WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — November 16th 2018Imirasire.com

Umuhanzi Gentil Misigaro ukunzwe cyane agiye kumurikira alubumu ye i Kigali

By Machad


Gentil Misigaro uzwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Buri munsi, Hano ku isi, Biratungana, Ngiy'indirimbo, Tuzanezerwa n'izindi, yemeje bidasubirwaho ko agiye kuza mu Rwanda akahamurikira album ye ya mbere yise 'Buri munsi' mu gitaramo cya mbere azaba ahakoreye. Icyakora amakuru menshi kuri iki gitaramo ntabwo aratangazwa, gusa icyamaze kumenyakana ni itariki yacyo.

Mu kiganiro nawe, Gentil Misigaro yadutangarije ko tariki 10/03/2019 ari bwo azakorera igitaramo mu Rwanda mu mujyi wa Kigali. Ni igitaramo gikomeye yise 'Har'imbaraga Rwanda Tour'. Avuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuko yari amaze igihe kinini abisabwa n'abakunzi b'indirimbo ze ariko igihe akaba ari iki. Avuga kandi ko kidasanzwe kuko azaririmba indirimbo zifite amateka akomeye n'ubuhamya bufatika. Yagize ati:"Hari imbaraga Concert izaba ari idasanzwe kuko hashize igihe ngambira kuza gutaramira mu Rwanda, kuko nabisabwe n'abantu benshi, ariko igihe cyari kitaragera. Iyi concert izaba idasanzwe kuko indirimbo zose zizakorwa nka: BIRATUNGANA, HAR'IMBARAGA, BURI MUNSI, UMBEREYE MASO n'izindi nyinshi ziri kuri Album nise BURI MUNSI zifite amateka akomeye ndetse n'ubuhamya bufatika bw'ibintu Imana imaze gukora ibinyujije muri ziriya ndirimbo."

Gentil Misigaro

Gentil Misigaro yakomeje agira ati: "Indwara zirakira, imitima ikabohoka, ibibazo muri relationships bigasubizwa, abari kurira zikabagaruramo ibyiringiro, abafite amashimwe zikabafasha kwinjira ahera zikanababera ituro. Ikindi ni uko, hazaba harimo abatumirwa bari special tudashaka kuvuga kuri ubu, ariko tuzabababwira igihe nikigera. Mbese muri make, nta n'umwe twifuza ko yazacikwa n'ibyo bihe byiza."

Gentil Misigaro ugiye gukorera igitaramo mu Rwanda ni muntu ki?

Gentil Misigaro ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n'umu Producer. Atuye muri Canada aho abana n'umuryango we w'abantu 11. Abo bana be baracurangana bakanaririmbana. Yigisha umuziki muri Canada na cyane ko ari byo yize muri Classical & Contemporary Music. Yigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leya n'ayigenga ndetse na n'ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw'umwuga.

Gentil Misigaro afite ubwenegihugu bw'igihugu cya Canada ndetse amaze no kuhatwarira ibihembo (Awards) bitandukanye birimo na Top Canadian Immigrant of the year yahawe mu mwaka wa 2014. Ni umuhanzi ukora ibihangano mu rurimi rw'icyongereza ndetse n'Ikinyarwanda. Indirimbo ze nyinshi azitunganyiriza muri studio ye bwite iherereye muri Canada. Akunze kuririmbana n'umuvandimwe we Adrien Misigaro. Amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi.

  • November 16th 2018 at 13:04

Karongi: Umusore yageze mu rugo asanga Se yatemye ijosi rya nyina

By Machad


Nyirankesha Immaculée w'imyaka 40 yari afitanye umwana umwe na Kanyandekwe nawe w'imyaka 40, umwana wabo ni umuhungu w'imyaka 18, ni nawe watabarije nyina.
Uyu mwana wabo ngo yageze mu rugo bugorobye abura ababyeyi be bombi ajya kurebera mu cyumba asanga nyina yapfuye aryamye yubamye atemaguwe ijosi. Hari ahagana saa tatu z'ijoro. Niko gutabaza abaturanyi nk'uko babitangaza.

Uyu mugabo Kanyandekwe ako kanya bamushatse baramubura

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi yabwiye Umuseke ko hataramenyekana icyateye uyu mugabo gukora iki cyaha ashinjwa, gusa ngo uyu mwana wabo yavuze ko se yajyaga avuga ko yeretswe ko umugore we ari kumuroga.

Mu 2016 uyu mugabo Kanyandekwe yatemaguye umugore we ku ijosi no ku kuboko ntiyamwica, yakurikiranywe n'ubutabera hashize ukwezi kumwe ararekurwa.

Abaturanyi bavuga ko uyu mugabo n'umugore we ejo bari bajyanye gucuruza ibirayi umugabo agataha mbere, umugore ngo yatashye nyuma gato bwije avuga ko aribwa mu nda.Bemeza ko yamutemye amuhengereye aryamye yubamye kandi ngo yakoresheje umuhoro udatyaye abonye adapfuye azana undi utyaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi avuga ko nyuma uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi akaba yashyikirijwe urwego rw'ubugenzacyaha rwa Bwishyura. Naho umurambo w'umugore we ujyanwa ku bitaro.

Drocella Mukashema, Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage avuga ko iyi ari inkuru y'incamugongo bamenye muri iki gitondo.Ati “ Ni amakimbirane yo mu miryango….turi gukurikirana ngo tumenye icyabiteye ariko tunarushaho kujya inama n'abaturage, dufite gahunda nk'Umugoroba w'ababyeyi aho dukangurira imiryango kubana neza n'izindi gahunda…. tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga mu kwegera imiryango kuko hari ibibazo byinshi mu miryango biri kugeza no ku bwicanyi.”

umuseke

  • November 16th 2018 at 11:09

Robertinho utoza Rayon Sports mu muryango werekeza i Nairobi muri Kenya

By Machad

Iyi kipe yo mu gihugu cya Kenya nta mutoza mukuru ifite magingo aya, nyuma yo gutandukana n'Uyu mwongereza wayifashije gutwara igikombe cya shampiyona ya Kenya uyu mwaka. Ku munsi w'ejo ni bwo Kerr Dylan yasezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe izwi nka K'ogalo.

Robertinho utoza Rayon Sports arashakwa cyane na Gor Mahia yo muri Kenya

Umutoza Robertinho kuri ubu utarongererwa amasezerano muri Rayon Sports yemeje amakuru y'uko Gor Mahia imushaka, mu kiganiro yahaye Kigali Today dukesha Iyi nkuru.

Ati”twatangiye ibiganiro n'ikipe ya Rayon Sports ngo barebe ko bampa amasezerano mashya, hashize n'iminsi ibiri nganiriye n'umuyobozi w'ikipe ya Gormahia , nzi neza ko hashize igihe kirekire banyifuza kuko barimo gutegura Champions league, baranyegereye ,gusa ubu ntabwo ndafata icyemezo niba nshobora kugenda , nabonye n'ubutumire bw'amakipe menshi yo muri Algeriya tuzareba.

Robertinho yavuze ko icyemezo cyo kuguma muri Rayon Sports cyangwa kuyisohokamo azagifata ari mu kiruhuko mu gihugu cya Brazil.

Yagize ati” ni ngombwa ko nicarana n'umuryango wanjye ngatekereza neza , ngafata icyemezo , mu kwezi k'Ukuboza nzafata iminsi 7 njye muri Brazil ndebe ko nashyira ibintu ku murongo ndi kumwe n'umuryango wanjye tuzareba.

Yakomeje avuga ko ikipe ya Gor Mahia yanamusabye ko yajya muri Kenya kugira ngo baganire imbonankubone ariko akababwira ko ubu nta mwanya arabona kuko arimo gutegura imikino ya shampiyona n'ikipe ye ya Rayon sports.

Robertinho yageze muri Rayon Sports muri Kamena uyu mwaka asimbuye Umubiligi Ivan Jacky Minnaert. Mu mezi atanu uyu mutoza amaze muri Rayon Sports, yayifashije kugera muri 1/4 cy'irangiza cya CAF Confederations Cup, ndetse anayigeza ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro.

Igihugu cya Denmark cyahagaritse inkunga cyahaga Leta ya Tanzaniya

By Machad


Denmark isanzwe iza ku mwanya wa kabiri mu baterankunga bakomeye b'igihugu cya Tanzaniya aho igenera iki gihugu miliyoni 10 z'amadolari ya Amerika buri mwaka.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe Banki y'Isi na yo yafashe icyemezo cyo guhagarika inguzanyo ya miliyoni 300 yateganyaga guha Leta ya Tanzaniya biturutse ku kuba iki gihugu cyaranze gukuraho itegeko ryirukana abakobwa batwaye inda mu mashuri.

Mu bihe bishize umwe mu bategetsi bakomeye muri Tanzaniya, yatangaje ko Leta idateze kwihanganira ibikorwa by'ubutinganyi mu murwa mukuru Dar es salaam.

Gusa Leta yavuze ko iyi mvugo ikubiyemo ibitekerezo bwite bitandukanye n'uruhande rwa Leta.
Leta ya Tanzaniya kandi ntacyo iratangaza kuri ibi byemezo by'abaterankunga.

  • November 16th 2018 at 06:56

U Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano y'ishoramari n'ingendo z'indege

By Welcome Fred
Umuyobozi wa RDB nawe yasinye kuri amwe mu masezerano

Amasezerano atatu yasinywe, yakurikiranywe na Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thami.

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw'akazi rw' iminsi ibiri muri Qatar, yakiriwe Sheikh Tamim mu ngoro ya Amiri Diwan iri i Doha.

Nk' uko itangazo ryashyizwe hanze n' ibiro bya Perezida w' u Rwanda ribivuga, abayobozi bombi bagiranye ibiganiro birambuye byibanze ku guteza imbere inzego z' ubukungu ndetse n' ubutwererane hagati y' ibihugu byombi. Ibyo biganiro bikaba byabaye mbere y' uko bakurikirana isinywa ry'amasezerano ku mpande zombi.

Mu rwego ry'ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, yasinywe amasezerano yo gushora imari mu guteza imbere Gabiro Agro-processing Farm, aya masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw'u Rwanda na Madamu Clare Akamanzi uyobora urwego rw' igihugu rw' iterambere (RDB) ndetse na Mohamed Badr Hashem Al-Sada uyobora Hassad Foods ku ruhande rwa Qatar.

Mu nama nyafurika yo kwita ku bidukikije (Africa Green Revolution Forum) yabereye i Kigali muri Nzeri, RDB yashishikarije abashoramari mu gushora imari mu mishanga itanu y' ubuhinzi harimo n'uw'icyanya cya Gabiro cy'ubuhinzi n' ubworozi kingana na hegitari ibihumbi 15,600.

Hassad Foods ni ikigo cya mbere muri Qatar gishora imari mu biribwa ndetse no mu buhinzi. Cyatangiye gukora mu 2008, kikaba kigengwa n' ikigo cy' ishoramari cya Qatar (Qatar Investment Authority).

Kuva gitangiye, iki kigo cyahanze uburyo bw'ishoramari bwibanda ahanini ku kwihaza mu biribwa muri Qatar ndetse n'agace iherereyemo.

Hassad Foods kandi yaguriye ishorami mu bihugu nka Qatar, Australia na Oman ndetse ikaba igiye gushora imari no mu bindi bice birimo n'u Rwanda.

Hagati aho kandi, Perezida Kagame yasuye n'ikigo Qatar Foundation giteza imbere uburezi, siyansi n'iterambere rusange, aho yatemberejwe mu isomero ry'igihugu cya Qatar (Qatar National Library), ndetse n'izindi nyubako z' icyo kigo.

Sheikh Tamim yakiriye ku meza Perezida Kagame, nk' ikimenyetso cy'icyubahiro cy' uruzinduko yagiriye muri Qatar.

Ibisobanuro by'inzozi zitandukanye zirimo inzuki

By Machad


Ubundi inzozi zigira ibisobanuro bigiye bitandukanye, ahanini bitewe n'ibihe uzirota arimo. Ushobora gusanga abantu 2 cyangwa barenga, barose inzozi zimwe ariko zigasobanurwa mu buryo butandukanye, bitewe n'uko nabo barimo kubaho ubuzima butandukanye.

Ni nako bimeze rero ku nzozi twasabwe gusobanura uyu munsi, aho umukunzi wacu witwa Munanira John yadusabye kumusobanurira inzozi ebyiri zitandukanye ariko zikaba zishobora guhuzwa zigatanga igisobanuro kimwe bitewe n'uko muri icyo gihe arota izo nzozi yari abayeho.

Yatweandikiye ati "Mwiriwe neza ndabashimira ku bisobanuro byanyu byiza muduha ndetse no kubaka Umuryango Nyarwanda, Imana ijye ibaha umugisha. None mwamfasha mukansobanurira inzozo zo 'Kubona umuntu ari kukuniga, hanyuma ukabona inzuki nyinshi ziraje. Murakoze kubw'igisobanuro cyanyu muzampa."

Murabyumva ko harimo ibice bibiri, Kurota unigwa no kurota inzuki.

Reka duhere ku bisobanuro bitandukanye byo kurota inzuki

Ubundi muri rusange kurota inzuki bisobanura ikintu cyiza cyane, aho biba bigusurira ubukire ndetse n'amahirwe menshi. Gusa mu gihe urota inzuki zikurya byo biba bivuze ko muri uko gihirwa no gukira uzahuriramo n'abantu benshi batazabyishimira bakakurwanya, biba bisaba rero kwitonderwa.

Kurota uzibona zirimo gukora, bisobanuye umunezero no gutsinda.
Kuzirota uzifashe mu ntoki, bivuze ko uzabona amahirwe muri iyo minsi kandi muzagira inyungu z'amafaranga.
Kuzibona zijya ku ndabo bivuze ko niba mufite ubucuruzi, muzunguka cyane.
Kurota wica inzuki byo ni ikintu kibi cyane, kuko biba bisobanuye ko ugiye kugira ibihe bibi ubigizemo uruhare cyangwa bitewe no gusuzugura cyangwa kwirengagiza inshingano zawe. Nubirota rero uzitondere ibyo ugiye gukora muri icyo gihe.
Kurota inzuzi zikugwaho zitonze, bisobanuye urukundo n'umunezero.
Kuzibona zinjira mu muzinga wazo, bivuze ko ugiye kubona umurage mwiza.

Kurota bakuniga

Nabyo bigira ibisobanuro byinshi birimo kuba wowe ubwawe winiga ushaka nko kwiyahura, kunigwa n'ibiryo, kubona umuntu aniga undi, kunigwa n'uburwayi bukaguheza umwuka cyane cyane izo mu myanya y'ubuhumekero.Gusa mu rwego rwo gusubiza John, turasobanura kurota hari undi muntu ukuniga.

Kurota bakuniga bivuze ko abantu cyane cyane abo hafi yawe batagushimira ibyiza ukora. Nta muntu ugiha agaciro ibyo uvuga, mbese muri iyi minsi abantu babimye agaciro cyane cyane ku byerekeranye n'amagambo muvuga cyangwa ayo mubwirwa.

Bifite kandi igisobanuro cyo kuba ahazaza hawe hagiye kuza ibihe bitoroshye bizabasaba imbaraga nyinshi cyane kugira ngo muhikure cyane cyane ko nta cyizere cy'ubufasha buturutse ku bandi bantu mwizeye kubona.

Imbaraga zanyu mu bitekerezo no mu butunzi nizo gusa zizabafasha kwikura mu bihe bibi mugiye guhura nabyo.

Mu gusubiza John rero, cyane cyane ko yatubwiye ko mu nzozi ze abanza kubona umuntu umuniga, hanyuma hakaza inzuki. Namubwira ko mu minsi iri imbere waba ugiye guhura n'ibibazo bitoroshye kandi ukazaba udafite n'umwe ugutega amatwi ngo abe yagira icyo agufasha, yewe n'abo wagize icyo ufasha ntibazabiha agaciro ngo bagerageze kugufasha nk'uko wabafashije, bityo uzasabwa imbaraga nyinshi no kwihangana gukomeye. Ariko kandi tugendeye ku gisobanuro cyo kubona inzuki, bivuze ko kubera imbaraga no kwihangana kwawe, uzabisohokamo neza kandi ko uzahita uhura n'amahirwe yo kubona amafaranga cyangwa ubundi butunzi.

  • November 16th 2018 at 06:08

Uwahoze ari umugore w'umuraperi P.Diddy yitabye Imana

By Machad


Uyu mugore wari usanzwe akora ibijyanye n'imideli akaba n'umukinnyi wa filime zitandukanye, yakundanye n'umuraperi P.Diddy kuva mu 1994 kugeza mu 2007 batandukana bamaze kubyarana abana batatu barimo n'impanga.

Kim Porter witabye Imana afite imyaka 47 y'amavuko,yari yarabyaranye na P. Diddy abana batatu barimo impanga z'abakobwa, Jessie James na D'Lila bafite imyaka 11 ndetse n'umuhungu witwa Christian ufite imyaka 20.

Ibyamamare byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitandukanye birimo Rihanna, 50Cent, Missy Elliot byababajwe bikomeye n'urupfu rwa Kim maze byifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumusezera

Ibi byamamare byose byakomeje kugenda byihanganisha umuryango uyu munyamideli akomokamo ndetse n'umuraperi mugenzi wabo P.Diddy wari ufitanye umubano wihariye wo kuba yarabyaranye na nyakwigendera.

Umwe mu bahanzi banditse bagaragaza ko bababajwe n'urupfu rwa Kim Porter ni Rihanna wavuze ko umuryango wabagize Cinema wabuze umuntu w;ingenzi kandi wari ingira kamaro mu iterambere mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati: “Twabuze uwa nyawe uyu munsi, umwiza imbere n'inyuma. Benshi bazakorwaho n'ibi, bamwe ndetse ntibazamenya n'impamvu”.

Mu minsi mike ishize, Kim Porter yari aherutse kwandika kuri instagram ye ashimira P Diddy impano iruta izindi yamuhaye ari yo abana babyaranye.

  • November 16th 2018 at 05:54

Pasiteri yafatiwe mu gihuru asambanya umukirisitu we maze bamumerera nabi

By Machad


Abantu bahise bahurura maze bashungera uyu mu Pasiteri, bamwe batangira kumuhondagura ari nako bamuha inkwenene, abandi bamufotora yambaye akenda k'imbere gusa.

Amafoto n'amavidewo by'uyu mu pasiteri wahuye n'uruva gusenya byiriwe bicicikana mu binyamakuru no ku mbuga zitandukanye muri Zimbabwe.Ikinyamakuru My Zimbabwe.co.zw cyanditse ko uyu mupasiteri yajyanwe mu bitaro kubera ibikomere by'inkoni yakubiswe n'abantu babaguye gitumo.

Umwe mu bantu biboneye pasiteri Josepph Ponda ari muri iki gikorwa benshi banenzze bikomeye, yatangaje ko uyu mu pasiteri yari asanzwe agirana agakungu n'uyu mukobwa basambanaga.
Yagize ati “Najyaga mbona akenshi pasiteri atwaye uriya mukobwa mu modoka ye. Si n'ubwa mbere bafashwe bari mu bikorwa by'urukozasoni, kuko hari n'igihe bafatiwe mu modoka.”

  • November 16th 2018 at 05:44

Uganda:Hari abasirikare bagiye kujya barinda abashinwa

By Welcome Fred

Ubwo yaganiraga n'abashoramari 120 b'Abashinwa ku munsi wa gatatu, perezida Museveni yavuze ko Leta igiye kongera uburinzi ndetse na kamera zo gucunga umutekano.

Ubushinwa bufite ibikorwa byinshi by'ishoramari muri Uganda, ariko bumaze gutakaza amafaranga atari make biturutse ku bujura,ndetse bamwe batangiye gushyira mu majwi inzego z'umutekano kuba zaba zikingira ikibaba ibi bikorwa.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bifite imitungo myinshi muri Uganda ku buryo iki gihugu kigerageza gukora ibishoboka byose ngo kidahomba aba bashoramari.

Perezida Museveni avuga ko gucungira umutekano aba Bashinwa byoroshye aho hagiye gukazwa ingamba ku basirikare b'iki gihugu.

Ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwugarijwe n'ikibazo cy'ubujura, ubwicanyi, gushimuta abantu ndetse n'ubwambuzi bukoresheje intwaro nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Museveni yemeye guha ingabo abashinwa kubera ko hari ubwoba ko ubujura bushobora gukomeza kwiyongera bikaba imbarutso yo gufunga ibikorwa by'abashinwa bakajya gushora imari mu bindi bihugu.

  • November 16th 2018 at 04:49

RGB yatangaje akayabo k'amafaranga yatanze mu gutera inkunga itangazamakuru

By Welcome Fred

Ni muri gahunda ya buri mwaka yo guteza imbere urwego rw'itangazamakuru mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr. Kayitesi Usta, yavuze ko izo nkunga zishingiye ku mishinga itandukanye igamije guteza imbere urwego rw'itangazamakuru.

Uyu muyobozi ashimangira ko zo nkunga zatumye ikizere n'akamaro itangazamakuru rigira ku banyarwanda kizamuka uko imyaka ikurikirana.

Muri raporo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku ngengo y'imari y'umwaka wa 2017/2018, Dr. Kayitesi yagize ati “Uyu mwaka ushize, imishinga 11 y'amashyirahamwe y'abanyamakuru ndetse n'ay'ibitangazamakuru byanditse, ibitangaza amajwi n'amashusho yahawe inkunga igera ku mafaranga 115.628.220.”

Umuyobozi ushiznwe itangazamakuru muri RGB, Mbanda Gerard, yabwiye itangazamakuru ko muri byo bikorwa, bateye inkunga ibitangazamakuru byo mu mpapuro biba bishaka kwimukira kuri interineti kuko muri iyi minsi abasomyi benshi bashaka gusoma ibiri kuri interineti mu buryo bworoshye kandi bubangutse.

Akomeza agira ati “Andi mafaranga ajya mu gukodesha inzu Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC) ikoreramo, ibihembo bihabwa abanyamakuru b'indashyikirwa mu bintu bitandukanye na byo bitwara amafaranga atari make, n'indi mishinga yo mu itangazamakuru.”

Inama Nkuru y'itangazamakuru na yo ivuga ko ihabwa amafaranga buri mwaka yo guhugura no kugeza abanyamakuru aho bakura inkuru kimwe no kubafasha gukora inkuru zicukumbuye, byose bigamije kongerera ubushobozi abanyamakuru mu mwuga wabo bakora buri munsi.

Raporo ya RGB iherutse gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko igaragaza ko ibihembo bitandukanye byahawe abanyamakuru b'Indashyikirwa byatwaye amafaranga y'u Rwanda miliyoni 30.

RGB ivuga kandi ko ibyo byose ngo byatumye uyu mwaka ikizere abaturage bafitiye itangazamakuru kizamuka, kikaba kigeze ku kigero cya 75.3%, kivuye kuri 69% mu 2016 na 72.4% mu 2017 nk'uko byavuye mu bushakashatsi bw'uyu mwaka wa 2018, bwakorewe ku baturage barenga ibihumbi 10 mu gihugu hose, busesengura ku buryo abaturage babona ibibakorerwa (Citizen Report Card).

Umuganga yahagaritswe ku kazi azira kwifata selfie ari mu cyumba babyariramo

By Machad


Iyi foto ni imwe mu zasakajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko ntibyumvikanaga uko umuganga atandukira amahame y'umwuga akajya kwishimishiriza mu cyumba kirimo abarwaye.

Icyababaje abantu babonye iyi foto ni uko yifotoye yarangiza agashyiramo n'umugore wari umaze kubyara yambaye ubusa.

Patricia Malichi ukorera mu bitaro bya Ndirande Health Centre ahakana ibyo kuba yarafashe iyi foto kuko ngo ntiwaba uri umuganga ngo usakaze ifoto y'umuntu wambaye ubusa.

Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima muri Malawe, Oshua Malango yabwiye bbc dukesha iyi nkuru ko ifoto yababaje abantu benshi ariko ko bagiye gukora iperereza ryimbitse ngo bamenye uburyo ifoto yafashwemo ndetse n'uwayikwirakwije ku mbuga nkoranyambaga.

  • November 16th 2018 at 01:39

Uko Gahunda y'imikino ibanziriza shampiyona ya Basketball mu Rwanda iteganyijwe uyu munsi

By Machad
Patriots BBC ifite shampiyona ishize /ifoto:inyarwanda

Ni imikino ibanziriza shampiyona (Pre-season) izaba itangira tariki ya 1 Ukuboza 2018 mu bagabo n'abagore.Ikipe ya Patriots BBC ifite igikombe cya Shampiyona cy'umwaka ushize w'imikino, saa mbili z'umugoroba (20h00) ihura na Espoir BBC iheruka kubagora ku mukino wa nyuma w'irushanwa ryiswe ‘Legacy Tournment'.

Mbere y'uyu mukino ku isaha ya saa kumi n'ebyiri (18h00) hazaba habanje umukino uzahuza ikipe ya UGB na IPRC-Kigali.

Ikipe ya REG BBC mu bagabo na IPRC-Huye mu bagore nizo zegukanye ibikombe bya Pre-season umwaka ushize.

Imikino iteganyijwe :

Kuwa Gatanu, 16/11/2018 kuva 18:00: IPRC-Kigali BBC vs UGB BBC guhera saa 20:00: Patriots BBC vs Espoir BBC.
Kuwa Gatandatu,17/11/2018 kuva saa 11:00 IPRC-Huye na WBBC vs The Hoops Rw, Saa 13:00: APR BBC vs IPRC-Kigali Saa 15:00: Ubumwe WBBC vs APR WBBC, Saa 17:00: IPRC-Huye vs Patriots BBC na Saa 19:00: UGB BBC vs REG BBC.

Ruhango:Umukecuru yishwe atemaguwe n'abantu bataramenyekana

By Machad


Uyu mukecuru uri mu kigero cy'imyaka 70 yishwe n'abagizi ba nabi batari bamenyekana
mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018 n'ubwo uyu muhungu we Mujyarugamba yahise abigenderamo.

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango Habarurema Valens yatangaje kko urupfu rw'uyu mukecuru rwabutunguye cyane ndetse butari bwamenya icyatumye uyu mukecuru yicwa.Habarurema yagize ati “Nibyo hari umukecuru wapfuye kandi rwose rupfu rwadutunguye ariko ntituramenya icyatumye yicwa.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko bikekwa ko umuhungu we yaba afite uruhare kuko bari bafitanye ibibazo by'amasambu.

Habarurema avuga ko uyu muhungu w'uyu mukecuru yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa Sitasiyo y'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB y'i Kabagari kugira ngo akorweho iperereza.

  • November 15th 2018 at 23:48

Rwamagana:Abanyerondo bahondaguye umuryango wose bawuziza ibihumbi 2 by'irondo

By Machad


Uru rugo rwahohotewe rwakubiswe kuva ku mugabo,umugore ndetse n'umwana w'umukobwa basanze mu gitanda aryamye,ku buryo umugabo bamurambitse mu byatsi bagahuragura nk'abahura ibishyimbo banamuciraho ipantaro yari yambaye.

Umugore wo muri urwo dugo yagize ati"Njyewe ikintu cyambabaje cyane cyanteye n'agahinda ni uburyo dutanga amafaranga tunishyura neza ariko bakarengaho bakaza gukurura umuntu nk'abakurura ihene bakamutesha agaciro".

Yakomeje avuga ko igitenge yari yifubitse yacyambuwe n'umwe mu banyerondo witwa Kigube.

Mutungirehe we avuga ko bamusanze mu rugo baramucakira agerageza kubabaza icyo bamuhoye ari nako abahunga ariko baranga bamusanga no mu nzu baramukubita n'umuryango we.Ati”Nagiye kubona mbona batangiye kumfata ndababaza nti murimo muranshakaho iki? Bati turashaka amafaranga y'irondo.Nanjye ndababwira nti ‘irondo ko nishyura neza ikibazo mumfiteho ni igiki'?ntangira mbahunga bankubitira mu rugo umudamu yari ari mu nzu arahurura,kuburyo twese n'abana bari baryamye twese badusanze mu nzu baradukubita”.

Uyu mugabo avuga ko umugore we yakubiswe akanamburwa igitenge na telefone.Ngo ikindi ntibagarukiye aho kuko ngo n'inzu nayo bayisahuye mu gihe bari bamaze guhunga bayibasigiye.

Abaturage bo muri uyu mudugudu nabo bemeza iby'ihohoterwa ry'uyu muryango kuko ngo bakimara kumva bahurujwe baje basanga bari kubakubita nabo bahita bahuruza akagari

Umwe yagize ati”Mutungirehe bamukubise n'umugore we ndetse n'abana be”.

Undi ati”Mugusohoka twasanze uyu mugabo bamurambitse muri biriya byatsi ureba.Bakubita bakubita induru zivuga abantu babashije kuvuza induru ni abadamu (abagore)”.

Ku ruhande rw'abanyerondo bo bavuga ko ibyo babavugaho ari ukubeshya kuko abaturage basanzwe babagirira urwango.Umwe yagize ati“Abaturage baratwanga kuko iyo ugeze ahantu habaye ikibazo,byanga bikunda ntabwo bakuvuga neza iyo ukora akazi neza”.

Bahakana kandi ko batigeze bajya mu nzu y'umuturage ngo babe bakiba nk'uko bivugwa ngo ahubwo ibyo biterwa n'uko bangwa n'abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishali Rushimisha Marc yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ko bagiye gushaka uko uyu muryango warenganurwa kuko abanyerondo bateshutse ku nshingano zabo.Yagize ati”Abanyerondo barakurikiranwa kuko baba bafite ubuyobozi bubakurikirana.Iyo akoze ikosa araribazwa nk'undi muturage “.

Yakomeje avuga ko nubwo uyu muturagi yari arimo amaze abiri atishyuye y'irondo, ngo ibyo ntibyari gucyemurwa no kumukubita bityo uwabikoze agomba kubiryozwa.Ati“Kuba byonyine bafashe inkoni bagakubita umuturage ni icyaha. Ubwo rero uwabikoze twamaze kumukurikirana araza gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe mu rwego rw'amategeko ku buryo uwakubiswe arenganurwe”.

Irondo ry'umwuga ryashyizweho kugirango risimbuzwe irindi ryari rihari mu buryo bwo gukora akazi karyo kinyamwunga kuko ari akazi bahemberwa.Muri uyu murenge buri rugo rutanga amafaranga 1000 mu kwezi,bityo uyu muryango wazize amafaranga 2,000 by'amanyarwanda kuko ngo barimo ibirarane bya mezi abiri.

muhabura

  • November 15th 2018 at 23:42
Yesterday — November 15th 2018Imirasire.com

Inzira zose Tour du Rwanda 2019 izacamo n'amakipe azayitabira byamenyekanye

By Machad


Tour du Rwanda ya 2019 izatangira ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 kugeza ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019 ndetse izitabirwa n'amakipe akomeye arimo n'akina Tour de France.Abasiganwa bazakora intera ya Kilometero 959,1, mu gihe cy'iminsi umunani iri siganwa rizamara rizenguruka u Rwanda.

Tour du Rwanda 2019 izitabirwa na Astana Pro Team yo muri Kazakhstan ikinamo ibihangange nka Miguel Angel Lopez wabaye uwa 3 ku rutonde rusange muri Giro d'Italia na La Vuelta uyu mwaka,Omar Fraile na Magnus Cort Nielsen batwaye uduce muri Tour de France y'uyu mwaka na Jacob Fulgsang usanzwe akomeye mu kuzamuka imisozi.

Ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, abasiganwa bazahagurukira kuri Stade Amahoro berekeza Rwamagana bagaruke i Kigali aho bazasoreza Kicukiro mu gihe ku munsi wa nyuma, abasiganwa bazahaguruka i Kanombe bazenguruke ibice bitandukanye bya Kigali, aho bazasoza bamaze kuzamuka kwa Mutwe inshuro eshatu.

Inzira Tour du Rwanda 2019 izacamo

Agace ka mbere, Tariki 24/02/2019: Kigali-Kigali 112,5 kms
Agace ka kabiri, Tariki 25/02/2019:Kigali-Huye 120,3 kms
Agace ka gatatu, Tariki 26/02/2019:Huye-Rubavu 213,1 kms
Agace ka kane, Tariki 27/02/2019:Rubavu-Karongi 103 kms
Agace ka gatanu, Tariki 28/02/2019:Karongi-Musanze 138,7 kms
Agace ka gatandatu, Tariki 01/03/2019:Musanze-Nyamata 120,5 kms
Agace ka karindwi, Tariki 02/03/2019:Nyamata-Kigali 84,2 kms
Agace ka munani, Tariki 03/03/2019:Kigali-Kigali 66,8 kms

Amakipe azakina Tour du Rwanda 2019

Amakipe akina amasiganwa mpuzamhanga (World Tour)
Astana Pro Team

Amakipe yabigize umwuga akina amarushanwa mpuzamahanga
Direct Energie
Delko Marseille Provence KTM
Team Novo Nordisk

Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane wayo
Benediction Continental Team
Pro Touch Team
Nice Ethiopia Pro Team
Bai Sicasal Petro de Luanda
Interpro Stardalli Cycling
Dimension Data for Qhubeka

Amakipe y'ibihugu
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda
Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa y'abatarengeje imyaka 23
Ikipe y'igihugu ya Algerie
Ikipe y'igihugu ya Cameroun
Ikipe y'igihugu ya Kenya
Ikipe y'igihugu ya Eritrea

Machad Richard Nshimiyimana

Ibitotsi byatumye Perezida asiba inama

By Machad

Umuvugizi we yavuze ko Duterte yasibye inama zigera kuri enye yagombaga kwitabira bitewe n'uko yari asinziriye.Uyu mu perezida ari hamwe n'abandi bayobozi batandukanye ku Isi, aho bari mu gihugu cya Singapore mu nama y'Ibihugu bigize ishirahamwe ry'ibihugu bigize umugabane wa Aziya(Asian)..

Perezida Duterte w'imyaka 73 y'amavuko yavuze ko kuba yasibye inama ntacyo bitwaye ndetse ko ibitotsi bye ntawe byakagombye kubongamira.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Duterte amaze gusiba mu bindi bikorwa byo mu zindi nama mpuzamahanga hamwe no mu gihugu ahagarariye cya Philippines. Hari hashize umwaka havugwa byinshi ku buzima bw'uyu muperezida akekwaho kugira uburwayi birangira mu Kwakira bigaragaye ko afite indwara ya Kanseri.

Umuvugizi we witwa Salvador Panelo yavuze ko prezida “yakoze cyane mu ijoro, uyu ukaba ariwo mwanya yari abonye wo kuruhuka mu gihe kingana n'amasaha atatu yo kuryama gusa.Panelo yavuze ko gusiba inama kwa Perezida ntakindi kintu kibi kibyihishemo uretse kuba ariko ubuzima bwe buhagaze.

Mu minsi ishize Perezida Duterte aherutse gutangaza ko amaze kugira umunaniro mwinshi kandi ko yiteguye kurekura ubutegetsi n'ubwo hataratorwa ugomba kuzamusimbura.

  • November 15th 2018 at 13:21

Mu karere ka Gisagara abangavu barenga 600 batewe inda zitateguwe

By Machad


Byavuzwe kuri uyu wa Kane mu gikorwa cy'ubukunguramabaga bw'amezi abiri ku miyoborere n'imibereho myiza y'umuryango bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Twubake umuryango twifuza turwanya gusambanya abana'.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango, Solina Nyirahabimana n'abandi bayobozi batandukanye ndetse n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza (RIB).

Icyo gikorwa cyabanjirijwe n'iminsi itatu yo gushakisha abangavu batewe inda no kubaganiriza hagamijwe kumenya uko bashutswe ndetse no gushaka abazibateye kugira ngo bahanwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, yavuze ko ibarura rikomeje kugira ngo abatwaye inda bose bamenyekane hashakwe n'uburyo bwo guhangana n'icyo kibazo

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, yavuze ko ibarura rikomeje kugira ngo abatwaye inda bose bamenyekane hashakwe n'uburyo bwo guhangana n'icyo kibazo.Ati “Dufite abana batewe inda bagera ku 198 bari munsi y'imyaka 18 n'abandi 425 bari munsi y'imyaka 20. Muri rusange ni umubare munini, ni icyorezo, ni ikibazo gikomeye cyane dusaba ubufatanye bwa buri wese ngo tugihagarike.”

Hagaragajwe ko abangavu batewe inda bangana na 20.5% batanze ibirego ariko abenshi nta bisubizo barahabwa na 50.8% by'abagabo bateye inda ntibemera abana.

Imibare yaragaragaje ko muri Gisagara 23.2% by'abateye inda ari abagabo basanzwe bafite ingo zabo.

Nakaboneye Epiphanie ufite umwana watewe inda yagize ati “Umukobwa wanjye bamuteye inda afite imyaka 16. Uwayimuteye ni umugabo duturanye ariko yanze kwemera umwana. Ntabwo niriwe njya kumurega kuko nanze kwiteranya na we.
Umwe mu bana batewe inda yagaragaje ko akimara gusama yanyuze mu buzima bushaririye kuko uwayimuteye yamwihakanye.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Solina Nyirahabimana, yavuze ko hagiye gushyirwa ingufu mu guhana abatera inda abangavu kuko babicira ejo hazaza.Ati “Icyo dushaka ni uko no guhana byaba kimwe mu bikumira ibindi byaha nk'ibi byaba kuko iyo icyaha kidahanwe hari ubwo bihinduka nkaho kitari icyaha.”

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Solina Nyirahabimana, yavuze ko hagiye gushyirwa ingufu mu guhana abatera inda abangavu kuko babicira ejo hazaza

Ubu rero dufite ingamba nshya mu bufatanye n'inzego zitandukanye ko abagizi ba nabi batazajya bakomeza kwidegembya, mu gihe gito tuzaba twazamuye imibare y'abasambanya bana babihaniwe kandi tunabitangaze.”

Hagaragajwe kandi ko mu bangavu 623 batewe inda abana babo bari ku kigero cya 39.5% batanditse mu bitabo by'irangamimerere.

  • November 15th 2018 at 12:46

Menya amateka ya Miss Mutesi Jolly ukomoka mu muryango wa ba Kigeli wujuje imyaka 22 uyu munsi

By Machad

Amateka ya Mutesi Jolly atari yaba Miss Rwanda 2016
Amateka ya Miss Mutesi Jolly
Isabukuru nziza

Miss Mutesi Jolly yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, avukira mu gihugu cya Uganda ari naho yize amashuri ye y'incuke n'abanza. Amashuri y'incuke yayize mu kigo kitwa Baby Angel Nursery School, amashuri yisumbuye ayiga mu kigo cya Hima Primary School kugera mu mwaka wa gatanu, hanyuma umwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza awiga mu Rwanda, mu kigo cya Remera Academy ya mbere.

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly

Icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye yacyize ku kigo cyitwa Kagarama Secondary School giherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, hanyuma icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye acyiga muri King David Academy, aho yize mu ishami ry'Amateka, ubukungu, n'indimi (History, Economy and Litterature). Yarangije amashuri yisumbuye muri 2015, amanota y'ibizamini bisoza amashuri yisumbuye akaba yaragaragaje ko yatsinze n'amanota yo hejuru, agira 67 kuri 73.

Mutesi Jolly avuka kuri Serwiri Sylver na Ingabire Immaculee, ni umwana w'umuhererezi mu muryango w'abana batandatu, abakobwa batatu ndetse n'abahungu batatu. Mutesi Jolly, avuga ko abantu benshi batamuzi neza, bibeshya ko yaba ari imfura mu muryango w'iwabo, kuko akunda guhabwa inshingano, ntabiharire bakuru be nk'uko ajya yumva bivugwa ku bandi bana b'abahererezi barangwa gusa no kwitetesha.

Mutesi Jolly kuba Miss Rwanda yabyiyumvagamo

Mutesi Jolly, avuga ko yagiye mu marushanwa ya Miss Rwanda yabyiyemeje kandi yamaramaje kuzegukana ikamba, gusa agitangira avuga ko yahuye n'imbogamizi y'abantu bitiranyije ibyo yatangaje, bagatangaza mu bitangazamakuru igisekuru cye mu buryo butandukanye n'ubwo yavuze, bakavuga ko akomoka ku mwami Kigeli IV Rwabugiri nyamara we uwo yavuze ari Kigeli III Ndabarasa.

Miss Mutesi Jolly n'umubyeyi we

Nk'uko yabyisobanuriye we ubwe mu mwaka wa 2016 aganira n'itangazamakuru yavuzeko ubusanzwe ni Mutesi Jolly wa Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamarage, Rwamarage rwa Ndirima, Ndirima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa. Gusa uyu Kigeli III Ndabarasa, nawe afitanye isano na Kigeli IV Rwabugiri, kuko Rwabugiri ari ubuvivi bwa Ndabarasa.

Miss Rwanda 2016

Miss Mutesi Jolly yagiye yitabira amarushanwa menshi atandukanye ku rwego rwa Africa ndetse n'urw'isi muri rusange ariko nta gihembo yatahukanaga k'uruhando rw'amahanga.Mutesi ni umwe muba Miss b'u Rwanda bavugwa ko ari abahanga bitewe n'uburyo yakozemo imishinga ye yamurikaga itandukanye.

IMIRASIRE.COM tumwifurije isabukuru nziza y'amavuko!

Machad Richard Nshimiyimana

Huye:Ubuyobozi bwavuze ku munuko w'ikimoteri umaze gufata indi ntera

By Welcome Fred


Umwe muri bo yagize ati “Turifuza ko bazitira iki kimoteri cyabo kuko abana bacu bajyamo bagiye gutoragura imyanda irimo za ga zo kwa muganga, kugira ngo saa sita uzarye biragoye kubera amasazi avayo ndetse n'umunuko.”

Ni mu Kagali ka Sovu mu Murenge wa Huye, ahakusanyirizwa imyanda ivuye mu mujyi wa Huye, haturiye ingo nyinshi. Abazituyemo ntibahwemye kugaragariza ubuyobozi ko babangamirwe n'iyi myanda kuko ngo amasazi n'umunuko wabyo bibasanga mu ngo zabo, ariko ngo ubuyobozi buhora bubashyira ku cyizere kiraza amasinde.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko iki kimoteri kigiye kuzitirwa maze hagaterwa n'umuti urwanya utu dukoko kandi ngo biri vuba.

Ati “Ni ikibazo ubuyobozi buzi kandi twifuza ko hariya hantu hafungwa ku buryo imyanda yajya itungankwa ku buryo ibyo byose bidasohoka ngo byangize abaturage, ni ibintu bishoboka kandi twabishyize mu ngengo y'imari y'uyu mwaka.”

Ubuyobozi bw'aka Karere buvuga kandi ko ikifuzo cyuko aba baturage bakwimurwa, ari igitekerezo cyo kuganirwaho kuko bisaba ubushobozi ndetse bikemezwa maze hagashakwa amafaranga yo kubimura.

Ibiciro byo kwamamaza ku IMIRASIRE.COM bwagabanuwe

By Machad


IMIRASIRE.COM niwo muranga mwiza wakugereza aho ushaka ko ibyo ukora bigera cyangwa ngo bimenyekane.Muri iki gihe turi kwitegura iminsi mikuru yegereje ya Noheri ndetse n'ubunani;ikinyamakuru cyanyu IMIRASIRE.COM cyabashyiriyeho kwamamaza ku giciro cyoroheye buri wese.

Uburyo twamamarizamo abatugana:

Hari uburyo bukoreshwa mu kwamamaza ku IMIRASIRE.COM aribwo bwo gukoresha ifoto igaragaza ibikorwa by'uwamamaza (Website banner) igashyirwa k'urubuga maze ikagaragarira abasomyi benshi bacu barenga ibihumbi 478 basoma buri munsi.
Ubundi buryo ni ubwo kwandikisha inkuru ivuga ibyo umuntu ashaka kumenyekanisha bityo iyo nkuru nayo igasakazwa henshi hatandukanye iki kinyamakuru kigera ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zzacyo ndetse n'izabanyamakuru bacyo bose.

Uburyo bwa nyuma ni ukubikoresha byose icyarimwe.

Ibi byose ni ku giciro kiza kuko byagabanuwe muri iki gihe aho buri wese ashobora kwamamaza ku giciro gito bityo akamenyakisha ibyo akora nabyo bikamenyekana akunguka cyane.

Niba ushaka kwamamaza ku IMIRASIRE.COM hamagara numero ya telefone igendanwa ariyo 0788808012 cyangwa utwandikire kuri email:[email protected]

IMIRASIRE.COM

DR Congo: Gahunda y'abarwanya ushigikiwe na Perezida Kabila yapfuye ku ikubitiro

By Machad


Abakandida babiri bakuru Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bari bahagarariye ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kabila muri Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bisubiyeho bavuga ko batagikurikije amasezerano bari bafitanye n'iri shyaka kubera ko abayoboke baryo batangiye kuryamagana.

Ibi byatumwe Bwana Martin Fayulu wari wemejwe ku cyumweru n'abatavuga rumwe na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk'umukandida umwe bahuriyeho mu matora ya perezida ateganyijwe kuba ku itariki ya 23 y'ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri, yasabye ko habaho ubumwe.

Bwana Fayulu, umudepite uzwi cyane nk'umushoramari n'umunyemari kurusha uko azwi nk'umunyapolitiki – yari yashyizweho bitunguranye ku cyumweru nk'umukandida uhuriweho nyuma y'ibiganiro byari bimaze iminsi bibera i Genève mu Busuwisi.

Martin Fuyulu we yavuze ko amasezerano akiriho ahubwo ko abayavuyemo bakongera kuyakurikiza.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Bwana Fayulu ubwo yaganiraga na televiziyo TV5Monde ku wa kabiri agira ati:“Amasezerano aracyariho”.”Ndashishikariza abavandimwe banjye kurenga amarangamutima ashingiye ku burwanashyaka ahubwo bagaha agaciro inyungu ziyaruta z'igihugu”.

“Nta na rimwe igihe kiba cyarenganye umuntu ukora igikwiye”.

Bwana Fayulu yongeyeho ati:“Ni uruhe rugero turi guha abana na rubanda, cyane twebwe tutavuga rumwe n'ubutegetsi iteka tuba tuvuga ko ubutegetsi bwa [Perezida] Kabila butubahiriza itegeko-nshinga?”

Bwana Tshisekedi, umukuru w'ishyaka UDPS, avuga ko yikuye mu masezerano y'i Genève nyuma yo gusanga abarwanashyaka ba UDPS batayashyigikiye
Umutegetsi wo mu ishyaka UDPS rya Bwana Tshisekedi uri i Buruseli mu murwa mukuru w'Ububiligi – ari naho Bwana Tshisekedi yagiye nyuma y'inama y'i Genève – yabwiye AFP ko ubu ibiganiro byarangiye.

Ikusanyabitekerezo ryatangajwe mu mpera Ukwakira ikigo Congo Research Group cyo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ryagaragaje ko Bwana Tshisekedi na Bwana Kamerhe bakurikiranaga ku mwanya wa mbere n'uwa kabiri mu bahabwa amahirwe menshi ko bashobora gutsinda amatora ya perezida.

Hari hagaragajwe ko inyuma y'aba bagabo bombi haza umukandida w'urugaga rw'amashyaka ari ku butegetsi muri Kongo Emmanuel Ramazani Shadary.

  • November 15th 2018 at 06:14

MINALOC ntihuza n'abafunga amaduka n'ubundi bucuruzi iyo bagiye mu nteko

By Welcome Fred

Aba bacuruzi bemeza ko iyo habaye inama mu midugudu cg mutugali ibikorwa byose biharangwa by' ubucuruzi bihagarikwa, ibi bakaba bavuga ko bibabangamira mu bucuruzi bwabo, cyane ko hari igihe inama ishobora kumara igihe kirekire, bakaba mu byifuzo byabo bavuga ko inama zajya zitabirwa ariko ngo ntizinabangamire ubucuruzi bwabo, bikaba ngo byanyuzwa mu nzira yo kugira uwo basiga inyuma.

Kuri ibi minisiteri y' ubutegetsi bw' igihugu yamagana iyi mikorere ivuga ko amabwiriza ariho atavuga ko igihe inama zikozwe bitavuga ko ubuzima bw'abatuye aho buhagarara nkuko Gakire Bob ushinzwe imiyoborere y' inzego z' ibanze muri minisiteri y' ubutegetsi bw' igihugu abigarukaho.

Ati :” Ubundi ntibivuga ngo iyo inteko zabaye amaduka afunge n'ubucuruzi bwose buhagarare si ko bimeze,n'amabwiriza si ko avuga…ahubwo ni ukuvuga ngo niba wenda ….kugirango nawe umenye amakuru uti uyu mudugudu…ibibazo bishobora no kuzamo bishobora kukugiraho ingaruka nawe utaje ngo utange inama ariko amabwiriza ahari ntibivuze ko abantu bose bafunga bakajya munteko z'abaturage..nimba ucuruza nka butike cyangwa se iduka ushobora gusigaho undi muntu ariko wowe ukajyayo”.

Mu busanzwe ngo byakabaye bikurikizwa nkuko ngo amabwiriza agena ko inama zikoreshwa hasi mu nzego z'ibanze zidahagarika ibindi bikorwa, harimo n'iby'ubucuruzi bibera aho ahubwo ko ngo ababikora bagira abo babisigira.

Icyo Theo Bosebabireba avuga ku kuba yateye inda Muhayimana Ruth

By Machad
Theogene Uwiringiyimana uzwi nka Bosebabireba

Mu ntangirio z'umwaka wa 2018 ,hacicikanye amakuru avuga ko Theogene Uwiringiyimana bakunze kwita Bosebabireba yateye inda umukobwa witwa Muhayimana Ruth w'imyaka 24 y'amavuko ukomoka mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kigoma wivugira ko kuri ubu atakijya gusenga kubera inda atwite avuga ko yayitewe mu gihe Theo yari yaraje gukorera igiterane mu gace k'iwabo.
Ruth yakomeje avuga ko yamenyaniye na Theogene Uwiringiyimana mu giterane cyari cyabereye mu Magepfo ahitwa I Mbazi ubwo yigaga mu ishuri ry'imyuga ari naho bamenyaniye.

Yagize ati “Njyewe nahagurutse nshima Imana kuko nari maze iminsi nibwe ibikoresho nakoreshaga ku ishuri ntakigira aho ndyama bityo mpaguruka nshima ko muri ibyo bikoresho nari nabonye bimwe muri byo.”

Icyo gihe yakomeje avuga ko nyuma yo guhaguruka nibwo Bosebabireba yahawe umwanya wo kuririmba mbere atangira avuga ati ‘burya ku banyeshuri kwiga biragora bityo uriya mwana w'umukobwa ntagende gewe ntamufashije.

ati''Nyuma igiterane kirangiye twaje guhura ampa numero ze nanjye muha izanjye, nyuma yaje kumpamagara ambwira ko ashaka ko tuganira ubwo nanjye ngira amahirwe nza kuza I Kigali turahura ampa amafaranga ngo ngure ibikoresho ngo ngure ibikoresho nsubire ku ishuri. Naragiye ngura ibikoresho nsubira ku ishuri nyuma dushoje icyiciri cya mbere cy'amasomo tujya muri stage biba ngombwa ko nyikorera I Kigali nyuma tukajya dukomeza kuvugana nk'umuntu wamfashije cyane ko numvaga nta kindi kintu kizavamo ku buryo byagera aha hose”.

Muhayimana yakomeje agira ati “uko twagendaga tumenyana, yaransuraga akanganiriza akangira inama nyuma birangira turyamanye antera inda, ndabimubwira maze kubimubwira numva ntari kubyumva neza arambwira ngo nzagende mbage nifashe. Mu by'ukuri nkimara kubimubwira icyo gihe sinongeye kumubona kuri telefoni ahubwo naje kubibwira umubyeyi wanjye n'umuryango wange umaze kumenya ko ntwite baje kunyamaganira kure uretse mama utarigeze anjya kure. Hanyuma naje kumanukana ibikoresho byange nsubira iwacu mu rugo gushakisha amafaranga yo kugura ibikoresho by'umwana”.

Nyuma y'igihe kinini uyu mukobwa atabona Theo Bosebabireba kuri telefoni, yaje kumufatisha baravugana amubwira ati “dore ngiye kubyara none nshakisha uburyo wampa amafaranga mbone uko ngura umwambaro nzajya nambara nk'umubyeyi igihe nzaba mvuye kwa muganga. Umwambaro yarawumpaye nyuma mvuye kwa muganga ntegereza ko hari andi mafaranga yampa yo kwifashisha ndaheba

Nyuma nyina w'uyu mukobwa yaje kumuhamagara kuko we(Umukobwa ) atamwitabaga ubwo baravugana amubwira ko yabyaye amubwira ko yakohereza amafaranga yo kuguramo ibintunga arabyemera ariko agumya kumurerega.

Ati''Mama yakomeje kundwanaho ndetse nyuma y'ibyumweru 3 mbyaye bingendekera nabi kubera ubuzima. Nyuma naje kuzamuka njya I Kigali kwa musaza wange ariko akaba yari amaze iminsi ansaba(Theo Bosebabirea ) ngo nzamwereke ifoto y'umwana nabyaye ariko nkabura aho nyohereza kubera telefoni yange yari yaribwe."

yuma twaje kubonana umwana aramubona yemera ko umwana ari uwe. Namusabye ko yanshakira ibihumbi 25 nkashakamo icyo nabikoramo arabyemera ariko uwo mwanya ambwira ko nta mafaranga afite ko azayampa mu minsi ikurikiyeho. Nyuma nahise njya kwa musaza wange mpaba ukwezi n'icyumweru cyose.''

Akomeza ati''Musaza wange yaje kunyicaza ambaza umuntu twabyaranye sinamumubwira ibyanahise bituma anyirukana iwe ngo nsange umugabo wanteye inda. Nyuma nabuze hepfo na ruguru ndamuhamagara(Theo) mubwira ko aho nabaga banyirukanye ko ntaho mfite ho kuba arambwira ngo murindire kuri ULK ariko nkaba nari nzi ahantu ataha nyuma aza kungeraho nka saa yine z'ijoro kandi mpetse umwana w'amezi 2. Yahise ambaza uko ndabigenza nyuma yo kwirukanwa aho nabaga mubwira ko ari we ufite icyo arankorera, nyuma sinzi uwamuhamagaye ahita agenda mubwira ko ansanga aho ariko yahise aca inyuma ahamagara umugore we aba ari we unsanga aho numva arampamagaye mu izina ngo Ruth ngwino tugende''

Gusa kuva icyo gihe Theo yahise yerekeza mu gihugu cya Uganda mu bitaramo bitandukanye aho bamwe mu banyamakuru bageragezaga kuvugana nawe ngo agire icyo avuga gusa akabasubiza ko bamuha iminsi micye akarangiza ibyo bitaramo nyuma akagaruka mu Rwanda.

Gusa kuri uyu wa wa 14 Ugushyingo 2018 Theo aganira n'Isimbi yavuze ko nawe ari umuntu kandi ava amaraso nkayo abandi bava ndetse ashimangira ko nawe yakora icyaha gusa ikibi ari uko abantu babivuga cyangwa babifata ngo kuko hari n'abamuhimbira ibyo atavuze.

Yagize ati” Nanjye ndi umuntu mva amaraso nkayo bava ,mfite inyama nk'izaho nakora icyaha gusa ikibi n'uburyo abantu babifata cyangwaKuva ku ino ry'urwara kugera kurwara rw'urutoki ndi umuntu w'inyama n'amaraso ,usinzira akarota ,usitara akababara nukuvugango iby bintu nabyo biba mu bantu sindi n'umutagatifu wemera ko ntagira intege nke nkakora ikosa gusa icyo ntemera nuko nashobora guheranywa no gukora amakosa cyangwa ibibi gusa ashaka kuvuga ngo nabivugaho iki ‘ndi umuntu wabikora'ahubwo ikibi nuwabivuga ataribyo cyangwa akabivuga uko bitari “

Yasoje yatangaje ko ibyamuvuzweho ko yaba yarateye inda umukobwa ko yabikora kuko nawe ari umuntu gusa udashobora guheranywa n'icyaha.

Theo Bosebabireba n'umwe mu bahanzi nyarwanda bakundwa cyane mu ndirimbo zihimbaza Imaa aho kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye nyuma yuko avuye mu gihugu cy'Ubugande kwivuza bitewe n'uburwayi yarafite nyuma yo gusagarirwa n'abantu atazi bakamukomeretsa cyane.

  • November 15th 2018 at 06:03

Gen.Niyongabo na Willy Nyamitwe mu bacyekwa ko bazasimbura Perezida Nkurunziza

By Welcome Fred

Gusa Nkurunziza aherutse gutangaza ko ataziyamamariza indi manda mu matora ateganyijwe mu 2020 n'ubwo ntawapfa kubyizera, iki kikaba cyarabaye icyemezo cyatunguye abantu benshi ndetse batangira gufata umwanya wo gutekereza ku bazamusimbura.

Mu batekerejweho harimo ba somambike be ndetse bakaba n'inkora mutima bicyekwa ko haba harimo umwe wa mukorera mu ngata bibaye impamo y'ibyo yivugiye isi yose ibyumva by'uko ataziyamamariza indi manda.

1.Gen. Alain Guillaume Bunyoni

Abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi, bemeza ko nyuma y'iraswa ry'uwahoze ari inshuti y'akadasohoka ya Nkurunziza, Gen. Adolphe Nshimirimana, wishwe mu gitero cyagabwe ku modoka yari arimo ku itariki ya 2 Kanama 2015 i Bujumbura, Gén. Bunyoni asa n'uwahise yicara iburyo bwa Perezida.

Ibi bituma benshi nka nimero ya kabiri mu kugena uko ibintu bikorwa nyuma ya Perezida w'u Burundi.

Gen. Bunyoni w'imyaka 47 wanigeze kuba umukuru wa polisi y'u Burundi, kuri ubu ni Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu, binavugwa ko ibigwi n'ubucuti buhambaye afitanye na Nkurunziza, bimwemerera kuba yakwicara ku ntebe y'ubutegetsi muri 2020.

Imwe mu mbogamizi Bunyoni yagira ni uko agaragara ku rutonde rw'abashyizwe mu majwi n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw'i Lahe, ashinjwa guhutaza abatari bake mu baturage bamaganaga manda ya gatatu ya Nkurunziza.

2.Willy Nyamitwe

yu mugabo Willy Nyamitwe ukunze kugaruka mu itangazamakuru avugira ubutegetsi bwa Nkurunziza, dore ko ari na we ushinzwe ibikorwa by'itumanaho muri Perezidansi y'u Burundi, ari mu bahabwa amahirwe.

Bivugwa ko Nkurunziza yaba amutegurira kuzamusimbura, cyane ko muri Perezidansi ahamaze igihe kitari gito azobereye amabanga y'ibihabera.

Ni umurwanashyaka ukomeye kandi w'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, kuko yaryinjiyemo guhera mu 1993, ubwo ryari mu bikorwa bya kinyeshyamba, byarigejeje ku butegetsi.

3.Gen. Evariste Ndayishimiye

Uyu nawe ni umwe mu bavuga rikijyana mu Burundi. Uretse kuba afite ipeti rya Jenerali, guhera kuwa 20 Kanama 2016, ni Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.

Ikindi kiyongeraho kandi Gen. Ndayishimiye ashimwa n'abamuzi nk'uko Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa yabitangaje ku itariki 8 Nzeri 2016, ni uko ari intyoza mu mbwirwaruhame, ndetse akagira akarimi kazi kureshya abaturage no guhosha uburakari ahari amakimbirane.

Gen. Ndayishimiye kandi ngo ni inshuti y'akadasohoka ya Nkurunziza, aho bivugwa ko nta kintu na kimwe gikorwa mu Burundi atakizi, haba mbere y'uko ajya mu buyobozi bw'ishyaka ndetse na nyuma yaho.

Ni umuhanga kandi mu gukorera ibikorwa bye mu rwihisho ntashake kwigaragaza, ku buryo kumenya imikorere n'imitekerereze ye ngo bigoye.

Kandi binavugwa ko muri rwaserera zabaye mu Burundi kuva mu 2015, uyu Gen Ndayishimiye nta na hamwe ushobora gusanga izina rye muri raporo yose yagiye akorwa n'inkiko n'imiryango mpuzamahanga.

Bityo rero bibaye ngombwa ngo harebwe umutegetsi udafite icyasha mu kuboko kwe mu bashobora kuzasimbura Nkurunziza, Gén. Ndayishimiye yakwegukana uyu mwanya wa Perezida mu 2020.

Gén. Ndayishimiye, ni umusirikare wagize uruhare mu ntambara y'ishyamba muri CNDD-FDD, aho yagiye ayobora imitwe itandukanye mu bihe by'urugamba.

Nyuma yo gusinya amasezerano yo guhagarika intambara mu Burundi, yabaye Umugaba Mukuru wungirije mu Gisirikare cy'u Burundi, kuva mu 2003 kugeza 2006 ubwo yabaga Minisitiri w'Umutekano mu gihugu.

Mu 2014, Gén Ndayishimiye yashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi, ibi kandi akaba yarabifatanyaga no kuyobora Komite y'Ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri mu Burundi kuva mu 2009.

4.Gén. Prime Niyongabo

Akenshi uyu mugabo ntakunze kwigaragaza mu bikorwa bya politiki, ariko ntibikuraho ko afite agahigo ko kuba ariwe waburijemo ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015, nk'uwari ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare ubwo Perezida yari mu mahanga hibazwa uko azatahuka.

Abazi uburyo umugaba mukuru w'igisirikare aba afite ijambo rikomeye mu bihe nk'ibyo, bemeza ko Gen Niyongabo yigaragaje nk'udafite inyota y'ubutegetsi, kuko icyo yari kuvuga cyose cyashoboraga kumvikana, haba mu Burundi ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

Gen Niyongabo abaye nk'uwitaza gato ibya gisirikare akajya muri politiki mu bihe biri imbere kandi birashoboka, nta kabuza ko yaba umuyobozi Abarundi bakwiyumvamo uretse abari mu buhungiro bamufata nk'uwabagambaniye.

Binavugwa ko yaba yaratabye mu nama bagenzi be bari bumvikanye guhirika ubutegetsi, nyuma akabigarama. Kuba Nkurunziza yamugororera ineza yamugiriye rero ni ikintu cyoroshye gutekereza.

5.Ézéchiel Nibigira

Gusa uyu mugabo wahoze ari Ambasaderi muri Kenya nyuma akaza gusimbura Alain Aimé Nyamitwe, asa n'utazwi cyane muri Politiki y'u Burundi, ibi ntibikuraho ko ashobora gutungurana, ishyaka riri ku butegetsi rikazamwamaza muri 2020.

Magingo aya ni Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi.Ariko uyu ntabwo azwi cyane nk'abandi ba soma mbike ba Nkurunziza twavuze haruguru.Bityo amahirwe yo kuba yagirwa umusimbura wa Nkurunziza biri ku kigereranyo gito.

Ntucikwe muri Monaco Cafe umukino karundura wa Croatia ihuramo na Spain uyu mugoroba

By Machad


Croatia ya Modric kapiteni wayo iracakirana na Spain ya ba Sergio Ramos basanzwe bakinana mu ikipe ya Real Madrid.Uretse uwo mukino kandi Belgium irakina na Iceland, hakine n'andi makipe akomeye nka Greece n'izindi kandi imikino yose murayireba LIVE kuri TV za rutura. Isaha ni 21h45.

Monaco Café iri mu nyubako ya T2000 muri etage ya 2, hari amafunguro atandukanye ateguranye ubuhanga, hari aho abana bidagadurira hahebuje kandi urugwiro bakwakirana ni ntagereranywa.

Ikaze!

  • November 15th 2018 at 04:49

Rwanda :Abamotari nta gishya biteze ku ikarita nshya ibaranga

By Machad


Kuri ubu ubuyobozi bushya bw'ihuriro ry'abamotari mu Rwanda, buravuga ko bazanye ikarita nshya izabafasha kumenya neza abakora ikimotari ndetse ngo izajya ihabwa abujuje ibyangombwa byo gukora uyu mwuga.

Ibi, ngo ni ukugira ngo bagabanye akajagari gaturuka mu bakora aka kazi nta kibaranga, ari na bo babyitwikira bagakora amakosa yitirirwa abakora uyu mwuga bose.
Nubwo bimeze bityo ariko, abamotari bo ntibishimiye na gato iyi karita kuko bo bayifashe nk' izindi bagiye bahabwa mbere ,ibintu bavuga ko bamenyereye ko ari uburyo bwo kubarya amafaranga gusa butagira ibibazo bikemura.

Ku ruhande rw'ubuyobozi b'ihuriro bwo buravuga ko abamotari bakwiye kumva ko ibi atari ukubarya amafaranga, ahubwo ko ari ukubafasha gukora neza umurimo wabo, ndetse baranabasaba kubaha akazi kabo bakarwanya uwagasiga isura mbi.

Imibare yo mu mwaka wa 2016-2017, igaragaza ko mu Rwanda habarurwaga abamotari ibihumbi 40, kugeza ubu abamaze gufata ikarita nshya ibaranga ni ibihumbi 17000 harimo ibihumbi 9 bakorera mu mujyi wa Kigali, abandi mu ntara. Itariki ntarengwa yo gutunga iyi karita ni 15 Ugushyingo 2018.

isango

  • November 15th 2018 at 04:40

Imyiteguro y'amatora muri Congo Kinshasa ikomeje kugaragaramo impinduka umunsi ku wundi

By Machad


Aya masezerano yiswe LAMUKA yasinyiwe i Geneve mu busuwisi, akubiyemo ingingo zihanangiriza ubugambanyi ku bayahuriyemo binyuze mu ndahiro, hakabamo no kuba uwayatandukira yabihanirwa n'amategeko, kimwe no guhagarika ibikorwa bya politike.

Ibi, bibaye Nyuma y'uko felix Tshisekedi wa UDPS na Vital kamerhe wa UNC batangarije ko batakifatanyije na bagenzi babo, mu gushyigikira bwana Martin Fayulu watorewe guhagararira amashyaka atavuga rumwe na leta agahangana na Emmanuel Razaman Shaddary,gusa umuyobozi w'aya mashyaka we aravuga ko ibikubiye mu masezerano bigomba kubahirizwa , ibyo ikizabikurikira na cyo tukazakimenya.

  • November 15th 2018 at 04:27

Mu mafoto Miss Iradukunda Liliane na bagenzi be bahawe ikaze muri Miss World 2018

By Machad


Miss Liliane we avuga ko yiteguye neza ndetse ko ntabwoba atewe n'abakobwa bagenzi bahataniye iri kamba kuko nta kidasanzwe yabasanganye muri iri rushanwa ry'ubwiza.

Aba bakobwa basaga 120 bahataniye ikamba rya Miss World bahawe ikaze ku mugaragaro mu kiganiro bahuriyemo na Stephanie Del Valle umukobwa watsindiye iri kamba mu mwaka wa 2016 bahabwa amabwiriza yose irushanwa rizagenderaho mu kwezi kose rigiye kumara.

Miss Rwanda wa 2018 Iradukunda Liliane yashyizwe mu itsinda rya cyenda mu cyiciro cya ‘Head to Head Challenge'

Liliane aherutse kubwira Abanyarwanda gukomeza kumushyigikira kugira ngo u Rwanda ruzatahane ishema muri Miss World. Ati “Icyo nabasaba ni ugushyira application ya mobstar[batoreraho muri Miss World] muri telefone, hanyuma bagashaka izina ryanjye ubundi bagatora bakanakanda Like ku mafoto yanjye bagatangaho n'ibitekerezo.”

Iri rushanwa rimaze iminsi itandatu ritangiye, dore ko abakobwa basaga 120 bageze mu Bushinwa guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2018 ndetse bahita batangira imyitozo ibanziriza iri rushanwa.

Muri iki kiganiro n'abanyamakuru kandi hatoranyijwe itsinda rito maze buri mukobwa mu barigize ahabwa umwanya avuga umushinga yakoze wahinduye imibereho y'abo mu gihugu cye yaje ahagarariye.

Ku wa Gatatu hatangiye icyiciro gikomeye cyo kwerekana impano, iki gikorwa cyabaye kibangikiranye n'ikindi gikomeye cya ‘Head to Head Challenge' cyo gusuzuma ubumenyi bwa buri wese mu bahatanira ikamba.








  • November 15th 2018 at 04:18
Before yesterdayImirasire.com

Uzahite ukora ibi bintu igihe wakoze imibonano mpuzabitsina n'umukobwa agatinda kurangiza

By Machad


Ikibazo cyo kutarangiza ntago kiba ku bagore gusa, hari n'abagabo kibaho ariko byo ni imbonekarimwe cyane. Abagore nibo bakunda kwibasirwa n'icyo kibazo. Kutarangiza hari abagore bitagira icyo bitwara, hakaba n'abandi bigiraho ingaruka zo kugira umushiha, kurwaragurika no kuzinukwa imibonano mpuzabitsina.

Kutarangiza bishobora kubaho muburyo butandukanye, kandi kuba umugore atarangiza ntibiba bishatse kuvuga ko ataryohewe, aba yaryohewe ariko ntibigere ku ndunduro. Kutarangiza k'umugore bishobora guterwa n'ibintu bitandukanye birimo inzoga nyinshi hamwe n'imiti imwe n'imwe umugore ashobora kunywa ikaba yamutera kutarangiza.

Ariko nanone hari igihe biterwa n'ibibazo by'ubuzima busanzwe umugore afite cyangwa se yanyuzemo bikaba bisaba kubanza kumwereka urukundo n'icyizere kugira ngo asubire mu mwuka mwiza. Abagore benshi barangiza mu gihe cy'imibonano mpuzabisina ariko hari umugore usanga imibonano mpuzabitsina itajya ituma arangiza ariko kumukorakora no kwikinisha bigatuma arangiza.

Iki ni ikintu cy'ingenzi cyane kuko niba umugore wawe mu mibonano mpuzabitsina atajya arangiza, ugomba kugerageza kumukorakora umwanya munini kuko byo bishobora gutuma ahita arangiza.

Uretse kuganiriza umugore no kumukorakora cyane ikindi kintu wakorera umugore akarangiza ni uguhinduranya uburyo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina. Niba hari uburyo mwakoreshaga mugahindura bwakwanga mukagerageza ubundi gutyo gutyo. Ikindi umugabo akwiye kumenya ni uko igihe atera akabariro akwiye kwibanda ku bice by'umubiri w'umugore bituma aryoherwa cyane kurusha ibindi nka rugongo (critoris) kandi n'umugore akabwira umugabo ahamuryohera akaba ariho umugabo akomeza kwibanda cyane.

Miss Gisabo yavuze kuby'ikibuno cye bivugwa ko cyagiye.[AMAFOTO]

By Machad


Kuri uyu wa Kabiri 13 Ugushyingo 2018 , Miss Uwase Hirwa Honorine [uzwi nka Igisabo] yagiranye ikiganiro n'abafana be kuri instagram ababwira ko bamubwira bimwe mu bintu biri kumuvugwaho hanze.

Bamwe mu bafana be bamubwiye ko avugwaho kuba ari umukobwa usabana nawe abashimira avuga ko asabana abandi bamubwira ko ngo agoye mu guteretsa kuko benshi batazi umusore mwiza kuri we abasubiza ko atari yagera igihe cyo guhitamo umukunzi nyawe undi mufana we yaje amubwira ko bivugwa ko igisabo cye cyagihe [Ikibuno]maze mu gisubizo amubwira ko yagitije mushiki w'uwo musore ko kugera magingo aya atarakimugarurira

Umusore yagize ati “Numva bavugango igisabo cyaragiye.”

Miss Gisabo nawe ati” wincokoza […]uraziko mperuka kugitza mubyara wawe uherutse gushyingirwa ntiyagitirura.”

Mu kiganiro yakomeje agirana n'abafana be benshi bagiye bamubwira byinshi mubyo abantu bamwibazaho gusa bimwe mu bisubizo yabahaga yabashimiraga ndetse ababwira ko ari umukobwa wigirira ikizere muri buri kimwe.

Uwase Hirwa Honorine ni umukobwa wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubazwa n'akanama nkemura mpaka ka Nyampinga w' u Rwanda ibintu biranga umunyarwandakazi maze nawe mu gisubizo gitomoye ababwira ko agomba kuba ateye nk'igisabo izine rimwitirirwa uko ubu yitwa Miss Gisabo

  • November 14th 2018 at 14:22

Ese umugabo wambaye agakingirizo yabasha kunyaza umugore mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina?

By Machad


Ibisubizo bitangwa n'abantu batandukanye babajijwe kuri iyi ngingo, bubatse ingo kandi banemeza ko bafite ubuhamya kuri iki cyo kunyaza cyangwa kunyara k ‘umugore.

Ati“Reka reka, nta naho bihuriye, nonese kapote yabuza umugore kunyara, n'ubundi umugore ufite amazi aranyara waba uyambaye cyangwa se utayambaye”.

Undi nawe yagize ati: “biratangaje cyane, kunyara yego bisaba ko umugore aba yaryohewe, ariko agakingirizo rwose ntabwo kamubuza kunyara akizihirwa umugabo apfa kuba rugongo yayihase…, uretse no kuba yambaye agakingirizo, umugore wanyajwe cyane nubwo wakozaho agatoki ageraho akazikujugunyaho”.

Uyu wa Gatatu we ni umugore, avuga ko agakingirizo gatuma imibonano itaryoha neza nk'uko wayikora mwese ntako mwambaye ariko agahamya ko katamubuza kuzana amavangingo.

Nawe tanga igitekerezo cyawe gisangizwe abandi...

Meddy yagize icyo avuga ku muziki wa Ali Kiba na Diamond Platnumz

By Machad


Uyu muhanzi ubwo yaganiraga na n'Ikinyamakuru Bongo 5, akabazwa impamvu yahisemo gukorana na Diamond ntakorane na Ali Kiba, yavuze ko impamvu ari uko nta kominikasiyo (communication) yabonetse yatuma bahura bagapanga gahunda yo gukorana.

Meddy yavuze ko nta nimero ya Telefone ya Ali Kiba afite ndetse ko nta n'iy'umuntu uwariwe wese wo hafi ya Ali Kiba afite(Abamuhagarariye), bityo ibi bikaba aribyo byabaye intandaro y'uko atariwe bakoranye.

Yakomeje avuga ko haba Ali Kiba na Diamond Platnumz, bose ari abahanzi babahanga, akunda kandi abona ko bazi icyo bakora ku buryo iteka bombi ari abahanzi bahora baharanira guteza imbere umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere umuziki wo mu bihugu bigize Afurika y'Iburasira zuba.

Meddy yasobanuye ko ubusanzwe asanzwe aziranye na Ali Kiba kuko buri wese azi umuziki wa mugenzi we, gusa ku ruhande rwa Diamond Platnumz we bikaba akarusho kubera ko bigeze guhurira mu Mujyi wa Dallas.Ati” Nta nimero ye ngira (Ali Kiba). Yewe habe n'iy'abantu be ba hafi cyangwa iya manajimenti ye (management). Ubusanzwe turaziranye, azi umuziki wanjye nanjye uwe ndawuzi, na we aziko mukunda.”

Meddy yakomeje asobanura ko kuri Diamond bitandukanye kuko we yigeze no kugera aho aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Dallas.Ati” Uziko Diamond yigeze gukorera igitaramo i Dallas, icyo gihe twarabonanye. Bose ndabakunda kandi bose bazi ibyo bakora.”

Ngabo Medal wamamaye nka Meddy yavuze ko yahisemo gukorana n'umuyobozi wa Wasafi ariwe Diamond Platnumz kubera ko hagati yabo bari basanzwe bagirana kominikasiyo(communication) kuburyo kumubona ari ibintu bitabanje kumugora.

  • November 14th 2018 at 14:05

Uguterana amagambo gukomeye hagati ya Diamond na Mobeto bakundanaga

By Machad

Mu minsi mike itambutse Hamisa Mobeto yerekanye umukunzi we mushya yasimbuje Diamond Platnumz, byatumye uyu muhanzi afata iyambere mu kwihanangiriza uyu munyamideli asa naho amugaragariza ko ibyo arimo ari ubusa bitewe n'ibihe bagiranye ubwo bari bakiri mu rukundo.
Mobeto yariyavuze ko umukunzi we mushya uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari “Roho yicaye mu mutimawe” izamurinda umunaniro wose yatewe na Diamond.

Yasubijwe na Diamond ko ibyo arimo atazi ibyaribyo kuko amaherezo azagaruka kubera umubiri w;uyu muhanzu uryoshye.Yagize Ati” Ndabizi ko ndyoshye. Kandi ndabizi ko ugikeneye kubana nanjye. Ndakumenyesha ko umukunzi mushya atazatuma wishima, kuko uracyifuza kungarukira. Ibyo ntibyagukiza umunaniriro.”

Mobeto yahoze ari umukunzi wa Diamond

Nyuma y'aya magambo Hamisa Mobeto yamusubije amwihanangiriza uburyo yamufashe nabi ndetse anamugaragariza impamvu nya mukuru itatuma amugarukira ahubwo igaragaza ko bakwiye gutandukana burundu umwe akibagirwa undi.Yagize ati”sinizeye ko wavuze ayo magambo. Sinkunda uburyo wayavuzemo kandi isezerano wampaye tugikundana rihabanye n'ibyo njye niboneye n'amaso yanjye.”

Yongeye ho ko Diamond nta burenganzira afite bwo kumufata uko yishakiye cyangwa ngo amuheze umwuka kubera akayabo k'amafaranga atunze, ahubwo ko byaruta bagatandukana.Yagize ati” Nta burenganzira ufite bwo kumfata uko ushaka nk'uko abanyamafaranga menshi babigenza. Urukundo rwawe rwari rwiganjemo ibyaranze ubuzima bwawe. Dukwiye gutandukana”.

Aba bombi batangiye gushwana hagati muri uyu mwaka wa 2018, birangira havuyemo ingaruka zo gutandukana. Bari bamaze kubyarana umwana umwe witwa Prince Dylan uherutse kugira isabukuru ku italiki ya 5 Kanama 2018.

Diamond yihenuye kuri Mobeto ko azamugarukira kubera uburyohe bw'umubiri we

Uyu munsi habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'uyu mwana, Mobeto asa n'uhawe icyicaro mu muryango wa Diamond kuko uwo munsi ari nawo nyina wa Diamond yakiriye uyu mwana mu buzukuru be bavuka kuri Zari nawe utakibana na Diamond.

  • November 14th 2018 at 14:01

Haracura iki hagati CNN Tv na Trump wabangamiye umunyamakuru?

By Welcome Fred


Umunyamakuru w'iyi televiziyo mpuzamahanga Jim Acosta yasohowe mu kiganiro n'abanyamakuru mu cyumweru gishize, nyuma y'uko abajije Trump ibijyanye n'abimukira ndetse n'iby'uruhare rw'u Burusiya mu matora yabaye muri Amerika mu 2016.

Trump usanzwe adacana uwaka na CNN yanze gusubiza Acosta, amutegeka guhereza undi munyamakuru indagururamajwi, arabyanga.

Acosta yahise yamburwa ibyangombwa bimwerera kwinjira muri White House nk'umunyamakuru.

Bityo kuri uyu wa Kabiri, CNN yahise ijyana ikirego cyayo mu rukiko i Washinton DC, igaragaza ko kwirukanwa k'umunyamakuru wayo binyuranyije n'Itegeko Nshinga ryemera ubwisanzure bw'itangazamakuru.

Mu baregwa harimo Perezida Trump, John Kelly ushinzwe abakozi muri White House, Ushinzwe itangazamakuru Sarah Sanders, Umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho Bill Shine, Umuyobozi w'Urwego rw'ubutasi muri Whitehouse, Randolph Alles n'umwe mu bakozi b'urwego rw'ubutasi wambuye ibyangombwa Acosta.

Sarah Sanders yavuze ko CNN iri gukabiriza icyo kibazo ishaka kwiyamamaza.

White House ariko yasubije ko CNN ifite abanyamakuru benshi bafite ibyangobwa byo gutara amakuru muri perezidansi, ko Acosta wenyine nta kibazo ateye.

Inavuga ko ibyo atari cyo kibazo ahubwo ari ukugira ngo hatazagira n'abandi banyamakuru bavutswa uburenganzira bwabo mu gihe gitaha.

  • November 14th 2018 at 10:01

Kizito Mihigo agiye gukorana indirimbo n'umuraperi

By Machad


Iki gitekerezo Kizito yakigize mu rwego rwo kurushaho kunezeza abakunzi be bakunda injyana zitandukanye kuko bose badakunda injyana imwe gusa ahubwo ko hari n'abakunda HiP-Hop bakeneye kuyumva harimo n'ijwi rye.

Yagize ati “Ndatekereza gukorana indirimbo n'umuraperi nkaririmba classique yanjye agashyiramo imirongo ye arapa.Sinzi niba byajyana gusa icyo nshyigikiye ni uko n'abakunzi ba Hip Hop tutabibagirwa kuko ubutumwa dutanga ziba zireba abantu bose.Hari abavugaga ko ntabikunda ariko ndabifite muri gahunda.

Uyu muhanzi umaze amezi 2 afunguwe yatangaje ko afite gahunda yo gukora cyane kugira ngo yongere yigarurire imitima y'abakunzi be bari bamaze igihe kirekire batamwumva mu bihangano bitandukanye birimo n'ibya gikiristo, bityo akaba ariyo mpamvu yifuje gutanga umuziki akurikije ikigero icyari cyo cyose umuntu agezemo.

Bisanzwe bimenyerewe ko injyana ya HiP-Hop isanzwe ikundwa cyane n'urubyiruko, Kizito akaba ariyo mpamvu yahisemo kuba yakorana n'umuhanzi uririmba Hip-Hop kugira ngo narwo rwisange mu bihangano bye.

Kizito ubwo yamaraga kuvuga ibi, yabajijwe umuhanzi w'umuraperi wa hano mu Rwanda yifuza gukorana nawe avuga ko hari abahanzi ba Hip Hop b'inshuti ze barimo Ama G The Black,ndetse avuga ko yahuriye muri gereza na PFLA ndetse na Jay Polly ku buryo byamworohera kuvugana nabo bakaba bakorana.

Mu gihe kingana n'Amezi abiri Kizito Mihigo avuye muri gereza yasohoye indirimbo nziza cyane yakunzwe n'abantu benshi yiswe “Aho kuguhomba yaguhombya” ubu akaba afite gahunda yo gukomeza gusangiza abantu ibindi bikorwa bitandukanye.

  • November 14th 2018 at 10:00

U-23:U Rwanda runganyije na Congo mu mukino rwarushijwe

By Machad


Ni umukino waberaga kuri sitade Umuganda I Rubavu byoroheye cyane abaturuka muri Congo kuza gufana ikipe yabo byatumye Sitade yuzura.Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ariko ukabona ko ikipe ya DRC iri kotsa cyane igitutu Amavubi, gusa byaje kurangire nta yibashije kureba mu izamu ry'indi mu gice cya mbere aho bagiye kuruhuka ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya DRC yerekana ko ishaka intsinzi, isimbuza rutahizamu wayo byagaragaraga ko yahushije ibitego byinshi. Ari nako Manishimwe Djabel usanzwe ukinira ikipe ya rayon Sports yaje gusimburwa na Samuel Guelette ukina mu Bubiligi mu ikipe ikina mu cyiciro cya gatatu cy'abatarabigize umwuga.

Jimmy Mulisa yongeye gusimbuza ngo arebe ko yabonera intsinzi I Kigali kuko bigoranye kwizera intsinzi mu gihugu cya DRC akuramo Byiringiro Lague ashyiramo Patrick Mugisha usanzwe ari rutahizamu w'ikipe ya Marines FC ari nako RDC Kayembe Edo wa Lupopo yasimbuwe na Ifaso Jonathan

Ku munota wa 79' w'igice cya kabiri Jimmy Mulisa yashyizemo rutahizamu, Biramahire Abeddy asimbura Nshuti Innocent ariko kubona igitego bikomeza kuba ingorabahizi.

Mu minota ya nyuma ikipe ya DRC U23 yabonye kufura yari iri ahantu habi ariko umukinnyi wa kongo ayitera hanze.

ku munota wa 88' w'umukino umukinnyi wa Kongo yazamukanye umupira ariko ntiyabasha kuwubyaza umusaruro.

Ni amakipe adakunda guhura inshuro nyinshi gusa ubwo ibi bihugu byombi biheruka guhura mu gihe cya vua yose yagiye atsindagurana ntiwavuga ko hari iyihariye imikino, aho kuwa 30 Mutarama 2016 u rwatsinzwe na DRC ibitego 2-1, kuwa 10 Mutarama 2016 u Rwanda utsinda DRC 1 - 0 mu gihe kuwa 01Gashyantare 2004 u Rwanda rwatsinze DRC igitego 1 – 0.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

Amavubi U23: Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Aimable Nsabimana, Ahoyikuye Jean Paul, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Blaise Itangishaka, Dominique Savio Nshuti (C), Nshuti Innocent na Byiringiro Lague.

DRC U23: Jackson Lunanga, Herve Beya, Zola Arsene, Jonathan Ifaso Ifunga, Peter Mutumosi Zulu, Nelson Felix Balongo, Dieu Merci Mukoko, Glody Likonza, Tchibuabua Tresor, Jackson Muleka, na Kayembe Edo.

Machad Richard Nshimiyimana

Abanyarwenya ba Comedy Knights,Clapton na Seburikoko bazahurira mu imurikwa rya "Rwanda Performing Art Federation" mu gitaramo cy'ubuntu

By Machad


Abantu babaye indashyikirwa mu guteza imbere ikinamico, urwenya, ubusizi, no imbyino mu Rwanda, bazabishimirwa mu gitaramo cyo kumurika ibikorwa bya federasiyo yabo ya Rwanda Performing Art Federation.

Iyi federasiyo imaze imyaka 2 ishinzwe. Ikaba ari yo ivugira ariya mahuriro ane, ndetse ikaba inabarizwa mu nama nkuru y'abahanzi.Kuwa 23 Ugushyingo 2018 kuri Olympic Hotel hateguwe igitaramo cyo kumurika ibikorwa bya Rwanda Performing Art Federation, no guhuriza hamwe abagize amahuriro yayo.

Aaron Niyomungeri uri mu bategura iki gitaramo yabwiye IMIRASIRE.COM ko amahuriro agize iyi federatsiyo yabaga atatanye ari nayo mpamvu bashatse kubahuriza hamwe.

Yagize ati “ wasangaga ab'ikinamico bisanga ukwabo, ugasanga bari mu ihuriro ryabo, ugasanga abanyarwenya bari ukwabo, turavuga tuti reka aba bantu bahurire hamwe, noneho tumurike ku mugaragaro ibikorwa byose bikorerwamo.

Uretse kumurika ibikorwa by'iyi federasiyo, Aaron Niyomungeri yadutangarije ko hazanabaho umwanya wo gushimira abantu barwanye urugamba rwo guteza imbere ingeri z'ubuhanzi zitandukanye zibarizwa muri federasiyo yabo.

Yagize ati “tuzasubiza amaso inyuma, turebe, ese igihe ikinamico yatangiriye ni bande barwanye urugamba, bakoze ibikorwa by'indashyikirwa kugira ngo uru rugaga rube rubayeho cyangwa ? hazabo gushimira ao mu ikinamico abakoze ibikorwa by'indashyikirwa, mu mivugo, urwenya n'imbyino.”

Muri icyo gitaramo kandi hazakinwa ikinamico, urwenya, herekwanwe imbyino zigezweho n'imvugo.Mu bakina ikinamico harimo Itorero rya Mashirka, Abanyarwenya nka Niyitegeka Gratien (Seburikoko), Kibonke, Comedy Knights n'abandi.Abazitabira iki gitaramo kandi bazagira amahirwe yo kuganira n'ibyamamare bikundira bizaba biri aho.

Igitaramo kizaba tariki 23 Ugushyingo 2018 kuri Olympic Hotel guhera ku isaha ya Saa kumi nimwe nigice z'umugoroba (17:30 Pm ) aho kwinjira ari Ubuntu kuri buri wese ushaka kwifatanya n'abakora imyiyereko.

  • November 14th 2018 at 07:33

Gasabo-Kimihurura:Ntibumva impamvu bimurwa badahawe ingurane

By Welcome Fred


Ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo bukavuga ko bubikora kuko aho batuye ari mu manegeka, aba baturage bavuga ko kera aka gace batuyemo nta kibazo kari gafite nyuma ngo ni bwo haje umushinwa (Umuturage uturuka mu bushinwa)ahamena itaka ari naryo ryagomeye amazi maze abasenyera inzu basigara ku manegeka.

Aha batuye bimaze kugaragara ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga ngo ni bwo bamenyeshejwe ko bagomba kwimuka aha mu myembe hari mu mwaka wa 2003 biza gusa n'ibicecetse none ngo ntibumva uburyo bakwimurwa batanabereka aho bajya.

Icyakora ngo bahawe amafaranga ibihumbi 30 Frw y'ubukode aya nayo bita make bagasaba ko babarirwa bagahabwa ingurane y'ibyabo bakimuka .

Umuyobozi w'akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen avuga ko minisiteri y'ubutabazi yatanze ibihumbi 80 Frw kuri buri muryango y'ubukode none ngo bibaye byiza aba baturage baba bimutse mu gihe hagishakishwa igisubizo cy'iki kibazo gusa ngo ku bafite ubushobozi bo bazabashakira ibibanza biyubakire.

Leta y'u Rwanda ntizabuza abashaka kwinjiza ibirayi mugihugu. Ahubwo abacuruzi mugomba gukorana umutima ukunda igihugu.Gatabazi

By Machad

Iyi nama ihora iba murwego rwo kwitegura umwero w'ibirayi ukunze kubamo ibibazo bishingiye ku musaruro uba wabonetse ari mwinshi cyane. Abari muri iyi nama bagaragaje ko hari igihe ibirayi bihurira ku isoko ari byinshi kandi harafashwe ingamba zo kujya hoherezwa umusaruro ukenewe ku isoko. Ibi kandi bikanatizwa umurindi nuko hari ibirayi bituruka mugihugu cya Uganda nabyo ari byinshi.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuzeko batabuza abashaka kwinjiza ibirayi mugihugu kuburyo bwemewe n'amategeko, asaba abacuruzi b'ibirayi ko bakorana umutima ukunda igihugu, igihe mu Rwanda ibirayi byeze bakarangura ibirayi mu Rwanda.

Usibye ibirayi bituruka hanze y'U Rwanda ngo n'ibirayi bitwarwa ku magare byica igiciro ku isoko kuko hari amahoro bidatangwaho maze bikagera ku isoko biri kugiciro cyo hasi. Abari mu nama bemejeko amagare bagiye kuyaha umurongo azagenderaho kumwero w'ibirayi, bityo abatwara ibirayi ku magare nabo bakajya batanga amahoro akwiye.

Murwego rwo guca akajagari mu bucuruzi bw'ibirayi, abahinzi b'ibirayi babigemura ku kigo gishinzwe igenzura ry' ububucuruzi cyitwa Agro Prossessing Trust corporation (APTC) . Umuyobozi wa APTC kurwego rw'igihugu Major Nicolas Nzeyimana yavuzeko amahoro abarangura ibirayi bacibwa yakuwe kuri 16 kukiro ashyirwa kuri 12 kukiro. Aya mahoro agakoreshwa kuburyo bukurikira : Amafaranga 7 ni aya APTC, amafaranga 5 ni ayamakoperative y'abahinzi , andi 4 yakuweho yari ay'ibidongi n'imifuka ubu byemejwe ko upakira ibirayi azajya abyigurira.

Iyi nama ya yobowe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Major Nicolas Nzeyimana umuyobozi wa APTC kurwego rw'igihugu, Big Gen Eugene Nkubito ukuriye Ingabo mu majyaruguru, Col John Karega ukuriye inkeragutabara mu majyaruguru ndetse na SP Patrick Gasaraba uyoboye polisi mumajyaruguru.

Hari kandi abayobozi b'uturere twa Musanze na Burera, abayobozi b'imirenge n'abutugari, abahinzi , abikorezi , n'abacuruzi b'ibirayi.

  • November 14th 2018 at 04:40

Umunyana Shanitah yitabiriye irushanwa rya Miss University Africa

By Machad
Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018

Ni irushanwa riteganyijwe gutangira ku wa 15 Ugushyingo, rikazasozwa ku wa 30 Ugushyingo. Abakobwa bazaryitabira bazamara ibyumweru 2 mu bikorwa bitandukanye, birimo gufata imyitozo ijyanye n'uko baziyerekana ku munsi nyir'izina wo gutangaho ikamba.

Umunyana wahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yavuze ko yifitiye ikizere cyo kuba yatahukana iri kamba i Kigali, bijyanye n'uko abakobwa bazaba bahanganye abona nta birenze bamurusha. Avuga ko impanuro za kibyeyi yahawe na nyina umubyara z'uko agomba kwigirira ikizere ari iturufu ikomeye izamufasha kwitwara neza muri rino rushanwa.

Umunyana Shanitah w'imyaka 18 y'amavuko, azaba ahanganye n'abakobwa 48 biga muri Kaminuza baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mu gihe Shanitah yaba yitwaye neza muri Miss University Africa y'uyu mwaka, yaba yiyongeyeye kuri Umutoniwase Linda witabiriye irushanwa ry'umwaka ushize akaza mu bakobwa 10 bari bitwaye neza

  • November 14th 2018 at 04:23
❌