WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayYour RSS feeds

Imodoka 19 na Moto ziguruka zemeje ko zizitabira Rally izabera i Huye #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Ni isiganwa riba buri mwaka rikabera mu karere ka Huye na Gisagara, aho rikorwa mu rwego rwo kwibuka Gakwaya Claude, witabye Imana azize impanuka mu mwaka wa 1986, akaba ari umwe mu bakinaga umukino wo gusiganwa ku mamodoka, uyu mwaka rikazaba tariki 23/06 kugera tariki 24/06/2018.

Iri isiganwa rimaze kumenyerwa cyane muri aka karere, aho ryitabirwa n'abantu baturutse mu bihugu bituranye n'u Rwanda ndetse birimo nka Uganda n'u Burundi, rikagira n'umwihariko wo kuba ari ryo siganwa ry'amamodoka rigira abafana benshi kubera udushya tuba turimo.

JPEG - 207.6 kb
Izi moto zisimbuka imisozi zizagaruka i Huye
JPEG - 259.6 kb
Ubushize izi moto zuriraga ibikuta ni zo zari i Huye

Kugeza ubu Eric gakwaya na Tuyishime Regis bafite amanota menshi muri rusange kugeza ubu baratangaza ko biteguye kwitwara neza no mu isiganwa ry'i Huye byanashoboka bakayitwara.

Yagize ati “Kugeza ubu nit we dufite amanota ya mbere, tugomba kugerageza kongera amanota tukareba ko twanayirangiza, bishobotse twanayitwara byose biracyashoboka, turizeza abafana ko twiteguye kandi tuzayitwara”

JPEG - 268.1 kb
Abafana mu karere ka Huye baba ari benshi

Ku ruhande rwa Dewalque Yannick ukinana na Giesen Jean Jean, aba banegukanye Rally des Milles Collines yabereye i Bugesera mu kwa 12/2017, yatangaje ko iyi Rally iba ari nziza cyane, bafite intego zo kuzayirangiza

“Rally ya Huye ni Rally iba iryoshye cyane, ku bwanjye niyo yambatije, ikaba ikorwa ku manywa na nijoro, nizere ko hazaba hari imvura nyinshi cyane, kuko mu byondo nibwo biryoha cyane, ikindi iya Huye igira n'imihanda myiza kandi minini, twizere ko natwe byibura tuzarangiza isiganwa”

JPEG - 146.6 kb
Ibi birori bizongera kugaragara muri iri siganwa

Ni isiganwa rizaba rifite ibirimotero 190, ariko wongeyemo n'aho imodoka zijya guhagurukira, izaba igizwe na Kilometero 293, hakabamo abapilotes 10 b'abanyarwanda, 5 ba Uganda ndetse na 3 bakomoka i Burundi

JPEG - 198.6 kb
Bamwe mu bategura iri rushanwa ndetse n'abaterankunga

Rutabingwa Fernand Umuyobozi w'isiganwa rya Huye 2018, aratangaza ko iri siganwa rizaba rinogeye ijisho kubera umubare w'amamodoka wiyongereye, ndetse n'amapikipiki azaba yaturutse muri Afurika y'Epfo.

JPEG - 265.3 kb
Rutabingwa Fernand, Umuyobozi w'isiganwa

“Iri siganwa rimaze gutera imbere, biranashinishije kukko harimo n'abakinnyi benshi bakiri bato, harimo imodoka zo mu bwoko bwa Subaru esheshatu aho u Rwanda ruzaba rufitemo eshatu, abakinnyi baritwaye mu myaka ibiri ishize barimo Abanya-Uganda ndetse n'ikipe yaturutse I Burundi irimo Roshanali Mohamed uzwi nka Momo izaba ihari, urumva ko hazaba harimo guhangana cyane”

Imodoka zimaze kwiyandikisha

1. ABG Team: Giesen Jean Jean na Dewalque Yannick
2. Team Dukes: Kayitankore Lionnel (Rwanda) na Rutabingwa Gaetan (Rwanda)
3. Team Dukes: Fergadiotis G Tassos (Rwanda) na Shyaka M. Kevin (Rwanda)
4. Didas: Didas Matsiko (Uganda) na Serwaga Jackson (Uganda)
5. 444: Katete Abdou (Uganda) na Mohamed Rahma (Uganda)
6. Anwar Sadat Racing: Negomba Sadat (Uganda) na Zubeda Abdallah (Uganda)
7. Loveco Tour Team: Remezo Christian (Burundi) na Gahurazira Jean Marie (Burundi)
8. Genese Team: Semana Genese (Rwanda) na Hakizimana Jacques (Rwanda)
9. Janvier: Mutuga Janvier (Rwanda) na Bukuru Hassan (Rwanda)
10. Gakwaya Team: Eric Gakwaya (Rwanda) na Regis Tuyishime (Rwanda)
11. Daddy Team: Adolphe Daddy Nshimiyimana (Rwanda) na Baptiste Semuhungu (Rwanda)
12. Sklon: Nagasha Graham (Uganda) n'undi utaramenyekana
13. 444: Balondemu Gilberto (Uganda) na Waiswa Ibrahim (Uganda)
14. DIN: Imitiaz Din (Burundi) na Regis Karingirwa (Rwanda)
15. Momo Team: Roshanali Mohamed (Burundi) n'undi utaramenyekana
16. Mayaka Team: Mayaka Din (Burundi) n'undi utaramenyekana
17. Mayaka Team: Julien Mayaka (Rwanda) n'undi utaramenyekana
18. Gakwaya Rally Team: Gakwaya Claude (Rwanda) na Mugabo Claude (Rwanda)
19. Oliver Mbabazi na Nshimiyimana Emmanuel (Subaru Imprezza)

JPEG - 173.6 kb
Bazaba basiganwa na nijoro
JPEG - 120.6 kb
Uduce twinshi twa Huye na Gisagara haba hari abafana benshi

Iri siganwa rinazwi nka Memorial Gakwaya, buteganyijwe ko rizatangira ku wa Gatandatu tariki 23/06, rigasozwa ku cyumweru tariki 24/06/2018, rikazabera mu karere ka Huye ndetse n'aka Gisagara


IPRC-Musanze: Umubare muke w'abakobwa uhangayikishije ubuyobozi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 5.5 Mb
Abayisenga Emile umuyobozi wa IPRC- Musanze

Kugeza ubu muri iri shuri ryigwamo n'abanyeshuri 1.100, abakobwa bahiga ntibarenze 19%. Ibi binyuranye na gahunda ya leta yo kuzamura umubare w'abakobwa bitabira ayo mashuri.

Abayisenga Emile umuyobozi wa IPRC- Musanze, avuga ko iki kibazo kiri mu mashuri yose y'imyuga, bitewe n'imyumvire ikigaragara mu bakobwa batarasobanukirwa n'akamaro kayo.

Abayisenga agira ati“Akenshi usanga ababakobwa bakunda kuvuga ko amasomo y'imyuga asaba ingufu, ko agenewe abahungu, ugasanga bivukije ayo mahirwe ajyanye n'iterambere igihugu cyifuza.”

Muri gahunda yo kuvanaho izo mbogamizi, iryo shuri ryatangije gahunda y'ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye.

Baganiriza abakobwa uburyo badakwiye gucikanwa n'amahirwe yo kwiga amashuri y'imyuga nk'uko Abayisenga akomeza abivuga.

Agira ati “Twatangiye twifashishije abakobwa bake dufite, tukajya muri za 12YBE (amashuri akurikira abanza) mu gukangurira abana b'abakobwa gukunda imyuga. Biroroha kubibumvisha iyo babibwirwa n'abakobwa biga mu mashuri makuru y'imyuga.”

JPEG - 5.8 Mb
Mukayiranga Loysie wiga muri IPRC Musanze

Wishavura Divine, wiga m'Urwunge rw'amashuri rwa Kigombe (GSK) mu mujyi wa Musanze, mu ishami ry'ubwubatsi, avuga ko bagenzi be batitabira imyuga bagikurikirwa n'imyumvire ya cyera.

Ati “Ni ya myumvire yakera abakobwa bagira yo kutigirira icyizere, ugasanga nta mukobwa watinyuka kurira igikwa cyangwa ipoto.

“Njye ku giti cyanjye ndabishoboye kandi ndiga ngatsinda neza, ni nayo mpamvu nabihisemo n'ubwo abakobwa b'ishuti zanjye bakomeje kunseka, bambwira ko niga iby'abahungu nkabima amatwi.”

Wishavura wiga mu mwaka wa gatandatu, avuga ko yatangiye kubona inyungu zo kwiga amashuri y'imyuga, kuko mu gihe cy'ibiruhuko akorera amafaranga amufasha korohereza ababyeyi ku mafaranga y'ishuri.

JPEG - 5.8 Mb
Ishuri rya IPRC Musanze

Mukayiranga Aloysie na we wiga muri IPRC-Musanze, kuri we ngo ntibikwiye ko umukobwa atinya kwiga imyuga kuko aho biga usanga babona amanita menshi kurusha abahungu.

Ati “Mu ishuri abakobwa usanga ari twe twiharira imyanya y'imbere mu manota. Nta gikomeye kirimo rwose, icya ngombwa ni ukubikunda ukabiha agaciro.”

Leta ikomeje gahunda yo guteza imbere amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro, aho mu gihugu hamaze gutangizwa amashuri makuru umunani akubiye mu cyiswe Rwanda Politechnic.

Muri ayo mashuri, Intara y'amajyaruguru ifite abiri ya Leta ariyo IPRC-Musanze na IPRC-Tumba.


Espagne yirukanye Lopetegui wayitozaga imuziza gusinya muri Real Madrid

By UWIRINGIYIMANA PeterUWIRINGIYIMANA Peter

Julen Lopetegui yirukanywe ku kazi ko gutoza ikipe y'igihugu ya Espagne habura amasaha make ngo igikombe cy'Isi cya 2018 gitangire.

Ibi bibaye nyuma y'amasaha make yemejwe nk'umutoza mushya w'ikipe ya Real Madrid mu gihe cy'imyaka itatu dore ko yatangajqwe na Real Madrid nk'umutoza ugomba gusimbura Zinedine Zidane wamaze gusezera nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 kamena, aho ubuyobozi bw'ikipe ya Real Madrid bwatangazaga ko uzasimbura Zidane.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 mu masaha y'igitondo nibwo hamenyekanye amakuru y'uko ikipe y'igihugu ya Espanye yahisemo gutandukana na Julen Lopetegui wayifashije mu myiteguro itandukanye y'igikombe cy'Isi cya 2018, amakuru yasohotse nyuma y'aho ubuyobozi bw'umupira w'amaguru muri Espagne bumenyeye ko yahawe akazi muri Real Madrid.
Lopetegui yirukanwe habura amasaha make ngo igikombe cy'Isi gitangireLopetegui yirukanwe habura amasaha make ngo igikombe cy'Isi gitangire
Lopetegui w'imyka 51 yagizwe umutoza wa Real Madrid yari asanzwe ari umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Espagne ndetse uyu akaba ari nawe wayifashije mu mikino y'amajonjora utibagiwe no mu myiteguro ya nyuma y'igikombe cy'Isi cya 2018 kibura amasaha make ngo gitangire.

Ikinyamakuru the guardian dukesha iyi nkuru cyanditse ko Julen Lopetegui yirukanwe ku kazi ko gutoza ikipe y'igihugu ya Espagne nyuma y'aho Luis Rubiales; uhagarariye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne asuriye imyitozo y'ikipe y'igihugu.
Lopetegui yari amaze igihe atoza Espagne ifite umukino wa mbere na Portugal kuri uyu wa GatanuLopetegui yari amaze igihe atoza Espagne ifite umukino wa mbere na Portugal kuri uyu wa Gatanu
Luis Rubiales yasuye imyitozo y'ikipe y'igihugu ya Espagne akimara kumva amakuru y'uko Lopetigui yahawe akazi ko gutoza Real Madrid mu gihe yari afite urugendo yerekeza mu nama ya Fifa ibera Moscow kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kamena.
uyu mugabo uyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne ngo yababajwe cyane no kuba uyu mutoza yaragiranye ibiganiro na Real atabivuze bikarinda bigera aho asinya aho kwita ku myiteguro y'ikipe y'igihugu iri kwitegura igikombe cy'isi.

Ikipe y'igihugu ya Espagne ifite umukino wa mbere izahuramo na Portugal ya Cristiano kuwa Gatanu tariki 15 Kamena, umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri Espagne ibarizwamo.
José Miguel González niwe ushobora gusimbura LopeteguiJosé Miguel González niwe ushobora gusimbura Lopetegui
Biteganyijweko José Miguel González utoza Malaga ariwe ushobora guhita afata akazi ko gutoza ikipe y'igihugu ya Espagne mbere yo gutangira imikino y'igikombe cy'Isi cya 2018.

  • June 13th 2018 at 06:30

Amateka, uduhigo n'ibidasanzwe byaranze imikino 85 imaze guhuza APR FC na Rayon Sports

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2018, hateganyijwe umukino w'amateka hagati y'abakeba bo mu rw'imisozi 1000, umukino uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports. Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera saa 15:30.

Ni umukino ushobora kwirukanisha umutoza wawutsinzwe mu gihe undi afatwa nk'intwari iyo abashije gutahukana intsinzi imbere ya mukeba.

Imwe mu mibare y'ingenzi wamenya hagati y'amakipe yombi

Mu myaka 25 imaze kuva ishingiwe ku Mulindi wa Byumba, APR FC ifite ibikombe 16 bya shampiyona, naho Rayon sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 50 ishize ifite ibikombe 8, icyo iheruka yagitwaye mu mwaka w'imikino ushize, nyuma y'imyaka itatu itagikozaho intoki, kigatwarwa n'abakeba.

Guhangana ku makipe yombi, si ubuhanga bwo mu kibuga gusa, kuko n'ak'abafana katiburira, yewe akenshi usanga baba bakaniye umukino kurusha abakinnyi, abafana Rayon sports bita APR FC igikona n' abafana APRFC bita Rayon sports Gasenyi.

Abafana baba babukereye ku mpande zombiAbafana baba babukereye ku mpande zombi

Abafana baba babukereye ku mpande zombiAbafana baba babukereye ku mpande zombi

Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro 5 mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y'aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n'andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo, n'imikino ya gishuti nubwo itabaye inshuro nyinshi usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 85.

Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 27 naho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 35, zinganya imikino 23.

Muri iyo mikino 85 habonetsemo ibitego 239, harimo 116 ku ruhande rwa Rayon Sports n'ibitego 123 ku ruhande rwa APR FC.

N'ubwo nta kipe yari yarabashije gutsinda indi kabiri kikurikiranya muri shampiyona, APR FC yashoboye gutsinda ikipe ya Rayon Sports gatatu kikurikiranya (mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali (3-0), shampiyona (1-0) n'igikombe cy'Intwari (1-0).

Bwa mbere APR FC yabashije gutsinda imikino ibiri ikurikiranye ihura na Rayon Sports, ni aho mu mukino wa shampiyona wahuje aya makipe yombi kuya 23/10/2005, APR FC yanyagiyemo Rayon Sports ibitego 3-0, iza no kuyisubira ku ya 01/02/2006 iyitsinda 4-1, mu mukino wari wateguwe na Ferwafa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30, iri shyirahamwe ryari rimaze ryemewe muri FIFA.

Indi nshuro, hari muri 2012 nyuma yuko Lionnel St Pleux afashije APRFC kuva inyuma igatsinda Rayon sports 3-2 tariki 29 /2012 muri shampiyona mu gihe iyi yaje no kuyitsinda mu mikino yombi ya 1/2 cy'igikombe cy'amahoro yazihuje uwo mwaka.

Rayon Sports yatsinze APR FC kabiri kukurikiranya mu mwaka ushize w'imikino ubwo bayitsindaga 4-0 muri shampiyona na 1-0 ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro cy'umwaka ushize.

Rayon Sports na yo yatumye APR FC imara imikino itatu itazi uko gutsinda clasico nyarwanda bimera, ni nyuma yo kunganya 1-1 muri shampiyona y'umwaka ushize w'imikino mu gice cyo kwishyura, ikabatsinda 1-0 ubwo yegukana irushanwa ry'Agaciro ndetse na 2-0 kuri Super Cup 2017 yabereye i Rubavu.

APR FC yatsinze umukino uheruka guhuza amakipe yombi mu mikino ibanza ya shampiyona ku gitego 1-0.

Ikipe ya Rayon Sports ifite agahigo ko ari yo yabashije gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe kuko yabashije kunyagira APR FC ibitego 5-2 ubugira kabiri (mu 1996 n'1997).

Abakinnyi n'abatoza bagiye bigaragaza muri uyu mukino

Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza amakipe yombi, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye.

Gatete Jimmy (imbere) ni we watsinze byinshi hagati y'aya makipe yombi yakiniyeGatete Jimmy (imbere) ni we watsinze byinshi hagati y'aya makipe yombi yakiniye

Sina Jerôme ari mu bakinnyi babashije gutsinda ibitego byinshi muri uyu mukino, aho amaze gutsinda ibigera kuri 6 mu gihe Masudi Djuma watozaga Rayon Sports mu mwaka ushize w'imikino, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu.

Kuva aya makipe atangiye guhura, Davis Kasirye umugande kuri ubu ukinira Zesco yo muri Zambia nyuma yo kuva muri DCMP y'i Congo, ni we wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo; Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil n'abandi bagiye batsindamo ibitego 2 ku mukino.

Umutoza washoboye gutoza imikino myinshi hagati y'aba bakeba ni Raoul Shungu watozaga Rayon Sports, wabashije gutoza imikino 16 yahuzaga aya makipe abasha gutsindamo 7, atsindwa 4, anganya 5.

Ndayishimiye Eric 'Bakame', Rwaubyaye Abdoul, Yannick Mukunzi, Nova Bayama, Eric Rutanga na Usengimana Faustin bakiniye APR FC mu gihe Imanishimwe Emmanuel, Ngabo Albert, Djihad Bizimana na Nshuti Savio Dominique bari muri APR FC baranakinnye muri Rayon Sports.

Uretse abakinnyi tuvuze haruguru bagikinira aya makipe yombi, ntawakwirengagiza amazina nka: Jimmy Gatete, Bokota Labama, Haruna Niyonzima, Janot Witakenge, Masoudi Djuma, nyakwigendera Hategekimana Bonaventure bita Gangi, Nizigiyimana Kalim Makenzi, Fuade Ndayisenga, Muganza Isaac n'abandi benshi batandukanya bagiye bakinira amakipe yombi.

Haruna Niyonzima kuri ubu ukina muri Tanzania, yanyuze mu makipe yombiHaruna Niyonzima kuri ubu ukina muri Tanzania, yanyuze mu makipe yombi

Ibihe by'ingenzi byaranze uyu mukino uhuza amakipe yombi

Ku itariki ya 03/11/1996 i Nyamirambo ku mukino wa nyuma w'igikombe cyari cyateguwe n' icyahoze ari Kaminuza Nkuru y' u Rwanda (UNR) (mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n' inkongi muri iyi Kamunuza), Rayon Sports yabashije gutsinda APR FC ibitego 5-2. Yongeye kuyisubira kuri 26/10/1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

Abayobozi, abafana n'abakinnyi ba APR FC ntibazibagirwa itariki ya 18 Kanama 2001, muri shampiyona, ubwo Rayon sports yabanyagiye ibitego 4-1, ikaza no gutwara igikombe cya shampiyona ibarusha inota rimwe uwo mwaka, aho yari ifite amanota 61.

Gusa nabo baje gutegereza undi munsi maze bababariza ikipe yo mu Rukari ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro ku bitego 2-1, hari kuya 4 Nyakanga 2002.

Ishyaka riba ari ryose ku bakinnyi..............Ishyaka riba ari ryose ku bakinnyi..............

Mu nshuro 2, amakipe yombi yahuriye muri CECAFA (2005 na 2014), bagiye banganya, gusa APR FC igasezerera Rayon Sports hitabajwe amapenaliti.

APR FC yabashije gutsinda Rayon Sports ibitego byinshi ku ya 1/2/2006 aho yayitsinze 4-1, mu mukino wari wateguwe na Ferwafa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30, iri shyirahamwe ryari rimaze ryemewe muri FIFA.

Ikipe zombi zongeye kunganya no ku mukino wa nyuma w'irushanwa ryateguraga shampiyona ryiswe Lotto cup ku wa 14 Ukwakira 2007, Mutarambirwa Djabir atsindira abambara umukara n'umweru, abambara ubururu bishyurirwa na Djamar Mwiseneza, APR itwara igikombe itsinze penaliti 10 -9 za Rayon sports.

Mu 2011-2012, mu gikombe cy'Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½ cy'irangiza. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cedric.

Ngabo Albert na Fuade Ndayisenga bombi banyuze mu makipe yombiNgabo Albert na Fuade Ndayisenga bombi banyuze mu makipe yombi

Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w'imikino itwara igikombe cy'isabukuru y'imyaka 25 ya FPR itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri, APR FC itsindirwa na Ruhinda Farouk, watsinze bibiri n'aho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques.Hategekimana Aphrodis “Kanombe” atsindira Rayon Sports impozamarira.

Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0,
bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis “Kanombe”, Hamisi Cadric na Kambale Salita “Papy Kamanzi” watsinzemo ibitego bibiri.

Mu nshuro 4 amakipe yombi yahuyemo mu 2014, APR FC yabashije gutsindamo ebyiri, Rayon Sports itsinda imwe, banganya indi (APR FC itsinda Rayon Sports kuri penaliti, hari muri ¼ cya Cecafa y'amakipe yabereye i Kigali muri Kanama 2014).

Kasirye Davis wakiniraga Rayon Sports mu 2016 ni we wenyine watsinze ibitego 3 mu mukino umwe aya makipe yahuyeKasirye Davis wakiniraga Rayon Sports mu 2016 ni we wenyine watsinze ibitego 3 mu mukino umwe aya makipe yahuye

Mu mikino itanu amakipe yombi yahuyemo mu 2017, APR FC yatsinzemo imikino ibiri (uwa shampiyona ku gitego 1-0 n'uw'irushanwa ry'Intwari ku gitego 1-0), Rayon Sports itsindamo ibiri; harimo 1-0 mu gikombe cy'Agaciro na 2-0 kuri Super Cup 2017 mu gihe amakipe yombi yanganyije 1-1 mu mukino wo kwishyura wa shampiyona.

Mu 2015, Hakizimana Louis yayoboye umukino APR F yanyagiyemo Rayon Sports 4-0 ndetse no mu 2016 ayobora umukino Rayon Sports yangayigemo APR FC 4-0.

Issa Bigirimana ni umwe mu bakinnyi bitwara neza muri uyu mukinoIssa Bigirimana ni umwe mu bakinnyi bitwara neza muri uyu mukino

Hari ibindi uzi ushaka gusangiza abakunzi ba ruhago? Twandikire kuri [email protected] cyangwa [email protected]

  • June 13th 2018 at 01:00

Espagne yirukanye umutoza wayo Lopetegui habura amasaha 24 ngo igikombe cy'isi gitangire

By Dusingizimana Remy

Umutoza Julen Lopetegui yirukanwe ku kazi ko gutoza ikipe ya Espagne habura amasaha make ngo igikombe cy'isi gitangire,azira kwica umwuka mwiza ikipe yarimo itegura iyi mikino,agasinyira Real Madrid ku munsi w'ejo,byababaje ubuyobozi bw'ikipe y'igihugu buhitamo kumusezerera .

- Imikino
  • June 13th 2018 at 05:42

Christopher ntiyemera inshuro yasambaniyeho nta gakingirizo yambaye...menya byinshi bimwerekeyeho n'ikipe afana mu Rwanda no ku isi

By Martin Munezero

Muneza Christopher uri mu bahanzi icumi bari guhatanira Primus Guma Guma Super Star yagiranye ikiganiro n'abakoresha urubuga rwa Facebook maze bamubaza inshuro yasambaniye adakoresheje agakingirizo yanga kugisubiza nubwo hari byinshi yasubije.

- Imyidagaduro
  • June 13th 2018 at 05:33

Meddy Saleh yahagaritse akazi ko gutunganya amashusho y'abahanzi

By Muhire Jason

Meddy Saledh abinyujije kuri Instagram yavuze ko yahagaritse gutunganya amashusho ndetse anatangaza ko ‘Press It' itazongera gukora ukundi ibijyanye n'amashusho y'indirimbo z'abahanzi.

- Imyidagaduro
  • June 13th 2018 at 05:16

Kim Kardashiam ku rutonde rw' ibyamamare bigendana uburwayi budakira

By Nsanzimana Ernest

Ibyamamare bikunda kwigaragaza neza imbere y' abana babyo mu rwego rwo kubashimisha bigira ngo bibiboneremo amaramuko, ariko akenshi ntabwo abantu bamenya ko muri uwo mubona uri imbere yabo hari uburwayi agendana bushobora kumubambura umunoto ku wundi nk' uko tugiye kubibagaragariza muri iyi nkuru.

- Imyidagaduro
  • June 13th 2018 at 05:14

Patient Bizimana yafotowe ari kwiga kurashisha Itopito n'Umuheto bitangaza benshi[AMAFOTO]

By Martin Munezero

Abafana b'umuhanzi Patient Bizimana, umaze kuba icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje kwishimira amafoto yasakaje ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagaragaye arimo kwitoza gukoresha ibikoresho bya gakondo birimo Itopito n'Umuheto.

- Imyidagaduro
  • June 13th 2018 at 05:11

Apôtre Dr Paul Gitwaza yabatirije abakirisitu muri Yorodani Yesu yabatirijwemo Namani akayikirizwamo ibibembe[AMAFOTO]

By Martin Munezero

Umushumba mukuru w'itorero rya Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza umaze iminsi ari mu ruzinduko rwa gihanuzi mu gihugu cya Isiraheli hamwe n'itsinda bajyanye, bageze kuri Yorodani Yesu yabatirijwemo abatiza abo bari kumwe avuga ko ari amahirwe adasanzwe kubatirizwa aho Yesu yabatirijwe.

- Iyobokamana
  • June 13th 2018 at 04:54

Abafundi bakoze agashya bajya kubaka bambaye impenure n'amakanzu y'abagore babo [AMAFOTO]

By Dusingizimana Remy

Abafundi bo mu Bwongereza bakoze agashya bajya kubaka bambaye impenure n'amakanzu y'abagore babo kubera ko abakoresha babo bababwiwe ko batagomba kubaka bambaye amakabutura mu gihe ubushyuhe bugeze kuri 26C.

- Udushya
  • June 13th 2018 at 04:38

Hatahuwe impamvu Diamond yaguriye Mabetto inzu yo kubamo

By Muhire Jason

Biravugwa ko imapamvu Diamond yaguriye Hamisa Mabetto inzu aruko yongeye kumutera inda akaba ashaka ko amukiza ibibazo yajyaga ahura nabyo mu mazu y'ubukode kandi ntakazi gafatika agira kamuha amafaranga buri kwezi.

- Imyidagaduro
  • June 13th 2018 at 04:37

Amafoto akurura abagabo Meghan Markle yafotowe mu mwaka wa 2013 yashoje intambara ikomeye mu nkiko[AMAFOTO]

By Dusingizimana Remy

Meghan Markle uherutse gushyingiranwa n'igikomangoma Harry mu bukwe bw'agatangaza bwabaye ku wa 19 Gicurasi 2018,yateje urunturuntu mu banyamategeko b'Abafaransa kubera amafoto akurura abagabo yafotowe agashyirwa mu kinyamakuru Men's Health cyo muri USA.

- Mu mahanga
  • June 13th 2018 at 04:05

Dore imitwe abakobwa b'iki gihe basigaye bakoresha ngo babone amafaranga mu buryo bworoshye

By Muhire Jason

Imitwe abakobwa b'ikigihe basigaye bakoresha kugira ngo babone amafaranga mu buryo bworoshye bayahawe n'abahungu cyangwa abagabo bimwe bizwi nko Gukura ibyinyo akenshi bigaragara cyane mu bakobwa bo mu mujyi wa Kigali aho usanga bamwe batanafite akazi cyangwa bakiri ku ntebe y'ishuri bafite ibikoresho bihenze nk'amaterefone cyangwa imyenda bahora bahinduranya kurusha abakorera amafaranga bizwi neza, ukibaza aho bakuye ubushobozi bwo kwigwizaho iyo mitungo ndetse n'ababyeyi babo ugasanga barayobewe aho abana babo bakura ubushobozi bwo kugura ibyo byose baba bafite bagahitamo kwinumira baka ruca bakarumira.

- Urukundo
  • June 13th 2018 at 03:57

Umukobwa yatunguwe no kubona amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa yari yarayoherereje umukunzi we gusa

By Muhire Jason

Mbayama wo muri Zambia yashenguwe bikomeye n'amafoto yasakajwe hanze n'umukunzi we utuye iburayi wamushyize hanze yambaye ubusa nyuma yuko amuhaye amafoto mu ibanga.

- Udushya
  • June 13th 2018 at 03:55

PGGSS 8: Icyari imbogamizi kuri Jay C cyarakemutse

By Muhire Jason

Jay c yavuze ko yahuraga n'imbogamizi y' ibyuma gusa ko kuva kuri Road Show ya Musanze byacyemutse.

- Imyidagaduro
  • June 13th 2018 at 03:51

Rutanga yaremye agatima abafana ba Rayon Sports batakaje icyizere

By Dusingizimana Remy

Myugariro Rutanga Eric yatangaje ko abafana ba Rayon Sports badakwiye kugira ubwoba kuko we na bagenzi be barahiriye gutsinda ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatanu mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona.

- Imikino
  • June 13th 2018 at 02:25

Nyaruguru: Abayobozi babeshye abadepite baratahurwa, bajya no kubabeshyera mu nteko

By Nsanzimana Ernest

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresherezwe y'umutungo wa leta (PAC) uyu mugoroba bihanije abayobozi b'Akarere ka Nyaruguru ngo baje ‘kubatekinika' nk'uko babigenje ubwo bari babasanze kuri ‘terrain'. Aha naho ariko ngo abaturage barabatamaje.

- Politiki
  • June 13th 2018 at 02:21

Umugore n'umugabo bahanutse ku rukuta rwa metero 30 ubwo bashakaga kwifata Selfie barapfa

By Dusingizimana Remy

Umugore n'umugabo we bari basohokeye ku mucanga wo muri Portugal,bashatse kwifata selfie bari kumwe bahagaze ku rukuta rurerure rwo kuri uyu mucanga barahanuka bikubita hasi bahita bapfa.

- Imikino
  • June 13th 2018 at 02:11

Umuraperi Iggy Azalea yashyize hanze amafoto yambaye ubusa mu rwego rwo gushaka umukunzi [AMAFOTO]

By Dusingizimana Remy

Umuhanzikazi Iggy Azalea ukorera umuziki we muri USA,yashyize hanze amafoto yambaye ubusa mu rwego rwo gushaka umukunzi dore ko amaze imyaka ibiri ntawe afite.

- Imikino
  • June 13th 2018 at 01:52

Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y'imari ya leta y'umwaka 2018/19

Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Kamena 2018, yemeje ko Umushinga w'Itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2018/2019 ingana n'amafaranga y'u Rwanda 2,443,535,804,386.

- Politiki /

Itorero Inyamibwa ryaserukiye Afurika mu iserukiramuco rikomeye ku Isi (Amafoto)

By Munyengabe Murungi Sabin

Abahanzi n'ababyinnyi bagize Itorero Inyamibwa ryo mu Rwanda berekeje mu Burayi kwitabira iserukiramuco mpuzamahanga rya Festivals du Sud rizamara hafi amezi atatu.

- Imyidagaduro /

Macedonia igiye gukora referendumu yo kwemeza izina rishya

By Mukaneza M.Ange

Nyuma yo kubyemeranyaho n'u Bugereki, abaturage ba Macedonia barateganya kujya mu matora ya referendumu igamije kwemeza guhindura izina ry'iki gihugu.

- Mu Mahanga /

Zari yakomoje ku rukundo ‘rushya' ruvugwa hagati ye na Diamond

By IGIHE

Umunyamideli Zari Hassan umaze amezi ane atandukanye na Diamond Platnumz, yashimangiye ko nta bwiyunge bwabaye hagati yabo mu gihe bimaze iminsi bisakajwe ko babyukije urukundo.

- Imyidagaduro /

Abashinzwe itumanaho mu nzego za Leta banenzwe kudindiza imikorere y'itangazamakuru

By Emma-Marie Umurerwa , Rabbi Malo Umucunguzi

Abakozi bashinzwe itumanaho muri za Minisiteri n'ibigo bizishamikiyeho batunzwe agatoki ko badindiza imikorere y'itangazamakuru ntibatangire amakuru ku gihe, bakabangamira uburenganzira bwo kubona amakuru agomba gutangarizwa Abanyarwanda.

- U Rwanda /

DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n'ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw'u Rwanda na Arsenal

By Mukaneza M.Ange

Nyuma y'aho kimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza gitangaje ko u Rwanda rwakoresheje inkunga ruhabwa n'iki gihugu mu guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu bufatanye na Arsenal, Ikigega cy'Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, DFID, cyabiteye utwatsi kivuga ko ari ibinyoma.

- U Rwanda /

Kirehe: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bagiye gucuruza umukobwa muri Malawi

By IGIHE

Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Kirehe, yatangaje ko ku Cyumweru yatabaye umukobwa w'imyaka 19 y'amavuko, ifata abagabo babiri bari bafite umugambi wo kumujyana hanze y'iguhugu, bikekwa ko bagiye kumucuruza.

- U Rwanda /

Imbamutima za Victor Wanyama ukinira Tottenham wifuza gusura u Rwanda (Video)

By Mugwiza Olivier

Umunya-Kenya, Victor Mugubi Wanyama, ukinira Tottenham Hotspur mu Bwongereza, yagiriye inama abakinnyi bo muri Afurika bifuza gutera imbere bagakina no mu makipe akomeye i Burayi anatangaza ko afite inzozi zo gusura u Rwanda mu minsi iri imbere.

- Football / ,

Tariki 13 Kamena

Tariki 13 Kamena mu mateka ni umunsi w'164 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 201 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu bintu by'ingenzi byaranze uyu munsi
1373: Hashyizwe umukono ku masezerano y'amahoro hagati y'igihugu cy'u Bwongereza na Portugal, niyo masezerano ya kera yagaragaje intege kandi agifite agaciro kurusha ayandi.
1525: Martin Luther yashyingiranwe na Katharina von Bora, nawe wahoze ari umubikira, aba yishe itegeko ryo kudashyingiranwa kw'abapadiri ba kiliziya Gatorika. (...)

- Mu Mateka /
  • June 12th 2018 at 15:13
  • June 12th 2018 at 15:13
  • June 12th 2018 at 15:13
  • June 12th 2018 at 15:13
  • June 12th 2018 at 15:12
  • June 12th 2018 at 15:12

Video: Ukuri ku bivugwa ko umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu yakumiriwe mu kabyiniro i Kigali

By IGIHE

Nodumo Ncomanzi, umukobwa ukomoka muri Zimbabwe, yazamuye ijwi biturutse ku kibazo cyavutse ubwo yangirwaga kwinjira mu kabyiniro ka Cocobean kari mu dufite abakiliya benshi mu Mujyi wa Kigali.

- Ubucuruzi /
❌