WebRwanda.com

🔒
✇ Teradig News

Perezida Kagame yageze i Kinshasa mu muhango wo gushyingura Étienne Tshisekedi

By Vainqueur Mahoro — May 31st 2019 at 05:35

The post Perezida Kagame yageze i Kinshasa mu muhango wo gushyingura Étienne Tshisekedi appeared first on Teradig News.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki [...]

The post Perezida Kagame yageze i Kinshasa mu muhango wo gushyingura Étienne Tshisekedi appeared first on Teradig News.

✇ Teradig News

Senegal yashyize ahagaragara 25 izifashisha batarimo n’umwe ukina muri Afurika

By Benjamin Babou — May 31st 2019 at 06:19

The post Senegal yashyize ahagaragara 25 izifashisha batarimo n’umwe ukina muri Afurika appeared first on Teradig News.

Aliou Cissé utoza ikipe y’igihugu ya Senegal Les Lions de la Téranga, amaze gushyira ahagaragara uruutonde rw’abakinnyi 25 azatoranyamo 23 azifashisha mu gikombe cya Afurika [...]

The post Senegal yashyize ahagaragara 25 izifashisha batarimo n’umwe ukina muri Afurika appeared first on Teradig News.

✇ Teradig News

RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings yamaganiwe kure na BNR

By Teradignews — May 31st 2019 at 06:31

The post RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings yamaganiwe kure na BNR appeared first on Teradig News.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam). Ubu bucuruzi ngo bukaba butandukanye [...]

The post RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings yamaganiwe kure na BNR appeared first on Teradig News.

✇ Teradig News

Mu Rwanda igiciro cya Pasiporo cyavuguruwe

By Vainqueur Mahoro — May 31st 2019 at 06:46

The post Mu Rwanda igiciro cya Pasiporo cyavuguruwe appeared first on Teradig News.

Igiciro cy’ urwandiko rwemerera abanyarwanda  kujya mu mahanga (pasiporo) cyongerewe kivanwa ku bihumbi 50 Frw gishyirwa ku bihumbi  75 Frw ku zigenewe abakuru. Ibi byagaragaye [...]

The post Mu Rwanda igiciro cya Pasiporo cyavuguruwe appeared first on Teradig News.

✇ Teradig News

Umujyanama wa Miss Josiane yeruye ko uyu mukobwa atagikeneye abafana

By Kwizera Lobby — May 31st 2019 at 07:38

The post Umujyanama wa Miss Josiane yeruye ko uyu mukobwa atagikeneye abafana appeared first on Teradig News.

Umujyanama wa Miss Josiane witwa Sunday Justin yavuze ko uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane n’abantu, nta bafana agikeneye kugira ngo ashyire mu [...]

The post Umujyanama wa Miss Josiane yeruye ko uyu mukobwa atagikeneye abafana appeared first on Teradig News.

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Itangazo rya cyamunara y'umutungo uherereye mu karere ka Rulindo(1)

May 28th 2019 at 03:31

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'umwanditsi mukuru cyo kugurisha ingwate Ref. no: 019-035939, ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko tariki ya 18/6/2019 guhera saa saba z'amanywa(13h00) azagurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa ubarizwa mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Kisaro, Akagari ka Mubuga, ubaruwe kuri UPI: 4/01/08/04/20, kugirango hishyurwe umwenda w'umwalimu SACCO.

Cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye, Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri telefoni igendanwa: 0788358040.

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Inzu n'ubutaka bigurishwa mu cyamunara mu karere ka RUBAVU(1)

May 28th 2019 at 03:36

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'umwanditsi mukuru cyo kugurisha ingwate Ref. no: 019-035921 , ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko kuwa 20/6/2019 guhera saa tanu z'amanywa(11h00) azagurisha mu cyamunara ku nshuro ya mbere umutungo utimukanwa ugizwe n'ubutaka bwubatseho bubaruwe kuri UPI: 3/03/09/06/217 uherereye mu kagari ka Rubona , umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu kugirango hishyurwe umwenda wa Banki.

Cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye, abakeneye ibindi bisobanuro babariza kuri telefoni igendanwa: 0788358040.

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Inzu igurishwa muri cyamunara iherereye I Nyamasheke (1)

By Makuruki — May 28th 2019 at 03:58

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose babyifuza ko tariki ya 21 /06/2019 saa tanu (11h00) za mugitondo azagurisha muri cyamunara inzu ibaruye kuri UPI: 3/07/06/04/5573 kugira ngo hishyurwe umwenda banki iberewemo.

Iyi nzu iherereye mu mudugudu wa Musasa, akagari ka Raro, umurenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke mu ntara y'Iburengerazuba.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabariza kuri nimero ya telefoni igendanwa 0788698162 cyangwa 0727078530

Soma itangazo ryose hano

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Umutungo utimukanwa ugurishwa muri cyamunara uherereye Busasamana I Nyanza (1)

By Makuruki — May 28th 2019 at 04:06

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose babyifuza ko tariki ya 20/06/2019 saa saba n'igice (13h30) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ubaruye kuri UPI: 2/01/01/02/5033.

Uwo mutungo uherereye mu ntara y'Amajyepfo, akarere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana. Cyamunara ikazabera aho uyu mutungo uherereye.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero ya telefoni igendanwa: 0788405121 cyangwa 0782597017

Soma itangazo hasi:

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Cyamunara y'umutungo utimukanwa mu karere ka Rwamagana(1)

May 28th 2019 at 04:11

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'umwanditsi mukuru cyo kugurisha ingwate Ref. no: 019-035911 , ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko kuwa 20/6/2019 guhera saa saba z'amanywa(13h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ubarizwa mu karere ka Rwamagana , Umurenge wa Muhazi , Akagari ka Nyarusange ubaruwe kuri UPI: 5/01/06/2605 kugirango hishyurwe umwenda abereyemo Umwalimu Sacco .

Cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye, abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri telefoni igendanwa: 0787896889, 0733634707

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Inzu igurishwa muri cyamunara iherereye Cyarubare muri Kayonza (1)

By Makuruki — May 28th 2019 at 04:35

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose babyifuza ko tariki ya 20/06/2019 Saa munani (14h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ubaruye kuri UPI: 5/04/02/01/3207.

Iyo nzu iherereye mu ntara y'Iburasirazuba, akarere ka Kayonza, umurenge wa Kabare, akagari ka Cyarubare mu mudugudu wa Kabeza.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero ya telefoni igendanwa: 0788474410

Soma itangazo ryose hano:

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Sankara yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo adahari

By Bikorimana Alexis — May 28th 2019 at 05:40

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara amaze gukatirwa gufungwa iminsi mirongo itatu (30) y'agateganyo n'urukiko rwibanze rwa Kacyiru atari mu rukiko.

Umucamanza akinjira mu rukiko agasanga Sankara ataje kumva imyanzuro y'urubanza rwe yavuze ko atazi impamvu ataje ariko ko bitabuza isomwa ry'urubanza.

Umucamanza yahise atangira gusubiramo ibyaha Sabkara ashinjwa kimwe ku kindi,

Sankara yari yasabiwe kuba afunzwe by'agateganyo kuko hari impungenge ko agiye hanze yasibanganya ibimenyetso, Kuba yakanga abatangabuhamya, kandi ko kumubona byagorana ndetse ko ashinjwa ibyaha biremereye birengeje igifungo cy'imyaka 2 kuri buri cyaha.

Urukiko rwibajije niba ari impamvu zikomeye zatuma afungwa by'agateganyo agakurikirana afunzwe. Impungenge z'ubushinjacyaha ngo zirumvikana kuko icya mbere ngo imyirondoro ye ntihuye havugwaga ko yavukiye i Masisi mu gihe we avuga ko ari uw 'i Nyanza icya kabiri ngo Sankara yiyemereye ibitero yagabye mu Rwanda ndetese ko n'amajwi yumvikanye abyigamba ari aye.

Urukiko rusanze hari impamvu zikomeye bityo rutegetse ko akurikiranwa afunzwe mu gihe cy'ukwezi iperereza rigakomeza.

Kuba Sankara yemera ibyaha uko ari 16 kandi by 'ubugome, akaba yarashakishijwe igihe kirekire kugeza afashwe atari we wizanye ku bushake biri mu byashingiweho n'urukiko rutegeka ko akurikiranwa afunze.

Unganira Sankara we yifuzaga ko yaburana ari hanze kuko yitandukanije n'abagizi ba nabi.

Ku wa kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, nibwo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yagejejwe imbere y'urukiko rwa Kacyiru asomerwa ibyaha ashinjwa bigeze kuri 16.

Icyo gihe ibyaha byose uko ari 16 yarabyemeye asaba imbabazi abagizweho ingaruka n'ibitero yagizemo uruhare, azisaba abanyarwanda muri rusange ndetse n'Umukuru w'igihugu.

Ibyaha Sankara ashinjwaga birimo iremwa ry'umutwe w'ingabo ritemewe, Icyaha cy'iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba, kuba mu mutwe w'iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n'ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y'u Rwanda amu bihugu by'amahanga.

Mu bindi byaha yashinjwe harimo guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y'amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Rutsiro: Abaturage barasaba kubakirwa isoko ry'inka kubera zivunika izindi zigapfa

By Makuruki — May 28th 2019 at 19:29

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro mu ntara y'Iburengerzuba barema isoko ry'inka rya Rambura mu murenge wa Mukura ku muhanda Muhanga- Karongi barasaba ko ryakubakwa kuko inka zabo zihavunikira izindi zigapfa.

Aba baturage bavuga ko kuva bahabwa isoko ry'inka rya Rambura ryabafashije ariko bitwe nuko ari rito, hagira igikorwa kuko amatungo yabo ari kuhangirikira andi akanahapfira bikabatera ibihombo bikabije.

Abaturage basobanura agahinda kabo bati: “Inka nyinshi ziba zibereye hanze kuko isoko ari rito, izindi zirabyigana, abantu bakabura uko bagereka. Isoko ryabaye rito, inka zijyamo, abantu bakuzuramo ugasanga ubuze uko ugura inka kuko yagukandagira ugasanga bitubangamira. Ubu hari igihe umudamu aza kugura inka agatinya kujya hagati y'inka kuko zamukandagira zanarwana akabura aho ahungira.”

Ikindi kibazo giteye inkeke ni uko iri soko ryubatse ku mukingo bityo rikaba rishobora guteza ikibazo isaha n'isaha.

Bati: “Icyifuzo cyacu ni uko isoko baryongera ndetse n' igipangu cyazo cyikongerwa zikahimukira aho gukomeza kujya bazigarura buri kanya, kuko niba baracyubatse ngo bashyiremo amatungo, n'ubundi amatungo akaba akiri hanze inka igataruka hejuru y'umuhanda ikagwa hasi igapfa. Turasaba ko isoko baryagura kuko iyo urebye nabi ucyura inka yapfuye kuko kuva isoko ryakubakwa hamaze gupfa izigera ku munani.”

Iri soko rimaze umwaka rikora nyuma yo kubakwa ku bufatanye n'akarere n'abafatanyabikorwa gusa batunguwe n'ubwinshi bw'inka zihateranira kuko umubare bari biteze uri hasi cyane ugereranyije n'izihari ko ari nyinshi kuruta inyigo bari bariteguriye.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Aimerance asobanura ko bafite umugambi wo kuryagura ngo imisoro yiyongere.

Ayinkamiye ati, “kuryimura byo ntabwo twaryimura kuko kwaba ari ukwangiza umutungo ahubwo duteganya kuryongera no gukora neza umuhanda uhagana kugirango imodoka zijye zihanyura ku buryo bworoshye. Turyubaka twarebye umubare w 'inka twakiraga icyo gihe kandi kuryubaka abantu barabikunze gusa biracyari ikibazo kuko ridahagije tugiye kuryagura kandi ingengo y'imari itaha tuzareba uko turyagura n'uriya muhanda tuwukore neza.”

Iri soko rya kijyambere ritarahubakwa akarere babonaga imisoro ingana n'ibihumbi 500 ariko aho iri soko rikorewe, imisoro yikubye kabiri aho ubu aka karere kahakura akayabo ka 1,000,000.

Nshimiyimana [email protected]

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Abahanzi ba karahanyuze n'abubu bagiye guhurira mu bitaramo bizenguruka igihugu

By Makuruki — May 28th 2019 at 20:21

Kuri uyu wa Kabiri, kompanyi East African Promoters (EAP), imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda yatangarije abanyamakuru n'abanyarwanda muri rusange ko yateguye ibitaramo ngaruka mwaka biri mu kiswe ‘Iwacu Muzika Festival' bizazenguruka intara zose z'u Rwanda uko ari enye n'umujyi wa Kigali. Bigahuriramo abahanzi bagezweho ubu nabakanyujije hambere kandi bakunzwe kugeza ubu.

Ibyo bitaramo bikubiye mu iserukiramuco ryiswe “Iwacu muzika Festival” bikazajya biba buri mwaka.

Buri gitaramo kizajya gukorwa imbona nkubone (Live performances) kandi hakoreshwe ibyuma bya muzika bisanzwe.

Mu kiganiro EAP yagiranye n'abanyamakuru ndetse n'abaterankunga bayo, basobanuye ko ibyo bitaramo bizatangirira mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru tariki 22/06/2019 kuri Stade Ubworoherane, nyuma y'icyumweru kimwe bizakomereze mu Karere ka Rubavu, Iburengerazuba tariki 29/06/2019 kuri Stade ya Nengo.

Nyuma ya Rubavu, igitaramo cya gatatu kizabera i Huye mu Majyepfo tariki 13/07/2019 kuri Stade ya kaminuza, icya kane kibere i Ngoma mu Burasirazuba tariki 20/07/2019 ku Cyasemakamba.

Mu mujyi wa Kigali igitaramo cyizaba tariki 17/08/2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro

Kujya muri ibi bitaramo kuri iyi nshuro yabyo ya mbere bigiye kuba ni ubuntu ahasanzwe hose, n'ibihumbi bibiri (2000Frw) mu myanya y'icyubahiro.

Igitaramo cy'i Kigali ho bose bazishyura ariko igiciro ntikiratangazwa kuko n'abahanzi bazahakora ngo ntibaramenyekana.

Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo barimo Jay Polly, Bull Dogg, Bruce Melody, Social Mula, Jules Sentore, Allioni, Cecile Kayirebwa, Makanyaga Abdoul, Christopher, Victor Rukotana, Riderman, Queen Cha, Yverry, Orchestre Impala, Amalon, Urban Boys, Active, Rafiki, Masamba, Safi, Senderi, Uncle Austin, AmaG The Black, Marina.

Ibi bitaramo bizagaragaramo abahanzi bakanyujijeho hambere banakunzwe kugeza ubu hamwe n'abahanzi bagezweho.

Uko abahanzi bagabanijwemo amatsinda naho bazataramira

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Albert II wabaye umwami w'ububiligi yavuye ku izima yemera gutanga DNA

By Makuruki — May 28th 2019 at 20:54

Albert II wabaye umwami w'Ububiligi yemeye gutanga ibizamini by'ingirabuzimafatizo, DNA, ngo adacibwa amande angana n'ama-Euro 5000 buri munsi, ku birego byuko yabyaye umwana ku ruhande mu myaka ya 1960.

Uyu wahoze ari umwami w'Ububiligi kuri ubu ufite imyaka 84 y'amavuko, umaze imyaka irenga 10 arwanya ibirego by'umunyabugeni wo mu Bubiligi Delphine Boël w'imyaka 51 y'amavuko, ku munsi w'ejo ku wa kabiri ni bwo yatanze ibizamini by'amacandwe.

Mu ntangiriro y'uku kwezi kwa gatanu, urukiko rw'ubujurire rwo mu Bubiligi rwategetse ko uyu wahoze ari umwami akwiye guhanwa kubera kwanga gutanga ibyo bizamini.

Uyu wahoze ari umwami wimye ingoma mu mwaka wa 1993 akegura mu mwaka wa 2013, ahakana ko ari we se wa Madamu Boël.

Umwunganira mu mategeko, Alain Berenboom, yasohoye itangazo agira ati: "Yavuze ko urukiko rwafashe icyemezo ko imyanzuro y'iri suzuma izagirwa ibanga rikomeye kugeza hafashwe ikindi cyemezo cy'urukiko".

Umwanzuro w'urukiko witezwe mu gihe kitari mbere y'impera y'uyu mwaka.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ni bwo urukiko rwo mu murwa mukuru Buruseli rwategetse uyu wahoze ari umwami gutanga ibizamini bya DNA mu gihe kitarenze amezi atatu, bitaba ibyo agafatwa nkaho yemeye ko ari we se wa Madamu Boël.

Ese uru rubanza rwatangiye gute? ruhatse iki?

Ubwo yeguraga ku ngoma mu mwaka ka 2013, uyu wahoze ari umwami yatanze impamvu z'ubuzima bwe yavugaga ko butari bumeze neza. Yeguye ari ku itariki ya 21 y'ukwezi kwa karindwi, umunsi mukuru w'igihugu mu Bubiligi.

Yimye ingoma ku itariki ya 9 y'ukwezi kwa munani mu mwaka wa 1993, aba umwami wa gatandatu w'Ububiligi. Kwima ingoma kwe kwakurikiye itanga ry'umuvandimwe we, Umwami Baudouin, watanze afite imyaka 62 y'amavuko.

Baroness Sybille de Selys Longchamps, nyina wa Boël, avuga ko yakundanye n'uyu wahoze ari umwami mu gihe cy'imyaka 20. Ibi birego byuko ari se wa Madamu Boël byatangiye mu myaka 10 ishize, biteza ipfunwe abo mu muryango w'ibwami.

Hari ibihuha mu itangazamakuru ko iyi yaba ari yo mpamvu yatumye yegura.

Ububiligi bufite ubwami bushingiye ku itegekonshinga, aho umwami afite umwanya w'ubutegetsi ahanini w'umuhango.

Imwe mu nshingano z'umwami, ni ukugerageza gucyemura ibibazo bivutse bijyanye n'itegekonshinga.

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Inzu n'amasambu bigurishwa muri cyamunara biherereye mu Ruhango

By Makuruki — May 28th 2019 at 21:39

Umuhesha w'Inko w'Umwuga aramenyesha abantu boze babyifuza ko tariki ya 05/06/2019 saa tanu n'igice (11h30) za mugitondo azagurisha muri cyamunara imitungo itimukanwa ya GATARI Epaphrodite na NIKUZE Alphonsine .

Iyi mitungo igizwe n'isambu n'inzu bibaruye kuri UPI: 2/06/02/05/5493
Iyi mitungo iherereye mu mudugudu wa Karenge, akagari ka Muhororo, umurenge wa Byimana, akrere ka Ruhango mu ntara y'Amajyepfo.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero 0789618077 cyangwa 0728616174

Byinshi kuri iyi cyamunara wabisoma hano hasi

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Issa Bigirimana wakiniraga APR FC yerekeje muri Young Africans muri Tanzania

By Makuruki — May 28th 2019 at 22:19

Rutahizamu w'Umunyarwanda wakiniraga ikipe ya APR FC yerekeje muri Tanzania gukinira ikipe ya Young Africans yo mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu.

Issa Bigirimana ufite inkomoko mu gihugu cy'Uburundi yari amaze igihe asa n'utishimye mu ikipe ya APR FC dore ko yari amaze igihe adahabwa iminota myinshi mu kibuga.

Uyu rutahizamu,yageze mu ikipe y'ingabo z'igihugu muri saison ya 2014/15, akaba yaraje mu Rwanda avuye muri LLB S4A yo mu Burundi.

Issa Bigirimana agiye muri iyi kipe asanzeyo undi munyarwanda, Sibomana Patrick 'Papy' wakiniraga ikipe ya Mukura V.S watangajwe n'iyi kipe ko yamaze kuba umukinnyi wayo ku munsi w'ejo.

Ikipe ya Young Africans ntiyitwaye nabi muri Shampiyona ya 2018/2019 kuko yarangije ari iya kabiri inyuma ya Simba SC yatwaye igikombe iyirusha amanota arindwi.

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Sudan: abaganga, abakozi ba banki, abakozi mu ikoranabuhanga biyunze ku bandi mu myigaragambyo

By Bikorimana Alexis — May 28th 2019 at 22:43

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2019, abaganga, abakozi ba banki hamwe n'abakora mu bikorwa bijyanye n'ikoranabuhanga, abayoboke b'amashyaka atavuga rumwe na leta n'abandi bahuriye mu myigaragambyo igamije gushyira igitutu ku kanama ka gisirikare kayoboye igihugu ngo bashyire ubutegetsi mu maboko y'abasevili. Iyi myigaragambyo yagize ingaruka ku bwikorezi n'urwego rw'ama banki.

Abakora muri serivisi z'ubuvuzi, amashanyarazi, ikoranabuhanga hamwe n'abakozi ba banki bitabiriye imyigaragambyo bikaba byagize ingaruka zitandukanye ku bikorwa mu gihugu nkuko BBC yabitangaje.

Uyu munsi wa kabiri w'imyigaragambyo yitabiriwe n'ibihumbi by'abaturage yagize ingaruka zikomeye ku bwikorezi aho indege n'imodoka zitari kugenda ndetse n'ikibuga cy'indege cya Khartoum ntikiri gukora, ariko ibindi bikorwa by'ubucuruzi birigukora.

Nubwo imyigaragambyo ikomeje kuva bahirika ubutegetsi bwa perezida Omar al-Bashir yari amazeho imyaka 30 agasimburwa na Lt Gen Abdel Fattah al-Burhan, biragoye kwemeza ko bizahungabanya ubutegetsi bwa gisirikari kuko ugize uruhare mu myigaragambyo wese ahita yirukanwa mu kazi.

Kugeza ubu hari abasirikari n'abaturage bakomeje gutsimbarara ku mugambi wo kwigaragambya kuva byatangazwa.

Akanama ka gisirikare kayoboye igihu muri Sudani gakuriwe na Lt Gen Abdel Fattah al-Burhan kari kugirira uruzinduko rw'akazi mu bihugu byo mu karere gashaka ubufasha butandukanye aho baheruka gusura Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) na Misiri.

Kuri iyi nshuro ihuriro ry'abakozi ni ishyaka ritavuga rumwe na leta ntibitabiriye imyigaragambyo bikaba byaciye intege abigaragambya.

Nshizirungu [email protected]

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Kenya: Abadepite barashaka ko amadini yajya agenerwa ingengo y'imari

By Makuruki — May 28th 2019 at 23:09

Abadepite bo mu gihugu cya Kenya barasaba ko hakemezwa umushinga w'itegeko wemerera amadini kugira amafaranga abona avuye ku ngengo y'imar ya leta.

Depite Suna Peter Masara uhagarariye uburengera zuba arasaba ko inteko ishinga amategeko yashyigikira umushinga w'itegeko ryemerera amadini kujya abona amafaranga aturutse mu ngengo y'imari (National Government Constituency Development Fund (NG-CDF) muri uyu mwaka, 2019.

Uyu mushinga w'itegeko washyikirijwe Perezida w'inteko ishinga amategeko, Justin Muturi mu byumweru bibiri bishize, ubu hitwezweko umushinga wemezwa ugatangazwa.

Uyu mushinga w'itegeko uramutse wemejwe ugashyirwa mu mategeko, byatuma abanyamadini bahabwa nibura 2% y'ingengo y'imari yose (total NG-CDF money) igashyirwa mu bikorwa by'amadini.

Insengero zitandukanye, iz'abakirisitu, abasilamu n'abandi ubu bazabona inkunga y'amafaranga ivuye muri guverinoma igihe iri tegeko ryaba ryemejwe.

Uyu muyobozi ashaka ko havugururwa ingingo ya 25, igika cyayo cya 3 n'icya 4 aho iyi ngingo n'ibi bice bibuza ko ibikorwa by'amadini byajya bihabwa ku ngengo y'imari.

Ingingo ya 25 igira iti, “Amafaranga atangwa ntakwiye gukoreshwa mu bikorwa byo gushyigikira imitwe ya politiki, ibikorwa bya politiki cyangwa amadini kimwe n'ibikorwa byayo”

Avugana n'ikinyamakuri The Nation cyo muri Kenya kuri uyu wa kabiri , Masara yabwiye abanyakenya ko uburezi n'ubufasha ku buzima bwagiye butangwa n'amadini binyuze ku bamisiyoneri.

Masara ati: “ Dukeneye kugira uruhare mu bikorwa by'amadini mu iterambere. Izi mpinduka zafasha imishinga y'amadini mu miterere yayo no mu bikorwa byayo”.

Uyu mudepite avuga cyane ko aya mafaranga yahabwa amadini yagabanya ibyakoreshwaga mu kwita ku baturage.

Ubu itegeko ririho, rigena izi nkunga NG-CDF ryahabwaga amadini cyangwa ibigo gusa mu gushyigikira ibikorwa by'imikino kandi bagahabwa 2% by'ingengo y'imari yose.

Uyu mudepite, uhagarariye uburengerazuba akomeza avugako inshuro nyinshi bigira mu nsengero gusenga bashaka gusabana n'Imana ariko bakirengagiza ko iryo dini rikeneye gutera imbere.

Masara ati: “ Benshi bariga bakanabona ibikorwa byita ku buzima mu gihugu ko byitabwaho n'amadini, dufite imfubyi, abatishoboye n'abapfakazi kandi abo bose bitabwaho n'amadini. Ibigo nk'ibi byose bizungukira muri izi mpinduka.”

Nshimiyimana [email protected]

✇ Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Imodoka Toyota igurishwa muri cyamunara iri Soverpex Ltd Kicukiro

By Makuruki — May 29th 2019 at 02:49

Umuhesha w'inkiko w'umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko azateza cyamunara umutungo wimukanwa ugizwe n'imodoka ifite Plaque RAB 324Q ubwoko Toyota Liteage , kugira ngo hishyurwe umwenda creative communication na UNICEF babereyemo Uwamariya Charlotte. Iyo cyamunara izaba ku wa 04/06/2019 saa sita (12h00) z'amanywa aho imodoka iparitse kuri SOVERPEX Ltd ku Kicukiro.

Ibindi bisobanuro mwahamagara: 0783288152.

Soma itangazo ryose hasi:

❌