WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — April 19th 2019KigaliToday

Yemerewe itike yo kwerekeza i Maka ashimirwa kurengera Abatutsi muri Jenoside #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 158.4 kb
Hadji Nshuti Khalid (ibumoso) yemereye Bagabo Rachid (bahagararanye) itike yo kujya i Maka kubera ubutwari yagaragaje mu gihe cya Jenoside

Bagabo Rachid atuye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana mu Kagari ka Mabare mu Mudugudu wa Rusanze. Itike y'indege izamubashisha gukora umutambagiro mutagatifu yemerewe, ifite agaciro kabarirwa mu bihumbi bitatu na magana atanu mu madolari, ni ukuvuga asaga gato miliyoni eshatu n'ibihumbi bisaga 150 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda.

Hadji Nshuti Khalid wayamwemereye asanzwe afite ibikora bitandukanye, akaba na nyiri inzu z'ubucuruzi zitwa Camellia zicuruza ibijyanye n'amafunguro.

Kwishyurira Bagabo amafaranga azamubashisha kwitabira umutambagiro mutagatifu ni igikorwa cy'agaciro dore ko mu idini ya Islamu gifatwa nk'inkingi ya gatanu buri muyislamu ubishoboye wese asabwa gukora.

Bagabo agira ati “Ubundi igikorwa nakoze sinateganyaga ko hari uzakimpembera, sinari nzi ko n'Inkotanyi zizatsinda. Umugambi wanjye wari uwo kugira ngo nzahembwe n'Imana.”

JPEG - 161.9 kb
Mufti w'u Rwanda n'Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana na bo bashimye ubutwari bwa Bagabo

Ngo ntabwo yajyaga ateganya kwiyumvisha ko azajya i Maka kuko ari igikorwa gihenze kandi akaba nta bushobozi buhagije yari afite. Gusa ngo yajyaga abisaba Imana kugira ngo azabigereho.

Bagabo Rachid avuga ko nta kandi kazi akora usibye ubuhinzi n'ubworozi buciriritse.

Amateka n'ubuhamya byaranze igihe cya Jenoside i Mabare

Bagabo Rachid avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 32 y'amavuko, icyo gihe akaba yari Imamu wayobora umusigiti wa Mabare. Muri ako gace, ngo byatangiye gukomera indege ya Habyarimana ikimara guhanuka.

Icyakora Bagabo avuga ko yagendeye ku butumwa bwabakanguriraga kutivanga mu bwicanyi, we n'abayislamu yayoboraga bumvikana kutijandika muri ubwo bwicanyi agendeye ku nyigisho idini ryabigishaga.

Muri ako gace ndetse ngo bashyizeho bariyeri zo gukumira abazaga kwica abantu bari babahungiyeho aho ku musigiti, ndetse bagerageza no guhangana n'ibitero by'Interahamwe, bakazisubiza inyuma.

JPEG - 133.6 kb
Bagabo yatanze ubuhamya bw'uko we na bagenzi be b'Abayislamu barwanye ku batutsi bahigwaga

Ku munsi wa karindwi bagabweho igitero giturutse ahitwa i Nzige. Bagabo ati “Bari barahawe amakuru ko abislamu babujije abajenosideri gukora Jenoside i Mabare. Bahageze saa moya kugera saa mbili, bahagarara hakurya, duhagarara hakuno y'ikibaya kiri aho i Gatare. Batumishagamo amasasu ariko tukikomeza, nyuma batanga itangazo ko nta muhutu bashaka, ngo barashaka Abatutsi.”

Bagabo asobanura ko abicanyi bahamagariye Abahutu bari ku rundi ruhande bahanganye kubasanga, abaturage benshi bahita bava ku ruhande rw'abo bayisilamu bahungira ku bicanyi, hasigara abayislamu bake cyane batarenga 30 n'abandi bantu bake b'Abatutsi bahigwaga.

Bagabo ati “Narababwiye ngo ‘muhumure Imana iraturinda ntimugire ubwoba, turarwana na bo! Ubwo abicanyi babonye dusigaye turi bake, bahise bambuka batangira kudutera ariko twihagararaho dukoresheje intwaro za gakondo, n'ibiti bisongoye n'amabuye”

Bagabo avuga ko we n'abo bari bafatanyije bagabweho ibitero biturutse mu byerekezo bibiri, na bo bicamo amatsinda abiri, rimwe riyoborwa n'uwitwa Saidi Ndangira wari wungirije Imamu Bagabo Rachid, rihangana n'abaturutse ku Mubuga, Bagabo na we ayobora irindi tsinda rihangana n'abambutse ikibaya cya Gatare.

Abo bayislamu n'abandi bari bafatanyije ngo bishe abantu bane muri abo bari babagabyeho ibitero, icyakora ababateye babarusha ingufu barabasunika babasubiza inyuma babageza ku musigiti.

Aho ku musigiti ngo babarashemo amasasu menshi cyane hakomerekamo abantu batatu, barimo n'uwo Saidi Ndangira wari wakomeretse cyane.

Amasasu ngo yarabashiranye, bajya ku Mubuga, bafata imodoka basubira i Nzige kuzana andi masasu. Bagarutse nka saa munani bayazanye babamishamo amasasu menshi, babicamo abantu bane, abasigaye basubira inyuma bihisha mu musigiti.

Hagati aho mu gihe abicanyi bari bagiye kuzana amasasu, Bagabo ngo yabwiye abari aho ku musigiti ko nibikomera bahungira mu rufunzo rwari hafi aho. Icyakora abari bavuye mu bice bya kure bahunga nk'ahitwa i Kabirizi na Rubona bagize impungenge zo kuva aho hantu bakongera guhunga, bahitamo kuguma aho ku musigiti barwana n'abashakaga kubica.

Abari bahungiye aho ku musigiti ngo bageraga nko muri 500 kuko n'abandi bahigwaga bo mu bindi bice bakomeje kuhaza kuko bari bumvise ko hari abantu badashyigikiye ubwo bwicanyi.

JPEG - 157.4 kb
Interahamwe zishe abari bahungiye kuri uyu wahoze ari umusigiti w'i Mabare

Mu gihe abicanyi bagarukaga bazanye amasasu menshi, bagabo avuga ko babonye guhangana na bo biza kutoroha, bamwe bakizwa n'amaguru, abandi benshi basigara bifungiranye mu musigiti.

Bagabo ati “Twebwe twarirutse tujya kwihisha mu gifunzo. Abicanyi bakuyeho inzugi, bakuraho amadirishya, bateramo amagerenade, barangije binjiramo barebamo abagihumeka baracoca.”

Abandi bantu bari bafatanyije na Bagabo bataguye muri urwo rugamba bagezeho bacika intege barahunga, Bagabo asigarana n'abandi bake bari bahungiye mu rufunzo. Barazamutse basanga abo basize mu musigiti benshi babishe, abandi ari intere, bagerageza kubitaho uko bashoboye.

Icyakora interahamwe ngo zaragarutse zisanga hari abo Bagabo arimo kwitaho, zirabamwambura zirabica, we ziramwihorera ziramubwira ziti “N'icyo ni igihano!”

Ngo yakomeje kwita kuri bake bari bahungiye mu rufunzo, akajya abashyira ibiryo, ariko na bo Interahamwe ziza kubagabaho igitero, zirabica, abandi batandatu bari basigaye baramenengana bava mu rufunzo barahunga.

Ngo bari bumvise ko Inkotanyi zageze i Rwamagana, bashaka uko bazigeraho ariko ku bw'inzira zari zigoye zuzuyemo na za bariyeri bagahura n'ibitero by'abicanyi. Muri abo batandatu ngo harokotse batatu gusa, kuko batanyuraga mu nzira zimwe. Abo ngo ni na bo bagarutse nyuma Jenoside yararangiye, batekerereza abandi uko byagenze.

Bagabo Rachid ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside, abantu bakongera kugira icyizere cyo kubaho, kandi bakabana mu mahoro.

Hari impamvu zamuteye kudakora Jenoside

Bagabo avuga ko icyamuteye kurwana ku bahigwaga ari uburere n'inyigisho yahawe n'abarimu bamwigishije barimo uwitwa Ibrahim Ntakanyura w'i Rwamagana na Hamisi Salim w'i Kigali.

Indi mpamvu yabimuteye ngo ni ubuyobozi bwa Islamu bwari mu Rwanda bwabasabye kutijandika mu mvururu n'ubwicanyi byarangwaga mu Rwanda.

Ikindi bamwigishije cyamufashije ngo ni inyigisho igira iti “Kirazira kumena amaraso y'umuntu, kirazira kwangiza umutungo w'umuntu, kirazira kumwubahuka.”

Umuryango w'Abayisilamu bo mu Rwanda (RMC) n'abayoboke b'idini ya Isilmu, mu cyumweru cy'icyunamo bifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abayisilamu n'abandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yavuze ko umuryango w'abayisilamu mu Rwanda(RMC) wahisemo kwibukira i Mabare mu rwego rwo guha agaciro igikorwa cyakozwe n'abayisilamu b'i Mabare biyemeje kurwana ku batutsi bahahungiye, n'ubwo barushijwe imbaraga n'interahamwe zari nyinshi.

Mufti Sheikh Salim Hitimana yavuze ko igikorwa cy'ubutwari bw'abayisilamu b'i Mabare ari umusaruro w'ubutumwa bwo kuwa 12/03/1992 bwatangajwe na Mufti w'u Rwanda w'icyo gihe,Sheikh Mugwiza Hamad wavuze ko ntawe ukwiye kwicwa azira uko yavutse,asaba abayislamu kutishora mu bwicanyi.

JPEG - 181.1 kb
Bibutse kandi bunamira Abatutsi biciwe mu musigiti n'abajugunywe mu kiyaga cya Mugesera

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yihanganishije ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abafite ababo biciwe ku musigiti wa Mabare no muri ako gace uherereyemo.

Mbonyumuvunyi yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, umubare munini w'Abanyarwanda bari abakirisitu n'abemera. Icyakora mu madini n'amatorero ngo hagaragayemo icyuho cyaturutse ku bayobozi b'amadini n'amatorero bayoboye nabi no ku bayoboke batumviye impanuro.

Mbonyumuvunyi yagaye abayobozi b'amadini n'amatorero bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko ngo nta dini cyangwa itorero ridafite umuyobozi cyangwa umuyoboke wijanditse muri Jenoside.

Meya Mbonyumuvunyi yashimiye umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda (RMC), kuba mu gihe ubuyobozi bubi bwateguraga Jenoside, uyu muryango warasohoye itangazo ko utabishyigikiye. Yasabye abayobozi b'amadini n'amatorero kwigisha abayoboke ko amacakubiri n'ubwicanyi ntaho byageza igihugu.

By'umwihariko ku bayisilamu, Meya Mbonyumuvunyi yabibukije ibyo igitabo gitagatifu cya Korowani kivuga, ko "uwishe roho imwe azahanwa nk'uwishe roho miliyoni" bityo, abasaba kubaha ubuzima aho buva bukagera no kubana neza n'abandi.

Muri uwo muhango wo kwibukira i Mabare, Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda waboneyeho no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uremera imiryango ibiri yatoranyijwe ihagarariwe na Mukantagara Sarah na Twagiramungu Assumani, buri muryango uhabwa inka. Zombi zirahaka, imwe ikaba ifite amezi atanu, indi ikagira amezi atatu.

Iyi nyandiko ikurikira, yo kuwa 12/03/1992, irimo ubutumwa bwatangajwe n'uwari Mufti w'u Rwanda w'icyo gihe, Sheikh Mugwiza Hamad, ubutumwa bwahamagariraga abayislamu kutishora mu bwicanyi


Inanasi irwanya kanseri, igafasha n'amaso kubona neza - Sobanukirwa akandi kamaro kayo #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Inanasi ni nziza ku buzima bw'amagufa y'umuntu
Inanasi ni isoko y'ubutare bwa ‘manganese', iyo ikaba igira akamaro gakomeye mu buzima bw'amagufa y'abantu.

Inanasi irwanya kanseri
Inanasi yifitemo icyitwa ‘bromélaïne',ifasha mu kwirinda kanseri, kuko irwanya uturemangingo twa kanseri ‘cellules cancéreuses', ikaba ahanini ifasha mu kwirinda kanseri y'umwoyo, kanseri y'ibere, na kanseri ifata mu gice cyo mu nda.

Inanasi irinda umubiri kubyimbirwa (Anti-inflammatoire)
Kubera n'ubundi iyo ‘bromélaïne' iba mu nanasi, ituma urwo rubuto rurinda umuntu kubyimbirwa. Inanasi ishobora kuvura ahabyimbiwe, ikavanaho uruhu rwangiritse. Ikindi kandi inanasi ituma amaraso atipfundika.

Kuba inanasi ikungahaye kuri ‘bromélaïne', bituma iyungurura amaraso akaba atakwipfundika, n'iyo umuntu yaba yaratangiye kugira amaraso yipfundika ikaba yabigabanya.

Inanasi ikumira indwara ziterwa na virusi, nk'ibicurane
Inanasi ikungahaye cyane kuri vitamine C yongerera umubiri ubudahangarwa, ikawurinda umunaniro ukabije, bityo ntube wabafatwa n'indwara zoroheje nk'ibicurane n'izindi.

Inanasi ifasha imigendekere myiza y'igogora
Inanasi icagagura za poroteyine (proteins) kandi ikoroshya imigendekere myiza y'igogora.

Inanasi isukura umubiri w'umuntu
Inanasi ikungahaye ku byitwa ‘fibres' bifasha umubiri gusohora umwanda, n'andi matembabuzi y'umurengera, umubiri ushobora kuba warabitse.
Hari kandi ibindi byiza byo kurya inanasi nk'uko urubuga www.everydayhealth.com rubivuga.

Inanasi ifasha amaso kubona neza
Bisanzwe bizwi ko kurya karoti bifasha amaso kuba umweru no kubona neza, ariko ubushakashatsi bwa vuba aha, bwerekanye ko kurya inanasi bifasha amaso kubona neza. Umuntu ukunda kurya inanasi aba yigabanyiriza ibibazo byo kutabona neza, biza uko umuntu agenda asatira izabukuru.

Inanasi ifasha abashaka kugabanya ibiro
Inanasi iri mu bintu bitagora gutegura, ikindi kandi yifitemo isukari ihagije, ku buryo abantu babyibushywa no kurya ibintu birimo isukari nyinshi bayibona mu nanasi kandi iyo mu nanasi ntibyibushya.Ituma umuntu arya bikeya kuko ikungahaye kuri “fibres”,zituma umuntu yumva adashonje cyane mu gihe yayiriye.


Huye: Bazirikanye ububabare bwa Yezu banabwigana (Amafoto) #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Iyi nzira y'ububabare bwa Yezu bayiganye habanza gukinwa uko Yezu yasangiye n'abigishwa be bwa nyuma ari na bwo yaremye Ukarisitiya, hanyuma Yuda akamugambanira, nuko Pilato na we akamucira urubanza rwo gupfa.

Hakurikiyeho inzira y'umusaraba yaranzwe no kugenda urugendo rw'ibilometero birenga umunani, aho abarwitabiriye baturutse kuri Katedarali ya Butare, bakagera ahitwa mu Rwabuye banyuze mu muhanda w'amabuye wo ku Itaba, nuko bakanyura ku isoko ryo mu mujyi, bagakatira ruguru ya Hotel Credo maze bagasubira kuri Katedarali ya Butare.

Aha kuri Katedarali uwakinaga Yezu yambuwe imyenda, abambwa ku musaraba, arapfa, maze aranashyingurwa.

Ibi bikorwa byose byagiye biherekezwa n'amagambo yo kwibukiranya uko byagenze mu gihe cya Yezu, hamwe n'amasengesho anyuranye harimo no kuvuga ishapule.

Uru rugendo rwitabiriwe n'abakirisitu batari bakeya, bavuga ko rutuma bazirikana imibabaro ya Kristu, maze na bo bikabongerera imbaraga mu bukristu.

Alexis Kalinijabo, nyuma y'uru rugendo yagize ati “Mu rugendo twakoze biragaragara ko Yezu Kristu akubitwa, akababara, agashinyagurirwa, ariko bitwereka ko natwe mu rugendo rwacu rwa gikristu, niba turimo dukorera ijuru dukwiye kwigomwa.”

Yunzemo ati “Uru rugendo ruradufasha cyane kuko rutwongerera imbaraga mu bukristu.”

Desiré Hagabimana na we ati “Muri uru rugendo nongeye kuzirikana ko Yezu yamaze iminsi 40 n'amajoro 40 ari mu butayu asenga. Natwe iby'isi ntibiba bikwiye kudutwara, ahubwo tuba tugomba guhihibikanira inzira ya Kristu.”

Emilienne Musabyemariya ni umubyeyi ukuze, waturutse ahitwa i Vumbi, azindutse, akitabira inzira y'ububabare bwa Yezu.

Yagize ati “Muri uru rugendo nifatanyije na Yezu, ibimbabaza byose biroroha.”

Ngo kuba yaturutse i Vumbi, akigomwa guhinga, akanagenda urugendo rw'ibirometero birenga umunani rwose, kuri we ngo ni uburyo bwo guhongerera ibyaha.

Ati “Iyo nkurikiye ububabare bwa Yezu ndababara nkanarira, ariko nkumva ko ngomba kwihana. Bimfasha kwihana nkumva sinamubabaza, ibyaha umuntu akabivamo.”

Aya ni amafoto agaragaza uko aho muri iyo nzira y'ububabare i Huye byari byifashe:


New Zealand yahaye u Rwanda ‘inyandiko z'ukuri' kw'ibyabaye muri Jenoside #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 37 kb
Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera yakiriye Itsinda ry'Abadepite batanu ba New Zealand bayobowe n'Umukuru wabo, Trevor Mallard

Iki gihugu cyari gifite umwanya udahoraho mu kanama k'Umutekano k'Umuryango w'Abibumbye hamwe n'ingabo za MINUAR mu Rwanda, kiri mu bya mbere byamaganye Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite muri New Zealand, Trevor Mallard, hamwe n'abo ayobora bane bakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa 19 Mata 2019.

Nyuma yo kuganira na Minisitiri Dr Sezibera, Depite Mallard yagize ati "Ibiganiro tugiranye ku bijyanye na Jenoside ndetse n'ihakana ryayo byatanze umusaruro".

Minisitiri Sezibera avuga ko Leta y'u Rwanda ikeneye by'umwihariko inyandiko zivuga kuri Jenoside zifitwe n'ibihugu bitandukanye.

Agira ati "Abavuga ko nta Jenoside yabaye baribeshya kuko izi nyandiko ziravuga ukuri kw'ibyabaye, zikazadufasha kubarwanya".

Umukuru w'Abadepite muri New Zealand yageze mu Rwanda tariki 17 Mata 2019 asanga abo ayobora bane, bo bahageze mbere babanza kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba badepite banasaba u Rwanda gukomeza imikoranire n'Ubunyamabanga bw'Umuryango w'ibihugu bikoresha icyongereza hamwe n'ibyakoronijwe n'u Bwongereza(Commonwealth), ku myiteguro y'Inama y'abakuru b'ibihugu biwugize izabera i Kigali mu mwaka utaha wa 2020.

Iyi nama yiswe CHOGM ihuza Abakuru b'ibihugu 53 bigize Commonwealth, ijya initabirwa n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II.

Mbere yo kwakira iyi nama, igihugu iberamo kiba gisabwa kugaragaza ko gifite ibikorwa remezo bihagije birimo amahoteli, ariko kikaba kigomba no kugaragaza iterambere ry'abaturage mu kubaka ubukungu bushingiye ku mibereho myiza y'abaturage.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda yatangaje ko iki gihugu cyiteguye bihagije kwakira Inama y'abayobora Commonwealth muri 2020.

Asaba abikorera kuba na bo biteguye haba mu bijyanye n'amahoteli, imodoka zitwara abantu, ibiribwa ndetse n'isuku muri rusange.

Abadepite ba New Zealand baganiriye na Minisitiri Dr Richard Sezibera nyuma yo kubonana na bagenzi babo bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, bakavuga ko bifuza ubufatanye bw'impande zombi.

Igihugu cya New Zealand ni ikirwa kiri kure cyane y'u Rwanda mu nyanja ya Pasifika ku mugabane wa Oceania, kikaba gituwe n'abaturage bakabakaba miliyoni eshanu.

Aba baturage batuye ku butaka bw'igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 268,021, kikaba gikubye inshuro 10 ubuso bw'u Rwanda.


Miss Josiane Mwiseneza aranyomoza amakuru yamuvuzweho #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 63.3 kb
Miss Josiane n'umujyanama we ukurikirana ibikorwa bye

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mata 2019.

Ni ikiganiro cyari kigamije gusobanura bimwe mu byamuvuzweho by'ibihuha, ndetse no kugaragaza ‘Manager' (ukurikirana ibikorwa bye) mushya.

Muri iki kiganiro, Miss Mwiseneza yavuze ko hari amakuru yagiye anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, yise ko ‘adasobanutse', ndetse akaba yabangamira ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga we.

Yaba Miss Mwiseneza n'uyobora ibikorwa bye, birinze kwinjira cyane muri ayo makuru yamuvuzweho bita ko ‘adasobanutse'.

Amwe muri yo makuru harimo ayavuzwe ko hari abamushyigikiye mbere na nyuma y'uko yambikwa ikamba, bari bagamije guhembera amacakubiri mu banyarwanda.

Kuri iki, umuyobozi w'ibikorwa bya Miss Josiane Mwiseneza, Sande Justin yavuze ko ikamba Miss Mwiseneza yambitswe yaryambitswe ku bw'Abanyarwanda bose, ataryambitswe kubera itsinda rimwe ry'Abanyarwanda.

JPEG - 83.2 kb
Basobanuye ko amwe mu makuru yavuzwe kuri Josiane ari ibihuha ndetse ko adafite ishingiro

Ati “Mwiseneza yiyamamaza, yiyamamaje nk'abandi banyarwanda, nta gice yari ahagarariye. Ariko hari ibindi byaje bivugwa”.

Yungamo ati” Josiane ni Miss Popularity w'Abanyarwanda bose, ntabwo ari uw'itsinda runaka”.

Naho Miss Josiane we ati “Nk'ubu hari amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ngo ‘Miss Josiane ari i Burayi. Bamwe bakabyemeza, abandi ngo si byo. Urumva se bisobanutse? Ntabwo bisobanutse! Ni byinshi byose sinahita mbyibuka, ariko ndi hano ngo mvuge ukuri, ibyo bidasobanutse bijye mu murongo”.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibi byavuzwe byakomye mu nkokora imwe mu mishinga ya Miss Josiane, ariko avuga ko ubu hari gahunda yo kongera kuyisubukura.

Ku ikubitiro, Miss Josiane Mwiseneza yavuze ko hari gahunda yo kwifatanya n'Abanyarwanda ndetse n'isi yose mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho harimo gutegurwa gahunda yo gusura urwibutso no kuremera abarokotse.

JPEG - 61.4 kb
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro

Naho ku mushinga we wo kurwanya igwingira mu bana, umuyobozi w'ibikorwa bya Miss Josiane yavuze ko ubu hari gahunda yo gushakisha abafatanyabikorwa bazakorana.

Yavuze kandi ko hari abamaze kuboneka, cyane cyane abasanzwe bafite iyo gahunda mu nshingano.

Avuga ko mu mezi asigaye ngo Miss Josiane yamburwe ikamba afite, biteganyijwe ko nibura azaba yasuye buri karere kose ko mu Rwanda, akora ubukangurambaga ku kurwanya igwingira ry'abana.


Imisozi miremire igose Bweyeye ni kimwe mu byatumye abicanyi bihutirwa n'umugambi wabo #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 349.9 kb
Abarokokeye Bweyeye bavuga uko imiterere yaho batuye yatumye hapfa benshi

Tariki ya 17 mata ni itariki itazibagirana mu mateka y'abatuye Bweyeye by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,ubwo abicanyi babasangaga mu rusengero rwa ADEPR bakicamo 36.

Ngendahimana Buregeya Ati “Twumvaga nta muntu wakwica abantu ku manywa ikindi kandi twari tubanye neza n'abaturage bose ninayo mpamvu abantu benshi bapfuye. ku cyumweru turi mu rusengero nibwo interahamwe zarugose zitangira kwica abantu, abajandarume nabo bari batwijeje ko bazaducungira umutekano ariko bigeze kuri uyu munsi twibuka barerura baritaza bareka interahamwe zica abantu.”

Kwicwa kw'Abatutsi muri uyu murenge byakomeje gutizwa umurindi n'imiterere yawo y'imisozi miremire dore ko igice kinini gituwe n'abaturage hafi 3/4 kizengurutswe n'imisozi kuko abicanyi muri Jenoside baje bakahagota biboroheye.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage

Nyirampeta Savera Ati “Imiterere mibi ya hano iyi misozi urayibona irahanamye kandi ikikije uyu murenge, hirya ni ishyamba rya Nyungwe, hepfo ni ishyamba, haruguru naho ni uko ku mipaka iduhuza n'u Burundi naho interahamwe zari zagiye kuhagota iyo miterere nayo yatumye abantu benshi bicwa abarokotse ni abagiye bahishwa n'abantu bari bafite imitima myiza.”

N'ubwo iyo miterere yawo itigeze ihinduka bavuga ko icyo bifuza nyuma y'imyaka 25 ishize Jenoside ihagaritswe ari ugufashwa kubona imishinga y'iterambere ngo nabo bakomeze gufatanya n'abandi kubaka igihugu.

Ngendahimana akomeza agira ati Dusaba ko Leta yakomeza kudufasha mu buryo bw'inkunga bakaduha imishinga tukiteza imbere kugira ngo natwe tuzamukane n'abandi.”

JPEG - 286.9 kb
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba koroherezwa ngo nabo iterambere ribagereho

Umuyobozi w'akarere ka rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Nsigaye Emmanuel yavuze ko akarere kiteguye kubashyigikira mu mishinga bazaba bagaragaje bifuza gukora,iki kikazajyana no gusana inzu za bamwe muri bo zigaragara ko zamaze gusaza.

Ati “Icyambere tugiye kugenzura muri za nzu zubatswe mbere tukamenya izigomba kuvugururwa cyangwa kubakwa bundi bushya. Icyo tugiye kugikoraho tubatuze neza, naho ikirebana n'imishinga yo kubateza imbere twabagiriye inama yo kwishyira hamwe mu matsinda bagakora imishinga hanyuma bakayishyikiriza akarere tukareba uburyo yashyirwa mu bikorwa.”

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umurenge wa Bweyeye wiciwemo abatutsi 62 ariko kimwe n'ahandi hose hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro bakaba basaba abagize uruhare muri Jenoside kugaragaza aho bayijugunye.


Kongera hoteri z'inyenyeri 5, kubaka canopy... Dore amahirwe y'ishoramari aboneka i Rubavu #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Mu nama yatumiwemo abashoramari batandukanye kurwego rw'igihugu bagaragarizwa amahirwe aboneka mu bucuruzi n'ubukerarugendo mu karere ka Rubavu harimo; ubucuruzi bwambukiranya umupaka, Ubukerarugendo mu birunga no mu kiyaga cya Kivu, ubuhinzi n'ubworozi nk'akarere gafite ubutaka bwera kandi buhorana imvura.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko Akarere ka Rubavu gafite amahirwe adahinduka mu myaka irenga ikinyejana, kandi abashaka gushora imari boroherezwa haba ku rwego rw'Akarere n'ikigo cy igihugu gishinzwe iterambere RDB.

Habyarimana avuga ko hakenewe ishoramari mu bucuruzi n'ubukerarugendo hashingiwe ku mishinga iba yatoranyijwe, ariko n'ufite igitekerezo kihariye yemererwa ndetse agaherekezwa mu rugendo mu gushyira mu bikorwa ishoramari aba yiyemeje.

Alphonse Munyantwari, Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba
Alphonse Munyantwari, Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba

“Twiyemeje kuba irembo ry'ishoramari n'ubukerarugendo tubikesheje imiterere y'Akarere ituma duhahirana n'uturere 5 tw'Intara y'Uburengerazuba kandi tugahahirana n'igihugu cya Congo, turifuza abo dufatanya kugira ngo abikorera bashore bunguke, kandi n'abaturage babone imirimo nibyo bifuza bashobore gutera imbere.”

Winifred Ngangure umuyobozi ushinzwe gutezimbere ishoramari avuga ko u Rwanda rwagaragaje ubushake mu korohereza abikorera kandi rufite imyanya myiza k'umugabane wa Afurika ndetse no ku isi, avuga ko abashaka kwikorera mu Rwanda bafite amahirwe menshi.

Ngangure avuga ko ahereye ku karere ka Rubavu hari byinshi abikorera bakora bakunguka kandi bagateza imbere igihugu.

mu byo Akarere ka Rubavu abashoramari bashishikarizwa gushoramo imari birimo; Gisenyi beachside Marina ahagomba gutezwa imbere ubukerarugendo bwo mu mazi no ku nkengero zaho, kongera amahoteri ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu aho hakenewe kubakwa amahoteri afite inyenyeri 4 na 5, guteza imbere ubukerarugendo bw'amashyuza ataboneka henshi mu Rwanda.

Bamwe mu bitabiriye inama ku iterambere ry'isharamari muri Rubavu
Bamwe mu bitabiriye inama ku iterambere ry'isharamari muri Rubavu

Mu karere ka Rubavu bivugwa ko hakenewe ubukerarugendo bw'ingendo zo mu kirere zizwi nka canopy, guteza imbere imiturire mu mujyi wa Gisenyi no kubaka isoko rya kijyambere, gushora imari mu kubaka ahategerwa imodoka, kongera umubare w'inyubako z'ubucuruzi zijyanye n'igihe, ubucuruzi ku byambu birimo kubakwa.

Kongerera agaciro umusaruro w'amafi n'isambaza ziva mu kiyaga cya Kivu, hamwe no kongera umusaruro w'ubuhinzi bw'ibirayi n'imboga biva mu karere ka Rubavu hiyongeraho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko gutera imbere ubucuruzi mu karere ka Rubavu bizafasha n'utundi turere n'igihugu gutera imbere, ahamagarira abashoramari guharanira kwikorera no guteza imbere igihugu.

Abayobozi barimo minisitiri w'ingabo na guverineri w'Uburengerazuba
Abayobozi barimo minisitiri w'ingabo na guverineri w'Uburengerazuba

Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Murasira Albert imboni y'Akarere ka Rubavu asaba ubuyobozi bw'akarere gukorane neza n'abashaka gukorera mu karere ka Rubavu kandi bakabafasha mu byo bakeneye.

Bimwe abashoramari bagaragaje ko bashaka gushoramo Imari birimo kubaka gare, isoko rigezweho, inyubako z'ubucuruzi n'inyubako zo guturamo, hakiyongeraho kongera amahoteri ashobora kwakira inama mpuzamahanga zakirwa n'u Rwanda.

Kimwe mubyagaragajwe nk'ikibazo ni itegeko risaba gusiga metero 50 mu kubaka ku nkengero z'ikiyaga, ubuyobozi bwa RDB buvuga ko abafite imishinga yo kubaka ku mukandara w'ikiyaga cya Kivu bajya batanga imishinga RDB ikabafasha kubona ibyangomba byo kuhubaka ariko bakagaragaza ubushobozi no gutunganya umwanda bakoresha utagomba kwangiza amazi y'ikivu n'ibidukikije.


Hari amahirwe yo gufungura amasaha 24 umupaka uhuza Goma-Gisenyi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Minisitiri w'ingabo (uwa kabiri uvuye i bumoso) hamwe n'abandi bayobozi n'abahagarariye abacuruzi mu Burengerazuba
Minisitiri w'ingabo (uwa kabiri uvuye i bumoso) hamwe n'abandi bayobozi n'abahagarariye abacuruzi mu Burengerazuba

Minisitiri w'ingabo mu Rwanda abitangaje nyuma yuko abikorera mu mujyi wa Goma babajije iki kibazo ubwo bari mu nama y'ishoromari mu karere ka Rubavu.

Abikorera bo mu mujyi wa Goma, bavuga ko kuva tariki ya 14 Mata 2019 Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yari mu mujyi wa Goma asura uduce dutandukanye tw'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru ndetse aganira n'abikorera bamubaza ikibura kugira ngo umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi wahoze ukora amasaha 24 kuri 24 wakongere gukora.

Ubwo Perezida Kagame yatahaga inyubako y'umupaka yubatswe ku nkunga ya Buffet
Ubwo Perezida Kagame yatahaga inyubako y'umupaka yubatswe ku nkunga ya Buffet

Perezida Félix Tshisekedi akaba yarasubije ko k'uruhande rwa Congo atabona impamvu umupaka utakongera ugakora amasaha 24 kuri 24, cyakora avuga ko bagomba kubaza icyo u Rwanda rubitekerezaho nk'igihugu bisangiye umupaka.

Abikorera mu mujyi wa Goma bari bitabiriye inama y'ishoramari mu karere ka Rubavu kuwqa 19 Mata 2019 babajije Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira wari witabiriye inama nk'imboni y'Akarere, atangaza ko nawe agiye kubigeza kunzego zibishinzwe kugira ngo ibihugu byombi byongere biganire uko umupaka wakongera gukora amasaha 24 kuri 24.

Maj Gen Albert Murasira, minisitiri w'ingabo z'u Rwanda
Maj Gen Albert Murasira, minisitiri w'ingabo z'u Rwanda

Yagize ati “Nzabiganiriza inzego zibishinzwe kugira ngo zibiganireho umupaka ufungurwe amasaha yose, ntakibazo cyo gufunga umupaka u Rwanda dufite. Twifuza ko twagura ibikorwa n'ubuhahirane, ahubwo n'iyindi ari ibishoboka yafungurwa igakoreshwa.”

Kugabanya amasaha y'umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi byagize ingaruka ku bikorera mu mujyi yombi kuko bibasaba gutaha kare mu gihe umupaka ukora amasaha 24 abantu bakora amasaha yose.

Perezida Félix Tshisekedi biteganyijwe ko mu minsi iri imbere azataha inyubako y'umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi “la Croniche” wubatswe ku nkunga ya Howard G. Buffet Foundation, bikaba bivuga ko yazabiganira n'ubuyobozi bw'u Rwanda.

Umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi ku izina rya la Croniche ahubatswe ‘one border post' yubatswe ku nkunga ya Howard G. Buffet Foundation ubwo yatangaga inkunga ya miliyoni 18 z'amadolari y'amerika, u Rwanda rwatashye inyubako yarwo muri Nzeri 2017, mu gihe inyubako za Congo zari zitaruzura.

Umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi wagabanyirijwe amasaha mu 2012 mu gihe igihugu cya Congo cyari mu bibazo by'Intambara n'umutwe wa M23, ubuyobozi bwa Congo bugashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe warwanyaga Congo.

Nubwo umupaka munini ufungura saa kumi n'ebyiri za mugitondo ugafungwa saa yine z'ijoro, k'uruhande rw'u Rwanda umupaka uba ufunguye naho uruhande rwa Congo akaba arirwo rufungwa.


Mama yari antwite, bashatse kumusatura ngo bankuremo (Ubuhamya bwa Mukotanyi) #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 64.2 kb
Mukotanyi warusimbutse akiri mu nda ya nyina, ubu ni umusore ushima Imana n'Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Mukotanyi akomoka mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango mu Kagari ka Ruhingo mu Mudugudu wa Gasharu.

Yabwiwe amateka y'ibyamubayeho, aranabisobanura, ariko nyina wari umutwite, ni we usobanura neza akaga we n'umuhungu we bahuye na ko.

Nyina yitwa Nyirabagesera Rachel, akaba yaravutse mu 1972. Yashakanye na Mbonimpaye Enias wavutse mu 1963 bakaba bari batuye ahahoze ari muri Komini Mabanza, Perefegitura ya Kibuye, Ubu ni mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango mu Ntara y'Uburengerazuba.

Nyirabagesera avuga ko kiriya gihe byari bikomeye ku buryo umuntu yibazaga niba Imana ikiriho.

Indege yari itwaye Habyarimana ikimara kugwa tariki 06 Mata 1994, Abatutsi bari batuye muri ako gace batangiye kugirirwa nabi. Byatumye Mbonimpaye Enias ahunga ariko nta cyizere cyo kubaho, asiga abwiye umugore we ati “Murabeho tuzahurira mu ijuru!”
Mbonimpaye avuga ko yagerageje kwihishahisha mu bantu bari inshuti ze, rimwe na rimwe bikamenyekana, interahamwe zigashaka kumwica, abamuhishe bagatanga imitungo n'amafaranga kugira ngo aticwa, ariko bakagera aho bakabura ibyo batanga akongera agahunga.

JPEG - 120.6 kb
Mukotanyi, ubwo yari akiga mu mashuri yisumbuye. Ashima Leta yabinyujije muri FARG igafasha abatishoboye kwiga

Yaje kugera ubwo ahungira ku kirwa kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu, Interahamwe zirahamusanga, zica umugabo bari bahunganye kuri icyo kirwa, na we baramutemagura bamugira intere, bamuhirikira mu mazi y'ikiyaga baragenda, basiga yataye ubwenge asa n'uwashizemo umwuka, ariko hashize umwanya agarura ubwenge agerageza kuva muri ayo mazi abona akato gato kari hafi aho akajyamo arahunga kugeza ubwo ageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyirabagesera utarahigwaga yavuye mu rugo, ajya kuba iwabo ku ivuko ariko n'ubundi mu kagari kamwe n'ako bari basanzwe batuyemo, ajyana n'umwana w'umuhungu bari bafitanye w'imyaka ibiri y'amavuko.

Uwo mwana baramwishe, nyina asigara wenyine, asigarana n'iyo nda yari atwite, mu kwa kane ikaba yari ifite amezi atanu.

Nyirabagesera avuga ko umugabo we wahunze yasize umupira munini w'umutuku yambaraga, uwo mugore akajya awifashisha awambara ahisha iyo nda.

Interahamwe ngo zasanze musaza we ku kabari zimusaba ku nzoga arayibima zimukangisha ko mu gitondo zijya kubaga mushiki we, kuko uwo musaza we atanazifashije mu bitero byo kwica Abatutsi.

Nyirabagesera avuga ko uwo musaza we yatashye amubaza niba atwite aramuhakanira, ahakanira n'ab'iwabo bose ko atwite.

Impamvu yabahakaniye ngo kwari ukugira ngo batazagira ubwoba bakabivuga.

Nyirabagesera na we ngo yakomeje kuryumaho abwira ab'iwabo ati “Icyo bashaka ni ukunyica gusa. Nibambaga iyo nda ntibayisangamo kandi nta n'ubushobozi bafite bwo kundoda.”

JPEG - 43.3 kb
Mukotanyi na se bararusimbutse

Ngo ab'iwabo, kimwe n'abaturanyi bakomeje kumunuganuga ariko akabihakana bakomeza gutegereza bavuga ko amaherezo ibye bizamenyekana.

Kera kabaye Inkotanyi ngo zageze hafi aho, abaturage batangira guhunga, ariko we n'undi mukecuru wari wasigaye ari incike nyuma yo kumwicira abana batanu n'umugabo, banze guhunga baravuga bati “Inkotanyi niba ari izo kutwica zibe ari zo zidukuraho kuko n'ubundi ntacyo duhunganye, kuko abandi bari bahunganye abana, abagabo n'abagore.”

Icyakora ngo bari babanje guhungana n'abandi ariko mu nzira umugabo umwe abaza Nyirabagesera wari utwite impamvu we abona afite mu nda hanini, amubaza icyo yariye mu gihe abandi bari bashoje. Icyakora ngo Nyirabagesera yaramuhakaniye amubwira ko ari uko afite mu nda hanini. Ibyo na byo ngo byatumye abona ko nakomeza kujyana na bo bazamwicana n'umwana yari atwite bituma Nyirabagesera n'uwo mukecuru badakomeza guhungana na bo.

Uwo mukecuru na Nyirabagesera ngo bahisemo kugaruka iwabo, bagezeyo bakirwa n'inkotanyi ntizagira icyo zibatwara.

Nyirabagesera yasubiye no ku isambu y'aho yari yarashatse umugabo, asanga abandi barayibohoje ariko inkotanyi zitegeka abayifashe kuyivamo, isubira mu maboko y'uwo mugore.

Bidatinze, umugabo we wari warahungiye muri Congo na we yaragarutse, ariko kubera ko inzu bari barazisenye, umugabo agondagonda akandi kazu gato k'icyumba kimwe aba ari ko abanamo n'umugore we, banabyariramo uwo mwana ku itariki ya mberemu kwezi kwa cumi 1994.

Se yamwise Mukotanyi Innocent, aya mazina akaba afite icyo asobanuye kuri uwo muryango.

Innocent bivuze ko ari umwere, mu gihe nyamara yari agiye kwicwa azira akarengane. Naho Mukotanyi byo ngo yabimwise kugira ngo atazibagirwa uburyo kubaho kwabo babikesha inkotanyi zabakiriye zikabafata neza zikabakiza abicanyi.

Mukotanyi Innocent, ubu ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, I Rukara mu ishami ry'uburezi. Yiga mu mwaka wa kabiri, ibyerekeranye n'amateka n'ubumenyi bw'isi no kubyigisha.

Mukotanyi, yabwiye Kigali Today ko kurokoka kwe bimuha icyizere cyo kubaho neza mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Mu 1994 nari ntwitwe ndi mu nda ya mama, ariko mu buhamya nahawe n'umubyeyi wanjye, yambwiye ko icyo gihe kitari cyoroshye. Yari akuriwe kugenda bigoye. Muzi uburyo abana bicwaga, bamwe bakubitwa ku nkuta, abandi babyeyi bakabasatura ngo babakuremo abo bana bitaga inyenzi! Ndashima Imana kuko ari yo yandindiye aho hantu!”

JPEG - 46.4 kb
Mukotanyi afite icyizere cyo kuzabaho neza mu bihe biri imbere

Mukotanyi, ubu ni umusore w'imyaka 25 y'amavuko, akaba akurikirwa n'abandi bana bane bavutse nyuma ye.

Abajijwe uko afata kuba akiriho mu gihe nyamara abicanyi bashakaga kumwambura ubuzima ataranavuga, yagize ati “Birankomeza cyane kuko nibuka aho navuye ahongaho, n'aho ngeze, nkabona ko harimo itandukaniro rikomeye cyane, ndetse nkabona hari n'ibyo Leta y'u Rwanda yagiye ikora twayishimira cyane, nko guteza imbere ndetse no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yagiye ifasha abana barokotse kwiga babifashijwemo n'ikigega FARG, n'ababyeyi bakomeretse kirya gihe n'ubu bakirwana n'ibikomere barafashwa.”

Ati “Ndashima cyane Leta y'u Rwanda, ni umubyeyi! Kuba ngenze muri kaminuza ni uruhare rw'Imana n'abantu. Intego mfite ni uko numva ko kubaho nzabaho kandi nkabaho neza, kuko nshyigikiwe na Leta y'Ubumwe ndetse n'Imana.”


Nyagatare: Uwashoye imari mu bucuruzi bw'amazi aravuga ko WASAC iri kumuhombya #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 195.2 kb
Gatemberezi yerekana amatiyo ye y'amazi yashyizwe hejuru na WASAC.

Gatemberezi avuga ko mu mwaka wa 2014 aribwo yahawe uburenganzira bwo kubaka imiyoboro y'amazi kuri kilometero 4 na metero 15 mu midugudu ya Mirama ya mbere n'iya kabiri ndetse n'uwa Cyonyo mu karere ka Nyagatare.

Yemeza ko umushinga wa Cyonyo wahombye kuko amazi atabashije kugera mu mudugudu n'ubwo mu nyigo yakorewe na WASAC bamubwiraga ko bishoboka.

Avuga ko umuyoboro wa kilometero 2 n'igice asigaranye wa Mirama ya mbere nawo WASAC yawigabije amatiyo ye agashyirwa hejuru atagishijwe inama.

Ati “Urumva barabanje bampobya Cyonyo none na hano Mirama urabona ko amatiyo yanjye bayashyize hejuru bacukura umuyoboro wabo bivuze ko jye mvuyemo. Nyamara babikoze ntabizi nabibonye bacukura gusa.”

Gatemberezi yifuza ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura (WASAC) cyaha agaciro ibikorwa bye agasubizwa amafaranga yashoye mu mushinga we.

JPEG - 154.8 kb
Umuyoboro w'amazi wa Gatemeberezi waigabijwe na WASAC batabanje kubijyaho inama.

Agira ati “Aho nafatiye amazi nabo niho bazafatira, urumva ibyanjye byataye agaciro. Bagombye kuba baraje tukaganira simviremo aho. Urumva bazashyiramo amatiyo manini ayanjye avemo, bahe agaciro ibyanjye bagire icyo bangenera.”

Byamugisha Bernard umuyobozi wa WASAC Sitasiyo ya Nyagatare avuga ko ntacyo babangamiyeho Gatemberezi uko nawe azakomeza gucuruza nk'uko bisanzwe ahubwo bo bashaka kongera ubwinshi bw'amazi.

Ati “Ntabwo twakuyemo amatiyo yari asanzwe arimo yewe n'ahari ivomo rusange rye turahakatira, aho amatiyo ye yari ari azahaguma azakomeza abone amazi nk'uko yari asanzwe ayabona azacuruza kuko yabyemerewe na WASAC.”

Gatemberezi Damien avuga ko umushinga we wo guha amazi abaturage ba Mirama ya mbere iya kabiri n'aba Cyonyo wamutwaye amafaranga y'u Rwanda miliyoni 15.

Avuga ko mugihe WASAC yamutwara umuyoboro wa Mirama ya mbere byamutera ibihombo kuko uretse ivomo rusange, umuturage wifuzaga amazi bumvikanaga akagira ayo amuha akabona guhabwa ifatabuguzi rya WASAC.


Abamotari baratangira gukoresha mubazi guhera muri Kamena 2019 #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 32.1 kb
Perezida wa Federasiyo y'Abamotari mu Rwanda avuga ko abadashaka kujyana n'igihe ari abadashaka gukorera mu mucyo

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Daniel Ngarambe, avuga ko bitarenze Kamena uyu mwaka, abamotari bose bagomba kuzaba bararangije kwiyandikisha ku gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi, mu rwego rwo guca akajagari muri uwo mwuga.

Ngarambe avuga ko biteguye gutangirana na mubazi mu kwezi kwa gatandatu kuko ari bwo abamotari bazaba barangije kwiyandikisha n'ubwo hakiri bamwe muri bo babyinubira.

Agira ati “Ababyinubira ni babandi badashaka gukora kinyamwuga, bashaka gukora mu kajagari, ababyinubira ni babandi bafite ubwishingizi bwo gutembera gusa (promenade), ababyinubira ni babandi badashaka gufata ubwishingizi.”

Akomeza uvuga ko kugira ngo umumotari ahabwe mubazi agomba kuba afite uruhushya rumwemerera gutwara moto, kuba afite ubwishingizi no kwerekana ikinyabiziga ukakimenyakanisha.

Ati “Ariko hari abantu usanga bashaka gukora ikimotari badashaka no kwishyura amafaranga y'imisoro y'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), ariya y'umusoro ku nyungu. Abo rero ntibaba bashaka kugaragara muri ubu bwikorezi.”

Agira inama buri mumotari kugira uruhare mu gushyira ku murongo umwuga wabo kugira ngo ushobore kugira icyo ubamarira.

Fredric Musabyimana, umumotari ukorera muri Zone ya Kigali muri Koperative yitwa Twiyubake Motari, na we ahamya ko gukoresha mubazi bishobora kuzatuma bunguka n'ubwo hari bagenzi be bakibifiteho impungenge.

Agira ati “Hari igihe utwara umugenzi aho yakwishyuye 1,500FRW ukamwishyuza 1,000FRW, akaguhenda cyangwa nawe ukamuhenda ariko mubazi nidutangira kuzikoresha ibyo ntibizongera.”

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa RURA, abamotari na Polisi, ku wa 5 Mata 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yasabye abamotari bose gushyira mubazi kuri moto zabo bitarenze ku wa 1 Nyakanga 2019.

Ibi Ing. Uwihanganye yababwiye ko ari umwe mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 3 Mata 2019, yemeje uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu ku mapikipiki, bivuze ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka nta mumotari uzongera guciririkanya n'umugenzi.


Yesterday — April 18th 2019KigaliToday

Rubavu: Umuturage yahisemo gucurangira indirimbo za Bikindi mu kabari #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 133.3 kb
Uyu mugabo ngo yabanje guhisha memory card nyuma aza kwerekana aho yari iri

Ni ibintu byatunguye abaturage bazumvise kubera ubutumwa buri mu ndirimbo za Bikindi zibiba urwango mu Banyarwanda izindi zigasingiza ingabo zatsinzwe.

impungenge z'abaturage zatumye babimenyesha inzego z'umutekano, ubwo aba Dasso bajyaga kumufata Nyabyenda yahise akuramo memory card muri telefone ayihisha mugikuta cy'umusarani, ariko agejejwe Kumurenge yemeye ko yarayifite ajya no kwerekana aho yari yayihishe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w' umurenge wa Cyanzarwe Kanzendebe Hetien yatangarije Kigali Today ko uyu muturage yagejejwe ku murenge. Yagize ati "Ayo makuru nayumvise ariko kuva mu gitondo ndi ku karere sinzi icyavuye mu iperereza."

Kigali Today ikomeje kubakurikiranira ibindi kuri iyi nkuru


Dore impamvu zishobora gutuma Gaz ishira vuba kurusha uko bisanzwe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 167.2 kb
Kwirinda ko gaz utekesha ishira vuba birashoboka ndetse ukanirinda impanuka ziterwa nayo

Aba barimo uwitwa Mukashyaka utuye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, winubira kuba yaraguze gaz y'ibiro 12 ku itariki ya 28 Werurwe 2019 agatungurwa n'uko ngo yashize ku itariki 10 Mata 2019.

Ati “Nta bintu bidasanzwe natetse, ariko sinumva impamvu gaz yanshiranye itaramara n'ibyumweru bibiri, kandi ubusanzwe ntabwo ijya ishira itamaze byibura ibyumweru bitatu”.

Umwe mu bacuruza gaz witwa Sam avuga ko atari Mukashyaka wenyine wamubwiye iby'iki kibazo, kuko ngo hamaze kuza abantu batatu binuba bavuga ko baguze gaz ituzuye.

Uyu mucuruzi nawe avuga ko atazi impamvu abakiriya be barimo kumubwira ko gaz yashize vuba, nyamara ngo batajyaga bamubwira iby'iki kibazo.

Kigali today yegereye umwe mu batekinisiye b'Ikigo gicuruza gaz mu Rwanda, Habintwali Venuste asobanura impamvu eshatu zitera gaz gushira vuba mu gihe umuntu atateganyaga.

Kuba icupa ridafunze neza

Habintwali avuga ko hari igihe gaz iba irimo guhita bitewe n'uko umunwa w'icupa udafunze neza. Ati “Kugira ngo ubimenye neza ko itarimo guhita uzasukeho amazi, hahita haza ifuro rikwereka ko irimo guhita ariko iyo itarimo guhita iryo furo ntabwo riza.

Avuga ko ayo mazi nta kibazo ateza mu gihe umuntu yifuje guhita acomeka umugozi ujyana gazi mu mashyiga kugira ngo atangire guteka.

Kudafunga gazi haba ku icupa no ku mashyiga

Ni byiza ko umuntu urangije guteka kuri gaz, agomba kwibuka kuyifunga haba ku mashyiga haba no ku icupa ubwaho, kugira ngo yizere ko nta na hamwe ishobora kumenera.

Umuntu wese ugiye gutekesha gaz, ku icupa ni ho hantu hambere agomba gufungura, nyuma agafungura ku mashyiga yabanje guterekaho inkono.

Kugura gaz ituzuye

Indi mpamvu Habintwali akomeza asobanura ituma umuntu ashirirwa na gazi vuba kandi atayikoresheje cyane, ngo iraterwa n'uko hari igihe ayigura ku mucuruzi wayo yabanje kuyikoreshaho.

Ati “hari abantu barangura gaz bakabanza kuyijyana mu ngo zabo kuyitekesha, iyo gaz yamara kuvaho ibiro nka bitatu cyangwa bine umucuruzi wayo akayigarura, akayigurisha ku mukiriya amubeshya ko yuzuye”.

Ati “ni byiza ko uwo mucuruzi yaba afite umunzani akabanza kugupimira ibiro birimo kugira ngo utware igicuruzwa cyuzuye, kandi nawe muguzi ugomba kuba wifitiye mubazi (compteur), hano tuyigurisha amafaranga ibihumbi umunani cyangwa icumi”.

Gukonja kwa gaz, umuntu agakeka ko yashizemo

Habintwali avuga ko ikindi kibazo ngo kidakunze kubaho cyane ari igihe ku munwa w'icupa rya gaz haba hakonje cyane, bigatuma gaz yo hejuru(hegereye umunwa w'icupa) ivura igahinduka barafu ntisohoke mu icupa.

“Icyo gihe umuntu agira ngo gaz yashize mu icupa kandi wenda iba ikirimo nyinshi, ariko icyo nabwira abakoresha gaz bose, ni uko kugira ngo ubimenye neza ugomba kuryamisha icupa ukongera ukaryegura, hanyuma ugacana ukareba”.

Habintwali akomeza yibutsa abantu uburyo bakwiriye kwirinda impanuka zituruka kuri gaz.

Ati “mu minsi ishize nagiye ku Kacyiru kureba icyateye umuntu umwe gutwikwa na gaz mu rugo rwe, nsanga igikoni cye gifunganye kitageramo umwuka uhagije”.

“Nasanze umugozi uvana gaz mu icupa waravunikiye (waracitse) ahantu ufatanira n'ishyiga, bitewe n'uko bawukubaga ku gikuta. We yagiye gucana gaz iramuturikana iramutwika kuko yari isohokeye mu gikoni gifunganye kandi gishyushye cyane”.

Habintwali avuga ko uwo muntu atari guhura n'impanuka iyo aza kubanza gufungura icyo gikoni hakinjiramo umwuka uhagije.

Ikindi kiri mu byateye iyo mpanuka ngo ni uko batafungaga gaz ku munwa w'icupa ahubwo bayifungiraga ku mashyiga gusa. Ati “iri naryo ni ikosa, ugomba kuhafunga hombi mu gihe urangije guteka”.

Si byiza kujyana umuriro mu gikoni kirimo gazi, haba kujyanayo imbabura, haba kurasirayo umwambi w'ikibiriti cyangwa kuhanywera itabi, kuko agashashi gato iyo gahuye nayo hatagera umwuka uhagije ngo bibyara inkongi y'umuriro.

Habintwali akomeza avuga ko ubucuruzi bwa gaz bukeneye abafashamyumvire, kugira ngo bukorwe mu buryo budateza ibyago abayikoresha.

Ati “twe dufite ibikoresho byereka umukiriya ko tumuhaye ibyuzuye, turacuruza tukanasobanurira abakiriya bacu, ariko ntabwo dufite ububasha bwo gutegeka abandi bayicuruza kuri ‘detaye'(details) gutunga umunzani wo gupimira abakiriya mbere y'uko bayitanga”.

“Hari ubumenyi n'ibyangombwa birimo umunzani umucuruzi wa gaz agomba kuba agaragaza mbere yo kuyicuruza, kugira ngo bikumire impanuka ku bantu bose bazayigura”.

Mu kiganiro Kigali today yagiranye n'Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y'ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) ushinzwe Ubucuruzi bw'imbere mu gihugu, Karangwa Cassien avuga ko nta mabwiriza Leta irashyiraho y'uburyo gaz igomba gucuruzwa ndetse n'ibyangombwa uyicuruza agomba kuba yujuje.


IBUKA irasaba abakoze Jenoside kurushaho gutanga amakuru #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 88 kb
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka i Mwulire

Umuyobozi wa Ibuka muri Rwamagana, Musabyemariya Dativa, yasabye Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) kwiga uburyo iki cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa.

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ibihumbi 26 na 851 baruhukiye mu rwibutso rw'i Mwulire muri ako Karere ka Rwamagana ndetse no gushyingura imibiri mishya 51 kuri uyu wa 18 Mata 2019.

CNLG ivuga ko kuba hari imibiri mishya ikirimo kuboneka kandi bitagizwemo uruhare n'abishe Abatutsi, ngo ari ikimenyetso gikomeye cy'uko ingengabitekerezo ya Jenoside n'urwango bikiriho mu Banyarwanda.

JPEG - 61 kb
Musabyemariya uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rwamagana

Madame Musabyemariya na we akomeza avuga ko uku guceceka byatangiye kubatera impungenge (nka Ibuka) ko umugambi wo guharanira iterambere mu Banyarwanda ushobora kuba atari umwe.

Ati "Dufite impungenge zijyanye n'abagize uruhare muri Jenoside kuko tutazi ikibari ku mutima, turasaba ko mutwigira uburyo bahabwa igihe cyo kutubwira".

"Kuvuga biraruhura, bizatwongerera icyizere(twebwe abarokotse), ko umugambi wo guteza imbere igihugu ari umwe mu Banyarwanda".

"Bizatuma tumenya(bazatubwira) aho abacu bari, bitume turuhuka kandi binatworohereze gutanga imbabazi".

Umwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi ya Ibuka, Jean Pierre Nkuranga avuga ko icyo batifuza ari ubuhamya bumeze nko kwigamba kw'abakoze Jenoside.

Ati"Icyo tutemera ni ubuhamya butangiwe hano mu gihe cyo kwibuka, kuko hari aho byabaye bigaragara nko kwigamba, ariko twemera ko hashyirwaho ikindi gihe n'ahandi hantu bagatanga ayo makuru".

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Fred Mufulukye na we akomeza avuga ko biteye impungenge kuba hashize imyaka 25 abazize Jenoside bose batazwi ahantu baherereye.

JPEG - 110.2 kb
Imibiri 52 yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire nyuma y'umuhango wo kwibuka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko Leta itazashyiraho uburyo bwo guhendahenda abantu kugira ngo bavuge aho bashyize imibiri y'abishwe muri Jenoside.

Dr Bizimana avuga ko ibi nta musaruro byatanga ariko ko bazakomeza kwigisha kugira ngo amakuru atangwe.

Ati "Ibi bizajyana no gusaba abarokotse Jenoside kwiyakira mu gihe baba batarabona ababo, kugira ngo bakomeze kwiteza imbere".

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu mwaka wa 2002 rivuga ko Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari 1,074,017.

CNLG ivuga ko ikirimo kwegeranya imibare y'abamaze gushyingurwa mu nzibutso zose ziri mu gihugu.

Iyi Komisiyo itangaza ko imibare y'abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka buri mwaka kuko ngo yavuye ku barenga 300 mu myaka yashize, bakaba babarirwa muri 70 kugeza ubu muri 2019.


U Rwanda rumaze gutakaza miliyoni 530FRW uyu mwaka mu ndishyi z'impanuka #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami ryo mu Muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami ryo mu Muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi

Byatangajwe na Dr Joseph Nzabonikuza, Umuyobozi Mukuru w'Ikigega cy'Ingoboka,kuri uyu wa 18 Mata 2019, mu mahugurwa y'abamotari 500 bo mu Karere ka Nyarugenge agamije kubigisha no kubakangurira kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Asobanura impamvu y'amafaranga angana atyo yishyuwe ku mpanuka, Dr Nzabonikuza yagize ati “Ikinyabiziga kidafite ubwishingizi kikagira icyo cyonona, Leta irakishingira, ikinyabiziga kitamenyekanye, impanuka giteje Leta yishingira uwahohotewe, ikinyabiziga kibwe cyangwa cyafashwe ku ngufu cyagera imbere kigakora impanuka ibyo cyononnye, Leta igoboka abahohotewe.”

Yakomeje avuga ko kuva uyu mwaka w'ingengo y'imari watangira kugeza mu mpera za Werurwe uyu mwaka abantu 190 bahohotewe n'ibinyabiziga basabye indishyi.

Muri bo ngo 134 bagonzwe n'ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, na 56 bo bagongwa n'ibinyabiziga bitamenyekanye kuko ba nyirabyo baburiwe irengero mu gihe 99 muri bo ari abagonzwe na moto.

Dr Nzabonikuza akaba yibukije abo bamotari ko niba umuntu afite ikinyabiziga mbere yo kujya mu muhanda agamba kuba afite ubwishingizi bw'ibyo yakwangiza kuko ngo iyo uciye mu rihumye Leta ukajya mu muhanda ugakora impanuka Leta yishingira ibyo yangije ariko na we ukazabiryozwa ku buryo bishobora no kugira ingaruka zikomeye no ku muryango wawe.

Yavuze ko niba moto yawe ikoze impanuka uwahohotewe bikagaragara ko serivisi zimutanzweho zingana miliyoni 6FRW uba ugomba kuyishyura mu gihe ubundi ubwhingizi ari bwo bwakishyuye.

Ati “Icyo gihe rero turagenda tukishyura wa muntu hanyuma na we ya moto yawe kuka iba yafashwe iri kuri Polisi, tukayiteza cyamunara wenda tugakuramo ibihumbi 350, tukagenda tukagurisha ka gasambu kawe wenda miliyoni 3, na bwo ubwishyu ntibuvemo noneho ugasanga n'iyo waba wapfuye umuzungura wawe asigara yishyura kuko umwenda wa Leta ntabwo uhera.”

Muri miliyoni 530FRW Ikigenga cy'Ingoboka kimaze kwishyura abahohotewe n'impanuka kandi ngo miliyoni 334FRW n'izagendeye ku bahohotewe n'ibinyabiziga bidafite ubwishingizi mu gihe impuzandeko igaragaza ko umuntu umwe utwara moto iyo akoze impanuka amafaranga ibigo by'ubwishingizi bimutangaho aba ari hagati ya miliyoni 4,5FRW na miliyoni 5FRW.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami ryo mu Muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yibukije abamotari ko Inama y'Abaminisitri iherutse yashyize ikimotari mu buryo bwemewe bwo gutwara abantu mu gihugu, bityo bikaba bibasaba gukora umwaga wabo kinyamwuga.

Yagize ati “Birabasaba kureka udukosa tw'ubusabusa tubahindanyiriza isura nko kwica ibisabwa n'amatara ayobora abakoresha umuhanda, kwiba abagenzi, kubangamira abanyamaguru gutambuka mu tuyira twabagenewe (zebra crossing) n'ibindi.”

Yababwiye ko Leta itazemera kurebera ko abantu bamarwa n'impanuka zo mu muhanda ko ahubwo abarenga ku mategeko izajya ibahana yihanukiye.

Mu mpanuka zimaze kuba mu muhanda muri uyu mwaka w'ingengo w'imari 75% ngo zakozwe n'abamotari, ndetse n'abamotari ahanini ngo akaba ari bo bazangirikiramo nk'uko SSP Ndushabandi yabitangaje.

Yakomeje avuga ko “mu minsi mike iri imbere” hazatangira kwifashishwa ibyuma bifata amashusho (camera) biri ku matara ayobora abagenzi mu muhanda mu guhana abica amategeko y'umuhanda.

Ati “Ubu uzajya ukora ikosa camera zandike nimero ya pulake yawe n'ikosa ukoze zikoherereze fagitiye y'ibyo ugomba kwishyura.”

Yavuze ko ubu buryo burimo kunozwa ku buryo igisigaye ari uguza izo kamera zo ku mihanda na pulaki z'ibinyabiziga na numero za telephone z'abakoresha ibinyabiziga.

Fredric Musabyimana, umumotari mu zone ya Nyarugenge, yemeza ko koko abenshi mu bamotari batitwararika amategeko y'umuhanda bitewe ahanini no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n'abamotari bafite imyumvire ikiri hasi.

Ati “Bigaragarira ahanini mu bikorwa bibi bakora no kutubahiriza amatara ayobora abagenzi no kubangamira abanyamaguru mu muhanda, ariko kubera aya mahugurwa tuzajya tugenda tubibaganirizaho kuko iyo mugenzi wanjye yica amatengeko njyewe uyubahiriza biramvangira bikanyangiriza isura.”

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari ibihumbi 18, Umuyobozi w”Impuzamashyirahamwe ry'Abamotari mu Rwanda, Daniel Ngarambe, avuga ko byagaragaye ko abenshi mu bamotari batubahiriza amategeko y'umuhanda bigateza impanuka n'igihombo ku gihugu.

Ati “Imibare minini igihe cyose izamuka n'iy'abamotari bapfa tukibaza impamvu…ariko ugasanga akenshi n'ubwo yabonye iriya perimi ariko nta ndangagaciro afite zo kubaha umuhanda n'abandi bawugendamo.”

Avuga ko ari yo mpamvu bateguriwe amahugurwa abigisha uko bagomba kugenda batabangamiye abandi bakoresha umuhanda binyuze mu mategeko y'umuhanda, ubutabazi bw'ibanze, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gukangurira abamotari gufata ubwishingizi.


Nyaruguru: Abantu batazwi bazanye umurambo w'umwana bawegereza uwa sekuru #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 189.5 kb
Imibiri 333 ni yo yashyinguwe ku Munini

Byatangajwe na Anatole Uwiragiye, umwe mu bagize uwo muryango, ubwo mu Murenge wa Munini bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakanashyingura mu cyubahiro imibiri 333.

Muri iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro harimo n'uw'uwo mubyeyi, hakabamo imibiri 213 yabonywe mu Murenge wa Busanze inyuma y'amashuri ya paruwasi ya Musebeya ubwo hasizwaga ikibanza cyo kubakamo icyumba cy'umukobwa, ndetse n'indi mibiri yabonywe ahandi hantu hatandukanye, kimwe n'iyimurwaga.

N'ikiniga, Anatole Uwiragiye yagize ati "Umubyeyi wacu ni twe twamwishyinguriye Jenoside ikirangira mu matongo, tumukuye aho yari yiciwe. Umwuzukuru we witwaga Mukangenzi bivugwa ko ari we nyiri umubiri twamusanganye yagezemo ate? Ko twari twarabuze n'utubwira aho yaguye ngo na we tumushyingure mu cyubahiro?"

JPEG - 164.1 kb
Mu mibiri 333 yashyinguwe harimo n'uw'umubyeyi wa Anatole Uwiragiye

Avuga ko ibyo bakorewe byamurenze, akanifuza ko ubutabera bwabafasha gukurikirana no guhana ababikoze.

Ati “Twe turifuza ko icyo cyaha cyakurikiranwa kuko twe sinzi n'uko twacyita. Kumva ko umuntu yasubira inyuma aho bashyinguye umuntu, agacukura, akagera no mu isanduku, kuko twasanzemo ijipo y'umwana koko.”

Uwiragiye anavuga ko abakwiye kubazwa ibingibi ari abavuze na mbere hose ko muri iyi mva harimo umugabo n'umwuzukuru we, nyamara uwo muryango, yaba Uwiragiye, yaba mama we ukiriho ndetse n'abandi bavandimwe be babiri, barahashyinguye se gusa.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Emmanuel Gasana, yamwijeje ko iki cyaha bakorewe kizakurikiranwa.
Yagize ati “Anatole, ibibazo werekanye turabiha agaciro nk'uko bikwiriye, kandi kirakemuka. Gukemuka nta kundi, biragira kibazwa, kandi ubiri inyuma wese arakurikiranwa.”

JPEG - 195.1 kb
Anatole Uwiragiye (wa kabiri ku murongo w'imbere) asaba ko abashyinguye umwana w'umukobwa mu mva ya se, binavugwa ko ari umwuzukuru we, babibazwa

Guverineri Gasana yanaboneyeho gusaba abari bitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku Munini kugaragaza ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside, no kwirinda guhungabanya abarokotse Jenoside babwirwa amagambo abakomeretsa imitima.

Uretse kiriya gikorwa cyakorewe umuryango wa Uwiragiye Anatole igihe kitazwi, muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyaruguru hamaze kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside ubugira gatanu.


Ku myaka 21 amaze kwandika ibitabo 2 kuri Jenoside #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 295.5 kb
Kimwe mu bitabo Fred Mfuranzima yanditse

Ibyo bitabo ni “Urwandiko ruvuye kugasozi I Bututsi” ikindi ni “Dreams to find another World”

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane, ubwo umuryango Never Again Rwanda wongeraga kugirana ibiganiro ku nshuro ya 8 n'urubyiruko, ku bijyanye n'ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Mu cyahoze ari prefecture ya Butare, komini Rusatira, hiciwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi birenga mirongo ine, akaba ari yo mpamvu Mfuranzima w'imyaka 21, yashenguwe no kuba nta mateka yanditswe, avuga kuri ubwo bwicanyi nkuko yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Nize I Butare n'uko njya kwibuka, nsura urwibutso rw'i Rusatira nsanga hapfiriye Abatutsi barenga ibihumbi 43, ndavuga nti aha hantu haphiriye abantu bangana gutya icyarimwe kuki nta mateka yaho yanditswe? Nari nsanzwe nandika udutabo tw'abana ndavuga nti reka ntangire nandike.”

JPEG - 209.8 kb
Dr. Joseph Nkurunziza avuga ko kwandika amateka bidasaba kuva waravutse mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mfuranzima avuga ko abantu bo mu bindi bihugu bitandukanye, biganjemo urubyiruko bamutumira kugira ngo abagezeho ibikubiye mu bitabo bye, aho anashishikariza urundi rubyiruko gutinyuka rukandika kuko isi ikeneye kumenya.

Yagize ati “Kwandika byatanze umusanzu yaba mu Rwanda ndetse no hanze, kuko mbona ubutumire bwinshi bunsaba kujya kuvuga kubyo nanditse bashaka kumenya amateka y'igihu cyacu, ubona ko dufite inkuru nyinshi zo kubwira isi ariko tutandika.”

Dr. Joseph Nkurunziza umuyobozi wa Never again Rwanda yadusubije ku kibazo bamwe bashobora kwibaza ku mwana wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubasha kwandika ibyabaye.

Yagize ati “Ntago yabonye Jenoside ariko ibyo yabonye birahari, ntago bisaba kuba waravutse mbere ya jenoside... Hari n'abandi bafite impano zo kwandika... Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rero rushobora kwandika ubwo buhamya, kugira ngo abandi babashe gusoma ibyabaye.”

Mfuranzima amaze kwandika ibitabo bitanu, akaba afite n'indi mishinga y'ibitabo bitarashyirwa hanze.


Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Yabivuze nyuma yo kwakira indahiro z'abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya, umuhango wabaye kuri uyu wa kane 18 Mata 2019.

Abo bayobozi ni Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi uherutse kugirwa umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka, Hitiyaremye Alphonse uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw'ikirenga, Rukundakuvuga Francois Regis na we uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw'ikirenga, Tugireyezu Venantie wagizwe umucamanza mu rukiko rw'ubujurire, hamwe na Ndoriyobijya Emmanuel uherutse kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko umutwe w'abadepite nk'umudepite.

Nyuma yo kwakira izo ndahiro, Perezida Kagame yibukije abayobozi uburemere bw'inshingano bahawe, ndetse n'ibisabwa kugira ngo bazabashe kuzuzuza neza.

Perezida Kagame yavuze ko buri munyarwanda akwiye guha umurimo yashinzwe agaciro, ndetse byaba na ngombwa akawitangira.

Ati "Birazwi ko dusaba buri munyarwanda cyane cyane abari mu nzego z'ubuyobozi guha umurimo bakora agaciro ukwiye, bakawukorana ubushishozi, umurava, ndetse n'aho bibaye ngombwa ubwitange”.

Perezida wa Repubulika kandi yibukije Abanyarwanda bose ko n'ubwo hari inzego zishinzwe umutekano mu buryo bwihariye, Abanyarwanda muri rusange na bo bagomba kugaragaza uruhare rwabo, kugira ngo ibikorwa byose bibashe kugerwaho.

Ati "Ibyo dukora byose nanone bishoboka iyo dufite umutekano. Ubwo birumvikana ko hari inzego zishinzwe umutekano by'umwihariko, ariko buri munyarwanda wese agomba gufatanya n'izo nzego kugira ngo bigende neza. Iyo igihugu gifite umutekano n'ibindi byose biroroha biganisha ku majyambare twifuza”.

Ku bacamanza barahiye, Perezida Kagame yabasabye kuzirikana amahame y'umwuga w'ubucamanza, bityo intambwe nziza yatewe mu rwego rw'ubutabera igakomeza kujya imbere.

Yagize ati "Hari amahame y'umwuga yo murayazi kuturusha. Ayo mahame akwiye kuba agenderwaho. Mu minsi ishize bigaragara ko hari intambwe yagiye iterwa muri uyu mwuga ndetse ishimishije, ariko iyo mu nzego zose twumva dukora neza, iteka haba hari byinshi bidutegereje”.

JPEG - 223.3 kb
Perezida Kagame yafashe ifoto hamwe n'abarahiye

Yabasabye kandi kuzarangwa n'ubutabera, ubudakemwa, kudasumbanya, guca imanza mu gihe gikwiye ndetse no kutavugirwamo.

Ati "Ibi ni byo byaha icyizere Abanyarwanda bose, ndetse n'abanyamahanga baba bafite ibyo bakorera mu gihugu cyacu”.

Ndoriyobijya Emmanuel warahiriye kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko, umutwe w'abadepite, avuga ko azagendera ku mirongo migari y'Umuryango FPR Inkotanyi kuko ari wo yinjiriyeho mu nteko, bityo akazafatanya n'abandi badepite babarizwa muri uwo muryango kugeza ku banyarwanda ibyo babasezeranyije.

Venantie Tugireyezu we warahiriye kuba umucamanza mu rukiko rw'ubujurire, yavuze ko azihatira gutanga ubutabera nyabwo ku banyarwanda nta kubogama kuko ari cyo Abanyarwanda bifuza.

Yavuze kandi ko azaca imanza agendeye ku mutima nama we, kugira ngo yirinde ko hari umunyarwanda yarenganya.

Ati”Icyo nzanye nk'umusanzu ni ubunyangamugayo kuko umucamanza ari kimwe mu bigomba kumuranga, kugira ngo hatabaho kubogama, ndetse nkazanihutira gutanga ubutabera nkurikije umutima nama, kugira ngo ejo hatazagira umunyarwanda urengana”.


Umurusiya wavumbuye ‘Kaspersky' azitabira ‘Transform Africa' mu Rwanda #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Biteganyijwe ko Umurusiya w'umuherwe witwa Eugene Kaspersky, ari na we wavumbuye ikoranabuhanga rya ‘kaspersky' rifasha mu kurinda ibikoresho by'ikoranabuhanga gufatwa na za virusi zangiza amakuru cyangwa ibibitswe muri ibyo bikoresho, azitabira inama ya ‘Transform Africa' izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu 2019.

Eugene Kaspersky yarangije mu ishuri ry'ikigo cy'ubutasi cyo mu Burusiya cyitwa ‘KGB' atangira gukora porogaramu ya mbere ya antivirusi mu 1990. Mu nama ya Transform Africa, azatanga ikiganiro kivuga uko ikoranabuhanga rishobora guhindura isi y'abakoresha interineti.

Kaspersky yatangiye kwiga uko yarinda umutekano wa za mudasobwa mu 1989, ubwo mudasobwa ye yari yafashwe na virusi yitwa ‘Cascade'. Virusi ya Cascade ni imwe muri za Virusi zibasira imbuga zifite ikirango cya .com

Uwo muhanga mu ikorangabuhanga Eugene Kaspersky yahise ashinga laboratwari yo gukora ‘Kaspersky' mu 1997, akaba ari na we wari uhagarariye iyo sosiyete ikora ubushakashatsi ku bijyanye na antivirusi.

Kugeza ubu, abantu barenga miliyoni 400 bakoresha ikoranabuhanga rya antivirusi ya Kaspersky, mu rwego rwo kurinda umutekano wa za mudasobwa zabo.
Inama ya Transform Africa y'uyu mwaka izaba urubuga rwiza ku Banyarwanda bashoye mu bijyanye n'ikoranabuhanga, aho bazaganira na Eugene Kaspersky uko bakora neza kugira ngo bagere ku musaruro bifuza mu ikoranabuhanga.

Inama ya ‘Transform Africa' ya gatanu izaba ku matariki ya 14 na 17 Gicurasi ,ni imwe mu nama zikomeye zijyanye n'ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n'abantu 4500. Muri bo harimo abakuru b'ibihugu na za Guverinoma, n'abaminisitiri, abatanga ibiganiro ku rwego mpuzamahanga, abavuga rikumvikana n'abandi. Ibihugu birenga 90 bizaba bihagarariwe'

Nk'uko ari inama ikomeye ku ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, izitabirwa n'abakora mu ikoranabuhanga batandukanye kandi bakomeye, harimo na Katharina Bochert, uhagarariye ikigo cy'ikoranabuhanga cyitwa ‘Mozilla' na we biteganyijwe ko azatanga ikiganiro mu nama ya Transform Africa” ya gatanu izabera i Kigali.


Nyagatare: Inkuba yishe umuntu, inzu 15 zirasambuka #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 90 kb
Inzu yose yavuyeho igisenge kubera umuyaga

Uwakubiswe n'inkuba ni Tugirimana Jean de Dieu w'imyaka 35 ukomoka mu mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Cyembogo, Umurenge wa Matimba.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Matimba buvuga ko byabaye mu mvura yaguye ahagana saa munani z'amanywa, Tugirimana abonye imvura iguye atangira gukata icyondo cyo guhoma ari na cyo inkuba yamukubitiyemo ahita apfa.

Umurambo we woherejwe mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

JPEG - 90 kb
Inzu yose yavuyeho igisenge kubera umuyaga

Imvura ivanze n'umuyaga kandi yasize inzu 13 mu Murenge wa Mimuli i Nyagatare zivuyeho ibisenge, ba nyirayo bacumbikirwa n'abaturanyi.

Naho mu Murenge wa Kiyombe imvura ngo yaguye ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba isenya inzu ebyiri n'ibikoni bibiri.

Abasenyewe inzu babaye bacumbikiwe n'abaturanyi.

JPEG - 107.9 kb
Uyu, inzu ye yavuyeho igisenge yashobewe kubera ubushobozi bucye bwo gusubizaho ikindi.

Abakoze Jenoside 250 ntibarangije TIG i Nyaruguru #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 177 kb
Bertin Muhizi, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru

Yagaragaje iki kibazo tariki 17 Mata 2019, ubwo mu Murenge wa Munini hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hakanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 333.

Yagize ati “Muri Nyaruguru, cyane cyane mu Murenge wa Munini, twigeze kubarura abagera kuri 250 bakatiwe TIG barayitoroka, uyu munsi bagenda baza umwe umwe, harimo n'abarigishije dosiye zabo. Ibi bibangamiye ubutabera abarokotse Jenoside bifuza.”

Ubutabera abarokotse Jenoside bifuza kandi, mu Karere ka Nyaruguru ngo buracyabangamiwe no kuba hari imitungo yabo yangijwe batararihwa.

Muhizi ati “Hari abateye intambwe yo kuriha imitungo yangijwe, ariko hari n'abigometse. Urugero nk'ubu dufite imanza zujuje ibisabwa zigera kuri 213 zishobora kurangizwa nta mbogamizi.”

Icyakora ngo haracyari izindi zigera mu 1800 zigifite imbogamizi, ariko zakemuka habayeho guhuza abantu kuko “icyifuzwa ari ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda” nk'uko Muhizi asoza avuga.

JPEG - 210.2 kb
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Emmanuel Gasana ati duhanahane amakuru, agezwe ku bo bireba, bakurikiranwe

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Emmanuel Gasana, yasabye inzego z'ubuyobozi bireba zose gufatanya ibi bibazo bigakemuka.

Yagize ati “Imanza zitararangizwa ndetse n'abatorotse TIG, duhanahane amakuru, agezwe ku bo bireba, bakurikiranwe. Byubahirizwe mu buryo bwihuse, twese dufatanyije.”

Guverineri Gasana kandi yaboneyeho gusaba abari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Munini kwirinda ibihuha n'ibindi byahungabanya umutekano, anasaba urubyiruko by'umwihariko kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuzwa, himakazwa ubumwe, bityo u Rwanda rukajya mu nzira igana aheza.


Before yesterdayKigaliToday

Minisitiri Mukabaramba yahagurukijwe n'ikibazo cy'inzibutso muri Rubavu #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 121.7 kb
Min Mukabaramba n'ubuyobozi bw Akarere na Kiliziya basura ikibuga n'u Rwibutso

Urwibutso rwa Nyundo n'urwibutso rwa Komini Rouge zishyinguwemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside, ibibazo biri kuri izi nzibutso byagaragajwe na komisiyo y'abadepite nyuma yo kuzisura.

Urwibutso rwa Nyundo rushyinguyemo abasaga imibiri y'Abatutsi basaga 850 biciwe kuri Katedarali ya Nyundo no mu nkengero zayo, rukaba rwegereye ikibuga kiberaho umupira n'imirori bishobora kubangamira abari mu bikorwa byo kwibuka.

Urwibutso rwa Komini Rouge rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside 4,613 rukaba rufite ibibazo byo kuba rwegeranye n'irimbi, kuba hari abifuza ko iri rimbi byegeranye bikorwamo ubusitani kubera hari imibiri y'Abatutsi yarushyinguwemo ahantu hatazwi.

Hari ikibazo cy'uko Urwibutso rudafite aho abaje mu bikorwa byo kwibuka bagakorera ibiganiro, hakaba n'ikibazo cy'ibiti bibiri biri mu muhanda ugiye kuzashyirwamo kaburimbo bikaba byakurwaho kandi bifite amateka kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreshejwe mu kwica abana aho impinja bazikubitaga kuri ibyo biti zigahita zipfa.

Minisitiri Dr Alivera Mukabaramba yaganiriye n'ubuyobozi mu karere ka Rubavu, Ibuka na CNLG hamwe na Kiliziya kugira ngo barebe uko ibyo bibazo byagaragajwe bibonerwa ibisubizo.

Mukabaramba yagaragaje akamaro rw'inteko z'abaturage

Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Minisitere y'ubutegetsi bw'igihugu Dr Alivera Mukabaramba atangaza ko inteko z'abaturage zagize uruhare mu gukemura ibibazo by'abaturage.

Avuga ko ibibazo bikemukira mu nteko z'abaturage bikemuka neza kurusha uko abaturage bagana ubuyobozi kuko bikemurirwa mu ruhame ndetse abaturanyi bagatanga amakuru atuma hatangwa igisubiso kinyuze mu mucyo.

Dr Alivera Mukabaramba abitangaje kuwa 16 Mata 2019 yari mu nteko z'abaturage mu karere ka Rubavu agezwaho ibibazo bitandukanye harimo n'ibimaze imyaka myakumyabiri.

bimwe muri ibyo bibazo by'abakozi bamaze imyaka 20 barakoreye Minisitere y'Uburezi kugera mu mwaka 2000 ariko kugeza ubu ikibazo bakigejeje mu nzego zitandukanye kugera muri Minisitere ariko ntibahabwa ibisubizo.
Ni abakozi 9 bakoreye ishuri rya Nyundo bishyurwa na Minisitere y'uburezi baza kurangiza amaseserano y'akazi hari amafaranga Minisitere ibarimo itabishyuye.

Mu nteko z'abaturage mu murenge wa Nyundo, Dr Alivera Mukabaramba yagaragaje inzira byanyuzwamo bikemuka kandi asaba ubuyobozi kubikurikirana nyuma y'uko iki kibazo cyari cyagejejwe ku buyobozi bw'akarere ariko ntibakibonera ibisubizo.

Uretse ibibazo byo kwamburwa, abaturage bagaragaje ibibazo by'ihohoterwa bikorwa mu miryango bitewe n'ubuharike, Dr Alivera Mukabaramba asaba Abanyarwanda kubahiriza amategeko haba kubashaka kubana.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu avuga ko inteko z'abaturage zagize uruhare mu gukemura ibibazo by'abaturage kuva zatangira kuko umubare w'ibibazo byagezwaga imbere y'ubuyobozi bw'umurenge n'Akarere ubu byagabanutse.

Cyakora nubwo mu nteko z'abaturage hakemurirwa ibibazo, asaba abayobozi mu nzego zibanze mu Kagari n'Umurenge kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo batagombereye gutegereza inzego zibanze kuko gusiragira mu nzira k'umuturage bituma adashobora gukora ngo yiteze imbere.


'Prix Decouverte' ni igihembo mbura amagambo yo gusobanura - Yvan Buravan #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 50.2 kb
yvan Buravan ni we Munyarwanda wenyine wegukanye Prix Decouverte

Photo Buravan ashyikirizwa igihembo n'umuyobozi wa Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa RFI, Cecile Magie

Mbere gato y'uko igitaramo gitangira, Yvan Buravan, yaganiriye n'umunyamakuru Juliette Fievet, Umunyamakuru w'imyidagaduro mu gihugu cy'u Bufaransa.

Amubajije ku buryo afata icyo gihembo, Yvan Buravan yavuze ko ari igihembo kidasanzwe kuri we. Yagize ati “Ngerageza gushaka amagambo nakoresha ngo mvuge kuri iki gihembo nkayabura. Ariko nagira ngo mbabwire ko kuri jyewe ari intambwe ikomeye ku mwuga wanjye. Kuva nahabwa iki gehembo, hari byinshi byiza byiyongereye ku muziki wanjye”.

Photo: Buravan aganira n'umunyamakuru uzwi cyane mu myidagaduro mu gihugu cy'Ubufaransa Juliette Fievet.

Buravan mu kiganiro n'umunyamakuru
Buravan mu kiganiro n'umunyamakuru

Yvan Buravan, yagiye akora ibitaramo mu bihugu binyuranye bya Afurika aho avuga ko yahigiye byinshi, mu bijyanye no gukora ibitaramo, ndetse no kumenyekanisha umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Kuri iyi nshuro, yagombaga gukorera iki gitaramo mu mujyi wa Paris, mu gihugu gikomokamo igihembo yahawe. Buravan yavuze ko ashimishijwe cyane n'uko indirimbo ze, amarangamutima ye, byambutse imipaka ya Afurika. Yagize ati “Buri muhanzi wese aba yifuza ko ibihangano bye byagera kure. Ndishimye ko nanjye ndenze Afurika, nkaba ntangiriye i Paris, ni amahirwe atabona buri wese”.

Buravan ashyikirizwa igihembo
Buravan ashyikirizwa igihembo

Gakenke: Abarokotse barasaba ko hagaragazwa imibiri y'ababo bishwe muri Jenoside #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 62.7 kb
Hashyinguwe umubiri umwe wabonwe n'umuturage ubwo yahingaga mu murima we

DUNIA Sadi, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gakenke, avuga ko muri ako gace hiciwe abatutsi batagira ingano, ariko ngo abaturage bakomeje kwinangira mu kugaragaza aho iyo mibiri yajugunywe.

Ati “Aka gace ni kamwe muhiciwe abatutsi batabarika, abishwe ntibajyanye n'umubare w'imibiri ishyinguye muri uru rwibutso, abaturage bakomeje kwimana amakuru yaho imibiri iherereye ngo tuyishyingure mu cyubahiro.

Twahirwa Théodore, umwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke waganiye na Kigali Today, avuga ko kuba abaturage baterekana aho imibiri y'Abazize Jenoside iherereye, akenshi na kenshi ngo hari ababiterwa n'ubwoba.

Ati“ Ibijyanye no kwerekana aho imibiri y'abazize Jenoside iri itarashyingurwa, bigaragara ko kuba bidakorwa neza ari ubwoba abantu baba bafite n'imyumvire yari ikiri hasi, nkatwe twakuye isomo muri iki cyumweru, twiteguye gukangura bagenzi bacu tubigisha kandi bizatanga umusaruro imubiri igaragare inashyingurwe”.

Senateri Uwimana Consolee ari mubitabiriye igikorwa cyo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Senateri Uwimana Consolee ari mubitabiriye igikorwa cyo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Twahirwa Théodore, avuga ko icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi kibasigiye byinshi mu gukumira uwapfobya Jenoside.

Agira ati“ Iyi minsi irindwi yo kwibuka turize pe!, dukuyemo amasomo ahagije kuri Jenoside, twasubiye inyuma tugaruka mu mateka yadutwariye abantu.

Twamenye ko tugomba gufata iyambere dukumira uwatugarura mu macakubiri yadushoye muri Jenoside″.

SAFARI Silas, Uhagarariye amadini n'amatorero mu Murenge wa Kivuruga ati“ Intego twihaye ni ukongera imbaraga mu butumwa bwacu, mu matsinda anyuranye y'amasengesho, tubwira Abakirisitu ko bongera gusoma Bibiriya, bakumva ko umuntu yaremwe mu ishusho ry'Imana duhangana n'ingaruka Jenoside yasigiye iki Gihugu.

Ati“ Twiteguye kwegera abaturage, tubakangurira kugaragaza aho imibiri y'abazize Jenoside iherereye”.

Guverineri Gatabazi JMV, yashimye abaturage bakomeje kugaragaza ubushake bwo kurwanya uwabasubiza mu bihe bibi by'a Jenoside, ariko akabasaba kugira ubushake bwo kwerekana aho imibiri y'abazize Jenoside iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati“ Ni byiza muri icyi cyumweru mwagaragaje ko mwiteguye kurwanya uwazanamo amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside, biragaragara ko mwiteguye, ariko murasabwa kwerekana imibiri y'Abatutsi bishwe.

Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,umubiri umwe niwo wabonetse, Guverineri Gatabazi JMV, uvuga ko kuba n'uwo mubiri warabonetse bahinga bigaragara ko muri ako karere hari abatutsi bahiciwe ariko abaturage bakaba bahishira aho iyo mibiri iri.

Ati“ Uyu munsi dushyinguye umubiri umwe, nawo wabonetse bahinga, gushyingura mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, ni uburyo bwo kubasubiza icyubahiro bambuwe mu gihe bicwaga urubozo, no kubagarurira icyubahiro bakwiriye mu muryango ndetse n'imiryango yabo ikaruhuka, iyo ubayeho uzi ko utashyinguye uwawe, uhora umeze nk'uri mu kiriyo, ahora mu rupfu”.

Nzamwita Déogratias, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, anenga abaturage nbagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati“ Turanenga twivuye inyuma abaturage babiri bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, twamaze kubashyikiriza inzego zishinzwe umutekano”.

Urwibutso rwa Gakenke, rushyinguwemo imibiri 1571y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni abiciwe mucyahoze ari Komine ya Nyarutovu, Gatonde, Ndusu na Cyabingo.


Umugabo yafatanywe kashe 74 yiganisha ibyangombwa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Uyu mugabo ngo yari afite kashe 74 akoresha mu mpapuro mpimbano
Uyu mugabo ngo yari afite kashe 74 akoresha mu mpapuro mpimbano

Uwo mugabo ubona ari mu kigero cy'imyaka 35 avuga ko ku munsi w'ejo ari bwo Polisi yamufatiye mu cyuho itungiwe agatoki n'abaturage.

Ati “Mu by'ukuri twari dusanzwe tubikora mu buryo bwo gushaka gukira vuba ariko turabisabira imbabazi.”

Mu makashe bamusanganywe hari ay'ibigo bitandukanye birimo ibya Leta n'iby'abikorera nk'amabanki, ibigo by'amashuri, ibitaro, imirenge, Polisi, amashuri yisumbuye n'amakuru n'izindi nzego zitandukanye ku buryo yatangaga impamyabumenyi n'indangamanota z'amashuri, ibyangombwa by'ubutaka n'ibindi.

Uyu mugabo uvuga ko yatangiye gukora ubu bujura muri 2015 akaza kubihagarika nyuma y'umwaka umwe nyuma yo kuvumburwa n'umugore we akamwizeza ko atazabisubira, n'ubwo iwe bahasanze ibyangombwa byinshi cyane yari yarakoreye abantu batandukanye, avuga ko yari yabyongeye ku munsi w'ejo abikorera inshuti ye Polisi ikabagwa gitumo.

Avuga ko indangamanota yayikoreraga hagati y'ibihumbi 10 na 15Frw naho impamyabushobozi akayitangira ibihumbi 30FRW.

N'ubwo atavuga umubare w'abo bakoranaga muri uko gukora ibyo byangombwa n'aho bacurishaga kashe avuga ko ababikora ari benshi kandi bamwe muri bo yababwiye Polisi y'Igihugu.

Agira inama ababikora batarafatwa, uwo mugabo yagize ati “Nta cyiza kibirimo kandi ukunda igihugu ntabwo wakora ibintu nk'ibi. Iyo ukibirimo uba wumva uryohewe n'amafaranga make ugenda ubona ariko ntuba uzi ko bigira ingaruka kuri wowe ubwawe no ku gihugu muri rusange.”

CIP Marie Gorethe Umutesi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko Polisi itazihanganira abantu bacura ibyangombwa ngo bahabwe serivisi badakwiye.

Agira ati “Wamuhaga amafaranga akaguterera kashe, ni ukuvuga ngo akurikiranweho icyaha cy'inyandiko mpimbano.”

Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda ateganyiriza igihano cy'igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 3FRW kugeza kuri miliyoni 5FRW umuntu wese uhamwe n'iki cyaha.


RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Congo - Kinshasa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Ku rubuga rwa twitter rwa Rwandair hariho ubutumwa bugira buti “Muraho Kinshasa! Umunsi urashyize urageze, indege yacu igiye gukora urugendo rwa mbere, yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kanombe yerekeza ku Kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Ndjili.”

Nk'uko Minisiteri y'ibikorwaremezo ibitangaza, indege ya Rwandair, izajya ijya muri Congo-Kinshasa inshuro eshatu mu cyumweru, nyuma mu kwezi kwa Gicurasi 2019, hakaziyongera izindi ngendo eshatu za nijoro.

Muri rusange, kuri gahunda ya Rwandair, irateganya ko mu gihe cya vuba, izatangira gukorera ingendo i Addis Ababa muri Ethiopia, Guangzhou mu Bushinwa n'i Tel Aviv muri Israel.

Abajyanye n'indege ya Rwandair yafunguye ingendo muri Congo-Kinshasa, bagizwe ahanini n'abacuruzi, bagiye kureba amahirwe y'ishoramari aboneka muri icyo gihugu gikungahaye ku mabuye y'agaciro.

Uko Indege ya RwandAir yakiriwe iterwa amazi

Our inaugural flight was welcomed by a traditional water salute upon arrival @ #FIH#FlyTheDreamOfAfrica #MaidenFlight pic.twitter.com/CSQLfODfZP

— RwandAir (@FlyRwandAir) April 17, 2019

Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Ndjili muri RDC, iyi ndege yakiranywe ubwuzu iterwa amazi, ikimenyetso cy'ikaze gikorerwa abashyitsi bishimiwe muri kiriya gihugu.

Mu kwezi gushize (Werurwe), Etienne Tshisekedi, Perezida mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yari mu Rwanda ku butumire bwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, inama y'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi muri Afurika (Africa CEO Forum).

Mu gihe yari i Kigali, Perezida Tshisekedi yavuze ko agiye gufatanya n'ibihugu by'ibituranyi, “bakubaka ibiraro bibahuza aho kubaka ibikuta bibatanya .”

Mu mubare w'indege 12 ifite, harimo indege nini zo mu bwoko bwa Airbus A330, urugendo rwa Kinshasa ruriyongera ku ngendo 26, Rwandair isanzwe ikorera mu Afurika y'Uburasirazuba, iyo hagati, iyo mu Burengerazuba ndetse na Afurika y'Amajyepfo, Rwandair kandi ikorera mu Burayi no muri Aziya.


MINICOM irashakisha imiryango y'abantu 8 bayikoreraga bishwe muri Jenoside #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 68.3 kb
MINICOM yaremeye Mukarutesi Clotilde

Muri bo, 18 ni bo imiryango yabo yamaze kumenyekana, mu gihe abandi umunani iyi Minisiteri ivuga ko igishakisha amakuru ku miryango yabo kugira ngo bimenyekane niba hari abo muri iyo miryango bakiriho, bityo na bo iyo Minisiteri ibashe kubegera.

Amazina y'abo imiryango yabo itaramenyekana bakoraga muri MINICOMART (kuri ubu yahindutse MINICOM) ni aya akurikira:

1.Bazatoha Pierre Célestin wari Inspecteur du Commerce muri Perefegitura ya Kibuye ;
2.Mukarwego Francine wari umukozi muri MINIMART;
3.Rwigema Silvère wari Inspecteur du Commerce muri Perefegitura ya Gikongoro ;
4.Karokora Claudien wari ushinzwe Politique Economique ;
5.Haguma Etienne wakoraga muri Division ya Importation ;
6.Gashumba David wari Umushoferi ;
7.Ruranganwa Alfonse na we wari Umushoferi ;
8.Nahayo Jean Baptiste wari Umuparanto.

MINICOM irimo gushakisha imiryango yabo kugira ngo iyibe hafi nk'uko isanzwe ibikora muri gahunda zayo.

Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, MINICOM yibuka abakozi bahoze bayikorera icyitwa MINICOMART, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 42.9 kb
Iyi ni yo nzu Mukarutesi Clotilde yasaniwe

Kiba ari igihe cy'ibikorwa bitandukanye, nko gusura imiryango y'abahoze ari abakozi b'iyi Minisiteri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyiremera, gukusanya ubuhamya butandukanye bw'iyi miryango, ndetse no gukomeza gukurikiranira amakuru yabo hafi, hagamijwe gukomeza kubaba hafi.

Kuri iyi nshuro, MINICOM yahisemo kuremera umubyeyi wapfakajwe na Jenoside witwa Mukarutesi Clotilde, utuye mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo. Uyu mubyeyi avukana na nyakwigendera Kabandana Pangarasi, wahoze akora muri MINICOMART, akaba yarazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo abakozi ba Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda basuraga uyu mubyeyi , yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba asuwe, ukaba umwanya mwiza wo kwibuka musaza we yakundaga cyane, ndetse wageragezaga kwitangira umuryango we uko ashoboye, ikirenze kuri ibi byose kandi ngo bikaba byakozwe n'ikigo yahoze akorera.

Mukarutesi yagize ati “Iki ni icyubahiro musubije musaza wanjye, mu gihe yari yaracyambuwe n'ababisha.”

JPEG - 72.5 kb
Abakozi ba MINICOM imbere y'ikiraro cy'inka boroje Mukarutesi

Emmy Ngabonziza, umwe mu bayobozi bari baturutse muri MINICOM, ni we wagejeje ubutumwa kuri uyu muryango, awumenyesha ko utari wonyine, ko kandi iyi Minisiteri izakomeza kubaba hafi, umunsi ku wundi.

At “Mwitsindwa n'ishavu, mureke duhagarare mu mwanya w'abacu bazize uko bavutse.”

Yasabye abari aho cyane cyane urubyiruko ko rukwiye kunezezwa n'uko igihugu gifite ubuyobozi bwiza, kandi abakiri bato bagafatiraho urugero rwiza kuko bafite aho bahera heza kuko bubatse ku musingi ukomeye, ndetse akomeza abasaba kwiyumvamo inshingano zo kurinda no gusigasira ibyagezweho mu rugamba rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

MINICOM yasaniye uyu mubyeyi inzu ubu abamo, yubakirwa ikiraro, ndetse ahabwa n'inka izajya imukamirwa.

JPEG - 86.8 kb
Mukarutesi n'abaturanyi be baganiriye n'abakozi ba MINICOM

Kurinda umutekano nta kibazo tubifiteho, hasigaye amajyambere - Gen Murasira #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Minisitiri w'ingabo n'abandi bayobozi mu itangizwa ry'ibikorwa by'ingabo z'igihugu
Minisitiri w'ingabo n'abandi bayobozi mu itangizwa ry'ibikorwa by'ingabo z'igihugu

Maj Gen Murasira yabitangarije mu murenge wa Kigali ubwo yatangizaga ibikorwa ngarukamwaka by'Ingabo z'Igihugu mu iterambere ry'Abaturage kuri uyu wa gatatu tariki 17 Mata 2019.

Mu bikorwa bizamara amezi atatu, Ingabo z'u Rwanda zirateganya kuvura abaturage 137,900 no kubaka amazu 1,141 yagenewe gutuzwamo abatishoboye.

Ingabo z'u Rwanda kandi zirateganya guhinga hegitare 11,139 z'imirima, gukumira isuri ku burebure bw'imihanda bwa kilometero 453, ndetse no gukora amaterasi ku buso bungana na 1,114.

Minisiteri y'Ingabo (MINADEF) ivuga ko n'ubwo agaciro k'ibi bikorwa kataramenyekana neza, hazakoreshwa amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari 300 hiyongereyeho ibikorwa by'amaboko by'abasirikare n'abaturage.

Mnisitiri Maj Gen Murasira agira ati "Ingabo z'Igihugu nta kibazo zifite ku mutekano, ushobora kwirinda umwanzi uturuka hanze y'igihugu ariko noneho hakabaho ikibazo cy'amajyambere".

JPEG - 105.8 kb
Zimwe mu nyubako MINADEF iri kubaka

By'umwihariko ibikorwa by'Ingabo mu murenge wa Kigali w'akarere ka Nyarugenge bizibanda ku kubakira imiryango 240 y'abantu bazakurwa mu manegeka, ndetse no kubagezaho amazi meza.

Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba avuga ko bategereje ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda mu bikorwa bitanu harimo gukora imihanda no guhinga ibishanga mu buryo butanga umusaruro mwinshi.

Ku rundi ruhande, hari abaturage batangarije Kigali today ko muri uwo murenge hatangiye kugaragara ibikorwa by'iterambere ariko ko ababikoramo baba baturutse ahandi.

Uwitwa Habimana agira ati "Tujya kubona tukabona abakozi bose ari abavuye iyo za Rubavu, mu Majyaruguru n'ahandi, twebwe tukabura akazi".

"Ibi byatuma ibi bikorwa by'iterambere tutabyibonamo".

Minisiteri y'Ingabo isaba abaturage bahabwa ibikorwa by'iterambere kubisigasira kandi bakarushaho gukunda igihugu.


Ubuhinde bwahaye u Rwanda imiti ya Hepatite ya miliyari 1,4 Frw #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 149.8 kb
Dr Patrick Ndimubanzi umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE yakira imiti yatanzwe na ambasaderi Kerkejta w'ubuhinde

Ibi byavuzwe n' Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Patrick Ndimubanzi, kuri uyu wa 16 Mata 2019, ubwo Ambasaderi w'Ubuhinde mu Rwanda, Oscar Kerkejta, ubwo yashyikirizaga MINISANTE ku mugaragaro iyo miti ifite agaciro ka Miliyoni 1,6$ ahwanye na miliyari 1 na miliyoni 400Frw,ku bubiko bw'imiti y'igihugu (CAMERWA).

Ashimira Leta y'Ubuhinde kuri iyo mpano y'imiti ya Hepatite B na Hepatite C, Ndimubanzi yagize ati “Iyi miti izatuma dushobora kuvura abantu bagera ku bihumbi bibiri Hepatite C n'abantu bagera mu bihumbi bitanu barwaye Hepatite B.”

Ndimubanzi akavuga ko iyi nkunga ije yunganira ibyo Leta y'u Rwanda isanzwe ikora mu guhangana no gukumira Hepatite C na B.

Mu gihe kugeza ubu imibare igaragaza ko mu Rwanda abantu bari hagati ya 4 na 8% barwaye Hepatite B cyangwa C, umwaka ushize MINISANTE yatangije ubukangurambaga bwo gusuzuma aba barwaye izi ndwara z'umwijima, ubu ikaba imaze gusuzumba ababarirwa mu bihumbi 700.

Mu basuzumwe, Ndimubanzi avuga ko basanze ababarirwa mu bihumbi icyenda barabasanganye Hepatite B cyangwa C, abagera ku 1000 bagahita babatangiza imiti.

Ambasaderi w'Ubuhinde mu Rwanda, Oscar Kerkejta, yavuze ko ubuvuzi buri ku isonga hagati y'umubano w'Ubuhinde n'Afurika, by'umwihariko Afurika y'Iburasirazuba kuko ngo ari ho haturuka umubare munini w'abantu bajya kwivuriza mu Bihinde.

Ambasaderi Kerkejta akavuga ko mu mubano wabo na Afurika, bibanda ku gutanga imiti myiza kandi yujuje ubuziranenge ifasha mu buvuzi bw'indwara z'ibyorezo nka SIDA, Malariya, Igituntu n'izindi.

Umubano w'u Rwanda n'Ubuhinde usa n'uri mu bihe byawo byiza muri iyi myaka kuva umwaka ushize, ubwo Minisitiri w'Intebe w'Ubuhinde Narendra Modi yasuraga u Rwanda ndetse akanatanga inka 200 zigenewe abaturage bo mu Mudugugu w'Icyitegererezo wa Rweru muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.


  • April 17th 2019 at 05:47

Ibikoresho bya parasitike bikoreshwa inshuro imwe bigiye gucibwa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Dr Vincent Biruta minisitiri w'Ibikorwa remezo
Dr Vincent Biruta minisitiri w'Ibikorwa remezo

Ibi Minisitiri Vincent Biruta yavivuze kuri uyu wa kabiri tariki 17 Mata 2019, ubwo Minisiteri ayoboye yari yitabye inteko ishingamategeko y'u Rwanda mu gikorwa cyo gusuzuma umushinga w'itegeko rigamije guca ibikoresho bikoze muri parasitike bikoreshwa inshuro imwe ubundi bikajugunwa.

Ministiri Biruta agaruka ku mpamvu nyamukuru bifuza no guca ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n'icuruzwa ry'ibikoresho bikozwe muri parasitike bikoreshwa inshuro imwe,

Yagize ati “ubundi muzi ko mu Rwanda dusanzwe dufite itegeko rimaze imyaka 10 ryatowe mu mwaka wa 2008, rica amasashi ya parasitike kubera ingaruka afite ku bidukikije by'umwihariko umwanda atera kandi akaba ari ibikoresho bitabora byagiye mubutaka biheramo, amazi ntabashe kwinjira mubutaka neza iyo bigiye mumazi nabyo birayangiza byaba mu migezi no mu biyaga ugasanga ndetse rimwe na rimwe bibangamira ubuzima bwo muri ayo mazi, amafi ntakure neza cyangwa se amwe akanapfa ndetse no hanze hari igihe amatungo ajya yicwa n'amashashi."

Iryo tegeko rero ryagize akamaro, isuku iriyongera mu gihugu ndetse n'ingaruka zayo masashi kubidukikije zigenda zigabanuka

ariko uyu munsi nyuma y'uko iryo tegeko ritorwa hari n'ibindi bikoresho bikorwa muri parasitike byagiye biza ku isoko bigakoreshwa rimwe bikajugunwa. Hari imihehe, udukombe, amasahani, amakanya n'ibindi kandi ni ibikoresho bitabora.

Ministiri Biruta akomerezaho ati “twasanze rero aringombwa ko dutera intambwe tukongeraho n'ibyo bikoresho kugirango turengere ibidukikije kandi twongere n'isuku usibye no kutabora n'iyo bijugunwe usanga biteye umwanda hirya no hino.”

ikindi minisitiri Biruta yavuze ni uko bimwe muri ibyo bikoresho cyangwa byishi muri byo usanga bifite ibishobora kubisimbura.

Atanga urugero rw'ibikombe bya parasitike bitumizwa kandi hari ibindi bikoze mu ibumba, ndetse hakaba hari na parasitike cyangwa amasahani bikoreshwa inshuro nyishi badakoresha cyangwa bajugunya.

Hari kandi n'imiheha ikoze mu bipapuro n'indi ikoze mu biti iri ku isoko. Ibyo byose ni ibintu bigaragaza ko bimwe muri ibyo bikoresho wabyihorera ntibigire icyo bitwara ibindi muri byo bifite n'ibyabisimbura.

Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe ubuhinzi, n'ibidukikije mu nteko ishinga amategeko, umutwe w'abadepite Nyirarukundo Ignacienne avuga ko bashyigikiye uyu mushinga.

Yemeza ko ufitiye inyungu Abanyarwanda ariko agaruka ku ishyirwa mu bikorwa ryawo mu buryo bwo kurundanya ibyo bikoresho bya parasitike bikoreshwa inshuro imwe.
Agira ati “icyo kutajugunya ahantu hose habonetse no ku bitwara babivana mu ngo iyo bihari mbona icyo cyaragezweho”

Akomeza ati “igisigaye ni ukubitandukanya noneho n'ugiye kubifata murugo akagenda asanga uwo mu rugo yabishyize ahantu hatandukanye. Uwo mu rugo natabikora amenye ko hari icyo atugomba kandi agomba kubibazwa n'amategeko.”

“Ubishyira mu modoka nawe, naramuka abivanze nyamara yabisanze mu rugo bitandukanye, uwo nawe yumve ko hari icyo atugomba kandi natabikora ari bubibazwe.”

Abadepite bifuje ko hakorwa urutonde rw'ibikoresho bya parasitike bitabora bitemewe mu Rwanda.

Ministiri Biruta yemeza ko hari n'ibikoresho bya parasitike bizajya byemererwa gukoreshwa bisabiwe uruhushya n'inzego zibishinzwe hamaze gukorwa isuzuma bikagaragara ko ibipfunyikwamo ntahandi byapfunyikwa ndetse byakwangirika biramutse bitari muri parasitike.

Nyuma yo gukora uru rutonde abadepite bifuzako hajya hakorwa igenzura ku bindi koresho bya parasitike byaba bigeze kumasoko ari bishya nabyo bikongerwa mu byaciwe; bigakorwa nyuma y'igihe runaka cyaba cyemejwe muri iri tegeko.


Hagiye gukorwa ‘porogaramu' ifasha Abanyarwanda kumenya amakuru y'ibidukikije #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 242.4 kb
Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa ku gukora porogaramu izatanga amakuru y'imihindagurikire y'ikirere

Iyo porogaramu izakorwa binyuze mu marushanwa y'abanyeshuri ba kaminuza n'amashuri makuru yo mu Rwanda, cyane cyane abiga amasomo y'ikoranabuhanga.

Ayo marushanwa yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri 16 Mata 2019, na kompanyi itwara ba mukerarugendo yitwa Hermosa Life Tours and Travel, ifatanyije n'ikigo cy'igihugu kita ku bidukikije (REMA).

Biteganyijwe ko iyo porogaramu izashyirwa ahagaragara tariki ya 05 Kamena 2019, umunsi hizihizwaho umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije.

Ntirenganya Oreste, umuyobozi wa Hermosa Life Tours and Travel avuga ko bahamagarira abanyeshuri ba kaminuza n'amashuri makuru yo mu gihugu hose, ngo bitabire kurushanwa gukora iyo porogaramu, kuko uretse no kuba uzatsinda azahembwa, azaba agize n'uruhare mu kubaka igihugu.

Ntirenganya kandi avuga ko iyo porogaramu nimara gukorwa bizorohereza Abanyarwanda kujya bamenya amakuru ku mihindagurikire y'ikirere, bityo bikabafasha kubasha kwitegura mu mirimo yabo bakora.

Ati” Umunyarwanda azaba afite uburyo ashobora gukanda akanyenyeri, umubare w'ibanga, agahita abasha kubona amakuru amwereka niba uyu munsi imvura igwa, mu kwezi kwa Karindwi ho bizaba bimeze bite, kuburyo byakorohera n'abakora ubuhinzi kumenya igihe imvura izagwira, bakamenya uko bategura ubutaka n'imbuto zo gutera”.

Ntirenganya avuga ko uko igihugu gitera imbere ari nako ikoranabuhanga ritera imbere, kuburyo abanyarwanda bakeneye uburyo bwo kubafasha kumenya amakuru bakoresheje ikoranabuhanga.

Uwonkunda Divine umunyeshuri muri kaminuza ya Kigali umwe mu bitabiriye amarushanwa, avuga ko ubusanzwe asanzwe akora izindi porogaramu zifasha Abanyarwanda.

Uwonkunda avuga ko ubusanzwe uburyo Abanyarwanda babonagamo amakuru y'imihindagurikire y'ikirere bwabagoraga.

Yongeraho ko nk'urubyiruko rwiga ikoranabuhanga, bafite ubushobozi bwo gukora iyo porogaramu, bakaba bafashije abaturage kumenya amakuru ku mihindagurikire y'ikirere, bityo bakanirinda Ibiza.
Ati”Iyi Application turashaka kuyikora nk'urubyiruko kuko tubifitiye ububasha, turabyiga mu ishuri, tukarwanya Ibiza bizaza mu gihe kiri imbere, ndetse bikanafasha Abanyarwanda muri rusange kwirinda no gutera imbere”.

Iyi porogaramu izakorwa izaba irimo ibyiciro bibiri.

Hari icyiciro kizajya muri telefoni z'ubwenge (smartphones), ndetse n'icyiciro kizajya muri telefoni zisanzwe, kuburyo buri wese utunze telefoni azajya abasha gukoresha iyo porogaramu.

Umukozi wa REMA ushinzwe ubukangurambaga no kwigisha Abanyarwanda kubungabunga ibidukikije Nsanzimana Juma, avuga ko ubu abenshi mu banyarwanda batunze telefoni zigendanwa, ariko ko nibamara gusuzuma iyo porogaramu bagasanga ikubiyemo amakuru yose, hazakurikiraho kuyimenyekanisha, bityo abaturage bakayimenya bakanayikoresha.

Ati”Turamutse tuyishyizeho gusa tukicecekera, byaba bimeze nko gucana urumuri ukarwubukaho inkangara. Ntacyo yaba imaze rwose”!

Uretse amashuri makuru na za kaminuza bagiye kurushanwa gukora iyo porogaramu kandi, ikigo REMA kivuga ko hari n'andi marushanwa agomba kwitabirwa n'uturere, aho two tuzagaragaza ibikorwa by'indashyikirwa bigamije guhangana n'ihumana ry'umwuka.

Ikindi cyiciro ni ikizitabirwa n'amashuri y'imyuga n'ubumenyi-ngiro, (TVET Schools) yo akazagaragaza udushya yahanze mu kurwanya ihumana ry'umwuka, ndetse n'icyiciro kizitabirwa n'abanyamakuru, bazarushanwa mu gutara no gutangaza inkuru ku bidukikije n'imihindagurikire y'ikirere.


Umunyarwanda umwe rukumbi yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cya Afurika #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika CAF, yamaze gutangaza urutonde rw'abasifuzi 27 bo hagati, ndetse n'abasifuzi 29 bo ku ruhande bazavamo abazasifura igikombe cya Afurika.

JPEG - 139.4 kb
Hakizimana Luis usanzwe anayobora imikino ikomeye mu Rwanda azasifura igikombe cya Afurika

Mu basifuzi 27 bo hagati, harimo Umunyarwanda umwe Hakizimana Louis, naho mu basifuzi bo ku ruhande nta n'umwe urimo, aba abakaba bagomba kwitabira amahugurwa azabera muri Maroc mu mpera z'uku kwezi.

Urutonde rw'abasifuzi bo hagati batoranyijwe

Mostafa Gharbal (Algeria), Helder Martinez (Angola), Joshua Bondo (Botswana), Pacifique Ndabihawenimana (Botswana), Aliom Aliom (Cameroon), Gehad Geresha, Mahmoud El-Banna, Amine Omar (Egypt), Bacary Gassama (Gambia), Daniel Laria (Ghana), Peter Waweru (Kenya), Mamadou Keita (Mali), Radwan Jaid, Nour ElDin El-Jaafari (Morocco), Jackson Bafaza (Namibia), Jean Jack Ngambo (DR Congo), Louis Hazikimana (Botswana), Megete N'Diaye (Senegal), Bernard Camille (Seychelles), Al-Fadel Mohamed Hussein (Sudan), Victor Miguel (South Africa), Sadek Al-Salmy, Youssef El-Sarairi, Haitham Kairat (Tunisia), Gianni Sikazowi (Zambia).


  • April 17th 2019 at 03:53

Inzu zari zituwe n'Abatutsi muri CIMERWA zari zarasizwe irangi ritukura #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 281.8 kb
Umuyobozi w'uruganda rwa Cimerwa afatanya na bagenzi be gucana urumuri rw'icyizere

Abatutsi bahoze bakora muri uru ruganda rwa CIMERWA ntibigeze bamenya ko inzu zabo zasizwe amarangi y'umutuku nk'ikimenyetso cya'abicanyi kugira ngo bazajye bamenya aho babashakira nk'uko Bapfakurera Jean, bitaga Muremure umwe mu barokokeye muri izi nzu za CIMERWA abivuga.

Ati “Inzu nyinshi twabagamo muri Cimerwa inyinshi zari zituwemo n'Abatutsi bari barazishyizeho ikimenyetso cy'irangi ritukura ku marembo. Ni abakozi bamwe babigizemo uruhare babitegetswe n'ubuyobozi bwa Cimerwa, bagamije kugira ngo interahamwe niziza kwica abantu zitazibeshya zikaba zajya mu rugo rw'Umuhutu kandi bagomba kwica Abatutsi.”

Bapfakurera kandi atunga agatoki Ndorimana Casimir wari umuyobozi ushinzwe umusaruro muri CIMERWA Kuri ubu ufungiye icyaha cya Jenoside warangaga ababaga bihishe batari bamenyekanye, uyu akaba yarabaye intandaro yo kwica benshi.

Ati ”Bagiye babasohora baranzwe n'abakozi bagenzi babo, biturutse k'uwari umuyobozi wa Cimerwa wari ushinzwe umusaruro witwa Ndorimana Casimir, niwe wagiye guhuruza interahamwe yitwaga Yusufu ngo ize yice Abatutsi bari bari hano.”

imyaka 25 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ariko Bapfakurera kimwe n'abandi barokokeye aha bavuga ko bafite amakuru ko abishe bavuze ko batazigera bagaragaza aho babajugunye imibi.

Ati ”Nasabye ubuyobozi bw'akarere ko badufasha nk'abo bantu bafunze ndetse n'abafunguwe bishe abacu bakaturangira aho babajugunye nibura tukajya tuhibukira kuko babishe ku itariki ya 16 babajyana ku itariki ya 17.”

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yahise aha umukoro imirenge itatu ya Bugarama, Muganza na Gitambi y'icyahoze ari komine Bugarama muri icyo gihe wo gushaka ayo makuru nibura ngo nihamenyekana ko bajugunywe mu mugezi wa Rubyiro cyangwa Rusizi hazashakwe uko hashyirwa ikimenyetso cy'urwibutso.

Ati ”Byanze bikunze ufashe abaturage bahariya ntihabura umwe cyangwa babiri bazi amakuru y'imvaho ari nayo mpamvu dusaba ko abantu batuye hariya bose bafatanya mu rwego rw'ubumwe n'ubwiyunge bakaganira kugirango turebe ko twamenya amakuru y'abiciwe muri Cimerwa.”

Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abakozi b'uruganda kwibuka
Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abakozi b'uruganda kwibuka

Bhekizitha Wiseman Mthembu, ni umuyobozi mukuru w'uru ruganda, avuga ko CIMERWA izakomeza gutanga umusanzu wayo cyane cyane uwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abafite ababo bahoze barukorera.

Ati ”Tuzakomeza gukorana no kwita kubacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo dukomeze kubaka u Rwanda rufite ubumwe no kuzahura iki gihugu.”

Mu mibiri isaga 400 ishyinguye mu rwibutso rwa Muganza hakabaye harimo n'iy'abaguye muri CIMERWA ariko abarokokeye muri uru ruganda bahamya ko irimo itarenze 1/3 cy'imibiri y'abatutsi 58 baguye muri uru ruganda.

Kayumva Ephrem Umuyobozi w'akarere ka Rusizi
Kayumva Ephrem Umuyobozi w'akarere ka Rusizi

Nyamasheke: Bababazwa n'abadasaba imbabazi z'ibyo bakoze muri Jenoside #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 335.8 kb
Abahaburiye ababo baje kubibuka

Kankindi Sperata, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko yiciwe hafi umuryango wose ndetse n'umugabo we, dore ko ari bwo yari agishaka. Yatangiye guhungana uruhinja rw'icyumweru ari na yo mfura yabo umugabo yari amusigiye.

Mu guhungira mu bitaro bya Bushenge biri mu Karere ka Nyamasheke, uyu mubyeyi avuga ko yiboneye bamwe mu baganga bateraga umugongo Abatutsi babaga babigannye baje kwivuza ibikomere ndetse ngo na we ubwe atamazemo kabiri bamusohoye nabi n'urwo ruhinja rwe ngo abavire mu bitaro asange abo bitaga bene wabo mu bihuru.

Ati “Habayeho abaforomo bazima n'abandi bari bahindutse nk'inyamaswa. Uwitwa Philomène yangiriye impuhwe aravuga ati ‘nubwo utari mu bitaro ndagukorera ifishi kugira ngo ubone aho uryama n'uruhinja rwawe, ariko habonetse n'abandi baforomo barimo Mariya Mukambaraga, ba Mathilde abo, aho kugira ngo bafashe abantu kubaho ahubwo bajyaga kubahururiza bakaranga aho bihishe.”

Igishengura umutima w'uyu mubyeyi ngo ni uko kugeza ubu, imyaka 25 ishize hakiri bamwe mu bamuhemukiye bataratera intambwe ngo nibura bamusabe imbabazi. Muri bo harimo n'abari abaganga muri ibi bitaro ndetse akaba ngo adashobora kwibagirwa umwe mu barimu bakoranaga wayoboye igitero cyishe abo mu muryango.

JPEG - 343.6 kb
Kankindi Sperata wiciwe umuryango we hafi ya wose avuga inzira y'umusaraba yanyuzemo kugira ngo arokoke

Akomeza agira ati “Hari nk'umuntu twagiye tuvuga kenshi witwa Mwambari yari umuntu ujijutse w'umwarimu abaturage baramwizeraga cyane, nuko yegeranya abahingwaga abizeza ko agiye kubashakira imfashanyo arangije azana igitero kirabagota kirabica. Twagiye tumuvuga mu gihe cyose twibutse tukanamwingingira gusaba imbabazi kuko imbabazi si izacu ni iz'Imana zitabayeho ntacyo twaba turi cyo igihe cyose azazira twe twiteguye kuzimuha.”

Mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitaro bya Bushenge, umuyobozi wabyo CSP Oreste Tuganeyezu yavuze ko kuba abanyamwuga ndetse n'umutima wo gukunda abarwayi ari byo abaganga babuze muri icyo gihe ,none ngo mu byo bari gukora harimo gukomeza kubitoza abaganga bo muri iki gihe.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke buvuga ko n'ubwo hari abakoze Jenoside bashobora gukomeza kwinangira, bitazabuza aka karere gukomeza ingamba n'inzira zose zo gushimangira ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda.

Kugeza ubu ubuyobozi bw'ibi bitaro buvuga ko butaramenya umubare nyawo w'ababiguyemo icyakora ngo hamaze kumenyekana abaganga 13 babikoragamo na 7 bo mu bigo nderabuzima bikorana n'ibi bitaro,abarwayi n'abarwaza bo nta makuru aramenyekana.

JPEG - 270.8 kb
CSP Oreste Tuganeyezu avuga ko barimo kubaka bundi bushya abaganga n'abaforomo babereye u Rwanda
JPEG - 335.6 kb
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b'ibigo nderabuzima n'ibitaro bya Bushenge
JPEG - 283 kb
Niyibizi Ntabyera Hubert, umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke avuga ko batazigera bacika intege mu gukomeza kunga Abanyarwanda

74% y'abakora impanuka bakiruka ni abamotari #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Byatangajwe kuri uyu wa kabiri 16 Mata 2019, ubwo Pilisi y'igihugu, ikigega cyihariye gishinzwe gutanga indishyi n'abandi bafatanyabikorwa, bahuguraga abamotari ku kwita ku mutekano wo mu muhanda.

Umuyobozi w'ikigega cyihariye gishinzwe gutanga indishyi Dr. Joseph Nzabonikuza avuga ko kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Werurwe 2019, iki kigo cyakiriye dosiye 190 z'abantu bahohotewe n'ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa bikiruka, muri ibyo binyabiziga hakaba hari harimo moto 99, zingana na 74%.

Uyu muyobozi avuga ko umubare w'abamotari bateza impanuka wiyongera umwaka ku wundi,kandi abenshi bakaba badafite ibyangombwa byuziye, akaboneraho gusaba abamotari kujya bitwararika mbere yo gutwara moto bakabanza kugenzura ko bujuje ibisabwa.

Ati “Atsa moto yawe umaze kumenya ko ifite ubwishingizi. Ubwishingizi bugura ibihumbi 62 ku mwaka, ukanga kubugura warangiza ugateza impanuka izagendaho miliyoni 10, ukaba usigiye umuryango wawe umwenda, kandi umwenda wa Leta ntuhera”.

Mu mahugurwa abatwara moto bahawe bigishijwemo gukora ubutabazi bw'ibanze, kugirango bajye babasha gutabara bagenzi babo mu gihe hari ugize impanuka atarabona ubundi butabazi.

Bigishijwe kandi uburyo bwo kubaha inzira z'abanyamaguru, ndetse n'andi mategeko yose y'umuhanda.

Bamwe mu bamotari bavuga ko muri bo harimo abakora aka kazi batagira ibyangombwa, cyangwa se hakaba abakazamo bakajya bakoresha ibiyobyabwenge ndetse n'indi myitwarire mibi ituma bateza impanuka mu muhanda.

Niyoyita Joel ati”Nibyo koko impanuka nyinshi zitezwa n'abamotari kuko hari ubwo tutagenda neza mu muhanda. Hari igihe umugenzi akubwira ngo wihute, cyangwa se bikaba bikurimo wowe ubwawe. Ingamba dufashe ni ukwirinda amakosa twakoraga tukayakosora, tukajya tugenda neza mu muhanda”.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi asaba abakora akazi k'ubumotari guhindura imyumvire, bakagera ku rwego bagaragaza uruhare rwabo mu iterambere.

Ati”Ntabwo ushobora kuvuga ngo uzagera ku kintu gikomeye, ngo nubyuka utareranga umutaru, uhite ukora impanuka. Iyo ukoze impanuka, ujya kwa muganga, ubwo iterambere rikaba riradindiye”.

SSP Ndushabandi kandi asaba abamotari kumva ko n'ubwo aka kazi baba bagategerejeho amafaranga, bagomba no kwibuka ko ubuzima bwabo n'ubw'abo batwara kuri za moto aribwo buhenze kurenza ayo mafaranga.

Ati” Bumve uburemere bw'ubuzima kurusha indonke. Bitume bazirikana bagenzi babo bumve ko bakwiye gufata iya mbere mu gukumira impanuka zihitana ubuzima. Iyo twese dushyize hamwe dukumira cyangwa se twamagana tubigiramo inyungu, n'abagenerwabikorwa bacu aribo bamotari bakabigiramo inyungu kurusha”.

Imibare ya polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Werurwe 2019, impanuka zahitanye abamotari n'abagenzi bari bahetse 40, zikomeretsa bikomeye 122, naho 243 bakomereka byoroheje.


Abanyamadini barasabwa gukoresha ubushobozi bafite mu kubaka imitima #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 284.5 kb
Abarokotse Jenoside bavuga ko hari ababo bataraboneka ngo babashyingure mu cyubahiro.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Nkanka barimo Ruterana Thadée basobanura ko nyuma y'imyaka 25 Jenoside ihagaritswe hakiri abiyita abakirisito baza gusenga nyamara bitwikiriye ibyaha bya Jenoside birimo kwanga kugaragaza aho bajugunye imibiri y'Abatutsi bishe muri Jenoside.

Ruterana ati ”reka mbahe urugero turi mu nkiko gacaca umuntu yashyiraga ukuboko hejuru ati nsabye imbabazi tukazimuha uwo muntu twaherukanye muri gacaca ntashobora kunyegera, nanjye sinshobora kumwegera kandi duhurira mu rusengero none se ubwo twarababariranye? Aho ni ho hakiri ikibazo.”

Ibi ni bimwe mu bisubiza inyuma uyu musaza wiciwe abagera kuri 40 kugeza ubu bamwe akaba atarabona imibiri yabo ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Honorable Depite Uwambaje Aimée Sandrine we yasabye abayobozi b'amadini n'amatorero kwegera abayoboke babo kugira ngo babashe kubohoka bavuge aho bajugunye imibiri y'abishwe muri Jenoside.

JPEG - 333.7 kb
Abaturage bitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Depite Uwambaje Aimée Sandrine ati ”Birasaba ko abihaye Imana mudufasha mugashaka ubundi buryo bwo kwigisha kugira ngo abayoboke b'amatorero yanyu babohoke, bagaragaze iyo mibiri kandi nta nkurikizi zihari kuko iyo waranze aho imibiri yajugunywe uba uruhuye imitima y'abacitse ku icumu.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yasabye abaturage gukomeza kwibuka muri iyi minsi 100 by'umwihariko bagakomeza kuba hafi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babafata mu mugongo.

Ati "Kwibuka twiyubaka bikwiye gukomeza ari na yo mpamvu muri ibi bihe dukwiye gukomeza kurangwa n'ibikorwa byiza bifata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'ababakomokaho kandi bigaherekezwa n'imvugo nziza mu biganiro tugirana byose.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza gusaba abagize uruhare muri Jenoside kugaragaza aho bashyize imibiri y'ababo bishwe muri Jenoside cyane ko nta n'inkurikizi yababaho baramutse bavuze aho bari. Ikindi abarokotse Jenoside bifuza ni ugushyira ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside ku kiyaga cya Kivu kuko na cyo cyatwaye imibiri myinshi y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.

JPEG - 50.3 kb
Depite Uwambaje Aimée Sandrine n'umuyobozi w'Akarere ka Rusizi bacana urumuri rw'icyizere
JPEG - 307.1 kb
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nkanka

Muri 1991 data yambuwe Serumu nyuma yo kumenya ko ari Umututsi amfira mu maso - Ngabonziza #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 142.6 kb
Ngabonziza Luis ngo yabonye ibimenyo bya Jenoside kuva muri za 1990

Ngabonziza wari ufite imyaka 21 mu mwaka wa 1991, avuga ko uburwayi yari arwaje se bwatewe n'inkoni yari yakubiswe n'abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe babaga ku Mukamira.

Uwo mugabo aganira na Kigali Today, mu gahinda kenshi yagize ati “mu 1991 habaye igitero inkotanyi zifungura Gereza, nari ndi mu bitaro ndwaje umubyeyi wanjye.

Yari arwaye ibikomere yari yakomoye ku basirikare bo mu kigo Cya mukamira kuko barazaga bagafata abantu bagakubita, yari yarakubiswe arwara ibirenge ku buryo n'amagufa yasosokagamo″.

Avuga ko akigeza umurwayi we mu bitaro, bamaze umunsi wose batamuha imiti, umuganga umwe amunyuzeho areba uburyo afite ububabare, amugirira impuhwe amushyiramo Serumu.

Mu gihe umubyeyi we yari yashyizwemo Serumu, Ngabonziza ngo yatunguwe no kubona abandi baganga baza barayimwambura, bayimushikuzamo n'uburakari bwinshi.

Ati “Muri icyo gihe abaganga bari bameze nabi, bigeze ku gitero inkotanyi zari zimaze gukorera i Musanze zifungura imfungwa, noneho abaganga barya karungu, Papa nari ndwaje bamwimye imiti umunsi wose, bahise bamushikuzamo na Serumu yari yashyizwemo n'undi muganga″.

Avuga ko umubyeyi we yakomeje kuremba, ari nako nawe yibaza ibibaye ku mubyeyi we.

Ngo yegereye umwe mu baganga amubaza icyo umubyeyi we azize, amubwira ko azize kuba ari Umututsi.

Agira ati “Abaganga bambwiye ko Papa azize ko ari Umututsi, bati ubu Umututsi nta serivisi agifite hano, arahabwa imiti nkande kandi hari abasirikare bari kuraswa bayikeneye?.

Ngabonziza ngo yakomeje kugumana mu bitaro n'umubyeyi we, ari nako akomeza kuribwa n'ububabare yari afite, bigeza ubwo umubyeyi we amupfira mu maso.

Ati ″Papa yakomeje kubura ubufasha kandi yari gukira, twakomeje kuba mu bitaro atabona imiti kugeza ubwo amfiriye mu maso″.

Ngabonziza avuga ko itotezwa ry'Abatutsi bari barwariye mu bitaro bya Ruhengeri, ryatangiye mu myaka ya za 1990 na 1991, aho n'abaganga b'Abahutu bageze aho bahiga bagenzi babo b'Abatutsi.

Ngo baratotejwe kugeza ubwo bagambanirwa bagatungirwa agatoki abasirikare ari nako bicwa, abandi bagafungwa bitwa ibyitso.


Sophia, ‘Robot' izi ubwenge butangaje igiye kwitabira 'Transform Africa' i Kigali #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Iyi Robot ishobora kuganirizwa igasubiza kimwe n'umuntu
Iyi Robot ishobora kuganirizwa igasubiza kimwe n'umuntu

Iyo robo, yakozwe hagendewe ku miterere y'inyuma y'umuntu, ku buryo uba ubona ifite umubiri, ibyo bikaba bituma isa n'abantu.

Umunyamabanga wa “Smart Africa”yagize ati,”twishimiye cyane gutangaza ko Sophia, irobo ya mbere imeze nk'abantu, izitabira inama ya “Transform Africa 2019”

Ni ukuvuga ko iyo robo, ifite igihimba, umutwe, amaso, amaguru n'amaboko, umunwa,ku buryo ishobora gukora ibimenyetso ikoresheje isura “facial features'.

Mu 2017 Sophia yagiriye ikiganiro kuri televiziyo yitwa “CNBC” avuga ashobora guseka mu gihe hari ikintu gishimishije, akaba yanababara mu gihe bihindutse.

Iyo robo Sophia imeze nk'abantu, yagarageye bwa mbere mu ruhame mu 2016, muri “festival” yabereye Austin, Texas, muri Werurwe 2016.

Sophia ni yo robo ya mbere yabonye ubwenegihugu, kuko yahawe ubwenegihugu bwa (Saudi Arabia) mu 2017. Yabonye igihembo cya mbere cyagashya kabayeho bwa mbere mu mateka (first ever Innovation Champion), ikaba inafite konti ya twitter, aho ikurikirwa n'abantu barenga 93,000 .

Ni irobo y'ingore, ishora gukora ibimenyetso birenga 50 ikoresheje isura yayo, ikaba yaranditsweho inkuru mu binyamakuru bitandukanye.

Mu nama ya Transform Africa y'uyu mwaka, ubwo hazaganirwa ku nsanganyamatsiko igira iti ”Kuzamura ubukungu bw'Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga “Boosting Africa's Digital Economy” kandi biteganijwe ko Perezida Paul Kagame azatanga ikiganiro mu gihe cyo kuyifungura ku mugaragaro.

Transform Africa izaba hagati ya tariki 14 kugeza kuri 17 Gicurasi 2019, nyuma y'aho hazakurikiraho irushanwa rya “Golf” rimara umunsi umwe. Ubwo rikazaba ribaye ku nshuro ya kabiri.

Inama ya Transform Africa yakomotse ku kitwa “Smart Africa Initiative” ikaba yaratangijwe n'Abapererezida b'ibihugu birindwi mu 2013.

Iryo huriro ryaje gukura, ku buryo ubu rigeze ku bihugu 24 by'ibinyamuryango, ibigo by'abikorera bigera kuri 12, ndetse n'abandi bashakashatsi ku giti cyabo bahisemo kuba abanyamuryango kugira ngo byihutishe iterambere ry'umugabane, bawufasha kugera ku ikoranabuhanga.


Muhanga: Ubukene no gutsimbarara bibangamiye irangizwa ry'imanza #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 89.5 kb
Rwiyereka avuga ko ubukene no kutava ku izima ku batsinzwe bibangamira kurangiza Imanza

Abahesha b'inkiko batabigizwe umwuga kandi bagaragaza ko hari bagenzi babo baza mu kazi kandi basanzwe atari abanyamategeko bakabangamirwa n'ingingo ziba zigoranye mu kurangiza imanza bikaba na byo byatuma zitinda.

Abahesha b'inkiko batari ab'umwuga bagizwe n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari n'Imirenge mu nzego z'ibanze, aba bakaba bakunze gutungwa agatoko ku kugenda biguru ntege mu kurangiza imanza zabaye itegeko.

Hari n'aho bifata igihe kirenga umwaka usaba kurangirizwa urubanza yarategereje agaheba kandi ahora yibutsa.

Mu Karere ka Muhanga na ho hagarara bene ibi bibazo, nk'uko Raporo y'umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) wita ku burenganzira bwa muntu ibigaragaza aho, abaturage bashinja abashinzwe kurangiza imanaza kubigendamo gahoro bikabangamira inyungu z'uwatsinze urubanza.

Rwiyereka Roger uyobobora Umurenge wa Nyarusange, akaba n'umuhesha w'inkiko utari uw'umwuga, agaragaza ko imanaza zirangizwa ahubwo abatsizwe ari bo ba nyirabayazana bo gutinza ko zirangizwa.

Agira ati, “Turazirangiza ariko abaturage batsinzwe batemera imyanzuro y'inkiko nibo batugora ugasanga bakomeza gusiragira mu nzego ngo zibarenganure bararenganye,icyo gihe ntiwarangiza urwo rubanzaariko burya baba bashaka gutinza irangizarubanza”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibangu, we agaragaza ko abahesha b'inkiko batabigize umwuga babangamirwa no kuba batabona amahugurwa yihariye mu kurangiza imanza by'umwihariko ku bakinjira mu kazi.

Agira ati, “Usibye kurahirira kurangiza imanza, umuhesha w'inkiko utari uw'umwuga nta yandi mahugurwa y'umwihariko abona, ibyo bitum na we agira impungenge zishingiye kuri izo manza arangiza kuko iyo ururangije nabi urahanwa, kandi bitaguturutseho”.

Umukozi wa Miniteri y'ubutabera MINIJUST ukora mu nzu y'ubufasha mu by'amategeko MAJ mu Karere ka Muhanga avuga ko iyo umunyambanga nshingwabikorwa agize imbogamizi mu kurangiza imanza, bamufasha ariko ko n'amahugurwa ari ngombwa.

Umuryango Ihorere Munyarwanda na wo ugaragaza ko abarangiza imanza batarabigize umwuga bakwiye amahugurwa kandi ko bufatanye na MINIJUST ndetse n'Akarere ka Muhanga bazatanga ayo mahugurwa.

Minisiteri y'ubutabera kandi igaragaza ko izakomezagukora ubuvugizi abakozi bashya bakajya babona amahugurwa kandi hazasuzumwa icyifuzo cy'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga basaba ko bakurirwaho izo nshingano.


Mu cyumweru cyo kwibuka hagaragaye ibyaha 72 by' ingengabitekerezo #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 60.3 kb
Modeste Mbabazi, umuvugizi w'urwego rushinzwe ubugenzacyaha

Mu gihe uyu mugabo yahise atoroka ariko nyuma akaza gutabwa muri yombi, Urwego rw'Igihugu ry'Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko ibyaha by'ingengabitekerezo byagaragaye mu mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25, ahanini ari ibyari bishingiye ku bujiji.

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, agira ati “Mu birego 72 by'ingengabitekerezo ya Jenoside twakiriye mu cyumweru cyo kwibuka, bine gusa ni byo byari bishingiye ku bikorwa bifatika, ibindi ni amagambo asesereza.”

Gusa, muri ibyo birego bine bishingiye ku bikorwa, Mbabazi avugamo ibirego bibiri bakiriye byo kurandura imyaka y'abarokotse Jenoside n'ibindi bibiri bijyanye no gutema amatungo, na yo y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko ayo magambo arimo gutukana ndetse “n'andi magambo yose yerekeranye n'ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ibyo wareba ugasanga akenshi byuzuye ubujiji kuko ureba ugasanga ababikora ari ba bantu baciriritse cyane.”

Akomeza agira ati “Si n'abantu b'abanyabwenge wavuga ngo barize, barasomye, uretse umuntu umwe w'i Rwezamenyo mu Murenge wa Nyamirambo aho bari bagiye kwibuka umuntu umwe w'umuganga agatangira kubabwira amagambo atajyanye n'icyabazanye, yerekereza ku ngengabitekerezo ya Jenoside.”

RIB ivuga ko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibirego bijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutse kuko bakiriye ibirego 72, umwaka ushize na bwo hari haragaragaye 72 naho muri 2017 hakaboneka 114.

Umuvugizi wa RIB avuga ko ugereranyije n'iyi myaka ibiri ishize, ibirego by'ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutse ushingiye ku babikora no ku mibare.

Ati “Navuga ko byagabanutse kubera uko iyo mibare iyo uyigereranyije ukareba n'uko abantu babitangaho amakuru, ubu abantu bitabiriye gutanga amakuru ku gihe cyane ugereranyije n'uko babikoraga mu myaka ishize.”

Yaburiye kandi ababa bagifite imigambi y'ingengabitekerezo ya Jenoside avuga ko n'ubwo ibyaha bijyanye na yo bikigaragara n'imbaraga zo kubirwanya zihari, avuga ko n'utekereza gukomeza kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside akwiye kumenya ko amategeko azabimubaza.

Ibikorwa byose n'amagambo bifatwa nk'ingengabitekerezo ya Jenoside bihanwa n'Itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryererekeranye n'Icyaha cy'Ingengabitekerezo ya Jenoside n'Ibyaha bifitanye isano nayo.


❌