WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayYour RSS feeds

Kugira uruhare mu bigukorerwa ni uburenganzira bwawe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 287.8 kb
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na Never Again Rwanda ku bufatanye na European Union

Ni nyuma yo gukora ubushakashatsi ugasanga hari abaturage bagitinya kwegera abayobozi ngo babagaragarize ibyo bifuza gukorerwa, cyangwa se ngo bagaragaze ibitagenda neza mu miyoborere yabo.

Uwo mushinga watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu 16 Gicurasi 2018, watewe inkunga n'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi.

Mu bushakashatsi bwakozwe n'umuryango Never Again Rwanda, byagaragaye ko abaturage hirya no hino mu gihugu bagitinya kugaragariza ubuyobozi ibyo bifuza gukorerwa.

Ikindi ngo ni uko abaturage batarabasha kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho na leta yo kunyuzamo ibitekerezo byabo nk'imigoroba y'ababyeyi, inteko z'abaturage, umuganda n'ibindi.

Noel Ntahobari, umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere myiza n'uburenganzira bw'abaturage muri NAR, avuga ko muri uyu mushinga abaturage bazongera kwibutswa ko kugira uruhare mu bibakorerwa ari uburenganzira bwabo.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ubufatanye bw'inzego z'ibanze ndetse n'abandi bafatanyabikorwa ari byo bizatuma abaturage batinyuka kugaragaza uruhare rwabo muri gahunda zose zibagenerwa.

Ati”Mu by'ukuri abaturage benshi ntibarumva ko kugira ijambo mu bibakorerwa ari uburenganzira bwabo. Ibi binatuma batinya gutanga umusanzu wabo mu bibakorerwa.

Twasanze rero kugira ngo bikemuke ari uko habaho kwigisha abaturage bakumva ko kugira uruhare mu bibakorerwa ari uburenganzira bwabo, kandi ko ari n'inshingano mu kubaka igihugu cyabo”.

JPEG - 159.1 kb
Noel Ntahobari,avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bagitinya kugaragaza uruhare rwabo mu buyobozi bw'igihugu

Kazaire Judith, umuyobozi w'ishami ryo gutanga serivisi no kwegereza abaturage ubuyobozi mu rwego rw'igihugu rw'imiyoborere, avuga ko mu bushakashatsi buheruka bwa RGB bwagaragaje ko Abanyarwanda bamaze gutinyuka kugira uruhare mu bibakorerwa ku kigero cya 70%.

Uwo muyobozi ariko avuga ko ibi bidahagije, ari nayo mpamvu asanga uyu mushinga uzagira uruhare mu kuzamura umubare w'abaturage batinyuka kugaragaza uruhare mu miyoborere y'igihugu cyabo.

Agira ati”Ntabwo navuga ko ubwitabire bw'abaturage mu miyoborere buri hasi, kuko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize bwagaragaje ko abaturage bitabira kuri 70%.

Ariko na none icyerekezo cy'ubuyobozi ni uko tugera kure kurushaho,ari nayo mpamvu navuga ko uyu mushinga ufite akamaro, kandi ngasaba abawufitemo uruhare(ba nyirawo n'abaturage uzageraho), kubigira ibyabo ukazasiga umusaruro mwiza”.

JPEG - 184.6 kb
Judith Kazaire,asanga uyu mushinga uzongera umubare w'abaturage batinyuka kugaragaza uruhare rwabo mu miyoborere

Bamwe mu bakozi bashinzwe imiyoborere mu turere,bavuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga abaturage bazigishwa bagatinyuka kwegera abayobozi,kuko ari cyo kikizitira uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa.

Muri uyu mushinga kandi abayobozi na bo bazibutswa ko batagomba kumva ko bashyizweho ngo batekerereze abaturage,kuko ngo hariho abayobozi bakibwira ko umuturage ari umuntu uri hasi cyane,ukwiye gutekerererzwa byose.

Uwo mushinga watangiye mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2018, ukazarangira muri 2020, kandi ukazakorera mu turere 5,ari two Gasabo,Huye,Musanze,Nyagatare na Rutsiro.

Biteganijwe ko uwo mushinga uzarangira ugeze ku baturage 1170, mu turere 5 uzakoreramo.


Rwandair yakoze urugendo rwa mbere rwerekeza i Cape Town #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 88.9 kb
Rwandair imaze kugeza ingendo zayo mu bice byose bya Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara

Indege yahagurutse ni imwe mu ndege nshya Rwandair iherutse kugura, iranyura i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe,mbere yo gukomereza i Cape Town.

Iyo ndege yagiye ni iyo mu bwoko bwa Bombardier CRJ-900 NextGen ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 75.

Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Manzi Makolo yavuze ko izo ndege ziri gukoreshwa muri iyi minsi y'intangiriro ariko mu minsi iri imbere bakazatangira gukoresha indege nini yo mu bwoko bwa Airbus.

Yagize ati “Turateganya gutangira gukoresha indege nini ya Airbus izajya yerekeza i Cape Town mu minsi mike.”

Kuri ubu, Rwandair ifite indege nini ebyiri za Airbus ari zo A330-300 na A330-200. Iya mbere ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi mu myanya y'icyubahiro 30, mu cyiciro cya kabiri igatwara 21 n'aho ahasigaye hose ikaba ishobora gutwara abagenzi 223.

Gutangiza ingendo zigana i Cape Town, bitumye Rwandair ishobora gukorera mu bice byose byo munsi y'ubutayu bwa Sahara.


Rusizi: Akarere kamurikiye abasenateri raporo irimo ibinyoma haboneka umuntu ugatamaza

By Nsanzimana Ernest

Abasenateri bagize Komisiyo y' Ubukungu n' Imari ejo tariki 15 Gicurasi 2018 basuye akarere ka Rusizi bagiye kureba aho gahunda yo kugeza amazi meza ku baturarwanda igeze, aka karere kabagaragariza raporo yuzuyemo ibinyoma havamo umwe mu bashinzwe kugeza amazi ku baturage avuga ko iyo raporo ari intekinikano, ubuyobozi bw' akarere bugeze aho burabyemera.

- Politiki
  • May 16th 2018 at 10:26

Umusore watewe icyuma n'umukunzi we bari gutera akabariro yarahiye ko atazongera kwishora mu busambanyi

By Dusingizimana Remy

Umusore witwa Kieran Bewick w'imyaka 18 ukomoka muri Scotland watewe icyuma n'uwahoze ari umukunzi we mu mwaka ushize,yarahiye ko atazongera kwishora mu busambanyi nyuma yo kuvurwa agakira.

- Udushya
  • May 16th 2018 at 10:19

Amafoto yaciye ibintu: bimwe mu bikorwa abasore n' inkumi bakorera mu mazi no kuri Piscine ni agahomamunwa

By Muhire Jason

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo amafoto atandukanye agaragaza bimwe mu bikorwa bitandukanye abasore n'inkumi bakorera muri piscine no mu mazi ,amafoto ya Keza yambaye umwambaro wa bikini , amwe mu mafoto yavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga , umubyeyi wajugunye umwana w'amezi 6 gusa , abaturage buriye igiti mu gihe bari bategereje Perezida .

- Imyidagaduro
  • May 16th 2018 at 10:16

Hamisa yiyamye abantu bamushinja ko akundana n'abaherwe gusa

By Muhire Jason

Hamisa Mabetto abinyujije kuri Instagram yavuze ko yiyamye abantu bavuga ko akundana n' abagabo bakize ahubwo ko ibyo byose atari we ari igeno ry'Imana yahisemo abazaba ababyeyi b'abana be .

- Imyidagaduro
  • May 16th 2018 at 09:59

Abaturage buriye igiti cy'inganzamarumbo mu gihe bari bategereje Perezida [ AMAFOTO ]

By Muhire Jason

Abaturage bo muri Nigeria mu gace ka Jigawa buriye igiti mu gihe bari bategereje Perezida wabo Muhammadu Buhari.

- Imyidagaduro
  • May 16th 2018 at 09:49

Wa mukobwa we niba ushaka umusore muzarushinga rugakomera, uzitondere abasore bateye gutya

By Muhire Jason

Usanga iyo umukobwa akiri muto akundana n'abasore benshi batandukanye ari na ko agenda arebamo uwo bahuza kugirango azamubere umugabo nawe amubere mutima w'urugo. gusa ntuzemera gukundana n'umusore urangwa n'ubugugu , ubunebwe , utagira icyerekezo kuko uyu ntabwo mwazarambana.

- Urukundo
  • May 16th 2018 at 09:46

Ubwongereza bumaze gutangaza abakinnyi 23 buzitabaza mu gikombe cy'isi mu Burusiya

By Dusingizimana Remy

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza Gareth Southgate amaze guhamagara abakinnyi 23 azitabaza mu gikombe cy'isi bagaragayemo gutungurana cyane kuko abasore bakomeye nka Jack Wilshere,Joe Hart,Jonjo Shelvey na Adam Lallana batisanzemo mu gihe abasore nka Ruben Loftus Cheek,Trent Alexander Arnold.

- Imikino
  • May 16th 2018 at 09:13

Abanyeshuri 2 bafatiwe mu gihuru barimo gusambana [AMAFOTO]

By Muhire Jason

Aba banyeshuri bo muri imwe muri Kaminuza yo muri Uganda bafatiwe mu gihuru barimo gusambana.

- Imyidagaduro
  • May 16th 2018 at 08:51

Yanga SC yashyize hanze 11 bahangana na Rayon Sports

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Umutoza w'ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania; umunye-Congo; Mwinyi Zahera yamaze gutangaza abakinnyi 11 babanzamo ku mukino ugiye guhuza ikipe ye n'iya Rayon Sports ku munsi wa kabiri wo mu itsinda D rya CAF Confderation Cup.

Uyu mukino utangira mukanya saa 19:00 urebera kuri Uwanja wa Taifa, uyoborwe n'umunya-Angola; Helder Martins De Carvalho.

Kelvin Yondani na Obrey Chirwa batakinnye umukino ubanza batsinzwemo na USM Alger 4-0 bari mu bakinnyi 11 umutoza Zahera yagiriye icyizere cyo kubanzamo.

Rutahizamu w'umurundi; Amiss Tambwe wari umaze igihe kinini mu mvune, yabanje hanze ku ntebe y'abasimbura.

Abakinnyi 11 Yanga SC ibanzamo ikina na Rayon Sports

  • 1. Youthe Rostand
  • 2. Hassan Kessy
  • 3. Gadiel Michael
  • 4. Andrew Vincent
  • 5. Kelvin Yondani
  • 6. Thaban Kamusoko
  • 7. Yusuph Mhilu
  • 8. Pius Buswita
  • 9. Obrey Chirwa
  • 10. Juma Mahadhi
  • 11. Geofrey Mwashiuya

Abasimbura

  • 12. Ramadhani Kabwili
  • 13. Abdalah Shaibu Ninja
  • 14. Pato Ngonyani
  • 15. Raphael Daudi
  • 16. Emmanuel Martin
  • 17. Yohana Mkomola
  • 18. Amiss Tambwe
  • May 16th 2018 at 09:04

Amavubi U-20 yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza i Lusaka- Hari icyizere ko bishoboka 99% (AMAFOTO)

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi U-20; Mashami Vincent yatangaje ko ikipe ye ifite icyizere kingana na 99% ko bashobora gusezerera ikipe y'igihugu ya Zambia mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Niger mu 2019.

Zambia U-20 izakira u Rwanda mu mukino wo kwishyura uzabera i Lusaka kuwa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi. AmavubiU-20 yatsinzwe umukino ubanza wabereye i Kigali ku bitego 2-0.

Amavubi U-20 yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza i LusakaAmavubi U-20 yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza i Lusaka
Imyitozo yabereye kuri Stade AmahoroImyitozo yabereye kuri Stade Amahoro
Abatoza b'Amavubi U-20; Yves Rwasamanzi na Mashami Vincent bitegereza uko abasore bakoraAbatoza b'Amavubi U-20; Yves Rwasamanzi na Mashami Vincent bitegereza uko abasore bakora

Ubwo Amavubi U-20 yari ashoje imyitozo mbere y'uko yerekeza muri Zambia ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, umutoza Mashami Vincent yatangaje ko icyizere ari cyose ko bashobora kwishyura Zambia nubwo bigoye.

“Ni byiza ko dushoje imyitozo neza nta mukinnyi ufite ikibazo ngira ngo bose bameze neza hasigaye ko dufata abakinnyi 18 bagerageje kwitwara neza bazadufasha mu mukino wo kwishyura. Dufite icyizere cyose nka 99%.”

“Nta kintu dufite mu kabati, tugiye imbokoboko, birumvikana ko tugomba kujyana intwaro zacu zose tuzi ko zizadufasha kwitwara neza hariya. Ni mission ikomeye ariko tuzi ko tugiye muri operation kandi tuzayivamo neza.”

“Nta yandi mahitamo dufite uretse gusatira. Ni ukugerageza kubyaza umusaruro amahirwe yose tubonye, birumvikana ko tutasatira ngo twibagirwe kugarira. Ntabwo bivuze ko tuzakoresha ba rutahizamu 10 kuko nta nubwo twapfa kubabona. Tuzakina n'amayeri menshi, intego ari ugushaka uko twakuramo ibitego twatsinzwe.”

Mashami Vincent yavuze ko icyizere ari 99% ko basezerera ZambiaMashami Vincent yavuze ko icyizere ari 99% ko basezerera Zambia

U Rwanda ruzakina uyu mukino rudafitwe rutahizamu Sindambiwe Protais wabonye ikarita itukura mu mukino ubanza nyuma yo gukinira nabi Lameck Banda wa Zambia.

Ikipe izakomeza hagati y'u Rwanda na Zambia izahura n'izakomeza hagati y'u Burundi na Sudani mu ijonjora rya nyuma rigana muri Niger.

U Rwanda rwitabiriye imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 inshuro imwe, mu 2008 ubwo rwari rwaryakiriye, ariko ntirwarenga itsinda.

Amavubi arasabwa gutsindira Zambia iwayoAmavubi arasabwa gutsindira Zambia iwayo

Umunyezamu Ntwari Fiacre areba uburyo umupira wari umurenze ugarurwa n'izamuUmunyezamu Ntwari Fiacre areba uburyo umupira wari umurenze ugarurwa n'izamu

Myugariro w'iburyo Marc Govin mu myitozo yo kuri uyu wa GatatuMyugariro w'iburyo Marc Govin mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu

Zambia ni yo ifite igikombe giheruka ubwo yari yakiriye irushanwa mu 2017 mu gihe u Rwanda rwasezerewe na Misiri kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino yombi mu ijonjora rya nyuma.

Amafoto menshi yaranze imyitozo y'Amavubi U-20 mukande hano.

AMAFOTO: Ntare Julius/ RuhagoYacu

  • May 16th 2018 at 07:24

Abahigira guhirika Leta y’u Rwanda umugambi ubapfubana ntaho bari bagera

By Eng Emmy
Amwe mu mashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda agizwe n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yagiye yishyira hamwe agamije icyo yise ‘impinduka mu Rwanda’, no kuvanaho ubutegetsi buriho ariko bamwe mu bayagize ntibyabahiriye, abandi bacika intege batararenga umutaru. Ubu, umunyapolitiki Rusesabagina Paul afatanyije na Sankara Callixte bavuga ko bishoye mu kibuga gushobora ibimaze kugeragezwa […]

Yannick Mukunzi ntabwo ari muri 11 ba Rayon Sports bari butangire bahura na Yanga Africans –Urutonde

By Chance Hirwa

Ku isaha ya saa moya ku isaha yo mu Rwanda kuri stade Uwanja wa Taifa i Dar es Salam muri Tanzaniya i bwo hateganijwe umukino w'ishiraniro ugomba guhuza Yanga Africans na Rayon Sports ku mukino w'umunsi wa 2 w'amatsinda ya Total Confederation Cup aho aya makipe yombi anyotewe kubona imbumbe y'amanota 3 yayo mbere.

Umutoza Ivan Minnaert wa Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara amazina y'indwanyi ze 11 ari bushore mu kibuga muri uru rugamba rwo guhatanira kwandika andi mateka mashya yo gusohoka mu matsinda.

Kwizera Pierrot wari wabanje hanze mu mukino uheruka wa Gor Mahia, ubu ari muri 11 babanza naho Yannick Mukunzi ushobora kuba afite imvune yoroheje we araza kubanza ku ntebe y'abasimbura.

Abakinnyi 11 babanza ni : Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mutsizi Ange, Rutanga Eric, Nyandwi Saddam, Mugisha Francois Master, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Hussein Shaban Tchabalala na Ismailla Diarra.

Abasimbura ni: Ndayisenga Kassim, Irambona Eric, Yannick Mukunzi, Manishimwe Djabeli, Mugume Yassin, Bimenyimana Caleb na Christ Mbondi.

Tubibutse ko umukino wa mbere Rayon Sports mu rugo yanganyije na Gor Mahia(1-1) naho Yanga Africans yari yasuye USM Alger inyagirwa 4-0. Undi mukino uteganijwe muri iri tsinda D, Gor Mahia irakira USM Alger.

  • May 16th 2018 at 09:12

Messi, Luiz Suarez na bagenzi babo ba FC Barcelona basesekaye i Johannesburg gucakirana na Mamelodi Sundowns –Amafoto

By Nizeyimana Selemani

Ikipe ya Mamelodi Sundowns iheruka mu Rwanda mu ntangiriro za Werurwe ubwo yahuraga na Rayon Sports ikanayisezerera mu mikino ya CAF Champions League, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ifite umukino w'amateka ugomba kuyihuza na FC Barcelona iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ya Esipanye,La Liga.

Ni umukino wateguwe mu rwego rwo kwizihiza yubile y'imyaka 100 y'umukambwe nyakwigendera Nelson Mandela wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo ariko kandi akaba afatwa nk'imwe mu ntwari zikomeye zabayeho mu mateka y'isi.


Andres Iniesta uri mu misi ye ya nyumamuri FC Barcelona nawe yamanukanye na bagenzi be

FC Barcelona yasesekaye ku kibuga cy'indege cya O.R. Tambo International Airport muri iki gitondo aho yasanze abafana benshi bari baje kwakira ibi bihangange muri ruhago birangajwe imbere na kizigenza Lionel Messi.

Umutoza mukuru Ernesto Valverde

Biteganijwe ko ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'iminota 15 ari bwo umukino hagati ya Barcelona na Mamelodi utangira kuri FNB Stadium, aho Esipanye yegukaniye igikombe cy'isi mu mwaka wa 2010 itsinze Abaholande.

Abanya-Brazil, Philippe Coutinho na Paulinho bamanutse, Ter Stegen na Pique nabo bari tayari

Messi na Suarez barishimye, mukanya baraba bari mu kibuga bahatana na Mamelodi muri 'Mandela Centenary Cup'

Tubibutse ko ari ku nshuro ya kabiri FC Barcelona igiye guhura na Mamelodi Sundowns byaherukaga guhurira n'ubundi muri Afurika y'Epfo mu mukino wa gicuti mu mwaka wa 2007, ubwo FC Barcelona ya Ronaldinho na Samuel Et'oo Fils yaturukaga inyuma igatsinda 2-1.

Ivan Raktic yitegura kuringanira n'ameza nyuma y'urugendo rw'amasaha arenga abiri n'igice

Nelson Mandela uza kuba wibukwa, yatabarutse mu Ukuboza 2013 ku myaka 95 y'amavuko, ndetse icyo gihe FC Barcelona yambaye udutambaro tw'umukara ku maboko (armbands) ubwo bahuraga na Cartagena muri Copa del Rey mu rwego rwo guha icyubahiro uyu mukambwe wamaze imyaka 27 mu gihome kubera kurwanya irondaruhu abazungu bakoreraga abirabura muri Afurika y'epfo mu cyiswe Apartheid.

Amafoto: Miguel Ruiz -FCB

Imyizerere shingiro y'itorero rya gikristo

By Liliane Kaliza

Kuvuga ku byerekeye imyizerere shingiro biragoye kuko itorero rya Gikristo ubusanzwe rifite ibice byinshi dukunze kwita amadini kandi yose ukumva avuga ko afite iyabo ‘doctrine'

Imyizerere shingiro ikurikira niyo rufatiro rw'imyizerere mu matorero ya gikristo aho ari hose ku isi. Amadini cyangwa amatsinda yitirirwa aya Gikristo adahurira kuri myizerere shingiro, ntiyakabaye ariyo byukuri. Gusa hari amadini amwe n'amwe adahurira kuri iyi doctrine.

Imana data

Hariho Imana imwe (Yesaya 43:10; 44:6, 8; Yoh 17:3; 1 kor 8:5-6; abagala 4:8-9).
Imana imenya byose (Ibyak 15:18; 1 Yoh 3:20).
Imana ishobora byose kandi nta kiyinanira (Zab 115:3; Ibyah 19:6).
Imana ibera hose icyarimwe (Yerem 23:23, 24; Zab 139Uwiteka nyiringabo, umwami w'abami (Zek 9:14; 1Timo 6:15-16).

Imana irera (1Pet 1:15).
Imana irakiranuka (Zab 19:9, 116:5, 145:17; Yer 12:1).
Imana ni urukundo (1 Yoh 4:8).
Imana ni inyakuri (Abar 3:4; Yoh 14:6).
Imana ni umuremyi wa byose (Itang 1:1; Yes 44:24).
Imana ni Uwiteka (ibihe byose). Yahozeho kandi izahoraho iteka (Zab 90:2; Itang 21:33; Acts 17:24).
Imana ntihinduka. (Yak 1:17; Malak 3:6; Yes 46:9-10).
Ubutatu

Imana iri mu butatu (Mat 3:16-17, 28:19; Yoh 14:16-17; 1korint 13:14; Ibyak 2:32-33, Yoh 10:30,17:11, 21; 1Pet 1:2).
Yesu kristo (Umwana)
Yesu Kristo ni Imana (Yoh 1:1, 14, 10:30-33, 20:28; Abakoros 2:9; Abafir 2:5-8; Abah 1:8).
Yesu Kristo yabyawe n'umwali Mariya mu buryo bw'umwuka wera (Mat 1:18; Luk 1:26–35).
Yesu yabaye umuntu (Abafir 2:1-11).
Yesu Kristo yabaye Imana, aba n'umuntu ijana ku ijana (Abakor 2:9; 1 Timothy 2:5; Abah 4:15; 2Abakor 5:21).
Yesu ntiyigeze akora icyaha (1Pet 2:22; Abah 4:15).
Yesu ni we nzira rukumbi ijya kwa data (Yoh 14:6; Mat 11:27; Luk 10:22).

Imana mwuka wera
Imana ni umwuka (Yoh 4:24).
Umwuka wera ni Imana (Ibyak 5:3-4; 1Abakor 2:11-12; 2 Abakor 13:14).
Ijambo ry'Imana

Biblia ni ijambo ry'Imana ryahumetswe n'Imana (2Tim 3:16; 2Pet 1:21).
Umugambi w'Imana w'agakiza
Umuntu yaremwe n'Imana mu ishusho yayo (Itang 1:26-27).
Abantu bose baracumuye (Abar 3:23, 5:12).
Urupfu rwazanywe mu isi n'icyaha cya Adamu (Abarom 5:12-15).
Icyaha kidutandukanya n'Imana (Yes 59:2).
Yesu yapfiriye ibyaha by'abari mu isi (1 Yoh 2:2; 2 Abakor 5:14; 1 Pet 2:24).
Urupfu rwa Yesus ni igitambo gikuraho ibyaha. Yarapfuye ngo abe inshungu y'ibyaha byacu ngo tubane nawe. (1 Pet 2:24; Mat 20:28; Mark 10:45).
Yesu yarapfuye aranazuka abantu baramubona (Yoh 2:19-21).
Agakiza ni impano y'Imana (Abar 4:5, 6:23; Abef 2:8-9; 1 Yoh 1:8-10).
Uwizeye akizwa n'ubuntu; Agakiza ntikabonerwa mu mirimo myiza (Abef 2:8–9).
Abanga kwizera Yesu Kristo bose bazajya Gihenomu (Ibyah 20:11-15, 21:8).
Abizera Yesu Kristo bazabana nawe iteka ryose. (Yoh 11:25, 26; 2Abakor 5:6).

Ikuzimu hariho si ibinyoma

Ikuzimu(Gihenomu) ni ahantu hateguriwe guhana inkozi z'ibibi (Mat 25:41, 46; Ibyah 19:20).

Ikuzimu ni ah'iteka (Mat 25:46).
Imperuka (iminsi ya nyuma)
Hazabaho kwimurwa (kuzamurwa) kw'itorero (Mat 24:30-36, 40-41; Yoh 14:1-3; 1 Abakor 15:51-52; 1Abates 4:16-17; 2 Abates 2:1-12).

Yesu azagaruka ku isi (Ibyak 1:11).
Abapfuye bizeye bazazuka mu bapfuye ubwo Yesu azaba agarutse (1Abates 4:14-
Hazabaho umunsi w'urubanza (Abah 9:27; 2Pet 3:7).
Satani azajugunywa mu Nyanja yaka umuriro n'amazuku (Ibyah 20:10).
Imana izarema ijuru rishya n'ijuru rishya (2Pet 3:13; Ibyah 21:1).

By BYIRINGIRO Jean Dominique

Arsène Tuyi agiye gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye yise Umujyi w’Amashimwe

By admin

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tuyiringire Arsène (Tuyi) agiye gukora igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere yise ‘Umujyi w’Amashimwe’. Muri iki gitaramo kizaba ku munsi wa Pentecote, azafatanya na Patient Bizimana, Gaby Kamanzi n’abandi.

Arsene Tuyi agiye kumurika album ye ya Mbere yise Umujyi w’Amashimwe.

Arsène Tuyi usanzwe asengera mu itorero rya Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro, n’umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye mu kuramya no guhimbaza Imana. Mu mwaka wa 2016 Tuyi yegukanye igihembo cya Groove Awards nk’umuhanzi mushya w’umwaka wakoze neza kurusha abandi.

Kuri ubu uyu musore akaba agiye gushyira hanze album ye ya Mbere ‘Umujyi w’amashimwe’ mu gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2018.

Iyi album ya Tuyi ikaba igizwe n’indirimbo icyenda arizo ‘Umujyi w’Amashimwe’, ‘Calvary’, ‘Wagize neza’, ‘Wampaye umudendezo’, ‘Uri mwiza’, ‘Ikinyejana cyatoranijwe’, ‘Amajwi y’Abacunguwe’, ‘Amagufwa yumye’ na ‘Christ lives in me’.

Ikaba itagaragaraho indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi bise ‘Waramutse Rwanda’ kuko yayishyize ku yindi album yitwa ‘Icyaremwe gishya’.

Muri iki gitaramo Tuyi azafatanya n’abandi bahanzi nka Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Irimbere Christian, Shekinah Worship Team na Shining Stars Family.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu, kikazabera ku rusengero rwa Evangelical Restoration Church i Masoro guhera saa kumi z’umugoroba (4PM).

Urupapuro rwamamaza iki gitaramo.

Umva hano indirimbo ‘Umujyi w’amashimwe’ Arsene Tuyi yitiriye album agiye kumurika

 

 

Ivan Heritier

Injangwe yarogoye inama ya Minisitiri #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 42.8 kb
Ipusi yabangamiye abantu mu cyumba cy'inama,bamwe ibitsiritaho abandi ibanyura mu maguru

Iyo nama yari yahuje inzego zifite aho zihuriye n'iyi minisiteri, igamije kureba uburyo zagaruza umutungo wa Leta nk'uko byemejwe mu mwiherero w'uyu mwaka.

Abari bitabiriye iyo nama basaga n'abatishimiye kubona iyo njangwe yakomezaga kubanyuramo ariko nta muntu uri hafi ngo ayibakize.

Nyuma y'iminota igera ku 10 haje kuza umukozi w'iyo hoteli iherereye mu Giporoso, mu Karere ka Kicukiro, ahita ayisohora.

Gusa uwo mukozi wayisohoye mu cyumba cy'inama yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko iyo njangwe atari iyabo ndetse ko nta n'izo basanzwe bacirira.

Yagize ati "Iyi pusi ni iy'abaturanyi hano hirya, ahubwo zihora ziza ari nyinshi hano zaratuzengereje!"

Yavuze ko baramutse bafite imbeba bagomba kurwanya, bakoresha ubundi buryo bwemewe batagombye gucirira ipusi.

Kigali Today yagerageje kuvugana n'umuyobozi w'iyo hoteli ku ngamba bafite zo gukumira inyamaswa zinjira muri iyo hoteli ariko ntiyagira icyo asubiza ahubwo ahita anaca mu rihumye umunyamakuru asa n'uvugira kuri telefone.

JPEG - 61.2 kb
Iyi njangwe yabanje gucengana n'umwe mu bakozi ba Hoteli Hill Top
JPEG - 87.6 kb
Yagendaga ikagaruka

JPEG - 67.1 kb
Iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye

Abatutsi ngo bagombaga kurimburwa mu kwezi kumwe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 160.6 kb
Mugesera Antoine avuga ko Abatutsi bagombaga kwicwa bakarimburwa mu kwezi kumwe

Nubwo iyo jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abantu benshi mu gihe gito, amakuru yerekana ko iyo abayikoze badakomwa mu nkokora n'ingabo zari iza FPR Inkotanyi, yari bukorwe mu gihe gito kuruta icyo yakozwemo kandi ikarimbura Abatutsi bose bari mu Rwanda.

Byavuzwe na Senateri Mugesera Antoine, umushakashatsi akaba n'umwanditsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko afite amakuru yizewe y'uko tariki ya 5 Gicurasi 1994 yagombaga kugera, nta Mututsi usigaye mu Rwanda.

Iyo tariki ngo ni nayo Perezida Habyarimana Juvenal wari Perezida wa Repubulika wishwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 yagombaga gushyingurirwaho,ariko akaba yaragombaga gushyingurwa Abatutsi bose bari mu Rwanda baramaze kwicwa.

Ibyo Senateri yabitangaje mu nama yateguwe n'Umuryango w'abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), yari igamije kuganira ku gikowa ngarukamwaka cyo kwibuka ku nshuro ya 10 imiryango yazimye.

Imiryango yazimye ni imiryango yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi n'abana bose bagashira ntihagire n'uwo kubara inkuru usigara.

Mu bushakashatsi bwakozwe n'umuryango GAERG, bugaragaza ko imiryango yazimye imaze kubarurwa ingana na 9706. Uyu mwaka izibukirwa mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Gicurasi 2018.

JPEG - 204.6 kb
Prof Dusingizemungu ashimira GAERG kuri icyo gikorwa cyo Kwibuka imiryango yazimye yatangije

Umuyobozi wa Ibuka Prof Dusingizemungu Jean Pierre, wari muri iyo nama, yashimiye umuryango wa GAERG watekereje icyo gikorwa cyo kwibuka iyo miryango yazimye, igasubizwa agaciro yambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati” Ndashimira GAERG kuba yaragize neza igashyiraho urubuga abantu bicara hamwe bakarira, bagasohora agahinda kabo. Dukwiye kwibuka imiryango yazimye kandi tukayibuka tuyihamagara mu mazina yabo.”

Avuga ko buri wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atagomba gucika intege mu nshingano zo guha ubutabera abishwe muri Jenoside bazira uko baremwe.

Ati” Ababyeyi bacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,dukwiye kubibuka dukomeye, dufite imbaraga kandi tutajegera,kuko nta muntu uzi ububi bw'akarengane kuturusha ni natwe dukwiye kurwanya ako karengane.“


Young Grace washyize hanze amafoto yambaye imyenda ya Rayon Sports yatangaje impamvu yabimuteye [AMAFOTO]

By Dusingizimana Remy

Umuhanzi w'injyana ya Hip Hop Young Grace yatunguye benshi mu bamukurikira kuri Instagram ubwo kuri uyu wa Gatatu yashyiraga hanze amafoto yambaye imyenda ya Rayon Sports,atangaza ko yabikoze mu rwego rwo kwifuriza amahirwe iyi kipe imuba ku mutima.

- Imikino
  • May 16th 2018 at 07:51

Ntibisanzwe : Umusore yakoze ku bibero by' inkumi yambaye impenure acibwa amande

By Muhire Jason

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y' umusore wakoze ku bibero by' umukobwa muri bisi ahita acibwa amande y' ibihumbi 20,000 by'amashiringi.

- Imyidagaduro
  • May 16th 2018 at 07:34

Messi yahishuye amarangamutima ye ku makuru yo kwerekeza muri Real Madrid kwa Neymar

By Dusingizimana Remy

Kabuhariwe Lionel Messi yatangaje ko Neymar aramutse yerekeje mu ikipe ya Real Madrid byaba ari akaga gakomeye kuri FC Barcelona,kuko bitaborohera guhangana nayo kubera ubuhanga bw'uyu musore.

- Imikino
  • May 16th 2018 at 07:10

Dr Nkurunzira wari Umuyobozi Mukuru w' Imiturire mu mugi wa Kigali asezeye ku mirimo

By Nsanzimana Ernest

Amakuru agera ku Kinyaramakuru UMURYANGO aravuga ko Dr Nkurunziza Alphonse wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imiturire mu mugi wa Kigali amaze gusezera kuri iyi mirimo.

- Politiki / ,

Umugore yajugunye umwana we ufite amezi atandatu muri ruhurura [AMAFOTO]

By Muhire Jason

Mu gihugu cya Uganda mu gace ka Makindye umugore yajugunye uruhinja rw'amezi 6 muri ruhurura inyuramo amazi.

- Imyidagaduro
  • May 16th 2018 at 06:47

Rayon Sports imaze gutangaza abakinnyi 11 babanzamo

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Umutoza wa Rayon Sports Yvan Minaert yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 11 abanza mu kibuga ubwo Rayon iza kuba ikina na Young Africans kuri uyu mugororoba.

Mu bakinnyi 11 bari buze kubanzamo Yannick Mukunzi ntagaragaramo kuko afite akabazo k'imvune yoroheje n'ubwo agaragara mu basimbura,gusa Pierrot Kwizera wari umaze iminsi yaravunitse we yabanjemo.
Rayon yageze muri Tanzaniya mbere ho umunsi umwe ngo icakirane na Youn africansRayon yageze muri Tanzaniya mbere ho umunsi umwe ngo icakirane na Youn africans

Yvan Minaert yavuze ko aza gukinisha abakinnyi batatu bugarira,5 mu kibuga hagati ndetse na 2 basatira izamu.

Dore 11 baza kubanzamo:
1.Ndayishimiye Eric
2.Ange Mutsinzi Jimmy
3.Rutanga Eric
4.Mugabo Gabriel
5.Manzi Thierry
6.Mugisha Francois
7.Nyandwi Saddam
8.Kwizera Pierrott
9.Ismailla Diarra
10.Muhire Kevin
11.Shabani Hussein Tshabalala.
Abasimbura:

12.Ndayisenga Kassim
13.Irambona Eric
14.Yannick Mukunzi
15.Manishimwe Djabeli
16.Bimenyimana Caleb
17.Chist Mbondi
18.Mugume Yassin

Uyu mukino uhuza Rayon na Young Africans ni umukino wa kabiri wo mu matsinda muri Caf Confederation Cup,ukaba ugomba gutangira sa moya z'ijoro za hano Kigali.

  • May 16th 2018 at 06:55

Kudahemba abakinnyi bitumye Gatera Alphonse atera umugongo Sunrise

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Umutoza Gatera Alphonse watozaga Sunrise ibarizwa mu karere ka Nyagatare amaze kuyisezera ho bitewe n'ibibazo by'imishahara bataboneraga igihe.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu ngo ni uko uyu mutoza muri iki gitondo ahagana ku isaha ya sa yine yeguriye imbere y'abakinnyi ababwira ko atagikomeje kubatoza kuko ngo atatoza adahembwa ndetse ngo anatoze abakinnyi bafite ibibazo.

Gatera Alphonse yasezeye ngo kubera ikibazo cy'imishahara itabonekaGatera Alphonse yasezeye ngo kubera ikibazo cy'imishahara itaboneka

Uwatangarije aya makuru RuhagoYacu ariko utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati”nibyo Gatera amaze kudusezera Imbere y'abakinnyi kuko abikoze imbere y'abakinnyi aho yavuze ko adakomezanyije natwe”

“ubu nanjye ubu tuvugana nahise njya kuryama kuko byandenze reka mbanze nduhuke nshyire ubwenge ku gihe ubwo turaza kumenya igikurikiyeho”umwe mu batoza b'ikipe ya Sunrise aganira na Ruhagio Yacu.
Ikipe ya Sunrise yakunze kuvugwamo ikibazo cy'amikoro ubu iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyonaIkipe ya Sunrise yakunze kuvugwamo ikibazo cy'amikoro ubu iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Ikipe ya Sunrise ngo yari imaze amezi 3 idahemba abakinnyi hakiyongeraho ko ngo bari bamaze gutsinda imikino 7 badahabwa agahimbazamusyi kayo.
Gatera Alphonse Hgati asigiye ikipe abatoza bamwungirijeGatera Alphonse Hgati asigiye ikipe abatoza bamwungirije
Twagerageje kuvugana na Gatera Alphonse ngo tumubaze nawe impamvu nyamukuru yaba yamuteye kwegura ntiyitaba Telefoni igendanwa,tugerageje no kuvugana n'ubuyobozi bw'iyi kipe nabyo ntibyadushobokera kuko telefoni zigendanwa zabo zose yaba iy'umunyamabanga ndetse na perezida w'ikipe uri mu mahangazitari zirirho.

Gatera Alphonse asezeye ikipe ya Sunrise iri ku mwanya wa 8 n'amanota 27.

Ruhago Yacu irakomeza kubakurikiranira aya makuru....

  • May 16th 2018 at 04:25

Amafoto meza utabonye Sonia Rolland ahabwa igihembo kuri filime yakoreye abagore bo Mu Rwanda

By christian

Miss Sonia Rolland yahawe igihembo gikomeye mu bahanga muri sinema bakoze filime nziza ku bagore mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Cannes Film Festival.

Iserukiramuco Cannes Film Festival riri kuba ku nshuro ya 71, ryatangiye kuwa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018 rizasozwa ku itariki ya 19 Gicurasi 2018 mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa.

Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018, kuri Palm Beach habereye ibirori byo guhemba abakoze filime zihariye mu gusoza icyumweru cyahariwe abagore bakora filime.

Ikinyamakuru Le Progres cyatangaje ko iya Sonia Rolland yitwa ‘Femmes du Rwanda' yahawe igihembo cya Bronze mu cyiciro cya filime mbarankuru ziha icyerekezo kizima Isi y'ejo hazaza.

Mu bandi bahembwe mu gusoza icyumweru cya Cinéma Positif harimo Juliette Binoche ndetse Catherine Deneuve na bo bahawe ibihembo mu byiciro binyuranye.

Muri iki cyumweru cyahariwe abagore muri Cannes Film Festival, Sonia Rolland yerekaniyemo filime ze ebyiri iyitwa ‘Femmes du Rwanda' yerekanwe ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, hanyuma ikurikirwa n'indi ye yise ‘Une Vie Ordinaire'.

‘Femmes du Rwanda', yanashyizwe mu zihataniye ibihembo zizatoranywamo izahize izindi zigahembwa mu cyumweru cyahariwe filime nziza z'abagore, iya Sonia Rolland iri mu cyiciro cya filime nziza mbarankuru.

‘Femmes du Rwanda', imara iminota 52, iri mu bwoko bwa documentaire[filime mbarankuru], yerekanwe bwa mbere kuri Televiziyo Planète+ tariki ya 8 Werurwe 2018 ubwo Isi yose yizihizaga yizihiza umunsi w'umugore.

Diplomate ntakozwa iby'iminsi mikuru imwe n'imwe

By christian

Umuhanzi Diplomate umenyerewe mu Rwanda mu ndirimbo zikunda kugaruka kuri politike avuga ko hari iminsi yashyizweho n'abazungu iyo ikaba ari ikizira kuri we kuyizihiza icyakora akavuga ko iminsi mikuru yo mu idini ya islam no muri afrika yo ayizihiza.

Kur'icyi cyumweru ari kuri Radiyo isango star umuhanzi Diplomate abajijwe ku bijyanye n'umunsi wo kwibuka abari n'abategarugori,yavuze ko atajya yemera iminsi mikuru imwe n'imwe kuko ngo yashyizweho n'abazungu bigatuma kuba yafata umwanya we ngo yizihize iyi minsi mikuru bidashoboka kuko abifata nk'aho byaba ari uguta umwanya.

Yagize ati:”Mama wange cyangwa n'undi wese ntabwo uyu munsi ari bwo namwibuka ahubwo mpora mwibuka iminsi yose, ni gute wambwira ko umuntu agenerwa umunsi umwe mu minsi igize umwaka,ngewe nasanze atari ngombwa ko najya mfata umwanya wange ngo nte igihe ngo ndibuka iminsi imwe n'imwe kuko yashyizweho n'abazungu biteqwe n'impamvu zabo twe tutazi”.

Uyu muhanzi kandi yakomeje avuga ko nubwo hari iminsi mikuru imwe n'imwe atibuka cyangwa se atizihiza,gusa avuga ko hari indi minsi mikuru azirikana ndetse akayizihiza nk'iminsi mikuru nyafurika,iy'idini ndetse n'iminsi mikuru ya leta y'u Rwanda.

Yagize ati:”iminsi mikuru ngewe nizihiza ni iminsi mikuru y'idini yange ya islam nk'umunsi w'ilayidi,iminsi mikuru nyafrika, iminsi mikuru yo mu Rwanda”.

Abajijwe niba adashobora kwifatanya n'abantu mu kwibuka umuntu runaka nk'umunsi wo kwibuka nelson Mandela n'abandi bantu bibukwa,aha akaba yavuze ko iyi minsi yo ashobora kuyitabira ndetse akifatanya n'abandi kuyizihiza bitewe n'uko aba bantu bibukwa baba barakoze ibikorwa bikomeye byiza kandi byagize akamaro ku bantu.

Diplomate ni umuhanzi wagiye amenyekana ahagana mu myaka ya za 2008,ubwo yari mu kigero cy'umuziki hamwe na ba Meddy,the Ben gusa akaba yaraje gusa ugwa mu cyobo kugeza ubu atari yikuramo aho yagiye mu gihugu cy'ubugande gukora ibirebana n'ubucuruzi akaza kugaruka asanga iby'umuziki byaramaze kusa n'ibimusiga,gusa akaba avuga ko akomeje gushyira imbaraga mu muziki we kugira ngo yongere kwigarurira imitima ya benshi nk'uko byahoze ndetse akaba aheruka gukorana indirimbo nshya n'umuhanzi the Ben bise KARIBU SANA.
Nsabimana Emmanuel

Nyuma y'ifungurwa ry'uwishe Kanumba,Nyina yakamejeje

By christian

Umubyeyi wa Kanumba yagaragaje agahinda gakomeye nyuma yo kumenya amakuru y'ifungurwa rya Elizabeth Michael[Lulu] wahamwe n'icyaha cyo kwica umuhungu we.

JPEG - 136.2 kb
Lulu wishe uwario umukunzi we yararekuwe

Umukinnyi wa filime Michael Lulu yarekuwe ku wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 bitegetswe n'Urukiko Rukuru. Citizen yatangaje ko igihano Michael Lulu yari yarakatiwe cyavunjwemo imirimo nsimburagifungo[community service] azakora ari hanze.

Nyina wa Kanumba Steven[wari umukinnyi wa filime ukomeye] Flora Mutegoa yavuze ko atewe inkeke no kuba uyu mukobwa afunguwe. Yabwiye MCL digital ko akimenya iby'iyi nkuru yamerewe nabi kugeza ubwo yabuze ibitotsi mu ijoro rya mbere.

Yagize ati “Kuva namara kumva ayo makuru[ifungurwa rya Lulu], natangiye kubura ibitotsi, nongera kwibasirwa n'indwara y'umuvuduko w'amaraso. Byansabye kujya mu masengesho ku mpamvu z'ubuzima bwanjye butari bwifashe neza.”

Flora Mutegoa yashimangiye ko nta butabera umuryango we wahawe ndetse yemeza ko irekurwa rya Lulu risobanura akarengane nyako ‘abatagira amafaranga bakorerwa'. Yagize ati “Iminsi yose nizera ko umukene nta burenganzira agira.”

Uyu mukecuru yari aherutse gutangaza ko afite ubwoba ko ‘Lulu nafungurwa ashobora kuzamwica' cyangwa akamukorera ubugome mu buryo bwo kwihorera kubera igifungo yakatiwe. Yabwiye itangazamakuru ati “Mbere y'uko afungwa yambwiraga ko polisi n'urukiko ntacyo bimubwiye”.

Yongeyeho ati “Uwo mwana ashobora kuzagaruka abantu bakamujya mu matwi bakamubwira ngo angirire nabi […] Icyo namubwira ni uko uwamukatiye iki gihano aril eta kandi iracyahari, agomba kunyubaha.”

JPEG - 168 kb
Nyina wa Kanumba yarababaye bikomeye

Nyina wa Kanumba yemeza ko mbere y'ifungwa rya Lulu ngo yaramuhamagaye kuri telefone amwuka inabi ndetse aranamutuka. Ati “Nta jambo ryambabaje mu buzima nk'umunsi yampamagaye akanyita ‘ikigoryi' , yambwiye ko adatinya polisi ndetse ngo ntatinya kujya mu rukiko.”

Lulu yahamwe n'icyaha cyo kwica nyakwigendera Steven Kanumba wahoze ari umukunzi we ndetse urukiko rwamukatiye imyaka ibiri y'igifungo. Yarekuwe kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 nyuma y'amezi arindwi yari amaze afunzwe; igihano yakatiwe cyasimbujwe imirimo nsimbura gifungo.

Umukecuru rukukuri afite inyota yo gusoma

By christian

Umukecuru Mukansanga Ferediyana ufite imyaka 88 y'amavuko utuye mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y'u Rwanda avuga ko akunda gusoma ibitabo cyane ngo kabone nubwo ageze muza bukuru ngo umuco wo gusoma aracyawufite.

Mukansanga ngo afata umwanya we, akagana mu isomero (Library) akagira bimwe mu bitabo asoma byanditse mu Kinyarwanda kandi ngo bimufasha kwiyungura byinshi mu buzima bwe bwa minsi yose cyane ibyo aba yaribagiwe.

Uyu mukecuru atuye mu murenge wa Murama mu kagali ka Nyarugano mu karere ka Nyaruguru. Yibaza impamvu urubyiruko rw'ubu rudakunda gusoma ibitabo kandi ngo nyamara bafite ayo mahirwe ugereranije n'uko mu bihe byabo babagaho.

JPEG - 34.7 kb
Mukansanga yibaza impamvu urubyiruko rw'ubu rudakunda gusoma kandi rwaregerejwe ibitabo

Ashimangira ko kuva yavuka, akamenya ubwenge, agatangira ishuri yumvaga arikunze ndetse ahorana amatsiko yo kumenya ibyanditse mu bitabo bitandukanye, ari nacyo ngo cyamufashije gukomeza kubikunda kugeza ubu.

Mukansanga ntiyize amashuri menshi kuko yagarukiye mu wa 5 w'amashuri abanza yahitwaga I Kansi ubu ni muri Gisagara.

JPEG - 64.1 kb
Yifashisha ibitabo byo mu ishuri ryisumbuye rya Murama (G.S Murama) ari naho twamusanze.

Twamusanze muri iri somero maze, Mukansanga ati: ”Mwana wanjye urabona ndakuze ariko sinshobora kureka gusoma ibitabo kuko bituma menya byinshi. Nubwo mbikora nshishoza kubera imyaka, ariko biramfasha cyane”.

Yakomeje agira ati: “Ntangazwa rero n'abana b'ubu ubona badasoma ibitabo, nyamara baregerejwe ibitabo. Nkatwe mu gihe cyacu ntabyo twabonaga muri ubu buryo. Rero umwana udasoma ntabwenge yamenya kandi ninabyo bitera benshi ubujiji”.

Mukansanga avuga ko mu gusoma ibitabo byatumye amenya udukuru twamufashije mu buzima bwe, kandi ngo bimufasha mu buzima busanzwe kuva akiri muto kugeza muri iki gihe ageze muza bukuru.

JPEG - 69.6 kb
Abana b'iki gihe ntabwo bakunda gusoma ibitabo

Ni kenshi Minisiteri y'umuco na siporo mu Rwanda yakunze gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kwandika ibitabo ngo kuko ari isoko y'amajyambere.

Umuco wo gusoma ibitabo ndetse n'uwo kubyandika mu Rwanda uracumbagira, ibi ariko si umwihariko warwo gusa kuko n'abo mu bindi bihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari bavuga ko iki kibazo bagifite.
Src: Hose

  • May 16th 2018 at 01:19

Shampiyona igeze ahakomeye,amakipe arashakisha amanota ku gupfa no gukira

By christian

Shampiyona y'u Rwanda irakomeza guhera kuri uyu wa gatatu ikaba igeze ahakomeye mu gihe cy'amacenga n'urugamba rukomeye rwo gushaka amanota yo kwegukana igikombe no kurwana no kutagaragara munsi y'akarongo gatukura k'amakipe amanuka mu kiciro cya 2.

APR FC na AS Kigali zikomeje kwiruka ku gikombe cya shampiyona, zifite imikino yazo ejo kuwa kane, zose zirakinira hanze ya Kigali, mu gihe Rayon Sports nayo ihanganiye nazo igikombe yo ntikina kuko iri mu mikino mpuzamahanga.

Ejo kuwa kane nibwo aya makipe yose afite imikino, AS Kigali izakinira I Rubavu na Etincelles. Muri iki gihe Etincelles imeze neza muri uyu mwaka ikaba yarakunze kugora cyane amakipe akomeye kuko yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza wa shampiyona.

Etincelles ubu iri ku mwanya wa 5 n'amanota 31 ni imwe mu makipe ahagaze neza bigoye kwizera kuyikuraho amanota ku kibuga cyayo ari nayo mpamvu na AS Kigali iribugende yikandagira n'ubwo iri ku rugamba rwo guhanganira na APR FC igikombe.

Hagati aho APR FC yo ejo kuwa kane izaba iri kuri sitade ya Huye ikina na Mukura, Iyi Mukura niyo kipe bigaragara ko ikina umukino mwiza mu makipe yo mu Rwanda ndetse iherutse kubigaragaza ubwo iheruka kunganya na Rayon Sports yayirushije.

APR FC iri ku rugamba rwo gushaka igikombe ariko biragoye kwemeza ko iza kwikura kuri sitade ya Huye imbere ya Mukura baranganyirije kuri sitade Amahoro mu mukino ubanza.

N'ubwo amwe mu makipe akomeje urugamba rwo gushaka igikombe ayandi akaba ahanganye no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, abakurikiranira hafi umupira w'amaguru mu Rwanda bemeza ko ubu aho bigeze umupira ugiye gutangira gukinirwa hanze y'ikibuga.

Ubu amayeri n'amacenga bigiye gutangira mu gushakisha amanota, bisa n'ibimenyerewe ko muri shampiyona yo mu Rwanda mu mikino yo kwishyura ruswa itangira kwimikwa mu gushaka amanota, umupira ugakinirwa hanze y'ikibuga kurusha uko ukinirwa mu kibuga.

Ibi bisa n'ibyatangiye kuko ikipe ya Miloplast na Bugesera ziherutse gushinja Rayon Sports na Kiyovu Sports guha ruswa abakinnyi babo ndetse Bugesera FC yo igahagarika abaketsweho iki cyaha n'ubwo birinze kwerura ngo bavuge ko bazize ruswa.

Hagati aho inzego zishinzwe umupira w'amaguru mu Rwanda zirimo Minisiteri y'umuco na sport, komite olempike n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda bemeza ko bagiye gukaza ibihano kubazajya bagaragaraho ibi byaha.

Imikino iteganyijwe kuri uyu munsi wa 23 wa shampiyona

Kuwa gatatu tariki ya 16/5/2018

Sunrise FC vs Bugesera FC (Nyagatare)
Espoir FC vs Kirehe FC (Rusizi)
Marines FC vs SC Kiyovu (Postponed)
Police FC vs Gicumbi FC (Stade Kicukiro)

Kuwa kane tariki ya 17/5/2018

Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda)
Amagaju FC vs Miroplast FC (Nyagisenyi)
Mukura VS vs APR FC (Stade Huye)

Umukino Marines yari kwakira Kiyovu wasubitswe kuko Marines ifite abakinnyi mu ikipe y'igihugu y'abatarenge imyaka 20 naho umukino Musanze FC yari kwakira Rayon Sports nawo wasubitswe kuko Rayon Sports iri mu mikino mpuzamahanga.

Abakinnyi batemerewe gukina kuri uyu munsi kubera amakarita

1.Mubumbyi Barnabe (Bugesera FC)
2.Wilondja Jacques (Espoir FC)
3.Simpenzwe Hamidou (Espoir FC)
4.Niyonkuru Ramadhan (Musanze FC)
5.Majyambere Alype (Musanze FC)
6.Tuyisenge Hamim (Etincelles FC)
7.Nshimiyimana Aboubacar (Gicumbi FC)
8.Habamahoro Vincent (SC Kiyovu)
Nsabimana Emmanuel

Teta Sandra yerekeje muri Congo

By christian

Teta Sandra wamamaye cyane ubwo yabaga igisonga cya 2 cya Nyampinga wa kaminuza y'ubucuruzi yahoze yitwa SFB mu 2012, yongeye ategura ibirori bizwi nka All Red Party afatanyije na Isimbi Alliance nawe umunyerewe mu gutegura ibirori bizwi nka K Club Divas.

Muri ibi birero aba bakobwa bombi bari gutegura kandi ngo bazaba bari kumwe n'umunyamiziki witwa Dj Diallo, bikazabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu ijoro ryo kuya 25/05/ 2018, bikazabera i Goma ahitwa Lapa Bistro Lounge Bar.

Hari abavuga ko kuba uyu mukobwa yerekeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi kuhakorera ibirori byari bimenyerewe i Kigali, ndetse no kuba yahuje imbaraga na mugenzi Isimbi ngo bishoboka cyane ko basanze mu Rwanda ntamafaranga ahari.

JPEG - 79.2 kb
Ifoto yamamaza iki gitaramo ni uku imeze

Amakuru atugeraho yemeza ko aba bakobwa bagiye kwishakira abafana muri Kongo ngo cyane ko muri iki gihugu haba abaherwe bishyura ibitaramo bakoresheje amadorali ku bwinshi cyane cyane iyo byitabiriwe n'abakobwa b'banyarwandakazi.

Sandra Teta yaherukaga gukora ibirori nk'ibi mu kwezi kwa 3 muri uyu mwaka, bikaba byari byitabiriwe n'ibyamamare byo mu Rwanda byiganjemo abahanzi nka Safi Madiba, Queen Cha, Marina, Shaddy Boo na Kid Gaju.

Mu 2016, uyu mukobwa yigeze gugura ibirori nk'ibi bibereye kuri Ubumwe Grand Hotel ndetse cyari kitabiriwe n'itsinda rya Urban Boys rikigizwe na Safi Madiba, Humble, na Nizzo.

Icyo gihe ntabwo ibi birori byabaye ndetse biza no kuviramo Sandra Teta ibibazo bikomeye kuko ikompanyi yitwa STS Trade yaje kurega mu rukiko Sandra Teta, imushinja kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga 5 n'ibihumbi 100 by'amanyarwanda.

Ikirego cyaje kumuganisha muri gereza ngo kuko aya amafaranga yagomba kuyishyura ariko ntiyayabona nkuko abamwishyuzaga babyifuzaga.
Umurerwa Solange

Bidasubirwaho-Nyuma yo gusenyuka kwa Urban Boyz,Itsinda rya TNP naryo ryasenyutse

By christian

Itsinda TNP ryahoze rigizwe n'abasore 3 (Tracy, Nicholas na Paccy) nyuma hakaza gusigaramo babiri (Traccy na Paccy) kuri ubu byamenyekanye ku TNP yasenyutse burundu.

Amakuru dukura mu nshuti za hafi z'aba basore yemeza ko batakiri kumwe nk'itsinda ngo kuko buri wese asigaye yirwanaho ku giti cye.

Ibi bikaba bishimangirwa n'indirimbo nshya igiye gusohoka mu bihe biri imbere, Tracy wahoze muri TNP yakoranye na Knowles Butera.

Iyi ndirimbo izasohoka yitwa Mbaye Wowe ngo ikaba yaramaze gutanganwa amajwi hakaba hasigaye amashusho ari gutunganyirizwa kwa Meddy Saleh wo muri Press it.

JPEG - 65.9 kb
Passy yatangiye umuziki ku giti cye, yahise atangirana na Knowles bakorana indirimbo bise Mbaye wowe

Hari hashize imyaka igera kuri 2 iri tsinda nta ndirimbo risohora kuko nyuma y'uko ryitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star season ya 5 mu mwaka wa 2015 batakomeje kugaragara muri muzika nkuko bari baratangiranye.

Ibi byaje gukurikirwa n'ibihuha byavuga ko TNP yasenyutse bigatuma Passy asubira mu ishuri (yiga n'itangazamakuru muri kaminuza) ngo ndetse agahita atangira gukora ikiganiro kinyura kuri televiziyo y'igihugu cyitwa 90s Degrees.

JPEG - 70.8 kb
Passy akora ikiganiro kinyura kuri televiziyo y'igihugu cyitwa 90s Degrees

Itsinda TNP ryahoze rigizwe n'abasore batatu (Tracy, Nicholas na Paccy) nyuma hakaza gusigaramo babiri (Traccy na Paccy) bitewe n'uko mugenzi wabo Nicholas yaje kujya kwiga umupira w'amaguru hanze y'u Rwanda(uyu yaragarutse ibya muzika abivamo).

Mu mpera z'umwaka wa 2010 nibwo TNP bashyize hanze indirimbo ya mbere bise “Imisozi n'ibibaya” nyuma yabo basohora indi bise “Kamere”.

JPEG - 76.6 kb
TNP bahoze ari batatu(Ibumoso ugana iburyo, Nicholas, Paccy na Tracy)

Christian N.

Itorero Urukerereza na Buravan bategerejwe mu Bubiligi

By Karirima A. Ngarambe

Itorero ry'igihugu Urukerereza ryatumiwe mu gitaramo cy'inkera rizakorera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, rizataramira kuri Birmingham Palace ku itariki ya 13 Nyakanga 2018

- Imyidagaduro /

RwandAir yatangije ingendo zigana Cape Town zinyuze Harare

By Rabbi Malo Umucunguzi

Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwikorezi bw'indege, RwandAir, kuri uyu wa Gatatu cyatangiye ingendo zigana mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y'Epfo, indege ikazajya ibanza kunyura i Harare muri Zimbabwe, ifata cyangwa isiga abagenzi.

- Ubukungu / ,

Facebook imaze gufunga konti za baringa zirenga miliyari mu mezi atandatu

By Dusabimana Aimable

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook , ruyoboye izindi mu kwitabirwa cyane, rwatangaje ko rwahagaritse konti miliyari 1.3 mu bihembwe bibiri bishize rugaragaza n'izindi ngamba zidasanzwe rwashyizeho mu guhangana n'ibibazo birwugarije.

- Internet /
❌