WebRwanda.com

🔒
✇ Kigali Today

Amacunga agarurira ubuzima uruhu rwangiritse (Menya byinshi ku kamaro k'amacunga) #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 16:30

Iyo vitamine C kandi iboneka mu macunga, igira uruhare mu ikorwa ry'amaraso mu mubiri, igakomeza amagufa n'amenyo.Ikindi kandi ifasha umubiri gufata ‘fer' iba iri mu byo kurya.

Amacunga afasha mu gusukura mu mubiri imbere. Amacunga yifitemo ubushobozi bwo gusohora imyanda yagiye yibika mu mubiri mu ngingo zitandukanye. Amacunga yigiramo ibintu byica udukoko tubi mu mubiri (microbicides), bigatuma umubiri uhorana ubuzima bwiza.

Amacunga afasha imigendekere myiza y'igogora, kuko agira ubutare bwa ‘Magnesium', ituma amara n'igifu bikora neza, ikindi kandi iragenda igashongesha imyanda yagiye yibika mu mubiri, bigatuma igogora rigenda neza.

Amacunga kandi afasha umubiri kwinjiza fer ukeneye, ni yo mpamvu ari meza cyane ku bantu bakunda kugira ikibazo cyo kubura amaraso (anémie).

Amacunga arwanya ibinure bibi, kuko yifitemo ‘vitamine C', ‘flavonoïdes', ‘bêta-carotène', ‘fibres', ibyo byose bituma abahanga bemeza ko amacunga ari urubuto rwiza rwo kurwanya ibinure bibi mu mubiri .

Amacunga yongera ubwiza bw'uruhu rw'umuntu, kuko atuma ruhora rutoshye kandi rufite ubuzima bwiza. Amacunga ni urubuto rwiza rwafasha umuntu ufite uruhu rwangiritse kuko arugarurira ubuzima.

Amacunga afasha mu gukemura ibibazo bijyanye n'urwungano rw'inkari. Umuntu ukunda kugira ibibazo mu ruhago rw'inkari ashobora kunywa umutobe w'amacunga, bigafasha urwungano rw'inkari gukora neza.

Amacunga arwanya umubyibuho ukabije, kuko yigiramo ibintu bisukura umubiri, bituma nta binure byibika mu mubiri, ibyo bikarinda ikibazo cy'umubyibuho ukabije.

Amacunga ashobora kugabanya umuriro. Kunywa umutobe w'amacunga bizanira umubiri vitamine C. Iyo vitamine C iragenda igasohora uburozi buba bwaribitse mu mubiri buvuye mu bintu abantu barya, nyuma ukagabanya umuriro mu gihe wari utangiye kuzamuka.

Amacunga afasha mu itembera ry'amaraso, ibyo bikabuza ko umuntu ashobora kugira iminkanyari ije mbere y'igihe.

Amacunga afasha mu kugira imisatsi myiza kandi ishashagirana, ku bantu bakunda kugira imisatsi yumagara, umuntu ashobora gutosa imisatsi ye, nyuma agatumbika igishishwa cy'icunga muri ‘vinaigre de cidre', nyuma agakuba mu musatsi, nyuma akamesamo.

Urubuga rwa Internet https://timesofindia.indiatimes.com, rwo ruvuga ko amacunga afasha mu kugenzura umuvuduko w'amaraso. Kuko amacunga yigiramo ubutare bwa ‘Magnesium' ndetse na vitamine B6.

Amacunga agabanya isukari mu maraso, kubera ibyitwa ‘fibre' agira kandi byinshi, bituma amacunga ari urubuto rwiza ku bantu barwara diyabete. Isukari y'umwimerere iba mu macunga ntishobora kuzamura isukari yo mu maraso.

Amacunga yigiramo ibyitwa ‘D- limonene' ibyo bigatuma agabanya ibyago byo kurwara za kanseri zimwe na zimwe nka kanseri y'ibihaha, kanseri y'uruhu, ndetse na kanseri y'ibere.

Amacunga ni isoko y'ibyitwa ‘carotenoid', na Vitamine A, ibyo byombi bifasha amaso guhorana ubuzima bwiza.Vitamine A kandi irinda ubuhumyi buzanwa n'izabukuru.

Amacunga arwanya kwituma mu buryo bugoranye (impatwe) kuko atuma igifu gikora neza ndetse n'amara, kandi kuko agira ‘fibre' bituma imyanda isohoka neza kandi mu buryo bworoshye.


✇ Kigali Today

Ibihe by'ingenzi byaranze Kigali Peace Marathon (Video) #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 15:26

✇ Kigali Today

Ibiryabarezi MINICOM yabihagurukiye #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 13:38

Itangazo rya MINICOM rivuga ko byagaragaye ko abantu basigaye bakorera imikino y'amahirwe ahantu hatemewe, bityo bigatera ingaruka zinyuranye zirimo amakimbirane, ubujura n'ibindi.

Ngo hari n'abandi bakora ibikorwa by'imikino y'amahirwe batabifitiye uburenganzira bwo kubikora butangwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

Ku bw'izo mpamvu, Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ivuga ko nta muntu wemerewe gutangiza ibijyanye n'imikino y'amahirwe iyo ari yo yose atabiherewe uburenganzira na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

Itangazo rya MINICOM ryashyizweho umukono na Soraya Hakuziyaremye, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda kandi rivuga ko nta muntu wemerewe gukorera imikino y'amahirwe ahantu hatemewe nko ku mihanda, muri butike, mu tubari duciriritse n'ahandi.

MINICOM ivuga ko nta n'umuntu wemerewe gukora ibikoresho bikinishwa mu mikino y'amahirwe atabiherewe uburenganzira na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

MINICOM ivuga ko nta mashini ikozwe cyangwa yasanishijwe ibiti yemerewe gukoreshwa mu mikino y'amahirwe.

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda isaba abafite ibikorwa by'amahirwe biri ahantu hatemewe kuba babikuyeho bitarenze tariki 17/06/2019, bitaba ibyo inzego zibifitiye ububasha zigafunga izo nyubako kandi imashini zigafatwa, ndetse n'ababikora bagacibwa amande hakurikijwe itegeko.

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda isaba inzego z'ibanze gufatanya na Polisi kugenzura niba nyuma y'itariki yavuzwe ya 17/06/2019, abakora imikino y'amahirwe bayikorera ahantu hemewe, no kureba niba bafite uruhushya rutangwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, bityo abatubahirije ibisabwa bagahanwa hakurikijwe itegeko rigenga ibikorwa by'imikino y'amahirwe, n'andi mategeko agena ubucuruzi bw'imbere mu gihugu.

Inkuru bijyanye:

“Kiriya gihanya (ikiryabarezi) kigiye kuzansenyera… nta faranga tugitunga!”


✇ Kigali Today

Misiri: Mohamed Morsi yituye hasi ari mu rukiko arapfa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 12:31
Mohamed Morsi yahiritswe ku butegetsi arafungwa
Mohamed Morsi yahiritswe ku butegetsi arafungwa

Morsi w'imyaka 67 y'amavuko, yituye hasi by'amarabira, ubwo yari imbere y'urukiko yiregura ku byaha by'ubutasi, ahita ashiramo umwuka nk'uko byatangajwe na Televiziyo y'igihugu cya Misiri.

Mohamed Morsi wo mu ishyaka ry'Abavandimwe b'Abayislamu (Muslim Brotherhood) yagiye ku butegetsi tariki 30 Kamena 2012 abukurwaho ahiritswe na Jenerali Abdel Fattah al-Sisi tariki 03 Nyakanga 2013.

Kuva yakurwa ku butegetsi yahise atabwa muri yombi, yagiye akurikiranwaho ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba ndetse n'iryo shyaka rye riracibwa mu Misiri rishinjwa ibikorwa by'iterabwoba. Ibyo byaha byatumye ubushinjacyaha bumusabira igihano cy'urupfu yaje gukurirwaho muri 2016.

Mohamed Morsi yari yagiye ku butegetsi binyuze mu matora, yegukana intsinzi nyuma yo kugira uwbiganze bw'amajwi muri ayo matora.

Kuva yahirikwa ku butegetsi ndetse agafungwa, benshi mu baturage bakomeje kwigaragambya bamagana ibyakozwe n'igisirikare.


✇ Kigali Today

Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu ntibakiri abakinnyi ba Rayon Sports #Rwanda via @kigalitoday

By Sports — June 17th 2019 at 11:42

Kuri uyu wa Mbere ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwamaze gutangaza ko bwemereye myugariro Manzi Thierry wari na kapiteni, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu, bakaba bakwerekeza mu makipe bifuza.

Ibi bije nyuma y'aho abakinnyi y'ikipe ya Rayon Sports baheruka kwanga kujya mu mwiherero aho bateguraga umkino wa Marines mu gikombe cy'Amahoro, aho aba bakinnyi banagaragaye muri raporo y'ushinzwe imibereho y'abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports.

Mu ibaruwa yandikiwe aba bakinnyi bombi yasinyweho na Visi Perezida wa Rayon Sports, avuga ko aba bakinnyi babarekuye kuko batabashije kumvikana ku kongera amasezerano na Rayon Sports.

Amabaruwa yandikiwe aba bakinnyi


✇ Kigali Today

Rubavu ibonye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 11:29
Ruhamyambuga Olivier ni we Munyamabanga Nshingwabikorwa mushya w
Ruhamyambuga Olivier ni we Munyamabanga Nshingwabikorwa mushya w'Akarere ka Rubavu

Ruhamyambuga yarahiriye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu nyuma yo kwemezwa n'Inama Njyanama idasanzwe y'Akarere yateranye ku wa 14 Kamena 2019.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Ruhamyambuga yatangaje ko agiye gufasha akarere kwesa imihigo yateguwe hamwe no kuzamura umujyi wa Gisenyi ashingiye ku bikorwa by'iterambere ry'Akarere byateguwe.

Yagize ati “Ndifuza gufatanya n'ubuyobozi n'abakozi hamwe n'abaturage gushyira mu bikorwa ibyateguwe, ariko nzibanda ku bikorwa by'iterambere ry'akarere nk'umuntu uzi icyerekezo cy'igihugu n'ibyo abaturage bifuza.”

Ruhamyambuga agiye kuba umunyamabanga nshingwbaikorwa wa gatatu w'Akarere ka Rubavu mu myaka itageze 10. Avuga ko icyo azibandaho ari uguteza imbere akarere, akorana neza nahbo ahasanzwe.

Ruhamyambuga Olivier arubatse, akaba afite abana babiri. Yari umukozi wa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC) mu ishami ry'igenemigambi. Yemeza ko asanzwe amenyereye imikoranire y'inzego z'ibanze kuko yigeze gukora mu Karere ka Rwamagana, akaba avuga ko yakoze mu nzego z'uburezi. Ruhamyambuga afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu gucunga no gutegura imishinga.


✇ Kigali Today

Imiryango yahohotewe muri Uganda yaregeye indishyi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 11:19
Umuryango wa Muhawenimana na Dusabimana baregeye indishyi kubera guhohoterwa
Umuryango wa Muhawenimana na Dusabimana baregeye indishyi kubera guhohoterwa

Iyi miryango irasaba indishyi zingana na miliyoni imwe n'ibihumbi ijana by'amadorari ya Amerika (1.100.000usd), nyuma yo kubafata mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bagafungwa, bakanahohoterwa n'igisirikare cya Uganda binyuze mu rwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda (CMI).

Muhawenimana Ezechiel w'imyaka 36 na Dusabimana Esperance w'imyaka 35 (umugabo n'umugore), bafashwe bagiye muri Uganda gutabara mu karere ka Rubanda binjiriye ku mupaka wa Cyanika, bafungirwa muri gereza ya Ndorwa I Kabale, bashinjwa kwinjira mu gihugu ku buryo bunyuranyije na mategeko.

Muhawenimana aragira ati “Twafatiwe muri Uganda tariki ya 23 Nyakanga 2018, tugiye gutabara, batubwira ko twinjiye muri iki gihugu nta byangobwa dufite. Byabaye ngombwa ko duca mu rukiko rwaho i Kabale, baduhamya icyaha, twamazemo amezi icyenda. Nkuko mubibona uyu mwana wacu niho yavukiye abaho ubuzima bubi”.

Hakorimana Musoni Venant w'imyaka 35 we yari umwarimu muri Ethiopia akaba yarabaga muri Uganda, nawe akaba yarahafungiwe amezi icyenda.

Hakorimana Musoni Venant nawe ari mu batanze ikirego
Hakorimana Musoni Venant nawe ari mu batanze ikirego

Agira ati “Njyewe nafatiwe i Kampala ubwo nari mvuye muri Ethiopia, kandi no muri Uganda mpafite umutungo, nanakoze muri icyo gihugu, rero nararenganyijwe”.

Umunyamategeko wunganira aba batanze ikirego Me Richard Mugisha agaragaza ko aba bantu bafashwe nabi mu gihe bari bafungiye muri Uganda, kandi ko ibyo baregwagwa byose byari ukubeshya.

Mugisha agira ati “Ubu abantu nunganira ni batatu, ariko hari n'abandi banyegereye kandi ntibizatinda tubirimo. Abo nunganira rero barahohetewe, bakorerwa iyicarubuzo ku mubiri wabo, bambuwe n'amafaranga. Ndizera ko uru rukiko ruzaca urubanza neza kuko ibihugu bigize uyu muryango bishaka ko haba imiyoborere myiza”.

Me Mugisha ahamya ko abakiriya be bahohotewe, bagomba guhabwa indishyi
Me Mugisha ahamya ko abakiriya be bahohotewe, bagomba guhabwa indishyi

Mu gushaka kumenya indishyi z'akababaro zisabwa bitewe n'ukuntu bavuga ko bahohotewe, umwunganizi mu mategeko Mugisha avuga ko indishyi ziri mu buryo bubiri.

Ati “Indishyi ziratandukanye. Kuri Hakorimana turasaba indishyi zigera kuri miliyoni y'amadorari ya Amerika, urebye we yari umwarimu muri Ethiopia yatakaje byinshi, naho kuri uriya muryango wa Muhawenimana Ezecheil na Dusabimana Esperance turabasabira ibihumbi ijana by'amadorari ya Amerika”.

Ikirego cyatanzwe n'aba Banyarwanda ntikizakurikirana urwego runaka, ahubwo hazakurikiranwa leta ya Uganda.

Me Richard Mugisha unahagarariye urugaga rw'abunganira abantu mu mategeko mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba, ntabwo azaca amafaranga aba bahohotewe, kuko azabunganira ku buntu.

Aba bunganirwa mu mategeko bagarutse mu Rwanda tariki ya 26 Mata 2019.

Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (East African Court of Justice) rwashyizweho mu mwaka wa 2011.

Urukiko rw
Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba / Aho batangira ibirego i Kigali

✇ Kigali Today

RwandAir ibaye igisubizo ku bakora ingendo hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 10:50
RwandAir yakuye mu bwigunge aberekeza muri uyu mujyi wa Guangzhou baturutse mu Rwanda
RwandAir yakuye mu bwigunge aberekeza muri uyu mujyi wa Guangzhou baturutse mu Rwanda

Ubutumwa RwandAir yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Kamena 2019, bugira buti “Gutegereza birarangiye! Iri joro turatangiza ingendo hagati ya Kigali- Guangzhou.”

Guangzhou, Umujyi ufatwa nk'umutima w'ubucuruzi mu Bushinwa iraba ibaye ahantu ha 28 RwandAir ikorera ingendo ku isi ikaza kuba ari n'umujyi wa gatatu ikoreramo ingendo ku Mugabane wa Aziya nyuma ya Dubai na Mumbai.

Mu gihe biteganyijwe ko RwandAir izajya ijya i Guangzhou gatatu mu cyumweru hifashishijwe indege ya Airbus A330 inyuze i Mumbai, RwandAir itangaza ko urwo rugendo rusumba izindi ikora kuko kuva i Kigali ugera Guangzhou bizajya bitwara amasaha 16.

Guangzhou ibaye ahantu ha mbere RwandAir yerekeje mu Bushinwa. Ni wo mujyi wa mbere uturukamo ibicuruzwa byinshi Abanyarwanda bakura mu Bushinwa, bikaba byitezwe ko kuba RwandAir itangiyeyo ingendo bizarushaho guteza imbere ubucuruzi hagati yawo na Kigali.

Iyi kompanyi y'indege y'u Rwanda itangiye ingendo mu Bushinwa kandi, mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi mike rusinyanye na Kompanyi yo mu Bushinwa yitwa Alibaba Group yo guteza imbere ubucuruzi n'ubukerarugendo hagati y'ibihugu byombi.


✇ Kigali Today

Amakuru ukeneye kumenya ku minywere y'imodoka ukunda #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 10:20
Range Rover imwe mu modoka zikunzwe
Range Rover imwe mu modoka zikunzwe

Mu magambo make, tugiye kukugezaho amakuru ajyanye n'imbaraga za moteri y'imodoka, ndetse n'iminywere yazo, dore ko ari kimwe mu bihenda nyir'imodoka muri iki gihugu kidacukura peterori.

Iby'ingenzi ukeneye kumenya: Ubunini bwa moteri n'icyo bisobanura.

Uburumbarare cyangwa ubunini ubonana imodoka, si bwo bugaragaza niba ishobora kunywa cyane cyangwa gahoro.

Ubwiza nabwo, cyangwa se ibara, ntaho bihurira n'iminywere y'imodoka.

Ubunini bwa moteri y'imodoka bubarwa mu mibare ihereye kuri 1.0 kuzamura.

Moteri ingana na 1.3 ikoresha Essence/Manuelle

Hyundai santa nayo ni imodoka ikundwa na benshi
Hyundai santa nayo ni imodoka ikundwa na benshi

Iyo tuvuze ko imodoka ifite moteri ingana na 1.3, bisobanuye ko iyi moteri itwika amavuta (lisansi cyangwa Mazutu) ingana na litiro 1.3 kugira ngo imodoka ibone ingufu zo kugenda.

Imodoka zifite iyi moteri kandi, zigira ibitembo bine.

Ibitembo, ari byo bita ‘cylindre' mu gifaransa, nibyo bicamo ya mavuta igihe ari gutwikwa.

Kugira ngo aya mavuta atwikirwe muri bya bitembo, hari ikindi bisaba.

Imodoka ya Golf iri mu zikunzwe
Imodoka ya Golf iri mu zikunzwe

Umwuka uturutse hanze wakirwa mu kuma ka moteri kitwa supapu, ugasunikwa n'utwuma dukubita twitwa pisito (piston). Ibi nibyo bishyushya wa mwuka ukagera kuri degere 900, ugatwika ya mavuta.

Imodoka ingana gutya rero inywa gute?

Imodoka ifite moteri ya 1.3, inywa litiro 7.2 kuri buri birometero ijana igenze.

Ni ukuvuga ko litiro imwe igenda ibirometero 13. Niho ujya wumva ngo iyi modoka yanjye inywera kuri 13.

Toyota Rav4 2018 imwe mu modoka zitunzwe na benshi mu Rwanda
Toyota Rav4 2018 imwe mu modoka zitunzwe na benshi mu Rwanda

Icyakora, iyi minywere ishobora kujya hasi ikagera kuri litiro 5.6 kuri buri birometero 100 igenze mu cyaro.

Burya mu cyaro imodoka inywa gake kuko idahura n'imodoka nyinshi ngo biyisabe gukoresha moteri akazi kenshi.

Zimwe mu modoka zifite moteri ya 1.3 ni nka: Toyota Starlet, Rav 4, n'izindi.

Aha ariko, hari icyo ugura imodoka agomba kwitondera.

Imodoka z'ubwoko bumwe, zasohokeye rimwe, zishobora kuza zifite moteri zitandukanye.

Ni ukuvuga ko, Uruganda rwa Toyota, bitewe n'isoko, rushobora guhitamo gusohora igihe kimwe Toyota Starlet ifite moteri ya 1.3, 1.5 n'izindi.

Ikindi kandi, imodoka ya automatique inywa kurusha iya manuelle kuko moteri ya automatique irikoresha, mu gihe manuelle yo isaba ko umushoferi agenda ahinduranya vitese.

Ikindi, uburyo amavuta atembera mu modoka bushobora gutuma imodoka inywa cyane cyangwa inywa gahoro.

Hari uburyo bubiri amavuta atembera mu modoka. Ubwo buryo ni :imodoka ikoresha karibirateri(carburateur), n'ubukoresha injegisiyo (injection).

Mu buryo bwa carburateur, amavuta agenda nta rutangira, aribyo bisonanuye ko, imodoka ikoresha ubu buryo inywa cyane.

Uburyo bwa injection bwo ni bwiza kuko moteri yakira gusa amavuta imodoka ikeneye andi ikayazigama.

Izi ni ngero za moteri za zimwe mu modoka zikunze gukoreshwa mu Rwanda n'iminywere yazo.


✇ Kigali Today

Gukora Hip Hop uri umukobwa bagufata nk'unywa ibiyobyabwenge - Candymoon #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 06:43

Candymoon avuga ko umuntu wese abwiye ko akora Hip-Hop ahita amufata nk'umukobwa w'ikirara kandi unywa ibiyobyabwenge.

Cyakora yemera ko amateka y'injyana ya Hip-Hop mu Rwanda atari meza ku buryo bituma abantu bayishisha.

Agira ati “Nkeka ko nka 90% by'abakora iyi njyana banywa n'ibiyobyabwenge bigatuma nanjye ari yo sura bambonamo.”

Tumubajije niba we atarigeze akoresha ibiyobyabwenge nk'umuntu wagendanaga cyane na P Fla, yemeje ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge.

Ati “Ntabwo nigeze nkoresha ibiyobyabwenge, kuko nari mfite uko nitwaraga bitandukanye n'abo twagendanaga”

Amateka ya Candymoon si mashya kuko yinjiye mu muziki muri 2008, mu gihe mu Rwanda hari abakobwa bake bakora umuziki wo mu bwoko bwa Hip - Hop.

Muri 2010, Candymoon yifatanyije na P Fla wari umaze gutandukana na Tuff Gang, bashinga itsinda rishya ryitwaga Empire Mafia Land ryarimo na El Poeta wari umukunzi wa P Fla.

Iyi nyabutatu yabarizwagamo Candymoon, yahanganye n'abari basigaye muri Tuff Gang, baterana amagambo mu mirongo y'indirimbo biratinda.

Uku guterana amagambo, Candymoon avuga ko ari ibintu yakundaga cyane mu muziki, kuko ngo asanzwe akunda indirimbo zumvikana nko kwenderezanya.

Ati “Jyewe n'ubusanzwe ninjiye muri Hip Hop nikundira indirimbo zimeze nko kwenderezanya kuko nabonaga biteza imbere iyi njyana, ariko urebe kuri ubu aho kwenderezanya byahagarariye bagatangira kuririmba urukundo, ubona ko Hip Hop yasubiye inyuma.

Candymoon avuga ko yishimira uburyo P Fla aririmba n'uburyo akurikiranya amagambo ndetse ngo ni we areberaho mu muziki.

Uyu mwali yanatangaje ko yagiye acika intege kubera ubushobozi bw'amafaranga atabonaga ngo atunganye umuziki, ariko ubu ngo asigaye afite ubushobozi nibura bwatuma atunganya indirimbo yifuza.


✇ Kigali Today

Ihere ijisho amashusho yafatiwe mu kirere ya Kigali Peace Marathon #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 05:59

✇ Kigali Today

Amajyaruguru: Polisi ihangayikishijwe n'imodoka zitwara abagenzi zahindutse izitunda ibiyobyabwenge #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 05:54
Umuvugizi wa Polisi ntara y
Umuvugizi wa Polisi ntara y'Amajyaruguru CIP Alex Rugigana yahamije ko ikibazo cy'ibinyabizga byifashishwa mu gutunda ibiyobyabwenge gihangayikishije

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru Chief Inspector of Police Alex Rugigana, aherutse gutangariza Kigali Today ko uburangare bw'abatwara ibinyabiziga no kutagira amakenga ku mizigo y'abagenzi, bituma abatunda ibiyobyabwenge na magendu bifashishije ibinyabiziga badacika burundu.

Ahereye ku ngero z'ibiyobyabwenge biherutse gufatwa yagize ati: “Nta byumweru bibiri bishize dufashe bule (udupfunyika) 2,100 z'urumogi, nta n'indi minsi ishize twongeye gufata ibiro 680 bya chief walagi, hari n'ibindi byinshi tugenda dufata buri munsi ntashobora kurondora ngo mbirangize.
Tubabajwe n'uko ibinyabiziga byagenewe gutwara abantu ahubwo hari ibiri gukoreshwa mu gutwara ibyo bintu byangiza ubuzima bw'abantu”.

CIP Rugigana avuga ko iyo hafashwe ibiyobyabwenge bitwawe mu modoka uretse gukurikirana nyirabyo, n'umushoferi afatwa nk'uwanze gutanga amakuru abishaka, akitwa umufatanyacyaha.

Ati: “Ntitwifuza kubona duhana abantu ahubwo dushaka gufatanya na bo kugira ngo tugende dutahura abakibikora kuko aho ibyo biyobyabwenge bigeze bihungabanya umutekano w'abantu bitaretse no kubicira ubuzima”.

Polisi ivuga ko nibura buri wese utwaye abagenzi mu modoka agiye yita ku kureba ibyo batwaye, ikibazo cy'ibiyobyabwenge gishobora kugabanuka.

Bamwe mu bashoferi batwara abagenzi bavuga ko ibi bishoboka ariko hakaba n'abavuga ko bitaborohera kubifatanya n'akazi ko gutwara abantu.

Abatwara abagenzi basabwe kuba maso ngo batazitwa abafatanyacyaha b
Abatwara abagenzi basabwe kuba maso ngo batazitwa abafatanyacyaha b'abatunda ibitemewe

Hari umushoferi wagize ati: “Iyi gahunda ni nziza kuko natwe kurwanya ibiyobyabwenge na magendu biratureba, ariko nanone tugiye kuvuga ngo umushoferi azasaka imizigo, ayigenzure abikoze wenyine twaba tubeshye.
Hari nk'ukuntu umugenzi agutegera mu nzira, sinumva ukuntu uwinjiye mu mudoka wese najya mpaguruka kuri Volant ngasohoka njya kureba ibyo afite mu muzigo we! Icyakora wenda tuzabishobora dufatanyije n'abakonvayeri”.

Gusaka no kugenzura imitwaro ngo bizaca intege abatunda ibiyobyabwenge na magendu
Gusaka no kugenzura imitwaro ngo bizaca intege abatunda ibiyobyabwenge na magendu

Hari undi wagize ati: “Ubu se uwo ngiye gusaka naba mubwira ko nshaka iki? Ku bwanjye ndumva bidashoboka, kuko wenda hari n'igihe aba yifitiye ibintu by'amabanga ye adakeneye ko bimenywa n'ubonetse wese.
Kereka hagize abahabwa ubwo bubasha kandi bazwi, bakaba ari bo babikora; ariko wenda hari nk'uwo nkeka ko afite umuzigo urimo ibintu bidasobanutse nzajya ntanga amakuru”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru Jabo Paul, avuga ko kurwanya ibiyobyabwenge bisaba ubufatanye bw'abantu bose no kugira umutimanama wo guhashya burundu ikibazo cy'ibiyobyabwenge.

Asaba abatwara ibinyabiziga kubigira ibyabo bagafata iyambere baba maso, kuko ibigaragaye bitwawe mu modoka umushoferi afatwa nk'uwirengagije gutanga amakuru akitwa umufatanyacyaha.

Yagize ati: “Inyinshi mu modoka zitwara abagenzi nizo zikoreshwa mu gukwirakwiza magendu n'ibiyobyabwenge bikajya kwangiza ubuzima bw'abantu, gusaka imizigo rero tubigereranye n'ijisho ryifashishwa mu gushakisha ibyo bintu bitemewe, dutange amakuru y'aho biri n'ababikora; abatwara abagenzi nibarangwa n'amakenga kenshi, bizabarinda kugwa mu mutego bashobora gushyirwamo wo gufasha abatwara izo kabutindi”.

Jabo Paul asanga gusaka imitwaro y
Jabo Paul asanga gusaka imitwaro y'abagenzi ari ijisho rishakisha ahari ibiyobyabwenge

Abatunda ibiyobyabwenge na za magendu mu bice by'Intara y'Amajyaruguru bakunze kubikura mu bihugu bituranye n'u Rwanda.

Abatabyikorera ku mutwe bifashisha ibinyabiziga birimo imodoka na za moto mu kubikwirakwiza ahandi mu gihugu.

Muri gahunda y'ubukangurambaga bw'imyumweru 52 by'umutekano wo mu muhanda ikomeje, abashoferi basabwa kutajenjekera ikibazo cy'abatwara ibiyobyabwenge na magendu kidacika burundu, nyamara Leta ntako iba itagize ngo ishyireho ingamba zo kubirwanya no guhana ababifatirwamo nk'uko Polisi y'u Rwanda ikomeza ibishimangira.


✇ Kigali Today

Meddie Kagere yongereye amasezerano muri Simba Sc yo muri Tanzania #Rwanda via @kigalitoday

By Sports — June 17th 2019 at 05:32

Meddie Kagere byavugwaga ko yifuzwa n'amakipe yo mu bihugu by'Abarabu harimo na Zamalek, yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Simba Sc, akaba agomba kuzakinira ikipe ya Simba Sc mu myaka y'imikino ibiri iri imbere.

Meddie Kagere asinya amasezerano y
Meddie Kagere asinya amasezerano y'imyaka ibiri

Uyu rutahizamu w'Umunyarwanda, ni umwe mu bafashije ikipe ya Simba muri uyu mwaka w'imikino ushize, aho yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona, atorwa nk'umukinnyi w'umwaka wa Simba Sc, ndetse anafasha iyi kipe kugera muri ¼ cya CAF Champions League.


✇ Kigali Today

Dore uburyo wamenya ingano y'ibintu ukenera buri munsi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 05:16
Watt ni kimwe mu bipimo abantu bakunze gukoresha mu buzima bwa buri munsi
Watt ni kimwe mu bipimo abantu bakunze gukoresha mu buzima bwa buri munsi

Abaturage muri rusange, baba abize n'abatarize, hari urugero fatizo rwa buri kintu usanga rumenyerewe ko ari rwo bakoresha.

Urugero, iyo bavuga ingano y'amazi bakoresha metero kibe (m3), ku butaka (ubuso) hagakoreshwa hegitare (ha), wagera ku muriro bagakoresha kilowate (kilowatt), mu gihe ku buremere bakoresha kilogarama (kilogram), naho ku burebure bagakoresha kirometero (km).

Benshi bakoresha ibyo bipimo mu mvugo ya buri munsi, nyamara wababaza neza ugasanga batazi neza ingano, indeshyo cyangwa se uburemere nyakuri kw'ibyavuzwe.

Mukanyandwi Donatha, ni umwe mu bemeza ko bakoresha ingero runaka kuko bazumva gusa, ariko ko ubatunguye badashobora kukubwira ingano y'umurima wabo, uburebure bwabo, indeshyo y'urugendo bakora, n'ibindi.

Agira ati “Nkanjye usibye kumva ngo mfite isambu ingana na hegitare, ntiwambaza ngo bayipimye bagendeye ku ki? Cyangwa se ngo bakuyeho ikibanza nasigarana ingana ite”.

Yungamo ati “Hari n'umugore wo hirya aha ntavuze izina, yabwiye abantu ko agenda ibirometero nka 70 ngo agere kuri bisi, twumva baramusetse, ariko kuko natwe twabonaga ari kure ntitwahise tumenya icyo basetse. Gusa nyuma twamenye ko yibeshye. Ariko nubwo babifashe nk'amakabyankuru, we ni ko yabyumvaga!”

Naho Nzaramba wo mu karere ka Bugesera we, avuga ko yumva ngo ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), cyatanze metero kibe (m3) izi n'izi z'amazi, ariko ntahite yumva ingano z'ayo mazi batanze.

Agira ati “Nk'iyo ngiye kubarisha ngo nishyure amazi nakoresheje iwange, barambwira ngo ni metero kibe izi n'izi. Nkapfa kwishyura ntazi ngo wenda mu rugo iwange nakoresheje byibura amajerekani angahe.”

Ubusanzwe ibi bipimo bingana bite?

Muri iyi nkuru, Kigali Today yaganiriye na bamwe mu basobonukiwe neza uko babara ibipimo by'ibintu runaka. Muri bo harimo abarimu, banabyigisha buri munsi.

Ubusanzwe ibipimo byose bigira urugero fatizo mpuzamahanga, rukaba ari na rwo rukoreshwa hose, ndetse rukanigishwa mu mashuri.

1. Isiteri y'inkwi cyangwa cy'amabuye

Ntakaziraho venuste, umuyobozi w'ikigo cy'amashuri cya G.S Mwendo, mu karere ka Bugesera, avuga ko ikirundo cy'inkwi cyangwa icy'amabuye babipima bagendeye ku masiteri, aho isiteri imwe iba ifite uburebure bwa metero imwe (1m) n'ubugari bika bityo.

Bivuze ko isiteri iba ipanze mu buryo igira impande enye (4) zingana.

isiteri y
isiteri y'inkwi cyangwa amabuye, ingana na metero imwe mu burebure no mu bugari

Agira ati “Isiteri ni ikirundo cy'inkwi cyangwa icy'amabuye gipanze metero kare. Bivuze ko uburebure n'ubugari bwacyo kiba ari metero imwe (1m), kuko isiteri imwe (1st), ingana na metero kare imwe.

2. Metero kibe (m3)

Ntakaziraho akomeza avuga ko metero kibe imwe, ingana na litiro 1000.
Ijerekani imwe y'amazi yo igira litiro makumyabiri (20l). Ibi bivuze ko metero kibe imwe, ingana n'amajerekani 50, ya litiro 20 imwe imwe.

Metero kibe imwe (1 m3) yo ingana na litiro 1000
Metero kibe imwe (1 m3) yo ingana na litiro 1000

Kugira ngo umenye metero kibe z'igikoresho, ikigega, umwobo, ingunguru, n'ibindi, upima litiro zijyamo ukagabanya na 1000.

3. Hegitari

Uwitwa Nsengumuremyi Jean Pierre ufite impamyabumenyi ya kaminuza A0 mu bijyanye n'ubuhinzi (Agriculture Mechanization), asobanura ko ingero z'ubuso, ari na zo zikoreshwa hapimwa ubutaka bagendera kuri metero (m).

Avuga ko kugira ngo upime hegitari, ugendera kuri metero, aho hegitari imwe (ha1) ingana na metero kare ijana (100).

Hegitari burya ni metero 100 kuri metero 100
Hegitari burya ni metero 100 kuri metero 100

Bivuze ko isambu ifite uburebure bwa metero ijana (100m) n'ubugari bwa metero ijana (100m) iba ingana na hegitari imwe (ha 1).”

4. Megabytes

Kubera ikoranabuhanga, abantu benshi cyane cyane abakoresha mudasobwa ndetse na telefone, bakenera kenshi gukoresha murandasi (internet). Ibi bimusaba kuba afite amafaranga amufasha kugura ibyo bita megabiyiti (megabytes).

Mu by'ukuri megabytes zipimwa gute?

Sebanani Sylviard, umwarimu wigisha ubugenge (phyisics) muri GS Rwamiko, mu karere ka Nyaruguru, asobanura ko ingero nka kilobiyiti (kilo byte), megabiyiti (megabyte) na jigabiyiti (gigabytes), ari ingero zikoreshwa mu ikoranabuhanga (ICT), zikaba zirutanwa mu buryo bwa kabiri yikubye inshuro icumi (210). Ni ukuvuga ko bingana n'igihumbi na makumyabiri (1,024).

Ibi bivuze ko Megabyte imwe, ingana n'umubare 1,024.

Ati “Ubundi hejuru haba hari telabyte ikarusha gigabyte 210 (1,024), na gigabyte ikarusha megabyte 210 (1,024), megabyte igakurikirwa na kilobyte ikayirusha nayo 210 (1,024) nubwo yo idakunda gukoreshwa. Uko ni ko bikurikirana uhereye hejuru.”

5. Watt

Sebanani asobanura ko iyo ugeze ku ngufu, ho urugero fatizo ari wate (watt). Aho wate igihumbi (1000 watts) zingana na kilo wate imwe (1kilowatt). Ibyo bikaba byaravumbuwe n'umuntu witwa James Watt bahita babimwitirira.

Ati “Iyo tugiye kubara energy (ingufu), umuntu yakoresheje akora ikintu, babibara bakoresheje watt. Noneho iyo uvuye muri watt uhita ugera muri kilowatt, urumva kilowatt uba ubikubye inshuro igihumbi (1000). Ariko hagati ya kilowatt na watt habamo ingero nyinsi batavuga, batanakunze gukoresha.”

6. Metero na Kirogarama

Sebanani akomeza avuga ku ngero z'uburebure, n'uburemere, ko na ho bakoresha metero (m) nk'igipimo fatizo cy'uburebure, naho ku buremere bagakoresha kilogarama (kg).

Ati “Iyo ugiye gupima uburebure bw'umuhanda ukoresha metero isanzwe. Kugirango bavuge ko umuhanda ari ibirometero ibi n'ibi, ni uko ari rwo rugero rugabanya imibare. Ubundi kilometero imwe (1km), igizwe na metero igihumbi (1000m), naho ikilo kimwe kikaba kigizwe n'amagarama igihumbi (1000g).”

Ubundi iyo urugero rwose rwongeweho kilo-, biba bivuga gukuba igihumbi (1000). Niba ari kilogarama, ubwo ni amagarama igihumbi, kilometero ubwo ni metero igihumbi, n'ibindi nk'ibyo.

Gusa ariko mu bipimo by'ububiko mu bikoresho koranabuhanga (electronic divices), (kilo) bivuga gukuba 1024(210).


✇ Kigali Today

Minisitiri Shyaka yasabye Abayislamu guharanira imibereho myiza y'Abanyarwanda #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 17th 2019 at 04:58
Minisitiri Shyaka yasabye Abayislamu guharanira imibereho myiza y
Minisitiri Shyaka yasabye Abayislamu guharanira imibereho myiza y'Abanyarwanda

Minisitiri Shyaka yabibasabye ubwo yari yitabiriye isozwa ry'igikorwa cyo kurushanwa gusoma Korowani cyabereye i Kigali kuri uyu wa 16 Kamena 2019. Iryo rushanwa ryitabiriwe n'abana baturuka mu bihugu 25 bya Afurika, rikaba ryari rimaze iminsi mu majonjora yaberaga mu karere ka Gicumbi.

Iryo rushanwa ngarukamwaka ribereye mu Rwanda ku nshuro ya 8 ryikurikiranya, ibi ngo bigaterwa n'uko abaritegura bifuza ko ryagira igicumbi mu Rwanda rikazabona gukorerwa no mu bindi bihugu.

Minisitiri Shyaka yavuze ko inyigisho zikubiye muri Korowani ari nziza, cyane ko zirimo n'izo kurwanya ubukene ari yo mpamvu yasabye Abayislamu guharanira imibereho myiza.

Abarushanyijwe baturutse mu bihugu 25
Abarushanyijwe baturutse mu bihugu 25

Yagize ati “Igitabo cya Korowani gikubiyemo inyigisho zihindura imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ryabo. Ni ukuvuga kurwanya ubukene, guteza imbere isuku n'isukura, kurwanya igwingira ry'abana no kurwanya amacakubiri, ikigisha kugira umuryango mwiza uzira amakimbirane”.

Ati “Nagira ngo mbyubakireho nsabe umuryango w'Abayislamu mu Rwanda n'abo bafatanyije gukomeza gushyira imbaraga mu guharanira imibereho myiza y'Abanyarwanda muri rusange n'iy'Abayislamu by'umwihariko. Ndavuga abagore, abagabo n'abana kuko ubuzima bwabo ari ingenzi kuri twe”.

Yakomeje abasaba kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda nk'umusingi w'iterambere, kwimakaza imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko Abayislamu ubu bishimira ko bahawe uburenganzira bwabo ari yo mpamvu bakora n'ibikorwa bitandukanye.

Mufti w
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ubu Abayislamu basubijwe uburenganzira bwabo

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y'Ubumwe yakuyeho akarengane kagirirwaga Abanyarwanda n'ubutegetsi bwariho mbere. Abayislamu rero na bo basubiranye uburenganzira bari barambuwe kuva kera, bituma batangira gukora ibikorwa batemererwaga kera”.

“Ibyo bigaragarira mu burezi, mu bukungu n'iterambere ndetse no mu ibwirizabutumwa rya kiyislamu kuko kugeza ubu dufite Abayislamu bagera ku 100 bafashe Korowani mu mutwe. Ibyo tubikesha Leta y'Ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame, bivuze ko idini rya Islamu rimaze imyaka 25 risubiranye ubwisanzure busesuye”.

Khalid ngo yifuza ko u Rwanda rwaba igicumbi cy
Khalid ngo yifuza ko u Rwanda rwaba igicumbi cy'ayo marushanwa

Uhagarariye abaterankunga b'ayo marushanwa, Khalid al Hajaj, yavuze ko bahisemo gukorera icyo gikorwa mu Rwanda kuko babonye ari igihugu gikorera mu mucyo.

Ati “Twifuje ko bikorerwa mu Rwanda kuko ari igihugu kigendera kandi gikorera mu mucyo. Ni ngombwa rero ko ari ho dukorera kuruta uko twajya mu gihugu izina rya Korowani ryangijwe, cyane ko twifuza ko u Rwanda rwaba igicumbi cy'aya marushanwa yo gusoma Korowani muri Afurika no ku isi yose”.

Uwabaye uwa mbere muri ayo marushanwa ni umwana wo muri Kenya ufite imyaka 12 ahembwa asaga miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana ane uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda, akurikirwa n'uwo muri Tchad, uwa gatatu aba uwo muri Tanzaniya naho Umunyarwanda waje imbere aba uwa gatanu.

Igikorwa cyitabiriwe n
Igikorwa cyitabiriwe n'Abayislamu bo hirya no hino mu gihugu
Umwe mu bana barushanijwe avuga Korowani mu mutwe
Umwe mu bana barushanijwe avuga Korowani mu mutwe


✇ Kigali Today

TP Mazembe yo muri DR Congo yemeje ko izitabira CECAFA Kagame Cup mu Rwanda #Rwanda via @kigalitoday

By Sports — June 17th 2019 at 03:22

Kuva tariki 07 kugeza tariki 21 Nyakanga 2019, mu Rwanda harabera irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k'Afurika y'i Burasirazuba, rikaba riterwa inkunga na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.

Ikipe ya TP Mazembe ni imwe mu makipe afite ibikombe byinshi muri Afurika no muri DR Congo
Ikipe ya TP Mazembe ni imwe mu makipe afite ibikombe byinshi muri Afurika no muri DR Congo

Muri CECAFA Kagame Cup 2019, hari amwe mu makipe akomeye yatumiwe andi arabisaba, muri ayo harimo AS Vita Club, Daring Club Motema Pembe na TP Mazembe yo muri DR Congo, ndetse na Zesco United yo muri Zambia.

By'umwihariko ikipe ya TP Mazembe iyoborwa na Moise Katumbi, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, yatangaje ko yishimiye kuba yatumiwe muri CECAFA ku nshuro ya gatatu, batangaza ko biteguye no kuyitabira.

Aya makipe araza yiyongera kuri Gor Mahia yo muri Kenya nayo ishobora kwitabira, KCCA yo muri Uganda yamaze kwemeza ko izitabira, ndetse n'amakipe atatu azaba ahagarariye u Rwanda ari yo APR Fc, Rayon Sports ndetse na Mukura VS.

Ikipe ya Zesco United yo muri Zambia ni imwe makipe ashobora kwitabira CECAFA Kagame Cup 2019
Ikipe ya Zesco United yo muri Zambia ni imwe makipe ashobora kwitabira CECAFA Kagame Cup 2019

Iri rushanwa ryaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo ryegukanwaga n'ikipe ya Al-Merrikh yo muri Sudani, aho yari itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya APR FC igitego 1-0.


✇ Kigali Today

Gicumbi : Abayislamu baje mu marushanwa bafashije abatishoboye #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 16th 2019 at 11:36
Bahawe ibiribwa bitandukanye
Bahawe ibiribwa bitandukanye

Ni igikorwa bakoze ku wa gatanu tariki 14 Kamena 2019, aho babasuye mu mudugudu batuyemo bubakiwe na Leta uherereye mu kagari ka Ngondore, umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, babaha ibiribwa birimo umuceri, kawunga, isukari, amavuta n'ibindi, byose hamwe bifite agaciro k'asaga ibihumbi 900 by'amafaranga y'u Rwanda, bihabwa imiryango 49.

Abahawe ubwo bufasha babyishimiye kuko ngo kubona ibyo kurya bibagora, cyane ko kugira ngo barye bagomba kubanza guca inshuro nk'uko umwe muri bo witwa Uwiduhaye abivuga.

Agira ati “Aba Bayislamu badusuye bakaduha n'ifunguro ndabashimira cyane kuko batugobotse, cyane ko imirire yacu iba igoye kubera ubukene. Hano umuntu arya ari uko yaciye incuro, nk'ubu iyo ntabonye ikiraka turaburara, iyo twakibonye nibwo turya kandi nabwo rimwe ku munsi”.

Yakomeje avuga ko ubu bagiye kumara iminsi bafite agahenge kubera iryo funguro bagenewe n'abo Bayislamu babasuye.

Mugenzi we witwa Mukamusoni Julienne na we yavuze ko abo bashyitsi ari abo gushimirwa kuko babazirikanye bakabageraho.

Ati “Twishimye cyane kuba badusuye tutari twiteze kubabona ndetse bakaba batuzaniye n'ibyo kurya bizatuma tugira ubuzima bwiza. Kugira ngo turye ubundi ni ukujya guhingira abaturage duturanye bakaduha ibyo kurya, Imana ibahe umugisha kandi bazagaruke”.

Mukamusoni kandi ashimira cyane Leta kuko ngo ari yo ituma abo babazanira ubufasha babageraho ndetse akanayishimira kuba yarabubakiye inzu nziza batigeze baturamo na rimwe.

Uhagarariye abaterankunga b'ayo marushanwa, Khalid al Hajaj, avuga ko gutanga iyo nkunga ku batishoboye biri mu byo basabwa na Korowani kuko ngo ibategeka gusangira na bose.

Ati “Korowani ikubiyemo ubutumwa bwiza bwo kubana, gusabana, gusangira no gufashanya. Inkunga twatanze rero ni ikimenyetso cyo kugaragaza ibiri muri iyo Korowani kubera ko idusaba kwiyumva nk'uko abo bakene biyumva no kubafasha uko dushoboye, ari yo mpamvu twabihuje n'igikorwa turimo”.

Khalid yavuze kandi ko ashima intambwe Leta y'u Rwanda igezeho mu kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside bigatuma iterambere ryihuta.

Ati “Abantu bageze muri iki gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'abahageze muri icyo gihe, iyo bakijemo uyu munsi baratangara kubera iterambere rihari. Ni icyubahiro gihanitse kuri Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda na Perezida Paul Kagame uyiyoboye wanagize uruhare runini ngo ibi bigerweho”.

Abitabiriye ayo marushanwa yo gusoma Korowani, abera mu Rwanda, bari bamaze iminsi bari mu majojonjora, bakaba bayashoje kuri iki cyumweru.


✇ Kigali Today

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi wa USAID #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 16th 2019 at 10:06

Uwo muyobozi ari mu Rwanda muri gahunda y'ingendo agirira mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya na Mozambike.

Leta zunze ubumwe za Amerika, zibinyujije muri USAID, zisanzwe zitera inkunga u Rwanda cyane cyane mu byerekeranye n'ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, ubuzima n'uburezi. Nko muri uyu mwaka icyo kigega cyatanze miliyoni 71 z'Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 65 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Mu rwego rw'ubuzima, ikigega USAID cyahaye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 32 z'Amadolari ya Amerika (angana na Miliyari 29 z'Amafaranga y'u Rwanda), agamije kunoza itangwa rya serivisi nziza z'ubuzima, cyane cyane mu kwirinda no kuvura Virusi itera SIDA na Malaria.

Mu buhinzi, binyuze mu mushinga Feed the Future-Rwanda Hinga Weze, USAID yageneye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 11 z'Amadolari ya Amerika (angana na Miliyari 10 z'Amafaranga y'u Rwanda) agamije gufasha abahinzi bahinga ku buso buto kongera umusaruro.

Uyu mushinga ukorera mu turere icumi ari two: Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke na Rutsiro.

Indi mishinga iterwa inkunga na USAID irimo uwitwa ‘Twiyubake' ugamije guteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage. Biteganyijwe ko uyu mushinga Twiyubake uzahindura imibereho y'abaturage babayeho nabi bo mu miryango ibihumbi 50, bo mu turere 12 ari two: Muhanga, Kamonyi, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Ruhango, Rwamagana, Kayonza, Rulindo, Gakenke, Kicukiro and Nyarugenge.

USAID itera inkunga n'indi mishinga nka ‘Turengere Abana' na ‘Gimbuka' iyo mishinga ikaba yita ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

Perezida Kagame na Mark Green baganiriye ku bufatanye bw'u Rwanda na USAID ndetse n'imikoranire mishya ya USAID n'ibihugu bakorana hagamijwe kongera umusaruro uganisha ku kubifasha kuva ku mfashanyo z'amahanga, intego iri mu zo u Rwanda rwiyemeje, muri gahunda yarwo yo kwigira.

Amafoto: Village Urugwiro


✇ Kigali Today

Jenoside si impanuka ahubwo irategurwa – Umwanditsi Diogène Bideri #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 16th 2019 at 08:21
Uko icyo gitabo kigaragara inyuma
Uko icyo gitabo kigaragara inyuma

Icyo gitabo ngo ni n'uburyo bwo guhangana n'abahakana kandi bagapfobya Jenoside.

Umwanditsi Diogène Bideri, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, na nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse ku nyandiko z'izindi Jenoside zabaye ku isi, yanditse igitabo mu buryo bwo kwibuka abe ndetse n'abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Agira ati “Iki gitabo ni uguha icyubahiro ababyeyi banjye bishwe muri Jenoside, umuryango wanjye, abavandimwe banjye ndetse n'abandi bazize Jenoside. Nashatse kubaha icyubahiro ndetse n'umwanya wo kugira icyo bavuga, kuko muri iki gitabo abazima baravuga ndetse n'abatakiriho baravuga. Icyo nzi, icyo nabwiwe naracyanditse nerekana ko Jenoside atari impanuka ahubwo itegurwa”.

Muri iki gitabo kandi umwanditsi yerekana amateka y'ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuva mu 1959 kugera mu 1994, aho Abatutsi bagiye bameneshwa, bafatwa nabi ndetse bikanabaviramo kwicwa. Agira ati “Kwita iki gitabo La Couleur d'un Génocide, mu Kinyarwanda ‘Ibara rya Jenoside' ni ukwerekana ishusho nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Murabizi neza mu Kinyarwanda iyo uvuze ngo ibara ryaguye bivuga ko ari ikintu ndengakamere kiba cyabaye.”

Bideri wanditse igitabo
Bideri wanditse igitabo 'Rwanda 1994, La Couleur d'un Génocide'

Bideri akomeza agira ati “Burya iyo wandika uba ufite icyo ugamije. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuye habi hashoboka, none icyo nifuriza urubyiruko ndetse n'abandi bazavuka ni uko bamenya ko Jenoside yakozwe n'ubutegetsi ndetse n'abakagombye kurinda abantu mu gihe bo bubakaga imashini yo kwica. Ubu ni uburyo bwo gukumira ngo ibyabaye mu Rwanda ntibizabe ukundi.”

Muri iki gitabo, hifashishijwe ubuhamya bw'abariho kandi umwanditsi akagera aho ubwicanyi bwakozwe muri Jenoside bwabereye. Bideri avuga ko ibikubiye muri icyo gitabo bivuguruza abahakana bakanapfobya Jenoside, kuko bo bandika ibijyanye n'ibitekerezo byabo bitagaragaza ibimenyetso.

Bamwe mu basomye iki gitabo bemeza ko kizafasha mu guhangana n'abantu bapfobya kandi bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nk'uko umwanditsi Yaan Gwet akaba n'umunyamakuru wo mu gihugu cya Cameroun abivuga.

Yagize ati “Ndemera ko iki gitabo kizaba imwe mu ntwaro zo guhangana n'abapfobya kandi bagahakana Jenoside, kubera ko iki gitabo cyanditswe hifashishijwe ubuhamya bw'abantu. Kigaragaza kandi ubuzima bw'abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rero byagorana guhakana ko Jenoside yabayeho”.

Bideri avuga ko ajya kwita iki gitabo ‘La Couleur d'un Génocide' ngo ntiyashakaga kuvuga ibara nk'umutuku cyangwa umukara, ahubwo ngo ni uburyo bwo kugaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa.


✇ Kigali Today

Munyantwari yatorewe kuyobora RPF Inkotanyi mu Burengerazuba #Rwanda via @kigalitoday

By Editor — June 16th 2019 at 06:42
Aba ni bo batowe
Aba ni bo batowe

Ni amatora yabereye mu Karere ka Karongi, ahatowe abakuriye urugaga rw'urubyiruko n'abagore hamwe n'abakuriye amakomisiyo ku rwego rw'Intara.

Amatora yo ku rwego rw'Intara akurikiye ayatangiriye ku rwego rw'umudugudu, akagari, umurenge n'uturere, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2019.

Munyantwari watorewe kuyobora RPF Inkotanyi mu Ntara y'Uburengerazuba avuga ko azafatanya n'abanyamuryango gukemura ibibazo byugarije Intara.

Yagize ati “Ndizera ko nzafatanya n'abanyamuryango gukemura ibibazo bafite. Hari ibyo Leta yitayeho, ariko buri munyamuryango na we agomba gukemura ibibazo ahereye mu muryango. Nagaburira abana neza ntibazagira imirire mibi, nabarinda kuva mu ishuri ibibazo bizakemuka twiyubakire igihugu cyacu.”

Komiseri wa RPF Sibomana Dieudonné ushinzwe ubuhinzi n'Iterambere ry'icyaro avuga ko basaba abatowe kubahiriza amabwiriza y'umuryango no kugisha inama ku bibazo bahura na byo, asaba abanyamuryango kugira urukundo no gukorera hamwe.

Amatora nk'aya yabaye no mu zindi ntara n'Umujyi wa Kigali. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Majyaruguru batoye Gatabazi JMV ku buyobozi bwawo, Iburasirazuba batora Mufulukye Fred, mu Majyepfo batora Vuganeza Aaron, naho mu Mujyi wa Kigali batora Marie-Chantal Rwakazina.


❌