WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — July 20th 2018Sports

Kirehe Fc ntizongera kwemerera abakinnyi imishahara iri hejuru.

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Ubuyobozi bw'ikipe ya Kirehe buratangaza ko bwamaze gufata ingama y'uko nta mukinnyi buzongera kwemerera umushahara uri hejuru.

Ibi bubitangaje mu gihe uturere twagabanyirijwe ingengo y'imari ya siporo bityo n'amakipe afashwa natwo akaba agombwa kugirwaho ingaruka, Kirehe yo ngo yaba yaratangiye kwitegura uburyo izahangana n'iryo gabanywa ry'imishahara aho ngo abakinnyi bazajya bahembwa amafaranga make ugereranyije n'imyaka yabanje.

JPEG - 142.2 kb
Nta mukinnyi wa Kirehe uzongera guhembwa umushahara ugera munini

Perezida w'iyi kipe Munyangeri Christophe mu kiganiro cyihariye yagiranye na ruhagoYacu yemeye ko bafashe uwo mwanzuro wo kugabanya imishahara mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko hazabaho ibibazo byo kudahemba abakinnyi ahubwo ko bazemerera abakinnyi mafaranga make bazabona.

Yagize ati” twamenye ko amakipe yose afashw n'uturere yagabanyirijwe ingengo y'imari ariko tuzagerageza ayo abaduhaye tuyakoreshe neza , ndetse n'imwe mu micungire yayo myiza ni uko ubu nta mukinnyi tuzemerera umushahara uri hejuru cyane tuzagerageza twumvikane umushahara ushoboka”

JPEG - 136.7 kb
Amikoro make yanatumye Nduhirabandi Coka watozaga Kirehe batandukana shampiyona itarangiye

Munyangeri ariko n'ubwo yirinze kuvuga umushahara ushoboka uko ungana yemereye RuhagoYacu ko abasanzwe bakinira Kirehe bahembwaga hagati ya 100 na 220 ku kwezi ,akaba yavuze ko abakinnyi bagifite amasezerano bo batarebwa n'iki kibazo cyo guhabwa umushahara muto ushoboka.

Ati” abakinnyi bakidufitiye amasezerano bo urumva nawe ntiwabagabanyiriza umushahara nawe urabyumva ntibakwemerera bo ntibarebwa n'iri gabwanywa ariko ndizera ko amafaranga yose tuzabona tuzayacunga neza”

Iyi kipe ya Kirehe kandi ngo yanafashe gahunda yo gushaka abakinnyi bakiri bato ihereye mu bakomoka mu karere ka kirehe cyane mu mashuri yisumbuye ndetse no mu nkengero za ko mu ntara y'iburasirazuba kugirango irusheho kudahendwa cyane.

Ikipe ya Kirehe yazamutse mu cyiciro cyambere mu mwaka wa 2016,yakunze kugira ibibazo by'amikoro ndetse rimwe na rimwe igatandukana n'abatoza,shampiyona ishize ikaba yaraje ku mwanya wa 10.

  • July 20th 2018 at 04:11

Yves Rwasamanzi yizeye ko bashobora gusezerera Rayon Sports mu gikombe cy'Amahoro

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Rwasamanzi Yves utoza ikipe ya Marines FC asanga bishoboka ko basezerera ikipe ya Rayon Sports bagomba guhurira mu mikino ibiri ya ¼ cy'igikombe cy'Amahoro mu minsi ine iri imbere.

Marines FC izakira Rayon Sports mu mukino ubanza uzabera i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba kuwa Kabiri tariki ya 24 Nyakanga.

Umutoza w'iyi kipe ibarizwa i Rubavu, Rwasamanzi Yves yatangaje ko kugira ngo ikipe ye yizere gukomeza byose bizaterwa n'umusaruro uzava mu mukino ubanza bazakiramo Rayon Sports.

“Byose birashoboka kuko dufite imikino ibiri gutomba gukina, bizaterwa n'uko tuzitwara ejo. Nibakina neza, tukitwara neza ejo, tuzakomeza. Nta kidashoboka mu mupira w'amaguru.”

Umutoza wa Marines FC Yves Rwasamanzi atanga amabwiriza ku bakinnyi mu mukino wa shampiyona Umutoza wa Marines FC Yves Rwasamanzi atanga amabwiriza ku bakinnyi mu mukino wa shampiyona

Yves Rwasamanzi avuga ko bagowe cyane no guhagarara kw'imikino yo mu Rwanda ubwo shampiyona yari irangiye, aho bitaboroheye no kubona imikino ya gicuti.

“Abakinnyi bavuye mu biruhuko baza kwitegura umukino w'igikombe cy'Amahoro. Ntabwo biba byoroshye kuko ni ibihe bitoroheye amakipe yacu cyane cyane iyo shampiyona ihagaze. Ntabwo biba byoroshye no kubona imikino ya gicuti, ariko twagerageje kwitegura kuko ikipe tugiye guhura na yo ntabwo ije gutembera inaha, ni ikipe ikomeye cyane ko iheruka no gutsindwa.”

Rwasamanzi yiteze ko Rayon Sports izaba yakaniye nyuma yo gutsindwa na USM AlgerRwasamanzi yiteze ko Rayon Sports izaba yakaniye nyuma yo gutsindwa na USM Alger

Uyu mutoza yakomeje avuga ko Rayon Sports ari ikipe nziza bagerageje kwitegura mu buryo bwose, aho asanga abakinnyi be bakiri bato nibagerageza kwitwara neza nta kidashoboka dore ko amateka atari yo akina mu kibuga.


“Ni ikipe nziza, twagerageje kuyitegura. Tuzakina, tuzitanga uko dushoboye, abakinnyi bacu bari tayari gukina.”


“Amateka si yo akina mu kibuga, birahagije ko umukinnyi aba amenyereye, bigasaba kuba ufite umutima wo kwitangira ikipe yawe no kugira discipline.”

“Abakinnyi ntacyo batakora, nta kipe batatsinda. Bitwaye neza muri shampiyona. Uko bakina n'amakipe mato n'akomeye biratandukanye. Ni abakinnyi bato bafite impano ariko kugira impano ntabwo bihagije bisaba kwitanga 100% ugiye gukina n'ikipe nk'iriya.”

Marines FC izakira Rayon Sports kuri uyu wa GatandatuMarines FC izakira Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu

Abakinnyi 20 ba Marines FC bakomeje kwitegura umukino wa Rayon Sports


- Abazamu

  • 1.Dukuzeyezu Pascal
  • 2.Shyaka Regis

-Ba myugariro

  • 3.Runarira Hamza
  • 4.Ndayishimiye Thierry
  • 5.Karema Eric
  • 6.Nsabimana Hussein (Captain )
  • 7.Yamini Salum
  • 8.Uwizeye Ortega
  • 9.Ishimwe Christian
  • 10.Nizeyimana Omar

- Abakina hagati

  • 11.Mutunzi Clement
  • 12.Bizimungu Omar
  • 13.Ndekwe Felix
  • 14.Niyitegeka Idrissa
  • 15.Niyonkuru Aboubacal


- Ba Rutahizamu

  • 16. Kalisa Amur
  • 17. Ndayisenga Ramadhan
  • 18. Tuyishime Benjamin
  • 19. Bahame Arafat
  • 20. Mugisha Patrick
  • July 20th 2018 at 03:50

Minnaert washatse gukubita umutoza wa Rayon Police igatabara, yahakanye ubugambanyi

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Ivan Minnaert afasha Rayon Sports kujya mu mikino y'amatsinda ya CAF Confederation Cup, yabonwaga nk'intwari, aterurwa agasingizwa, ariko iminsi ni imitindi, uwo bamwe bafataga nk'intwari, ubu aracyekwaho ubugambanyi, bwo kugurisha ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mubiligi wamaze amezi hafi 3 yicaye ku ntebe nkuru y'abatoza ba Rayon Sports, yaje guhagarikwa azira guteza ibibazo n'umwiryane mu ikipe, akurwa ku mwanya wo kuba umutoza mukuru w'ikipe ya Rayon Sports, agirwa umuyobozi wa tekinike muri iyi kipe ifite abakunzi batari bacye hano mu Rwanda.
Jacky Ivan arashinjwa ubugambanyi, nyuma y'ibibazo byabaye mu ikipe ya Rayon Sports bikarangira ahagaritswe, abakinnyi bamaze kwandika ko batamushaka.

Bivugwa ko yafashije ikipe ya USM Alger yari yaje gukina na Rayon Sports mu mikino y'amatsinda ya Confederation Cup, akabikora aciye inyuma ikipe ya Rayon Sports, ariko we akaba abihakana yivuye inyuma.

Minnaert ubwo umukino wahuzaga Rayon Sports na USM Alger wari urangiye yaje mu rwambariro, ariko akumirwa n'umutoza wongera imbaraga Corneille, birangira hajemo gushyamirana, Police y'u Rwanda iratabara.

" Yansanze mu modoka araniga, abafana na Police yari ku kibuga ni bo bamunkuyeho." Corneille Hategekimana, wahoze akorana na Minnaert.

" Imyitwarire ye mbere y'umukino wa USM Alger ntabwo yatunyuze. Urumva rero yaje mu rwambariro mubwira ko yasohoka kuko bitari bikwiye, umujinya ubanza ari aho yawukuye."

" Mbere y'uriya mukino twamenye ko ari we wakoreye booking ikipe ya USM Alger, mu myitozo yabaga ari we uhari ari kumwe nabo, akajya anatwara abayobozi b'iriya kipe mu modoka akodesherezwa na Rayon Sports nta muyobozi ubizi, twe twabifashe nk'ubugambanyi."

" Ntabwo rero nigeze nemera ko yinjira mu rwambariro, ubanza ari aha yakuye umujinya".

JPEG - 67.6 kb
Corneille Hategekimana uvuga ko yari akubiswe na Minnaert, Police n'abafana bagatabara

Ku ruhande rwa Minnaert aganira na RuhagoYacu yahakanye ibi byose, avuga ko atigeze agambanira ikipe kuko yabikoze ubuyobozi bubizi, nta na kimwe yakoze atabimenyesheje Visi Perezida wa Rayon Sports.

Aganira na RuhagoYacu, Minnaert yasobanuye uko byagenze kugira ngo ahure na USM Alger.

Agira ati " Nakiriye telefoni y'umuntu wa USM witwa Walid Mouihdi ansaba kumushakira Hotel y'abantu bazanye, mbibwira Visi Perezida wa Rayon Sports ngo abaze Perezida Hotel twabashakira."

" Perezida yabwiye Freddy (V/P) ko atabacumbikira iwe kuko ari delegatiyo ikomeye, niko kubaza Claude uyobora abafana niba yabajyana aho akorera, ambwira igiciro ngishyikira abo muri iyi kipe. Aba bantu nicyo giciro nabahaye, nyuma bambwira ko bafashe indi hoteli."

Akomeza agira ati, " Nyuma naje kumenya amakuru ko USM iraza saa 14H aho kuba saa 16H, byari ku wa gatanu ni njoro, aya makuru nayamenyesheje komite na FERWAFA."

" Delegatiyo ya USM yajemo abantu 45, ntabwo uburyo bwari bwateganyijwe bwo kubatwara bwari buhagije, nyuma yo kuvugana na V/Perezida yambwiye ko ku wa 2 bazabaha indi modoka."

JPEG - 130.4 kb
Minnaert wahoze atoza Rayon Sports, wafashije USM Alger mbere y'umukino wayihuje na Rayon Sports

" Ku wa mbere rero bari mu myitozo nageze kuri Stade ya Kigali ngiye kureba imyitozo ya Rayon Sports hafi saa 17H nsanga ni USM iri gukora, nsuhuza umuyobozi wayo tutari twakabonanye, nyuma imyitozo yabo irangiye ansaba ko nabatwara kuri Hotel we n'umuyobozi mukuru, mbagezayo ngaruka kureba imyitozo, nta kindi cyabaye kandi ibi VP yari abize (Freddy)."

Minnaert yavuze ko ibyo yakoze nk'umukozi wa Rayon Sports yabikoze mu nyungu z'ikipe, kuko nayo nijya muri Algeria ngo izakirwa neza.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko ibyo uyu mutoza yakoze abayobozi b'ikipe batari babizi, ndetse bamaze kurambwirwa imyitwarire mibi ye.

Ntacyo uyu mutoza yavuze ku byabaye nyuma y'umukino aho yaba yarashatse gukubita umutoza Hategekimana Corneille.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports wasabye RuhagoYacu ko izina rye ridatangazwa yabwiye RuhagoYacu ko Minnaert imyitwarire ye itangaje, aho yagize ati, " Nakoranye n'abatoza benshi ariko uyu we arahebuje yashatse gukubita Corneille turumirwa."

Ivan Jacky Minnaert bivugwa ko yaba asaba hafi $ 30 000 kugira ngo ave muri iyi kipe.

“Twakomerekeje intare, iyi CECAFA dushobora kuyihindura amateka”- Umutoza w'u Rwanda Kayiranga Baptista

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Umutoza w'ikipe y'u Rwanda ‘Amavubi' y'abagore, Kayiranga Jean Baptista yatangaje ko CECAFA y'uyu mwaka bashobora kuyikoramo amateka, bakegukana umwanya mwiza, ni nyuma yo gutsinda Tanzania ifite igikombe giheruka igitego 1-0 mu mukino wa mbere ku ikipe y'u Rwanda wabaye kuri uyu wa Kane.

Kayiranga Baptiste yavuze ko kandi kuba Tanzania na Kenya zahuriye ku mukino wa nyuma uheruka mu 2016 muri Uganda, zombi zatsinzwe kuri uyu wa Kane, bisa nko gukomeretsa intare, aho we yizeye ko bigeye kongera uburyohe bw'irushanwa.




Amashusho y'igitego cy'u Rwanda

Iyumvire ibyatangajwe n'Umutoza w'ikipe y'igihugu Kayiranga Baptiste na Kalimba Alice watsindiye Amavubi amaze gusimbura


Peace Cup: Police FC look to send APR FC packing

By Mugabe

ALBERT Joel Mphande, the head coach of Police FC, has challenged his players to be ‘aggressive and vigilant' when they face APR this afternoon at Kicukiro Stadium in the first leg of the two sides' quarter-finals tie in Peace Cup.

The law enforcers will be hoping to get the most out of the first-leg clash as they bid to end their trophy drought since clinching the 2015 Peace Cup title.

Police will go into the game with an underdog tag, especially since finishing the 2017/2018 national football league in sixth position with 48 points, an alarming 18 points behind champions APR to extended their record to 17 titles in just 24 years.

However, Police's Zambian-born coach Mphande is optimistic his players have the quality and talent to overcome the military side – who on the other hand will be looking to recover from their disappointing performance at the 41st Cecafa Kagame Cup in Dar es Salaam, Tanzania.

“I believe we are capable of winning the title, we have what it takes. But that confidence will be tested on Friday (today) against APR, we have to be ready and prove to ourselves and our fans that there will be no stopping us,” a confident Mphande told Times Sport on Thursday.

He further admitted that, “I know it's going to be a tough call, Peace Cup is a tournament that means a lot to every contender. However, I also know that there is nothing we (Police) cannot achieve if we focus, and execute our game plan.”

On their way to winning their first Peace Cup title three years ago, Police edged out APR in semi-finals before stunning Rayon Sports 1-0 in the final.

Eric Ngendahimana scored the lone goal to hand Police their first major title.

However, speaking to Times Sport in a separate interview, APR's Serbian Coach Ljubomir Petrovic warned Police that his lads are fired up and keen on completing a double after claiming the Azam Rwanda Premier League title last month.

“It is very fortunate that we are starting with first game”, the 72-year old tactician said.

The final of the Peace Cup tournament is scheduled for August 8 with winners earning the right to represent the country at the 2019 CAF Confederation Cup.

Peace Cup 2018
Quarter-finals (first-leg)
Friday

Police FC vs APR FC
Sunrise FC vs Bugesera FC
Mukura VS vs Amagaju FC

Saturday
Marines FC vs Rayon Sports FC

July 23: Return-leg
Bugesera FC vs Sunrise FC
Amagaju FC vs Mukura VS

July 24
Rayon Sports FC vs Marines FC

July 26
APR FC vs Police FC
Source:Newtimes.co.rw

AMAFOTO- Amavubi y'u Rwanda atangiye neza, atsinda Tanzania ifite igikombe giheruka muri CECAFA y'Abagore

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' y'Abagore itangiye neza mu mikino ya CECAFA iri kubera kuri Stade ya Kigali, itsinda iya Tanzania 'Kilimanjaro Queens' igitego 1-0 mu mukino wa kabiri w'iri rushanwa.

Kenya yatsinzwe na Uganda igitego 1-0 mu mukino wa mbere.

Kalimba Alice wari wabanje ku ntebe y'abasimbura, ni we watsindiye u Rwanda iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 33 w'umukino.

Tanzania ni yo ifite igikombe giheruka yakuye muri Uganda mu 2016. Icyo gihe u Rwanda rwatashye amaramasa, rutarenze amatsinda.

FT: Rwanda 1-0 Tanzania

Umukino urarangiye

90+4' Coup-franc ya Tanzania itewe na Asha Rashid, Situmai Abdalah ashyizeho umutwe umupira uca ku ruhande rw'izamu

90+3' Abakinnyi hafi ya bose b'u Rwanda bagiye ku izamu.

90+2' Gusimbuza ku ruhande rw'u Rwanda: Uwamahoro Beatrice asimbuwe na Nibagwire Libertha

90+1' Fatma Bushiri ahinduye umupira mu izamu ry'u Rwanda ufatwa na Judith.


90' Rwanda 1-0 Tanzania

Iminota itanu yongeweho.

89' Mukantaganira Joselyne akinnye neza ananiza Omary umupira uramurengana.

87' Umukino uhagaze gato havurwa umukinnyi w'u Rwanda uryamye mu kibuga.

Kapiteni w'u Rwanda Nibagwire Sifa Gloria na Dudja bahanganye na kapiteni wa Tanzania Asha RashidKapiteni w'u Rwanda Nibagwire Sifa Gloria na Dudja bahanganye na kapiteni wa Tanzania Asha Rashid

85' Situmai Abdalah yagoye cyane u Rwanda kuva agiye mu kibuga gusa kubona izamu byanze.

84' Gusimbuza ku ruhande rw'u Rwanda: Mutuyemungu Bertine afashe umwanya wa Umwariwase Dudja.

84' Gusatira ku ruhande rw'u Rwanda, umupira utewe na Mukeshimana Jeannette ntiwagera ku izamu.

83' Donisia Daniel ateye ishoti mu izamu ry'u Rwanda umupira ufatwa na Judith.

81' Mwanahamisi Omary azamukanye umupira abangamirwa na Edith, uramurengana.

80' Umukinnyi w'u Rwanda ajyanywe hanze ari ku ngobyi.

80' Rwanda 1-0 Tanzania

79' Koruneri ya Tanzania itagize icyo itanga, umupira bawusubije mu izamu ufatwa na Nyirabashyitsi Judith.

77' Kalimba Alice ateye ishoti rya kure umupira ujya hanze.

74' Fatma Bashiri ahinduye umupira mu izamu ry'u Rwanda, kapiteni Asha Rashid akinira nabi umunyezamu Judith uryamye hasi, ari kwitabwaho n'abaganga.

74' Anne Marie ahawe umupira umusifuzi avuga ko yarayemo.

Umutoza w'ikipe y'u Rwanda Kayiranga Jean BaptistaUmutoza w'ikipe y'u Rwanda Kayiranga Jean Baptista

71' Gusimbuza kwa Tanzania: Fatma Bushiri asimbuye Maimuna Hamisi.


70' Rwanda 1-0 Tanzania

70' Mwanahamisi Omary azamukanye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina rw'u Rwanda, umupira uramurengana.

69' Gusatira kwiza ku ruhande rw'u Rwanda, Ibangarye Anne Marie umupira uramurengana.

68' Umwariwase Dudja akinnye neza, akorerwa ikosa na Wema Rashid.

66' Umukino wahagaze gato. Hari kuvurwa umukinnyi wa Tanzania uryamye hasi. Ajyanwe kuvurirwa hanze umukino urakomeza.

65' Situmai Abdalah ahererekanyije neza na kapiteni we Asha Rashid gusa birangira bananijwe n'ubwugarizi bw'Amavubi umupira urabarengana.

63' Umukino wamaze gutakaza umuvuduko wari ho.

60' Rwanda 1-0 Tanzania

58' Wema Richad ateye ishoti rya kure mu izamu ry'u Rwanda umupira ufatwa neza na Judith ahita aryama.

57' Gusimbuza kwa Tanzania: Situmai Abdallah asimbuye Fatuma Mustafa

54' Umukino uhagaze gato havurwa umunyezamu w'u Rwanda Judith ugonganye na rutahizamu wa Tanzania.

52' Koruneri ya Tanzania ku mupira urengejwe na Sifa Gloria, itewe na Omary Mwanahamisi, Sifa yongera gukiza izamu.

51' Mukantanganira Joselyne ahinduye umupira mu izamu ufatwa na Fatuma Omari.


50' Rwanda 1-0 Tanzania

48' Anne Marie Ibangarye ahawe umupira, Enekia Kasonga awukuraho neza.

47' Edith akijije izamu ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

Twongeye kubaha ikaze mu gice cya kabiri.

Minisitiri Uwacu Julienne n'abayobozi batandukanye barimo na Musonye uyobore CECAFA basuhuza abakinnyiMinisitiri Uwacu Julienne n'abayobozi batandukanye barimo na Musonye uyobore CECAFA basuhuza abakinnyi

HT: Rwanda 1-0 Tanzania

45' Koruneri y'u Rwanda itewe na Joselyne Mukantaganira, umupira ufatwa neza na Fatuma Omari uhagurutse yikanda mu mbavu.

43' Umukino uhagaze gato havurwa Nyiransabera Miliam w'u Rwanda uryamye hafi n'izamu rye. Agiye kuvurirwa hanze.

40' Coup-franc ya Tanzania itewe na Donisia Daniel habura ukora ku mupira.

40' Ikarita y'umuhondo ihawe Clementine Mukamana.

39' Tanzania iri gusatira u Rwanda mu buryo bukomeye.

36' Oooh! What a Save! Gloria akijije izamu ry'u Rwanda nyuma y'uko Judith yari yamaze kuryama umupira umutambukaho, ariko kapiteni w'ikipe y'igihugu awukura mu izamu n'umutwe.

33' Gooooaaal Igitego cy'u Rwanda gitsinzwe na Kalimba Alice ku mupira wari uvuye kuri coup-franc, umunyezamu abanza kuwukuramo, bawusubijemo ashyiraho umutwe. Rwanda 1-0 Tanzania.

Ikipe y'u Rwanda iririmba indirimbo yubahiriza igihuguIkipe y'u Rwanda iririmba indirimbo yubahiriza igihugu

32' Ikarita y'umuhondo ihawe Wema Richard ukiniye nabi Beatrice inyuma y'urubuga rw'amahina.

32' Koruneri ya Tanzania, akiza izamu Edith.

31' Gusatira ku ruhande rw'u Rwanda, Anne Marie ateye umupira ujya hanze.

30' Rwanda 0-0 Tanzania

30' Koruneri y'u Rwanda itewe na Djudja Umwariwase, umupira ukurwaho neza na Tanzania.
29' Gusatira kwa Tanzania, umupira wa Amian Ally ufatwa na Judith

26' Coup-franc ya Tanzania itewe na Fatuma Issa umupira ufatwa neza na Judith.

25' Umulisa Edith ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi kapiteni wa Tanzania Asha Rashid.

24' Gusimbuza ku ruhande rw'u Rwanda: Kalimba Alice asimbuye Uwimbabazi Immaculee.

21' Coup-franc y'u Rwnada ku ikosa rikozwe na Enekia Kasonga. Anne Marie ararihannye, Umulisa Edith ashatse gukora ku mupira uramucika. Yari atekereje neza ariko biranze.

Abakinnyi 11 b'u Rwanda babanje mu kibugaAbakinnyi 11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

20' Rwanda 0-0 Tanzania

19' Oooh! Tanzania ihushije igitego cyabazwe ku mupira utewe na Fatuma Mustafa wari umaze kuroba umunyezamu w'u Rwanda Judith wasohotse, ariko umupira uramutengushye uca ku ruhande rw'izamu.

17' Ishoti rikomeye rya kure rigeragejwe na myugariro wa Tanzania Wema Rachid umupira uca hejuru y'izamu rya Judith.

13' Gusatira kw'u Rwanda ariko Anne Marie ateye umupira ufatwa n'umunyezamu. Bwari uburyo bwiza ariko atinya kwinjira mu rubuga rw'amahina ndetse n'ishoti ateye ntiryari rikomeye cyane.

11' Mwanahamisi Omary acomekewe umupira mu rubuga rw'amahina, awutangwa na Judith.


10' Rwanda 0-0 Tanzania

10' Coup-franc y'u Rwanda itewe na Ibangarye Anne Marie umupira ufatwa n'umunyezamu Omari.

9' Nibagirwe Sifa Gloria agerageje ishoti ahagana mu kibuga hagati umupira uca kure y'izamu.

7' Ibangarye Anne Marie yari acomekewe umupira ariko umunyezamu wa Tanzania Fatuma Omari arasohoka arawumutanga.

Tanzania yabanje mu kibugaTanzania yabanje mu kibuga

5' Ooooh! What a Save! Nyirabashyitsi Judith arokoye Amavubi y'u Rwanda ku ishoti ritewe na Donisia umupira ugonga umutambiko w'izamu uridunda usanga Fatuma Mustafa uwigaramye maze Judith ahaguruka bwangu arawufata.

3' Mukamana Clementine akiniye nabi kapiteni wa Tanzania, ikosa rihanwe na Herzon umupira bawukoraho urengera ku izamu.

2' Koruneri ya Tanzani ku mupira urengejwe na Miliam Nyiransabera nyuma yo guhindurwa na Omary mu rubuga rw'amahina. Barayiteye ariko umupira barawurenza.

1' Tanzania basubije umupira inyuma kugira ngo babashe kubaka.

16:29 Tanzania batangije umukino. Umupira wa mbere uterwa na kapiteni wabo Asha Rashid.

RWANDA: Nyirabashyitsi Judith, Nibagwire Sifa Gloria (C), Mukantaganira Joselyne, Nyiransabera Miliam, Mukamana Clementine, Umulisa Edith, Uwimbabazi Immaculee, Umwariwase Dudja, Ibangarye Anne Marie, Mukeshimana Jeannette, Uwamahoro Beatrice.

Umutoza: KAYIRANGA Jean Baptista

TANZANIA: Fatuma Omari, Asha Rashid (c), Wema Richard, Maimu Hamisi, Enekia Kasonga, Fatuma Issa, Happyness Herzon, Mwanahamisi Omary, Donisia Daniel, Fatuma Mustafa na Amina Ally

Umutoza: Bakari Shime

Umusifuzi: Lydia Tafesse (Ethiopia)

AMAFOTO: NTARE Julius/ RuhagoYacu

  • July 19th 2018 at 11:27

AMAFOTO- Uganda itsinze Kenya mu mukino wa mbere wa CECAFA y'abagore

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Igitego kimwe rukumbi cya Mtuuzo Lilian cyabonetse hakiri kare, gihesheje ikipe y'igihugu ya Uganda y'abagore ‘ Crested Cranes' intsinzi ya 1-0 imbere ya ‘Harambee Starlets' za Kenya.

Uganda Crested Cranes bafunguye amazamu ku munota wa karindwi w'umukino, igitego cyatsinzwe na Mtuuzo Lilian.

Nubwo Uganda yakomeje kugenda imbere mu mukino, yarushijwe cyane na Kenya yabonye uburyo bwinshi muri uyu mukino ariko imipira imwe ikagarurwa n'izamu.

Nyuma y'umupira bari bamaze gutera ku ruhande ku munota wa 34, Kenya babonye uburyo bwo kwishyura binyuze kuri kapiteni wabo Okoth Neddy Atieno, ariko umusifuzi yemeza ko yateye umupira mu izamu yari yaraririye.

Uganda Crested Cranes bishimira igitego cyabonetse hakiri kareUganda Crested Cranes bishimira igitego cyabonetse hakiri kare
Dorcas Sikobe na Mercy Ochieng bahanganye na rutahizamu wa UgandaDorcas Sikobe na Mercy Ochieng bahanganye na rutahizamu wa Uganda
Umunyezamu wa Kenya Owino Polie AtienoUmunyezamu wa Kenya Owino Polie Atieno

Kenya yakomeje gusatira ibona uburyo butandukanye ariko ba rutahizamu bayo barimo kapiteni Okoth Neddy Atieno na Obunyu Tereza Engesha bagerageje gutera mu izamu bakagorwa n'umunyezamu Aturo Ruth.

Uganda yabonye uburyo buke mu gice cya kabiri, yakomeje kurwana ku izamu ryayo binyuze mu bwugarizi bwayo bwari buhagaze neza maze umukino urangire batsinze umukino wa mbere mu irushanwa ry'uyu mwaka.

Musungu Cynthia Shilwatso wa KenyaMusungu Cynthia Shilwatso wa Kenya
Akida Esse Mbeyu hagati y'abakinnyi ba UgandaAkida Esse Mbeyu hagati y'abakinnyi ba Uganda

KENYA: Owino Polie Atieno, Okoth Neddy Atieno (c), Lilian Adera, Asol endy-Ann Anchieng, Elizabeth Ambogo, Nixon Dorcas Sikobe, Salano Cheris Avilia, Onyango Mercy Achieng, Musungu Cynthia Shilwatso, Obunyu Tereza Engesha, Jereko Mwanalima Adam.

Umutoza: David Ouma

UGANDA: Aturo Ruth, Namadu Viola (c), Aluka Grace, Nankya Shadia, Nakayenze Yudaya, Akiror Tracy Jones, Mtuuzo Lilian, Mabbumba Phiona, Nalukenge Juliet, Namuleme Zaina, Alupo Norah.

Umutoza: Bulega Faridah

Umukino wa kabiri muri iri rushanwa rya CECAFA Women Challenge Cup ugiye guhuza ikipe y'u Rwanda na Tanzania ifite igikombe giheruka, guhera saa 16:30.

Uyu mukino muraza kuwukurikirana umunota ku wundi hano kuri RuhagoYacu.


AMAFOTO: NTARE Julius/ RuhagoYacu

  • July 19th 2018 at 08:58

Manchester United niyo kipe y'umupira w'amaguru iza ku isonga mu makipe ahenze ku isi

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Ikipe ya Manchester United niyo kipe y'umupira w'amaguru iza imbere y'izindi mu makipe ahenze ku isi .

Ikipe ya Manchester iza ku mwanya wa kabiri ku isi mu makipe akora siporo zitandukanye ku isi aho ifite agaciro ka miliyari 3 hafi n'igice z'amapawundi nyuma y'ikipe ibarizwa mu ishyirahamwe ry'amakipe yabigize umwuga akina umupira w'amaguru muri Leta zunze ubumwe z'Amerika,Dallas Cowboys aho ihagaze miliyari 3 na miliyoni 67 z'Amapawundi(£3,67bn).

Ikinyamakuru Forbes kimenyerewe mu gutondeka abaherwe ku Isi ndetse n'ibikomerezwa mu byiciro bitandukanye cyagaragaje ko iyi Manchester United iza imbere mu zihenze mu zikina umupira w'amaguru.
Real Madrid iza ku mwanya wa 3 ku isiReal Madrid iza ku mwanya wa 3 ku isi
Ikipe ya Real Madrid iza ku mwanya wa gatatu ikaba ihagaze miliyari 3 na miliyoni 14 z'amapawundi mu gihe Barcelona yo muri Espagne iza ku mwanya wa kane na miliyari 3 na miliyoni 11 z'amapawundi.

Amakipe yo mu bwongereza nta yigaragara mu 10 za mbere aho nka Man City iza ku mwanya wa 30 na miliyari 1na miliyoni 89 z'Amapawundi( £1.89bn ),Arsenal ikaza ku mwanya wa 39 aho yo ihagaze ,iliyari 1 na miliyoni 79 naho Chelsea ikaza ku mwanya wa 46 na miliyari 1 na miliyoni 58 z'Amapawundi.

JPEG - 84.9 kb
New York Knicks niyo kipe ya Basket ball muri NBA iza hafi aho iza ku mwanya wa 7
JPEG - 230.7 kb
Ikipe ya Manchester City yatwaye Shampiyona y'Abongereza iza ku mwanya wa 30

Mu rutonde rw'amakipe 10 akize muri rusange ay'umupira w'amaguru agaragaramo ni Manchester ya 2,Real Madrid ya 3,Barcelona ya 4:

1. Dallas Cowboys £3,67bn (NFL)
2. Man Utd £3.16bn (football)
3. Real Madrid £3.14bn (football)
4. Barcelona £3.11bn (football)
5. New York Yankees £3.07bn (MLB)
6. New England Patriots £2.84bn (NFL)
7. New York Knicks £2.76bn (NBA)
8. Los Angeles Lakers £2.53bn (NBA)
8. New York Giants, £2.53bn (NFL)
10. Golden State £2.38bn (NBA)

30. Man City £1.89bn (football)
39. Arsenal £1.71bn (football)
46. Chelsea £1.58bn (football)

  • July 19th 2018 at 07:01

Abazahagararira u Rwanda muri Tour Du Rwanda bazamenyekana muri Week-End

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Nyuma y'amasiganwa abiri azaba mu mpera z'iki cyumweru abakinnyi bitegura guhagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2018 nibwo bazamenyekana.

Ni amasiganwa azatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 aho abakinnyi bazahaguruka i Musanze saa tatu banyure i Rutsiro basoreze i Karongi ku ntera y'ibirometero 135.

JPEG - 232 kb
Abasiganwa bazasiganwa iminsi ibiri aho bazanaca Rutsiro inshuro ebyiri

Ku Cyumweru bazahaguruka i Karongi saa tatu banyure i Rutsiro berekeza i Rubavu ari naho bazasoreza nyuma yo gusiganwa ku ntera y'ibirometero 95.

Izo nzira kandi ni zo zizakoreshwa mu gace ka kane n'aka gatanu muri Tour du Rwanda uyu mwaka.

Iyi myiteguro ikorwa buri mwaka mbere ya Tour du Rwanda, abakinnyi bitegura guhagararira u Rwanda bakina amarushanwa bagakoresha imihanda bazanyuramo mu irushanwa ubundi umutoza agahitamo bwa nyuma abo azakoresha muri Tour Du Rwanda.

JPEG - 357.3 kb
Munyaneza Didier Mbappe ni umwe mu bategerejwe muri Tour Du Rwanda

Abakinnyi bazasiganwa ni abahamagawe mu mwiherero hiyongereyeho abandi batanu bari mu myanya y'imbere mu marushanwa ngarukakwezi ya Rwanda Cycling Cup y'uyu mwaka wa 2018.

Irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda ry'uyu mwaka, rizatangira ku itariki ya 5 risozwe tariki ya 12 Kanama,rikazaba rikinwe ku nshuro ya 10 nyuma yo gushyirwa ku ngengabihe ya UCI, impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku isi.

JPEG - 129.9 kb
Uwizeyimana Boneventure nawe ari mu bitezwe muri Tour Du Rwanda ya 2018

Agashya kazaba kari muri iyi Tour Du Rwanda ni uko bwa mbere mu mateka izanyura mu Karere ka Rutsiro, ikoresehje umuhanda mushya wa Rubavu-Karongi.

Uduce 8 tugize Tour du Rwanda 2018:

Umunsi wa mbere (Agace ka mbere) Tariki 05/08/2018: Rwamagana-Rwamagana (104kms)

Umunsi wa kabiri (Agace ka kabiri): Tariki 06/08/2018: Kigali-Huye (120.3kms)

Umunsi wa gatatu (Agace ka gatatu): Tariki 07/08/2018: Huye- Musanze (195.3kms)

Umunsi wa kane (Agace ka kane): Tariki 08/08/2018: Musanze-Karongi (135.8kms)

Umunsi wa gatanu (Agace ka gatanu): Tariki 09/08/2018: Karongi-Rubavu (Banyuze
Rutsiro) (95.1kms)

Umunsi wa gatandatu (Agace ka Gatandatu): Tariki 10/08/2018: Rubavu-Kinigi (108.5kms)

Umunsi wa karindwi (Agace ka karindwi): Tariki 11/08/2018: Musanze-Kigali (107.5kms)

Umunsi wa munani (Agace ka munani): Tariki 12/08/2018: Kigali-Kigali (82.2kms)

Exclusive: Nshuti Innocent wakiniraga APR FC arerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien kuri uyu wa kane

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Rutahizamu w'ikipe ya APR FC Nshuti Innocent arerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien kuri uyu mugoroba, aho ikipe yakiniraga yamaze kumvikana n'ikipe agiye kwerekezamo muri iki gihugu cyo mu majyaruguru y'Africa.

Nshuti Innocent w'imyaka 20 y'amavuko, akomoka mu karere ka Musanze, yageze mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC afite imyaka 15, akaba ari naho yaje kumenyekanira cyane mu myaka 2 ishize, atangiye kuzamurwa mu ikipe ya mbere.

Uyu musore yabengutswe n'ikipe yo muri Tunisia ubwo abashakira abakinnyi amakipe bamubonaga u Rwanda ruri mu mikino ya gishuti muri iki gihugu mbere yo kujya muri CHAN.

JPEG - 148.6 kb
Uyu musore yabengutswe n'ikipe ya Stade Tunisien mbere gato y'imikino ya CHAN yabereye muri Morocco

" Byamaze kurangira byose, ndagenda kuri uyu wa kane muri Tunisia nzagereyo ejo ku wa gatanu, nkaba nzasinya amasezerano nimara gukora ikizami cy'ubuzima, ibindi byo byose byamaze kurangira nta kibazo." Nshuti Innocent aganira na RuhagoYacu mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Yunzemo agira ati" Nta byinshi navuga kuko nzabimenya ngeze muri Tunisia, ariko ndizera bizagenda neza kuko bamaze iminsi bankurikirana."

JPEG - 60.2 kb
Nshuti Innocent ari muri ba rutahizamu bakiri bato bari mu Rwanda

Ikipe ya Stade Tunisien ikomoka mu mujyi wa Tunis kimwe n'andi makipe 2 akomeye cyane, ikipe ya Club Africain na Espérance de Tunis.

Ikinira imikino yayo kuri Stade Hedi Ennaifer yakira abantu 10 000. Ifite ibikombe 4 bya shampiyona, ikaba ari imwe mu makipe amaze igihe kinini muri Tunisia, kuko yashinzwe mu mwaka w'i 1948.

Nshuti Innocent yiyongereye ku bandi bakinnyi b'abanyarwanda bakinye muri Tunisa, barimo Kayiranga Jean Baptiste, Karekezi Olivier na Kagere Meddie.

Rayon Sports yishyuye Frw 5,000,000 kuri Bashunga Abuba, uzayikinira ukwezi 1 gusa

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Amasezerano ya Bashunga Abouba n'ikipe ya Rayon Sports ari mu masezerano magufi abayeho hagati y'ikipe n'umukinnyi hano mu Rwanda impande zombi zibyumvikanyeho, akaba no mu masezerano ahenze kurusha andi yose akozwe mu mupira wa hano mu Rwanda.

Uyu munyezamu w'umunyarwanda wabarizwaga mu ikipe ya Bandari yo mu gihugu cya Kenya, yagarutse mu Rwanda muri Rayon Sports aho yamaze no kubona ibyangombwa byo gutangira gukinira iyi kipe, yanakinnyemo umukino we wa mbere.

Bashunga Abouba yatanzweho hafi miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda, akaba yabwiye RuhagoYacu ko azakinira iyi kipe mu gihe cy'ukwezi 1 gusa, akaba yabona kongera amasezerano cyangwa agatandukana n'iyi kipe.

" Ubu nagarutse mu rugo ndi umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports, nishimiye kuba ndi aha, nyuma y'iminsi nari maze mu gihugu cya Kenya." Bashunga Abuba aganira na RuhagoYacu.

" Aho nari ndi mu gihugu cya Kenya nari meze neza mu ikipe ya Bandari, ariko kubera ibibazo byabayeho byabaye ngombwa ko ngaruka gufasha Rayon Sports."

JPEG - 732.4 kb
Bashunga yagaragaye mu mukino wo kuri uyu wa gatatu

" Ntabwo nje mu Rwanda gusimbura Bakame muri Rayon Sports, nje gufasha iyi kipe ikomeye cyane kandi nubaha mu mikino nyafurika, nyuma yaho birashoboka ko nazicarana n'abayobozi nkareba ko naguma muri iyi kipe."

Uyu musore yemereye RuhagoYacu ko yatanzweho miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe cy'ukwezi 1 azakinira iyi kipe ya Rayon Sports, ari nako Rayon Sports yishyuye amasezerano yari afite muri Bandari FC.

JPEG - 905.2 kb
Uyu mukinnyi araba afatanya na Kassim Ndayisenga wari umaze iminsi asimbuye Bakame

" Ubu byose bimeze neza niyo mpamvu nakinnye n'umukino wo kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yaguze amasezerano yanjye muri Bandari, inampa miliyoni 2 mu kwezi nzayikinira."

Iyi kipe ya Rayon Sports bivugwa ko yishyuye $4000 muri Kenya kugira ngo ibashe kongera kwisubiza uyu muzamu wahoze ayikinira mbere yo kuyivamo umwaka ushize.

JPEG - 1.1 Mb
Umukino wa mbere Bashunga yatsinzwe na USM Alger 2-1

Bashunga Abouba wabaye muri Rayon Sports mu myaka 2 ishize araba akinira Rayon Sports nk'umunyezamu wa mbere muri iki gihe cy'ukwezi.

Pierrot yemeje ko azaba yaratandukanye na Rayon Sports mu kwezi kwa 8

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Ni we mukinnyi mwiza mu bari ku butaka bw'u Rwanda mu myaka 2 ishize nk'uko yanabiherewe ibihembo bitandukanye muri iki gihe, umukinnyi Kwizera Pierre bakunda kwita Pierrot asanga igihe kigeze ngo atandukane na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi mwiza ukina hagati mu kibuga, akaba akinisha akaguru k'imoso atangaza ko ukwezi kwa 8 bigenze uko abitekereza atazaba akibarizwa ku butaka bw'u Rwanda cyane cyane mu ikipe ya Rayon Sports.

Ibi uyu musore uvuga amagambo macye cyane yabibwiye RuhagoYacu nyuma y'umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na USM Alger kuri uyu wa gatatu, bakaza kuwutsindwa ku bitego 2-1.

JPEG - 1009.7 kb
Uyu musore ari mu bashobora kudakorana igihe kinini n'umutoza Oliveira

" Ntabwo mu kwezi kwa munani navuga ko nzaba nkiri mu ikipe ya Rayon Sports kuko ndashaka guhindura ikipe, kandi icyo gihe nibwo isoko rizaba risa nk'irifunga, birashoboka ko nazaba naramaze guhindura ikipe." Kwizera Pierrot, kapiteni wa Rayon Sports, aganira na RuhagoYacu.

" Gusa kugeza ubu ndi umukinnyi wa Rayon Sports, imikino isigaye muri Confederation Cup sinzi niba nayo nzabasha kuyirangiza, bizaterwa ariko ndi umukinnyi wa Rayon Sports.

RuhagoYacu ifite amakuru ko Pierrot ashobora kwerekeza ku mugabane wa Aziya mu bihugu by'abarabu, cyangwa akajya muri imwe mu makipe yo muri Africa y'amajyepfo, gusa Pierrot yirinze kwemeza cyangwa kuba yahakana aya makuru.

" Mfite amakipe menshi ni byo yanyeretse ko anyifuza ariko ntabwo ndamenya aho nzerekeza, n'ubwo wenda hari izihabwa amahirwe."

JPEG - 760.7 kb
Pierrot afatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda, ku mwanya akinaho mu kibuga hagati

Aseka yongeraho ati, " Biranashoboka erega ko na Rayon Sports twumvikanye nayo nakomeza nkayikinira, kuko ni ikipe nziza nakunda cyane, ifite abafana beza, buriya mu gihe cya vuba muzamenya ahazaza hanjye."

Andi makuru areba uyu musore avuga ko yahawe amafaranga ku mbanziriza mushinga yagiranye na AS Kigali, gusa byose Pierrot, umukinnyi utuje cyane, udakunda gusubiza byinshi yavuze ko bimenyekana mu gihe cya vuba.

JPEG - 448 kb
Nyuma ya Shassir na Tchabalala bamaze gutandukana na Rayon Sports, Pierrot na we ari mu nzira isohoka muri Rayon Sports

Uruhande rwegereye Pierrot rwemeza ko uyu mukinnyi w'umurundi w'imyaka 27 ari gukina imikino ya nyuma mu ikipe ya Rayon Sports, agahita atandukana nayo.

Thierry Forger yemeje ko USM Alger yatandukanye na Emery Bayisenge

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Myugariro w'umunyarwanda Bayisenge Emery yamaze gutandukana n'ikipe ya USM Alger mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Algeria, ikipe uyu musore w'umunyarwanda avuyemo, atayikiniye umukino n'umwe wemewe mu marushanwa.

Umufaransa Thierry Forger utoza ikipe ya USM Alger mu gihugu cya Algeria yatanagarije i Kigali kuri uyu wa gatatu, ko ikipe ye ya USM Alger yamaze kurekura uyu musore, ikamuha uburenganzira bwo kuba yakwishakira indi kipe yakwerekezamo, kuko asanga bidashoboka ko yazabona umwanya mu ikipe ya USM.

JPEG - 61.1 kb
Umutoza Forger Thierry i Kigali

" Nageze mu ikipe baramaze kugura abakinnyi benshi, ariko bampa uburenganzira bwo kuba nagira abakinnyi ntoranya bakahaguma, hakagira n'abandi bakinnyi natanga uburengazira bakigendera, ni muri urwo rwego, n'umukinnyi Emery nabwiye ikipe ko yamureka akigendera." Umufaransa Thierry Forger aganira na RuhagoYacu.

PNG - 231.4 kb
Bayisenge Emery yari yashimwe n'iyi kipe, gusa uyu mufaransa yasabye ko bamurekura akagenda

Yakomeje agira ati, " Kumurekura ntiwumve ko ari ukumuhemukira kuko nawe bizamufasha kuko ntabwo byari kumworohera kubona umwanya imbere ya ba myugariro 3 mfite mu ikipe, byongeye we ni umunyamahanga hariya, mu gihe hari abakinnyi 3 bamurusha b'abenegihugu."

JPEG - 50 kb
Emery Bayisenge yari yamaze no gutangira imyitozo muri iyi kipe yo muri Maroc

Bayisenge Emery yageze muri iyi kipe mu ntangiriro z'ukwezi kwa 6 avuye mu gihugu cya Maroc aho yari amaze hafi imyaka 2 abarizwa, akaba yari yashimwe n'umutoza Miloud Hamdi waje gutandukana n'ikipe ya USM Alger nyuma y'aho gato, uyu mufaransa agahita ahabwa umwanya.

Bayisenge Emery mu minsi ishize yari yabwiye RuhagoYacu ko afitanye ibibazo n'umutoza mushya ariko avuga ko yizeye gukomezanya n'iyi kipe yasinyiye amasezerano y'imyaka 3.

Igishoboka kuri ubu, kuko iyi kipe yamaze no kugura rutahizamu mushya w'umukongomani ni uko Bayisenge yatizwa mu y'indi kipe, cyangwa agatandukana burundu na USM Alger, ikipe ifatwa nk'i ya mbere ikomeye mu gihugu cya Algeria.

Online Fan Club yasuye APR FC yitegura Police FC mu gikombe cy'Amahoro (Amafoto)

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Iminsi ibiri mbere y'uko APR FC yakirwa na Police FC mu mukino ubanza wa ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro 2018, yasuwe n'abafana bayo bibumbiye mu itsinda rya Online Fan Club, aho ikomeje gukorera imyitozo i Shyorongi.

APR FC izahura na Police FC mu mikino ibiri ya ¼ cya Peace Cup, aho umukino wa mbere uzaba kuwa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga ku Kicukiro mu gihe uwo kwishyura uzakirwa na APR FC tariki ya 26 kuri Stade Amahoro.

APR FC ikomeje kwitegurira Police FC i ShyorongiAPR FC ikomeje kwitegurira Police FC i Shyorongi
Abakinnyi ba APR FC mu myitozo yo kuri uyu wa GatatuAbakinnyi ba APR FC mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu
Radanavic Miodrag yakoresheje imyitozo y'uyu munsiRadanavic Miodrag yakoresheje imyitozo y'uyu munsi

Mbere yo gukina uyu mukino, abafana ba APR FC bimbuye mu itsinda rya Online Fan Club kuri uyu wa Gatatu basuye ikipe aho iri gukorera imyitozo i Shyorongi kugira ngo bayereke ko bayiri inyuma, bayishyigikiye muri byose, by'umwihariko bayitere akanyabugabo ku mukino wa Police FC irimo kwitegura.

Online Fan Club irangajwe imbere n'umuyobozi wa yo Niyonsaba Lambert basabye abakinnyi ba APR FC bari bahagarariwe na kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste kubafasha bakegukana igikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka, kikiyongera ku cya shampiyona batwaye mu kwezi gushize.

Abafana ba APR FC bagize Online Fan Club basuye ikipe i ShyorongiAbafana ba APR FC bagize Online Fan Club basuye ikipe i Shyorongi
Umuyobozi wa Online Fan Club Niyonsaba Lambert (ubanza ibumoso), Peter wo muri iri tsinda na Kapiteni wa APR FC MigiUmuyobozi wa Online Fan Club Niyonsaba Lambert (ubanza ibumoso), Peter wo muri iri tsinda na Kapiteni wa APR FC Migi
Online Fan Club yakurikiranye imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu i ShyorongiOnline Fan Club yakurikiranye imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu i Shyorongi

Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste, yashimiye aba bafana, abemerera ko ikipe izitwara neza, ndetse kuri uyu wa Gatanu bashaka kongera kubagarurira ibyishimo.

“Ndabashimira mu buryo bwimazeyo, mu rugamba tumazemo iminsi rwa shampiyona, ntabwo rwari rworoshye, nta n'ubwo twari kurwishoboza twebwe ubwacu, cyane nko ku mikino yo mu ntara nibwo biba bikomeye ku bibuga bibi, aho twajyaga hose twasangaga abafana bacu ari bo benshi kurusha ab' ikipe tugiye gukina bigatuma umukinnyi yiyumva nk'aho ari mu rugo.”

“Mwarakoze cyane. Byaba byiza mukomeje kutuba hafi muri uru rugamba turimo rw'igikombe cy'Amahoro kuko murabizi icyo Igikombe cy'Amahoro kivuze kuri APR FC. Abakinnyi bari tayari bameze neza n'ubwo harimo bacye barwaye, ariko abahari bazabikora. Dufatanyije hamwe twese nk'abakinnyi namwe ndumva ntacyatunanira. Muzongere mutube hafi kuri uyu wa Gatanu, turebe ko twabagarurira ibyishimo byanyu.”

Kapiteni wa APR FC Migi yasabye abafana ko bakomeza kubashyigikira nk'uko babikoze muri shampiyonaKapiteni wa APR FC Migi yasabye abafana ko bakomeza kubashyigikira nk'uko babikoze muri shampiyona


APR FC izakiwa na Police FC kuwa Gatanu mu mukino ubanza wa 1/4 cya Peace CupAPR FC izakiwa na Police FC kuwa Gatanu mu mukino ubanza wa 1/4 cya Peace Cup

APR FC yari idafite umutoza mukuru Dr Ljubomir "Ljupko" Petrović urwaye, yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu iyobowe n'umutoza wungirije umunya-Serbia, Radanavic Miodrag.

Azam TV izabagezaho imikino yose ya CECAFA y'Abagore izabera i Kigali

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 19 kugeza tariki ya 27 Nyakanga 2018, u Rwanda ruzakira irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y'Uburasirazuba n'iyo Hagati, CECAFA y'abagore, imikino yose mukazakurikirana kuri Azam TV.

Ku munsi wa mbere w'irushanwa, Azam TV irabagezaho imikino ibiri, aho guhera saa munani z'amanywa (14:00) Kenya izakina naUganda mu gihe guhera saa 16:15 u Rwanda ruzacakirana na Tanzania, imikino yose izajya ibera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.


Ikipe y'u Rwanda irashaka kwegukana CECAFA y'abagore ku nshuro ya mbereIkipe y'u Rwanda irashaka kwegukana CECAFA y'abagore ku nshuro ya mbere

Nta kwicwa n'irungu mu gihe waba utashoboye kwigerera ku kibuga cyangwa ugira ngo bitakubangamira guhuza iyi mikino n'ibindi bikorwa byawe dore ko Azam TV yagushyize igorora, aho izakugezaho iyi mikino yose uko yakabaye mu mashusho akeye.

Ku bafite ifatabuguzi rya Azam TV, iyi mikino izaca kuri Azam Sports 2, sheni y'106.

Ushaka gukurikirana imikino ya ruhago nyarwanda yaba shampiyona ndetse n'igikombe cy'Amahoro cyangwa se iyo mu karere? Biroroshye, gura kandi unatunge dekoderi ya Azam TV maze uryoherwe n'ibyiza byose ikugezaho.

Ku bakoresha telefoni ngendanwa, na mwe biroroshye. Tunga application ya Azam TV muri telefoni yawe maze wirebeye iyi mikino.

Azam TV izabagezaho imikino yose ya CECAFA y'abagore

Gahunda yose y'imikino ya CECAFA y'Abagore

Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018

  • 14h00: Kenya vs Uganda
  • 16h15: Rwanda vs Tanzania

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

  • 14h00:Ethiopia vs Uganda
  • 16h15: Kenya vs Tanzania


Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

  • 14h00: Uganda vs Tanzania
  • 16h15: Rwanda vs Ethiopia

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

  • 14h00: Kenya vs Ethiopia
  • 16h15: Uganda vs Rwanda

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

  • 14h00: Ethiopia vs Tanzania
  • 16h15: Rwanda vs Kenya
  • July 18th 2018 at 14:57
Yesterday — July 19th 2018Sports

Rwanda registers bright start in Cecafa Women Challenge Cup

By Mugabe

Rwanda women's football team snatched a 1-0 win over reigning champions Tanzania to register a good start in the CECAFA Women Challenge Cup which started on Thursday at Stade de Kigali.

Rwanda earned the crucial victory courtesy of a 34th minute from Kalimba Alice who plays for the reigning Rwandan women league champions AS Kigali WFC.

In an earlier game which was staged at 14h00, Uganda Women National Team-Crested Cranes edged Kenya 0-1 courtesy of a 7th minute strike from teenager Lillian Mutuuzo.

After the first day, Rwanda and Uganda tops the standings with three points each.

The tournament Hosts Rwanda, defending champions Tanzania, Kenya, Uganda and Ethiopia are taking part in the Fifa-sponsored championship which will climax on July 28 at Stade de Kigali.

Friday is a rest day with action resuming on Saturday at Stade de Kigali.

All matches are broadcasted live on Azam TV.

The tournament is being played on a league basis, the team topping the table declared winner.

CECAFA Women Challenge Cup 2018
Thursday Results

Kenya 0-1 Uganda
Rwanda 1-0 Tanzania Mainland
Source : Ferwafa.rw

Rwanda takes on Tanzania as CECAFA Women Challenge Cup kicks off today

By Mugabe

The long-awaited CECAFA Women Challenge Cup starts today in Kigali City, two days after all the participating nations landed in the country.

Hosts Rwanda, defending champions Tanzania, Kenya, Uganda and Ethiopia will spice up the Fifa-sponsored championship running from July 19 to 28 at Stade de Kigali.

On the opening day of the regional tournament-today afternoon, Kenya takes on Uganda at 14h00 while Rwanda will be up against reigning champions Tanzania at 16:30.

At the 2016 edition in Uganda, the last time the tourney was held, Rwanda never progressed from the group stage as they suffered two identical 3-2 defeats at the hands of Tanzania and finalists Ethiopia.

All matches will be broadcasted live on Azam TV.

The tournament will be played on a league basis, the team topping the table will be declared the winner.

CECAFA Women Challenge Cup 2018
Fixtures
Thursday, July 19

Kenya v Uganda – (Stade de Kigali, 14:00)
Rwanda v Tanzania Mainland – (Stade de Kigali, 16:30)

Friday, July 20: Rest Day

Saturday, July 21
Ethiopia v Uganda – (Stade de Kigali, 14:00)
Kenya v Tanzania – (Stade de Kigali, 16:30)

Sunday, July 22: Rest Day

Monday, July 23
Uganda v Tanzania – (Stade de Kigali, 14:00)
Rwanda v Ethiopia – (Stade de Kigali, 16:30)

Tuesday, July 24: Rest Day

Wednesday, July 25
Kenya v Ethiopia – (Stade de Kigali, 14:00)
Uganda v Rwanda – (Stade de Kigali, 16:30)

Thursday, July 26: Rest Day

Friday, July 27
Ethiopia v Tanzania – (Stade de Kigali, 14:00)
Rwanda v Kenya – (Stade de Kigali, 16:30)

Rayon Sport suffer first loss in Confed Cup

By Mugabe

Rwanda's Rayon Sports Fc suffered their first loss in the CAF Confederation Cup after going down 2-1 to Algeria's USM Alger in a Group D match staged at Stade de Kigali in Kigali City on Wednesday afternoon.

Rayon were looking for their first win in the group after opening their campaign with two draws and were hoping for a win at home.

The hosts started the encounter with guns blazing in search of an early goal, but they were not clinical upfront in the opening 20 minutes.

Following a number of attempts, it was Ismailla Diarra who found the back of the net with seven minutes to the interval to put the hosts ahead.

As they were looking to bag their second goal, Rayon allowed Alger to find their way back into the clash with Farouk Chafai's goal before half time.

Although Brazilian Coach Roberto Oliveira Goncalves de Calmo looked to push for an early goal in the second half, the North Africans were disciplined at the back.

Alger's efforts were rewarded in the dying minutes of the clash when substitute Abdelraouf netted in injury time to ensure they bagged a win.

Oliveira's men now sit at number three in the group with two points from three matches.

The loss has seen Rwanda drop to third spot with two points while USM tops the group. Kenyan side mauled Tanzania's Young Africans 4-0 to secure number two in the group with five points behind USM Alger.

Rayon Sports will be looking for revenge in two weeks' time when they clash once more in the Confed Cup in Algiers on Sunday, July 29.
KT Sports

Before yesterdaySports

Rayon Sports itsindiwe i Kigali na USM Alger, Gormahia inyagira Young Africans muri Kenya

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Rayon Sports inaniwe gukura inota ku ikipe ya USM Alger mu mukino wa gatatu w'amatsinda mu mikino y'amakipe yatwaye ibikombe iwayo, aho itsinzwe igitego cya 2 ku munota wa 3 w'inyongera igatakaza amanota yose.

Rayon Sports yari yafunguye amazamu biciye kuri Ismaila Diarra yaje kwishyurwa mbere y'uko bajya kuruhuka, ikaba itsinzwe igitego hafi ku munota wa nyuma w'umukino ibura byibura inota.

Gormahia ku rundi ruhande inyagiye ikipe ya Young Africans ibitego 4-0, bituma ifata umwanya wa 2 n'amanota 5.

FT RAYON SPORTS 1-2 USM ALGER

90'+2 Gooooooaaaaaaal igitego cya 2 cya Abdelraouf Benguit gihesheje iyi kipe amanota 3. Gormahia 4-0 Young Africans.

90'+1 Hongeweho iminota 4. Rayon Sports 1-1 Gormahia

90' USM Alger ihushije ikindi gitego ku murongo neza neza, ubwo Irambona Eric yakuragamo umupira wa Faouzzi Yaya.

86' Yayayayaa, USM Alger ihushije uburyo bwiza cyane imbere y'izamu rya Rayon Sports, aho umukinnyi Faouzi Yaya acenze abakinnyi b'inyuma bose ba Rayon Sports n'umuzamu Bashunga Abouba, umupira awuteye ujya hanze.

85' Rayon Sports 1-1 USM Alger.

84' Rayon Sports iri kugerageza gusatira ishaka uko yabona igitego cya 2 muri iyi minota.

83' Umukinnyi Caleb wari winjiye mu kibuga asimbura, ahaye umwanya Yassin Mugume. Hagati aho ni koruneli ya USM Alger itagize icyo itanga.

80' Koruneli ya USM Alger ku mupira Rwatubyaye akuye ku mukinnyi wa USM Alger, ariko iyi koruneli ntiyagira icyo itanga.

75' Koruneli itewe vuba, Rayon Sports bakiza izamu umupira usanga Muhire Kevin uwutindanye, bawumwambuye akorera ikosa umukinnyi Meziane ariko umusifuzi yirinda kumuha ikarita ya 2 y'umuhondo.

74' Koruneli ya USM Alger ku kazi gakomeye gakozwe na Abdul Rwatubyaye.

73' Coup Franc ya Rayon Sports itewe na Usengimana Faustin, umusifuzi yerekana ko habayeho ikosa ku ruhande rwa Rayon Sports.

72' Ikarita y'umuhondo ku mukinnyi Ousma Chita ukiniye nabi Muhire Kevin mu kibuga hagati. Rayon Sports 1-1 USM Alger; Gormahia 3-0 Young Africans.

70' Ubundi buyo bwiza cyane ku ikipe ya USM Alger iri kurusha bigaragara Rayon Sports ariko umupira utewe na Rafik Bouderbal uca gato i ruhande rw'izamu rya Bashunga Abouba.

68' Gusimbura ku ruhande rwa USM Alger, Abdelraouf Benguit asimbuye Hemza Koudri.

66' Ikarita y'umuhondo kuri Muhire Kevin uteze umukinnyi mu kibuga hagati.

65' Uburyo bwiza bwari butanze igitego ku ruhande rwa USM Alger umupira ujya hanze y'izamu gato wari utewe na Faouzi Yaya.

62' Abafana muri Stade ya Kigali baratuje, bategereje kureba ko hari ikipe yabona igitego cya 2. Rayon Sports 1-1 USM Alger

60' Ikipe ya USM Alger iri guhererekanya neza muri iyi minota kurusha ikipe ya Rayon Sports.

59' Aymen Mahious ahaye umwanya Faouzi Yaya ku ruhande rwa USM Alger

56' Gusimbura ku ruhande rwa Rayon Sports, Bonfils Caleb agiye mu mwanya wa Christ Mbondi

53' Koruneli ya USM Alger itagize icyo itanga ku ruhande rw'ikipe ya USM Alger.

51' Uburyo bwiza ku ikipe ya USM Alger umupira utewe na Rafik Bouderbal ujya hejuru y'izamu.

47' Coup franc ya USM Alger itewe na Mohamed Mefta umupira ubura umuntu uwukozaho umutwe ujya hanze.

JPEG - 78.6 kb
Uyu musore yagoye cyane Rayon Sports

46' Igice cya 2 gitangijwe na USM Alger. Nta kipe n'imwe ikoze impinduka.

HT: Rayon Sports 1-1 USM Alger. Rayon Sports inaniwe kuba yajya kuruhuka iri mbere ya USM Alger. Gormahia 2-0 Young Africans.

45' Coup franc itewe vuba vuba umupira uca imbere y'izamu, ugera ku mukinnyi Redouane awushyira mu rubuga rw'amahina Farouk Chafai watanze igitego kare, ahita yishyura.

44' Coup franc ya USM Alger ku ikosa Manzi Thierry akoreye Ilyes Yaiche hafi ya koruneli.

JPEG - 58.9 kb
Bashunga Abuba na Manzi bishimira igitego cya Diarra

40' Myugariro Farouk Chafai akoze ikosa rikomeye ashaka guha umuzamu we umupira, Diarra arawumutanga aramucenga ahita atsinda igitego cya 1.

37' Goooooooooooooooaaaaaaaaaaaaaaaaal Ismaila Diarra afunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports, ku ikosa rikozwe na myugariro wa USM Alger ushatse guha umuzamu umupira, awihera Diarra. Rayon Sports 1-0 USM Alger.

35' Coup Franc y'ikipe ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Christ Mbondi mu kibuga hagati.

34' Rayon Sports 0-0 USM Alger. Uko bimeze kugeza kuri uyu munota, USM Alger iranganya amanota na Gormahia.

32' Koruneli ya 3 ya Rayon Sports, ikaba i ya 7 muri uyu mukino itewe na Kevin Diarra akojejeho gato ujya hanze.

30' Koruneli bateye vuba vuba, ariko umusifuzi yerekana ko bakoreye ikosa Bashunga Abuba uryamye hasi.

29' Koruneli y'ikipe ya USM Alger ya 4 muri uyu mukino, iri kurusha cyane Rayon Sports muri aka kanya.

27' Tuyisenge Jacques afunguye amazamu ku ruhande rw'ikipe ya Gormahia, umukino bari gukina n'ikipe ya Young Africans.

24' Rayon Sports iri kotswa igitutu muri iyi minota na USM Alger.

22' Uburyo bwiza cyane ku ikipe ya USM Alger ku ishoti ritewe na Mohamed Benkmessa ku mupira ahawe na Abderjamane Meziane wagoye cyane Rayon Sports.

20' RAYON SPORTS 0-0 USM Alger. Umukino uri kubera muri Kenya hagati ya Yanga Africans na Gormahia, amakipe yombi nta n'imwe irabasha kureba mu izamu.

19' Koruneli ya USM Alger ntacyo itanze.

18' Koruneli ya 3 ya USM Alger. Mutsinzi Ange ahawe ikarita nyuma y'ikosa yari amaze gukora.

17' Stade ya Kigali yamaze kuzamo abafana benshi n'ubwo itarabasha kuzura.

15' Coup franc ya USM bateye vuba abakinnyi ba Rayon Sports bawushyira hanze.

14' Umukino ubaye nk'ugabanya umuvuduko nyuma y'iminota 10 ya mbere yihutaga cyane.

11' Koruneli ya 2 ya Rayon Sports ku mupira uhinduwe na Irambona bawushyira muri koruneli, bateye vuba umuzamu akubita umupira ibipfunsi awushyira hanze.

JPEG - 110.2 kb
Abakinnyi 11 umutoza Oliveira yabanje mu kibuga
JPEG - 108.3 kb
Abakinnyi ba USM Alger babanje mu kibuga

10' Koruneli ya Rayon Sports itewe vuba na Djabel ntiyagira icyo itanga.

9' Yayayayayayayayayayaa, Diarra wenyine n'umuzamu Mohamed Lamine, atera ishoti riremereye umupira ushyirwa muri koruneli n'umuzamu. Bwari uburyo bwiza cyane ku ikipe ya Rayon Sports.

8' Koruneli ya 2 y'ikipe ya USM Alger nyuma y'akazi gakomeye gakozwe na Meziane ariko ntiyagira icyo ivamo, Bashunga afata neza umupira.

6' Uburyo bwa mbere bwiza ku ikipe ya USM Alger ku mupira uhinduwe imbere y'izamu Bashunga ananirwa kuwufata ariko Rwatubyaye awushyira muri koruneli, itewe vuba na Redouane Sherifi, umupira uca hanze y'izamu.

4' Umukinnyi Rafik Bouderbal wari ucometse umupira muremure awucisha kuri Faustin ashaka Yaiche Ilyes ariko uba muremure Bashunga arawufata.

JPEG - 110.3 kb
Abatoza bombi (Thierry Forger wa USM na Oliveira wa Rayon Sports) basuhuzanya

3' Manzi Thierry ateye umupira muremure ashakisha Muhire Kevin, uba muremure urarenga.

2': USM Alger itangiye neza ihererekanya umupira, umukinnyi Oussama Chita bamukorera ikosa, ni coup franc ya USM Alger itewe vuba, Bashunga Abuba afata umupira.

17H57': Umukino uratangiye

17H56': Abafana ba Rayon Sports baririmbye indirimbo y'ikipe yabo, banakoma amashyi bakomora ku banya Iceland, yamaze kwandika izina aha mu Rwanda nk'amashyi y'abareyo.

17H54': Abakinnyi bamaze kwifotoza bose, bafata ibirindiro mu kibuga.

17H51: Amakipe yombi arangajwe imbere n'abasifuzi, asohotse mu rwambariro.

17H45: Abatoza bombi n'abakinnyi babasimbura basohotse mu rwambariro.

17H40: Amakipe yombi asubiye mu rwambariro

17H35: Rayon Sports irakina yambaye ubururu n'umweru, naho ikipe ya USM Alger irakina yambaye imyambaro y'umukara n'umutuku.

17H30: Uyu mukino uratangirira isaha imwe n'undi mukino ubera kuri Kasarani Stadium i Nairobi, uhuza Gormahia na Young Africans.

17H25: Iminota uko ikomeje kwigira imbere, niko abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports bakomeje kwiyongera muri Stade

17H15: Iminota 5 nyuma y'uko Rayon Sports isohotse mu rwambariro, USM Alger nayo ije kwishyushya. Irimo abakinnyi 11 babanje mu kibuga bose bakomoka muri Algeria.

17H10: Ikipe ya Rayon Sports isohotse mu rwambariro, ije kwishyushya, Stade ya Kigali iracyarimo abantu bacye.

JPEG - 132.4 kb
Abakinnyi 11 babanzamo n'abasimbura babo
JPEG - 122.1 kb
Abasifuzi b'uyu mukino bakomoka muri Cameroon bayobowe n'uwitwa Alioum ALIOUM
  • Ni umukino wa 3 ku makipe yombi, aho ahereye mu itsinda rya 4, USM Alger iri ku mwanya wa mbere n'amanota 4, ikaba inazigamye ibitego 4, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 muri iri tsinda inganya amanota na Gormahia yo mu gihugu cya Kenya.
  • Rayon Sports ifite ibibazo bitandukanye by'abakinnyi barwaye, ikaba iraza gukina uyu mukino idafite Eric Rutanga, Seif Niyonzima na Mukunzi Yannick.
  • Ni umukino wa mbere kandi muri aya matsinda Rayon Sports igiye gukina idafite umukinnyi Ndayishimiye Eric Bakame wari kapieni wayo, wahagaritswe igihe kitazwi, kimwe na Hussein Shaban bita Tchabalala werekeje muri Africa y'Epfo mu ikipe ya Baroka.
JPEG - 92.5 kb
Diarra, Kevin na Mbondi barashakira Rayon Sports ibitego kuri uyu mukino
  • uretse aba bakinnyi kandi ni umukino wa mbere ku mutoza mushya w'iyi kipe ya Rayon Sports Olivieira De Calmo waje muri iyi kipe asimbura umubiligi wahoze atoza iyi kipe Ivan Minnaert wagizwe umuyobozi wa Siporo muri Rayon Sports.
  • USM Alger ni ikipe y'ubukombe muri Africa, ikaba yarakinnye umukino wa nyuma w'iri rushanwa muri 2012. Ni imwe mu makipe akomeye muri Africa y'Amajyaruguru mu gihugu cya Algeria.
JPEG - 56.9 kb
Kwizera Pierrot ni we kapiteni wa Rayon Sports kuri uyu mukino
  • Iyi kipe nayo ifite umutoza mushya Thierry Forger wahoze atoza ikipe ya TP Mazembe mu myaka ishize. Yanaguze kandi myugariro w'umunyarwanda Bayisenge Emery ariko kugeza ubu amakuru akavuga ko atumvikana n'umutoza mukuru ku buryo ashobora no gutandukana n'ikipe adakinnye umukino n'umwe.
  • Aya makipe nta hantu yigeze ahurira mu mateka yayo, ni inshuro ya mbere agiye guhura.
  • Rayon Sports muri uyu mukino irakinisha bwa mbere Rwatubyaye Abdul utari wagaragaye muri iyi mikino kugeza ubu, kubera ikibazo cy'uburwayi.
  • Bashunga Abuba na we Rayon Sports yari yaragurishije muri Kenya, akaba yagarutse muri iyi kipe, araza kubanza mu kibuga.

JPEG - 83 kb
USM Alger bagera i Nyamirambo
  • July 18th 2018 at 10:41

Ikipe y'igihugu ya Kenya ishaka igikombe cya CECAFA ku nshuro ya mbere yageze i Kigali

By Yvonne IradukundaYvonne Iradukunda

Ikipe y'igihuguy ya Kenya y'abagore y'umupira w'amaguru ‘Harambee Starlets' yamaze kugera i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nyakanga izanye intego zo kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere mu mikino ya CECAFA y'abagore iza kuba ibera mu Rwanda guhera tariki 19 kugeza 27 Nyakanga 2018.

JPEG - 149.4 kb
Ikipe y'igihugu ya Kenya Yageze mu Rwanda

Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Kenya David Ouma aganira n'ikinyamakuru The Standard avuga ko yanyuzwe n'imyiteguro bakoze.

Ati “Twagize imyiteguro ihagije, abakinnyi bateguye neza mu mutwe nanjye mfite ikizere ko tuzatanga umusaruro mwiza.” David Ouma.

Irushanwa riheruka rya CECAFA ryabaye mu mwaka wa 2016 aho ikipe y'igihugu ya Kenya yegukanye umwanya wa Kabiri itsinzwe na Tanzania ‘Kilimanjaro Queens' ku mukino wa nyuma.

Ikipe y'igihugu ya Kenya kandi iheruka gusezererwa n'ikipe y'igihugu ya Guinea Equatorial mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika ku giteranyo cy'ibitego 3-2 muri Kamena uyu mwaka nyuma y'uko Kenya yari yasezereye Uganda mu ijonjora rya mbere.

JPEG - 149.2 kb
Kenya irakina mukino ubanza kuri uyu wa kane na Uganda

Kenya irakina umukino ubanza na Uganda kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.


Abakinnyi bazanye n'ikipe:

Abazamu :Pauline Atieno (Makolanders), Monica Karambu (Thika Queens)

Ba myugariro: Elizabeth Ambogo (Spedag), Phelistas Kadari (Vihiga Queens), Dorcas Shikobe (Oserian Ladies), Anita Adongo (Oserian Ladies), Vivian Nasaka (Vihiga Queens), Lilian Adera (Vihiga Queens), Wendy Achieng (Spedag)

Abakina hagati:Caroline Anyango (Spedag), Ruth Ingosi (Eldoret Falcons), Sheryl Angachi (Gaspo Ladies), Cheris Avilia (Spedag), Cynthia Shilwatso (Vihiga Queens), Mwanalima Adams (Thika Queens), Esse Akida (Spedag), Mercy Achieng (Thika Queens)

Abataha izamu: Neddy Atieno (Makolanders), Terry Engesha (Vihiga Queens), Martha Amunyolete (Trans-Nzoia Falcons)

Uko imikino iteganyijwe:

Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018

14h00: Kenya vs Uganda
16h15: Rwanda vs Tanzania

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

14h00:Ethiopia vs Uganda
16h15: Kenya vs Tanzania

Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

14h00: Uganda vs Tanzania
16h15: Rwanda vs Ethiopia

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

14h00: Kenya vs Ethiopia
16h15: Uganda vs Rwanda

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

14h00: Ethiopia vs Tanzania
16h15: Rwanda vs Kenya

Imikino yose izajya ikinirwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

  • July 18th 2018 at 05:25

Umutoza wa USM Alger arashaka nibura kunganya na Rayon Sports

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Umutoza w'umufarans utoza USM Alger Thierry Froger aratangaza ko gukura inota ku ikipe ya Rayon Sports utaba ari umusaruro mubi.

Uyu mutoza yabibwiye abanyamakuru kuri uyu wa 17 Nyakanga 2018 mbere y'uko ikipe ye icakirana an rayon Sports sa kumi n'ebyiri akaba yavuze ko ngo ikipe ye itabonye umwanya uhagije wo kwitegura ariko ngo abona USM Alger inganyije na Rayon utaba ari umusaruro mubi.

Yagize ati”imyiteguro yagenze neza ,imikino yose ni ingenzi muri iri tsinda niyo mpamvu tugomba kwitondera uyu mukino, ikigoye ni ugukina n'ikipe ivuye mu marushanwa ,turashaka gutsinda tukavana amanota 3 hanze ariko tunanganyije ntiyaba ari umusaruro mubi tugakomeza kuyobora itsinda ”

Ku ruhande rw'umutoza wa Rayon Sports Robertinho ngo we mu minsi mike amaze muri iyi kipe yamaze guhindura byinshi kandi ngo afitiye icyizere ikipe ye.
Ikindi ngo kiza ku mufasha kuri uyu mukino ngo ni ukuba yarabaye muri Tuniziya atoza yo byatumye amenya neza imikinire y'abarabu.

Ati “Iminsi ibaye 25 ndi muri Rayon Sports nahinduye byinshi nabigishije guhanahana umupira kandi bigenda neza,nakoze muri Tuniziza nzi buri kimwe,amakipe y'Abarabu ni amakipe yihutisha umukino ndetse bakanacungira ku kwiba umugono(Contre-Attaque)ni ukwitondera aho USM Alger ifite ingufu kandi nubaha cyane ikipe tuzakina.”

Mu itsinda rya kane USM Alger iri ku mwanya wa mbere n'amanota ane kuko yatsinze Yanga Africans 4-1 ikaba kandi yaranganyije na Gormahia FC 1-1 muri Kenya.

JPEG - 146.6 kb
USM Alger imaze iminsi ine mu Rwanda kuko yahageze ku wa gatandatu w'icyumweru gishize

Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n'amanota abiri kuko yanganyije na Gormahia FC 1-1 i Kigali mbere yo kunganya na Yanga Africans 0-0 i Dar Es Salam.

  • July 18th 2018 at 04:32

AMAFOTO-U Rwanda rwahawe ikaze mu mikino nyafurika y'abato

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2018 habaye "welcome ceremony/cérémonie de bienvenue", igikorwa cyo kwifuriza abakinnyi b'u Rwanda ikaze no gutanga impano z'urwibutsoaho bacumbitse muri village des Jeux Africains de la Jeunesse muri Algera ahazabera imikino nyafurika y'abato.

JPEG - 205.2 kb
Masabo Bertin kapiteni wa Beach volley mu bahungu niwe wazamuye ibendera ry'u Rwanda

Iyi mikino nyafurika y'abato(Youth African Games -Algiers 2018/Jeux Africains de la Jeunesse - Alger 2018" izabera mu gihugu cya Algeria kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 28 .

Ibendera ry'u Rwanda rikaba ryazamuwe na Masabo Bertin kapiteni w'ikipe ya Beach Volleyball.

Kuri ubu i Alger hari amakipe ya beach volleyball, iy'abahungu n'iy'abakobwa, U Rwanda rukazahararirwa muri siporo zindi 2 arizo abasiganwa ku maguru( Athletiseme) na karate; abakinnyi n'abatoza bazo bakazagera i Alger kuwa 21 Nyakanga 2018

JPEG - 137.2 kb
Abakinnyi ba Beach Volley nibo bonyine bamaze kugera muri Algeria


Kuri uyu wa gatatu taliki 18 Nyakanga 2018 hateganyijwe imihango yo gufungura ku mugaragaro, aho uwo muhango uza kuba ku isaha ya sa moya zo mu Rwanda,imikino ikazatangira ejo tariki ya 19 Nyakanga 2018.



  • July 18th 2018 at 03:08

Kenya,Uganda na Ethiopia bazakina CECAFA women challenge cup 2018 badafite bamwe mu nkingi za mwamba

By Yvonne IradukundaYvonne Iradukunda

Ikipe y'igihugu ya Kenya “Harambee Starlets”,Uganda ‘Crested Cranes' ndetse n'ikipe y'igihugu ya Ethiopia zizakina imikino ya CECAFA y'abagore izabera mu Rwanda guhera tariki 19-27 Nyakanga 2018 zidafite bamwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho bamaze kubona amakipe hanze y'ibihu byabo.

Ku ruhande rw'ikipe y'igihugu ya Uganda izaba idafite rutahizamu wayo wanatsinze ibitego byinshi muri CECAFA iheruka yabereye muri Uganda muri 2016 witwa Hasifah Nassuna ugomba kwerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho azajya yiga ndetse akanakinira ikipe ya Kansas City Community College.

JPEG - 207.2 kb
Hasifah Nassuna ntago azaba ari kumwe na Crested Cranes' mu mikino ya CECAFA

Kenya nayo izaba idafite umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati Corazone Aquino uzaba werekeje mu ikipe yitwa FC Rosengard yo mu gihugu cya Sweden gukora igeragezwa cyo kimwe na Loza Abera rutahizamu wa Ethiopia nawe baza bari kumwe muri iyi kipe.

JPEG - 169 kb
Corazone Aquino wa Kenya agombe kujya gukora igeragezwa muri Sweden
JPEG - 71.7 kb
Loza Abera wa Ethiopia nawe uzaba ujya gukora igeragezwa mu ikipe ya FC Rosengard muri Sweden

Ikipe y'igihugu ya Uganda ndetse na Tanzania nizo zamaze kugera mu Rwanda aho Tanzania kuri uyu wa kabiri yanakoze imyitozo mu gihe Kenya biteganyijwe ko igera I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri naho Ethiopia yo ikazahagera kuwa Gatatu.

JPEG - 240.8 kb
Uganda nabo bakoze Imyitozo kuri stade Mumena
JPEG - 237.9 kb
Ubwo ikipe y'igihugu ya Uganda yageraga mu Rwanda
PNG - 689.4 kb
Urutonde rw'abakinnyi Uganda yazanye mu Rwanda
PNG - 814.6 kb
Abakinnyi ikipe y'igihu ya Kenya izakoresha muri CECAFA2018
JPEG - 100.9 kb
Tanzania yakoreye imyitozo kuri uyu wa kabiri ku Mumena
  • July 18th 2018 at 02:35

Rwatubyaye na Bashunga Abouba babonye ibyangobwa bibemerera gukina Caf Confederation Cup

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Umukinnyi ukina nka myugariro Rwatubyaye Abdul ndetse n'umunyezamu Bashunga Abouba bamaze kubona ibyangombwa bitangwa na CAF bibemerera gukina amarushanwa yayo.

Aba bakinnyi bombi ntibari ku rutonde Rayon Sports yari yatanze muri CAF ,nyuma ariko baje kubasabira ibyo byangombwa.

JPEG - 63.6 kb
ibyangombwa bya Bashunga byavuye muri Bandari Fc yo muri Kenya
JPEG - 263.5 kb
Bashunga Abouba arahita afata umwanya wa Ndayisenga Khassim utaritwaye neza muri CECAFA

Kuri uyu wa 17 Nyakanga nibwo Rayon Sports yatangaje ko aba bakinnyi bombi baba noneho babonye ibyo byangombwa aho nka Bashunga yagarutse muri iyi kipe avuye muri Bandari FC yo muri Kenya yamaze no kumuha ibyangombwa (International Transfer Certificate).

Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2018, ku isaha ya sa kumi n'ebyiri nibwo Rayon Sports yakira USM Alger kuri stade Regional I Nyamirambo, umutoza naramuka ahisemo kubakinisha baragaragara kuri uyu mukino.

JPEG - 610.8 kb
Rutanga Eric ntazkina uyu mukino kuko yavunikiye mu myitozo

Aba bakinnyi ntibari batitabiriye irushanwa ry'amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Rayon Sports, nyuma Rayon Sports isezererwa muri Caf Champions League ariko ibona itike yo kwerekeza mu matsinda ya Caf Confederation Cup, iyi kipe ikomeza gukoresha urutonde yatanze mbere kuko batari banitabiriye imikino yabanje.

  • July 18th 2018 at 01:57

CECAFAWomen2018: Umutoza Kayiranga yamaze gutoranya abakinnyi 20 azifashisha mu mikino ya CECAFA

By Yvonne IradukundaYvonne Iradukunda

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru y'abagore Kayiranga Jean Baptiste yamaze gutoranya abakinnyi 20 azakinisha imikino ya CECAFA y'abagore izabera mu Rwanda guhera tariki 19 Nyakanga kugeza 27.

Nyuma yuko irushanwa ryo kwakira imikino ya CECAFA risubukuwe umutoza ahamagaye abakinnyi 23 mu mwiherero ndetse no gukomeza imyiteguro y'irushanwa aho yagombaga kureba abakinnyi afite akagira abo asezerera agasigarana abandi 20 azakoresha mu irushanwa.

Umunyezamu Umubyeyi Zakia wa Scandinavia WFC, Murorunkwere Claudine wa Rambura WFC myugariro w'ibumoso ndetse na Kankindi Fatuma ukina asatira izamu wa Scandinavia WFC nibo umutoza Kayiranga yamaze gusezerera mu mwiherero aho aza gukomezanya n'abakinnyi 20 ari nabo bazakina irushanwa.

JPEG - 1 Mb
Umunyezamu Umubyeyi Zakia usanzwe afatira Scandinavia WFC yamaze gusezererwa mu mwiherero
JPEG - 53.4 kb
Kankindi Fatuma nawe ntazakina imikino ya CECAFA
JPEG - 202 kb
Murorunkwere Claudine wa Rambura WFC nawe ari mu basezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda izakina umukino wayo wa mbere kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018 ku isaha ya saa 16h15 ikina na Tanzania ifite igikombe giheruka mu gihe izakina umukino wa kabiri n'ikipe y'igihugu ya Ethiopia tariki kuwa mbere tariki 23 Nyakanga.
Abakinnyi 20 bazakina CECAFA:

Abazamu: Nyirabashyitsi Judith (AS Kigali WFC) & Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC)

Abugarira: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFc), Nyiransanzabera Miliam (Kamonyi WFC), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Maniraguha Louise (AS Kigali Wfc), Umwizera Angelique (AS Kigali Wfc), Mukamana Clementine (Kigomo Sisters Wfc, Tanzania) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi Wfc)

Abakina hagati : Uwimbabazi Immaculee (Kamonyi Wfc), Nibagwire Sifa Gloria (Scandinavia Wfc), Kalimba Alice (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Jeanette (AS Kigali Wfc), Nyiramwiza Martha (AS Kigali Wfc) na Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc).

Abataha Izamu : Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Umwariwase Dudja (AS Kigali Wfc), Nibagwire Libery (AS Kigali Wfc), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi Wfc), Ufitinema Clotilde (ES Mutunda WFC).

Uko imikino iteganyijwe:

Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018

14h00: Kenya vs Uganda
16h15: Rwanda vs Tanzania

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

14h00:Ethiopia vs Uganda
16h15: Kenya vs Tanzania

Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

14h00: Uganda vs Tanzania
16h15: Rwanda vs Ethiopia

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

14h00: Kenya vs Ethiopia
16h15: Uganda vs Rwanda

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

14h00: Ethiopia vs Tanzania
16h15: Rwanda vs Kenya

Imikino yose izajya ikinirwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

  • July 18th 2018 at 00:33

CAF CC: Rayon Sports takes on USM Alger in must-win clash

By Mugabe

Rayon Sports are optimistic for a home victory when they host USM Alger today in their third Group D game of the CAF Confederation Cup at Kigali Stadium.

Should the Blues upset the Algerian giants, they could rise to the summit of Group D with 5 points.

The 2015 CAF Champions League finalists take on Roberto Oliveira's side without full-back Meftah Rabai, midfielder Yaya Fouzi, and goalkeepers Ismail Mansouri and Mourad Berrefane. The quartet picked up minor injuries from their recent boot camp in Kenya.

Going into today's Group D fixtures that will also see Kenyan champions battling it out with Tanzania's Young Africans in Nairobi, USM Alger top the pool with 4 points, two ahead of second-placed Gor Mahia and third-placed Rayon Sports. Young Africans at the bottom of the four-team table with one point.

After registering two draws in the first two games against Gor Mahia and Young Africans, the eight-time Rwandan champions will be out seeking their for first victory to remain in the race for a top two finish to advance to the round of last eight.

On the other hand, USM Alger are yet to suffer a defeat in the group campaign and will do everything possible to stretch their unbeaten run to three games after recording one victory (4-0 over Young Africans) and one draw, a goalless draw with Gor Mahia in May.

Despite the fact that Rayon Sports are yet to lose a game at home in CAF competitions this year, most fans and pundits have tipped the visitors as pre-game favourites.

“We are very much looking forward to USM Alger game, it's a match that will determine a lot about our future and chances in the group. I appeal to fans to come out in great numbers to back us up, their support will be of great importance,” Rayon Sports coach Roberto Oliveira Goncalves de Calmo told Times Sport in a recent interview.

Group D has proved to be one of the groups where all the teams will find points on the road extremely hard to come by, regardless of their status.

“Beating USM Alger on Wednesday (today) would be a good turning point in our group campaign, especially since we would go top of the table (depending on what comes out of Gor Mahia Vs Young Africans) game. We consider it as a must-win game,” the Brazilian tactician added.

The game will also be a historic clash for the Algerian side and Rayon as both sides meet for the very first time in any competition.

Should USM Alger beat the hosts; the Algerians will almost certainly qualify for the next stage, which would mean a bun-fight between the CECAFA teams for a place in the quarter-finals.

CAF Confederation Cup
Group D
Today
Rayon
Sports vs USM Alger (Stade de Kigali, 6pm)
Gor Mahia vs Young Africans (Stade Kasarani,6pm)
Newtimes.co.rw

Nizeyimana Mirafa yerekeje muri APR FC yemeye kumwishyurira inzu

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Ikipe ya APR FC yamaze kugura umukinnyi wo hagati ukina imbere y aba myugariro; Nizeyimana Mirafa wakiniraga ikipe ya Police FC, ku masezerano y'imyaka ibiri.

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu yemeza ko uyu mukinnyi yasinye kuri uyu wa Mbere mu masaha y'umugoroba, ahabwa amafaranga miliyonu umunani (Frw 8,000,000) n'umushahara w'ibihumbi 400.

APR FC yemeye kandi kujya iha uyu mukinnyi mafaranga angana n'ibihumbi 200 buri kwezi byo kwishyura inzu mu gihe cy'imyaka ibiri agiye kuyikinira nk'uko RuhagoYacu ibikesha uhagarariye uyu mukinnyi.

Nizeyimana Mirafa yifuzwaga na Rayon Sports, agiye muri APR FC nyuma yo gusoza amasezerano muri Police FC yari amazemo imyaka ibiri.

Nizeyimana Mirafa ahanganye n'abakinnyi ba APR FC Nizeyimana Mirafa ahanganye n'abakinnyi ba APR FC

Mirafa w'imyaka 22 yazamuwe n'umutoza Vigure, ahava yerekeza muri Etincelles yavuyemo yerekeza muri Police FC.

Uyu musore akaba avukana na Ingishaka Ibrahim wakiniye Amavubi U-17 na Gikamba Ismael kuri ubu ukinira Etincelles FC.

APR FC izahura na Police FC mu mikino ibiri ya 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, aho umukino ubanza uzaba kuwa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga 2018 mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe tariki ya 26 uku kwezi.

  • July 17th 2018 at 06:50

Abakinnyi ba Gor Mahia bemeye gukina na Yanga SC yageze i Nairobi idafite abakinnyi 7 b'ingenzi

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Inama y'igitaraganya yaraye ihuje ubuyobozi bwa Gor Mahia, abakinnyi n'abatoza kuri uyu wa Mbere, yasize abakinnyi bemeye gukina umukino w'umunsi wa gatatu w'amatsinda ya CAF Confederation Cup bazakiramo Yanga SC.

Mu cyumweru gshize, Gor Mahia yahagaritswe imyaka ibiri muri CECAFA Kagame Cup ubwo abakinnyi bayo bangaga kujya gufata imidali y'umwanya wa gatatu bari bamaze kubona.

Mu mpamvu zatumye ibi biba, ikipe ikanahanwa n'ubuyobozi bw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru mu karere ka Afurika y'iburasirazuba n'iyo hagati, harimo kuba ikipe yabo nta mafaranga yo kujya mu matsinda yabahaye, ndetse n'ayandi atandukanye batarabona.

Abakinnyi bari bivumbuye, bavuga ko batazakina umukino wa Yanga SC uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu. Nk'uko byagaragajwe muri iyi nama kandi, amafaranga bari kugabanywa nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, ntayo bahawe. Hemejwe ko namara kuboneka bazayahabwa kimwe n'ayandi batsindiye bajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Ikipe y'umutoza Dylan Kerr yari yarahiye ko itazakina umukino wo kuri uyu wa GatatuIkipe y'umutoza Dylan Kerr yari yarahiye ko itazakina umukino wo kuri uyu wa Gatatu

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Soka25East cyo muri Kenya, abakinnyi n'abatoza basabye imbabazi ku byabereye muri CECAFA Kagame Cup, banga imidali maze ikipe ihagarikwa imyaka ibiri, aho hemejwe ko hakomeza iperereza ku cyatumye ibi biba.

Gor Mahia izakira Yanga SC mu mukino uzabera kuri Kasarani Stadium saa 18:00 kuri uyu wa Gatatu.

Yanga SC yageze muri Kenya kuri uyu wa Mbere idafite abakinnyi barindwi b'ingenzi, barimo batanu bashya iherutse kugura.

Faisal Salum, Jaffart Mohammed, Mrisho Ngassa na Deus Kaseke ntabwo bazakina uyu mukino nubwo aba babiri ba nyuma amazina yabo yamaze koherezwa muri CAF kimwe na Heretier Makambo batarabonera ibyangombwa.

Abandi batazakina uyu mukino ni ba myugariro Kelvin Yondani na Hassan Jesse bahisemo kutajyana n'ikipe batarahabwa amasezerano mashya.

Yanga SC yageze muri Kenya idafite abakinnyi barindwiYanga SC yageze muri Kenya idafite abakinnyi barindwi

Abakinnyi umutoza Mwinyi Zahera yajyanye muri Kenya ni: Youthe Rostand, Beno Kakolanya, Juma Abdul, Andrew Vincent ‘Dante', Abdallah Shaibu ‘Ninja', Mwinyi Haji Mwingali, Pato Ngonyani, Gadiel Michael, Said Juma ‘Makapu', Said Musa ‘Ronaldo, Juma Mahadhi, Papy Kabamba Tshishimbi, Pius Buswita, Ibrahim Ajib, Geoffrey Mwashiuya, Emmanuel Martin,Yohana Oscar Nkomola na Amisi Tambwe.

USM Alger iyoboye iri tsinda kane n'amanota 4, ikurikiwe na Gor Mahia na Rayon Sports izifite amanota abiri mu gihe Yanga SC ifite inota rimwe.

Amakipe abiri ya mbere muri ri tsinda rya kane, ni yo azakomeza muri ¼, aho azahura n'amakipe abiri azaba yakomeje mu itsinda rya gatatu ririmo Enyimba yo muri Nigeria, CARA Brazaville yo muri Congo, Wilamsville yo muri Ivory Coast na Djoliba yo muri Mali.

  • July 17th 2018 at 06:17

USM Alger ije gukina na Rayon Sports ifite ibihe bigwi?

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nyakanga 2018 harakinwa umukino wo mu matsinda ya Caf Confederation Cup hagati ya Rayon Sports izaba yakiriye USM Alger yo muri Algeria.

Iyi kipe ya USM Alger (Union sportive de la médina d'Alger) itozwa n'umufaransa Thierry Froger imaze gukina imikino ibiri yo muri aya matsinda aho yose yayitsinze mu gihe Rayon Sports yo yanganyije iyo mikino uko ari 2.

USM Alger ibarizwa mu murwa mukuru Alger wa Algeria, ikaba yarashinzwe muri 1937 ,iyi kipe ifite akabyiniriro ka “the Reds and blacks”.

JPEG - 87.3 kb
USM Alger yashinzwe muri 1937

USM Alger nta bigwi byinshi ifite iwabo ndetse no ku mugabane w'Afurika kuko iwabo ifite ibikombe 7 bya shampiyona ndetse n'igikombe cy'igihugu yatwaye inshuro 8 ndetse na Super cup 2.

Ku mugabane w'Afurika yabashije kugera ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League muri 2015 aho yatsinzwe na Tout Puissant Mazembe 2-0.

Kuri ubu ku rutonde rw'isi rw'amakipe USM Alger iza ku mwanya wa 327 mu gihe muri 2010 yashyizwe ku mwanya wa 18 mu makipe akomeye mu myaka 10 yari ishize kuva muri 2001-2010.

Iwabo mu gihugu cy'Algeria ihangana cyane n'ikipe baba mu mujyi umwe Mouloudia Algiers(MC Alger) ndetse na KS kabylie batangiye guhangana muri 1996-97 ubwo USM yamburaga igikombe cya shampiyona JS Kabylie yari igifite,iki gikombe kikaba cyari icya 2 mu mateka ya USM Alger.

Ku mugabane w'Afurika amakipe USM ifata nk'umwanzi ni Wydad Casablanca yo muri Maroc bahuye inshuro 4 mu mateka ubwo bahuriraga mu mikino nyafurika ikabatsindamo 3 ndetse na Esperance sportive de Tunis nayo yabatsinze kenshi mu mikino nyafurika.

Ibitego byinshi yatsinze ni 8-1 yatsinze ikipe yo muri Burkinafaso ASFA Yennenga muri 2004 ,mu gihe ibitego byinshi yatsinzwe ari 3-0 yatsinzwe na Primeiro de Agosto yo muri Angola muri 1998 ndetse na US Bitam yo muri Gabon muri 2013.

USM Alger kuri ubu ikinisha abenegihugu uretse umunya-Maroc umwe urimo witwa Reda Hajhouj ,uyu kaba ari rutahizamu.

  • July 17th 2018 at 05:14

Rutahizamu Moussa Camara wahoze muri Rayon Sports yerekeje muri Algeria

By Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Umukinnyi w'umunya Mali waciye hano mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports muri 2016/2017 yamaze kugurwa n'ikipe ya Mo Bejaia yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Algeria, avuye mu ikipe ya Ismailia yo mu Misiri.

Uyu mukinnyi w'imyaka 24 wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona iheruka, yasinye amasezerano y'imyaka 3 mu ikipe yo Mo Bejaia ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri Algeria, nyuma y'umwaka 1 ari mu majyepfo ya Misiri.

" Ndashmira cyane ikipe ya Mo Bejaia, ubuyobozi n'umutoza wayo Alain Michel bangiriye icyizere, bakampa amahirwe yo kuza mu ikipe ya Mo Bejaia."

" Bamfashije ndi guhindura ikipe ntabwo byangoye cyane, nishimiye kuba ndi aha ngaha mu ikipe nziza ya Bejaia." Moussa Camara aganira n'itangazamakuru.

JPEG - 38.2 kb
Moussa Camara yasinye amasezerano y'imyaka 3 muri Mo Bejaia

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko azakora ibishoboka byose agafasha ikipe kwitwara neza muri iki gihe azaba ayikinira.

Moussa Camara muri Ismailia yyatsinzemo ibitego 7, ariko akaba atari yishimiye kuyigumamo kubera kutabona umwanya uhagije wo kubanza mu kibuga.

JPEG - 92.2 kb
Camara yamaze no gutangira imyitozo muri Mo Bejaia

Ismaila Camara yakiniye Rayon Sports mu mwaka w'imikino wa 2016/2017 ava mu Rwanda ari we mukinnyi watsindiye iyi kipe ibitego byinshi, byanayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona uwo mwaka.

  • July 17th 2018 at 02:54

Ikipe y'igihugu ya Tanzania yageze mu Rwanda mu mikino ya CECAFA y'abagore

By Yvonne IradukundaYvonne Iradukunda

Ikipe y'igihugu ya Tanzania y'umupira w'amaguru y'abagore ‘Kilimanjaro Stars” yamaze kugera I Kigali mu ijoro ryakeye ije gukina imikino ya CECAFA y'abagore ya 2018 izatangira kuri uyu wa kane tariki 19 kugeza 27 Nyakanga 2018 igomba kubera mu Rwanda.

JPEG - 38.1 kb
Abagore bagize ikipe y'igihugu ya Tanzania bageze mu Rwanda mu ijoro

Ikipe y'igihugu ya Tanzania ifite igikombe giheruka cya 2016 irakina umukino wayo wa mbere kuri uyu wa kane tariki 19 Nyakanga 2018 aho iza kuba ihura n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ‘Amavubi' ku isaha ya saa kumi (16:00) nyuma y'uko Uganda izaba yakinnye na Kenya umukino wa mbere ku isaha ya 14:00.

JPEG - 75.1 kb
Tanzania ifite igikombe giheruka izatangira ikina n'u Rwanda

Ikipe y'igihugu ya Uganda ‘Crested Cranes' biteganyijwe ko igera i Kigali kuri uyu wa kabiri iciye ku mupaka wa Gatuna ndetse na Kenya ikaba iri bugere ku kibuga cy'indege cya Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri na Kenya Airways mu gihe Ethiopia yo izagera mu Rwanda kuwa Gatatu.

U Rwanda na rwo rukomeje imyitozo ndetse ari nako rukina imikino ya gicuti rwipimira ku bahungu bakiri bato.

JPEG - 73.7 kb
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikomeje imyitozo

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Kayiranga Baptiste yijeje abanyarwanda kuzaza mu myanya ibiri ya mbere uretse ko ngo n'ubwo bayibura atarenganya abakobwa be kuko imyiteguro itagenze neza kuko babatunguye ngo bajye mu mwiherero bitewe n'uko irushanwa ryari ryarasubitswe.

JPEG - 84.3 kb
Umutoza Kayiranga yamaze impungenge abanyarwanda

CECAFA y'abagore y'uyu mwaka izitabirwa n'u Rwanda rwayakiriye, Ethiopia, Uganda, Kenya na Tanzania.

  • July 17th 2018 at 02:22

Uwari umunyamabanga wa Mukura VS yeguye ku mirimo ye

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA, Jean Luc IMFURAYACUJean Luc IMFURAYACU

Nyuma y'imyaka ibiri yari amaze agizwe umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Mukura Victory Sports, Eng. Niyobuhungiro Fidel yamaze kuva kuri uyu mwanya.

Mu ibaruwa RuhagoYacu yaboneye kopi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Niyobuhungiro yandikiye umuyobozi w'ikipe ya Mukura Victory Sport amusaba kwemera kwegura kwe muri iyi kipe.

JPEG - 46.4 kb
Niyobuhungiro yeguye kuri uyu wa 16 Nyakanga 2018 ,ashyikiriza ibaruwa ubuyobozi bwa Mukura

" Neguye ku mpamvu zanjye bwite, ubu ngiye gukomeza ndi umukunzi wa Mukura VS nk'abandi, ntabwo nzigera njya kure y'ikipe yanjye kuko ndayikunda, ariko gukomeza imirimo yo kuyibera umunyamabanga, byo byarangiye uyu munsi." Niyobuhungiro Fidele aganira na RuhagoYacu.

" Nakoranye neza na komite ya Mukura VS, ndashimira cyane Perezida wayo Olivier Nizeyimana kuko akora byinshi ngo ikipe itere imbere, twakoranye neza cyane."

Eng. Niyobuhungiro Fidele w'imyaka 26 yari umunyamabanga wa Mukura Victory Sports guhera tariki ya 9 Ukwakira 2016, ubwo yasimburaga Sheikh Hamadan Habimana wari umaze iminsi yeguye.

JPEG - 240 kb
Fidele yeguye kuri uyu mwanya nyuma y'imyaka 2 atorewe kuba umunyabanga mukuru wa MVS

" Hari ubunararibonye nkuye muri aka kazi imyaka nari maze nkakoramo. Ntabwo byoroshye kuyobora ikipe hano mu Rwanda, kuko hari byinshi bitajya mu itangazamakuru, ariko muri rusange ndashimira abakunzi ba Mukura VS icyizere bangiriye bantora." Niyobuhungiro Fidele.

" Ikipe ikeneye ko abakunzi bayo bayiba hafi, tugakomeza kuyishyigikira, uyu mwaka cyangwa indi izaza nibigenda neza, Mukura VS izagaruka mu ruhando rw'amakipe atwara ibikombe."

JPEG - 92.5 kb
Perezida wa Mukura VS Nizeyimana Olivier na Niyobuhungiro Fidel wari umunyamabanga w'iyi kipe

Mukura Victory Sports yari yashoje shampiyona ya 2015/16 iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 60, shampiyona ya 2016/17 bayisoza bari ku mwanya wa 12 n'amanota 32 mu gihe shampiyona ya 2017/18 yarangiye bari ku mwanya wa 13 n'amanota 31.

Iyi kipe yambara umuhondo n'umkara ifite imikino ya 1/4 izahuriramo n'Amagaju FC mu gikombe cy'Amahoro guhera mu mpera z'iki cyumweru.

Fidele yasoje abwira RuhagoYacu ko agiye gukomeza ibijyanye n'ubwubatsi, afitiye impamyabashubozi ya Kaminuza, yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

  • July 17th 2018 at 01:35

USM Alger yakoreye imyitozo kuri Stade ya Kigali yitegura Rayon Sports, intego ni ukugumana umwanya wa mbere

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA, Yvonne IradukundaYvonne Iradukunda

Ikipe ya USM Alger yaraye ikoreye imyitozo kuri Stade ya Kigali izaberaho umukino uzayihuza na Rayon Sports kuwa Gatatu, mu mukino wa gatatu wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe yageze mu Rwanda kuwa Gatandatu, ivuye muri Kenya, aho yari imaze icyumweru ikorera imyitozo, ariko kubera ko yari imaze kuvunikisha abakinnyi batatu mu gihe cy'iminsi itandatu bari bamaze muri Kenya, bahitamo kuhava, baza mu Rwanda mbere y'igihe kuko byari biteganyijwe ko bahagera tariki ya 16 Nyakanga.

Nubwo imyitozo yabo yemewe, ibanziriza umukino, bayikora kuri uyu wa Kabiri guhera saa18:00 ku kibuga cya Stade ya Kigali, kuri uyu wa Mbere nabwo USM Alger yakoreye imyoto kuri iki kibuga guhera saa 16:00 mbere y'uko Rayon Sports ihakorera imyitozo yayo ya nyuma.

Sayoud Amir, umwe mu bakinnyi bo hagati ba USM Alger mu myitozo yo kuri uyu wa MbereSayoud Amir, umwe mu bakinnyi bo hagati ba USM Alger mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere
Abakinnyi ba USM Alger basoma ku mazi ubwo bari mu myitozo i NyamiramboAbakinnyi ba USM Alger basoma ku mazi ubwo bari mu myitozo i Nyamirambo

Mbere yo kuza mu Rwanda, USM Alger yakinnye umukino umwe wa gacuti muri Kenya, itsindwa na Sofapaka FC igitego 1-0.

Farouk Chafai, umwe muri ba myugariro ngenderwaho muri iyi kipe, yatangarije urubuga rwa internieti rw'iyi kipe ko biteguye neza umukino wa Rayon Sports.

“Imyiteguro yagenze neza, haba i Tunis cyangwa hano. Abakinnyi bose barakorana ishyaka. Turagerageza gukurikiza aambwiriza umutoza aduha, kandi tukavuga cyane ku myitozo kugira ngo dukosore utuntu tumwe na tumwe, tunazamure urwego rwacu mu kibuga.”

“Icy'ingenzi ku mikino ya gicuti ntabwo ari ugutsinda. Intego ni ugushyira mu bikorwa ibyo twakoze mu myitozo, kugira ngo turebe ko bikora mu kibuga. Kuba tutarinjije igitego cyangwa ngo dutsinde umukino, bitandukanye n'ibyo tuzerekana mu mukino nyir'izina.”

Farouk Chafai myugariro wa USM ALgerFarouk Chafai myugariro wa USM ALger

Uyu myugariro wa USM Alger yakomeje avuga ko intego bafite ari ukuguma ku mwanya wa mbere mu iri tsinda rya kane.

“Nyuma y'ukwezi tumaze, navuga ko twiteguye umukino wo kuwa Gatatu. Tumeze neza mu mutwe, buri wese yiteguye neza kandi nta kindi ahugiyeho uretse uyu mukino w'ingenzi uzadufasha kuguma ku ntego yacu, no kuguma ku mwanya wacu wa mbere mu itsinda.”

USM Alger irongera gukorera imyitozo kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri, guhera saa 18:00USM Alger irongera gukorera imyitozo kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri, guhera saa 18:00
Umunyezamu wa mbere wa USM Alger; Zemmamouche Umunyezamu wa mbere wa USM Alger; Zemmamouche

Iyi kipe yanabonye umwanya wo ukorera imyitozo kuri Stade Amahoro ku Cyumweru, mbere y'umunsi wa gatatu, iyoboye itsinda D'amanota 4, aho ikurikiwe na Rayon Sports na Gor Mahia zifite amanota abiri mu gihe Young Africans yo muri Tanzania ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Abakinnyi umutoza Thierry Froger yazanye i Kigali: Zemmamouche - Mansouri - Berrefane - Sifour Meftah - Mezghrani - Benchikhoune - Chafai - Hamra - Benyahia - Mexes - Cherifi- Benmoussa Chita - Benkhemassa - Koudri - Benguit -Sayoud - Bouderbal - Meziane - Ardji – Yaya- Mahious - Benchaa – Hamia- Benhamouda ndetse na Prince Ibara.

AMAFOTO: USM Alger

  • July 17th 2018 at 00:21

Rayon Sports yakoze imyitozo igaragaza abakinnyi 11 izakoresha kuri USM Alger, Ramadhan ajya mu izamu [AMAFOTO]

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Rayon Sports izakoresha umunyezamu umwe? Ni iminsi ibiri ibura ngo Rayon Sports yakire USM Alger mu mukino wa gatatu wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup. Gikundiro yakoreye imyitozo kur Stade ya Kigali izakiniraho dore ko kuri uyu wa Kabiri hazakorera aba barabu banabanje kwimenyereza ikibuga guhera saa 16:00.

Ndayisenga Kassim ari mu izamu rimwe, irindi ririmo umutoza w'abanyezamu Lemis Ikamba ‘Nkunzingoma Ramadhan'. Ntibisanzwe!

Kassim ntabwo yakinnye imikino myinshi muri shampiyona, uretse iya nyuma yo guhagarikwa kwa Ndayishimiye Eric Bakame, ndetse urwego rwe rwagaragariye muri CECAFA Kagame Cup, gusa kuri ubu ni we uhari. Bikorimana Gerard udafite ibyangombwa byo gukina iyi mikino ntabwo yakoze imyitozo n'ubundi ntibyari ngombwa.

Ramadhan aha amabwiriza Ndayisenga Kassim ushobora kwifashishwa kuwa GatatuRamadhan aha amabwiriza Ndayisenga Kassim ushobora kwifashishwa kuwa Gatatu

Kuri iki Cyumweru nibwo Bashunga Abouba wari umaze iminsi muri Kenya akinira Bandari FC, yageze i Kigali, yewe yanakoranye na Ramadhan, gusa RuhagoYacu yumvise ko hari ibitarakemuka hagati ye na Rayon Sports ku buryo yabasinyira, dore ko ari cyo gisubizo cyari gisigaye mu izamu kuko yagiye muri Kenya muri Mutarama uyu mwaka yaramaze gutangwa ku rutonde rwa Rayon Sports muri CAF, byashobokaga ko yakina uyu mukino, ariko uyu munsi ntabwo yitabiriye imyitozo.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo ya nyuma Rayon Sports yakoreye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Mbere guhera saa 17:55 mbere yo kuhakirira USM Alger kuwa Gatatu tariki ya 18 Nyakanga 2018, guhera saa 18:00, harimo kandi Rwatubyaye Abdul utari waratanzwe ku rutonde rw'abakinnyi bakina iyi mikino kuko yari mu mvune icyo gihe, gusa ashobora gukina iyi mikino uhereye ku munsi wa kane w'amatsinda ubwo bazaba bongeramo abakinnyi bashya!

Nta Yannick Mukunzi, nta Rutanga Eric, aba bombi ntibagaragaye mu myitozo bitewe n'ibibazo bitandukanye bafite ndetse bashobora kudakina umukino wo kuwa Gatatu.

Rutanga Eric ntabwo yakoze imyitozo n'abandi n'ubwo yari ku kibugaRutanga Eric ntabwo yakoze imyitozo n'abandi n'ubwo yari ku kibuga

Imyitozo yayobowe n'umutoza Robertinho, ahanini yibanze kuguhererekanya, no kwiga uburyo batsinda n'uburyo bugarira ku mipira y'imiterekano irimo koruneri dore ko iyi kipe yo muri Algeria bazaba bahura ifite abakinnyi bashinguye mu gihagararo.

Manzi Thierry wari mu nyogosho ye nshya, aho yakuyeho umusatsi wose, agasigarana agasatsi kazinze inyuma, Faustin Usengimana na Mugabo Gabriel ni bo byagaragaye ko bashobora kuzakoreshwa mu bwugarizi, aba biyongeraho Mutsinzi Ange utari wajyanye n'iyi kipe muri Tanzania.

Inyogosho ya Manzi Thierry iri mu zagarutsweho mu cyumweru gishizeInyogosho ya Manzi Thierry iri mu zagarutsweho mu cyumweru gishize

Kwizera Pierrot wateraga imipira myinshi y'imiterekano mu myitozo yo kuri uyu munsi, ashobora kuzaba afatanya na Niyonzima Olivier ‘Sefu' mu kibuga hagati, Manishimwe Djabel na Muhire Kevin ni abandi bakinnyi bakinaga mu ikipe yagaragaraga nk'iya mbere, aho Christ Mbondi na Ismaila Diarra ari bo basatira izamu bayigaragayemo.

Twagirayezu Innocent, Bimenyimana Bonfils Caleb, Habimana Yussuf, Mugisha Gilbert, Mugisha Francois ‘Master, Mugume Yassin, Irambona Eric, Rwatubyaye Abdul, Nyandwi Saddam na Nova Bayama bakoze imyitozo ukwabo mbere yo guhuza amakipe yombi, bigatuma iyi twakwita iya kabiri yisanga nta munyezamu maze Ramadhan akayunganira.

Habimana Yussuf akoresha imbaraga nyinshi mu myitozoHabimana Yussuf akoresha imbaraga nyinshi mu myitozo
Yassin Mugume akurikiwe na Niyonzima Olivier SefuYassin Mugume akurikiwe na Niyonzima Olivier Sefu

Shabani Hussein Tchabalala wamaze kugurwa na Baroka FC yo muri Afurika y'Epfo na Nahimana Shassir werekeje muri Oman kuri iki Cyumweru, bari mu bakinnyi Rayon Sports yari yakoresheje mu mikino ibanza, bamaze kuyivamo.

Uyu uzaba ari umukino wa mbere muri iyi mikino Nyafurika ku mutoza Robertinho, waje muri iyi kipe asimbura Ivan Minnaert mu kwezi gushize.

Mbere y'umunsi wa gatatu wo mu itsinda D, Ikipe ya USM iyoboye itsinda n'amanota 4, ikurikiwe na Rayon Sports na Gor Mahia zifite amanota abiri mu gihe Yanga SC yo muri Tanzania ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Muhire Kevin uzajya muri Macedonia nyuma y'umukino wo kuri uyu wa Gatatu ni umwe mu bo Rayon Sports izaba yubakiye mu gutanga imipira kuri ba rutahizamuMuhire Kevin uzajya muri Macedonia nyuma y'umukino wo kuri uyu wa Gatatu ni umwe mu bo Rayon Sports izaba yubakiye mu gutanga imipira kuri ba rutahizamu
Umunya-Brazil utoza Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo afasha abakinnyi mu myitozoUmunya-Brazil utoza Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo afasha abakinnyi mu myitozo

Kwizera Pierrot kuri ubu uyibora bagenzi be mu kibuga nka kapiteniKwizera Pierrot kuri ubu uyibora bagenzi be mu kibuga nka kapiteni
Usengimana Faustin (ku mupira) azafatanya na Manzi Thierry. Master yarebaga uko bahererekanya umupiraUsengimana Faustin (ku mupira) azafatanya na Manzi Thierry. Master yarebaga uko bahererekanya umupira
Umutoza wongerera ingufu abakinnyi Hakizimana Corneille na Mugume YassinUmutoza wongerera ingufu abakinnyi Hakizimana Corneille na Mugume Yassin

Robertinho areba niba Gilbert yazamukoresha kuwa GatatuRobertinho areba niba Gilbert yazamukoresha kuwa Gatatu

Ni imyitozo yarimo ishyakaNi imyitozo yarimo ishyaka
Manishimwe Djabel byitezwe ko nta gihundutse na we azabanza mu kibugaManishimwe Djabel byitezwe ko nta gihundutse na we azabanza mu kibuga

Andi mafoto menshi yaranze imyitozo mukande hano.

AMAFOTO: NTARE Julius/ RuhagoYacu

  • July 16th 2018 at 16:24

AMAFOTO-Abafana ibihumbi 500 nibo bakiriye Ubufaransa bwatwaye igikombe cy'isi

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Abafana basaga ibihumbi 500 nibo bakiriye ikipe y'Abafaransa"Led Bleus"yatwaye igikombe cy'isi cya 2018 .

Iyi kipe y'Abafaransa yatwaye igikombebcy'isi cya kabiri mu mateka yabo aho Ku mukino wa nyuma batsinze Crotia 4-2, kiba igikombe cya kabiri itwaye nyuma y'icya 1998.

Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2018 nibwo bavuue mu Burusiya ahaberaga iki igikombe maze bageravI Paris Ku gicamunsi ,aho abafana basaga ibihumbi 500 bari babategerereje kukibuga cy'indege.

Amafoto ikipe y'uburyo bakiriwe





Abakinnyi basohokana igikombe vy'isi mu ndegeAbakinnyi basohokana igikombe vy'isi mu ndege




  • July 16th 2018 at 12:57

Thierry Henry yatandukanye na Sky Sports mu busesenguzi bw'umukino, ngo ashaka kwita Ku by'ubutoza

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu yububiligi Thierry Henry yamaze gutandukana na Television mpuzamahanga Sky Sports TV,atangaza ko ashaka kwita Ku bijyanye n'ubutoza.

Uyu mugabo w'imyaka 40 yaramaranye na Sky Sports imyaka ine aho yari yasinye muri 2015 gusesengura imikino y'umupira w'amaguru agahembwa miliyoni 4 z'amapawundi buri mwaka , ngo abona kubifatanya byombi byatuma imitoreze ye idatera imbere.

JPEG - 58.4 kb
Yabaye umusesenguzi kuri Sky Sports kuva 2015

Thierry Henry wari mu ikipe y'Abafaransa yatwaye igikombe cy'isi bwa mbere muri 1998, yabaye umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu y'Ababiligi muri 2016 akaba yarabaye rutahizamu utazibagirana mu mitwe y'abafana ba Arsenal kuko yayiywayemo neza.

JPEG - 52.3 kb
Thierry Henry ni umutoza w'ikipe y'igihugu y'Ububiligi yatwaye umwanya wa 3 mu gikombe cy'isi

Ubuyobozi bwa Sky Sports bwamushimiye cyane aho bwavuze ko kuva muri 2015 basinyana amasezerano ,abakunzi biyongereye cyane ndetse banana bamwifurije amahirwe mu kazi ke k'ubutoza.

  • July 16th 2018 at 12:30

Amavubi yihaye intego yo kwegukana CECAFA y'Abagore izabera i Kigali

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ifite intego yo kubona umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri muri CECAFA y'abagore iteganyijwe kubera mu Rwanda guhera kuwa Kane w'iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga kugeza tariki ya 27 Nyakanga 2018.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere ku cyicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, umutoza w'ikipe y'igihugu y'Abagore Kayiranga Baptiste yavuze ko bagowe no kuba iri rushanwa ryarahagaze bwa mbere ubwo ryari kuba muri Gicurasi, ari uko ubu abakinnyi bagenda bagaruka ku rwego bariho.

“Imyiteguro imeze neza. Twabanje gusura abakinnyi mu makipe yabo bakinamo dushaka abakinnyi. Muri Gicurasi, dutangiye kubajonjora birahagarara turataha. Umwiherero wari gutangira tariki 10 Nyakanga. Twabanje kumenya abakinnyi 24 bahamagawe mbere bahagaze gute kugira ngo tutibeshya kuko bari bamaze igihe badakina, dutangira kuri tariki ya 4 kugira ngo tubanze turebe abo duhamagaye na none uko bahagaze. Twatangiye umwiherero tariki ya 10 n'abakinnyi 23 bazavamo 20 tuzakoresha mu irushanwa.”

Bonnie Mugabe ushinzwe itangazamakuru akaba n'umuvugizi wa FERWAFABonnie Mugabe ushinzwe itangazamakuru akaba n'umuvugizi wa FERWAFA
Umutoza w'ikipe y'igihugu y'Abagore Kayiranga Baptiste yavuze ko hari icyizere cyo kwegukana irushanwa Umutoza w'ikipe y'igihugu y'Abagore Kayiranga Baptiste yavuze ko hari icyizere cyo kwegukana irushanwa

Ku kibazo cy'uko iyi kipe yari imaze iminsi nta mikino myinshi ibona, aho iheruka gukina imikino mpuzamahanga mu Ugushyingo 2016, muri CECAFA, Kayiranga yavuze ko biri mu byabagoye, ariko kuri ubu abakinnyi bagenda bongera urwego rwabo ndetse babashakira imikino ya gicuti n'amakipe mato y'abahungu bari ku rwego rumwe mu mbaraga.

“Ikibazo ni amarushanwa kuko bamaze ukwezi badakina kuva shampiyona irangiye, ariko imyitozo hari icyo iri kongera.”

“Gukina imikino n'abahungu bato ni ukugira ngo dushake igisubizo cy'imbaraga. Ubu ni imikino itatu babonye. Ntabwo byakunze ko tubona imikino ya gicuti mpuzamahanga kandi amwe mu makipe tuzahurira muri iri rushanwa.”

Kapiteni w'ikipe y'igihugu Nibagwire Sifa Gloria yavuze ko abatoza babafashije cyane, ndetse kuri ubu bafite icyizere cyo kwegukana CECAFA, basaba abanyarwanda kubashyigikira muri iri rushanwa.

“CECAFA kuri twe ni ingirakamaro. Nibyo kumara igihe tudakina byishe byinshi. Twagerageje kwitoza ubwo batubwiraga ko igiye kuba. Twiteguye neza Cecafa no gutwara igikombe. Dutegereje umunsi wo kuwa Kane tugakina umukino wa mbere. Abanyarwanda baze badushyigikire dushake intsinzi dufatanyije.”

“Abatoza baradufashije. Dukina n'abahungu kugira ngo tuzahangane n'ariya makipe. Abakinnyi dushaka ko duhindura amateka dutwara Cecafa.”

Kapiteni w'Amavubi y'Abagore Sifa Gloria yavuze ko nk'abakinnyi bashaka gutwara iyi CECAFAKapiteni w'Amavubi y'Abagore Sifa Gloria yavuze ko nk'abakinnyi bashaka gutwara iyi CECAFA

Visi Perezida wa FERWAFA; Habyarimana Marcel wari witabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru, yavuze ko imyiteguro kuri ubu imeze neza, anasobanura impamvu iri rushanwa ritabaye muri Gicurasi.

“Imikino yari kuba mu kwa Gatanu, haba ibibazo byo gutegura muri CECAFA, tubasaba kubanza kubikemura. Ikipe yacu yahise isubika imyiteguro.”

“Amafaranga bashakaga ko aza mu byiciro bibiri. Bashakaga kubanza kuduha igice cyo gutegura irushanwa noneho igice cya kabiri bigaterwa n'uko u Burundi bwaba bwamaze gutanga raporo y'amafaranga bwakoresheje muri CECAFA ya U17 bakiriye. Twarabyanze, tubasaba kubanza kubikemura.”

Visi perezida wa FERWAFA; Habyarimana Marcel yavuze ko kuri ubu imyiteguro ya CECAFA imeze nezaVisi perezida wa FERWAFA; Habyarimana Marcel yavuze ko kuri ubu imyiteguro ya CECAFA imeze neza

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryasabye abakinnyi kwitanga, bakagaragaza impano zabo ndetse bakegukana iri rushanwa.

“Twabasabye ko bahagararira iguhugu neza, bakitanga, bakagaragaza impano zabo. Twabasabye ko bazitanga bakabona umwanya wa mbere.” Habyarimana Marcel, visi Perezida wa FERWAFA.

Team Manager w'Amavubi y'Abagore HadidjaTeam Manager w'Amavubi y'Abagore Hadidja
Sadi Habimana, umunyamakuru wa Isango Star abaza ikibazo kuri iri rushanwaSadi Habimana, umunyamakuru wa Isango Star abaza ikibazo kuri iri rushanwa
Umunyamakuru Rigoga Ruth wa Radio/TV10Umunyamakuru Rigoga Ruth wa Radio/TV10

CECAFA y'Abagore y'uyu mwaka izitabirwa n'u Rwanda rwayakiriye, Ethiopia, Uganda, Kenya n'a Tanzania. Amakipe azatangira kugera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu gihe abayobozi ba CECAFA bo batangiye kuza uyu munsi.

Habyarimana Marcel yasabye abanyarwanda kuzitabira iyi mikino, aho kwinjira ku kibuga bizaba ari Ubuntu.

Ku munsi wa mbere w'iyi CECAFA, umukino wa mbere uteganyijwe kuwa Kane tariki ya 19 Nyakanga 2018 hagati ya Uganda na Kenya guhera saa 14:00 mu gihe umukino wa kabiri uzahuza u Rwanda na Tanzania guhera saa 16:00.

  • July 16th 2018 at 11:52

Rwanda set for CECAFA Women Challenge Cup 2018

By Mugabe

Rwanda is ready to host the CECAFA Women Challenge Cup 2018 edition which gets underway on Thursday at Stade de Kigali.

The Rwanda Football Federation (FERWAFA) Vice President Marcel Habyarimana confirmed the development in a press conference held on Monday at FERWAFA Headquarters in Remera.

He said, “We are all set and ready to host a successful tournament-Cecafa Women Challenge Cup. With some teams already embarking on their trip to Kigali, all related facilities earmarked to host the tournament are in place,”

“We have secured the needed funding for the tournament and we believe to host one of the best successful tournaments in the country,” added Habyarimana.

Habyarimana who was accompanied by the National Women Team head coach Kayiranga Jean Baptista and skipper Nibagwire Gloria Sifa urged fans to turn out in large numbers to support Rwanda's women national team as they seek to win the title on home soil.

Kayiranga who is optimistic on Rwanda's chances of staging triumphant performances said that the team's objective is to at least claim the championship accolade.

“I have belief in my squad players and based on their attitude and determination, I am confident they can proudly win the tournament,”

“We need to go into the opening match against defending champions Tanzania with a confident mind and register a positive start if we are to realize our ambition,” added Kayiranga.

Skipper Nibagwire said, “We have had good experience with all our opponents following the 2015 edition and despite having a short period of ample preparations; we are optimistic, determined and eager to make our nation and Rwandan women proud,”

“I am urging Rwandans to come in large numbers and support and we will do our level best to make them happy,” added Nibagwire.

Rwanda which has been undergoing non-residential intensive preparations since July 10 opens her regional account against reigning champions Tanzania on Thursday July 19 at 4:15pm at Stade de Kigali. On the same day, Kenya will take on Uganda in an earlier game at 2pm.

Action will resume on Saturday, July 21 with Ethiopia facing Uganda while Kenya will be up against Tanzania.

Rwanda will be back to action on Monday when they host Ethiopia after an earlier match between Uganda and Tanzania.

On Wednesday, July 25, Rwanda will battle Uganda as Kenya takes on Ethiopia before the final league-format matches which will see Rwanda hosting Kenya as Ethiopia takes on Tanzania on Friday, July 27 with the overall winner being crowned.

Teams expected to give Rwanda a good run for their money includes defending champions Tanzania who are eager to defend their throne, Kenya's Harambee Starlets, Uganda and Ethiopia respectively.

Last year, Tanzania won the title after edging Kenya in the final while Ethiopia overcame hosts Uganda to take third place. Rwanda could not qualify from the group stage round.

CECAFA Women Challenge Cup 2018
Fixtures
Thursday, July 19
Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00)
Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16:15)

Friday, July 20: Rest Day

Saturday, July 21
Ethiopia v Uganda (Stade de Kigali, 14h00)
Kenya v Tanzania (Stade de Kigali, 16:15)

Sunday, July 22: Rest Day

Monday, July 23
Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00)
Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16:15)

Tuesday, July 24: Rest Day

Wednesday, July 25
Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00)
Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16:15)

Thursday, July 26: Rest Day

Friday, July 27
Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00)
Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16:15)
Source: Ferwafa.rw

Abafana ba Kiyovu bamaze gukusanya amafaranga asaga miliyoni muri 3 basabwa zo kugura umukinnyi.

By Aimable MBARUSHIMANAAimable MBARUSHIMANA

Ubuyobozi bw'abafana ba Kiyovu Sports buratangaza ko abafana bamaze gukusanya miliyoni imwe na maganabiri(1,200,000)muri miliyoni 3 biyemeje yo kugura umukinnyi.

Ibi biratangazwa mu gihe ubuyobozi bw'iyi kipe yambara icyatsi n'umweru bwasabye abafana mu nama yabahuje,Gushaka miliyoni 3 bakazikorsha bagura umukinnyi .

Muri iyi nama ubuyobozi bw'ikipe bwagaragarije abafana ko bukeneye miliyoni 18 zo gukoresha biyubaka ,ariko bukaba bwaranasabye abafana ko bakwishakamo miliyoni 3.
Kiyovu ntiratangaza umukinnyi n'umwe yaba yaraguze Kiyovu ntiratangaza umukinnyi n'umwe yaba yaraguze
Nk'uko RuhagoYacu ibikesha perezida w'abafana ku rwego rw'igihugu Hemed Minani avuga ko miliyoni imwe na maganabiri ariyo amaze kuboneka ariko ngo mu byumweru bibiri biri imbere n'andi asigaye araba yabonetse.

Yagize ati”amafaranga twiyemeje gukusanya ni miliyoni 3 ariko tumaze kubona miliyoni imwe na maganabiri, gusa turacyishyuza abayatwemereye bandi ku buryo mu byumweru bibiri azaba yabonetse kuko biteguye neza”

Kugeza ubu Kiyovu ntiratangaza umukinnyi uwo ari we wese yaba yarasinyishije ndetse amakuru atugeraho ni uko ngo igitegereje amafaranga isabwa ubundi ikajya ku isoko.

Mugheni Fabrice na Mustapha Francis nibo bakinnyi kugeza ubu bamaze kuva muri Kiyovu kuko bamaze kugurwa na Gormahia n'ubwo Kiyovu itarabitangaza .

  • July 16th 2018 at 06:42

Muhadjiri ni umuhanga kurusha Haruna Niyonzima- Vigure watumye Rubavu yitwa Brazil

By Eric Tony UKURIKIYIMFURAEric Tony UKURIKIYIMFURA

Umutoza Mungo Jitiada (Vigure) watoje aba bakinnyi bombi bavukana, bakiri bato, avuga ko Hakizimana Muhadjiri kuri ubu ukinira APR FC afite impano y'umupira kurusha mukuru we Niyonzima Haruna ukinira Simba SC yo muri Tanzania.

Vigure yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano z'abakinnyi bo mu Rwanda, aho ari na we watumye agace ka Rubavu gahabwa izina rya Brazil mu mupira w'amaguru mu Rwanda dore ko abakinnyi bamaze kumuca imbere basaga ibihumbi 3,000.

“Cyane. Ni njye watumye iryo zina abanyamakuru bariha Rubavu. Nta yindi mpamvu, bishyizemo ko Brazil itanga abakinnyi beza, bise Rubavu Brazil kubera ko itanga abakinnyi beza ntabwo ari ukuvuga ngo ni umubare uboneka, ni abakinnyi beza.”

“Iyo umbajije umubare numva bamwe babashije kuzamuka bakamenyekana, ariko ari umubare uko ubivuze baba barenga hafi ibihumbi bitatu (3,000), ariko wenda abamenyekanye, abazwi wenda dufate nka 300.”

Umutoza Vigure watumye Rubavu ihabwa izina rya BrazilUmutoza Vigure watumye Rubavu ihabwa izina rya Brazil

RuhagoYacu imusabye gukora igereranya ku bavandimwe babiri; Niyonzima Haruna na Hakizimana Muhadjiri, bombi bamunyuze imbere bakiri bato, bakaba ari bamwe mu bakinnyi bakomeye, kuri ubu u Rwanda rufite, Vigure yavuze ko bombi bafite impano idasanzwe, ariko iya Muhadjiri iri hejuru ku ya Haruna, anagaragaza itandukaniro ry'aba bombi.

“Muhadjiri wenda ugereranyije uko yari ameze hamwe na Haruna, Muhadjiri we afite impano idasanzwe kubera ubucakura, kumva ko ballon (umupira) nta kibazo imuteye. We afite impano idasanzwe ariko batandukanye mu mikorere. Muhadjiri ni umutekinisiye wo mu rwego rwo hejuru, kurusha Haruna, ni uko Haruna we yamurushije kwimenya no gushaka kugera kure. “

“Haruna we ni umupira wo mu maraso. Umupira ni impano Imana yamuhaye, ariko icyo yari afite nanone, yari ashabutse. Kugira ngo ukine umupira muzima ni uko uba ushabutse, utinyuka gukora ikintu kikujemo nk'uko murumuna we [Muhadjiri] ameze, na we ubona ari umupira wo mu maraso, akora ibintu udashobora kumva ariko we arabikora bikaba bizima.”

Muhadjiri waciye muri Mukura akahigaragariza yakomereje muri APR FC akomeza kuhazamurira impano yeMuhadjiri waciye muri Mukura akahigaragariza yakomereje muri APR FC akomeza kuhazamurira impano ye
Haruna Niyonzima ubwo yavaga mu Rwanda, yabanje gukina muri Yanga SC kuva mu 2011 mbere yo kujya muri Simba SC mu mwaka ushizeHaruna Niyonzima ubwo yavaga mu Rwanda, yabanje gukina muri Yanga SC kuva mu 2011 mbere yo kujya muri Simba SC mu mwaka ushize
Vigure avuga ko Muhadjiri afite impano idasanzwe kurusha mukuru we Haruna NiyonzimaVigure avuga ko Muhadjiri afite impano idasanzwe kurusha mukuru we Haruna Niyonzima
Ikipe y'abana Vigure yigishaga umupira w'amaguru Haruna Niyonzima (mu ruziga) yambaye ipantaro kuko atabanzaga muri 11Ikipe y'abana Vigure yigishaga umupira w'amaguru Haruna Niyonzima (mu ruziga) yambaye ipantaro kuko atabanzaga muri 11

Ku bijyanye no kuba Hakizimana Muhadjiri akunda kunengwa ku myitwarire rimwe na rimwe itari myiza, agashwana n'abatoza, Vigure yabisobanuye muri ubu buryo.

“Iyo uvuze discipline hari byinshi tureba, hari discipline yo kwimenya, ukamenya ni igiki ushaka kugeraho, hakaba na discipline y'imibanire yawe n'umutoza, ni ibintu bitandukanye.”

“Ni ukuvuga ngo iyo discipline y'umutoza reka nkuhe urugero; umutoza ashobora kuvuga ngo ujye ukora ku mupira inshuro imwe, wowe ugakoraho gatatu cyangwa kane, cyangwa ngo sinshaka ko urenga hano, ujye urekura umupira ariko nturenge ahangaha, iyo utabikoze ibyo babyita indiscipline tactique. Ni ukuvuga ngo ntabwo wubahirije gahunda yo mu kibuga.”

“Naho ibindi byo ni imyifatire, kumenya niba waryama kare, niba wakubahiriza amasaha y'imyitozo, ni ibyo ngibyo. Sinzi ukuntu nabivuga, ariko buriya abatoza bamufite ubu nibo bazi icyo kintu. Ashobora kuba afite ikintu cyo kwiyemera muri we, bigatuma yumva ko ibyo afite abizi. Icyo numva ni uko yaba adakuriza ibyo umutoza amubwira, bigatuma atinda kuzamuka, naho impano arayifite.”

Haruna wambaye imyenda idasa n'iy'abandi kuko atabanzaga mu kibuga aha hari mu mwaka wa 2001Haruna wambaye imyenda idasa n'iy'abandi kuko atabanzaga mu kibuga aha hari mu mwaka wa 2001
Bizimana Djihad, mwishya wa Haruna na Muhadjiri na we yatojwe na VigureBizimana Djihad, mwishya wa Haruna na Muhadjiri na we yatojwe na Vigure

Vigure atoza abana guhera mu mwaka w'1982Vigure atoza abana guhera mu mwaka w'1982

Haruna Niyonzima w'imyaka 28 na Hakizimana Muhadjiri w'imyaka 24, bombi bazamukiye kwa Vigure, mu bihe bitandukanye, bakina no mu ikipe ya Etincelles FC.

Haruna Niyonzima yakiniye kandi ikipe ya Rayon Sports mu 2006 gusa ntiyayitinzemo kuko yahise yerekeza muri APR FC mu 2007, ahava ajya muri Yanga SC mu 2011, iyi yavuyemo umwaka ushize yerekeza muri mukeba Simba SC.

Vigure w'imyaka 63 ni we ugikina mu batangiranye na Etincelles mu mwaka w'1978Vigure w'imyaka 63 ni we ugikina mu batangiranye na Etincelles mu mwaka w'1978

Muhadjiri yavuye muri Etincelles ajya muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na As Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC amazemo indi myaka ibiri.

RuhagoYacu ikurarikiye igice cya kabiri cy'ikiganiro twagiranye n'uyu mutoza.


AMAFOTO: NTARE Julius/ RuhagoYacu

❌