WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayUMUSEKE

Igiciro cya Pasiporo kiyongereyeho 1/2 k’icyari gisanzwe…Iy’abanyacyubahiro ntacyahindutse

By Martin NIYONKURU

Iteka rya Minisitiri ryerekeye abinjira n’abasohoka rigaragaza ko igiciro cy’urwandiko rujya mu mahanga ruzwi nka Passport ku bantu bakuru basanzwe ruzajya rwishyurwa ibihumbi 75 Frw ruvuye ku bihumbi 50 Frw mu gihe iy’abanyacyubahiro yagumye ku bihumbi 50Frw.

Urwandiko rw’Inzira rw’Abajya mu mahanga

Iri teka rigena kandi ko urwandiko rw’Inzira rw’umwana [ni ukuvuga utaruzuza imyaka 18 y’ubukure] rwishyurwa ibihumbi 25 Frw.

Uretse izi nyandiko zifite agaciro k’imyaka itanu, Passiporo y’umuntu mukuru imara imyaka 10 izajya yishyurwa ibihumbi 100 Frw.

Iri teka rigaragaza ko Pasiporo y’akazi ari ibihumbi 15 Frw. Mu gihe yari isanzwe yishyurwaga ibihumbi 10 Frw.

Rinerekana ko iy’Abanyacyubahiro izajya yishyurwa ibihumbi 50 Frw yari isanzweho.

Iri teka rishyira Abanyacyubahiro mu byiciro bibibi birimo abanyacyubahiro b’ikirenga bagumana iyi pasiporo burundu. Abo barimo Perezida wa Repubulika n’uwo bashakanye, Perezida wa Sena, uw’umutwe w’Abadepite, uw’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe.

Ikiciro cya kabiri ni icy’abayobozi bakuru bayikoresha kandi bakayigumana mu gihe cyose bakiri muri ako kazi.

Iri teka ritegeka ko ababakoresha iyi pasiporo y’abanyacyubahiro bo muri ibi byiciro byombi badashobora gukoresha indi pasiporo mu gihe bakiri mu nshingano keretse iyo byemejwe n’ubuyobozi bukuru bw’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka.

Rivuga kandi ko ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka bushobora kugena undi muntu uhabwa iyi pasiporo y’abanyacyubahiro bubanje kugisha inama izindi nzego zibifitiye ububasha.

Ku bijyanye na Laissez-Passer, iri teka rivuga ko umuntu mukuru azajya yishyura amafaranga ibihumbi 10 Frw, mu gihe umwana azajya yishyura ibihumbi 5Frw.

Laissez-passer rusange yo izajya yishyurwa ibihumbi 10 Frw. Ikazajya ihabwa Abanyarwanda bagendeye hamwe batari
munsi ya bane (4), ariko batarenga icumi (10), bajya mu bihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’ikindi gihugu cyangwa n’Umuryango bishobora kugenwa n’amategeko
abigenga. Laissez-passer rusange igenewe urugendo rw’inshuro imwe gusa.

Kuzamura iki giciro ku bantu bafite amikoro make byazamuye impaka kuri Twitter. Ibitekerezo byinshi bivuga ko kuzamura biriya biciro ku bantu badakunda kujya hanze ari ukubigirizaho nkana.

Yibaza niba kuzamura ibiciro bigiye kuba ikintu kiganwa na buri kigo cya Leta

Kuzamura igiciro ku mukene ushaka kujya hanze gushaka ubuzima ngo ni ukumuhohotera

Ati: ” Ibi bintu birababaje rwose!:

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Bugesera: Abari basigaye mu birwa bya Mazane batujwe mu mudugudu wa Mbuganzeli

By Ange Eric Hatangimana

Imiryango 140 igizwe n’abantu 747 bari basigaye mu kirwa cya Mazane mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, yatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo (IDP Model Village) wa Mbuganzeli mu kagali ka Batima, bavuga ko sirivise zigiye kubegera n’ubuzima bwabo bugahinduka.

Aba baturage basaga n’abatuye mu bwigunge mu birwa bya Mazana na Sharita batangiye gutuzwa i Batima muri 2016

Aba baturage barimurwa hariya binyuze  muri gahunda yo kuvana abaturage mu manegeka kugira ngo bature aho ubuzima bwarushaho kuborohera.

Imiryango 140 ni yo yimuwe mu birwa bya Mazane kuri uyu wa kane tariki 30 Gicurasi 2019,  nyuma y’imyaka itatu bagenzi babo bari baturanye, na bo bagiye gutuzwa hariya Batima mu nzu imwe ariko ihabwa imiryango ine (Four in One house).

Uwingeneye Daphrose wari utuye mu kirwa cya Mazane yagize ati “Kwambuka amazi byadusabaga kugendera mu kantu gatoya cyane tugakoresha amasaha abiri, ubwato ukabukodesha amafaranga magana atanu(Frw 500), kugera ku isoko bikaguhenda.”

Kanyemera Eliezel asanzwe ari umucuruzi, na we kurangura byamuhendaga cyane.

Ati “Najyaga kurangura i Kigali rimwe na rimwe nkarara mu nzira imvura yaba yaguye simbone uko nca ngaca mu gishanga  ariko nzajya njya i Kigali ndangure ibicuruzwa bihite bigera mu rugo.”

Uyu mugabo usanzwe ufite moto, ngo iyo yabaga yambutse yataha imvura ikagwa, ngo moto ye yari afite aho ayibitsa, akagenda n’amaguru.

Abageze muri uriya mu dugudu bwa mbere batujwe mu nzu zigezweho za Four in One

Richard Mutabazi Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko gahunda yo kwimura bariya baturage bo mu birwa bya Mazane na Sharita ubuyobozi bwayitangiye bugamije kubavana ahantu habi bagatuzwa aho bashobora kubona ibikorwa remezo.

Ati “Gahunda twayitangiye kubera ko babaga mu manegeka, ahantu hagoye, tuvuga ko tugomba kububakira bikorwa mu byiciro, tuvuga ko baza basanga hari ibikorwa nk’amashuri, amavuriro n’ibindi, twumva ari igikorwa kiza, icyo tubasaba ni ukubana neza n’abandi no gukora bakiyubaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko imibereho isanzwe ya bariya baturage ari yo bazakomeza kubamo, abarobyi ngo bazashyirwa muri Koperative bajye baroba nk’umwuga, naho abahinga bagiye kwigishwa uko babona umusaruro ku butaka buto, ndetse ngo bazigishwa korora inkoko.

Muri 2016, indi miryango 104 yo muri biriya birwa yarahatujwe bari bamaze kumenyera ubuzima bwaho, ariko bagiye bagaragaza ko bafite ikibazo cy’ubutaka buto bahingaho.

Ubu nta muturage n’umwe usigaye ku butaka bw’ikirwa cya Mazane, inzu zabo barazisenye bimukana ibikoresho mu nzu nshya batujwemo, hasigaye inyubako za Leta gusa. Hakazabaho n’iciro cyo kwimura abatuye mu kirwa cya Sharita.

Mbere yo kurira ubwato ngo bage guhumeka undi mwuka mushya i Batima, abanyeshuri bigaga muri kiriya kirwa babanje kuganirizwa, nyuma ishuri bigagaho rirafungwa

Aha bari bavuye mu kirwa bageze ku butaka, mu murenge wabo wa Rweru

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi aganiriza abaturage bimuwe mu kirwa cya Mazane

Abaturage bazaba muri izi nzu

UMUSEKE.RW

Perezida Kagame yageze i Kinshasa azashyingura nyakwigendera Tshisekedi

By Jean Pierre Nizeyimana

Ibiro by’Umukuru w’igihugu mu Rwanda  byatangaje kuri Twitter ko Perezida Paul Kagame ari muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, akazitabira umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera Etienne Tschekedi uzakorwa kuri uyu wa Gatandatu.

Perezida Kagame yahise ajya kuganira na mugenzi we uyobora DRC Felix Tshisekedi

Étienne Tshisekedi wa Mulumba yavutse taliki 14, Ukuboza, 1932 yitaba Imana taliki 1, Gashyantare, 2017.

Ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwavuyeho uyu  mukambwe atarashyingurwa mu gihugu cye.

Umuhungu wa Etienne witwa Felix Tshisekedi uyobora Repubulika ya demukarasi ya Kongo niwe wategetse ko umurambo wa Se ugomba gushyingurwa mu gihugu cye.

Umubano hagati y’u Rwanda na DRC warushijeho kuba mwiza nyuma y’uko Felix Tshisekedi arahiriye kuyobora kiriya gihugu.

Ubu indege za RwandAir zigwa i Kinshaka kandi ubuhahirane bukoresha inzira y’ubutaka bukora neza hagati y’abaturiye imipaka y’ibihugu byombi.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bazitabira uyu muhango harimo Sassou Nguesso wa Congo Brazaville , João Lourenço wa Angola, Edgar Lungu wa  Zambia, Faure Gnassingbé wa Togo ndetse na Alpha Condé wa  Guinée.

Biteganyijwe ko ku wa gatandatu tariki ya 1 Kamena, Mgr Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepisikopi wa Kinshasa ari we uzayobora igitambo cya Misa cyo gusabira nyakwigendera kizabera kuri Stade des Martyrs.

i Kinshasa hazagera Abakuru b’ibihugu byinshi baje gusezera kuri umwe mu banyapolitiki bakomeye babayeho nyuma y’ubukoloni muri Africa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Mu gihembwe cya nyuma cya 2018 Abagabo bariye ruswa kurusha abagore -Umuvunyi

By Ange Eric Hatangimana

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ku bahamijwe ibyaha bya Ruswa kuva mu kwezi kwa Munani kwa 2018 kugera muri Mutarama 2019, igaragaza ko bose bagera ku 108, abagabo bigaragara ko bafatiwe cyane mu cyaha cyo kurya ruswa kurusha abagore.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, uyu munsi mu kiganiro n’abanyamakuru

Abahamijwe mu buryo bwa burundu icyaha cya ruswa uko ari 108, abagera kuri 90 ni abagabo naho abandi 18 ni abagore.

Muri rusange agaciro k’imitungo yakoreweho icyaha cya ruswa muri kiriya gihe cy’amezi atanu kuri uru rutonde rwasohowe n’Urwego rw’Umuvunyi kangana  na miliyoni 300Frw zisaga (Frw 385 256 956), n’amadolari 369 110 (USD).

Abahamijwe icyaha cya ruswa bose baciwe ihazabu ingana na miliyari y’amafaranga y’u Rwanda irenga (Frw 1 074 642 328). Ibihano bakatiwe by’igifungo biva ku mwaka umwe kugera ku myaka 10.

Bahamijwe ibyaha birimo Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga indonke, imanza ziri muri iki kiciro ni 55 zarezwemo abantu 61. Abandi barezwe, Kunyereza umutungo. Imanza zijyanye na byo ni 25 zirimo abantu baregwa 35.

Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, imanza zabyo ni 8 zarezwemo abantu 10. Kwaka cyangwa Kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe, urubanza rwaciwe ni rumwe runaregwamo umuntu umwe.

Urwego rw’Umuvunyi rwatsinze kuri 80%…Abantu 24 bagiye guterezwa cyamunara

Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko rwakoze dosiye z’abantu 30 baregwaga ruswa, muri bo batandatu bakagirwa abere naho 24 bagahamwa n’ibyaha. Ni ukuvuga ko uru rwego rwatsinze ku kigero cya 80%.

Uru rwego ruvuga ko ziriya manza rwatsinze zirimo asaga miliyari imwe [1 054 608 220 Frw].

Ku bufatanye bw’Umuvunyi n’izindi nzego nka Minisiteri y’Ubutabera na Police, zatangiye gahunda yo kurangiza Imanza ziregwamo kunyereza umutungo wa Leta no kuwugaruza.

Urwego rw’Umuvunyi rutanga ingero z’abahamijwe ibi byaha bimunga umutungo w’igihugu bari guterezwa cyamunara imitungo yabo barimo uwitwa Habyarimana Emmanuel wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihugu.

Uyu mugabo waciwe ihazabu ya Miliyoni 470 Frw, Ibibanza bye biherereye mu karere ka Kicukiro byagurishijwe miliyoni 88 Frw birimo icyagurishijwe Miliyoni 56 n’ikindi cyatejwe cyamunara kuri miliyoni 32 Frw.

Umuvunyi avuga ko hari imitungo y’uyu wahoze mu nzego z’Ibanze izakomeza gutezwa cyamunara kuko amafaranga yaciwe ataragaruzwa yose.

Muri aba bigwijeho imitungo bari guterezwa cyamuna, harimo undi witwa Rutimirwa Frederic wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye mu karere ka Kirehe wigwijeho imitungo akayandika ku bandi bantu.

Imitungo uriya mugabo yigwijeho akayandikisha ku bandi bantu agahamwa na byo, agacibwa ihazabu ya miliyoni 184 Frw. Ubu imaze gutezwa cyamunara imaze kwinjirza Leta miliyoni 18 Frw.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi avuga ko hari urundi rubanza uru rwego ruri kuburana ruregwamo umuntu wigwijeho imitungo akayandikisha ku bana be batarageza n’imyaka y’Ubukure.

Anenga imyitwarire nk’iyi ya bamwe mu bateshuka ku nshingano bahawe n’igihugu aho kugikorera bakagisahura.

NIYONKURU Martin
UMUSEKE.RW

Umuvunyi: Abahinzi, abashoferi n’abamotari ku isonga ry’abahamwe na ruswa

By Jean Claude Ndayishimye

Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa Gatanu rwasohoye urutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa mu buryo bwa burundu, aho abari ku myanya itatu ya mbere ari ibyiciro birimo abahinzi, abashoferi ndetse n’abamotari.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, mu kiganiro n’abanyamakuru

Guhera muri Kanama 2018 kugeza Mutarama 2019, Urwego rw’Umuvunyi rwaburanye imanaza zirebana na ruswa  89, zaregwagamo abantu 108 bakaba barahamwe burundu n’icyaha cya ruswa.

Ibyiciro byahamwe na ruswa harimo abahinzi 15, abashoferi 11, abamoytari 11, abacuruzi 8, abakora ikitazwi 5, abakoresha ba VUP 4 n’abandi.

Inzego n’imiryango zigenzura ibyerekeye ibyaha bya ruswa, ibyo kunyereza no gukoresha umutungo w’igihugu zirimo Inteko Ishinga amategeko n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane zikunze kugaragaza ko inzego za Leta zigenza ibi byaha zigaragaza intege nke mu gutahura abakira n’abanga ruswa iri hejuru [abo bakunze kwita ibifi binini].

Ibi byiciro byatangajwe n’urwego rw’Umuvunyi na byo biyobowe na rubanda rugufi [bakunze kwita udufi duto] kuko abarimo bakomeye ari nk’umucungamutungo umwe wa SACCO n’umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SONARWA.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi avuga ko ziriya manza ari izo uru rwego ayobora rwakurikiranye ariko ko na bariya bakunze kwita ibifi binini bagenda bakurikiranwa mu zindi nzego z’ubutabera nk’inkiko.

Murekezi avuga ko nubwo muri ibi byiciro birimo abantu bake ariko bagashobora kwakira cyangwa gutanga ruswa iri hejuru.

Yatanze urugero rw’Umupolisi [ni umwe ugaragara kuri uru rutonde], ati “Imodoka ishobora gutambuka akaka ruswa y’ibihumbi 20, kandi ku munsi imodoka zimucaho ni nyinshi, urumva ko azatahana ruswa y’amafaranga menshi.”

Ubahinzi bafatwa nk’ikiciro kiri hasi muri ibi byatangajwe, ni bo baza benshi bahamijwe ruswa mu manza Umuvunyi waburanye kuko ari 15.

Umuvunyi Mukuru avuga ko muri serivisi zihabwa aba bafatwa nka rubanda rwa giseseka harimo ruswa nyinshi nko muri gahunda zigenewe kuzamura abatishoboye nka Girinka munyarwanda, VUP, Ubudehe ndetse no gutanga ifumbire kuri aba bahinzi.

Ati “Umubyeyi akajya kwandikisha umwana, nka bariya babyara inda zitateguwe, umuyobozi akamunyuza hirya hino ashaka ruswa, uje akayitanga akamwandikira, hariya harimo ruswa nyinshi.”

Izi manza urwego rw’Umuvunyi rwaburanye zaragaragayemo gusaba cyangwa gutanga indonke, bigaragara mu manza 55 zirimo abantu 61.

Harimo kunyereza umutungo biri mu manza 25 zirimo abantu 35, mu gihe mu byereke gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, biri mu manza 8 zarezwemo abantu 10.

Hari kandi kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe, bikaba byaragaragaye mu rubanza rumwe, rwarezwemo umuntu umwe.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Hagiye gukorwa iperereza niba Col.Byabagamba na bagenzi be bafunzwe nabi

By Ange Eric Hatangimana

Urukiko rw’Ubujurire ruhagaritse gusomera abasirikare bakuru, Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt (Rtd) Kabayiza François, bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, rwanzura ko rugiye kubanza gukora iperereza ku byo bagaragaje mu cyumweru gishize baburana ibijyanye n’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ko bafunzwe nabi mu buryo budakurikiza amategeko.

Col. Byabagamba na Rtd Brig Gen Rusagara basezera abo mu miryango yabo

Mu isomwa ry’urubanza, Umucamanza yabanje gusuzuma uko baburanye mu cyumweru gishize, akaba yavuze ko inzitizi Ubushinjacha bwari bwatanze buvuga ko ubujurire bw’abaregwa bwatanzwe butinze nta shingiro zifite.

Nta mwanya munini Umucamanza yamaze mu cyumba k’iburanisha, yavuze ko Urukiko rugiye gukora iperereza kugira ngo rurebe ko impamvu zatanzwe n’abaregwa ko bafunzwe nabi zifite ishingiro.

Urukiko ruzajya aho Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara bafungiye ku wa 05.06.2019 saa tatu za mu gitondo.

Rwanzuye ko iburanisha rizakomeza ku wa 13.06.219 rukagaragaza ibyo rwasanze aho bariya bagabo bafungiye, ndetse n’urubanza rugakomeza.

Abaregwa bose bari bunganiwe ndetse n’Ubushinjacha bwari buhagarariwe.

Inteko y’Abacamanza yari igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’Urukiko yageze mu cyumba cy’urukiko saa tanu na 50min.

Isomwa ry’urubanza ryari saa tanu zuzuye, abaregwa, Sgt (Rtd) Kabayiza François yahageze saa yine n’igice, Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara bahageze saa 10h45 barinzwe bikomeye.

Col Tom Byabagamba yayoboye Umutwe w’ingabo zirinda Perezida nyuma aza gutabwa muri yombi ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara wigeze kuyobora Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Sgt (Rtd) Kabayiza François.

Muri Werurwe 2016, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwahamije aba bagabo ibyaha baregwa ndetse rubakatira ibihano biva ku myaka 21 kugera ku myaka itanu. Ariko kuri Col. Tom Byabagamba hiyongeraho kunyagwa impeta zose za gisirikare.

Mu cyumweru gishize batangiye kubura ibijyanye n’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, basaba kurekurwa bakaburana bari hanze, ndetse ntibanyuzwe n’ibyaha basjinjwa n’ibihano Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwabahamije.

Mu mwanya wa mbere wo kugera mu rukiko babanza kuganira n’abo mu muryango wabo

Mu rukiko bumva ikemezo Abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire bafata bakurikije uko baburanye

Barakomeza gufungwa bategereze umwanzuro w’urukiko tariki 13 Kamena 2019

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

RIB yafashe umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd yamaganwe na BNR

By Jean Claude Ndayishimye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam).

RIB  ivuga ko ubu bucuruzi bukaba butandukanye n’ubwo yasabiye ibyangombwa mu Kigo k’Igihugu  gishinzwe Iterambere (RDB).

Ibi bije nyuma  y’aho  ku munsi w’ejo Banki Nkuru y’Igihugu yamaganye ubu bucuruzi.

Mu itangazo rya BNR yagize iti “Nyuma y’ibibazo biterwa n’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe nk’uko ryasobanuwe, Banki Nkuru y’u Rwanda, iributsa Abanyarwanda bose n’abaturarwanda muri rusange ko ubwo buryo butemewe muri Repubulika y’u Rwanda kandi abaryitabira bafite ingorane zikomeye zo kubura amafaranga yabo bazaba bashoyemo.”

BNR yanavuze ko bene ibyo bigo bisaba umuntu ubigannye ko kugira ngo abe umunyamuryango agomba kubanza abaritangije umubare w’amafaranga yagenwe cyangwa igishoro-fatizo,  bikamwizeza ko uretse urwunguko ruhanitse azahabwa kuri iryo shoramari hari n’andi mafaranga azishyurwa agendanye n’umubare w’abanyamuryango bashyashya azazana. Akenshi ibyo bigo byifashisha ibicuruzwa (nk’imiti) na serivisi (nko koroherezwa ingendo) cyangwa imitungo idafatika (nk’amafaranga-koranabuhanga) bikorwa mu buryo bwo kubishishikariza abantu benshi kubyitabira.

Inavuga ko iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe kandi rishobora no gukorwa hishyurwa gusa umubare w’amafaranga utegetswe kugira ngo uyatanze abe umunyamuryango, nta gicuruzwa cyangwa serivisi aguze. Icyo iryo shoramari ryose rihuriyeho ni uko ryizeza urigana gukira vuba kandi atavunitse.

Ikemezo iyi kampani yahawe na RDB  kigaragaza ko cyari kigamije gukora ibijyanye n’uburezi, bitandukanye n’imirimo yo kungukira abantu amafaranga cyakoraga. Kikaba kigaragaza ko abanyamigabane b’iyi sosiyete ari babiri, harimo uwitwa Jean Bosco Nsengiyumva na Israel Uwizeyimana.

RIB irasaba abaturarwanda kwirinda ababashora mu bucuruzi bugamije kubambura imitungo yabo bababeshya inyungu nyinshi mu gihe gito. Iperereza rirakomeje kugira ngo n’abandi bose bari mu bucuruzi nkubu butemewe bakurikiranwe.

RIB yagaragaje ko ikemezo Supermarketings Global Ltd yahawe gitandukanye n’ibyo ikora

Jean-Claude NDAYISHIMYE
UMUSEKE.RW

Kate Bashabe yiyambaje ibyamamare bakorana indirimbo y’ibyiringiro

By Ange Eric Hatangimana

Umunyamideli Kate Bashabe yasohoye indirimbo yitwa ‘you and I’ irimo abahanzi bakomeye ifite ubutumwa butanga ibyiringiro ku bantu batishoboye bitakarije ikizere k’imibereho.

Nyuma y’indirimbo ngo azajya no gusura abarwayi mu Bitaro bya CHUK

You and I ni indirimbo nshya ya Kate Bashabe yakoranye na The Ben, Yvan Buravan, Mani Martin, Christopher na Andy Bumuntu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko igitekerezo k’iyi ndirimbo cyaje biturutse mu bikorwa byo gufasha ajya akora.

Ati “Nagiye njya mu byaro bitandukanye nkaganira n’ababyeyi ugasanga barihebye bitewe n’ubuzima babayeho biyumvisha ko nta kizere cyo kubaho neza ku hazaza habo.

Iyo ubonye umubyeyi uri kuganya bigira n’ingaruka ku mwana we ugasanga na we akuriye muri iyo myumvire agatakaza ikizere cyo kumva ko yazabaho neza.”

Iyi ndirimbo ye yayikoze ngo ashaka gusubiza abantu bari muri ubwo buzima ababwira ko bakwiye kugira ibyiringiro n’ikizere cyuko bashyize hamwe bahindura ubwo buzima.

Yvan Buravan na we yaririmbanye na Bashabe

Ati “Mu ndirimbo nashatse gutanga ubutumwa kugira ngo ibyo bizahinduke bumve ko ejo ibintu bizahinduka hakamera neza.”

Amaze kubona ibyo nibwo yashatse abahanzi baziranye ababwira igitekerezo ke ngo kuko na bo ari umusemburo wahindura Isi.

Impamvu yahisemo The Ben, Buravan, Christopher, Mani Martin na Andy Bumuntu ngo ni uko ari abahanzi b’inshuti ze yari yizeye ko batamutenguha cyangwa ngo bamugore.

Indirimbo yanditswe n’abahanzi kuko we nta mpano yo kwandika afite.

Uyu mukobwa uzwi cyane mu mwuga wo kumurika imideli asanzwe afite impano yo kuririmba ngo yanakoze izindi ndirimbo ariko zitigeze zisohoka.

Ati “Kuririmba ndabizi cyane rwose ariko kuba nakoze iyi ndirimbo ntabwo bivuze ko nje gukora umuziki nta nubwo biri mu byo ntekereza.”

Andy Bumuntu na Mani Martin ni bamwe mu baririmbanye na Kate

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Muhanga: Mu imurikabikorwa, hari abavuze ko batazi uko imihigo itegurwa

By Ange Eric Hatangimana

Mu muhango wo kumurikira abaturage ibyagezweho mu bibakorerwa, bamwe mu baturage babwiye Umuseke ko batazi uko imihigo itegurwa ndetse bakaba batazi na bamwe mu bagize Nyobozi y’Akarere.

Bizimana Eric Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi mu Karere arereka abaturage uko Imihigo iteye

Ni igikorwa Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwateguye kigamije kwereka abaturage ibibakorerwa n’uruhare rwabo mu kwesa Imihigo.

Muri iki gikorwa abaturage batambagijwe muri Serivisi zitandukanye z’Akarere basobanurirwa inshingano za buri rwego, ndetse n’imyanya Akarere kagiye kagira mu kwesa Imihigo.

Sibomana Alexis umwe mu rubyiruko rwasuye ibikorwa bwa mbere, avuga ko aya ari amahirwe agize yo kwerekwa ibikorerwa Abaturage kuko usibye no kutamenya uko Imihigo itegurwa atari azi Komite Nyobozi y’Akarere uretse kubumva mu itangazamakuru.

Yagize ati: “Hari intege nke zacu kubera kutitabira inteko z’abaturage ku ruhande rumwe, ariko hari na bamwe mu bayobozi bategera abaturage mu Midigudu niyo mpamvu bamwe muri twe tutabamenya.”

Mukanziga Epiphanie wo mu Mudugudu wa Nyabisindu avuga ko Mayor w’Akarere ari we azi mu bagize Komite Nyobozi. Avuga ko kuba hari abaturage batazi Abayobozi bigira ingaruka mu kutesa imihigo.

Ati: “Nababajwe n’amanota Akarere kabona mu Mihigo nibaza ko biterwa no kuba ingufu zishyirwamo ku bufatanye bwacu n’Inzego z’Akarere ari nke.”

Abaturage bitabiriye iki gikorwa basanga hakwiye kubaha umwanya ufatika mu gutegura imihigo

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunee yabwiye Umuseke ko igenamigambi ry’Imihigo ritegurirwa ku Mudugudu aho aba baturage batuye, gusa mu baturage harimo abatajya bitabira gahunda za Leta zibera iwabo nk’uko abivuga.

Ati: “Simpamya ko abaturage 100% mu Mudugudu baba bagiye kureba uko Imihigo itegurwa, ubu twayishyize ahantu hatandukanye abaturage bahurira kugira ngo bayimenye.”

Mukagatana avuga ko hari n’imurikabikorwa (Expo) bajya bategura kabiri mu mwaka kandi abo rigenerwa ni abaturage.

Kuva mu mwaka wa 2010-2011 Imihigo yatangira kugeza uyu munsi Akarere ka Muhanga kamaze kwesa Imihigo inshuro 3 ikifuzo cy’abaturage ni uko Ubuyobozi bwajya butegura Imihigo bufatanyije na bo kandi bugafata n’umwanya wo kubasura no kubabwira ibibakorerwa.

Mukanziga Epiphanie wo mu Mudugudu wa Nyabisindu avuga ko kudasobanurira abaturage uko Imihigo itegurwa bigira ingaruka mu kutayesa

Muhanga byagiye biyigora kubamu myanya 10 ya mbere mu kwesa imihigo

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Rusizi: Umukwabo wafatiwemo 29 babeshyaga ko bacuruza zahabu bakambura abantu

By Jean Pierre Nizeyimana

Umukwabo wabaye kuri uyu wa Kane mu karere ka Rusizi wafashe abantu 29 barimo umukobwa umwe babeshyaga abantu ko bafite zahabu bakabaha amafaranga. Ngo mu rwego rwo kwirinda ko yazabibona akabivuga, bahitaga bayimwamburira hafi aho n’amafaranga asigaranye bakayajyana. Bafatiwe mu mirenge ya Nkungu , Nyakarenzo na Gashonga.

Ngo ni ikintu basigaga wakireba ukaba wagira ngo ni zahabu ukabaha amafaranga

Ngo bahamagaraga bakabwira umuntu ko bafite imari ya Zahabu abandi bakaza bakagura ariko kuko byabaga ari  ibipapirano Barahamagara babaga bafite abandi ku ruhande bahitaga bambura uwo waguze byose akenshi bakanamukubita

Umuvugizi wa Police mu Burengerazuba CIP Innocent Gasasira asaba abashaka gutekera abandi imitwe kubireka kuko bitabahira

Avuga ko Abanyarwanda muri rusange bakangutse bazi kumenya ubeshya n’uvuga ukuri.

Ibi ngo nibyo bituma batanga amakuru .Ku rundi ruhande anenga abumva bakira mu buryo bw’ubusamo.

Ati:” Ubundi zahabu igira uko icukurwa ni uko igurwa nta mpamvu yo kubeshywa ngo iki ni zahabu cyangwa ikindi. Abanyarwanda bashishoze.”

Abafashwe bafungiwe muri station ya RIB ya Kamembe.

Umwe mu baturage b’i Rusizi yabwiye Umuseke ko ubucuruzi bufifitse nka buriya bwo kubeshya abantu ko ikintu runaka ari imari ishyushye kandi atari yo busanzwe buhaba.

Perezida Kagame, Tshisekedi na Lourenço wa Angola baganiriye ku mutekano w’Akarere

By Ange Eric Hatangimana

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida i Kinshasa rivuga ko ba Perezida Paul Kagame, Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola na Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo bakoreye inama i N’sele yize ku mutekano w’Akarere n’ubuhahirane hagati y’ibihugu.

Perezida Paul Kagame, hagati ni Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola na Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo nyuma yo guhurira mu nama

Mu itangazo basohoye, aba bakuru b’ibihugu biyemeje imyanzuro itatu, uwa mbere ni ugushyiraho inzira y’imikoranire ihoraho hagati y’ibi bihugu bitatu, bise Congo-Rwanda-Angola (CAR) hakabaho ubufatanye bugamije kurwanya imitwe yitwara gisirikare irwanira mu Burasirazuba bwa Congo.

Kuri iyi ngingo aba ba Perezida bavuze ko ibibazo by’umutekano bikwiye no kuganirwaho n’abandi Bakuru b’Ibihugu byo mu Karere binyuze mu guha imbaraga urwego rw’Inama Mpuzamahanga yiga ku Biyaga Bigari (International Conference on the Great Lakes Region, ICGR).

Hagati ya Angola na Congo Kinshasa biyemeje kubyutsa ubuhahirane, no gusana inzira ya gari ya moshi iva Kolwezi-Diloro kugeza Benguela muri Angola.

Abakuru b’Ibihugu bitatu basabye inzego zibishinzwe mu bihugu byabo kwiga neza kuri iyi myanzuro no gukora ibisabwa ngo ishyirwe mu bikorwa.

Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yashimiye aba ba Perezida b’u Rwanda na Angola baje ku muba hafi mu ishyingurwa ry’umubyeyi we Etienne Tchisekedi.

Abandi Bakuru b’Ibihugu barimo Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville, Edgar Lungu wa  Zambia, Faure Gnassingbé wa Togo na Alpha Condé wa  Guinée bazitabira uyu muhango wo gushyingura Etienne Tchisekedi wabanje gukorana na Mobutu Seseseko nyuma akaza kumuhinduka, ndetse akaba ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa ba Kabila, ya ba Laurent Desire n’umwana we Joseph Kabila.

UMUSEKE.RW

❌