WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — September 22nd 2018Bwiza.com

Nyina wa Diamond  yinginze Hamisa Mobetto ku kibazo cy’umuhungu we

By Masengesho Fred
Umunyamedeli Hamisa Mobetto yatangaje ko nyina wa Diamond, Sanura Kasimu Platnumz aherutse kumuhamagara amwinginga amusaba ko yasubirana na Diamond uherutse kumushinja gushaka kumuroga. Mu kiganiro na Playlist kuwa 21  Nzeri uyu mwaka, Mobetto yavuze ko n’ubwo yamaze gucana umubano na Diamond ku rukuta rwa  instagram rw’umwana babyaranye, nyina akomeje kureba uko yagarura umwuka mwiza hagati […]

Iran: Igitero ku karasisi ka gisirikare cyaguyemo benshi barimo abasivili

By Nsengiyumva Denis
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, itariki 22 Nzeri mu gihugu cya Iran hagabwe igitero ku karasisi ka gisirikare mu Mujyi wa Ahvaz, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’iki gihugu. Abantu 11 nibo bamaze kumenyekana bishwe. Ibinyamakuru byo muri Iran mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu byatangiye gukwirakwiza amafoto y’abantu bakomeretse ndetse n’ay’iki gitero ubwacyo […]

New York: Perezida Kagame azafata ijambo nyamukuru mu Nama Ngarukamwaka ya Concordia

By Nsengiyumva Denis
Perezida w’U Rwanda, Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe w’ U Bugiliki, Alexis Tsipras, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alexander  Acosta, ni bamwe mu bantu bakomeye bazafata ijambo mu Nama y’Umuryango uharanira ubufatanye bw’abikorera na leta hagamijwe ahazaza heza witwa Concordia, mu nama yawo ngarukamwaka izabera I New York guhera ku […]

Chris Brown afite umukunzi mushya- Amafoto

By Masengesho Fred
Umuhanzi Chris Brown afite umukunzi mushya, umunyamideli Ammika Harris . N’ubwo abantu benshi bari bamaze iminsi bemeza ko Breezy  yaba akundana na Agnez Mo bitewe no kugaragara ahantu henshi bari kumwe ari nako  bifotoza amafoto ya buri kanya, biremezwa ko uyu mukobwa atari we bakundana. Ibinyamakuru bitandukanye byahamyaga ko aba bombi baba bari mu rukundo […]

RDF igiye kubona indege 2 nshya zizajya zitwara abarwayi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

By Nsengiyumva Denis
U Rwanda rugiye kubona indege 2 nshya zizajya zikoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi (zitwara abarwayi) ndetse zinikorera imizigo itaremereye mu bikorwa by’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Afurika nk’uko byahishuwe kuwa 20 Nzeri. Amakuru yaturutse mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo mu kirere (USAF) izi ndege zifite moteri imwe zizajya zikoreshwa mu […]

Bwa mbere Safi yakoresheje umugore we mu mashusho y’indirimbo -amafoto

By Eng Witty
Niyibikora Safi wiyise  Madiba umuhanzi ukora umuziki ku giti wavuye mu itsinda rya Urban Boyz amaze yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise igifungo ikaba ari nayo ndirimbo ye yambere igaragayemo umugore we Niyonizera Judithe kuva basezerana tariki 1 ukwakira 2017. Ni nyuma yaho yari amaze iminsi ari kugitutu cyo kubazwa impamvu adakunda kwerekana umugore […]

RDC: Inyeshyamba 2 za Mai-Mai ziciwe mu mirwano yazihuje na FARDC

By Nsengiyumva Denis
Inyeshyamba2 zo mu mutwe wa Mai-Mai kuri uyu wa gatanu, itariki 21 Nzeri ziciwe mu gitero ku ngabo za leta, FARDC, mu Mujyi wa Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho sosiyete sivile ivuga ko n’abaturage bakomerekejwe n’amasasu. Izo nyeshyamba zagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Rughenda, mu Karere ka Bulengera, bitera ubwoba abatuye Butembo bose […]

Denmark: Urukiko rw’ubujurire rwashimangiye ko Wenceslas Twagirayezu yoherezwa mu Rwanda

By Nsengiyumva Denis
Urukiko rw’Ubujurire rwa Copenhagen mu gihugu Denmark kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Nzeri rwanzuye ko Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki gihugu yoherezwa mu Rwanda akaba ari ho aburanishirizwa ku byaha bya jenoside akurikiranweho. Uru rukiko rukaba rwashimangiye icyemezo cyari cyfashwe n’urukiko muri Mata. Abayobozi b’u Rwanda bashinja uyu mugabo, Wenceslas Twagirayezu, kuba yaragize uruhare mu […]

Mu turere dutandukanye tw’Igihugu Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu

By Nsengiyumva Denis
Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byayo byo kurwanya ibicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu. Ni ibikorwa byakozwe kuri uyu wa 19 Nzeri bibera mu turere dutandukanye tw’Igihugu. Mu turere twa Rubavu na Nyagatare hafatiwe  ibicuruzwa byiganjemo imyenda ya caguwa, inkweto n’amakarito ya sarisa byinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Chief Inspector of […]
Yesterday — September 21st 2018Bwiza.com

Dore ahantu 5 wakora umugore agahita ashaka cyane gukora imibonano mpuzabitsina

By Itangishatse Theoneste
Abantu benshi bakunze kugira ibanga igice gishobora kubagusha mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina, ariko hari ibice abahanga bahurizaho bavuga ko iyo bikozweho bitera umugore kumva agushatse cyane. 1.Rugongo (Clitoris):’ Iki ni kimwe mu bice by’ inyuma by’ imyanya y’ igitsina cy’umugore, yatowe ku manota (9,1/10) nk’igice cya mbere umugore wamukoraho agahita ashaka imibonano mpuzabitsina. […]

Perezida Tran Dai Quang wa Vietnam yasezeye ku Isi y’abazima

By Nsengiyumva Denis
Perezida Tran Dai Quang wa Vietnam yitabye Imana kuri uyu wa gatanu, itariki 21 Nzeri ku myaka 61 y’amavuko. Uyu akaba yari azwiho gutsimbarara ku matwara ya gikomunisiti ndetse no kutorohera abatavuga rumwe nawe. Perezida Tran Dai Quang yari ku butegetsi kuva mu 2016, akaba yarakomeje imirimo ye kugeza ubwo yapfaga nubwo yari arwaye bikomeye […]

Umugabo yishe umuserebanya, ako kanya umuvandimwe we ahita apfa

By Itangishatse Theoneste
Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria atangaza ko imyuka mibi ikomeza kwibasira bamwe mu baturage b’iki gihugu, atanga urugero rw’umugabo wishe umuserebanya (lézard), muri ako kanya ukimara gupfa umuvandimwe we ahita yitaba Imana. Pasiteri Rabbai Ephraim Ononye abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, atangaza ko uyu mugabo utatangajwe amazina, yabyutse agasanga iruhande rw’uburiri bwe hari […]

Abavugaga ko barenganijwe, basubijwe ibibanza mu isoko rya Muhanga

By uwambayinema Marie Jeanne
Mu cyumweru gishize nibwo umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ishoramari n’umurimo mu karere ka Muhanga   yari yakoresheje tombola atanga ibibanza byari mu isoko rya Muhanga byakoreragamo abakora umwuga w’ubudozi bimuriwe mu nyubako iri muri gare. Iki cyemezo nticyari cyashimishije ababihoranye kuko bavugaga ko byakozwe batarabimenyeshejwe abandi bakavuga ko abari babisanganywe babyambuwe bigahabwa abandi barimo n’abadasanzwe bakora […]

Kanye West arareba ay’ingwe Drake na Nick Cannon bavuze ku miterere y’umugore we

By Masengesho Fred
Umuraperi  Kanye West ararebana nabi n’umuhanzi Drake na Nick Cannon bitewe n’amagambo bavuze ku mugore we, Kim Kadarshian by’umwihariko imiterere ya Kim Kadarshian. Uyu mugabo arihanangiriza Drake na Cannon ko badakwiye kuvuga, kuririmba cyangwa se kugira igitekerezo bamutangaho kuri Kim Kadarshian. Abinyujije muri videwo zinyuranye, Kanye West yagize ati” Ibi bintu ntibyanyuze roho yanjye” Kanye […]

Rulindo: Bamaze amezi atanu barabuze amazi kubera mubazi yibwe

By Nsengiyumva Denis
Abaturage bo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo baravuga ko bamaze iminsi bakoresha amazi mabi bavomye mu ruzi nyamara ayo bari basanganwe barayafungiwe ngo kuko hari icyuma cya mubazi cyibwe. Ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo mu Kagali ka Rubona gahana imbibi n’Akarere ka Gakenke, abaturage bavoma amazi muri Nyabarongo bigaragara nk’ibidashoboka ko yagereranywa […]

Nta muhanzi wansuye, ndabumva, bagize ubwoba bwo kwifatanya n’uwiswe mubi- Kizito Mihigo

By Itangishatse Theoneste
Umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, avuga ko mu myaka ine n’igice yamaze mu buroko nta muhanzi nyarwanda wigeze amusura. Ariko anavuga ko atabarenganya, ati, “bagize ubwoba bwo kwerekana ko bifatanije n’umuntu wiswe mubi, -igitwenge- si nabarenganya”. Mu kiganiro na Radio mpuzamahanga y’abadage Deutch Welle, Kizito Mihigo avuga ko yasuwe […]

Natanze miliyoni mu rusengero nahanuriwe kurongorwa vuba, none imyaka ine irihiritse- NKORE IKI?

By Itangishatse Theoneste
Mbifurije amahoro ya nyagasani kandi mbagisha inama kubera icyo nakwita ikigeragezo nahuye nacyo, ntanga amafaranga kubera ibyishimo cyangwa se icyizere nari nashyizwemo, nizera ubuhanuzi ariko nza gusanga ari amayeri nakinwe. Mu mpera za 2014, nibwo nanjye natangiye gusengera mu itorero ryari riharawe cyane muri Kigali, n’umuyobozi waryo rwose aharawe twese ariho twirukira, ntabwo mvuga amazi […]

Ikirwa cya Migingo mu Kiyaga cya Victoria gikomeje guteza umwuka mubi hagati ya Kenya na Uganda

By Nsengiyumva Denis
Ingabo za Uganda zitambitse umugambi w’igihugu cya Kenya wo kwigarurira Ikirwa cya Migingo kiri mu Kiyaga cya Victoria ibihugu byombi bimaze imyaka igera ku 10 biharanira kucyegukana. Ikirwa cya Migingo kitanafite hegitari y’ubugari ugisangaho abarobyi bava muri Kenya, Uganda na Tanzania bakibaho bitewe n’amafi menshi aba ahari ava mu ruzi rwa Nil. Bwana Gideon Ochanga, […]

Isesengura: Perezida Museveni atabaye menge yagenda nka Col.Muammar Gaddafi

By Masengesho Fred
Mu gihe cy’imyaka 42 nyakwigendera Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi, uzwi nka  Col. Mouhamar Gadhafi yamaze ku butegetsi ntiyahwemye ku kugaruka ku ihame ryo kuba umutungo kamere wa Libya waba uwabenegihugu mbere na mbere, hagakurikiraho abanyafurika abandi bakaza nyuma.Nyamara ibihugu by’iburengerazuba byihishe inyuma y’iturufu y’abaturage batavugaga rumwe nawe byaramwivugana maze peteroli ya Libya barayivoma karahava. […]

CNLG na Mémorial de la Shoah mu nzira z’ubufatanye mu kubika ibimenyetso bya Jenoside

By Nsengiyumva Denis
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ‘ n’ Ikigo cy’Abayahudi gifite inshingano y’ububiko, Ubushakashatsi no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi (Mémorial de la Shoah) barashaka kugira ubufatanye  kugira ngo iki kigo cyungure CNLG  ubumenyi  mu kubika ibimenyetso no  gushyira amateka mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi ni ibyibanzweho mu biganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène yagiranye […]

Ruhango: Umuturage yaguwe gitumo mu rugo iwe atetse kanyanga

By Nsengiyumva Denis
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango ku bufatanye n’abaturage mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Nzeri  yafashe Hategekimana Marc w’imyaka 40 atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Uyu wafashwe yafatiwe mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango,aho yatekeraga Kanyanga ari naho atuye,ubwo Polisi yamufataga yamusanganye litiro 08 z’iki kiyobyabwenge. Umuvugizi wa Polisi y’u […]

Nyamasheke: Barashaka kwisubiza igikombe cy’imihigo bamaze imyaka umunani badakozaho imitwe y’intoki

By sylvestre bahuwiyongera
Akarere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba kigeze gutwara igikombe cy’imihigo mu mwaka w’imihigo wa 2010-2011. Kuva ubwo ntikongeye kugikoraho ahubwo kagiye gasubira inyuma  mu buryo abaturage kugeza ubu batumva, bakaba bagaragaza inyota yo kongera kucyisubiza. Hashize imyaka igera ku 8 muri Nyamasheke baririmba ko batwaye igikombe cy’imihigo n’icy’ubutaha bazacyegukana. Nyamara ngo  kuva  muri 2011 bagitwara […]
Before yesterdayBwiza.com

Gusazana umutwe utekereza, biruta kubyirukana uwikorera imizigo

By Itangishatse Theoneste
Aya ni amagambo y’umukambwe Gakwavu Augustin w’imyaka 76, aho asanga umuntu agira imitwe ibiri: utekereza n’uwikorera imizigo. Gakwavu ni umuhinzi mworozi wo mu karere ka Kayonza, umurenge wa Nyamirama. Yoroye inka zirenga enye za kizungu, zikamwa litiro zisaga 60 ku munsi. Afite kandi urutoki ruvamo ibiro 250 buri cyumweru. Ibi byose ngo abikesha gutekereza akita […]

 Cibitoke/Burundi: Abaturage barinubira amarondo y’ijoro batangiye gukoreshwa ku mupaka w’u Rwanda

By Nsengiyumva Denis
Abaturage bo muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi barinubira ibikorwa byo kubahatira kujya gukora amarondo ku mupaka w’iki gihugu n’u Rwanda bibaza icyo ingabo z’igihugu zishinzwe. Amakuru aturuka aha nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi, aravuga ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gushyiraho amarondo y’ijoro mu rwego rwo kwirinda imitwe y’inyeshyamba […]

Kigali: Reba amafoto y’umuhango wo gusezeraho bwa nyuma CSP Gashagaza

By Itangishatse Theoneste
Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeri 2018, CSP Gashagaza Hubert uherutse kwicwa yasezeweho bwa nyuma mu rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rw’i Remera, mbere yo kujyanwa gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo. Mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2018, nibwo umurambo wa CSP Gashagaza Hubert wabonwe mu murenge wa Ndera mu karere ka […]

Selena Gomez arashaka umukunzi  mu rwego rwo kwiyibagiza Justin Bieber

By Masengesho Fred
Umuhanzi Selena Gomez yiteguye gukundana n’undi musore mu rwego rwo kwiyibagiza uwo bahoze bakundana Justin Bieber washatse kuwa 13 Nzeri 2018 mu ibanga. Inshuti ya hafi y’uyu mukobwa yabwiye Hollywoodlife  ko Gomez yiteguye kjjya muu rukundo n’ubwo atiteguye kubana n’umusore ubonetse wese kugira ngo yiyibagize Justin Bieber. Yagize ati”Selena yiteguye kuba yagira undi muhungu bakundana. […]

Uganda: Bobi Wine yatawe muri yombi akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe

By Nsengiyumva Denis
Depite Robert Kyagulanyi uzwi na benshi ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine yatawe muri yombi akigera ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ubwo yari aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze ibyumweru hafi bitatu yivuza. Indege ya Kenyan Airways No KQ412 yari iturutse Nairobi izanye Bobi Wine yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya […]

Rusizi: Babangamirwa no kudasobanukirwa amategeko abarengera

By sylvestre bahuwiyongera
Bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko hari byinshi bashobora  guhura na byo bihungabanya uburenganzira bwabo bw’ibanze kubera kudasobanukirwa neza amwe mu mategeko abarengera. Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko nubwo Leta yashyize ho uburyo bwinshi bashobora kumenyamo amategeko, nko kuba muri buri karere hari inzu y’ubufasha mu by’amategeko, amaradiyo n’ibindi […]

RDC: Urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kuzahatana mu matora ya perezida

By Nsengiyumva Denis
Komisiyo y’igihugu y’Amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Nzeri yashyize ahagaragara urutonde ntakuka rw’abakandida 21 bemerewe guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza. Abakandida Samy Badibanga na Marie José Ifoku  bemerewe kuziyamamaza mu gihe abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye bagera kuri bane barimo; Félix Tshisekedi, […]

Bombori bombori hagati ya T.I n’umugore we itewe n’inshoreke irakomeje

By Masengesho Fred
Umwuka mubi hagati y’umuraperi  T.I n’umugore we  witwa Tameka Harris bakunze kwita Tiny uratutumba bitewe n’ibimenyetso by’uko uyu mugabo yaba agikururana n’inshoreke ye, Bernice Bourgos. Umubano mubi utangiye kuza nyuma yaho Tiny avumbuye ko T.I agikurikira Bernice kuri instagram kandi baratandukanye. Mu kiganiro cyihariye, inshuti ya hafi ya Tiny yatangarije Hollywodlife dukesha iyi nkuru, ivuga […]

Rwamagana: Abanyonzi barasaba ko hagaruzwa umutungo wabo wanyerejwe n’abahoze bayobora Koperative yabo

By Nsengiyumva Denis
Abanyonzi bakorera umwuga wo gutwara amagare mu mujyi wa Rwamagana barasaba ko amafaranga yabo yanyerejwe n’abahoze bayobora koperative yabo Cotraverwa ikorera mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana . Abanyonzi bashinja abahoze bayobora koperative Cotraverwa ko uko bagiye basimburana ku buyobozi ariko bananyerezaga umutungo wa koperative aho kuwucunga neza. Banenga ababayoboraga kuba batarigeze batekereza […]

U Rwanda ruzakomeza gufatanya n’u Bushinwa kubw’inyungu rusange – Min. Dr Uzziel Ndagijimana

By Nsengiyumva Denis
Minisitiri w’imari Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Nzeri yongeye gushimangira ubushake bwa Guverinoma y’U Rwanda bwo kurushaho gukomeza umubano n’u Bushinwa kubw’inyungu rusange z’ibihugu byombi. Gusurana kw’abakuru b’ibihugu byombi ndetse perezida Kagame agasubira mu Bushinwa yitabiriye inama ku Bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa (FOCAC) yabereye I Beijing kuwa 3-4 Nzeri, byose biri […]

Leta ya Congo/Kinshasa yateye utwatsi abahoze muri FDLR bakeneye ibiganiro n’u Rwanda

By Itangishatse Theoneste
Mu gihe Leta ya Congo Kinshasa itangaza ko mu mpera z’ukwezi kwa Cumi hazafungwa inkambi zicumbikiwemo by’agateganyo abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo, bamwe bifuza ko habanza kubaho ibiganiro na Leta y’u Rwanda, igitekerezo iya Congo Kinshasa ivuga ko ititayeho. Izi nkambi zirimo abantu 850, ni 200 bahoze ari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo […]

Burundi: Umukuru w’Imbonerakure n’umugore bishwe acibwa umutwe urajyanwa

By Nsengiyumva Denis
Uwitwa Daniel Ngendakumana wari umukuru w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ruzwi nk’Imbonerakure mu Ntara ya Kayanza, komini Kabarore, zone ya Rugari, mu mudugudu wa Buyumpu yaraye yishwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Nzeri. Ibiro Ntaramakuru by’u Burundi (ABP) byemeje aya makuru y’uko Ngendakumana yicanwe n’umugore we. Uyu ngo akaba yishwe aciwe […]

Igitekerezo: Imbabazi Perezida Kagame yatanze ni igipimo cy’imyumvire ye kuri demokarasi

By Masengesho Fred
Mu gihe ibitangazamakuru mpuzamahanga bitari bike bitahwemye gushimangira ko imbabazi Perezida Kagame aherutse gutanga ku bagororwa basaga  2,000 ari igitutu cy’ibihugu by’ureburengerazuba bw’isi by’umwihariko Ubufaransa, bigaragara ko ahubwo iyi ntabwe yatewe ari ubushake bwiza bwa politiki bw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Mu gushimangira iki gitekerezo, twahera ku buryo bimwe muri ibi bihugu byo mu burengerazuba nka Leta […]

RDC: Umukuru w’inyeshyamba za Raia Mutomboki Kazimoto yiciwe mu mirwano

By Nsengiyumva Denis
Umuyobozi w’umutwe wa Raia Mutomboki Kazimoto yishwe arashwe ubwo izi nyeshyamba zacakiranaga n’ingabo za FARDC kuwa Mbere ushize, itariki 17 Nzeri, mu gace ka Bamugaba muri Teritwari ya Shabunda muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile ya Shabunda. Ni mu mirwano yabereye ku muhanda Nduma-Nyambembe. Uyu mukuru w’inyeshyamba wishwe yayoboraga igice cya Raia Mutomboki […]

Mu turere dutandukanye hafatiwe ibicuruzwa bya magendu

By Nsengiyumva Denis
Mu bikorwa byo kurwanya magendu  byakozwe na Polisi kuri uyu wa kabiri hafatiwemo ibicuruzwa birimo  ibikoresho by’ikoranabuhanga, inkweto n’imyenda ndetse n’inzoga z’amoko atandukanye byose byinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni ibikorwa Polisi y’u Rwanda yakoreye muturere twa  Rubavu, Burera na Nyamagabe biturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage Chief Inspector of Police (CIP) Innocent […]

Uganda: Itahuka rya Depite Bobi Wine ryashyize bamwe mu kaga

By Itangishatse Theoneste
Nyuma y’uko hamenyekanye  inkuru y’ihumure ku bafana b’umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Uganda, Robert Kyagulanyi, bamwe mu bakunzi be batawe muri yombi bazira gukora imyenda iriho amagambo amuha ikaze mu gihugu. Bakimenya inkuru y’itaha rye, bahise bakoresha imipira yo kwambara “T-Shirt” yanditseho amagambo cy’Icyongorereza aha ikaze uyu munyapolitiki. Bagira bati “Uhawe ikaze mu gihugu […]

Ubutabera: Urubanza rwa cyamunara ni amabombe gusa

By Itangishatse Theoneste
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nzeri, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge haburishijwe urubanza rwajuririwe n’ubushinjacyaha ku bantu batatu bagize uruhare muri cyamunara ya sitasiyo ya Kicukiro. Urubanza rurimo udushya twinshi twakwita amabombe, nk’uko n’iri jambo ryagarutse mu majwi y’impande zose ziri mu rubanza. Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko abo bantu barimo uwateje […]

Uganda: Abayobozi, abajenerali n’abanyemari bakomeye bahawe uburinzi bw’abashinzwe kurinda perezida

By Nsengiyumva Denis
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko kuri ubu abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ari bo bahawe inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri guverinoma, abasirikare bakuru, n’abanyemari bakomeye mu gihugu nyuma y’iyicwa rikomeje kugaragara ry’abantu bakomeye barimo Depite Ibrahim Abiriga na Muhammad Kirumira wari komanda wa polisi mu karere. Amakuru agera […]
❌