WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdaydove.rw

Safi agiye kurongora uwo bamaze igihe babana munzu

By CHIEF EDITOR

Niyibikora Safi uririmba muri Urban Boyz agiye kurushingana n’umukunzi we mushya witwa Niyonizera Judith bamaze igihe babana mu nzu, gusaba no gukwa byashyizwe ku itariki ya 1 Ukwakira 2017.

Safi Madiba agiye kurongora Niyonizera Judith nyuma y’ukwezi kumwe gusa atandukanye na Umutesi Parfine [bari bamaranye imyaka ibiri n’imisago].

IGIHE ifite amakuru yizewe ahamya ko Safi Madiba yamaze kwereka ababyeyi be Niyonizera Judith ndetse bageze kure imyiteguro y’ubukwe ndetse urupapuro rw’ubutumire rugaragaza ko umuhango wo gutanga inkwano uzabera i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Inshuti ya hafi iri gufasha Safi Madiba mu myiteguro y’ubukwe yabwiye IGIHE ko aba bombi bifuje gutegura gahunda zabo mu ibanga by’umwihariko birinze icyatuma itangazamakuru rivumbura ko bari gupanga ubukwe ari nayo mpamvu kuri invitation hashyizweho nomero za telefone z’umukobwa gusa iz’umusore zirahindurwa.

Yagize ati “Ubukwe bugeze kure ahubwo ntunguwe n’uko ari wowe utari ubizi, byararangiye gahunda zose ubu ziri ku murongo, hasigaye iby’inkwano no gusezerana.”

Niyonizera Judith na Safi bazasezerana imbere y’amategeko ku munsi bazakoreraho umuhango wo gusaba no gutanga inkwano gusa Safi ntaragira icyo avuga kuri aya makuru.

Uyu mukobwa ngo abana na Safi mu nzu aho acumbitse ku Kimironko ndetse niho abageni bazaba mu minsi ya mbere y’ubukwe bahite bategura kwerekeza muri Canada.

Niyonizera Judith ugiye kurushingana na Safi Madiba ngo yatandukanye n’umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada ndetse inshuti ye ya hafi ihamya ko mu ‘byashituye Safi bagahita bapanga ubukwe ari amafaranga afite yakuye muri gatanya n’umugabo wa mbere’.

Muri Kanama 2017 Safi Madiba yatandukanye na Parfine na we uvugwaho kugira amafaranga menshi, icyo gihe yabwiye IGIHE ko mu byatumye batandukana ku isonga haza intera ndende yabaga hagati yabo bigatuma urukundo rusinzira.

Yagize ati “Ntabwo ari ikintu kimwe cyadutandukanyije ariko ibyanjye na Parfine byararangiye, ntabwo byashobotse ko dukomezanya. Ndumva hashize amezi abiri dutandukanye, ndi njyenyine. Icyadutandukanyije rero si kimwe, icya mbere ni uko twabaga mu bihugu bitandukanye aba mu Busuwisi nkaba mu Rwanda, kubonana byaratugoraga, kuba kure ye ntibyanyoroheraga na we ni uko.”

Safi na Niyonizera bagiye kurushinga bidatinze

Mu mezi yabanjirije gutandukana kwa Safi na Parfine, uyu muhanzi yari yavuze ko bateganya kurushingana mu gihe kidatinze, ubukwe ntibwatashye ahubwo hahise hasohoka inkuru yo gutandukana kwabo.

Safi yakundanye n’abakobwa batandukanye barimo Knowless banabanye mu nzu igihe kirenga amezi atandatu, nyuma yakundanye n’undi mukobwa witwa Fabiola [banagiranye amahari bapfa imodoka], ikibazo cye na Fabiola gikemutse yahise akundana na Parfine none na we barashwanye ubu agiye kurushingana n’undi mukobwa.

Invitation y’ubukwe bwa Safi na Niyonizera yamaze kugera hanze

Niyonizera yari asanzwe aba muri Calgary mu Mujyi wa Alberta muri Canada

Safi Madiba yakundanye n’abakobwa batandukanye barimo Knowless, Fabiola, Parfine n’abandi

Uyu mukobwa ngo amaze igihe abana mu nzu na Safi

Niyonizera, umukunzi mushya wa Safi Madiba

Safi Madiba yari amaze ukwezi kumwe atandukanye na Parfine

SRC: IGIHE

The post Safi agiye kurongora uwo bamaze igihe babana munzu appeared first on DOVE MAGAZINE.

Sheebah asesekaye mu Rwanda

By CHIEF EDITOR

Sheebah Karungi umuririmbyi uri mu bakunzwe cyane muri Uganda yageze mu Mujyi wa Kigali aho agomba gukorera igitaramo afatanyije na Runtown wo muri Nigeria.

Sheebah na Runtown ni bo bahanzi b’imena bazasusurutsa abazitabira igitaramo cyiswe Kigali Runtown Experience kizabera mu Mujyi wa Kigali kuwa 23 Nzeri 2017.

Uyu muhanzi ni umwe mu bakobwa bakunzwe kandi bahenze muri Uganda. Sheebah yakoranye indirimbo na Kitoko Bibarwa bise ‘I Am In Love’ ndetse hari n’iyo aherutse gukorana na The Ben nayo iri gucurangwa cyane mu Rwanda.

Yageze i Kigali ahagana saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2017. Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko anejejwe no kuza mu Rwanda gutaramana n’abakunda ibihangano bye, kuri iyi nshuro ngo “bizaba ari byiza kurusha indi minsi.”

Runtown na we aragera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nzeri 2017. Hashize iminsi Runtown atangaje ku mbuga nkoranyambaga akoresha amakuru y’iki gitaramo yemeza ko afite ibyishimo bidasanzwe kuba agiye kuza gutaramira mu Rwanda.

Sheebah Karungi w’imyaka 30 yaherukaga mu Rwanda mu mpera za 2016, icyo gihe yitabiriye igitaramo cya Summer Beach Fest cyabereye mu Mujyi wa Rubavu.

Uyu mukobwa ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, afite indirimbo zakunzwe cyane mu ndirimbo “Malidadi “, “Go Down Low ft Pallaso”, “Otubatisa ft Irene Ntale” n’izindi. Azwi cyane mu itsinda rya Obsession.

Mu myaka irindwi ishize yakoze indirimbo zitabarika zakunzwe zirimo iyitwa “Farmer”, “Mwekumwe” na “Twekumwe”. Yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Karere nka Jua Kali wo muri Kenya.

Abakobwa baje kwakira Sheebah i Kanombe bari bitwaje ibyapa birimo ibyerekana ko biteguye igitaramo cye

I Kanombe yakiriwe na bake mu nhuti ze baba mu Rwanda

Sheebah afite igishushanyo giteye nk’ikinyugunyugu ku kuguru

Sheebah azaririmbana na Runtown muri iki gitaramo

Akigera i Kanombe yabanje kubwira abafana be ko ahageze

Sheebah asesekaye mu Rwanda

Amafoto: Niyonzima Moses

SRC: IGIHE

The post Sheebah asesekaye mu Rwanda appeared first on DOVE MAGAZINE.

Gabon : Minisitiri yegujwe mu cyumweru yahawemo umwanya

By CHIEF EDITOR

Muri Gabon, Madamu Irène Patricia Boussamba wari wagizwe Minisitiri ushinzwe Ingengo y’imari na konte za Leta, yegujwe kuri uwo mwanya hashize icyumweru kimwe gusa awuhawe. Yakuwe muri Guverinoma nshya atari yatangira akazi kubera ko yagaragaye ku rutonde rw’abari abakozi bavugwaho ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda.

Madamu Boussamba wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Minisitiri w’Ingengo y’imari ucyuye igihe, nkuko bitangazwa na Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa(RFI), ngo yandaritswe cyane cyane n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri Gabon, zanditse zinenga uburyo umuntu wamunzwe na ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu yongeye kugirirwa icyizere akagirwa Minisitiri muri Guverinoma nshya.

Ati «Iyo nkuru ikimara gucicikana mu bitangazamakuru binyuranye, byabaye ngombwa ko asabwa na Minisitiri w’intebe Emmanuel Issoze-Ngondet kwegura anahita atabwa muri yombi arafungwa kugira ngo hakorwe iperereza ku bimuvugwaho atarasibanganya ibimenyetso ». Ibitangazamakuru bimwe byemeza ko Patricia Boussamba yegujwe ku rubuga rwa Facebook ngo hakirimo haza ubutumwa bw’abamushimiraga umwanya wa Minisitiri yahawe, banamwifuriza imirimo mishya myiza.

RFI itangaza ko amakuru y’ibanze ku bivugwa kuri uwo mu minisitiri wegujwe muri Guverinoma nshya ya Gabon ataranatangira akazi, avuga ko icyo Minisitiri Irène akekwaho ngo ari uguha amasoko ya Leta umuherwe w’Umutaliya bitanyuze mu mucyo, umuherwe uzwi ku izina rya Guido Santullo. Ati «Iyi nkuru ibitangazamakuru byo muri Gabon bivuga ko ari uburyo bukabije bwo kunyereza umutungo w’igihugu ku nyungu ze bwite, biravugwamo n’abandi bantu benshi bakoraga muri Leta baba barahawe buri wese akayabo k’amafaranga atari yamenyekana neza».

Umwe mu bari muri Guverinoma nshya ya Libreville yatangarije RFI ko ngo Patricia Boussamba ashobora kuba yarahawe indonge nyinshi akiri Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’ingengo y’imari, ari na zo zatumye atanga amasoko ya Leta mu buryo budakurikije amategeko.

Ati «Hari Urwego rw’igihugu rushinzwe ubushakashatsi rwari rwaratangiye banabugeze kure, mu gihe ibyavuye bitarashyirwa ahagaragara aba ahawe uwo mwanya ukomeye muri Guverinoma». Icyemezo cyo kweguza uwo mugore no kumufunga ngo cyafashwe mu rwego rwo kugaragariza rubanda ko ubutegetsi bushya bwa Gabon butajenjetse mu gucunga ibyabo.

Abasesenguzi ba politiki ya Gabon nkuko biherutse gutangazwa n’Ikinyamakuru Jeune Afrique ni uko, ngo kuva Ali Bongo yongeye gutorerwa kuba Perezida w’iki gihugu ku wa 27 Kanama 2016 havutse imvururu zikomeye ndetse n’abaturage bigaragambyaga bo ku ruhande rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi baricwa. Ati «Kugeza magingo aya abatavuga rumwe na Guverinoma barangajwe imbere n’umunyapolitki Jean Ping ntibanyuzwe n’ubutegetsi kabone n’ubwo Perezida Ali Bongo yabagaragarije ubushake bwo gukemura ikibazo bafitanye binyuze mu nzira y’ibiganiro».

Jean Ping watsinzwe amatora ya Perezida yahatanagamo na Bongo, yanze ibyatangajwe na komisiyo yigenga y’amatora ya Gabon, ahubwo bayirega kwiba amajwi muri ayo matora yo muri 2016.

KAYIRA ETIENNESRC: IGIHE

The post Gabon : Minisitiri yegujwe mu cyumweru yahawemo umwanya appeared first on DOVE MAGAZINE.

Royal TV yahagaritswe burundu

By CHIEF EDITOR

Royal TV yari imaze igihe ikorera mu Rwanda, igihe guhagarika ibikorwa kubera ikibazo cy’amikoro cyibasiye iki kigo.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Nzeri 2017, habaye inama y’abakozi bose bakamenyeshwa ko televiziyo igiye gufungwa hagasigara radiyo.

Bivugwa ko abakozi bamenyeshejwe ko hari ikibazo cy’amikoro kitatuma iki kigo cy’Abanyakenya gikomeza gukora ubucuruzi nkuko byari bisanzwe. Kubera iyo mpamvu, ngo ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa bya televiziyo hagasigara radio.

Amakuru avuga ko Royal TV yari imaze igihe kinini isohora amafaranga menshi ariko itinjiza bitewe n’uko nta bashinzwe kuyishakira amasoko ‘bakomeye’ bari bahari.

Iki kigo ngo cyari cyaragiranye amasezerano n’ikompanyi yigenga ishinzwe gushaka amasoko. Imikorere yayo ngo yatumaga hari amasoko ajya ku zindi televiziyo kuko yo yacaga amafaranga menshi abantu badashobora kubona.

Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati “Ni abantu bazana isoko na bo bamaze gukuramo ayabo. Ugasanga itangazo risomwa ahandi ku bihumbi nk’icumi, kuri Royal ho ni muri 30 na 40.”

Ikindi ni uko iki kigo ngo cyakoreshaga amafaranga menshi mu bijyanye n’imishahara. Ngo hari abakozi bamwe bahembwa amafaranga arenga ibihumbi 800 kandi wareba umusaruro wabo ukawubura burundu.

Kugeza ubu, kuri iyi televiziyo hari kugaragaraho filimi n’imiziki gusa, mu gihe ibiganiro byahise bihagarikwa burundu. Abari mu nama ntibigeze batangarizwa igihe izavira ku murongo burundu.

Hagati aho, abakozi bose babuze akazi babwiwe ko haza gukurikizwa ibiri mu masezerano yabo ajyanye n’akazi. Abenshi muri bo bari barasinyishijwe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse bahabwa n’ubwishingizi bw’indwara bwa Britam bubarihira 100%.

Umwe mu bahagaritswe yagize ati “Twari dufite amasezerano y’imyaka ibiri. Tuzahembwa kugeza umwaka umwe urangiye kandi ibyo baduhaga byose bazakomeza kubiduha.”

Umwaka ushize nabwo iki kigo cyahagaritse abanyamakuru, abatekinisiye n’abashinzwe gufata amashusho yifashishwa kuri televiziyo bazwi nk’aba-Cameraman; bose hamwe bagera kuri 25 ku mpamvu ziswe ‘ubukungu butifashe neza mu kigo’.

Mbere yaho gato hari hahagaritswe abari abakorerabushake n’abandi banyeshuri bimenyerezaga umwuga w’itangazamakuru bahabwa imperekeza y’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda nubwo bari basanzwe bakora badahembwa.

Royal TV yatangiye gukora nyuma y’uko umushoramari Simon Gisharu usanzwe ari nyiri Kaminuza ya Mount Kenya aguze Lemigo TV, abari abakozi kuri iyi televiziyo bahise bimuka bajya mu mikorere mishya.

Royal TV ubwo yatangiraga muri Gashyantare 2016 yari ifite abakozi bari hagati ya 45 na 50, barimo abanyamakuru, abakora kuri tekiniki n’abafata amashusho.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Royal TV ntibyadukundira.

Abakozi ba Royal TV ubwo kuwa 20 Gashyantare 2016 iyi Televiziyo yatangizaga ibikorwa byayo ku mugaragaro mu birori byabereye kuri Petit Stade i Remera

Dr Simon Gicharu washinze Mount Kenya University ni nawe washoye imari muri Royal TV yahoze ari Lemigo TV

SRC: IGIHE

The post Royal TV yahagaritswe burundu appeared first on DOVE MAGAZINE.

Ntabwo nigeze ndwanirira kuba Perezida, byarangwiririye-Kagame

By CHIEF EDITOR

Perezida Kagame yuvuze ko mu rugamba rwo kubohora igihugu atarwanaga kugira ngo agere ku butegetsi ahubwo ko ngo yariho aharanira uburenganzira yari yarambuwe nk’umwenegihugu.

Ibyo yabivugiye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika uyu munsi ku wa 20 Nzeli 2017, mu kiganiro yatanze kibanze ku bubanyi n’amahanga.

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yakomoje ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 umuryango mpuzamahanga urebera, akaba yerekanye ko Jenoside yatijwe umurindi n’ubutegetsi bwariho aho amabwiriza ku bwicanyi yatangwaga binyuze kuri radiyo.

Mu gusobanura impamvu yahisemo kuyoboka iy’ishyamba mu rugamba rwo kubohora igihugu, Perezida Kagame yavuze ko yari agambiriye kwisubiza uburenganzira yari yarambuwe nk’Umunyarwanda utari ufite imiziro imbere y’amategeko.

Perezida Kagame yashimangiye ko muri urwo rugamba atari yimirije imbere kuba perezida ahubwo ko ngo byaje kumugwirira, ati “Ntabwo nigeze ndwanira kuba Perezida w’Igihugu cyanjye; byarangwiririye, nariho ndwanirira uburenganzira nambuwe.

Perezida Kagame yabwiye kandi abari bakurikiye ikiganiro yatanze ko nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse n’abayigizemo uruhare bihuje bomorana ibikomere ku buryo ngo ubwiyunge bwagezweho birenze ibyari byitezwe.

Manda ya Gatatu…

Perezida Kagame yavuze ko yari yiteguye gusoza ubuyobozi nk’uko byagenwaga n’Itegeko Nshinga ariko ngo abaturage bamusaba gukomeza kubayobora.

Ati “Nari niteguye gusoza [manda], mu buryo ntateganyaga habayeho ubukangurambaga maze miliyoni enye bajya mu Nteko Ishinga Amategeko basaba ko itegeko nshinga rivugururwa atari ryose, ahubwo by’umwihariko ku ngingo ya manda ya gatatu.”

Yakomeje agira ati “Ku bashobora kubihuza n’amateka y’u Rwanda barumva impamvu, mu bindi bihugu ibi bishobora kutabaho. Byose bigaruka ku ngingo yihariye y’amateka yacu, hashize imyaka 23 twubaka bundi bushya igihugu cyacu.”

Ku birebana no kuba aherutse gutsinda amatora n’amajwi 98% yasobanuye ko nawe yabonye biba, Perezida Kagame yasoje ikiganiro yatanze ashimangira ko icyo yimirije imbere ari ugukorera Abanyarwanda mu buryo bwiza bubabereye.

SRC: IZUBA RIRASHE

The post Ntabwo nigeze ndwanirira kuba Perezida, byarangwiririye-Kagame appeared first on DOVE MAGAZINE.

Princess Priscillah yatangiye gusohora indirimbo zitegura urugendo rwe mu Rwanda

By CHIEF EDITOR

Umuratwa Priscillah uzwi mu buhanzi nka Princess Priscillah yongeye gukora mu nganzo nyuma y’igihe acecetse asohora indirimbo nshya izakurikirwa n’izindi zigize album yifuza kumurikira mu bihugu bitandukanye akazasoreza urugendo mu Rwanda.

Uyu muririmbyi umaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Wabaga he’ yahuriyemo na mugenzi we Emmy na we utuye mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas. Priscillah yanakunzwe mu ndirimbo zirimo ’Ntacyadutanya’, ’Mbabarira’, ’Bagupfusha ubusa’ n’izindi.

Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko afite gahunda ndende ndetse amaze igihe ari kunoza umushinga wa album yakoze. Yashimangiye ko yarangiye mu buryo bw’amajwi ubu akaba agiye gutangira kugenda asohora zimwe mu ndirimbo ziyigize. Yahereye ku yo yise ’Biremewe’.

Yagize ati “Iyi niyo ndirimbo ya mbere iriho, ikaba izakurikirwa n’indi bidatinze ku buryo abakunzi b’umuziki wanjye bashonje bahishiwe ibyiza kandi byinshi.” Yongeyeho ati “Ni indirimbo irimo ubutumwa bw’uko buri wese afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka, atitaye ku bintu bitandukanye bitandukanya abantu bakundanye nk’amadini, uruhu rw’umuntu, ubukungu n’ibindi bitandukanye bituma abantu bamwe bivanga mu mibanire y’abandi.”

Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko ari indirimbo ikubiyemo ’amagambo abantu bakoresha bahumuriza abakunzi babo bahuye n’ibigeragezo nk’ibyo’.

’Biremewe’ ya Princess Priscillah ni imwe mu zigize album avuga ko yifuza kuzamurikira mu bihugu byo ku migabane itandukanye urugendo akarusoreza mu Rwanda.

Yagize ati “Album yo nzayimurika mu minsi iri imbere, ku buryo abafana banjye bazabona indirimbo zose ziyigize nkabamenyesha n’uko bazabasha kuyibona bakaba banayigura.”

Princess Priscillah afite icyifuzo cyo gutaramira mu Rwanda

Hashize iminsi abahanzi batandukanye bubatse izina mu Rwanda mu bihe bishize bagarutse ku ivuko ndetse bakahakorera ibitaramo bikomeye na n’ubu bigikomeje. Uwavuga ko umwaka wa 2017 mu myidagaduro n’ibitaramo wihariwe na The Ben na Meddy ntiyaba abeshye.

Uyu muhanzi amaze imyaka ine yerekeje muri Amerika

Princess Priscillah umaze imyaka ine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we avuga ko afite icyifuzo gikomeye cyo kugaruka mu Rwanda gutaramana n’abafana bamukumbuye ibyo akazabihuza no kubereka ibikorwa bishya birimo n’iyo album yarangije gufatira amajwi y’indirimbo ziyigize.

Yagize ati “Kuza mu Rwanda ni icyifuzo gikomeye mfite ku mutima, kandi mbifite muri gahunda nzagaruka gutaramana n’Abanyarwanda nje no mu bikorwa byo kumurika album no kuyikwirakwiza mu rugo (mu Rwanda) ikagera ku bantu bose mu buryo bworoshye. Ndifuza gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku migabane itandukanye bikarangirira mu Rwanda mu rugo.”

Priscillah avuga ko icyifuzo cyo gutaramira mu Rwanda yifuza kugisohoza mu bihe bya vuba nk’ibiri ku isonga mu mishinga ateganya, ibyo bikazabanzirizwa no kumenyekanisha umushinga wa album, izina ryayo ndetse n’indirimbo zizayisohokaho.

Princess Priscillah yerekeje muri Amerika muri Nyakanga 2013 akaba yaragiye kuhakomereza amasomo ya Kaminuza. Narangiza amasomo ye yihaye intego yo kuzahita agaruka mu Rwanda gushyira mu ngiro ubumenyi ari guhaha mu mahanga no gukomereza umuziki ku ivuko.

Priscillah avuga ko yamaze kunoza umushinga wa album nshya, igisigaye ni ukuyimurika

Princess Priscillah
Priscillah avuga ko afite icyifuzo ku mutima cyo kuzataramira mu Rwanda ahamurikira na album ye nshya

SRC: IGIHE

The post Princess Priscillah yatangiye gusohora indirimbo zitegura urugendo rwe mu Rwanda appeared first on DOVE MAGAZINE.

Ingabire Habiba yemejwe mu bazitabira Miss Supranational, bamwe bahise bamwibasira

By CHIEF EDITOR

Nyuma ya Akiwacu Colombe wahagarariye u Rwanda mu mwaka wa 2016, Ingabire Habiba ni we uzahatanira iri kamba mu marushanwa Mpuzamahanga ya Miss Supranational umwaka wa 2017.

Ubuyobozi butegura Miss Supranational bwemeje Ingabire Habiba w’imyaka 20 y’amavuko ko ari we uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa azabera muri Pologne.

Ingabire Habiba yari yatowe na Uwamahoro Yvonne wahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Miss Supranational, uyu ni na we uhitamo umukobwa uzaserukira igihugu hanyuma akemezwa n’abategura iri rushanwa.

Ku rubuga rwa Miss Supranational ndetse no ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa, abaritegura bongereye Habiba ku rutonde rw’abakobwa bemerewe kuzahatana uyu mwaka. Ku nshuro ya munani irushanwa rigiye kuba rizitabirwa n’abakobwa 80 bo mu bihugu bitandukanye.

Ingabire Habiba amaze kwakira ibaruwa imwemerera mu buryo busesuye ko azaserukira u Rwanda yahise yandika kuri Instagram ko ashimishijwe by’ikirenga n’itike yahawe.

Mu gusoza ubutumwa bwe, ikaramu ya Habiba ishobora kuba yanyereye yandika ati ‘mfite amashyushyu yo kuzajya muri Porand[aho kwandika Poland]’. Ibi byatumye bamwe bamuha urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari n’abatangiye gushidikanya ku bumenyi afite.

Yaherukaga kuvugwa kubera ibitutsi yatutse umukemurampaka

Ingabire Habiba nta kamba rya Nyampinga yigeze yambikwa mu byiciro bizwi gusa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yari mu bakobwa 16 biyamamarije guhagararira Umujyi wa Kigali ntiyabona amahirwe.

Ku itariki 28 Mutarama 2017 Ingabire Habiba yahatanye na bagenzi be bari mu marushanwa yo gushaka itike yo kwinjira muri batanu bagombaga guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda ku rwego rw’igihugu.

Nyuma Habiba yaje kubura amahirwe yo gukomeza bamukuriramo mu majonjora ibintu byaje kumutera kwibasira Rwabigwi Gilbert wari mu kanama nkemurampaka akaba yari yamuhaye ‘No’ maze aramutuka aramwandagaza.

Ibitutsi Habibah yatutse Rwabigwi yabinyujije ku rukuta rwa Instagram aho yamushinjaga kumubuza amahirwe yo gukomeza amarushanwa ubwo yamuhaga ‘No’ mu gihe bagenzi be [Mariya Yohani na Mike Karangwa] bari bamuhaye ‘Yes’ kandi byagaragaraga ko yari afite ubwiza bwakagombye guhita bumutambutsa.

Habiba amaze gucururuka no kwisuzuma akabona ko yarengereye, yaciye bugufi asaba imbabazi Rwabigwi impagarara yari yateje ziherera aho. Ubu agiye gutangira urugendo rushya nka Nyampinga uzaserukira igihugu muri Miss Supranational aho agomba kuzakora ibishoboka agatahana ikamba.

Umuhindekazi witwa Srinidhi Shetty ni we wegukanye Miss Supranational 2016 mu birori byabaye kuwa 2 Ukuboza 2016 kuri Spa Resort mu Mujyi wa Krynica- Zdroj.

SRC: IGIHE

The post Ingabire Habiba yemejwe mu bazitabira Miss Supranational, bamwe bahise bamwibasira appeared first on DOVE MAGAZINE.

Icyatumye Seyi Shay atumirwa i Kigali

By CHIEF EDITOR

Lubega Remmygious utegura ibirori bya Kigali Jazz Junction yatangarije Imvaho Nshya ko impamvu yatumiye Deborah Oluwaseyi Joshua uzwi nka Seyi Shay, umuhanzikazi wo muri Nigeria ari uko ashoboye umuziki ngo kandi ni mu rwego rwo kwagura imikorere y’icyo gikorwa.

Ugutangirana na Seyi Shay, Lubega yavuze ko ari we muhanzikazi bifuje gutangiriraho mu bo mu bihugu bitari ibyo mu muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba ngo ariko nyuma hazagenda hatumirwa n’abandi.

Yagize ati “Twabonye ko dukwiye kwagura imikorere yacu twemeza ko dukwiye gutangirira kuri Seyi Shay kandi azaririmbira abantu mu buryo bw’inyumva nkumve indirimbo ze zanditse kandi zihimbye mu buryo bunononsoye”.

Ku bwe kandi avuga ko umuhanzikazi Seyi Shay amwibutsa nyakwigendera Brenda Fassie kubera ubuhanga bwe.

Kubera ukuntu aririmba ngo bamwe bamufata nk’umuhanzikazi w’Umunyamerika ngo kandi yizeye ko hari abakunda umuziki we mu Rwanda.

Mu minsi yatambutse hari hacaracanye amakuru avuga ko bashakaga gutumira Fally Ipupa ukomoka muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo ngo ariko hari ibiri ngombwa bakirimo kwegeranya kugira ngo na we azatumirwe.

Seyi Shay azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Right now”, “Yolo yolo” n’izindi.

Igitaramo azaririmbamo kizaba ku ya 29 Nzeri 2017 muri Kigali Serena Hotel kizaba kirimo kandi abandi bahanzi nka Charly na Nina n’abandi

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
SRC: IMVAHO NSHYA

The post Icyatumye Seyi Shay atumirwa i Kigali appeared first on DOVE MAGAZINE.

Rayon Sports itsinze APR FC yegukana igikombe cy’Agaciro

By CHIEF EDITOR

Igitego rukimbi cyabonetse mu mukino wa Rayon Sports na APR FC gitsinzwe na Rutanga Eric cyahesheje iyo kipe yambara ubururu n’umweru igikombe cy’Agaciro Development Fund.

Wari umukino uba gake mu mwaka dore ko uhuza amakipe y’amakeba, ariko ukaba wari urimo na byinshi biwukomeza birimo kuba Rayon Sports ikinamo abakinnyi benshi baturutse muri APR FC, bikiyongeraho igitutu abafana bari batangiye gushyira kuri Karekezi Olivier.

Watangiye amakipe yombi asa n’acungacungana ku jisho nk’ibisanzwe mu mikino ijya ihuza aya makipe yombi, ariko Rayon Sports igakunda kurusha APR FC gusatira, byaje no kuyiviramo gutsinda igitego mu gice cya mbere ariko Umusifuzi wok u ruhande azamura igitambaro avuga ko Bimenyimana Caleb Bonfils agitsinze yaraririye.

Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0, maze igice cya kabiri kigitangira, Umutoza Jimmy Mulisa akuramo Twizeyimana Martib Fabrice yinjiza Sinamenye Cyprien ngo yongere umubare w’abasatira, ariko na byo ntibyagize byinshi bihindura.

Umukino uko iminota yarushagaho kwicuma ni ko warushagaho kuba uw’ishiraniro, ariko byaje guhinduka ku munota wa 62 ubwo Umusifuzi Uwikunda Samuel yerekaga ikarita y’umutuku Muhadjiri Hakizimana, wari ukoze ikosa ryo gutera umupira kandi Bakame akiwufite mu ntoki.

Iyo karita y’Umutuku yatumye APR FC irushaho kujya ku gitutu n’ubwo yari icyizeye gutwara igikombe bitewe n’uko kunganya uwo mukino byari guhita biyiha amanota 7 ikaba irusha inota rimwe AS Kigali mu gihe Rayon Sports yo yari kugira amanota 4.

Icyakora ngo arimo gishegesha ntavura, ibintu byabaye ibindi ku munota wa 84, ubwo ikosa Rugwiro Herve yakoreye Nahimana Shassirrikavamo Coup Franc, Eric Rutanga agahita ayibyaza igitego, cyaje kuba ari na cyo rukumbi kiboneka muri uwo mukino bituma Rayon Sports yegukana instinzi y’igitego 1-0, biyihesha amanota 6 bikayicaza ku ntebe imwe na APR FC ndetse na AS Kigali.

Amategeko agenga irushanwa ry’Agaciro Development Fund avuga ko mu gihe amakipe arenze abiri anganyije amanota, hakorwa tombola hakamenyekana iyegukana igikombe, ari na byo byabaye, maze amahirwe asekera Rayon Sports biciye kuri kapiteni wayo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wayitomboreye.

SRC: RUHAGO YACU

The post Rayon Sports itsinze APR FC yegukana igikombe cy’Agaciro appeared first on DOVE MAGAZINE.

Rusizi: Umukecuru w’imyaka 72 yishwe akubiswe umuhini

By CHIEF EDITOR

Umusore w’imyaka 29 ukomoka mu Murenge wa Mururu akurikiranyweho kwica Nyirasanzira Donathile uri mu kigero cya 72 amukubise umuhini w’isuka.

Ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2017, nibwo uyu mukecuru yiciwe mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Tara ho mu murenge wa Mururu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Iyakaremye Jean Pierre, yemereye umunyamakuru wa IGIHE ko byabaye mu rukerera.

Yagize ati “Hari umukecuru waraye wishwe saa saba z’ijoro. Umusore wamwishe yaje asunika urugi umukecuru arabyuka afata umuhini w’isuka asa n’urwana na we kugira ngo amusubize hanze undi arawumunyaga arinjira. Yahise amukurura amugeza hanze ahita amukubita icyo kibando mu mutwe arapfa.”

Yakomeje agira ati “Aho yamukubitiye ikibando mu mutwe, hari n’ibuye twahasanze, naryo yarifashe ararimukubita, aramuterura amujyana hepfo yo mu rugo mu ishyamba.”

Umwuzukuru wa nyakwigendera ni we wabyutse aratabaza ariko abantu bahagera Nyirasanzira yitabye Imana, bagenda bakurikira aho amaraso yasigaye basanga yaguye mu ishyamba, uwamwishe baramubura.

Uyu musore bivugwa ko asanganywe ikibazo cyo mu mutwe ndetse akunda gufata ku ngufu ab’igitsina gore no kubirukaho, bikekwa ko ari mu bagize uruhare muri uru rupfu yafatiwe ku Rusizi rwa Kabiri, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe iperereza rigikomeje.

Umurambo w’uyu mukecuru wajyanywe ku bitaro bya Gihundwe gusuzumwa.

SRC: IGIHE

The post Rusizi: Umukecuru w’imyaka 72 yishwe akubiswe umuhini appeared first on DOVE MAGAZINE.

Pasiteri yafatiwe mu cyumba cy’undi mugabo yambaye ubusa

By CHIEF EDITOR

Polisi mu gace ka Lira muri Uganda yataye muri yombi umupasiteri wambaye ubusa ari mu cyumba cy’undi mugabo.

Uyu mupasiteri yafashwe ejo ku wa 12 Nzeri 2017 akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Lira.

Uyu mupasiteri wo ku rusengero rwa St Paul muri Uganda akurikiranyweho icyaha cyo kuvogera urugo rw’undi mugabo no guhohotera umugore uteri uwe.

Polisi itangaza ko yataye uwo mupasiteri w’imyaka 38 y’amavuko aho yasanze yambaye ubusa mu buriri bw’undi mugabo.

Uyu mu pasiteri agitabwa muri yombi yashimangiye ko yarimo akorera isuku icyo cyumba nkuko yari yabisabwe n’uwo mugore.

Yagize ati “ Naje hano nje gusengera uyu muryango nkuko bisanzwe. Igihe umugore yansabaga kujya gusengera mu cyumba cye n’umugabo, sinagombaga gushidikanya kuko cyari gikeneye gusukurwa”.

Polisi itangaza ko yo na nyiri urugo bari bihishe munsi y’uburiri ubwo pasiteri yinjiraga mu cyumba aho yakuyemo imyenda bamwumva maze we n’umugore babanza kugaragazanya urukundo mbere yo kujya mu buriri.

Ibi umugore yari yarabyumvikanyeho n’umugabo we kuko yari yarakomeje kumubwira ko pasiteri ahora amusaba ko baryamana maze bapanga uwo mupango wo kumufata aho bari banabimenyesheje na polisi nkuko Daily monitor ibitangaza.

Polisi yagize ati “ Umupolisi wacu yajyanye n’umugabo nyiri urugo maze bihisha munsi y’uburiri maze Pasiteri yinjiye abwira umugore ko atarenza imonota 30 kuba arangije maze atangira ubwo atereta umugore amukorakoraho”.

Polisi ikomeza ivuga ko umugore yabonye pasiteri atangiye gufata umurego maze amusaba ko bajya mu cyumba asanzwe araranamo n’umugabo we kuko ngo abari bihishe munsi y’uburiri bamucakire neza.

“ Pasiteri yerekeje mu cyumba ariko amara akanya ku rugi rwacyo abaza umugore niba koko umugabo we adahari. Umugore akomeza amubeshya ko umugabo we yagiye mu butumwa bw’akazi hanze ya Uganda kandi azahamara ibyumweru 2. Pasiteri ubwo yinjiye mu cyumba atangira gukuramo imyenda maze ajya mu buriri, ubwo nibwo twahise tumucakira rero”.

Uko umutego wafashe Pasiteri

Umugabo nyiri urugo yavuze ko iyo gahunda yari yarayiteguye n’umugore we kuko Pasiteri yahoraga amutesha umutwe amusaba ko baryamana.

Yagize ati “ Madamu yambwiye ko Pasiteri azaza ku wa gatandatu ko ari cyo gihe bumvikanye. Nahise nanjye mbimenyesha Polisi maze twemeranya kuzamufata”.

SRC: IZUBA RIRASHE

The post Pasiteri yafatiwe mu cyumba cy’undi mugabo yambaye ubusa appeared first on DOVE MAGAZINE.

Tom Close na The Ben mu ndirimbo imwe nyuma y’imyaka 9

By CHIEF EDITOR

Tom Close afitanye umushinga wo gukorana indirimbo na The Ben umaze iminsi mu Rwanda, nyuma y’ aho ataramiye Abanyarwanda mu muhango wo gukusanya inkunga yo kwita ku Ngagi uzwi nka ‘Kwita Izina Gala Dinner’ uherutse kuba mu kwezi kwa Kanama muri Kigali Convention Center.

Aba bahanzi bombi ubusanzwe bafite umubare munini w’abakunzi mu njyana ya R&B baririmbamo bakaba bafite indirimbo yitwa ‘Thank You’ barimo gukorera mu nzu itunganya umuziki ya “Monster Records”, ubusanzwe icungwa na Dj Zizou, ari na we nyiri Studio.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru izubarirashe.rw, Tom Close yirinze gutangaza igihe iyi ndirimbo izasohokera ariko avuga ko bifuza kuyisohora mbere y’uko The Ben afata urugendo rusubira muri Amerika.

Tom Close yagize ati, “ni byo koko mfite umushinga w’indirimbo mpuriyemo na The Ben. Ntabwo navuga ngo izasohoka ryari ariko icyo twifuza twembi ni uko The Ben yasubira muri Amerika amajwi n’amashusho byayo byombi byamaze kugera hanze”

Amashusho y’iyi ndirimbo yatangiye gufatwa akaba azatunganywa na Meddy Saleh.

Tom Close na The Ben mu ndirimbo imwe nyuma y’imyaka 9

The Ben akunze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye iyo yaje mu Rwanda, kuko ubwo yazaga gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party kiba ku bunani, aho mu minsi yahamaze yakoranye indirimbo yitwa Champion na Pacson, Green P na Bull Dogg, nyuma yaho akorana na Kid Gaju iyitwa Kami yaje no gukundwa cyane.

The Ben na Tom Close baherukaga guhurira mu ndirimbo imwe mu mwaka wa 2008 ubwo basohoraga indirimbo yitwa ‘Sinari nkuzi’.

SRC: IZUBA RIRASHE

The post Tom Close na The Ben mu ndirimbo imwe nyuma y’imyaka 9 appeared first on DOVE MAGAZINE.

Champions League: Messi na Rashford wa Manchester United baciye uduhigo

By CHIEF EDITOR

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi bongeye kurara amajoro bareba imikino ya UEFA Champions League 2017/18 yakinwaga bwa mbere mu matsinda ikaba yanakorewemo amateka atandukanye ku bakinnyi nka Marcus Rashford wa Manchester United na Lionel Messi wa FC Barcelone.

Iyi mikino ikunzwe kurusha indi nyuma y’Igikombe cy’Isi, yatangiranye imbaraga amakipe amwe yihanangiriza andi, nka Paris Saint Germain yanyangiye Celtic ibitego bitanu ku busa harimo bibiri bya Edinson Cavani, icya Neymar, icya Kylian Mbappe n’ikindi cyitsinzwe na Mikael Lustig.

Chelsea yo mu Bwongereza yatanze isomo rya ruhago kuri Qarabag FK yo muri Azerbaijan iyinyagira ibitego bitandatu ku busa; FC Barcelona itsinda Juventus ibitego bitatu ku busa harimo bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Ivan Rakitic naho Manchester United itsinda Basel ibitego bitatu ku busa.

Uretse intsinzi amakipe amwe yabonye, abakinnyi batandukanye bakoze amateka muri iyi mikino nka Kylian Mbappe wabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya UEFA Champions League utsindiye igitego amakipe abiri atandukanye (Monaco na PSG) muri iri rushanwa ari mu kigero cy’imyaka 18.

Rutahizamu wa Manchester United, Marcus Rashford winjiye mu kibuga asimbuye ku mukino we wa mbere muri iri rushanwa agatsinda igitego yahise akora amateka yo kuba kugeza ubu buri rushanwa ryose yakinnye yaragiye atsinda igitego ku mukino wa mbere akaba yarabikoze muri shampiyona, Europa League, Champions League, EFL Cup n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Lionel Messi, umwe mu bakinnyi bakomeye Isi yagize mu mupira w’amaguru akaba ari nawe wenyine rukumbi wabashije kwegukana imipira itanu ya zahabu, yaraye akuyeho amateka mabi yari afite ku muzamu wa Juventus, Gianluigi Buffon, kuko mu nshuro zose bari barahuye atari yakamutsinze igitego gusa kuri uyu wa Kabiri, yamwinjije bibiri.

Imikino ya UEFA Champions League irakomeza kuri uyu wa Gatatu hakinwa kuva mu itsinda E kugera muri H imwe mu mikino ikomeye cyane itegerejwe irimo uhuza Liverpool na Sevilla, Feyenoord na Manchester City ndetse n’uwa Real Madrid ifite iki gikombe mu myaka ibiri yikurikiranya iza kuba yakiriye APOEL Nicosia.

Uko imikino yose yabaye yarangiye

- Benfica 1 – 2 CSKA Moscow

- Manchester United 3 – 0 Basel

- Bayern Munich 3 – 0 Anderlecht

- Celtic 0 – 5 Paris Saint Germain

- Chelsea 6 – 0 Qarabag FK

- Roma 0 – 0 Atletico Madrid

- Barcelona 3 – 0 Juventus

- Olympiacos 2 – 3 Sporting CP

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

- Tottenham vs Borussia Dortmund

- Real Madrid vs APOEL

- FC Porto vs Besiktas

- RB Leipzig vs As Monaco

- Shakhtar Donetsk vs Napoli

- Feyenoord vs Manchester City

- Liverpool vs Sevilla

- Maribor vs Spartak Moscow

Marouane Fellaini yatsindiye Manchester United kimwe mu bitego bitatu

Lukaku nawe akomeje kwitwara neza kuva yagera muri Manchester United

Kylian Mbappe amaze gutsinda ibitego muri Champions League mu makipe abiri atandukanye kandi hose ari mu kigero cy’imyaka 18

Lionel Messi bwa mbere yatsinze igitego Gianluigi Buffon

Messi yafashije Barcelone gutsinda Juventus

Neymar akomeje kwitwara neza muri Paris Saint Germain

Mbappe, Neymar na Cavani bakomeje kwandika izina muri PSG

Marcus Rashford amaze gutsinda igitego mu marushanwa yose yakinnye

SRC: IGIHE

The post Champions League: Messi na Rashford wa Manchester United baciye uduhigo appeared first on DOVE MAGAZINE.

Pasiteri Mutesi Maggie yitabye Imana

By CHIEF EDITOR

Umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, Pasiteri Mutesi Maggie, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 azize uburwayi butunguranye.

Pasiteri Maggie azwi cyane mu bikorwa by’amasengesho yateguraga buri kwezi ahuza abayobozi b’amatorero atandukanye yaberaga muri Serena Hotel agamije gusengera ububyutse mu Rwanda.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru nyuma yuko yari yiriwe hamwe n’abana be mu rugo ariko akaza kugwa hasi agahita acika intege. Yahise ajyanwa kwa muganga ariko ashiramo umwuka ataragezwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Pasiteri John Kaiga bakoranaga muri Serena Hotel yatangarije Ibyishimo dukesha iyi nkuru ko bababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera, anakomoza ku buryo yitangiraga umurimo w’Imana.

Yagize ati “Pasiteri Maggie duherukana i Kayonza ari mu murimo w’Imana nanjye mva mu bindi bikorwa. Urupfu rwe rwatubabaje nk’abakoranye na we. Yatubereye uw’akamaro cyane mu buzima bwo gusenga, ashira amanga atanga imbaraga n’umwanya we ngo tubashe gusenga kandi iyo gahunda turacyayikora.”

Pasiteri Maggie mu nyigisho ze yahoraga yibutsa abanyamadini gukorera mu bumwe ndetse akabwira abo basengana ko ububyutse bugiye guhera mu Rwanda bugakwira isi yose.

Pasiteri Mutesi Maggie yitabye Imana

Pasiteri Mutesi Maggie yari Umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima

Pasiteri Mutesi yateguraga amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Serena Hotel

SRC: IGIHE

The post Pasiteri Mutesi Maggie yitabye Imana appeared first on DOVE MAGAZINE.

Evariste Mutuyimana wari Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana

By CHIEF EDITOR

Muri iki gitondo ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko umuzamu wa Rayon Sports Evariste Mutiyimana yitabye Imana muri iki gitondo azize uburwayi.

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel aganira na RuhagoYacu atangaje ko uyu muzamu yitabye Imana muri iki gitondo, akaba ri inkuru mbi bamenye bagiye gukora imyitozo.

” Evariste Yajyaga agira uburwayi butunguranye, akamererwa nabi cyane. Byaherukaga ubwo twajyaga i Dar Es Salaam, nibwo yaje kuremba bikomeye biba ngombwa ko n’indege yari izamutse bayisubiza hasi, aza kwitabwaho n’abaganga arakira icyo gihe.” Marcel Lomami aganira na RuhagoYacu.

” Uyu munsi yafashwe ari wenyine iwe mu rugo mu gitondo, biza kumugora cyane, abura umutabariza, birangira yitabye Imana.”

Uyu mutoza avuze ko nta kindi baramenya yaba azize bari bamenya.

Evariste Mutuyimana yavutse tariki ya 20 Mutarama mu w’i 1990. Yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda, arimo Police FC, ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe ya Rayon Sports, yari yajemo umwaka ushize avuye mu ikipe ya SOFAPAKA mu gihugu cya Kenya.

Yaherukaga ubwo u Rwanda rwashakaga itike yo kujya mu gikombe cy’Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo, rukaza gukurwamo n’ikipe ya Ethiopia.

Evariste yari umuzamu w’ikipe y’igihugu n’ubwo ataherukaga guhamagarwa

Uyu nyakwigendera kandi akaba yaranabaye umuzamu w’ikipe y’igihugu n’ubwo hari hashize iminsi adahamagarwa mu Mavubi.

Yaherukaga ubwo u Rwanda rwashakaga itike yo kujya mu gikombe cy’Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo, rukaza gukurwamo n’ikipe ya Ethiopia.

SRC: RUHAGO YACU

The post Evariste Mutuyimana wari Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana appeared first on DOVE MAGAZINE.

Amafaranga ya Guma Guma yateranyije Bull Dogg n’ushinzwe inyungu ze

By CHIEF EDITOR

Kuva irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryarangira, umuraperi Bull Dogg yahise atangira kugendera kure abari bashinzwe inyungu ze, yirinda ko bazagabana amafaranga yahembwe.

Iri rushanwa rikirangira hakunze kuvugwa umwuka utari mwiza hagati y’impande zombi, ariko bose nta wari wigeze agira icyo atangaza kuri ibi.

Muri iki cyumweru kirangira ku itariki ya 10 Nzeli 2017, nibwo Bull Dogg yaruye avuga ko amafaranga ya Guma Guma, ari mubyo yapfuye n’uwari ushinzwe kumugira inama, wanamufashaga mu by’amafaranga.

Agira ati “Amafaranga ya Guma Guma nayo arimo. Ariko siyo gusa. None se niba baranyijeje ko tuzagera ahantu runaka ntituhagere, twabuzwa n’iki gutandukana?”

Seka Emmanuel wari ushinzwe inyungu za Bull Dogg, yabwiye KT Radio, Radio ya Kigali Today, mu kiganiro cyayo cya KT Idols ko bamaze gutandukana ariko ahishura ko Bull Dogg yacikanye amafaranga bagombaga kugabana.

Agira ati “Kuva yamara gufata amafaranga, ntabwo yitaba telefone, ntagaragara, nta n’ubwo yagarutse kundeba.”

Akomeza avuga ko ubu afata Bull Dogg nk’umuhemu, ndetse ko atazigera amutakazaho igihe amurega mu nkiko, cyangwa ahandi.

Bull Dogg ngo nyuma y’irushanwa rya Primus Guma Guma ngo ntiyongeye kwitaba ushinzwe inyungu ze.

Ati “Ndamufata nk’umuhemu kuko mfite amasezerano twasinyanye atubahirije. Gusa ntabwo nzamurega azakore umuziki atere imbere, ubwo yakunze amafaranga kurusha ibikorwa.”

Mu byari bikubiye mu masezerano Bull Dogg yasinyanye na Seka Emmanuel, harimo ko bagombaga kumuha ibikenewe byose, byazamufasha gutwara Guma Guma.

Umunyamakuru yamenye ko mu nkundura yo kugura abafana, no gutwara imodoka zuzuye abafana bajya mu ntara, uyu Seka ariwe watangaga amafaranga ngo aba Bull Dogg bagere ahabera ibitaramo.

Bull Dogg yashyiriweho amafaranga menshi n’abari bamushinzwe, ariko igikombe cya Primus Guma Guma Super Star kirabura.

Yabaye uwa gatatu, ahembwa millioni 4RWf, utabariyemo miliyoni 1RWf yahembwaga buri kwezi mu gihe cy’amezi ane iryo rushanwa ryamaze.

Hari n’amakuru yavugaga ko Bull Dogg yaba yarahototewe n’abasore b’ibigango barinda akabari ka Seka bapfa aya mafaranga ariko impande zombi zavuze ko aya makuru ntacyo zayavugaho.

Hari hashize amezi arindwi Bull Dogg na Seka basinyanye amasezerano y’imikoranire.

Aya masezerano akaba yari ashingiye ku ishoramari, kuko yavugaga ko Seka azashora amafaranga muri Primus Guma Guma, akazagabana na Bull Dogg igihe bazaba bamaze gutwara igikombe.

SRC: KIGALI TODAY

The post Amafaranga ya Guma Guma yateranyije Bull Dogg n’ushinzwe inyungu ze appeared first on DOVE MAGAZINE.

Kigali: Abantu barindwi bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka

By CHIEF EDITOR

Ahagana saa mbili n’iminota 30 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Kinamba, habereye impanuka ikomeye y’imodoka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yakomerekeyemo abantu barindwi.

Iyi mpanuka yabereye ku Kiraro cyo ku Kinamba hagati. Yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yaturutse mu cyerekezo cy’umuhanda wo mu mujyi yabuze feri hanyuma igonga ibinyabiziga byari biri imbere yayo.

Umwe mu batangabuhamya babonye iyi mpanuka iba, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi kubera kubura feri. Ngo yagonze moto ebyiri, igonga n’imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi.

Bivugwa ko abantu barindwi aribo bakomerekeye muri iyi mpanuka ku buryo bukomeye gusa ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahise rihagera ritabaye, abakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Kigali,CHUK, n’imodoka zangiritse ziterurwa mu muhanda.

SRC: IGIHE

The post Kigali: Abantu barindwi bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka appeared first on DOVE MAGAZINE.

Diarra wanditse amateka muri Rayon Sports ategerejwe i Kigali

By CHIEF EDITOR

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Ismaila Diarra, wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro iheruka ubwo yatsindaga APR FC mu 2016; ategerejwe i Kigali mu biganiro biganisha ku kugaruka muri iyi kipe yakoreyemo amateka.

Muri Kanama 2016 nibwo Diarra yavuye mu Rwanda akerekeza muri Daring Club Motema Pembe Imana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu musore ntiyahiriwe n’urugendo rw’i Kinshasa kuko atigeze yitwara neza byatumye ajya kugerageza amahirwe muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC.

Nyuma yaho Umutoza Olivier Karekezi utoza Rayon Sports atangarije ko afite ikibazo cya ba rutahizamu, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatereye amaso kuri Diarra maze bugirana ibiganiro na DCMP ku buryo bigenze neza yagaruka mu Rwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Chance Denis, yemeje aya makuru avuga ko uyu musore ategerejwe i Kigali mu mpera z’iki Cyumweru kugira ngo agirane ibiganiro n’iyi kipe yahozemo.

Ati “[Diarra] Ashobora kuhagera muri weekend ntagihindutse”. Abajijwe niba araba aje kumvikana na Rayon Sports ku buryo yakongera kuyikinira, mu ijambo rimwe yasubije agira ati ‘Yego’.

Diarra wageze muri Rayon Sports muri Gashyantare 2016 agahabwa amasezerano arangirana n’umwaka, yabashije kuyitsindira ibitego 14 muri shampiyona n’ibindi umunani mu gikombe cy’Amahoro.

Umukino wa mbere yakinnye muri Rayon Sports, hari ku wa 12 Gashyantare 2016 ubwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yakinaga na Gicumbi FC; yatsinze ibitego bibiri atangira yigarurira imitima y’abafana.

Diarra Ismaila yahesheje Rayon Sports igikombe cy’Amahoro

SRC: IGIHE

The post Diarra wanditse amateka muri Rayon Sports ategerejwe i Kigali appeared first on DOVE MAGAZINE.

Abasirikare bashinjwa kwica umuturage i Gikondo basabiwe gufungwa burundu

By CHIEF EDITOR

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye igifungo cya burundu PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude, bakurikiranyweho kurasa umuturage witwa Ntivuguruzwa Aime Yvan agapfa muri Gicurasi 2017.

Aba basirikare bari ku burinzi i Gikondo ahazwi nka SGM ku wa 9 Gicurasi 2017 bashinjwa kwica uwo muturage warashwe.

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije mu mizi urubanza rw’aba basirikare, rubera ahakorewe icyaha. Abaturage bari buzuye ibiro by’Akagari ka Karugira rwaburanishirijwemo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba basirikare bombi bakwiye guhabwa igifungo cya burundu kuko bishe uwo muturage babigambiriye ndetse ko babibokoze banyweye ibiyobyabwenge, bigaragazwa no kuba bararashe mu kabari kari aho hafi.

Ikindi kandi, Ubushinjacyaha buvuga ko bakwiye icyo gihano kuko bagize ubugande bakarasa nta muyobozi wabibategetse ndetse bakaba bararashe umusivili utari ufite uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kubarwanya, cyane ko nta n’igikoresho yari afite yari kurwanisha.

Abo basirikare bo babwiye urukiko ko bakwiye kurenganurwa, bavuga ko barashe uwo muturage bitabara ashaka kubambura imbunda ndetse ko ngo iyo aza kuyishyikira yashoboraga kurasa n’abandi baturage bashinzwe kurindira umutekano, dore ko ngo yababwiraga ko ari umudemobe yabatanze mu gisirikare.

Urubanza rwatangiye ubushinjacyaha bugaragaza ko bwasuye ahabereye icyaha, buvuga ko ntaho hahuriye n’akabari karashwe; gusa Nshimiyumukiza Jean Pierre yavuze ko niba bibuka neza ubwo bajyaga kureba ahabereye icyaha basanze akabari gafunze ndetse ko nta n’urufunguzo babonye ku buryo ngo batagakwiriye kuba bavuga iby’akabari.

Ishimwe Claude nawe ushinjwa ubufatanyacyaha we avuga ko icyaha cyo kwica ashinjwa atakabaye akiryoza kuko ngo atigeze arasa, akavuga ko icyaha ari gatozi ku muntu.

Haregewe indishyi

Abo mu muryango wa nyakwigendera baraburana indishyi baregera PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bakoze icyaha na Leta y’u Rwanda yabakoreshaga nk’umukoresha wabo.

Umubyeyi wa nyakwigendera asaba ko yahabwa indishyi n’impozamarira kuko ngo uwapfuye ari we wari umutunze, agasaba ko yahabwa amafaranga yose umuhungu we yari ashigaje kuzamuha kugeza agejeje imyaka yo guhagarika akazi (Pension), agahabwa igihembo cya Avoka n’amagarama y’urubanza.

Ayo mafaranga akazabarwa hashingiye ku 3000 umufundi ahembwa ku munsi bakayakuba n’imyaka yari ashigaje kubaho akora, dore ko we yari afite imyaka 27 gusa.

Undi waregeye indishyi ni nyir’kabari uvuga ko ibikoresho byari mu nzu byangijwe n’amasasu ndetse ko kuva ibyo byabera aho kugeza ubu abakiriya bagabanutse akaba yarahombye. Akaba asaba n’amagarama y’urubanza.

Uwunganira leta muri urwo rubanza Umwali Claire yavuze ko abaregwa bakwiye kwiyishyurira kuko ibyo bakoze batabitegetswe na leta; yavuze ko leta yabatumye mu kazi itabatumye kwica no kwangiza iby’abandi.

Abaregwa bavuga ko leta idakwiriye kubihakana kandi ariyo mukoresha wabo, bavuga ko icyemeza ko bari mu kazi ka leta ari uko babanje no kubwira umuyobozi wabo bifashishije telefoni ko bafashe abantu akababwira ko babashyikiriza Inkeragutabara. Ibyo bavuga ko byabaye mbere y’uko uwo abarwanya bakitabara.

Umucamanza amaze kumva ibivugwa n’impande zose yavuze ko imyanzuro y’urubanza izasomwa ku wa 6 Ukwakira 2017.

PTE Ishimwe Claude (ibumoso) na PTE Nshimyumukiza Jean Pierre basabiwe gufungwa burundu

SRC: IGIHE

The post Abasirikare bashinjwa kwica umuturage i Gikondo basabiwe gufungwa burundu appeared first on DOVE MAGAZINE.

Meddy agiye kujyanwa mu nkiko n’umuryango wa nyakwigendera Canjo

By CHIEF EDITOR

Meddy umaze iminsi agarutse mu Rwanda ashobora kujyanwa mu nkiko ndetse agacibwa amafaranga n’umuryango wa nyakwigendera Canjo Hamisi aryozwa indirimbo yasubiyemo mu gitaramo yakoze kuwa 2 Nzeri 2017.

Meddy aherutse gukorera igitaramo mu busitani bwa Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, yaririmbiye abafana 7,700 ndetse kwinjira itike yagurishwaga amafaranga 15000.

Muri iki gitaramo Meddy yacuranze indirimbo yitwa ‘Nta cyica nk’irungu’ ya nyakwigendera Canjo Hamisi iri mu zakunzwe hambere mu Burundi ari naho Meddy yavukiye tariki ya 7 Kanama 1989.

Meddy ubwo yarimo aririmba ‘Nta cyica nk’irungu’ yavangagamo amagambo yumvikanisha ko ubuzima yabagamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagiye bumusharirira ku bwo kuba kure y’abe.

Yagize ati “Nta cyica nk’irungu, nibyo, nta cyica nk’irungu […] Nta cyica nk’irungu muri Amerika, nta cyica nk’irungu…” Akimara kuvuga atya, abafana bakomye mu mashyi icyarimwe nk’abitsamuye undi na we akomeza kuririmba asubiramo amagambo yumvikanisha ko ‘umutima we uruhutse’.

Umuryango wa Canjo Hamisi umaze kubona video Meddy asubiramo indirimbo y’umubyeyi wabo wabyakiriye nabi, by’akarusho Ishyirahamwe ry’abahanzi riharanira impinduka UAC [Union des Artistes pour le Changement] ryahise rifata umwanzuro ko uyu muhanzi agomba kuryozwa ibyo yakoze kuko ngo ‘yavogereye amategeko agenga umutungo bwite mu by’ubwenge’.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abahanzi riharanira impinduka mu Burundi, Cedrick Bangy yavuze ko ibyo Meddy yakoze bikwiye kugawa cyane kuko ngo ‘yakoresheje iyi ndirimbo atatse uburenganzira umuryango wa Canjo’.

Yavuze ko kuba Meddy yarakoresheje iyi ndirimbo kandi yaciye abantu amafaranga agomba guhabwa ibihano birimo no kuba yajyanwa mu rukiko haba mu Rwanda cyangwa mu Burundi.

Yagize ati “Ntitwanze ko musubiramo indirimbo z’aba kera mu kuziha agaciro zisanzwe zarihaye, ariko bibanza gusabirwa uruhushya bene zo cyangwa abatakiriho mukarusaba abasigaye mu miryango yabo bityo habeho kubahana no kubahiriza iby’abandi bahanga.”

Uyu muyobozi yongeyeho ati “Ishyire mu mwanya w’umwana wa Canjo Hamisi, iyo aba ari muri icyo gitaramo akabona umuhanzi waririmbye indirimbo ya se kandi yaciye abantu amafaranga?”

 

Umuryango wa Canjo wababajwe no kuba Meddy yarasubiyemo indirimbo y’umubyeyi wabo atasabye uburenganzira

Meddy yasubiyemo indirimbo “Ntacica nk’irungu” ya Canjo nyuma y’iminsi mike ishyirahamwe ry’abahanzi UAC rivuye gusura abasigaye bo mu muryango wa Canjo Hamisi.

Canjo Hamisi afite izindi ndirimbo zamamaye i Burundi no mu Rwanda zirimo iyitwa ’Umugabo w’ukuri’, ’Amashurwe aruma’, ’Uri intore’ n’izindi.

 

Meddy ashobora kujyanwa mu nkiko aryozwa gusubiramo indirimbo ya Canjo Hamisi

 

Umuryango wa Canjo ngo wababajwe n’uko yasubiyemo iyi ndirimbo atabisabye umuryango wa Canjo yarangiza agaca abafana amafaranga

UKO MEDDY YASUBIYEMO INDIRIMBO YA CANJO

SRC: IGIHE

The post Meddy agiye kujyanwa mu nkiko n’umuryango wa nyakwigendera Canjo appeared first on DOVE MAGAZINE.

Ray C yageze i Kigali avuga ko yiyumvamo umuziki wa The Ben (Amafoto)

By CHIEF EDITOR

Umuhanzi w’icyamamare wakanyujijeho muri Tanzania, Rehema Chelamila [Ray C], yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Nzeri 2017, aho aje kwitabira ibitaramo bitandukanye azakorera i Kigali ndetse no mu Mujyi wa Musanze.

Ray C yamenyekanye mu myaka yashize mu ndirimbo zitandukanye zanakunzwe mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba, aho izizwi cyane ari “Uko wapi” na “Umenikataa”. Uyu muhanzi ni na we waririmbye iyitwa “Unanimaliza” ndetse n’indi yakunzwe mu bihe bya kera yitwa “Mapenzi Yangu”.

Ray C wari umaze igihe kinini atagaragara mu muziki yatumiwe by’umwihariko mu gitaramo cyiswe ‘Ray C in Kigali’ giteganyijwe kubera mu kabyiniro ka People Club ku Kacyiru kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Nzeri 2017. Biteganyijwe ko agomba kugihuriramo n’umuririmbyikazi Marina [uzwi mu ndirimbo yitwa ’Too Much’ yahuje Jay Polly n’abandi bahanzi igateza impagarara ndetse n’iyo yitiriye izina rye igezweho].

Uyu muhanzi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ahagana saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa Kane, yakiriwe n’abiganjemo abanyamakuru ndetse n’abamutumiye.

Ray C yavuze ko yishimiye kuba ageze mu Rwanda, kandi yizeye ko hari abantu benshi bamenye umuziki we ku buryo bazishimira kumubona aririmba imbonankubone. Yijeje abazitabira ibitaramo bye kuzagira ibihe byiza.

Yongeyeho ko asanzwe akurikirana ibikorwa by’abahanzi bo mu Rwanda nubwo ngo umuziki wabo udakinwa cyane aho aba ariko arabazi ndetse by’umwihariko akaba afata The Ben nk’umwe mu bamaze kugira intera bageraho ku rwego mpuzamahanga bitewe no gukora mu buryo bunoze.

Yagize ati “Umuziki wa Tanzania umaze gutera intambwe ifatika ugereranyije n’ahandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Abandi bahanzi bakoresha imbaraga nyinshi cyane, ni abaturuka hanze ya Tanzania. The Ben ndamukunda cyane, akora neza nubwo indirimbo z’Ikinyarwanda zidakunda gucurangwa cyane gusa ni umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga.”

Yongeyeho ati “Namumenye nyuze kuri Youtube, nkunda indirimbo ye yitwa ’Habibi’. Iyo umuntu akoresheje imbaraga mu gukora indirimbo nziza n’amashusho meza zigera ahantu hose.”

Ray C yanagarutse ku byakunze kumuvugwaho ko yasaritswe n’ibiyobyabwenge ariko avuga ko ari ibyahise bitagitambamiye umuziki we muri iki gihe kandi ngo buri muntu agira ibibi anyuramo n’ibihe bye byiza.

Yagize ati “Ibyo nabinyuzemo ndaruha. Ntacyo narenza ku byo wumvise n’ibyo wasomye (ibyo gukoresha ibiyobyabwenge) mu binyamakuru kuko buri wese agira ibigeragezo mu buzima.”

Yakomeje ati “Abanyarwanda banyuze mu bibazo bikomeye ariko urabona ko igihugu giteye amabengeza ku buryo utatekereza ko cyaciye mu bihe bigoye. Iyo unyuze mu bigeragezo ukabyitwaramo gitwari Imana iragufasha ikongera kuguha imbaraga kandi niyo nzira y’ubuzima. Iriya ni inzira ya buri wese.”

Igitaramo cya Ray C i Kigali kije gitunguranye, kuko yari amaze igihe kinini atavugwa mu itangazamakuru ryo mu karere. Kizakurikirwa n’ibindi bibiri birimo ikizabera i Gikondo kuri uyu wa Gatandatu n’ikizabera i Nyamirambo ku Cyumweru. Ibi bizakurikirwa n’urugendo azakora mu Ntara y’Amajyaruguru mu mpera z’icyumweru gitaha, mu buryo azahuza no kuzenguruka amenyekanisha ibikorwa bye mu itangazamakuru.

Mu 2012, Ray C yajyanwe mu Kigo gishinzwe kwita ku bantu barushijwe imbaraga n’ibiyobyabwenge, yamazemo umwaka umwe asubira mu buzima busanzwe ndetse yiha intego nshya zo guca ukubiri n’ibisindisha byose. Yaherukaga gusubizwa ahitwa “Life and Hope Rehabilitation” mu 2016 ariko nabwo aza gukurwamo.

Uyu muhanzi yageze i Kigali ahagana saa mbili z’ijoro

Ray C yaganiriye n’itangazamakuru akigera mu Rwanda

Ray C yavuze ko inkuru zamutangajweho ko yasaritswe n’ibiyobyabwenge zatumye arushaho guhagarara bwuma mu muziki

Ray C yavuze ko mu bahanzi bo mu Rwanda yiyumvamo umuziki wa The Ben

Yinjira mu modoka

Ray C amaze gushyira imizigo mu modoka

Amafoto: Dusabimana Aimable

SRC: IGIHE

The post Ray C yageze i Kigali avuga ko yiyumvamo umuziki wa The Ben (Amafoto) appeared first on DOVE MAGAZINE.

Rubavu: Perezida Kagame yagaragaye atwaye igare mu murenge wa Nyamyumba aho bivugwa ko ari mu biruhuko

By CHIEF EDITOR

Perezida Kagame yagaragaye mu Karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane atwaye igare ndetse anagenda n’amaguru mu Murenge wa Nyamyumba.

Bivugwa ko Umukuru w’Igihugu ari mu Karere ka Rubavu mu kiruhuko ndetse ko yasuye ingagi zo mu Birunga akaba yaranishimiwe n’abaturage bamubonye agenda n’amaguru mu mihanda yo mu Burengerazuba bw’igihugu.

Mu nkuru yatangajwe bwa mbere na IGIHE ivuga ko Perezida Kagame yageze mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Amafoto agaragaza Umukuru w’Igihugu yishimiwe n’abaturage bo mu bice bitandukanye bya Rubavu aho yatambukaga bamukomera amashyi.

Perezida Kagame yari aherutse mu Karere ka Rubavu ku wa Mbere Nzeri 2017 ubwo yafunguraga ibiro bishya ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (La Corniche one stop border post) byubatse mu Murenge wa Gisenyi.

SRC: IGIHE

The post Rubavu: Perezida Kagame yagaragaye atwaye igare mu murenge wa Nyamyumba aho bivugwa ko ari mu biruhuko appeared first on DOVE MAGAZINE.

Gahongayire yibutse umwana we witabye Imana

By CHIEF EDITOR

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, yongeye kwibuka umwana w’umukobwa yibarutse akitaba Imana akimara kubona izuba mu buryo bwamusigiye akababaro bugatera intimba imiryango.

Gahongayire yibarutse umukobwa ku wa 6 Nzeri 2014, yabyariye i Remera mu bitaro bya La Croix du Sud [bakunze kwita kwa Nyirinkwaya] ariko uwo mwana ntiyabashije gukomeza kubaho kuko yahise yitaba Imana. Yashyinguwe bukeye bwaho ku Cyumweru, ahagaragaye amarira menshi n’agahinda ku bari muri uwo muhango wo kumusezeraho.

Nyuma y’imyaka itatu ishize Glovin Ineza Gahima yitabye Imana, uyu muririmbyi yongeye kumwibuka yandika kuri Instagram agira ati “Umunsi mwiza w’amavuko. Ryoherwa n’umunsi wawe mwiza. Umubyeyi wawe aragukunda.” Yongeyeho ati “Umutima wanjye urahimbaza Imana. Ndibuka.”

Mu batanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa harimo umunyamakuru Evelyne Umurerwa wamusabye gukomera ndetse akamubwira ko umwana we aruhukiye ahari ’ibyiza byinshi’. Yanditse ati “Umunsi nk’uyu ni umunsi ukomeye twibuka kandi tuzirikana Ineza yacu ko ari aheza mu ijuru, ahataba amakuba, ahataba ibyago, ahahora umunezero.

Uwitwa Kevine yagize ati “Kuri uyu munsi ijuru ryakiriye malayika Ineza, birakomeye kubyumva gusa Imana izi impamvu.” Yongeyeho ati “Nshuti Gahongayire komeza ukomere nk’ibisanzwe kandi ibyiza biri imbere.”

Gahongayire yari amaze iminsi ashyize kuri urwo rubuga ubutumwa butangiza igihe cyo kwibuka umwana we, bikorwa mu buryo bwo gufasha abatishoboye binyuze mu cyo yise “Ineza Initiative”, bagahabwa ubwisungane mu kwivuza, imyambara, kubakirwa n’ibindi.

Mu bihe bitandukanye, Gahongayire yagiye agaragaza ko yasigiwe ibikomere n’urupfu rw’umwana we ndetse buri uko umwaka utashye, mu gihe nk’icyo yamwibarutsemo yandika amagambo yo kumwibuka no gushimangira ko amuhoza ku mutima, ashimira Imana yemeza ko ubu imfura ye iruhukiye mu mahoro.

Ubutumwa bwa Gahongayire yanditse yibuka imfura ye yitabye Imana

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire

Gahongayire yaherukaga gutangaza ko yizeye ko Imana izamushumbusha

SRC: IGIHE

The post Gahongayire yibutse umwana we witabye Imana appeared first on DOVE MAGAZINE.

Sherrie ukomoka i Huye mu birabura bizihije ibirori bya Caribbean Carnival i New York (Amafoto)

By CHIEF EDITOR

Sherrie Silver, Umunyarwandakazi ubyina by’umwuga yagaragaye mu bihumbi bitabarika byitabiriye ibirori bya New York Caribbean Carnival Parade byabereye muri Brooklyn.

Sherrie Silver yavukiye mu Karere ka Huye ubu atuye i Londres mu Bwongereza, amaze kuba icyamamare nk’umubyinnyi w’umunyamwuga ubikora nk’akazi kamutunze, yabyiniye abahanzi bakomeye aba mbere muri Afurika n’abahagaze neza i Burayi.

Ibirori bya New York Caribbean Carnival Parade byabaye kuwa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2017 ari nawo munsi abakomoka mu birwa bya Caribbean bahurira hamwe bakiyibutsa amateka n’umuco wabo.

Ibirori by’umutambagiro byabereye mu mihanda ya Brooklyn, byitabiriwe n’abarenga ibihumbi icumi bakomoka muri Trinidad and Tobago, Haiti, Barbados, Dominica, Saint Lucia, Jamaica, Saint Vincent, Grenada, Guyana, Suriname, Belize hari na bamwe mu bafite inkomoko muri Afurika.

Uyu mutambagiro wizihirizwamo umuco w’abirabura hakanazirikanwa ingorane abacakara bahuye nazo mu myaka amagana ishize ubwo bajyanwaga gukora akazi k’uburetwa muri Amerika.

Sherri Silver ukomoka mu Rwanda yitabiriye iki gikorwa

Abitabira uyu mutambagiro baba bambaye imyenda yiganjemo amabara agaragaza umukororombya, abisize amarangi agaragaza aho bakomoka, abizirika iminyururu mu ijosi, ndetse hari n’abisiga amavuta y’imodoka byose bigamije kwerekana inzira abacakara banyuzemo.

Sherrie Silver ubwo yari mu mutambagiro wa New York Caribbean Carnival Parade

SRC: IGIHE

The post Sherrie ukomoka i Huye mu birabura bizihije ibirori bya Caribbean Carnival i New York (Amafoto) appeared first on DOVE MAGAZINE.

Kim Kardashian ntakivugana na se wihinduye umugore

By CHIEF EDITOR

Caitlyn Jenner, se w’abavandimwe ba Kim Kardashian yavuze ko hashize amezi menshi yarahejwe na bamwe mu bo mu muryango we barimo na Kim Kardashian wigeze kugaragaza kumushyigikira ubwo yihinduraga umugore.

Caitlyn Jenner yihinduje igitsina aba umugore muri Mata 2015, yanahise ava ku izina rya Bruce Jenner afata iry’abagore. Bikimenyekana ko ashaka kwihinduza umugore, byabanje gutungura abana be, birabatangaza ndetse biranababaza cyane ubwo yasohokaga mu kinyamakuru cya InTouch afite isura y’abagore, ariko nyuma baje kumva ibyifuzo bye baramushyigikira.

Nyuma y’igihe atumvikana cyane mu itangazamakuru, Caitlyn Jenner, yavuze ko muri iki gihe nta muntu ukimuvugisha mu bo mu muryango we ariko by’umwihariko Kim Kardashian na Kris Jenner wahoze ari umugabo we.

Mu kiganiro yari yatumiwemo cyitwa Good Morning Britain, Caitlyn Jenner w’imyaka 67, yagarutse ku mibanire ye n’umwana we nyuma y’igitabo yasohoye yise “Secrets of My Life: A History” avugamo impamvu zatumye ahitamo kwihindura umugabo.

Yumvikanisha kurakara, yagize ati “Nyuma y’igitabo ntabwo ndongera kuvugana na Kris. Kim we hashize nk’amezi atandatu cyangwa icyenda atamvugisha.”

Yakomeje ati “Kim… Nkunda Kim, ni umuntu mwiza, mufitiye icyubahiro cyinshi kuba ari umubyeyi, umushabitsi, gusa na we cyo kimwe na Kris, ibyemezo bye biba byanzuye.”

Caitlyn Jenner yavuze ko ari akababaro gakomeye kuri we kuba atakiri kumwe n’abana be mu mitekerereze imwe, avuga ko kubyumva bimugora, ati “Ni igihombo gikomeye mu buzima bwanjye, atari ukuba ntakibifite, kuri njye birababaje nkunda abana banjye cyane, narabakujije, mu by’ukuri natakaje imyaka 25 ndi kumwe na bo mu buzima.

Bruce Jenner kuri ubu ufite imyaka 67 ndetse akaba yarihinduje igitsina yatandukanye na nyina wa ba Kardashian muri 2013 gusa muri Nzeri 2016 bari bagishakisha impapuro zibemerera kubona gatanya buri wese agaca inzira ze. Baretse kubana bafitanye abana babiri barimo Kendall na Kylie Jenner.

Aba bombi ngo bamaze amezi mesnhi batavugana

Caitlyn Jenner wihinduye umugore avuga ko atakivugana na Kim Kardashian

Uko yari ameze mbere yuko yihinduza

Uyu yahoze ari umugabo

SRC: IGIHE

The post Kim Kardashian ntakivugana na se wihinduye umugore appeared first on DOVE MAGAZINE.

Umuririmbyi witwa ‘Rwanda’ yatunguranye mu irushanwa rya X Factor

By CHIEF EDITOR

Umuririmbyi Rwanda Shaw yatunguranye mu irushanwa ngarukamwaka rya X Factor ritegurwa mu Bwongereza, akora mu nganzo aririmba mu buryo bwanyuze abantu bane bose bari bagize akanama nkemurampaka bakamutambutsa nta kujijinganya.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 afite izina ririmo ‘Rwanda’ izwi ku nyito y’igihugu kiri mu Burasirazuba bwa Afurika, nta bidasanzwe itangazamakuru rimuvugaho ku byerekeye aho yakomoye aya mazina.

Ibi byabaye mu gice cya 14 cya X Factor cyakurikiwe n’abarenga miliyoni esheshatu ku Isi, irushanwa rikomeye mu Bwongereza rinyuramo abanyempano mu kuririmba ryatangijwe bwa mbere na Simon Cowell muri 2004, uyu ari no mu batanga amanota ku baryitabira.

Umukobwa witwa Rwanda ukomoka mu gace ka Lisburn ko mu majyaruguru ya Ireland, ari muri bake babashije kwigaragaza ku mugoroba wo ku wa Gatandatu mu gutangiza icyo gikorwa cyashyizweho muri 2004 kugeza magingo aya cyerekanwa kuri televiziyo zikomeye.

Nyuma yo kuririmba muri iri rushanwa akitwara neza, mbere y’uko ibyo yakoze bitangira gusakazwa kuri za televiziyo n’imbuga zerekana amashusho, Rwanda yabwiye ikinyamakuru Belfast Live ati “Ntabwo nshamaduka cyane ku bw’ibintu kugeza ubwo ngiye hanze ndetse nkabasha kubikora, kandi rwose nari meze neza cyane.”

Yongeyeho ati “Muri kiriya gihe ubwo nari mpagaze imbere ya Dermot [O’Leary] nkabona bambwira bati ’ubu noneho wakwinjira’, nicinyaga icyara nti ’mbega we, ibi nibyo nategereje’.”

Amashusho y’uburyo uyu mukobwa yaririmbye mu irushanwa X Factor ryo mu Bwongereza yanyujijwe kuri ITV ku mugoroba wa Gatandatu, tariki 2 Nzeri 2017, ndetse anashyirwa ku rubuga rwa YouTube rukurikirwa n’abarenga miliyoni eshanu.

Uyu mukobwa witwa Rwanda yaririmbye imbere y’abitabiriye icyo gikorwa ndetse n’abagize akanama gatanga amanota ari bo Simon Cowell, umuririmbyi Nicole Scherzinger, Louis Walsh na Sharon Osbourne na Dermot O’Leary wari uyoboye ibirori.

Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi, Nicole Scherzinger, yamubwiye ati “Ufite ijwi ryiza cyane, uri mwiza, kandi ufite n’ubushobozi.” Simon yongeyeho ati “Uri umunyempano. Ibi ngiye kurangiza nguha ’Yego’ ngo utambuke wemye mu babikoze neza.”

Benshi mu bantu bandi batari mu kanama nkemurampaka bakurikiranye imiririmbire y’uyu mukobwa bavuze ko afite impano n’umuhanga ku buryo akomeje neza muri iri rushanwa rinerekanwa nk’ikiganiro gihoraho kuri televiziyo yazagera kure ndetse akaba yanabona amanota ahagije yamugeza mu myanya y’imbere mu bitwaye neza.

Irushanwa rya X Factor uyu mukobwa yagaragayemo, ryagiye rinyuramo impano zikomeye zanyuze abakunda umuziki mu Bwongereza, muri uyu mwaka ryatangiye ku wa 2 Nzeri biteganyijwe ko rizarangira ku wa 3 Ukuboza, kuko risanzwe ribaho mu mpera za buri mwaka. Abahatana basabwa kuba bafite imyaka 14 y’amavuko mu gihe mbere basabwaga 16.

Imiririmbire ya Rwanda Shaw yatunguye benshi muri X Factor

X Factor imaze kuzamura abahanzi bakomeye ku Isi bafite impano zanyuze imitima ya benshi, abo barimo itsinda rya One Direction ryanyuzemo mu gice cya karindwi nubwo ryatsinzwe ariko byahaye abarigize amahirwe yo kwigaragaza bahuzwa bigizwemo uruhare na Cowell wari wabonye ubuhanga budasanzwe muri bo.

Abandi bahanzi bagize itsinda ry’abakobwa rizwi nka Little Mix na bo bihuje biturutse ku guhurira muri X Factor. Aba biyongeraho Leona Lewis ukomeye cyane mu Bwongereza ndetse waririmbye indirimbo yitwa ’Bleeding Love’ igakundwa bikomeye muri Amerika no ku Isi muri rusange, ibi byamufashije kugurisha kopi za album zibarirwa muri za miliyoni.

Umuririmbyikazi Leona Lewis uri mu bakomeye mu Bwongereza ni umwe mu bazamukiye muri iri rushanwa

Zayn Malik wahoze mu itsinda rya One Direction yanyuze muri iri rushanwa

SRC: IGIHE

The post Umuririmbyi witwa ‘Rwanda’ yatunguranye mu irushanwa rya X Factor appeared first on DOVE MAGAZINE.

Abagore n’abakobwa 25 bagize umurindi muri showbiz mu myaka irindwi ishize

By CHIEF EDITOR

Imyaka irindwi ishize mu cyiciro cy’imyidagaduro mu Rwanda hari amazina y’abagore n’abakobwa yagarutsweho kenshi ku bwiganze buri ku rwego rwo ruhanitse haba mu itangazamakuru, mu biganiro hagati y’abantu, ku byapa, ku mbuga mpuzabantu na ku bw’ibikorwa buri wese yakoze.

Muri aba bagore n’abakobwa uko ari 25 bigaruriye igice cy’itangazamakuru mu myidagaduro [showbiz] guhera mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2017 ku bw’ibikorwa bakoze ibikorwa byiza byabambitse umwenda wera de naho mu gihe abandi bavuzwe mu bibazo n’amanyanga yatumye bamwe basigarana icyasha.

Muri aba bakobwa kandi harimo abavuzwe ku bw’ibyago byabagwiririye nk’uwitwa Umuhoza Gislaine wavuze Igifaransa bimuviramo kuba iciro ry’imigani ubwo yahataniraga kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 2014.

Uko bari kuri uru rutonde hari ababuriwe irengero batakigaragara mu itangazamakuru nk’uko byahoze hambere, hari ikindi cyiciro kirimo umubare munini cyiganjemo abavuzwe ndetse bakomeza kurushaho kwamamara mu gihe hari n’abavuze ko basezeye iby’ubwamamare.

Ijanisha rinini mu bakobwa bazwi nk’ibyamamare mu Rwanda usanga higanjemo abaciye mu marushanwa y’ubwiza ari nacyo cyatumye bavugwa bidasanzwe. Abandi baza ku isonga mu bavuzwe cyane ni abakundanye n’ibyamamare gusa hari n’abakoze udutendo twihariye bikabaha kumenyekana.

1. Agasaro Diane

Izina rye ryazamuwe mu itangazamakuru mu mwaka wa 2015, icyo gihe yaje avuga ko yatewe inda na Bruce Melody yarangiza akamwihakana. Icyo gihe Agasaro Diane yavuze ko mu mwaka wa 2014 aribwo yabonanye bwa mbere na Bruce Melody. Bakimenyana bombi biyumvanyemo ndetse barushaho kubagarira ubucuti bwabo.

Ngo yabanje kuba umufana ukomeye w’uyu muhanzi, buhoro buhoro bagenda biyumvanamo kugeza ubwo batangiye kwishimana bibyara ‘guhuza urugwiro mu gitanda.’ Ibya Diane na Bruce Melody byabaye inkundura ikomeye! Ubu umwana yabyaye arerwa n’umuryango w’abagiraneza, uyu mukobwa yahise asubira mu byo kubyina muri video z’abahanzi.

2. Aline Cool

Aline wamamaye kubera kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi yakundanye na Maurice umwe mu bagize itsinda rya Big Gun. Aline yaje gufata rimwe mu mazina y’umukunzi we ahita yitwa Aline Cool biturutse ku mateka y’urukundo rudasanzwe n’umuhanzi M-Cool. Yanakundanye na Sina Jerome uzwi muri ruhago y’u Rwanda.

Ibihe biha ibindi, Aline na M Cool baratandukanye Aline yegukanwa na Manzi Fils banakoranye n’ubukwe bw’agatangaza. Uyu mugabo na we baratandukanye ubu Aline Cool asigaye akundana na Davis D uririmba.

Uyu mukobwa azwi ku izina rya ’Aline Uwabose’, ahanini kubera uburyo yagiranye ibihe byiza n’abahanzi batandukanye.

3. Aline Gahongayire

Ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ari nabyo izina rye ryashinzemo imizi. Aline Gahongayire yavuzwe bikomeye cyane guhera kuwa 13 Mutarama 2015 umunsi uwari umugabo we Gahima Gabriel yashimangiye ko ibyabo byarangiye.

Ibi byabaye urukururano mu nkuru z’urudaca ku rugo rwa Gahongayire na Gahima kugeza ubwo mu mwaka wa 2016 uyu muhanzi yemeje ko batandukanye burundu. Inkuru kuri Aline ntizarekeye aho ahubwo byabaye nko kwenyegeza umuriro ari nabwo hatangiye gukorwa ubucukumbuzi ku cyasenye uru rugo bigaherekezwa no kuvuga kuri uyu mugore byihariye.

Aline Gahongayire avuga ko atajya acibwa intege n’uburyo abantu bamuvugaho ndetse n’ibyo avugwamo byose.

4. Anita Pendo

Anita Pendo, azwi cyane nk’umushyushya rugamba ndetse no mu mwuga w’itangazamakuru ari nabyo azwi mu buzima busanzwe. Izina rye ariko ryahawe ingufu mu itangazamakuru ku bw’ubuzima bw’urukundo yaciyemo uhereye kuri Bac T [byigeze kuvugwa ko banabyaranye ariko arabihakana], nyuma yakundanye na a Nizzo wo muri Urban Boyz, Producer David none ubu ari kumwe na Ndanda Alphonse ari nawe babyaranye.

Izina ‘Anita Pendo’ ryavuzwe mu nkuru zitabarika haba mu gihe yabanaga na Knowless mu nzu ku Kicukiro no mu yindi myaka yibanaga. Inkuru ica igikuba Anita aheruka kuvugwamo igatuma bamwe bakangarana ni igihe yari yaraye asangiye n’uwitwa Rurangwa Yves yagera mu rugo agapfa.

5. Asinah

Mukasine Asinah, hambere yavugwaga ku bw’urukundo yari afitanye na Riderman ariko rwaje kugera ku iherezo mu mwaka wa 2015. Aba bombi batandukanye nabi ndetse ibyabo bikurikirwa n’intonganya z’urudaca mu itangazamakuru. Mu myaka umunani bari bamaranye babwiranaga amagambo aryohereye ariko bagishwana bibabera umuravumba.

Ubu Asinah ni umuririmbyi ku giti cye mu njyana ya Dancehall, ni umwe mu banyadushya bazwi mu Rwanda by’umwihariko akaba anarangwa n’imyambarire idasanzwe iri mu bituma avugwa ubudasiba.

6. Bahati Grace

Kuva muri Mata 1994 kugeza mu mwaka wa 2009, mu Rwanda nta rushanwa ryo gutoranya Nyampinga ryari ryakaba ku rwego rw’igihugu. Ku itariki ya 18 Ukuboza 2009 nibwo hongeye gutangazwa umukobwa uhiga abandi mu bwiza, imico n’imyifatire. Bahati Grace ni we watowe.

Kuwa Kane tariki ya 19 Nyakanga 2012, uwari Nyampinga w’u Rwanda wari umaranye ikamba imyaka itatu, Bahati Grace yabyaye umwana w’umuhungu amubyaranye na William Muhire uzwi cyane ku izina rya K8 Kavuyo, umuraperi Nyarwanda bakundanaga kuva bakiri mu Rwanda, ari na we se w’uyu mwana.

Gutwita no Kubyara kwa Nyampinga nafite ikamba, byasaga nk’aho ari amahano aari nabyo byatumye bivugwa cyane mu itangazamakuru. Izina rya Bahati Grace ryavuzwe kuva agitorwa haba mu buzima bwe bwite ndetse by’umwihariko mu ruhererekane rw’inkuru ku bye na K8 ubu wishakiye indi nkumi banafitanye umwana.

7. Dada Cross

Ni umuraperi wubatse izina mu buryo bukomeye mu Rwanda. Izina rye ryaciye ibintu mu buryo budasanzwe mu mwaka wa 2011-2012, yari umunyadushya uhereye ku myambarire kugeza ku byo yavugaga.

Dada Cross yavuzwe bidasanzwe ubwo yari mu rugendo rw’urukundo rwaganishaga ku bukwe hagati ye na VD Frank wari umuhanzi ukomeye. Ubu Dada Cross ni umuturage wa Amerika wemewe ndetse iby’umuziki asa n’uwabifashije hasi.

8. Isimbi Amanda

Miss Isimbi Amanda wabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) muri 2013, izina rye ryavuzwe kuva icyo gihe ahanini kubera ibintu bidasanzwe akora nko kwambara utwenda twerekana ibice by’ibanga no kwifotoza mu buryo bushotora abagabo.

Miss Isimbi Amanda yavuzwe bidasanzwe mu mwaka ushize wa 2015 kubera ifoto ye yari yagiye hanze agaragara nk’uwari wambaye ingutiya nta kariso. Icyo gihe Miss Isimbi Amanda yabihakanye avuga ko, abamubonye bakavuga ko nta kariso yari yambaye, ngo ni abadasobanukiwe neza iby’amakariso agezweho asa n’umubiri.

Ubu abarirwa mu ba socialites bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ariko ahanini aba yagiye hanze y’u Rwanda.

9. Kate Bashabe

Kate Bashabe ni umunyamideli ukomeye uzwi mu Rwanda, ni na we washinze inzu y’imideli yitwa ‘Kabash Fashion House’. Yatangiye kuvugwa mu 2010 ubwo yagizwe Miss MTN nyuma muri 2012 yabaye Nyampinga wa Nyarugenge.

Muri 2016 nibwo yongeye kuvugwa mu buryo budasanzwe ubwo yarwanaga n’abakobwa bagenzi be ndetse bimuviramo gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Urukiko ruherutse kumuca amafaranga y’u Rwanda 2.375.000 ndetse agatanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga 25.000.

10. Knowless Butera

Knowless, izina ryateje urujijo ricyumvikana bwa mbere kubera igisobanuro cyaryo, ryagize ubukana mu bihe nyiraryo yanyuzemo kuva akimenyana n’uwitwa Safi, bagiranye amahari amuvaho abona umuyobozi mushya ‘wamuhinduriye’.

Knowless amaze kuba ikimenyabose, azwi nk’umunyamuziki ufite ibikorwa bifatika gusa atarashakana na Clement hari abamushyiraga mu cyiciro cy’abakobwa b’ikimero cyiza abandi bakamuvuga ubutitsa biteretse byeri yitwa ‘Knowless’. Iri zina ryatangiye gucengera no mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Urukundo rwe na Clement narwo ruri mu byatumye avugwa ndetse kugeza ubu aracyaganje.

11. Kundwa Doriane

Kundwa Doriane akimara kugirwa Nyampinga w’u Rwanda muri 2015, byinshi mu bitangazamakuru byo muri Uganda byigaruriye uyu mukobwa bitangaza ko ari umugandekazi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda.

Nyuma yo gutorwa kandi uyu mukobwa yagiye avugwaho ibintu byinshi mu itangazamakuru, intonganya n’umushoferi bagonganye, n’ibindi bitandukanye. Mu bantu bagirwa ab’umwaka wa 2015 mu Rwanda, Kundwa ntiyaburamo.

12. Miss Jojo

Uwineza Iman Josiane [Miss Jojo] afatwa nk’umugore uri mu ba mbere baharuye ikibuga cya muziki mu bakibyiruka. Yakoze ibidasanzwe mu muziki w’u Rwanda kuva yawinjiramo kugeza ubu. Mu nkuru zamuvuzweho mu buryo bwose, biragoye kugira iyo wabona imugaragaza mu buryo bubi.

Yamamaye cyane ku bw’urukundo yakundanye n’umusore witwa Munyampundu Saleh, byanavugwaga ko bari bagiye kubana bitewe n’uko yari amaze guhindura idini akaba umuyisilamu asanzemo umukunzi we ariko bakaza gutandukana.

Yakundanye igihe kirekire na Saleh ari na we watumye ahindura idini akaba umuyisilamu. Urukundo rwabo rwajemo kidobya mu mwaka wa 2011 ari nabwo batandukanye bya burundu. Aherutse kurushingana na Salim Minani.

13. Mutesi Jolly

Ni we Nyampinga w’u Rwanda 2016, uyu yavuzwe mu buryo bukomeye uhereye ku byerekeye ibisekuru bye aho yashimangiraga ko akomoka ibwami kuri Kigeli IV Rwabugiri.

Umwaka wa 2016 ari mu ba mbere bawihariye bishingiye ku nkuru zamuvuzweho ubudasiba nka Nyampinga w’u Rwanda mu bikorwa byiza yakoze. Mu minsi isatira umusozo wa manda ye hadutse abamushinjaga kwitukuza ndetse benshi wasangaga bamutaramiyeho bamusotora.

Mutesi Jolly yatwaye ibendera ry’u Rwanda nk’umukobwa wa mbere yaserukiye igihugu muri Miss World muri 2016.

14. Mutesi Aurore

Ni we Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yanaserukiye igihugu muri Miss University Africa muri 2012, nyuma muri 2013 yagiye muri Miss Fespam anatwara ikamba. Ni we waserukiye igihugu muri Miss Supranational 2014 muri Pologne.

By’umwihariko, Mutesi Aurore avugwa bidasanzwe nka Nyampinga w’uburanga mu batowe bose ku rwego rw’igihugu. Ubu ari mu rukundo na Mbabazi Egide, umusore bamaranye imyaka itatu.

15. Uwase Hirwa Honorine

Imvugo “Umunyarwandakazi nyawe ni uteye nk’igisabo” ni amwe mu magambo yakoreshejwe cyane hanze aha mu 2017, mu miterere n’ubusobanuro bwa buri wese, yavuzwe na Honorine Uwase Hirwa umwe mu bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda muri 2017.

Uwase Hirwa Honorine w’imyaka 20 yatumye iyi mvugo isakara ku bw’ibisobanuro yahaye umujuje [judge] muri Miss Rwanda 2017 ubwo yabazwaga ishusho ikwiye kuranga Umunyarwandakazi nyawe. Yavuze ko ‘akwiye kuba ateye nka we[Honorine] ndetse akaba ashushe nk’igisabo’.

Hirwa ukomoka i Remera muri Gasabo ari mu bakobwa b’umwaka wa 2017 batazibagirana mu Rwanda. Mu ntangiriro z’umwaka yari umukobwa uyoboye abandi mu kuvugwa cyane haba mu binyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro hagati y’abantu.

Imvugo ’umukobwa uteye nk’igisabo’ isa n’iyakuwe ku ntebe na ’Odeur ya océan’ izwi kuri Shaddy Boo.

16. Oda Paccy

Yavuzwe cyane akiza mu muziki ku bw’urukundo yagiranye na Lick Lick waje no kumutera inda. Ibi byakuruye impaka ndende hagati y’aba bombi ndetse n’ubu ntizirashyirwaho akadomo.

Paccy kandi ari mu bakobwa basigaye bavugwa mu buryo bukomeye ku bw’imyambarire ishotora abagabo no kwerekana bimwe mu bice by’ibanga ku mubiri we ntacyo yishisha.

17. PDG Brendah Thandhi

Izina rya PDG Brenda Thandi Mbatha rimaze hafi imyaka itatu ryinjiye mu matwi y’abakurikirana iby’imyidagaduro mu Rwanda. Yatangiye kuvugwa kuwa 27 Nzeli 2014 umunsi yambitswe impeta na Mbonabucya Desire wabaye kapiteni w’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cya 2004 .

Aba bombi barakundanye biratinda ariko baza gutandukana kuwa 25 Mata 2015. Uyu mugore yashinjaga Mbonabucya Desire ko yamusabye urukundo ashaka kumuryaho ifaranga, undi na we akavuga ko uyu mugore ari ‘intakoreka ndetse batashoboraga kuzabana’.

Inkundura yabo bombi ijya kugera ku iherezo, Thandi Mbatha yahishuye ko Mbonabucya abunza amagambo gusa ndetse ko ntacyo yishoboreye mu buriri dore ko ngo afite ‘akantu katangara urwara[yashakaga kuvuga igitsina gito].

Ibi byateye Mbonabucya Desire gusharirirwa cyane ahishura ko ‘burya uyu mugore akorana n’amashitani’ ngetse atanga ikimenyetso cy’uko yasanze munsi y’uburiri bwe inkende yumye.

18. Umuhoza Gislaine

Mu ntangiriro za 2014 nibwo habayeho ijonjora ry’abakobwa bagomba guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu ntara zose z’igihugu. Iki gikorwa cyaranzwe n’udushya twinshi ariko by’umwihariko umukobwa Umuhoza Ghislaine wahatanaga mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ururimi rw’Igifaransa nabi nyuma ahinduka iciro ry’imigani.

Nyuma y’iki gikorwa hagiye hasakazwa amafoto, amajwi ndetse n’amashusho y’uyu mukobwa wateje impagarara muri iri rushanwa. Umuhoza, yatumye abategura irushanwa ubu barakajije ingamba ku buryo ijonjora ritakibera mu ruhame ndetse amashusho y’ibisubizo by’abakobwa yose ntiyemerewe gufatwa.

19. Sacha Kat

Uyu yigeze kuba Nyampinga wa MTN, yanakoreshejwe ku byapa byinshi byamamaza iyi sosiyete. Nyuma mu 2010 akundana na Nizzo ari nabwo yatangiye kuvugwa bidasanzwe. Aba bombi batandukanye mu mpera za 2011. Umukobwa yakomeje gukora umuziki ku giti cye ariko ubu asa n’uwabivuyemo burundu.

Ubu ni umubyeyi w’abana babiri ariko nta kabuza aracyaca ibintu nk’umwe mu bakobwa badasanzwe bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

20. Sandra Teta

Sandra Teta yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2011 amaze kuba igisonga cya Nyampinga wa SFB. Izina rye ryagarutsweho cyane amaze kwinjira mu rukundo na Prince Kid, gusa yamamaye cyane ubwo yari kumwe na Derek wo muri Active ari nacyo gihe yakajije umurego mu gutegura ibitaramo.

Uyu mukobwa ni umwe muri ba rwiyemezamiriro bashoye imbaraga mu by’imyidagaduro nubwo bitamuhiriye kuko byamuviriyemo no gufungwa mu bihe bitandukanye. Yanaherukaga kandi gufungirwa muri Gereza yahoze yitwa 1930.

21. Shaddy Boo

Mu mwaka wa 2011 akigera mu itangazamakuru yitwaga Shadia, izina rye ryamenyekanye ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ‘Buhoro Buhoro’ ya King James. Nyuma gato yaje kurushingana na Producer Meddy Saleh [wamukunze amukuye mu ifatwa ry’aya mashusho] ariko ubu bamaze gutandukana.

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo] wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga. Yavuzwe cyane nk’umukobwa wari ufite uburanga mu 2011 biturutse ku mashusho y’indirimbo yagaragayemo bwa mbere; yongeye kuvugwa mu ntangiriro za 2016 ari nabwo yari atangiye gukururana na Asinah n’abandi bakobwa b’abanyamujyi bazwi muri showbiz.

22. Uwase Samantha Ghislaine

Kuwa Kane tariki ya 30 Mutarama 2014, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo (’SFB’ CBE-College of Business and Economics) bwatangaje ko Uwase Ghislaine Samantha yambuwe ku mugaragaro ikamba rya nyampinga w’iri shuri ndetse ahita yirukanwa nk’uko biteganywa n’itegeko ku munyeshuri wakopeye cyangwa agakopeje ikizamini .

Umwaka wa 2013 na 2014 Uwase Samantha Ghislaine yari imbere mu bantu bavuzwe cyane. Izina rye ntirizapfa kwibagirana nk’umukobwa wa mbere wambuwe ikamba mu Rwanda.

23. Uwase Vanessa

Uyu yabaye igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2015. Yavuzwe bidasanzwe akimara gutorwa, byatangiye avugwa mu rukundo na Safi gusa byaje gukaza umurego ubwo yakururanaga na Olivis wo muri Active.

Ibya Olivis na Vanessa Uwase byasojwe no guterana amagambo kugeza ubwo iyi nkumi yabwiye umusore ko ‘akiri umwana bityo ko atakundana n’umwana’. Umusore yarashaririwe na we avugira mu ruhame ko “Ntawita umwana uwo yambariye ukuri.”

Muri icyo gihe Vanessa yirukanwe kuri Televiziyo yakoragaho ndetse asa n’ucecetse igihe gito ariko kuri iyi nshuro yongeye kuvugwaho kuba mu rukundo n’uwitwa Tracy wo muri TNP.

24. Uwingabire Esther

Uwingabire Esther yabaye umukunzi wa Alpha Rwirangira igihe kinini. Izina rye ryavuzwe bwa mbere akigirwa Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba 2013, yabyaye mu ntangiriro za Mata 2015 abigira ibanga rikomeye ndetse na se w’umwana ntiyabimenyeshwa.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byamenyekanye ko Miss Uwingabire Esther atwite inda ya Alpha. Byatangiye kuvugwa bihwihwiswa ndetse impande zombie zirindaga kugira icyo zibivugaho ariko muri Mutarama 2015 Alpha yemeza ko Esther atwite inda ye ariko bamaze gutandukana kubera ibintu batumvikanagaho.

Ibya Esther na Alpha byaravuzwe bikomeye. Mu minsi ishize hari amakuru mashya yaje avuga ko hari inda yabyaye atari iya Alpha ndetse kugeza ubu umukobwa afite undi mugabo witwa Pascal Ndabarinze bamaze n’igihe bavuzweho ko bagomba kurushinga.

25. Young Grace

Ni umwe mu bahanzi bazwiho udushya kuva yakwinjira mu muziki kugeza ubu. Mu mwaka wa 2012 yinjiye muri PGGSS atunguranye ndetse agera kuri finale nyamara abahanzi bari bakomeye icyo gihe barasezerewe rugikubita.

Mu mwaka wa 2014 yigeze kuvugira kuri Radio byeruye ko ‘atari umutinganyi nk’uko babimushinja ahubwo ko afite umusore baryamana’. Yakoze ibi agamije kumvikanisha ko ibyo bamuvugaho ari ibinyoma. Iyi nkuru yateje impagarara cyane.

Yongeye kuvugwa mu buryo bukomeye kuva mu mpera za Werurwe 2015 , icyo gihe yaburiwe irengero ndetse ntiyongera gutaha ku icumbi rye Kigali yihisha abashinzwe umutekano bamushakishaga kugira ngo aryozwe sheki ya miliyoni ebyiri itazigamiye yahaye umucuruzi.

Young Grace yamaze amezi atatu yarihishe Polisi y’u Rwanda ndetse bamushakishirizaga ahantu hose hashoboka ariko byarabaye ingumi kumubona.

Uyu muhanzi yatawe muri yombi tariki ya 1 Kamena 2015, yafatiwe i Rubavu afungwa iminsi mike afungurwa amaze kwishyura umwenda yaregwaga.

Young Grace yaherukaga kuvugwa mu buryo busa n’ubwateje impagarara tariki ya 20 Ugushyingo 2015, ubwo yatangazaga ko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishuri ry’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB). Byaje kumenyekana ko uyu mukobwa ari ikinyoma yahimbye kuko yize igihembwe kimwe cy’umwaka wa mbere; byarangiye iri shuri rimwirukanye burundu.

Mu myaka irindwi ishize baravuzwe mu buryo bukomeye

SRC: IGIHE

The post Abagore n’abakobwa 25 bagize umurindi muri showbiz mu myaka irindwi ishize appeared first on DOVE MAGAZINE.

Queen Cha arahakana ibyo gukuramo inda bivugwa ko yatewe na Producer Washington

By CHIEF EDITOR

Umuhanzikazi Queen Cha wamamaye cyane mu muziki nyarwanda wigeze gukorana indirimbo na Producer Washington ubarizwa mu gihugu cya Uganda yitwa Queen of Queens , kuri ubu ari gushinjwa na Producer Washington ko yaba yaramuteye inda yamuteye mu gihe bari bari gukorana iyo ndirimbo maze Queen Cha akayikuramo.

Mugemana Yvonne uzwi cyane nka Queen Cha arahakana ko nta nda ya Producer Washington yaba yarakuyemo.

Ibi Queen Cha abitangaje nyuma y’aho bivugiwe ko Producer Washingon ari kumwishyuza umwana we nyuma yuko Queen Cha yari yaramubwiye ko atwite nyuma yuko bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Umwe mu nshuti za hafi za Producer Washington ndetse akaba n’umwe mu bagize umuryango we yabwiye Imirasire.com aho ko uyu mukobwa Queen Cha ubwo yazaga mu gihugu cya Uganda yaryamanye na Washington maze nyuma akaza kumuhamagara amubwira ko yaba atwite ariko Washington akaza kubura irengero ry’umwana yari yiteze kubyara.

Producer Washington byamuteye kubabara cyane maze aherako atangira kugenda abitangaza avuga ati: “umwana wanjye Queen Cha yambwiye ko antwitiye nabuze irengero rye pe”.

Producer yakomeje kugerageza nimero ya Queen Cha maze arayibura kuko nyuma yuko Queen Cha akuramo iyo nda yahise akuraho telephone yakoreshaa mbere.

Mu kiganiro Queen Cha yagiranye na Imirasire.com yavuze ko atemera na gato ibyatangajwe kuko ngo nta nda ygeze atwita ya Producer Washington.

Yabajijwe aho inkomoko yibi aho ishobora kuba yaraturutse maze avuga ko bikunze kubaho aho umukobwa akorana indirimbo n’umugabo cyangwa umusore hagatangira gutangazwa urukundo hagati yabo kandi biba ari ibinyoma.

Icyakora Queen Cha agaragaza akababaro kenshi aho avuga ati: “ birambabaje cyane kuko njyewe nagiye mur Kampala hamwe na mubyara wanjye Safi tugiye kwizihiza isabukuru y’amavuko (Anniversaire)yanjye na Safi noneho kubera ko Safi yaraziranye nawe yahise apanga ko twakorana indirimbo na Washington kuko bari basanzwe baziranye bityo rero njyewe namenyanye nawe kubera akazi ntabwo naringiye gukundana nawe”.

Queen Cha yakomeje avuga ko icyari kimujyanye cyari anniversaire no gukorana indirimbo. Akaba yarabonanye na Producer Washington iminsi ibiri. Umunsi wa mbere biriwe bakora indirimbo mu majwi.

Queen Cha na Producer Washington

Queen Cha na Producer Washington

Bucyeye bahise bafata amashusho y’indirimbo bakoze bayarangije ahita afata indege agaruka mu Rwanda amashusho y’indirimbo aza kuyoherezwa nyuma amusanga i Kigali.

Queen Cha yakomeje avuga ko atishimira ayo magambo kubera ko ari kumusebya kandi ngo arengana kubera ko nta nda yigeze akuramo kandi ko nta bundi bushuti yigeze agirana na Washington ko icyamujyanye ari akazi gusa.


Inkuru y’Imirasire

The post Queen Cha arahakana ibyo gukuramo inda bivugwa ko yatewe na Producer Washington appeared first on DOVE MAGAZINE.

Nyamata: Uko igitaramo cya Meddy cyagenze (Amafoto+Video)

By CHIEF EDITOR

Umuhanzi w’umunyagikundiro Ngabo Medard Jobert [Meddy] yakoze igitaramo cy’amateka cyahuruje ibihumbi by’abafana, yataramiye i Nyamata mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Nzeri 2017 nyuma y’imyaka irindwi yari ishize adakandagira mu Rwanda.

Meddy yagarutse mu Rwanda ku itariki ya 26 Kanama 2017, yaje ku butumire bwa Bralirwa ari nayo isanzwe itegura igitaramo ngarukamwaka cya Mutzig Beer Fest. Uru rugendo ni amateka kuri uyu muhanzi n’abamukunda bose.

Igitaramo cya Mutzig Beer Fest cyari kimaze imyaka icyenda gitumirwamo abahanzi bakomeye muri Afurika, u Burayi na Amerika, Meddy abaye umuhanzi wa mbere uvuka mu Rwanda uhinduye aya mateka. Mu myaka yashize uhereye mu 2008 hagiye hatumirwa abakomeye nka Wizkid, Mafikizolo n’abandi.

Meddy yakiriwe n’isinzi ry’abafana bari bakubise buzuye mu busitani bwa Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata mu gihe benshi bakekaga ko ashobora kutabona umubare munini kuko itike yo kwinjira uwayigonderaga abarirwa mu bihebeye gutarama.

Igitaramo cyabereye kure y’Umujyi wa Kigali ndetse no kucyinjiramo byari bihenze cyane, abantu baguze amatike mbere bishyuraga amafaranga 10,000 naho abayaguriye ku muryango bacibwaga 15,000.

Muri iki gitaramo harimo ingeri zinyuranye z’abantu, wumvaga mu biganiro hagati yabo harimo abakoresha Icyongereza, Lingala, Igiswahili, Ikinyarwanda n’izindi ndimi. Mu byo Meddy yavugaga na we yakoreshaga cyane Ikinyarwanda ariko akavangamo Icyongereza kugira ngo n’abanyamahanga bumve.

Ibi ntibyabujije abantu kuza ku bwinshi. Ubwitabire bwari ku rwego rukomeye, abari bacyereye igitaramo bari biganjemo abagore n’abakobwa bakibyiruka bagaragaje ko bakunda bikomeye Meddy usigaye aba muri Amerika.

Yabanjirijwe n’aba Djs bavanze imiziki guhera saa kumi n’ebyiri kugeza hafi saa yine z’ijoro. Mbere y’uko Meddy agera imbere y’abafana habanje gucuranga itsinda ryo muri Kenya ryitwa “Blinky” Bill Sellanga usanzwe ari n’umwe mu ba Dj bazwi muri Kenya.

Ahagana saa yine n’igice z’ijoro ni bwo Meddy yaje ku rubyiniro, yakirijwe amajwi y’abafana bamuhamagara mu izina, bateruriye icya rimwe bavuga bati ‘Meddy Meddy Meddy!’

Yageze ku rubyiniro, n’ibyishimo byinshi, abafana ibihumbi n’ibihumbi bari baje kumureba bamwakirije amashyi y’urufaya, abari bazanye ibyapa biriho amafoto ye babishyira hejuru bamwereka ko bamufite ku mutima.

Uyu muhanzi yerekanye ubuhanga budasanzwe mu muziki mu gihe kigera ku masaha abiri arengaho iminota mike yaririmbye mu buryo bw’umwimerere ndetse buri mufana wese wumvaga avuga ko ‘akuriye ingofero Meddy’.

Meddy yashyigikiwe bikomeye, mu baje kumureba ntihasigaye n’iyonka ndetse bose bamufashaga kuririmba indirimbo ze mu buryo bwumvikanisha ko umuziki we wabacengeye mu mitsi n’imisokoro. Igitaramo cya Meddy cyitabiriwe n’isinzi ry’abafana bagera kuri 7,700 ushingiye ku mibare abagiteguye batangaje.

Meddy yakoze igitaramo cy’umwihariko, yaririmbye mu ijwi rye bwite benshi baranyurwa gusa byabaga akarusho ubwo yafataga gitari akayikirigita ariko byabaga ikirenga avanzemo kubyina ari nabyo benshi mu bitabiraga ibitaramo bye akiba mu Rwanda bamumenyereyeho.

Abafana hafi ya bose bitabiriye igitaramo cya Meddy batashye birahira ubuhanga n’imbaraga yagaragaje, buri wese kandi yatashye ubona ku maso afite isura yishimye ndetse ukabona ko umubiri we wizihiwe n’uburyohe bw’umuziki Meddy yagaburiye amatwi ye.

Meddy yimaze agahinda yagiriye muri Amerika

Meddy yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose zakunzwe mu myaka igera ku icumi amaze akora umuziki. Yaririmbye ‘Inkoramutima’, ‘Igipimo’, ‘Ungirira ubuntu’, ‘Akaramata’, ‘Ubanza ngukunda’ ndetse na nyinshi mu zo yahanze ageze muri Amerika.

Igitaramo kinikije, Meddy yatunguye abafana ababwira ko agiye kubaririmbira indirimbo ifite amateka akomeye ku buzima bwe. Yagize ati “Iyi ndirimbo ngiye kubaririmbira ndakeka muyizi, murayikunda kuko nanjye mfitanye nayo amateka.”

Yahise acuranga iyitwa ‘Nta cyica nk’irungu’ iri mu zakunzwe hambere mu Burundi ari naho Meddy yavukiye tariki ya 7 Kanama 1989.

Meddy ubwo yarimo aririmba ‘Nta cyica nk’irungu’ yavangagamo amagambo yumvikanisha ko ubuzima yabagamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagiye bumusharirira ku bwo kuba kure y’abe.

Yagize ati “Nta cyica nk’irungu, nibyo, nta cyica nk’irungu […] Nta cyica nk’irungu muri Amerika, nta cyica nk’irungu…” Akimara kuvuga atya, abafana bakomye mu mashyi icyarimwe nk’abitsamuye undi na we akomeza kuririmba asubiramo amagambo yumvikanisha ko ‘umutima we uruhutse’.

Yasoje iyi ndirimbo ahita avuga ijambo rigufi ati “Nari mbakumbuye bantu banjye, narabibabwiraga ko nzagaruka, twabikoze, twabigezeho. Ndumva nahera hariya ku ruhande mwese nkabahobera, ndabakunda!”

Mu byo Meddy yavugaga byose yibandaga cyane mu kumvikanisha ko afite ishimwe rikomeye ndetse ‘abigezeho nyuma y’igihe kinini abyifuza bikarangira byanze’. Yacishagamo akavuga ku buzima bwe muri Amerika igihugu yabayemo afite “irungu n’agahinda ko kuba kure y’umuryango.”

Meddy yasoje igitaramo mu gicuku saa sita n’igice , yavuye imbere y’abafana batabishaka ndetse na we yasezeye ubona yari agishaka gukomeza kuririmba ariko bamubwira ko amasaha yarangiye. Yasezeye avuga ko avuga ati “mfite ibyishimo bikomeye ku mutima wanjye.”

Meddy yaririmbye yimara agahinda n’irungu byari byaramuheranye muri Amerika

 

DJ “Blinky” Bill Sellanga wo muri Kenya yaririmbye muri iki gitaramo

 

Meddy yongeye kuririmbira mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi atahakandagira

 

 

 

Meddy yaririmbaga anicurangira gitari

 

Meddy yacishagamo akabwira abafana be bike ku buzima yaciyemo muri Amerika

 

Meddy yaherukaga mu Rwanda ari umwana w’amagara mato none ubu ni umusore w’ibigango

 

 

Meddy amaze kumenya gucuranga gitari neza

 

Meddy yaririmbye benshi baranyurwa

 

 

 

Itsinda ry’abakobwa bafashije Meddy kuririmba

 

 

Meddy yari amaze imyaka irindwi aba muri Amerika

 

Abantu bari bakubise buzuye mu busitani bwa Golden Tulip Hotel

 

SRC: IGIHE

The post Nyamata: Uko igitaramo cya Meddy cyagenze (Amafoto+Video) appeared first on DOVE MAGAZINE.

Kanimba, Mugabo, Mukantabana na Tugireyezu babuze imyanya muri Guverinoma nshya

By CHIEF EDITOR

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya irimo amazina mashya, abasanzwe mu icyuye igihe barimo Kanimba François, Stella Ford Mugabo na Tugireyezu Venantie babura imyanya.

Muri Guverinoma nshya yashyizweho kuri uyu wa 30 Kanama 2017, nta mwanya Perezida Kagame yageneye uwari Minisitiri Ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yamusimbuje uwitwa Kayisire Marie Solange; Kanimba François wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nawe yakuweho, iyi minisiteri irahinduka, hasigara Minisiteri y’Ubucuruzi n‘Inganda yahawe Munyeshyaka Vincent, iby’Afurika y’Iburasirazuba bishyirwa kurri Mushikiwabo Louise washinzwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

Uwari Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu yasimbujwe Uwizeye Judith wari ushinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo muri guverinoma icyuye igihe.

Undi ni Mukantabana Seraphine wari Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza wagizwe Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, uyu mwanya nta wari uwuriho nyuma y’aho Sayinzoga Jean yitabye Imana muri Mata 2017.

Mu muhango wo kurahira kwa Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard, Perezida Kagame yahise atangaza ko hari amazina mashya aza muri guverinoma nshya ariko avuga ko uwari Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi azashingwa indi mirimo, ni nako byagenze yahise aba Umuvunyi Mukuru.

Uretse aba baminisitiri bane hari n’abari abanyamabanga ba leta nabo batagiriwe icyizere muri izi ntangiriro za manda ya gatatu ya Perezida Kagame, yatorewe n’abaturage kuwa 4 Kanama 2017 nyuma y’aho bamusabye ko akomeza kubayobora binyuze muri referendum y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika ryamubuzaga kurenza manda ebyiri.

Kanimba yari muri Guverinoma kuva mu 2011, Stella Ford yagiyemo mu 2013 naho Tugireyezu Venantia yagiyemo mu 2011.

Uwari Minisitiri Ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo

Kanimba François wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Uwari Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu

SRC: IGIHE

The post Kanimba, Mugabo, Mukantabana na Tugireyezu babuze imyanya muri Guverinoma nshya appeared first on DOVE MAGAZINE.

Umutoniwase Linda ari mu bakobwa 54 bahataniye ikamba rya Miss University Africa

By CHIEF EDITOR

Umutoniwase Linda yatoranyijwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss University Africa umwaka wa 2017, irushanwa rizabera muri Nigeria mu Ugushyingo 2017.

Umutoniwase Linda we areshya na metero imwe na sentimetero 73 akaba apima ibiro 55. Yari mu bakobwa bahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2017, yasoje irushanwa ari igisonga cya kabiri cya kabiri.

Mu kiganiro na IGIHE, Umutoniwase Linda yavuze ko yatumiwe muri Miss University Africa uyu mwaka nk’umwe mu bakobwa batatu begukanye imyanya ya mbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Yagize ati “Ni njye watumiwe uyu mwaka kuko Elsa azajya muri Miss World, Guelda wabaye igisonga cya mbere we yatumiwe muri Miss Heritage Global, urumva rero ko ari njyewe ukurikiyeho, nzajya muri iri rushanwa.”

Miss Umutoniwase Linda yavuze ko yifitiye icyizere cyo kuzaserukira igihugu neza ndetse agasaba Abanyarwanda kumushyigikira biciye mu matora yatangiye gukorwa mbere y’uko abakobwa berekeza muri Nigeria.

Yagize ati “Igikenewe kugeza ubu ni uko bampa amahirwe binyuze kuri page y’irushanwa, ni ugukanda Like ku ifoto yanjye, umukobwa uzagira umubare munini w’abantu bakunze ifoto ye azahita abona amahirwe yo kujya mu icumi ba mbere.”
Umutoniwase Linda n’abandi bakobwa bazaturuka mu bihugu hafi ya byose bya Afurika bagomba kuzagera mu Mujyi wa Lagos ahazabera irushanwa kuwa 17 Ugushyingo 2017.

U Rwanda rwaherukaga guhagararirwa mu mwaka wa 2012, icyo gihe hagiyeyo uwari Nyampinga w’Igihugu Mutesi Aurore gusa ntiyabashije gutahana ikamba.

Umutoniwase Linda yahataniye Miss Rwanda 2017

Ubuyobozi bwa Miss University Africa bwatangaje ko uyu mwaka batumiye abakobwa 54 bo mu bihugu byose bigize Umugabane wa Afurika.

Irushanwa rya Miss University Africa ryatangijwe mu mwaka wa 2010, rihuriza hamwe abakobwa bo mu bihugu byose bigize Afurika gusa ryari rimaze imyaka igera kuri ine ritaba kubera ibibazo bya Boko Haram muri Nigeria.

Umutoniwase Linda asanzwe ari igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017

Umutoniwase Linda ari mu bakobwa 54 bahataniye ikamba rya Miss University Africa

SRC: IGIHE

The post Umutoniwase Linda ari mu bakobwa 54 bahataniye ikamba rya Miss University Africa appeared first on DOVE MAGAZINE.

Museveni yavuze ko kumara igihe gito ku butegetsi atari byiza

By CHIEF EDITOR

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko atari byiza kumara igihe gito ku butegetsi ndetse anenga abamwereka Nelson Mandela nk’icyitegererezo ngo kuko bayoboye mu bihe bitandukanye.

Museveni umaze imyaka 31 ku butegetsi, hashize iminsi hari impaka mu gihugu bivugwa ko ashaka guhindura ingingo yo mu Itegeko Nshinga ikumira abareneje imyaka 75 kwiyamamariza kuyobora Uganda.

Kuri uyu wa Kane ubwo yagezaga ijambo ku banyeshuri biga muri Kaminuza ya Makerere mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Nelson Mandela, Museveni yavuze ko atari byiza kujya ku butegetsi akanya gato nk’uko Chimpreports yabitangaje.

Yavuze ko impamvu Mandela yamaze imyaka itanu ku butegetsi ari uko nta mwanya uhagije wo kuyobora yari afite ngo kuko yari anamaze igihe kinini muri gereza.

Ati “Mandela nta mwanya uhagije yari afite, nibwo yari akiva muri gereza niyo mpamvu atabaye muri Guverinoma gihe kinini. Hari abatekereza ko kuba muri Guverinoma igihe gito aribyo byiza ariko ndatekereza ko ari bibi.”

Mu butumwa bw’akababaro Museveni yoherereje umuryango wa Nelson Mandela ubwo yitabaga Imana muri 2013, yamushimiye uruhare we na bagenzi be bo mu ishyaka ANC bagize mu kubohora Afurika y’Epfo, avuga ko ari ah’abayobozi basigaye gukomeza kurengera Afurika ngo idasubira mu maboko y’abakoloni.

Nta kintu Museveni w’imyaka 73 aratangaza ku bivugwa ko ashaka guhindura Itegeko Nshinga icyakora ibinyamakuru byo muri Uganda bitangaza ko bishobora kuba biganirwaho mu ishyaka NRM riri ku butegetsi.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni umaze ku butegetsi imyaka irenga 30

SRC: IGIHE

The post Museveni yavuze ko kumara igihe gito ku butegetsi atari byiza appeared first on DOVE MAGAZINE.

Kenya: Hagiye gusubirwamo amatora ya Perezida

By CHIEF EDITOR

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017, urukuko rw’ikirenga rwa Kenya rwategetse ko amatora aheruka ya perezida ateshwa agaciro nyuma y’uko hakemazwe ko amajwi yibwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Urukiko rwanzuye ko amatora azaba mu minsi 60 uhereye none.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ya Kenya, yatangaje ko Uhuru Kenyatta ariwe watsinze amatora ukwezi gushize kwa Kanama atsinze Raila Odinga bari bahanganye.

Kenya ibaye igihugu cya mbere ku mugabane w’Afurika gitangaje ko amatora aseswa.

Abari bashyigikiye Raila Odinga bishimiye icyi cyemezo cyafashwe n’urukiko ndetse batangaza ko biteguye kwegukana itsinzi amajwi natibwa.

Kenya: Hagiye gusubirwamo amatora ya Perezida, Uhuru Kenyatta si perezida wa Kenya

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

The post Kenya: Hagiye gusubirwamo amatora ya Perezida appeared first on DOVE MAGAZINE.

Ray C umaze igihe yarigaruriwe n’ibiyobyabwenge yatumiwe i Kigali

By CHIEF EDITOR

Umuhanzi wamamaye muri Tanzania Rehema Chelamila [Ray C] yatumiwe mu gitaramo azaririmbamo mu Mujyi wa Kigali, kizabera ku Kacyiru.

Ray C yakanyujijeho mu myaka yashize mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba aho izizwi cyane ari “Uko wapi” na “Umunikataa”.

Uyu muhanzi umaze igihe kinini atagaragara mu muziki yatumiwe mu gitaramo cyiswe ‘Ray C in Kigali’, kizabera mu kabyiniro ka People Club ku Kacyiru ku itariki ya 8 Nzeri 2017. Ray C azafatanya n’umukobwa ukizamuka witwa Marina [uzwi cyane mu ndirimbo yitwa Too Much yahuje Jay Polly n’abandi bahanzi igateza impagarara].

Igitaramo cya Ray C kije gitunguranye, yari amaze igihe kinini atavugwa mu itangazamakuru ryo mu karere gusa mu gihe gishize yavugwaga mu bibazo byo kgukoresha ibiyobyabwenge no kujyanwa mu kigo ngororamuco.

Muri 2012, Ray C yajyanwe mu kigo gishinzwe kwita ku bantu barushijwe imbaraga n’ibiyobyabwenge , yamazemo umwaka umwe asubira mu buzima busanzwe ndetse yiha intego nshya zo guca ukubiri n’ibisindisha byose.

Umuhanzi wamamaye muri Tanzania Rehema Chelamila [Ray C] yatumiwe mu gitaramo azaririmbamo mu Mujyi wa Kigali, kizabera ku Kacyiru.
Muri 2016 yongeye gufatwa ajyanwa mu kigo cyitwa ngororamuco cya “Life and Hope Rehabilitation” nabwo kubera ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

SRC: IGIHE

The post Ray C umaze igihe yarigaruriwe n’ibiyobyabwenge yatumiwe i Kigali appeared first on DOVE MAGAZINE.

Imbamutima za Murekezi wagize amahirwe yo kumenywa na Perezida Kagame

By CHIEF EDITOR

Kuri uyu wa Gatatu Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya Dr Edouard Ngirente asimbuye Anasatse Murekezi wari kuri uwo mwanya, we amugira Umuvunyi Mukuru.

Murekezi wari umaze imyaka itatu ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, umwanya yagiyeho asimbuye Dr Habumuremyi Pierre Damien.

Mu irahira rya Minisitiri w’Intebe mushya, Perezida Kagame yahise atangaza ko ashimira Murekezi uko yakoze neza inshingano yari ashinzwe muri Guverinoma icyuye igihe, anizeza Abanyarwanda ko agomba gushingwa indi mirimo .

Iki cyizere Umukuru w’Igihugu yamugiriye, Murekezi uvuga ashikamye ku butumwa atanga, ubwo yahererekanyaga ububasha n’umusimbuye kuri uyu wa Kane, yagaragaje imbamutima ze ashimira Perezida Kagame wamwizeye kuva ari umukozi usanzwe kugeza amugize Minisitiri w’Intebe.

Yagize ati “Njye nagize amahirwe adasanzwe yo kumenywa na Perezida Paul Kagame kuko nari umukozi wa Leta usanzwe guhera muri Repubulika ya Kabiri.Natangiye imirimo muri 1980, nkora imirimo icyo gihe bitaga ngo sécretaire d’adaministration, nza kujya gukorera umushinga, mvayo mba Umuyobozi Mukuru w’ubuhinzi, mvayo ndongera nyobora undi mushinga, haza Jenoside. Nyuma ya Jenoside nari mu ishyaka rya PSD noneho duhura na FPR Inkotanyi turaganira, turumvikana turakorana neza ubwo mpita mba Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ndakomeza mba Umunyamabanga Mukuru.”

Murekezi avuga ko yagiye ahabwa indi mirimo harimo n’iyagiye imugora, birangira agizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda.

Ati “Perezida arantoranya angira Umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda n’ishoramari nyuma y’umwaka umwe angira Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, angira Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo imyaka itari mikeya, angira Minisitiri w’Intebe, murumva kumushimira nanabishobora? Noneho rero yangize Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda!”

Murekezi Anastase yasimbuye Aloysie Cyanzayire wari Umuvunyi Mukuru kuva 2012.

Nyuma yo kugirwa Umuvunyi Mukuru, Murekezi yanditse ubutumwa kuri Twitter ati ” Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame ku cyerekezo cyiza yampaye igihe nari Minisitiri w’Intebe. Nishimiye inshingano nshya yampaye kandi nzakomeza gukorana umurava.”

Murekezi Anastase ahererekanya ububasha na Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard

SRC: IGIHE

The post Imbamutima za Murekezi wagize amahirwe yo kumenywa na Perezida Kagame appeared first on DOVE MAGAZINE.

Yannick Mukunzi wakuriye muri APR FC yasinye muri Rayon Sports

By CHIEF EDITOR

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Yannick Mukunzi wakuriye muri APR FC yasinyiye ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2017.

Yannick Mukunzi wazamukiye muri Academy ya APR FC yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho hagati mu kibuga, gusa ubu yamaze kwerekeza muri mukeba Rayon Sports aho bivugwa ko yasinye imyaka ibiri.

Uyu musore w’imyaka 23, kuva yava mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yasezerewe na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), ntabwo yigeze yongera kwitabira imyitozo ya APR FC.

No mu gihe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakoraga imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza i Rubavu kuri uyu wa Gatatu aho igiye gukina irushanwa ribanziriza shampiyona y’umwaka utaha, Yannick ntiyigeze agaragara kimwe n’abandi bakinnyi nka Nsabimana Aimable na Fitina Omborenga uheruka gusinyishwa.

Abajijwe ku mpamvu aba bakinnyi batari kumwe n’abandi, Umutoza Jimmy Mulisa yagize ati “Sinshaka kujya muri byinshi, gusa abakinnyi mutabona mu myitozo bafite ibibazo bitandukanye. Bamwe bararwaye, abandi bari mu biruhuko, abandi bafite ibibazo byabo bwite.”

Amakuru yari ahari ni uko Yannick yivumbuye kuri iyi kipe avuga ko atazakomeza gukina mu gihe nta masezerano ahawe dore ko kugeza ubu mu bakinnyi yari isanganywe nta n’umwe urahabwa andi mashya yaba Maxime Sekamana, Herve Rugwiro, Benedata Janvier na Fiston Nkinzingabo.

Nk’uko byagaragaye mu mafoto, ku buryo butunguranye Yannick yagaragaye yambaye umwenda wa Rayon Sports ndetse ashyira umukono ku masezerano.

Twagerageje kuvugana na Gacinya Denis uyobora iyi kipe ntibyadukundira.

Yannick agiye akurikiye myugariro, Rutanga Eric nawe wavuye muri APR FC uyu mwaka ajya muri Rayon Sports bakaba basanzemo Rwigema Yves, Rwatubyaye Abdoul, Nova Bayama bose bahoze bakinira APR FC.

Yannick Mukunzi wahoze muri APR FC yamaze gusinya imyaka ibiri muri Rayon Sports

Yannick Mukunzi mu mwambaro wa Rayon Sports

Yannick yishimiye ikipe ye nshya

Mukunzi nyuma yo gusinya yahise anatangira imyitozo muri Rayon Sports

SRC: IGIHE

The post Yannick Mukunzi wakuriye muri APR FC yasinye muri Rayon Sports appeared first on DOVE MAGAZINE.

Murekezi wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Umuvunyi mukuru

By CHIEF EDITOR

Murekezi Anastase wari umaze imyaka itatu ku mwanya wa Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y’u Rwanda, yahawe umwanya w’Umuvunyi Mukuru.

Kuri uyu mwanya asimbuye Cyanzayire Aloysie wari umaze imyaka itanu ari Umuvunyi mukuru, kuko yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 27 Kanama 2012.

Nk’uko bigaragara kandi mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri mushya w’Intebe Dr Ngirente Edouard mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Depite Bamporiki Edouard yagizwe umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu (NIC).

Kuri uyu mwanya Depite Bamporiki asimbuye Rucagu Boniface watangiranye n’Itorero ry’Igihugu mu mwaka wa 2013.

Nyuma y’imyaka ine yari amaze akuriye akanama ko kuzahura Itorero mu Banyarwanda. Ubu yabaye umwe mu bagize inama ngishwanama y’inararibonye.

Ikindi cyagaragaye n’ihindurwa ry’abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburasirazuba, aho Musabyimana Jean Claude wayoboraga Amajyaruguru yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, agasimburwa na Depite Gatabazi Jean Marie Vianney.

Kazayire Judith wayoboraga Uburasirazuba yasimbuwe na Mufulukye Fred, wari usanzwe ari umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ikindi gishya kandi cyagaragaye ni uko Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yagabanijwemo Minisiteri ebyiri zirimo iy’urubyiruko ukwayo ihabwa Mbabazi Rose Mary n’iy’ikoranabuhanga n’itumanaho yagumanye Minisitiri Nsengimana Philbert.

Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yasimbuje Anastase Murekezi Dr Ngirente Edouard ku mwanya wa Minisitiri w’intebe.

Ikindi cyagaragaye nk’igishya, ni uko Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byakuwe muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, bigashyirwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga

Anastase Murekezi

SRC: KIGALI TODAY

The post Murekezi wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Umuvunyi mukuru appeared first on DOVE MAGAZINE.

Urutonde rw’abagize Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba leta 11

By CHIEF EDITOR

Perezida Kagame yatangaje abaminisitiri 20 bagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, washyizwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Gatatu akanahita arahirira inshingano ze.

Guverinoma nshya yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 nkuko byari byatangajwe na Perezida Kagame, irimo abaminisitiri 20 abanyamabanga ba leta 11. Usibye aba hanatangajwe urutonde rw’abayobozi bashya ku myanya itandukanye harimo nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, wari usanzwe ari umudepite.

Ni mu gihe Guverinoma icyuye igihe, yari igizwe n’abaminisitiri 19 n’abanyamabanga ba leta 10. Muri iyi Guverinoma kandi hiyongeragamo Claire Akamanzi uyobora RDB; Francis Gatare uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine na Peteroli n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza. Aba uko ari batatu bakaba bitabiraga ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri.

Mu 2014 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi; hahise hatangazwa Guverinoma nshya yari igizwe n’abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba leta 10.

Abaminisitiri b’Intebe batangajwe bazarahirira imirimo yabo kuri uyu wa Kane mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nkuko byashimangiwe na Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Guverinoma nshya irimo abaminisitiri 6 bashya bayinjiyemo ni n’abanyamabanga ba Leta.

Abagize Guverinoma nshya

I. Abaminisitiri :

1. Madamu UWIZEYE Judith, 
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

2. Bwana GATETE Claver,
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

3. Bwana MUNYESHYAKA Vincent, 
Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

4. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, 
Minisitiri w’Ibidukikije

5. Madamu TUMUSHIME Francine,
Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba

6. Madamu MUKESHIMANA Geraldine,
Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

7. Madamu MUSHIKIWABO Louise,
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, 
n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

8. Bwana KABONEKA Francis,
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

9. Bwana MUSONI James,
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

10. Bwana KABAREBE James,
Minisitiri w’Ingabo

11. Madamu KAYISIRE Marie Solange,
Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

12. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba,
Minisitiri w‘Uburezi

13. Madamu MBABAZI Rosemary,
Minisitiri w’Urubyiruko

14. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert,
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

15. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, 
Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza

16. Madamu UWACU Julienne, 
Minisitiri w‘Umuco na Siporo

17. Bwana BUSINGYE Johnston,
Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan,
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane,
Minisitiri w’Ubuzima

20. Madamu NYIRASAFARI Esperance,
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

II. Abanyamabanga ba Leta :

1. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

2. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

3. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

4. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

5. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

6. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze

7. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi

9. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi

10. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

11. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, 
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Bwana MUREKEZI Anastase,
Umuvunyi Mukuru

2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :
-  AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB
-  GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli

3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo

7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko

8. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda

9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba

10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

11. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)

13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero

14. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu

15. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative

16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire

17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye

Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE

The post Urutonde rw’abagize Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba leta 11 appeared first on DOVE MAGAZINE.

Diamond agiye gukora ubukwe na Zari nyuma yo kuzengerezwa n’undi mukobwa

By CHIEF EDITOR

Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Afurika, yahishuye amakuru y’uko agiye gukora ubukwe na Zari Hassan ukunze kwiyita The Boss Lady nyuma y’igihe babana ariko batarashyingiranywe byemewe n’amategeko.

Aba bombi batangiye gukundana byeruye mu mpera za 2014, mu mwaka wakurikiyeho biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo mu buryo bweruye ndetse banabyarana umwana wa mbere bakurikije ubuheta mu mezi arindwi ashize.

Nyuma y’imyaka irenga ibiri bari mu rukundo, mu minsi ishize hatutumbye umwiryane hagati yabo ndetse na bo ubwabo bajya ku mbuga nkoranyambaga bashinjanya gucana inyuma ariko ntibyatinda, byaracogoye bongera kwiyunga bavuga ko hari habayeho kwibeshya mu gukurikirana amakuru hagati yabo.

Mu minsi ishize nabwo hacicikanye amakuru y’umunyamideli witwa Hamisa Mobeto wibarutse bivugwa ko yatewe inda na Diamond Platnumz ndetse akaza kwita umwana amazina ahuye n’ay’uyu muhanzi bigateza impagarara zageze no mu rukundo rwe na Zari wari uri muri Afurika y’Epfo mu minsi ishize.

Ubu noneho Diamond yatangiye kugaragaza ibimenyetso byemeza ko agiye gukora ubukwe na Zari bamaze igihe bakundana, uyu muhanzi yashyize ahagaragara amashusho agaragaza ibiganza bya Zari bigaragaraho urutoki rwambaye impeta y’urukundo.

Mu biganiro Zari yaherukaga kugirana na Chimp Reports yagize ati “Ntabwo dushaka ubukwe bworoheje. Ubukwe bwacu bugomba kuzaba ari ubwa mbere abatuye muri Afurika y’Uburasirazuba bazaba babonye mu mateka. Bivuze ko n’ingengo y’imari igomba kuzaba yihagazeho.”

Yongeyeho ati “Uyu mwaka tuzajya kwirega kwa Data by’umwihariko. Diamond agiye gusaba byeruye ko twashyingiranwa. Yageze ku muryango wanjye inshuro nyinshi gusa ubu bwo azaba azanywe n’ibijyanye n’ubukwe. Arashaka gufata indi ntera muri uyu mwaka.”

Ibi bije nyuma y’aho Zari ubyaye gatanu avuye muri Afurika y’Epfo akerekeza muri Tanzania asanzeyo Diamond wari umaze iminsi yotswa igitutu n’abamusaba gushaka umugore wa kabiri barimo na se, nyuma yo gushinjwa guca inyuma uwo babyaranye kabiri.

Zari na Diamond biravugwa ko bagiye gukora ubukwe bushimangira urukundo rwabo nyuma yo kubyarana abana babiri, uwa mbere witwa Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, uw’umuhungu ufite amezi atanu bamwise Prince Nillan Dangote. Aba bana ku mugore biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Diamond na Zari babana batarashyingiranywe

Diamond amaze kubyara abana babiri yemera kuri Zari

Uyu muhanzi yari amaze iminsi yarazengerejwe n’umunyamideli yakoresheje muri video

SRC: IGIHE

The post Diamond agiye gukora ubukwe na Zari nyuma yo kuzengerezwa n’undi mukobwa appeared first on DOVE MAGAZINE.

Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’intebe mushya usimbuye Anastase Murekezi

By CHIEF EDITOR

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma nshya izasimbura icyuye igihe yari iyobowe na Anastase Murekezi.

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu rigira riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Bwana Ngirente Edouard.”

Dr. Ngirente Edouard yabaye umujyanama mu by’ubukungu muri MINECOFIN, maze inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi. Yakoraga muri Banki y’isi nk’Umujyanama kuva mu 2014.

Dr. Ngirente yize ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Ababanye nawe icyo gihe bavuga ko yavuye muri Kaminuza y’u Rwanda ajya gukomereza amasomo mu Bubiligi.

Umuhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe mushya utegerejwe kuri uyu wa Gatatu mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko guhera saa munani n’igice.

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Ngirente Edouard, yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire de la Salle mu Karere ka Gicumbi

SRC: IGIHE

The post Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’intebe mushya usimbuye Anastase Murekezi appeared first on DOVE MAGAZINE.

❌