WebRwanda.com

🔒
✇ UMURYANGO.rw

Ko bwari bwije uwarashe indege ya Habyalimana yabwiwe n'iki ko ariwe koko ngo adahanura indi yibeshye?

By Ubwanditsi — April 19th 2019 at 19:26

Mu ijoro ryo kuwa 6/4/1994 indege yari itwaye Perezida Habyalimana ndetse na Perezida w'Uburundi Ntaryamira Cyprien yarasiwe muu kirere cya Kanombe ubwo yiteguraga kugwa ku kivuga cy'indege abarimo bose bahita bapfa.

- Umutekano / ,
✇ IGIHE.com

Imirambo y'abari mu bwato bwarohamye mu Kivu muri RDC yatangiye kuboneka i Rubavu

By Mukwaya Olivier — April 19th 2019 at 15:53

Imirambo 11 y'abaguye mu mpanuka y'ubwato buheruka kurohama mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yabonetse ku ruhande rw'u Rwanda mu Karere ka Rubavu ndetse igikorwa cyo gushakisha indi kirakomeje.

- U Rwanda /
✇ Kigali Today

Yemerewe itike yo kwerekeza i Maka ashimirwa kurengera Abatutsi muri Jenoside #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — April 19th 2019 at 18:19
JPEG - 158.4 kb
Hadji Nshuti Khalid (ibumoso) yemereye Bagabo Rachid (bahagararanye) itike yo kujya i Maka kubera ubutwari yagaragaje mu gihe cya Jenoside

Bagabo Rachid atuye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana mu Kagari ka Mabare mu Mudugudu wa Rusanze. Itike y'indege izamubashisha gukora umutambagiro mutagatifu yemerewe, ifite agaciro kabarirwa mu bihumbi bitatu na magana atanu mu madolari, ni ukuvuga asaga gato miliyoni eshatu n'ibihumbi bisaga 150 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda.

Hadji Nshuti Khalid wayamwemereye asanzwe afite ibikora bitandukanye, akaba na nyiri inzu z'ubucuruzi zitwa Camellia zicuruza ibijyanye n'amafunguro.

Kwishyurira Bagabo amafaranga azamubashisha kwitabira umutambagiro mutagatifu ni igikorwa cy'agaciro dore ko mu idini ya Islamu gifatwa nk'inkingi ya gatanu buri muyislamu ubishoboye wese asabwa gukora.

Bagabo agira ati “Ubundi igikorwa nakoze sinateganyaga ko hari uzakimpembera, sinari nzi ko n'Inkotanyi zizatsinda. Umugambi wanjye wari uwo kugira ngo nzahembwe n'Imana.”

JPEG - 161.9 kb
Mufti w'u Rwanda n'Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana na bo bashimye ubutwari bwa Bagabo

Ngo ntabwo yajyaga ateganya kwiyumvisha ko azajya i Maka kuko ari igikorwa gihenze kandi akaba nta bushobozi buhagije yari afite. Gusa ngo yajyaga abisaba Imana kugira ngo azabigereho.

Bagabo Rachid avuga ko nta kandi kazi akora usibye ubuhinzi n'ubworozi buciriritse.

Amateka n'ubuhamya byaranze igihe cya Jenoside i Mabare

Bagabo Rachid avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 32 y'amavuko, icyo gihe akaba yari Imamu wayobora umusigiti wa Mabare. Muri ako gace, ngo byatangiye gukomera indege ya Habyarimana ikimara guhanuka.

Icyakora Bagabo avuga ko yagendeye ku butumwa bwabakanguriraga kutivanga mu bwicanyi, we n'abayislamu yayoboraga bumvikana kutijandika muri ubwo bwicanyi agendeye ku nyigisho idini ryabigishaga.

Muri ako gace ndetse ngo bashyizeho bariyeri zo gukumira abazaga kwica abantu bari babahungiyeho aho ku musigiti, ndetse bagerageza no guhangana n'ibitero by'Interahamwe, bakazisubiza inyuma.

JPEG - 133.6 kb
Bagabo yatanze ubuhamya bw'uko we na bagenzi be b'Abayislamu barwanye ku batutsi bahigwaga

Ku munsi wa karindwi bagabweho igitero giturutse ahitwa i Nzige. Bagabo ati “Bari barahawe amakuru ko abislamu babujije abajenosideri gukora Jenoside i Mabare. Bahageze saa moya kugera saa mbili, bahagarara hakurya, duhagarara hakuno y'ikibaya kiri aho i Gatare. Batumishagamo amasasu ariko tukikomeza, nyuma batanga itangazo ko nta muhutu bashaka, ngo barashaka Abatutsi.”

Bagabo asobanura ko abicanyi bahamagariye Abahutu bari ku rundi ruhande bahanganye kubasanga, abaturage benshi bahita bava ku ruhande rw'abo bayisilamu bahungira ku bicanyi, hasigara abayislamu bake cyane batarenga 30 n'abandi bantu bake b'Abatutsi bahigwaga.

Bagabo ati “Narababwiye ngo ‘muhumure Imana iraturinda ntimugire ubwoba, turarwana na bo! Ubwo abicanyi babonye dusigaye turi bake, bahise bambuka batangira kudutera ariko twihagararaho dukoresheje intwaro za gakondo, n'ibiti bisongoye n'amabuye”

Bagabo avuga ko we n'abo bari bafatanyije bagabweho ibitero biturutse mu byerekezo bibiri, na bo bicamo amatsinda abiri, rimwe riyoborwa n'uwitwa Saidi Ndangira wari wungirije Imamu Bagabo Rachid, rihangana n'abaturutse ku Mubuga, Bagabo na we ayobora irindi tsinda rihangana n'abambutse ikibaya cya Gatare.

Abo bayislamu n'abandi bari bafatanyije ngo bishe abantu bane muri abo bari babagabyeho ibitero, icyakora ababateye babarusha ingufu barabasunika babasubiza inyuma babageza ku musigiti.

Aho ku musigiti ngo babarashemo amasasu menshi cyane hakomerekamo abantu batatu, barimo n'uwo Saidi Ndangira wari wakomeretse cyane.

Amasasu ngo yarabashiranye, bajya ku Mubuga, bafata imodoka basubira i Nzige kuzana andi masasu. Bagarutse nka saa munani bayazanye babamishamo amasasu menshi, babicamo abantu bane, abasigaye basubira inyuma bihisha mu musigiti.

Hagati aho mu gihe abicanyi bari bagiye kuzana amasasu, Bagabo ngo yabwiye abari aho ku musigiti ko nibikomera bahungira mu rufunzo rwari hafi aho. Icyakora abari bavuye mu bice bya kure bahunga nk'ahitwa i Kabirizi na Rubona bagize impungenge zo kuva aho hantu bakongera guhunga, bahitamo kuguma aho ku musigiti barwana n'abashakaga kubica.

Abari bahungiye aho ku musigiti ngo bageraga nko muri 500 kuko n'abandi bahigwaga bo mu bindi bice bakomeje kuhaza kuko bari bumvise ko hari abantu badashyigikiye ubwo bwicanyi.

JPEG - 157.4 kb
Interahamwe zishe abari bahungiye kuri uyu wahoze ari umusigiti w'i Mabare

Mu gihe abicanyi bagarukaga bazanye amasasu menshi, bagabo avuga ko babonye guhangana na bo biza kutoroha, bamwe bakizwa n'amaguru, abandi benshi basigara bifungiranye mu musigiti.

Bagabo ati “Twebwe twarirutse tujya kwihisha mu gifunzo. Abicanyi bakuyeho inzugi, bakuraho amadirishya, bateramo amagerenade, barangije binjiramo barebamo abagihumeka baracoca.”

Abandi bantu bari bafatanyije na Bagabo bataguye muri urwo rugamba bagezeho bacika intege barahunga, Bagabo asigarana n'abandi bake bari bahungiye mu rufunzo. Barazamutse basanga abo basize mu musigiti benshi babishe, abandi ari intere, bagerageza kubitaho uko bashoboye.

Icyakora interahamwe ngo zaragarutse zisanga hari abo Bagabo arimo kwitaho, zirabamwambura zirabica, we ziramwihorera ziramubwira ziti “N'icyo ni igihano!”

Ngo yakomeje kwita kuri bake bari bahungiye mu rufunzo, akajya abashyira ibiryo, ariko na bo Interahamwe ziza kubagabaho igitero, zirabica, abandi batandatu bari basigaye baramenengana bava mu rufunzo barahunga.

Ngo bari bumvise ko Inkotanyi zageze i Rwamagana, bashaka uko bazigeraho ariko ku bw'inzira zari zigoye zuzuyemo na za bariyeri bagahura n'ibitero by'abicanyi. Muri abo batandatu ngo harokotse batatu gusa, kuko batanyuraga mu nzira zimwe. Abo ngo ni na bo bagarutse nyuma Jenoside yararangiye, batekerereza abandi uko byagenze.

Bagabo Rachid ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside, abantu bakongera kugira icyizere cyo kubaho, kandi bakabana mu mahoro.

Hari impamvu zamuteye kudakora Jenoside

Bagabo avuga ko icyamuteye kurwana ku bahigwaga ari uburere n'inyigisho yahawe n'abarimu bamwigishije barimo uwitwa Ibrahim Ntakanyura w'i Rwamagana na Hamisi Salim w'i Kigali.

Indi mpamvu yabimuteye ngo ni ubuyobozi bwa Islamu bwari mu Rwanda bwabasabye kutijandika mu mvururu n'ubwicanyi byarangwaga mu Rwanda.

Ikindi bamwigishije cyamufashije ngo ni inyigisho igira iti “Kirazira kumena amaraso y'umuntu, kirazira kwangiza umutungo w'umuntu, kirazira kumwubahuka.”

Umuryango w'Abayisilamu bo mu Rwanda (RMC) n'abayoboke b'idini ya Isilmu, mu cyumweru cy'icyunamo bifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abayisilamu n'abandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yavuze ko umuryango w'abayisilamu mu Rwanda(RMC) wahisemo kwibukira i Mabare mu rwego rwo guha agaciro igikorwa cyakozwe n'abayisilamu b'i Mabare biyemeje kurwana ku batutsi bahahungiye, n'ubwo barushijwe imbaraga n'interahamwe zari nyinshi.

Mufti Sheikh Salim Hitimana yavuze ko igikorwa cy'ubutwari bw'abayisilamu b'i Mabare ari umusaruro w'ubutumwa bwo kuwa 12/03/1992 bwatangajwe na Mufti w'u Rwanda w'icyo gihe,Sheikh Mugwiza Hamad wavuze ko ntawe ukwiye kwicwa azira uko yavutse,asaba abayislamu kutishora mu bwicanyi.

JPEG - 181.1 kb
Bibutse kandi bunamira Abatutsi biciwe mu musigiti n'abajugunywe mu kiyaga cya Mugesera

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yihanganishije ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abafite ababo biciwe ku musigiti wa Mabare no muri ako gace uherereyemo.

Mbonyumuvunyi yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, umubare munini w'Abanyarwanda bari abakirisitu n'abemera. Icyakora mu madini n'amatorero ngo hagaragayemo icyuho cyaturutse ku bayobozi b'amadini n'amatorero bayoboye nabi no ku bayoboke batumviye impanuro.

Mbonyumuvunyi yagaye abayobozi b'amadini n'amatorero bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko ngo nta dini cyangwa itorero ridafite umuyobozi cyangwa umuyoboke wijanditse muri Jenoside.

Meya Mbonyumuvunyi yashimiye umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda (RMC), kuba mu gihe ubuyobozi bubi bwateguraga Jenoside, uyu muryango warasohoye itangazo ko utabishyigikiye. Yasabye abayobozi b'amadini n'amatorero kwigisha abayoboke ko amacakubiri n'ubwicanyi ntaho byageza igihugu.

By'umwihariko ku bayisilamu, Meya Mbonyumuvunyi yabibukije ibyo igitabo gitagatifu cya Korowani kivuga, ko "uwishe roho imwe azahanwa nk'uwishe roho miliyoni" bityo, abasaba kubaha ubuzima aho buva bukagera no kubana neza n'abandi.

Muri uwo muhango wo kwibukira i Mabare, Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda waboneyeho no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uremera imiryango ibiri yatoranyijwe ihagarariwe na Mukantagara Sarah na Twagiramungu Assumani, buri muryango uhabwa inka. Zombi zirahaka, imwe ikaba ifite amezi atanu, indi ikagira amezi atatu.

Iyi nyandiko ikurikira, yo kuwa 12/03/1992, irimo ubutumwa bwatangajwe n'uwari Mufti w'u Rwanda w'icyo gihe, Sheikh Mugwiza Hamad, ubutumwa bwahamagariraga abayislamu kutishora mu bwicanyi


✇ The Kigali Post

Liberia: Perezida George Weah yatewe n'inzoka mu biro bye ziramumenesha

By Nizeyimana Selemani — April 19th 2019 at 15:33

Perezida wa Liberia, George Weah ntashobora kwinjira mu biro bye mbere byibuze ya tariki 24 Mata 2019, igihe cyatanzwe ngo inyubako akoreramo ibe yamaze guterwamo imyuka yirukana inzoka ebyiri zayiteye hagati muri iki cyumweru.

Nkuko ubuyobozi bw'iki gihugu bwabitangaje kuri uyu wa Gatanu, kuri ubu Perezida George Weah usanzwe akorera mu igorofa (étage) ya nyuma y'inyubako ya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga rwagati mu murwa mukuru Monrovia, yabaye asabwe gukorera iwe mu rugo aho atuye.

Perezida George Weah wahoze abica bigacika muri ruhago mu makipe nka PSG na Milan AC

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru tariki 17 Mata ni bwo inzoka ebyiri z'umukara z'ubumara zagaragaye mu igorofa ya mbere zipfupfunyuka mu mwobo w'igikuta inyuma y'ibiro by'abashinzwe umutekano hafi ya asanseri (ascenseur), Perezida George Weah yifashisha ajya mu biro bye.

"Ibikorwa byose bya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga harimo n'ibiro bya pasiporo na viza bizaba bihagaze kubera igikorwa cyo gutera imyotsi (fumigation) cyatangiye ku ya 18 kugeza ku ya 23 Mata. Imirimo isanzwe izakomeza kuva ku ya 24 Mata.", itangazo rya minisiteri

"Iki gikorwa cyo gutera imyotsi ihumanya (fumigation) cyatewe n'inzoka zahagaragaye", nkuko umuvugizi wa Perezidanse ya Liberia, Smith Tobay yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa, AFP kuri uyu wa Gatanu. Ngo kubera imbaraga ubu burozi bw'iyi myuka (toxicité) bufite ni yo mpamvu kwinjira muri iyi nyubako byabujijwe muri iki gihe.

Monrovia, umurwa mukuru wa Liberia

Ibinyamakuru bimwe byanditse ko ibi bigaragaza uburyo nyinshi mu nyubako za leta muri Liberia zishaje kandi zangijwe n'intambara y'igihe kirekire.

George Weah, umunyafurika rukumbi wegukanye umupira wa zahabu (Ballon d'Or) mu 1995, yabaye perezida wa Liberia muri Mutarama 2018 asimbuye Ellen Johnson Sirleaf, umugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu muri Afurika.

Iki gihugu cyugarijwe n'ibibazo by'ubukungu nyuma y'intambara ya gisivile yabaye hagati 1989-2003 hamwe n'icyorezo cya Ebola cyahitanye benshi hagati ya 2014 na 2016, kuri ubu kikaba gifashwa ahanini n'inkunga z'amahanga.

✇ The Kigali Post

Game of Thrones: Jon Snow yenze gucika agasabo k'intanga

By Jolie Chadia — April 19th 2019 at 12:38

Mu gihe hafatwaga amashusho ya saison ya 8 ya filime "Game of Thrones", Kit Harrington ukina yitwa Jon Snow yakoze impanuka yari igiye gutuma atakaza agasabo k'intanga kamwe (testicule)

Hari mu ntangiriro rya saison ya 8, ubwo Jon Snow yicaye kuri dragon; nubwo muri filime bigaragara neza mu by'ukuri ntibyamworoheye ndetse byenze no kumwangiriza imyanya yibanga. Mu gihe hafatwaga amashusho, Snow ntiyicaye kuri dragon ahubwo yicaye ku ifarasi y'icyuma.

"Ntabwo biba byoroshye. Ntekereza igisobanura neza uko byangendekeye, ni igihe nagombaga gukora nkaho Jon agiye kugwa.Dragon yahengamiye uruhande rumwe hanyuma agasabo kanjye k'intanga gafatwa mu kintu. Sinashoboraga kuvuga ngo bahagarike kandi byakomezaga kwizunguza mu mpande zose."


Kit Harrington akina yitwa Jon Snow

Arakomeza ati "Mu mutwe wanjye naribwiraga nti ' Birabaye, ni uku bigiye kurangira, kuri iyi farasi y'icyuma, nicundacunda mu mpande zose nitendetse ku dusabo tw'intanga'."

Siwe gusa wagiriye ibibazo mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime kuko na Emilia Clarke ukina yitwa Daenerys yigeze guhanuka ku ifarasi.

✇ The Kigali Post

Inyungu 5 umubiri ukura mu gufatana ifunguro ubwitonzi

By Denise IRANZI — April 19th 2019 at 11:39

Kugabanya ibyago byo kurwara diyabete, kubungabunga umutima, kurwanya umubyibuho ukabije,… zimwe mu ngero z'ibyiza gufata amafunguro twitonze. Guhekenya uko bikwiye no kudatamira byinshi, bihindura byinshi cyane ku mafunguro dufata.

Ubwoko bw'ibyo kurya biri mu isahani yacu ni ingirakamaro ku buzima bwacu, ariko umuvuduko byinjiraho mu mubiri wacu nawo ugira ingaruka zikomeye ku buryo umubiri ubyakira ndetse n'uburyo ubibyaza umusaruro.

Dore impamvu 5, ugomba kwitonda mu gihe ufata amafunguro

1. Koroshya igogora

Benshi bakunze kwirengagiza ko guhekenya ariyo ntambwe ya mbere y'igogonrwa, bibwira ko ritangirira mu gifu, nyamara siko biri. Iyo umuntu adahekenye neza ibyo kurya, biryuma bigera mu gifu ari byinshi icyarimwe. Ibi bituma igogorwa rikorwa nabi cyane, ari naho uzasanga akenshi ibyo kurya bigaruka mu muhogo birimo na aside nyinshi. Uretse ibi bigaruka rero, burya igifu ntigikora neza umurimo wacyo kubyo cyohereza mu bindi bice by'urwungano ngogozi, bityo intungamubiri ntizigere mu mubiri uko bikwiye ndetse n'umubiri ukananirwa nyamara bitari ngombwa.

2. Guha umubiri intungamubiri nyinshi zishoboka

Iyo ibyo kurya bidahekenywe neza, bikomeza inzira y'igogorwa bikiri mu bice binini. Ibi bituma urura ruto rutabasha kubikuramo intungamubiri nyinshi ahubwo zikigira mu mwanda twituma.

3. Kurinda umutima

NK'uko ubushakashatsi bubigaragaza, abantu barya vuba cyane, biyongerera ibyago byo kurwara indwara z'umutima kuko umubiri utabasha gukoresha neza amavuta, bityo bigatuma ibinure biba byinshi mu maraso, inkomoko y'indwara nyinshi z'umutima.

4. Kurinda diyabete

Iyo umuntu ariye vuba bimwongerera ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2. Iyo umuntu ariye vuba nubwo yaba ariye ibingana n'iby'uwariye gake, arakomeza agashaka kura, ibituma arya byinshi bigatuma umubiri utabasha kwakira neza isukari iri mubyo umuntu arya, ibishobora gutera diyabete.

5. Kumererwa neza k'umubiri

Iyo umuntu ariye vuba, ibyo kurya byirunda mu gifu ari byinshi, ibituma umuntu yumva asa n'ufite umutwaro mu gifu. Kuri bamwe bitera uburibwe mu nda cyangwa n'isereri idakabije igera aho igafatwa nk'akamenyero. Nyamara ibyo byose ntushobora guhura nabyo iyo wariye witonze.

✇ The Kigali Post

Ubufaransa: Imodoka iparitse ku rukuta rw'igorofa yateye urujijo

By Jolie Chadia — April 19th 2019 at 09:51

Guhera ku itariki ya 12 Mata, 2019, abaturage bo mu mujyi wa Nantes mu Bufaransa bakomeje gutangazwa n'imodoka iparitse ku rukuta rw'igorofa.

Iyi modoka itukura yo mu bwoko bwa Fiat 500 itukura, yaparitswe aha n'inzu ikora sinema yo ku muhanda Royal de Luxe, ikaba yagize iki gitekerezo igikuye ku nkuru ikunze kubwirwa abana y'uwitwa Bwana Bourgogne; ivuga uburyo uyu mugabo yakundaga gutembera, hanyuma igihe kimwe ananiwe akaza gushyira ihema rye ku rukuta rw'inzu mu gihe ategereje gukomeza urugendo rwe.

Ni igihangano kiri mu ishusho y'imodoka

Muri iyi nkuru nshya ya Royal de Luxe, yo yagize iti "Ni inkuru y'umugenzi ushinga ihema rye ku rukuta rw'inzu. Ijoro rimugereyeho, ashakisha aho aparika imodoka ye, kugeza ku itariki ya 23 Mata. Nyuma yaho azakomeza urugendo rwe, mu ishyamba aho azaba yandika inkuru z'abana."

Royal de Luxe, guhera muri 2018, igenda ikora ibihangano bitandukanye mu mihanda ya Nantes cyane cyane ibicishije mu kirere.
✇ Kigali Today

Inanasi irwanya kanseri, igafasha n'amaso kubona neza - Sobanukirwa akandi kamaro kayo #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — April 19th 2019 at 15:27

Inanasi ni nziza ku buzima bw'amagufa y'umuntu
Inanasi ni isoko y'ubutare bwa ‘manganese', iyo ikaba igira akamaro gakomeye mu buzima bw'amagufa y'abantu.

Inanasi irwanya kanseri
Inanasi yifitemo icyitwa ‘bromélaïne',ifasha mu kwirinda kanseri, kuko irwanya uturemangingo twa kanseri ‘cellules cancéreuses', ikaba ahanini ifasha mu kwirinda kanseri y'umwoyo, kanseri y'ibere, na kanseri ifata mu gice cyo mu nda.

Inanasi irinda umubiri kubyimbirwa (Anti-inflammatoire)
Kubera n'ubundi iyo ‘bromélaïne' iba mu nanasi, ituma urwo rubuto rurinda umuntu kubyimbirwa. Inanasi ishobora kuvura ahabyimbiwe, ikavanaho uruhu rwangiritse. Ikindi kandi inanasi ituma amaraso atipfundika.

Kuba inanasi ikungahaye kuri ‘bromélaïne', bituma iyungurura amaraso akaba atakwipfundika, n'iyo umuntu yaba yaratangiye kugira amaraso yipfundika ikaba yabigabanya.

Inanasi ikumira indwara ziterwa na virusi, nk'ibicurane
Inanasi ikungahaye cyane kuri vitamine C yongerera umubiri ubudahangarwa, ikawurinda umunaniro ukabije, bityo ntube wabafatwa n'indwara zoroheje nk'ibicurane n'izindi.

Inanasi ifasha imigendekere myiza y'igogora
Inanasi icagagura za poroteyine (proteins) kandi ikoroshya imigendekere myiza y'igogora.

Inanasi isukura umubiri w'umuntu
Inanasi ikungahaye ku byitwa ‘fibres' bifasha umubiri gusohora umwanda, n'andi matembabuzi y'umurengera, umubiri ushobora kuba warabitse.
Hari kandi ibindi byiza byo kurya inanasi nk'uko urubuga www.everydayhealth.com rubivuga.

Inanasi ifasha amaso kubona neza
Bisanzwe bizwi ko kurya karoti bifasha amaso kuba umweru no kubona neza, ariko ubushakashatsi bwa vuba aha, bwerekanye ko kurya inanasi bifasha amaso kubona neza. Umuntu ukunda kurya inanasi aba yigabanyiriza ibibazo byo kutabona neza, biza uko umuntu agenda asatira izabukuru.

Inanasi ifasha abashaka kugabanya ibiro
Inanasi iri mu bintu bitagora gutegura, ikindi kandi yifitemo isukari ihagije, ku buryo abantu babyibushywa no kurya ibintu birimo isukari nyinshi bayibona mu nanasi kandi iyo mu nanasi ntibyibushya.Ituma umuntu arya bikeya kuko ikungahaye kuri “fibres”,zituma umuntu yumva adashonje cyane mu gihe yayiriye.


✇ Kigali Today

Huye: Bazirikanye ububabare bwa Yezu banabwigana (Amafoto) #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — April 19th 2019 at 14:47

Iyi nzira y'ububabare bwa Yezu bayiganye habanza gukinwa uko Yezu yasangiye n'abigishwa be bwa nyuma ari na bwo yaremye Ukarisitiya, hanyuma Yuda akamugambanira, nuko Pilato na we akamucira urubanza rwo gupfa.

Hakurikiyeho inzira y'umusaraba yaranzwe no kugenda urugendo rw'ibilometero birenga umunani, aho abarwitabiriye baturutse kuri Katedarali ya Butare, bakagera ahitwa mu Rwabuye banyuze mu muhanda w'amabuye wo ku Itaba, nuko bakanyura ku isoko ryo mu mujyi, bagakatira ruguru ya Hotel Credo maze bagasubira kuri Katedarali ya Butare.

Aha kuri Katedarali uwakinaga Yezu yambuwe imyenda, abambwa ku musaraba, arapfa, maze aranashyingurwa.

Ibi bikorwa byose byagiye biherekezwa n'amagambo yo kwibukiranya uko byagenze mu gihe cya Yezu, hamwe n'amasengesho anyuranye harimo no kuvuga ishapule.

Uru rugendo rwitabiriwe n'abakirisitu batari bakeya, bavuga ko rutuma bazirikana imibabaro ya Kristu, maze na bo bikabongerera imbaraga mu bukristu.

Alexis Kalinijabo, nyuma y'uru rugendo yagize ati “Mu rugendo twakoze biragaragara ko Yezu Kristu akubitwa, akababara, agashinyagurirwa, ariko bitwereka ko natwe mu rugendo rwacu rwa gikristu, niba turimo dukorera ijuru dukwiye kwigomwa.”

Yunzemo ati “Uru rugendo ruradufasha cyane kuko rutwongerera imbaraga mu bukristu.”

Desiré Hagabimana na we ati “Muri uru rugendo nongeye kuzirikana ko Yezu yamaze iminsi 40 n'amajoro 40 ari mu butayu asenga. Natwe iby'isi ntibiba bikwiye kudutwara, ahubwo tuba tugomba guhihibikanira inzira ya Kristu.”

Emilienne Musabyemariya ni umubyeyi ukuze, waturutse ahitwa i Vumbi, azindutse, akitabira inzira y'ububabare bwa Yezu.

Yagize ati “Muri uru rugendo nifatanyije na Yezu, ibimbabaza byose biroroha.”

Ngo kuba yaturutse i Vumbi, akigomwa guhinga, akanagenda urugendo rw'ibirometero birenga umunani rwose, kuri we ngo ni uburyo bwo guhongerera ibyaha.

Ati “Iyo nkurikiye ububabare bwa Yezu ndababara nkanarira, ariko nkumva ko ngomba kwihana. Bimfasha kwihana nkumva sinamubabaza, ibyaha umuntu akabivamo.”

Aya ni amafoto agaragaza uko aho muri iyo nzira y'ububabare i Huye byari byifashe:


✇ IGIHE.com

Huye: Abakirisitu Gatolika babambye uwakinnye ari Yezu mu nzira y'Umusaraba (Amafoto)

By Prudence Kwizera — April 19th 2019 at 15:24

Imbaga y'Abakirisitu Gatolika bo mu Karere ka Huye bakoze inzira y'umusaraba yo ku wa Gatanu Mutagatifu bazenguruka Umujyi wa Huye, bigana urugendo rwa Yezu Kristu ubwo yari amaze gutangwa na Pilato ngo bambwe.

- Iyobokamana /
✇ IGIHE.com

Nigeria: Amb. Kamanzi yeretse urubyiruko impamvu rukwiye kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

By Evariste Nsengimana — April 19th 2019 at 14:50

Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi, yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri n'urwango kugira ngo ahazaza h'u Rwanda n'Isi muri rusange hazabe ahazira ingengabitekerezo ya Jenoside.

- Amakuru /
✇ IGIHE.com

Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye

By IGIHE — April 19th 2019 at 14:11

Inzoka zagaragaye mu biro bya Perezida George Weah wa Liberia, zatumye ava mu biro bye kugira ngo habanze hatunganywe, ajya gukomereza imirimo mu rugo rwe.

- Muri Afurika /
✇ IGIHE.com

Tecno Market Easter

By Paterne N — April 19th 2019 at 13:52
- Kwamamaza /
✇ IGIHE.com

Perezida Kagame na madamu bakiriye itsinda ry'abagize Inteko Ishinga amategeko ya Amerika (Amafoto)

By Rabbi Malo Umucunguzi — April 19th 2019 at 13:45

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatanu yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda ry'abagize inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu byombi.

- U Rwanda / ,
✇ IGIHE.com

Umujyanama mushya wa Mwiseneza Josiane yamaganye ababibye amacakubiri bitwaje izina rye

By Muvunyi Arsène — April 19th 2019 at 12:38

Mwisenza Josiane watowe nk'umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda w'uyu mwaka, yerekanye umujyanama ugiye kumufasha gushyira mu bikorwa imishinga ye, anakomoza ku macakubiri yagarutsweho ubwo yahatanaga muri Miss Rwanda 2019.

- Imyidagaduro /
✇ bwiza

RDC: Moise Katumbi yakuriweho igifungo yari yarakatiwe

By Tuyizere JD — April 19th 2019 at 14:24

Urukiko rwo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rwagize umwere Moise Katumbi, rumuvaniraho n’igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe mu 2016. Ni mu itangazo ryashyizwe mu ruhame kuri uyu wa 19 Mata. Ubundi, ku wa 17 ni bwo uru rukiko rwafashe umwanzuro wo kubohora Katumbi wahoze ari umuyobozi w’intara ya Katanga...

The post RDC: Moise Katumbi yakuriweho igifungo yari yarakatiwe appeared first on bwiza.com.

✇ UMURYANGO.rw

Mbere y'uko Pasika itangira abaturage bo mu Bwongereza basinze ku bwinshi bigera naho bamwe burira ibiti abandi bakwira imishwaro[AMAFOTO]

By Martin Munezero — April 19th 2019 at 14:52

Mu gihe abatuye isi bose bategereje kwizihiza pasika,Abongereza bo ntibategereje ko umunsi nyirizina ugera,ahubwo bahise birara mu tubari,baranywa barasinda,abagore bataha babarandase kubera ubwinshi bw'inzoga banyoye.

- Imyidagaduro
✇ UMURYANGO.rw

Philippines: Abakiristo Gatolika benshi bemeye kubambwa kugira ngo bigane Yesu

By Dusingizimana Remy — April 19th 2019 at 14:17

Abakirisito Gatolika bakomoka mu gihugu cya Philippines,baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto bafashwe agakwirakwira babambwe ku misaraba ndetse batewe imisumari mu rwego rwo kwigana umwami Yesu.

- Mu mahanga
✇ UMURYANGO.rw

Nyuma ya Isimbi hadutse undi munyarwandakazi w'umuhanzi ukomeje gushyira hanze amafoto agaragaza ibice bye by'ibanga[AMAFOTO]

By Martin Munezero — April 19th 2019 at 13:33

Nyuma y'aho mu minsi yashize haje umukobwa witwa ISIMBI Noelline wari wamamaye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda agatangaza bumwe mu buzima busharira yanyuzemo,akaza kwadukana gahunda yo gukwirakwiza amafoto agaragaza bimwe mu bice bye by'ibanga abantu bagacika uru rondogoro,kuri ubu umunyarwandakazi witwa Angel Lace akaba n'umuhanzikazi akomeje gukoresha urubuga rwe rwa Instagram akwirakwiza amafoto agaragaza ibice bye by'ibanga.

- Imyidagaduro
✇ UMURYANGO.rw

Kenya: Impanga zisa cyane zongeye guhura nyuma y'imyaka 19 muganga akoze ikosa akazitandukanya [AMAFOTO]

By Dusingizimana Remy — April 19th 2019 at 13:23

Abakobwa babiri b'impanga, Melon Lutenyo na Sharon Mathias bavutse ari impanga muganga abatandukanya bamaze kuvuka abavanga n'undi mukobwa witwa Mevies Imbaya,bahuye nyuma y'imyaka 19 batandukanye.

- Udushya
✇ Murakaza neza !

Kigali: Camera zicunga umutekano zigiye kujya zandika ikinyabiziga gifatiwe mu makosa

By Nsanzimana Ernest — April 19th 2019 at 04:11

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabitangarije abanyamakuru ubwo hazozwaga amahugurwa y' abamotari.

Yagize ati “Ni kamera ziri hirya no hino ku mihanda; zikoze ku buryo zinakurikirana niba amategeko y'umuhanda yubahirizwa. Uwo ari we wese utunze ikinyabiziga agakora ibinyuranyije n'amategeko zizajya zohereza ubutumwa kuri telefone”.

Yongeyeho ati “Biracyatunganywa ariko ikigambiriwe ni ukugira ngo icyo ukora cyose ugikoze mu buryo bunyuranyije n'amategeko kikugireho ingaruka. Uburyo burahari n'ubushobozi na bwo burahari kugira ngo abanyarwanda bubahirize amategeko y'umuhanda ku bw'umutuzo w'abanyarwanda muri rusange.”

Amahugurwa y' abamotari 1.500 bo mu turere tugize umugi wa Kigali yari agamije kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda nk'umusanzu wabo wo kubaka igihugu.

SSP Ndushabandi yabuze ko ayo mahugurwa yari agamije kubibutsa kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko y'umuhanda uko ari.

Abamotari bahunguwe ko bagomba kwirinda umuvuduko ukabije, bakirinda gushukwa n' abagenzi baba bakerewe gahunda zabo.

SSP Ndushabandi avuga ko umushinga wo gukoresha camera zikajya zandika ikibaziga gikoreshejwe amakosa ukiri kunozwa, kuko ibikoresho bihari, igisigaye ari ukubihuza na gahunda (programs) za mudasobwa n'iz'ibinyabiziga, na telefone za bene ibyo binyabiziga.

Ntabwo gukoresha camera mu kwandika ibinyabiziga bikoreshwejwe amakosa bizasimbura abapolisi ku muhanda ahubwo ngo zizabunganira.

Abamotari barimo Musabyimana Frederic wo mu karere ka Nyarugenge bashimye uyu mushinga bavuga ko uzatuma abicaga amategeko y'umuhanda bibwira ko nta wubareba bazabicikaho.

Yagize ati “Turashimira ko ubwo buryo bwatekerejweho, kuko nifuza kandi nshyigikira cyane ko habaho uburyo bwo kubahiriza amategeko no gukurikirana utubahiriza amategeko”

Uyu mumotari avuga ko iyo umumotari atubahirije amategeko ahesha bagenzi be isura mbi.

Imibare y' ibitaro bya CHUK yo mu Ugushyingo 2018 igaragaza ko inkomere bakira 50% ziba zakomerekejwe n' impanuka zo mu muhanda kandi ko 70 by' impanuka zo mu muhanda ziba ari iza moto.

✇ Kigali Today

New Zealand yahaye u Rwanda ‘inyandiko z'ukuri' kw'ibyabaye muri Jenoside #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — April 19th 2019 at 13:39
JPEG - 37 kb
Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera yakiriye Itsinda ry'Abadepite batanu ba New Zealand bayobowe n'Umukuru wabo, Trevor Mallard

Iki gihugu cyari gifite umwanya udahoraho mu kanama k'Umutekano k'Umuryango w'Abibumbye hamwe n'ingabo za MINUAR mu Rwanda, kiri mu bya mbere byamaganye Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite muri New Zealand, Trevor Mallard, hamwe n'abo ayobora bane bakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa 19 Mata 2019.

Nyuma yo kuganira na Minisitiri Dr Sezibera, Depite Mallard yagize ati "Ibiganiro tugiranye ku bijyanye na Jenoside ndetse n'ihakana ryayo byatanze umusaruro".

Minisitiri Sezibera avuga ko Leta y'u Rwanda ikeneye by'umwihariko inyandiko zivuga kuri Jenoside zifitwe n'ibihugu bitandukanye.

Agira ati "Abavuga ko nta Jenoside yabaye baribeshya kuko izi nyandiko ziravuga ukuri kw'ibyabaye, zikazadufasha kubarwanya".

Umukuru w'Abadepite muri New Zealand yageze mu Rwanda tariki 17 Mata 2019 asanga abo ayobora bane, bo bahageze mbere babanza kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba badepite banasaba u Rwanda gukomeza imikoranire n'Ubunyamabanga bw'Umuryango w'ibihugu bikoresha icyongereza hamwe n'ibyakoronijwe n'u Bwongereza(Commonwealth), ku myiteguro y'Inama y'abakuru b'ibihugu biwugize izabera i Kigali mu mwaka utaha wa 2020.

Iyi nama yiswe CHOGM ihuza Abakuru b'ibihugu 53 bigize Commonwealth, ijya initabirwa n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II.

Mbere yo kwakira iyi nama, igihugu iberamo kiba gisabwa kugaragaza ko gifite ibikorwa remezo bihagije birimo amahoteli, ariko kikaba kigomba no kugaragaza iterambere ry'abaturage mu kubaka ubukungu bushingiye ku mibereho myiza y'abaturage.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda yatangaje ko iki gihugu cyiteguye bihagije kwakira Inama y'abayobora Commonwealth muri 2020.

Asaba abikorera kuba na bo biteguye haba mu bijyanye n'amahoteli, imodoka zitwara abantu, ibiribwa ndetse n'isuku muri rusange.

Abadepite ba New Zealand baganiriye na Minisitiri Dr Richard Sezibera nyuma yo kubonana na bagenzi babo bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, bakavuga ko bifuza ubufatanye bw'impande zombi.

Igihugu cya New Zealand ni ikirwa kiri kure cyane y'u Rwanda mu nyanja ya Pasifika ku mugabane wa Oceania, kikaba gituwe n'abaturage bakabakaba miliyoni eshanu.

Aba baturage batuye ku butaka bw'igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 268,021, kikaba gikubye inshuro 10 ubuso bw'u Rwanda.


✇ bwiza

Liberia: Inzoka zimuye Umukuru w’Igihugu mu biro.

By Tuyizere JD — April 19th 2019 at 12:07

Perezida wa Liberia, George Weah ubu ari gukorera akazi ke mu rugo nyuma yo gusanga inzoka ebyiri mu nyubako irimo ibiro yakoreragamo. Amakuru aravuga ko ku wa gatatu w’iki cyumweru ari bwo inzoka ebyiri z’umukara zaturutse mu mwobo uri aho bakirira abantu. Umunyamabanga wungirije ushinzwe itangazamakuru, Smith Toby yabwiye ibiro...

The post Liberia: Inzoka zimuye Umukuru w’Igihugu mu biro. appeared first on bwiza.com.

✇ UMURYANGO.rw

Kiliziya yahirimye barimo gusoma misa yo kuwa gatanu mutagatifu 13 bahasiga ubuzima

By Martin Munezero — April 19th 2019 at 13:03

Abantu batari munsi ya cumi na batatu bitabye Imana baguweho n'igihome cy'inyubako y'a Kiliziya yasenyutse barimo gusoma misa yo kuwa gatanu mutagatifu, ubanziriza umunsi wa Pasika Abakiristo benshi bizihiriza izuka rya Yezu.

- Mu mahanga
✇ UMURYANGO.rw

Miss Mwiseneza yerekanye umugabo ugiye kumubera umujyanama akamufasha muri Byinshi[AMAFOTO]

By Martin Munezero — April 19th 2019 at 12:57

Mwiseneza Josiane wamamaye cyane kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse bikanamuhesha ikamba ry'umukobwa wakunzwe cyane mu irushanwa, Miss Popularity, yerekanye umujyanama we ugiye kumufasha kunoza neza umushinga we wo kurwanya igwingira ry'abana.

- Imyidagaduro
✇ UMURYANGO.rw

Ikipe Cristiano Ronaldo ashobora kwerekezamo nyuma ya Juventus yamenyekanye

By Dusingizimana Remy — April 19th 2019 at 12:30

Umukinnyi Cristiano Ronaldo wa Juventus ari mu gahinda gakomeye ko gusezererwa na Ajax muri ¼ cy'irangiza cya UEFA Champions League ariyo mpamvu byatangiye kuvugwa ko ashobora kuyivamo mu mpera za shampiyona itaha akigarukira mu ikipe ya Real Madrid yakoreyemo amateka atangaje.

- Imikino
✇ Kigali Today

Miss Josiane Mwiseneza aranyomoza amakuru yamuvuzweho #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — April 19th 2019 at 11:55
JPEG - 63.3 kb
Miss Josiane n'umujyanama we ukurikirana ibikorwa bye

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mata 2019.

Ni ikiganiro cyari kigamije gusobanura bimwe mu byamuvuzweho by'ibihuha, ndetse no kugaragaza ‘Manager' (ukurikirana ibikorwa bye) mushya.

Muri iki kiganiro, Miss Mwiseneza yavuze ko hari amakuru yagiye anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, yise ko ‘adasobanutse', ndetse akaba yabangamira ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga we.

Yaba Miss Mwiseneza n'uyobora ibikorwa bye, birinze kwinjira cyane muri ayo makuru yamuvuzweho bita ko ‘adasobanutse'.

Amwe muri yo makuru harimo ayavuzwe ko hari abamushyigikiye mbere na nyuma y'uko yambikwa ikamba, bari bagamije guhembera amacakubiri mu banyarwanda.

Kuri iki, umuyobozi w'ibikorwa bya Miss Josiane Mwiseneza, Sande Justin yavuze ko ikamba Miss Mwiseneza yambitswe yaryambitswe ku bw'Abanyarwanda bose, ataryambitswe kubera itsinda rimwe ry'Abanyarwanda.

JPEG - 83.2 kb
Basobanuye ko amwe mu makuru yavuzwe kuri Josiane ari ibihuha ndetse ko adafite ishingiro

Ati “Mwiseneza yiyamamaza, yiyamamaje nk'abandi banyarwanda, nta gice yari ahagarariye. Ariko hari ibindi byaje bivugwa”.

Yungamo ati” Josiane ni Miss Popularity w'Abanyarwanda bose, ntabwo ari uw'itsinda runaka”.

Naho Miss Josiane we ati “Nk'ubu hari amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ngo ‘Miss Josiane ari i Burayi. Bamwe bakabyemeza, abandi ngo si byo. Urumva se bisobanutse? Ntabwo bisobanutse! Ni byinshi byose sinahita mbyibuka, ariko ndi hano ngo mvuge ukuri, ibyo bidasobanutse bijye mu murongo”.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibi byavuzwe byakomye mu nkokora imwe mu mishinga ya Miss Josiane, ariko avuga ko ubu hari gahunda yo kongera kuyisubukura.

Ku ikubitiro, Miss Josiane Mwiseneza yavuze ko hari gahunda yo kwifatanya n'Abanyarwanda ndetse n'isi yose mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho harimo gutegurwa gahunda yo gusura urwibutso no kuremera abarokotse.

JPEG - 61.4 kb
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro

Naho ku mushinga we wo kurwanya igwingira mu bana, umuyobozi w'ibikorwa bya Miss Josiane yavuze ko ubu hari gahunda yo gushakisha abafatanyabikorwa bazakorana.

Yavuze kandi ko hari abamaze kuboneka, cyane cyane abasanzwe bafite iyo gahunda mu nshingano.

Avuga ko mu mezi asigaye ngo Miss Josiane yamburwe ikamba afite, biteganyijwe ko nibura azaba yasuye buri karere kose ko mu Rwanda, akora ubukangurambaga ku kurwanya igwingira ry'abana.


✇ UMUSEKE

Kirehe: Babashishikarije guhinga ibigori babizeza isoko none ubu biri kumungwa

By Martin NIYONKURU — April 19th 2019 at 10:35
Abahinzi…
✇ IGIHE.com

Onomo Mobile

By Peter Mugabo — April 19th 2019 at 10:49
- Kwamamaza /
✇ IGIHE.com

ONOMO Easter

By Peter Mugabo — April 19th 2019 at 10:36
- Kwamamaza /
✇ IGIHE.com

Islamic State yigambye igitero cy'iterabwoba muri RDC

By HABIMANA James — April 19th 2019 at 09:31

Abantu batatu barimo abasirikare babiri ba leta baguye mu kurasana hafi y'Umujyi wa Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe w'iterabwoba wa ISIS ukaba watangaje ko ariwo uri inyuma y'iki gitero.

- Muri Afurika /
✇ IGIHE.com

Uwa Gatanu Mutagatifu: Imbaga y'abakiristu Gatolika bitabiriye Inzira y'Umusaraba (Amafoto)

By Akayezu Jean de Dieu — April 19th 2019 at 09:08

Abakirisitu by'umwihariko abasengera muri Kiliziya Gatolika, bemera ko ku musaraba ariho Yezu yatangiye icyiru cy'ibyaha agatsinda Shitani yari yarigaruriye abantu.

- Iyobokamana /
✇ IGIHE.com

Cristiano Ronaldo ashobora kuva muri Juventus

By Akayezu Jean de Dieu — April 19th 2019 at 09:01

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo, ashobora kuva muri iyi kipe iri mu zikomeye mu Butaliyani nyuma yo gusezererwa n'ikipe ya Ajax mu mikino ya ¼ cya UEFA Champions League.

- Football /
✇ IGIHE.com

Ibitazasibangana mu mateka y'imikino 89 imaze guhuza Rayon Sports na APR FC

By Eric Tony Ukurikiyimfura — April 19th 2019 at 07:59

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019, hateganyijwe umukino w'amateka hagati y'abakeba bo mu rw'imisozi 1000 uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC, ukabera kuri Stade Amahoro i Remera saa 15:30.

- Football /
✇ IGIHE - Version Française

Semaine de l'Armee : RDF lance un programme de sensibilisation des citoyens.

By Jovin Ndayishimiye — April 19th 2019 at 11:54

La ceremonie a ete organisee a l'occasion des travaux communautaires (Umuganda) reunissant les citoyens locaux avec des commandants des RDF, des dirigeants locaux et le Ministre de l'Administration Locale, le Professeur Anastase Shyaka.

Ce programme de sensibilisation des citoyens a débuté en 2009 sous le nom de la« Semaine de l'Armée ».
« Le Président de la République et Commandant Suprême de l'Armée nous a formés à servir les citoyens », a déclaré le Général Jacques Musemakweli, Chef d'Etat-Major de la Force de Réserve.

"La première sécurité, c'est quand les gens sont capables de travailler et de prospérer. Ainsi, ils ne peuvent avoir de pensées négatives", a-t-il expliqué.
Le Gen.Musemakweli a annoncé que des Officiers medecins spécialistes seront répartis dans trois Hôpitaux de la Province de l'Est, à savoir celui de Rwinkwavu et de Gahini dans le District de Kayonza, et l'Hôpital de Bugesera dans le District de Bugesera, afin de fournir des services de dentisterie, d'ophtalmologie et de petite chirurgie.

"Une autre responsabilité est celle de contribuer au dévéloppement du pays, ce pour quoi nous sommes ici aujourd'hui", a-t-il dit.

"La sécurité et le dévéloppement sont frère et soeur", a-t-il ajouté.
De son cote, le Ministre Shyaka a recommandé à la population de s'occuper du dévéloppement de la famille, base du dévéloppement du pays en général.
« Si vous aimez votre pays, cherchez a vivre en paix et dans le dévéloppement chez vous », a-t-il déclaré.

Pour les dirigeants locaux, le programme devrait être pour eux une opportunité d'apprendre de la valeur et de la détermination de la RDF.
"Nous espérons que, si nous continuons à travailler avec la RDF, les autorités de base s'en sortiront mieux", a-t-il déclaré.

Jean de la Paix Gasirimu, 33 ans, du village d'Agasharu, cellule Bicumbi à Mwulire, a déclaré : "Le rôle de l'armée est très visible pour tous."
“Les soldats des gouvernements précédents n'ont jamais participé au dévéloppement des citoyens”, a-t-il souligné.

Le Général Musemakweli a dit que la RDF a soutenu les agriculteurs dans l'aménagement de la vallée de Nyirabidibiri , en particulier dans la culture de légumes.
Le barrage, qui a coûté 2,096 milliards de Frw, a une profondeur de 14 mètres et qui contient 1 million de mètres cubes d'eau, s'étend sur 215 hectares.

Au moins 1 142 ménages bénéficieront directement de ce barrage. La RDF prévoit de fournir des services médicaux gratuits à au moins 137 900 patients. Ils construiront également 1 141 maisons pour les familles vulnérables.

Source : New Times.

igihe

✇ bwiza

Video: Imbabazi zirabohora, n’intambwe yo kwegera urufatiro rw’Imana

By Mecky Merchiore Kayiranga — April 19th 2019 at 11:05

The post Video: Imbabazi zirabohora, n’intambwe yo kwegera urufatiro rw’Imana appeared first on bwiza.com.

✇ Murakaza neza !

Inzoka zasohoye mu biro Perezida George Weah wa Liberia [Video]

By Nsanzimana Ernest — April 19th 2019 at 11:28

Umunyabanga ushinzwe itangazamakuru Smith Toby yabwiye BBC ko izi nzoka ebyiri z' umukara ku wa Gatatu w' iki cyumweru zabonetse mu nzu ya Minisiteri y' Ububanyi n' amahanga ahari ibiro bya Perezida.

Byatumye abakozi bose basabwa kuguma mu rugo kugeza ku wa Mbere tariki 22 Mata 2019.

Toby ati "Ni mu rwego kugira ngo twizere neza ko ibyo bikururanda byavuye muri iyo nzu”

Yongeyeho ati "Inzu ya Minisiteri y' Ububanyi n' amahanga niyo ibamo ibiro bya Perezida, byatumye dusaba abakozi bose kuguma mu rugo kugira ngo inzu yukwe imyotsi”.

Ibiro bya Perezida wa Liberia biba muri Minisiteri y' Ububanyi n' amahanga kuva muri 2006, ubwo inkongi y' umuriro yangizaga hafi y' ibiro bya Perezida.

Mu itangazamakuru hagaragaye videwo y' abakozi bagerageza kwica izo nzoka ariko birabananira.

Toby ati "Inzoka ntabwo zishwe. Hari umwobo ahantu zahise zisubiramo”

Toby avuga ko iyi nzu ya Minisiteri imaze imyaka 3, bityo ngo bitewe n' imiyoboro no biroshye kwiyasa no kuba yazamo inzoka birashoboka.

Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 22 Mata 2019, aribwo Perezida Weah azasubira mu biro, izo nzoka niziba zamaze kuboneka zikicwa.

Imiti yatangiye guterwa muri iyi nzu kuri uyu wa Gatanu igamije kuka imyotsi izo nzoka ngo ziturumbuke mu mwobo zihishemo.

Imibare y' Ishami ry' Umuryango w' abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ku mu mwaka ushize wa 2018 abantu ibihumbi 138 bishwe no kurumwa n' inzoka, uyu mubare warazamutse cyane kuko muri 2008 abicwaga no kurumwa n' inzoka ku mwaka bari ibihumbi 90.

Mu kwezi kwa 8 , 2017 Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari byabaye ngombwa ko yimurira ibiro mu rugo iwe kubera imbeba zari zibasiye ibiro bye.

✇ Murakaza neza !

TECNO yashyize ku isoko telefoni nshya Spark 3 ifite umwihariko ku ikoranabuhanga n'ifoto icyeye

By Vincent Nsengiyumva — April 19th 2019 at 09:41

Izi telefoni zombi zamuritswe ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa 18 Mata 2019, basobanurira Abanyarwanda imiterere n'ubushobozi zifite.

TECNO Spark 3 Pro ifite camera y'imbere ya megapixels umunani, iriho na flash; ububiko bw'imbere bwa gigabytes 32; RAM ya GB2 na camera y'inyuma ifite megapixels 13.

TECNO Spark 3 na zifite Spark 3 pro zifite camera ebyiri z'inyuma zirimo ifite megapixels 13 n'iy'ebyiri ziyifasha gufata amafoto atandukanye no mu bihe by'ijoro.

Izi telefoni zombi kandi (Spark3 na Spark3 Pro) zifite ikirahure kinini gifasha mu kureba amafoto n'amashusho mu buryo bufatika. Zifitemo uburyo bwo guhita zitunganya ifoto nyir'ukuyifotora atiriwe abikora.

Ni telefoni zikoranye ikoranabuhanga rihambaye nk'aho nyirayo ashobora kuyifunguza akoresheje isura ye (AI FACE UNLOCK).

Ikirahuri cy'iyi telefoni gifite pousse 6.2; ifite flash kuri camera y'imbere n'iy'inyuma.

Ndabarasa Shema Hugues ushinzwe amahugurwa muri TECNO yavuze ko iyi telefoni imuritswe bayikoze bagendeye ku byifuzo by'abakiriya bayo.

Yagize ati “Telefoni zacu zibanze cyane ku kongera ikirahuri cya telefoni, umubyimba wayo ungana na 5.75mm. Ni telefoni zifite ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bw'ubukorano (Artificial Intelligence), aho ibintu byinshi byikora cyane kuri camera yayo aho ufashe ifoto, telefoni yifitemo uburyo bwo kuyongerera ubwiza.''

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri TECNO, Edwin Vita, yavuze ko uko Techo Spark zagiye zishyirwa ku isoko ari nako zirutanywa mu bijyanye n'ububiko, uburyo zifatamo amafoto n'ibindi.

Yanavuze kandi ko Spark 3 na Spark 3 pro zikomeye kurusha izisanzwe ku isoko kuko zishobora kubika umuriro amasaha 12 yakoreshwejwe cyane, ashobora kugera kuri 35 itakoreshejwe.

Yagize ati “Izi telefoni twazizanye ku isoko ry'u Rwanda mu cyerekezo cya TECNO cyo gukomeza guhaza ibyifuzo by'abakiliya no kubafasha kujyana n'ibigezweho. Nyuma yo gukora ubushakashatsi twabonye ibyo Abanyarwanda bifuza, turabyongera. Buri mwaka dusohora telefoni bijyanye n'ubusabe bw'abatugana.''

Spark ya mbere bayishize ku isoko mu 2017, muri 2018 basohora Spark 2, ubu bakaba basohoye Spark 3 n'iyo byakoranywe Spark3.

JPEG - 127.2 kb

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri TECNO, Edwin Vita,yavuze ko Spark 3 na Spark 3 pro zikomeye kurusha izisanzwe ku isoko

JPEG - 146.1 kb

Umukozi wa TECHNO yasobanuraga ikoranabuhanga iyi telefoni ikoranye

JPEG - 180.6 kb

Ni umuhango witabiriwe n'abakozi ba TECHNO ndetse n'abafatanyabikorwa bayo

JPEG - 91.3 kb

Iyi telefoni ifite umwihariko ku mafoto yayo

JPEG - 216.8 kb

Amafoto : Inyarwanda

✇ Imirasire.com

Imirimo yo kuvugurura umuhanda wa Gatuna iri hafi kugera ku musozo

By Welcome Fred — April 19th 2019 at 10:46


Yavuze ko yizeye ko n'uruhande rwa Uganda ruzarangira vuba maze urujya n'uruza rukongera gukorwa nk'uko byemeranijwe n'impande zose mu nama yahuje ibihugu bikoresha umuhora wa ruguru mu bucuruzi.

Ku itariki ya 28 y'ukwa kabiri muri uyu mwaka ni bwo Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro mu Rwanda (RRA), cyabaye gihagaritse amakamyo yacaga ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n'ibihugu byombi, One Stop Border Post.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Ministre w'Ububanyi n'amahanga yagiye kureba aho iyi mirimo igeze

✇ Imirasire.com

U Rwanda rwungutse umuhanzikazi "ARDI"ufite ubuhanga buhanitse-Umva indirimbo ye

By Welcome Fred — April 19th 2019 at 10:35

Ibi rero byatumye umuhanzikazi ukiri muto witwa Ngabo Joyeuse ukoresha izina ry'ubuhanzi rya "ARIDI" abona hari igisubizo yakwishakamo mu gusubiza ibyibazwaga ku muziki w'abari n'abategarugori bo mu Rwanda maze ku ikubitiro ashyira hanze indirimbo yise "IBYIZA"

Umuhanzikazi ARDI ufite ubuhanga budasanzwe

Iyo wumvise ijwi n'ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ya ARDI wumva ari umunyempano uzunganira bagenzi be b'abakobwa bakomeje inzira y'umuziki kandi akaba yiteguye kuzagera kure abifashijwemo n'abakunda ibihano by'abanyarwanda.

Uyu mukobwa ukiri muto avuga ko azanye umuvuduko udasanzwe mu muziki kuko yumva impano imugurumanamo akaba ari nayo mpamvu adateze gucika intege mu rugendo rwe rwa muzika.

ARDI ufite imyaka 17 y'amavuko ubusanzwe yibanda ku njyana ya hip hop ,dancehall ,na R&B, akaba ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 w'amashuri yisumbuye.

Uretse bakuru be bamutanze mu muziki ari nabo afataho icyitegererezo, ARIDI afite gahunda yo gukaza inganzo ye kugera ubwo azagera ku rwego rushimishije ndetse akaba yanambuka umupaka bityo umuziki we ukaba warushaho kugira byishi uhindura.

Ibi ngo azabigeraho binyuze mu kwicisha bugufi no kubaha abamubanjiririje ariko kandi ngo atibagiwe no gukora cyane kuko ariyo soko yiteramberere rirarambye.

Uyu muhanzikazi yatangiye umuziki afite imyaka 15 ariko ntiyahise ajya muri studio kugeza ubu akaba aribwo yabashije gushyira hanze indirimbo ye ya mbere.Ni indirimbo yakorewe muri studio ya The Mane ikorwa na Producer Li John The real Beat.

Bikaba biteganyijwe ko amashusho y'iyi ndirimbo azajya hanze mu minsi ya vuba dore ko gutangira ibikorwa byo kuyakora bizatangira mu ntangiro z'icyumweru gitaha.

Umva indirimbo "Ibyiza"

Ndacyayisenga Fred

❌