WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today β€” November 16th 2018Makuruki

Perezida kagame yatemberejwe ikibuga cya International Airport in Doha, Qatar-Amafoto

By Bikorimana Alexis

Nyuma yo gukurikirana umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati ya Qatar n'u Rwanda, perezida kagame yatemberejwe International Airport in Doha, Qatar.

Perezida Kagame wari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu gihugu cya Qatar yaganiriye na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thami ku guteza imbere inzego z' ubukungu ndetse n' ubutwererane hagati y' ibihugu byombi.

Nyuma y'ibiganiro hagati ya perezida Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al bakurikiranye isinywa ry'amasezerano hagati y'ibihugu byombi.

Mu masezerano u Rwanda na Qatar basinyanye harimo iby' ingendo z'indege, ubutwererane n'ubuhahirane, kurengera ishoramari, ndetse n'amasezereano y'ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi ndetse na tekinike.

.Perezida Kagame yageze mu gihugu cya Qatar kuwa gatatu, tariki 14 Ugushyingo 2018 mu ruzinduko rw'akazi, aho yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thami, gusa si ubwa mbere bari bahuye kuko baherukaga guhura kuwa 24 Nzeri 2018 ubwo bari i New York bitabiriye Inteko Rusange ya 73 y'Umuryango w'Abibumbye.




Byinshi utari uzi ku ndwara y'Impyiko n'uburyo bwo kuyirinda

By UWIMBABAZI Eric

Impyiko ni rumwe mu ngingo nyinshi zigize umubiri w'umuntu kandi ziwufitiye akamaro gakomeye.

Buri rugingo rugira imikorere yarwo itandukanye n'iy'urundi bitewe n'akazi rushinzwe gukora, gusa zose zigahuriza hamwe kugira ngo umuntu agire ubuzima buzira umuze.

Imwe mu mimaro impyiko zifitiye umubiri wacu harimo gukura imyanda mu maraso, kuringaniza amatembabuzi n'ikigero cya aside mu mubiri, kuringaniza umuvuduko w'amaraso, ikorwa ryayo n'ibindi.

Iyo hari ibitagenda neza mu mubiri, uru rugingo rushobora kwangirika imikorere yarwo ikagabanuka ari nabyo biviramo umuntu indwara ishobora no gutuma abura ubuzima iyo atabyitayeho ngo amenye intandaro yabyo anivuze hakiri kare.

Bimwe muri byo harimo nko kurya amafunguro arimo imyunyu myinshi nka CaC2O4 (Calcium Oxalate), aside nyinshi nka C5H4N4O3 (Uric acid) n'ibindi.

Iyi myunyu iyo ibaye myinshi iriyegeranya igatera utubumbe mu mpyiko ari natwo dutera uburwayi bwazo iyo hiyongeyeho kunywa amazi adahagije ngo ajye kugabanya iyo myunyu ifatwa nk'umwanda.

Kunywa inzoga nyinshi nabyo biri mu bishobora gukururira umuntu ibyago byo kurwara indwara y'impyiko kuko iyo alukolo (Alcohol) ibaye nyinshi mu mubiri yirukira mu maraso bikananiza impyiko kuyungurura imyanda iyarimo.

Bimwe mu bimenyetso by'iyi ndwra harimo kubabara mu minota mike ahagana mu gice cy'umugongo, kubabara mu bice by'amayunguyungu no mu myanya ndangagitsina.

Rimwe na rimwe kandi umuntu agira iseseme, kuruka, kugira umuriro, no kugaragaza amaraso mu nkari igihe yihagarika.

Inzobere muby'ubuzima zivuga ko ku bagabo bakuze iyi ndwara ngo hari n'igihe baba bayifite kandi batabizi, bikagaragazwa gusa nuko batangiye kugaragaza ibimenyetso byayo ahanini iba itagishoboye no kuvurwa cyane iyo yamaze kugera mu rwungano rw' inkari.

Mu buryo bwo kwirinda iyi ndwara, abantu bagirwa inama yo kwisuzumisha kwa muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso umuntu akaba yahita ahabwa imiti hakiri kare.

Kunywa amazi menshi (litiro ebyiri ku munsi cyangwa ikirahure cy'amazi buri saha ku babishoboye) kandi nabyo ngo bifasha mu kugabanya inyunyu n'utundi tuntu twose dushobor gutuma wibasirwa n'iyi ndwara.

Kurya ibiribwa bikungahaye kuri Vitamini A ku kigero kiringaniye ndetse n'ibiribwa birimo nka karoti, inyama y'umwijima w'inka, imyungu, salade, abricots n'ibindi nabyo ngo byongera amahirwe yo kutarwara iyi ndwara.

Urubuga rwa e-sante ruvuga ko ubunyobwa bwinshi, na shokola(chocolate) bishobora kugukururira ibyago byo kurwara iyi ndwara kuko bikungahaye ku munyu wa β€œoxalate” kimwe mubyo twabonye bitera iyi ndwara.

Ku bakunda inyama nabo, ku munsi ngo ntibakwiye kurya izirengeje amagarama mirongo irindwi (70g) kandi ngo bakirinda n' ibindi biribwa bikungahaye kuri poroteyine (protein) birengeje urugero.

Bagomba kandi kwirinda kunywa inzoga nyinshi kuko ngo umuntu asabwa kutarenza ibirahuri bibiri ku munsi mu buryo bwo kwirinda kwibasirwa n'iyi ndwara.

Kigali: Umugabo yakinaga igisoro yikubita hasi ahita apfa

By Alexis Musabirema

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa gisozi, umugabo w'imyaka 47 wakiniraga igisoro ku kabari kitwa Oxygene, yikubise hasi ahita ashiramo umwuka.

Ku mugoroba w'ejo ahagana mu ma saa moya z'umugoroba, nibwo umugabo witwa Rutagengwa Anastase yikubise hasi ahita ashiramo umwuka, gusa icyamuhitanye ntikiramenyekana.

Bamwe mu bari babonye uyu mugabo mu mbere y'uko ajya kuri aka kabari gukina igisoro bemeza ko yari muzima ubona ko nta kibazoo na kimwe afite.

Umugore wa nyakwigendera yatangaje ko umugabo we yari arwaye indwara y'ibihaha akeka ko ariyo yaba yamwishe n'ubwo hategerejwe igisubizo cy'abaganga.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma ngo harebwe indwara yaba yishe uyu mugabo.

Rutagengwa Anastase witabye Imana bitunguranye, asize umugore n'abana bane.

Museveni yemereye Abashinwa ingabo zo kubacungira umutekano

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yategetse igisirikare cya Uganda gucunga amakompani y'Abashinwa kubera ubujura bumaze imisi buyibasira.

Ibi Museveni yabitangaje ubwo yaganirizaga abashoramari b'Abashinwa 120 kuwa 14 Ugushyingo 2018, abemerera ingabo zigomba kujya zibacungira umutekano.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bifite imitungo myinshi muri Uganda ku buryo iki gihugu kigerageza gukora ibishoboka byose ngo kidahomba aba bashoramari.

Perezida Museveni avuga ko gucungira umutekano aba Bashinwa byoroshye aho hagiye gukazwa ingamba ku basirikare b'iki gihugu.

Ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwugarijwe n'ikibazo cy'ubujura, ubwicanyi, gushimuta abantu ndetse n'ubwambuzi bukoresheje intwaro nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Museveni yemeye guha ingabo abashinwa kubera ko hari ubwoba ko ubujura bushobora gukomeza kwiyongera bikaba imbarutso yo gufunga ibikorwa by'abashinwa bakajya gushora imari mu bindi bihugu.

Abapolisi b'u Rwanda bari muri Central Africa bambitswe imidali y'ishimwe

By Makuruki

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo2018 abapolisi b'u Rwanda barenga 431 bari mu butumwa bw'amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA) bambitswe imidari y'ishimwe.

Ni imidali bambitswe n'intumwa z'umuryango w'ababibumbye (UN) nk'ishimwe ry'ukuntu bagaragaza umurava,ubunyamwuga n'ubwitange mu kugarura amahoro n'umutekano muri iki gihugu.

Abambitswe imidali bibumbiye mu matsinda atatu arimo abapolisi bashinzwe kurinda abaturage no kugarura ituze ahabaye ibibazo by'umutekano muke(FPU),itsinda ry'abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru mu gihugu (PSU) ndetse n'irindi tsinda ry'abapolisi bihariye bashinzwe ubujyanama n'amahugurwa, mu bambitswe imidari harimo kandi abategarugori 41.

Uyu muhango wabereye ahaherereye abapolisi b'u Rwanda mu murwa mukuru w'iki gihugu Bangui.

ari Minisitiri w'intebe muri iki gihugu, Simplice Sarandji, umunyamabanga wungirije w'umuryango w'abibumbye mu butumwa bw'amahoro muri Centre Africa, Kenneth Gluck, hari kandi Colonel Philippe Garcia ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri MINUSCA,ndetse n'abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu.

Umuhango kandi wari witabiriwe na bamwe mu banyarwanda baba muri Centre Africa,ndetse n'izindi nshuti z'u Rwanda.

Mu ijambo rya Minisitiri w'intebe ,Simplice Sarandji,yashimiye abapolisi bose b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bugamije kugarura amahoro muri iki gihugu cya Centre Africa.

Yagize ati, ” Turashimira abasore n'inkumi b'u Rwanda ndetse n'abandi bavandimwe babo abene gihugu hano muri Centre Africa turabashimira umurava bagira mu kugarura amahoro muri iki gihugu,biturutse ku bufasha bwihariye bw'abapolisi b'u Rwanda muri Repubulika ya Centre Africa hatangiye kugaruka amahoro.”

Umunyamabanga wungirije w'umuryango w'abibumbye muri Repubulika ya Centre Africa , Kenneth Gluck, yashimiye guverinoma y'u Rwanda umuhate igira mu mu mirimo y'umuryango w'abibumbye ku isi yose.

Yagize ati, ” Uyu munsi turabashimira umuhate mugira mu bikorwa by'umuryango w'abibumbye muri iki gihugu, kandi ndabashimira akazi mukora n'uburyo mugakora.”

Yakomeje avuga ko ari iby'igiciro kuba ari mu muhango wo kwambikia imidali abapolisi b'u Rwanda akabonerahop kubashimira uruhare ruhebuje bagaragaza mu kugarura amahoro muri Repubulika ya Centre Africa.

Yavuze ko uburyo bitwara bikwiye kubera urugero abandi bapolisi b'ibindi bihugu bari mu butumwa bw'amahoro muri Centre Africa .

Yagize ati, ”Imbaraga zanyu nizo zibashoboza kurangiza neza inshingano zanyu, kandi mwizere ko ibikorwa byanyu byagize umusaruro mwiza kubaturage batuye muri iki gihugu.Mwatanze urugero rwiza n'abandi bagomba kubigiraho.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu bapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centre Africa(Minusca) ,Col Philippe Garcia,yashimiye ubunyamwuga buranga abapolisi b'u Rwanda .

Ygaize ati , ” Mwataze urugero rwiza ndetse n'abandi bakwiye kubibigiraho, mwagaragaje ubunyamwuga buhebuje namwe bijye bibatera ishema.”

Yakomeje ashimira abapolisi bose b'u Rwanda aho bari mu butumwa bw'amahoro muri iki gihugu ku musanzu wabo bakomeje gutanga mu kugarura amahoro mu gihugu.

Col Garcia yakomeje yibutsa aba bapolisi ko bagomba gukomera ku ntego z'umuryango w'abibumbye cyane cyane muri gahunda yawo yo kutihanganira na gato(Zero tolerance) ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi w'itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bambitswe imidali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari, yashimiye umuryango w'abibumbye, ubuyobozi bw'igihugu cya Repubulika ya Centre Africa ndetse n'abapolisi bose bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu uburyo babafashije kugera ku nshingano zabo zo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Yagize ati:” Ni inshingano z'umuntu ku giti cye ndetse no gushyira hamwe haba kubapolisi cyangwa abasivili, kurinda abaturage ndetse no guhesha agaciro abaturage twaje gufasha. Nk'abashyitsi muri iki gihugu tugomba kubaha no guha agaciro buri muturage ,tugomba kandi gukomeza ubunyangamugayo n'ubunyamwuga mu mirimo yose dukora.”

Abapolisi b'u Rwanda bashinzwe kurinda amahoro muri CAR bakoze imirimo itandukanye mu baturage harimo ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza y'abaturage, ubuvuzi mu baturage,aho abana barenga 900 bahawe ubuvuzi bw'ibanze, ndetse hanavurwa abarwayi ba malariya bagera kuri 250 bo mu karere kagize umujyi wa Bangui.



Amarira, imvura, ihahamuka! Ibyo nanyuzemo mu buzima bw'amayobera butagira ubuturo

Bavandimwe , nshuti basomyi ba Makuruki.rw ndavuga wowe ugiye gusoma iyi nkuru, ubu ni ubuhamya bukubiye mu nyandiko ndende yashyizwe ahagaragara n'umugore w'umunyanigeriya , ikubiyemo agahinda yanyuzemo ubuzima bwe bwose, uburyo abisobanura , birenze imitekerereze ya muntu. Twagerageje kuyishyira mu Kinyarwanda.

Nitwa OIYO Otunu , ubuzima bwanjye bwo kuri iyi isi ni inshoberamahanga kuko burenze ukwemera, ndi umwe mu bantu batekereza icyatumye mbaho nkabiburira igisubizo, nashegeshwe bikomeye n'ibyo abandi bafata ko ariwo munezero kuri iyi si, ariko njye bikaba byarangize igisenzegeri, kuko iteka nikoraho ku mubiri ngo numve ko nkiri umuntu . Numva ubuzima bwanjye ari ubwa abazimu, nahawe akato kandi ndagakwiye kuko nabayeho mu buzima buri inyuma y'isi.

Ngeze ku myaka 19 nibwo haje umusore aje kumbaza ibijyanye ibijyanye n'urukundo (kuntereta), ntabwo mu mutwe wanjye harimo iby'urukundo, kuko nari narahisemo kubanza kurangiza amashuri ya kaminuza, kandi mu muryango w'iwacu wose ari njye wari waragize amahirwe yo gukomeza amashuri, numvaga ngomba kuzagira icyo nkora mu muryango ngo utere imbere bitewe nuko twari twarakuriye mu buzima bwa gikene.

Nta kuzuyaza, umusore nahise muhakanira, nari mfite mukuru wanjye OSIKA Iponyi we yari afite umusore witwa Adedayo Poani umukunda cyane, ku buryo ariwe wasaga nk'aho atubeshejeho.

Yaramukundaga pe ku buryo umuryango wose wabibonaga! Uwo musore yaje kujya gukorera mu mujyi wa Lagos, yabonye ko agiye kure y'umukunzi we, bimutera agahinda , yahisemo kwimura umuryango wacu wose atugurira inzu mu mujyi.

Ubuzima bwarahindutse, atugira umuryango ukomeye kuko we yakoraga ubucuruzi bukomeye, yari afite ama Naira ahagije(Amafranga akoreshwa muri Nigeria).

Nanjye rwose amashuri yanjye nayize neza kuko yayampaga yibwirije kandi ubona abyishimiye. Ubuzima bw'umujyi bwaradushimishije, mukuru wanjye imirengwe watangiye kumurenga atangira kugenda ahinduka kubera, umusore akajya amufata yasohokanye n'abandi bagabo ariko akamusaba imbabazi.

Umusore yahise ategura ubukwe, bwari ubukwe yahoraga atubwira ishusho yabwo tukumva ko buzaba ari igitangaza, twari tubwiteze twese, habura umunsi umwe ngo ubukwe bube, mukuru wanjye twaramubuze.

Ibi bikimara kuba, umusore yabaye nkutaye umutwe, igikuba kiracika umuryango wacu ishyano riba riraguye, nyuma twaje kumenya ko yishyingiye ku wundi mugabo kuko yari yaramuteye inda.

Umuryango wacu warasebye, tuba ibicibwa, twahoraga twiteguye kuziturwa inabi kuko iwacu akenshi umuryango uhemutse hari imbaraga z'ikuzimu ziwukurikirana( force satanique) iyo ni imyemerere y'iwacu, iyo izo mbaraga zitaguteye barakurogesha.

Ubuzima bwaje kutubana bubi, bidusaba gusubira mu cyaro , cyari ikimwaro gikomeye impande n'impande.

Igihe cyarageze ndongorwa na OPIKAAYO, yari umusore mwiza kandi wagerageje kunyereka urukundo, ubukwe twarabukoze burataha kandi buba bwiza.

Ababyeyi banjye barishimye ko mbibagije agahinda ka mukuru wanjye. umusore twarabanye, rwose akanyereka ko anyishimiye kandi ko ntacyo namuburana, ubutunzi bwo yari ubufite gusa muri iyo minsi iyo twaryamaga , hari igihe mu gitondo nisangaga turi ahandi hantu ntazi uburyo nahageze.

Nabimubaza akansobanurira uburyo twahageze. Gusa yari umugabo udashobora kujya mu rusengero nkahora mbyibazaho ariko simbone igisubizo.
Yari umugabo ugira imbaraga zidasanzwe kuko sinigeze mubona yananiwe na rimwe . Iyo habagaho kubahiriza inshingano z'abashakanye, iki gikorwa cyatumaga aba umugabo utapfa kugereranya n'abandi pe, yaranezezaga kuburyo yageraga aho antwara nk'uwabuze ubwenge.

Tukibana ikintu yamenyesheje bwa mbere nuko hari inama y'iminsi itatu yitabira buri kwezi, yajyagayo rwose ndetse nkanabimwibutsa mbere. Tumaze umwaka tubana nibwo hari ibimenyetso nabonaga nkagira ubwoba.

Hari igihe nijoro nicuraga nkabona inzu yose irimo kwaka, nkamukangura yakanguka sinamenyaga aho urumuri rurigitiye, naje kumusaba kwimuka muri iyo nzu kuko yanteraga ubwoba, turahimuka.

Icyantangaje inzu twimukiyemo,mbyutse mu gitondo naje gusanga munsi y'igitanda amafoto menshi y'abantu ntazi, narayafashe ndayareba. icyantunguye muriyo, nasanzemo ifoto ya Adedayo Poani umusore wigeze gukundana na mukuru wanjye nagize ubwoba ndengakamere, siniyumvishaga ukuntu iyo foto yageze aho hantu. Gusa yatahaga byose nabyibagiwe.

Hashize imyaka ibiri, twaje kugira ibyago umubyeyi wacu arapfa, umunsi wo kumushyingura wahuriranye na ya nama asanzwe ajyamo, nk'umuntu numvaga nta nama yaruta gutabara umuryango.

Rwose nta kabuza yagiyeyo, turashwana bikomeye , niyemeza kumenya ibyiyo nama, natangiye kugira amakenga y'ubuzima bwanjye, rimwe na rimwe turyamye hari igihe nicuraga nkamubura, nakingura ngiye kumushaka nkumva ijwi rimbwira ngo ugiye he iki gihe? Nakebuka nkasanga araryamye.

Nageze aho ntangira kujya mutinya, yatangiye kujya anyihishahisha ibiganiro twagiranaga bitangira kuba bike. Nahise ntangira kwiyambaza abanyamasengesho ndongera nsubira mu masengesho dore ko nari naragize imbaraga nke.

Rimwe nigeze kumutitiriza ngo tujyane gusenga, mwinginga cyane ndetse nshyiraho n'amayeri menshi nk'abantu bakundana, twarajyanye ariko mbibona ko yabuze uko agira, tugeze imbere y'urusengero, yitabye telefoni numva umuntu bavuganye n'ibijyanye n'akazi.

Yansabye ko mureka akabanza akajya kuvugana n'uwo muntu, yansize aho njya gusenga nawe arakomeza. Mu materaniro Pasiteri yavuze ko hari umugore uri mu rusengero ubana n'umuzimu iwe mu rugo, twese twarakangaranye ariko nta muntu watekereza ibyo bintu, nabyise ibyo mu nsengero.

Hashize iminsi haje abantu iwanjye dusengana baje kudusura, twarabakiriye nk'abashyitsi. Amafunguro aje, umupasiteri yasabye ko tubanza gusenga, umugabo wanjye atazuyaje, yahise azamura ijwi asenga, gusa ururimi yavuzemo nta numwe warwumvishe mubari aho.

Nta numwe wigeze agira icyo yongeraho ahubwo twaguye mu kantu, wa mupasiteri yanze amafunguro, ahubwo asaba bagenzi be guhaguruka bagataha, ko arimo kubona ibintu bidasobanutse…Twese twaguye mu kantu, turaceceka ntihagira ugira icyo avuga.

Bakihava, nagiye ku nduru ambwira ko niyongera kumbonana n'abo bantu azahita anyirukana, iryo joro twese ntitwaryamye byaraye ari induru, natangajwe n'ukuntu mu gitondo yabyutse yakobaguritse umubiri wose, kandi nziko nta kintu nigeze mukozaho.

Ubwoba bwaranyishe , nanirwa kurya ndananuka kuko siniyumvishaga umuntu tubana uwo ariwe, inshuro nyinshi natekereje kumuhunga, ariko igitangaje nabyukaga nabyibagiwe. Mu minsi twamaranye nabonye ibimenyetso biteye ubwoba, hari ubwo ninjiye mu cyumba nsangaho inzoka ku buriri, mvuza induru nsohoka niruka, nagarukanye n'umukozi afite inkoni yo kuyica ngeze mu cyumba natunguwe no gusanga umugabo wanjye yicaye ku buriri kandi yari yagiye ku kazi!

Hari ubwo nari nibereye mu rugo numva umuntu arakomanze ngize ngo ndakingura, umuntu ampereza ibaruwa ngo nyihe umugabo wanjye nataha. Nagize amatsiko ngo ndebe ibirimo, nafunguye iyo baruwa ariko ibyari byanditseho ntibyari inyuguti zisanzwe, rwari ururimi rw'amarenga, iyo baruwa kandi yarimo ya mafoto nigeze kubona.

Igiteye ubwoba kurushaho, twari twicaraye ku mugoroba atashye, nari nsigaye mureba nkumva ngize ubwoba sinari nkimuvugisha, yansabye ko twatembera muri iyo minsi nditeguye turagenda, nashidutse turi hagati mu ishyamba, natangiye kumva amajwi utamenya ibyo aribyo amwe amuhamagarana ubwuzu.

Haje ikigabo giteye ubwoba gisa nabi cyane numva kiravuze ngo ikaze Adedayo Poani(Izina rya wa musore wakundanaga na mukuru wanjye)

Nituye hasi ndahwera”……

Ubuhamya bwe iyo ageze aho buba burangiye, kuko kuva icyo gihe yahise arwara ihahamuka. Ubu buhamya abutanga mu nyandiko nyuma y' amezi 5 amaze arwajwe n'abaganga b'inzobere mu bijyanye no kuvura ihungabana. Ntavuga arandika gusa. Ahamya ko yabanaga n'umuzimu kandi ko asubiza ubwenge inyuma akabihuza na wa musore wanzwe na mukuru we. Kuko nyuma y'uko amwanga , umusore yahise yiyahura. Ni amayobera!

Yesterday β€” November 15th 2018Makuruki

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

By Alexis Musabirema

FERWACY yerekanye imihanda izakoreshwa muri tour du Rwanda izitabirwa n'ibihangange

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWACY ryamaze gutangaza inzira za tour du Rwanda ya 2019 yo mu cyiciro cya 2,1 ikazanitabirwa n'amakipe akomeye arimo n'anakina tour de France.

Iri rushanwa rizatangira tariki ya 24 z'ukwezi kwa kabiri irangire tariki ya 3 z'ukwezi kwa 3 umwaka utaha wa 2019.

Iyi tour du Rwanda izaba iri ku rwego rwisumbiye kuko yamaze gushyirwa ku cyiciro cya 2,1 mu gihe yari isanzwe iri ku rwego rwa 2,2 ibi bivuze ko Abanyarwanda bazabona amakipe y'ibihangange ku Isi muri iri rushanwa.

Amwe mu makipe akomeye ku Isi asanzwe akina Tour de France yamaze kwemera kuzitabira iri rushanwa ukongeraho n'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa y'abatarengeje imyaka 23.

Inzira zizakoresha muri iyi tour du Rwanda kuva ku munzi wa mbere kugeza rirrangiye.

24/02/2019 Kigali- Rwamagana- Kigali

25/02/2019 Kigali - Huye

26/02/2019 Huye - Rubavu

27/02/ 2019 Rubavu- Karongi

28/02/2019 Karongi- Musanze

01/03/2019 Musanze- Kigali- Nyamata

02/03/2019 Nyamata - Kigali (84Km)

03/03/2019 Kigali - Kigali

Perezida wa Philipine yasibye inama kubera ibitotsi

Ibiro by'umukuru w'igihugu muri Philipine biravuga ko perezida Rodrigo Duterte yasibye guhura n'abandi bayobozi ishuro enye kubera gusinzira.

Umuvugizi wa Perezida Duterte yatangaje ko uyu mugabo yasibye mu nama 4 zari ziteguwe kuri uyu wa gatatu kubera ko yari asinziriye.

Duterte n'abandi bayobozi bo ku Isi bari muri Singapour mu nama y'ibihugu bigize ishyirahamwe ryo Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya.

Uwo mugabo w'imyaka 73 yishimira ivyo amaze gushikako, avuga "Itiro ryanje ribatwaye iki?"

Si ubwa mbere Duterte w'imyaka 73 asibye inama kuko ubuzima bwe butangiye kunanirwa kubera indwara ya kanseri arwaye.

Bitewe n'uburwayi afite, yavuze ko n'ubundi ikiruhuko cy'amasaha atatu kidahagije ko akeneye kuruhuka umwanya munini.

Gusa umuvugizi we yavuze ko gusiba inama ntaho bihuriye no kuba ubuzima bw'uyu muperezida budahagaze neza.

Duterte mu minsi ishize yiyemereye ko arushye kandi ko yiteguye kuva ku butegetsi ariko ko atarahitamo ugomba kumusimbura.

Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani yakiriye Perezida Kagame

By Bikorimana Alexis

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani. Yakiriye Perezida Kagamemu biro bya Amiri Diwan baganira ku bukungu hagati y'ibihugu byombi.

Perezida Kagame yageze I Qatar mu ruzinduko rw'iminsi ibiri ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu aho byitezwe ko agomba kugirana ibiganiro na mugenzi we w'iki gihugu.

Si ubwa mbere Perezida Kagame ahuye na Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani kuko kuwa 24 Nzeri 2018 ubwo bari i New York bitabiriye Inteko Rusange ya 73 y'Umuryango w'Abibumbye barahuye.

Mu biganiro Amir wa Qatar yanaganiriye na Perezida Kagame harimo ibibazo by'akarere no ku rwego mpuzamahanga, ndetse n'uruhare Qatar yagira mu gushyigikira umutekano mu bihugu bya AU.

Umubano w'u Rwanda na Qatar uhagaze neza kuko muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

Kuwa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y'ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n'inama yigaga ku bibazo biterwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha.

Si ibi gusa kuko no mu buhahirane ibihugu byombi bimeranye neza nyuma yo kuba Indege za Qatar Airways zikora ingendo zitandukanye i Doha, Kigali n'ibindi, Dubai n'ahandi.

Jimmy Mulisa yasabye imbabazi Kirehe na Kiyovu Sports

By Bikorimana Alexis

Nyuma y'umukino wahuzaga Amavubi U23 na DRC U23 warangiye amakipe yombi anganya 0-0, umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, jimmy Mulisa yabajijwe n'umunyamakuru wo muri Kongo impamvu mu kibuga habanjemo abakinnyi benshi ba APR FC asubiza ko ari uko abakinnyi bo muri iyi kipe bari hejuru y'abandi.

Umunyamakuru wo muri Kongo yabajije ati, β€œKo ikipe yabanje mu kibuga yari irimo abakinnyi benshi bakinira ikipe ya APR FC ni uko utoza iyi kipe?”

Jimmy Mulisa yasubije ati, β€œOya, Ntabwo natoranya ikipe ngendeye kuri ibyo, ntabwo naba ndi umunyamwuga icyo gihe, abakurikirana shampiyona yacu barabizi ko abakinnyi ba APR FC bari ku rwego rwiza , atari nk'aba Kirehe fc cyangwa Kiyovu SC.”

Abakurikiranira hafi ibya ruhago, ntibashimishijwe n'amagambo yavuze cyane cyane abakunzi ba Kirehe na Kiyovu batiyumvishaga ukuntu umutoza w'ikipe y'igihugu avuga amagambo nk'aya asesereza amwe mu makipe agashimagiza iyo asanzwe atoza.

Jimmy Mulisa yagaragaje ko atavuze biriya agamije kugaragaza ko abakinnyi ba kirehe na Kiyovu ati, β€œMfashe uyu mwanya nsaba imbabazi ubuyobozi bw'ikipe ya Kirehe FC n'aba Kiyovu SC n'abakunzi bayo muri rusange kubyo navuze, mu by'ukuri ntabwo nari nabigambiriye, nabivuze nsubiza ikibazo nari mbajijwe abantu babifata uko ntari nshatse gusobanura, mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima”


Jimmy Mulisa asobanura impamvu mu kibuga habanjemo abakinnyi benshi ba APR FC


Jimmy Mulisa yasabye imbabazi ubuyobozi bwa Kiyovu ndetse na Kirehe

Nyuma y'umwaka Robert Mugabe akuwe ku butegetsi , Zimbabwe ihagaze ite?

Leta ya Zimbabwe yashyize hanze icyegereanyo gitanga icyizere cyo kuzahura ubukungu bw'iki gihugu , nyuma y'umwaka umwe Robert Mugabe akuwe ku butegetsi.

Mu kiganiro Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru mur iki gihugu Monica Mutsvangwa, yavuze ko leta iri kurwanya abo yise barusahurira mu nduru kuko ngo hari byinshi bitagenze neza mu gihe cyatambutse.

Iki gihugu cyahuye n'ibibazo bikomeye ku ngoma ya Robert Mugabe ifaranga rita agaciro ku kigero gikomeye bituma ibiribwa byinshi igiciro cyabyo kizamuka cyane.

Prezida Emmerson Mnangangwa wahoze yungirije Mugabe ubu ngo ari mu gikorwa yise umutwaro uremereye kigamije kuzahura ubukungu bw'igihugu yemeza ko cyari cyarazahaye.

Gusa hari impungenge ko ishyaka riri ku butegetsi ZANU PF rishobora kunanirwa kuzahura ubu bukungu kuko bwashegeshwe cyane.

Umujyanama wa leta Ashok Chakravarti we avuga ko ikintu nyamukuru kizahura ubukungu ariko leta yagabanya umurengera w'amafaranga ikoresha.

Umuganga yahagaritswe ku kazi azira kwifata selfie ari mu cyumba babyariramo

Umuganga wo mu gihugu cya Malawi yahagaritswe ku kazi nyuma yo kujya mu cyumba abagore babyariramo (Maternite) akifata selfie hagaragaramo n'abarwayi akayishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi foto ni imwe mu zakajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko ntibyumvikanaga uko umuganga atandukira amahame y'umwuga akajya kwishimishiriza mu cyumba kirimo abababaye.

Icyababaje abantu babonye iyi foto ni uko yifotoye yarangaiza agashyiramo n'umugore wari umaze kubyara yambaye ubusa.

Patricia Malichi ukorera mu bitaro bya Ndirande Health Centre ahakana ibyo kuba yarafashe iyi foto kuko ngo ntiwaba uri umuganga ngo usakaze ifoto y'umuntu wambaye ubusa.

Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima muri Malawe, Oshua Malango yabwiye bbc dukesha iyi nkuru ko ifoto yababaje abantu benshi ariko ko bagiye gukora iperereza ryimbitse ngo bamenye uuburyo ifoto yafashwemo ndetse n'uwayikwirakwije ku mbuga nkoranyambaga.

JPEG - 31Β kb
Patricia Malichi ibyo aregwa arabihakana

ONU yakuriyeho Eritereya ibihano yari imazemo imyaka icyenda

By Makuruki

Akanama gashinzwe umutekano ka ONU kemeje ikurwaho ry'ibihano ku gihugu ca Eritreya cyari kimazemo imyaka icyenda.

Icyo gihugu cyari cyafatiwe ibihano bijyanye no guhagariki kugura intwaro, ibijyanye n'umutungo, guhagarika ingendo ku bayobozi, mu gihe hari ibirego by'uko icyo gihugu gikorana n'umutwe w'iterabwoba ugendera ku mahame ya k'Islam, Al Shabab bahungabanya umutekano mu gihugu cya Somalia nk'uko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ibi bibaye nyuma y'igihe gito iki gihugu gishyize umukono ku masezerano y'amahoro n'igihugu cya Ethiopia nyuma y'imyaka myinshi badacana uwaka.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Ahmed yasabye ko haboneka umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi bagakuraho burundu icyabatanyaga.

Ibihugu bya Etiyopiya na Eritereya byari bimaze imyaka myinshi mu ntambara n'amakimbirane ya hato na hato kubera ikibazo cy'imipaka itarumvikanwagaho,gusa muri Kamena Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia yemeye ko ako gace gateza imirwano hagati y'ibihugu byombi kaharirwa Eritereya mu rwego rwo kugarura umwuka mwiza mu baturage.
.
Muri Nyakanga uyu nibwo habaye uruzinduko rw'amateka hagati y'ibihugu byombi ubwo Minisitiri w'Intebe Ahmed yasuraga Eritereya, abategetsi bombi bakumvikana ko bagomba guharanira amahoro hagati y'abaturage b'ibihugu byombi.

Mu myaka 20 ishize nta migenderanire myiza yari hagati y'ibihugu byombi ariko muri Nyakanga indege ya Ethiopian Airlines yokoze urugendo muri Eritereya, ibintu byashimishije abaturage b'ibi bihugu

Before yesterdayMakuruki

Amavubi U23 abashije kwihagararaho mu Rwanda anganya n'ikipe ya DRC U23

By Bikorimana Alexis

Mu mukino wo gushaka iteke y'igikombe cya Afurika ku batarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri umwaka utaha, Amavubi atozwa na Jimmy Mulisa abashije kwihagararaho anganyiriza i Kigali n'ikipe ya DRC 0-0

Ni umukino waberaga kuri sitade Umuganda I Rubavu byoroheye cyane abaturuka muri Congo kuza gufana ikipe yabo byatumye Sitade yuzura.

Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ariko ukabona ko ikipe ya DRC iri kotsa cyane igitutu Amavubi, gusa byaje kurangire nta yibashije kureba mu izamu ry'indi mu gice cya mbere aho bagiye kuruhuka ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya DRC yerekana ko ishaka intsinzi, isimbuza rutahizamu wayo byagaragaraga ko yahushije ibitego byinshi. Ari nako Manishimwe Djabel usanzwe ukinira ikipe ya rayon Sports yaje gusimburwa na Samuel Guelette ukina mu Bubiligi mu ikipe ikina mu cyiciro cya gatatu cy'abatarabigize umwuga.

Jimmy Mulisa yongeye gusimbuza ngo arebe ko yabonera intsinzi I Kigali kuko bigoranye kwizera intsinzi mu gihugu cya DRC akuramo Byiringiro Lague ashyiramo Patrick Mugisha usanzwe ari rutahizamu w'ikipe ya Marines FC ari nako RDC Kayembe Edo wa Lupopo yasimbuwe na Ifaso Jonathan

Ku munota wa 79' w'igice cya kabiri Jimmy Mulisa yashyizemo rutahizamu, Biramahire Abeddy asimbura Nshuti Innocent ariko kubona igitego bikomeza kuba ingorabahizi.

Mu minota ya nyuma ikipe ya DRC U23 yabonye kufura yari iri ahantu habi ariko umukinnyi wa kongo ayitera hanze.

ku munota wa 88' w'umukino umukinnyi wa Kongo yazamukanye umupira ariko ntiyabasha kuwubyaza umusaruro.

Umukino urangiye nta kipe nimwe ibonye igitego, ubu amakipe yombi agiye kwitegura ukino wo kwishyura uzaba kuwa 20 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ni amakipe adakunda guhura inshuro nyinshi gusa ubwo ibi bihugu byombi biheruka guhura mu gihe cya vua yose yagiye atsindagurana ntiwavuga ko hari iyihariye imikino, aho kuwa 30 Mutarama 2016 u rwatsinzwe na DRC ibitego 2-1, kuwa 10 Mutarama 2016 u Rwanda utsinda DRC 1 - 0 mu gihe kuwa 01Gashyantare 2004 u Rwanda rwatsinze DRC igitego 1 – 0.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

Amavubi U23: Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Aimable Nsabimana, Ahoyikuye Jean Paul, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Blaise Itangishaka, Dominique Savio Nshuti (C), Nshuti Innocent na Byiringiro Lague.

DRC U23: Jackson Lunanga, Herve Beya, Zola Arsene, Jonathan Ifaso Ifunga, Peter Mutumosi Zulu, Nelson Felix Balongo, Dieu Merci Mukoko, Glody Likonza, Tchibuabua Tresor, Jackson Muleka, na Kayembe Edo.

Igikomangoma cyo muri Jordan, Sarah yasuye inkambi ya Gihembe, ashima ubwitange bw'u Rwanda

By Bikorimana Alexis

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Ugushyingo 2018, Igikomangomakazi cyo muri Jordan, Sarah Zeid yasuye impunzi ri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y'u Rwanda, atangazwa n'uko impunzi zibayeho gusa ashima Leta y'u Rwanda yemera kwakira impunzi ibihumbi n'ibihumbi

Iyi nkambi icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 13 bose baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bakaba bamazemo imyaka isaga 20.

Iki gikomangoma, Sarah yabashije kuganira n'impunzi ziba muri iyi nkambi ariko cyane cyane abagore barebera hamwe uko ubuzima buhagaze aho yagaragarijwe ko hari ibintu nkenerwa ku mukobwa n'umugore bitabasha kuboneka nko kubona aho barara hisanzuye, umuriro mu nkambi, uburyo bwo kwirinda nk'abagore ari ikibazo cy'ingutu.

Mu ruzinduko rwe, Sarah yavuze ko ababajwe cyane no kuba ubuzima bw'impunzi budahinduka ahubwo usanga bujya habi kurushaho.

Yagize ati, β€œUbwo nasuraga mu nkambi z'impunzi I Gihembe na Mahama mu myaka ibiri ishize hari ibyo nabonye nifuzaga ko byahinduka, ariko ndabona ntacyahindutse ahubwo hari ibyabaye bibi kurushaho.”

Nyuma yo kuganira n'abagore bari muri iyi nkambi, Sarah yasanze mu bibazo impunzi zifite higanjemo iby'ubuzima, amafunguro, urumuri mu nkambi ibyo gutekesha (urugero: inkwi,..), …ndetse no kuba hatisanzuye ku buryo hafasha abana bayibamo n'abayivukiramo kwisanzura.

Uhagarariye umuryango w'Abibumbye ishami ryita ku mpunzi UNHCR, Ahmed Baba Fall yavuze ko impamvu usanga zibayeho nabi ari uko ibyo bakenera n'inzitizi bahura nazo bigenda byiyongera mu gihe ubufasha bagenerwa bwo butiyongera.

Igikomangoma Sarah cyashimye uburyo u Rwanda rufatanya n'Umuryango w'Abibumbye mu kwita ku buzima bw'impunzi zisaga ibihumbi 150 ziri mu gihugu.

Umukobwa yahisemo kwifotoza wenyine nyuma yo kubura umukunzi we bari bagiye gushyingiranwa

Umugore wo muri Indonesia wari ufite umukunzi wari mu ndege ya kompanyi Lion Air yakoze impanuka ikagwa mu nyanja, yifotoje amafoto avuga ko ari ay'ubukwe ari wenyine.

Intan Syari na Rio Nanda Pratama biteguraga gukora ubukwe ku itariki ya 11 y'uku kwezi kwa k'Ugushyingo.

Pratama wagombaga gushyingiranwa na Syari yapfuye ubwo yari mu ndege ataha, yitegura gukora ubukwe, ubwo indege yari arimo ya kompanyi Lion Air yakoraga impanuka imaze akanya gato ihagurutse ku kibuga cy'indege cyo mu murwa mukuru Jakarta wa Indonesia, kuwa 229 Ukwakira nk'uko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Madamu Syari yavuze ko yashakaga kubahiriza amasezerano yagiranye n'umukunzi we bwa nyuma, nuko yifotoza amafoto yambaye ikanzu y'umweru n'impeta y'abashakanye.

Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagize ati, "Nubwo bwose mfite agahinda ntashobora gusobanura, ngomba kukumwenyurira, tabwo nshobora guheranwa n'agahinda ahubwo nkwiye gukomera nkuko iteka wahoraga ubimbwira".

Yavuze ko mbere yuko akora urwo rugendo rw'indege, yari yateye urwenya amubwira ko naramuka atagarutse ku gihe, yifotoza ayo mafoto akayamwoherereza.

Iyo ndege yari itwaye abagenzi 189 bava i Jakarta berekeza i Pangkal Pinang. Nta warokotse iyo mpanuka, ndetse n'ibice by'iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 ntabwo biraboneka.

Mu butumwa yari yabanje gutangaza kuri Instagram, Madamu Syari yanditse ko yari amaranye imyaka 13 n'umukunzi we, avuga ko ari we wa mbere yari akunze.

Gafotozi wafashe ayo mafoto na we yatangaje amwe muri yo ku mbuga za interineti, asobanura n'impamvu yafashwe.

Pratama, wari umuganga, yari yitabiriye inama yaberaga i Jakarta, kandi mbere yo kuyijyamo, yari yateye urwenya avuga icyo umukunzi we yakora aramutse atinze gutaha.

Mu butumwa bujyanye n'ayo mafoto gafotozi yafashe, yasubiyemo amagambo bivugwa ko Pratama yari yasize abwiye umukunzi we, agira ati,"Ningeza ku itariki ya 11 y'ukwezi kwa cumi na kumwe ntaraza, nta kibazo uzambare ikanzu yawe y'ubukwe naguhitiyemo".

Yakomeje agira ati,"Uzishyireho utwongera-bwiza (make-up) twiza, ndetse ushake n'indabo za roza z'umweru. Wifotoze amafoto meza, hanyuma uyanyoherereze".

Mu gutaha rero ava muri iyo nama, nibwo yateze iyo ndege yahise ikora impanuka imaze akanya gato ihagurutse.

Ntibiramenyekana icyateye iyo mpanuka, ariko mu rugendo rwayo rwabanje yari yagize ibibazo bya tekiniki bijyanye n'umuvuduko no gusobanukirwa imiterere y'ikirere.

Kamwe mu dusanduku tw'umukara twayo tuba dukubiyemo amakuru y'ibibera mu ndege kamaze kuboneka, ariko abayobozi bavuga ko bishobora gufata amezi kugira ngo habashe gusobanurwa amakuru agakubiyemo.

Felix Tshisekedi yikuye mu masezerano yagiranye na bagenzi be i Geneve

Umuyobozi w'Ishyaka UDPS ritavuga rumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi yatunguye abantu ubwo yatangazaga ko atagishyigikiye Martin Fayulu mu matora y'umukuru w'igihugu ategerejwe mu kwezi gutaha.

Mu mpera z'icyumweru dusoje, abatavuga rumwe na leta ya Kongo bahuriye I Geneve mu Busuwisi bemeza ko bagomba gushyigikira Martin Fayulu ariko nyuma y'umunsi umwe gusa, Felix Tshisekedi ahita atungurana atangaza ko ishyaka rye ridashobora gushyigikira uyu muminisitiri w'umukire ku mwanya wa perezida w'iki gihugu.

Abatavuga rumwe na Leta ya Kongo batangaje ko bizagera ku itariki ya 25 Ugushyingo 2018 bamaze guhitamo uzabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu cya Kongo bahuriyeho hagati ya Vital Kamerhe, Felix Tshisekedi, Adolphe Muzito, Moise Katumbi na Jean-Pierre Bemba

Ibi bibaye mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo amatora y'umukuru w'igihugu muri Kongo abe, kandi hakaba hakiri n'izindi ngingo abatavuga rumwe na leta bavuga ko zitarakemuka.

Aya matora ataravuzweho rumwe, agiye kuba nyuma y'uko perezida Joseph Kabila yagombaga kuba yaravuye ku butegetsi mu mpera z'umwaka wa 2015 ariko akanga kurekura ubutegetsi, byaje guteza imvuru na kiliziya gatolika yivanga mu miyoborere ya Kongo abatari bake bahasiga ubuzima.

Nyuma yo gutsinda imikino 4 yikurikiranya, Solari yahawe gutoza Real Madrid kugeza mu 2021

By Bikorimana Alexis

Umunya-Argentine wari umaze ibyumweru bibiri gusa ahawe gutoza ikipe ya Real Madrid by'agategenyo, kuri ubu yemejwe nk'umutoza mukuru w'iyi kipe kugeza mu mwaka w'2021.

Mu itangazo ryasohotse ku munsi w'ejo, rivuga ko kuva ku itariki ya 13 Ugushyingo 2018 Santiago Solari wari umutoza w'agateganyo mu ikipe ya Real Madrid yagizwe umutoza mukuru kugeza kuwa 30 Kamena 2021.

Zimwe mu nshingano yahawe harimo gusubiza Real Madrid icyubahiro yahoranye akayikura ku mwanya wa gatandatu iri kubatrizwaho muri shampiyona ya Esipanye (la Liga) igeze ku munsi wa 12 ariko Real ikaba irushwa na mukeba Barcelona iyoboye amanita ane.

Santiago HernΓ‘n Solari Poggio yahawe gutoza ikipe ya Real Madrid asimbuye umunya Esipanye Julen Lopetegui wahawe iyi kipe nyuma yo kugenda kwa Zinedine Zidane wayishesheje ibikombe bitatu byikurikiranya mu irushanwa ry'amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) ariko bikaza kwanga ndetse ikipe igatangira kujya habi.

Ikipe ya Real yakomeje gutsindwa umusubirizo abayobozi barabyihanganira ariko nyuma yo gutsindwa na mukeba, Barcelona abandagaje ku bitego 5-1 kwihangana byaranze bahitamo kwirukana Julen Lopetegui wari wayijemo avuye mu ikipe y'igihugu ya Esipanye.

Nyuma yo guabwa ikipe ya Real Madrid, Santiago Solari nta mukino n'umwe aratsindwa, yahereye kuri Melilla mu gikombe cy'umwami ayitsinda 4-0, akurikizaho Real Valladolid ayitsinda 2-0, Victoria Plzen 5-0 na Celta vigo yatsinze ibitego 4-2.

Musanze: Abaturage basabwe kwirinda kwishora mu birombe mu gihe cy'imvura

By Makuruki

Polisi y'u Rwanda itangaje ibi nyuma yaho kuri uyu wa 12 Ugushyingo, mu karere ka Musanze, mu murenge wa Nyange abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe bari gucukura umucanga mu kibaya cya Musenyi hafi ya Pariki y'ibirunga.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko abagabo 3 aribo, Nzayisenga w'imyaka 23, Elisa w'imyaka 22 na Manishimwe w'imyaka 18 bagwiriwe n'ikirombe cy'umucanga cy'uwitwa Kazeneza Aimable.

Yagize ati” Mu masaha ya 16h30 abaturage baduhaye amakuru ko aba bagabo batatu bagiye mu kirombe cya Kazeneza giherereye mu kibaya cya Musenyi gucukura umucanga batanabifitiye uburenganzira kubera ko ubutaka bworoshye cyane bitewe n' imvura bubaridukiraho”.

CIP Rugigana yakomeje avuga ko Polisi yahise itabara ibasha kubakuramo, ihita ibajyana ku bitaro bya Ruhengeri bagezeyo ku bw'amahirwe make Manishimwe we yahise yitaba Imana,ariko bagenzi be babiri bo bakaba baravuye mu bitaro ubu bamezeneza nta kibazo.

Yavuze ko iki kirombe giherereye mu murenge wa Nyange wegereye Pariki y'ibirunga kandi ko mu gihe k'imvura haba hamanukayo amazi menshi yisuka muri iki kibaya rimwe na rimwe ayo mazi amanukana n'amakoro ugasanga yuzuye muri iki kibaya.

CIP Rugigana yasabye abantu kwirinda kwishora mu birombe mu gihe cy'imvura kuko inkangu ziriduka zishobora guhitana ubuzima bwabo.

Ygize ati” Igihe k'imvura ku misozi hejuru haba haturuka amazi menshi, akareka mu bibaya no mu birombe bityo ubutaka bukaneka ku buryo ubukubaganije gato buhita bwika, akaba ariyo mpamvu dusaba abacukuzi kwitwararika cyane muri ibi bihe”.

CIP Rugigana yaburiye abitwikira ijoro bakajya gucukura, gucika kuri iyo ngeso kuko nta bumenyi n'ibikoresho byo gucukura baba bafite, ahubwo ko basaba akazi mu masosiyete aba yaratsindiye isoko ryo gucukura kuko yo aba afite ibikoresho n'ubwishingizi.

Si mu karere ka Musanze gusa havugwa abaturage bagwiriwe n'ibirombe kuko no mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza kuwa 11Ugushyingo, abakozi babiri ba sosiyite Vision Mining company bagwiriwe n'ikirombe Polisi ikabasha kubatabara bakiri bazima. Polisi ikaba isaba buri wese kugira uruhare mu gukumira ibiza bikunze kwibasira abacukura amabuye y'agaciro hirya no hino mu gihugu

Ubukoroni mu isura nshya, virusi ikomeje kumunga urubyiruko.

By Makuruki

Birasanzwe ko umuntu yabona ikintu akacyigana bitewe n'inyungu runaka cyangwa imiterere yacyo, gusa ibiri kuboneke mu rubyiruko rw'u frwanda bitandukanye no kwigana ugamije kwiteza imbere kuko usanga ibyo bigana byiganjemo ubushotoranyi ndetse n'ibikorwa biganisha ku ngeso mbi y'ubusambanyi.

Hamaze iminsi humvikana inkubiri y'ibintu tutamenyereye mu matwi y'abanyarwanda, bigoranye kubibonera inyito kuko bitari bisanzwe mu muco Nyarwanda.

Hari kugaragara amafoto, imibyinire, amagambo , amashusho , indirimbo byose ubona biganisha ku bushotoranyi bw'ingeso mbi y'ubusambanyi , twavuga ko bimaze gufata indi sura mu isi ya none.

Gusa ntitwakwirengagiza ko ntakabura imvano, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe iki cyorezo cyateye ndetse dushakishe n'igisubizo cy'iki cyibazo.

Ubukoroni mu isura nshya

1.Dusubiye mu myaka ishize ubwo murandasi (internet) yari itangiye kugera mu gihugu cyacu, nibwo urubyiruko rumwe na rumwe rwiganjemo urwari mu mashuri, habagaho kugira amatsiko yo kureba amafilimi y'urukozasoni( filme pronographique), Amafoto y'abakobwa bambaye ubusa, indirimbo na filimi zirimo amashusho ahabanye n'ibyo umunco Nyarwanda wemera. Ibi byabaga mu ibanga rikomeye z'abazireba kuko abenshi wasangaga bikingiranye mu byumba, rimwe na rimwe bagaterwa ipfunwe ko hari umuntu wababona.

ubu aho isi igeze, aya mafilime kuyareba byakajije umurego kuko usanga n'abana bato kubakumira ngo ntibarebe bene ubu bwiko bwa filimi ni ikintu kigoye.
Ariko se ibi si ingaruka z'ibyo twita iterambere ? ese kuba byari ifunwe kurebera izi filimi ku mugaragaro ariko ubu zikaba zisigaye zireberwa ku karubanda , ntitwavuga ko ba nyir'imishingayo gukina ariya mafilimi intego yabo bayigezeho?

2.Witegereje neza cyane cyane mu ndirimbo zikorwa ubu, biragoye kuba iyo ndirimbo yarangira utabonyemo umukobwa ugaragaza ibice by'umubiri we by'ibanga, ese ni iki kibyihishe inyuma?

Wowe ushobora kubyumva ukagira ngo ni ikintu cyoroshye! Urebye ibitaramo by'indirimbo z'ubu( Cyane cyane mu bihugu byo hanze) abahanzi benshi biyambuye ubumuntu (indangagaciro z'ubuntu) biyambika isura itari iya kimuntu bakurikiye ifaranga, turababona ubwo umuhanzi(kazi) ajya imbere y'isi yambaye uko yavutse, kandi bimaze kuba akamenyero .

Aha niho twahereye tubyita ubukoroni mu isura nshya , ndetse ushaka wabyita na virusi kuko umwana wakuze abona ziriya ndirimbo, nawe nta yindi njyana azakurikira usibye kwigana ibyo areba.

Ubuhanzi, umuco,iterambere

Ku bagera ku mbuga nkoranyambaga cyane muri iyi minsi mu gihugu cyacu natwe turi muri iyo nkundura, zimwe mu ngero za hafi ni ifoto yamamazaga igitaramo Pussy party. Igitaramo cy'ubusambanyi. Ndahamya ntashidikanya ko ziriya ari ingaruka z'ibyo twise ubukoroni mu isura nshya, kuko urubyiruko rwacu aribyo ruri gukura rureba rukagerageza kubyigana.

Igongana ry'inzego zishinzwe kurengera umuco Nyarwanda , ntidusiba kubyumva . Urubyiruko rwinshi rwumva ko ari iterambere , kuko n'ahandi barabikora.

Hakorwa iki ngo duhangane n'ubu bukoroni bushya

Nakunze cyane ijambo umuvugizi w'urwego rushinzwe iperereza RIB, Mbabazi Modeste ,akimara gufata , umwana w'umukobwa w'imyaka 20 wateguye igitaramo nka kiriya cy'urukozasoni(Pussy party) yasobanuye ko ikihutirwa ari ukubanza gutekereza gusubiza mu bumuntu umuntu utekereza nka kuriya(reahabilitation) mbere yo gutekereza ibihano.

Ikindi kandi nasaba inzego zishinzwe kurengera umuco Nyarwanda, kugena igihe cyo gutanga inyigisho , amahugurwa , ibiganiro kandi bhamye bigomba guhabwa urubyiruko mu rwego rwo guhuza Umuco,ubuhanzi n'iterambere isi yacu ituganishamo. Aha niho hari igisubizo, kuko n'ejo tuzumva ibindi nk'ibi ( House party, Sexy party, Ebimansulo).

Urubyiruko

Ubuhanzi si ukwigana iby'ahandi. Umuco wacu hari benshi bawubyazamo amahirwe kandi ku rwego rushimishije. Urugero rwa hafi n'abagize igitekerezo cyo gutegura igitaramo mu minsi ishize old school party mu Rwanda, Cyari igitaramo cyo kubyaza umusaruro umuco wacu kandi ujyanishwa n'igihe, Ubu ni ubuhanzi kandi busaba gutekereza. Umuco wacu nta kabuza wajyanishwa n'iterambere .

Iki ni igitekerezo cy'umusomyi

Uganda: Abanyeshuri 10 baguye mu nkongi y'umuriro abandi barakomereka

By Makuruki

Abagizi ba nabi bateje inkongi y'umuriro ku kigo cy'ishuri kiri mu majyepfo ya Uganda ku macumbi y'abahungu,10 bahasiga ubuzima, abandi 20 barakomereka.

Amakuru dukesha bbc avuga ko uyu muriro wibasiye ikigo cy'ishuri mu cyumba kiraramo abanyeshure barenga 20 bo mu 'ishuri ryisumbuye rya St Bernard riri i Rakai.

Ubutegetsi bw'iki kigo buvuga ko imiryango y'iki cyumba aba bana barimo yari ifunze bityo bituma abanyeshyuri batabona aho banyura basohoka ubwo umuriro wari umaze kuba mwinshi.

Umuyobozi w'ishuri rya St Bernard, Henry Nsubuga avuga ko batunguwe n'ubu bugizi bwa nabi ko uwabikoze wese ari umwanzi w'igihugu ndetse n'iterambere rya Uganda.

Umuyobozi wa polisi muri aka gace yabwiye AFP ko nyuma y'ibyabaye batangiye iperereza ndetse ko abantu batatu harimo n'umuzamu w'ikigo bamaze gutabwa muri yombi ngo bakorweho iperereza.

Hari impungenge ko abahitanywe n'iyi nkongi bashobora kwiyongera nyuma y'uko abari mu bitaro 20 bamerewe nabi.

Umuvugizi wa polisi,Patrick Onyango yatangaje ko bari gukora iperereza bahereye ku banyeshuri birukanwe ngo barebe nib anta ruhari bafite muri iyi nkongi.

Umuyobozi w'agace ishur ryubatsemo, yavuze ko iyo kizimyamwoto iba iri hafi bari burokore ubuzima bwa benshi kuko abaturage bagerageje kuzimya bifashishije umusenyi, amazi, amatofari,.. ariko biranga biba iby'ubusa kuko imiryango y'ishuri yari ifunze.

Si ubwa mbere inkongi y'umuriro yaba yibasiye aho abanyeshuri barara muri Uganda kuko no mu 2008 yibasiye mu kigo cy'amashuri abanza aho abana bararaga abagera kuri 20 bahasiga ubuzima.

Martin Fayulu, umukandida-perezida w'abatavuga rumwe na leta ya Kongo, ni muntu ki?

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ku cyumweru bemeje Martin Fayulu nk'umukandida-Perezida bahuriyeho mu matora ya Perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y'ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Igikorwa cyo kumugena nk'umukandida cyakurikiye ibiganiro byari bimaze iminsi bihuza abakuru barindwi b'amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kongo, byaberaga i Genève mu Busuwisi.

Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa interineti ruvuga ku buzima bwe, Fayulu uzuzuza imyaka 62 y'amavuko ku itariki ya 21 y'uku kwezi kwa cumi na kumwe, yavukiye mu murwa mukuru Kinshasa.

Yize amasomo y'icungamari n'ubukungu muri kaminuza zo mu Bufaransa no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba ayafitemo impamyabumenyi zo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Uru rubuga rwa interineti ruvuga ku buzima bwe bwite, ruvuga ko guhera mu mwaka wa 1984 kugera mu mwaka wa 2003, Fayulu yakoreye kompanyi ya Exxon Mobil yo muri Amerika ikora mu bucukuzi bw'ibikomoka kuri peteroli, aho yagiye akora mu myanya itandukanye y'ubuyobozi.

Yakoreye iyo kompanyi mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Amerika, Ubufaransa, Nigeria, Kenya, Mali, Ethiopia, na CΓ΄te d'Ivoire.

Mu mwaka wa 2006, amaze igihe gito asubiye muri Kongo, yatorewe icyarimwe kuba depite mu nteko ishingamategeko ya Kongo ndetse no guhagararira umujyi wa Kinshasa mu nteko yo ku rwego rw'intara. Urubuga ruvuga ku buzima bwe ruvuga ko yahisemo guhagararira Kinshasa.

Mu mwaka wa 2009, afatanyije n'abandi, yashinze ishyaka rya politiki rivuga ko rishyize imbere abaturage n'iterambere, rizwi nka Engagement pour la CitoyennetΓ© et le DΓ©veloppement, mu rurimi rw'Igifaransa.

Mu mwaka wa 2011, yongeye gutorwa nka depite uhagarariye agace ka Lukunga ko mu murwa mukuru Kinshasa.

Amakuru avuga ko ashyigikiwe na Jean-Pierre Bemba na MoΓ―se Katumbi, b'ingenzi mu bakuru b'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kongo ariko bo batemerewe kwiyamamaza muri aya matora yimirije.

Amakuru avuga ko Fayulu yashakanye na Esther Ndengue Fayulu, babyaranye abana batatu.

Fayulu yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:"Nizeye ko tuzatuma igihugu cyacu kigendera kuri demokarasi, kibamo ubwisanzure kandi kikigenga. Ndi umuvugizi gusa w'intambara y'ubwisanzure na demokarasi".

Yongeyeho ko ashaka ko haba amatora atarimo "imashini z'ikoranabuhanga zo gutoresha".

Abatavuga rumwe na leta bavuga ko zigamije kwifashishwa mu gukora uburiganya, mu gihe akanama k'amatora ka Kongo ko kavuga ko zigamije koroshya ibikorwa byo gutora.

BBC ivuga ko guhitamo Fayulu kwatunguranye, n'ubwo bwose ari umudepite muri Kongo, abonwa cyane nk'umushoramari n'umunyemari kurusha uko abonwa nk'umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

Abandi babiri bari abakandida-perezida ari bo FΓ©lix Tshisekedi na Vital Kamerhe, ubu bagiye gushyigikira Fayulu.

Umunyamakuru wa BBC Dewast avuga ko icyemezo cy'abatavuga rumwe n'ubutegetsi cyo kwishyira hamwe bagatanga umukandida umwe bahuriyeho, ari ingenzi cyane kuko mu matora y'ingunga imwe nk'aya ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kabiri, abakandida benshi bari gufatanya amajwi.

Ubwo bateranaga bwa mbere ari barindwi, abakuru b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yo muri Kongo banemeranyijwe kuri gahunda ihuriweho ndetse bashyiraho n'itsinda rihuriweho.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe gutangira mu mpera y'uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Congo abantu 200 bamaze guhitanwa na Ebola, leta y'u Rwanda yamaze kwitegura urugamba rwayo

Leta y'u Rwanda yamaze gushyiraho ibigo 185 byo guhangana na Ebola igihe yagaragara mu Rwanda kuko mu gihugu gituranyi Kongo abantu barenga 200 bamaze guhitanwa nayo.

Abantu barenga 200 nibo bamaze gupfa bahitanywe n'iki cyorezo cya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ituranye n'u Rwanda , nk'uko inzego z'ubuzima muri iki gihugu zibitangaza.

Igice cy'abapfuye ni abo mu mujyi wa Beni uri mu ntara ya Kivu ya ruguru ihana imbibe n'u Rwanda . Imitwe y'abarwanyi ngo iri gutuma iki cyorezo gikomeza kwiyongera kigasaka ahenshi muri iyi ntara.

Ishami ry'umuryango w'abibumyi rishinzwe ubuziama OMS iherutse gutangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bishobora kwibasirwa na Ebola kubera uyu muturanyi warwo Kongo.

Gusa ubu Leta y'u Rwanda ivuga ko yamaze kwitegura neza guhangana nayo igihe yaba igeze mu Rwanda.

Minisiteri y'Ubuzima yashyizeho ibigo 185 mu turere twose dukora ku mipaka y'igihugu, byiteguye kwakira no kwita ku muntu wese wagaragarwaho N'ibimenyetso by'icyorezo cya Ebola.

MINISANTE ivuga ko mu Rwanda nta Ebola irahagera ariko ko Ibi bigo byubatswe mu rwego rwo kwitegura kuyirwanya igihe yaba ihageze.

Akarere ka Rubavu gafite ibigo 14 byiteguye kurwanya Ebola aho yaturuka hose no kwita ku muntu wese wayigaragaraho, ibi bigo bikorana n'ibitaro bya Gisenyi. Ibigo nk'ibi byubatse mu turere twose dukora ku gihugu cya Kongo na Uganda ndetse no mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ahari ikibuga cy'indege.

Mu tundi turere duhana imbibi na Kongo , nka Rusizi, hari ibigo nk'ibyo 11 bikorana n'ibitaro bya Mibirizi n'ibindi 8 bikorana n'ibitaro bya Gihundwe. Muri Karongi hari ibigo 23 mu mirenge bikorana n'ibitaro bya Kibuye, ibya Mugonero n'ibya Kirinda, nabyo biteguye guhangana na Ebola.

Akarere ka Rutsiro ko gafite ibigo 18 bikorana n'ibitaro bya Murunda naho Nyamasheke yo ikagira ibigo 20 nabyo bikorana n'ibitaro bya Kibogora na Bushenge.

Akarere ka Musanze gakora kuri Uganda ko gafite ibigo by'ubuzima 16 bikorana n'ibitaro bya Ruhengeri, Burera kari ibigo 19 bikorana n'ibitaro bya Butaro, mu karere ka Gicumbi hari ibigo 25 bikorana n'ibitaro bya Byumba, Nyagatare hakaba ibigo 21 bikorana n'ibitaro bya Nyagatare.

Mu Mujyi wa Kigali naho mu karere Ka Kicukiro karimo ikibuga Mpuzamahanga k'Indege cya Kanombe hari ibigo 10 bikorana n'ibitaro bya Masaka n'ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe nabyo biteguye guhangana n'iki cyorezo.

Kakule M Elie, umuganga twasanze ku kigo cya Rugerero muri Rubavu yatugaragarije uko ibi bigo by'ubatse ku buryo nta muntu ushobora kwanduza undi, harimo uburyo bwose bwakoreshwa mu gukumira iki cyoreza haba kuvura uwo kigaragayeho ndetse no kumurinda kwanduza abandi.

Abaganga nabo bashyiriweho uburyo bwiza bwo kuvura uwagaragaraho Ebola agakira kandi ntabanduze,

Muganga Kakule twamubajije niba kugeza ubu u Rwanda rwiteguye neza guhangana na Ebola iramutse ibonetse maze agira ati:” cyane rwose, turiteguye cyane kuko ibikoresho byose turabifite ubu Ebola ije twahangana nayo tukayirwanya.”

Wisner Toussain, ukorera Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), akaba umwe mu bagenzuzi muri gahunda yo kureba uko u Rwanda rwiteguye kuba rwahangana n'icyorezo cya Ebola (EVD) yashimye imyiteguro n'ubushake bwa Leta y'u Rwanda muguhangana na Ebola.

Yavuze ko ntagushidikanya ko Ebola iramutse igaragaye mu Rwanda itahatinda akurikije uko abona Guverinoma y'u Rwanda biciye muri Minisiteri y'Ubuzima yahagurukiye kuyirwanya.


Ibi bigo biteguye neza ngo byiteguye guhangana na Ebola niramuka ije mu Rwanda

Umuvugizi wa ADEPR yemereye urukiko ko raporo zakozwe umwaka ushize zagaragaje ko nta gihombo abaregwa bateje

By Bikorimana Alexis

Umuvugizi w'itorero ADEPR, Rev Karuranga Ephraim yemereye urukiko ko raporo zakozwe nta kibazo na kimwe cyagaragaye muri raporo yakozwe n'ubugenzuzi bw'imbere mu itorero.

Mu rubanza rureregwamo uwari umuvugizi wa ADEPR, Tom Rwagasana na bagenzi be 11 bari baje kwisobanura ku byaha bashinjwa birimo kunyereza umutungo w'idini usaga miliyoni 2, umutangabuhamya muri uru rubanza yabajijwe niba yari ari mu nteko rusange ubwo bamurikirwaga raporo y'imari n'uko yakoreshejwe yemera ko yari ahibereye kandi ko raporo nta kibazo cy'inyerezwa ry'umutungo cyagaragayemo.

Yagize ati, β€œIbyo abagenzuzi b'imari batugaragarije twabifataga nk'ukuri, nta gihombo twigeze tubona muri iyo raporo”.

Yabajijwe impamvu nta raporo zigaragaza umutungo wa ADEPR mu myaka yatambutse zihari kandi hari abagenzuzi, ntiyagira byinshi abisobanuraho gusa avuga ko raporo zo muri iki gihe zo uzibajije abashinzwe wazibona.

Ababuranyi bavuze ko kuwa 14 Gashyantare 2017 ndetse no muri 2016 hateranye inteko rusange ndetse n'umugenzuzi wigenga, Pascal yari ahari , icyo gihe raporo yatanzwe nta kibazo yagaragazaga kiri mu mutungo w'idini ariho ababuranyi bahera bavuga ko ibyo bashinjwa nta shingiro bifite kuko batemera n'uburyo raporo igargaza igihombo cya ADEPR yakozwemo.

Abanyamategeko baburanira inyungu za ADEPER bavuga ko kubera amafaranga yanyerejwe hari ibikorwa byagombaga gukorwa nko kubaka amacumbi, ikibuga, kubaka chapeur (aho gusengera) byose byagombaga gutwara amafaranga y'u Rwanad 7,972,309,000. Ibi byose bikaba bitarakozwe.

Bakomeje bavuga ko kuwa 15 Mutarama 2016 inteko rusange yanzuye ko umwenda ADEPR yari ifitiye BRD bagombaga kuwishyura mu mwaka umwe mu gihe byari biteganyijwe kwishyurwa mu myaka icumi, bemeza ko abakirisitu aribo bagomba gukusanya amafaranga yo kwishyura iyi banki mu rwego rwo kwirinda inyungu nyinshi.

Mu mafaranga abakirisitu ba ADEPR bakusanyije ngo bishyure BRD, yarengagaho asaga miliyari imwe kuyari akenewe ngo bamareyo umwenda wose.

Ababuranira inyungu za ADEPR basabye ko abaregwa mu kirego cyo kunyereza umutungo w'iri dini bagomba kwishyura igihombo cyose bateye iri dini bongeyeho amafaranga y'inyungu ko babasize mu gihombo gikomeye cyasaga miliyari imwe ndetse na miliyoni 80 zikurikirana rubanzaharimo n'umwenda bazishyura kugera muri 2026.

Buri umwe mu baregwa muri iki kirego asabwe kwishyura inyungu ku gihombo yateje iri dini

Sibomana Jean asaga miliyoni 182
Tom Rwagasana asaga miliyoni 454
Mutuyemariya asaga miliyoni 984
Sebagabo asaga miliyari 1 na miliyoni 100
Sindayigaya asaga miliyoni 169
Niyitanga asaga miliyoni 49
Gasana asaga miliyari 1 na miliyoni 100
Nzabarinda Narcis asaga miliyoni 6
Mukakamali miliyoni 5
Beatrice asaga miliyoni 32

Ubushinjacyaha bwasabeye Tom na bamwe mubo bareganwa gukatirwa imyaka 15 y'igifungo ndetse bakishyura n'amafaranga ku gihombo bateje idini.
Umwanzuro w'urubanza uzasomwa kuwa 07 Ukuboza 2018 I saa munani z'amanywa.

Ibitaravuzwe n'ibitaramenyekanye bishobora guhindura isura y'ibintu muri ADEPR

Mu gihe urubanza rw'abari abayobozi n'abakozi b'Itorero ADEPR mu Rwanda rukomeje aho abagera kuri 12 bakurikiranyweho imicungire mibi y'umutungo w'iri torero, byinshi bitagaragajwe ubwo barindwi muri aba bafungwaga bikomeje kujya ku karubanda.

Uru rubanza ruregwamo uwari Umuvugizi wiri Torero Sibomana Jean n'uwari Umwungirije Tom Rwagasana n'abari abakozi baryo bose hamwe bagera kuri barindwi birukanywe ndetse n'abandi batanu bakiri mu kazi k'iri torero bose baregwa kunyereza no kurigisa amafranga angana na 1,162, 817,972 Frws. Kuri ubu dosiye ikaba iri mu rukiko aho barindwi bari bafunzwe baburana bari hanze ndetse bakaba baramaze kwirukanwa no guhagarikwa mu nshingano z'itorero mu gihe abandi batanu bo bakiri mu kazi.

Igishya muri iyi nkuru si irigiswa ry'umutungo w'Itorero ADEPR, si n'urubanza cyangwa ifungwa ry'abari abayobozi ba ADEPR, ahubwo ibigarukwaho muri iyi nkuru ni bimwe mu bisa nk'ibyabaye ubwiru cyangwa ibitarashyizwe hanze bishobora guhindura isura y'urubanza ubwo Umuvugizi w'iri torero azitaba Umucamanza kugira ngo atange ibisobanuro ku rujijo ruri muri raporo z'ubugenzuzi zitandukanye ariko zikaba zinyuranya.

1.Imwe mu nyandiko mpimbano mu byashingiweho mu ikurikiranwa ry'abari abayobozi ba ADEPR

Imwe mu maburuwa ubuyobozi bw'ADEPR buriho bwaregesheje Ubuyobozi bwa Sibomana na Tom Rwagasana, ni ibaruwa igaragaza ibirarane bavuga ko yanditswe na Banki Itsura amajyambere (BRD) ari nayo yatanze inguzanyo. Iyo baruwa yanditswe tariki ya 19 Mata 2017 yandikirwa ADEPR, yasubijwe na BRD tariki ya 26 Mata 2017 ihakana ko atari iyayo, ahubwo basaba ubuyobozi bwa Dove Hotel y'ADEPR ko iyo baruwa yakwirakwijwe mu bitangazamakuru ari impimbano bityo ko bakwiye gukurikirana kugira ngo abayanditse babe bakurikiranwa n'amategeko.

Iyi nyandiko yakwirakwijwe mu itangazamakuru iturutse muri Komite yiswe Nzahuratorero yitirirwaga Banki Itsura amajyambere nyamara iyi Banki ikaza kwandika iyigarama isaba Ubuyobozi bwa Dove Hotel ko bwakurikirana abayikwirakwije nk'impapuro mpimbano.

2. Raporo z'Ubugenzuzi zinyuranya

Ikindi cy'urujijo mu bibazo byicungwa nabi ry'umutungo w'Itorero ry'ADEPR ni raporo yashingiweho mu ifatwa ry'abari abayobozi zakozwe mu bihe bitandukanye.

Tariki ya 14 Gashyantare 2017 Inteko rusange y'Itorero yasuzumye raporo z'Ubugenzuzi bw'Umutungo bw'ADEPR n'ubugenzuzi bwo hanze (External audit), imaze kuyikorera ubugorangingo no kuyitangaho ibitekerezo irayemeza, nk'uko bigaragara mu mwanzuro wa 21 n'uwa 22 w'inyandikomvugo w'iyi nama y'Inteko rusange.

Muri izi raporo zagaragazaga ko imikorereze yumutungo mu mwaka wa 2016 yari nta makemwa, ndetse ntihavuzwemo imicungire mibi y'amafranga asaga miliyari ebyiri yashingiweho mu ifungwa ry'abari abayobozi b'ADEPR mu mezi atatu yakurikiyeho.

Nyuma y'amezi abiri abari abayobozi b'ADEPR bafunzwe hasotse indi raporo y'ubugenzuzi bwo hanze (exeternal audit) yakozwe n'ikigo GPO , yemezwa n'ubuyobozi bushya buriho igaragaza imicungire mibi y'amafranga yari agenewe kubaka Dove Hotel nindi mirimo yayo.

Iyi raporo ku ruhande rwabaregwa bari mu buyobozi bw'iri torero bakomeje kutayemera ndetse basaba ko yateshwa agaciro mu rubanza, kuko bavuga ko yakozwe bafunze ndetse batari kubona uko bayitangaho ibisobanuro ku mugenzuzi.

Iyi raporo kandi ni yo Ubuyobozi bwa ADEPR buyobowe na Rev Karuranga Ephraim bwashingiyeho busaba ko abayigaragaramo bagera kuri 22 nabo bakurikiranwa hamwe n'abandi 12 basanzwe bari mu rubanza.

Muri 22 batari bari mu rubanza bavugwa mu micungire mibi y'umutungo w'ADEPR hagaragaramo Umuvugizi w'Itorero Rev Karuranga Ephraim hamwe na Pasteur Viateur Mutaganzwa ukuriye ADEPR mu Karere ka Gisagara kuri ubu ngubu.

Igiteye urujijo no kwibaza ni uko mu ibaruwa yo kuwa 25/10/2018 yanditswe mu izina ry'Ubuyobozi w'ADEPR basaba umushinjacyaha ko bwakurikirana n'abo bandi bagaragaye muri raporo ya audit, ku mugereka wayo hashyizweho urutonde rw'abo bantu 20 ntibashyiraho Rev Karuranga Ephraim na Rev Viateur Mutaganzwa, kandi nabo bari muri 22 bari basigaye badakurikiranwa.

Iyi baruwa dufitiye kopi yanditswe mu izina rya Rev. Karuranga Ephraim (igasinywaho na Rev Karangwa Jean adakoresheje PO) basaba kandi Umushinjacyaha mukuru ko yabahindurira Umushinjacyaha ukurikirana dosiye Nkubito Emmanuel, bo basaba ko bifuza ko dosiye yahabwa uwitwa Biraboneye Prudence ku mpamvu bavuga ko ari bwo baba bizeye ubutabera nyabwo.

Ikindi kitavuzwe ni uko mu nguzanyo Ubuyobozi bw'ADEPR bwafashe muri BRD mu kubaka Dove Hotel isaga Miliyari eshatu n'igice habanje gukurwamo amafaranga agera kuri Miliyari imwe na miliyoni Magana arindwi na mirongo irindwi yishyurwa cyangwa agurwa umwenda iri torero ryari risanzwe rifitiye Banki ya Kigali, wafashwe ku buyobozi bwa Usabyimana Samuel. Ikindi havanwaho na Miliyoni Magana ane yishyurwa Ikigo MANUMETAL aho Itorero ryifuzaga kwagurira Ibikorwa by'inyubako zayo buherereye mu Gakinjiro ka Nyarugenge.

Urujijo rwashyizwe mu bakirisitu b'iri torero begeranyije imisanzu igera kuri Miliyari 1,8 hafi miliyari 2 aho byagaragajwe mu itangazamakuru ko aya mafaranga yagombaga kuba yarishyuwe BRD akaba atarishyuwe, mu gihe nyamara abari mu buyobozi bw'ADEPR bagaragaza ko iyi misanzu y'abakrisitu ari yo yakoreshejwe hagurwa ibikoresho bwa Hotel, kubaka Parikingi na Pisine kuko amafranga yinguzanyo yari yarashize, nk'uko byagaragaye ko hari naho yakoreshejwe mu kubanza kugura umwenda wo muri Banki ya Kigali no kwishyura Manumetal. Bityo bikaba bitari amafaranga y'inguzanyo akaba atari kubirangiza byose.

Ibi byose nibyo byitezweho ibisobanuro bizatangwa n'Umuvugizi w'ADEPR Rev Karuranga Ephraim watumijwe n'Umucamanza muri uru rubanza ruteganyijwe gusubukurwa ku wa gatanu tariki 09 Ugushyingo 2018 mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, aho agomba gutanga ibisobanuro ku bidasobanutse kuri izi raporo z'Ubugenzuzi bw”umutungo.

Ibarurwa yandikiwe Umushinjacyaha asabwa gukurikirana abagaragara bose muri raporo z"ubugenzuzi, ndetse asaba no guhindura Umushinjacyaha.



Urutonde rw'abagaragaye muri raporo z'imicungire mibi rw'abantu 22, urwashyikirijwe umushinjayaha mukuru ntihagaragaramo babiri mu bari mu buyobozi

Impunzi z'Abanyekongo zagejejwe imbere y'urukiko hahishurwa ko hari ababuze

Itsinda ry'impunzi z'Abanyekongo ryagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Korongi baregwa guteza imidugararo no gusuzugura amategeko y'igihugu cyazakiriye.

Ibi birego bifitanye isano n'imvururu zabaye mu nkambi ya Kiziba no ku cyicaro cy'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, mu mujyi wa Karongi mu burengerazuba bw'u Rwanda.

Izi mpunzi zinubiraga ifunguro ridahagije, zashyamiranye na polisi, abagera kuri 11 barahagwa abandi barakomereka.

Urukiko rwa Karongi rwari rwazengurukijwe abapolisi benshi bitwaje intwaro, bigaragara ko habaye ikintu kidasanzwe.

Abaregwa bakabakaba 60 binjiye mu rukiko bambaye imyenda y'iroza, babiri baziritse mu ipingu rimwe.

Bose baregwa ibyaha bibiri: guteza imidugararo no gusuzugura amategeko y'igihugu cyabakiriye.

Aba baregwa bagabanyijwe mu matsinda abiri: itsinda rya mbere rigizwe n'abantu 24 ariko babiri ntibagaragaye mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abatabonetse mu rukiko bwababuriye irengero, busaba ko bahamagazwa nk'abari ahantu hatazwi, bazakomeza kubura bakazaburanishwa badahari.

Uku kubura kwa bamwe mu baregwa kwakuruye impaka ndende mu rukiko. Abunganira abaregwa basabye ibisobanuro ku buryo aba babuze, igihe baburiye n'icyo ubushinjacyaha bwakoze bumaze kubabura.

Iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga ko nta byinshi byasobanuwe n'ubushinjacyaha kuri iki kibazo uretse kuvuga ko batabonetse mu nkambi ubwo bari bagiye gutabwa muri yombi.

Abanyamategeko Gilbert Ndayambaje na Sebaziga Sophonie bunganira abaregwa, basabye ko urubanza rwakomeza hakaburanishwa abageze mu rukiko, ababuze bakazahabwa igihe cyabo mu gihe baba babonetse.

Icyifuzo cyo kubaburanisha ukubiri ariko nticyashyigikiwe n'umucamanza wemeje ko agiye kubahamagaza ahatazwi, abaregwa bakazagaruka mu rukiko nyuma y'ukwezi.

Itsinda rya kabiri ryo ryari rigizwe n'abantu 33. Byabanje kugorana ko batangira kuburanishwa kuko umucamanza yavuze ko batashoboye guhuzwa n'ababunganira mu buryo bushya bw'ikoranabuhanga rikoreshwa mu manza zo mu Rwanda.

Ikibazo kivuye mu nzira, umucamanza yavuze ko iri tsinda rigomba kuburanira mu muhezo kuko abaregwa barimo abana.

Aba baregwa bakabakaba 60 batangiye gutabwa muri yombi mu ntangiro y'umwaka. Ifatwa ryabo ryakurikiye ubushyamirane bwabaye hagati ya zimwe mu mpunzi n'igipolisi.

Izi mpunzi zari zakambitse ku cyicaro cya HCR zisaba kongererwa ibiribwa zihabwa bitashoboka zikemererwa gusubira mu burasirazuba bwa Kongo aho zikomoka.

Icyuka cyaje kuba kibi cyane hagati y'impunzi na polisi cyaje gufata umwanzuro wo kuzimishaho ibyuka biryana mu maso ndetse impunzi zikemeza ko zanarashweho amasasu nyayo.

Ubu bushyamirane bwahosheje buhitanye abagera kuri 11 mu mpunzi nkuko byemezwa na polisi gusa impunzi zo zikemeza ko umubare w'abapfuye uri hejuru y'utangazwa na polisi.

Abanyarwanda baba bagiye kwinjira mu gisirikare cy'Ubwongereza?

Abaturage b'ibihugu bya Commonwealth nk'u Rwanda , Uganda, Tanzaniya n'ibindi bagiye kwemererwa kwinjira mu gisirikare cy'Ubwongereza "Britain's Armed Forces", nk'uko leta y'icyo gihugu yiteguye kubitangaza.

Ubusanzwe abaturage b'ibihugu byibumbiye mu muryango w'ibihugu bikoresha icyongereza Commonwealth byiganjemo ibyakoroninje n'Ubwongereza bashobora kwinjira mu gisirikare cyabwo mu gihe bamaze imyaka itanu batuye mu Bwongereza

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza BBC cyatangaje ko iri tegeko rigiye guhindurwa , hagamijwe kongera abasirikare benshi b'Ubwongereza barwanira ku butaka mu kirere no mu mazi,ari nayo mpamvu Minisiteri y'ubutekano yakuyeho iryo tegeko.

Icyegeranyo cyasohotse mu ntangiriro z'uyu mwaka cyagaragaje ko Ubwongereza bufite icyuho cy'abasirikare 8200 barimo abarwanira mu mazi no mu kirere.

Abaminisitiri b'Ubwongereza ngo bitezweho guhindura iri tegeko kugirango bakemure iki kibazo mu minsi iri imbere.

Ibi rero bisobanuye ko abaturage b'ibihugu byo muri uyu muryango wa "Commonwealth" birimo U Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Nigeria, Ubuhindi, Australia n'ibindi bazashobora kwinjira muri icyo gisirikare naho bazaba batari bwigere baba mu Bwongereza.

❌