WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — October 19th 2019Archive

Bugesera: Umuvunyi mukuru aranenga inzego zatereranye abuzukuru ba Mandwa

By Mecky Merchiore Kayiranga

Mu murenge wa Nyamata, akarere ka Bugesera, hari abakobwa bakomoka kuri Mandwa bangiwe na nyirarume kuzungura umugabane wa nyina. Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase asanga barateranwe kuva mu muryango, umurenge, abunzi, urukiko ndetse n’izindi nzego. Ubwo yakiraga ibibazo by’abaturage ku biro by’umurenge wa Nyamata mu Bugesera, umuvunyi mukuru yashyikirijwe ikibazo cya...

The post Bugesera: Umuvunyi mukuru aranenga inzego zatereranye abuzukuru ba Mandwa appeared first on bwiza.com.

Bobi Wine yatutse Perezida Museveni aramwandagaza

By Theoneste Itangishatse

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine yatutse Perezida Museveni, amushinja kuba umwanzi w’igihugu. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Depite Robert Kyagulanyi yatutse Museveni ubwo yamusubizaga mu gihe na we yari yamwibasiye amwita umwanzi w’iterambere rya Uganda. Museveni yari yagize ati “Yagiye muri Amerika (Wine) ashishikariza...

The post Bobi Wine yatutse Perezida Museveni aramwandagaza appeared first on bwiza.com.

Dr Leon Mugesera agiye kongera kugaragara mu rukiko

By Theoneste Itangishatse

Tariki ya 21 z’uku kwezi kwa Cumi ni bwo byitezwe ko Bwana Leon Mugesera agezwa imbere y’umucamanza aburana urubanza rwe mu bujurire. Araregwa ibyaha bitanu bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Bishingira ku ijambo yavugiye muri mitingi yo ku Kabaya mu 1992. Ni ijambo ahakana ariko ubutabera bukarifata nk’ijambo ‘Rutwitsi’ ryagize ingaruka...

The post Dr Leon Mugesera agiye kongera kugaragara mu rukiko appeared first on bwiza.com.

Leta ya Uganda iratangaza ko igitegura inama ya 2 yagombaga kuyihuza n’u Rwanda i Kampala

By bwiza

Guverinoma ya Uganda iratangaza ko ikiri gutegura inama ya kabiri ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda, hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse ko ishishikajwe no kurangiza ibibazo ibihugu byombi bifitanye nubwo ibimenyetso bigaragaza ibindi. Ni mu gihe bimwe mu binyamakuru byari bikomeje kugaragaza ko Guverinoma ya...

The post Leta ya Uganda iratangaza ko igitegura inama ya 2 yagombaga kuyihuza n’u Rwanda i Kampala appeared first on bwiza.com.

EAC yongeye kugaragaza ko ihangayikishijwe n’iterabwoba mu karere

By bwiza

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wemeye ko iterabwoba ari ikibazo gikomeye ku mahoro n’umutekano mu karere, aho Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Liberat Mfumkeko asanga hakwiye ubufatanye bw’ibihugu bitandatu biwugize mu guhangana n’iki kibazo. Bwana Mfumkeko yagaragaje izi mpungenge z’umuryango mu butumwa bwo kwihanganisha yageneye Guverinoma ya Kenya nyuma y’ubwicanyi buherutse...

The post EAC yongeye kugaragaza ko ihangayikishijwe n’iterabwoba mu karere appeared first on bwiza.com.

Kubera iki Injangwe imara amasaha agera kuri 20 isinziriye?

By Tuyizere JD

Injangwe ni imwe mu nyamaswa z’inyamabere zirya inyama, zikaba zishobora kororerwa mu rugo cyangwa se ku gasozi. Mu Kinyarwanda izororerwa mu ngo zitwa ipusi, iziba ku gasozi zikitwa injangwe cyangwa inturo. Iziba mu ngo zigira umwihariko wo kudatinya abantu no kwisanzura, inyagasozi zo zihunga iyo zibonye abantu cyangwa hari ikindi...

The post Kubera iki Injangwe imara amasaha agera kuri 20 isinziriye? appeared first on bwiza.com.

Museveni avuga ko Bobi Wine yashoje intambara kuri Uganda

By Theoneste Itangishatse

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine utavuga rumwe na Leta,  yashoje intambara ku gihugu Depite Robert Kyagulanyi benshi bari bamuzi nk’umuhanzi akoresha izina rya Bobi Wine, nyuma yaje kwinjira muri politiki ndetse anatorerwa kuba umudepite. Kugeza ubu uyu...

The post Museveni avuga ko Bobi Wine yashoje intambara kuri Uganda appeared first on bwiza.com.

Umufasha wa Ben Rutabana yahakanye iby’ibaruwa yitiriwe

By Theoneste Itangishatse

Umufasha wa Benjamin Rutabana yahakanye ibaruwa imaze iminsi icicikana mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ari we wayanditse nyuma y’aho umugabo we aburiwe irengero. Diane Rutabana ni umufasha w’umuhanzi Benjamin Rutabana (Ben Rutabana), ibaruwa avuga ko yamwitiriwe yatangiye gukwirakwizwa mu ntangiriro z’uku kwezi, bivugwa ko ari we wayandikiye ihuriro RNC...

The post Umufasha wa Ben Rutabana yahakanye iby’ibaruwa yitiriwe appeared first on bwiza.com.

Dore ibanga rikomeye ku bagabo batazi kunyaza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

By bwiza

Kuvuga biroroha kurusha ibikorwa, bityo abagabo benshi bibwira ko kunyaza umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina byoroha ariko siko biri, baravuga bagera mu gikorwa bakahagira, baba babikunze ahubwo uko bikorwa batabizi, si imbaraga nyinshi ahubwo ni ubuhanga. Hifashishijwe abashakashatsi ndetse n’impuguke mu bujyanye n’imibonano mpuzabitsina bavugako hari uburyo umugabo yanyaza umugore...

The post Dore ibanga rikomeye ku bagabo batazi kunyaza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina appeared first on bwiza.com.

Libya: Impunzi zirimo kwigaragambya nyuma yaho zimwe zemerewe kwakirwa n’u Rwanda

By Theoneste Itangishatse

Bamwe mu mpunzi bari muri Libya bakoze imyigaragambyo yo kugaragaza akababaro kabo ko bifuza kwakirwa ahandi ntibakomeze kuba mu bigo bacumbikiwemo i Tripoli. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko ridashoboye gushakira abenshi muri bo ibindi bihugu bibakira. Mu bihe binyuranye muri iki cyumweru izi mpunzi zagaragaje akababaro zifite...

The post Libya: Impunzi zirimo kwigaragambya nyuma yaho zimwe zemerewe kwakirwa n’u Rwanda appeared first on bwiza.com.

Breaking: Uwari uyoboye abajepe barinda Tshisekedi, Gen. Gaston Ilunga Kampete yegujwe ku mpamvu ya Antonov 72.

By Tuyizere JD

Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yeguje Gen. Gaston Ilunga Kampete wari uyoboye umutwe wihariye ushinzwe kumurinda (Republican Guard) ku mpamvu ifitanye isano n’iraswa ry’indege ya Antonov 72. Aya makuru tutaremeza niba ari ukuri ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu kiri mu burengerazuba bw’u Rwanda. Turabagezaho...

The post Breaking: Uwari uyoboye abajepe barinda Tshisekedi, Gen. Gaston Ilunga Kampete yegujwe ku mpamvu ya Antonov 72. appeared first on bwiza.com.

Maj. (Rtd) Habib Mudhatiru yemeye ibyaha byose ashinjwa ataruhanyije

By bwiza

Maj.(Rtd) Habib Mudhatiru, umwe mu bantu 25 bakurikiranweho kuba mu mitwe y’inyeshyamba (nka RNC na FDLR) irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuri ubu bari kuburanishwa n’urukiko rwa Gisirikare, kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Ukwakira, yemeye ibyaha ashinjwa avuga ko atabihakana kuko bigaragara. Aba bantu uko ari 25 bakurikiranweho ibyaha bigera...

The post Maj. (Rtd) Habib Mudhatiru yemeye ibyaha byose ashinjwa ataruhanyije appeared first on bwiza.com.

Burundi: Minisitiri w’umutekano yaba ari mu mazi abira

By bwiza

Amacakubiri amaze iminsi avugwa mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD asa nk’arimo kugenda afata indi ntera, aho kuri ubu bivugwa ko abayobozi bamwe barimo minisitiri w’umutekano baba bafungishijwe ijisho bakekwaho kwifatanya n’abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015. Kuri ubu amakuru aravuga ko uyu minisitiri w’umutekano, Gen. Guillaume Bunyoni (bakunda...

The post Burundi: Minisitiri w’umutekano yaba ari mu mazi abira appeared first on bwiza.com.

Rwanda- Uganda: Abaturage duhebe cyangwa dukomeze guhanga amaso amasezerano ya Angola?

By Munyakayanza Samuel

Ubushize twakoze inkuru dutanga igitekerezo cy’uko amasezerano y’ubwumvikane ya Angola yaba yarakubise igihwereye, (Bishatse kuvuga ko ashobora kudatanga umusaruro).Iki gitekerezo cyari gishingiye ku uguterana amagambo kw’abayobozi binyuze mu bitangazamakuru aho dushingiye kuri ibyo twashidikanyaga ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa. Usubije amaso inyuma wakwibaza niba hari intambwe yamaze guterwa nyuma...

The post Rwanda- Uganda: Abaturage duhebe cyangwa dukomeze guhanga amaso amasezerano ya Angola? appeared first on bwiza.com.

Perezida Museveni avuga ko ibyo yaganira na Perezida Kagame atabitangariza itangazamakuru

By Tuyizere JD

Perezida Museveni wa Uganda avuga ko ibibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda bitakemurirwa mu itangazamakuru kandi hari ubundi buryo bwakwifashishwa. Ibi abitangaje nyuma y’ibibazo bitandukanye buri gihugu gishinja ikindi ndetse no kutubahiriza amasezerano yo muri Kanama 2019 yasinyiwe i Luanda muri Angola, agamije kubikemura. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Museveni...

The post Perezida Museveni avuga ko ibyo yaganira na Perezida Kagame atabitangariza itangazamakuru appeared first on bwiza.com.

Rulindo: Umugore utabyara aratotezwa, ngo “aciye umuryango”

By Karegeya Omar Jean Baptiste

Umugore umaranye n’umugabo imyaka icyenda batarabona urubyaro, aratabaza inzego z’ubuyobozi kubera ihohoterwa akorerwa asabwa ibidashoboka. Ntashoboye kubyara kubera uburwayi, ariko umuryango yashatsemo ubwira umugabo we ko awuciye. Ubwo umuryango RWAMREC wageraga mu Gasiza muri gahunda ya Mobile Clinic (uburyo bwo gukemura amakimbirane mu ruhame), hari hateraniye inteko y’abaturage basaga ibihumbi...

The post Rulindo: Umugore utabyara aratotezwa, ngo “aciye umuryango” appeared first on bwiza.com.

KORA UKO USHOBOYE UFATE UMWANZURO MWIZA – Rev. Nibintije

By Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yakobo 1:19 «  Mumenye Ibi bavandimwe nkunda : umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara. » Ubuzima bwawe bwose bumanitse k’ umwanzuro wawe ufata buri munsi. Umwanzuro wawe niwo ugukorera ibyishimo cyangwa umubabaro. Umwanzuro wawe niwo ukuzanira amarira cyangwa ibitwenge mu mibereho yawe . Umwanzuro wawe niwe...

The post KORA UKO USHOBOYE UFATE UMWANZURO MWIZA – Rev. Nibintije appeared first on bwiza.com.

Minembwe: FARDC yasubije inyuma inyeshyamba yari imaze iminsi ihanganye nazo

By bwiza

Nyuma y’iminsi ine y’imirwano ikomeye, Igisirikare cya Congo, FARDC, kiremeza ko cyasubije inyuma inyeshyamba za Mai-Mai kugeza mu birometero bisaga 40, uvuye mu bice bitandukanye byo muri Komini ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ingabo muri Uvira, Capt. Dieudonné Kasereka , ngo inyeshyamba zasubiye inyuma zigana mu...

The post Minembwe: FARDC yasubije inyuma inyeshyamba yari imaze iminsi ihanganye nazo appeared first on bwiza.com.

Nyabihu: Yahengereye  umugore we asinziriye amwica amunize

By Fred Masengesho Rugira

Umugabo witwa Turimubyiza Jean Nepo w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore we, Ntabanganyimana Domitile umugore  babanaga bitemewe n’amategeko. Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko, yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019 ubwo...

The post Nyabihu: Yahengereye  umugore we asinziriye amwica amunize appeared first on bwiza.com.

Imirambo ine y’abantu bishwe baboshye yabonwe muri Rusizi

By Theoneste Itangishatse

Imirambo ine y’abantu bishwe baboshye yabonwe n’abarobyi ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, ireremba mu ruzi rwa Rusizi, ku nkengero y’uyu mugezi yegereye umusozi wa Nyamitanga. Aba barobyi bavuga ko iyi mirambo yarerembaga mu mugezi, yose ikaba ari iy’abagabo, by’umwihariko bakaba baragiye bicwa baboshye. Bakaba...

The post Imirambo ine y’abantu bishwe baboshye yabonwe muri Rusizi appeared first on bwiza.com.

❌