WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayNews Sites

R.Kelly ashobora gutembagazwa burundu n'amashusho mashya amugaragaza asambanya umwangavu

By Nizeyimana Selemani

Ibintu bikomeje kujya irudubi, ku muhanzi w'igihangange mu njyana ya RnB, R. Kelly aho nyuma y'ibirego byinshi byari bimaze iminsi bimuri hejuru, ubu noneho umunyamategeko ukomeye muri Amerika yamaze gutangaza ko afite amashusho mashya y'uyu muhanzi akorana imibonano mpuzabitsina n'umwana muto.

Aya mashusho noneho ashobora gutembagaza burundu R.Kelly wari umaze iminsi atorohewe n'ubuhamya bwisukiranije bumushinja guhohotera igitsinagore by'umwihariko gukoresha ubusambanyi abakobwa batarakwiza imyaka y'ubukure.

R.Kelly ntiyorohewe n'ibimenyetso simusiga bikomeje kwisukiranya bigaragaza imyitwarire idahwitse ye mu bihe bishize

Mu itangazo yanyujije kuri konti ye ya Twitter, uyu mwunganizi mu mategeko (avocat) Michael Avenatti wubatse izina mu buryo bukomeye mu itangazamakuru rya Amerika dore ko ari nawe urimo uburanira uwahoze ari umukinnyikazi wa filime z'urukozasoni (porno) Stormy Daniels mu kirego aregamo Perezida wa Amerika Donald Trump, yasobanuye ko 'afite gihamya y'aya mashusho mashya ashimangira ibirego R.kelly ashinjwa' ndetse yamaze kuyoherereza umushinjacyaha wo mu gace ka Cook i Chicago aho uyu munyamuziki atuye.

Ku bw'uyu mwunganizi mu mategeko Michael Avenatti avuga ko aya mshusho mashya (sextape) y'iminota 45 agaragaza R.Kelly asambana n'umwana nta handi hantu na hamwe yari yarigeze ashyirwa hanze.

Michael Avenatti, umwunganizi mu mategeko (avocat) uvuga ko afite amashusho mashya agaragaza R.Kelly asambana n'umwana muto

Uyu mugabo yavuze ko 'yifuza kugeza imbere y'ubutabera uyu muhanzi', gusa ubwo AFP, yahamagaraga ibiro by'uyu mushinjachaya (procureur) w'i Chicago bivugwa ko yashyikirijwe aya mashusho, yanze kwemeza cyangwa ngo ahakane ko haba hari iperereza rishya ryatangijwe kuri R.Kelly, gusa ibinyamakuru by'i New York biravuga ko ashobora gufatwa agafungwa.

Shene ya televiziyo ya CNN yabonye aya mashusho, yavuze ko 'igaragaramo abagabo babiri barimo usa na R.Kelly yambaye ubusa arimo asambana n'umukobwa ukiri muto'. CNN yakomeje ivuga ko nubwo bigoye kumenya imyaka y'uyu mukobwa hagendewe ku mashusho gusa, ariko ubwo yavugaga ku myanya myiyorokero ye muri aya mashusho yivugira ko afite imyaka 14 y'amavuko.

Hashize imyaka myinshi uyu muhanzi ashinjwa ibyaha byo gusambanya abana bato ndetse n'ihohotera rishingiye ku gitsina. Mu 2008 nabwo yashinjijwe gukora amashusho y'urukozasoni asambana n'umwana w'imyaka 13 ariko aza kugirwa umwere.

Imyaka ibaye myinshi R.Kelly ashinjwa guhohotera abangavu

Tubibutse ko mu 1994 ari bwo R.Kelly yarushinganye na Aaliyah wari ufite imyaka 15 gusa y'amavuko, ariko nyuma gato ababyeyi be baza gusesa ubu bukwe. Uyu muririmbyikazi akanaba umukinnyi wa filime yaje kwitaba Imana aguye mu mpanuka.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka ni bwo hasohotse filime mbarankuru ikomoza ku myitwarire idahwitse ya Robert Kelly uzwi nka R.Kelly , aho havugwamo uburyo yagiye ashora abana bato mu busambanyi ndetse akanakora ihohotera rishingiye ku gitsina harimo abana bari munsi y'imyaka 16 y'amavuko,

Iperereza ryamaze gutangizwa i New York. Inzu ya muzika ya Sony Music kugeza ubu yamaze gusesa amasezerano (kontaro) yari ifitanye n'uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo "I Believe I Can Fly".

Ford yakoze uburiri butuma ababuryamyeho batabyigana -Menya imiterere yabwo

By Nizeyimana Selemani

Uruganda rw'abanyamerika rusanzwe ruzobereye mu gukora imodoka, Ford rwamuritse umushinga mushya warwo udafite aho uhuriye n'ibi byo gukora imodoka, ahubwo ruzana uburiri bukoranwe ikoranabuhanga rituma hagati y'abaryamana nta wushobora kwiba undi umwanya.

Ni uburiri bwiswe 'Uburiri bw'ubunyabwenge' aho bukozwe mu buryo bubasha kumva ko umuntu umwe agiye kubyiga undi amusanze mu mwanya we maze bugahita bumusubiza mu mwanya we aho bikorwa na tapi igenda (tapis roulant) ishyirwa munsi ya matora.

Ubushakashatsi bwatangajwe na Ford bwerekana ko umuntu umwe muri bane ahitamo kwirararana wenyine ndetse bamwe bahindura uburyo baryamyemo (positions) inshuro ziri hagati ya 12 na 20 mu ijoro rimwe, ubu buryo bushya bukaba bugamije gufasha ahanini ingo (couples) kugira ngo zigire ijoro ryiza.

Hari abantu baryama nabi bakabangamira abandi mu ijoro, bikagira ingaruka ku bitotsi byabo

"Iyo bamwe mu bagabo n'abagore baryamye, bombi baba bafite umwanya muto cyane kurusha umwana uri mu buriri buto. Abantu baba bafite intege nke cyane iyo baryamye. Turemye mu buryo dukanguka mu gihe cyose ikintu runaka cyangwa umuntu adukozeho mu buryo budutunguye. Iyo umuntu aturutse ku rundi ruhande rw'uburiri bwacu, uburyo bwacu bwo kwirwanaho buhita bubyuka, maze bigatuma umuntu agira ijoro ribi. Mu gihe undi muntu we akomeza kwiruhukira nta mususu. Ibyo bishobora gusenya ingo (couples)." Ibi ni ibyasobanuwe n'inzobere mu by'ibitotsi Dr Neil Stanley mu kinyamakuru The Independent.

Ubu buriri kugeza ubu buracyari ishusho y'urugero. Ford iteganya kubukoresha by'umwihariko nk'igikoresho cy'itumanaho mu buryo bwayo bwo kugumisha imodoka mu nzira nyayo mu rwego rwo kurinda impanuka.

Kanda hano hasi wihere ijisho uko ubu buriri bukora

Umunya-Kenya, Dr Murugu uvurisha ibimera azatangira gukorera mu Rwanda mu cyumweru gitaha

By Nizeyimana Selemani

Nyuma yo kunoza umugambi wo kwagurira ubuvuzi bwe mu Rwanda, umunya-Kenya, Dr Murugu, usanzwe ari inzobere mu kuvura indwara zitandukanye yifashishije ibimera aho amaze kubaka izina rikomeye muri Kenya, yatangaje ko azatangira imirimo ye i Kigali mu cyumweru gitaha.

Ibi twabitangarijwe n'umwe mu barimo bamufasha gutegura itangiriro ry'imirimo ye mu Rwanda. Avuga ko mu ntangiriro z'icyumweru gitaha, uyu muganga ufite ibitaro bya Dr Murugu Natural & Nutritional Clinic azaba ari i Kigali aho azahita atangira kwakira abamugana aho yafunguye ishami ry'ibi bitaro i Nyarutarama.

Dr Murugu amaze kuba ikimenyabose muri Kenya

Mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru ryo mu Rwanda mu mpera z'ukwezi gushize, Peter Murugu wiyita HDR (Herbal doctor) yavuze ko yifuza gutanga umusanzu we mu buvuzi ku banyarwanda.

Ati "Ubu namaze kwiyandikisha muri RDB, nanamaze kubona aho gukorera Nyarutarama, ubu nje gufasha benewacu b'abanyarwanda. Dufite imiti myinshi ivura indwara nyinshi, tuzavura izamaze kwinjira mu mubiri tunakumire izitarawinjiramo, maze abanyarwanda bagire ubuzima buzira umuze."

Uyu mugabo avuga ko 95% by'abarwayi bamugannye yabashije kubavura barakira bituma atangirwa ubuhamya bwiza muri Kenya ndetse agenda yagura ibitaro bye ku buryo afite amashami mu bice bitandukanye by'iki gihugu akaba anafite intego yo kuba ku isonga mu kuvura mu karere ka East Africa.

Ati "Nagiye mvura abantu baje bihebye, imiti ya kizungu yanze kubavura, babaciye amafaranga menshi ngo bajye kwivuza mu Buhinde, Amerika cyangwa Uburayi, ariko nkababwira nti nimuze ngerageze ndegere ubuzima bwanyu kandi mwo gutanga ibyo bifaranga byinshi, bikarangira bakize."

Dr Murugu aheruka kuganira n'itangazamakuru ryo mu Rwanda

Uyu mugabo avuga ko azi neza ko mu Rwanda hasanzwe hari abandi bavuze bakomeye yaba abavura bya kizungu n'abagakondo ariko ko ataje guhangana nabo ahubwo aje gufatanya nabo mu rugamba rwo gusigasira amagara y'abanyarwanda.

Yasabye ko mbere yo kujya kwivuza mu mahanga ya kure indwara zananiranye bazajya bamunyuraho nawe agashyiraho ake.

Iyo usuye urubuga rwa Murugu Herbal Clinic uhasanga ubuhamya butandukanye bw'abantu bavuye bagakira

Mu ndwara zirenga 200 bavura harimo igifu, indwara uyu muganga avuga ko yanasanze yeze mu banyarwanda kandi bidakwiye, harimo kandi asima, diyabeti, umwingo, indwara z'ubuhumekero muri rusange, indwara zikunze kwibasira igitsinagore harimo n'imihango itaza neza, indwara zo mu myanya myiyororokero y'ibitsina byombi n'izindi zitandukanye.

Muri izi ndwara harimo izikira mu gihe cy'amezi ane, ukwezi kumwe, ibyumweru bitanu, ibyumweru 3, ibyumweri bibiri, iminsi 25, iminsi 6, iminsi 3 ndetse n'izitwara amasaha 6.

Dr Murugu afite ubunararibonye bw'imyaka isaga 20 avura yifashishije ibimera gakondo nyafurika

Uyu mugabo yavuze ko mugutangira azageraza gushyiraho ibiciro byoroheye abanyarwanda b'ingeri zose, ariko ko yizera ko akeza kazigura kandi abanyarwanda bazamugana bwa mbere bazamutangira ubuhamya bwiza.

Dr Murugu ngo azanajwe ishinga n'ubukangurambaga buhuguru abantu uburyo bakwiriye kwirinda indwara ziriho muri iki gihe ziterwa n'imirire mibi n'indi myitwarire ijyanye n'ibyo abarya bashyira mu mubiri byaba ibyo kurya cyangwa kunywa

Ku bifuza kureba ibikorwa bya Dr Murugu basura urubuga rw'ibitaro ari rwo www.muruguclinic.com ukamenya serivisi batanga naho uramutse wifuje kubagana wabandikira kuri e-mail: [email protected] cyangwa kuri Watssupp: +254 722 997788, kimwe nuko wabahamagara kuri numero (Phone: +254 (0)20 2241001, Mobile: +254 722 997 788).

Ubufaransa: Mu gushyigikira abatinganyi, amagambo ‘Se' na ‘Nyina' yasimbujwe mu mashuri

By Nizeyimana Selemani

Abadepite mu gihugu cy'Ubufaransa bamaze kwemeza kuvugurura amagambo yari asanzwe akoreshwa ku byangombwa aho 'Umubyeyi 1 n'Umubyeyi2' (Parent 1 na parent 2) bigomba gusimbura ayari asanzwe akoreshwa 'Se na nyina' (père na mère).

Ibi Inteko Ishinga Amategeko yabyemeje ku wa Kabiri w'iki cyumweru, bavuga ko ubu bugororangingo bugamije kureshyeshya ababyeyi b'ibitsina byombi by'umwihariko mu kuzuza amafishi (formulaires) yo ku ishuri aho abanyeshuri batazongera kuvuga igitsina cy'ababyeyi, ahanini mu rwego rwo kutabangamira ababyeyi b'abatinganyi.

Hagamijwe kurengera abana barerwa n'ababyeyi bahuje ibitsina

Umwe mu badepite wagize uruhare muri izi mpinduka, Valérie Petit (LREM), yagize ati "Ubu bugororangingo bugamije kunoza amategeko anyuranye yo mu muryango y'abana mu mafishe buzuza ku mashuri."

Uyu mudepite akomeza avuga ko umubare w'amafishe y'irangamimerere, kwiyandikisha aho bafatira amafunguro cyangwa guhabwa impushya zo gusohoka ku ishuri iteka yabaga afite ahanditse 'se'«père» na 'nyina'«mère», hatitawe ku mwanzuro w'itegeko ku gushyingiranwa kuri bose ndetse n'imiryango y'ababyeyi bahuje ibitsina (homoparentales/bagena inshingano z'uburyo barera abana babo).

Umuryango w'ababana bahuje igitsina n'umwana wabo

"Dufite imiryango isa nk'iyahejwe ku bw'imibereho y'imiryango n'ingo bishaje. Uyumunsi, nta muntu ugomba kwiyumva nk'uwahejwe n'imiterere y'intekerezo yasigaye inyuma. Kuri twe, iri tegeko ni uburyo bwo kureshyeshya abantu (égalité sociale)", ibyatangajwe nundi mudepite Jennifer de Temmerman (LREM).

Izi mpinduka ntizavuzweho rumwe

Minisitiri w'Uburezi, Jean-Michel Blanquer, ni umwe mu batemeranijwe n'iri vugurura avuga ko ntaho impinduka zifuzwaga zihuriye n'amategeko.

Ubu umwe azajya yitwa umubyeyi 1, undi yitwe umubyeyi 2

Undi wagaragaje ko atanyuzwe ni umudepite wa LR, Xavier Breton wamaganye izi mpinduka avuga ko "rishingiye ku bitekerezo byihariye kandi bya politike bidahuye n'ukuri." Yongeyeho ati "Ubwo numvaga bavuga ko ari imyitwarire ishaje, nibutse ko ubu mu bukwe bwinshi twitabira, hejuru ya 95% baba ari umugabo n'umugore"

Ku rundi ruhande, mugenzi we w'umu-socialiste, Joaquim Pueyot we yagaragaje ko abishyigikiye. Ati "Iki ni ikibazo cyo kubahwa no guhabwa agaciro...ntabwo mutekereza ingaruka mu gihe abana batiyumva ko bafashwe kimwe n'abandi."

Ku mafishe yo ku ishuri kwandikaho 'se na nyina' byasimbujwe 'umubyeyi1 n'umubyeyi2'

Source:Le Parisien

Ifoto y'intare ebyiri z'ingabo zo muri Tanzaniya zahuje urugwiro, yegukanye igihembo cy'ifoto y'umwaka

By Nizeyimana Selemani

Gafotozi witwa David Lloyd yegukanye igihembo cya Lumix cy'ifoto nziza y'ubuzima bw'inyamaswa mu 2018, kubera ifoto yafotoye igaragaza intare ebyiri z'ingabo zahuje imitwe bigaragara ko zishimanye.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane n'ingoro ndangamurage y'amateka kamere y'i London.

Amafoto agera ku bihumbi 45,000 ni yo yari yoherejwe muri iri rushanwa, maze ifoto y'uyu munya Nouvelle-Zélande, David Lloyd iza ku isonga aho yatowe inshuro zigera ku bihumbi 16.

"Ndishimye cyane kuko iyi foto yerekana ibyiyumvo n'amarangamutima y'inyamaswa, ikanagaragaza ko bitagirwa n'ikiremwa muntu gusa. Ndatekereza ko abantu bakwiye kubyitaho ku bw'inyungu z'inyamaswa zose.", Lloyd nyuma yo kwegukana igihembo.

Izi ntare zafotorewe muri Parike y'igihugu ya Tanzania

Uyu mufotozi avuga ko akeka ko izi ntare ebyiri zishobora kuba ziva inda imwe, zikaba zarahuje imitwe amasegonda arenga 30, iyi foto ikaba yarafatiwe muri parike ya Serengeti muri Tanzanie.

Uretse iyi foto yegukanye igihembo, andi mafoto ane yaje ayikurikiye yagaragajwe, akaba azamurikwa muri iyi ngoro ndangamurage y'amateka kamere y'i London mu Bwongereza ku ya 30 Kamena 2019.

Andi mafoto yaje mu myanya itanu ya mbere



UCL: Ajax yakosorewe mu rugo na Real Madrid, Tottenham yihererana Borussia Dortmund -Amafoto

By Nizeyimana Selemani

Ikipe ya Real Madrid na Tottenham Hotspur zakandagije ikirenge kimwe muri 1/4 cya UEFA Champions League nyuma yo kwitwara neza mu mikino yazo ya mbere ya 1/8 aho Madrid yasanze Ajax iwayo mu Buholande iyihatsindira ibitego 2-1 naho Tottenham yari yakiriye Dortmund i Wembley iyihanyagirira ibitego 3-0.

Duhereye ku mukino Ajax yari yakiriyemo Real Madrid nubwo iyi kipe ifite ibikombe bitatu biheruka bya Champions League, uyu mwaka idahabwa amahirwe menshi kubera impinduka zabayeho kuva ku mutoza Zinedine Zidane na kizigenza Cristiano Ronaldo bayisohotsemo, iyi kipe kuri uyu mugoroba yongeye kwigaragaza nk'ikipe ikomeye.

Ni umukino ikipe ya Ajax y'abakinnyi biganjemo abakiri bato yari yagerageje kwitwaramo neza, igahererekanya neza ndetse ikagera kenshi imbere y'izamu rya Thibaut Courtois ariko kurangiriza mu rushundura bikaba ingorabahizi nubwo mu minota ya nyuma y'igice cya mbere batsinze igitego ariko VAR igaragaza ko hari habayeho kurarira.


Ajax yatsinze igitego mu kavuyo ku mupira wari uvuye muri koruneli, ariko VAR iracyanga

Ubwo umusifuzi yari amaze kureba amashusho y'uburyo iki gitego kinjiyemo

Ku rundi ruhande Real Madrid yageraga gake imbere y'izamu rya Ajax ariko uko ihageze igasiga ikoze ibintu bikomeye, gusa igice cya mbere kirangira umuzamu Andre Onana yihagazego.

Mu gice cya kabiri ni bwo ibintu byahindutse Real Madrid iza igaragaza inyota y'igitego ndetse biranayikundira ku munota wa 60 Karim Benzema afungura amazamu nyuma y'akazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Vinicius Junior.


Benzema yishimira igitego cye


Abafana ba Ajx bamumennyeho inzoga ubwo yishimiraga iki gitego

Hakim Ziyech witwaye neza ku ruhande rwa Ajax yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 75, ariko ibyishimo by'abafana b'iyi kipe byaje kuyoyoka ku munota wa 87 ubwo Marco Asensio wari winjiyemo asimbuye, yaterekagamo igitego cy'intsinzi ku mupira yari aherejwe na Daniel Carvajal.


Hakim Ziyech wari wagoye cyane Real Madrid, yishimira igitego cyo kwishyura


Marco Asensio yaboneye Real Madrid igitego cy'intsinzi

Abakinnyi ba Real Madrid bashimira abafana bari babaherekeje kuri stade ya Johan Cruyff Arena

Ku wundi mukino wahuza Tottenham na Borussia Dortmund ikomeje kwitwara neza mu gihugu cy'Ubudage aho iyoboye shampiyona imbere ya Bayern Munich, nubwo yari yabanje kwihagararaho mu Bwongereza igatangira neza igice cya mbere ikagenda inahusha uburyo bwinshi bwabazwe, ibintu byaje kuyihindukana mu gice cya kabiri inyagirwa ibitego 3.

Umuzamu Hugo Lloris yafashije ikipe ye kuguma mu mukino akuramo ibitego byari byabazwe mu gice cya mbere

Achraf Hakimi ni umwe mu bagoye cyane Tottenham mu gice cya mbere, aha yari ahanganye na Moussa Sissoko

Jadon Sancho na we yahaye akazi gakomeye abakinnyi ba Tottenham

Umunya-Koreya y'epfo, Heung-Min Son ukomeje kubica bigacika ni we wafunguye amazamu ku munota wa 47 mbere y'uko ku munota wa 83 Jan Vertonghen aterekamo icya kabiri naho ku munota wa 86 Fernando Llorente ashyiramo agashinguracumu.



Heung-Min Son yishimira igitego cye cya mbere


Myugariro Jan Vertonghen waraye agize umukino mwiza, yishimira igitego cya kabiri yaboneye Tottenham

Fernando Llorent ubwo yashyiragamo agashinguracumu


Umutoza Mauricio Pochettino n'abasore be bateye intambwe ikomeye iberekeza muri 1/4

Amafoto:Dailymail

King James na Dj Marnaud bahuriye mu ndirimbo nshya 'BOKU' igaragaramo Ndimbati -YIREBE HANO

By Jolie Chadia

Dj Marnaud usanzwe amenyerewe mu kuvanga vanga umuziki ndetse akaba amaze igihe kitari kinini yinjiye mu ruhando rw'abanyamuziki ah akunze gukorana indirimbo n'abahanzi batandukanye bagezweho, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Boku' yahuriyemo na King James.

Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo aho yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Bob Pro naho amashusho yayo ayoborwa ndetse anonosorwa na Ibalab.

Muri aya mashusho hagaragaramo Uwihoreye Jean Bosco Mustapha wamamaye cyane nka Ndimbati umaze iminsi abica bigacika muri filime isekeje inyura kuri Youtube ya 'Papa SAVA' ndetse na filime y'Uruhererekane itambuka kuri televiziyo Rwanda ya 'City MAID'.

Iyi ndirimbo ya Dj Marnaud ije ikurikira Bape yakoranye na Active qari nayo yamushyize ku ruhando rw'abanyamuziki bo mu Rwanda na Ribuyu yakoranye na Dj Pius, indirimbo zose zihuriye ku kita rusange cyo kuba zibyinitse.

Kanda hano hasi urebe amashusho y'iyi ndirimbo

Insengero n’ubutaka by’amadini n’amatorero bategetswe gutanga imisoro

By Editor

Hagendewe ku itegeko No 75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego y’Igihugu z’imitegekere  zegerejwe abaturage, inyubako n’ubutaka by’amadini n’amatorero bitegetswe kwishyura imisoro.

Itegeko No 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 ritegeka aba banyamadini n’amatorero gutanga umusoro ungana na 0,1 ku ijana uhereye muri uyu mwaka wa 2019.

Nzayikorera Jonathan, umuyobozi ushinzwe politiki y’ingengo y’imari y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yatangarije abanyamakuru mu mahugurwa bateguriwe kuri iri tegeko ku wa 12 Gashyanyare 2019, ko inyubako n’ubutaka by’amatorero n’amadini bishyirwa mu kiciro cy’ibisoreshwa bitaboneka mu kiciro cy’inzu z’ubucuruzi izo guturamo kimwe n’iz’inganda

Kwishyura uyu musoro uri ku kigero cya 0,1 ku ijuru, bizakorwa n’uwo icyangombwa cyanditseho kimwe n’uko iyo hakenewe ko ibyo bikorwa bihabwa ingurane hari uwo itegeko rigena bijyanye n’uko itegeko ribigena mu biteganywa n’iri tegeko ry’umusoro harimo ko n’inyubako za Leta zikoreshwa nk’izinjiza amafaranga cyangwa ubucuruzi zitegetswe kwishyura uyu musoro, ukuyemo izikorerwamo n’ubuyobozi Inyubako z’amadini n’amatorero ziri mu kiciro kihariye cy’izindi nyubako zitari izo guturwamo iz’ubucuruzi n’Inganda.

Ku nyubako zo guturamo umuntu wese ufite inzu imwe asonewe uyu musoro mu gihe afite iya kabiri akazajya ayishyurira umusoro hakurikijwe agaciro kayo. Aha iri tegeko riteganya ko mu mwaka wa 2019 iyi nzu ya kabiri igomba gusora 0,25 ku ijana, muri 2020 ikishyura 0,50 ku ijana muri 2021 ikishyura 0,75 ku ijana, na ho 2022 n’indi myaka izakurikiraho ikazajya isora rimwe ku ijana.

Ku bijyanye n’inyubako z’ubucuruzi uyu musoro guhera muri 2019 inzu y’ubucuruzi izajya isora 0,20 ku ijana muri 2020 izishyura 0,30 ku ijana muri 2021 yishyure 0,40 ku ijana mu gihe guhera 2022 no mu myaka izakurikiraho izajye isora 0,50 ku ijana.

Inyubako z’inganda zo muri iyo myaka ikurikirana zizajya zisora 0,1 ku ijana buri mwaka uhereye muri uyu wa 2019 n’indi izakurikira.

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, MINECOFIN, ivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo korohereza abasora ku gira ngo bitababera umuzigo mu gihe itegeko ritangiye gushyirwa mu bikorwa.

Munezero Jeanne d’Arc

Ubukungu bw’Igihugu buracyadindizwa n’abanyereza imisoro mu bucuruzi butemewe

By Editor

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyo ku wa 12 Gashyantare 2019; Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko cyageze ku ntego cyihaye mu gukusanya imisoro n’amahoro mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018-19 (kuva muri Nyakanga-Ukuboza 2018), imbogamizi zikiriho zikaba ziri ku banyereza imisoro mu bucuruzi butemewe n’abadasora uko bikwiye.

Bizimana Ruganintwari Pascal, Komiseri mukuru wa RRA yavuze ko Igihugu kigeze kuri 58 ku ijana mu kwihaza ku ngengo y’imari, intego ikaba ari ukwihaza 100 ku ijana uko abasora bazarushaho kumenya akamaro ko gusora.

Gusa ngo haracyari bake bakomeje gukora ubucuruzi butemewe ari nabo usanga banyereza imisoro ya Leta.

Ati “Abantu batarebye neza abo bantu bashobora gusubiza igihugu inyuma, ariko dushyize imbaraga mu bufatanye n’izindi nzego ngo bahashywe.”

Intego zagezweho mu gukusanya imisoro

Amafaranga agera kuri miliyari 666 y’amanyarwanda niyo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyakusanyije, aturutse mw’iyakirwa ry’imisoro n’andi akomoka muri serivisi zihabwa abaturage zitari imisoro. Ku ntego cyari cyihaye ya miliyari 660.4 hakaba hararenzeho asaga miliyari eshanu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Kurenga iyi ntego ngo byatewe n’ingamba icyi Kigo cyashyizeho zijyanye no gutanga umusoro nk’uko byasobanuwe na Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal.

Yagize ati “Twagiye dushyiraho ingamba zijyanye no gutanga umusoro, izamuka ry’ubukungu bw’Igihugu ndetse n’umusaruro mwiza mu by’ubuhinzi; bikaba ari nabyo ahanini byadufashije kugera ndetse no kurenga ku ntego twari twarihaye.”

Yongeyeho ko impamvu nyamukuru yateye ukugenda neza kw’iyakirwa ry’imisoro muri ayo mezi 6, ari izamuka ry’ubukungu ndetse n’imyumvire y’abasora irushaho kuzamuka mu bijyanye no kwibwiriza gusora. RRA ikaba yishimira uburyo ikomeje gutanga umusanzu ku misoro Igihugu kibona.

Umusaruro ku misoro kandi ngo wari kuzamuka kurushaho iyo agaciro k’ibitumizwa mu mahanga kaba karazamutse ku gipimo cyari giteganyijwe cya 16.3 ku ijana; ariko aka gaciro kari ku gipimo cya 12.4 ku ijana kuva muri Nyakanga kugera mu kwezi k’Ukuboza 2018.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyagaruje amafaranga angana na miliyari 20 mu kwishyuza abantu bari babafitiye amadeni y’imisoro, ingamba zikaba zikomeje ngo hagaruzwe ayo mafaranga ya Leta.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

UEFA Champions League: Manchester United yandagarijwe mu rugo na PSG -Amafoto

By Nizeyimana Selemani

Mu mukino ubanza wa 1/8 mu marushanwa ya UEFA Champions League, ikipe ya Manchester United imbere y'abafana bayo i Old Trafford, yanyagiwe na Paris Saint Germain ibitego 2-0, ndetse mu minota ya nyuma Paul Pogba ahabwa ikarita itukura.

Ikipe ya Paris Saint Germain yari yerekeje mu Bwongereza nta mahirwe ihabwa nyuma y'uko itari ifite batatu mu bakinnyi b'inkingi za mwamba bayo Neymar Jnr, Edinson Cavani na Thomas Meunier bose bafite imvune. Ku ruhande rwa Manchester United n'abafana bayo bo icyizere cyari hejuru kubera ukuntu bamaze iminsi bitwara neza muri shampiyona kuva umutoza Jose Mourinho yakwirukanwa.

PSG yashyize akadomo ku kwezi kwa buki k'umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer watsinzwe umukino we wa mbere kuva yafata inshingano zo gutoza iyi kipe

Igice cya mbere cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi ariko amahirwe yo kubona igitego akaba make. Mu minota ya nyuma y'igice cya mbere Jesse Lingard na Anthony Martial bagize imvune bituma basimbuzwa Alex Sanchez na Juan Mata watangiranye n'igice cya kabiri.

Mbappe yahushije igitego mu gice cya mbere cyari cyabazwe

Jesse Lingard yavunitse igice cya mbere kiri kurangira, ahita asimbuzwa Alex Sanchez

Anthony Martial na we ntiyabashije gutangira igice cya kabiri, yahise asimbuzwa Juan Mata

Presnel Kimpempe ni we wafunguye amazamu ku munota wa 52 ku mupira wari uvuye muri koruneli yatewe neza na Angel Di Maria, uyu utari worohewe n'abafana ba Manchester United yavuyemo nabi, ni nawe waje gutanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mbappe ku munota wa 60.



Myugariro w'Umufaransa ufite inkomoko muri Congo Kinshasa, Kimpembe yishimira igitego cye cya mbere

Thiago Silva, Marquinhos na Kimpembe bishimira igitego gifungura amazamu



Amakipe yo mu Bwongereza akomeje kugorwa no guhagarika Mbappe, ku myaka 20 gusa amaze gutsinda Manchester City, Liverpool na Manchester United

Angel Di Maria utari worohewe n'abafana ba Manchester United bamukomerega, yabahembye kubababaza atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego

Abafana bari baherekeje PSG mu Bwongereza, ikipe yabo yabahaye icyizere cyo kuzakomeza muri 1/4

Abakinnyi ba PSG bashimira abafana babo bari baje kubatiza umurindi

Mata, umutoza Solskjaer na David de Gea nyuma yo gutsindwa

Ku munota wa 88, Paul Pogba yabonye ikarita ya kabiri y'umuhondo, bimuviramo umutuku, umukino wo kwishyura i Paris ntazawugaragaramo

Sir Bobby Charlton wabaye umukinnyi rurangiranwa muri Manchester United yari yaje kwihera amaso uyu mukino

David Beckham (hagati) wabaye kapiteni w'Ubwongereza akanaba umukinnyi wa mateka muri Manchestet United na we ntiyari yatanzwe

Laurent Blanc wabaye umutoza wa PSG, akanaba myugariro wa Manchester United yari yaje kureba umukino w'aya makipe yombi afitemo amateka

Giggs asuhuzanya na Laurent Blanc bakinannye imyaka ibiri muri Manchester United

Mu wundi mukino, AS Roma mu rugo yari yakiriye FC Porto, yabyitwayemo neza iyitsinda ibitego 2-1 byose byatsinzwe na Nicolo Zaniolo ku mipira yahawe na Edin Dzeko ku munota wa 70 na 77, mu gihe igitego cy'impozamarira cya FC Porto kinjiye ku munota wa 79 gitsinzwe na Adrian Lopez.

Kuri uyu wa Gatatu iyi mikino izakomeza aho Ajax izaba yakiriye Real Madrid naho Tottenham Hotspur izaba yakiriye Borussia Dortmund.

Umunyamerikakazi yakoze ubukwe n'igipupe cy'umuzimu 'zombie' -Amafoto

By Nizeyimana Selemani

Felicity Kadlec, umukobwa w'imyaka 21 y'amavuko ukomoka i Massachusetts yateguye ubukwe n'igipupe cye Kelly Rossi gifite isura iteye nk'iy'abazimu (zombie).

Abagera kuri bane mu nshuti ze nibo yari yatumiye muri ibi birori hamwe n'ibindi bipupe 8 nabyo biteye gutyo.

Felicity avuga ko isi ye yuzuye nyuma yo kurushingana n'iki gipupe ahamya ko gifite imyaka 37

Uyu muhango wabereye ahitwa Tiverton, umujyi muto uri ku nkombe z'inyanja mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri ubu bukwe Felicity yakoresheje amafaranga hafi ibihumbi 500 y'amanyarwanda harimo ayo yishyuye ikanzu yari yambaye na kositimu y'umugeni we.

Felicity yishyingiye igipupe gifite isura ya zombie

Felicity ahamya ko amaze imyaka ine yisanze mu rukundo rukomeye n'iki gipupe cye banahuje igitsina (kuko nacyo ari ikigore). Ku bwe yumva ko ubukwe bwatumye barushaho kwiyumvananamo ndetse buhamya kurushaho ibibahuza. Ati " Ubukwe bwari nta makemwa, neza neza nkuko nahoraga iteka mbitekereza. (...) Nakoze ibishoboka ngo byose bijye kumugaragaro, maze dukora ubukwe."

Ubwo bashyingiranwaga hari hari ibindi bipupe

Ubukwe bwatashye butungura benshi

Ubwo yari afite imyaka 13 gusa y'amavuko ni bwo uyu mukobwa yahawe impano y'igipupe gifite isura iteye ubwoba ya 'zombie' na se. Hagati aho se yaje gupfa maze Felicity atangira kwihebera kureba filime ziteye ubwoba (les films d'horreur) n'ibipupe byo muri ubu bwoko (zombie). Yahamije ko ubwo yari afite imyaka 16 ari bwo yatangiye kwiyumvamo bikomeye no kugirira amarangamutima iki gipupe cye, gusa ngo icyo gihe yageragezaga kubirwanya.

Felicity yabonye iki gipupe (yise Kelly) nk'impano ubwo yari afite imyaka 13

Uyu mukobwa avuga ko yifuza kwibanira ubuziraherezo n'iki gipupe ashimira uburyo cyamufashije kwiyakira nyma y'urupfu rwa se. Ati "Ku bwanjye aranyuze (igipupe cye), niyumva ntekanye turi kumwe kandi kamere ye ni yo ituma numva nakwishimira kumarana igihe cy'ubuzima bwanjye busigaye na we."

Felicity avuga ko iki gipupe ari ubuzima bwe, kikaba gifite agaciro karuta ibindi byose ku isi

Hashize imyaka ine uyu mukobwa atangiye kwiyumvamo iki gipupe

Mu babaherekeje harimo ibindi bipupe

Ubu bari kubana nk'abarushinganye

Yanishyizeho tatuwaje (tatouage) y'izina ry'iki gipupe yihebeye

Bamwe ku mbuga nkoranyambaga babwiye uyu mukobwa ko afite ikibazo mu mutwe akwiye kujya kwivuza, abandi baramushyigikira bavuga ko ari amahitamo ye

CAF Champions League: Kagere Meddie yafashije Simba SC gutsinda Al Ahly

By Nizeyimana Selemani

Umukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda, Meddie Kagere yafashije ikipe ye ya Simba SC kubona amanota y'ingenzi mu mukino w'umunsi wa kane wa CAF Champions League yari yakiriyemo Al Ahly yo mu Misiri maze ibintu bisubira ibubisi mu itsinda D.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 65 gitsinzwe n'uyu rutahizamu ni cyo cyatandukanije izi kipe zombi bituma Simba SC yongera kugira icyizere mu rugendo rwo gushaka itike ya 1/4 aho yahise igwiza amanota 6 biyifasha kwicara ku mwanya wa 2 by'agateganyo muri iri tsinda rikiyobowe na Al Ahly nubwo yatakarije muri Tanzania.

Muri iri tsinda hategerejwe undi mukino uza gukinwa ku isaha ya saa tatu z'umugoroba aho JS Saoura kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 2 iza kuba yakiriye AS Vita Club iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 4.

Kagere Meddie akomeje kwigaragaza mu ruhando nyafurika

Simba yari yatangiye neza uru rugendo ubwo yatsindaga umukino ubanza ikipe ya JS Saoura ibitego 3-0, ariko imikino ibiri yakurikijeho hanze y'ikibuga cyayo ntabwo yayoroheye kuko yanyagiriwe i Kinshasa na AS Vita Club ibitego 5-0, bidateye kabiri Al Ahly nayo irayisubira 5-0 mu Misiri, mbere y'uko ibifashijwemo na Kagere Meddie iyigaranzura kuri uyu wa Kabiri.

Muri iyi mikino nyafurika nubwo nta kipe yo mu Rwanda isigayemo, abakinnyi mpuzamahanga b'abanyarwanda Kagere Meddie na Haruna Niyonzima ba Simba SC na Jacques Tuyisenge wa Gor Mahia bakomeje kwitwara neza bafasha amakipe yabo banazamura ibendera ry'igihugu cyabo.

Urutonde ntakuka rw'abahanzi bazahatanira Salax Awards, Yvan Buravan arayoboye

By Jolie Chadia

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gashyantare 2019 ni bwo AHUPA Digital Services yashyize hanze urutonde rwa nyuma rw'abahanzi bitwaye neza bagomba guhatana mu bihembo bya Salax Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 7.

Mu byiciro 9, buri cyiciro gihuriwemo n'abahanzi batanu, aho Yvan Buravan ari we muhanzi uri mu byiciro byinshi dore ko yisanze muri bitatu harimo Umuhanzi mwiza w'igitsinagabo (Best Male Artist), Umuhanzi mwiza wa RnB (Best RnB Artist), Umuhanzi ukizamuka (Best Upcoming Artist).

Abahanzi bari babukereye baje gukurikirana uyu muhango

Uretse abahanzi bivanye muri ibi bihembo barimo abakorera umuziki muri Kina Music (Tom Close, Knowless na Dream Boys), Dj Pius, Charly&Nina, Urban Boys, Christopher na Oda Paccy, abandi bahanzi benshi bafite amazina akomeye batoranijwe uretse Safi Madiba watunguranye ntiyagaragara mu cyiciro na kimwe.

Mu cyiciro cy'abagore hagaragayemo amazina atoranijwe bwa mbere muri Salax Awards nka Asinah, Marina na Alyn Sano

Dore uko abahanzi batoranijwe muri buri cyiciro:

Umuhanzi mwiza w'igitsinagabo (Best Male Artist)

• Bruce Melody
• Israel Mbonyi
• King James
• Yvan Buravan
• Riderman

Umuhanzi mwiza w'igitsinagore (Best Female Artist)

• Asinah
• Young Grace
• Marina
• Queen Cha
• Alyn Sano

Umuhanzi mwiza wa Hip Hop (Best Hip Hop Artist)

• Bull Dogg
• Jay C
• Riderman
• Khalfan
• Ama G The Black

Umuhanzi mwiza wa RnB (Best RnB Artist)

• Bruce Melody
• Yverry
• Yvan Buravan
• King James
• Social Mula

Umuhanzi mwiza wa Afrobeat (Best Afrobeat Artist)

• Tino
• Danny Vumbi
• Davis D
• Uncle Austin
• Mico Da Best

Umuhanzi mwiza w'indirimbo zaririmbiwe Imana (Best Gospel Artist)

• Israel Mbonyi
• Serge Iyamuremye
• Uwimana Aimé
• Patient Bizimana
• Gentil Bigizi

Itsinda ry'umwaka (Best Group Award)

• Just Family
• The Same
• Tresor
• Active
• Yemba Voice

Umuhanzi w'indirimbo z'umuco (Best Culture and Traditional Artist)

• Clarisse Karasira
• Jules Sentore
• Sophia Nzayisenga
• Déo Munyakazi
• Mani Martin

Umuhanzi ukizamuka (Best Upcoming Artist)

• Sintex
• Yvan Buravan
• Alyn Sano
• Marina
• Andy Bumuntu


Mc Tino witandukanije na TBB, yatoranijwe muri AfroBeat

Tubibutse ko ibi bihembo bizatangwa ku ya 29 Werurwe 2019, aho buri wese uzegukana igihembo azagenerwa ishimwe ry'amafaranga miliyoni y'u Rwanda.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Félix Tshisekedi wa RDC

By KP

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, byibanze ku mubano w'ibihugu byombi, ubwo bahuriraga muri Ethiopie ku munsi wa kabiri w'Inteko rusange ya 32 y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Aba bayobozi bombi bitabiriye Inteko rusange y'iminsi ibiri ya AU, ari nayo Perezida Kagame yashyikirijemo Abdel Fattah El-Sisi wa Misiri, inshingano zo kuyobora uyu muryango yari amaranye umwaka.

Perezidansi y'u Rwanda ntiyatangaje ibikubiye mu biganiro Perezida Kagame na Tshisekedi bagiranye. Bahuye ku nshuro ya mbere kuva Tshisekedi yatorerwa kuyobora RDC.

Perezida Kagame na Félix Tshisekedi babonanye bwa mbere kuva yatorerwa kuyobora Congo Kinshasa

Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi witabiriye inama ya AU bwa mbere nyuma yo gutorerwa kuyobora RDC, yagizwe umwe mu ba perezida bane bazungiriza El Sisi.

Uyu mugabo w'imyaka 55 yagiriwe icyizere muri uyu muryango nyuma y'igihe umubano hagati yawo n'igihugu cye urimo agatotsi.

Ku ikubitiro hagitangazwa amajwi y'agateganyo mu matora yamwicaje ku butegetsi, AU yasabye ko itangazwa ry'amajwi ya burundu riba risubitswe.

Ku wa 20 Mutarama 2019, Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri RDC rwemeje ko Tshisekedi yatsinze amatora ya Perezida yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, rutesha agaciro ikirego cyatanzwe na Martin Fayulu wavugaga ko ari we watsinze.

Icyo cyemezo cyatangajwe mu gihe AU yari yamaze gukoranya itsinda ryagombaga kujya muri RDC kuganira n'abantu batandukanye mu gukumira imvururu zashoboraga gukurikira amatora. Ubutumwa bwa AU muri RDC bwahise busubikwa.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, ubwo yafunguraga Inama y'Abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu bigize AU ku wa 7 Gashyantare 2019, yashimangiye ko ‘‘Twanyuzwe n'uburyo amatora yakozwe n'ihererekanyabubasha ryabayeho muri Madagascar na RDC.''

U Rwanda rwiteze byinshi kuri Tshisekedi

Mu myaka isaga 20 ishize, amashyamba ya RDC yahindutse indiri y'ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Mu mpera za Mutarama 2019, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatanze impapuro nshya zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa n'abandi bayobozi bari ku ruhembe rw'umutwe w'abarwanyi uzwi nka P5 cyangwa RNC, wisuganyiriza mu mashyamba ya RDC ugamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Mbere y'uko ava ku butegetsi, Perezida Joseph Kabila yemeye guha u Rwanda abantu babiri bari bakomeye muri FDLR inzego z'umutekano z'igihugu cye zafashe, barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.

Bafashwe bavuye muri Uganda mu nama ku bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, hamwe na RNC.

Minisitiri w'Ingabo wa Congo, Crispin Atama Tabe, ku wa 18 Mutarama 2019 yandikiye Monusco asaba ubufasha mu kuburizamo umugambi w'abarwanyi ba FDLR bari bafashe urugendo bagana aho umutwe wa Kayumba Nyamwasa ukorera.

Ati "Kubera ko Congo ishikamye ku byemezo mpuzamahanga yemeye byo kutaba ibirindiro ku mutwe uwo ari wo wose ugamije guhungabanya igihugu duturanye, ndasaba ingabo za Monusco gufasha iza Congo (FARDC) mu kuburizamo uwo mugambi mubisha ushobora guhungabanya umutekano w'akarere kose."

Izo ngabo ariko nta cyo zakoze, zivuga ko zasanze harimo n'abagore n'abana b'abasivili.

Aba bakuru b'ibihugu byombi bagaragazaga akanyamuneza ubwo baganiraga ku nshuro yabo ya mbere

Muri manda ye y'imyaka itanu, Perezida Tshisekedi yitezweho kuzahura umubano w'igihugu cye n'u Rwanda by'umwihariko ku kongera imbaraga zo kwambura intwaro aba barwanyi no gutanga umusanzu mu gucogoza ibikorwa by'abashaka kuruhungabanya banyuze muri RDC.

Inkuru ya IGIHE

Gare ya Rwamagana izatwara agera kuri miliyari na miliyoni 400

By Editor

Ku wa mbere tariki ya 11 Gashyantare 2019, mu gutaha ikigo abagenzi bategeramo imodoka cya Rwamagana, byatangajwe ko ibikorwa byayo bizarangira itwaye amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri miliyari imwe na miliyoni Magana ane (1, 390,000,000Frw), mu gihe igice cyatashywe kimaze gutwara angana na 679,676,260.

Umunyamabanga wa Leta muri Muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Eng. Jean de Dieu Uwihanganye afungura ku mugaragaro iyi Gare, yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo nk’ibi baba begerejwe kandi bagaharanira kubibyaza umusaruro bakiteza imbere. Yabijeje ko Leta izakomeza gukora ibishoboka ngo ibikorwaremezo byiza bigakomeze kugera hirya no hino.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yashimiye ubuyobozi bwa JALI Holdings ku bw’iki gikorwa kiza cya Gare ya Rwamagana, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza gukora ibishoboka mu korohereza imikoranire myiza n’abikorera kugira ngo ibi bikorwa by’iterambere bikomeze kwiyongera.

Guverineri yabwiye abaturage ba Rwamagana ko bene ibi bikorwa byiza nka Gare yatashywe ari umusaruro w’impanuro za Perezida Paul Kagame watumye habaho ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera kugira ngo ibikorwa by’iterambere bigerweho.

Umuyobozi wa JALI Holdings, Col (Rtd) Ludovic Dodo Twahirwa, avuga ko imirimo yo kubaka iyi gare yagabanyijwe mu byiciro bitatu, ibyiciro bibiri bikaba bimaze kurangira. Ikindi kiciro cya gatatu (Phase III) hazubakwa inyubako y’igorofa y’ubucuruzi izaba igeretse kabiri. Imirimo yo kubaka Gare yose izarangira itwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari imwe na miliyoni Magana atatu na mirongo icyenda (1, 390,000,000Frw).

Iyi Gare yubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana na “Jali Holding Company”. Igice cyatashywe kikaba cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 679,676,260. Ifite parikingi yakira imodoka 40, ibiro by’aho bakatira amatike n’imiryango y’ubucuruzi 20, aho abagenzi bategerereza imodoka bakaba banahikinga imvura cyangwa izuba n’ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Eng Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo afungura Gari nshya ya Rwamagana.
Ibumoso-Iburyo: Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng. Uwihanganye Jean de Dieu na Rtd Col Twahirwa Dodo, Umuyobozi Mukuru wa Jali Holdings.

Umukunzi wa Panorama i Rwamagana

Rutsiro: Abari mu kigo ngororamuco basabwe kutabera umutwaro sosiyete

By Editor

Mu cyumweru gishize Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro yasabye abari mu kigo ngororamuco cya Murunda guhinduka bakazanira ibisubizo imiryango yabo aho kubera igihugu umutwaro.

79 bahawe ibi biganiro bakuwe hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Rutsiro, benshi muri bo bakaba bafite aho bahuriye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inzererezi.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, Inspector of Police ( IP) Jean Bosco Mugenzi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Rutsiro, yababwiye impinduka runaka umuntu ariwe uzigiramo uruhare kandi buri wese yihitiramo aho agana.

Yagize ati “Kubaka ibintu byiza bitwara umwanya uhagije wo kubitekerezaho no kubikora ariko kubisenya biroroha cyane. Icyo mbabwiriye ibi ni kugira ngo mumenye ko kwiyangiza byoroshye cyane ariko kwiyubaka bigoye ariko bishoboka bitewe n’amahitamo ya buri muntu”.

Yongeyeho ati “Benshi muracyari bato, kandi ndabasaba guhinduka kuko birashoboka kandi cyane kuko ntimurarengerana. Impinduka nziza zizabaviramo ibisubizo aho guteza ibibazo imiryango yanyu n’igihugu.”

IP Mugenzi yakomeje ababwira ko bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba igihe bataye naho bagenzi babo batishoye mu biyobyabwenge bageze biteza imbere, bikaba byabafasha gufatanga imbaraga zibageza k’uguhinduka nyako bakeneweho n’imiryango yabo ndetse n’igihugu.

Yabasabye ko igihe bazatahira, nyuma yo kugororwa bakwiye kuzazirikana inyigisho bahawe, zizabafasha kwitwara neza aho bakomoka, ku buryo bazagira uruhare rukomeye mu guhindura n’abandi batarumva neza ingaruka zo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Yabibukije ko bakwiye kujya bumva ibiyobyabwenge n’icyaha gihungabanya umutekano kuko kenshi ari intandaro y’ibindi byaha kandi bikanahungabanya ubuzima bw’ubikoresha.

Panorama

Itangazo rya cyamunara y’inzu

By Editor

MU RWEGO RWO GUSHYIRA MU BIKORWA ICYEMEZO CY’URUKIKO MU RUBANZA RC01953/2016/TC/NYGE RWACIWE N’URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE KU WA 06/04/2017,

UMEHESHA W’INKIKO W’UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO KU WA MBERE TARIKI YA 18/02/2019 GUHERA SAA SABA Z’AMANYWA( 1H00 ), AZAGURISHA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO WA VUGUZIGA Fulgence na MUTUYIMANA Francine KU NSHURO YA KABIRI.

UWO MUTUNGO UGIZWE N’INZU IBARUYE MU KIBANZA GIFITE NO UPI:4/01/13/02/932 GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA NYAGISOZI, AKAGARI KA KIYANZA, UMURENGE WA NTARABANA, AKARERE KA RULINDO, INTARA Y’AMAJYARUGURU.

ABIFUZA IBINDI BISOBANURO BABARIZA KURI TELEFONI IGENDANWA 0788297106, BAKANAREBA KU RUBUGA www.pba-co.org RW’URUGAGA RW’ABAHESHA B’INKIKO B’UMWUGA.

 

Bikorewe i Rulindo, ku wa 08/02/2019

Me MUFANZARA Leonce

Umuhesha W’inkiko W’umwuga

Umushumba wa EPR Kiyovu aratungwa agatoki ku miyoborere ishobora kugusha itorero

By Editor

Paruwasi ya Kiyovu, imwe mu maparuwasi makuru y’Itorero ry’Abaperesibiteriyani mu Rwanda (EPR), iravugwamo imiyoborere igonganisha abakirisito ndetse n’imicungire mibi ishingiye ku kunyereza ibya Paruwasi.

Iravugwamo kandi imicungire idasobanutse y’umutungo, kubana n’abakire hakirengagizwa abakene, no kudasura imiryango y’amasengesho atari ayo mu kinyarwanda ndetse n’imvugo zitanoze ku bagaragaje ahari amakosa, hakanimakazwa n’icyenewabo.

Pasiteri Mukamana Jeannette, Umushumba wa EPR Paruwasi Kiyovu, avugwaho kubiba ibice mu bakirisito, kwimakaza icyenewabo, kwishyiramo abashatse kugaragaza ukuri ku bitagenda, kwimeza neza mu mitungo ya Paruwasi, imicungire mibi y’umutungo, kugonganisha inzego no kutumva abakene.

Bamwe mu bakirisito ba EPR Kiyovu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bavuga ko Pasiteri Mukamana acamo ibice abakirisito hagendewe ku bukire n’ubukene.

Umwe mu bahaye amakuru Ikinyamakuru Panorama ariko wadusabye ko tutazatangaza amazina ye yagize ati «Kuri we umukirisito w’umukene ntacyo avuze ahubwo kuko yigize VIP asura abakire gusa kandi aha faveri abakire n’iyo baba batujuje ibisabwa. Hari ingo zigeze kuri eshanu buri rugo ashobora kurugeramo inshuro nibura eshanu buri kwezi haba mu mibyizi cyangwa muri wikendi.»

Yakomeje atubwira ko hari ingeso yo kwishyiramo umuntu uvuze ibitagenda kuko iyo hari umubwiye ibitameze neza amwishyiramo akumva ko ari ukumurwanya akabikwiza ko kanaka amurwanya. Ikindi ngo ni uko ashobora gukekera ubusa umukirisito uwo ari we wese uzi ibye kuri we akumva ko atagaruka mu rusengero.

Havugwa kandi gucunga nabi umutungo wa Paruwasi ko atarayihabwa imodoka ya Paruwasi yahabwaga amafaranga yo gukoresha mu ngendo, imodoka iguzwe hari inama yavuze ko kuko ari we wenyine ukoresha iyo modoka ayo mafaranga yavaho ariko ubimubwiye aba umwanzi bigatuma abantu bifata bagaceceka.

Ibi byagarutsweho n’umwanditsi w’igitabo «Bari u nzozi zitagira kirotora», cyanditswe na Sebera Edouard M., Nyakanga 2018, urup. rwa 10, agira ati «Nk’umukirisito wa E.P.R, nkaba n’Umukuru w’Itorero kandi nkaba nari nshinzwe kugenzura umutungo imikoreshereze y’amafaranga ya Paruwasi ya EPR Kiyovu, hubakwa urusengero rwa Cyuga, naje guhura n’ikibazo cy’imikoreshereze y’umutungo wa paruwasi idahwitse…»

Umwanditsi kuri urwo rupapuro akomeza agira ati «Nasanze ntakwiye guceceka ku mikorere mibi nk’iyo…» Avugamo kandi andi makosa ngo adakwiye kwihanganirwa, uretse imicungire mibi y’umutungo harimo kandi uburiganya mu mushinga wa ‘Compassion’, uburyo kwibuka kuri bamwe babihinduye umuhango, kutubahiriza amategeko agenga itorero mu gihe hafatwa ibyemezo no kutagira insengero ziberanye n’igihe.

Pasiteri Mukamana Jeannette, Umushumba wa Paruwasi ya EPR Kiyovu (Ifoto/Web EPR Kiyovu)

Twashatse kuvugana na Pasiteri Mukamana Jeannette, Umushumba wa EPR Paruwasi Kiyovu, kugira ngo aduhe amakuru y’imvaho ku yo twamenye, atubwira ko twazabanza kwaka uburenganzira Perezida akaba n’umuvugizi w’itorero, ndetse anaduha mu butumwa bugufi yandikiranye n’umuyobozi we ku wa 12 Nyakanga 2018.

Perezida akaba n’umuvugizi wa EPR, Dr Pascal Bataringaya, yatwakiriye mu biro bye ku wa 19 Nyakanga 2018. Mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru Panorama, yavuze ko Paruwasi yigenga atari ngombwa ko umushumba ugiye gutanga amakuru hari undi muntu abanza kunyuraho, anavuga ko atunguwe n’amakuru yumvise.

Yagize ati «Ayo makuru ni mashya kuri nge ariko nzakurikirana najye menye ukuri. Ikindi ni uko numva nta mpamvu umushumba akwiye kwanga gutanga amakuru kuri paruwasi ye akabanza kunyuraho kandi paruwasi yigenga.»

Kubera ko Pasiteri Mukamana Jeannette yahise ajya mu kiruhuko cy’umubyeyi, mu butumwa bugufi yaduhaye bugira buti «Muraho neza? Ndi muri congé de maternité. Icyakora uwakuntumye umubwire, umubwire muzafatanye gutegereza igihe nzayiviramo.» Nyuma yo kuva mu kiruhuko cy’umubyeyi inshuro zose twamuhamagaye ntiyongeye kwitaba telefoni habe no gusubiza ubutumwa bugufi, kugeza ubwo dutangaza iyi nkuru.

Uyu mushumba kandi avugwaho gushaka kwirukanisha bamwe mu bavugabutumwa adashaka kugira ngo yiyegereze umushumba wamubyariye umwana muri batisimu, gushyira mu nshingano z’itorero abahamijwe ibyaha n’inkiko, no gukora yishingikirije abakomeye mu itorero.

Tuzakomeza tubagezeho amakuru arambuye ajyanye n’ibi bibazo bivugwa muri EPR Kiyovu n’igihe cyose uyu mushumba azemera ko tuvugana tuzabagezaho ibyo azaba yatubwiye.

Rwanyange Rene Anthere na Munezero Jeanne d’Arc

Thaïlande: Igikomangomakazi (cyigometse ku migenzo ya cyami), cyiyamamarije kuba Minisitiri w'Intebe

By Nizeyimana Selemani

Ubolratana, yamenyekanye cyane mu ntangiriro z'imyaka ya 1970 ubwo yiyemezaga kwitandukanya n'ibyubahiro bye byo kubaho nk'Igikomangomakazi (princesse) kugira ngo arongorwe n'umunyamerika.

Kuri ubu uyu mukobwa w'imfura wa nyakwigendera Bhumibol Adulyadej umwami wa Thailande watanze mu 2016, yongeye gutungurana yiyamamariza kuba Minisitiri w'intebe w'iki gihugu.

Ni ibintu byatunguye by'umwihariko abaturage b'iki gihugu, ndetse inkuru z'uko Ubolratana ari igikomangomakazi kigometse ku butegetsi bwa cyami n'imigenzo ya bwo zongera kuvuka ku bwinshi.

Ubolratana Rajakanya wahoze ari igikomangoma yinjiye muri politike byeruye

"Naretse izina ryanjye ry'icyubahiro, maze mbaho ubuzima busanzwe nk'ubw'umuturage usanzwe mu buryo bw'Itegeko Nshinga.", ubutumwa Ubolratana yanditse kuri Instagram ubwo yatangazaga bwa mbere iby'iyi kandidature ye.

Azwi nk'ukunda sinema, umuziki na siporo

Ubusanzwe Ubolratana yari azwi cyane nk'umusiporitivu akanaba umuhanzi mu njyana ya pop, akaba yagaragazaga inyota nke ya politike aho ahubwo yakundaga kuvuganira cyane sinema y'iki gihugu mu maserukiramuco atandukanye ndetse yanakinnye muri nyinshi muri zo harimo "Where the Miracle Happens", yasohotse mu 2008 ikanamurikwa muri iserukiramucu rya sinema 'festival de Cannes'.

Ubolratana arazwi cyane mu gihugu cye

Iki gikomangomakazi nticyahwemye kugaragaza umubano wa hafi gifitanye na Thaksin Shinawatra (wahoze ari minisitiri w'iki gihugu kuva muri Gashyantare 2001 kugera mu 2006 ubwo yahirikagwa ku butegetsi n'igisirikare) nyuma yo gutsindira kuyobora manda ya kabiri ariko abatavugarumwe n'ubutegetsi bwe bakanga kwemera ibyayavuyemo.

Yanagaragaye mu mukino wa 1/2 cy'igikombe cy'isi cyo mu 2018 wahuje Ubwongereza na Croatie aho yari yicaranye n'uyu mugabo na mushiki we Yingluck, bombi uko ari babiri bari mu buhungiro nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n'igisirikare.

Thaksin Shinawatra (ibumoso wahoze ari minisitiri wa Thailande) na mushiki we Yingluck Shinawatra (iburyo) ni inshuti za Ubolratana

Ubwo mu 2017 nyuma y'igihe kinini acecetse, Thaksin Shinawatra yaturaga akavuga akari ku mutima we ku mbuga nkoranyambaga, ati "Nta gitugu kibabaza cyane kurusha igikorwa kishingikirije ingabo y'itegeko no mu izina ry'ubutabera.", icyo gihe iki gikomangomakazi (cyabivuyemo) cyavuze kuri ubu butumwa bwe kuri Instagram kiti "Ndemeranywa nawe!!! Su Su", bisobanuye ko "Ku rugamba" muri thaï.

Yubatse ishusho y'Igikomangomakazi kigometse, urukundo ruba imbarutso

Yavukiye i Lausanne mu Busuwisi, Ubolratana akaba ari imfura mu bana b'umwami Bhumibol Adulyadej watanze(wapfuye) mu 2016 hamwe n'umwamikazi Sirikit.

Aha yari mu muhango wa cyami wo gushyingura mu cyubahiro umubiri wa se (barawutwika hagasigara ivu)

Yubatse ishusho y'igikomangomakazi cy'ikigomeke kuva yakwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga. Yahahuriye n'umunyamerika Peter Ladd Jensen barakundana ndetse mu 1972 yashyize ku ruhande izina rye (titre) ry'igikomangomakazi kugira ngo bashakane.

Nyamara ngo yakuze ari we mwana ukunzwe cyane na se ndetse banitabiraga amarushanwa yo gutoranya umugore mwiza bari kumwe, ariko ubwo yahitagamo gutakaza izina rye ry'ibwami, ibintu byarahindutse hagati ye n'umuryango we, ariko kuva yagaruka mu gihugu cye yagerageje gukora ibishoboka ngo yongere yibonwemo nkuko byatangajwe na David Streckfuss inzobere mu gusesengura ingoma ya cyami yo muri Thailande, ubwo yaganiraga na AFP.

Yibonwagamo cyane na se mu buto bwe

Umubano we na Peter Ladd Jensen wavuyemo abana babiri b'abakobwa n'umuhungu umwe, ariko baje gutandukana mu 1998 maze nyuma y'imyaka itatu asubira mu gihugu cye aho yongeye gufata zimwe mu nshingano ze i Bwami.

Ubolratana yaje gushengurwa umutima n'urupfu rw'umuhungu we Poom wapfuye afite imyaka 21 y'amavuko muri Tsunami yashegeshe iki gihugu mu 2004. Nyuma y'uru rupfu iki gikomangomakazi cyashinze fondasiyo mu izina rye kigamije kugoboka abana bari mu kaga.

Ubu arimo ariyamamariza kuba Minisitiri w'Intebe mu matora ategerejwe muri Thailande

Ni umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga muri iki gihugu aho nko kuri Instagram akurikiranwa n'abasaga ibihumbi 100, akaba ari ho akunze kunyuza ibitekerezo bye by'uburyo abona ibibazo bitandukanye mu muryango mugari muri iki gihugu cye mu gihe ubundi ibi bitemewe ku bagize umuryango w'ibwami, bitabira imihango mikuru gusa ariko ntibagire ikintu na kimwe bavuga ku bireba sosiyete.

Bimwe mu byo aheruka kuvuga ni ibijyanye n'imyuka yanduye ihumanya ikirere yibasiye umurwa mukuru w'iki gihugu, Bangkok aho yashyize kuri interineti ifoto ye yambaye masike (masque) yo kwirinda, ayiherekeresha amagambo agira ati "iki kibazo kigomba gukemuka vuba byihuse. Abana ntibashobora kungera kujya ku ishuri."

Abayobozi b'ishyaka Thai Raksa Chart Party bagaragaza ko impapuzo zirekana ko batanze igikomangomakazi Ubolratana nk'umukandida wabo mu matora ya Minisitiri w'Intebe

IGOR Mabano yasinye amasezerano muri Kina Music, anashyira hanze indirimbo nshya "DEAR MASHUKA / ARAJE" -YUMVE

By Nizeyimana Selemani

Ishimwe Clement umuyobozi mukuru wa Kina Music yatangaje ko inzu abereye umuyobozi yamaze kunoza umugambi wo gukorana mu buryo bw'amasezerano n'umuhanzi IGOR Mabano bari bamaze iminsi bakorana ariko nta masezerano bafitanye.

Ni nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya "DEAR MASHUKA / ARAJE", ije ikurikira izindi ndirimbo eshatu amaze gukorerayo: Ndagutekereza, Iyo utegereza na Back zirimo zinacurangwa cyane mu gihugu.

Kanda hano hasi wumve iyi ndirimbo ye nshya

Mu kiganiro Ishimwe Clement yagiranye na Kigali Post yadutangarije ko IGOR Mabano ari umuhanzi w'umunyempano ikomeye mu muziki kuko uretse kuba ari umuririmbyi mwiza, ari n'umucuranzi ucurangisha ibicurangisho byinshi bitandukanye kandi neza.

Ati "IGOR afite impano nyinshi mu muziki, araririmba, aracuranga ibicurangisho byinshi, azi gucuranga base, gitari, piyano, n'ibindi byinshi...Mu gihe gito amaze hari uruhare amaze kugaragaza mu ruganda rw'umuziki wacu."

Ishimwe Clement, umuyobozi mukuru wa Kina Music aremeza ko bagiye gufasha IGOR Mabano gushyira impano ye ku rwego rwisumbuye

Tumubajije uko amasezerano bagiranye ateye n'igihe azamara, yagize ati "Ibintu by'imyaka sibyiza kubitangaza kuko biba biri mu masezerano y'impande zacu zombi gusa. Ariko twihaye igihe kirere rwose ku buryo tuzafata umwanya uhagije wo gukora umusaruro ukagaragara."

Igor Mbano ni umwe mu bahanzi beza bari kuzamuka batanga icyizere ku iterambere ry'umuziki

IGOR abaye umuhanzi wa 5 usinye amasezerano muri Kina Music nyuma y'umuhanzi muto nawe uri kuzamukira muri iyi nzu NEL NGABO baherutse gusinyisha. Aba babiri bakaba baje basagamo bakuru babo mu muziki bamaze igihe kinini bakorana n'iyi nzu barimo Dream Boys, Tom Close na Butera Knowless.

Ntagushidikanya, umurambo wakuwe mu gice cy'indege byamenyekanye ni uwa Emiliano Sala

By Nizeyimana Selemani

Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gashyantare 2019 ni bwo polisi yo mu gace ka Dorset mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'Ubwongereza yatangaje ko umubiri wakuwe mu bice by'aya ndege yaburiwe irengero mu kirere cya Manche ku ya 21 Mutarama 2019, byagaragaye ko ari uw'umukinnyi Emiliano Sala.

Nubwo benshi bari baramaze kwakira ko uyu mukinnyi yaba yarapfuye kuva ubwo iyi ndege ibonwe mu ndiba y'inyanja, iyi nkuru yongeye kuzamura imbamutima ku bari bamuzi bose by'umwihariko abaturage bo muri Argentine mu cyaro cy'ahitwa Progreso aho Emiliano Sala yakuriye, kugeza kuri perezida w'iki gihugu Mauricio Macri.

"umurambo wari wajyanye i Portland (mu majyepfo y'Ubwongereza), uyu munsi wagaragajwe n'urwego rwo mu gace ka Dorset rushinzwe gupima ipfu z'amayobera ko ari uw'umukinnyi w'umupira w'amaguru Emiliano Sala.", ubutumwa bwagaragaye kuri Twitter ya polisi y'Ubwongereza bwakomezaga buvuga ko umuryango w'uyu mukinnyi n'uw'umupilote bari kumwe bamenyeshejwe aya makuru, bakaba bakomeje kwifatanya nabo muri ibi bihe bitoroshye.

Emiliano Sala umurambo we wabonetse, hasigaye uw'umupiloti bari kumwe

Bimwe mu bisigarizwa by'iyi ndege nto ya Piper Malibu yari ivuye i Nantes itwawe n'umupilote w'imyaka 59 y'amavuko hamwe n'uyu mukinnyi w'imyaka 28 y'amavuko wahoze akinira FC Nantes, berekeza mu ikipe ye nshya yari yasinyiye ya Cardiff City, byabonywe ku cyumweru nyuma y'iminsi 14 yo kuyishakisha kuva yabura.

Iki gice cyasanzwe mu gace ka Manche aho indege yari yatangiye kuburira, muri metero 67,7 mu ndiba y'inyanja mu birometero bibarirwa muri 20 uvuye ku birwa bya Guernesey.

Iyi ndege ntirarohorwa

Umurambo umwe wasanzwe muri iki gice cy'iyi ndege wabashije gukurwamo bigoranye ugezwe ku butaka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bikozwe n'ikigo cy'Abongereza gishinzwe iperereza ku mpanuka zo mu kirere (AAIB) gusa iki gice cy'indege cyo kugeza ku wa Gatatu bari babigerageje kukizamura birananirana kubera ahanini ibihe bitameze neza (mauvaises conditions météorologiques).

Kugeza ubu impamvu y'iyi mpanuka ntiramenyekana, ariko AAIB iracyafite icyizere cyo kubasha gukusanya amakuru y'ingenzi bagendeye ku gufata amashusho y'iki gice cy'indege kikiri mu mazi.

Ifoto Diego Maradona yakoresheje yifuriza iruhuko ridashira Sala

Wayney Rooney

Sergio Kun Aguero na we yifatanije na Sala


Ozil ati biragoye kubona amagambo ukoresha usobanura ibi byago






Mushiki wa nyakwigendera

Umubiri wa Emiliano Sala

Ku rubuga rwa FC Nantes hariho iyi foto gusa ivuga ko 'batazamwibagirwa' andi makuru yose yavanweho

APR FC yazanye umutoza mushya w'umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wakinnye igikombe cy'isi

By Nizeyimana Selemani

Ikipe ya APR FC yamaze kwakira umutoza mukuru ukomoka muri Serbia witwa Zlatko Krmpotić uje gusimbura mugenzi we nawe w'umunya-Serbia wahoze muri iyi kipe, Dr Ljubomir Petrovi wasezeye kuri aka kazi mu mpera z'umwaka ushize, aba asimbuwe by'agateganyo na Jimmy Mulisa.

Urubuga rw'iyi kipe y'ingabo z'igihugu rwatangaje ko uyu mutoza mushya yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gashyantare 2019 aho yakiriwe anahabwa ikaze n'abayobozi b'iyi kipe ahagana ku isaha ya saa mbiri n'igice z'umugoroba (20h30).

Uyu mutoza yanabaye myugariro ukomeye cyane wa Red Star Belgrade mu myaka ya za 1980, ni n'umwe mu bari mu ikipe y'igihugu y'icyahoze ari Yougoslavie yitabiriye igikombe cy'isi cya 1982 muri Esipanye

Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo uyu mutoza mushya yerekwa bagenzi be asanze n'abakinnyi b'iyi kipe, akaza guhita anakoresha imyitozo ye ya mbere i Shyorongo ku isaha ya saa cyenda.

Jimmy Mulisa agiye gusubirana inshingano zo kuba umutoza wungirije

Kuva mu Ugushyingo 2018 ubwo Dr Petrović yasezeraga muri APR FC kubera impamvu z'uburwayi bw'umutima, iyi kipe yasigaranywe na Mulisa Jimmy wari usanzwe amwungirije, aho mu mezi hafi abiri n'igice yari amaranye iyi kipe yabashije kurangiza igice kibanza cya shampiyona ayoboye ndetse mu cyumweru gihize akaba yaregukanye igikombe cy'Intwari atsinze Rayon Sports bari bagihanganiye, gusa abafana bakunze kugaragaza kutanyurwa n'umusaruro we kubera gutakaza amanota bya hato na hato muri shampiyona.

Afite ubunararibonye bwo gutoza amakipe akomeye muri Afurika

Zlatko Krmpotić w'imyaka 60 y'amavuko uje gukomereza aho Mulisa Jimmy yaragejeje, yavukiye mu mujyi wa Belgrade muri Serbia, akaba asanzwe amenyereye umupira w'amaguru muri Afurika kuko yanatoje amakipe afite izina rikomeye kuri uyu mugabane arimo Zesco United yo muri Zambia, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'izindi.

Umutekano ni inkingi ikomeye y’iterambere rirambye- Minisitiri Busingye

By Editor

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko aho abaturage bizeye ko umutekano wabo urinzwe nta mpungenge z’ibyaha bishobora kuwuhungabanya bafite, iterambere rirambye rigerwaho.

Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 7 Gashyantare 2019, ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga ya 24 ya Interpol ishami rya Afurika  yari imaze iminsi itatu iteraniye i Kigali.

Yagize ati “Ntagushidikanya ko ubufatanye no gushyirahamwe, guhana hana amakuru hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byacu bizatanga umusaruro mwiza mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

Iyi nama yaganiriwemo ibibazo bibangamiye umutekano ku mugabane wa Afurika n’ingamba zafatwa mu kubihashya. Bimwe mu by’ingenzi byagaragajwe nk’ibibangamiye umutekano w’uyu mugabane harimo ikibazo cy’icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba, ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu, icuruzwa ry’abantu ndetse n’imirimo mibi ikoreshwa abana.

Muri iyi nama kandi abayitabiriye bagaragarijwe uko umushinga wo kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga (The Table Top Exercise) washyizweho n’abayobozi ba Polisi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba uzafasha mu gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga muri aka karere.

Minisitiri Busingye yavuze ko ubu bufatanye mu kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga bizatanga umusaruro kuko abashinzwe kurwanya ibi byaha bazahanaha amakuru ndetse bakanasangira ubunararibonye.

Yasabye ko inzego za Polisi zarushaho kugira ubufatanye n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera kuri uyu mugabane hagamijwe gushaka umuti urambye watuma Afurika ibaho itekanye.

Aha akaba yashimiye umuryango mpuzamahanga ugamije amahoro (Search for a common ground) uruhare ukomeje kugira mu kurwanya ibyaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Ubwo yatangizaga iyi nama Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yasabye inzego za Polisi guhuza imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bibangamiye umutekano n’uburenganzira bwa muntu ku mugabane wa Afurika.

Ni ku nshuro ya 24 inama ya Interpol ishami ry’ Afurika ibaye. Ni inama iba nyuma y’imyaka ibiri aho ihuza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu bigize uyu muryango bakarebera hamwe uko banoza imikorere n’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, inama itaha ikaba iteganijwe mu mwaka 2021 ikazabera mu gihugu cya Benin.

Panorama

 

FC Nantes yatangiye kwishyuza Cardiff City amafaranga yaguze Emiliano Sala

By Nizeyimana Selemani

Ikipe yo mu Bufaransa, FC Nantes yamaze gusaba abanyamategeko babiri bayo kwiga uburyo bategura inzira yo kugana mu mategeko kugira ngo basabe Cardiff City yo mu Bwongereza kwishyura miliyoni 17 z'amayero zari zaguzwe Emiliano Sala waguye mu mpanuka y'indege adakiniye iyi kipe yari yamuguze.

Ikinyamakuru Le Parisien cyanditse ko kubura bitunguranye kwa Emiliano Sala bishobora gutuma izi kipe zombi zijya mu manza. FC Nantes yari yagurishije uyu mukinnyi w'umunya-Argentine yahamirije iki kinyamakuru aya makuru kuri uyu wa Gatatu nyuma y'uko byari byabanje guhishurwa na AFP.

Emiliano Sala yari umwe mu bakinnyi beza Nantes yagenderagaho mbere y'uko imugurisha muri Cardiff City muri Mutarama 2019

Iyi kipe ngo icyo yifuza nuko amasezerano yari yagiranye na Cardiff City ubwo yemeraga kubaha Emiliano Sala yubahirizwa nta yandi mananiza.

AFP yatangaje ko amafaranga ya mbere yagombaga kuba yarishyuwe kuri izi miliyoni 17 z'amayero ku masezerano ya Sala, atigeze yishyurwa mu gihe nyamara uku guhinduranya amakipe byari byaramaze guhabwa umugisha bikandikwa mu bitabo by'amashyirahamwe y'umupira w'amaguru yabo, ndetse aya makuru akomeza avuga ko Nantes initeguye kujyana iki kibazo muri FIFA.

Emiliano Sala (uhagaze hagati), iyi ni yo foto ya nyuma yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga ubwo yari avuye gusezera abo bakinanaga muri FC Nantes agiye gukomereza akazi muri Cardiff City

Andi makuru aturuka muri Wales (kimwe mu bihugu bigize ubwami bw'Abongereza) aho iyi kipe ya Cardiff City ibarizwa, yatangajwe na BBC ahamya ko FC Nantes yanamaze gutanga iminsi 10 ntarengwa ku bayobozi ba Cardiff kugira ngo babe bamaze kwishyura icyiciro cya mbere cy'aya mafaranga, kingana na miliyoni 5 z'amayero mbere y'uko bitabaza ubutabera.

Gusa ku ruhande rw'iyi kipe yo mu Bwongereza yo ivuga ko yatunguwe n'uburyo Nantes muri iki gihe ishishikajwe no kwishyuza amafaranga mu gihe iby'iyi mpanuka y'indege ubwabyo bitarajya ku ruhande ndetse hamaze kuboneka umurambo umwe na wo utaramenyekana nyirawo.

Emiliano Sala yerekanwe muri Cardiff City maze ahita ajya mu Bufaransa gusezera abo bakinanaga, agarutse mu Bwongereza ni bwo indege yarimo yakoze impanuka

Amakuru aturuka i Cardiff yatangajwe na BBC avuga ko iyi kipe yari ifite ubushake bwo kwishyura iyi 'taransuferi', ariko bigakorwa nyuma y'uko ibindi bintu byose bijyanye n'iyi mpanuka bisobanutse bikajya iruhande rumwe.

Cardiff City yari yamuguze ngo abafashe kwitwara neza mu gice cya kabiri cya shampiyona baharanira kutamanuka

Sala, wari washyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu n'igice yari umukinnyi wa mbere uguzwe amafaranga menshi mu mateka, ku bw'ibyago abura atarakinira umukino n'umwe iyi kipe kuri ubu iri kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere (Premier League).

Aya makipe yombi yari yemeranije ko aya mafaranga agomba kwishyurwa mu byiciro bitatu mu gihe cy'imyaka itatu.

Nyuma y'iminsi 14 yo gushakisha irengero ry'indege Sala n'umupilote we barimo, yabonetse mu ndiba y'inyanja hasangwamo umurambo umwe bitaramenyekana nyirawo

FC Nantes na Cardiff city ntabwo ariyo makipe yonyine arebwa n'iki kibazo cy'amasezerano y'igurwa rye, dore ko na Bordeaux yazamukiyemo yo mu Bufaransa yari yamugurishije muri Nantes kuri miliyoni imwe y'amayero mu mpeshyi ya 2015, igomba gufata kimwe cya kabiri cy'amafaranga yaguzwe.

Ku ruhande rwa FC Nantes banavuga ko iyi kipe yamaze kubavugisha muri iyi minsi ya vuba bagira ngo bamenye uburyo biteguye kubahiriza amasezerano yabo.

Emiliano Sala yari yashyize umukono ku masezerano yamugiraga umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka ya Cardiff City

Yabuze mu 1999 ari umwana ufite imyaka 14, yongeye kuboneka ari muzima mu 2019

By Nizeyimana Selemani

Nyuma y'imyaka 20 ishize, Simon Lembi wari waraburiwe irengero mu 1999 ubwo yari afite imyaka 14 gusa y'amavuko, kuri ubu yangeye kuboneka ari muzima.

Ni inkuru yatunguranye cyane mu Bubiligi aho uyu yari yaraburiye, ndetse ubwo yongeraga kuboneka, parike ya Bruxelles kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gashyantare 2019 yavuze ko mu by'ukuri yari yarahunze ubuzima bugoye bwo mu muryango we gusa ubu ntihatanzwe amakuru ku buzima bwe bushya mu rwego rwo kubahiriza ubuzima bwe bwite.

Yahinduye imyirondoro

Simon Lembi yageze mu Bubiligi avuye muri Angola aho akomoka. Yahageze ari kumwe n'umuryango we iminsi ibarirwa mu icumi n'imisango mbere y'uko abura mu 1999. Nyina n'abana be batatu barimo uyu Simon wari imfura ye, bakigera mu Bubiligi batuye mu macumbi y'abatishoboye mu gace ka Barrière de Saint-Gilles.

Hari ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushingo 2019 ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba (17h00), ubwo uyu mwana yasabaga yinginga nyina ko yajya kureba televiziyo hafi yaho bari batuye, maze agiye ntiyagaruka.

Hatanzwe amatangazo yo kumushakisha

Simon Lembi yarashakishijwe arabura burundu, kugeza ubwo yongeye kuboneka ubu afite imyaka 33 y'amavuko, yaranahinduye imyirondoro ye, ndetse aba hanze y'Ububiligi.

Amakuru yatanzwe n'umuntu umuzi magingo aya wakekaga ko yaba ari we Lembi wabuze

Simon Lembi ngo yaje kuboneka hashingiwe ku buhamya bw'umwe mu bantu bamuzi, aho iperereza ryari rimaze igihe kinini ricecetse ryongeye gufungurwa mu Ugushyingo 2018.

Simon Lembi yabonetse nyuma y'imyaka 20 abuze

Uyu muntu ngo usanzwe aba hafi ye, bivugwa ko yagerageje guhuza uwo azi ubu (wahinduye imyirondoro) n'umuhungu w'imyaka 14 y'amavuko wabuze mu 1999 witwaga Simon Lembi, maze nyuma y'uko ifoto ye nshya igaragaye babasha kumenya aho aherereye.

"Mu kwezi ku Ugushyingo 2018, nibwo ishami rya polisi y'Ububiligi rishinzwe ibijyanye n'ababuriwe irengero ryahamagawe n'umuntu wavugaga ko aba hafi ya Simon Lembi, ko uyu yahinduye imyirondoro akaba asigaye aba mu kindi gihugu cy'amahanga.", Denis Goeman na Ine Van Wymeersch, abavugizi ba parike ya Bruxelles.

Bakomeje bagira bati "Iri shami rya polisi rikurikirana iperereza ry'ababuriwe irengero, ryahise ritangiza ibikorwa bitandukanye by'iperereza ndetse bakorana n'abapolisi bo mu gace ka Bruxelles-Midi kugira ngo bakusanye ibimenyetso by'ingenzi (hagereranywa amafoto ye y'ubu n'aya kera, itariki naho yavukiye,...). Muri iryo perereza ni nabwo nyiri ubwite ubwo yabazwaga yaje kwiyemerera ko koko ari we Simon Lembi."

Haribazwa ibibazo byinshi ariko ikizwi cyo ni uko yatorongeye kubushake, ubu akaba ameze neza

Ni gute umwana w'imyaka 14 gusa y'amavuko yabashije gusohoka mu Bubiligi? Ese ni he yahise ajya gutangirira ubuzima bushya? Ibi bibazo byose kugeza ubu nta gisubizo bifite. Parike ya Bruxelles nta kintu yabivuzeho mu rwego rwo kubahiriza ubuzima bwite bw'uyu mugabo wabonetse.

"Asobanura ko yiburishije abigendereye mu mpera z'umwaka w'1999, akaba yarafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko atari anyuzwe n'umwuka uri mu muryango we. Nyuma y'imyaka 20 ishize, ubu yifuza ko yaba imyirondoro ye mishya (identité actuelle) akoresha ubu, yaba aho atuye ubu, byose bitajya hanze. Ni ku bw'impamvu zo kubaha ubuzima bwe bwite. Icyo cyakoze twaba dutangaje ni uko ubu ameze neza kandi umuryango we wo mu Bubiligi wamenyeshejwe gukemura mu buryo bwiza iyi dosiye.", Umuvugizi wa parike.

Uyu muvugizi wa parike, Denis Goeman yaboneyeho gutangaza ko ibi byibutsa ko dosiye z'ijyanye n'iburirwa irengero ry'abantu ari yo mpamvu zitajya zifungwa burundu kuko 'buri gihe hahora hari icyizere cy'uko uwabuze yaboneka', ndetse ubu ngo bafite izindi dosiye esheshatu z'abana baburiwe irengero mbere y'umwaka 2000, bagikurikirana.

Nubwo parike yirinze gutangaza igihugu uyu Simon Lembi yaba aherereyemo, hari bimwe mu binyamakuru byatangaje ko yaba ari mu Buholande, kimwe mu bihugu bihana imbibe n'Ububiligi, ndetse ngo ubu ari mu buzima yishimiye. Bavuga ko yakuze ari umusore witonda kandi w'imico myiza.

Src:7sur7

Umuturage ujarajara ntatera imbere _Guverineri Mufulukye

By Editor

Ku gicamunsi cyo ku wa 05 Gashyantare 2019, ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, ari kumwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’intara basuraga abaturage bo mu kagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera mu karere ka Ngoma, yabasabye kwirinda kujarajara kuko iterambere rikomeza ribasanga kandi umuturage udashyize umutima hamwe hamwe adatera imbere. Ibi byose byabereye mu nteko y’abaturage.

Abatuye Umurenge wa bashimira Perezida Paul Kagame ku bikorwa by’iterambere akomeje kubagezaho birimo Umuhanda mwiza wa Kaburimbo ugana ku Rusumo, Ibigo by’amashuri bituriye uwo muhanda kandi byubatse neza bikanacungirwa umutekano ku buryo byubakiwe ibipangu ubu abana bakiga batarangara.
Ruboneka Isaac, ni umwe mu batuye i Remera, avuga ko hari byinshi byiza bakesha ubuyobozi, asaba abaturage kugira Umutima w’urukundo, gufashanya n’ineza bikaba ku isonga kugira ngo bakomeze kunganira Leta ku byiza ikomeza kubagezaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yavuze ko Umurenge wa Remera ari umwe mu mirenge ifite abaturage b’abakozi bari mu kerekezo cy’iterambere. Ufite ubukungu bushingiye ku buhinzi kuko hagaragara imishinga yatunganyijwe yo kuhira imyaka, amaterasi y’indinganire, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere yabwiye abatuye Umurenge wa Remera ko ikibazo cy’amazi muri aka gace kiri hafi gukemuka, kuko harimo kubakwa Umuyoboro munini w’amazi muri Gatonde uzunganira isoko ya Bunono muri Kayonza yari isanzwe igaburira amazi mu gice cya Remera n’Umujyi wa Kibungo

Yababwiye kandi ko Ubuyobozi bw’Akarere buteganya kububakira ibikorwaremezo bitandukanye birimo isoko ryiza, gukomeza kongera umubare w’amashuri n’ibindi mu rwego rwo gukomeza kubagezaho iterambere.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yashimiye abaturage b’Umurenge wa Remera ku ntambwe bamaze gutera mu iterambere, abizeza ko Leta izakomeza kubagezaho iterambere, abasaba kwirinda kujarajara bityo iri terambere ririmo kugezwa muri aka gace bakaribyaza umusaruro.

Yagize ati «Umuturage ujarajara ntashobora gutera imbere. Iri terambere riza ribasanga rikomeze kubafasha gutera imbere; murwanye Imirire mibi mu bana aho ikigaragara; mwirinde Ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango kuko ibi byose ntiwatera imbere bihari.»

Guverineri yabwiye aba baturage kandi ko Perezida Paul Kagame ashyize imbere imiyoborere ishingiye ku cyerekezo cy’iterambere, ari yo mpamvu umuhanda Tanzania-Kagitumba wubakwa, Umuhanda Ngoma-Nyanza na wo ugiye gutangira, Stade ya Ngoma yatangiye kubakwa, Hoteli ya Ngoma ikaba yaruzuye kandi ko hari n’ibindi byinshi biteganyijwe

Yababwiye ko ubuyobozi bwifuza ko ibikorwa by’iterambere bigezwa ku baturage bibafasha gutera imbere, abasaba kwirinda ibibarangaza ndetse ibyo babona bitagenda bakabigaragariza abayobozi.

Abaturage bageza ibibazo byabo kuri Guverineri Mukulukye Fred n’abandi bayobozi babasuye mu nteko y’abaturage mu kagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera, akarere ka Ngoma.
Guverineri Mufulukye asubiza ibibazo by’abaturage yagejejweho.

Panorama

Abitabiriye inama ya Interpol basabwe guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha

By Editor

Kuva ku wa kabiri tariki 05 Gashyantare, i Kigali hateraniye, ku nshuro ya 24, inama ya Interpol ishami rya Afurika, aho irebera hamwe uko umutekano wa Afurika uhagaze, ibiwuhungabanya ndetse n’uko byakumirwa.

Iyi nama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abasaga 300 baturutse mu bihugu 37 by’Afurika ndetse n’ahandi hatandukanye ku Isi aho izibanda ku ngamba zafatwa mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, birimo iterambwoba ubutagondwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yashimiye ubuyobozi bwa Interpol ikizere bukomeje kugirira u Rwanda mu gutegura no kwakira inama zigirahamwe uko umutekano wa Afurika n’Isi muri rusange warushaho kuba mwiza.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yibukije abitabiriye iyi nama ko uyu ari umwanya mwiza wo kuganira ku bikorwa bibangamiye umutekano wa Afurika.

Yagize ati “Ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga  ndetse n’icuruzwa ry’abantu bikwiye guhabwa umwanya uhagije hakaganirwa uko hahuzwa imbaraga mu kubirwanya kuko bikomeje guhungabanya umutekano w’Abanyafurika ndetse n’abatuye Isi muri rusange.”

Dr Ngirente yahamagariye Interpol n’indi miryango mpuzamahanga guhuza imbaraga bakarwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’ibihugu bitandukanye aho yagaragaje ko buri mwaka muri Afurika  asaga Miliyari 50 z’amadorari ya Amerika anyerezwa agasohoka uyu mugabane.

Jürgen Stock Umunyamabanga mukuru wa Interpol (Polisi mpuzamahanga) yavuze ko iyi nama izongera ubufatanye mu gufasha Afurika kugera ku mutekano usesuye.

Yavuze ko Afurika ifite ubushake bwo guharanira ko abaturage bayo batekana bityo yizeza uyu mugabane ko ubuyobozi bwa Interpol buzakomeza gushyigikira umurongo mwiza wo kurwanya ibyaha Afurika yiyemeje kugenderamo.

Jürgen Stock Umunyamabanga mukuru wa Interpol na IGP Dan Munyuza.

Muri iyi nama kandi umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko uyu ari umwanya mwiza babonye wo kungurana ubumenyi, ibitekerezo n’ubunararibonye bifite intego yo guharanira umutekano urambye hirya no hino muri Afurika ndetse  no hanze yayo.

IGP Munyuza yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gufatanya n’ihuriro rya Polisi mpuzamahanga (Interpol), abagenzacyaha n’izindi nzego zishinzwe umutekano guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubutagondwa n’iterabwoba ndetse n’ibindi byose bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Interpol ni umuryango uhuza Polisi  mpuzamahanga , uyu muryango uhuriwemo n’ ibihugu  194 ukaba warashinzwe mu mwaka 1932, ufite intego yo kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu biwugize ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Ni ku nshuro ya 24 inama ya Interpol ishami ry’ Afurika ibaye iheruka ikaba yarabereye mu gihugu cya  Congo Brazaville. Ni inama iba nyuma y’imyaka ibiri aho ihuza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu bigize uyu muryango bakarebera hamwe uko banoza imikorere n’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ubutagondwa, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibyaha bimunga ubukungu bw’uyu mugabane.

Panorama

Abanyamakuru bifuza guhatanira igihembo cya 'BBC Komla Dumor 2019' bafunguriwe amarembo -Ibisabwa

By Nizeyimana Selemani

Ku nshuro ya gatanu, igitangazamakuru mpuzamahanga cy'Abongereza BBC kigiye gutanga igihembo cya 'BBC World News Komla Dumor Award' ku munyamakuru w'indashyikirwa muri Afurika mu 2019.

Abanyamakuru bose bo kuri uyu mugabane bakaba bemerewe kuba bahatanira iki gihembo kigamije kugaragaza no guteza imbere impano nshya z'abanyafurika bari mu mwuga w'itangazamakuru.

Uzegukana iki gihembo, azamara amezi atatu ari ku cyicaro gikuru cya BBC i London mu Bwongereza aho azahabwa amahugurwa n'inzobere mu mwuga w'itangazamakuru, abanyamakuru babigize umwuga n'abafite ubunararibonye bazamufasha kwiyungura ubumenyi.

Itariki ntarengwa yo gutanga ubusabe (candidatures) ni ku ya 26 Gashyantare 2019 ku isaha ya saa tanu z'ijoro n'iminota 59 ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Komla Dumor, umunyamakuru w'umunye-Ghana wakoreraga BBC watumye iki gihembo gishyirwaho

Iki gihembo cyashyizweho mu rwego rwo guha icyubahiro Komla Dumor, umunyamakuru w'umunya-Ghana wakoreraga BBC World News witabye Imana bitunguranye ku myaka 41 y'amavuko mu 2014.

Muri uyu mwaka iki gihembo kizatangirwa ku mugaragaro mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, kikazahabwa umunyamakuru w'indashyikirwa ukorera akaba anatuye muri Afurika, akaba kandi agaragaza ubuhanga mu mwuga w'itangazamakuru by'umwihariko akaba yifitemo impano yo gushakira umuti ibibazo bireba abanyafurika.

Uretse amahugurwa azahererwa i London ku cyicaro gikuru cya BBC, uyu munyamakuru azanazenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika ndetse n'imigabane itandukanye atanga ubuhamya bwe.

Urutonde rw'ababashije kwegukana ibihembo bine biheruka

2015 : Nancy Kacungira, Ouganda
2016 : Didi Akinyelure, Nigeria
2017 : Amina Yuguda, Nigeria
2018 : Waihiga Mwaura, Kenya

Kanda hano hasi urebe ibisabwa n'inzira wanyuramo ngo uhatanire iki gihembo

Link: https://careerssearch.bbc.co.uk/jobs/job/BBC-World-News-Komla-Dumor-Award/35006

Ghana: Perezida Nana Akufo-Addo yasabye imbabazi ku bw'amagambo atoneka abafite ubumuga

By Denise IRANZI

Perezida w'igihugu cya Ghana Nana Akufo-Addo, aherutse kuvuga amagambo atarakiriwe neza n'abafite ubumuga n'imiryango ibarengera none ku bw'ibyo yafashe umwanya yisegura ku wo ari we wese waba warakomerekejwe n'ibyo yatangaje.

Ku wa Kane w'icyumweru gishize ubwo yari muri mitingi y'ishyaka rye rya NPP, Perezida Nana Akufo-Addo yavuze ko uretse "impumyi (abafite ubumuga bwo kutabona) n'ibapfamatwi (abafite ubumuga bwo kutumva)' ari bo bonyine batabashije gutahura uburyo yahiguye isezerano yari yaratanze ubwo yiyamamazaga kuyobora igihugu.

Muri uyu muhango, yavuze ko guverinoma ye yubahirije amasezerano 41 yari yemereye abanya-Ghana.

Urugaga rw'imiryango irengera abafite ubumuga muri Ghana yahise igaragaza ko 'yababajwe bikomeye' n'aya magambo yavuzwe n'umukuru w'igihugu. Bati "Tuzi ko ari imvugo y'ishusho-ngero ya politike, ariko hari andi magambo menshi Perezida yagakwiye kuba yakoresheje."

Nyuma yo kubona ko byafashe indi sura, Perezida Nana Akufo-Addo yifashishije konti ye ya Facebook, yavuze ko atari agamije kwibasira abafite ubumuga kandi yishimiye ko n'urugaga rubarengera narwo rwumvise ko yari ishusho yashakaga kugaragaza. Yaboneyeho agira ati " Niba hari guverinoma yita uko ishoboye ikanegera abafite ubumuga, nta kabuza ni iyanjye."

Uyu mukuru w'igihugu yasoje asaba imbabazi abakomerekejwe n'uru rugero yari yatanze.

Ubutumwa bwa Nana Akufo-Addo

Src:BBCAfrique

Aki na Pawpaw bari mu nzira baza i Kigali gususurutsa no gukinana filime n'abanyarwanda

By Nizeyimana Selemani

Pawpaw (Osita Iheme) na Aki (Chinedu Ikedieze), abagabo babiri bakomoka muri Nigeria babaye ibimenyabose hirya no hino muri Afurika kubera umwihariko w'indeshyo yabo n'impano yo gusetsa bagaragaza mu mafilime atandakanye bagiye bakina, kuri ubu bagiye kwagurira umwuga wabo mu Rwanda.

Aba bagabo bombi, benshi banibeshya ko baba ari abana (kubera uburyo bagaragara n'ibyo bakunda gukina), ubu bamaze kunoza umugambi wo gukinira filime yabo ya mbere mu Rwanda ndetse bakazanakinana na bamwe mu banyarwanda.

Ni umushinga wa filime y'uruhererekane (serie) izaba yitwa ‘The Big Tea' aho umwe mu bari gutegura uyu mushinga yadutangarije ko izakinwa ahanini mu rurimi rw'icyongereza n'ikinyarwanda.

Aki (Chinedu Ikedieze ubanza ibumoso) afite imyaka 41 y'amavuko naho Paw Paw (Osita Iheme uri iburyo) we afite imyaka 37 y'amavuko

Mu gihe hasigaye ukwezi kumwe gusa ngo iki gikorwa gitangire, biteganijwe ko aba Aki na Pawpaw bagomba kuba bari i Kigali hagati ya tariki ya 11 na 18 Gashyantare 2019, aho byitezwe ko ku ya 14 Gashyantare bazakorera igitaramo cy'urwenya muri Camp Kigali kizaba kigamije gutangiza no kumurika kumugaragaro uyu mushinga.

Ku munsi w'abakundana (Saint Valentin) bazasusurutsa abanyarwanda mu gitaramo kwinjira bizaba ari 5000frw, 10,000frw muri VIP cyangwa 200,000frw ku meza yihariye y'umuryango

Aba bagabo mbere yo gukina iyi filime kandi bazanatanga amahugurwa ku basanzwe mu mwuga wa sinema n'abashaka kuwinjiramo azaba kuva ku ya 15 kugera ku ya 17 Gashyantare 2019.

Bubatse izina rikomeye muri Nigeria no muri Afurika kubera filime zitandukanye bagaragayemo

Tugarutse kuri iyi filime, twababwira ko izaba ivuga ku mugabo w'umunyamafaranga ubu utunze uruganda rw'icyayi, ariko akaza kugira ikibazo agapfa aho asiga araze abana be babiri ba bahungu uru ruganda, ariko hakiyongeramo n'undi mwana w'umukobwa, uba utazwi n'aba bana.

Aki na Pawpaw ni bo bazaba bakina ari abana b'uyu mukire aho Aki azaba yitwa Jonah naho Pawpaw akine yitwa James naho uyu mushiki wabo baba batazi azaba yitwa Nadege aho bazaba bifuza kumwirukana ariko na we akihagararaho, mu gihe ku rundi ruhande umucangamutungo w'uru ruganda aba agerageza kurusahura yifashishije icyo cyuho cyo kutumvikana kw'aba bavandimwe. Ibindi byinshi wibaza ni byo bihishiwe abazareba iyi filime izaba ifite uduce 26.

Uretse aba bakinnyi b'imena, hazaba harimo n'abandi bakinnyi batandukanye.

Imirimo yo gufata amashusho izatangira muri Werurwe 2019 mu gihe biteganijwe ko mu mpera z'uyu mwaka izaba yarangije gukorwa ndetse bishoboka ko izahita itangira kunyuzwa kuri zimwe muri televiziyo zo mu Rwanda no muri Nigeria.

Aba bagabo bagiye gukinana n'abanyarwanda, bamamaye mu filime nka Aki na Ukwa, Baby Police n'izindi

Nyanza: Umugabo yaguwe gitumo atetse kanyanga

By Editor

Ku mugoroba wo ku wa  03 Gashyantare 2019, mu kagari ka Gatagara,  Umurenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, umugabo w’imyaka 36 yaguwe gitumo  atetse Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi,  yavuze ko kugira ngo uyu mugabo afatwe ari amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru agaragaza ko muri ruriya rugo hatekerwa kanyanga, Polisi yihutiye gutegura ibikorwa byo kubafata maze bafatirwa mu cyuho.”

CIP Karekezi yavuze ko bakihagera basanze uyu muturage amaze kwarura litiro 22 agikomeje ibikorwa byo guteka kanyanga, akaba yahise afatwa agashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza inzira yo gutangira amakuru ku gihe kuko birokora ubuzima bwa benshi.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye  bigatuma adakora igikwiye.”

Yakomeje ashimira abaturage imikoranire myiza n’inzego z’umutekano bakomeje kugaragaza mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yagize ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, turishimira ko aho babibonye bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bikabasha gufatwa bitarangiza ubuzima bwa benshi.”

CIP Karekezi asoza asaba abagifite gahunda yo kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kubihagarika kuko uretse kuba biteza igihombo bikagira ingaruka  ku buzima bw’abantu, binahungabanya umutekano bityo uzabifatirwamo wese akaba azabihanirwa n’amategeko.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo yaryo ya  263  riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva  ku myaka irindwi (7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Panorama

Mu mbago zitukura, Neymar yakoze ibirori by'akataraboneka byo kwizihiza isabukuru ye -Amafoto

By Nizeyimana Selemani

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gashyantare 2019 ni bwo umukinnyi ufite agahigo ko kugurwa menshi ku isi, Neymar Jr yizihije isabukuru ye y'imyaka 27 y'amavuko mu birori by'akataraboneka i Paris yari yatumiyemo abagize umuryango we na zimwe nshuti ze za hafi.

Uyu kabuhariwe numero 10 wa PSG wavunitse ku kaguru k'iburyo, yageze ahabereye ibi birori ahagana ku isaha ya saa tatu z'ijoro ku isaha ngengamasaha (GMT).

Yaje yambaye imyenda yiganjemo ibara ritukura anafite imbago zitukura bijyanye n'icyita rusange cy'imyambarire y'ibi birori byari byiswe "Nuit Rouge" (ijoro ritukura) bybereye ahitwa Pavillon Gabriel mu rusisiro rwa Champs-Élysées.

Neymar Jr yizihije isabukuru y'imyaka 27 aseka nubwo yavunitse akaba agomba kumara ibyumweru 10 hanze y'ikibuga

Abatumirwa bagera kuri 200 ni bo bari bategerejwe. Muri bo harimo abari bafite amazina aremereye barimo umuhanga mu kuvangavanga umuziki, umufaransa Dj Bob Sinclar, umuririmbyi w'umunya-Brezil Wesley Safadao na numero ya mbere muri siporo ikinirwa ahanini mu mazi magari (surf) Gabriel Medina. Hari hari kandi bamwe mu bakinnyi bakinana.

Dani Alves ni umwe mu bitabiriye ibirori by'inshuti ye Neymar bakinana muri PSG n'ikipe y'igihugu ya Brazil

Ni ibirori bibaye mbere y'iminsi ibiri ya 1/8 cy'irangiza cy'igikombe cy'igihugu (Coupe de France) aho PSG izaba yakira Villefranche-sur-Saône yo mu cyiciro cya 3, kuri Parc OL aho iherutse gutsindirwa na Olympique lyonnais ku cyumweru gishize mu mukino wa shampiyona.

Abataliyani Marco Verratti na Gianluigi Buffon bari bitabiriye isabukuru ya Neymar Jr bakinana muri PSG

Angel Di Maria n'umugore we Jorgelina Cardoso na bo bari bitabiriye ibi birori by'isabukuru y'imyaka 27 ya Neymar

Eric Maxim Choupo-Moting nawe yari ahari

Alphonse Areola, umuzamu wa PSG nawe ntiyatanzwe, yari aherekejwe n'umukunzi we

Neymar Jr yizihije isabukuru ye uko abyumva, yirengagijza inkuru zivunika rye rya hato na hato mu gihe PSG igeze aho imukeneye

Gatsata: Umurambo w'umuturage wakuwe mu musarani

By KP

Mu mudugudu wa Kanyonyomba, Akagari ka Nyamugari ho mu Murenge wa Gatsata, inzego z'umutekano zifatanije n'abaturage bakuye mu musarani umurambo w'umusore wari umaze icyumweru yarabuze.

Umuseke dukesha iyi nkuru wanditse ko bamuvanye muri uyu musarane w'imbaho ahagana saa yine z'igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gashyantare 2019. Birakekwa ko yaba yarishwe akajugunywamo, iperereza ryatangiye

Inkuru y'iki kinyamakuru ikomeza ivuga ko uyu musore abo muri aka gace bari bazi ku izina rya Thacien gusa, abaturanyi batangaje ko inkuru y'uko yaba ari mu musarani w'aho acumbitse yamenyekanye nijoro kuri iki cyumweru. Hari hashize icyumweru baramubuze.

Jacques Ntabanganimana yabwiye Umuseke ko Thacien, wari usanzwe acuruza boutique hafi aho, anakodesha muri iki gipangu, ariko atari ahamaze igihe kinini. Ati “Ni umusore w'ikigero cy'imyaka 27 hano yari ahamaze ukwezi n'igice. Yari umusore ubona witonda, ukunda gusenga, yari hafi gukora ubukwe. Yari yarabuze kuva muri week end ishize.”

Abatuye hano bavuga ko uyu musore Boutique ye yari aherutse kuyigurisha n'undi muntu ariko ngo bagirana amakimbirane n'uwo wayiguze kuko ngo yari amusigayemo 200 000Frw.

Bavuga ko aya makimbirane yigeze guteza ikibazo bagera no ku Murenge birangira bumvikanye uko azishyurwa.

Umwe mu baturanyi be utifuje ko amazina ye ashyirwa hanze, avuga ko mu nzu y'uyu musore naho basanze mu bintu yari afitemo nta kintu na kimwe kikirimo.

Umuyobozi w'Umudugudu wa Kanyonyomba Ndatengwa Etienne yabwiye Umuseke ko iyi nkuru yamenyekanye nijiro nyiri igipangu agiye mu musarani ngo agezemo asanga isazi ni nyinshi cyane yumva n'umunuko udasanzwe, maze ngo bareba mu musarani abona ikintu bakeka ko ari umuntu.

Ndatengwa ati “ Yitabaje inzego z'umutekano aho yagiye kubivuga kuri polisi ko yabonye umurambo mu musarani y'urugo rwe , nibwo muri iki gitondo nibwo baje kumukuramo basanga ari umusore wapangaga muri urwo rugo nyirizina.

Ubu umurambo watwawe na Polisi bawujyanye ku bitaro bikuru bya Polisi kuwusuzuma, kandi ubu hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo bamenye ababiri inyuma .”

Mu bari gukorwaho iperereza harimo nyiri igipangu hamwe n'uwaguze Boutique n'uyu musore Thacien bajyanywe n'Urwego rw'Ubugenzacyaha,RIB.

  • February 4th 2019 at 07:39

Urukundo rw'abakinnyi ba filime, Pete Davidson na Kate umurusha imyaka 20 rwavugishije amagambure Hollywood

By Nizeyimana Selemani

Ibyari bimaze iminsi bifatwa nk'inkuru z'impuha, ubu byahinduye isura biba amakuru y'impamo, umunyarwenya Pete Davidson, w'imyaka 25 y'amavuko wahoze akundana n'umuririmbyikazi Ariana Grande, kuri ubu ari mu buryohe bw'urukundo n'umukinnyikazi wa filime, Kate Beckinsale w'imyaka 45 y'amavuko.

Ni nyuma y'uko aba bombi bagaragaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu ushize bari kumwe i Los Angeles mu buryohe bw'urukundo bafatanye agatoki ku kandi ubwo bari basohokeye muri kamwe mu tubyiniro duherereye muri aga gace aho uyu musore yari yataramiye.

Bafotowe bari kumwe i Los Angeles bishimye

Uyu munyarwenya akanaba umukinnyi wa filime ndetse n'umwe mu bagaragara mu banditsi b'ikiganiro Saturday Night Live, Pete Davidson yari yemeranije n'umuririmbyikazi Ariana Grande kurushinga mu kwezi kwa Kamena 2018 nyuma y'ibyumweru bitatu bari bamaze bakundana.


Pete Davidson yakanyujijeho na Ariana Grande

Ariko nyuma y'amezi ane gusa ubukwe bwabo bwarapfubye, ndetse uyu musore byagaragaraga ko yakomerekejwe n'uku gutandukana, mu Ukuboza 2018 yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwinshi bugaragaza kwiheba, avuga ko 'sinifuza na gato kuguma kuba kuri iyi si.", ibi byatumye acungirwa hafi ngo atiyahura.

Nyamara kuri ubu yongeye kumwenyura abikesha uyu mwongerezakazi Kate umurusha imyaka 20 yose.




Batashye mu modoka imwe, ariko ntibari borohewe n'abapaparazzi

Kate Beckinsale asanganywe umukobwa witwa Lily w'imyaka 20 y'amavuko yabyaranye na Michael Sheen bahuriye muri filime ya Underworld bagakundana hagati ya 1995 na 2003. Nyuma yo gutandukana, yashakanye n'umuhanga mu kuyobora filime (réalisateur) witwa Len Wiseman babanye imyaka 11.

Kate Beckinsale yakinnye muri filime zitandukanye nka Love & Friendship, Pearl Harbor, Underworld, Everybody's Fine n'izindi

Umwe mu begereye uyu mugore yavuze ko "Pete ari umukunzi nyawe yifuzaga. Akunda abagabo bakiri bato bamusetsa."

Kate Beckinsale ngo yifuzaga umusore muto usetsa bakundana

Mu myambaro y'imfungwa, Jay Polly yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Umusaraba wa Joshuwa' -YAREBE HANO

By KP

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya aheruka gushyira hanze yise 'Umusaraba wa Joshuwa'

Ni indirimbo uyu muraperi yasohoye akiva muri gereza ndetse ninaho yayandikiye cyo kimwe na nyinshi mu ndirimbo zizaba zigize album ye nshya yise 'Mu nkuta enye'.

Mu mashusho yayo uyu muraperi yagerageje kwisanisha n'ubutumwa aririmbamo bugaruka ku ifungwa rye aho aba yambaye imyambaro y'abagororwa anazirikishijwe amapingu, ahandi akagaragara ari imbere y'abacamanza.

Kanda hano hasi urebe amashusho y'iyi ndirimbo yakoranye na Marina

Tubibutse ko ku itariki ya 01 Mutarama 2019 ari bwo Jay Polly yafunguwe nyuma y'amezi atanu yari amaze afungiye muri gereza ya Mageragere aho yajyanywe nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we mu rubanza rwasomwe ku ya 24 Kanama 2018 n'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo.

USA: Umuraperi 21 Savage wacuditse na Amber Rose yatawe muri yombi kubera kuba muri Amerika binyuranyije n'amategeko

By Nizeyimana Selemani

Umuraperi 21 Savage, umwe mu bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse wanatoranijwe mu bihembo byubashywe bya Grammy Awards, yatawe muri yombi ku busabe bw'urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri iki gihugu muri leta ya Georgia.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kubera kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bunyuranyije n'amategeko, inkuru yatangaje benshi.

Benshi bibwiraga ko 21 Savage ari umunyamerika ukomoka i Atlanta

Bryan Cox, umuvugizi w'Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka n'urujya n'uruza rw'ibintu ku mipaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S. Immigration and Customs Enforcement/ICE), yavuze ko uyu muraperi ubundi witwa Sha Yaa Bin Abraham-Joseph, ari umuturage w'umwongereza winjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko muri Nyakanga 2005 ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko.

Yongeyeho ko uyu musore, kuri ubu w'imyaka 26 y'amavuko yari afite visa igomba kugeza muri Nyakanga 2006, ariko ngo kuva icyo gihe yahise yigumira muri Amerika.

Hagati ya 2017 na 2018 21 Savage yavuzweho gukundana na Amber Rose wakanyujijeho n'abandi baraperi Kanye West na Wiz Khalifa banafitanye umwana

21 Savage, mu bihe bishize wavuzweho kugirana umubano wihariye n'umunyamideri Amber Rose, yafashwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Gashyantare 2019 mu mukwabo wabereye mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia.

Ni inkuru yaje ari incamugongo ku bafana b'uyu muraperi benshi bibwiraga ko ari kavukire wa Atlanta.

Ni umwe mu baraperi bagezweho

21 Savage yari yatoranijwe mu bihembo bibiri biri imbere bya Grammys harimo indirimbo y'umwaka 'Rockstar' yakoranye na Post Malone. Yaherukaga gutaramira abafana be ku wa Kane ushize muri Super Bowl Music Fest ahitwa State Farm Arena.

Daily Mail yanditswe ko ubusanzwe Sha Yaa Bin Abraham-Joseph (21 Savage) yanditswe mu bitabo by'irangamimerere by'abavukiye mu gace ka Newham i London mu Bwongereza mu 1992.

Uyu muvugizi w'uru rwego rushinzwe abinjira (immigration), Cox yavuze ko uyu muraperi agezwa imbere y'urukiko rw'uru rwego harebwa niba yakwirukanwa muri iki gihugu. Ati "ICE ubu igiye kumva imiterere y'iki kibazo imbere y'umushinjacyaha w'urwego rwa leta ya Georgia rw'Abinjira n'Abasohoka kugira ngo hamenyakane ikizakurikiraho."

Mu Ukwakira 2014, 21 Savage nabwo yari yafashwe kubera ibiyobyabwenge

Ku rundi ruhande, Dina LaPolt umunyamategeko w'uyu muraperi yavuze ko arimo gukora ibishoboka byose ngo amusohore muri gereza.

LaPolt yabwiye TMZ ati 'Turimo gukorana umwete ngo Abraham-Joseph afungurwe mu gihe turimo gukorana n'abayobozi kugira ngo dukureho ibyumviswe nabi."

Yongeyeho ati "Abraham-Joseph ni ikitegererezo ku rubyiruko mu gihugu, by'umwihariko muri Atlanta, Georgia kandi akorana na porogaramu zigamije gufasha urubyiruko rwihebye kubera ubukene."

Kanda hano hasi urebe amashusho ya 'Rockstar' 21 Savage yakoranye na Post Malone

Kanda hano hasi urebe indirimbo A lot yakoranye na J.Cole, itaramara icyumweru igiye hanze

Kanda hano hasi urebe Bank Account

Indege yari itwaye rutahizamu Emiliano Sala yashyize iraboneka

By Nizeyimana Selemani

Indege yari yaburiwe irengero yari itwaye umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunya-Argentine, Emiliano Sala n'umupilote we, yabonetse nyuma y'iminsi 14 ashakishwa.

Ni amakuru yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Gashyantare 2019, na David Mearns wari uyoboye ikipe y'igenga y'abashakaga irengero ryayo mu mazi magari.

David Mearns, uyobora ikigo cya Blue Water Recoveries, wari wahawe akazi n'umuryango w'uyu rutahizamu ko gukomeza kumushakisha, yanditse kuri Twitter ko igice kimwe cy'iyi ndege cyabonetse mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru kibonwe n'ubwato kabuhariwe bwe nyuma gato yo gutangira aka kazi.

Emiliano Sala yarapfuye

Ubwo yaganiraga na AFP, umuvugizi w'ikigo cy'Abongereza gishinzwe kugenzura impanuka zo mu kirere (AAIB) yagize ati "Nahamya ko yabonetse", gusa nta yandi makuru arambuye yatanze uretse kuvuga ko bashyira itangazo hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.


Ubwato bwabugenewe bwari bumaze iminsi buri kujagajanga inyanja bikekwa ko indege yarimo yaba yaraguyemo

Emiliano Sala w'imyaka 28 y'amavuko n'umupilote we David Ibbotson wari ufite imyaka 59 y'amavuko bari mu ndege nto yo mu bwoko bwa Piper Malibu yaburiwe irengero ku mugoroba wo ku ya 21 Mutarama 2019 ubwo yari mu kirere cya Manche mu bilometero bibarirwa muri 20 mu majyaruguru ya Guernesey.

Bari bavuye i Nantes (mu burengerazuba bw'Ubufaransa), aho uyu rutahizamu yari asanzwe akina, berekeza i Cardiff (pays de Galles), aho yari agiye gukomereza umwuga we nk'umukinnyi w'abigize umwuga nyuma yo kugurwa na Cardiff City asaga miliyoni 17 z'amayero, byanamugiraga umukinnnyi wa mbere uguzwe menshi muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Se wa Emiliano Sala n'agahinda kenshi aravuga ko yumva ari mu nzozi mbi

Iyi niyo foto ya nyuma yashyize kuri konti ye ya Instagram, mbere y'uko indege ye ibura (ni uwo hagati wambaye imyenda y'umukara ubwo yasezeraga abo bakinanaga muri FC Nantes)

Ni umwe mu bafashije FC Nantes kwitwara neza mu gice kibanza cya shampiyona


Hari hashize iminsi mike yerekeje muri Cardiff City

Hinga Weze Farm Service Centers to improve access to agro inputs

By Editor

Hinga Weze feed the future project commits to reduce some farmers’ challenges including lack of information on weather forecast, lack of access to quality seeds and market for their farm produce under its Farm Service Center Model.

The Cultivating New Frontiers in Agriculture (CNFA) Farm Service Center model is a market-oriented, private sector model for agro-dealers and agro-input retailers, based on a “One Stop Centre” that increases access to agricultural inputs, services and output marketing by small and medium size farmers with an emphasis to boost smallholders farmers’ productivity and income.

“Through the Farm Service Centers, farmers have better access to quality and affordable agricultural inputs, services and technical assistance compared to traditional retail systems that emphasize products for larger commercial farms, lack of consistency in product quality, and provide limited advisory services,” said Daniel Gies, Chief of Party and USAID Contractor/Hinga Weze.

The Feed the Future Rwanda Hinga Weze Activity is a five-year, $32.6 million USAID-funded project that aims to sustainably increase smallholder farmers’ income, improve the nutritional status of women and children, and increase the resilience of Rwanda’s agricultural and food systems to a changing climate.

Twenty thousand farmers from three initial districts as Gatsibo, Nyabihu and Nyamagabe will benefit from this pilot project, and were selected basing on the fact that they have high rate of stunting.

Daniel Gies said that the conception of such project came after realizing challenges faced by a big number of lower families such as stunting. “In Rwanda, most people are facing stunting and malnutrition, we conducted analysis to see where access to inputs is facing challenges, facing high cost, facing low efficiency of distribution.”

The project initially will help agro-dealers to construct their “Farm Service Center Model” to solve agri-business related challenges.

The project, which has been successful in some countries where it was initiated, will generate permanent jobs for 36 employees and one hundred thousand farmers are expected to have access to cheaper and better quality of agriculture inputs within three and half years of the project ahead.

Hinga Weze officials announced that agro-dealers will benefit 75 percent of their business construction plan and the all stuffs to be used in Farm Service Center Model, while 25 percent will be covered by agro-dealers.

Hinga weze project is currently working in ten districts with high stunting rate including Gatsibo, Kayonza, Bugesera and Ngoma from Eastern Province; Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke and Karongi from Western Province and Nyamagabe from South.

Emmanuel Mugabo, an agro-dealer from Nyabihu District said that the project will enable farmers to boost their businesses and improve citizens’ welfare.

“This project will enable us to expand our agriculture, we have been experiencing countless obstacles such as low quality of seeds and shortage of other agriculture inputs,” he said.

Hinga Weze implements holistic interventions that target the interrelated issues of under nutrition, food insecurity and barriers to agricultural productivity by focusing on the sustainable intensification of Rwandan smallholder farming systems, with an emphasis on climate-smart, nutrition-sensitive approaches.

It is utilizing innovative approaches to enhance the production of five value chains such as high-iron beans, orange flesh sweet potato (OFSP), Irish potato, maize, and horticulture.

By 2022, the project will benefit over 700,000 smallholder farmers in those ten targeted districts. 560,000 households benefiting from increased agricultural production and improved nutrition. 535,000 farmers applying improved technologies or management practices. 200,000 increase their yields and 4,600 Ha of land benefiting from improved soil and water management practices.

Rwanyange Rene Anthere

Kutamenyesha abaturage ibiva mu byo batuma abayobozi ni imbogamizi ku miyoborere myiza

By Editor

Mu myaka itatu ishize, umushinga ugamije kunoza no kwimakaza imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze (DALGOR), ukorera mu turere dutanu tw’u Rwanda, ugaragaza ko abaturage bishimira imiyoboro bashyiriweho ngo ibafashe kugeza ibibazo n’ibyifuzo bya bo ku bayobozi, ariko kuba batababwira ibyavuye mu byo babatumye, biragaragara nk’imbogamizi.

Nyiransabimana Venantie, umuhuzabikorwa w’umushinga DALGOR washyizwe mu bikorwa n’Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), avuga ko uyu umushinga watangiye mu mwaka wa 2016, wakoze ubushakashatsi bugamije kureba imikorere y’inzego z’ibanze no kureba uruhare abaturage bagira mu bibakorerwa.

Ubushakashatsi bwakozwe mwaka wa 2017 na 2018, abaturage bangana na 81 ku ijana bemeje ko politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi yabagiriye akamaro kagaragarira mu bikorwa bagiramo uruhare nk’ umuganda, kwitorera abayobozi, gutanga umusanzu w’umutekano, n’ibindi.

Nyiransabimana ahamya ko abaturage bishimira imiyoboro ibafasha kugaragaza uruhare rwa bo nk’ inteko z’abaturage, umuganda, umugoroba w’ababyeyi, inama ziba mu midugudu no mu tugari. Ariko bakaba batishimira ko batabwirwa iherezo ry’ibitekerezo n’ibyifuzo baba batanze.

Aragira, ati “ikintu kijyanye n’uko abayobozi batasubiraga inyuma ngo babwire abaturage ibyavuye mu byo babatumye icyo twita ‘Feedback’. Kuko abaturage rimwe na rimwe bagaragaza ibyifuzo byabo n’uruhare rwa bo, ariko abayobozi ntibagaruko ngo bababwire bati ‘ibyo mwadutumye dore ibyakozwe n’ibi, ibitarwakozwe n’ibi kubera izi mpamvu”.

Umushinga wakoreye mu turere dutanu aritwo Burera, Ngoma, Gasabo, Nyamagabe, Nyamasheke; kuko twari twaragaragaje ibipimo biri hasi mu kugira ibikorwa abaturage bagizemo uruhare nk’uko byari byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB Citizen Report Card 2014).

Umushinga wahaye amahugurwa abayobozi b’inzego z’ibanze na bamwe mu bakozi bo muri izo nzego  ndetse n’abahagarariye inzego zihariye nk’abahagarariye urubyiruko n’abagore. Abo bose babibukije inshingano zabo ndetse babakangurira no gukorana n’itangazamakuru nk’muyoboro wabafasha gukorera mu mucyo.

Nambaje Aphrodis, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, ashima umushinga ko umushinga wabafashije kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego. Ati “umushinga wagaragaje icyuho aho kiri  hanyuma abantu batangira kugenda bakiziba. Ku bijyanye n’inzego z’ibanze muri rusange, na bo barize. Umuntu yabaga umujyanama ariko adafite ubumenyi buhagije ku nshingano z’umujyanama. Hari abakozi bo ku rwego rw’akarere cyane cyane abo mu rwego rw’imiyoborere myiza, na bo babaga baje mu nshingano ariko batazi uko bayobora abaturage”.

Mu muhango wo gusoza umushinga DALGOR wabaye tariki 31 Mutarama 2019, Uwimana Innocent, umuyobozi wa RALGA, yatangaje ko mu turere wakoreyemo hagaragaye impinduka mu mikoranire y’abayobozi n’abaturage ku buryo ibyiza byakozwe muri utwo turere bizashyirwa mu igenamigambi rya RALGA kugira ngo bigezwe no mu tundi turere.

Utwo turere twahinduye ibipimo mu guha uruhare abaturage ku bibakorerwa ku buryo Nyamasheke yavuye ku gipimo cya 50,7 ku ijana igera kuri 82,8 ku ijana, Nyamagabe iva ku gipimo cya 61,3 ku ijana igera kuri 78,9 ku ijana, Gasabo yavuye kuri 63,2 ku ijana igera kuri 89,3 ku ijana naho Ngoma ko iva kuri 84,7 ku ijana kagera kuri 90.5 ku ijana.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase atangaza ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe na gahunda yo kuzamura ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza no kugeza abaturage ku iterambere. Akaba ashimira RALGA n’abafatanyabikorwa barimo gufasha Leta kubigeraho.

Yagize, ati “abayobozi bafite inyota yo gukora neza no kwegera abaturage. Ubu DALGOR yafashije MINALOC kongerera ubushobozi inzego z’ibanze muri serivise batanga, ndetse no gukorera mu mucyo”.

Gushyira mu bikorwa umushinga DALGOR byatwaye  mu bihumbi 600 by’amayero (asagaho gato miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzweho inkunga n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).  Nicola Bellomo, Ambasaderi wa EU mu Rwanda, asaba inzego z’ibanze kwifashisha ibyavuye mu bushakashatsi bwa DALGOR kugira ngo bubafasha gukora neza inshingano za bo kuko hari aho bugaragaza ko bakiri inyuma.

Aragize ati “Ibijyanye no gusubiza ku nshingano (accountable governance) biracyari ikibazo gikomeye mu bayobozi, abayobozi bakwiye gufashwa kwigirira icyizere no gukorana n’abaturage bya hafi.”

Ibindi ubushakashatsi bwagaragaje, ni uko abaturage badahabwa uruhare rukwiye mu gutegura ingengo y’imari y’igihugu ndetse no kuba abayobozi bateshutse ku nshingano, badakurikiranwa.

Marie Josée Uwiringira

Abayobozi b’uturere twakorewemo n’umushinga DALGOR bitabiriye umuhango wo kuwusoza.

 

Itangazo rya cyamunara y’ibikoresho byo mu biro

By Editor

Kugira ngo harangizwe urubanza RSOC 0228/14/TGI/NYGE na RSCOCA 0084/15/HC/KIG, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa Gatanu tariki ya 08/02/2019 saa tanu z’amanywa (11h00) azagurisha mu cyamunara umutungo wimukanwa wa RWANDA INITIATIVE FOR SUSTAINABLE DEVELOPMENT (RISD) ugizwe n’ibikoresho byo mu biro, birimo mudasobwa, intebe n’ameza byo mu biro, frigo, cuisinière, photocopieuse, imprimente n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Cyamunara izabera aho bibitse kuri SORVEPEX Ltd ku Kicukiro.

Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0788542713 cyangwa 0788461028.

Bikorewe i Kigali none ku wa 30/01/2019

Me UWINEZA Angélique

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga

❌