawitsa nshimira Imana yo mu ijuru.

Babinjije bari mu mapingu yewe bahamiriza imbere yacu ko icyaha bashinjwa bakemera, umuyobozi wa polisi wari waje abaherekeje aboneraho kuduha impanuro, barabatambikana ngo bajye guhanwa hakurikijwe amategeko.

Muri ako kanya natangiye gutekereza iyo nemera kujyana nabo inkuru mbi ikumvika kubanyizeye, nkibaza Kevine aramutse abimenye….nashimiye Imana gusa maze ndatuza.

Twakomeje icyatuzanye uwo munsi nimugoroba njye na Mwiza twari turi mubari bwerekane icyo dushoboye.

Birumvikana umwanya munini twawumaze twitoza ahantu ha twenyine gusa yanyuzagamo akanyibutsa ibyo yambwiye, yambwiraga ko amagambo meza y’ urukundo yaririmbye mu ndirimbo dufatanyije ari ayo yashakaga kumbwira.

Narabyakiraga ndetse nkabimwubahira, twakomeje kwitoza dusa nkaho dusoje ndamubwira,

Njyewe-“Ndabona saa cyenda zigeze kandi turazamuka ku rubyiniro saa moya n’ igice, reka njye gushyira ku murongo imyenda yanjye”

Mwiza-‘Yego koko di! Harya wifuje ko twakwambara umutuku?”

Njyewe-“Yego! Niryo bara ryiza nkunda”

Nari narahisemo ko twazaririmba twambaye umutuku kuko numvaga nshaka kujyana ku rubyiniro impano Kevine yari yarangeneye, numvaga ko yaba ari ndi mahirwe n’ umugisha kuri njye.

Twaratandukanye njya mu cyumba cyanjye nkomeza kwitegura cyane, ndangije koga nshyira imyenda aho hafi hashize akanya ndeba nimero ya Kevine nkanda yes nshyira ku gutwi anyitaba vuba,

Kevine-“Yambiii Ganza wanjye!”

Njyewe-“Yambiii yambiii mukunzi,Kevi!”

Kevine-“Karame sha”

Njyewe-“Yoooh! Nari nkumbuye rya jwi bambe”

Kevine-“Ganza! Ni ukuri nanjye nari ngukumbuye gusa nanze kukudelanja ndakureka ngo ubanze urangize icyakujyanye”

Njyewe-“aaaah! Bisa naho bigana ku musozo, nanjye nakomeje gufunga umwuka ariko biranze ndavuga nti reka nguhamagare, nkubwire ko mu masaha make aribwo ndurira stage”

Kevine-“wooow! Amahirwe masa Ganza! Maze ndumva naza kugufana”

Njyewe-“Nta kundi byagenda gusa ningerayo ndakora nkaho uri kundeba, kandi unsabire ku Mana mbashe gutsinda”

Kevine-“Humura Ganza! Imana yatumye ugera aho ukamenya ko wari ufite ibyiza utari uzi ko ufite yari izi impamvu”

Numvaga nta wundi nahamagara mbere yo kujya ku rubyiniro atari Kevine, yankomeje umutima antera courage maze nkupa umwana w’ abandi nshyira headphones mu matwi niyumvira umwiza wo mu buto namuhimbiye.

Amasaha yakomeje kwicuma nka saa kumi nebyiri njya muri restaurant vuba ngo mbone igihe ngarukira nitegure, navuyeyo nyura ku cyumba cya Mwiza ndakomanga ariko numva ntansubije ndikomereza, ngera kucyanjye ntangira kwambara, nasoje nka saa moya ndasohoka nerekeza kuri salle.

Nicaye inyuma ndatuza, nakomezaga gucisha amaso mu bantu bose ariko mbura Mwiza, mbonye amasaha ageze ntangira kuva muri salle njya ku cyumba cye, nahagiye nk’ inshuro eshatu mubura ntangira no kumuhamagara kuri phone ariko nsanga nta yiriho.

Nkimushaka ba banyeshuri bigaga umuziki bavuye kuri stage ngiye kumva numva MC aravuze cyane,

MC-“Barakoze cyane abanyeshuri bize umuziki bamaze kuturirimbira, koko batweretse icyo bize, sasa rero twagiye n’ amarushanwa yacu, abo dutangiriyeho ni umuhungu n’ umukobwa bafite impano itangaje, bakaba baturutse mu mugi wa Kigali, abo nta bandi ni….Ganza na Mwizaaa!!”

Baduhaye amashyi batatuzi nzamuka ku rubyiniro, umwe mu ba Judge ahita ambaza,

We-“Bite Ganza!”

Njyewe-“Ni byiza”

We-“Uriteguye?”

Njyewe-“Yego”

We-“Hanyuma se ko wari urafatanya n’ umukobwa witwa Mwiza mwazanye ukaba uje wenyine bite?”

Nagize ngo nsobanure ariko ntangira kurya indimi wa mu MC ahita ansha mu ijambo,

MC-“Twe tugendana n’ abagenda, ntabwo tuzakomeza gutegereza abantu baje aha badafite gahunda, bakitesha amahirwe abandi bagize, Mwiza ibyo biramureba tangira Ganza”

Ako kanya natangiye kuririmba, ntabwo niriwe ndirimba ya ndirimbo nafatanyije na Mwiza ahubwo niririmbiye Umwiza wo mu buto naririmbiye Kevine, abari aho bari bayizi ariko batanzi buzura ku rubyiniro.

Nta kindi abatanga amanota bari gukora kuko byarivugiraga, natambutse ntyo ndetse ntangira gushungerwa, amarushanwa yuwo munsi asojwe narasohotse ari nako abandi banyuzuraho, muri ako kanya nabonye Mwiza aza abyigana cyane yasaga nkaho avuye ahantu hatari hafi aho, akura abantu mu nzira aba angezeho nima umwanya abandi anjyana ku ruhande,

Mwiza-“Habaye iki Ganza! Ko mbona abantu bakuzuraho? Ahubwo se twagezweho”

Nabuze aho mpera mubaza aho avuye, gusa nahise ntangira kumubwirana umujinya,

Njyewe-“Ariko Mwi! Nta soni koko? Ubwo koko wari wagiye hehe ko nagushatse ahantu hose nkakubura?”

Mwiza-“Ganza! Ko wababaye? Basi mbabarira byantunguye”

Njyewe-“Ushatse kuvuga iki se? Iyo ubona upfusha amahirwe wabonye ubusa ntiwari guha amahirwe abandi”

Nkiri kuvuga, Mwiza yahise ansha mu ijambo,

Mwiza-“Ganza! Ndakwinginze basi unshe amande ushaka ariko utakomeza kundakarira!”

Nahise numva ko ibyo ari byo byose hari icyabaye, nkomeza kuba kwirakaza cyane, Mwiza amfata ukuboko turazamuka, tuba tugeze ahantu hari hiherereye urumuri rw’amatara rutageraga, ashyira isakoshi ku ruhande amfata ibiganza

Mwiza-“Ganza, sinifuje kugusiga, kandi urabizi ko ngukunda gusa icyatumye ngenda ntakubwiye, hari umu Brother wanjye uba inaha burya twatandukanaga yahise ampamagara, mubwira ko ndi inaha, murangira n’aho ndi ambwira ko  ari hafi ya hano ndetse  ambwira ko niba ndi free naza nkamusuhuza gato, nahise ngenda nzi ko ndibuhite ngaruka ngenda ntyo duhurira mu nzira, ambwira ko atuye hafi yaho twari duhuriye, rero kubera ko numvaga ari hafi aho mpita ngaruka ndemera turagenda.

Sha Ganza! tugezeyo nasanze abana n’umusore bigeze kuzana mu rugo kuri anniversaire yanjye! Ubwo nicaye  turaganira hashize umwanya Brother ku kazi ke baramuhamagara ahita agenda, nsigarana n’uwo musore dukomeza kuganira, hashize umwanya atangira gushaka kunkorakora ariko  nkamwangira, agakomeza kumbwira ko ankunda, nyuma yaje kubigira imbaraga, afunga imiryango y’inzu ngo ashaka ko turyamana ariko nkomeza kumubera ibamba.

Ganza! Imana nagize ni uko umwana ubatekera yahise aza ntangira kuvuga cyane abonye bishobora kumugiraho ingaruka ahita akingura ni ko gusohoka niruka mpita mfata moto ngaruka hano! Ni ukuri, mbabarira ntacyo nguhishe

Ubwo Mwiza yari akimfashe ari na ko akomeza kwiriza nanjye nkomeza kumwitegereza, hashize akanya ndamwiyaka.

Njyewe-“Mwi! urambeshya, ntabwo ibyo umbwira napfa kubyemera, none se gusura Brother wawe bivuga no gukuraho telephone??”

Mwiza-“Ganza, telephone yanjye ifite ikibazo, njya kureba ngasanga yizimije ni ukuri kose ntabwo nkubeshya!”

Naratuje gato ndeba mu maso ye numva imbamutima ziraje nibutse uko yahibibikanaga kuza mu marushwanwa ariko bikaba birangiye bamusibye bakamukura mu bandi kubwo kuzerera kwe, natangiye kumuhoza muhanagura amarira, arangije andeba mu maso arambwira.

Mwiza-“Ganza! urambabariye?”

Njyewe-“Mwi!, nawe si wowe gusa wihangane kubyakubayeho, nagerageje kugushaka ahantu hose ndakubura barinda aho baduhamagara kuri stage turakubura, urihangana nyuma yo kukubura….bagukuye mu marushwanwa!”

Mwiza acyumva ibyo yabaye nk’ ukubiswe n’ amashwanyarazi ibintu biba ibindi atangira gusakuza cyane,

Mwiza-“Oyaaa! Oya….oya ntibishoboka weee…………………………..

 

Ntuzacikwe na Episode 27 yiyi nkuru ku munsi wejo mu gitondo

 

Kunywa ibiyobyabwenge ni uguhemukira igihugu- Hon Ereneste Kamanzi

By Jean Pierre Nizeyimana

Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko  Hon Ereneste Kamanzi yabwiye kuri iki Cyumweru yabwiye urubyiruko rw’aba scouts ko iyo umuntu anywa ibiyobyabwenge aba arimo ahemukira igihugu kuko kiba kiri gutakaza amaboko. Kandi ngo nawe ntaba yiretse, abasaba kutabinywa.

Hon Kamanzi avuga ko gukoresha ibiyobyabwenge byangiza umuntu n’igihugu cye

Yabivugiye mu muhango wo gutora abuzuza Komite iyobora aba scouts mu Rwanda wabereye mu murenge wa Mbare mu  Karere ka Muhanga. Ukaba warasoje Inteko rusange y’Umuryango w’Aba scouts mu Rwanda iba buri mwaka.

Hon Kamanzi  yabwiye abari muri uriya muhango ibiyobyebwenge bimunga igihugu binyuze mu kwica ubuzima bw’urubyiruko rwacyo.

Ngo hari ababikoresha bakishora mu busambanyi bikaba byabavuramo gutwara inda zitateguwe cyangwa uburwayi cyangwa byombi.

Ati:“Mudufashe gukangurira abo bana kumva ingaruka z’ibiyobyabwenge, ubusinzi n’inda ziterwa abangavu. Bumve ko bishobora gutuma bishora mu byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda bityo babizibukire.”

Kamanzi kandi avuga ko urubyiruko rugomba gukorana n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze hakabaho gukumira ko abantu bacuruzwa.

Yemeza ko imikoranire hagati y’urubyiruko n’inzego yatanga umusanzu mu gukomira ibyaha kuko urubyiruko ari rwo rwinshi kandi rufite ikonabuhanga mu gutara no gusakaza amakuru.

Komiseri Mukuru wa Rwanda Scout Association, Virgile Uzabumugabo yavuze zimwe mu ntego uyu muryango ufite ari ugutanga uburere k’urubyiruko, rukagira indangagaciro rugenderaho bityo rukagira aho rushingira imibereho myiza.

Iyi nama y’Inama nkuru y’umuryango w’aba ‘scouts’ mu Rwanda iterana bisanzwe buri mwaka cyangwa igihe cyose bibaye ngombwa.

Yitabirwa n’abayobozi b’aba scouts batatubaturutse muri buri Karere, abagize Inama y’ubutegetsi ku rwego rw’igihugu, Komite y’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abaskuti (Youth Forum), uhagarariye aba scouts bafite ubumuga n’abandi baba bayitumiwemo kubw’impamvu runaka.

Antoine Mutware usanzwe ahagaririye urubyiruko rw’abakorera bushake(Youth Volunteers) mu Bugesera yatorewe kuba umunyamabanga mukuru

Aba scouts bahagarariye abandi bari mu nama ngarukamwaka ibahuza

Ifoto rusange yahuje abatabiriye iriya nama

UMUSEKE.RW

Mu gukora imihigo akarere kajye kihigana ubwako, bireke kuba kwiganana-Prof Nzeyimana

By Jean Pierre Nizeyimana

*Gutura ni ukuba ahantu no kuhabana neza n’abandi

*Ikibazo kigira kiti” Urampa angahe burya kiba kibajije nabi!

* Mu bajya mu mugi, bake gusa nibo baba bafite impamvu, ubwenge n’ubushobozi bwo kuhaba.

*Icyaro, uretse ibindi bijyanye no kuba ari icyaro koko, cyiraruhura. Imigi nayo, uretse kubamo iby’ibanze byinshi, irananiza.

Umwarimu wa Filozofoya muri Kaminuza y’u Rwanda, za Seminari no mu zindi Kaminuza zo muri Afurika y’Uburengerazuba Prof  Isae Nzeyimana yahaye Umuseke ikiganiro cya 13 ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bwa muntu. Avuga ko burya icyaro kiruhura, umugi ukananiza ariko ko byombi byagombye kuba magirirane. Asanga buri karere kagombye kwihigana ubwako, kagakora imihigo gafitiye ubushobozi aho kwigana akandi, bitaba ibyo uturere duturanye dufite ibyo dusangiye tugakora imihigo duhuriyeho…

Prof Nzeyimana Isaie

UMUSEKE: Umujyi n’icyaro (umunywamujyi n’umunyacyaro) bigira ibisobanuro muri Filozofi?

Prof Nzeyimana: Umugi n’icyaro byombi bikubiye mu gutura. Umuntu niwe wenyine ushobora gutura. Gutura ni ukuba ahantu no kuhabana n’abandi. Gutura rero ni uguturana. Mu guturana hakubiyemo imico myiza, ubugwaneza n’urugwiro ku baturanyi. Iyo ibyo ubibuze, umuntu ntaba atuye. Guturana ingeso mbi, si ugutura. Gutura si ugucumbika, si ukubona indaro.

Umuntu atura kuko yubaka. Yubaka ibintu, yubaka abantu, yiyubaka we ubwe, yubaka n’ibimukikije bya hafi ye. Kutubaka ibyo byose ni ukudatura.   

Kubaka no gutura ni ugushyira ibimenyetso by’aho umuntu atuye. Aho umuntu atuye, uko hubatse, ibyo yahubatse, uko abaturanyi bamuzi, ni byo biranga uwo ari we. Aho umuntu utuye hanaranga uwo uri we.

Nk’urugero: umwami yabaga atuye. Aho yabaga atuye habaga ibimenyetso ku buryo uhageze wese yagiraga ati: aha hatuye cyagwa hari hatuye umwami. Iyo ni imvugo yo kugereranya ; buri wese yakwiyita atyo : aho atuye n’uko ahaturanye n’abandi bikaranga uwo ari we.

 Ariko n’ingero mbi ziriho : Kubera ko inzu igirwa yo n’uburyo yubatswemo n’aho bwaturutse, mu neza cyangwa mu nabi. Iyo abantu bubatse ibintu batabyubakana n’abandi, bagatura  badaturanye n’abandi, iyo batagihari, ibyo bubatse biburirwa uko byitwa.

Icyaro cyo ntikigeze kiba imvugo nziza. Mu Kinyarwanda, icyaro cyari amahanga, cyari ibindi bihugu umwami atarigarurira, ataratura. Iyo yamaraga kwigarurira icyo cyaro, akahatuza abanyarwanda, akahagenda, ntihongeraga kwitwa icyaro.

Ni naho imvuga ngo : « Umwami umuganza cyaro »  ituruka. Duhereye aho, icyaro si mu Rwanda. Ibyo nabyo ni ikimenyetso: aho umwami ategera kuki hatura abandi ? Ahantu hareka kuba icyaro iyo umwami ashobora kuhagera, akaba yahatura kuko hubatse, hubatse abantu, hubatse n’ibintu.

UMUSEKE : Umunyamujyi (ubaho ashaka amafaranga mu buryo byinshi) n’umunyacyaro (ubeshwaho n’ibyo yejeje ) ninde ubaho neza?

Prof Nzeyimana : Amafaranga si yo y’ibanze. Amafaranga si ibintu, ntabaho. Amafaranga ni uburyo abantu bishyiriyeho bwo guha agaciro ibintu kugira ngo babone uko babigereranya n’uko babigurana. Icy’ibanze ahubwo ni ibyo umuntu afite ashobora kuguranisha, akabona amafaranga. Buri gihe ikibazo kihuse kigira kiti : « urampa angahe ? », aho kwerekanisha ibikorwa, uwo uri we n’icyo wamara ngo ubone amafaranga, kiba kibajije nabi.

Naho kubaho neza mu mugi byo ntibihira bose. Mu bajya mu mugi, bake gusa nibo baba bafite impamvu, ubwenge n’ubushobozi bwo kuhaba. Abandi bahajya baba bacungiye ku ngufu z’amaboko « main d’œuvre non qualifiée » cyangwa andi mayeri, bose bategereje kuzahabeshwaho n’abandi, ku buryo bunyuranye.

 Akenshi havamo kwibeshya. Bariya bake bahafite ubukungu, uko umugi ugenda utera imbere, uko uburyo bwo kuwubamo bugenda bworoha ku bafite ubushobozi, uko abawukiriyemo bagenda bigwizaho ibikoresho, ni nako bagenda bareka gukomeza gukenera abandi babakorera (main d’oeuvre no qualifiée). Ku mubare w’abakeneye mu mugi hagenda hiyongeraho n’abakomeza kuhirukira. Abo bose bagenda biyongera ku rugero rurenze urw’abahakiriye, ari nabo bagombaga kubatunga.

Ikibazo kikiri mu cyaro ni ibyo abaturage bakora, uko babikora n’ubukungu babikoreramo. Abaturage baracyakora bya gakondo kandi bagomba gushora ku isoko barihuriramo n’abandi batagikorera muri gakondo, ahubwo mu ikoranabuhanga.

Bityo, abaturage bagakorera mu bukungu budasa. Hari ikinyuranyo cy’ubusumbane hagati y’ibyo umuturage uri mu cyaro yeza, uko abigurisha n’ibyo we asanga ku isoko iyo agiye guhaha.

Hari aho bambwiye muri Afurika, aho rwiyemezamirimo yahaga abaturage ibyangombwa nk’inguzanyo byo guhinga ipamba, abaturage bo bakazamwishyura basaruye. Hari aho byageze, umuturage asaruye agomba kugurisha n’intama ye kugira ngo akusanye yuzuze ubwishyu ku giciro rwiyemazamirimo yishyiriyeho amaze kureba uko isoko azagurishaho muri icyo gihe riteye.

 Mu cyaro, umuturage arahinga, akanorora ku buryo buhwanye n’ubushobozi bwe. Akenshi, si umuturage ugena igiciro cy’umusaruro we. Igiciro gituruka ku mpamvu nyinshi z’ubukungu mu gihugu, mu karere no ku isi, uretse iyo igihugu gishobora kugira ubwisanzure n’ubudahangarwa ku bukungu bwacyo.

 Isoko ry’ubukungu ku isi ntirigura umurimo, rigura umusaruro. Umurimo uba ukubiyemo byinshi : ingufu, ubwenge, uburyo, umunaniro, ikizere umukozi aba afite kandi yarateye mu bo atunze, ko nasarura, azagurisha, akikenura, n’ibindi byose bijyanye n’akazi akora n’uko agakora.

Umurimo w’umuturage ntuhwanye n’ibyo awusaruramo ; aravunika, agasarura bike. Niyo mpamvu mu bihugu biteye imbere mu ikoranabuhanga, haba ikinyuranyo hagati y’umusaruro mwinshi uturutse mu mvune nke.

Ngo bake nibo baza mu mujyi bafite impamvu n’ubushobozi bwo kuhaba

Iyo uwo muturage ageze ku isoko, ahasanga ibyo akeneye ku giciro cyashyizweho kidashingiye ku murimo we n’umusaruro we.

Niyo mpamvu agomba kugurisha ihene, intama, inka, isambu, kugira ngo yishyure amafaranga y’ishuri, n’ibindi byose bishyirirwaho igiciro, isi ititaye ku bukungu bwifitemo intege nke.

 Afurika n’ibindi bihugu bigikennye ntibikorera ubukungu bwabyo muri « capitalisme », ariko bikagurisha, bikanahaha muri  « capitalisme ». Ibyo bigaragara iyo isi iteganya ibipimo by’iterambere mu bihugu ; ugasanga bituzuye kuko bitajyanye n’imiterere y’igihugu n’ibyo abaturage baba bakeneye koko, bitajyanye n’indangagaciro Abanyafurika bitaho, ku buryo bashobora no kuziguranisha amafaranga.

Urugwiro, gukiza amakimbirane aho yabaye, gufatanya mu bikorwa by’imiryango… ibyo byose ntibibarwa. Aho haracyari kutagira ibindi bitekerezo byasobanura uko ubukungu bwa Afurika bwakwitwa n’uko bwategeka isoko ry’isi uko ryakwitwara ku bukungu bwa Afurika itagombye kwigana politike z’ubukungu zifitemo ibibazo, cyane cyane izigura umusaruro zirengagije umurimo n’ibindi biwushamikiyeho byose. 

UMUSEKE : Ibihugu bifite abaturage babaho bisanzura mu gucuruza, ubu bwisanzure bukaba batuma bajagarara mugereranyije n’ibihugu abaturage bakorera ku murongo udakuka  utuma ibintu bikorwa kuri gahunda twavuga ko aho ubuzima buba bworoshye ari mu bihe bihugu?

Prof Nzeyimana : Nta gihugu cyifuza cyangwa cyishimiye ko abaturage bacyo bakorera mu kajagari. Ku rundi ruhande, nta n’abaturage bakwifuza kuba ku murongo udakuka, muri byose. Aho ni naho politike ikomerera : kuba hagati mu rugero. 

Politike iba hose. Nibyo. Ariko se ihaba ite, ku ruhe rugero “dose”? Hari aho Leta igomba kuba yose : Minisiteri y’ingabo, ubusugire bw’igihugu, ubutegetsi bw’igihugu, ubutabera, ububanyi n’amahanga, … ni umwihariko wa Leta na politike. Ariko hari n’ahandi Leta igomba kuba ari ugutanga imirongo migari gusa, ibisigaye ikabirekera ababihugukiwemo. Iyo Leta ibaye yose, hose, hari aho ibikora ku buryo nayo itabibyifuzaga kuko  biba atari ibyayo.

Ku bibazo byo gukorera mu kajagari, hari igihe Leta irangara ikarebera ikibazo kugeza igihe kizayirenga, ntibe yasubira inyuma, ntinabe yagira icyo igikoraho, igakwamira hagati aho.

 Aho akajagari kari, hari aho kabaye ikibazo nyacyo. Gutegereza ko abaturage ubwabo bazivana mu kajagari bisa n’ibidashoboka. Hari ibisubizo bigeragezwa: nko gutunganya aho gukorera, gushakira igishoro abaturage, ibyo bikaba byumvikana ko abaturage bazabyihutira. Ariko siko bijyenda, abamenyereye gukorera mu kajagari baranangira.

Bene aho hakorerwa mu kajagari, hiyongereyeho n’uko mu bihugu byinshi Leta yemeje, ariko gusa mu itegeko, ko ubutaka bwose ari ubwayo, aho haba ari no mu mutungo bwite wa Leta, ari n’ako ari umutungu rusange.

Leta rero ishobora kuhabakura inakoresheje ingufu ifite. Nabyo bikaba byakumvikana kuko ari ukurengera umutungo bwite wayo ari n’uwa rusange.  Ariko nabyo Leta irabihunga. Ibihunga kubera imiterere ya politike iba ihari.

Hari abayobozi bajya baza kureba uko u Rwanda rwikuye muri icyo kibazo, basubira iwabo bakahahurira n’ibihe by’amatora, bakaba beretse kwitambika imbere y’ikibazo nk’icyo. Kandi ahenshi, bene ayo matora ahoraho. Ikibazo cy’akajagari noneho ntikibe icy’imiturire n’ubukungu, kikaba icya politike, muri bimwe Leta itagomba kwivangamo koko biba ari ibibazo by’impuguke na « technique ».

Haba harimo kubeshyanya. Politike, Leta n’amategeko birengera abaturage mu bukene bwabo, kimwe na Leta irekurira abakene ngo birwaneho aho babishoboye, kimwe na Leta ifasha abakene bayo aho kubashyiriraho politike y’ubukungu ituma bo ubwabo bashobora kwikorera ngo bitunge, biba bikiri intambwe y’agateganyo, hategerejwe indi ntambwe.

 Ahenshi Leta ikora ityo, yanga kwiteranya n’abaturage bayo kandi yashoboraga kuba iri mu kuri, iba yo ubwayo yirwanaho, kuko iba yifitemo ibibazo byo kutigiramo ubudahangarwa.

Icyo abaturage bakorera mu kajagari baba bahunga burya nicyo Leta iba ishaka: imisoro. Aho bagumye mu kajagari, cyane cyane imisoro si ukuba iri hejuru gusa birenze ubushobozi bwabo, ni no kuba myinshi, ihurira ku muntu umwe no ku gikorwa kimwe cye. Ibiganiro ni aho biri.

Muri ibyo biganiro, ni uguhitamo hagati yo kugira abaturage bake bakorera mu murongo w’amategeko y’ubukungu, abo bake bagakora ibikorwa binini, bagatanga imisoro itubutse ku buryo yatunga Leta n’ibikorwa rusange, cyangwa gushyiraho imikorere ivana abaturage mu kajagari, hakaboneka benshi batanga imisoro, nayo ikaba yagabanuka kuko yasaranganyijwe na benshi.

 Iyo atari ibyo, abakorera mu mucyo, kuko baba ari bake, ntibashobora gutunga leta, niyo bayitunga, biba bibavuna, kuko haba hari abandi bakora nka nyamwigendaho, kandi bakomeza no gukoresha umutungo rusange, banabona  n’izindi nyungu zituruka kuri Leta no ku misoro ya babandi bakorera mu mirongo ya Leta.  

Guhunga imisoro ni ukwisenyeraho Leta n’igihugu. Imisoro ituma Leta igira ubukungu, nayo ikabukwirakwiza mu baturage bose, ku buryo bunyuranye.

Perezida Thomas Sankara yigeze kubaza abaturage be niba bifuza Burkina Faso ifite abaturage bafite amazi meza bose, cyagwa niba bifuza bake banywa Shampanye. Hari undi wavuze ko ngo mu gihugu cye itandukaniro hagati y’ukize n’udakize ari isahane bariraho gusa, kuko ibyo bayiriraho byo biba ari bimwe.

Muri politike y’ubukungu bwubatse neza, icyo Leta iba ishaka ni ukwima icyuho bake bashaka gukira birenze uko umutungo w’igihugu ubibemerera, n’abandi benshi bagomba gukena kandi bigaragara ko umutungo rusange w’igihugu wari kubatunga, ugahuriza hagati abakize n’abagombaga gukena.

Uretse ko akajagari ubwako ari kabi ku isuku no ku buranga bw’aho abantu baba batuye, gatera n’ibindi bibazo ku buzima bw’abantu: kuvangitiranya ibitajya hamwe,  gukora no gucuruza ibibujijwe kuko bitera ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, kurenza urugero ku byo wari wemerewe gukora (ingero zirahari : mu ngendo zo ku butaka n’izo mu mazi zihoramo impanuka), gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’izindi magendu mbi.

Ku bukungu bw’igihugu, gukorera mu kajagari binyanyagiza ubukungu rusange kuko akenshi bene abo baba bafite aho bahuriye, neza cyangwa nabi, n’izindi nzego z’ubucuruzi: inganda, amaduka manini, amabanki,… Neza, kuko bababera icyuho cyo gufatanya muri ubwo bucuruzi bunyujijwe hirya y’imirongo ya Leta, nabi kuko bavangavanga isoko ry’ibiciro hagati y’ushora n’ugura. Leta ntimenya ubukungu ifite n’ubwo idafite, kuko bene ibyo bikorwa bitagira uko bibarwa.

UMUSEKE : Ni iki umuturage yakora ngo abe mu mujyi neza ndetse niki undi yakora ngo abe mu cyaro neza?

Prof Nzeyimana: Mu bihugu bigikennye, ubukungu bwabyo buturuka muri Leta bujya mu baturage. Ibyo biterwa n’uko ubukungu bw’igihugu buba bugituruka hanze yacyo, mu buryo bunyuranye, bukanyuzwa muri Leta, Leta nayo ikabunyuza mu mugi mukuru, bukahatindaho gato, mu buryo nanone bunyuranye: imishahara yisumbuye, imari ijya mu bigo binini bya Leta … nyuma bukajya mu cyaro, nabwo ku buryo bunyuramye:  imishahara iringaniye, ibigo biciriritse bya Leta, imishinga nayo iciriritse… Ubukungu nk’ubwo buba bukifitemo ibibazo byabuhubanganya igihe icyo ari cyo cyose.

Birashoboka ko politike y’ubukungu yahindura inzira, ubukungu ntibuturuke hejuru, bugaturutswa hasi. Niyo igice kinini cy’ imari y’igihugu cyaba kigituruka hanze, nkuko bikimeze mu bihugu bigikennye, aho kunyura no kuruhukira mu mugi mukuru, hashobora kugenwa igice kinini gihita kijya mu cyaro, kitaruhukiye mu mugi mukuru, kugira ngo ubukungu noneho buzagaruke hejuru buje gutunga Leta n’umugi mukuru.

Muri Politike y’ubukungu imaze kugira intege, ubukungu buturuka hasi mu cyaro no migi mito, bukagenda buzamuka bujya muri Leta. Leta nayo ikabukoresha yorohereza, ishyiraho, cyangwa ishyigikira imishinga nyambukiranya mipaka ku buryo bwongera bukungukira abaturage.

 Imigi, yaba mito, yaba minini, ntiyubakwa, ntiyubakirwa hejuru muri politike, iriyubaka, bishingiye ku bukungu igenda igira.

 Bigenda bigaragara aho mu bihugu bigikennye usanga hari  inzu nini zidakoreshwa zose kuko zitajyanye n’ubukungu uwo mugi wifitemo, kandi ku rundi ruhande, ugasanga igihugu gifite ibibazo by’imiturire idahagije.

Mu guturutsa ubukungu mu cyaro, abahanga mu by’ubukungu baracyifitemo gushidikanya: impaka ziri hagati yo gushyira imishinga n’ibigo bya Leta mu migi mikuru cyangwa mu byaro. Ibyo byaba biterwa n’icyo umushinga ugamije: niba ari inyungu y’amafaranga, niba ari abaturage, cyagwa se niba ari inyungu n’abaturage.

Nanone hari ibigo bikwiye kuba mu mugi, ariko hari n’ibishobora kuba mu cyaro. Iyo ubajije icyo ibiri mu migi bihakora kandi byari no kuba mu cyaro, hafi y’aho abo bikorera bari, bakubwira ko ngo ubuyobozi bukuru bw’ibigo binini bya Leta butaba ari « technique », ahubwo ari politike. Nabyo nibyo: Politike itanga imirongo yo gukoreramo.

 Aho byaganirwaho ni uko iyo mirongo migari ishobora kujya gukorera hirya ya Politique yegerezwa abo igenewe. Kutabyumva nk’uko ni ugushyira politike aho itagombye kubarizwa.

Naho ku mishinga y’inyungo z’imari, abashyigikira ko yashyirwa mu migi mikuru bashingira kuko hari ibyangombwa byose by’ibanze, ko no gutwara iby’ibanze byahinduwe « transformation » bijya gucuruzwa byoroha. Ibi ariko sibyo  kuko ni ukurebera ubukungu ku rwego rumwe : rw’inyungu gusa, utitaye kubo inyungu yagenewe.

 Mu bihugu bigishaka gutera imbere hari ingufu nyinshi zishingiye ku baturage babyo zipfushwa ubusa kuko nta mishinga baba begerejwe. Ntizipfira ubusa bose, zirongera zigatoragurwa n’abazikoresha nabi, zigahinduka noneho ikibazo.

Ingero zikabije ubu zigaragara mu bihugu byegereye ubutayu bwa Sahara ya Afurika birimo abaturage bashowe mu bugizi bwa nabi. Umuturage ufite icyo akora, urengera inyungu ze, kumushora mu bwiyahuzi ntibyakoroha.

Haracyari izindi mpaka ku buryo bwo kugena ibikorwa byo gukorerwa mu turere twegeranye kuko dufite ibyo duhuriyeho. Izo mpaka ziri hagati yo gusaranganya ingufu z’igihugu hose muri buri karere.

Muri iryo saranganya, buri karere kakagira agashami ku mushinga cyangwa ikigo kinini cya Leta, kagakwizwa gihugu hose ; ibyo byaba bijyanye na politike yo kwegera abaturage, no kubegereza ibyo bakeneye byose hafi yabo.

Buri karere nako kakagira, -urugero -, agashinga k’ubukerarugendo, k’ubuhinzi bw’ibi n’ibi, …  nubwo ibyo byaba bitahagaraga cyane. Ikerekezo ni uko isi igenda itekerereza ubukungu n’imishinga hamwe, imigabane bikaba bityo. Mu bigitera ibibazo Afurika ni ukudatekerereza ubukungu hamwe. Ibyo biragenda  bikagera no muri buri gihugu kidatekerereza ubukungu bwacyo hamwe.

Politike y’ubukungu ishobora kugira inzira ebyiri ihitamo, cyangwa yungikanya.

Imwe ni uko buri  karere kitabira nk’akandi muri politike z’ubukungu zose z’igihugu. Muri iryo saranganya, buri karere kakagomba kugira uruhare kuri buri gice cy’umushinga cyangwa cy’ibigo bya Leta.

Kuri iyo nzira, muri politike y’imihigo, buri karere kagahiga, ariko kihigana ubwako! Guhiga bikaba kurushanwa ntibibe kwiganana.

Indi nzira yabangikanywa n’iyo gutekerereza ubukungu hamwe, buri karere, cyagwa uturere duturanye tukagira umwihariko w’imishinga n’ibikorwa bitewe n’imiterere yatwo.

Uwo mwihariko ntube wanyanyagizwa n’ahandi hose, ku buryo abatuye igihugu n’abakigenda baba bazi ko niba bashaka iki n’iki bazajya kugishakira mu karere k’igihugu aka naka.

 Icyo gihe akarere ntigahiga gahigira kurusha utundi, ahubwo guhiga biba guhigana, guhigira hamwe ibyo uturere duturanye dufitanye isano tuzakorera hamwe.

Ibyo biracyagaraga henshi : aho usanga ibigo by’amashuri bituranye, buri cyose kigomba kwigirira “laboratoire”, isomero,… Uduto twinshi tunyanyagiye durakomeza kuba duto, … uduke twegeranyijwe tubyara byinshi.

Biracyagagara henshi muri Afurika, aho usanga mu muhanda wambukiranya igihugu, wagera mu kindi ukawubura, ubona insinga z’amashanyarazi zambukiranya igihugu zajyera ku baturanyi b’ikindi gihugu ukazibura, no rwego rw’’ibihugu imbere bikaba nk’ibyo.

Muri icyo gihe haba hakibuze politike y’ubukungu yo gukorera hamwe, ku nzego zose: ku migabane ituranye, ku bihugu bituranye, … , Byose ni uguhitamo hagati yo gusaranganya byanavamo kunyanyagiza ingufu, bikazaba byanavamo umusaruro muke, cyangwa kwegeranya, cyangwa hagati kuko naho harashoboka. U Rwanda, kuko ari ruto, rufite n’amahirwe yo kwegeranya bigashoboka.

UMUSEKE : Kuri mwe aho umuntu yaba akagubwa neza nihe hagati y’umujyi no mu cyaro ?

Prof Nzeyimana : Aho umujyi n’icyaro bitandukaniye, ni ku byangombwa by’ibanze: amazi, amashanyarazi, imihanda, telefone,… na serivisi z’imibereho myiza : amashuri, amavuriro, amasoko, umutekano waho, ….  Aho ibyo bitari hose haba hari imiturire mibi, haba hakiri mu cyaro, aho mwami ataratura, mu mvugo ya kera.

Imigi nayo si kamara. Abashinzwe ubukungu bakunze kwibanda ku busumbane hagati y’imigi n’ibyaro, ubusumbane buba mu migi bwo bukaba bwibagiranye. Mu mugi, akenshi haba hari ubukungu n’ibyangombwa by’ibanze ariko bitagera ku bawutuye bose. Imiturire n’imyubakire itemerera ko buri wese aba aho ashaka, uburyo bwo gutwara abagenzi nabyo budafututse ugasanga hari igihe amasaha umugenzi amara ku mirongo no mu nzira yangiza ayo yari kuba ari ku kazi ke…

Imigi igira ibibazo yihariye, birimo kunanirwa, kunanizwa,… ibyo bigatuma umuntu yakenera aho  aruhukira cyangwa atekerereza wenyine. Umugi utuwe ugira ubusitani bwinshi kandi bwegereye benshi. Iyo bene aho hadahari, umugi ubura ubuhumekero, unaniza abawutuye. Imigi yo gutura ikaruhura ni imigi ifite amateka y’imyaka myinshi.

Ku migi ikiri mito, abahugukiwe n’imiturire n’uburanga bw’inzu banateganya aho abayituyemo n’abayigendamo baruhukira, kandi henshi, atari uguhurira mu nsisiro rusange.

Icyaro, uretse ibindi bijyanye no kuba ari icyaro koko, cyiraruhura. Imigi nayo, uretse kubamo iby’ibanze byinshi, irananiza. Muri politike yo gutura ikigamijwe, ni ukugira umugi nk’icyaro, no kugira icyaro nk’umujyi, ni ukubaka umugi ufite ibyo utira icyaro, no kugira icyaro gifite ibyo gitira umugi.

UMUSEKE : Murakoze ku kiganiro muduhaye !

Prof Nzeyimana : Nanjye ndabashimiye mugire amahoro.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Rusizi: Biragayitse kuba abana bibagirwa ababyeyi bageze mu zabukuru – PS Ingabire/MINALOC

By Ange Eric Hatangimana

Kuri iki cyumweru, mu Murenge wa Gitambi, mu Karere ka Rusizi hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wagenewe abageze mu zabukuru ku rwego rw’igihugu, abasaza n’abakecuru bibishimira gahunda zigamije kubaherekeza neza mu zabukuru, gusa hakagawa abana batibuka abakuze.

Mu Rwanda abakuru barengeje imyaka 65 babarirwa mu bihumbi 500

Uyu munsi wizihijwe mu Turere twose tw’igihugu wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umurimo unoze kuri bose, inzira y’amasaziro meza”.

U Rwanda rwawizihizaga ku nshuro ya 19, mu gihe rufite abageze mu zabukuru bari hejuru y’imyaka 65 bakabakaba ibihumbi 500.

Abageze mu zabukuru bafashe ijambo muri uyu muhango, indirimbo n’imikino byatambutse, bose bashimiye gahunda zirimo izo bita Saza Neza, Girinka, n’izindi ngo zagobotse abasaza n’abakecuru bari babayeho nabi.

Umusaza Ruronona Damascene wavuze mu izina ry’abageze mu zabukuru mu Karere ka Rusizi yagize ati “Imibereho y’abageze mu zabukuru yatumye hashyirwaho uyu munsi yari mibi, bari babayeho mu bwigunge, mu bukene bunyuranye butera gusabiriza, yaratereranwe n’imiryango, byose bikurikirwa no gupfa imburagihe.”

Yongeyeho ati “Mu Rwanda bimwe mu bisubizo dushimira Leta yacu ni nko gushyiraho VUP, gushyiraho inkunga y’ingoboka n’inkongoro y’amata, kongeza Pansiyo haherewe ku bahembwa make n’ibindi.”

Abageze mu zabukuru ngo ntibakwiye kubaho nabi kandi hari abana babyaye bakarera bagakura, ngo bakwiriye kubitaho

Gusa, Ruronona yongeyeho ko basaba Leta kwemera ko Pansiyo yajya izamuka bijyanye n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko kugira ngo babashe kugira imibereho ibahesha agaciro.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mme Ingabire Assumpta wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko igihugu kizihiza umunsi nk’uyu mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru kugira ngo habeho kwishimira ibyo bakoreye igihugu, ko babyaye bakarera, n’ibindi.

Abasaba ko n’ubwo batagifite imbaraga zo gukora imirimo imwe n’imwe bashobora gukomeza gufasha igihugu bataramira abato bakabatoza umuco n’ururimi.

Mme Ingabire yavuze ko n’ubwo gahunda nka Saza Neza itabasha kugera kuri bose kubera ubushobozi bw’igihugu, Leta izakomeza kubasindagiza.

Ati “Dukora uko dushoboye ngo abakeneye ubufasha cyane kurusha abandi babubone kandi tuzakomeza kubikora kugira ngo abageze mu zabukuru bagire amasaziro meza abahesha agaciro.”

Yongeraho ati “Abanyarwanda dukwiye gusubira ku isoko tugakomeza umuco w’abatuboneye izuba wo kwita ku bageze mu zabukuru.

Hari abageze mu zabukuru usanga basaba kujya muri gahunda ya Saza Neza kandi bafite abana bareze, bafite abaturanyi bafashije cyangwa bakoreye, ibyo ntabwo ari byo, kera umuntu yarasazaga agasazira mu muryango bakamwitaho.

Gusindagiza abageze mu zabukuru turifuza ko bigaruka kuko ni wo muco w’Abanyarwanda.”

Mme Ingabire kandi yashishikarije abaturage kugana gahunda ya “Ejo Heza” bakizigamira kugira ngo amasaziro yabo azabe meza kurushaho.

Muri uyu muhango habayemo no kuremera abageze mu zabukuru batishoboye, aho batandatu borojwe inka, 86 borozwa amatungo magufi, naho abandi 26 bahabwa matelas.

Bamwe bahawe inka mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho yabo

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mme Ingabire Mme Ingabire Assumpta yavuze ko abasaza bafasha abato kumenya ibya kera, na bo bakabafasha kubaho neza

Abandi bahawe matela zo kuryamoho. Bose bashima Leta yashyizeho gahunda nziza zibateza imbere

[email protected] Venuste/MINALOC

UMUSEKE.RW

IVUGURUYE: Abateye u Rwanda ni RUD-Urunana, bavuye DR.Congo baje gufata igihugu

By Ange Eric Hatangimana

*Bateye ari 45, abagera kuri 19 bahasize ubuzima, batanu bafatwa mpiri,
*Bamwe mu bafashwe “bashidikanya ku mutwe w’inyeshyamba barimo”, bakavuga ‘FDLR-RUD Urunana’

Amakuru mashya Umuseke ufite ni uko byamenyekanye ko abateye i Musanze mu mpera z’iki cyumweru dusoje atari FDLR ko ahubwo ari abo mu mutwe witwa RUD-Urunana (Rassemblement pour l’Unité et la Démocratie, RUD-Urunana).

Harakekwa ko bamwe mu bafashwe bavuga ko ari abo muri FDLR, babitewe n’igihugu ‘ubwoba bwo gufatirwa mu mabi’, cyangwa bakaba bari binjiye vuba muri uriya mutwe wa RUD-Urunana.

Bamwe mu bafashwe babwiye abanyamakuru barimo n’uwa Umuseke wari hariya i Musanze mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 6 Ukwakira 2019, ko “binjiye mu mutwe wa FDLR-RUD Urunana,..” ariko uyu mutwe ntubaho! Habaho FDLR ukwayo na RUD-Urunana ukwawo.

Musanze – Mu masaha akuze y’ijoro kuri iki cyumweru, nyuma yo gushyingura inzirakarengane zishwe mu gitero cyagabwe n’aba bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda, herekanywe bamwe muri ‘izo nyeshyamba’ bishwe n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage, abafashwe mpiri bavuze ko baje intego bafite ari iyo gufata igihugu.

Batanu bafashwe mpiri bavuze uko bacuze umugambi wo gutera u Rwanda

Bamwe mu bafashwe bagiye bivuga, harimo HAKIZIMANA Emmanuel uvuga ko ari umurwanyi wa FDRL,  ngo yagiyemo muri Werurwe 2018.

Theoneste HABUMUKIZA ni uwo mu Karere ka Burera ahitwa Rugengabari, afite impamyabumenyi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0), muri Business Administration, yinjiye muri uyu mutwe muri Uganda agiye gukorera impamyabumenyi ya Master’s muri  Kaminuza ya Makelele.

Yavuze ko yari amaze amezi 4 mu nyeshyamba z’umutwe FDLR RUD-Urunana (izi ntizibaho).

Inyeshyamba zafatiwe muri iki gitero, zivuga ko umwe mu bazohereje gutera u Rwanda azwi ku izina rya Governor, ariko akaba yitwa NSHIMIYIMANA Elia ngo ni uwo mu mutwe witwa RUDI-Urunana.

Bavuga ko babaga ahitwa Nyabanila mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ni ahitwa Binja.

Muri rusange bagabye igitero ari 45, bambuka bava muri Congo Kinshasa ku wa kane tariki 3 Ukwakira, ngo bazanye imbunda 38, zirimo izitwa mashinigani (machine gun) ebyiri

Bavuga ko n’ubwo baje ari 45, ngo hari abandi basaga 400 bagombaga kuza babakurikiye.

Imigambi yabo yarabapfubanye, mu gitero cyabo bishe abaturage b’inzirakarengane 14, ariko bo bicwamo 19 abandi batanu bafatwa ari bazima. Ubu abo batandatu bafashwe bari mu maboko y’inzego z’umutekano, igisigaye ni ugushyikirizwa urwego z’ubungenzacyaha.

Bemshi mu bateye abatagize amahirwe yo gufatwa ari bazima barashwe barapfa

Uyu akomoka mu Karere ka Gisagara

Theoneste HABUMUKIZA wo mu Karere ka Burera ahitwa Rugengabari

HAKIZIMANA Emmanuel wo muri FDRL yinjiriye muri Uganda

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/Musanze

Rwanda Premier League: Bigoranye Police FC yatsinze Sunrise

By Jean Pierre Nizeyimana

Ni umukino watangiye mbere y’isaha yari iteganyijwe, aho watangiye ku isaha ya saa 14h58, amakipe yombi yatangiye yatakana, Sunrise yakinaga neza ihererekanya umupira. ku munota wa 10’w’umukino Police FC, yashoboraga kubona igitego nyuma y’uko Songa Isaie ahushije igitego maze akagongana na Itangishatse Jean Paul, Songa agahabwa ikarita y’umuhondo.

Polisi FC yatsinze Sunrise FC biyigoye

Iminota 15’y’igice cya mbere yakiniwe mu kibuga hagati, amakipe yombi yakinaga acungana, buri imwe yirinda gukora ikosa.

Polisi FC yanyuzagamo igatera mu izamu ariko ntigire igitego yinjiza.

Ku munota wa 30’ Police FC, yabonye igitego cyatsinzwe na Iyabivuze Osee nyuma y’uko bateye umupira ukamugarukira nawe agahita atsinda igitego. Nyuma yo gutsindwa, SunriseFC yanze gucika integer

Igice cya mbere cyarangiye bikiri igitego kimwe cya Polisi FC ku busa bwa Sunrise FC.

Nyuma y’uko abakinnyi bavuye kumva inama z’abatoza igice cya kabiri cyatangiranye impinduka nyuma y’uko umuzamu wa Sunrise, Itangisha Jean Paul avunitse akavamo agasimburwa na Nsabimana Jean de Dieu.

Mu gice cya kabiri amakipe yasatiranye cyane bitandukanye no mu gice cya mbere. . Ku munota wa 64’Wangi Pius yatsindiye Sunrise igitego cyo kwishyura maze biba igitego 1-1.

Umutoza wa Police FC, Haringingo Francis yakuyemo Songa Isaie yinjizamo Ndayishimiye Dominic .

Ndayishimiye yinjiranye ingufu nyinshi bituma ikipe ye yotsa igitutu Sunrise FC ndetse aza gutsinda igitego ku munota wa 64.Ubwo hari hashize umunota umwe yinjiye mu kibuga.

Police FC yaje kubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ndayishimiye Celestin nyuma yo gucenga ba myugariro ba Sunrise igitego yatsinze ku munota wa 84’. Ku munota wa 88’ Sunrise yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Omoviare Baruwa Samson n’umutwe.

N’ubwo Sunrise FC yakoze uko ishoboye ngo yishyure byarangiye idatsinzwe Polisi FC n’ubwo bongeyeho iminota ine ku minota 90 isanzwe y’umukino.

Abakinnyi 11 ba Police FC babanjemo:

Gahungu Habarurema (G.K,1), Mpozembizi Mohamed 21, Nsabimana Aimable (C,13), Ndayishimiye Celestin 3, Nduwayo Valeur 6, Ntirushwa Aime 8, Munyakazi Yosufu 20, Songa Isaie 9, Iyabivuze Osee 22, Kwibwimana Cedric 5 na Nshuti Dominic Savio 27.

 Abakinnyi 11 ba Sunrise babanjemo:

Itangishaka Jean Paul (1, GK), Uwambazimana Leon (C,6), Niyoncuti Gad 6, Mushimiyima Regis 4, Tuyisenge N. Vivier 15, Nzayisenga J.D’amour 22, Wangi Pius 19, Majanjaro Sulaiman Kibirige 21, Omoviare Baruwa Samson 17, Niyibizi Vedaste 10 na Twagirimana Innocent 8.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Muhanga: Diyosezi ya Kabgayi yatashye Piscine, Padiri ati:’Mbonye aho nzajya nogera’

By Jean Pierre Nizeyimana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 05 Ukwakira, ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi, n’Inzego za Leta bwatashye Piscine( ikidendezi) nshyashya, abaturage n’abapadiri bahakorera bazajya bogeramo. Iyi Piscine nshyashya ije yiyongera ku bindi bikorwaremezo n’inyubako  z’ubucuruzi  Diyosezi ya Kabgayi ifite mu karere ka Muhanga.

Padiri avuga ko nawe azajya aza koga muri iki kidendezi( piscine)

Padiri Nzasingizimana  Joseph uyobora  Hoteli Saint Andre avuga ko  basanze ari ngombwa ko bubaka  Piscine  kuko abakiliya bakira n’abatuye mu Mujyi wa Muhanga, bagana i Kabgayi bakabura aho bidagadurira.

Dusingizimana avuga ko babanje kubaka Hoteli iizajya yakira abantu benshi baza mu nama no mu mahugurwa, ariko bibuka ko no kubashyiriraho Piscine n’ibibuga by’imikino byaba ari akarusho.

Ati: “Abantu bose twakira wasangaga  iyo barangije amahugurwa babura aho bidagadurira bagahitamo kujya kuryama.”

Yavuze ko yaherukaga koga muri Piscine akiba iBurayi ubu akaba ari amahirwe abonye kuko azajya yogera hafi.

Karambizi Pierre Celestin  umwe mu batuye i Muhanga, avuga ko benshi mu baturage boga mu mazi menshi iyo batembereye mu Karere ka Karongi, Rubavu na Rusizi ahari i Kivu, cyangwa bakajya koga muri Piscine ziri mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “Iyi Piscine ya Kabgayi niyo  ibaye iya mbere yubatswe mu Mujyi wa Muhanga, indi y’umuntu ku giti cye iherereye mu nkengero z’Umujyi  mu Murenge wa Shyogwe”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa cyo gutaha Piscine  yashimiye  Diyosezi ya Kabgayi   ku bikorwa bitandukanye ikora biteza imbere Akarere n’abagatuye muri rusange.

Avuga ko usibye  inyubako z”ubucukuzi bibanda no mu kubaka amashuri abana b’Abanyarwanda bigiramo.

Ati: “Kubaka Piscine ni kimwe, gutanga serivisi nziza ku babagana ni ikindi kandi nibyo tubifuzaho”

Guverineri Gasana yashimye kandi ko akarere ka Muhanga gaherutse guhembwa kuko kabaya aka mbere mu guteza imbere siporo.

Diyosezi ya Kabgayi kandi irimo kubaka  ikibuga cya Tenis, na Beach Volleyball bizaba byuzuye mbere yuko uyu mwaka wa 2019 urangira.

Yafunguwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana

Ngo niyo ya mbere yuzuye mu Karere ka Muhanga. Muhanga ni umwe mu mijyi itandatu ivugwaho kuzungiriza umurwa mukuru Kigali

MUHIZI Elisee

UMUSEKE.RW/Muhanga

u Rwanda ntirukomeye kubera intwaro zikomeye, ingabo zarangiza byose, rukomeye kubera ubumwe – Kagame

By Ange Eric Hatangimana

*u Rwanda ruterwa amacumu, amwe rukayizibukira, andi akarufata ariko ntiruhera hasi,
*U Rwanda ni indege isunikwa n’umuyaga umwe uyisubiza inyuma gusa…
*Mushikiwabo ati “Nta Munyarwanda w’igice ubaho”, kuki biheza mu byiza by’igihugu?

Muri Rwanda Day ibera mu Budage ku nshuro ya 10, sale imwe mu mugi wa Bonn yuzuye Abanyarwanda basaga 3500 barimo 700 baba mu Budage, Perezida Paul Kagame mu ijambo yabagejejeho mu mahasa akuze y’i Kigali, yikomye abashaka gusenya iby’u Rwanda rwagezeho, batemera iterambere ryarwo, n’abanenga Rwanda Day ngo ni igikorwa cya politiki.

Perezida Paul Kagame asuhuza abitabiriye Rwanda Day

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Rwanda Day ikiza cyayo ari ukugira ngo Abanyarwanda baganire ku iterambere ry’igihugu cyabo kiyubaka kandi cavuye kure.

Ati “Tuboneraho umwanya wo guhuza Abanyarwanda aho bari hose, ngo tuganire. Bifite aho bishingira kuko u Rwanda ni igihugu kiyubaka kiri mu nzira yo kwiyubaka kandi kiva kure, turiyubaka tuva kure, tuva ku gihugu cyasenyutse, ndetse cyasenyutse kitari gisanzwe kinariho, byabaye guhuhura ariko inzira yo kubaka iragaragara, aho tugana turahabona, uburyo buhatuganisha turabubona igisigaye ni Abanyarwanda, nitwe nta wundi dutegereje, uwo dutegereje nitwe.”

Perezida Kagame yavuze ko nta mwaka u Rwanda rudahura n’inzitizi y’abantu bashaka ko rusubira inyuma ariko ngo ibyo ntibirubuza kubaho.

Yagize ati “Duterwa amacumu atari make hirya no hino amwe u Rwanda rukayizubika andi akarufata rugakomereka ariko rugakomeza ruhagaze, naho ruguye ntiruhere hasi rugahaguruka, mu myaka 25 ishize byagiye bigabanuka, siko bimeze mu 10, itanu, itatau,  bigaragaza uko kwiyubaka.

Ndetse navuga ko abarukoreraga ibyo uko imyaka igenda ihita ni nako bibagora, kurukora uko barukoraga ntibashirwa n’ubu baracyagerageza ariko ni uguhanyanyaza, ni ukwanga kuva ku izima bazi ko ikitarashobotse icyo gihe ubu bwo ntabwo byakunda, ntabwo bishoboka nta na busa!”

Kagame yakomeje agira ati “Simbivuga kugira ngo twirate, ntabwo mbivugira kugira ngo abari bafite iyo migambi bayiveho, Oya! Ndabivugira ko ari ukuri. Ni ukuri kandi kwigaragaza, buri gihe, nta mwaka ushira, cyane nta itatu ishira, nta itanu ishira hatabayeho uko kutugerageza, ariko n’ubwo bibaho abakurikirana amateka, mu myaka 25 ni mike, nujya muri buri gice cy’ubukungu cy’ubuzima k’imibereho y’u Rwanda, usanga buri mwaka u Rwanda rutera intambwe muri buri gice cy’ubukungu cy’u Rwanda.”

Parezida Paul Kagame bigaragara ko yari afite ijambo rikomeye kuri bariya batemera intambwe u Rwanda rutera, yarugereranyije n’indege ihore iteka ihuhwa n’imiyaga ibiri (umwe usunika ujyana imbere n’undi usunika ujyana inyuma).

Ati “U Rwanda ni nk’indege isunikwa n’imiyaga ibiriri, umwe usunika uhereye imbere usubiza inyuma n’undi usunika ujyana imbere, ariko rwo  (u Rwanda) rwahuye n’imiyaga irusunika ituruka imbere gusa, ariko indege bitewe n’imbaraga iba ifite iragenda ikagera aho ijya, n’imiyaga iduturutse imbere idusunika tuyinyuramo tukagenda!

Imiyaga ituruka inyuma idusunika tukagenda ni mwe (Abitabiriye Rwanda Day), nimwe musunika u Rwanda kugira ngo rugende, icyo dusabwa ni uguhora twongera imbaraga zisunika indege yacu, kugira ngo bitaba kugera aho tujya gusa, ahubwo tuhagere mu gihe gito, twihute.”

 

Ni bande basunika u Rwanda barujyana inyuma?

Muri abo bamwe Perezida Kagame yatunze agatoki abrirwa bandika mu binyamakuru.

Ati “Abirirwa basunika baturuka imbere bashaka ko indege itihuta ni ibyo abantu baba bandika, ejo nahoze nsoma abantu bandika banenga Rwanda Day bavuga ko ari politiki yo kugerageza gushaka imbaraga mu Banyarwanda, kubikundishaho, nge nshaka ikinegu kirimo ndakibura. Kuko jye n’ubundi nari nzi ko ari ko bigenda, uhura n’Abanyarwanda ukabasanga bakagusanga, ukababwira icyo ubitezemo, na bo bakakubwira icyo bagutezemo ni yo politiki.

Ibyo gusobanurira Abanyarwanda inzira baromo no kugira ngo babyihutemo unenga ibyo azahore anenga…”

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutera imbere kubera ko ibyo rukora ari bizama.

Ati “Ntiwakora ibibi ngo utere imbere ntabwo bihura, icyo nibaza mu byiza dukora twarushaho gute kubikora neza, twarushaho dute kugira ngo abakora neza biyongere umubare babe benshi?”

Perezida Kagame avuga ko hari byinshi byiza bikorwa neza, ariko hakaba bike yenda bitaranoga abanenga buririraho bakavuga ibintu uko bitari.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda baba hanze gutekereza ku Rwanda n’ibyo barukorera haba batashye cyangwa bari aho bari

 

U Rwanda ntirukomeye kubera intwaro zikomeye!

Parezida Kagame yagize ati “U Rwanda ntirukomeye kubera ko dufite intwaro zimomeye, ingabo zarangiza byose, icyo mvuga ni u Rwanda rufite Abanyarwanda bunze ubumwe, bakorera hamwe, igihugu gikomeye gutyo ibyo cyubatse nta we ushobora kubisenya.”

Yavuze ko abagiye bagerageza gusenya, icyabatsinze ari Abanyarwanda bari hamwe.

Ku birego by’uko u Rwanda nta Demokarasi n’ubwisanzure biri mu gihugu, Perezida Kagame avuga ko nta masomo akwiye guturuka hanze, cyane ko mu bihugu bishaka kwigisha u Rwanda bimwe byabayeho nyuma yarwo.

Ati “Wahera he kunyigasha uburenganzira ukanyigisha n’uburenganzira bwange, ubwo se unkunda kungana iki ku buryo warebera uburenganzira bwawe, warangiza ukarenzaho n’ubwange.

Abantu uko babana ni magirirane, twabana, twaganira twajya impaka, ufite ibyo utanga, nange ndabifite sinakwemera ko ari wowe waremwe ufite ibyo umpa njye ntabyo mfite, gute se?”

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruhora mu bibazo rushaka gukemura, birimo iby’ubukene n’ubuvuzi n’ibindi, kandi ko buri gihugu kigira ibibazo byacyo.

Ati “Twaba tutagira gukunda abantu bacu, twaba twiyanga…mu myaka 25 ishije twazamuye imyaka abantu bamara bariho, kera uwagera ku myaka 40 yabagaga ikimasa akabwira inshuti ko yagejeje iyo myaka atarapfa, bidasanzwe, ubu myaka 25 ishize Abanyarwanda barabaho muri rusange bagasatira imyaka 70, ibyo ni iby’abazobereye muri ibyo bo hanze batari abanyarwanda bavuga. Imfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara uko byagabanutse ntaho birabaho ku isi, none se turakora ibintu biha abantu ubuzima, byarangiza tukaregwa ko tububambura.

Uraha abantu kugera ku itumanaho mu gihugu hose, umuntu ashyire yizane avuga bitewe n’ishoramari twakoze, warangiza ukavuga ko abuza abantu kuvuga, abaha mikoro?

Dukunda abantu, dukunda Abanyarwanda, turikunda, dukunda uburenganzira bwacu.”

 

Perezida Kagame wiyemeje kuganira birambuye n’Abanyarwanda baba hanze, yababwiye ko yiteguye kubumva no kumva ibyo bamukeneyeho.

Ati “Abanyarwanda tuganire mumbwire icyo muntegerejeho, mumbwire icyo nabimwe, ariko ndavugira Leta.”

Yabasabye gukorera u Rwanda yaba aho bari cyangwa batahutse, kandi ababwira ko inzira zaharuwe.

Yagize ati “Aho muri sinababwira ngo muhambire mutahe, niba ufite icyo ukora kigutunze, kigushimishije  Imana ishimwe! Ariko niba ushaka gutaha igihe cyose aho ushakira ngwino, turakwakira na yombi, ndetse iyo ubivuze mbere n’umuhanda turawuharura!

Iwanyu harabategereje mu buryo bubiri, ushobora gukora ibyo u Rwanda rukwitezeho uri hanze cyangwa watashye, amahitamo ni ayawe, ikibi ni ukutarutekereza, kutagira icyo ushaka kurukorera, na byo twareba impamvu yabigutera.”

 

Mushikiwabo ati “Hari abiheza ku byiza by’u Rwanda, bibwira ko ari Abanyarwanda bacagase!”

Mu Budage Abanyarwanda bahaba ni 1295, abitabiriye Rwanda Day barenga 700,  abaturutse mu bindi bihugu bose hamwe bagera kuri 3500.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, (OIF), Louise Mushikiwabo na we yari muri Rwanda Day, yavuze ko Abanyarwanda bamwe bakiheza kubera “ubwoko biyumvamo ko ar bo”, ariko avuga ko bidakwiye.

Ati “Ndashaka ikiganiro, hari ikintu kiri mu Banyarwanda cyo kwitinya, cyo kwiheza, umuntu wamubaza akavuga ngo hari bamwe bireba, jyewe ndi ‘Umututsi utuzuye’, ndi Umuhutu…Ibyo bintu ndashaka ko tubiganiraho, nta Munyarwanda ukwiye kwiheza mu byiza by’igihugu, nta Munyarwanda w’igice ubaho…”

Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru wa OIF yifuza ko nta Munyarwanda wiheza ku byiza by’igihugu yitwaje impa iyo ari yo yose

UMUSEKE.RW 

Rayon Sports na Gasogi United umukino w’imihigo urangiye zinganya 0-0

By Ange Eric Hatangimana

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira, kuri Stade Amahoro, Rayon Sports inganyije na Gasogi United 0-0, mu mukino wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Rwanda Premier League. Gasogi United yari yahigiye kwandagaza Rayon Sports, umukino urangiye bagabanye amanota.

Umukinnyi wa Gasogi Unided arwanira umupira mu kirere n’uwa Rayon Sports

Perezida wa Gasogi United, KNC Imfurayiwacu yari yavuze ko Rayon Sports izarira nk’uruhinja, umukino wari witezweho ko uza kuba ukomeye.

Ni umukino wagombaga guhuza amakipe afite ibikombe by’umwaka w’imikino ushije, Gasogi United yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri naho Rayon Sports itwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Uyu mukino wabanjirijwe n’ubutumwa bwa Police y’igihu bushishikariza Abanyarwanda kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze.

Ku isaha ya saa cyenga (15H00’), nibwo byari biteganyijwe ko uyu mukino utangira ariko uza gutinda iminota itanu nyuma y’uko umusifuzi yasanze umunyezamu wa Gasogi United, Cyuzuzo Gael yambaye imyenda isa n’iyo abakinnyi ba Gasogi bakinana mu kibuga, amusaba kuyihindura.

Ku isaha ya saa cyenda n’iminota itanu umukino watangiye, Rayon Sports itangira isatira cyane Gasogi United, byashobokaga ko ifungura amazamu ku munota wa mbere, ariko Sidibe Oumar na Michael Sarpong ntibabyitwayemo neza.

Iminota 15’ y’igice cya mbere yari inogeye ijisho, abafana b’aya makipe bahaguraka buri kanya nyuma y’uko yageraga imbere y’izamu buri kanya.

Ku munota wa 13 Gasogi United yashoboraga kubona igitego nyuma y’uko Manasseh Mutatu acenze ba mugariro ba Rayon Sports, ariko Kimenyi Yves umupira awukuramo.

Rayon Sports yaje kubona penaliti nyuma y’uko Michael Sarpong acenze ba myugariro ba Gasogi, baramutega umusifuzi yemeza ko ari penaliti, Sarpong arayitera umuzamu wa Gasogi United, Cyuzuzo Gael umupira arawufata.

Ku munota wa 41’ w’umukino Gasogi United yabonye amahirwe akomeye, umupira watewe na Yamini Salum ntihagira uwukoroho.

Iminota itanu ya nyuma yihariwe na Gasogi United, aho yasatiraga cyane izamu rya Rayon Sports. Iminota 45’ yarangiye ari 0-0.
Nyuma yo kumva inama z’abatoza amakipe yagarutse mu kibuga igice cya kabiri cyiratangira.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza yakuyemo Iranzi Jean Claude yinjizamo Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda. Rayon Sports irasatira nk’uko igice cya mbere yagitangiye aho yabonye Koroneli ku munota wa 46, ariko abakinnyi ntibayibyaza umusaruro.

Iminota 15’ y’igice cya kabiri yakiniwe mu kibuga cya Gasogi United, aho wabonaga ikina yugarira izamu cyane.

Rayon Sports yakoze impinduka ya kabiri ikuramo Bizimana Yanick asimburwa na Ciza Hussein, ikipe ikina ishaka gutsinda igitego.

Rayon Sports yabonye coup frank ku munota wa 70’ ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert, Cyuzuzo Gael witwaye neza umupira arawufata.

Ku munota wa 72’ Sarpong yahawe umupira mwiza acenga umunyezamu ariko ananirwa gutsinda igitego.

Sarpong wari wakomeje gukina neza yongeye guhabwa umupira mwiza na Gilbert ariko ntiyatsinda igitego aho bwari uburyo bwa kabiri ku ikipe ya Rayon Sports.

Iminota 90’ yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0, buri imwe itwara inota mu mukino wabo wa mbere wa Rwanda Premier League 2019/2020.

Abakinnyi ba Gasogi United babanjemo:

Cuzuzo Gael, Kaneza Augustin, Dusabe Jean Claude, Kazindu Bahatu Guy (c), Kwizera Aimable, Byumvuhore Tresor, Yamini Salum, Ndekwe Felix, Tidiane Kone, Herron Berrian na Manasseh Mutatu.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanjemo:

Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radou, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Commodore Olokwowe, Amran Nshimiyimana, Sidibe Oumar, Iranzi Jean Claude, Yannick Bizimana na Sarpong Michael.

Bizimana Yannick rutahizamu wa Rayon Sports na bagenzi be ntibabashije kuvana insinzi imbere ya KNC na Gasogi United

Umukino wari ukomeye, ikipe iheruka gutwara Shampionnat y’ikiciro cya mbere ikina n’iyatwaye igikombe cya hsmpionnat mu kiciro cya kabiri

Amahirwe ntiyari aya Rayon Sports, nyuma yo gutsindwa na As Kigali ikayitwara igikombe kuri penaliti 3-1, n’ubu umukinnyi wa Rayon Sports yananiwe gutsinda penaliti

Gasogi United yari yakaniye gutsinda uno mukino

Rayon Sports ivugwamo umwuka mubi ntibashije gutsinda umukino wa mbere wa Shampionnnat

[email protected] Adrien/UMUSEKE

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

MINISANTE ifite ubushake bwo kwishyurira abaganga Master’s gusa ‘birahenda’

By Ange Eric Hatangimana

Umubare muke w’inzobere z’abaganga mu buvuzi bw’indwara zifata imyakura, ubwonko, Kanseri n’izindi kugeza ubu ni mukeya mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya CHUB, Dr Sendegeya Augustin avuga ko Minisiteri y’Ubuzima ifite ubushake bwo kwishyirira abaganga bashaka gukomeza kwiga muri aya mashami, gusa avuga ko ikiguzi kiri hejuru.

Dr Sendegeya Augustin Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CHUB avuga ko ikiguzi MINISANTE itanga ku nzobere kiri hejuru.

Dr Sendegeya Augustin yabivuze mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’iminsi itanu y’abaganga mu Bitaro bitandukanye by’igihugu yaberaga mu Karere ka Huye.

Dr Sendegeya Umuyobozi Mukuru wa CHUB avuga ko abaganga batatu mu Rwanda ari bo nzobere zivura imyakura, ubwonko, n’ibice bitandukanye by’umubiri bitagikora.

Sendegeya avuga ko n’abaganga b’inzobere mu kuvura Kanseri, n’abatera ikinya badahagije kuko usanga aba bose batararenga 10 babizobereye.

Sendegeya yagize ati: “Minisiteri y’Ubuzima irifuza ko umubare w’abaganga b’inzobere wiyongera ariko kubishyurira amashuri birahenda ku kigero cyo hejuru.”

Yatanze urugero rw’abo Minisiteri yishyurira ikiciro cya gatatu n’icya kane cya Kaminuza mu mashami asanzwe hano mu Rwanda, hatarimo abifuza kwiga kuvura indwara z’imyakura (Imitsi mito), na Kanseri, avuga ko umuganga umwe yishyurirwa miliyoni 12Frw ku mwaka.

Uyu muyobozi avuga ko hari abaganga MINISANTE imaze kwishyurira nubwo bakiri bake, ariko bafitiye akamaro abarwayi babagana akavuga ko iyi gahunda yo kwigisha ikomeza.

Yanavuze ko n’imyaka yo kwiga muri aya mashami ari myinshi, kuko bitwara imyaka 7 kugira ngo uyigamo abashe kurangiza kandi yitwe inzobere.

Dr Nyampinga Dyna avuga ko  afite inyota yo kuba inzobere mu buvuzi bw’indwara z’imitsi n’ubwonko kuko umubare w’abo zibasira ari munini, akavuga ko Minisiteri y’Ubuzima itanze ayo amahirwe yaba uwa mbere mu bashaka kujya kwiga.

Ati: “Guhugurwa icyumweru kimwe ni iminsi mike ugereranyije n’isomo rijyanye n’imyakura n’ubwonko (Neurologie), kuba inzobere bisaba ko umuntu yiga iryo somo imyaka myinshi.”

Dr Mfizi Anan, ni Muganga w’abana mu Bitaro bya CHUB avuga ko imbogamizi ya mbere ari amikoro make y’abifuza kwiga izo ndwara hanze y’igihugu, akavuga ko uko umuntu arushaho kongera ubumenyi ari na ko atanga serivisi nziza ku bamugana.

Mu Rwanda abaganga 2 b’inzobere ni bo bashobora kubaga ubwonko bwibasiwe n’izi ndwara. Dr Sendegeya akavuga ko buri wese yigaga imyaka 7 kugira ngo arangize ishuri, yishyuriwe amafaranga menshi na Leta.

Dr Mfizi Anana Muganga w’abana mu Bitaro bya CHUB avuga ko bafite inyota yo gukomeza amashuri biga indwara zibasira imyakura n’ubwonko.

Bamwe mu Baganga bo mu Bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, n’Inzobere zibahugura ku ndwara z’imitsi n’ubwonko.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Huye.

Musanze: Igitero cy’abataramenyekana cyahitanye abantu…biravugwa ko abapfuye barenga 10

By Martin NIYONKURU

UPDATE: Police yavuze ko iki gitero cyahitanye abantu 8 biganjemo abicishijwe intwaro gakondo gikomeretsa abandi 18.

Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bitwaje intwaro zirimo imbunda baraye bagabye igitero mu mirenge yegereye Ibirunga irimo uwa Musanze bica abaturage. Biravugwa ko abahasize ubuzima barenga 10 abandi 18 bagakomereka.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Niyibizi Aloys yabwiye Umuseke ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryakeye ariko ko batamenye aho bariya bagizi ba nabi baturutse n’impamvu y’ubu bwicanyi.

Yabwiye Umuseke ko muri iki gitondo inzego zitandukanye zahagurutse ubu ziri gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo iperereza kuri ubu bwicanyi ritangire.

Uyu muyobozi avuga ko inzego z’umutekano zahise ziwukaza kugira ngo aba bagizi ba nabi badakomeza iyi migambi mibisha.

Avuga kandi ko inzego zitandukanye zirimo guhumuriza abaturage kubera ubu bwicanyi bwaraye bukorewe abo mu miryango yabo n’abaturanyi babo.

Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko butagira icyo buvuga kirambuye kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi [gusa bwemera ko cyabaye], buravuga ko buri kwegeranya amakuru arambuye ku buryo mu masaaha ari imbere umuyobozi w’akarere agiye guhura n’abanyamakuru agatangaza amakuru arambuye.

Umunyamakuru w’Umuseke uri i Musanze aravuga ko abatuye mu mujyi w’aka karere batahise bamenya iby’ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryakeye ndetse ko no muri iki gitondo ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe.

 

Police yemeje ko hishwe abantu umunani (8)

Ibiro by’umuvugizi muri Police y’igihugu byatangaje ko iki gitero cyaraye kibaye mu ijoro ry’ejo ku wa 04 Ukwakira rishyira uyu munsi ku wa 05 Ukwakira.

Police ivuga ko bariya bagizi ba nabi bari bitwaje intwaro ziganjemo iza gakondo, bakica abantu umunani (8) barimo batandatu (6) bicishijwe intwaro gakondo n’abandi babiri bishwe barashwe.

Itangazo cyashyizweho umukono n’umuvugizi wa Police ku Rwego rw’Igihugu, CP John Bosco Kabera, rivuga ko abandi bantu 18 bakomerekejwe na bariya bagizi ba nabi ubu bakaba bari kwitabwaho mu bitaro.

Thierry NDIKUMWENAYO 
UMUSEKE.RW/Musanze

Episode 26: Mu marushanwa Ganza arashutswe ajya kunywa ibiyobyabwenge

By Martin NIYONKURU

Nasohotse vuba ndangaguzwa hirya no hino mbura umuntu nsubira mu cyumba Mwiza yari arimo, muri ako kanya natunguwe no gusanga aseka ndikanga,

Mwiza-“Hhhhhhh! Mbega Ganza! Ntabwo nari nzi ko ugira ubwoba bigeze aho pe!”

Njyewe-“Yababa, utambwira ko ibyo wigiraga wambeshyaga Mwi?”

Mwiza-“Nakubeshyaga nyine ubwo se wowe wabonaga naba mbaye iki? Nagiraga ngo ndebe niba ugira agatima k’ impuhwe”

Njyewe-“Hhhhh! Sawa rero niba ibyo washakaga kubona wabibonye reka nigendere”

Mwiza-“Oya sha Ganza! Ibuka ibyo nagusabye tujya kuza, umpe umwanya maze ugume aha ube unganiriza tunasubiremu indirimbo yacu”

Mwiza akimbwira atyo telephone yanjye yarasonnye nkura mu mufuka, ndebye nsanga ni nimero ntazi.

Njyewe-“Mwi! Ihangane Reka nitabe telephone gato!, ese ubundi uwajya kuyitabira mu cyumba cyanjye….”

Mwiza-“Uuh Oya sha we, ese ubwo wayikupye”

Mwiza yarahagurutse atangira gushaka kunyaka telephone ariko murusha imbaraga, muri ako kanya  mba nkanze yes nshyira ku gutwi.

Njyewe-“ Hello!”

We-“Alloo! Ni, Papa Peace muvugana sha Ganza! Niwe rwose nuko nakoresheje indi nimero”

Narikanze nibaza icyo nyir’ icumbi nabagamo ampamagariye, ntangira kudagadwa,

Njyewe-“Eee! Ese ni mwebwe Boss?”

Papa Peace-“Ni njyewe sha Ganza”

Njyewe-“Ni amahoro se ko mumpapagaye aya masaha y’ ijoro?”

Papa Peace-“Ni amahoro, nagiraga ngo nkubaze…urebye nako maze iminsi nibaza aho wa mushiki wawe aba…harya yitwa Kevine? Uriya mwana ndamukumbuye kabisa”

Papa Peace yambwiye atyo nibuka umunsi yaje mu rugo akahasanga Kevine agataha ururimi rwenda gutakara kubera amerwe n’ ubushagarira yatewe n’ ubwiza bwe, kwihangana muri ako kanya byarananiye,

Njyewe-“Ariko Papa Pea! Umuntu w’ umusaza nkawe wifuza kuvugana iki na Kevine?”

Papa Peace-“Niko sha! Uratinyuka ukantuka ngo ndi umusaza nta soni?”

Njyewe-“Utaba umusaza ubona tungana? Papa Pea! Ndakubaha ariko niba ugeze aho ugera kuri Kevine aho ho nakubahuka, Kevine ni umukunzi wanjye, si mushiki wanjye nkuko nabikubwiye, ndamukunda sinamugabiza abasaza, ariko ubwo nta nubwo ubona ko angana umwana wawe?”

Papa Peace-“Ariko ubwo uzi ko umbera mu nzu sha Ganza? Isaha ku isaha uzi ko naguta hanze?”

Njyewe-“Hhhhhh! Ok! Najye ubwo naguta hanze, umenye ko ibyo waganiriye na Kevine kuri telephone umubwira ko wamukunze ushaka ko muryamana byose mbibitse, nanjye nzasiga ndutwitse maze tuzarebe uzahomba”

Papa Peace-“Ngo…ngo…Ganza! Ganza!….”

Nanjye kugira ngo mwereke ko ntari agafu k’ imvugwarimwe naramutitije nkupa telephone, yongeye kumpamagara ndamwihorera sinayitaba ako kanya ndahindukira ndeba Mwiza,

Yahise yigira hino acisha ukuboko hejuru amfata ku rutugu.

Mwiza-“Ganza! Mbwira, uwo Kevine wavugaga ninde?”

Njyewe-“Uuu? Mwi!,Kevine ni umwiza wo mu buto”

Mwiza-“Ngo umwiza wo mu buto? Utambwira ko ari we wahimbiye iriya ndirimbo?”

Njyewe-“Yego niwe! Uwo mwiza wo mu buto nkubwira niwe Kevine, umukunzi w’ ibihe byose, umwiza ntashobora gusimbuza undi wese, niwe wandambyeho mu buto bwacu kugeza na nubu yemeye kwihanduza icumu ngo akunde anyereke urukundo, za ngumi na ya migeri bitazapfa ubusa ahubwo bizagume mu isezerano n’ amateka byacu”

Nkimara kubwira Mwiza utyo yahinduye isura ndetse aranyiyaka maze ahita ambwira,

Mwiza-“Hmmm! Ubwo rero umbwiriyemo ko ndi mubi? Niyo mpamvu rero wanze kunyegera?”

Njyewe-“Kukwegera ni inzira igana amahitamo yo kwishimishanya nawe kandi mfite uwo nahariye ibyishimo, kuri njye ni ikosa kuko ntacyo nzi namuburanye, ahubwo reka ngende ni ahejo!”

Nahise mpaguruka nambara umupira wanjye, nkigera ku rugi ngo mubwire muramuke……

Mwiza-“Uuuh,Ganza! Uremeye unsize hano uragiye koko?”

Njyewe-“Ihangane ntacyo uri bube, niko bigenze, humura nugira icyo uba turabimenya!”

Mwiza-“Ahwiiiiii! Ganza! Erega nanjye ntabwo ari njye, iyaba wari uzi ibindimo!?”

Numvise iryo jambo rivuze byinshi, ndahindukira ndeba Mwiza, nibutse ko yampaye lift muri taxis voiture ubwo twazaga mu marushanwa ndetse agakomeza kumba hafi… numvise naba ngaye ndongera ndagaruka.

Njyewe-“Mwi! Ariko ubundi wa mugani ibyo twisanzemo ndakeka atari byo wari wampamagariye, ahubwo ushatse wambwira.”

Mwiza-“Ganza! Mbwira, utambeshya ufite amatsiko y’ icyo nari nguhamagariye ndetse nay’ ibiri kuba kuri twe umunota ku wundi?”

Njyewe-“Cyane rwose mbwira kuko nawe urabibona ko amatsiko nyafite!”

Mwiza-“Urakeka ari iki nshaka kukubwira?”

Njyewe-“Mwi! Ihangane niba ari njye bigenewe umbwire, ndakeka ari  ibitaguteye ipfunwe!”

Mwiza yahise ahaguruka aza ansanga aho nari mpagaze ku rugi, yitsa umutima ubugira kabiri, ubundi arambwira.

Mwiza-“Ganza, mbabarira unyumve na njye si nzi uko byaje, gusa ni ibimbyiganiramo ntashobora gutangira, si nzi uko nabivuga bisa n’urukundo, nabayeho nifuza umuntu wamba  hafi, akanshyira aho nifuza kuba, ngahorana ibyishimo iminsi n’iminsi…

Sha, nkikubona rero, nkabona igihagararo, umutima mwiza ndetse n’ impano yawe umutima wanjye wahise ukuntumaho ngo  nkubwire ko ukwishimira. Ganza, ubanza ngukunda nako ndagukunda, ngaho nsubiza kandi numara kunsubiza wubahirize ubusabe bwanjye ugumane na njye mu bihe nk’ibi!”

Njyewe-“Mwi! urakoze cyane, ibyo umutima wawe wagutumye kuri njyewe nanjye uwanjye wabyakiriye, kandi buriya na njye hari ibyo umutima wanjye wifuzaga byatumye ntera intambwe ngasanga Kevine, urihangana narangije guhitamo sinahitamo kabiri”

Mwiza yazenze amarira mu maso mbona anteye agahinda, agize ngo avuge agira ikiniga numva binkoze ku mutima, tukiri aho hari umuntu wakomanze kuri chambre twarimo mpita nkingura mbona ni umukobwa wambaye itaburiya, mpita menya ko ari umukozi waho ushinzwe isuku.

We-“Mwiriwe, mutubabarire kubarogoya, ntimwatumenyera umuntu uri kuba muri ino chambre yo hirya uwo ari we?”

Mwiza-“Eheeee? Uramushakira iki se muko?”

We-“Mumbabarire nabazaga, nashakaga ko akingura ngashyiramo ibikoresho by’isuku!”

Mwiza-“Are weee!, ibyo se bigura angahe? Genda turabyigurira! Ubwo wari uje kurogoya gusa cyangwa kumutera gushaka ku…”

Ibyo byose byabaga umutima wanjye warabibikaga, bigatuma nkomeza kubona imico ye, nabonye neza ko ihabanye niya Kevine nahisemo….umwiza wo mu buto.

Uwo mukobwa yahise asubira inyuma, na njye mpita mpindukira ndasohoka ndembuza wa mukobwa ukora isuku, mubwira ko ari njye ndi kubamo, ndakingura ashyiramo ibyo yari azanye ubundi arigendera, na njye ndakinga  ninjira mu mashuka, ntangira gutekereza buri kimwe cyose.

Si nzi uko byaje ibya Mwiza mbikubita ishoti, ariko na none byari bikwiye, kubera isezerano rya Kevine

Nakangutse mu gitondo njya douche mvuyeyo  ndambara ndasohoka ndakinga nerekeza Restourant nk’uko byari bipanze kuri gahunda, ngezeyo nisunze umusore wari waje mu marushwana wiyitaga Jay Jay twari twaraye dusangiye ku meza amwe  turamenyana,

Tukimara gusangira yahise aba umuntu wanjye wa hafi, dufata ku cyayi n’utundi tuntu namwe murabyumva, tuvuyeyo ajya kwitaba telephone nanjye nigira muri Salle aho twari butangirire igikorwa nyiri’ izina.

Nagezeyo nicara mu ntebe z’inyuma hashize  akanya numva  umuntu umfashe mu bitugu mpindukiye, mpuza amaso na Mwiza ahita yicara iruhande rwanjye.

Abantu bose  baraturangariye birumvikana, uwari kubabwira ko turirimbana kandi duhorana umunsi ku munsi bari kumirwa! Nibazaga umunsi twavuye ku Gisenyi tugasubira I Kigali uko bizagenda.

Kuko mu masaha ya mugitondo bagombaga kuduhugura kubyerekeye umuziki amarushanwa akaba nijoro, batangiye kuduhugura, abadutanze mu muziki bakatwerekera uko bigenda ari nako baduha ubuhamya bwuko batangiye urugendo rwabo rwa muzika.

Nagize amahirwe yo kuganira n’ abastar nakundaga ndetse turifotoza ariko kuko nta telephone igenzweho nari mfite, Mwiza niwe wayabitse.

Iryo joro amarushanwa yaratangiye, wa musore wiyitaga Jay Jay twari twamenyanye niwe watsinze bwa mbere muri batanu bagombaga kurushanwa uwo munsi, tugisohoka nagiye nihuta musanga mba mukoze mu ntoki n’ ibyishimo byinshi,

Njyewe-“Felicitation Bro! Kabisa watwemeje kandi ukomeje ubikwiye, ewana Hip hop ikuri mu maraso no mu misokoro hose”

Jay Jay-“Hhhhhh! Asante ma nigger! Akazi kose mba nagakoze umusaza! Ubundi iyi niyo game yanjye, abazamenya bose bazamenyera ku mirongo yanjye men, Ahubwo nk’ umuntu twamenyanye ngwino twamamare tujye gusagamba”

Njyewe-“Gusagamba?”

Jay Jay-“Ntushona se? Nyine urabona ko abandi bagiye kuryama, twe twakata izacu tukajya gusagamba tukishimira ko nkomeje, erega ntunyiteshe umusaza, njye twanafatanya ama projet kandi yatuma twamamara

Njyewe-“Oya! Oya Bro! Wenda wowe urabyemerewe kuko umaze kurangiza urugamba rwawe, ariko njyewe ndacyafite inzira ngomba kunyura kandi isaba kuyisubiramo ukareba ahari utununga ukadusiza”

Jay Jay-“Wapi wana, wowe nkurikira, utwo tununga se ntiwaduharura wafashe ku mwotsi umwe? Humura njyewe mfite amafaranga men, amacupa abiri ya licker arabaye, aratugeza tondo”

Wa musore yavuze atyo numva ndikanze, nahise menya ko ashobora kuba afata ibiyobyabwenge bikomeye gusa njye kuva navuka usibye inzoga ya ka rufuro  nta kindi kiyobyabwenge nari nagafashe, nahise ntangira guhakana ariko muri ako kanya haza abandi basore nka batatu, baba barantwaye dusohoka hotel tugenda dutyo………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 27 yiyi nkuru ku wa mbere mu gitondo

Migi ati “APR ni mu rugo bishobotse nazagarukamo nk’umutoza cyangwa umukinnyi”

By Martin NIYONKURU

Mugiraneza Jean Baptiste Migi uherutse kwirukanwa na APR FC yari anabereye kapiteni, yavuze ko iyi kipe yayifataga nko mu rugo ndetse na yo ikamufata nk’umwana ku buryo biramutse bishobotse yazayigarukamo nk’umukinnyi cyangwa nk’umutoza. Yanagiriye inama iyi kipe yatangiye shampiyona 2019-2020 inganya na AS Kigali.

Migi wabereye Kapiteni APR ikaza kumwirukana ngo bishobotse yazayigarukamo kuko ayifata nk’umubyeyi

Migi uri gukinira ikipe ya KMC yo muri Tanzania ari mu kiruhuko mu Rwanda, ejo hashize yarebye umukino wahuje APR FC yahoze na AS Kigali.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, yavuze ko yari afite amatsiko yo kureba iyi kipe afata nko mu rugo uko yitwara nyuma yo kwirukana abakinnyi 16 bose na we arimo.

Uyu mugabo umaze igihe kinini aconga ruhago, avuga ko iyi kipe ikomeye mu zindi nguni ari ko ikibazo kikaba muri ba rutahizamu batabasha gushaka ibitego.

Ati “Iki kibazo cyatubayeho umwaka ushije kandi ndabona no muntangiriro z’iyi shampiyona ari ko bimeze.”

Migi wumvikana nk’ugifite ku mutima APR FC, avuga ko igisubizo k’iyi kipe kizaturuka mu bushake bw’abakinnyi n’abatoza.

Ati “Abakinnyi ba APR FC bagomba kwishakamo igisubizo bakikoresha imyitozo, ndetse n’abatoza bayo bakaba babafasha kuko isoko ryo mu Rwanda ryamaze guhagarara, abakinnyi bayo ni beza bitekerezeho ndakeka bazitwara neza.”

Muri iki kiganiro, Migi yakunze kuvuga ko APR ayifata nk’umubyeyi na yo ikamufata nk’umwana, Umunyamakuru yamubajije niba ajya atekereza kuyigarukamo, yasubije agira ati “Bivuze ko nshobora kuhagaruka nk’umukinnyi cyangwa mu bundi buryo [nk’umutoza] kuko ari mu rugo.”

Abakinnyi benshi bakuze bahita binjira mu mwuga wo gutoza, Migi na we wavugaga ko ashobora kuzagaruka muri APR nk’umutoza, yavuze ko ataratangira gufata amasomo yo gutoza kuko agifite imbaraga zo gukina ruhago.

Migi wavuzweho ko akuze ageze igihe cyo guhagarika gukina, yatanze urugero rwa Kagere Meddie wavuye muri Rayon Sports bavuga ko ‘akecuye’, yavuze ko yahise yigira gukina hanze y’u Rwanda kandi ko ari kwitwara neza mu ikipe arimo akinamo no mu ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ati “Nange rero munyitege muri abanyamakuru mukurikira imikino muzabibona.”

Mugira neza Jean Baptiste Migi wasinyiye KMC imyaka ibiri nta mukino n’umwe arakinira iyi kipe kuko yatinze kubona ibyangobwa bivuye muri APR FC.

Migi aherutse gusinyira KMC yo muri Tanzania

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Barayagabanye…APR na AS Kigali bafunguye Shampiyona banganya 1-1

By Martin NIYONKURU

Ni umukino ufungura Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda wahuje amakipe yiyubatse mu buryo bukomeye…APR FC na AS Kigali zakiniye kuri Satde ya Kigali i Nyamirambo, zinganyije 1-1 zigabana amanota atatu.

Amakipe yombi nta n’imwe ishaka gutakaza uyu mukino

Umukino watangiye ikipe ya APR FC, ikina neza mu minota 10 ibanza, ku munota wa 9’ ibona Penaliti, ku ikosa Imanishimwe Mangwende yakorewe na Songayingabo Shaffy.

Umusifuzi Uwikunda Samwel Yahise ahuha mu ifirimbi Sugira Ernest atera umupira ariko umunyezamu wa AS Kigali, Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame awukuramo.

Umutoza mukuru wa As Kigali yahise akora impinduka akuramo Benedata Janvier yinjizamo Rusheshangoga Michel.

APR FC yakomezaga gusatira cyane yashoboraga kubona igitego ku munota wa 14 nyuma y’umupira wagaruwe na Sefu mu kibuga hagati, awuhereza Byiringiro Lague na we awutera hejuru y’izamu gato.

AS Kigali  nay o yanyuzagamo ikotsa igitutu APR FC, kapiteni wayo Niyonzima Haruna yahinduranyaga impande z’ikibuga, ava iburyo agaruka ibumoso ariko ba myugariro ba APR FC, bari bayobowe na Manzi Thierry kapititeni wayo bakamubuza kugira icyo akora.

Igice cya mbere kihariwe n’ikipe ya APR FC, yahererekanyaga umupira neza ndetse igera imbere y’izamu incuro zirenze enye.

Muri iki gice cya mbere kandi habayemo imvune nyinshi, buri kanya wasangaga hari umukinnyi uryamye hasi kubera ukuntu aya makipe yakinaga neza adashaka ko hagira ikipe n’imwe itakaza uyu mukino wa mbere wa Shampiyona.

Igice cya kabiri cyagaragayemo ishyaka ku mpande zombi, ku munota wa 75 w’umukino, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Danny Usengimana ku mupira yari aherejwe na Byiringiro Lague wari umaze gucenga umunyezamu wa As Kigali.

Iminota 90’ y’umukino yarangiye bikiri igitego kimwe cya APR, umusifuzi yongeraho iminota 6 ako kanya AS Kigali ihita ibona igitego cyatsinzwe na Rusheshangoga Michael kuri coup-franc nziza yateye.

Abakinnyi 11 ba As Kigali babanjemo:

Bakame, Benedata, Latif, Shaffy, Cristian, Tity, Zidane, Rachid, Haruna, Faruk na Mba Martel

Abakinnyi ba APR FC babanjemo:

Rwabugiri Umar, Omborenga, Manzi Theiry, Mutsinzi Ange, Mangwende, Meddie, Sefu Djabel, Lague, Danny na Sugira.

 

Ababanjemo ku ruhande rwa APR FC

Ababanjemo ku ruhande rwa AS Kigali

Photos © Adrien Kubwayo

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Urwandiko rwa NYIRANEZA Denny rusaba guhindura izina

By Martin NIYONKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NYIRANEZA Denny RUSABA GUHINDURA IZINA

Uwitwa NYIRANEZA Denny,  mwene NDAYISABA Alphonse na UWAYISABA Francine, utuye mu mudugudu wa Rugunga, Akagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiromu Mujyi wa kigali, uboneka kuri telephone  0785670179;

 

Yasabye uburenganzira bwo Gusimbuza Amazina NYIRANEZA Denny, amazina IGIRANEZA Kelie, mu mazina asanganywe NYIRANEZA Denny akitwa IGIRANEZA Kelie.

Impamvu atanga ni uko amazina IGIRANEZA Kelie ari amazina yiswe akivuka ariko ntiyandikwa mu gitabo cy’irangamimerere. Ikindi ni uko izina  NYIRANEZA  ari Izina ry’abakobwa kandi we akaba ari umuhungu.

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, Gusimbuza amazina NYIRANEZA Denny amazina IGIRANEZA Kelie, mu mazina asanganywe  NYIRANEZA Denny bityo akitwa IGIRANEZA Kelie mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.

***********

Abakunda indirimbo za Kiliziya Gatulika bagiye gushyirwa i Gorora n’umuhanzi Gianadda

By Jean Pierre Nizeyimana

Choral Christus regnat ikorera muri Kiliziya Gatulika, Paruwasi  ya Regina Pacis i Remera  yateguye igitaramo cyo kuramya no gusingiza Imana hagamijwe  gukusanya inkunga y’amafaranga azashafa abana bafite ubumuga  butandukanye bafashirizwa mu kigo ‘Inshuti zacu’ cy’ababikira giherereye mu  murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Umuhanzi Gianadda niwe uzasusurutsa cyane abazitabira kiriya gitaramo

Umuyobozi  wungirije wa Christus Regnat  Semuhungu Christophe yabwiye Umuseke ko babitekereje bamaze kwitegereza uburyo uyu muryango w’ababikira wiyemeje gufasha abana bafite ubumuga bwo mumutwe ndetse n’ubw’ingingo ariko bakaba badafite ubushobozi buhagije bwo kubitaho.

Umuhanzi ukomoka mu Bufaransa witwa Jean Claude Gianadda uzwi cyane mu ndirimo  Trouve dans ma vie ta presence niwe watumiwe ngo azaze gushyushya abazitabira kiriya gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 05, Ukwakira, 2019 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 05, Ukwakira, 2019

UMUSEKE.RW

Anita Pendo ati: ‘Rubyiruko munywe agatama ariko ntimurenze igipimo, ubuzima ni bwiza’

By Jean Pierre Nizeyimana

Umunyamakuru, umushyushyarugamba akamenya no kuvanga umuziki Anita Pendo avuga ko kuba urubyiruko rw’ubu rukunda kwidagadura ari ibintu byumvikana ariko ko rugomba kwibuka kudashayisha ngo rurenze urugero biba byaruviramo ibibazo. Ngo agatama kararyoha ariko ubuzima ni bwiza kurusha icyo aricyo cyose.

Pendo ati: ” Rubyiruko munywe agatama ariko muzirikane ubuzima bwanyu

Pendo avuga ko uwashaka kwishimisha wese ntacyo bitwaye ariko ko agomba kuzirikana ko ubuzima bwe ari ingenzi bityo ntabushyire mu kaga.

Ati: “ Ijanisha rigaragaza ko urubyiruko ariryo rwinshi kandi rukunda iraha cyane. Gusa nsaba ko nubwo bakwidagadura bagomba kuzirikana ko ubuzima bwabo ari ubw’agaciro kenshi.  Birinde icyabushyira mu kaga.”

Asaba kandi ababyeyi kujya baganira n’abana babo bakabagira inshuti kugira ngo nibajya bagira aho bashatse kujya bajye babamenyesha.

Mu kazi ke ko kuvanga umuziki Pendo avuga ko ari gukuramo amafaranga.

Ngo ni akazi katunga ugakorana umwete n’ubuhanga.

Kuri uyu wa Gatandatu umwana wa Anita Pendo witwa Ryan Gisa nibwo azuzuza umwaka umwe w’amavuko.

Ngo ugasanga umubyeyi arasinga asaba Imana ko umwana we yazaramba naho undi akiyahuza inzoga!

Kuri uyu wa Gatandatu azizihiza umwaka umwe umwana we Gisa amaze avutse

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

❌